General
IKIZAMINI CYA LETA GISOZA IKICIRO CYA KABIRI CY’AMASHURI YISUMBUYE, 2017
IKIZAMINI: IKINYARWANDA II
AMASHAMI: - ENGLISH-FRENCH-KINYARWANDA (EFK)
- ENGLISH –KISWAHILI-KINYARWANDA (EKK)
IGIHE KIMARA: AMASAHA 3
AMABWIRIZA:
1) Andika amazina yawe na nomero yawe ku ikayi y’ibisubizo nk’uko byanditswe kuri “Registration form” ariko ubujijwe kubyandika ku mpapuro z’inyongera wahabwa bibaye ngombwa.
2) Ntufungure iyi kayi y’ibibazo by’ikizamini utabiherewe uburenganzira.
3) Ikizamini kigizwe n’ibice bibiri by’ingenzi:
· Igice cya mbere: UMWANDIKO N’IMITERERE Y’URURIMI (amanota 85)
· Igice cya kabiri: IHANGAMWANDIKO (amanota 15)
4) Ubahiriza itonde ry’ibibazo uko bikurikirana.
5) Subiza muri make utarondogoye.
6) Amazina yawe cyangwa ay’ishuri wigamo ntagire aho agaragara handi hatari ahabugenewe ku ikayi y’ibisubizo.
7) Irinde gusiribanga no guhindagura ibisubizo.
8) Koresha ikaramu y’ubururu cyangwa iy’umukara.
Umwandiko wa mbere: UMWANA W’IKIRARA
Umwana areba uwo mugabo ufite urukapu ruriho ibyondo muri icyo gitondo agira ubwoba ashaka kujya guhamagara. Nsengiyumva aramufata, ati: “Humura; ahubwo dore amafaranga yazo, maze uwo wari uzokereje umushyirireho izindi”. Igihe umwana atari yarangiza kubara amafaranga, uduti tubiri aba aratumize. Tundi tubiri na two atuyongobeza nk’utwo twa mbere, umwana arumirwa.
Ibyo ari byo byose ariko mu Gasarenda hari hakiri kure ku muntu wananiwe wifitiye n’udufaranga twa ntatwo, agomba gucunga cyane nk’ukuguru kurwaye uruguma. Arakomeza arikurura, abo bahuye ntabiteho kuko na we yabonaga batamumenye, agiye kubona, kera kabaye, abona ahingukiye ku mazu ya mbere yo ku isoko.
Arahagarara atereka igikapu ke hasi. Yumva araruhutse, ariko arebye imyenda yambaye aramwenyura. Yari ananiwe kandi ashonje, ariko yumva nta cyo bimubwiye. Yari yacitse abantu bose bamuhigiraga. Na none ariko agaterwa inkeke n’ibintu byose yakoze mu gihugu none akaba agarutse iwabo. Ubwo se bishobora guhinduka ko n’aho yari yaragiye ari ukubahunga? Nsengiyumva abaturage bibukaga ni uwuhe? Umwana w’ingimbi se yari yarajujubije amubuza kwiga ngo amuragirire imigunda y’ihene itarateye kabiri? Cyangwa se Nsengiyumva Maritini, igisuma cyari cyarayogoje ibintu nta muntu n’umwe ugikoma imbere mu mugi muzima wa Gasarenda?
Aterura igikapu ke aterera ku rutugu, arongera aragenda agana mu mugi rwagati. Ibintu hafi ya byose byari byarahindutse: ibiro bishya bya Komini byaruzuye, iby’urukiko rwa Kanto reka sinakubwira, ndetse ntiyari kumenya iyo nzu iyo ari yo, iyo ataza kubona ibyanditseho hejuru ku gasongero. Hari hariyongereyeho andi maduka mashya akikije isoko kandi yubakishije amatafari, nyamara yarahaherukaga hari utururi tw’ibirere gusa, uretse inzu nk’eshatu zari zishakaje amabati, zirimo n’iy’iwabo. Ubwo kandi ku mabaraza menshi hari hahagaze imodoka: amakamyo n’amakamyoneti, reka amamashini hirya no hino acicikana, ati: “Amajyambere ariyongera.”
Ageze mu isoko arongera yibaza icyo akora. Nta kintu kitwa ifaranga yari yifitiye mu mufuka ngo yakwigurira agasahani k’imvange. Hanyuma yumva igikapu ke kiramuremereye, yibuka ko gikomeye. Yari yaragiforoze gikoze mu ruhu kandi nta bintu byarimo uretse cya gikote yajyaga yambara ajya kwiba, harimo ipantaro imwe n’agashatikote na ko gashaje hamwe n’umuguru w’inkweto. Akebutse aho se yari atuye, asanga hari inzu y’amatafari atahasize, kandi uko yasize uwo musaza, atari uwari kuyiyubakira. Ahamagara umwana wari umunyuze iruhande. Umwana arahindukira:
- Hariya ni kwa nde sha?
Umwana abanza kwitegereza uwo mugabo utazi aho hantu, kandi wambaye atyo, agira ubwoba, ariko abonye atamureba aramusubiza :
- Ni kwa Haguma.
- Ahakorera iki se ?
- Aracuruza. Harimo n’amazu acumbikiramo abantu.
- Nuko urakoze sha.
Ikintu cy’akoba yumva kiramutashye atekereje Kayitesi Jane. Ese yari akibaho? Ese yagira atya akamubona imbere ye? Oya ariko. Ntibyashobokaga ko yamubona ameze atyo, yambaye injamba. Nuko arashingura yerekeza kuri ya nzu.
Aho anyuze abantu bakamureba. Aza ndetse guhura n’umugabo aramureba aramwitegereza, ubundi arakomeza yerekeza ku biro bya Komini. Nsengiyumva akeka ko yamurebye akamumenya none akaba agiye kureba Burugumesitiri ngo abimumenyeshe. Akumva ndetse ko butira abantu bose bataramenya ko Nsengiyumva Maritini yagarutse mu Gasarenda. Ubwo yenda abasore barajya bamurebana agasuzuguro kavanzemo n’ubwoba bwinshi, na ho abagabo bashake kongera kumusubiza iyo aturutse kuko badashaka intambara z’urudaca, bari bamaze kabiri bafite agahenge. Nyamara ariko baribeshyaga. Nsengiyumva yari yararambiwe guhora atimbagurana boshye isekurume. Icyo we yumvaga yishakira ni ukwiberaho mu mahoro, akabona icyo akora kimubeshaho mu mutuzo.
Anyura inyuma y’iyo nzu ya Haguma, ahita mu gikari asanga Tadeyo aho yadoderaga inkweto. Aho ho nta cyo hari harahindutseho. Uretse ko Tadeyo ubwe ari we wari warashaje gatoya. Yari atangiye kuzana iminkanyari, mu ruhanga harakururutse, kandi yarameze imvi. Atura igikapu ke hasi arahagarara nk’ucemerewe. Yibaza icyo aribumubwire. Tadeyo arasohoka arahamusanga:
- Uraho musore? Ni iki nakumarira?
Nsengiyumva ahita amenya ko atamumenye. Nta mugayo kandi kuko batajyaga bahura cyane mu burara bwe!
- Nagiraga ngo ungurire iki gikapu maze uge ugikatamo ibiraka by’inkweto.
Umugabo ntiyamurushya, arunama arakitegereza:
- Amafaranga magana atanu, kandi na yo ntikiyakwiye.
- Ngaho yazane na yo ni amafaranga.
Tadeyo arahaguruka yitegereza uwo muntu ushaka kugurisha igikapu, ari na ko amuhereza inoti eshanu z’ijana yari amaze kuzamura mu mufuka w’ipantaro maze ariyamirira!
- Kabasha ampa inka turi i Kabarore! Uyu si Nsengiyumva Maritini ra?
- Ni gewe rwose.
Arunama ngo ayore inkweto n’ipantaro n’agakote bye. Abipfunyika mu gikote, ariko akabona ko Tadeyo yakomeje kumuhanga ijisho:
- Ibyo kugenda cyane nta cyo byakunguye ariko!
- Ashwi nta cyo. Ni uko urakoze Tadeyo we!
- Urumva se uzaguma ino?
Umusore amubwiza umutwe ko ari byo maze arigendera. Ngo anyure imbere ya Bare NGURORE, yumva impumuro ibabira y’imishito imukubise ku mazuru. Arinjira maze arambika ibintu bye imbere y’urugi. Muri kontwari hakabamo agasore yabonaga atazi atacyibuka atanahasize. Akaka icupa rya byeri n’udushito tubiri tw’inyama. Hanyuma akebutse hirya ye abona urugi rwanditseho ngo “W.C.” ajyayo gukaraba kuko yibwiraga ko hariyo robine y’amazi uko yari yaramenyereye mu migi nka Kigali. Cyakora agize Imana asanga n’ahandi amazi yarahageze, arakaraba. Agarutse muri bare ka gasore kamuhereza ikirahure arabanza aragihirika ataruhutse. Undi arumirwa aramubaza ati: “Ese urasuka mu nyenga muri iki gitondo?”
Undi ntiyamusubiza. Yumvaga yimererewe neza, dore ko yari amaze nk’icyumweru nta kitwa ikinyobwa ashyize mu kanwa uretse aya riba. Icyumweru yari amaze yirukanka ibigunda; akagenda nijoro bwacya akihisha. Ubwo bamuzanira n’inyama. Umusore amurebye uko azimiragura arongera aramubwira ati: “Umuntu yagira ngo umaze ukwezi kose utarya!” Undi noneho aramwenyura yerekana uruhanga rukeye, ukabona rwose ko atakinaniwe. Asubiza uwo musore:
- Wabimenye rwose.
- Wari waragiye he se?
- Uranzi se ariko ko ubaza iyo nari naragiye?
- Oya sinakumenye, ariko n’ubundi nturi uw’ino.
- Ubwo se ab’ino bose urabazi ?
- Nsibye kubamenya amazina bose, ariko amasura yo ndayazi.
Nsengiyumva araseka:
- Hagomba kuba hari abantu utaramenya ariko yenda na bo uzabamenya nuguma hano. Ese ubundi umaze igihe kingana iki muri iyi bare?
- Uku kwezi ngiye kurangiza ni ukwa gatanu.
- Ntiwumva ko ukiri mushya; hari abo utaramenya.
Nsengiyumva arangiza icupa rye maze ariruhutsa:
- Ndakwishyura angahe?
- Ijana na mirongo itanu. Ubundi yari kuba ijana na mirongo ine, ariko kandi kuva ejo bazamuye ibiciro bya byeri.
Nsengiyumva arambika inoti ebyiri z’ijana ku meza:
- Mpa n’ipaki y’itabi.
- Ubwo byose hamwe ni ijana na mirongo urwenda.
Amuha itabi, amushakira n’igikoroto k’icumi. Nsengiyumva aruma ku kibuno k’ipaki arahashwanyura asohoramo isegereti, ashatse ikibiriti arakibura. Ahereza ka gasore cya gikoroto, ati: “Enda mpa n’ikibiriti”.
Arakimuhereza, arasa umwambi akongeza agasegereti ke. Akurura umwotsi mwinshi cyane, arararama awohereza mu gisenge maze akurikirana uko ugenda wikaraga uzamuka kandi bisa nk’aho bigenda bibyimba. Ndetse yumva atangiye kugarura ubuyanja; ibibazo bibaye bike nk’aho uwo mwotsi ugurukanye igice. Yenda ibintu bye maze arasohoka. (…)IGICE CYA MBERE: UMWANDIKO N’IMITERERE Y’URURIMI (AMANOTA 85)
I. KUMVA NO GUSESENGURA UMWANDIKO (AMANOTA 20)
1) Inkuru itangira ite? Uyu mwana w’ikirara yari ari he inkuru itangira?
Yari aturutse he? Ese avuka he? (amanota 4)
2) Wifashishije ingero erekana ibintu bitatu bigaragaza ko iyi nkuru
atari iyo muri iki gihe. (amanota 3)
3) Umunyakabari avuga ko byeri yazamuye igiciro: icyo gihe yaguraga
angahe, itarazamuka yaguraga angahe? (amanota 2)
4) Erekana ibintu bibiri bigaragaza ko uriya munyakabari yari azi
gukurura abaguzi? (amanota 2)
5) Tanga ibintu bibiri bigaragaza ko agasantere ka Gasarenda kari
karateye imbere. (amanota 2)
6) Ni iki kerekana ko iwabo w’uyu mwana w’ikirara wari umuryango
wifashije? (amanota 2)
7) Ukurikije uyu mwandiko Kayitesi Jane yaba afitanye iyihe sano na Nsengiyumva? Ni iki kibikwereka? (amanota 2)
8) “Umuntu asiga ikimwirukana ntasiga ikimwirukamo”.
Huza uyu mugenurano n’uyu mwandiko. (amanota 2)
9) Ni iyihe mpamvu y’ingenzi yaba yaratumye uyu mwana w’ikirara
yiyemeza kugaruka iwabo ku ivuko? (inota 1)
II. INYUNGURAMAGAMBO (AMANOTA 10)
10) Sobanura amagambo akurikira: (amanota 5)
(a) Agashatikoti:
(b) Imigunda (y’ihene):
(c) Injamba:
(d) Kujujubya:
(e) Kurorongotana:
11) Simbuza amagambo aciyeho umurongo ayo bihuje inyito ari
mu mwandiko: (amanota 5)
(a) Hashize igihe babona aragarutse agarukanye n’umugore n’abana.
(b) Gatera aba akuviriye mu isoko akubitana n’igisambo ruharwa
cyayogoje ibintu.
(c) Yagiye gusaba umuturanyi icyo kurya asanga na we afite uturyo tw’ubusabusa.
(d) Kubera ukuntu ataherukanaga n’inshuti ye bahuye asa
nk’uguye mu kantu kuko atakekaga ko bakongera guhura.
(e) Abashinzwe umutekano bamaze gufata igisambo cyari
cyarabujije amahoro abaturage.
III. IKIBONEZAMVUGO (AMANOTA 28)
12) Andika ubwoko bw’amagambo aciyeho umurongo: (amanota 5)
(a) Aramubwira, ati : “ngwino hano ngutume”.
(b) Tugiye kumva ngo: “dumburi” aba amize nkeri.
(c) Nsengiyumva yari yaravuye mu Gasarenda ahigwa bukware:
(d) Amaze kubona ko ntacyo byamumariye yasanze ibyiza ari
ugusubira ku ivuko.
(e) Umunsi mpuzamahanga w’umurimo wizihizwa mu kwezi kwa gatanu.
13) Garagaza intego n’amategeko y’igenamajwi yubahirijwe ku magambo
aciyeho umurongo: (amanota 11)
(a) Nsengiyumva yatashye iwabo atagira n’impamba.
(b) Aho bari batuye mu Gasarenda habonekaga ibikoresho binyuranye.
(c) Tukigerayo twasanze ibintu byarorohejwe nta ngorane nyinshi zirimo.
14) Andika ingiro inshinga ziciyeho umurongo zirimo: (amanota 3)
(a) Nsengiyumva yasanze umugi wa Gasarenda warubatswe ku buryo bugaragara.
(b) Ubutaha abanyeshuri bazakora Ikinyarwanda bazaba ari benshi.
(c) Abanyeshuri bariyigisha isomo ryabo mu gihe mwarimu ataraza.
15) Sesengura interuro ikurikira: Umurimo uhesha nyirawo imibereho myiza;
(a) Ugaragaza inyangingo ziyigize.
(b) Uyishyira ku giti. (amanota 6)
16) Tanga urugero rw’izina ry’inyunge kuri buri bwoko: (amanota 3)
(a) Izina ry’inyunge ry’urujyanonshinga
(b) Izina ry’akabimbura nyabyo
(c) Izina ry’inyunge rifite umusuma
IV. UBUVANGANZO N’UBUMENYI BW’URURIMI (AMANOTA 27)
17) Ubutinde n’amasaku: (amanota 11)
(a) Tandukanya amagambo yandikwa atya ukoresheje ubutinde
bw’imigemo n’amasaku ugabanya ibimenyetso: (amanota 6)
(i) kureshya (kudasumbana) ……………≠ ………………..(umugeni)
(ii) kurengera (kubangamira) …………. ≠ …………………(kurwanaho)
(iii) impundu (abagore bavuza) …………≠ ………..(ubwoko bw’inguge)
(b) Kora uwo mwitozo w’ubutinde n’amasaku kuri iyi nteruro: (amanota 5) Aramubwira, ati “musore, mpereza utwo duti tubiri ndakwishyura
mu kanya.”
18) Ni gute bita utu twatuzo [ ]? Dukoreshwa he mu nteruro?
Tanga urugero rw’interuro ibigaragaza. (amanota 3)
19) Andika ibihekane bibiri bitemerewe gukurikirwa n’inyajwi « u »
na « o » mu myandikire yemewe y’Ikinyarwanda. (amanota 2)
Umwandiko wa kabiri
Umwijima ukaba umwaku
Umwaga ukaba agahinda
Kuvuga bigasagamba
Kuramba bikaba indoto
Indoro ikaba iy’induro
Ibirura bigasizora.
[…]
20) Garagaza umubare w’utubangutso (utubeshuro) mu mikarago ine (4)
ibanza werekane n’uko utubona, hanyuma ugereranye imikarago
y’ibiharwe (1, 3) n’itari ibiharwe (2, 4). (amanota 4)
21) Ese hari isubirajwi wumva ryiganje muri iyo mikarago ine ibanza?
Rishingiye he? (amanota 2)
22) Mu nganzo y’amazina y’inka, izina umwisi yahaga inka zibyaye
uburiza baryitaga ngo iki? (inota 1)
23) Ni nde wahamagaraga umwisi ngo yite inka? (inota 1) 24) Ibi bisigo bikurikira byasizwe na ba nde? (amanota 3)
(a) Umunsi ameza imiryango yose.
(b) Bantumye kubaza umuhigo.
(c) Riratukuye ishyembe icumita ibindi bihugu.
IGICE CYA KABIRI: IHANGAMWANDIKO (AMANOTA 15)
25) Hitamo imwe mu nsanganyamatsiko zikurikira uyandikeho ukurikije
ibisabwa.
Ikitonderwa: Nuramuka wanditse ku nsanganyamatsiko zirenze imwe,
zombi zizaba imfabusa.
(a) Andika inyandiko mvugo y’inama y’ababyeyi barerera ku kigo cy’Amashuri
cya Karama. Ku murongo w’ibyigwa hari imyitwarire y’abanyeshuri,
imitsindire yabo, gufatira amafunguro ku ishuri n’ibindi.
Iyo nyandiko mvugo uyikore mu mazina ya NAMA Abi.
(b) Hanga umwandiko muremure utari munsi y’imirongo mirongo itatu (30) n’amagambo atari munsi ya magana abiri na mirongo itanu (250) ku nsanganyamatsiko ikurikira: «Ubutwari buraharanirwa»