Topic outline

  • Umusogongero ku mahugurwa nkarishya bumenyi

    SCORM package: 1Quiz: 1Feedback: 1
  • Ururimi mvugo

    SCORM package: 1Quiz: 1Feedback: 1
  • Itahuramajwi

    SCORM package: 1Quiz: 1Feedback: 1
  • Inyunguramagambo

    SCORM package: 1Quiz: 1Feedback: 1
  • Ihuzamajwi no gusoma ugemura

    Imbumbanyigisho ya 2:  Kwigisha Gusoma no kwandika mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza 


    Nk’uko tumaze kubimenyera, imbumbanyigisho iba igizwe n’inyigisho zitandukanye. Ni muri urwo rwego iyi mbumbanyigisho ya kabiri “Kwigisha Gusoma no kwandika mu kiciro cya mbere cy’amashuri abanza” igizwe n’inyigisho 3 ari zo: ihuzamajwi
    no gusoma ugemura, kumva umwandiko no gusoma udategwa. Buri nyigisho tuzayigarukaho mu buryo burambuye. 

     Ihuzamajwi no gusoma ugemura

    Muri iyi nyigisho, muzasobanukirwa neza isano riri hagati y’Ihuzamajwi no gusoma ugemura, murarushaho gusobanukirwa n’icyo ihuzamajwi ari cyo ndetse n’ imyitozo y’ihuzamajwi ifasha mu kwigisha gutahura inyuguti, gusoma bagemura no guhuza imigemo. Muzasobanukirwa kandi n’uburyo bwo gusuzuma ubushobozi bw’ihuzamajwi.



    SCORM package: 1Quiz: 1Feedback: 1
  • Gusoma udategwa

    Muri iyi nyigisho, muzasobanukirwa icyo gusoma udategwa ari cyo. Muzabonamo kandi ubushobozi butandukanye bufitanye isano no gusoma udategwa ndetse n’imyitozo mwarimu ashobora gukoresha abanyeshuri kugira ngo abafashe kubaka ubwo bushobozi. Muzasangamo kandi uburyo bwo gusuzuma abanyeshuri mu gihe cyo Gusoma udategwa.


    SCORM package: 1Quiz: 1Feedback: 1
  • Kumva umwandiko

    Muri iyi nyigisho, muzigamo byinshi bijyanye no kumva umwandiko. Muri ibyo harimo gusobanukirwa n’icyo kumva umwandiko ari cyo, ubushobozi bugize kumva umwandiko, imyitozo yakwifashishwa mu kubaka ubushobozi bw’abanyeshuri bwo kumva umwandiko ndetse n’uko isuzuma ryo kumva umwandiko rikorwa.

    SCORM package: 1Quiz: 1Feedback: 1
  • Kwandika

    Kwandika ni inkingi ya mwamba yubakira abanyeshuri ubushobozi bwo gusoma. Iyo abanyenshuri bashobora ubwabo kwandika ibimenyetso bihagarariye amajwi yo mu rurimi, iyo aba ari intambwe ikomeye yo gusoma.  Gusobanukirwa isano iri hagati y’amajwi y’ururimi n’uko ayo majwi afite ibimenyetso biyahagararira na byo ni ingenzi cyane mu kwiga gusoma. Abanyeshuri bakeneye guhabwa umwanya uhagije, buri munsi, wo gukora imyitozo yo kwandika.  Bakenera kandi gukosorwa kugira ngo harebwe ko bagenda biyungura ubumenyi bwo kwandika. Iyo abanyeshuri bamaze kwiga kwandika inyuguti nyinshi, zimwe zishobora kubatera urujijo rwo kuzandika kuko ziba zijya guhuza amajwi cyangwa imyandikire yazo. Umwarimu aba agomba guha buri munyeshuri ubufasha bwihariye kugira ngo yoye gukomeza kuzitiranya. 


    SCORM package: 1Quiz: 1Feedback: 1
  • Ihangamwandiko

    Hari ubushobozi butandukanye umwarimu aba agomba kubakira abanyeshuri mu gihe abigisha gusoma no kwandika. Kugira ngo abigishe neza, umwarimu aba asabwa mbere na mbere gusobanukirwa uko abanyeshuri biga gusoma no kwandika.  Kugira ngo kandi abanyeshuri bavemo abasomyi beza abarimu bashobora kububakira ubushobozi butandukanye bwo mu nkingi zo gusoma no kwandika; ni ukuvuga: itahuramajwi (gutahura no kugoragoza amajwi y’ururimi), ihuzamajwi (guhuza amajwi y’inyuguti n’ibimenyetso biyahagarariye), inyunguramagambo, gusoma udategwa, kumva umwandiko no kwandika,


    SCORM package: 1Quiz: 1Feedback: 1