Topic outline

  • Intangiriro

    Girl Effect Rwanda/Ni Nyampinga irashimira inzego zitandukanye zigira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza n'ubushobozi by'umwana  w'umukobwa. Ku nkunga y’Ikigo gishinzwe Inkingo  ku Isi (Gavi), ku bufatanye na Ministeri y'Uburezi, binyuze mu Kigo k’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) twateguriye urubyiruko rw’abangavu uburyo  bworoshye bwo kubona amakuru kuri murandasi (Internet) yakwifashishwa nk’ inyongerabumenyi mu byo basanzwe biga ku ishuri. Ayo makuru abafasha  kumenya uko birinda ababashuka bagamije kubangiriza ahazaza habo heza, kumenya ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, uko bakwirinda  ihohoterwa ribakorerwa, ubumenyi ku kamaro ko gufata inkingo zose n’imirire myiza kuva umuntu ari umwana kugeza abaye umwangavu. Harimo  n'izindi nkuru zigamije kubaremamo kwigirira ikizere no kwiyubakamo ubushobozi.

    Intego yacu ni ukubaka umukobwa wiyumvamo ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo bimubereye bituma amererwa neza, kwiyubakamo ikizere no gutegura ahazaza habo heza, bafatanyije n' a basaza babo ndetse n’umuryango wose muri rusange. Dushishikariza abakobwa kugira uruhare mu kwihitiramo ibyerekeranye n’ubuzima bwabo, imyigire, ndetse no kwiteza imbere mu bukungu, tubereka urugendo rw’ababigezeho bafatiraho urugero.

    File: 1