• General

    • IGICE CYA II :IMFASHANYIGISHO ZIJYANYE NA BURI KIGWA: 1. UBUMENYI BW’IBIDUKIKIJE

      Ibikoresho bikenewe: 
      Ibikarito cyangwa urupapuro rukomeye, tiripuregisi (Triplex), ikaramu y’ igiti, irati, 

      marikeri, umukasi , umusambi, umukeka cyangwa umufuka.

      Uko bikorwa
      - Shushanya ishusho y’inzu ku ikarito cyangwa ku rupapuro rukomeye
      - Zengurutsa ishusho imirongo igororotse, ukate muri iyo shusho ibice bigize 

      - Inzu,ubirambike ku ruhande bivangavanze.



      Imyaka 1 kugera 4


      – Umurezi ategurira abana ishusho y’inzu yuzuye ndetse n’ibice bikase bigize 
      inzu ariko bifite amabara asa n’ayo ku nzu yuzuye.
      – Abana bahabwa inzu iteranyije ariko iburamo ibice bikeya byibura bibiri kandi 
      bimeze kimwe ku buryo ntakiri bumugore mu gihe babishyira mu myanya 
      yabyo
      – Abana bashyira mu myanya irimo ubusa ibyo bice bahawe , bagakora inzu 
      yuzuye.


      Imyaka 5 kugera 6


      Abana bahabwa ibice by’ ishusho y’ inzu bivangavanze bakagerageza 
      bakabihuza bagakora inzu yuzuye kandi bakavuga kuri buri gice bareba.
      – Abana bashobora kugendera ku mabara ari ku ishusho cyangwa ku mpera 
      z’ishusho
      – Bashobora guhabwa ishusho yuzuye yo kureberaho cyangwa ntibayihabwe 
      bitewe n’ urwego bagezeho.
      – Umurezi ashobora gukomeza umukino cyangwa akaworoshya bitewe 
      n’urugero abana afite.
      – Ashobora gukata buri gice ukwacyo cyangwa buri gice akagikatamo kabiri.
      – Uyu mukino abana bashobora kuwukina mu gihe k’ inguni y’ ururimi cyangwa 
      y’ imibare


      - Abana biga gutandukanya ibice bigize inzu bagatera imbere mu kwikemurira 
      ibibazo, kwiga no guhora biyungura ubumenyi ndetse no kwihangana.
      - Abana bitoza gukorana ubushishozi mu gihe bahuza ibice.
      - Abana batera imbere mu miyego cyanecyane imiyego mito.
      - Igihe abana bari gukora babiribabiri bibateza imbere mu mibanire, mu 
      mbamutima ndetse no gusabana mu rurimi.
      - Biteza imbere abana mu kwisanzuranaho no gufatanya igihe bakorana 
      n’abandi.

      - Byongerera abana ubushobozi mu buryo bw’itumanaho no kwiyobora. 


      – Igikorwa gishobora gukorwa umwaka wose, kubera ko amashusho agenda 
      ahinduka bitewe n’insanganyamatsiko igezweho.
      – Mu gukata amashusho , umurezi ashyiramo ikintu gishobora gufasha umwana 
      kuvumbura ibice ahuza ( ibara, imibare cyangwa imirongo itsindagiye)
      – Abana bakiri bato ( imyaka 1 kugera kui 4) bahabwa ishusho yuzuye bareberaho 
      bahuza kandi bagahabwa ibice bikase bike ( bibiri cyangwa bitatu)
      – Abana bafite imyaka 5 na 6 bahabwa umubare mwinshi w’ ibice bikase 

      bakabiterateranya bikabyara ishusho yuzuye

      Ibikoresho bikenewe: 
      - Igikarito, sikoci, marikeri z’amabara atandukanye.

      Ibindi bikoresho byakora:

      Tripuregisi, Imbaho

      – Rambura igikarito. Koresha irati mu gushushanya ushushanye ishusho ya 
      mpande enye inshuro enye.Izo mpande enye urazikata, buri ruhande ruge 
      ukwarwo kugira ngo zigaragare nkaho ari inkuta enye z’inzu.
      – Kata igikarito ugendeye ku bice bigize inzu.
      – Teranya bya bice by’ igikarito ufatishishe sikoci cyangwa ubujeni, hanyuma 
      ukore inzu
      - Siga ya nzu amabara ajyanye na buri gice kigize inzu.
      - Kata urugi ku ishusho imwe ya mpande enye maze kuri urwo ruhande 
      ushushanyeho amadirishya unayasige amabara hanyuma uhuze iyo 
      shusho n’izindi mpande enye ukore inkuta enye n’inguni enye zigize inzu.

      - Kata igice k’igikarito ushyire hejuru ukore igisenge k’inzu.

      AImyaka 0 kugera 3
      – Abana bamenyera ibice bigize inzu uko bahora 
      bayibona imbere yabo cyangwa bayikorakoraho.
      Imyaka 4 kugera 6
      – Umurezi yereka abana imfashanyigisho mu gihe 
      cy’ubumenyi bw’ibidukikije.
      – ku ruziga, akabasobanurira akamaro ka buri gice, bakaganira no ku bintu 
      biboneka mu nzu cyangwa hanze yayo.
      – Mu nguni y’imikino yigana cyangwa se hanze y’ishuri, abana 
      bagerageza kwigana gukora inzu bagashyiraho ibice byose by’ inzu 
      nk’igisenge,inkuta,urugi, amadirishya n’ibindi.
      – Abana bakina inkuru zijyanye n’ inzu mu magambo yabo.
      – Inzu ishobora gushyirwa mu nguni y’imikino hamwe n’izindi mfashanyigisho 
      nk’ibipupe, ipikipiki n’ibindi kugira ngo abana babashe gukora inkuru kandi 

      babikinishe mu bikorwa byabo bya buri munsi. 

      - Bifasha abana gukura mu gihagararo bakagira imiyego y’ingingo nini n’intoya 
      zikomeye.
      - Bibateza imbere mu bushishozi no gushakira ibibazo ibisubizo.
      - Biteza imbere ibikorwa byo guhanga udushya.

      - Bifasha abana kumenya ibikorwa bya buri munsi, no kumenya uko isi iteye.

      - Ibikoresho nk’ijerikani, tripuregisi ( triplex) bishobora gukatwamo 
      imfashanyigisho 
      - Mu nguni y’ ubugeni, umurezi afatanya n’ abana gukora izindi 
      mfashanyigisho nka: igare, imodoka, ibikoresho byo mu rugo, ikigo cy’ 

      amashuri, urusengero n’ibindi

      - Aho biboneka mu nteganyanyigisho y’amashuriy’inshuke:
      - Umwaka wa 1, uwa 2, uwa 3 n’umutwe wa 4: Iwacu mu rugo.
      - Umwaka wa 3 n’umutwe wa 7: Imyuga ikorerwa aho dutuye.
      - Umwaka wa 2, uwa 3 n’umutwe wa 19: Kwihangira ibikinisho.

      - Umwaka wa 2, uwa 3 n’umutwe 4: Ibikoresho by’ubugeni.

      Abana bakora ibikinisho byabo nk’imodoka, rukururana, igare, ipikipiki n’ubwato, 
      indege bakoresheje ibikoresho biboneka aho batuye.Abana kandi bigana uko 

      abakuru bakoresha ibyo bikoresho

      a) Gukora bisi mu mbaho za tripuregisi (Triplex)
      Ibikoresho bikenewe
      Imbaho zoroshye: Tiripuregisi, icyuma , ikaramu y’ igiti, irati na marikeri.

      Ibindi bikoresho byakora kimwe na triplex : 

      - Ibikarito n’ijerekani zashaje

      - Shushanya bisi ku rubaho rworoshye: tripuregisi (Triplex)
      - Genda ukata bya bice bya bisi washushanyije hanyuma ubiterateranye 
      ukoresheje sikoci bikore bisi y’ igikinisho.

      - Yisige amabara ajyanye n’ uko bisi zimenyerewe n’ abana zisa

      Imyaka kuri 0 kugera 3
      - Mu gihe k’imikino yo hanze , abana bagendesha bisi, bakavuga nkayo, 
      bagasunika, bagatwara, byose bigana uko babibonana abakuru cyangwa 
      uko bayibona igenda

      Imyaka 3 kugera kuri 6:

      - Mu gihe k’ imikino yo hanze, abana bakina bigana abashoferi , ibyapa byo 
      mu mihanda, bakigana ibyo babona bakaba banakora iyabo bisi.

      - Mu gihe k’ inguni mu ishuri cyangwa hanze, abana bakina inkuru mu 

      magambo yabo bakoresheje ya bisi cyangwa ikindi gikoresho cyo gutwara 
      abantu n’ ibintu.

      - Abana bihimbira inkuru zabo bwite bakazikinisha ibikoresho bafite. 


      - Abana bakina bamwe ari abashoferi, abakanishi cyangwa abagenzi 

      bagendera ku bintu binyuranye cyangwa bakabyigana bakoresheje bisi.

      b) Gukora imodoka nto muri tripuregisi
      Ibikoresho bikenewe: Tripuregisi , icyuma, ikaramu y’ igiti, marikeri na sikoci
      Ibindi bikoresho wakoramo imodoka: ibikarito bikomeye, ibice by’ijerekani 

      birambuye.

      – Shushanya imodoka kuri tripuregisi (Triplex)
      – Ya shusho yikatemo ibice unyuza mu mirongo washushanyije.
      – Teranya ibyo bice ukoresheje sikoci cyangwa ubujeni ubikoremo imodoka

      – Shyiraho amapine akoze mu giti uyasige ibara.

      Imyaka 0 kugera 3:
      – Abana bagendesha imodoka, bakigana uko ivuga ndetse bakitegereza n’ 
      uburyo ikoze.
      – Abana bigana uko imodoka ikoze bakayikora uko babyumva si ngombwa ko iba 
      ari yo by’ukuri. Icya ngombwa ni uko yatekereje ku rwego rwe uko yabigenza.

      Imyaka 4 kugera 6:

      – Abana bagendesha imodoka mu ishuri cyangwa hanze yaryo.
      – Abana bigana uko imodoka ikoze bagakora izabo bari mu gihe cy’ ubugeni 
      cyangwa bari hanze y’ ishuri.
      – Abana bayikoresha bakina, bigana inkuru cyangwa bayisubiramo mu 

      magambo yabo.

      Ibikoresho bikenewe: 
      Urubaho rworoshye: Tiripuregisi (Triplex), icyuma, ikaramu y’ igiti , marikeri, sikoci 
      y’ umweru na sikoci y’ ubururu cyangwa agapapuro k’ubururu

      Ibindi bikoresho byakora kimwe na tripuregisi

      Ibikarito n’ibice by’ijerekani birambuye

      - Shushanya indege kuri tiripuregisi ( triplex), hanyuma ukate ibice biyigize.
      - Teranya ibyo bice ukoresheje sikoci ukoremo indege.

      - Sigaho amabara ameze nk’ uko indege iba imeze.

      F

      Imyaka 0 kugera 3: 
      – Mu mikino yo hanze , abana bakinisha indege bakigana ibyo bayibonaho byose.
      – Mu mikino yo mu ishuri, mu gihe k’ inguni abana batwara indege ndetse bakigana 
      no kuyikora

      Imyaka 3 kugera 6

      – Mu mikino yo mu ishuri, mu nguni, abana bakina inkuru mu magambo yabo. 
      – Abana bakina bamwe ari abapilote, abakanishi cyangwa abagenzi bagiye 
      kugenda mu ndege.
      – Mu mikino yo hanze barayigendesha, bakigana imikorere yayo.

      – Abana kandi bakora izabo ndege mu bikoresho bafite mu ishuri cyangwa hanze

      - Biteza imbere abana mu gukomera ku ingingo nto n’inini.
      - Iyo abana bakinira hamwe bagakina bigana, ibyo bibateza imbere mu 
      gusabana, mu mbamutima, mu mivugire, bibafasha kutibagirwa, kwishakamo 
      ibisubizo ndetse no guhanga udushya. 
      - Bifasha abana kumenya uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu bakamenya 
      n’akamaro kabyo

      – Hanze y’ishuri, abana bashobora gukoresha imodoka mu gutwara amatafari 
      n’umucanga; ku bana bubakisha amatafari.
      – Bakora izindi modoka mu bindi bikoresho bitandukanye.
      – Umurezi atanga amabwiriza y’uburyo abana bakata ishusho y’imodoka mu 
      bintu bitandukanye nk’umufuka, ibinyamakuru n’ibindi bakabikata mu ngano 
      zitandukanye kandi bakabisiga amabara uko bishakiye. Igihe buri cyose 
      kirangiye, abana barabivangura cyangwa bakabishyira hamwe bakurikije 

      amabara, uburebure n’ubugari bwabyo. 

      Ibikoresho bikenewe
      Urubaho rworoshye: tiripuregisi ( Triplex), icyuma , ikaramu y’ igiti , irati.

      Ibindi bikoresho byakora kimwe na triplex

      Ibikarito cyangwa ibice by’ijerekani birambuye 

      S

      - Kuri tiripuregisi (Triplex) shushanyaho isuka bahingisha, inyuma 
      ushushanyeho umwobo ku buryo umuhini wayo uri bubashe kwinjiramo.
      - Zenguruka ukata igishushanyo k’isuka washushanyije wibuke gukata neza 
      umwobo wanyuzamo umuhini.
      - Muri wa mwobo shyiramo igiti cyoroshye cyangwa gikozwe mu bikarito, 
      kize kuba umuhini.Nugicomekamo, urabona imfashanyigisho iteye 
      nk’isuka yo guhingisha
      - Siga isuka amabara asa uko isuka isanzwe isa

      Imyaka 1 kugera 3:
      S– Abana bakoresha isuka zikoze mu bikarito nk’ 
      ibikinisho byoroshye, bakina bigana uko bahinga .

      Imyaka 3 kugera 6

      – Abana bari mu ishuri bakina inkuru mu magambo 
      yabo bagakoresha isuka
      – Mu mikino yo hanze , umurezi yerekera abana 

      uko bahinga bakoresheje isuka.

      – Abana bigana uko bakora isuka bakoresheje impapuro, ibikarito, bakigana 
      kuyishushanya no gukata iyo bashushanyije, ndetse bagateranya ibice bakase 
      bagakora isuka. 
      – Isuka yakoreshwa mu mikino iteza imbere indimi n’ubumenyi bw’ibidukikije 
      ku ruziga: kugira ngo abana babashe kwibukiranya amazina y’ibikoresho 

      by’ubuhinzi, akamaro kabyo n’igihe bikoreshwa.

      Ibikoresho bikenewe: 
      Ikarito cyangwa tiripuregisi (triplex), marikeri, irati , icyuma gikata imbaho, marikeri, 

      sikoci, cyangwa kore y’imbaho.

      – Shushanya terefoni ku gikarito cyangwa kuri tiripuregisi (triplex)
      – Andikaho imibare yo guhamagara ku buryo igaragara neza kuri terefoni.
      – Koresha ingano ntoya ku buryo abana babasha kuyifata mu ntoki.
      – Noneho kata neza usigarane ishusho ya terefoni. 

      – Gerageza gukora nyinshi kugira ngo abana bose babashe gusabana n’abandi.

                                                                   Imyaka 0 kugera 3
      A– Abana bakinira ahantu hatandukanye mu 
      ishuri no hanze yaryo.
      – Abana barahamagarana, bakanagirana 
      ibiganiro na bagenzi babo bigana.
      – Abana kandi barasabana mu gihe 
      bahamagarana kuri terefoni nk’uko babibona 
      iwabo cyangwa aho batuye. 
      – Abana bitegereza ibintu byose byanditse 
      kuri terefoni.

      Imyaka 4 kugera 5

      – Abana iyo bakoresha terefoni , haba mu 
      ishuri cyangwa hanze, barasabana mu 
      gihe bahamagarana kuri terefoni nk’uko 
      babibona iwabo cyangwa aho batuye.
      – Terefoni y’inkorano ishobora gukoreshwa ku 
      ikaze mu mikino yo mu nguni. 
      – Abana bayikoresha bakina inkuru mu 
      magambo yabo.
      – Abana bigana uko ikorwa iyo bari mu gihe 
      cy’ ubugeni.

      – Terefoni ikoreshwa no mu mikino yigana.

      - Indimi n’ubumenyi bw’itumanaho. 
      - Ubumenyi mu mibanire, imbamutima no gusabana.
      - Gutandukanya imibare.

      - Kwibuka no kumva neza uko ikintu giteye

      – Abana bari mu nguni yo kubaka bashobora kuyikoresha igihe bigana abafundi 

      batondekanya ibikoresho banavuga ibyerekeye akazi. 

      Umutwe wa 9: Uburyo bw’ itumanaho

      Ibikoresho by’ibanze bikenewe: 
      Tripuregisi (triplex), urupapuro rukomeye rw’ibara, ikarito cyangwa umufuka, 

      ikaramu y’ igiti, na marikeri.

      Q

      – Shushanya ibice bigize umubiri w’ umuntu.

      – Andikaho izina rya buri gice

      S

      Ushobora kureka abana bagatandukanya ibice bigize umubiri w’umuntu biri ku 
      gishushanyo bakanavuga amazina y’ibyo bice bitandukanye. 
      Iyi mfashanyigisho ikoreshwa mu mikino iteza imbere ubumenyi bw’ibidukikije 

      ku ruziga cyane iyo umurezi atangiye kwigisha insanganyamatsiko nshya.

      - Bituma abana babasha kwitegereza.
      - Bituma bunguka amagambo.

      - Bituma bishimira umubiri wawo bakanawitaho

      W

      – Ibishushanyo nk’ibyo twabonye ku mubiri w’umuntu, bishobora gukoreshwa 
      ku nsanganyamatsiko iyo ari yo yose. Gendera ku nteganyanyigisho umenye 
      amagambo wigisha noneho ukore igishushanyo cy’ayo magambo.

      Ingero: insengero, iwacu mu rugo, amatungo, ibitwara abantu n’ibintu n’ibindi.

      Umutwe wa 1 n’uwa 2: Umwirondoro wange n’umubiri wange hamwe n’indi 

      mitwe bitewe n’insanganyamatsiko.

      Ibikoresho bikenewe: 

      Igisate k’igitenge, urudodo, urushinge n’umukasi.

      S

       Tangira ukata igisate k’igitenge mu ishusho y’inyoni cyangwa y’ ikindi kintu 
      wifuza gukora.
      – Igihe ari umuntu wifuje gukora, kora imyenda imwe n’imwe nk’ikanzu, ishati 

      n’ikabutura wambike cya gipupe ku buryo kiba cyambaye neza. 

      S

      Imyaka 0 kugera 3
      – Abana bashobora kwigana imibereho yo mu muryango. 
      – Bashobora guheka ibipupe bakoresheje igice gito k’igitenge, bashobora 
      kwigana kubigaburira, bakabiryamisha iyo bikoze mu ishusho y’ umuntu 
      cyangwa bakigana buri kimwe mu ishusho yacyo.

      Imyaka 4 kugera 6 

      – Ibipupe babikoresha mu nguni y’imikino yigana bitewe n’ ibirimo cyangwa n’ 
      insanganyamatsiko bagezeho.
      – Mu gihe k’ inkuru barabifata bakabisomera inkuru cyangwa bakabikinisha 
      inkuru.
      – Abana bakora ibyabo bipupe bigana ibyo beretswe n’ umurezi kandi 

      bagashyiraho ibice byose bibura

      - Abana batera imbere mu mibanire n’abandi no mu mbamutima zabo.
      - Abana batera imbere mu mitekerereze yabo.
      - Abana batera imbere mu mivugire.
      - Bituma bafata inshingano zo kwita ku muntu runaka bakaniyumvisha uburyo 
      undi muntu amera cyangwa atekereza. 

      - Biteza imbere ubusabane mu muryango bikanongera ubucuti.

      W

      Abana bashobora kuvuga amakuru yabo: amazina y’ababyeyi, imyaka n’ibyo 

      bakunda

      Umutwe wa 1n’uwa2: Ngewe ubwange n’umuryango wange.

      Umutwe wa 4: Iwacu mu rugo.

      Ibikoresho bikenewe: 
      Urupapuro rukomeye, ikarito cyangwa umufuka, amakaramu y’ amabara, irangi ry’ 

      intoki n’ikaramu y’ igiti.

      E

      Shushanya ibihe by’ikirere bitandukanye nk’izuba, ibicu, imvura n’umuyaga.

      - Bituma abana babasha kwitegereza, bikabateza imbere mu gutekereza no 
      kuvuga.
      - Bituma bunguka amagambo.
      - Bibateza imbere mu gutekereza byimbitse bikanatuma imiyego mito ikomera.
      - Bituma bamenya gutandukanya ibintu, kubigereranya no kubitondekanya. 
      - Bituma abana bishimira akamaro k’ibihe.

       Abana bashobora gufata amakarita bakavuga ibyo babonaho.
      – Igihe hari amakarita menshi, umurezi ashobora kubaza abana kuyavangura 
      cyangwa gushyira hamwe amakarita ahuye. 
      – Abana bashobora gukoresha ibishushanyo bitandukanye bakora imyitozo yo 
      kuvangura ibintu bakabishyira hamwe bitewe n’itsinda biherereyemo.
      – Buri mwana yihitiramo ku bushake bwe ibikoresho yifuza gushushanya, 
      komeka hanyuma agasobanurira abandi ibyo yashushanyije. 

      – Amakarita ashobora gukoreshwa mu kwigisha insanganyamatsiko zose. 


      Umutwe wa 15: ibihe bitandukanye by’ikirere cyangwa undi mutwe wose 
      ugendanye n’insanganyamatsiko.


           - Imfashanyigisho zifatika zigomba kuba zifatiye ku nsanganyamatsiko.

      Ingero:
      - Ibiribwa: Ibigori, amasaka, soya, ibijumba, igikoma, ibishyimbo, imbuto 
      n’imboga.
      - Iwacu mu rugo: Icyungo,isafuriya, ibiyiko, umuceri n’ibishyimbo, imbabura 
      y’amakara n’ibindi. 
      - Imyambaro: Imyenda itandukanye y’abakobwa n’abahungu ndetse n’abakuru 
      - Ibyo dusanga mu nsengero: Bibiriya, imyambaro ya padiri, igitabo k’indirimbo, 
      korowani n’ibindi.
      - Ibimera nk’indabo n’ibindi. 

      Ibikoresho by’ibanze bikenewe

      Umurezi ashobora kuvana mu rugo cyangwa ku ishuri imfashanyigisho zifatika.

      Imyaka 0 kugera 3:
      – Abana bahabwa umwanya wo kwitegereza no gukorakora ku mfashanyigisho 
      zifatika kandi bagasobanurirwa akamaro kazo.
      – Abana barisanzura mu kuvuga ibyo bazi kuri izo mfashanyigisho, bakabiganiriza 
      umurezi cyangwa hagati yabo.

      Urugero
      : kuvuga aho babibona ,icyo bimara, ikivamo,uko bigenda kugira ngo 

      bivemo ikindi kintu,…

      Imyaka 4 kugera 6
      – Umurezi ashobora gukoresha imfashanyigisho karemano kugira ngo agaragaze 
      insanganyamatsiko bagezeho.
      – Abana bahabwa uburenganzira bwo gukorakora no kumva izo mfashanyigisho.
      – Abana bavuga kuri izo mfashanyigisho bakanazigereranya n’ibindi bintu 
      basanzwe bazi.
      – Umurezi yerekana uko bakoresha izo mfashanyigisho kandi akabikora neza.

      Urugero:
      Guteka, kwambara n’ibindi.
      – Mu gihe k’inguni, imfashanyigisho zifatika zishobora kuboneka mu nguni zose 
      bitewe n’ insanganyamatsiko:
      - Mu nguni y’ ibitabo: imyambaro iboneka mu nkuru, abana bagasoma 
      ikiyivugwaho
      - Mu nguni y’ururimi: abana bigana bashushanya imyambaro 
      - Mu nguni yo kwigana: abana bigana ibikorwa bakambara imyambaro 
      ijyanye n’ ibikorwa babona aho batuye
      - Mu nguni y’ ubugeni : abana bashobora gushushanya imyambaro, 
      kuyibumba, kuyikata mu mpapuro , kuyisiga amabara, kuyitera irangi,…
      - Mu nguni yo kubaka: abana bashobora kwambara imyambaro ijyanye n’ 
      ubwubatsi bari gukora:
      - Mu nguni y’ imibare : abana bashobora kubarura imyambaro babona, 
      bakabara amabara ari kuyo bambaye, bakegeranya imyenda isa , 

      bakamenya ishaje n’ imishya,…

       Abana bakorakora imfashanyigisho zifatika bagahabwa amahirwe yo 
      kugerageza no kumva uko ibintu bikora.

      - Abana bakora ibikorwa bifitanye isano n’ubuzima bwabo bwa buri munsi. 

      R

      Umurezi agenda ahindura ibikoresho bitewe n’insanganyamatsiko agezeho. 

      Ibitabangamiye abana ashobora kubibatuma.

      Umwaka wa1, uwa 2 n’uwa 3: Imitwe yose y’ubumenyi bw’ibidukikije

      1.7. Ibimera



      – Abana bitegereza amashusho y’ indabo ndetse bakanatoranyamo 
      ayabashishikaje
      – Abana berekerewe n’ umurezi bafata amakaramu y’ amabara bagasiga mu 
      mashusho uko babyumva.
      Si ngombwa ko babikora neza ku buryo bubereye ijisho kuko imiyego y’ ingingo 

      iba itarakomera. Ibyo yakoze biba ari byiza .


      M

      – Abana bamaze kwiga ibice bigize ikimera ndetse bakibonye bakakitegereza 
      babifashijwemo n’ umurezi, amashusho y’ikimera kidasize ndetse 
      bakanahabwa amakaramu y’ amabara bakagisiga amabara ahuye n’ uko buri 
      gice gisa.
      – Umwana yihitiramo amabara ajyanye n’ ikimera ashaka gusiga, ibyo 

      bikerekana ko yamaze gusobanukirwa neza n’ ibice bigize ikimera.

      M

      – Abana baba bamaze kumenyera imiterere ya buri gice kigize ikimera, bashobora 
      guhabwa ibice bakase kandi bivangavanze by’ ikimera bakagerageza kubihuza 
      bagendeye uko buri gice bahawe giteye.
      – Abana bakina uyu mukino wo guhuza ibice bagakora ishusho yuzuye.
      – Abana bamaze kubimenyera bakina bahuza batanguranwa, uwatanze abandi 
      agashyira akaboko hejuru ati: “ narangije”.
      – Abana uko babimenyera ,bagenda bongererwa imibare myinshi y’ ibice bikase 

      kandi bivangavanze by’ amashusho bagahuza.

      1.7.4. Uko ibimera bikura ( imyaka 6)

      Ibikoresho bikenewe

      Ingemwe, ifuni, igikoresho cyo kuvomerera, utubido , amazi.


      – Umurezi ajyana abana mu mirima y’ ishuri cyangwa iri hafi y’ishuri, 
      akabasobanurira amoko y’ibimera , akamaro kabyo, uko bikura, aho bikurira, 
      n’ icyo bikenera kugira ngo bikure.
      – Umurezi asobanurira abana amoko y’ ubutaka.
      – Umurezi yerekera abana uko batera ikimera mu butaka.
      – Umurezi asaba abana bose gukora nk’ uko yabikoze bagatera ingemwe 
      bazanye buri wese kandi akavomera ikimera kugira ngo kizakure.




      - Abana baguka mu mitekerereze,bagasobanukirwa n’ibyo babonaga batazi 
      aho biva
      - Abana bamenya kwikemurira ibibazo, guhora biyugura ubumenyi no 
      kwishakamo ibisubizo

      - Abana bunguka ibintu bishya bituma bazamura imbamutima zabo


      Umwaka wa 1,2 n’ uwa 3: 
      Umutwe wa 16: Amoko y’ ubutaka n’Umutwe wa 6:Ibiribwa n’ ibinyobwa 
      bikomoka ku bimera.

      Umutwe wa 14: Ibice bigize ikimera n’ akamaro kabyo.


      - Abana bitegereza kandi bagakorakora ku mfashanyigisho z’ inyamaswa 
      bakaganira n’ umurezi bavuga ibyo baziziho, aho ziba, ibyo zirya,akamaro, 
      n’ibice bizigize.
      - Abana bahabwa umwanya bagasiga amabara mu ishusho y’ifi uko babishaka 

      ariko bamenyera uko iteye.

      Ibikoresho bikenewe: 
      Tripuregisi (Triplex), icyuma, amashusho y’ifi cyangwa amakarita y’ifi, imifuka 
      n’amakaramu yo gusiga amabara, ibice bikase by’amashusho y’ifi.

      Ibikorito bikomeye cyangwa ibice by’ijerekani bishaje. 

      – Shushanya ishusho y’inyamaswa (ifi) kuri teripuregisi ( triplex),ku mufuka, ku 
      ikarito cyangwa ku makarita
      – Kata iyo nyamaswa (ifi) aho wayishushanyije , hanyuma uyisige amabara 
      ajyanye n’uko isanzwe isa
      – Izi ntambwe zo gukora imfashanyigisho y’ifi mu mumubyimba ifata, 
      zanakoreshwa umurezi ategura izindi mfashanyigisho z’ubundi bwoko 

      bw’inyamaswa.

      – Abana bahabwa amashusho y’ ifi bakihitiramo amabara bayisiga bahuza n’ 
      uko bayizi.
      – Abana bagaragaza buri gice kigize ifi kandi bagasobanura n’ akamaro kabyo.
      – Abana bakina n’ imikino yerekeza ku mafi mu mazi.
      – Abana bashobora no gushaka hose mu ishuri ahantu haboneka ibishushanyo 
      by’ ifi nko mu bitabo n’ ahandi. 
      – Abana bitoza kuyishushanya ku mpapuro uko babyumva bakanashushanya 

      aho ifi iba

      Inzovu
      Ibikoresho bikenewe

      Teripuregisi ( triplex) , icyuma, ikaramu y’ igiti, ikaramu y’ ibara, irati 

      Shushanya inzovu ku rubaho rworoshye cyangwa kuri tiripuregisi ( triplex), 
      igikarito gikomeye cyangwa ibice by’ijerekani ishaje
      Iyo shusho yikatemo ibice ukurikije uko iteye cyangwa ukirikije ibyakorohera 
      abana guhuza.
      Iyo ukata ibice by’imfashanyigisho wita ku kigero k’imyaka y’abana. Ku bana 

      bafite 2-4 ukatamo ishusho ibice bikeya kandi buri wese ugakatira aho bihurira

      A

      Guhuza ibice byinshi by’ ishusho bigakora ishusho yuzuye (imyaka 5 kugera kuri 6)

      Abana bahabwa ishusho yuzuye bagahabwa n’ ibice byinshi by’ iyo 

      shusho,bagatangira kubihuza bagakora ishusho yuzuye.

      Abana b’ imyaka 3 kugera kuri 4 

      Gasumbashyamba

      – Umurezi ategurira abana ishusho yuzuye y’ inyamaswa runaka , agategura 
      n’ ibice bikase kandi bivangavanze bya ya nyamaswa, agasaba abana 
      kwitegereza ishusho yuzuye hanyuma bagafata bya bice bakabiterateranya 
      bigakora ishusho isa neza niyo bahawe.
      Umukino wo guhuza ibice byinshi bikase by’ ishusho bigakora ishusho yuzuye 
      (Imyaka 5 kugera kuri 6)

      Igikeri

      - Abana bamaze kumenyera imiterere ya buri nyamaswa bongererwa 
      umubare w’ ibice bikase by’ inyamaswa maze bagakora ishusho yuzuye.
      - Abana iyo bahuza bashobora kugendera ku ibara , ku murongo uheruka , 
      cyangwa ku gice kigize inyamaswa amenyereye.
      - Abana bahuza ibyo bice kandi bakabikora batanguranwa.
      - Iyo Umukino ukomereye abana , umurezi ashobora kubaha urugero 
      agahuza nk’ ibice bibiri hanyuma abana bagakomerezaho.
      - Umurezi kandi ashobora kuborohereza akabaha ishusho yuzuye bakajya 

      bahuza ibice bayireberaho.

      S

      – Umurezi ashobora gukoresha amakarita y’inyamaswa zitandukanye , izo mu 
      mazi, izo mu gasozi n’izo mu rugo.
      – Abana bato batoranya izisa bakazishyira hamwe.
      – Abana bashobora guhuza inyamaswa n’aho ziba 
      – Abana bakina mukino w’amajwi y’inyamaswa: umurezi ashobora kuba 
      yagabanya abana mu matsinda mato cyangwa abana bagatora ikarita 
      y’inyamaswa noneho abafite izisa bagahagarara hamwe hanyuma bakigana 
      ijwi ry’inyamaswa bafite. 
      – Umurezi agenda ahindura imikino uko abana bagenda babira ubumenyi 

      buhagije.

      - Abana batera imbere mu mitekerereze yimbitse mu gihe bahuza ibice by’ 
      amashusho cyangwa basiga amabara ajyanye na buri shusho.
      - Abana batera imbere mu mbamutima no mu mibanire n’abandi ndetse 
      bagasabana.
      - Abana bamenyera kwikemurira ibibazo.
      - Ibi bikorwa bituma imiyego y’ingingo nini n’into ikomera.
      - Abana batera imbere mu kumva no kuvuga. 

      - Abana bunguka amagambo mashya.

      Umwaka wa1 n’umutwe wa 11 
      Umwaka wa 2, umutwe wa 13, n’uwa 14

      Umwaka wa 3, umutwe 13, 14 n’ uwa 15

      Ibikoresho bikenewe

      Ibumba, imbaho zo kubumbiraho, ameza, amashusho y’ imisozi n’ ibibaya.

      S

      – Umurezi ategurira abana ibumba ritunganyije , agategura n’ ameza cyangwa 
      imbaho zo kubumbiraho.
      – Umurezi ashushanya amashusho aboneye y’ imisozi n’ ibibaya akayashyira 
      aho abana bari bubumbire.

      – Umurezi atanga amabwiriza ngenderwaho kugira ngo igikorwa cyumvikane.

      M

      Imyaka 0 kugera 3
      N– Umurezi ategurira abana ibumba 
      akarishyira ku meza cyangwa ku mbaho 
      bari bukorereho
      – Abana babumba bakoresheje intoki zabo
      – Abana bakiri bato bafata ibumba 
      bakarikandakanda bagerageza kubumba 

      icyo babwiwe cyangwa se ikindi bishakiye

       Buri mwana asobanurira umurezi icyo yabumbye hanyuma umurezi 
      akamushimira
      – Singombwa ko icyo abana babumbye kiba kiboneye ijisho kuko ubwabo bazi 

      icyo aricyo kandi barabona ari byiza

      Imyaka 4 kugera 6


      Nyuma umurezi ashobora gukoresha ibumba ashobora no gukoresha igitaka 
      cy’imonyi, igitaka cy’inombe.
      - Abana bahabwa ibumba n’ imbaho zo gukoreraho cyangwa ameza
      - Abana bahabwa amashusho y’imisozi n’ ibibaya
      - Abana batangira gukata ibumba bakoresheje intoki zabo.
      - Abana batangira kubumba imisozi barebera ku rugero rwatanzwe n’ umurezi, 

      bakagerageza kumwigana cyangwa kumurusha kubumba umusozi ugaragara.

      Imyaka 5 kugera 6 


      – Abana bahabwa ibumba ndetse n’ imbaho cyangwa ameza yo kubumbiraho
      – Umurezi ashushanyiriza abana amashusho yoroheje y’ imisozi n’ ibibaye bitewe 
      n’ urugero bagezeho.
      – Abana bahabwa amashusho y’ imisozi n’ ibibaya bakayitegereza ngo bayabumbe
      – Abana batangira gukata ibumba bakoresheje intoki zabo
      – Abana babumba imisozi n’ ibibaya nk’uko bigaragara ku mashusho bahawe n’ 
      umurezi
      – Abana kandi bamaze gutera imbere bashobora no kubumba umusozi batarebeye 
      ku ishusho
      – Buri mwana yerekana umusozi n’ ikibaya yabumbye ndetse akabiganiriza bagenzi 
      be asobanura ibyo abiziho byose.

      Abana bashobora kugenda babumba n’ibindi bintu biboneka mu bidukikije kandi 
      bikagenda bihinduka bitewe n’ insanganyamatsiko bagezeho

      - Abana batera imbere mu mitekerereze yimbitse mu gihe batekereza uko 
      babumba umusozi. 
      - Abana batera imbere mu mbamutima no mu mibanire n’abandi ndetse 
      bagasabana.
      - Abana bamenyera gushakira ibibazo ibisubizo
      - Abana batera imbere mu gukorana ubushishozi.

      - Ibi bikorwa bituma imiyego y’ ingingo nto n’inini ikomera.

      Umwaka wa1, 2, 3: umutwe wa 18.

      IGICE CYA I : INTANGIRIRO RUSANGEIGICE CYA II : 2. IMIBARE