• INYIGISHO YA GATATU KUBUMBA

    3.0. Intangiriro

    Mu mibereho y’abana batoya, bakunda gukinisha ibintu bitandukanye bahuye na byo. Abana bashimishwa no gukinisha ibumba aho barifata bakabumba ibintu bitandukanye babona aho batuye. Igikorwa cyo kubumba giha abana ubwisanzure

    bwo kugaragaza icyo batekereza ku bibakikije bakabigaragaza binyuze mu byo babumbye. Igikorwa cyo kubumba kandi giha umwana amahirwe yo gukura akunda gukora ubushakashatsi igihe yahawe amahirwe akiri mutoya yo kumureka akabumba ibyo yitekerereje. Byongeye kandi, igikorwa cyo kubumba giha amahirwe umwana yo gukoresha amaboko yombi bityo bikanatuma akura ibice by’ubwonko (ik’iburyo n’ik’ibumoso) bigakora neza.

    Mu mwaka wa mbere n’uwa kabiri, kubumba byigwa mu masomo abiri (2) muri buri mwaka, mu gihe mu mwaka wa gatatu kubumba byigwa mu masomo ane (4)

    3.0.1. Uruhererekane rw’amasomo

    good

    3.1. KUBUMBA AMASHUSHO YOROHEJE (Umwaka wa mbere)

    3.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora kubumba ibintu bifite intego (iforomo) zoroheje bigana

    ibintu babona aho batuye no gusobanurira abandi icyo babumbye.

    3.1.2. Ingingo nsanganyamasomo.

    •  Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: Mu bikorwa byateguwen’umurezi mu kwigisha kubumba abakobwa n’abahungu bagiramo uruhare rungana.
    • Uburezi budaheza: Mu gihe abana bazaba babumba, buri wese mu bushobozibwe, azahabwa umwanya uhagije kugira ngo ashobore gukoresha ibikoresho yagenewe. Umurezi yita kuri buri mwana wese agatanga ubufasha bukenewe
    •  Kwita ku bidukikije: Abana batozwa kubumbira ahabugenewe kandi bakamenyerezwa kubungabunga ibidukikije no kutabyangiza. Abana batozwa kandi kwandurura ibikoresho no gusukura aho bakoreye.

    3.1.3. Inama ku myigishirize y’amasomo.

    Mu gihe umurezi ategura ibumba, imonyi cyangwa inombe byo guha abana kugira ngo babumbe agomba kureba neza niba nta bintu byakomeretsa umwana igihe arimo gukata ibumba akabikuramo. Muri ibyo dusangamo: ibintu bikoze mu byuma bishobora gusharura uruhu. Igihe byabaye ngombwa ko mu gikorwa cyo kubumba hifashishwa ibumba rya kizungu ni ngombwa ko umurezi yibuka kongera kubika neza ibumba risigaye ritari gukoreshwa akanabikora igihe abana basoje igikorwa cyo kubumba yirinda ko ryatakaza ubuhehere kuko uko ributakaza rigenda ryangirika kandi bakarikoresheje inshuro nyinshi

    Umurezi mu gihe ari kwigisha kubumba abana bo mu mwaka wa mbere agomba kubibutsa ko ntawemerewe gutamira ibumba igihe abumba. Umurezi igihe abana bari gukora igikorwa agomba kugera kuri buri mwana akareba uko arimo gukora igikorwa akamuha ubufasha cyangwa inama aho zikenewe. Umurezi agomba kwibuka ko abana bishima iyo ibyo barangije kubumba babibona babyanitse ku zuba kugira ngo bikomere. Biba akarusho iyo banabisize amarangi ibishobora gusigwa kuko bashimishwa no kubona ibintu bitatse mu mabara yabyo ku buryo bwa kamere.

    Isomo rya 1: Kubumba ahereye ku ntego (iforomo) zoreheje

    • a. Intego y’isomo: Kubumba ibintu bihitiyemo bakoresheje intego(iforomo)
    • b. Imfashanyigisho: ibumba, igitaka cy’inombe, igitaka cy’imonyi, ibumba rya kizungu, ivaze, akabindi, ishyiga, amazi, igikarito, urubaho.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    •  Inyoborabarezi yo mu mashuri y’inshuke,
    • Igitabo cy’Ubugeni n’umuco,
    •  Isaranganyamasomo mu mashuri y’inshuke,
    • Ibindi bitabo bifitanye isano n’ubugeni n’umuco ku mashuri y’inshuke

    good

    good

    good

    good

    Iri somo rya 2: Kubumba ibintu bitandukanye rizigishwa kimwe n’isomo

    rya 1: Kubumba ahereye ku maforomo yoroheje.

    3.1.4. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    good

    3.1.5. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe:

    Umurezi agomba kwibuka ko isuzuma ry’amasomo agize uyu mutwe wo kubumba amashusho yoroheje rikorwa buhoro buhoro abana bari mugikorwa kandi hitabwa kureba uko bakora nibisobanuro batanga ku byo bakoze aho gushingira gusa ku bwiza bw’ibyo bakoze. Umurezi yita kureba ubushake n’amatsiko umwana agira bwo gufata ibikoresho byo kubumba akabibumbamo ibintu bitandukanye.

    Umurezi asabwa kubika neza kandi ku gihe amakuru ajyanye n’ubushobozi bw’abana bushingiye ku ntego za buri somo yigishije. Ibihangano abana bakoze bijyanye no kubumba amashusho yoroheje, bizamurikwa ahagaragara aho bahora babireba.

    Abana bagende bigira ku bihangano bya bagenzi babo.

    3.2. KUBUMBA IBINTU BITANDUKANYE (Umwaka wa kabiri)

    3.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora kubumba ibintu babona aho batuye no kuvuga kubyo babumbye.

    3.2.2. Ingingo nsanganyamasomo.

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: Mu bikorwa byateguwe n’umurezi mu kwigisha kubumba, abakobwa n’abahungu bagiramo uruhare rungana.
    •  Uburezi budaheza: Mu gihe abana bazaba babumba, buri wese mu bushobozi bwe, azahabwa umwanya uhagije kugira ngo ashobore gukoresha ibikoresho yagenewe. Umurezi yita kuri buri mwana wese agaha buri mwana ubufashakeneye.
    • • Kwita ku bidukikije: Abana batozwa kubumbira ahabugenewe kandi bakamenyerezwa kubungabunga ibidukikije no kutabyangiza. Abana batozwa kandi kwandurura ibikoresho no gusukura aho bakoreye.

    3.2.3. Inama ku myigishirize y’amasomo.

    Umurezi igihe azaba yigisha iri somo ryo kubumba, ni ngombwa gusaba abana kubumba ibintu bagengedeye ku nsanganyamatsiko y’icyumweru. Ibi kandi bigakorwa yibutsa abana ko ari bo bahitamo icyo babumba kijyanye n’iyo

    nsanganyamatsiko.

    Isomo rya 1: Kubumba ibintu bitandukanye bijyanye n’insanganyamatsiko bagezeho

    a. Intego y’isomo: Kubumba ibintu bitandukanye babireba cyangwa batabireba.

    b. Imfashanyigisho: ibumba, igitaka cy’inombe, igitaka cy’imonyi, ibumba rya kizungu, ivaze, akabindi, ishyiga, amazi, igikarito, urubaho n’ibindi.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    •  Inyoborabarezi yo mu mashuri y’inshuke,
    • Igitabo cy’Ubugeni n’umuco,
    •  Ibindi bitabo bifitanye isano n’ubugeni n’umuco ku mashuri y’inshuke

    good

    s

    s

    s

    Isomo rya 2: Kubumba bakora amashusho y’imibare ndetse n’inyuguti

    a. Intego y’isomo: Kubumba ibintu bitandukanye babireba cyangwa batabireba

    b. Imfashanyigisho: Ibumba, igitaka k’inombe, imonyi, amazi, ibesani, igikarito, urubaho n’ibindi.

    c. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize:

    •  Guha abana amakarita matoya ariho imibare n’inyuguti zitandukanye ukabasaba kuzitegereza;
    •  Umurezi ha abana inyuguti n’imibare bibumbye akabasaba kuvuga ibihuye n’ibyo bafite ku dukarita;
    • Abana bavuga imibare cyangwa inyuguti bisa n’ibyabumbwe;
    • Umuerezi asaba buri mwana kwegera umurezi akabaha urugero rwo kubumba imibare cyangwa inyuguti;
    •  Umurezi aha abana ibikoresho byo kubumba;
    •  Abana batangira kubumba imibare iri hagati ya 1 ni 10 cyangwa inyuguti eshanu z’ibanze;
    •  Umurezi yegera abana igihe bari kubumba akitegereza uko babumba agatanga inama igihe abana bazikeneye;
    • Abana basobanura imibare n’inyuguti babumbye barangiza bakabyanika kugira ngo bikomere;
    • Umurezi afatanyije n’abana bashimira buri mwana wese ku nyuguti cyangwa imibare babumbye;
    • Umurezi asoza asaba abana kuzabumba imibare igihe bageze mu rugo bakazazana ibyo bakoze mu cyumweru gikurikira.

    3.2.4. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    good

    3.2.5. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe:

    Umurezi agomba kwibuka ko isuzuma ry’amasomo agize uyu mutwe wo kubumba ibintu bitandukanye rikorwa buhoro buhoro abana bari mugikorwa kandi hitabwa kureba uko babumba nibisobanuro batanga ku byo babumbye aho gushingira kubwiza gusa bw’ibyo yabumbye.

    Umurezi asabwa kubika neza kandi ku gihe amakuru ajyanye n’ubushobozi bw’abana bushingiye ku ntego za buri somo yigishije. Umurezi yirinda kuvuga ko igihangano cyumwana ko ari kibi ahubwo amushimira intambwe yateye yo kugira icyo akora akamusa niba hari icyo yavugurura kugirango bibe byiza kurushaho

    3.3. KUBUMBA IBINTU BATEKEREJE BIBONEKA AHO BATUYE (Umwaka wa gatatu)

    3.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora kubumba ibintu basanzwe bazi ariko batabireba kandi bakaba bashobora gusobanurira abandi icyo babumbye.

    3.3.2. Ingingo nsanganyamasomo.

    Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: Mu bikorwa byateguwe n’umurezi mu kwigisha kubumba abakobwa n’abahungu bagiramo uruhare rungana.

    Uburezi budaheza: Mu gihe abana bazaba babumba cyangwa, buri wese mu

    bushobozi bwe azahabwa umwanya uhagije kugira ngo ashobore gukoresha ibikoresho yagenewe. Umurezi yita kuri buri mwana wese agatanga ubufasha mwana ubukeneye.

    Kwita ku bidukikije: Abana batozwa kubumbira ahabugenewe kandi bakamenyerezwa kubungabunga ibidukikije no kutabyangiza. Abana batozwa kandi kwandurura ibikoresho no gusukura aho bakoreye.

    3.3.3. Inama ku myigishirize y’amasomo.

    Umurezi wigisha isomo ryo kubumba mu mwaka wa gatatu agomba guha abana uburenganzira bwo kugaragaza ubuhanga bwabo binyuze mu kubareka bakihitiramo icyo babumba, icyo bakibumbamo, ndetse n’uburyo bakibumba. Ibi bibazamurira

    ubushobozi bwo guhanga udushya. Iyo abana babumba ibintu mu mibyimba ifatika, umurezi yibanda mu gufasha umwana kugira ubushobozi bwo kubumba ibice binini by’ingenzi bigize umwimerere w’icyo abumba. Urugero: nk’igihe umwana arimo

    kubumba umuntu, umurezi agomba gufasha umwana areba niba yibutse gushyiraho ibice by’ingezi bigize umubiri w’umuntu; urugero: umutwe, igihimba, amaguru n’amaboko. Ikiba kigamijwe muri iri somo ni ukubaka mu mwana ubushobozi bwo

    kuvumbura ibice binini bigize ikintu, kubera ko ubushobozi bwokubumba ibice bito by’ikintu bwiyongera uko umuntu agenda akura.

    Isomo rya 1: Kubumba ibintu batekereje

    a. Intego y’isomo: Kubumba ibintu bitandukanye batekereje

    b. Imfashanyigisho: ibumba, igitaka cy’inombe, igitaka cy’imonyi, ibumba rya kizungu, ivaze, akabindi, ishyiga, amazi, igikarito, urubaho…

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    •  Inyoborabarezi yo mu mashuri y’inshuke,
    •  Igitabo cy’Ubugeni n’umuco,
    •  Ibindi bitabo bifitanye isano n’ubugeni n’umuco ku mashuri y’inshuke

    s

    good

    good

    Isomo rya 2: Kubumba umuntu

    good

    a. Intego y’isomo: Kubumba umuntu bakoresheje ibikoresho bitandukanye.

    b. Imfashanyigisho: Ibumba, igitaka cy’inombe, imonyi, amazi, ibesani, igikarito, urubaho, ifoto yerekana ibice by’umubiri w’umuntu.

    c. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    •  Umurezi abaza abana ibice by’ingenzi bigize umubiri w’umuntu;
    •  Abana bavuga ibice by’ingenzi bigize umubiri w’umuntu
    •  Umurezi asaba abana kwitegereza ishusho yabumbye akababaza niba ifite
    • ibice by’ingezi bigize umubiri w’umuntu maze bagasubiza uko babibona;
    • Umurezi aha abana ibikoresho bikubiyemo ibumba, igitaka k’inombe, imonyi,
    • amazi, ibesani, igikarito, urubaho abana bagahitamo ibyo bakoresha babumba umuntu;
    • Abana batangira igikorwa cyo kubumba umuntu bakabikora uko babitekereza;
    • Mu gihe abana bari mugikorwa cyo kubumba, umurezi asabwa kugera aho
    • buri mwana ari kubumbira akareba uko abikora kugirango amenye ubufasha umwana akeneye;
    • Abana bahabwa umwanya wo kumurika ibyo babumbye barangiza bakanikakuzuba ibyo babumbye kugirango bikomere;
    •  Mu gusoza umurezi asaba abana kwegeranya ibikoresho bakoreshaga bakabikorera isuku barangiza bagakaraba intoki bakoresheje amazi n’isabune;

    Isomo rya 3: Kubumba abagize umuryango mugari

    a. Intego y’isomo: Kubumba abagize umuryango mugari bakoresheje ibikoresho bitandukanye.

    b. Imfashanyigisho: Ibumba, igitaka cy’inombe, imonyi, amazi, ibesani, igikarito, urubaho, ifoto yerekana ibice by’umubiri w’umuntu.

    c. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    •  Umurezi abaza abana abagize umuryango mugari
    • Abana bavuga abagize umuryango mugari
    •  Umurezi abwira abana ko bagiye kubumba abagize umuryango
    •  Umurezi aha abana ibikoresho bikubiyemo ibumba, igitaka k’inombe, imonyi, amazi, ibase, igikarito, urubaho abana bagahitamo ibyo bakoresha babumba abagize umuryango mugari
    • Abana batangira igikorwa cyo kubumba abagize umuryango mugari bakabikora uko babitekereza;
    •  Mu gihe abana bari mugikorwa cyo kubumba, umurezi asabwa kugera aho buri mwana ari kubumbira akareba uko abikora kugirango amenye ubufasha umwana akeneye;
    • Abana bahabwa umwanya wo kumurika ibyo babumbye barangiza bakabyanika kuzuba kugira ngo bikomere;
    • Umurezi ashimira abana ku byo bakoze;
    • Mu gusoza umurezi asaba abana kwegeranya ibikoresho bakoreshaga bakabikorera isuku barangiza bagakaraba intoki bakoresheje amazi n’isabune;

    Isomo rya 4: Kubumba ibikoresho byo mu rugo no kubisobanura

    a. Intego y’isomo: Kubumba ibikoresho byo mu rugo no kubisobanura bakoresheje ibikoresho bitandukanye.

    b. Imfashanyigisho: Ibumba, igitaka cy’inombe, imonyi, amazi, ibesani, igikarito, urubaho, isafuriya, ibase, ifoto yerekana ibikoresho bimwe byo murugo.

    c. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize

    • Umurezi abaza abana ibikoresho byo murugo bazi
    •  Abana bavuga ibikoresho byo murugo biboneka aho batuye
    • Umurezi abwira abana ko bagiye kubumba ibikoresho byo mu gikoni biboneka aho batuye.
    • Umurezi aha abana ibikoresho bikubiyemo ibumba, igitaka k’inombe, imonyi, amazi, ibesani, igikarito, urubaho abana bagahitamo ibyo bakoresha babumba ibikoresho byo murugo;
    • Abana batangira igikorwa cyo kubumba ibikoresho byo murugo uko babitekereza;
    • Mugihe abana bari mugikorwa cyo kubumba, umurezi asabwa kugera aho buri mwana ari kubumbira akareba uko abikora kugira ngo amenye ubufasha buri mwana akeneye;
    • Abana bahabwa umwanya wo kumurika ibyo babumbye barangiza bakabyanika kuzuba kugirango bikomere;
    •  Umurezi ashimira abana kubyo bakoze ;
    • Umurezi asoza isomo asaba abana kwegeranya ibikoresho bakoreshaga bakabikorera isuku barangiza bagakaraba intoki bakoresheje amazi n’isabune

    3.3.4. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    good

    3.3.5. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe:

    Umurezi agomba kwibuka ko isuzuma ry’amasomo agize uyu mutwe wo kubumba ibintu batekereje biboneka aho batuye cyane hitabwa k’untu asobanura ibyo yabumbye ibi bigakorwa buhoro buhoro abana bari mugikorwa aho gushingira gusa ku bwiza bw’ibyo babumbye. Ni ngombwa bubaza umwana ibyo yakoze n’uko ari kubikora wita ku kumubaza ibibazo bimufasha kuvumbura ko hari ibitaranoga bityo bigatuma atekereza uko agiye kubinoza. Umurezi asuzuma ubushake by’umwana mu gukurikirana kwanika no kwanura ibyo yabumbye kugeza ubwo byumye neza.

    Umurezi asabwa kubika neza kandi ku gihe amakuru ajyanye n’ubushobozi bw’abana bushingiye ku ntego za buri somo yigishije.

    Ibihangano abana bakoze bijyanye no kubumba, bizamurikwa ahagaragara ku buryo abana bazajya bagereranya ibyo babumbye n’ibyo abandi bakoze maze bakabyigiraho.


    INYIGISHO YA KABIRI KUBAKA INYIGISHO YA KANE :UBUKORIKORI