• IGICE CYA III: GUTEGURA ISHURI


    Uko bitegurwa:
    - Umurezi ategura zimwe mu mfashanyigisho zo kumanika mu ishuri,
    zigahoraho, kubera ko ibikorwa biba bigaragaraho ari byo abana bagenderaho
    iminsi yose baba bari ku ishuri.
    - Umurezi azimanika ahantu haboneye kandi abana bashobora gushyikira.
    - Umurezi asobanurira abana kandi akabamenyereza kujya barebaho buri
    munsi.
     Urugero:
    Ingengabihe y’ ibikorwa bya buri munsi: abana bamenyera uko ibikorwa by’ umunsi
    bikurikirana.
    Inguni : Abana bamenyera aho buri nguni iherereye n’ imfashanyigisho zibonekamo
    ku buryo watuma umwana igikoresho iki n’ iki akamenya aho agisanga
    Abana bitabiriye ishuri rya buri munsi: Abana barabimenyera ndetse bagashobora
    no kumenya umwana wasibye, abo baturanye bakaba bamenya n’ ikibazo yagize.
    Umurezi nawe biramworohera mu kugenzura ishuri rye.


    Ibikoresho bikenewe:
    Imifuka, imishito yo mu duti cyangwa ibikenyeri by’amasaka, urupapuro rukomeye
    rw’ibara, marikeri n’amakaramu y’amabara.

    – Kata umufuka ku ruhande rumwe ku buryo ugira igipande kimwe kinini.
    – Kata igice cy’umufuka nka cm 10 ku 10 noneho udodereho kuri wa mufuka
    munini.(reba ifoto hejuru).
    – Kora amakarita ariho imibare 1-9, 0-9 ku bakobwa na 1- 9, 0-9 ku bahungu
    uyuzuze mu gafuka.
    – Kata imishito uyigabanyemo kabiri ukoresheje agakero gato.
    – Siga ku mpera z’uduti ukoresheje amabara atandukanye; abahungu ibara
    ryabo n’abakobwa ibara ryabo.
    – Andikaho ibirango: umubare w’abitabiriye, abahungu n’abakobwa; nk’uko
    bigaragara ku gishushanyo.

    – Mu cyumweru cya mbere k’itangira ry’ishuri, abana bigishwa n’umurezi uko
    bakoresha ahandikwa abitabiriye,igihe abanyeshuri binjiye mu ishuri, bafata
    ibara ry’agati nyako bakakajyana mu gafuka k’abakobwa n’abahungu.
    – Igihe abana bose baje, umurezi afatanyije n’abana abara uduti tw’abahungu
    n’uduti tw’abakobwa, agasuzuma abanyeshuri baje.
    – Umurezi agaragaza abahungu n’abakobwa baje akanagaragaza igiteranyo
    cy’abahari bose mu ishuri.
    – Umurezi ashobora kuvuga niba abakobwa aribo baje ari benshi kurusha
    abahungu cyangwa se niba abahungu baruta abakobwa.
    – Ashobora no kugaragaza niba abanyeshuri baje uyu munsi ari bo bake kuruta
    abaje ejo hashize.
    – Uko abanyeshuri bagenda bamenya imibare neza mu mwaka wa 3, abana
    bashobora gukomeza kubara uduti ubwabo, bakareba umubare bijyanye.

    Igihe bikoreshwa.

    – Ibi bimanikwa iruhande rw’urugi rw’ishuri kugira ngo abana babashe kubikoresha

    igihe binjiye mu ishuri bwa mbere.

    – Umurezi abyifashisha kugira ngo yuzuze ibidanago by’abitabiriye ishuri. Igihe

    wamanitse ibi nta bwo ari ngombwa kongera kwandika umubare w’abaje

    n’abasibye ku kibaho.

    Ibi bizafasha mu kuzuza neza ikidanago kigaragaza abitabiriye ishuri

    n’abasibye.

    - Abana baziga kubara imibare bava ku mito bajya ku minini banige kuyibara

    bava ku minini bajya ku mito.

    - Iterambere mu miyego: mu gufata uduti badushyira mu mwanya watwo 

    wabugenewe bakanavangura imibare yanditse ku makarita.

    - Abana bigiramo uburinganire bw’ibitsina byombi bagatangira gukoresha

    imvugo nyayo.

    Ibikoresho by’ibanze bikenewe:

    Umufuka, urupapuro rukomeye rw’ibara.

    Kata umufuka uwutunganye neza ku mpera zawo.

    – Rambura umufuka hasi cyangwa ku meza noneho ushyireho ibishushanyo

    by’ibikorwa by’abana. Gabanyamo umwanya ungana kuri buri gikorwa.

    – Shushanya ibishushanyo bya buri gikorwa. Ugenzure niba ishusho y’igikorwa

    ari ndende bihagije ku buryo abana bayibona neza. Shyiraho igihe n’izina rya

    buri gikorwa.

    Igihe bikoreshwa:

    – Bishobora gukoreshwa mu ntangiriro y’umunsi bigafasha abana kumenya

    ibikorwa by’umunsi, n’ibiri bukurikireho.

    – Ku ntangiro ya buri gikorwa cyanecyane mu ntangiriro z’umwaka, umurezi

    agomba kwereka abana gahunda y’umunsi akerekana igikorwa kiba kigiye

    gukurikiraho.

    – Gahunda y’umunsi ishobora nanone gukoreshwa nk’ishakiro ry’umurezi, bifasha

    kandi abana n’abashyitsi kumenya ibijyanye n’igikorwa kiri gukorwa mu ishuri

    ndetse n’igikurikiraho.

    Ibi bizafasha umurezi n’abana gukurikiza igihe banumva neza ko ibikorwa

    biba bitandukanye muri gahunda y’umunsi.

    - Abana batera imbere mu kumenya igihe no gukurikiza ibikorwa by’umunsi

    Imibare yo ku makarita ikoreshwa mu kugaragaza abitabiriye n’abasibye,

    ikoreshwa kandi mu bindi bikorwa no ku ruziga mu guteza imbere imibare.

    – Amakarita agaragaza inguni agomba kugaragara amanitse mu ishuri ku nkuta.

    – Imfashanyigisho zigomba kuba ziteguye muri izo nguni. (Urugero: mu nguni

    y’imibare hategurwa imfashanyigisho z’imibare, mu nguni y’indimi hategurwa

    imfashanyigisho z’indimi, n’izindi).

    Umwaka wa 3; umutwe wa 5: Ibikorwa by’umunsi n’iby’icyumeru.

    Umwaka wa1n’uwa 2; umutwe wa 4: Gahunda y’umunsi

    Kubika neza imfashanyigisho ni ngombwa cyane kubera ko bifasha umurezi kuzigeraho

    ku buryo bworoshye igihe azikeneye mu kwigisha ikigwa runaka. Imfashanyigisho

    zishobora kubikwa hamwe mu kintu kimwe ugendeye ku byigwa cyangwa ku bwoko

    bwazo. Imfashanyigisho zibitse neza bifasha umurezi kuzibungabunga bityo akaba

    yamenya izangiritse akazisana cyangwa izabuze akazisimbuza izindi.

    Kubika neza imfashanyigisho kandi byongera bikanakuza ubumenyi bwo gufata

    neza ibintu haba ku murezi ndetse no ku bana muri rusange.

    Imfashanyigisho zibikwa ahantu humutse kandi hatekanye kugira ngo zitangirika.

    Zigomba kubikwa aho abana bagera. Imfashanyigisho zabikwa nko mu isanduka,

    mu tubati, mu mifuka idoze neza yabugenewe, mu macupa mu tujerekani dukase,

    mu bikarito cyangwa mu ibahasha n’ahandi hatekanye.

    Amashusho akurikira arerekana bumwe mu bubiko umureziashobora kwikorera

    bukamufasha kubika neza imfashanyigisho:

    – Ububiko bw’ ibitabo bukoze mu gitambaro n’ ubundi bukoze mu ibahasha

    Ububiko bw’ amakarita y’ inyuguti, ay’ imibare bukase mu tujerekani.

    – Ububiko bw’imfashanyigisho zinyuranye bukoze mu bikarito, buri bwoko mu

    kazu kayo

    – Ububiko bw’ inyuguti bukozwe mu gafuka

    – Ububiko bukozwe mu bikombe

    – Ububiko bukozwe mu bikombe: kubika imfashanyigisho mu bikombe bikorwa

    hirindwa ko nyuma yo kuzikoresha zazasandagurika. Umurezi asabwa gutoranya

    igikombe cyaba icya parasitiki cyangwa icy’icyuma.

    Ikitonderwa : Ububiko bw’ ibumba bugomba kuba bwihariye. Ibumba ribikwa mu

    ishashi cyangwa mu gikombe gikonje kandi gifunze neza kugira ngo rituma.

    - Integanyanyigisho y’ uburezi bw’ inshuke kuva ku myaka 3 kugeza ku

    myaka 6

    - Igitabo k’ikinyarwanda ( amashuri y’ inshuke mu Rwanda)

    - Early childhood Development Kit ( a treasure box of activities)

    - Igipimo ngenderwaho mu mashuri y’ inshuke

    IGICE CYA II : 2. IMIBAREIGICE CYA II : 3 :INDIMI