Abana baraba bashobora guhanga umwandiko bakurikije insanganyamatsiko nabahaye
abana bazashobora kwegeranya amagambo ashobora kuvamo inyigisho ifatika cyangwa se ubutumwa .
MUSOME MWITONZE NONEHO MUGERAGEZE
GUSOBANUKIRWA IBIJYANYE N’ IHANGAMWANDIKO
IHANGAMWANDIKO
1)
Inshoza y’ihangamwandiko
Guhanga
umwandiko ni ugutanga ibitekerezo ku nsanganyamatsiko yatanzwe, wabanje kwiga
ikibazo, ukifashisha ingingo zumvikana kandi zifatika ndetse ziherekejwe
n’ingero.
2)
Amabwiriza y’ihangamwandiko
v Kuba
ufite Insanganyamatsiko (ishobora kuba
ijyanye n’iby’umuco, ubukungu, politiki, imibereho y’abaturage, iyobokamana,
ubutabera n’ibindi.)
v Insanganyamatsiko
ushobora kuba wayihawe cyangwa wayitekereje wowe ubwawe. Hari amahame y’ingenzi
agomba gukurikizwa kugira ngo umuntu aboneze igihangano ke. Ayo mahame ni:
• Gutekereza
cyangwa kumva insanganyamatsiko
•
Kwegeranya ingingo
•
Guhitamo inzira
•
Gukora imbata
•
Kwandika.
1.
Gutekereza
Mbere
yo kwandika ubanza gutekereza ku nsanganyamatsiko ushaka kwandikaho,
ukayiyumvisha, ukayigira iyawe, cyanecyane iyo ari iyo wahawe. Kumva ingingo
wandikaho bikorwa mu byiciro bibiri:
a) Kuyisoma witonze, ukayisesengura, ushaka inyito z’amagambo
ayigize. Impamvu ni uko ijambo rimwe rishobora kugira inyito nyinshi.
b) Gushakamo ijambo cyangwa amagambo fatizo yaguha
inzira n’imbibi by’insanganyamatsiko.
• Iyi ntambwe ya mbere ni ingenzi kuko udashobora
kubona ibitekerezo utanga ku bintu nawe ubwawe utumva neza.
2.
Kwegeranya ingingo (ibitekerezo).
Iyo
umaze kumva neza insanganyamatsiko, utangira kwandika ku rupapuro rwo
guteguriraho ibitekerezo. Ukusanya ingero, amagambo meza yavuzwe n’abandi,
ibyawe ubwawe waba uzi, n’ibindi. Biba byiza iyo insanganyamatsiko wandikaho
uyiziho byinshi, kandi ugashingira ku bintu bifatika.
• Iyi ntambwe ya kabiri na yo irakomeye kuko ari yo
igufasha gukurikiranya neza ibitekerezo byawe, ugahitamo iby’ingenzi,
ukegeranya ibihuye, ukabikurikiranya mu buryo bwuzuzanya.
3.
Guhitamo inzira (Guhitamo uruhande ushyigikira)
Mbere
yo kwandika ugomba guhitamo imwe mu nzira eshatu zishoboka: niba igitekerezo
gikubiye mu nsanganyamatsiko ari cyo uragishyigikira, 112
niba
atari cyo ukakirwanya, niba ubona nta ho wabogamira ujya hagati no
hagati ugatanga igitekerezo kidafite aho kibogamiye, ariko gikosora impande
zombi: urw’abakirwanya n’urw’abagishyigikiye.
Niba
insanganyamatsiko yatanzwe ari ikibazo, ushaka uburyo wagisubiza uhereye ku
ngingo wegeranije.
Hari
amoko abiri y’ingingo zigufasha kugera ku bitekerezo biboneye:
– Ingingo zishyigikira ibitekezo byawe cyangwa
byatanzwe.
– Ingingo zivuguruza ibyo bitekerezo.
Izo
ngingo zombi zigufasha kugera ku bitekerezo biboneye.
• Iyi ntambwe irakomeye kuko ari yo yerekana aho
ibitekerezo byawe bigana kandi guhitamo inzira ni byo bikurinda kujandajanda,
bikanagaragaza ko ufite ubushobozi bwo guhagarara ku byo wemera.
4.
Gukora imbata:
Imbata y’umwandiko igira ibice bitatu by’ingenzi:
a) Intangiriro
(iriburiro)
b)
Igihimba
c)
Umusozo (umwanzuro)
4.1.
Intangiriro
Intangiriro y’umwandiko, bayita na none iriburiro.
Muri icyo gice, dushobora gusangamo:
–
Ibikubiye mu mwandiko n’inyungu bawutezeho.
–
Ibice by’ingenzi bikubiye mu mwandiko wawe.
–
Impamvu ugiye kwandika.
Iriburiro
rigomba kuba ryujuje ibi bikurikira:
a) Kuba ari rigufi, rifite ireme, riteye amashyushyu,
ku buryo urisomye agira amatsiko yo gusoma ibikurikiyeho.
b) Mu iriburiro, ntugomba kunyura kure cyane; ugomba
guhita umenyesha icyo ugiye kwandikaho.
c) Mu iriburiro, ntugomba guhita werekana uruhande
ubogamiyeho ku nsanganyamatsiko, kuko waba umaze amatsiko abasoma, ntibakomeze
gusoma.