• Kwandika

    Kwandika ni inkingi ya mwamba yubakira abanyeshuri ubushobozi bwo gusoma. Iyo abanyenshuri bashobora ubwabo kwandika ibimenyetso bihagarariye amajwi yo mu rurimi, iyo aba ari intambwe ikomeye yo gusoma.  Gusobanukirwa isano iri hagati y’amajwi y’ururimi n’uko ayo majwi afite ibimenyetso biyahagararira na byo ni ingenzi cyane mu kwiga gusoma. Abanyeshuri bakeneye guhabwa umwanya uhagije, buri munsi, wo gukora imyitozo yo kwandika.  Bakenera kandi gukosorwa kugira ngo harebwe ko bagenda biyungura ubumenyi bwo kwandika. Iyo abanyeshuri bamaze kwiga kwandika inyuguti nyinshi, zimwe zishobora kubatera urujijo rwo kuzandika kuko ziba zijya guhuza amajwi cyangwa imyandikire yazo. Umwarimu aba agomba guha buri munyeshuri ubufasha bwihariye kugira ngo yoye gukomeza kuzitiranya. 


Isuzuma risoza imbumbanyigisho ya 2Ihangamwandiko