• General

    • IGICE CYA I : INTANGIRIRO RUSANGE

      Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) rwashyize ahagaragara 
      integenyanyigisho ishingiye ku bushobozi igomba gukurikizwa mu burezi bw’abana 
      b’inshuke . Ubushobozi bw’ibanze n’ubushobozi nsanganyamasomo bugomba 
      gutezwa imbere binyujijwe mu mikino, imyitozo n’ibikorwa binyuranye bikorerwa 
      kenshi mu matsinda, bigamije gutoza abana gusabana n’abandi, gukangura 
      ubwonko n’ ibyumviro byabo, kunoza imvugo bavuga, basobanura ibyo babona 
      n’ibyo bakora. Hashingiwe kandi ku ihame ry’uko abana bo mu kiciro k’inshuke 
      biga bigana, imyitwarire n’indangagaciro biboneye bazabitozwa n’urugero rwiza 
      bahabwa n’ababyeyi, abarezi cyangwa abandi babakuriye. 

      Mu rwego rwo gufasha abarimu bigisha mu mashuri y’inshuke gushyira mu 

      bikorwa integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi; Ikigo Gishinzwe Guteza 
      Imbere Uburezi mu Rwanda (REB) ku bufatanye na VSO (voluntary service 
      overseas) na UNICEF Rwanda hateguwe inyoborabarezi ifasha abarezi bo mu 
      mashuri y’inshuke gukora imfashanyigisho bifashishije ibikoresho biboneka aho 
      dutuye. Imfashanyigisho zikozwe mu bikoresho biboneka aho dutuye ni ingenzi 
      kuko ziboneka ku buryo bworoshye kandi zikaba zihendutse. Izo mfashanyigisho 
      zifasha abarezi kubaka ubushobozi, ubumenyi, ubumenyi ngiro n’ubukesha mu 
      bana nk’uko biteganyijwe mu nteganyanyigisho y’amashuri y’inshuke. 

      Kubonera imfashanyigisho abana bato biracyari imbogamizi bitewe n’ubushobozi 

      buke ndetse n’ubumenyi budahagije ku barezi. Kubera iyo mpamvu, iyi nyoborabarezi 
      izafasha abarezi bo mu mashuri y’inshuke kwiyungura ubumenyi n’ubumenyi ngiro 
      buzabafasha kwikorera imfashanyigisho bakeneye kugira ngo barusheho kunoza 
      imyigigishirize y’abana bo mu mashuri y’inshuke.

      Iyi nyoborabarezi kandi ishimangira akamaro ko gukoresha imfashanyigisho zifatika 

      mu gutanga ubumenyi binyuze mu mikino cyane ko ubu buryo butuma abana bagira 
      uruhare mu myigire yabo. Iyo umwana yiga hakoreshejwe uburyo bw’imikino 
      inyuranye, bituma atarambirwa ibyo yiga kandi agahora yishimiye gukina bene iyo 
      mikino.

      Iyi nyoborabarezi yubakiye ku byigwa dusanga mu nteganyanyigisho. Muri buri 

      kigwa, hagaragazwa imfashanyigisho zitandukanye umurezi ashobora gukora. Buri 

      mfashanyigisho kandi igaragaza ibi bikurikira: 

      - Ibikoresho bikenewe
      - Uko bikorwa
      - Uko bikoreshwa 
      - Uko bifasha mu myigire no guteza imbere ubushobozi

      - Aho biboneka mu nteganyanyigisho.

      Inyoborabarezi yerekana aho ihuriye n’integanyanyigisho bityo bigafasha 
      abarezi kubona isano ifitanye n’ibiri mu zindi nyoborabarezi zikoreshwa mu bigo 

      mbonezamikurire no mu mashuri y’inshuke.

      V

      Imfashanyigisho ni ibikoresho byose bishobora kwifashishwa mu myigire 
      n’imyigishirize kugira ngo intego y’ikigwa igerweho. Hari imfashanyigisho z’ 
      amajwi, amashusho ndetse n’ iz’amajwi n’ amashusho. Imfashanyigisho zishobora 
      gukorerwa mu nganda cyangwa zigakorwa n’abarezi, ababyeyi, abana cyangwa 

      abatuye aho ishuri riherereye bifashishije ibikoresho biboneka aho dutuye.

      Ingero z’ibikoresho wakwifashisha mu gukora imfashanyigisho zitandukanye:

      S

      Bimwe mu bikoresho byakwifashishwa bigaragara mu mashusho akurikira:

      Jean Piaget agaragaza ko imyigire y’abana bato igoranye mu gihe nta mfashanyigisho 
      zifatika zihari. Ingero zikurikira zigaragaza akamaro k’imfashanyigishomu myigire 
      y’abana bato:
      Urugero rwo kwiga wifashishije ibigaragara: Kwereka abana igishushanyo kiriho 
      inka hanyuma ukababaza umubare w’amaguru inka ifite. 
      Urugero rwo kwiga wifashishije ibitagaragara: Kubaza abana umubare w’amaguru 
      inka igira hanyuma ugatekereza ko baguha igisubizo nyacyo kandi utaberetse 
      byibura igishushanyo kiriho inka. 
      Nta gushidikanya ko dushingiye ku ngero tumaze kubona kwiga ibitagaragara 
      bigoye kurusha kwiga ibigaragara. Ni yo mpamvu imfashanyigisho ari ingenzi kuko 
      zifasha abana kwiga bareba banakora kurusha kwiga ibyo batabona. John Dewey 
      avuga ko abana biga neza binyuze mu kuvumbura. Ni byiza rero ko abana bahabwa 
      imfashanyigisho zitandukanye bakazikoresha kugira ngo bibafashe kuvumbura no 
      guhanga udushya.
      Izindi mpamvu zerekana akamaro ko gukoresha imfashanyigisho:
      - Bituma abana bakoresha ibyumviro byinshi
      - Bituma abana bagira uruhare rugaragara mu myigire.
      - Bifasha abana guteza imbere ubushobozi bwo gutekereza byimbitse,guhanga 

      udushya,gukemura ibibazo,....

      Imfashanyigishozitegurwa zigomba:
      - Kuba zifite ingano ihagije ku buryo zigaragarira abana bose mu ishuri kandi 
      ntizibatere urujijo;
      - Kuba zikoze neza ku buryo abana bashobora kuzigana;
      - Kuba ziri ku kigero cy’abana kandi bashobora kuzikoresha bisanzwe;
      - Kuba zitanga amakuru y’ingenzi;
      - Kuba zikurura abana;
      - Kuba zitezitateza impanuka mu kuzikoresha;
       Kuba ziramba kandi zihendutse;
      - Kuba zihagije kandi zoroheye abana bose kuzikoresha mu ishuri;
      - Kuba zijyanye n’imibereho y’umwana akaba azi ibyo bikoresho;

      - Kuba zitanyuranya n’umuco w’ abana.

      Mbere yo gutegura imfashanyigisho, umurezi agomba kubanza kwibaza ku byo 
      agamije, kugira ngo imfashanyigisho ategura zimufashe kugera ku ntego yiyemeje 
      mu buryo bworoshye. Urugero rw’ibyo ashobora kwibaza: 
      - Ni iki nshaka ko abana bamemenya?
      - Ni iki nshaka ko abana bakora?
      - Ese imfashanyigisho ntegura zirakoreshwa n’umurezi gusa cyangwa n’abana 
      bazazikenera mu myigire yabo?
      - Ese imfashanyigisho ngiye gutegura zizafasha abana bari mu kihe kigero?
      - Ese imfashanyigisho ngiye gutegura ntiziheza abana bafite ubumuga?

      - Ese ntizibangamira umuco.

      Ibikoresho bishobora gukoreshwa ku ntego nyinshi mu byigwa bitandukanye. 
      Urugero guhuza imifuniko n’amakarita yanditseho byafasha mu mibare, mu gusoma 
      no guteza imbere ubushobozi nk’imiyego y’ingingo nto n’imiyego y’ingingo nini no 

      kwikemurira ibibazo.

      Gutegura neza imfashanyigisho ni ngombwa cyane kubera ko bifasha umurezi 
      kuzigeraho ku buryo bworoshye igihe azikeneye mu kwigisha ikigwa runaka, 

      bigatuma agendera ku gihe, adahuzagurika.

      Imfashanyigisho zigomba gutegurwa bitewe n’uburyo zikoreshwa kenshi. Ushobora 
      gushyira imfashanyigisho zawe hamwe nyuma y’insanganyamatsiko runaka, abana 
      batashye, cyangwa ku mpera z’igihembwe. Buri munsi mbere yo gutaha, umurezi 
      aba agomba kumenya ko ibikoresho azakenera umunsi ukurikiyeho biteguye neza. 
      Ibyo yitaho ni ibi bikurikira:
      - Gusana zimwe mu mfashanyigisho zangiritse no kuzuza izituzuye.
      - Guhindura imfashanyigisho ugendeye ku nsanganyamatsiko.
      - Kureba niba hari izindi mfashanyigisho wakora cyangwa wategura umunsi 
      ukurikiyeho.
      Imfashanyigisho zishobora guhindurwa bitewe n’insanganamatsiko igezweho. Ni 
      ngombwa gutunganya no gusukura imfashanyigisho igihembwe kirangiye kandi 

      ukongeramo izindi bitewe n’ikigero abana bagezeho.

      Umurezi n’abana ni bo akenshi bategura imfashanyigisho mu ishuri. Mu bikorwa 
      byo ku ishuri,abana bashobora gufasha umurezi gutegura imfashanyigisho bakoresha. 
      Mu ishuri ririmo abana benshi, umurezi ashobora gukora gahunda y’uburyo 
      azajya afatanya n’ abana bakazikora bityo abana bakunguka ubumenyi bwo kwiga 
      bakora, bikanabafasha kutazangiza kuko ari bo bazikoreye.

      Abatuye aho ishuri riherereye na bo bagira uruhare mu gukusanya ibikoresho byo 

      gukoramo imfashanyigisho. Bimwe mu bikoresho byo gukoramo imfashanyigisho 
      ntibikwiye kuba imbogamizi ku murezi, ahubwo abatuye aho ishuri riherereye na 
      bo bakwiye kubigiramo uruhare, kugira ngo abana babo babashe kwiga neza.

      Abayobozi b’ibigo by’amashuri bashobora gufasha abarezi:

      - Bakangurira abafite ubucuruzi butandukanye hafi y’ishuri nk’amaduka, 
      utubari cyangwa ibarizo, gukusanya ibikoresho nk’imifuniko y’amacupa, 
      ibice bisigara ku mbaho, ibitambaro bisigazwa n’abadozi, amakarito n’ibindi 
      bitandukanye byakorwamo imfashanyigisho.

      - Bakangurira abaturage gukusanya ibikoresho bitandukanye mu gihe 

      cy’umuganda, mu kagoroba k’ababyeyi cyangwa igihe k’inama runaka maze 
      bakazabishyikiriza amashuri aherereye aho batuye. 

      - Bakangurira abatuye mu gace ishuri riherereyemo babyifuza gukora 

      imfashanyigisho zitandukanye babifashijwemo n’abarezi b’amashuri y’inshuke 

      kugira ngo zifashe abana babo kunoza imyigire.

      D

      Umurezi ategura imfashanyigisho mu ishuri agendeye ku binogeye abana. Umurezi 
      yirinda kumanika imfashanyigisho ziteza akajagari mu bana cyangwa ziteza urujijo. 
      Agomba kuzimanika kuri gahunda, ku kigero cy’ abana aho bashobora kuzikoraho 
      igihe ari ngombwa bakanazireba byoroshye batararamye cyane kandi akagendera ku 
      byigwa by’ abana. Umurezi agomba kumanika imfashanyigisho zifasha umwana mu 
      myigire n’imitekerereze ye. Hari zimwe mu mfashanyigisho zishobora kumanikwa 
      mu myanya ihoraho mu ishuri 

      Urugero:

      - Amakarita mato agaragaza inguni
      - Ingengabihe y’umunsi
      - Inyajwi, ingombajwi, imibare, amabara ndetse n’amashusho agaragaza ibyo 
      umwana akunda kubona mu buzima bwe bwa buri munsi.
      IGICE CYA II :IMFASHANYIGISHO ZIJYANYE NA BURI KIGWA: 1. UBUMENYI BW’IBIDUKIKIJE