• INYIGISHO YA 12 IBITANGA URUMURI

    12.0 Intangiriro

    Kwigisha abana ibitanga urumuri bibafasha gutandukanya ibitanga urumuri karemano n’ibitanga

     urumuri byakozwe n’abantu. 

    Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa akamaro k’urumuri, bazahabwa ubumenyi n’ubushobozi bwo 

    gukoresha ibitanga urumuri biri ku rwego rwabo kandi bazanashishikarizwa kwirinda guteza impanuka 

    zishobora guterwa n’ibitanga urumuri kuri bo, ku bandi cyangwa ku bintu.

    Amasomo akubiye muri iyi nyigisho agaragara mu mbonerahamwe ikurikira

    ok

    12.1 Ibitanga urumuri kamere (Umwaka wa mbere)

    12.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora kuvuga ku bitanga urumuri karemano.

    12.1.2. Ingingo nsanganyamasomo

    • Kwita ku bidukikije: muri iyi nyigisho abana bazashishikarizwa kwirinda gutwika ibintu bitumura imyotsi mu

     kirere kuko bishobora kwangiza ikirere izuba rigatwika isi.

    12.1.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo

    Isomo: Ibitanga urumuri karemano: izuba, ukwezi, inyenyeri.

    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora gutandukanya ibitanga urumuri karemano

    b. Imfashanyigisho

    Amashusho y’izuba, ukwezi n’inyenyeri

    c. Imigendekere y’isomo

    ok

    ok

    ok

    ok

    ok

    ok

    12.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe

    Kugira ngo abana basobanukirwe akamaro k’izuba ku bihingwa, umurezi azafasha abana gushaka ikintu bubika 

    ku byatsi ku ishuri nk’ikijerekani cyangwa igitebo maze bazajye bitegereza umunsi ku munsi uko ibyatsi bihinduka

    kubera kutabona izuba. 

    Na nyuma yo kugikuraho bazakomeza bitegereze uburyo ibyatsi bimera bisubirana ibara ryabyo kubera izuba.

    12.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    ok

    12.1.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe

    Gusuzuma ubushobozi bw’abana bikorwa buhorobuhoro. Umurezi ategura ibikorwa abana bagaragarizamo ubushobozi

     bwabo nko gukora ibikinisho by’ibitanga urumuri kamere (inyenyeri n’ukwezi bikoze mu mpapuro), n’ibindi.

    12.2 Ibitanga urumuri byakozwe n’abantu (umwaka wa 2)

    12.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:

    Abana bazaba bashobora kuvuga ku bitanga urumuri byakozwe n’abantu

    12.2.2. Ingingo nsanganyamasomo

    •   Kwita ku bidukikije: muri iyi nyigisho abana bazatozwa kutangiza ibidukikije bakoresheje ibitanga urumuri 

    byakozwe n’abantu nko gutonyangiriza buji yaka aho ari ho hose, kujugunya ibitanga urumuri byakozwe n’abantu byapfuye cyangwa byarangiye aho ari ho hose (amatara n’amatoroshi byapfuye cyagwa byashize, 

    ibibiriti byashizemo imyambi,… )

    •   Uburere mbonezabukungu: muri iyi nyigisho abana bazasobanurwa ko batagomba kwangiza cyangwa gukoresha nabi ibitanga urumuri byakozwe n’abantu nko kumena amatara, gucana ikibiriti cyangwa buji bitari ngombwa,...

    •    Umuco w’amahoro n’indangagaciro: muri iyi nyigisho abana bazatozwa kutababaza bagenzi babo bakoresheje ibitanga urumuri byakozwe n’abantu nko kubatwika kaboresheje ikibiriti cyangwa buji, kubamurika mu maso bakoresheje itoroshi n’ibindi.

    • Uburezi budaheza: muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi 

    kandi ko afite uburenganzira bwo gukoresha ibitanga urumuri byakozwe n’abantu.

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye: muri iyi nyigisho abana bazasobanukirwa ko buri wese yaba umugabo cyangwa 

    umugore, umukobwa cyangwa umuhungu afite uburenganzira ku ikoreshwa ry’ ibitanga urumuri byakozwe n’abantu.

    12.2.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo

    Isomo: Itara, ikibiriti, buji, itoroshi, amashanyarazi

    Abana bazaba bashobora gusobanura no gutandukanya ibitanga urumuri byakozwe n’abantu.

    d. Imfashanyigisho

    Ibintu bifatika bitanga urumuri, ibishushanyo by’ibitanga urumuri byakozwe n’abantu

    e. Imigendekere y’isomo

    ok

    ok

    ok

    ok

    12.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe

    •    Mu rwego rwo kwagura ubumenyi, umurezi ashobora kwereka abana uburyo bwo kongera urumuri.

    Azafata amazi ashyire mu kirahure maze acanemo akoresheje itoroshi ya telefone. 

    Ibi bishobora kugaragara neza igihe hari urumuri ruke cyangwa ikirahuri giteretse nko mu gikarito.

    •   Umukino umurezi yakwifashisha muri uyu mutwe”

    Biramurika biramurika

    “Uyu mukino abana bawukina bazamura amaboko aho umurezi avuze izina ry’igitanga

    urumuri. Iyo umurezi avuze ikidatanga urumuri abana bakomeza gukoma ibiganza ku

    matako bunamye.uyu mukino ukinwa kimwe na “ziraguruka ziraguruka”

    1. Biramurika biramurika (ibiganza bikubita ku matako)... itara!

    Itara riramurika (amaboko hejuru)

    2. Biramurika biramurika ...Itoroshi!

    Itoroshi iramurika (amaboko hejuru)...Intebe!

    3. Biramurika biramurika

    Intebe ntizimurika (ibiganza ku matako)

    Uyu mukino ufasha abana gutandukanya ibitanga urumuri n’ibindi bintu bidatanga urumuri.

    12.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    ok

    ok

    12.2.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe

    Ibikorwa binyuranye nk’imikino bizagaragaza ubushobozi bw’umwana muri uyu mutwe. 

    Umurezi azitegereza umunsi ku munsi impinduka ya buri mwana ku bijyanye n’ubushobozi buteganyijwe ko umwana 

    azageraho muri uyu mutwe.

    Abana bazakina umukino witwa “FORA MFITE IKI?”. Umurezi azategura udukarita duto “flash cards” z’ibitanga urumuri

     byakozwe n’abantu; azabishyira mu gikarito; azajya ahamagara umwana umwumwe aze afate ikarita asobanure 

    igishushanyije kuri ako gakarita avuge n’akamaro kacyo maze abandi bana bavuge izina ry’icyo afite.

    12.3 Tumenye gutandukanya ibitanga urumuri (umwaka wa gatatu)

    12.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:

    Abana bazaba bashobora gutandukanya ibitanga urumuri kamere n’ibyakozwe n’umuntu, kuvuga ku kamaro k’urumuri n’uburyo bwo kwirinda impanuka ziterwa na bimwe mu bitanga urumuri.

    12.3.2. Ingingo nsanganyamasomo

    •   Kwita ku bidukikije: muri iyi nyigisho abana bazatozwa kutangiza ibidukikije bakoresheje ibitanga urumuri

    byakozwe n’abantu nko gutonyangiriza buji yaka aho ari ho hose, kujugunya ibitanga urumuri byakozwe n’abantu 

    byapfuye cyangwa byarengeje igihe aho ari ho hose (amatara n’amatoroshi byapfuye cyagwa byashize, 

    ibibiriti byashizemo imyambi,… ) no kwirinda gutwika ibintu byose bizamura imyotsi mu kirere.

    • Uburere mbonezabukungu: muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko batagomba kwangiza cyangwa gukoresha nabi 

    ibitanga urumuri nko kumena amatara, gucana ikibiriti cyangwa buji bitari ngombwa, kunyanyagiza imyambi...

    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: Muri iyi nyigisho abana bazatozwa kutababaza bagenzi babo bakoresheje 

    ibitanga urumuri nko kubatwika bakoresheje ikibiriti cyangwa buji, kubamurika mu maso bakoresheje itoroshn’ibindi.

    • Uburezi budaheza: muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ko 

    afite uburenganzira bwo gukoresha ibitanga urumuri ndetse ko bagomba kurindwa kugira ngo batangizwan’ibitanga 

    urumuri bitewe n’ubumuga bafite.

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye: Muri iyi nyigisho abana bazasobanukirwa ko buri wese yaba umugabo cyangwa

    umugore,umukobwa cyangwa umuhungu afite uburenganzira ku ikoreshwa ry’ ibitanga urumuri.

    12.3.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo

    Isomo rya mbere: Gutandukanya ibitanga urumuri

    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora gutandukanya ibitanga urumuri kamere n’ibyakozwe n’abantu.

    b. Imfashanyigisho:

    Ibitanga urumuri bifatika n’amashusho y’ibitanga urumuri - Igitabo k’ibidukikije

    kamere n’ibyakozwe n’abantu, umwaka wa 1,2,3

    c. Imigendekere y’isomo

    ok

    ok

    ok

    ok

    Ikitonderwa

    Aya masomo, irya kabiri n’irya gatatu, ahuza ibikorwa n’isomo rya mbere. Mu isomo rya kabiri azibanda ku kamaro k’urumuri naho mu isomo rya gatatu umurezi azibanda ku mpanuka zaterwa na bimwe mu bitanga urumuri maze abashishikarize no kuzirinda.

    Isomo rya 2: Akamaro k’urumuri

    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora kuvuga no gusobanura akamaro k’urumuri n’uburyo bwo kwirinda impanuka ziterwa na bimwe mu bitanga urumuri

    b. Imfashanyigisho

    Ibintu bifatika bitanga urumuri, ibishushanyo by’ibitanga urumuri karemano n’ibyakozwe n’abantu.

    Isomo rya 3: Kwirinda impanuka zaterwa na bimwe mu bitanga urumuri.

    a. Intego y’isomo

    Abana bazaba bashobora kuvuga no gusobanura uburyo bwo kwirinda impanuka ziterwa na bimwe mu bitanga urumuri

    a. Imfashanyigisho

    Ibintu bifatika bitanga urumuri, ibishushanyo by’ibitanga urumuri kemere n’ibyakozwe n’abantu.

    12.3.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe

    •      Mu kwerekana uko ibitanga urumuri byakozwe n’abantu bikoreshwa, umurezi azirinda guha abana ibishobora guteza   

           impanuka nk’ikibiriti, buji yaka cyangwa ibindi byakomeretsa abana. Mu gihe bibaye ngombwa ko babyegera cyangwa

           babifataho umurezi azaba ari hafi kugira ngo hatagira ugira impanuka yo kwitwika cyangwa kubimena.

    •      Mu gusobanura no gutandukanya urumuri n’umwijima, umurezi ashobora kwifashisha ikiringiti. 

          Umurezi azatwikiriza ameza ikiringiti, apfuke kugeza hasi, umwana najyamo azabona umwijima, 

           nasohokamo azabona urumuri.

         Umwana ashobora kujyamo afite igitabo yarambura akabona ko ntacyo abona ari mu mwijima ariko 

          yasohokamo agashobora kubona amashusho; bityo azasobanukirwa akamaro k’urumuri.

    •     Indirimbo umurezi yakwifashisha muri uyu mutwe.

    BIRAMURIKA CYANE

    Biramurika biramurika X2 cyane

    Izuba

    Riramurika riramurika X2 cyane

    Ukwezi

    Kuramurika kuramurika X2 cyane

    Itara

    Riramurika riramurika X2 cyane

    Buji

    Iramurika iramurika X2 cyane

    Itoroshi

    Iramurika iramurika X2 cyane

    12.3.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    ok

    12.3.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe

    Mu gihe umwana azaba ashobora gutandukanya ibitanga urumuri azaba agaragaje ubushobozi bujyanye n’uyu mutwe.

     Bityo umurezi azategura ibikorwa azasuzumiraho ubushobozi bw’umwana kandi bizakorwa umunsi ku munsi. 

    Bimwe mu bikorwa ni nko guha abana urupapuro rushushanyijeho ibitanga urumuri bitandukanye ukabasaba

    guca uruziga ku bitanga urumuri byakozwe n’abantu.

    INYIGISHO YA 11 AMAZIINYIGISHO YA 13 IBIHE BY’IKIRERE