• General

    • IGICE CYA II : 5: IBONEZABUZIMA

      Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke igaragaza ko abana bakwiye kwiga binyuze

      mu mikino. Gukina bifasha umwana gukura mu gihagararo, mu iterambere

      mbamutima n’ imibanire n’abandi. Muri iki kigwa turareba ingero z’imfashanyigisho

      n’imikino umurezi yategura ndetse n’ibikoresho bikenewe n’uburyo bikoreshwa.

      Ibikoresho bikenewe:

      umupira w’ibirere, ikibuga n’amazamu.

      – Jyana abana mu kibuga kirimo umutekano.

      – Shyira abana mu makipe abiri.

      – Umurezi atanga amabwiriza agenga umukino akabereka uko umukino

      ukinwa.

      Mu mikino yo hanze:

      – Jyana abana hanze mu kibuga kisanzuye maze ubahe umupira n’umwanya

      uhagije bakine. Ibutsa abana ko bagomba guhererekanya umupira ku bakinnyi

      b’ikipe imwe.

      – Abana bashobora gukina umukino ku bwabo cyangwa bayobowe n’umurezi

      wabo. Reka abana bakine bakoresheje amaguru cyangwa amaboko kandi

      ubabwire ko buri kipe igomba gutsinda.

      Mu mikino yo mu ishuri:

      – Hagarara ku ruziga hamwe n’abana maze uvuge izina ryawe, terera umupira ku

      wundi mwana umubwire avuge amazina ye, bwira uwo mwana na we aterere

      umupira kuri mugenzi we na we avuge amazina ye, gutyogutyo kugeza abana

      bose bavuze amazina yabo.

      – Uyu ni umukino mwiza cyanecyane mu ntangiriro y’umwaka w’amashuri

      igihe abana bari kwibwirana. Ushobora kwifashisha uyu mukino kandi mu

      gihe wigisha: Imibare, kuvuga imyaka, amabara, amashusho, inyamaswa,

      ibiribwa, ibinyobwa n’ibindi.

      Uko bikoreshwa

      - Abana batera imbere mu bumenyi, imitekerereze ndetse bagakuza imiyego

      y’ingingo nto n’inini

      - Abana batera imbere mu kuvumbura no guhanga udushya.

      - Abana batera imbere mu mbamutima n’imibanire n’abandi ndetse no

      gukorera hamwe.

      Umurezi ashobora kuzana ibirere by’insina mu ishuri, abana bakabanga imipira.

      Mu gihe harimo abana bafite ubumuga cyangwa undi ukeneye ubufasha umurezi

      ashobora kumufasha

      Umwaka wa 1,2, n’ uwa 3 : umutwe wa mbere : Kwitoza imiyego itandukanye

      Umukino abana bakina bonyine

      Ibikoresho bikenewe

      Umugozi uboshye mu birere

      – Abana babiri bafata umugozi umwe ku mpera zombi, bakajya bawuzunguza,

      abandi bana bakawusimbuka.

      – Mu gihe umukino uyobowe n’umurezi ashobora kubafasha kubara cyangwa

      kuvuga inyuguti.

      – Umurezi afata umwanya akereka abana uko basimbuka umugozi.

      – Umurezi ashobora kwigisha abana indirimbo baririmba mu gihe basimbuka

      umugozi.

      – Umurezi kandi ashishikariza abana gufashanya, mu gihe hari umwana ubizi

      neza mubwire yerekere abandi uko bikorwa kandi ubareke bavumbure

      ubundi buryo basimbukamo umugozi.

      - Bifasha kwaguka mu mitekerereze n’ iterambere mbamutima n’imibanire

      n’abandi.

      - Byongerera abana ubushobozi bwo kuvumbura no guhanga udushya.

      - Bifasha umwana gukoresha imiyego y’ingingo nini n’into.

      - Byongerera abana ubushobozi bwo kumenya imibare no kubara.

      – Ku bana bato, umurezi abafasha gusimbuka umugozi

      – Ku bana bamenyereye, umwana ashobora gufata umugozi agasimbuka

      wenyine

      Umwaka wa 1,2, n’ uwa 3 : umutwe wa mbere : Kwitoza imiyego itandukanye

      Ibikoresho bikenewe

      Agate, ikibuga

      Abana bashyirwa mu matsinda abiri bagaharara ku mirongo iteganye.

      Buri tsinda rihitamo ubanziriza abandi kwiruka. Hereza umwana agati yiruke

      akurikire mugenzi we wo mu rindi tsinda, agamije kumukozaho ka gati yahawe

      kugira ngo abe atsinze igitego. Abana bagenda baherezanya agati kugeza

      habonetse itsinda ritsinda igitego.

      - Bifasha abana kwaguka mu mitekereze n’iterambere mbamutima

      n’imibanire n’abandi

      - Bifasha umwana gukoresha imiyego y’ingingo nini n’into.

      - Byongerera abana ubushobozi bwo kuvumbura no guhanga udushya.

      Umwaka wa 1, uwa 2 n’uwa 3 w’amashuri y’inshuke; umutwe wa 1: Imiyego

      y’ingingo nini.

      Ibikoresho bikenewe : Ibiti, amapine, imigozi

      Umwana yicara ku ipine maze akicunda abifashijwemo n’ umurezi.

      Imyaka 3 kugera 6:

      - Abana bafashijwe n’ umurezi , abashyira ku mwicungo uri ku kigero cyabo

      kandi uri ahantu hatekanye , hanyuma akabafasha kwicunga

      - Mu gihe k’imikino yo hanze ku bana bamenyereye bajya aho imyicungo iri

      bakicunga bakajya basimburana kugira ngo bose bagerweho.

      - Imyicungo iteza imbere ibyiyumviro by’umwana.

      - Imyicungo ituma imiyego y’ ingingo nto n’ inini ikura.

      Umwaka wa 1, 2, n’uwa 3 ; umutwe wa 1: Imiyego y’ingingo nini

      Ibikoreho by’ibanze bikenwe

      Umucanga, isanduka cyanwa ikindi gikoresho washyiramo umucanga

      – Fata umucanga uwushyire mu gikoresho cyabugenewe cyangwa hanze.

      – Shaka ahantu hatekanye ku buryo abana bahakinira.

      0 kugera 3:

      – Abana bakiri bato bakinira mu mucanga bari kumwe n’ umurezi wabo

      – Abana basharabagamo, bakawurunda , bakawusanza , bakawigaraguramo,

      bagacukuramo cyangwa bagakoramo ibirundo

      Imyaka 4 kugera kuri 6

      Kwandika mu mucanga ukoresheje urutoki.

      - Abana bashobora kwandikisha urutoki bakandika inyuguti , imibare,

      amashusho

      - Umurezi ashobora kuyobora abana icyo bari bukore agendeye ku

      nsanganyamatsiko igezweho

      Byongerera abana ubushobozi bwo gutekereza no gukoresha imiyego

      y’ingingo nini n’into.

      - Byongerera abana ubushobozi bwo kuvumbura no guhanga udushya,

      iterambere mbamutima n’imibanire n’abandi

      IGICE CYA II: 4. UBUGENI N’UMUCO