Topic outline
Inyigisho1 Itumanaho
1. Uburyo bw’itumanaho bukunze gukoreshwa iwacu
Terefoni
Papa na Mama baritaba terefoni.
Radiyo
Twese mu rugo twumva amakuru kuri radiyo.
Tereviziyo
Iyo turangije kwiga tureba televiziyo.
Inzogera
Iyo inzogera ivuze twinjira mu ishuri
Ibaruwa
Iyi baruwa uyimpere mwarimu.
Ikinyamakuru
Mama aransomera ikinyamakuru.
Ifirimbi
Iyo ifirimbi ivuze tujya ku murongo.
Ingoma
Iyo ingoma ivuze twitegura kubyina.
Umukoro
Ndavuga amazina y’ibikoresho by’itumanaho.
Umukoro
Ndavuga amazina y’ibikoresho by’itumanaho.
Umukoro
Ndaca uruziga ku bikoresho by’ itumanaho.
Inyigisho2 Uburyo butandukanye bwo gutwara abantu n’ibintu
1. Gutwara abantu n’ibintu ku butaka
Iyo ngenda n’amaguru nirinda kurangara.
Kugenda n’amaguru
Tegereza ubone ubufasha mbere yo kwambuka umuhanda.
Guheka mu ngobyi
Guheka mu ngobyi bisaba kugenda wigengesereye.
Gutwara abantu n’ibintu ku igare
Iyo bantwaye ku igare, ndafata
ngakomeza nkirinda kurangara.
Ndasiga amabara umuntu
utwaye igare.
Umukoro
Ndasiga amabara umuntu utwaye igare.
Gutwara abantu n’ibintu ku ipikipiki
Iyo bantwaye ku ipikipiki, nambara ingofero ngafata ngakomeza.
Umukoro
Ndasiga amabara ipikipiki.
Gutwara abantu n’ibintu mu modoka.
Nirinda gusohora umutwe cyangwa ukuboko kandi nkambara
umukandara ndi mu modoka.
Umukoro
Ndasiga ibinyabiziga amabara mpisemo.
Umukoro
Ndakora imodoka.
2. Uburyo bwo gutwara abantu
n’ibintu mu mazi: Ubwato
Ubwato bwo mu biyaga.
Ubwato bunini bwo mu nyanja.
Ni ngombwa kwambara
umwambaro wabugenewe mu
butabazi bw’abagenda mu mazi.
Umukoro
Ndasiga amabara ubwato bwose.
Umukoro
Ndashushanya abantu mu bwato.
Umukoro
Ndakora ubwato.
3. Uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu mu kirere: Indege
Indege nini.
Indege ntoya.
Umukoro
Ndasiga amabara indege
Umukoro
Ndakora indege.
Umukoro
Ndasiga amabara ku byifashishwa mu kwirinda
impanuka.
Ndakora terefoni.
Ndakora tereviziyo