• General

    • IGICE CYA II : 3 :INDIMI

      - Mu gihe ukora cyangwa utegura imfashanyigisho zijyanye n’inyuguti, koresha

      inyandiko yabugenewe mu myandikire y’inyuguti nk’uko bigaragara ku ifoto

      yatanzwe hasi.

      - Ca imirongo iza kubahirizwa mu kwandika inyuguti ukoresheje irati kugira ngo

      inyandiko zize kuba zigaragara neza

      - Banza wandike inyuguti ukoresheje ikaramu y’igiti kugira ngo nibiba ngombwa

      ko usiba bikorohere mu rwego rwo kugira ngo inyuguti zikwire aho zandikwa

      - Nyuza marikeri mu nyuguti wanditse n’ikaramu y’igiti kugira ngo zibashe

      kugaragara neza.

      Ibikoresho bikenewe: umufuka w’ibara rimwe kandi utagize ikindi cyanditseho,

      marikeri, umukasi, irati, icyuma, buji.

      - Ca umurongo ugororotse aho ushaka gukatira umufuka wawe.

      - Koresha icyuma gishyushye cyangwa umukasi mugihe ukata umufuka

      wawe.

      - Funika impande z’ umufuka wawe aho wakase hose ukoresheje sikoci

      mugihe umaze kuwukata kugira ngo utadodoka.

      - Iyo wakoresheje icyuma gishyushe si ngombwa gufunika impera z’umufuka

      kuko iyo humutse hahita hakomera.

      – Udafite umufuka ushobora gukoresha ibikoresho bikurikira byandikwaho

      inyuguti : Imbaho za tripuregisi, ibikarito, ibipapuro bikomeye cyangwa

      ibitambaro.

      – Uko wakora imfashanyigisho iriho amashusho n’inyandiko:

      Ì Ca imirongo maze ushushanye ukoresheje ikaramu y’igiti kugira ngo ifoto

      cyangwa inyandiko zize gukwirwamo neza.

      Ì Iyo umaze gukoresha ikaramu y’igiti ushushanya cyangwa wandika

      usubiramo imirongo ukoresheje igikoresho kiramba nka marikeri cyangwa

      irangi ry’ amavuta hakoreshejwe uburoso bw’amarangi.

      Ibikoresho bikenewe:

      Ibikarito, umufuka cyangwa impapuro nini zo kwandikaho, udukarita duto cyangwa

      imifuniko y’ amacupa, irati, marikeri, imakasi, amakarita y’inyuguti

      – Fata igikarito, igipapuro kinini cyangwa umufuka, upime utuzu 24 tungana ku

      buryo buri kazu gakwirwamo umufuniko w’icupa cyangwa ikarita y’inyuguti

      ( koresha imirongo 4 itambitse n’imirongo 6 ihagaze cyangwa 3 itambitse

      n’imirongo 8 ihagaze)

      – Andika inyuguti imwe muri buri kazu.

      – Izo nyuguti kandi zandike ku mifuniko y’amacupa cyangwa ku makarita

      wakase mu gikarito.

      – Muri uyu mukino abana bitegereza buri nyuguti yanditse mu kazu kari ku

      gikarito , bagashaka iyo bisa iri ku ikarita cyangwa ku mufundikizo w’ icupa,

      hanyuma agafata iyo karita akagereka ku nyuguti imeze kimwe n’ iyanditse ku

      gikarito akabihuza.

      – Hashobora gukoreshwa inyuguti nto cyangwa inyuguti nkuru.

      – Abana bashobora no gukina uyu mukino bahuza inyuguti nto n’inkuru zazo

      mu gihe bamaze kuziga zose.

      – Buri mwana ashobora gukora wenyine cyangwa bagakorera mu matsinda

      ya babiribabiri (Inyuguti nkuru ni mu mwaka wa 2 naho inyuguti nto ndetse

      n’izivanze ni mu mwaka wa 3 w’amashuri y’inshuke )

      – Uyu mukino wongerwa mu nguni y’ ururimi.

      - Abana bamenyera inyuguti z’Ikinyarwanda

      - Abana bakuza ubushobozi bwo gukorana ubushishozi, bagateza imbere

      imiyego y’ingingo nto bigashyigikira imikorere y’ubwonko bw’ibumoso n’

      ubw’iburyo

      - Iyo abana bakoranye ari babiribabiri bazamura ubushobozi mu

      mbamutima, mu bufatanye, mu rurimi no mu busabane.

      - Abana bazamura ubushobozi bwo guhangana n’ imbogamizi mu gihe k’

      ibikorwa by’imyigire no kwirinda ibyabarangaza.

      – Ushobora gukoresha amakarita y’ inyuguti nto cyangwa inkuru bitewe n’

      ikigero cy’ abana.

      – Muri iyi mikino ni ngombwa gushishikariza abana gukoresha amaboko yombi

      Iyi mfashanyigisho y’ inyuguti itegurwa mu buryo igaragara nk’ikinyamubyimba.

      Igomba kuba ikurura amatsiko y’umwana. Ibi kugira ngo bigerweho wubaka

      inyuguti ku buryo bw’ ikinyamubyimba imbere ugafungiranamo ibintu bishobora

      gutanga amajwi igihe umwana akoze ku mfashanyigisho cyangwa igihe ayijunguje.

      Ibi bikurura umwana cyane ko aba ageze mu gihe ashaka kuvumbura amajwi

      akinisha ibintu bitandukanye. Izi nyuguti zigomba kuba zisennye neza ku buryo

      zidakomeretsa umwana.

      Ibikoresho bikenewe: Amakarita y’inyuguti.

      - Umurezi atondeka amakarita y’inyuguti zikurikiranye ku murongo wa

      mbere.

      - Ku murongo wa kabiri azitondeka akuramo zimwe akazubika.

      - Abana bitegereza uko amakarita atondetse mu mirongo yombi bagatahura

      inyuguti ibura mu murongo wa kabiri bakayishyira mu mwanya wayo.

      - Umurezi arongera akavanga amakarita akayakura mu mwanya yari arimo,

      hanyuma agahisha udukarita tubiri batamureba akabaza abana inyuguti

      ziri kubura

      - Abana batekereza inyuguti iri kubura bakayivuga kandi bakubura agakarita

      yanditseho bakayishyira mu mwanya wayo.

      - Buri mwana afata ikarita y’inyuguti (iyo hari abana barenga 24, wongeraho

      irindi tsinda ry’ inyuguti).

      - Abana baririmba itonde ry’inyuguti bagendagenda cyangwa biyereka mu

      ishuri.

      - Umurezi avuga izina ry’inyuguti azikurikiranya uko ziri mu itonde

      ry’inyuguti.

      - Umwana wumvise bageze ku izina ry’inyuguti afite, azamura ikiganza

      kirimo iyo nyuguti agahagarara imbere.

      - Inyuguti zose zirangiye, abana bongera kuririmba itonde ry’inyuguti

      bagendagenda mu ishuri bajya kwicara mu myanya yabo.

      - Uyu mukino ukinwa mu gihe cy’ ubumenyi bw’ ururimi.

      - Abana bamenyera inyuguti

      - Abana batera imbere mu mbamutima

      - Abana bazamura ubumenyi mu kumva no gutandukanya amajwi

      Uyu mukino ukinwa bamaze kwiga inyuguti zose.

      Umwaka wa 2, umutwe wa 5: Imyigishirize y’ inyuguti

      Umwaka wa 3, umutwe wa 4 n’uwa 5: itonde ry’inyuguti z’Iikinyarwanda

      Abana bigana uko inyuguti zanditse bakoresheje ibishyimbo, ibigori cyangwa

      utubuye duto.

      Ibikoresho bikenewe

      - Igikarito cyangwa igipapuro kinini , umukasi, marikeri, ibishyimbo cyangwa

      ibigori, cyangwa utubuye

      – Kata amakarita mu gikarito cyangwa mu mpapuro z’amabara anyuranye.

      – Andika inyuguti kuri ayo makarita.

      – Tegurira abana ibishyimbo, ibigori cyangwa utubuye duto bari bwifashishe.

      – Buri mwana ahabwa amakarita ariho inyuguti hamwe n’ibishyimbo.

      – Abana bakora inyuguti zanditse ku makarita bifashishije ibishyimbo.

      – Abana bashobora gukina uyu mukino buri wese ku giti ke cyangwa

      babiribabiri mu itsinda.

      – Abana bashobora no gukoresha ibigori cyangwa utubuye duto mu gihe nta

      bishyimbo byabonetse.

      - Abana bamenyera uko inyuguti yanditse.

      - Abana bateza imbere ibice byombi by’ubwonko.

      - Abana bateza imbere imiyego y’ ingingo nto.

      - Abana batera imbere mu mbamutima , mu busabane n’ ubufatanye igihe

      bakora babiri babiri, basaranganya ibikoresho batabirwanira

      - Hashobora kwifashishwa imifuniko y’amacupa mu mwanya w’amakarita.

      - Ibigori, utubuye, uduti,… mu mwanya w’ibishyimbo.

      - Inyuguti zigomba kuba zanditse neza ku makarita kandi zigaragara.

      - Ni ngombwa gushishikariza abana gukoresha amaboko yombi igihe bakora

      inyuguti.

      Umwaka wa 2 n’uwa 3, umutwe wa 4 n’ uwa 5: Itonde ry’inyuguti z’Ikinyarwanda

      Abana b’imyaka 4 kugera kuri 5

      Abana batangira babumba imirongo ari yo baheraho bahuza bagakora inyuguti

      Abana b’imyaka 5 kugera kuri 6

      Abana babumba inyuguti bamaze kwiga

      Abana bahabwa ibumba bagahabwa n’ amakarita ariho imirongo cyangwa

      inyuguti zimaze kwigwa , bakazibumba bigana uko zanditse.

      - Mu nguni y’ ubugeni, umurezi ayobora abana bakaba babumba inyuguti

      bagezeho.

      - Abana barebera ku makarita y’ inyuguti cyangwa aho zanditse ku kibaho

      bakazigana bazibumba.

      - Abana bakura mu mitekerereze, bamenya gukorana ubushishozi, kwigana

      uko ikintu giteye kandi bagateza imbere imiyego y’ ingingo nto.

      - Umwaka wa 1, umutwe wa 4: itonde ry’ inyuguti z’ ikinyarwanda – Guca

      imirongo itandukanye

      - Umwaka wa 2 n’uwa 3, umutwe wa 4 n’ uwa 5: Itonde ry’inyuguti

      z’Ikinyarwanda

      Ibikoresho bikenewe

      - Ibikarito, urudodo, marikeri n’imakasi.

      – Kata igikarito kiringaniye umwana ashobora gukoreraho, gishobora kujyaho

      inyuguti 5 cyangwa 6.

      – Andika inyuguti nkuru ku ruhande rumwe rw’igikarito, wandike into zazo

      ku rundi ruhande ariko uzitondeke unyuranyije urukurikirane rw’uko inkuru

      zitondetse. Wirinde kuzandika ku mpera cyane.

      – Iruhande rwa buri nyuguti, caho akanya gato kaza kunyuzwamo urudodo.

      – Seseza urudodo ku gikarito hejuru hagati na hagati.

      – Mbere yo guca urudodo, banza ukine uwo mukino uwurangize maze ubone

      uko urudodo ukeneye ruza kuba rureshya, hanyuma ubone gucaho ururenga.

      Abana b’ imyaka 5 kugera kuri 6

      – Abana batangirira hejuru ku ruhande rw’ibumoso bagasoma inyuguti

      ya mbere. Bagashaka inyuguti bisa ku ruhande rw’iburyo hanyuma

      bakayerekezaho urudodo, bakarunyuza muri ka kanya gakase kari imbere

      y’inyuguti.

      – Abana bashobora gukina uyu mukino buri wese ku giti ke cyangwa bari mu

      matsinda ya babiribabiri mu gihe k’ imikino yo mu nguni

      - Abana bamenyera inyuguti nkuru n’into.

      - Abana bazamura ubushobozi mu gukorana ubushishozi ndetse bagateza

      imbere imiyego y’ingingo nto.

      - Iyo abana bakoze iki gikorwa ari babiribabiri batera imbere mu mbamutima,

      mu rurimi no mu busabane n’abandi.

      - Abana bazamura ubushobozi mu gutekereza no kwikemurira ibibazo.

      – Ku bana bakiri bato cyane bashobora gukoresha amashusho mu mwanya

      w’inyuguti.

      – Inyuguti nkuru ni kubana biga mu mwaka wa kabiri naho inyuguti nto cyangwa

      into n’ inkuru ni mu mwaka wa gatatu

      Umwaka wa 2 n’uwa 3,umutwe wa 4 n’uwa 5: Itonde ry’inyuguti z’Ikinyarwanda

      Imfashanyigisho zikenewe mu mukino: Inkoni, amakara cyangwa ingwa, imbuga.

      Uko umukino w’imbata utegurwa

      - Shaka imbuga isukuye

      - Shushanya urukiramende maze urucemo nibura utuzu 8

      - Muri buri kazu andikamo inyuguti imwe cyangwa ishusho imwe.

      - Banza ubwire umwana ko mugiye gukina “umukino imbata/ikibariko”

      ( umukino wo gusimbuka mu tuzu)

      - Bwira umwana age asimbukara ku nyuguti cyangwa ku gishushanyo uvuze.

      - Hindura umukino, ubwire umwana asimbukire ku nyuguti cyangwa

      ku gishushanyo ashatse hanyuma avuge inyuguti cyangwa ishusho

      asimbukiyeho.

      – Abana bamenyera gutandukanya inyuguti, uko zandikwa n’uko zisomwa.

      – Abana bazamura ubushobozi mu kwitegereza no gutekereza byimbitse no

      gukemura ibibazo.

      – Abana bateza imbere ingingo nini.

      – Ku bana bakiri bato, wakoresha amashusho y’ibintu bamenyereye cyangwa

      imirongo bize

      – Ku bana bafite imyaka 5 kugera 6, ushobora kuvanga inyuguti nto n’inkuru

      cyangwa kuvanga inyuguti n’amashusho.

      – Niba umwana afite ubumuga atabasha gusimbuka, mureke ashyire ibuye,

      inkoni cyangwa umupira ku nyuguti cyangwa igishushanyo uvuze.

      Umwaka wa 2 n’uwa 3,umutwe wa 4 n’uwa 5: Itonde ry’inyuguti z’Ikinyarwanda

      Imyaka 2 kugera kuri 4

      Abana bitegereza ku mashusho , bagahitamo ishusho imwe babona idasa n’ izindi

      biri kumwe bakayerekana bakozaho urutoki cyangwa barambikaho agakarita

      Abana b’imyaka 5 kugera kuri 6)

      Abana basoma cyangwa bakitegerezanya ubushishozi ibyanditse ku murongo umwe

      utambitse bakerekana ikidasa n’ ibindi bisigaye.

      Ibikoresho bikenewe

      - Igikarito, irati, marikeri, udukarita tutanditseho.

      – Kata igikarito kiringaniye kubera ko gikoreshwa n’umwana w’inshuke, ku

      buryo kijyaho imirongo 4 cyangwa 5 itambitse, kuri buri murongo hakajyaho

      inyuguti 4 cyangwa 5 cyangwa se ibishushanyo.

      – Andika inyuguti 4 zisa, wandike n’indi ya 5 idasa n’izindi ku murongo

      utambitse.

      – Ushobora no gushushanya amashusho 4 asa n’irindi rimwe ridasa n’andi ku

      murongo utambitse.

      Abana batangirira hejuru ku ruhande rw’ibumoso bagasoma umurongo wa

      mbere w’ inyuguti hanyuma bagashakamo inyuguti idasa n’izindi.

      – Bashyira agakarita, hejuruy’inyuguti idasa n’izindi.

      – Ku mashusho abana bitegereza amashusho yo ku murongo umwe, bagatahura

      ishusho idasa n’izindi, bakayishyiraho agakarita.

      – Abana bashobora guhitamo gukina umwumwe ku giti ke cyangwa bari mu

      matsinda ya babiribabiri mu gihe bari mu nguni y’ ururimi.

      - Abana bamenyera kwitegereza kugira ngo bashobore gutahura inyuguti

      cyangwa amashusho adasa n’ayandi.

      - Abana bakura mu mitekerereze yimbitse, mu gukemura ibibazo no mu

      gukorana ubushishozi.

      - Iyo abana bakoze iki gikorwa bari mu matsinda ya bibiribabiri batera

      imbere mu mbamutima, mu rurimi no mu busabane

      – Ku bana bakiri bato, ni byiza gukoresha amashusho kuko baba batariga

      inyuguti.

      – Hashobora no gukoreshwa ibikoresho bitandukanye nk’ ibikombe 3 bisa

      ukavangamo isahane 1.

      Umwaka wa 2 n’uwa 3,umutwe wa 4 n’uwa 5: Itonde ry’inyuguti z’Ikinyarwanda

      Ibikoresho bikenewe

      - Impapuro z’amabara, ishami ry’igiti rifite udushami duto, ubudodo.

      – Kata impapuro z’amabara ku buryo ugira udukarita tungana.

      – Andikaho inyuguti ku dukarita wateguye.

      – Tobora udukarita tw’inyuguti ushyiremo urudodo.

      – Manika utwo dukarita tw’inyuguti.

      – Ha abana inyuguti hanyuma ugende uvuga inyuguti imwe maze umwana

      uyifite ayizane ayimanike kuri cya giti.Umurezi akora ku buryo udukarita

      tutegerana kandi inyuguti ikagaragara.

      – Ushobora no guhindura ukajya uvuga inyuguti imanitse ku giti hanyuma

      umwana akajya kuyimanura akayizana.

      – Abana bakiri bato batariga inyuguti umurezi abategurira amashusho bakaba

      ari yo bamanika.

      – Igiti gishobora gukoreshwa mu gihe cy’ubumenyi bw’ururimi mu ishuri

      cyangwa hanze cyangwa ku ruziga. Cyakoreshwa no mu bidukikije.

      - Bizamura ubumenyi bw’abana, bakamenya kandi bagatandukanya

      inyuguti cyangwa imibare.

      – Ushobora no gukoresha ibibabi cyangwa se ibirere mu gihe utabonye

      impapuro z’amabara. Ushobora kandi kumanikaho amashusho y’ibintu

      bijyanye n’ insanganyamatsiko iri kwigwa, amazina y’abana,....

      – Igiti cy’amashami nk’ariya kitabonetse, umubaji ashobora gukora igisa na cyo

      akoresheje utubaho duto.

      Umwaka wa 2 n’uwa 3,umutwe wa 4 n’uwa 5: Itonde ry’inyuguti z’Ikinyarwanda

      Imyaka 5 kugera kuri 6

      Abana bahabwa igishushanyo k’ ikintu runaka ndetse n’ izina ryacyo ryanditse mu

      nyuguti zigaragara. Abana bitegereza uko inyuguti zikoze ijambo, bagatondeka izindi

      zanditse ku mifuniko cyangwa ku dukarita bigakora ijambo nk’ iryo bahawe.

      Ibikoresho bikenewe

      - Igikarito cyangwa igipapuro gikomeye, imifuniko y’amacupa y’ibara rimwe

      cyangwa udukarita duto tw’inyuguti, irati, marikeri cyangwa amakaramu

      y’amabara atandukanye.

      Fata igice k’igikarito kinini cyangwa umufuka mugari wandikeho amagambo 4

      cyangwa 5, imbere ya buri jambo uhashyire ibishushanyo bijyanye hanyuma

      uce imbere y’ayo magambo umurongo uhagaze.

      – Igikarito cyangwa umufuka biceho imirongo itambitse ingana.

      – Shushanya ku gikarito cyangwa ku mufuka, imirongo itambitse ingana kandi

      ifite umwanya uhagije wo gutondekamo imifuniko y’amacupa / udukarita.

      – Buri nyuguti yigenere umwanya ku buryo abana bamenya aho batondeka

      imifuniko y’amacupa/ udukarita.

      – Andika inyuguti kuri iyo mifuniko y’amacupa cyangwa ku dukarita duto dukoze

      mu gikarito. Inyajwi uzandike mu ibara ritandukanye n’iry’ingombajwi.

      – Inyuguti imwe igomba kwandikwa inshuro nyinshi bitewe n’izikenewe mu

      magambo bari bwandukure.

      Abana bitegereza ijambo rya mbere uko ryanditse ku gikarito cyangwa ku

      mufuka, batoranya inyuguti bakeneye mu zindi hanyuma bagatondeka ya

      mifuniko cyangwa amakarita biriho inyuguti zikora rya jambo. Iyo barangije

      ijambo rya mbere bakomereza no ku yandi magambo

      Kumenya kwitegereza no gukurikiranya ibintu kuri gahunda.

      - Kumenya guhuza amashusho n’amagambo bijyanye.

      - Gukorana ubushishozi no guteza imbere imiyego y’ingingo nto.

      - Iterambere mu mbamutima no mumibanire n’abandi no mu rurimi.

      - Gutahura ko ijambo rigizwe n’uruhererekane rw’inyuguti.

      – Ushobora kwandika ijambo rimwe ku gakarito gato.

      – Ushobora guhindura amagambo ugendeye ku nsanganyamatsiko.

      – Ushobora gukoresha amazina y’abana kugira ngo bitoze kwandika amazina

      yabo.

      Umwaka wa 3, umutwe wa 4 n’ uwa 5: Itonde ry’inyuguti z’Ikinyarwanda

      Ibikoresho bikenewe

      - Igikarito kinini cyangwa urupapuro runini rukomeye, marikeri cyangwa

      amakaramu y’amabara.

      – Fata umufuka umwe cyangwa ibiri bitewe n’uko ishuri ringana cyangwa ufate

      urupapuro.

      – Gabanyaho imyanya ingana ukoresheje irati.

      – Shushanya ishusho y’ikintu runaka, imbere yacyo uhandike izina ry’umwana

      wibanda ku ryo akunda gukoresha.

      – Abana bamenya amazina yabo bagendeye kuri ya shusho bahora bitegereza

      iri kumwe n’izina

      Mu ntangiriro y’umwaka , manika amazina y’abana ariho ibirango byayo mu

      nguni y’ururimi cyangwa ahegereye umuryango w’ishuri.

      – Ereka buri mwana ikiranga izina rye kandi umumenyereze kuryitegereza buri

      munsi.

      – Buri mwana asabwa kumenya ishusho ijyanye n’izina rye. Uko ahora yitegereza

      iyo shusho bimufasha kumenya uko izina rye ryandikwa.

      – Mu nguni y’ururimi buri mwana ashobora kwigana ashushanya ikiranga izina

      rye uko abyumva.

      Kumenya kuvuga amazina yabo n’aya bagenzi babo bifashishije amashusho.

      - Kugira ubumenyi bwo kwibuka ibyo wabonye.

      - Kumenyera inyuguti zikoze amazina yabo.

      Umwana umaze kumenya gufata mu mutwe ashobora kuvuga ibiranga amazina

      ya bagenzi be ndetse akanafasha n’ abatarabimenya.

      Umwaka wa 2 n’ uwa 3; umutwe wa 4 n’ uwa 5: Itonde ry’inyuguti z’Ikinyarwanda

      Ibikoresho bikenewe

      - Ibikarito cyangwa ibipapuro bikomeye by’amabara atandukanye, imifuniko

      y’amacupa cyangwa udukarita duto tw’ inyuguti, marikeri cyangwa amakaramu

      y’amabara.

      – Tegura amakarita yakwiraho amazina y’abana.

      – Andika neza amazina y’abana bose wibanda ku izina umwana akunda

      gukoresha (izina rimwe ku ikarita).

      – Andika inyuguti ku mifuniko y’ amacupa cyangwa ku dukarita duto.

      Buri mwana ahabwa agakarita kanditseho izina rye.

      – Abana bandukura amazina yabo (kwandika amazina uyareba) bakoresheje

      Imifuniko y’amacupa iriho inyuguti cyangwa udukarita tw’inyuguti. Nyuma

      bashobora gukoresha ikaramu y’igiti.

      – Ereka buri mwana inyuguti itangira izina rye, cyangwa buri mwana ayerekane.

      – Mu gihe cy’ubumenyi bw’ururimi ku ruziga, saba abana bose bumva

      izina ryabo ritangirwa n’inyuguti uvuze bahaguruke, bakome mu mashyi,

      gutyogutyo. Bahe urugero.

      – Mu nguni y’ururimi abana bandukura amazina yabo bakoresheje ibikoresho

      binyuranye.

      Kumenya inyuguti zigize izina rye.

      - Kumenya kwandika mu cyapa.

      - Kugira ubumenyi bwo kwibuka ibyo wabonye.

      – Abana bashobora gutanga amakarita muri bagenzi babo bagendeye ku mazina

      yabo, bakamenya buri muntu izina rye.

      – Igihe wandika amazina y’abana ihatire kwandika neza buri nyuguti uzirikana

      ko umwana ari ho azirebera najya kwandukura.

      Umwaka wa 2 n’ uwa 3; umutwe wa 4 n’ uwa 5: Itonde ry’inyuguti z’Ikinyarwanda

      Guhuza ibice 2 by’ ishusho.

      Guhuza ibice by’ ishusho iriho n’ izina ry’ iyo shusho (imyaka 4 kugera kuri 6 )

      Guhuza amashusho n’ amazina yayo ( imyaka 6)

      Ibikoresho bikenewe

      - Igikarito, igipapuro gikomeye cyangwa urubaho rworoshye rwa tripuregisi (

      triplex), amakaramu y’ amabara, marikeri, irati, amashusho n’amakarita y’

      amazina ya buri shusho.

      – Shushanya ishusho runaka ku gikarito. Urugero: inyamaswa, imodoka, igare

      cyangwa imbuto abana bakunze kubona.

      – Andika izina ry’ikintu ushushanyije.

      – Buri shusho risige ibara risa n’ uko risanzwe risa. Buri karita yanditseho izina

      ry’ iryo shusho isize ibara risa na yo.

      – Iri bara riri ku ishusho rikaba no ku ikarita iriho no izina ry’ishusho ni ryo

      rifasha abana guhuza ishusho n’izina.

      – Iyo abana bahuza ibice by’amashusho, bahera ku nguni, ku mpera bagasoreza

      hagati bahuza ibice byose.

      – Mu gihe cy’ubumenyi bw’ururimi, abana bahuza ibice by’amashusho

      bagakora ishusho yuzuye, umwumwe ku giti ke cyangwa bari mu matsinda

      ya babiribabiri.

      Kwikemurira ibibazo, gutekereza byimbitse no kunguka ubumenyi.

      - Abana biga kumenya ibice bigize ikintu runaka kandi bakamenya no

      kubihuza.

      - Gukorana ubushishozi no guteza imbere imiyego y’ingingo nto.

      - Iterambere mu mbamutima, mu rurimi no mu busabane.

      – Hindura umukino wo guhuza ibice by’amashusho ugendeye ku

      nsanganyamatsiko igezweho.

      – Ku bana bakiri bato cyane, koresha ibice 2 by’ amashusho kandi bitarimo

      inyuguti cyangwa amagambo.

      – Ku bana bakuze bamaze kumenyera ibyo guhuza ibice by’amashusho,

      ubongerera umubare w’ibice bagomba guhuza bikaba byinshi.

      – Umwaka wa kabiri w’ amashuri y’ inshuke, umutwe wa gatatu: guteranya ibice

      bigize ishusho.

      – Umwaka wa gatatu w’ amashuri y’ inshuke , umutwe wa gatatu: guteranya

      ibice bigize ishusho.

      Ibikoresho by’ibanze bikenewe

      - Ibikarito, amakaramu y’amabara, marikeri umukasi, irati.

      – Tunganya igikarito kiringaniye umwana ashobora gukoreraho, ugishushanyeho

      utuzu.

      – Andika inyuguti (inkuru cyangwa into) zitandukanye muri buri kazu kari ku

      murongo wa mbere, hanyuma wandike n’izindi nyuguti nto zazo mu tuzu turi

      ku murongo wa kabiri.

      – Kata inyuguti ziri mu tuzu two ku murongo wa kabiri uzitandukanye, imwimwe

      ukwayo maze uzivangavange.

      – Abana bashakisha inyuguti mu zikase bakazihuza n’izo bisa zidakase (inyuguti

      nto zishobora gihuzwa n’inkuru cyangwa inkuru zigahuzwa n’into).

      – Mu nguni y’ururimi abana bashobora gukina uyu mukino umwumwe ku giti

      ke cyangwa abana bari mu matsinda ya babiribabiri.

      - Kugira ubumenyi bwo kwikemurira ibibazo, imitekerereze yimbitse no

      kunguka ubumenyi ku kintu runaka.

      - Abana biga kumenya ibice bigize ikintu runaka kandi bakamenya no

      kubihuza.

      - Gutandukanya inyuguti nto n’inkuru.

      - Gukorana ubushishozi no guteza imbere imiyego y’ingingo nto.

      Ku bana bato wakoresha amashusho mu mwanya w’inyuguti

      Umwaka wa 2 n’uwa 3, umutwe wa 4 n’ uwa 5: Itonde ry’inyuguti z’Ikinyarwanda

      Inyuguti zibumbye mu mpapuro ( imyaka 5 kugera 6)

      Inyuguti zikase mu birere ( imyaka 5 kugera kuri 6)

      Inyuguti zikase mu bikarito ( imyaka 5 kugera kuri 6)

      Ibikoresho bikenewe

      - Igikarito, ibirere, ibumba

      – Andika itonde ry’inyuguti inkuru cyangwa into ukoresheje ibirere, ibikarito

      cyangwa ibumba.

      – Kata buri nyuguti uyomore aho wari wayanditse , haba ku birere cyangwa ku

      gikarito cyangwa iyo wabumbye.

      – Abana bashobora gukora ku nyuguti bakamenya iyo ari yo

      – Abana bashobora gutondeka inyuguti bazikoraho

      – Abana bashobora gutandukanya inyajwi n’ingombajwi

      – Abana bashobora gukora amagambo mato bakoresheje izo nyuguti.

      - Kumenya gukorana ubushishozi no guteza imbere imiyego y’ingingo nto.

      - Kongera ubumenyi bw’inyuguti.

      – Hashobora no gukoreshwa amabuye ariho inyuguti.

      Umwaka wa 2 n’ uwa 3, umutwe wa 4 n’ uwa 5: Itonde ry’inyuguti

      z’Ikinyarwanda.

      Hariho ibipapuro cyangwa ibirango bijyanye n’ ururimi ndetse n’izindi mfashanyigisho

      byo kumanika mu ishuri. Ibyo bimanikwa ahegereye inguni y’ ururimi n’ inguni y’

      ibitabo. Iyo ahongaho nta mwanya uhari uhagije, bishobora kumanikwa ahandi

      ariko ukareba niba biri kuri gahunda kandi bimanitse aho abana babona neza kandi

      bashyikira.

      IGICE CYA III: GUTEGURA ISHURIIGICE CYA II: 4. UBUGENI N’UMUCO