• IGICE CYA II: 4. UBUGENI N’UMUCO

    Ibikoresho by’ibanze bikenewe:

    - Ibumba, amazi, ibikoresho byo kubumba , ibikoresho byo kubikamo ibumba.

    – Baza ababumbyi b’imitako cyangwa ababumbyi b’amatafari aho wakura 
    ibumba ryiza mu gace utuyemo.
    – Kusanya ibumba ushoboye.
    – Ribike mu gikoresho kirimo amazi cyangwa mu ishashi kugeza igihe muri 
    burikoreshe.
    – Mu gihe rikiri muri icyo gikoresho, jombamo igiti kugira ngo ukore umwobo.
    – Uzuza amazi muri uwo mwobo (ibi bituma iryo bumba riguma koroha).
    – Mu gihe mugiye kurikoresha murarikata mukoresheje intoki mugakuramo 
    ikintu mushaka. 


    Abana b’ imyaka guhera kuri 4 kugera kuri 6


    Abana b’ imyaka 4 kugera kuri 6


    Abana b’ imyaka 4 kugera kuri 5


    Kubumba ishusho y’ umuntu (Imyaka 5 kugera kuri 6)


    Kubumba ishusho ijyanye n’ insanganyamatsiko igezweho ( imyaka 5 kugera 

    kuri 6)

    Kubumba inkono, icyungo, imbehe n’ umwana ( imyaka 5 kugera kuri 6)



    – Umurezi ashobora gutandukanya amazina y’ibintu babumbye akanasobanurira 
    abana uburyo bwo kubikora.
    – Mu kubumba ikintu runaka bikorwa mu buryo bworoshye nk’umuntu, itungo, 
    ibibindi, amasahane n’ibindi bikoresho byo mu gikoni. 
    – Umurezi ashobora gutanga urugero rw’ikintu abana babumba agendeye ku 
    nsanganyamatsiko.
    – Mu gihe cyo guteza imbere ururimi: wakoresha ibumba ukora inyuguti.
    – Mu gihe k’imibare: wakoresha ibumba mu gukora umubare cyangwa 
    ikinyampande. 
    – Abana babumba mu gihe cy’ ubugeni cyangwa mu nguni zakorewe hanze 

    bakabumba ikijyanye n’ insanganyamatsiko bagezeho bayobowe n’ umurezi.

    - Bifasha abana kuzamura ubushobozi bwo guhimba no guhanga udushya. 
    - Bifasha abana kuzamura ubushobozi bw’imiyego y’ingingo nto n’inini. 
    - Bifasha abana kwiga imiterere, ingano no kuzamura ubumenyingiro bo 

    ubwabo.

    – Vanga ibumba n’amazi agereranyije kugeza kibaye ikibumbano. 
    – Bwira abana bashushanyeho ku kibumbano cyabo cyangwa bacyandikeho 

    n’intoki cyangwa bakoresheje agati bashyireho icyo bashaka. 

    Umwaka wa 1, 2 n’ uwa 3: Umutwe wa 1 : Guhanga amashusho.

    Ibikoresho bikenewe :
    Ibinyamubyimba nk’ ibijumba imbuto zitandukanye, ibinyamakuru bishaje cyangwa 

    impapuro, amazi, ubugari bw’imyumbati , amarangi y’ intoki. 

    – Fata impapuro uzishyire mu mazi 
    – Fata ikintu runaka ukereke abana bitewe n’icyo ushaka gukora. Urugero: 
    igitoki, urunyanya, puwavuro
    – Fata icyo wahisemo gukora hanyuma ucyomekeho urupapuro ukoresheje 
    ubujeni
    – Mu gihe urangije gishyire ku zuba cyume.
    – Iyo kimaze kuma uvanamo cya gikoresho wakoresheje mu buryo bwiza 
    usatura neza warangiza ugafunga aho wasatuye ukoresheje udupapuro 
    dutoya ndetse n’ubujeni (glue)
    – Iyo igikoresho washakaga kubumba kibonetse noneho ushobora gusiga 

    amabara warangiza ukanika bikuma.

    – Umurezi ashobora gukoresha impapuro mu gukora ikintu agendeye ku 
    nsanganyamatsiko afite. Urugero: imbuto, imboga, igikombe, inyamaswa 
    runaka cyangwa abantu.

    – Abana bashobora gukoresha impapuro zikanjakanjwe mu gukora bo ubwabo 

    ikintu runaka, abantu, inyamaswa n’ibindi.

    - Bifasha abana kwigana ishusho y’ikintu runaka bagendeye ku 
    nsanganyamatsiko.
    - Bifasha abana kumva ibidukikije n’ibindi bikoresho bitandukanye. 
    - Bifasha abana gukuza imiyego y’ingingo nini n’into.

    - Bifasha abana guhanga no kuvumbura udushya.

    Impapuro zikanjakanjwe cyangwa zifunyanze ushobora kuzikoresha ukora 

    ibikoresho by’umuziki cyangwa ingofero ukoresheje uburyo bwavuzwe hejuru. 

    Umwaka wa 1, 2 n’ uwa 3: Umutwe wa 1 : Guhanga amashusho.

    Komeka udupapuro ukurikije uko ikintu giteye cyangwa iforomo yacyo (imyaka 1 kugera 4)

    Komeka impapuro zifatira ugakora ishusho y’ ikintu ( imyaka 5 kugera kuri 6)

    Ibikoresho bikenewe: 
    Ibishishwa by’igi, urupapuro rufatira,imigozi y’ibijumba, umutura w’ikirayi, marikeri 

    n’amakaramu y’amabara, ubujeni.

    – Shushanya ishusho iri ku rugero rw’abana , urugero : izuba, ukwezi, 
    mpandeshatu,…
    – Kata udupapuro duto dufatira uduhe abana batwomeke muri ya shusho 
    washushanyije bakurikije iforomo yacyo
    – Abana bamenyereye bikatira izo mpapuro zifatira bakazomeka ku rupapuro 

    runini bagakora ishusho y’ikintu bihitiyemo.

    – Shushanya ishusho y’ikintu ugiye kwigisha mu bice byinshi 
    – Hereza abana amashusho washushanyije n’urupapuro rushushanyijeho uko 
    izo shusho ziteye
    – Abana bomeka impapuro zifatira muri ayo mashusho wabahaye bakurikije 
    uko ishusho ishushanyije ku rupapuro ndetse bakurikije imiterere yayo
    – Ibyo bometse bishobora kwifashishwa mu bumenyi bw’ibidukikije aho abana 

    bigira insanganyamatsiko zitandukanye

    - Abana bafata vuba ishusho bari komeka 
    - Bifasha abana kuzamura ubushobozi bwo kwiga unakora.

    - Bifasha abana kwibuka icyo bakoze igihe kirekire.

    Umwaka wa 1, 2 n’ uwa 3: Umutwe wa 1 : Guhanga amashusho.

    Ibikoresho bikenewe:
    - Irangi, umufuka, urupapuro, ikaramu yigiti, ikaramu z’amabara. Karoti, amazi 

    yo gukaraba, icyuma.

    - Suka irangi ku mufuka hanyuma urambikemo ikiganza gifate irangi.
    - Rambika cya kiganza cyagiyeho irangi ku rupapuro, kirahita kishushanyaho.
    - Niba ushaka guteresha ikimera, kata karoti mu buryo ushaka hanyuma 
    uyikoze mu irangi ugende uyikoza ku mpapuro cyangwa mubundi buryo 
    bukurikira:
    - Kata beterave cyangwa ikinyomoro
    - Shushanya ishusho ushaka ku rupapuro; urugero: uruziga, urukiramende, 
    inyenyeri…
    - Genda womeka mu ishusho washushanyije ku rupapuro bya bice wakase 
    bya beterave cyangwa by’ikinyomoro, ugendeye ku buryo ushaka gutaka 
    iyo shusho.
    - Ukoresheje andi makaramu y’amabara abana bashobora kongerera 

    ubwiza iyo shusho

    Abana b’ imyaka 1 kugera kuri 3

    – Abana bakiri bato babikora nk’ Umukino aho bashobora no gukoresha 

    ibirenge byabo barangiza bakagenda babikandagiza ahantu hatandukanye

    Abana b’ imyaka 5 kugera kuri 6


    – Abana bamenyereye batera irangi mu byo umurezi agambiriye kubigisha 
    bakabikora neza
    – Umurezi agenda abahindurira uburyo bwo gutera irangi akurikije 

    insanganyamatsiko bari bagezeho


    - Bifasha abana kuzamura ubushobozi bwo gukoresha ingingo nto.

    - Bifasha abana guteza imbere ubufatanye n’ubusabane n’abandi.

    Ibindi bimera byakoreshwa bigatanga amabara ni nka karoti n’indabo. 

    Umwaka wa 1, 2 n’ uwa 3: Umutwe wa 1 : Guhanga amashusho.

    Ibikoresho bikenewe:
    Igipapuro kinini kandi gikomeye cyo kwandikaho, amakaramu y’amabara, imakasi, 

    impapuro z’ amabara.

    - Shushanya amashusho 12 ahwanye n’amezi 12 . Hitamo amashusho 
    ushatse. Urugero: zimwe mu mbuto, mu mboga, mu matungo.
    - Kata aya mashusho witonze.
    - Andika amezi y’umwaka kuri utwo dushusho wakase. Sigaho amabara 

    atandukanye.

    - Teganya igipapuro kinini uzagenda womekaho amezi uko akurikirana.

    - Buri kwezi uzajya umanikaho ishusho yanditse ukwezi kugezweho.

    - Abana bagenda bamenya uko amezi agize umwaka akurikirana.

    Byarushaho kuba byiza gukoresha amashusho anyuranye ku buryo buri kwezi 

    kurangwa n’ishusho yihariye.

    a) Gutakisha amazina y’abana.

    Ibikoresho bikenewe:

    Ibipapuro binini by’amabara, amakaramu y’amabara, umukasi 

    – Kata igipapuro kinini mu buryo butandukanye ukoremo uduce twinshi kandi 
    ugene umubare runaka w’uduce tugomba kuba duteye kimwe.(wihitiremo 
    amashusho ushaka cyane cyane ashimisha abana).
    – Andika amazina y’abana biga mu ishuri ryawe kuri twa duce wakase 
    ukoresheje amabara ari bugaragare bitewe n’ibara ry’urupapuro. 
    – Genda ushyira ku murongo utwo duce wanditseho amazina y’abana, ukurikije 

    amashusho ateye kimwe.

    b)Gutakisha inyuguti n’imibare(imyaka 5 kugera kuri 6)


    Ibikoresho bikenewe:
    Impapuro z’amabara, amakaramu y’amabara, imakasi, imiyenzi cyangwa ikindi 

    cyakoreshwa mu gufatisha izo nyuguti ahantu runaka, inyuguti z’amabara zanditse. 


     Kata agace kamwe k’urupapuro rw’ibara ,ugahe ishusho y’uburyo ushaka 
    gutakamo inyuguti. 
    Urugero: uruziga, mpandenye, mpandeshatu cyangwa ishusho y’ikintu 
    runaka wihitiyemo. 
    – Koresha ako gace k’urupapuro wakase ukagendereho ukata utundi tuce na 
    two uduhe ishusho isa na ko. 
    – Andika kuri utwo duce wakase inyuguti cyangwa imibare kuri buri gace .
    – Manika utwo duce tw’ udupapuro wanditseho inyuguti cyangwa imibare, ku 

    gikuta ukoresheje imiyenzi, umutura w’ikirayi cyangwa sikoci. 


    – Ibitatse ishuri, umurezi ashobora kubikoresha yigisha imibare cyangwa 
    gusoma. Mu gihe cyo gutaka biba byiza kumanika uduce tw’udupapuro aho 
    abana bashyikira. 
    – Iyo wamanitse amazina y’abana cyangwa inyuguti bifasha abana kubimenya.
    – Gutaka ku gikuta, ubikora ukurikije inguni z’ibyigwa cyangwa ugendeye ku 

    byo abana bakeneye kubona buri munsi.

    – Gutaka bifasha abana kuzamura ubumenyi bwo kugereranya ibisa n’ingano 
    yabyo, gushyira ku murongo no kumenya amabara n’ibintu bitandukanye.

    – Bamenyera kandi gukora no gushima ibinogeye ijisho.

    Umwaka wa 1, 2 n’ uwa 3: Umutwe wa 1 : Guhanga amashusho.

    Gukata mu rupapuro no gusigisha amabara ajyanye n’ icyo wakase

    Urugero: urunyanya rw’ umutuku, urukweto rw’ umweru

    Ibikoresho bikenewe: 
    Impapuro nini z’amabara, impapuro zisanzwe, igikarito cyangwa umufuka, 

    amakaramu y’amabara, imikasi.

    – Shushanya ishusho ushaka ukoresheje ikaramu y’igiti cyangwa amakaramu 
    y’amabara.
    – Kata iyo shusho ugendeye ukurikije uko wagiye uyishushanya maze isigare iri 

    yonyine. 

    – Umurezi ashushanya ibintu bitewe n’insanganyamatsiko agaha abana 
    umwanya bagasiga amabara ya mashusho yakase ari yonyine. 

    – Ku bana bamaze kubimenyera basiga ibara risa neza n’ uko icyo kintu gisanzwe 

    gisa. Ni ukuvuga umwimerere w’ ibara ryacyo.

    – Gukata no gusiga amabara bikoreshwa mu nguni y’ubugeni n’umuco. Umurezi 

    ashobora no kugendera ku nsanganyamatsiko y’ icyumweru. 

    - Bifasha abana kuzamura ubushobozi bw’imiyego y’ ingingo nto n’ inini 

    - Bifasha abana kwishakamo ibisubizo no gukorana ubushishozi.

    - Bifasha abana kwaguka mu mitekerereze. 

    Umwaka wa 1, 2 n’ uwa 3: Umutwe wa 1 : Guhanga amashusho.

    Ibikoresho bikenewe:

    Ibirere, imifuka, amazi yo kubobeza ibirere, imigozi yo kubangisha umupira

    – Fata ibirere ubisukeho amazi. 
    – Banga ibirere ubifunganye ukora umupira. 
    – Wukarage uzengurutsa umugozi uzirika ,kugira ngo ukomere udahambuka 
    – Kora umupira mwiza ukomeye ariko woroshye ku buryo utababaza abana 

    igihe bakina. 

    – Abana bakuru bakina umupira babanze. Abato bakina umupira wabanzwe 
    n’abandi. Bawukina bakoresheje amaguru cyangwa amaboko buri mwana 
    akina ashaka gutsinda uwo bahanganye, cyangwa bagakinira mu matsinda.
    – Umupira ushobora gukoreshwa baboneza ku kintu kiri hamwe bakoresheje 
    amaguru cyangwa amaboko.
    – Umurezi ashobora gukoresha uyu mupira mu gihe ari kwigishiriza ku ruziga 
    akajya awuterera umwana ugiye gusubiza.
    – Gukina umupira w’amaguru ni umukino abana bakinira hanze y’ishuri 

    bisanzuye.

    – Kwibangira umupira bifasha abana kuzamura ubushobozi bw’ingingo nto, 
    kuvumbura no guhanga udushya.
    – Iyo bakina umupira bateza imbere ingingo nto n’inini.

    – Gukina umupira bituma abana bafashanya bakorera mu itsinda.

    Umwaka wa 1,2, n’ uwa 3; Umutwe wa 4: Guhanga ibikoresho biva mu bukorikori.

    Ibikoresho bikenewe:

    Ibirere cyangwa imigwegwe, amazi. 

    – Bobeza ibirere nurangiza ubisatagure
    – Boha umugozi w’ inyabutatu ukoresheje bya birere wasataguye ,umugozi 
    umwe ureshye byibura na metero ebyiri, uwo gusimbukira mu matsinda 
    ushobora kureshya byibura na metero enye.
    – Boha byibura imigozi itanu yo gusimbuka 

    – Boha umugozi ugeze ku musozo.

    Abana b’ myaka 2 kugera kuri 3:
    – Umugozi kandi abana bawukoresha nk’ ikiziriko, bagakina bigana uko bazirika 
    amatungo.
    – Mu mikino yo mu irerero, umurezi ashyira umugozi umwe cyangwa ibiri mu 
    nguni y’ubugeni n’umuco yo kuza guhambiriza ibikinisho bari bukinishe bari 
    mu nguni.
    – Abana bazunguza umugozi bashaka kuwusimbuka ariko ntibabibashe.
    – Abana babiri bafata umugozi bagakururana bakina, bumva ufite imbaraga 
    muri bo.

    Abana b’ imyaka 4 kugera kuri 6 

    – Abana bagerageza kwibohera imigozi bazajya basimbuka bagendeye ku 
    rugero rw’ umurezi.
    – Abana bahagarara barebana, umwe afashe ku mpera z’ umugozi ,n’ undi 
    afashe ku yindi mpera y’ umugozi, bakazunguza umugozi abari hagati bakajya 
    basimbuka. 
    – Gusimbuka umugozi, ni umukino ukinirwa mu mikino yo hanze ahantu hari 
    ikibuga kinini, umurezi yigisha abana uko bawukina. 
    – Umurezi kandi ashobora no kubigisha indirimbo, imibare cyangwa se inyuguti 
    bakoresha bari gukina. 
    – Umurezi ashobora kureka abana bakaboha imigozi yo gusimbuka bo ubwabo 
    mu buryo bashoboye, akajya atanga ubufasha mu gihe umwana abukeneye.

    – Si ngombwa ko biba bikoze neza. Icyangombwa ni ubushake bwo kubigerageza.

    - Abana bakuza imiyego y’ ingingo into n’ inini.
    - Abana barasabana, batera imbere mu mbamutima no mumibanire n’ 

    abandi.

    Parasitike, ibishishwa by’ibiti, imigwegwe n’ibindi wakoresha uboha umugozi

    Umwaka wa 1,2 , n’ uwa 3; Umutwe wa 4: Guhanga ibikoresho biva mu bukorikori.

    – Ukusanya ibirere byumye cyangwa ibikangaga ukabitunganya, ukabyanika 
    bigahonga.
    – Uko ubyanika ugenda wibuka kubisukaho amazi kugira ngo bidahinamirana. 
    – Ushyiraho ingoyi ukaboha kugeza ku burebure bw’umusambi wifuza. 

    – Ikitonderwa: iIbi byakorwa n’ababyeyi b’abana.

    Abana b’ umyaka 1 kugera ku myaka 6
    – Abana bawicaraho , bashobora kuba bari kunywa igikoma, cyangwa bari mu 
    gukinisha imfashanyigisho.
    – Ku marerero afite intebe zitari mu kigero cy’ abana , yifashisha umusambi 

    cyangwa umukeka mu gihe bafite amikoro.

    – Umusambi mu ishuri no hanze yaryo bawicaraho, bawukoresha mu byigwa 
    byose, mu nguni zose.
    – Abana bawicaraho bakikije umurezi abasomera inkuru cyangwa baganira mu 
    byigwa bitandukanye. 
    – Umusambi nanone ushobora kuba wakoreshwa bawigiraho ariwo washyizeho 

    imfanshanyigisho z’ibyigwa

    - Ibikorwa by’ubugeni n’umuco bifasha abana kuzamura ubushobozi mu 
    miyego mito n’iminini, mu mitekerereze, mu rurimi, imbamutima no 
    gusabana n’abandi kandi bizamura ubushobozi bwo kwiga unakora , 

    gutekereza byagutse no kwishakamo ibisubizo. 

    Ushobora no gukoresha imigwegwe n’ibindi bikoresho bindi uzi wakoresha 

    uboha umusambi.

    Umwaka wa 1,2 , n’ uwa 3; Umutwe wa 4: Guhanga ibikoresho biva mu bukorikori.

    Igipupe k’inyoni
    Ibikoresho by’ibanze bikenewe:

    - Ibice bito by’ ibitenge, umukasi, urudodo, urushinge, ikaramu y’ igiti

     Hari uburyo bwinshi bwo gukora ibipupe 
    Urugero 1: Gukora igipupe ku ishusho y’ikiyiko.
    – Koresha ikiyiko cyo mu giti, shushanya amaso amazuru n’umunwa ku kiyiko, 
    koresha ibice by’igitenge waciye umeze nkukora ikanzu. 

    Urugero 2: Gukora igipupe k’ inyoni.

    – Umurezi ashushanya ishusho y’ ikintu ashaka gukorera igipupe ku gice k’ 
    igitenge.
    – Iyo amaze gushushanya igipupe kuri cya gitenge adoda ku musozo w’icyo 
    gipupe yashushanyije agenda ahuza igice k’igitenge k’imbere n’ik’inyuma, 
    agasiga umwanya wo kuza gukoresha acecengezamo imyenda, imifuka 
    cyangwa ikindi kintu washyiramo kugira ngo igipupe kibe kinini; kandi 
    kigaragaze iforomo.

    – Adoda aho yanyujije ibyo yacengejemo akahafunga kugira ngo bidasosokamo. 

    Abana b’ imyaka 2 kugera 6.


    – Abana barabiheka , bakabikorera nk’ ibyo babona bikorerwa abana mu 
    muryango.Bakina imikino yo kwigana ku ishuri mu mikino yo mu nguni 
    cyangwa bari mu rugo. Babikora bigana ibyo babonye. Abana bitwara nk’ 
    ababyeyi bifashishije ibipupe.
    – Ibipupe bikoreshwa mu kubwirana udukuru yaba ari mu gitabo cyangwa 
    umurezi /umwana yihimbiye.


    Bifasha abana kuzamura ubushobozi bwo kuvumbura no guhanga udushya, 
    imbamutima no gusabana n’abandi kandi binazamura ubushobozi bwo gukoresha 

    imiyego mito y’ iningo nto n’inini.


    Umwaka wa 1,2 , n’ uwa 3; Umutwe wa 4: Kwihangira ibikinisho.


    Ibikoresho bikenewe
    Imbaho zoroshye, utujerekani cyangwa tiripuregisi (triplex), amakaramu y’ 
    amabara, ikaramu y’ igiti, icyuma

    – Tegura tiripuregisi (Triplex), uyishushanyeho gitari hanyuma ufate icyuma 
    ukate ya gitari ukirikira uko wayishushanyije.
    – Siga amabara asa na gitari mu ibice wakase maze ubiteranye ukore gitari 

    yuzuye 

    Abana b’ imyaka 2 kugera kuri 6:
    – Abana bakina na gitari bakajya bacuranga bigana abantu bakuru babonye 
    bayikoresha.
    – Abana kandi bacuranga baririmba n’ uturirimbo bakunda bigishijwe n’ 
    umurezi cyangwa bumvanye abandi.

    Abana b’ imyaka 4 kugera kuri 6:

    – Abana bacuranga gitari bagerageza kujyanisha n’ injyana y’ indirimbo bazi 
    cyangwa bize.
    – Abana bagerageza gukora gitari zabo bwite mu bikarito cyangwa mu bipapuro.
    – Abana bamenya buri gice gikoze gitari n’ akamaro kacyo.

    – Abana bacurangira bagenzi babo, hanyuma nabo bakabyina

    Ibikoresho bikenewe

    Imifuka, ibirere cyangwa igitende

    – Ishabure : kata umufuka uwukoremo ijipo kandi utaburemo uduce twinshi 
    ku gice cyo hasi nkuko ubibona ku ishusho.
    – Umugara : kata umufuka nk’ukora ingofero. Dodora utudodo ku gice kimwe 
    cyo hasi ukuramo indodo zitambika izindi zihagaze zisigare. 
    – Ingoma: kata igikoresho cya parasitike icyo ari cyo cyose gitanga amajwi , 
    ushobora gukoresha ikibido, indobo cyangwa uducupa dutandukanye. 
    – Imirishyo: shaka aho uvuna ibiti ubishyire ku kigero kimwe nk’uko imirishyo 
    iba ireshya.

    – Furari: umufuka wukatemo ifurari, abana b’abahungu bayikoresha babyina. 

    Abana b’ imyaka 0 kugera kuri 6

    – Ubwira abana bazi kuvuza ingoma bakaza bakazivuza, abazi gukoma 
    amashyi bakayakoma, hanyuma abandi bana bakabyina bakurikije uko bari 
    kubavugiriza ingoma n’uko bari kubakomera amashyi.
    – Reka abana bigane amajwi basanzwe bumva, bambaye n’imyambaro yo 

    kubyinana niba ihari. 

    - Ibikoresho bya muzika bifasha abana kuzamura ubushobozi mu 
    ibonezabuzima.
    - Abana batera imbere mu bugeni n’umuco no kumenya umuco w’igihugu 
    bakoresha ibikoresho gakondo.
    - Bizamura ubushobozi bwo gufata mu mutwe, kwaguka mu mitekerereze, 
    kuvumbura no guhanga udushya, gusabana n’abandi no gukorera mu 
    matsinda.
    - Abana bunguka amagambo menshi y’ umuco wacu.

    Umwaka wa 2 n’uwa 3; umutwe wa 5: Kuririmba no kubyina hubahirizwa injyana 
    Umwaka wa 2; umutwe wa 6: Inkomoko y’amajwi 

    Umwaka wa 3;umutwe wa 6: Gukoresha ibikoresho bya muzika 

    IGICE CYA II : 3 :INDIMI IGICE CYA II : 5: IBONEZABUZIMA