• INYIGISHO YA GATANDATU : IBIKORESHO BYA MUZIKA

    6.0. Intangiriro

    Ibikoresho bya Muzika, ni buri kintu gikorwa gifitiwe intego yo gutanga cyangwa gusohora ijwi ry’umuziki. Bimwe mu bikoresho bya muzika bikunze kugaragara by’umwihariko mu Rwanda, harimo imyirongi, ingoma za kizungu, piyano, gitari, umuduri, inanga, inzogera, ifirimbi, amayugi, ibinyuguri, ingoma za kinyarwanda zigizwe n’ishakwe, inyahura, igihumurizo, n’ibindi bikoresho bitandukanye.

    Ni kenshi abana biga mu mashuri y’inshuke bakunda gukinisha ibikoresho bya Muzika ariko ugasanga babikinisha mu buryo budakwiriye bitewe n’uko badasobanukiwe n’imikoreshereze ya byo. Ibi bikoresho bya muzika bifite akamaro gakomeye kuri aba bana. By’umwihariko kubikinisha bizamura urwego rw’imitekerereze yabo hakiri kare.

    Mu mashuri y’inshuke, ibikoresho bya muzika byigwa mu isomo rimwe gusa (1) ni ukuvuga isomo rimwe muri buri mwaka.

    6.0.1. Uruhererekane rw’amasomo

    ok

    6.1. INKOMOKO Y’AMAJWI (Umwaka wa mbere)

    6.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora gutandukanya amajwi akomoka ku bintu binyuranye ahura na byo mu bidukikije.

    6.1.2. Ingingo nsanganyamasomo

    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: igihe bakina imikino yo kuvuga amazina y’ibikoresho binyuranye bitanga amajwi banatahura amajwi y’abantu cyangwa ibintu babyumva babireba cyangwa batabireba bizatuma abana bashobora kubana mu mahoro.
    •  Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: Muri iyo mikino yo kuvuga amazina y’ibikoresho binyuranye bitanga amajwi banatahura amajwi y’abantu cyangwa ibintu abakobwa n’abahungu babigiramo uruhare rungana.
    •  Uburezi budaheza: Mu gihe abana bazaba bakina imikino yo kuvuga amazina y’ibikoresho binyuranye bitanga amajwi banatahura amajwi y’abantu cyangwa y’ibintu, buri wese mu bushobozi bwe azahabwa umwanya uhagije kugira ngo ashobore gukoresha ibikoresho yagenewe.
    •  Kwita ku bidukikije: mu gihe abana bakina imikino yo kuvuga amazina y’ibikoresho bitanga amajwi no gutahura amajwi yibinintu cyangwa abantu bakinira ahabugenewe kandi bakamenyerezwa kubungabunga ibidukikije no kutabyangiza. Abana batozwa kandi kwandurura ibikoresho no gusukura aho bakoreye.

    6.1.3. Inama ku myigishirize y’isomo.

    Mu mivugire n’imitekerereze mu ruririmi bizamuka cyane uko umuntu, ibintu cyangwa inyamaswa bisohora amajwi atandukanye. Ku umwana akenera itermbere mu nzego zitandukanye nko gukura kw’ingingo, gukura mu kugaragaza amarangamutima, mu mibanire n’abandi, mu mitekerereze ndetse no mu rurimi by’umwihariko. Amajwi n’ingenzi mu iterambere ry’ururimi cyane, abana bato batangira Kumva amajwi bakiri mu nda, uko bakura bagenda bunguka amajwi y’ibintu bishyashya n’abantu bashyashya bityo bikazamura imitekerereze ye ndetse n’irurimi muri rusange. Mu mashuri abana bahura n’umuziki aho baririmba bakanabyina. Umurezi afasha abana mu bikorwa byose bya muzika ariko by’umwihariko agateganya ibikoresho bya muzika bitandukanye, bishobora kuba ingoma, gitari n’umwirongi.

    Isomo rya 1: Amajwi atangwa n’ibikoresho binyuranye

    a. Intego y’isomo: Abana bazaba bashobora gutandukanya amajwi akomoka kubintu binyuranye ahura nabyo mu bidukukuje.

    b. Imfashanyigisho: Sede (CD) cyangwa furashi disike (Flash disk) iriho amajwi y’ibintu bitandukanye biri buze gusohora amajwi atandukanye igihe udafite ubushobozi buhagije mu gusohora amajwi, radiyo, telefoni, amacupa washyizemo utubuye duto cyagwa umucanga nibindi wakwifashisha bigatanga amajwi atandukanye.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    •  Inyoborabarezi yo mu mashuri y’inshuke,
    • Igitabo k’Imibare cy’umunyeshuri,
    • Isaranganyamasomo mu mashuri y’inshuke,
    • Imfashanyigisho y’amahugurwa ku nteganyanyigisho y’uburezi bw’inshuke.

    gook

    ok

    ok

    6.1.4. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    ok

    6.1.5. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe

    Isuzuma ku nkomoko y’amajwi rikorwa buhoro buhoro ntirigombera igihe cy’umwihariko rikorwa kuri buri ntambwe y’isomo aho abana basabwa kumva amajwi arimo atangwa n’ibintu binyuranye bagasabwa gutahura ayo majwi. Umurezi nanone ashobora gusaba abana kwigana amajwi y’ibintu bimwe na bimwe.

    6.2. INKOMOKO Y’AMAJWI (Umwaka wa kabiri)

    6.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora gutandukanya ibikoresho bya muzika bakunze kubona bahereye ku majwi bitanga.

    6.2.2. Ingingo nsanganyamasomo

    •  Umuco w’amahoro n’indangagaciro: igihe bakina imikino yo kuvuga amazina y’ibikoresho binyuranye bitanga amajwi banatahura amajwi y’abantu cyangwa ibintu babyumva babireba cyangwa batabireba bizatuma abana bashobora kubana mu mahoro.
    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: Muri iyo mikino yo kuvuga amazina y’ibikoresho binyuranye bitanga amajwi banatahura amajwi y’abantu cyangwa ibintu abakobwa n’abahungu babigiramo uruhare rungana.
    • Uburezi budaheza: Mu gihe abana bazaba bakina imikino yo kuvuga amazina y’ibikoresho binyuranye bitanga amajwi banatahura amajwi y’abantu cyangwa y’ibintu, buri wese mu bushobozi bwe azahabwa umwanya uhagije kugira ngo ashobore gukoresha ibikoresho yagenewe.
    • Kwita ku bidukikije: mu gihe abana bakina imikino yo kuvuga amazina y’ibikoresho bitanga amajwi no gutahura amajwi yibinintu cyangwa abantu bakinira ahabugenewe kandi bakamenyerezwa kubungabunga ibidukikije no kutabyangiza. Abana batozwa kandi kwandurura ibikoresho no gusukura aho bakoreye.

    6.2.3. Inama ku myigishirize y’isomo.

    Ibikoresho bya muzika bigira amajwi atandukanye, ku buryo abana bo mu mwaka wa kabiri baba bakeneye kumenya amajwi bitanga kugira ngo bazabashe kubitandukanya. Nyuma yuko umwaka wa mbere bafashwa kumenya amajwi atangwa n’ibikoresho bisanzwe, uwa kabiri bagomba kwibanda kubikoreshwa mu muziki bakabimenya bagafashwa no kumenya gutandukanya amajwi ya byo. Ni byiza ko umurezi amenya, akita no ku ku kigero kimitekerereze y’abana n’imyaka yabo kugira ngo ahitemo ibikoresho n’ibikorwa bibakwiriye.

    Isomo rya 1: Amajwi atangwa n’ibikoresho bya Muzika

    a. Intego y’isomo: Abana bazaba bashobora gutandukanya amajwi akomoka kubintu binyuranye ahura nabyo bidukikije.

    b. Imfashanyigisho: ikinyuguri(ipendo), gitari, inzogera, iningiri, umwirongi, ifirimbi ingoma n’ibindi.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    • Inyoborabarezi yo mu mashuri y’inshuke,
    •  Igitabo k’Imibare cy’umunyeshuri,
    • Isaranganyamasomo mu mashuri y’inshuke,
    • Imfashanyigisho y’amahugurwa ku nteganyanyigisho y’uburezi bw’inshuke.

    ok

    ok

    ok

    6.2.4. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    ok

    6.2.5. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe

    Isuzuma ku gukoresha ibikoresho bya muzika rikorwa buhoro buhoro ntirigombera igihe cy’umwihariko rikorwa kuri buri ntambwe y’isomoaho aho abana basabwa kuvuga igikoresho cyamuzika asanzwe azi kirimo gutanga ijwi.

    6.3. GUKORESHA IBIKORESHO BYA MUZIKA (Umwaka wa gatatu)

    6.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora gukoresha ibikoresho bya muzika bakunze kubona kandi bifitiye icyizere.

    6.3.2. Ingingo nsanganyamasomo

    •  Umuco w’amahoro n’indangagaciro: igihe abana bazaba boresha ibikoresho bya muzika mu imikino itandukanye bizatuma abana bashobora kubana mu mahoro.
    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: Muri iyo mikino bakina hakoreshwejwe ibikoresho bya mizika abakobwa n’abahungu babigiramo nuruhare rungana.
    • Uburezi budaheza: Mu gihe abana bazaba bakina imikino itandukanye bakoresheje ibikoresho bya muzika binyuranye bitanga amajwi, buri wese mu bushobozi bwe azahabwa umwanya uhagije kugira ngo ashobore gukoresha ibikoresho yagenewe.
    • Kwita ku bidukikije: mu gihe abana bakina imikino itandukanye bakoresheje ibikoresho bya muzika binyuranye bitanga amajwi, bakinira ahabugenewe kandi bakamenyerezwa kubungabunga ibidukikije no kutabyangiza. Abana batozwa kandi kwandurura ibikoresho no gusukura aho bakoreye.

    6.3.3. Inama ku myigishirize y’isomo

    abenshi baba bageze ku kigero cy’imyaka 5 ni 6, abana batangira gufashwa gukoresha ibikoresho bya muzika, by’umwihariko bibanda ku biboneka aho batuye.

    Ibyinshi muri byo ni nk’ingoma, gitari, mwirongi, ibinyuguri, inanga, umuduri… 

    Umurezi agomba kwita kubushobozi bw’abana, aha abana ibikoresho n’ibikorwa biri ku kigero cyabo.

    Isomo rya 1: Gucuranga ibikoresho bya Muzika baririmba

    a. Intego y’isomo: Abana bazaba bashobora gucuranga ibikoresho bya muzika baririmba n’amajwi.

    b. Imfashanyigisho: ikinyuguri, gitari, inzogera, iningiri, umwirongi, ifirimbi, ingoma, inanga, umuduri

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    • Inyoborabarezi yo mu mashuri y’inshuke,
    • Igitabo k’Imibare cy’umunyeshuri,
    • Isaranganyamasomo mu mashuri y’inshuke,
    • Imfashanyigisho y’amahugurwa ku nteganyanyigisho y’uburezi bw’inshuke.

    ok

    ok

    ok

    ok

    6.3.4. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    ok

    6.3.5. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe

    Umurezi agomba kwibuka ko isuzuma ryo gukoresha ibikoresho bya muzika rikorwa buhoro buhoro abana bari mu gikorwa kandi hitabwa kureba ubushake n’umurava abana bafite mu gikorwa cyo gukoresha ibikoresho bya muzika no guhanga bimwe

    muri ibyo bikoresho. Ubushake umwana agira bwo kugira icyo akora bufatwa nk’intambwe ikomeye umwana aheraho agira ibyo anoza arebeye ku bandi cyangwa agendeye ku bufasha bw’umurezi ni yo mpamvu isuzuma rizakorwa kuri buri ntambwe y’igikorwa cy’umwana kandi rigamije kumufasha kugira ibyo anoza kurushaho ndeste no kumuha urubuga mu kugaragaza ibyo atekereza.

    Ibitabo byifashishijwe

    MINEDUC. (2018). Ibipimo ngenderwaho by’ibanze ku mashuri y’inshuke mu

    Rwanda. Kigali: MINEDUC.

    REB. (2015). Integanyanyigisho y’uburezi bw’inshuke. Kigali: REB.

    REB. (2015). Inyoborabarezi ku nteganyanyigisho y’uburezi bw’inshuke. Kigali: REB.

    REB. (2018). Isaranganyamasomo ryo mu mashuri y’inshuke. Kigali: REB.

    REB. (2019). Ubugeni n’umuco. Kigali: REB.

    INYIGISHO YA GATANU : KURIRIMBA INDIRIMBO BAMENYEREYE