Topic outline
General
INYIGISHO 1: Amatungo
1. Inka
2. Intama
3. Ingurube
4. Ihene
5. Imbwa
6. Injangwe
7. Imbata
8. Inkwavu
9. Inkoko
Ndasiga amabara y’umukara ku matungo.
Ndasiga amabara atandukanye ku matungo.
Ndahuza amatungo n’abana bayo.
Ndahuza amatungo n’abana bayo.
INYIGISHO 2: Aho amatungo aba n’ibyo arya
Inka ziba mu kiraro. Inka zirya ibyatsi zikanywa amazi.
Ihene ziba mu kiraro. Ihene zirya ibyatsi zikanywa amazi
Intama ziba mu kiraro. Intama zirya ibyatsi zikanywa amazi.
Ingurube ziba mu kibuti. Ingurube zirya ibyatsi n’ibiryo
zikanywa amazi.Injangwe ziba mu nzu. Injangwe zirya inyama zikanywa amata
Imbwa ziba mu kazu. Imbwa zirya inyama n’amagufwa.
Inkoko ziba mu kibuti. Inkoko zirya impeke n’ibyatsi zikanywa amazi.
Inkwavu ziba mu kibuti. Inkwavu zirya ibyatsi zikanywa amazi.
Imbata ziba mu kibuti. Imbata zirya ibiryo zikanywa amazi.
Ndahuza amatungo n’aho aba.
Ndahuza amatungo n’ibyo arya cyangwa anywa.
INYIGISHO 3 :Akamaro k’amatungo
Inka ziduha amata, inyama n’ifumbire.
Inkoko ziduha amagi, inyama n’ifumbire
Imbwa irinda urugo.
Injangwe iturinda imbeba.
Amatungo aduha amafaranga.
Amatungo aduha inyama ni: inka, intama, ingurube, ihene, imbata, inkwavu n’inkoko.
Ndahuza amatungo n’akamaro kayo.