2 uburenganzira bwa muntu
2.1. Uburenganzira bw’umwana
Duturanye n'umugabo Muyoboke uburanira abandi mu nkiko.
Abantu bavuga ko yize akaminuza mu by'amategeko. Ku ishuri,
umwarimu yaduhaye umukoro wo gushaka ingero n'ibisobanuro
by'uburenganzira bw'umwana. Nkigera mu rugo, nahise njya
gusobanuza Muyoboke ibijyanye n'uburenganzira bw'umwana kuko ari
wo mukoro umwarimu yaduhaye.
Muyoboke yampaye igihe ke rwose maze ambwira uburenganzira
abana dufite kandi tugomba guharanira. Yabanje kumbaza ati: "Iyobavuze umwana wumva bashatse kuvuga iki?" Ndamusubiza nti: "Kuri
nge, umwana ni umuntu ukiri muto utaragera igihe cyo gushaka." Nuko
aransubiza ati: "Rwose igisubizo cyawe ni cyo kirumvikana. Ariko
kubera ko turi mu burenganzira, kandi uburenganzira bukaba butangwa
n'itegeko, ni byiza kuyashingiraho kugira ngo tumenye neza uwo twita
umwana uwo ari we. Amategeko avuga ko umwana ari umuntu wese
utarageza ku myaka cumi n'umunani y'amavuko.
Umwana afite uburenganzira bwo kubaho kuva agisamwa. Ni yo
mpamvu nta mubyeyi wemerewe gukuramo inda uko ashaka. Dore ubu
ukimara kuvuka wahawe izina, wandikishwa mu bitabo by'irangamimerere
nk'uko amategeko abiteganya. Uri Umunyarwanda kuko ubwenegihugu
bwawe ari ubunyarwanda hakurikijwe itegeko ribigenga. N'iyo ujya
kuba warabyawe n'umunyarwandakazi, so ari umunyamahanga, wari
guhita ubona ubwenegihugu nyarwanda nta kindi usabwe. Nkubajije
ababyeyi bawe wabambwira kuko ubazi kandi ni bo bakurera nta wundi
basiganya. Iyo bitajya gushoboka ko ubana n'ababyeyi bawe kandi ubafite,
bagombaga kuguha ibikurera kandi ukajya ubasura igihe ushakiye, mu gihe
bitabangamiye umutekano wawe n'uw'Igihugu. Uzi ko burya umwana
utaragira imyaka itandatu y'amavuko agomba kubana na nyina mu
gihe bitabangamiye inyungu ze n'ubwo ababyeyi baba baratandukanye?
Udafite ababyeyi, ni ngombwa kugira umwishingizi, cyangwa umubera
umubyeyi ataramubyaye, cyangwa se ikigo cyabigenewe kikamwitaho,
bitaba ibyo akishingirwa na Leta.
Kwiga bituma ujijuka kandi bikagutegurira kuzabaho neza mu gihe kizaza.
Kwiga rero na byo ni uburenganzira bw'umwana. Kubera iyo mpamvu
buri mwana w'Umunyarwanda afite uburenganzira bwo kwiga. Ababyeyi
n'abandi barera abana batari ababo bafite inshingano yo kubohereza mu
ishuri. Leta y'u Rwanda kandi isobanura neza mu mabwiriza yayo, ko nta
kigo cy'amashuri abanza ya Leta kemerewe gusaba amafaranga y'ishuri.
Kubera iyo mpamvu nta mwana ugomba kwirukanwa mu mashuri kubera
ikibazo cy'amafaranga, ivangura rishingiye ku gitsina cyangwa ku kuba
abana n'ubumuga n'ibindi. Abarezi birukana abanyeshuri bashobora
kubihanirwa kubera ko baba babangamiye uburenganzira bwabo.
Uko byagenda kose rero ufite uburenganzira bwo kubaho ku buryo
ntawemerewe kugukubita, kukuvutsa ubuzima, kuguhohotera cyangwakugufata nk'umucakara. Ufite uburenganzira bwo gutungwa n'ababyeyi
bawe hanyuma baba batakiriho ugasigarana umutungo wabo ari byo bita
kuzungura, kabone n'ubwo baba barashakanye bitemewe n'amategeko
cyangwa baratandukanye. Abavandimwe bawe ntibemerewe
kukwambura ubwo burenganzira kabone n'iyo waba uri umukobwa
ufite uburenganzira bwo kuzungura ababyeyi bawe. Ufite uburenganzira
bwo gukorera mu mudendezo, gusengera mu idini ushaka, emwe no
gushinga urugo n'uwo wifuza kurushingana na we mu gihe ugeze igihe
cyo gushinga urugo. Ntawufite uburenganzira bwo kuguhatira gushaka
ukiri umwana.
Abana kandi bagomba kurindwa imirimo ivunanye. Bafite gusa inshingano
zo gufasha ababyeyi mu mirimo yo mu rugo, ariko nta muntu wemerewe
kubakoresha mu kazi ako ari ko kose n'ubwo yaba abahemba umushahara
kuko byabangamira iterambere ryabo kandi bikabicira ubuzima.
Abana bafite kandi uburenganzira bwo gukina kugira ngo umubiri wabo
ugire ubuzima bwiza. Ababyeyi ndetse n'abarezi bagomba kubarinda
ibyatuma ubuzima bwabo buhungabana. Muri ibyo harimo kubarinda
icyabateza impanuka yatuma bakomereka cyangwa bakandura
indwara. Ni yo mpamvu bagomba kugirirwa isuku kandi bakayitozwa,
bakambikwa imyenda ibafasha guhangana n'ibihe binyuranye, bakavuzwa
igihe barwaye ndetse bagahabwa n'inkingo zose kugira ngo bagire
ubuzima buzire umuze".
A. Inyunguramagambo
Shaka ibisobanuro by'aya magambo yakoreshejwe mu
mwandiko.
1. Ubwenegihugu
2. Kukuvutsa ubuzima
3. Guhohotera
4. Umucakara
5. Kuzungura
6. Umudendezo
Umwitozo w'inyunguramagambo
Tanga interuro zirimo aya magambo:
1. Guhohotera
2. Umucakara
3. Kuzungura
4. Umudendezo
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko
1. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko, uburenganzira ni iki?
2. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko, umwana ni muntu ki?
3. Tanga urugero rwa bumwe mu burenganzira bw'umwana
buvugwa mu mwandiko?
4. Ni akahe kamaro ko kwiga?
5. Ni izihe nshingano z'ababyeyi zivugwa muri uyu mwandiko?
C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
1. Vuga ingingo z'ingenzi ziri mu mwandiko umaze gusoma.
2. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?
3. Tanga ingero z'aho ubona uburenganzira bw'umwana bwubahirizwa
n'aho ubona bubangamirwa.
D. Kungurana ibitekerezo
1. Usibye uburenganzira bw'umwana buvugwa mu mwandiko
wasomye nta bundi burenganzira bw'umwana watanga?
2. Ganira na mugenzi wawe mwicaranye ku burenganzirabw'umwana umubwire uko ubyumva.
Umukoro
Niba hari ahantu wumva uburenganzira bwawe bwarigeze
guhungabanywa (aho wigeze gukubitwa urenganywa, aho waba
warimwe ibiryo ukaburara, ...) cyangwa warabibonye ku wundi,andika inkuru uvuga uko byagenze utarengeje paji ebyiri.
2.2. Uburenganzira ku mutungo
Hari uburyo bwinshi umuntu ashobora kubonamo umutungo. Umutungo
ushobora guturuka ku izungura, ku masezerano y'ubuguzi, ku bihembo
biturutse ku kazi ukora, ku mpano, ku nguzanyo, ku nyungu zikomoka
ku bucuruzi, ku igurishwa ry'umusaruro ukomoka ku buhinzi, ubworozi
cyangwa ibihangano by'ubugeni n'ubukorikori. Hari kandi umutungo
ushobora kugeraho ukoresheje ubumenyi n'ubushobozi wungukiye mu
ishuri nko kwandika ibitabo, guhanga ibintu by'ikoranabuhanga n'ibindi.
Izungura ni uguhabwa uburenganzira n'inshingano ku mutungo n'imyenda
bya nyakwigendera. Iyo umuntu amaze gupfa, inzira ikurikizwa mu
kwegurira umutungo asize abamukomokaho cyangwa abandi bantu ni
yo yitwa izungura cyangwa umurage. Amategeko agena abazunguraumutungo wa nyakwigendera, uko bawushyikirizwa, uko wegeranywa
bakawugabana. Izungura rishobora gukorwa nta rage cyangwa
rigakorwa hakurikijwe irage. Irage ni ibyo nyiri umutungo yageneye
buri mwana cyangwa n'undi asigira umutungo we amaze gupfa. Ubwo
rero umutungo w'umwana w'imfubyi cyangwa igice cyawo, ushobora
kuba ugizwe n'umurage w'ababyeyi be.
Muri rusange rero abana b'abahungu hamwe n'abana b'abakobwa
bafite uburenganzira bungana bwo kuzungura umutungo w'ababyeyi
babo bapfuye. Nubwo ababyeyi baba barapfuye batabonye uko baraga
abana babo umutungo wabo, umutungo basize uba ari uw'abana basize.
Uwo mutungo ushobora kuba ugizwe n'amazu, amasambu, amafaranga
n'ibindi byasizwe n'ababyeyi nubwo baba batarashakanye byemewe
n'amategeko cyangwa barerwa n'umwishingizi.
Umwishingizi yita ku mutungo w'abana arera mu buryo butababangamiye.
Umwishingizi yita ku mutungo w'abana kugeza igihe bahawe ubukure
n'amategeko cyangwa kugeza igihe bagize imyaka makumyabiri n'umwe.
Umwishingizi nta burenganzira afite bwo gukoresha uko ashatse umutungo
w'uwo yishingiye mu zindi nyungu ze zihariye. Ibi byamukururira ibihano
birimo gutanga ihazabu cyangwa gufungwa. Ntiwazungura umutungo
w'umwishingizi wawe keretse iyo yakuraze byemewe n'amategeko.
Iyo hari abavandimwe be ni bo bonyine bafite uburenganzira bwo
kumuzungura.
Iyo umuntu atwaye inzu cyangwa undi mutungo bitari ibye aba yibye. Mu
Rwanda abaturanyi cyangwa abavandimwe bajya bigarurira umutungo
w'abana bibana. Igihe hatari urengera abana abavandimwe cyangwa
abaturanyi bigarurira umutungo wabo. Ibindi bihe usanga umuvandimwe
cyangwa umwishingizi yigaruriye umutungo noneho agasigara afashe ba
bana ba nyirumutungo nabi. Ibyo Leta ntibishyigikira ari na yo mpamvu
bihanwa n'amategeko.
Nyamara umutungo w'umuntu akenshi awukomora ku gukora. Buri
muntu iyo yiyemeje gukorana umwete n'umurava yiteza imbere kandi
agateza imbere igihugu ke. Umwana wifuza kubigeraho agomba
gutangira hakiri kare.Bana rero mutangire mwige mushyizeho umwete kuko umutungo
wa mbere muri iki gihe tugezemo ari ukwiga. Ariko mushobora no
korora amatungo magufi, mugahinga ibiti byera imbuto, mugatangira
kwizigamira hakiri kare.
A. Inyunguramagambo
Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwemu mwandiko.
Umwitozo ku nyunguramagamboTanga interuro zawe bwite zirimo aya magambo:
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Musubize ibibazo bikurikira byabajijwe ku mwandiko
mu magambo yanyu bwite
1. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko, umutungo uturuka
hehe?
2. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko, kuzungura ni iki?
3. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko, indishyi z'akababaro ni
iki?
4. Ni izihe nshingano z'umwishingizi?
C. Gusesengura umwandiko
Erekana ingingo z'ingenzi zivugwa muri uyu mwandiko.
D. Ihangamwandiko
Himba umwandiko uvuga ibintu uteganya gukora kugira ngo naweutangire kubona umutungo hakiri kare.
2.3. Uburenganzira bw’abanyantege nke
Muhirwa yari afite umugore witwa Mukandori n'abana batanu ndetse
agomba no kwita kuri nyina wari mu za bukuru. Umuryango wa Muhirwa
wari ukennye, ku buryo abana be batashoboraga kwiga ngo barangize
amashuri. Mu rugo bari batunzwe no guca inshuro kugira ngo babone
ikibatunga. Babagaho mu buzima bugoranye. Muhirwa yari umugabo
w'ibigango, ushoboye gukora ariko kubera umuryango munini yari afite,
kandi nta sambu cyangwa amatungo yari afite, utwo akoreye twose
tugasa nk'igitonyanga mu nyanja.
Umunsi umwe haza gutera intambara. Iyo ntambara yasanze umugore
we atwite kandi afite n'abana babiri bakiri inshuke mu gihe Muhirwa atari
imuhira kuko yari yaragiye gupagasa ngo abone icyatunga umuryango
we.
Intambara yatumye umuryango wa Muhirwa uhunga nta bikoresho
by'ibanze ujyanye. Dore nawe, umugore we Mukandori yari afite inda
y'imvutsi, afite inshuke ebyiri ndetse agomba no gusindagiza nyirabukwe.
Mukandori yeguye utwenda, afata udushyimbo n'utundi twaka baribasigaranye akorera abana be bakuru maze na we arabashorera
baragenda. Yagombaga kugendera magufi nyirabukwe nubwo na we
atari yorohewe. Kubera ikivunge k'impunzi, Mukandori yaje kuburana
n'abana be babiri bakuru. Bari nko mu kigero k'imyaka cumi n'itanu na
cumi n'itatu. Aba bana ni bo bari bashoboye kugira ibyo bikorera byo
kurya. Iyi mibereho yo guhangayika n'intege nke z'urugendo byatumye
Mukandori akuramo inda. Ubwo nyirabukwe na we utari ufite uko
yimereye ni we wasigaye ahubwo agomba kwita ku mukazana we dore
ko nta kanunu k'abuzuku bari baburanye bari bafite. Iyo ataza kugira
abaturanyi ngo bamujyane ku ivuriro ryari hafi y'aho bari bahungiye
na we ntiyari kubaho.
Ku ivuriro bitaye kuri Mukandori baramuvura arakira ndetse kubera ko
hari n'ikigo nderabuzima, ba bana b'inshuke na nyirakuru wabo babitaho
kugira ngo bashobore kurokora ubuzima bwabo. Umugore wa Muhirwa,
Mukandori yamaze ukwezi kose mu bitaro kuko yari yarazahaye mbere
yo koroherwa agasanga abandi aho bari barahungiye. Impunzi zari
zarashyizwe mu nkambi zitandukanye, maze imiryango y'abagiraneza
itangira kwita no guhuza imiryango yatatanye.
Inkuru y'uko Mukandori yari ari mu bitaro ntabwo Muhirwa yayimenye.
Ahubwo yakomeje kurorongotana ashakisha hirya no hino aho
umugore we yahungiye. Nuko ku bw'amahirwe aza guhura n'abana
be bakuru bari baraburanye na nyina. Muhirwa yaribwiraga ati: "Ubu
umugore wange ibye byararangiye. Abana bange bato na mama na
bo ibyabo byararangiye." Muhirwa yumvaga yishinja kuba atarakoze
ibyo yagombaga gukora. Nuko akibwira ati: "Ubundi iyo ntaza gusiga
umugore wange wari hafi kubyara, ubu nta cyo aba yarabaye." Kubera
ibibazo yibazaga, Muhirwa yari amaze gutakaza ibiro byinshi. Yirirwaga
abaririza niba ntawuzi uko byagendekeye umugore we, abana be ndetse
na nyina, akabura uwamuha amakuru y'imvaho.
Nyuma y'amezi abiri Muhirwa ashakisha hirya no hino yaje kugera ku kigo
nderabuzima cyari mu nkambi yitaruye iyo yabagamo, ashakisha abana
be bato. Nuko aza kumva umwana amuhamagara ngo: "Papa!" Yumva
arikanze, arakebaguza agira ngo hari undi uwo mwana ahamagara.
Arebye hafi ye abura umuntu. Ni bwo yabonye akana ke k'agakobwa
kiruka kamusanga. Nuko n'ubwuzu bwinshi aragaterura. Arakabaza ati:"
Hano wahageze ute? Abandi se bari he"? Umwana ataramusubiza abaabonye Mukandori ari kumwe na nyina basohoka mu kigo nderabuzima .
bafite ibikapu byarimo ibiribwa bari bavuye gufata ku kigo nderabuzima.
Nuko barahoberana, barishima. Muhirwa ashimishwa no kongera
kubona umuryango we, bajya kumwereka icumbi barimo. Muhirwa
ntabwo yicaye ahubwo yaravuze ati: "Ubu ngiye kuzana abana bakuru
twabanaga tuze twegere iki kigo nderabuzima gifasha abanyantege nke."
A. Inyunguramagambo
Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe
mu mwandiko:
Umwitozo ku nyunguramagambo
Soma, uhuze ijambo rivuye mu mwandiko n'igisobanuro
cyaryo ukoresheje akambi.
B. Ibibazo byo kumva umwandiko
Nimusubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu
magambo yanyu bwite.
1. Ni ba nde bavugwa muri uyu mwandiko?
2. Kuki uyu mugabo uvugwa muri uyu mwandiko intambara
yateye ataba mu rugo rwe?
3. Uyu muryango ugeze mu nzira byawugendekeye gute?
4. Uyu mugore uvugwa muri uyu mwandiko yafashijwe na ba nde
mu bibazo yahuye na byo?C. Gusesengura umwandiko
1. Vuga ingingo z'ingenzi ziri mu mwandiko umaze gusoma.
2. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?UmukoroAndika inkuru ivuga ku burenganzira bw'abanyantege nke uvugen'ukuntu ubona bwubahirizwa mu gace utuyemo.2.4. Uburenganzira bw’abafite ubumuga
Mu minsi ishize naganiriye na Muyoboke umugabo uhugukiwe n'ibijyanyen'amategeko n'uburengazira bwa muntu. Nifuzaga kumenya ibijyanyen'uburenganzira bw'abafite ubumuga kuko umwarimu wacu yariyabiduhayemo umukoro. Yatangiye ansobanurira ubumuga icyo ari cyo,umuntu ufite ubumuga uwo ari we n'uburenganzira afite. Yabinsobanuriyeatya:"Ufite ubumuga ni umuntu wese wavutse adafite ubushobozink'ubw'abandi mu byerekeranye n'ubuzima cyangwa wabutakajebiturutse ku ndwara, impanuka, intambara cyangwa izindi mpamvuzishobora gutera ubumuga. Ubumuga rero butuma umuntu atakazabumwe mu bushobozi bw'ubuzima bwe bityo akaba adafite amahirweangana n'ay'abandi. Hari abafite ubumuga buhoraho nka bariya ubonabagendera ku igare ry'abafite ubumuga, abamugaye ingingo, abatumvaneza, abafite ubumuga bwo kutabona n'ubwo mu mutwe. Hari kandin'abo umuntu yavuga ko bafite ubumuga bw'igihe gito nk'abafiteibikomere cyangwa imvune."Ku byerekeranye n'uburenganzira, yarambwiye ati: "Ufite ubumuga weseafite uburenganzira bungana n'ubw'abandi imbere y'amategeko. Umwanaufite ubumuga ntahezwa mu ishuri yigana n'abatabufite. Agomba kubahwano guhabwa agaciro bikwiye ikiremwa muntu. Ba nyiri ibigo cyangwaamashyirahamwe byita ku bafite ubumuga bagomba gukora ibishobokabyose kugira ngo buzuze ibyangombwa bituma abafite ubumuga bagiraumutekano n'ubuzima bwiza. Bagomba kugira ibikoresho bihagije bitumaabamugaye bagira ubuzima bukwiye kandi bakagira n'uruhare mumu by'ubuzima bwo mu mutwe.Mu bijyanye n'umurimo, ntitugakorere ivangura iryo ari ryo ryose abafiteubumuga ahubwo tubahe amahirwe yo kubona umurimo kuruta utabufiteniba banganya ubushobozi mu kazi cyangwa banganyije amanota muipiganwa. Umuntu wese ukoreye ufite ubumuga icyaha k'ivanguracyangwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ahanishwa igihano gisumbaibindi mu biteganywa n'amategeko ku birebana n'icyo cyaha.Erega abafite ubumuga na bo ni abantu nka twe twese, bafiteuburenganzira bwo kugera no gukoresha ahantu rusangebitabavunnye. Ni yo mpamvu, mu nyubako zitanga serivisi zigenewe rubanda
hagomba guteganywa inzira zorohereza abamugaye ingingo kugera
aho bashaka serivisi hose, ubwiherero ndetse n'urukarabiro byihariye.
Na bo bakeneye kubaho bigenga cyanecyane ahantu rusange bitabaye
ngombwa ko bahora baherekejwe iteka n'ababitaho.Twibatererana na
bo ni abakiriya bacu, abafatanyabikorwa bacu, rimwe na rimwe usanga
bari ku rwego rumwe natwe, ari inshuti zacu, abavandimwe bacu, bashiki
bacu, abo dufitanye isano n'abandi.A. Inyunguramagambo
Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe
mu mwandiko:
Umwitozo w'inyunguramagambo
1. Tanga interuro yawe bwite imwimwe irimo aya
magambo akurikira bigaragaza ko wumvishije icyo
asobanura:
a) Ipiganwa
b) Ibiza
c) Kunganirwa
2. Mu rwego rwo guca imvugo zisesereza abafite
ubumuga amagambo amwe yakoreshwaga kera
yavuyeho asimbuzwa imvugo zitarimo gusesereza
no gutera ipfunwe. Mu matsinda nimwuzuze iyi
mbonerahamwe y'imvugo zajyaga zikoreshwa
n'izigomba gukoreshwa ubu:B. Ibibazo byo kumva umwandikoNimusubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mumagambo yanyu bwite.1. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko ubumuga ni iki?2. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko ubumuga buturuka
hehe?
3. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko uburenganzira
bw'abafite ubumuga ni ubuhe?
4. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko ni ibiki bibujijwe
gukorerwa abantu bafite ubumuga?
5. Ni ibiki Leta ikorera abantu bafite ubumuga?
C. Gusesengura umwandiko
1. Vuga ingingo z'uburenganzira bw'abafite ubumuga zivugwa mu
mwandiko umaze gusoma.
2. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?
D. Kungurana ibitekerezo
Usibye uburenganzira bw'abafite ubumuga buvugwa mu mwandiko
wasomwe nta bundi burenganzira abafite ubumuga ubona bakwiye
guhabwa uhereye ku bo uzi mu gace utuyemo cyangwa abo mwigana?
Umukoro
Andika inkuru ivuga ku burenganzira bw'abafite ubumuga uvuge
n' ukuntu ubona bwubahirizwa mu gace mutuyemo.
2.5. Indango z’inshinga
Soma interuro zikurikira maze uvuge icyo inshinga
ziciyeho akarongo zivuga mu butumwa zitanga.
1. Ndagenda uyu munsi.
2. Singenda none.
3. Uraza cyangwa ntabwo uza?
4. Mwitonde mutagwa!
5. Mwirinde gukora ibyaha mutazahanwa.
6. Udakora ntakarye!
7. Ntimukangize ibidukikije!
Muri izi nshinga, ni izihe zihakana n'izemeza?
Inshinga zemeza: ndagenda, uraza, mwitonde, mwirinde, gukora.
Inshinga zihakana: singenda, ntabwo uza, mutagwa, mutazahanwa,
udakora ntakarye, ntimukangize.Kuva mu ndango yemeza tujya mu ndango ihakana, hari amagambo
twifashisha.
Amagambo cyangwa uturemajambo twagiye dufasha mu guhakana ari
two, si-, ntabwo, ta-, nta-, na ntisi- : gakora muri ngenga ya mbere ubumwe honyine, mu ndango ihakana
ta- : gakoreshwa muri ngenga zose, ariko muri ngenga ya mbere
gakoreshwa gahinduka "nta" iyo gakoreshejwe mu buryo bumwe na
bumwe bw'itondaguranshinga. Urugero: Nintatsinda nzababara.
nti- : Iyo gahuye na ngenga irangwa n'inyajwi "i" iburizwamo kagafata
iyo nyajwi. Ni yo mpamvu gahinduka ntu- muri ngenga ya kabiri ubumwe
cyangwa nta- muri ngenga ya gatatu ubumwe.
Gakoreshwa :
a) Muri ngenga ya kabiri y'ubumwe: ntugende, ntuzagende.
b) Muri ngenga ya gatatu y'ubumwe: ntazagende, ntagende.
c) Muri ngega ya mbere y'ubwinshi: ntitugende, ntituzagende.
d) Muri ngenga ya kabiri y'ubwinshi: ntimuzagende, ntimugende.
e) Muri ngenga ya gatatu y'ubwinshi: ntibagende, ntibazagende.
Umwitozo:
Tondagura inshinga ziri mu dukubo mu ndago ihakana no mu
gihe cyasabwe aho biri:
a) Umuco wo kuzigama (wakwiriye: shyira mu ndagihe, mu ndango
ihakana) mu Banyarwanda.
b) Hari ibiti biterwa mu myaka (konona; indagihe y'ubusanzwe; indango
ihakana).
c) Jenoside (kongera kubaho ukundi: Inzagihe, mu ndango ihakana).
d) (Kwironda: Inzagihe mu ntegeko, ngenga ya kabiri y'ubwinshi,
indango ihakana), mukurikije ikintu icyo ari cyo cyose, ahubwo
muzage mugirana ubumwe n'ubufatanye na buri wese.
e) (Kongera: Inzagihe, ngenga ya mbere ubumwe, indango ihakana)
kunywa itabi.
2.6. Amagambo akatwa
Ikata ry'inyajwi zisoza
Soma izi interuro maze utahure amagambo afite
inyajwi zakaswe kubera ko ayo magambo yahuriye
n'andi mu nteruro.
1. Amashyamba n'amazi biri mu bidukikije bifite akamaro kanini ku
buzima bwacu?
2. Abantu bose bafite icyo bakora nk'abahinzi, aborozi, abanyamyuga
ndetse n'abakorera umushahara, bagomba kwitabira kuzigama.
3. Amaso ye ni nk'ayawe mureba kimwe.
Ibinyazina ngenera n'byungo "na" na "nka" Inyajwi zisoza
ikinyazina ngenera n'ibyungo "na" na "nka" zirakatwa iyo zikurikiwe
n'ijambo ritangiwe n'inyajwi.
Inyajwi zisoza zidakatwa
Soma izi interuro maze utahure amagambo afite inyajwi
zitakaswe kandi ayo magambo yahuriye n'andi mu
nteruro.
1. Mu ishyamba rya Nyungwe habamo ibintu byinshi bishimisha
ababisura.
2. Ibiremwa biri ku isi byose biruzuzanya.
3. Uzage uzigama amafaranga kurusha uko uyasohora bizagufasha.
4. Kwiga ni uguhora wihugura, si uguhabwa impamyabushobozi ngo
urekere aho.
5. Turwanye ingengabitekerezo ya jenoside aho turi hose.
6. Iyo duharaniye ubwuzuzanye n'uburinganire tuba twubahiriza ihameko abantu bose bavukana uburenganzira bungana.
2.6. Amagambo akatwa
Ikata ry'inyajwi zisoza
Soma izi interuro maze utahure amagambo afite
inyajwi zakaswe kubera ko ayo magambo yahuriye
n'andi mu nteruro.
1. Amashyamba n'amazi biri mu bidukikije bifite akamaro kanini ku
buzima bwacu?
2. Abantu bose bafite icyo bakora nk'abahinzi, aborozi, abanyamyuga
ndetse n'abakorera umushahara, bagomba kwitabira kuzigama.
3. Amaso ye ni nk'ayawe mureba kimwe.
Ibinyazina ngenera n'byungo "na" na "nka" Inyajwi zisoza
ikinyazina ngenera n'ibyungo "na" na "nka" zirakatwa iyo zikurikiwe
n'ijambo ritangiwe n'inyajwi.
Inyajwi zisoza zidakatwa
Soma izi interuro maze utahure amagambo afite inyajwi
zitakaswe kandi ayo magambo yahuriye n'andi mu
nteruro.
1. Mu ishyamba rya Nyungwe habamo ibintu byinshi bishimisha
ababisura.
2. Ibiremwa biri ku isi byose biruzuzanya.
3. Uzage uzigama amafaranga kurusha uko uyasohora bizagufasha.
4. Kwiga ni uguhora wihugura, si uguhabwa impamyabushobozi ngo
urekere aho.
5. Turwanye ingengabitekerezo ya jenoside aho turi hose.
6. Iyo duharaniye ubwuzuzanye n'uburinganire tuba twubahiriza ihameko abantu bose bavukana uburenganzira bungana.
Mfashe ko:
1. Inyajwi zisoza amagambo ntizikatwa.
2. Urugero: Jya uhora uharanira kujijuka! Inyajwi "i" isoza akabimbura
"nyiri", n'inshinga mburabuzi "ni" na "si" ntizikatwa. Naho "nyira"
ivuga "nyina wa" ikoreshwa mu mazina, ifatana n'ijambo ibanjirije.
Ingero:
- Nyiri aya makaye ari he ko yayanyagije?
- Nyirabukwe yamutuye.
- Gusoma neza si ugusoma wiruka mu nyuguti, gusoma neza ni
ukwitonda ukavuga amagambo uko yanditse.
1. Inyajwi zisoza indangahantu "ku" na "mu" ntizikatwa kandi zandikwa
iteka zitandukanye n'ijambo rikurikira.
Urugero: Duharanire gukwiza amahoro mu isi yose duhereye ku
ishuri twigaho.
Umwitozo: Kosora amakosa y'imyandikire ari muri izi
nteruro.
1. Nuva kw'ishuri uge kuhira za ngemwe zibiti twateye ejo bundi.
2. Gukund'umurimo bizatuma duter'imbere, tuve mu ubukene
bwa karande.
3. Gusoma ibitabo byinshi bifasha kwiyungura ubumenyi nubwenge
nubushobozi mu byo dukora.
2.7. Amarangamutima
Soma amagambo aciyeho akarongo muri izi nteruro
maze utekereze ku miterere n'umumaro wayo, utahure
uko yakwitwa.
1. Yooo! Mbese burya ni uko bagenze!
2. Ye baba wee! Ubwo ko bajya kumwiba ayo mafaranga yoseyose
kuki atari yarayazigwamye muri banki?
3. Ahaaa! Aho wenda waba watemye ibiti bya Leta!4. Ayayaya! Mbega ibintu byiza! Aya manota yose ni ayawe!
Amagambo aciyeho akarongo muri izi nteruro agaragaza ibiri ku mutima
w'uvuga. Aha mbere biragaragara ko ababajwe n'ibyabaye. Mu nteruro
ya kabiri uvuga aratangara ariko agaragaza kwifatanya n'uwagize
ibyago byo kwibwa. Mu nteruro ya gatatu, uvuga arihanangiriza uwo
bavugana, amwumvisha ko atangajwe n'ibyo yumvise.
Aya magambo kimwe n'andi ateye nk'aya aranga ibiri ku mutima
w'uvuga. Ni ukuvuga ibyiyumvo afite. Mu byiyumvo habamo: akababaro,
gutangara, kwifatanya n'uwagize ibyago, ibyishimo, ...
Inshoza y'amarangamutima:
Amarangamutima ni amagambo adahinduka, agaragaza ibyiyumvo
by'uvuga.
2.8. Inyigana
Soma witonze aka gace k'umwandiko maze utekereze ku
miterere n'umumaro by'amagambo aciyeho akarongo:
Huun. ! Huun! Ihene itangira kubyogabyoga. Dore ishyano! Ibya hano
biguruka nta mababa! Itangira gutekereza impyisi. Huun! Huun! Iyo ni
gica cy'urukinga n'urutamu ku mugongo! Mutamu ireba hirya no hino,
ibura uburyama n'ubuhagarara, ubwoba burayisaga isigara ihinda
umushyitsi. Huun! Iratitirije amaso atera ibishashi, iteye iyo shashi
y'inshirasoni. Nyirashyano itekereza ibyo guhunga isanga bitagishobotse
iti: "Ahasigaye ni ukurwana." Ngo "tiku! Tiku!" Rwasakiranye: ngiryo
ihembe ngiryo iryinyo birakururana rubura gica. Isake irinda iyibikiraho,
umuseke ureya. Mu rukerera, Mutamu iti: "Nuko nabeshyaga n'ubundi
nta hene irwanya impyisi, iki cyago cyanyishe."
Huun. ! Huun!: Aya magambo arigana impyisi ihuma.
Tiku! Tiku! : Aya magambo arigana urusaku ruturuka ku bintu
bisekuranye. Atwumvisha uburyo Mutamu yabanje kwirwanahoigatikura impyisi ikoresheje umutwe n'amahembe.
Inshoza y'inyigana
Inyigana ni amagambo yigana urusaku rw'ibintu, urw'inyoni cyangwa
inyamaswa.
Umwitozo: Tahura amarangamutima cyangwa inyigana
ziri muri izi nteruro.
Mee! Mee! Uwo ni nyiribyago Sehene wize guhebeba ngo none
yamwumva igataha.
Mu kanya gato, Mutamu itangira gutaka iti:"Ayii we! Ahuu! Cya cyago
kiranyishe!"
Ihene iti:"Meee!" Inka iti: "Maaaa!" Intama iti:"Baaa!" Nti:"Byira mbyiruke
mwana w' i Rwanda!"
Mu gitondo inyoni zose ziba ziririmba. Inuma igira iti:"Gugu, Gugugu,
Gugu!" Inyombya iti:"swiririri". Akayaga kaba gahuhera ngo
"shiiii!" Niwumva rero inyoni ziririmba, ntugatangire kwiganyiriza
ngo'orororo!" Ahubwo jya uhita wiyorosora ibiringiti vubango"shiku! "
2.9. Inkuru ishushanyije: Dukine kuko ari byiza,ariko ntibitwibagize inshingano zacu
A. Inyunguramagambo1. Shaka ibisobanuro by'aya magambo:
C. Gusesengura inkuru ishushanyije no gutahura
ibiyiranga
a) Mu matsinda nimwekane ingingo z'ingenzi zigize iyi nkuru.
b) Mu matsinda nimugerageze gutahura ibiranga inkuru
ishushanyije muhereye ku buryo yanditse musubiza ibibazo
bikurikira:
i) Mukireba kuri iyi nkuru mutaranayisoma mubona igizwe n'iki?
ii) Amagambo y'abakinnyi yanditse he? Agaragazwa n'iki ko
ari ay'umukinnyi runaka?
iii) Ibice bigize inkuru bikurikirana gute? Iyo uyisoma uhera he
uga na he?
iv) Muhereye ku bisubizo mwabonye mwavuga ko inkuru
ishushanyije irangwa n'iki?
Ibiranga inkuru ishushanyije
Inkuru ishushanyije igizwe n'ibice bibiri by'ingenzi: ibishushanyo
n'amagambo.Yandikwa mu tuzu tugize imbonerahamwe akenshi
iba ifite inkingi ebyiri cyangwa zirenga. Amagambo avugwa mu
nkuru aba ari mu tuziga cyangwa utuzu dufite akambi bita "ingobe"
kaganisha ku uvuga, cyangwa utubumbe tugaragaza ko umuntu arimo
gutekereza. Hari n'amagambo asobanura uko abantu bitwaye mu
nkuru. Ayo magambo ashyirwa mu kanya gasigara hejuru y'akazu
gashushanyijemo nta kambi cyangwa utubumbe tuganisha ku uvuga
kayajyaho. Inkuru ishushanyije isomwa uva ibumoso ugana iburyono kuva hejuru ugana hasi nk'uko wasoma inkuru yanditse bisanzwe.
D. Gukina bigana
Mukine inkuru ishushanyije mwigana abakinnyi uko
bayikinnye, buhorobuhoro muyifate mu mutwe ku buryo
muyikina mudasoma.E. Guhanga inkuru ishushanyije.
Nimutekereze ibyakorwa mu guhanga inkuru ishushanyije maze
mubitondeke muhereye ku cyo mwaheraho kugeza ku cyo
mwarangirizaho musubiza ikibazo gikurikira: "Ugiye guhanga inkuruishushanyije wakora iki?"
Mfashe ko:
Inkuru ishushanyije ari inkuru igizwe n'ibishushanyo ndetse n'amagamboyanditse mu tuzu.
Nshoboye:
– Gusoma no gusesengura inkuru ishushanyije.
– Gukoresha amagambo mashya nandika inkuru.
Isuzuma risoza umutwe wa kabiri
Igisobanuro cy'uburenganzira bwa muntu
Umwarimu yaduhaye umukoro wo kuzagaruka ku ishuri
dushobora gutanga ibisobanuro ku bijyanye n'uburenganzira
bwa muntu, cyanecyane ubw'abana, ubw'abanyantege nke ndetse
n'uburenganzira ku mutungo.
Natekereje ku ijambo " uburenganzira " numva ntarisobanukiwe neza
kuko bwari na bwo bwa mbere ndyumva. Si nge warose ngera mu rugo.
Nuko nsaba ababyeyi bange uruhushya rwo kujya kwa Muyoboke,
umunyamategeko duturanye ngo amfashe gusobanukirwa n'umukoro
umwarimu yaduhaye.
Nuko ngeze kwa Muyoboke arambaza ati:"Kanyamatsiko se kandi
nakumarira iki ?" Ako ni akazina yampimbye kuko nkunze kumubaza
utuntu twinshi. Ni ko kumubwira nti:"Nagira ngo munsobanurire
ibijyanye n'uburenganzira bw'abana. Ariko munsobanurire mbere nambere iryo jambo"uburenganzira" mbanze ndyumve neza."
Muyoboke ni ko kumbwira ati:"Mu Rwanda ndetse no ku isi yose, buri muntu
uwo ari we wese n'ubwo yaba ari umwana muto afite uburenganzira bwinshi.
Uburenganzira umuntu arabuvukana. Ni nk'izina ryawe, indeshyo yawe,
ururimi uvuga cyangwa ibyo wizera. Ni bimwe mubikugize. Uburenganzira
ntibugurishwa. Abantu mu bihugu byose biyemeje kubwubahiriza, kuko
ari bwo butuma bubahana. Ubwo burenganzira buboneka mu cyo twita
amategeko, haba mu Itegeko Nshinga cyangwa andi mategeko. Aya
mategeko afata ibikureba byose nk'ibintu bifite agaciro karemereye kuruta
ibindi byose. Kandi ibyo bikureba biba bigomba kurengerwa hakurikijwe ayo
mategeko. Ni yo mpamvu igihe hagize ubangamira uburenganzira bwawe,
Leta igomba kukurengera. Bityo ukaba ugomba kumenya uburenganzira
bwawe kugira ngo igihe bibaye ngombwa ubuharanire.
Muri make, uburenganzira ni ibyo amategeko akwemerera. Kandi ibyo
amategeko akwemerera ntawemerewe kubikuvutsa kuko bigenze
bityo yaba aguhohoteye. Dukunze kugira inama abantu ngo bage
bamenya amategeko kugira ngo bamenye ibyo bemerewe n'ibyo
batemerewe.
Amategeko y'u Rwanda, Itegeko Nshinga ndetse n'andi mategeko,
arengera uburenganzira bwa buri wese. Hari kandi n'amategeko
mpuzamahanga arengera abantu banyuranye. Ayo mategeko n'Igihugu
cyacu kirayemera kandi cyayashyizeho umukono, kinayinjiza mu
Itegeko Nshinga. Igihe ibihugu byinshi bifite amategeko, bikubahiriza
uburenganzira harimo n'ubw'abana, bivuga ko uburenganzira bw'abana
ari ingenzi. Nk'ubu, buri wese afite uburenganzira bwo kubaho
no kwiyubaha, kugira umutungo, kuvurwa, kwiga no kuba twese
tureshya imbere y'Ubutabera . Amategeko y'u Rwanda arengera
ubwo burenganzira atitaye ku myaka y'umuntu. Rero igihe uwo ariwe
wese akoze ikosa ryo kukuvutsa uburenganzira bwawe aba yishe ayo
mategeko yose. Kandi uwishe amategeko arabihanirwa. Igihe uzi icyo
amategeko avuga ku burenganzira bwawe ukaba waharanira ubwo
burenganzira biba byatunganye, kuko icyo gihe no gufata ibyemezobirakorohera".
I. Inyunguramagambo
1. Koresha aya magambo mu nteruro zumvikana kandi
ziboneye: Uburenganzira, kurengerwa, aguhohoteye,
ibyemezo, umunyamategeko
2. Andika amagambo ari mu mwandiko asobanura
kimwe n'aya akurikira: gusinya, gukurikizwa, umuntu wize
cyangwa umuntu ukora ibijyanye n'amategeko, umuntu ufite
inyota yo kumenya ibintu.
II. Ibibazo byo kumva umwandiko
1. Nk'uko bivugwa mu mwandiko, uburenganzira ni iki?
2. Ni ubuhe bumwe mu burenganzira buri muntu wese yemerewe,
buvugwa muri uyu mwandiko?
3. Ni ayahe mategeko avugwa mu mwandiko?
4. Iyo umuntu atubahirije uburenganzira bwawe, aba akoze iki?
5. Ni irihe somo uvanye muri uyu mwandiko?
III. Ikibonezamvugo
1. Shyira izi nshinga mu ndango ihakana.
a. Ndaza
b. Ndaje
c. Nuza ndishima
d. Nimukora muzatera imbere.
2. Shyira mu ndango yemeza.
a. Ntituzahahurira
b. Nudatsinda sinzaguhemba.
c. Ntimugahorane impungege z'uko muzamera ejo.
3. Andika uko bikwiye interuro zikurikira
a. Amazi numwuka duhumeka ni ibintu dukenera kurusha
nibyo turya.
b. Muge mukundana nkabavandimwe.
c. Abana bose, baba abafite ubumuga nabatabufite, ntibagombakuvutswa uburenganzira bwo kwiga.
IV. Guhanga bandika.
Andika inkuru wabwira abantu mubana ku bijyanye
n'uburenganzira bw'umwana mwize n'ibyagushimishije.
Uratangira gutya:
Muri iyi minsi twize ibijyanye n'uburenganzira bw'abantu
batandukanye: ubw'abana, ubw'abamugaye n'ubw'abanyantege nke.
Twagiye dusoma imyandiko itandukanye, tukanayisesengura, ndetse
hari n'uwo twakinnye.
Mu burengazira bw'abana twize ko......
Ku bijyanye n'uburenganzira bw'abamugaye twize ko....
Ku bijyanye n'uburenzira bw'abanyantege nke twize ko, ...Mu kwanzura navuga ko ...