• INYIGISHO YA KANE :UBUKORIKORI

    4.0. Intangiriro

    Inyigisho y’Ubukorikori ishingiye ku bumenyingiro isaba cyane abana gukorabibikorwa bitandukanye. Mu myigire ishingiye ku bushobozi, abana bagomba guhabwa umwanya uhagije mu myigire yabo kugira ngo bakore ibintu bitandukanye.

    Umurezi ahera ku byo abana basanzwe bazi kandi bafitiye ubushobozi, akabafasha kuvumbura ibindi bagendeye cyane ku mikino bagira hagati yabo. Ikigamijwe ni ukugera ku bikoresho byo mu bukorikori baba babasha kwikorera nko kubanga imipira, kuboha imigozi, imitako yo mu ndodo, imitako yo mu birere, imodoka, inzu, ibipupe (bikozwe mu myenda), amadarubindi, ingofero, n’ibindi.

    Gukora no gukoresha ibikoresho byo mu bukorikori biri mu bizamura iterambere ry’umwana mu nguni zose z’ubuzima bwe. Aha twavuga nko mu mitekerereze, ubushobozi mu ndimi, gukura neza mu ngingo z’umubiri, mu mibanire n’abandi no mu kugaragaza amarangamutima. Niyo mpamvu umurezi agomba gufasha abana gukora ibikoresho byo mu bukorikori no kubikoresha neza kandi ikigero k’imyaka y’abana n’ubushobozi bwabo bikitabwaho cyane.

    Mu mwaka wa mbere, ubukorikori bwigwa mu isomo rimwe gusa (1), Mu mwaka wa kabiri ndetse no mu wa gatatu, ubukorikori bugabanyijemo amasomo ane (4) muri buri mwaka.

    4.0.1. Uruhererekane rw’amasomo

    good

    good

    4.1. IBIKORESHO BIVA MU BUKORIKORI (Umwaka wa mbere)

    4.1.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora kuvuga ibikoresho biva mu bukorikori bakunze kubona

    bagaragaza ibyo babona, ubwiza ndetse n’akamaro kabyo.

    4.1.2. Ingingo nsanganyamasomo:

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: Mu bikorwa byateguwe n’umurezi mu kwigisha ibikoresho biva mu bukorikori, abakobwa n’abahungu bagiramo uruhare rungana.
    • Uburezi budaheza: Mu gihe abana bazaba bakinisha ibikoresho biva mu bukorikori, buri wese mu bushobozi bwe azahabwa umwanya uhagije kugira ngo ashobore gukoresha ibikoresho yagenewe. Umurezi yemerera abana guhagarara no kwicara aho biborohera kubona no kumva neza. Abaha kandi n’umwanya uhagije ngo bakoreshe ibyo bikoresho bitandukanye.
    •  Kwita ku bidukikije: ibikoresho byinshi biva mu bukorikori bikorwa n’ibintu bituruka mu bidukikije. Abana batozwa kubikinishiriza ahabugenewe kandi bakamenyerezwa kubungabunga ibidukikije no kutabyangiza. Byongeye, abana batozwa kwandurura ibikoresho no gusukura aho bakoreye.

    4.1.3. Inama ku myigishirize y’isomo

    Ibikoresho biva mu bukorikori byibitsemo ubushobozi ntagereranywa bwo gukangura ubwenge bw’umwana. Umwana wo mu mwaka wa mbere w’amashuri y’inshuke aba akeneye gukundishwa ishuri cyane, birumvikana ko yabifashwamo n’umurezi we, akabikora amugenera ibikoresho byinshi byavuye mu bukorikori kugira ngo abikinishe akoresha amaboko yombi, bityo bimufashe kuzamura ubushobozi bw’ubwonko bwe. Nk’uko ubwonko bufite ibice bibiri: ik’ibumoso n’ik’iburyo, iyo umwana (n’undi muntu wese) akoresheje akaboko k’ibumuso (nk’urugero nko kwandika), igice cy’ubwonko ke k’iburyo kiba gikora gitera imbere,iyo yandikishije akaboko k’iburyo, igice cy’ubwonko ke k’ibumoso kiba gikora gitera imbere, birumvikana ko rero ibikinisho byinshi byakozwe mu bukorikori bituma abana bakoresha ibice byabo byombi (ik’ibumuso n’ik’uburyo), bityo ubwonkobwose bugatera imbere.

    Ikibandwaho muri uyu mwaka nk’ abana bafite hagati y’imyaka 3-4, ni ugutegura ibikinisho biri ku rwego rwabo bagafashwa kumenya amazina yabyo n’akamaro kabyo.

    Isomo rya 1: Ibikoresho biva mu bukorikori

    a. Intego y’isomo: Gusesengura no gutandukanya ibikoresho byo mu bukorikori agaragaza akamaro n’ubwiza abibonamo

    b. Imfashanyigisho: ibikoresho biva mu bukorikori: imipira ibanze mu birere, umugozi wo gusimbuka, ikiziriko, igiseke, umusambi (soma umusaambi), inkoko (soma inkooko)/ intara, imodoka yo mu bikenyeri, ingofero yo mu bikenyeri,

    amadarubindi mu bikenyeri, igikinisho cya terefone, igikinisho cya radiyo, inzu ikozwe mu bikarito, imidoka mu kajerekani n’ibindi.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    •  Inyoborabarezi yo mu mashuri y’inshuke,
    • Igitabo cy’Ubugeni n’umuco, 
    • Isaranganyamasomo mu mashuri y’inshuke,
    • Ibindi bitabo bifitanye isano n’ubugeni n’umuco ku mashuri y’inshuke

    good

    good

    good

    4.1.4. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    good

    4.1.5. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe:

    Umurezi agomba kwibuka ko isuzuma ry’amasomo agize uyu mutwe w’ibikoresho biva mu bukorikori rikorwa buhoro buhoro igihe abana bari kuvuga amazina y’ibikoresho, bari kubitandukanya nibindi rikorwa kandi binyuze mukiganiro

    umurezi agirana n’umwana amubaza ibibazo kubikoresho biva mubukorikori yibanda kumubaza uko bikoze n’ibyo gikozwemo. Aha, ibisubizo umwana agenda atanga byerekana intambwe umwana agenda atera mukumenya ibikoresho biva

    mubukorikori. Ikiganiro umurezi agirana n’umwana kigomba no kuba kimufasha kumenya ibyo atarazi.

    4.2. GUHANGA IBIKORESHO CYANGWA IBIKINISHO (Umwaka wa kabiri)

    ok

    4.2.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba babasha guhanga ibikoresho byo mu bukorikori bifashishije bumwe mu buryo bworoheje.

    4.2.2. Ingingo nsanganyamasomo

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: Mu bikorwa byateguwe n’umurezi mu kwigisha guhanga ibikoresho cyangwa ibikinisho biva mu bukorikori, abakobwa n’abahungu bagiramo uruhare rungana.
    • Uburezi budaheza: Mu gihe abana bazaba bahanga ibikoresho cyangwa ibikinisho biva mu bukorikori, buri wese mu bushobozi bwe azahabwa umwanya uhagije kugira ngo ashobore gukoresha no guhanga ibikoresho bishya yagenewe. Umurezi yemerera abana guhagarara no kwicara aho biborohera kubona no kumva neza, abaha n’umwanya uhagije ngo bakoreshe ibyo bikoresho bitandukanye.

    • Kwita ku bidukikije: ibikoresho byinshi biva mu bukorikori bikorwa n’ibintu bituruka mu bidukikije, abana bamenyerezwa kubungabunga ibidukikije no kutabyangiza cyanecyane iyo bari guhanga ibikoresho n’ibikinisho bishyashya.Abana batozwa kandi kwandurura ibikoresho no gusukura aho bakoreye.
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: mu gihe abana basaranganya ibikoresho bahanga ibikoresho cyangwa ibikinisho biva mu bukorikori baba bazamura
    • imibanire myiza hagatiyabo. Ibi kandi bigakorwa mu mahoro.

    4.2.3. Inama ku myigishirize y’isomo.

    Guhanga ibikoresho byo mu bukorikori bifashishije bumwe mu buryo bworoheje ni kimwe mu bikorwa bifasha abana kuko bamenya kwikorera ibikoresho n’ibikinisho byo gukinisha. Ibi bizamura byinshi ku mitekerereze n’ubwenge by’abana nk’uko

    byagaragajwe mu mwaka wa mbere. Umurezi agomba gufasha abana by’umwihariko mu gikorwa cyo guhanga ibikoresho n’ibikinisho biva mu bukorikori byoroheje kuko aba bana abenshi baba mu kigero cy’imyaka 4 - 5.

    Ikibandwaho muri uyu mwaka wa kabiri, ni uguhanga ibikoresho n’ibikinisho bitandukanye biva mu bukorikori. Aha ibyinshi bibikwa mu nguni y’ubugeni bakabikoresha mu mikino yabo itandukanye.

    Isomo rya 1: Kubanga umupira

    a. Intego y’isomo: kubanga umupira bakoresheje ibikoresho biboneka aho batuye

    b. Imfashanyigisho: imipira ibanze mu birere, imipira ibanze mu budodo, imipira ikoze mu bitambaro bishaje bitagikoreshwa, imikasi, imipira ikoze mu mpapuro,impapuro, ibirere, indodo, ibice by’ibitambaro, utugozi dukoze mu bitambaro,

    n’ibindi.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    •  Inyoborabarezi yo mu mashuri y’inshuke,
    •  Igitabo cy’Ubugeni n’umuco,
    • Isaranganyamasomo mu mashuri y’inshuke,
    •  Ibindi bitabo bifitanye isano n’ubugeni n’umuco ku mashuri y’inshuke

    ok

    ok

    ok

    ok

    ok

    Isomo rya 2: Kuboha

    a) Intego z’amasomo:

    Kuboha ibintu bishakiye

    b) Imfashanyigisho: ibyatsi bitandukanye (urukangaga, ubunyundo, ubusuna, ubuhivu, ishinge, intamyi, imamfu, intaratare, imigano, iminaba, imigwegwe,urufunzo, imivumu, ibirere), imigozi itandukanye, imisambi, yimikasi, inkoko (soma

    inkooko), indodo, amazi n’ibindi biboneka aho batuye.

    c) Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize:

    Ibikorwa n’inzira umurezi yakoresheje hejuru yigisha isomo rya mbere twabonye ahabanza, bishobora guhura n’iby’isomo rikurikira bitewe ni uko ayo masomo yose ahurira mu mutwe umwe. Igishobora guhinduka n’ibikoresho ndetse n’ubufasha umurezi aha abana mu kubikoresha kandi hakibukwa ko abana bose badafite ubushobozi bungana mu gukora ibikorwa bitandukanye n’ibikoresho byo mu bukorikori. Ibikorwa byibandwaho ni ukuboha ibintu abana bishakiye kandi bashoboye bigendanye n’ikigero bagezeho.

    Mu myigire n’imyigishirize y’iri somo rya kabiri ry’ububoshyi, ibikorwa bishoborabgukorwa mu buryo bukurikira:

    • umurezi mbere na mbere agomba kwibuka ko abana bo mu mwaka wa kabiri w’amashuri y’inshuke bataragira ubushobozi cyane bwo gukora ibikoresho byuzuye by’ububoshyi, bakeneye gukundishwa umurimo wo kuboha kandiicyo baboha bagikora mu buryo n’ubushobozi bwabo kandi hatabayeho gukoresha ibikoresho byabateza ibibazo;
    • Isomo ritangira abana bicazwa neza mu myanya yabugenewe kugira ngo babashe kugira ibyo bakora;
    • Umurezi yereka abana bimwe mu bikoresho biboshywe nk’ingata, udusambi, udutebo, uduseke, imikeka, ingofero, ibidasesa, isaha, inkangara, ingata n’ibindi biboshywe biboneka ahobatuye;
    •  Umurezi abaza abana amazina by’ibikoresho biboshye n’akamaro kabyo;
    • Umurezi yereka abana akanabaha ibikoresho byifashishwa mu kuboha;
    • Umurezi atanga urugero rwo kuboha kimwe mu bikoresho biva mu bukorikori. Urugero: Ingata.
    • Umurezi yereka abana uko bahuza ibyatsi no kubizinga mu buryo bw’uruziga maze ubwatsi bugahura ukagenda unyuzaho umugozi kugira ngo bukomere ndetse ntibusandare;
    • Umurezi aha abana ibikoresho byifashishwa mu kuboha
    •  Abana batangira kuboha ibikoresho bihitiyemo
    • Umurezi aha abana ubufasha bwose bushoboka mu gihe baboha;
    • Igihe barangije, umurezi ababaza akamaro k’ingata akaba yanabongereraho ubundi bumenyi batari bafite;
    • Umurezi aha abana umwanya wo kuvuga ibyo bakoze n’icyo byamara mu buzima busanzwe
    •  Imurezi yibuka ko gushima ibikorwa by’abana bamaze kuboha ari ingenzi kugira ngo bishimire ubushobozi bagezeho; icyo gihe bongera kurushaho gukunda isomo ry’ubugeni n’umuco;
    •  Umurezi afatanya n’abana gsukura aho bakoreye no kubika neza ibikoresho byakoreshejwe kandi nabo ubwabo bakisukura;
    •  Umurezi aha abana umukoro wo kuboha ikindi gikoresho bishakiye bageze mu rugo kandi bakabifashwamo n’ababyeyi.

    Isomo rya 3: Kuzinga impapuro

    a. Intego z’amasomo: Kuzinga impapuro bakoramo ibintu bishakiye

    b. Imfashanyigisho: impapuro z’ubwoko butandukanye ziboneka aho batuye,

    amakaramu y’igiti, imikasi, ubujeni, ibikarito n’ibikoresho bikoreshwa mu isuku n’isukura.

    c. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize:

    Mu myigire n’imyigishirize y’iri somo rya 3 ryo kuzinga impapuro, ibikorwa bishobora

    gukorwa mu buryo bukurikira:

    •  Isomo ritangira umurezi yicaza abana neza mu myanya yabugenewe kugira ngo babashe kugira ibyo bakora bijyanye no kuzinga impapuro;
    •  Umurezi yereka abana bimwe mu bikoresho byifashishwa mu buzima busanzwe kandi bihinnye mu mpapuro;
    •  Umuerzi abaza abana amazina y’ibikoresho bihinnye mu mpapuro n’akamaro kabyo, urugero amabahasha atwarwamo impapuro, amabahasha atwarwamo ibintu (envelope);
    • umurezi yereka abana urugero rw’uko bakora indege mu rupapauro, abikora bareba inzira zose, ubundi akayigurutsa ayitera mu kirere;
    • Umurezi aha abana umwanya n’ibikoresho nabo bagatangira gukora indege bakoresheje ibikoresho bahawe;
    • Umurezi aha abana ubufasha bwose bushoboka mu gihe baboha;
    •  Igihe barangije, umurezi ababaza akamaro k’indege ukabongereraho ubundi bumenyi batari bafite;
    • Umurezi aha abana umwanya wo kuvuga ibyo bakoze n’icyo byamara mu buzima busanzwe no kugurutsa indege bakoze
    • Ikindi gikoresho gikoze mu mpapuro abana bakunda, ni ingofero abana bambara ku munsi w’isabukuru. Umurezi ashobora kubafasha mu kuzikora maze buri mwana akambara ingofero ye yikoreye;
    •  Aha bashobora kubanza kuririmba indirimbo yo kwifuriza umwe muri bagenzi babo isabukuru nziza (kabone n’ubwo yaba atayigize) bakoresha akaririmbo ka “ISABUKURU NZIZA/HAPPY BIRTHDAY”;
    Indirimbo: kuyandika no mu manota.
    •  Umurezi abaza abana uko bambika umwana wagize isabukuru, mu bisubizo baguha hazamo n’ingofero;
    •  Umurezi aha abana ibikoresho birimo impapuro, imikasi, na papiyokora, ubujeni cyangwa garafezi (agateranzuma);
    •  Abana babifashijwemo n’umurezi, batangira gukora ingofero ku buryo buri wese akora ingofero imukwiriye;
    •  Umurezi aha buri mwana umwanya akambara ingofero ye yikoreye ubundi bakaririmba indirimbo yavuzwe haruguru;
    •  Umurezi abaza abana igikorwa bakoze n’akamoro kacyo;
    •  Gushima ibikorwa abana bamaze gukora ni ingenzi kugira ngo bishimire ubushobozi bagezeho, bongera barushaho gukunda isomo ry’ubugeni n’umuco;
    •  Umurezi afatanya n’abana gusukura aho bakoreye no kubika neza ibikoresho byakoreshejwe kandi nabo ubwabo bakisukura
    • Umurezi aha abana umukoro wo kuboha ikindi gikoresho bishakiye bageze mu rugo kandi bagafashwa n’ababyeyi babo muri uyu mukoro.

    Icyitonderwa, amasomo yavuzwe haruguru yo guhanga ibikoresho cyangwa ibikinisho si ihame ko ari byo bikorwa muri aya masomo gusa. Birashoboka ko umurezi ashobora gukoresha ibindi bikoresho bijya gusa bitewe n’ikigero abana

    bagezemo, ndetse n’ibikoresho biboneka mu gace ishuri ry’inshuke riherereyemo.

    Isomo rya 4: Gukata no komeka

    a. Intego z’amasomo: Gukata no komeka impapuro bakoramo ibintu bishakiye.

    b. Imfashanyigisho: imikasi, impapuro zitandukanye, ubujeni, amakaramu y’ibiti.

    c. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize:

    Mu myigire n’imyigishirize y’iri somo rya 4 ryo gukata no komeka; ibikorwa bishobora gukorwa mu buryo bukurikira:

    • Muri iri somo, bakoresha ibikoresho bikurikira: impapuro, imikasi, ubujeni n’ibindi byaboneka aho batuye;
    • Umurezi ashobora kubaha intego (amaforomo atandukanye nka mpandeshatu, mpande enye, mpandeshanu, mpandesheshatu, n’izindi) zishushanyije ku mpapuro
    • Umurezi afasha abana gukata impapuro bibanda kuri za ntego;
    • Umurezi afasha abana bagasiga ubujeni kuri ya maforomo yakaswe bakayatera ahandi cyanecyane nko ku mpampuro
    • Umurezi aha abana umwanya wo kuvuga ibyo bakoze n’icyo byamara mu buzima busanzwe;
    • Umurezi afatanya n’abana gusukura aho bakoreye no kubika neza ibikoresho
    • byakoreshejwe na bo ubwabo bakisukura;
    • Umurezi aha abana umukoro wo gukora ikindi gikoresho bishakiye bageze mu rugo bagafashwa n’ababyeyi.

    4.2.4. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    ok

    4.2.5. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe:

    Umurezi agomba kwibuka ko isuzuma ry’amasomo agize uyu mutwe wo guhanga ibikoresho cyangwa ibikinisho rikorwa buhoro buhoro abana bari mugikorwa kandi hitabwa ku kureba uburyo bahanga, umwihariko w’ibyo bakoze n’uko bakoresha

    ibikoresho byo guhanga ibikoresho n’ ibisobanuro batanga ku byo bahanze aho gushingira gusa ku bwiza bw’ibyo bahanze.

    Ibihangano abana bakoze bijyanye n’ibikoresho cyangwa ibikinisho, bizamurikwa ahagaragara ku buryo abana bazajya bagereranya ibyo bakoze n’ibyo abandi bakoze bakigira ku byabagenzi babo.

    4.3. GUHANGA IBIKORESHO N’IBIKINISHO BYO MU BUKORIKORI (Umwaka wa gatatu)

    4.3.1. Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Abana bazaba bashobora guhanga ibikoresho n’ibikinisho byo mu bukorikori bifashishije ibikoresho biboneka aho batuye kandi bakoresheje uburyo bunyuranye.

    4.3.2. Ingingo nsanganyamasomo

    • Uburinganire n’ubwuzuzanye bw’ibitsina byombi: Mu bikorwa byateguwe n’umurezi mu kwigisha guhanga ibikoresho cyangwa ibikinsho biva mu bukorikori, abakobwa n’abahungu bagiramo uruhare rungana.
    •  Uburezi budaheza: Mu gihe abana bazaba bahanga ibikoresho cyangwa ibikinsho biva mu bukorikori, buri wese mu bushobozi bwe azahabwa umwanya uhagije kugira ngo ashobore gukoresha no guhanga ibikoresho bishya yagenewe. Umurezi yemerera abana guhagarara no kwicara aho biborohera kubona no kumva neza, abaha n’umwanya uhagije ngo bakoreshe ibyo bikoresho bitandukanye.
    • Kwita ku bidukikije: ibikoresho byinshi biva mu bukorikori bikorwa n’ibintu bituruka mu bidukikije, abana bamenyerezwa kubungabunga ibidukikije no kutabyangiza cyanecyane iyo bari guhanga ibikoresho n’ibikinisho bishyashya.
    • Abana batozwa kandi kwandurura ibikoresho no gusukura aho bakoreye.
    • Umuco w’amahoro n’indangagaciro: mu gihe abana basaranganya mu mahoro ibikoresho bahanga ibikoresho cyangwa ibikinisho biva mu bukorikori baba bazamura imibanire myiza hagati yabo.

    4.3.3. Inama ku myigishirize y’isomo.

    Mu mwaka wa gatatu w’amashuri y’inshuke, guhanga ibikoresho byo mu bukorikori bifashishije bumwe mu buryo bworoheje ni kimwe mu bikorwa bifasha abana kumenya kwikorera ibikoresho n’ibikinisho byo gukinisha. Ibi bizamura byinshi ku mitekerereze n’ubwenge by’abana nk’uko byagaragajwe mu gice cyo mu mwaka wa mbere. Byongeye kandi, umurezi agomba gufasha abana by’umwihariko mu gikorwa cyo guhanga ibikoresho n’ibikinisho byoroheje biva mu bukorikori kuko ababana abenshi baba bageze mu kigero cy’imyaka 5 – 6 begereje igihe cyo gutangira umwaka wa mbere w’amashurri abanza.

    Isomo rya 1: Guhanga ibikoresho byo mu bukorikori bakenera mu gukina

    a. Intego y’isomo: Guhanga ibikoresho yahisemo bikoreshwa mu gukina akurikije uko intambwe zikurikirana

    b.  Imfashanyigisho: ibikoresho biva mu bukorikori bijyanye n’insanganyamatsiko biboneka aho batuye: nk’inigi, imikasi, imipira       ikoze mu mpapuro, impapuro, ibirere, indodo, ibice by’ibitambaro, utugozi dukoze mu bitambaro, imigozi yo gusimbuka ikoze mu birere, udufuniko tw’amacupa, udusumari, udukarito dutandukanye, inyundo, imodoka zikozwe mu bikarito n’ibindi biboneka aho batuye.

    c. Ibitabo byifashishijwe:

    • Inyoborabarezi yo mu mashuri y’inshuke,
    • Igitabo cy’Ubugeni n’umuco,
    • Isaranganyamasomo mu mashuri y’inshuke,
    •  Ibindi bitabo bifitanye isano n’ubugeni n’umuco ku mashuri y’inshuke

    d. Ibice bigize isomo

    ok

    ok

    ok

    ok

    ok

    Isomo rya 2 n’irya 3: Guhanga ibikoresho byo mu bukorikori bakenera mu kuririmba no kubyina

    a. Intego z’amasomo: Guhanga ibikoresho byo kuririmba no kubyina yahisemo no gusobanura uko yabikoze.

    b. Imfashanyigisho: gitari, ingoma, ibinyuguri (ipendo), inanga, amakondera, ifirimbi, akuma gakata impapuro, amakaramu

           y’ibiti.

    c. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize:

    Abana bakunda gukina mu buryo butandukanye by’umwihariko bakunda kwiga binyuze mu mikino n’indirimbo, ni yo mpamvu bakenera ibikoresho bibafasha mu kuririmba no kubyina. Umurezi agomba kubafasha kuba bakwihangira ibikoresho bibabafasha muri ibyo bikorwa birimo kwihangira ingoma bavuza, inanga (ya Kinyarwanda), piyano (imwe mu nanga za kizungu), ibinyuguri (ipendo), umwirogi, ifirimbi n’ibindi. Ibi byose muri rusange bifasha abana mu kuririmba no kubyina.

    Mu myigire n’imyigishirize y’aya masomo, irya kabiri (2) n’irya gatatu (3) yo guhanga ibikoresho byo kuririmba no kubyina abana bahisemo; ibikorwa bishobora gukorwa mu buryo bukurikira:

    • Umurezi yereka abana ibikoresho bikoreshwa mu kuririmba no kubyina biboneka aho batuye. Ni byiza kuba abana bakwerekwa ibikoresho bya nyabyo ku girango babashe kubyigana
    • Umurezi abaza abana amazina n’akamaro k’ibyo bikoresho beretswe.
    •  Umurezi aha abana bimwe mu byifashishwa bahanga ibikoresho byifashishwa mu kuririmba no kubyina
    • Umurezi aha abana umwanya wo kwihangira ibikoresho bishakiye, buri mwana ahanga igikoresho yishakiye kandi umurezi akamufasha bitewe nubushobozi bwe
    •  Nyuma yo kurangiza guhanga ibikoresho umurezi aha umwanya abana bagasonura ibyo bahanze
    • Umurezi aha abana umwanya bagacuranga ibikoresho bihangiye
    • Umurezi afatanya n’abana gusukura aho bakoreye no kubika neza ibyo bakoresheje ahabugenewe

    Isomo rya 4: Guhanga ibikoresho byo mu bukorikori bakenera mu gutaka ishuri

    a. Intego z’amasomo: Guhanga ibikoresho byo mu bukorikori bakenera bataka ishuri

    b. Imfashanyigisho: impapuro zitandukanye, amakaramu y’ibiti, imikasi, uduti, ubudodo, amakaramu y’amabara, ibidebe 

                                                bitagikoreshwa, indabo, amafoto, ubujeni, ibikenyeri,

    c. Ibikorwa by’imyigire n’imyigishirize:

    Gukoresha ibyo abana bihangiye ni kimwe mu bikorwa byiza cyane umurezi yakoresha bigashimisha abana, bigakundisha abana ishuri, bikazamura urwego rw’imitekerereze yabo. Ni muri urwo rwego ibikinisho byose bihangiye bigomba kwifashishwa bitakwa mu ishuri. Ibyo bakora bituruka mu biboneka aho batuye.

    •  Nyuma yo kwicazwa neza ku ruziga, abana bafashijwe n’umurezi baririmba indirimbo yitwa ‘Agashuri kacu’.

                              ‘Agashuri kacu karimo amashusho

                                     Na mwalimu wacu aradukunda cyane

                                      Iyo tugiye gutaha, tumusezeraho

                                          Bye Bye Bye tuzabonana ejo’

    • Umurezi yereka abana ibikoresho bikoreshwa mu gutaka ishuri ryaabo biboneka aho batuye. Ni byiza kwereka abana ibikoresho bya nyabyo ku gira ngo babashe kubyigana
    •  Umurezi aha abana bimwe mu bikoresho byifashishwa bahanga ibikoresho byo gutaka ishuri ryabo
    •  Umurezi aha abana umwanya wo kwihangira ibikoresho bishakiye, buri mwana ahanga igikoresho yishakiye kandi umurezi akamufasha bitewe n’ubushobozi bwe
    •  Nyuma yo kurangiza guhanga ibikoresho umurezi aha umwanya abana  bagasonura ibyo bahanze byakoreshwa mu gutaka ishuri
    • Umurezi aha abana umwanya ugereranije bagatakisha ishuri ryabo bimwe mu bikoresho bahanze. By’umwihariko ibyinshi muri byo binashyirwa mu nguni y’ubugeni
    • Umurezi afatanya n’abanyeshuri kwisukura no gusukura aho bakoreye bakanabika neza ibyo bakoresheje ahabugenewe

    4.3.4. Ingero z’ibikorwa bihuza uyu mutwe n’ibindi byigwa

    good

    4.3.5. Isuzumabushobozi risoza uyu mutwe

    Umurezi agomba kwibuka ko isuzuma ry’amasomo agize uyu mutwe wo guhang ibikoresho n’ibikinisho byo mu bukorikori hitabwa ukuntu asobanura ibyo yahanze ibi bigakorwa buhoro buhoro abana bari mugikorwa aho gushingira kubwiza gusa bw’ibyobahanze. Umwana abazwa ibibazo bimufasha kubona ko hari ibyo akwiriye kunoza kurushaho. Umurezi asabwa kubika neza kandi ku gihe amakuru ajyanye n’ubushobozi bw’abana bushingiye ku ntego za buri somo yigishije.

    Ibihangano abana bakoze bijyanye no guhanga ibikinisho, bizamurikwa ahagaragara kuburyo abana bazajya bagereranya ibyo babumbye n’ibyo abandi bakoze maze bakabyigiraho.

    good



    INYIGISHO YA GATATU KUBUMBAINYIGISHO YA GATANU : KURIRIMBA INDIRIMBO BAMENYEREYE