INYIGISHO YA 11 AMAZI
11.0 Intangiriro
Kwigisha abana amazi bibafasha kumenya akamaro k’amazi n’uburyo bwo kuyakoresha neza mu buzima
bwa buri munsi.
Muri iyi nyigisho abana bazasobanukirwa ko amazi ari ngombwa mu ubuzima bwabo bwa buri munsi.
Batozwa umuco wo kunywa amazi meza, bazirinda kunywa amazi mabi, babishishikarize na bagenzi babo.
Bazanatozwa umuco wo kudasesagura amazi bayamena cyangwa bayapfusha ubusa.
Amasomo akubiye muri iyi nyigisho agaragara mu mbonerahamwe ikurikira.
11.1 Akamaro k’amazi mu rugo no ku ishuri. (umwaka wa mbere)
11.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora kuvuga ku kamaro k’amazi mu buzima bwa buri munsi no
gushimira Imana yaremye amazi
11.1.2. Ingingo nsanganyamasomo
- Umuco w’ubuziranenge
Muri iyi nyigisho abana bazatozwa kunywa no gukoresha amazi meza. Bazashishikarizwa
kandi kwirinda kwituma ku gasozi kuko iyo imvura iguye imanura uwo mwanda ukajya mu mazi ukayanduza.
- Kwita ku bidukikije
Muri iyi nyigisho abana bazatozwa kutangiza amazi ayo ari yo yose, haba ari ay’isoko,
ay’ibiyaga cyangwa imigezi. Bazigishwa kwirinda kwituma mu mazi cyangwa gutamo imyanda iyo ari yo yose.
- Uburere mbonezabukungu
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko batagomba gusesagura amazi kuko yishyurwa.
- Umuco w’amahoro n’indangagaciro
Muri iyi nyigisho abana batozwa gusangira amazi batayarwanira, bakirinda kurwanira ku mugezi cyangwa
mu nzira bava kuvoma.
Bazigishwa kwirinda guterana amazi igihe bakina kuko bibabaza bagenzi babo.
- Uburezi budaheza
Muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu
nk’abandi kandi ko afite uburenganzira ku mazi meza.
- Uburinganire n’ubwuzuzanye
Muri iyi nyigisho abana bazasobanukirwa ko buri wese yaba umugabo cyangwa umugore, umukobwa cyangwa
umuhungu afite uburenganzira ku ikoreshwa ry’amazi kandi ko buri wese afite inshingano zingana n’iz’undi mu
gushaka mazi, nko kuvoma.
11.1.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Akamaro k’amazi ku bantu.
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gusobanura akamaro k’amazi n’uburyo bwo kuyakoresha neza mu buzima bwa buri munsi
b. Imfashanyigisho
Amashusho yerekana uburyo amazi akoreshwa, ibivomesho, ibidahisho, ibyuhizo
n’ibikoresho by’isuku. - Igitabo k’ibidukikije kamere n’ibyakozwe n’abantu, umwaka wa 1, 2, 3.
c. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Iri somo rya kabiri rihuza ibikorwa n’isomo rya mbere ariko muri iri rya kabiri umurezi yigisha yifashishije
amashusho n’ibikinisho bijyanye. Umurezi azafasha abana gusobanukirwa abereka uko bavomera kandi abaha
amahirwe na bo bakavomera.
Isomo rya 2: Akamaro k’amazi ku bihingwa.
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gusobanura akamaro k’amazi ku bihingwa.
b. Imfashanyigisho
Amashusho yerekana umuntu uri kuvomera ibihingwa, rozwari cyangwa indobo, igihingwa kibisi n’igihingwa cyumye;
Igitabo k’ibidukikije kamere n’ibyakozwe n’abantu umwaka wa 1, 2, 3.
11.1.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
• Mu kwigisha akamaro k’amazi umurezi azirikana gukoresha imfashanyigisho zifatika kandi abereka uko amazi
akoreshwa maze agaha abana amahirwe yo kwigana ibiri mu mu bushobozi bwabo.
• Mu kwagura ubumenyi umurezi azategura imfashanyigisho zitandukanye zafasha umwana kugira ubundi
bumenyi nko kujugunya impapuro n’amabuye mu mazi bakamenya ko hari ibintu bireremba n’ibicubira,
gucuranura mazi mu bikombe bifite amabara atandukanye maze bakamenya ko amazi atagira ibara ahubwo
afata ibara ry’ikintu arimo.
• Umurezi azakurikirana umunsi ku munsi ko akamaro k’amazi kumvikanye neza: nko kureba ko abana bibuka
gukaraba intoki mbere na nyuma yo gufata ifunguro ku ishuri, nyuma yo kuva mu bwihererero;
kureba ko bibuka kunywa amazi meza ku ishuri kandi ibyo byose bakabikora badasesagura amazi.
11.1.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
11.1.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Ubushobozi bw’umwana umurezi azabupimira mu bikorwa binyuranye nko kuvangura akamaro k’amazi yifashishije
udukarita duto (flash cards) turiho abantu bari gukora imirimo itandukanye, imyinshi ari ijyanye n’ikoreshwa ry’amazi,
kumenya gukaraba igihe ari ngombwa n’ibindi. Ibyo byose umurezi azabigenzura buri munsi.
11.2 Amasoko y’amazi /aho dukura amazi (umwaka wa kabiri)
11.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora gusobanura uburyo butandukanye bwo kubona amazi aho batuye
11.2.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Umuco w’ubuziranenge: muri iyi nyigisho abana bazatozwa kutangiza amazi bayanduza cyangwa bayatoba ku
buryo butandukanye.
Bazashishikarizwa kandi kwirinda kwituma ku gasozi kuko iyo imvura iguye imanura uwo mwanda ukajya mu mazi
ukayanduza. Bazasobanurirwa kandi ingaruka zo koga mu mazi mabi nko mu biziba cyangwa mu migezi itemba
ndetse bazigishwa ko bibujijwe kunywa amazi mabi.
• Kwita ku bidukikije: muri iyi nyigisho abana bazatozwa kutangiza amazi ayo ari yo yose, yaba ari ay’isoko, ay’ibiyaga
cyangwa imigezi. Bazigishwa kwirinda kwituma mu mazi cyanecyane ay’ibiyaga n’imigezi cyangwa gutamo imyanda iyo
ari yo yose.
• Uburere mbonezabukungu: muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko batagomba gusesagura amazi aho yaba yavuye
hose.
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro: muri iyi nyigisho abana batozwa gusangira amazi batayarwanira,
bakirinda kurwanira ku mugezi cyangwa mu nzira bava kuvoma.
Bazigishwa kwirinda guterana mazi igihe bakina kuko bibabaza bagenzi babo.
• Uburezi budaheza: muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi
ko afite uburenganzira ku mazi meza.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gore n’igitsina gabo: muri iyi nyigisho abana bazasobanukirwa ko buri wese
yaba umugabo cyangwa umugore, umukobwa cyangwa umuhungu afite uburenganzira ku ikoreshwa ry’amazi kandi ko
buri wese afite inshingano zingana n’iz’undi mu gushaka amazi, nko kuvoma.
11.2.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya 1: amasoko karemano y’amazi: imvura, ibiyaga, imigezi, kano
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gusobanura uburyo butandukanye bwo kubona amazi aho batuye no gutandukanya
amazi meza n’amazi mabi.
b. Imfashanyigisho
Amashusho y’amasoko y’amazi aboneka ku ishuri no mu rugo, amacupa y’amazi atandukanye (ameza n’amabi).
c. Imigendekere y’isomo
Isomo rya 2: Amasoko y’amazi ahangwa n’abantu: Robine
a) Intego:
Gutandukanya amasoko karemano n’amasoko ahangwa n’abantu.
b) Imfashanyigisho
Igishushanyo kiriho abantu bagiye kuvoma ahantu hari robine.
11.2.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
• Niba ishuri ritegereye umugezi cyangwa ikiyaga, umurezi ashobora gukora ibyiganano yifashishije umucanga n’amazi.
• Iri somo niryigishwa igihe k’imvura umurezi azafatanya n’abana gutega amazi y’imvura kugira ngo yereke abana uburyo
imvura ari imwe mu masoko y’amazi.
Riryigishijwe mu gihe kitari ik’imvura, umurezi ashobora kuzabibereka igihe izagwira.
• Hari ibikoresho by’ikoranabuhanga, umurezi yakwereka abana umugezi, ibiyaga,...
11.2.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
11.2.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Abana bazagaragaza ubushobozi mu bikorwa binyuranye nko guhanga ikiyaga n’umugezi bifashishije umucanga
n’amazi. Umurezi azazirikana ko agomba guha abana imfashanyigisho zibafasha kugaragaza ubushobozi bwabo kandi
azajya yitegereza umunsi ku munsi impinduka mu iterambere ry’umwana.
11.3 Kunywa amazi meza no gukoresha amazi neza (Umwaka wa gatatu)
11.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
Abana bazaba bashobora kuvuga akamaro ko kunywa amazi meza, n’uburyo bwo gukoresha amazi neza.
11.3.2. Ingingo nsanganyamasomo
• Umuco w’ubuziranenge: muri iyi nyigisho abana bazatozwa kunywa amazi meza,
kugirira isuku amazi yo kunywa, kwirirnda gutokoza cyangwa gutoba amazi yo kunywa ndetse no kuyapfundikira.
• Kwita ku bidukikije: muri iyi nyigisho abana bazatozwa kwirinda kujugunya amacupa avamo amazi yo kunywa aho
ariho hose. Bazatozwa ko bagomba kuyashyira ahabugenewe.
• Uburere mbonezabukungu: muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko batagomba gusesagura amazi yo kunywa
ndetse n’andi yose.
• Umuco w’amahoro n’indangagaciro: muri iyi nyigisho abana batozwa gusangira amazi batayarwanira kandi bakirinda kurwanira amacupa avamo amazi.
• Uburezi budaheza: muri iyi nyigisho abana bazasobanurirwa ko umuntu ufite
ubumuga ari umuntu nk’abandi kandi ko afite uburenganzira ku mazi meza yo kunywa.
• Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’igitsina gore n’igitsina gabo: muri iyi nyigisho abana bazasobanukirwa ko buri wese
yaba umugabo cyangwa umugore, umukobwa cyangwa umuhungu afite uburenganzira ku mazi meza yo kunywa.
11.3.3. Inama ku myigishirize y’aya masomo
Isomo rya mbere: Uburyo bwo kubona amazi meza
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gutandukanya no gusobanura uburyo bukoreshwa iwabo mu rugo basukura amazi no kugira akamenyero ko kuyanywa.
b. Imfashanyigisho
Amazi, amashusho yerekana uburyo butandukanye bwo kubona amazi meza yo kunywa.
c. Imigendekere y’isomo
Ikitonderwa
Aya masomo: irya kabiri, irya gatatu n’irya kane yigishwa kimwe n’isomo rya mbere, ariko umurezi azitondera ibikurikira:
– Mu isomo rya kabiri azashishikariza abana kunywa amazi meza kandi azanabasobanurira ingaruka zo kunywa
amazi mabi nko kurwara inzoka, impiswi n’ibindi.
– Mu isomo rya gatatu umurezi azibanda ku kamaro ko gukoresha amazi meza harimo kwirinda umwanda
n’indwara zitandukanye.
– Mu isomo rya kane umurezi azashishikariza abana kudasesagura amazi, birinda gufungura robine igihe atari
ngombwa, gufunga robine igihe icyo bari kuvomeramo cyuzuye cyangwa igihe ayo bavomye ahagije
bigereranije n’icyo bagiye kuyakoreha.
Isomo rya 2: Kunywa amazi meza
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gusobanura akamaro ko kunywa amazi meza.
b. Imfashanyigisho
Amacupa arimo amazi meza, amashusho y’umwana ari kunywa amazi meza, amashusho y’uburyo
butandukanye bwo gusukura amazi.
Isomo rya 3: Akamaro ko gukoresha amazi meza
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gusobanura akamaro ko gukoresha amazi meza
b. Imfashanyigisho
Ijerekani irimo amazi, ishusho y’ikigega kirimo amazi gifite na robine
Isomo rya 4: Uburyo bwo gukoresha amazi neza
a. Intego y’isomo
Abana bazaba bashobora gusobanura uburyo bwo gukoresha neza amazi batayasesagura.
b. Imfashanyigisho
Ishusho y’umwana uri gufungura amazi kuri robine, ishusho y’umwana uri kuvomera indabo
11.3.4. Izindi nama n’amakuru bijyanye n’uyu mutwe
• Umurezi azifashisha imikino, indirimbo n’imivugo bitandukanye kugira ngo abana basobanukirwe uyu mutwe.
• Mu kwagura ubumenyi, umurezi ashobora kwifashisha ibase irimo amazi abana bagakina birebamo.
Abana bazabona ko bashobora kubona isura yabo mu mazi cyangwa ikindi kintu kandi bazanavuga ku itandukaniro
ry’ikintu barebeye mu mazi no kukireba uko bisanzwe (urugero: nibashinga inkoni hafi y’ibase y’amazi bakayirebera
mu mazi bazabona isa n’ihese.)
• Indirimbo yakwifashishwa: amazi yo mu icupa ko ari make
AMAZI YO MU ICUPA KO ARI MAKE
Amazi yo mu icupa ko ari make x2
Ko atazamara inyota bikambaraza
Rimwe nkwihoreze
Kabiri nkwihoreze.
Amazi yo mu icupa ko ari make
Ko atazamara inyota bikambaraza
11.3.5. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa
11.3.6. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe
Umurezi azafasha abana kwerekana ubushobozi bungukiye muri uyu mutwe yifashishije
ibikorwa binyuranye nk’imivugo, indirimbo, imikino n’ibindi.
AMAZI MEZA
Amazi meza
Aba asukuye
Amazi meza
Nta bara agira
Amazi meza
Nta myanda iba irimo
Amazi meza
Abikwa mu kajerekani kogeje
Amazi meza
Aba apfundikiye.
Amazi meza
NI UBUZIMA!