Topic outline

  • General

  • Kwimakaza 1 indangagaciro nyarwanda


    1.1. Dukunda Igihugu cyacu

    good

    Buri gitondo mbere y'uko twinjira mu ishuri, duteranira imbere 
    y'ibendera ry'Igihugu, tukaririmba indirimbo yubahiriza Igihugu cyacu. 
    Ubwo turata ibyiza bitatse u Rwanda, tukishimira ko turubanyemo 
    neza, tukaniyemeza kurukorera kugira ngo ingufu zacu ziruteze imbere. 
    Dushimira abakurambere b'intwari bahanze u Rwanda, bakarwagura 
    ndetse bagahashya ubukoroni na mpatsibihugu. Mu ndirimbo yubahiriza 
    Igihugu, twiyemeza kwitangira amahoro no kurinda ibyiza tumaze 

    kugeraho tubikesha ubufatanye bwacu. 

    Iyo turirimba iyi ndirimbo numva nishimye, nkishimira ko igihugu cyacu 
    ari kiza kandi gifite amahoro. Mu miryango iwacu turatekanye, mu nzira 
    aho tugenda ntawuduhutaza, ku ishuri twigana tutishishanya. Turiga 
    tugatsinda tubifashijwemo n'abarimu bacu. Sogokuru akunda kumbwira 
    ko Abanyarwanda ari bene mugabo umwe. Ambwira ko tugomba 
    kubana kivandimwe, tugakundana, tugafashanya kandi tugakomera kuri 
    ubwo bumwe bwacu kuko ari ubukungu butagereranywa. Anyumvisha 
    ko tugomba gushyira imbere ko twese turi abana b'u Rwanda, bityo 
    tukarangwa no guhora dutahiriza umugozi umwe. Impanuro ze 
    zandemyemo umutima wo gukunda u Rwanda. Numva ntifuza ko hagira 
    uruvuga nabi cyangwa ngo arubuze amahoro.

    Sogokuru yanyumvishije ko uwo ukunda umuvuga umutaka, ukamuratira 

    abatamuzi. Kubera izo mpamvu, ndarata u Rwanda kuko ari rwiza rukaba 
    rutwizihiye. Abarutuye turangwa n'urugwiro, abadusanze ntibinuba. 
    Ntibarambirwa kuko tubatambagiza urw'imisozi igihumbi bakanyurwa 
    n'ibihe byiza bidashyuha kandi ntibinakonje. Amashyamba, imisozi 
    n'ibiyaga bituma duhumeka umwuka mwiza uyunguruye. Amashyamba 
    ya kimeza n'ayatewe n'abarutuye ni intaho y'inyoni nyinshi n'inyamaswa 
    z'amoko anyuranye. Nawe se, ngizo ingagi zisigaye hake ku isi, intare 
    rutontoma umwami w'ishyamba, inzovu, twiga, impara n'imparage, 
    impyisi n'ingwe, inguge z'amoko yose, kagoma, ibikona, inkongoro, 
    sakabaka, inyange n'inyombya, isandi, imisure n'izindi.

    Sogokuru yampishuriye kandi ko ukunda igihugu ke agikorera, 

    agafatanya n'abandi kugiteza imbere mu kigero arimo. Igihugu cyacu ni 
    kiza kuko gifite amahoro, bituma buri wese akora atekanye. Kugikunda 
    ni ukukifuriza amahoro arambye, abagituye twese tukaba tugomba 
    kuyaharanira. Twe abanyeshuri, tugomba kubana neza na bagenzi 
    bacu, tukiga kuko ari cyo ababyeyi badusaba kandi ari na cyo Igihugu 
    kidutezeho, ndetse tugaharanira gutsinda. Sogokuru yarambwiye ati: 
    "Mwebwe muri abajyambere, mukomeze muvome ubwenge, maze iki 
    gihugu cyababyaye muzagiteze imbere, mugikungahaze, bityo ibyo 
    muririmba mubishyire mu bikorwa."
    Sogokuru yankanguriye kwirinda amanjwe, nkitabira gukora icyo 

    nshinzwe, nkirinda icyatuma abantu bashyamirana, bacikamo ibice.

    Sogokuru yansobanuriye ko gukunda igihugu bidasaba kuba uri umuntu 
    mukuru, ahubwo bisaba kwita ku cyo ushinzwe no kutabangamira 
    inyungu rusange. Yanambwiye kandi ko ubufatanye ari intwaro yafashije 
    abakurambere kugera ku byiza turirimba buri gitondo. Ati: "Namwe 
    mukwiye kurangwa no gufashanya, abumva amasomo vuba kurusha 
    abandi bagasobanurira abatayumva, abafite intege bagasindagiza 
    abatazifite, abazima bakita ku barwaye, abanyangufu bakirinda guhutaza 
    abatazifite." Abasangiye igihugu barangwa n'umutima wo gusangira 
    ibyiza bafite, byaba bike, byaba byinshi, kandi bakabifata neza kugira 
    ngo bidasenyuka. Gukunda igihugu si ukwita ku bariho ubu, ahubwo ni 
    ukureba n'abazaza mu gihe kiri mbere. Gukunda igihugu si ukwiyitaho 
    gusa wowe ubwawe ahubwo ni ukwita no ku bandi kuko iyo ugirira 
    abandi ineza, nawe uba uyigirira. 
    Ugira ineza ukayisanga imbere. Agaciro si imyaka ufite, ahubwo ni ibyo 
    ushobora kwigezaho no kugeza ku bandi.

    A. Inyunguramagambo

    Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe 

    mu mwandiko:
    1. Abakurambere
     2. Turatekanye
     3. Ntawuduhutaza
     4. Tutishishanya
     5 Gutahiriza umugozi umwe
     6. Intaho
     7. Mugikungahaze
     8. Amanjwe
     9. Abanyarwanda ni bene mugabo umwe

    Umwitozo w'inyunguramagambo
    Soma, uhuze ijambo rivuye mu mwandiko n’igisobanuro 

    cyaryo ukoresheje akambi.

    good

    B. Ibibazo byo kumva umwandiko

    Musubize ibi bibazo byo kumva umwandiko mu 
    magambo yanyu bwite.

     1. Ni ba nde bavugwa muri uyu mwandiko?
     2. Ni iki abanyeshuri bavugwa mu mwandiko bakora buri 
    gitondo? 
     3. Mu mwandiko batubwira ko uyu mwana uvugwamo iyo 
    baririmba iyi ndirimo yumva ameze ate?
     4. Mu mwandiko batubwira ko sekuru w'uyu mwana ari izihe 
    nama yamugiriye? 
     5. Ni ibiki biranga abatuye u Rwanda bivugwa muri uyu 
    mwandiko? 
     6. Ni ibiki umuntu ukunda igihugu yakora?
     7. Nk'umunyeshuri ukunda Igihugu cyawe ni iki usabwa gukora? 
    C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
     1. Vuga ingingo z'ingenzi n'iz'ingereka ziri mu mwandiko umaze 
    gusoma. 
     2. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko.
     3. Ni izihe ngero z'indangagaciro zigaragara mu mwandiko?

    D. Ihangamwandiko

     Himba umwandiko utarengeje amapaji abiri, uvuga ku bikorwa 
    biranga umuntu ukunda igihugu ke.

    1.2. Ndabaga umukobwa w’intwari

    good

    Ndabaga yavutse ari ikinege. Akiri uruhinja, se yagiye ku rugerero, 
    asigarana na nyina, akura atazi se. Akajya abaza nyina aho se yagiye, 
    na we akamusubiza ko yagiye ku rugerero akagumayo, bitewe n'uko 
    nta muhungu yabyaye wo kumukura, akaba ari nta n'umuvandimwe 
    agira wamusimbura.

    Ndabaga atangira kwiga imirimo ya gihungu buhorobuhoro, nko kurasa, 
    gusimbuka, gutera icumu, gufora umuheto, kwiruka, mbese imirimo ya 
    gihungu yose arayitoza ayimarayo. Nuko Ndabaga ajya no mu bacuzi 
    kwisatuza amabere, barangije barayashiririza ngo adapfundura. Nyina 
    amubajije icyo abigirira, amusubiza ko agomba kwiga imirimo y'abahungu 
    kugira ngo azarengere se. Aho amariye kuva mu bwangavu abwira nyina 

    ko ashaka kujya kuramutsa se, akamubona na we akamumenya, ariko 

    cyanecyane akamukura ku rugerero. Nyina arabyemera amushakira

    impamba, amuha Abanyabwishaza bagemuriye ababo ku rugerero 

    barajyana.


     good

    Ageze mu rugerero asaba abahungu b'ikigero ke kumwereka umuntu 
    witwa Nyamutezi. Abo abajije baramumwereka. Bararamukanya 
    baranezerwa. Bukeye Ndabaga abaza se icyatumye adataha, undi 
    amusubiza ko yabuze umusimbura kandi ko amaze kunanirwa kubera 
    ubusaza. Ndabaga amubwira ko icyamuzanye ari ukumukura maze 
    agataha akajya kuruhuka. Umusaza yatekereza ko Ndabaga ari 
    umukobwa akumva ko bitashoboka. Mu kumumara impungenge, 
    Ndabaga amubuza kuvuga ko ari umukobwa kuko yari yizeye ko imirimo 
    ya gihungu yose ayishoboye, kuko yayitoje bihagije. Ubwo yavugaga 
    nko kurasa, gutera icumu, kwiruka, gusimbuka...Anamwizeza ko iyo 
    atashoboye kumenyera iwabo kuko atari afite abayimwigisha, azayigira 

    ku rugerero. Mu kumuhinyuza, Nyamutezi amuha umuheto ngo arebe 

    ko yamasha, amushingira intego, Ndabaga arayihamya. Amuha icumu 
    amwereka aho aritera. Aho yamweretse araharenza. Amushakira 
    abahungu bangana ngo basiganwe, arabanikira. Se abibonye arabishima, 
    yemera kumwerekana, nk'umukura we, umugenga w'urugerero 
    aramwemerera arataha.

    Ubwo Ndabaga asigara ku rugerero, yiga kwiyereka imyiyereko yariho 
    icyo gihe, yose arayimenya. Aba intore nziza arashimwa arakundwa 
    cyane! Kubera ko yayoborwaga mu byo akora byose akumvira akitonda 
    cyane, bahoraga bamutangaho urugero, bituma atanga abandi kugabana 
    inka nyinshi. Abandi babibonye bamugirira ishyari, kuko abarushije 
    kugabana inka nyinshi kandi aje vuba. Ubwo harimo n'ab'iwabo bamuzi, 

    bakajya bajujura ko Ndabaga abarushije kugabana kandi ari umukobwa!
    Ababyumvise babibwira umwami. Bukeye umwami aramuhamagara, 
    amujyana ahiherereye, amubaza niba ari umuhungu, cyangwa se 
    umukobwa. Ndabaga ikibazo kiramukomerera pe! Akumva namubwira 
    ko ari umuhungu, akamurahiza akarahira, akamubwira kumwambarira 
    ubusa agasanga ari umukobwa, biri bumubere icyaha gikomeye ! Yakubita 
    agatima kuri se wavuze ko ari umuhungu, na bwo akumva nabihakana biri 
    bumubere na we icyaha kuko yabeshye ibwami ! Ndabaga biramuyobera 
    arashoberwa. Umwami akomeza kumubaza, undi agira ubwoba, ariko 
    bigeze aho ahitamo kumubwiza ukuri ko ari umukobwa kuko ari nta 
    kundi yashoboraga kubigenza. Umwami amubwira uburyo ibye byari 
    byaramuyobeye kuko yamurebaga agasanga afite ingingo za gikobwa, 
    kandi yaba arasa, atera icumu, yiruka, yiyereka, byose akabikorana 
    ubwitonzi nta matwara ya gihungu amurangwaho. 

    Amubaza icyatumye yiga imirimo y'abahungu, undi amutekerereza 
    uburyo se yagiye ku rugerero ari agahinja, akarinda amenya ubwenge 
    ataramubona. Mu kubaza nyina igituma atabona se, akamubwira ko 
    yagiye ku rugerero, kandi ko adashobora gutaha adafite umukura kuko 
    atabyaye umuhungu. Ibi akaba ari byo byatumye yitoza imirimo igenewe 

    abahungu kugira ngo azamucungure.

    Umwami amaze kumva amagambo ya Ndabaga, atumiza Nyamutezi, 
    amubaza niba umwana we ari umukobwa cyangwa niba ari umuhungu. 
    Nyamutezi na we abanza kujijinganya nk'umukobwa we, ariko kuko byari 
    ngombwa kuvugisha ukuri, abwira umwami ko ari umukobwa. Abajijwe 
    icyatumye ashyira umukobwa mu itorero ry'abahungu, asubiza ko ari 
    uko yari amaze kunanirwa kubera ubusaza kandi agasanga umwana 
    we yari ashoboye imirimo ya gihungu. Umwami yaramuhumurije, 
    yiyemeza kumusezerera agataha, amuha inka nyinshi ariko asigarana 
    umukobwa yari yaramuhaye. Nyuma aza kuba umugore w'umwami 
    w'inkundwakaza. Kuva icyo gihe, umwami aca iteka ko ibinege bitagira 

    gikura bizajya bisezererwa bigataha nta yandi mananiza

    A. Inyunguramagambo
    Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe 
    mu mwandiko:
     
     1. Ikinege
     2. Urugerero
     3. Kumukura
     4. Azarengere
     5. Umugenga
     6. Kugabana inka
     7. Yaramuhumurije
     8. Guca iteka
    Umwitozo w'inyunguramagambo
    Tanga interuro ebyirebyiri kuri buri jambo muri aya akurikira:
    1. Ikinege
    2. Kumara impungenge
    3. Umugenga
    4. Umukura we

    5. Itorero

    B. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu 
    magambo yanyu bwite. 
     1. Vuga amazina abiri y'abantu bavugwa mu mwandiko. 
     2. Ni iyihe mirimo yari igenewe abahungu muri icyo gihe 
    Ndabaga yize gukora?
     3. Ndabaga yabitewe n'iki kwiga imirimo ya gihungu?
     4. Ndabaga abonanye na se yamugejejeho ikihe gitekerezo? 
    Umubyeyi we yabyakiriye ate?
     5. Ndabaga ageze ku rugerero yitwaye ate? 
     6. Ni iki kigaragaza ko bagenzi be batishimiye iterambere 
    Ndabaga yagezeho? Babyitwayemo bate?
     7. Mu kiganiro Ndabaga yagiranye n'umwami ni uwuhe muco 
    mwiza mukuyemo?
     8. Ni iki cyatumye umwami aca iteka risonera abavutse ari 
    ibinege kujya ku rugerero? 
     9. Ni iki wakwigira kuri Ndabaga uhereye ku buryo yashoboye 
    imirimo yitwaga iya gihungu ubihuje n'ihame ry'uburinganire 
    bw'abahungu n'abakobwa muri iki gihe tugezemo?
    C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
     1. Vuga ingingo z'ingenzi ziri mu mwandiko umaze gusoma. 
     2. Tahura ingingo zigaragaza ubutwari ziri muri uyu mwandiko.
    D. Umwitozo w'ubumenyingiro: kujya impaka no kungurana 
    ibitekerezo

     Uhereye ku byiciro by'intwari mu Rwanda, uyu mukobwa 
    wamushyira mu kihe kiciro? Kubera iki? 
    E. Umukoro: gutanga ibitekerezo mu nyandiko
     Andika umwandiko utarengeje amapaji abiri, uvuga ukuntu wumva 

    uzaba intwari ishimwa n'ababyeyi, abarezi ndetse n'Igihugu. 

    1.3. Kurwanya ruswa

    good

    Itariki ya 9 Ukuboza buri mwaka, yahariwe kurwanya ruswa ku isi hose. 
    Ruswa ni uburyo cyangwa igikorwa cyose cyo gukoresha nabi ububasha 
    wahawe ku nyungu zawe bwite cyangwa ku z'agatsiko runaka. Ruswa 
    igaragara ku buryo bwinshi. Hari uwakira amaturo cyangwa impano 
    binyuranye kugira ngo ukunde ukore icyo wagombaga gukora nta 
    kiguzi. Ni ukwanga kandi kugira icyo ukora kugira ngo utiteranya. Ni 
    ukudakorera igihe ibyo ugomba gukora kugira ngo ukugana namara 
    gusiragira kenshi, yibwirize agire icyo akurebera n'ibindi.

    Impamvu ari ngombwa kurwanya ruswa, ni uko ibyo igihugu 
    cyagakoresheje mu nyungu rusange byikubirwa na bamwe, bigatuma 
    iterambere ridindira. Urugamba rwo kuyitsinda ntirwakoroha buri wese 
    atarugizemo uruhare. Kuki se umuntu yatanga ruswa kugira ngo ahabwe 
    cyangwa akorerwe icyo yemererwa n'amategeko nta kiguzi, kandi 
    abo ayiha baba bahembwa amafaranga ava mu misoro y'abaturage? 

    Ntibikwiye kandi ko umuntu yahabwa ibyo atagenewe, byari bigenewe

    abandi babifitiye uburenganzira kubera ko yatanze inyoroshyo cyangwa 
    bitugukwaha.

    Ni yo mpamvu mu rwego rwo kurengera inyungu z'abaturage, Leta 
    yashyizeho ingamba zitandukanye zo kurwanya ruswa. Muri izo 
    ngamba harimo ikoranabuhanga mu gutanga serivisi zinyuranye 
    ku baturage. Mu nkiko, hashyizweho uburyo bwo kugenzura uko 
    serivisi zitangwa n'ibyemezo bivugwamo akarengane. Hari kandi no 
    kugaragaza uburenganzira bw'umuburanyi, n'uwo yiyambaza mu 
    gihe ubwo burenganzira abwambuwe. Leta kandi ikangurira abagana 
    inkiko n'abakozi bazo kwamagana ruswa no gutangaza umuntu wese 
    waka cyangwa agatanga ruswa. Isaba inkiko guca imanza za ruswa mu 
    gihe kitarambiranye, no gushyikiriza Urwego rw'Umuvunyi abahamwe 
    n'icyaha cya ruswa, kugira ngo amazina yabo atangazwe, bityo 
    bakumirwe mu mirimo ya Leta. Hashyizweho gahunda ngarukamwaka 
    y'icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa. Hashyizweho kandi udusanduku 
    tw'ibitekerezo, kugira ngo buri wese atange amakuru yatuma imikorere 
    y'inkiko ijya mbere.

    Hashyizweho itegeko rigamije gukumira, kurwanya no guhana ruswa 
    n'ibyaha bifitanye isano na yo. Ni yo mpamvu ibigo bitanga serivisi 
    bisabwa kugira inyandiko igaragaza uburyo ibyemezo bifatwa, 
    kugaragaza igihe ntarengwa mu gufata ibyemezo n'amategeko 
    akurikizwa no kubahiriza amabwiriza agenga ipiganwa mu gutanga 
    amasoko n'akazi. Ibigo bisabwa kandi kugira ubugenzuzi bw'imikorere 
    n'ubw'imicungire y'umutungo, kugaragariza raporo abo igenewe, kugira 
    amabwiriza agenga abayobozi n'abakozi, kudasumbanya, kudatinza no 
    kutaburagiza ababagana bakeneye gukorerwa imirimo runaka.

    Uwo ari we wese wakiriye cyangwa watse ruswa ku buryo ubwo ari 
    bwo bwose, cyangwa yirengagije ibyo amategeko amusaba gutunganya, 
    kubera ruswa yakiriye uko yaba iteye kose, agenerwa ibihano birimo 
    gufungwa no gucibwa ihazabu.

    Nubwo ingamba zo kurwanya ruswa zigenda ziyongera, abayaka na 
    bo bagenda bahindura uburyo bwo kuyaka. Buri muturarwanda akaba 
    asabwa kwirinda gutanga no kwakira ruswa mu buryo bwose, agatanga 

    amakuru y'uwaka ruswa n'uyitanga. Muri uru rugamba, urubyiruko 

    nk'imbaraga z'u Rwanda rw'ejo hazaza rugomba kugira uruhare runini 
    mu gukumira ruswa kugira ngo idakomeza kudindiza iterambere 
    ry'igihugu.
    Mu bagomba gutungirwa agatoki ahavugwa ruswa, harimo by'umwihariko 
    Urwego rw'Umuvunyi kuko rufite mu nshingano kurwanya ruswa 
    n'akarengane, kugeza bicitse burundu mu Rwanda. Udashobora kugera 
    ku Muvunyi, na we ntaterera iyo ngo abaryi ba ruswa bakomeze 
    bidagadure. Hari udusanduku dukunze kuboneka ahantu hatandukanye 
    inzego z'ubutegetsi zikorera kugira ngo byorohereze abantu gutanga 
    amakuru kuri ruswa mu ibanga. Ruswa ni mbi imunga ubukungu 
    bw'igihugu, igatuma serivisi zitangwa nabi, iterambere duharanira 
    ntirigerweho.
    A. Inyunguramagambo
    Shaka ibisobanuro by'aya magambo yakoreshejwe 
    mu mwandiko.

    1. Kudindira
    2. Inyoroshyo
    3 Ingamba
    4. Ipiganwa
    5. Kuburagiza
    6. Ihazabu
    Umwitozo w'inyunguramagambo
    Tanga andi magambo asobanura kimwe 
    n'amagambo akurikira:

    1. Ruswa
    2. Kurwanya
    3. Ingamba
    4. Kudatinza
    5. Gutungirwa agatoki
    6. Guterera iyo
    7. Kwidagadura
    8. Kumunga
    B. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu 
    magambo yanyu bwite.
     
    1. Ruswa ni iki?
    2. Ni ubuhe buryo butandukanye bukoreshwa mu gutanga ruswa?
    3. Sobanura uburyo gutanga no kwakira ruswa bishobora
    kudindiza iterambere ry'igihugu?
    4. Ni kuki tugomba kurwanya ruswa?
    5. Ni ibihe bihano bihabwa uwakiriye cyangwa uwatanze ruswa?
    6. Ni izihe ngamba zafashwe mu rwego rwo kurwanya ruswa?
    7. Ni ibiki buri muturage yakora mu rwego rwo kurwanya ruswa?
    C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
    1. Vuga ingingo z'ingenzi ziri mu mwandiko umaze gusoma.
    2. Kora inshamake y'uyu mwandiko.
    D. Umwitozo w'ubumenyingiro: Kungurana ibitekerezo
    Uri umunyeshuri wiga mu mwaka ka gatanu w'amashuri abanza.
    Ni uruhe ruhare wumva wagira mu rwego rwo gukumira ruswa no
    kuyirwanya?
    E. Umukoro: Gutanga ibitekerezo mu nyandiko
    Hanga umuvugo uvuga ibibi bya ruswa ku buryo wawujyana mu

    marushanwa yo ku munsi wahariwe kurwanya ruswa mu Rwanda.

    1.4. Gukorera mu mucyo


    Burya kuganira n'abantu bakuru ni byiza cyane. Sinari nzi icyo gukorera 
    mu mucyo ari cyo, nabibwiwe na sogokuru.

    Umunsi umwe, naganiriye na sogokuru maze ampa impanuro agira 
    ati: "Mwana wange, nongeye kubigusaba nkomeje, uzabe umugabo 
    maze wange umugayo. Uzirinde kurimanganya. Uzirinde gukoresha 
    amarangamutima, urangwe no gushishoza, ukuri n'ubutabera. Muri make, 
    uzaharanire kuba inyangamugayo kandi ukorere mu mucyo". Kubera 
    ko ntari nasobanukiwe neza n'ibyo ambwira, ndamubaza nti: "Gukorera 
    mu mucyo ni iki? Bisabwa ba nde? Bikorwa gute?"

    Sogokuru arambwira ati: "Gukorera mu mucyo ni ukuvugisha ukuri no 
    kudahishahisha ibyo ukora. Ntibaca umugani se ngo 'uwububa abonwa 
    n'uhagaze.' Burya ibyo ukorera mu bwihisho biba ari bibi kandi biratinda 
    bikagaragara." Gukorera mu mucyo rero ni uguhishurira abandi ibyo 
    ukora no kwemera ko bakugenzura ku buryo bashobora gutahura no 
    kugaragaza amakosa wakoze. Waba kandi warakoze neza na byo 

    B. Ibibazo byo kumva umwandiko
     1. Ni iyihe nsangamatsiko iri kuvugwa muri uyu mwandiko?
     2. Ni izihe nama umwana yagiriwe na sekuru?
     3. Ni ibihe bibazo uyu mwana yabajije sekuru?
     4. Ubona sekuru yaramushubije ku bibazo byose yabajije?
     5. Gukorera mu mucyo ni iki?
     6. Kuki tugomba gukorera mu mucyo?

     7. Ni gute mu ishuri dushobora gukorera mu mucyo?

    C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
     1. Vuga ingingo z'ingenzi ziri mu mwandiko umaze gusoma.
     2. Kora inshamake y'uyu mwandiko.
    D. Kungurana ibitekerezo
     1. Usibye ibikorwa bivugwa mu mwandiko wasomye nta bindi 
    bigaragaza uko abantu bakorera mu mucyo watanga?
     2. Usibye akamaro ko gukorera mu mucyo kavugwa mu 
    mwandiko wasomwe nta kandi kamaro ko gukorera mu mucyo 
    wavuga?
    1.5. Uburyo bwo gutahura ingingo z'ingenzi mu 

    mwandiko




    good

    1.6. Ihinamwandiko

    1. Inshoza y'inshamake y'umwandiko

    good

    good2. Inshoza y'ihinamwandiko

    good

    3. Amabwiriza y'ihinamwandiko

    good

    Umwitozo:
    Hina umwandiko "Dukunda Igihugu cyacu" mu mirongo itarenze 
    icumi.
    Umukoro
     Himba inkuru ivuga ku bikorwa biranga gukorera mu mucyo ndetse 

    n'akamaro ko gukorera mu mucyo.

    1.7. Igitekerezo cya Nyamutegerakazaza

    good

    Umugabo Nyamutegerakazaza wari utuye i Gihinga na Gihindamuyaga 
    yashatse umugore, ariko mu gihe yari atwite ari hafi kubyara, umugabo 
    ararwara, indwara imugezayo. Ageze aho ajya kuraguza, bamubwira 
    ko umugore we atwite inda y'umuhungu, ariko ko atazamubona, kuko 
    azavuka yarapfuye.

    Nyamutegerakazaza yumvise ko agiye gupfa ntiyacika intege, ahubwo 
    atangira gutekereza icyo yakora kugira ngo ateganyirize umwana we. 
    Nuko yigira inama yo gusiga amusabiye umukobwa, akanamukwerera, 
    kugira ngo namara gukura atazabura umugore cyangwa akabura 
    umusabira.

    Bukeye, Nyamutegerakazaza areba inka z'imbyeyi n'ibimasa, areba, 
    intama, areba ihene, amasaka, impu n' impuzu nyinshi, ashaka abagaragu 
    bo kubimutwaza. Nuko ashyira nzira, ajya gushaka aho yasabira 
    umwana wari ukiri mu nda.

    Ngo bagere imbere, abona ifuku yafashwe n'umutego. Arayitegura, 
    arangije ayiha amasaka irahembuka. Igiye kugenda iramubaza, iti: 
    "Witwa nde ko ungiriye neza?" Arayibwira. Na yo iramubwira iti: "Genda 
    igihe nikigera nzitura iyi neza ungiriye."

    Barakomeza, bageze imbere bahura n'imbeba zishonje ziri kuguguna 
    ibyatsi. Zibonye amasaka ziramusaba ziti: "Dufungurire!" Aziha amasaka 
    n' impu n'impuzu. Agiye kugenda ziramubaza ziti: "Wa mugabo we witwa 
    nde ko utugiriye neza?" Arazibwira. Ziti: "Genda umugeni uzamubona 
    kandi igihe nikigera tuzitura umwana wawe iyi neza utugiriye."

    Nyamutegerakazaza arakomeza aragenda. Ageze mu ishyamba, ahura 
    n'intare ishaje, itagishoboye guhiga. Intare iramubwira iti: "Wamfunguriye."
    Nyamutegerakazaza ayiha akamasa. Mbere y'uko igafata, iramubaza iti: 
    "None ko ungiriye neza witwa nde?" Nyamutegerakazaza arayibwira, 
    ati:"Ndi Nyamutegerakazaza nturutse i Gihinga na Gihindamuyaga, 
    ngiye gukwerera umwana ukiri mu nda." Intare iramubwira iti: "Genda 
    umugeni uramubona."

    Yigiye imbere ahura n’isazi n’ishwima. Isazi zimusaba kuziha impu 
    zikanyunyuzamo ibizitunga, naho ishwima zimusaba gushitura ibirondwe 
    ku nka yari ashoreye. Nyamutegerakazaza asaba abari bamutwaje 
    guhagarara. Ahambura impu aziha isazi zitururaho, na ho ishwima 
    zishitura ibirondwe ku nka zirahaga. Birangije, biti: "Noneho twibwire, 
    tuzakwiture iyi neza utugiriye. Nyamutegerakazaza abibwira izina rye. 
    Biti: "Genda rero umugeni uramubona."
    Nyamutegerakazaza, n'abikorezi be bakomeza urugendo. Aza guhura 
    n' umugabo uvuye mu rugo rwe, na we yari afite umugore utwite inda 
    y’ uburiza. Nyamutegerakazaza aramusuhuza, arangije aramwibwira 
    amubwira n' ikimugenza. Umugabo ati:"Nta mukobwa mfite, icyakora 
    umugore wange aratwite."Undi ati: "Yewe! Iyo nda ni yo nshaka, kuko 
    n' uwo nsabira ntaravuka. Ndagukwera, maze nubyara umukobwa 
    uzamushyingire umwana wange." Umugabo ati: "Ibyo na byo! Nyihera 
    inka, umugeni ndamukwemereye. Yaba uzavuka mu nda umugore wange 
    atwite cyangwa uzakurikiraho."Nuko amutura amayoga, baranywa, 
    arangije amuha inka yo kumukwera, barikubura barataha.

    Nyamutegerakazaza ageze mu rugo ahamagara umugore we, 
    aramubwira, ati: "Dore nagiye ngirira neza abantu bose, n'ibintu 
    byose. Izina ryange rizwi neza hose. None uzabyara umwana 
    w'umuhungu narapfuye, ntuzagire izina umwita, bazage bamwita mwene 
    Nyamutegerakazaza." Umugore arikiriza. Nyamutegerakazaza amara 
    iminsi mike arapfa. 
    Bitinze umugore we abyara umwana w'umuhungu ntiyamwita izina koko.
    Umwana arakura, agera ubwo aba umusore, bakajya bamwita."mwene 
    Nyamutegerakazaza". Amaze kuba umusore aza kubaza nyina ati: 
    "Data aba hehe?" Nyina aramusubiza ati: "So yarapfuye." Umwana 
    yongera kumubaza ati: "Ese yitwaga nde? " Nyina ati: "Yitwaga 
    Nyamutegerakazaza. Yari yaragiye inyuma y'ishyamba, asiga agushakiye 
    umugeni, avuyeyo aherako arapfa." Umwana ati: "Nzajya kureba aho 
    hantu data yajyanye inka zo kunkwerera."

    Bukeye umwana afata impamba, arahaguruka ajya kureba aho se 
    yasize amusabiye umugeni. Aragenda, agiye kugera ku ishyamba 
    ahura n'ifuku. Ziramubaza ziti: "Witwa nde wa musore we ko tubona 
    ujya gusa na wa mugabo watugiriye neza?" Arazibwira ati: "Ndi 
    mwene Nyamutegerakazaza." Ifuku ziti: "Genda ariko umenye ko aho 
    ugiye bazakurushya, uzemere uruhe. Nibakohereza guhinga, uzageyo 
    uzahadusanga." Arazishimira, arangije akomeza inzira y'ishyamba, ifuku 
    na zo zinyura mu myobo, ziramukurikira.

    Yigiye imbere ahura n' imbeba ziti: "Uri nde?" Arazibwira. Imbeba 
    zitema ishyamba arahita. Zirangije ziramuherekeza, zimwereka urugo 
    se yamusabiyemo umugeni. Nuko ahageze baramuzimanira, barangije 
    baramubaza bati: "Uri nde ko tutakumenye?" Arabasubiza, ati: "Ndi 
    mwene Nyamutegerakazaza waje gukwa inda." Babyumvise barumirwa, 
    kuko umugeni we bari baramushyingiye ahandi. Ni ko kwigira inama 
    yo kumurushya kugira ngo bamunanize, atahe atamubonye.

    Nuko basaba abashumba kugishisha inka zose, kugira ngo bamubwire 
    ko inka se yabakwereye yari irwaye igahita ipfa, ko nta nka n'imwe 
    ibarizwa muri urwo rugo. Abashumba bakigeza inka mu ishyamba, 
    imvura irashoka. Intare yari yabimenye iratontoma, itera abashumba 
    ubwoba, barazishorera bazisubiza mu rugo. Mu gihe bari batangiye 
    kubimubwira babona inka zose zirahasesekaye.

    Babonye ibyo bidakunze, bamuha ikigeragezo, bati: "Noneho muri iri 
    shyo ry'inka, genda utwereke izikomoka ku yo so yakoye." Mwene 

    Nyamutegerakazaza abyumvise arumirwa, kuko atari azizi. Muri ako 

    kanya, ishwima imunyura hejuru iguruka, iramwongorera, iti:" Inka 
    tugiye kugwaho uvuge ko ari zo zikomoka ku yo so yakoye." Umusore 
    ajya mu ishyo, inka ishwima iguyeho akayikoraho, arinda azihetura 
    atibagiwemo n'imwe.

    Bamuha ikindi kigeragezo bati: "Maze rero ntitwashyingira umukobwa 
    wacu umugabo uzamwicisha inzara. Dore isuka, ugende uhinge uriya 
    mushike, nukunanira, witahire." Umusore isuka arayifata. Bamweretse 
    umushike arumirwa, kuko uburyo hari hanini, ntiyari gushobora 
    kuharangiza mbere y'uko agera mu gihe cy'ubukambwe. Nyamara apfa 
    kujyamo aratangira ararima. Muri ako kanya, za fuku zanyuze iy'ikuzimu 
    ziba zirahasesekaye, ziramufasha, mu kanya wa mushike wose uba 
    uhindutse intabire.

    Babibonye batumaho umugore we iyo bari baramushyingiye, azana 
    n'abana yari amaze kuhabyarira. Bazana abagore benshi, barimo uwo 
    se yamukwereye babakoranyiriza hamwe. Baramubwira bati: "Dore 
    aba bagore barimo uwo so yagukwereye, numumenya ukamufata 
    akaboko, turamuguha umujyane. Isazi imujya mu gutwi iti: "Uwo ngwa 
    ku jisho akikoma ku gahanga, abe ari we ufata akaboko." Nuko wa 
    musore arabegera, agenda asa n'ushishoza nk'ubazi neza, agiye kubona 
    abona uwo isazi iguye ku jisho, yikomye ku gahanga amufata akaboko 
    aseka, ati: "Uyu ni we wange." Umugore na we aramuhobera, basabwa 
    n'ibyishimo, abari aho bose babaha amashyi n'impundu.

    Nuko bengesha amayoga, babanza gusubiza uwari umutunze ibyo yari 
    yarakoye, barangije baramushyingira. Bamuha inka, bamuha imyaka, 
    bamuha abikorezi baramuherekeza atwara umugore we n'abana be yari 
    amaze kubyara, aratunga aratunaginirwa.

    Ineza iratinda ntihera.
    Gira so yiturwa indi.
    Akebo kajya iwa Mugarura.

    A. Inyunguramagambo

    Nimushake ibisobanuro by'aya magambo mukurikije uko yakoreshejwe mu mwandiko:

    good

    Umwitozo w'inyunguramagambo
    1. Koresha aya magambo mu nteruro ziboneye.
     a) Kwitura ineza
     b) Ishyo
     c) Gusabwa n'ibyishimo
     d) Gutunga ugatunganirwa.
    2. 2. Nimusobanure iyi migani muvuge n'igihe 
    yakoreshwa:

     a) Ineza iratinda ntihera.
    2. Iyo Nyamutegerakazaza aba yaragiye agira nabi yari kwifuza 
    ko umwana we yitwa kuriya?
     3. Uretse gusiga amukwerereye ubona ikintu kiza kiruta ibindi 
    Nyamutegerakazaza yasigiye umwana we ari iki?
     4. Wowe umenye ko uzapfa vuba aha wakora iki?
     5. Ese ko n'ubundi buri muntu aba agomba kuzapfa umunsi 
    umwe, ubona abantu babaho nk'aho bazapfa ngo bateganyirize 
    abana babo?
     6. Iki gitekerezo kiratwigisha irihe somo ry'ingenzi?
     7. Mu mwandiko baravugamo ko Nyamutegerakazaza yagiye 
    gukwera umwana utaravuka kandi agakwa inda itaravuka. 
    Kuri ubu ubona bishoboka?
     8. Muri iki gihe ni ibihe bikorwa abantu bakora iyo bashatse 
    kuzigamira umwana ukiri muto cyangwa utaravuka?
    C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
     1. Ukeka ko uyu Nyamutegerakazaza yabayeho? Ni iki gisa 
    n'ikigaragaza ko yabayeho? 
     2. Bavuga ko yari atuye he? 
     3. Hari igihe bavuga yabereyeho?
     4. Uhereye kuri ibi uyu mwandiko wawita iki?
     5. Igitekerezo cyo muri rubanda rero kirangwa n'iki?
    D. Gutekereza ku buryo bwimbitse no gutanga ibitekerezo 
    ku bivugwa mu mwandiko.
    Insanganyamatsiko yo kujyaho impaka:
    Mwene Nyamutegerakazaza amaze gutsinda ibigeragezo byose 
    bamushyizeho, bamuhaye umugore we ndetse n'abana yari yarabyaye 
    mu rugo yari yarashatsemo arabegukana. Ubona byari bikwiye ko 
    ajyana umugore n'abana atabyaye?
    E. Ihangamwandiko
     Wumva ikintu kiza umubyeyi wawe yagukorera none kugira ngo 
    aguteganyirize neza ari ikihe? Yaguteganyiriza uburyo uzashaka?
     b) Gira so yiturwa indi.
     c) Akebo kajya iwa Mugarura.
    B. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Nimusubize ibibazo byabajijwe ku mwandiko mu 
    magambo yanyu bwite.
     1. Kuki Nyamutegerakazaza yanze kwita umwana we izina 
    agashaka ko bazajya bamwita "mwene Nyamutegerakazaza?"
    2. Iyo Nyamutegerakazaza aba yaragiye agira nabi yari kwifuza 
    ko umwana we yitwa kuriya?
     3. Uretse gusiga amukwerereye ubona ikintu kiza kiruta ibindi 
    Nyamutegerakazaza yasigiye umwana we ari iki?
     4. Wowe umenye ko uzapfa vuba aha wakora iki?
     5. Ese ko n'ubundi buri muntu aba agomba kuzapfa umunsi 
    umwe, ubona abantu babaho nk'aho bazapfa ngo bateganyirize 
    abana babo?
     6. Iki gitekerezo kiratwigisha irihe somo ry'ingenzi?
     7. Mu mwandiko baravugamo ko Nyamutegerakazaza yagiye 
    gukwera umwana utaravuka kandi agakwa inda itaravuka. 
    Kuri ubu ubona bishoboka?
     8. Muri iki gihe ni ibihe bikorwa abantu bakora iyo bashatse 
    kuzigamira umwana ukiri muto cyangwa utaravuka?
    C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
     1. Ukeka ko uyu Nyamutegerakazaza yabayeho? Ni iki gisa 
    n'ikigaragaza ko yabayeho? 
     2. Bavuga ko yari atuye he? 
     3. Hari igihe bavuga yabereyeho?
     4. Uhereye kuri ibi uyu mwandiko wawita iki?
     5. Igitekerezo cyo muri rubanda rero kirangwa n'iki?
    D. Gutekereza ku buryo bwimbitse no gutanga ibitekerezo 
    ku bivugwa mu mwandiko.

    Insanganyamatsiko yo kujyaho impaka:
    Mwene Nyamutegerakazaza amaze gutsinda ibigeragezo byose 
    bamushyizeho, bamuhaye umugore we ndetse n'abana yari yarabyaye 
    mu rugo yari yarashatsemo arabegukana. Ubona byari bikwiye ko 
    ajyana umugore n'abana atabyaye?
    E. Ihangamwandiko
     Wumva ikintu kiza umubyeyi wawe yagukorera none kugira ngo 
    aguteganyirize neza ari ikihe? Yaguteganyiriza uburyo uzashaka?

    Yakurihira amashuri? Yakubikira amafaranga menshi muri banki? 
    Sobanura impamvu wumva icyo uhisemo ari cyo kiza kuruta ibindi

    Inshoza n'uturango by'igitekerezo cyo muri rubanda
    Inshoza

    Igitekerezo cyo muri rubanda ni igihangano cy'ubuvanganzo kijya 
    gusa n'umugani, bigatandukanywa n'uko cyo kidatangizwa na kera 
    habayeho ngo kirangizwe na si nge wahera.
    Uturango
    Mu gitekerezo cya rubanda havugwamo:
    Umuntu utari umwami ariko witwara nk'igihangange rubanda 
    batwerera ibikorwa bigaragara nk'ibyabayeho ariko bivanzemo 
    n'ibigaragara nk'ibitangaza. 
    Muri make ibiranga igitekerezo cyo muri rubanda ni ibi bikurikira:
    1. Uburyo bwo kubara inkuru mu bitekerezo
     Ntibitangizwa na kera habayeho ngo birangizwe na si nge wahera, 
    kuko iyo bigenze gutyo kiba gihindutse umugani.
     Bishingira ku mazina y'abantu babayeho, cyangwa bagaragara 
    nk'ababayeho mu mateka kuko usanga ari abantu bagenda 
    bavugwaho ku buryo butandukanye.
    Bigaragaramo amakabyankuru n'ibitangaza.
    2. Igihe n'ahantu:
     a) Igihe: Ibitekerezo bya rubanda ntibitanga amacishirizo 
    agaragaza neza igihe ibintu byabereye.
    b) Ahantu: Mu bitekerezo bya rubanda dusangamo kenshi 
    ahantu hazwi ibivugwa byabereye, aho igihangange kivugwa 

    cyari gituye, imisozi izwi iriho na n'ubu, ndetse n'ibintu bifatika 

    bigaragara nk'ibimenyetso byasizwe n'igihangange kivugwa mu 
    gitekerezo cya rubanda. Aha twatanga nk'ingero zikurikira:
    Muri iki gitekerezo cya Nyamutegerakazaza: Havugwamo 
    aho yari atuye: I Gihinga na Gihindamuyaga ni imisozi izwi iri mu 
    Ntara y'Amajyepfo.
    Mu gitekerezo cya Ngunda havugwamo ko imsozi yose y'u 
    Rwanda ari amabimba Ngunda yahingaga. Ni we wayihanze. Mu 
    Rwanda hari aho usanga udusozi twegeranye bakatwita amabimba 
    ya Ngunda.
    Mu gitekerezo cya Cacana havugwamo:

    Imisozi yose Cacana yaciyeho ahunga urupfu kuva mu magepfo 
    kugera mu majyaruguru. Ni imisozi iriho inazwi na n'ubu. Aho Cacana 
    yarwaniye n'urupfu ku gasozi ka Zoko. Ubu ni mu Murenge wa Mutete, 
    Akarere ka Gicumbi, Intara y'Amajyaruguru.
    Izi ngero z'ahantu hazwi hariho na n'ubu ni zo usanga zishinga 
    itandukaniro rigaragara hagati y'igitekerezo n'umugani muremure, 
    kuko wo utagira utu turango two kuvuga ahantu hazwi ibintu 
    byabereye ku buryo byatera gutekereza ko ibivugwa byabayeho. 
    Nyamara igitekerezo cya rubanda cyo kizanamo utwo turango kugira 
    ngo ubyumva arusheho gusa n'uwemera ibivugwa nk'aho ari ukuri.
    3. Amakabyankuru n'ibitangaza:

    Muri iki gitekerezo cya Nyamutegerakazaza inyamaswa ziravuga, 
    zizi ubwenge, zifasha abantu ku buryo butangaje, zizi ibizabaho mu 
    gihe kiri imbere. 
    Ibi rero biri mu turango dutuma igitekerezo cya rubanda kegerana 
    cyane n'umugani muremure mu bibiranga.
    4. Isomo mu buzima: 

    Buri gitekerezo kiba gifite isomo kifuza kutwigisha. Muri iki gitekerezo 
    cya Nyamutegerakazaza baratwigisha guteganyiriza ejo hazaza 
    no kugerageza gusiga izina ryiza tugira neza aho tunyuze hose, 

    kugira ngo tutagenda twitwa ba ruvumwa. Ineza tugize tuyiturwa

    ku buryo butandukanye kandi abo dusize bakabyungukiramo. Buri 
    muntu yari akwiye kwitwara nka Nyamutegerakazaza kuko buri 
    wese azi ko umunsi umwe azapfa, nyamara izina ryiza ryo ntiripfa.
    Umukoro.
     Hari ibindi bitekerezo bya rubanda byiza byo gusoma: Icya Ngunda, 
    ibya Semuhanuka, Igitekerezo cya Cacana n'ibindi. Shakisha ibitabo 
    birimo maze ubisome kugira ngo urusheho kwagura ubumenyi no 

    kumva amasomo bitwigisha.

    1.8. Ikeshamvugo ku nka, amata n’igisabo
     1. Nimusome aka kandiko maze mugende 
    musimbuza amagambo aciyeho akarongo andi 
    akoreshwa mu mvugo iboneye mu Kinyarwanda

    Mu muco nyarwanda inka, amata n'igisabo ni ibintu byubahirizwa cyane 
    mu Rwanda. Inka ifatwa nk'ikimenyetso cy'ubukungu ku buryo buri 
    wese yumva yayitunga ngo imuhe amata. Hambere, amata iyo yabaga 
    yakamwe bayasukaga mu gisabo yamara gufata, bakayazunguzamo 
    akavamo amavuta yatekwaga mu biryo ari byo bitaga ibirunge cyangwa 
    akisigwa bakayita ikimuri.
    Inka zanyweraga mu cyobo badahiyemo amazi, zamara kunywa amazi, 
    zikaryama.
    Kugira inka cyari ikimenyetso cy'ubukungu ku buryo abantu 
    bashimishwaga no gutunga inka nyinshi zigabanyije mu matsinda, yabaga 
    ari hirya no hino mu gihugu.
     2. Nimugaragaze buri jambo n'iryarisimbuye mu 

    mbonerahamwe iteye itya:

    good

    Dore izindi mvugo ziboneye zikoreshwa ku nka n'ibiyikomokaho, ndetse 

    n'ibikoresho byajyanaga na byo.

    good

    good

    Ku birebana n'inka

    good

    good

    Ku birebana n'amata

    good

    Ku birebana n'igisabo

    good

    Imyitozo

     1. Simbuza amagambo adakwiye gukoreshwa 
    andi yabugenewe, maze usanishe uko bikwiye 
    interuro, kugira ngo zibe ziboneye.

    Bwira ba bakozi baragira inka uti: "Nimubyuke dore bwakeye mutangire 
    gukama kandi mukame n'ingonga, hanyuma amata muyasuke mu bisabo 
    maze mujyane inka mu rwuri. Igihe cyo kunywa amazi nikigera, muzijyane 
    kuri cya kinogo twazisukiyemo amazi ejo.

    Abana bazo mubashyire mu nzu yabo, umwe muri mwe aze kubahirira 
    ubwatsi. Ubwo araza no koza ibyansi, abyanike ku gatanda, kandi ibisabo 
    bitarimo amata, abimanike hariya ku rutara. 

    Amata mukimara gukama muge mufataho ayo mugurisha andi muyahe 
    abana bayanywe ariko mwabanje kuyateka. Muge kandi mwirinda 
    kuyamena mu gihe muri kuyasuka mu bisabo. Hanyuma ariya mabyi 
    yazo muze kuyayora, kandi muzishakire indi saso."

     2. Huza imvugo iboneye yo mu ruhushya A 

    n'igisobanuro cyayo mu ruhushya B

    good

    Umwandiko: Indangagaciro z'Umunyarwanda
    Indangagaciro ziranga umuco nyarwanda ni nk'amahame 
    Abanyarwarwanda bagenderaho amwe ababuza gukora ikibi n'andi 
    abategeka gukora ikiza.

    Indangagaciro zikwiye kuranga umuntu kuva akiri muto twavugamo 
    izi zikurukira: guharanira ubumwe bw'Abanyarwanda, kwakira neza 
    abatugana, kwita ku batishoboye, kudahemuka no gukorana umwete.
    Nyamara si zo ndangagaciro zonyinye ziranga Abanyarwanda. 
    Mu migenzereze yabo, Abanyarwanda hafi ya bose bubaha Imana 
    bikagaragaza ukwicisha bugufi. Ibyo bigaragarira mu mazina bita 
    abana babo no mu mvugo bakoresha umunsi ku munsi, zirimo imigani 
    y'imigenurano, indamukanyo n'intashyo zabo. Iyo basuhuzanya bagira 
    bati: "Mwaramukanye Imana?" Basezeranaho Bati: "Mubane n'Imana, 
    cyangwa bati: "Imana ibarinde."

    Indangagaciro ziranga umuntu we ubwe ziza ku rwego rwa kabiri, 
    zikaba ari indangagaciro zituma yihesha ishema mu bandi. Muri zo 
    twavuga nko kwiyubaha ukirinda kwiyandarika, gukora ukirinda 
    kuba inyanda kuko agaciro kawe gashingiye ku byo wagezeho wowe 
    ubwawe, utibye, utandavuye cyangwa ngo uhemuke.

    Hakurikiraho indangagaciro zihuza abantu bo mu muryango umwe, 
    zishingira cyane ku bumwe bw'abagize umuryango, gufashanya no 
    gutabarana. Izo rero ni indangagaciro ziranga umuryango ari wo 
    shingiro ry'imibanire y'abantu. Abanyarwanda bemera ko habaho 
    "ndinda" ebyiri. Umwana ukiri muto aravuga ati:"Ndinda dawe."
    Umubyeyi na we yamara gusaza akitabaza umwana we agira ati: 
    "Ndinda mwana wange."

    Ababyeyi rero uko batwitayeho tukiri abana bato, ni ko natwe tugomba 
    kubitaho bamaze gusaza tukabasazisha neza. Umubyeyi utita ku bana 
    be bakandagara, aba yihemukira we bwe. Nyamara n'abana bibagirwa 
    ababyeyi babo ntibabiteho igihe bageze mu za bukuru, baba babaye 

    ibigwari, bakabita "ibirumbo."

    Hari kandi indangagaciro zidusabanya n'abandi bantu zikadutegeka 
    gusakaza umubano mwiza mu bantu no kuwusigasira. Umunyarwanda 
    uhuye n'undi muntu n'iyo baba bataziranye aramusuhuza, batandukana 
    akamusezeraho.

    Muri izo ndagagaciro harimo izitubuza guhemuka, kubeshya no 
    kubeshyera abandi, gukwiza amacakubiri n'inzangano mu bantu. 
    Harimo kandi izidutegeka gutabara abari mu kaga, kubaha abandi, 
    kwakirana urugwiro abantu bose nta vangura, gushima uwakoze neza 
    ukagaya uwahemutse, no kwirinda ishyari.

    Uretse izo ndangagaciro zikwiye kuranga umunyarwanda ku giti ke 
    cyangwa mu mibanire ye n'abandi, hari kandi indangagaciro zimuranga 
    nk' umwenegihugu. Umunyarwanda aharanira kurinda ubusugire 
    bw'Igihugu ke, kukirwanira ishyaka, akirinda kugitera cyangwa 
    kugisahura.

    Izi ndangagaciro n'izindi tutarondoye, ni ryo shema ry' Abanyarwanda, 

    ni zo pfundo ry'umuco udutandukanya n'abatari Abanyarwanda.

    I. Inyunguramagambo
    1. Uhereye ku buryo yakoreshejwe mu mwandiko, gerageza 
    gusobanura aya magambo maze ukoreshe buri ryose mu 

    nteruro iboneye


    2. Indangagaciro akenshi usanga zifite imbusane zazo, ni 
    ukuvuga ko iyo hatari ikiza haba hari ikibi. Tanga imbusane 

    z'izi ndangagaciro:


    II. Ibibazo byo kumva umwandiko: 

     1. Agaciro k'umuntu gashingira ku ki?
    2. Ukurikije uko ryakoreshejwe mu mwandiko, ijambo "ndinda"
    risobanura iki?
     3. Ni izihe ndangagaciro zikwiye kuranga umuntu we ubwe?
     4. Ni izihe ndangagaciro ziranga abantu bahuriye mu muryango 
    umwe ?
     5. Umubano mwiza mu bantu usakara ute?
    III. Imikoreshereze y'utwatuzo
     Shyira utwatuzo dukwiye ahari akanyerezo mu nteruro 
    zigize aka gace k'umwundiko:

     Ese uwavuga ibyo_ umuco nyarwanda yahera he_Yewe, ibyiza 
    by'umuco nyarwanda ntawabirondora ngo abirangize_Abanyarwanda 
    bafite umuco bihariye ubatandukanya n'abanyamahanga_None wowe 
    ntumaze kumenya imyinshi mu migenzo myiza y'umuco wacu_Ngaho 
    nawe gira icyo uvuga da_
    IV. Ikeshamvugo
     Uzurisha amagambo yabugenewe ku nka, ku mata no ku 
    gisabo ahari utudomo, aciyeho akarongo na yo uyasimbuze 
    imvugo iboneye.
     Kera Abanyarwanda baragiraga ku gasozi, bakagira inka nyinshi 
    zigabanyije mu matsinda. Iyo inka zabaga zitashye ............ 
    bagakama. Hari abantu babaga bazi gukama ningoga, bagakama 
    inka nyinshi mu mwanya muto. Amata bayakamiraga mu ............ 
    bakayabuganiza mu ............
     Babaga bafite kandi ibisabo byinshi bimwe bimanitse, ibindi 
    biteretsemo amata. Ku munsi wo gucunda, amata bayasukaga mu 
    bisabo bakayacunda, hanyuma bagakuramo amavuta.
    V. Guhina umwandiko:
     Andika interuro imwe ikubiyemo iby'ingenzi bivugwa muri uyu 
    mwandiko.
    VI. Ihangamwandiko
    Andika umwandiko utarengeje ipaji imwe uvuga uburyo 

    ukunda igihugu cyawe cy'u Rwanda n'icyo ugikundira

    Files: 3Labels: 6
  • 2 uburenganzira bwa muntu

    2.1. Uburenganzira bw’umwana
    good
    Duturanye n'umugabo Muyoboke uburanira abandi mu nkiko. 
    Abantu bavuga ko yize akaminuza mu by'amategeko. Ku ishuri, 
    umwarimu yaduhaye umukoro wo gushaka ingero n'ibisobanuro 
    by'uburenganzira bw'umwana. Nkigera mu rugo, nahise njya 
    gusobanuza Muyoboke ibijyanye n'uburenganzira bw'umwana kuko ari 
    wo mukoro umwarimu yaduhaye.

    Muyoboke yampaye igihe ke rwose maze ambwira uburenganzira 
    abana dufite kandi tugomba guharanira. Yabanje kumbaza ati: "Iyo 

    bavuze umwana wumva bashatse kuvuga iki?" Ndamusubiza nti: "Kuri 

    nge, umwana ni umuntu ukiri muto utaragera igihe cyo gushaka." Nuko 
    aransubiza ati: "Rwose igisubizo cyawe ni cyo kirumvikana. Ariko 
    kubera ko turi mu burenganzira, kandi uburenganzira bukaba butangwa 
    n'itegeko, ni byiza kuyashingiraho kugira ngo tumenye neza uwo twita 
    umwana uwo ari we. Amategeko avuga ko umwana ari umuntu wese 
    utarageza ku myaka cumi n'umunani y'amavuko.

    Umwana afite uburenganzira bwo kubaho kuva agisamwa. Ni yo 
    mpamvu nta mubyeyi wemerewe gukuramo inda uko ashaka. Dore ubu 
    ukimara kuvuka wahawe izina, wandikishwa mu bitabo by'irangamimerere 
    nk'uko amategeko abiteganya. Uri Umunyarwanda kuko ubwenegihugu 
    bwawe ari ubunyarwanda hakurikijwe itegeko ribigenga. N'iyo ujya 
    kuba warabyawe n'umunyarwandakazi, so ari umunyamahanga, wari 
    guhita ubona ubwenegihugu nyarwanda nta kindi usabwe. Nkubajije 
    ababyeyi bawe wabambwira kuko ubazi kandi ni bo bakurera nta wundi 
    basiganya. Iyo bitajya gushoboka ko ubana n'ababyeyi bawe kandi ubafite, 
    bagombaga kuguha ibikurera kandi ukajya ubasura igihe ushakiye, mu gihe 
    bitabangamiye umutekano wawe n'uw'Igihugu. Uzi ko burya umwana 
    utaragira imyaka itandatu y'amavuko agomba kubana na nyina mu 
    gihe bitabangamiye inyungu ze n'ubwo ababyeyi baba baratandukanye? 
    Udafite ababyeyi, ni ngombwa kugira umwishingizi, cyangwa umubera 
    umubyeyi ataramubyaye, cyangwa se ikigo cyabigenewe kikamwitaho, 
    bitaba ibyo akishingirwa na Leta.

    Kwiga bituma ujijuka kandi bikagutegurira kuzabaho neza mu gihe kizaza. 
    Kwiga rero na byo ni uburenganzira bw'umwana. Kubera iyo mpamvu 
    buri mwana w'Umunyarwanda afite uburenganzira bwo kwiga. Ababyeyi 
    n'abandi barera abana batari ababo bafite inshingano yo kubohereza mu 
    ishuri. Leta y'u Rwanda kandi isobanura neza mu mabwiriza yayo, ko nta 
    kigo cy'amashuri abanza ya Leta kemerewe gusaba amafaranga y'ishuri. 
    Kubera iyo mpamvu nta mwana ugomba kwirukanwa mu mashuri kubera 
    ikibazo cy'amafaranga, ivangura rishingiye ku gitsina cyangwa ku kuba 
    abana n'ubumuga n'ibindi. Abarezi birukana abanyeshuri bashobora 
    kubihanirwa kubera ko baba babangamiye uburenganzira bwabo.
    Uko byagenda kose rero ufite uburenganzira bwo kubaho ku buryo 
    ntawemerewe kugukubita, kukuvutsa ubuzima, kuguhohotera cyangwa 

    kugufata nk'umucakara. Ufite uburenganzira bwo gutungwa n'ababyeyi 

    bawe hanyuma baba batakiriho ugasigarana umutungo wabo ari byo bita 
    kuzungura, kabone n'ubwo baba barashakanye bitemewe n'amategeko 
    cyangwa baratandukanye. Abavandimwe bawe ntibemerewe 
    kukwambura ubwo burenganzira kabone n'iyo waba uri umukobwa 
    ufite uburenganzira bwo kuzungura ababyeyi bawe. Ufite uburenganzira 
    bwo gukorera mu mudendezo, gusengera mu idini ushaka, emwe no 
    gushinga urugo n'uwo wifuza kurushingana na we mu gihe ugeze igihe 
    cyo gushinga urugo. Ntawufite uburenganzira bwo kuguhatira gushaka 
    ukiri umwana.

    Abana kandi bagomba kurindwa imirimo ivunanye. Bafite gusa inshingano 
    zo gufasha ababyeyi mu mirimo yo mu rugo, ariko nta muntu wemerewe 
    kubakoresha mu kazi ako ari ko kose n'ubwo yaba abahemba umushahara 
    kuko byabangamira iterambere ryabo kandi bikabicira ubuzima.

    Abana bafite kandi uburenganzira bwo gukina kugira ngo umubiri wabo 
    ugire ubuzima bwiza. Ababyeyi ndetse n'abarezi bagomba kubarinda 
    ibyatuma ubuzima bwabo buhungabana. Muri ibyo harimo kubarinda 
    icyabateza impanuka yatuma bakomereka cyangwa bakandura 
    indwara. Ni yo mpamvu bagomba kugirirwa isuku kandi bakayitozwa, 
    bakambikwa imyenda ibafasha guhangana n'ibihe binyuranye, bakavuzwa 
    igihe barwaye ndetse bagahabwa n'inkingo zose kugira ngo bagire 
    ubuzima buzire umuze". 
    A. Inyunguramagambo

    Shaka ibisobanuro by'aya magambo yakoreshejwe mu 
    mwandiko. 

     1. Ubwenegihugu
     2. Kukuvutsa ubuzima
     3. Guhohotera
     4. Umucakara
     5. Kuzungura 
     6. Umudendezo 

    Umwitozo w'inyunguramagambo
    Tanga interuro zirimo aya magambo
    :
     1. Guhohotera
     2. Umucakara
     3. Kuzungura 
     4. Umudendezo 
    B. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko

     1. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko, uburenganzira ni iki?
     2. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko, umwana ni muntu ki?
     3. Tanga urugero rwa bumwe mu burenganzira bw'umwana 
    buvugwa mu mwandiko?
     4. Ni akahe kamaro ko kwiga?
     5. Ni izihe nshingano z'ababyeyi zivugwa muri uyu mwandiko?

    C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
     1. Vuga ingingo z'ingenzi ziri mu mwandiko umaze gusoma. 
     2. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?
     3. Tanga ingero z'aho ubona uburenganzira bw'umwana bwubahirizwa 
    n'aho ubona bubangamirwa.

    D. Kungurana ibitekerezo
     1. Usibye uburenganzira bw'umwana buvugwa mu mwandiko 
    wasomye nta bundi burenganzira bw'umwana watanga?
     2. Ganira na mugenzi wawe mwicaranye ku burenganzira 

    bw'umwana umubwire uko ubyumva.

    Umukoro
     Niba hari ahantu wumva uburenganzira bwawe bwarigeze 
    guhungabanywa (aho wigeze gukubitwa urenganywa, aho waba 
    warimwe ibiryo ukaburara, ...) cyangwa warabibonye ku wundi, 

    andika inkuru uvuga uko byagenze utarengeje paji ebyiri.

    2.2. Uburenganzira ku mutungo


    Hari uburyo bwinshi umuntu ashobora kubonamo umutungo. Umutungo 
    ushobora guturuka ku izungura, ku masezerano y'ubuguzi, ku bihembo 
    biturutse ku kazi ukora, ku mpano, ku nguzanyo, ku nyungu zikomoka 
    ku bucuruzi, ku igurishwa ry'umusaruro ukomoka ku buhinzi, ubworozi 
    cyangwa ibihangano by'ubugeni n'ubukorikori. Hari kandi umutungo 
    ushobora kugeraho ukoresheje ubumenyi n'ubushobozi wungukiye mu 
    ishuri nko kwandika ibitabo, guhanga ibintu by'ikoranabuhanga n'ibindi.

    Izungura ni uguhabwa uburenganzira n'inshingano ku mutungo n'imyenda 
    bya nyakwigendera. Iyo umuntu amaze gupfa, inzira ikurikizwa mu 
    kwegurira umutungo asize abamukomokaho cyangwa abandi bantu ni 
    yo yitwa izungura cyangwa umurage. Amategeko agena abazungura 

    umutungo wa nyakwigendera, uko bawushyikirizwa, uko wegeranywa 

    bakawugabana. Izungura rishobora gukorwa nta rage cyangwa 
    rigakorwa hakurikijwe irage. Irage ni ibyo nyiri umutungo yageneye 
    buri mwana cyangwa n'undi asigira umutungo we amaze gupfa. Ubwo 
    rero umutungo w'umwana w'imfubyi cyangwa igice cyawo, ushobora 
    kuba ugizwe n'umurage w'ababyeyi be.

    Muri rusange rero abana b'abahungu hamwe n'abana b'abakobwa 
    bafite uburenganzira bungana bwo kuzungura umutungo w'ababyeyi 
    babo bapfuye. Nubwo ababyeyi baba barapfuye batabonye uko baraga 
    abana babo umutungo wabo, umutungo basize uba ari uw'abana basize. 
    Uwo mutungo ushobora kuba ugizwe n'amazu, amasambu, amafaranga 
    n'ibindi byasizwe n'ababyeyi nubwo baba batarashakanye byemewe 
    n'amategeko cyangwa barerwa n'umwishingizi.

    Umwishingizi yita ku mutungo w'abana arera mu buryo butababangamiye. 
    Umwishingizi yita ku mutungo w'abana kugeza igihe bahawe ubukure 
    n'amategeko cyangwa kugeza igihe bagize imyaka makumyabiri n'umwe. 
    Umwishingizi nta burenganzira afite bwo gukoresha uko ashatse umutungo 
    w'uwo yishingiye mu zindi nyungu ze zihariye. Ibi byamukururira ibihano 
    birimo gutanga ihazabu cyangwa gufungwa. Ntiwazungura umutungo 
    w'umwishingizi wawe keretse iyo yakuraze byemewe n'amategeko. 
    Iyo hari abavandimwe be ni bo bonyine bafite uburenganzira bwo 
    kumuzungura.

    Iyo umuntu atwaye inzu cyangwa undi mutungo bitari ibye aba yibye. Mu 
    Rwanda abaturanyi cyangwa abavandimwe bajya bigarurira umutungo 
    w'abana bibana. Igihe hatari urengera abana abavandimwe cyangwa 
    abaturanyi bigarurira umutungo wabo. Ibindi bihe usanga umuvandimwe 
    cyangwa umwishingizi yigaruriye umutungo noneho agasigara afashe ba 
    bana ba nyirumutungo nabi. Ibyo Leta ntibishyigikira ari na yo mpamvu 
    bihanwa n'amategeko.

    Nyamara umutungo w'umuntu akenshi awukomora ku gukora. Buri 
    muntu iyo yiyemeje gukorana umwete n'umurava yiteza imbere kandi 
    agateza imbere igihugu ke. Umwana wifuza kubigeraho agomba 
    gutangira hakiri kare.

    Bana rero mutangire mwige mushyizeho umwete kuko umutungo 


    wa mbere muri iki gihe tugezemo ari ukwiga. Ariko mushobora no 
    korora amatungo magufi, mugahinga ibiti byera imbuto, mugatangira 
    kwizigamira hakiri kare.
    A. Inyunguramagambo
    Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe 

    mu mwandiko.good

    Umwitozo ku nyunguramagambo

    Tanga interuro zawe bwite zirimo aya magambo:

    good

    B. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Musubize ibibazo bikurikira byabajijwe ku mwandiko 
    mu magambo yanyu bwite

     1. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko, umutungo uturuka 
    hehe?
     2. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko, kuzungura ni iki?
     3. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko, indishyi z'akababaro ni 
    iki?
     4. Ni izihe nshingano z'umwishingizi?
    C. Gusesengura umwandiko
     Erekana ingingo z'ingenzi zivugwa muri uyu mwandiko.
    D. Ihangamwandiko
     Himba umwandiko uvuga ibintu uteganya gukora kugira ngo nawe 

    utangire kubona umutungo hakiri kare.

    2.3. Uburenganzira bw’abanyantege nke

    good

    Muhirwa yari afite umugore witwa Mukandori n'abana batanu ndetse 
    agomba no kwita kuri nyina wari mu za bukuru. Umuryango wa Muhirwa 
    wari ukennye, ku buryo abana be batashoboraga kwiga ngo barangize 
    amashuri. Mu rugo bari batunzwe no guca inshuro kugira ngo babone 
    ikibatunga. Babagaho mu buzima bugoranye. Muhirwa yari umugabo 
    w'ibigango, ushoboye gukora ariko kubera umuryango munini yari afite, 
    kandi nta sambu cyangwa amatungo yari afite, utwo akoreye twose 
    tugasa nk'igitonyanga mu nyanja.

    Umunsi umwe haza gutera intambara. Iyo ntambara yasanze umugore 
    we atwite kandi afite n'abana babiri bakiri inshuke mu gihe Muhirwa atari 
    imuhira kuko yari yaragiye gupagasa ngo abone icyatunga umuryango 
    we.
    Intambara yatumye umuryango wa Muhirwa uhunga nta bikoresho 
    by'ibanze ujyanye. Dore nawe, umugore we Mukandori yari afite inda 
    y'imvutsi, afite inshuke ebyiri ndetse agomba no gusindagiza nyirabukwe. 
    Mukandori yeguye utwenda, afata udushyimbo n'utundi twaka bari 

    basigaranye akorera abana be bakuru maze na we arabashorera

    baragenda. Yagombaga kugendera magufi nyirabukwe nubwo na we 
    atari yorohewe. Kubera ikivunge k'impunzi, Mukandori yaje kuburana 
    n'abana be babiri bakuru. Bari nko mu kigero k'imyaka cumi n'itanu na 
    cumi n'itatu. Aba bana ni bo bari bashoboye kugira ibyo bikorera byo 
    kurya. Iyi mibereho yo guhangayika n'intege nke z'urugendo byatumye 
    Mukandori akuramo inda. Ubwo nyirabukwe na we utari ufite uko 
    yimereye ni we wasigaye ahubwo agomba kwita ku mukazana we dore 
    ko nta kanunu k'abuzuku bari baburanye bari bafite. Iyo ataza kugira 
    abaturanyi ngo bamujyane ku ivuriro ryari hafi y'aho bari bahungiye 
    na we ntiyari kubaho.
    Ku ivuriro bitaye kuri Mukandori baramuvura arakira ndetse kubera ko 
    hari n'ikigo nderabuzima, ba bana b'inshuke na nyirakuru wabo babitaho 
    kugira ngo bashobore kurokora ubuzima bwabo. Umugore wa Muhirwa, 
    Mukandori yamaze ukwezi kose mu bitaro kuko yari yarazahaye mbere 
    yo koroherwa agasanga abandi aho bari barahungiye. Impunzi zari 
    zarashyizwe mu nkambi zitandukanye, maze imiryango y'abagiraneza 
    itangira kwita no guhuza imiryango yatatanye.
    Inkuru y'uko Mukandori yari ari mu bitaro ntabwo Muhirwa yayimenye. 
    Ahubwo yakomeje kurorongotana ashakisha hirya no hino aho 
    umugore we yahungiye. Nuko ku bw'amahirwe aza guhura n'abana 
    be bakuru bari baraburanye na nyina. Muhirwa yaribwiraga ati: "Ubu 
    umugore wange ibye byararangiye. Abana bange bato na mama na 
    bo ibyabo byararangiye." Muhirwa yumvaga yishinja kuba atarakoze 
    ibyo yagombaga gukora. Nuko akibwira ati: "Ubundi iyo ntaza gusiga 
    umugore wange wari hafi kubyara, ubu nta cyo aba yarabaye." Kubera 
    ibibazo yibazaga, Muhirwa yari amaze gutakaza ibiro byinshi. Yirirwaga 
    abaririza niba ntawuzi uko byagendekeye umugore we, abana be ndetse 
    na nyina, akabura uwamuha amakuru y'imvaho.
    Nyuma y'amezi abiri Muhirwa ashakisha hirya no hino yaje kugera ku kigo 
    nderabuzima cyari mu nkambi yitaruye iyo yabagamo, ashakisha abana 
    be bato. Nuko aza kumva umwana amuhamagara ngo: "Papa!" Yumva 
    arikanze, arakebaguza agira ngo hari undi uwo mwana ahamagara. 
    Arebye hafi ye abura umuntu. Ni bwo yabonye akana ke k'agakobwa 
    kiruka kamusanga. Nuko n'ubwuzu bwinshi aragaterura. Arakabaza ati:"
    Hano wahageze ute? Abandi se bari he"? Umwana ataramusubiza aba 

    abonye Mukandori ari kumwe na nyina basohoka mu kigo nderabuzima .

    bafite ibikapu byarimo ibiribwa bari bavuye gufata ku kigo nderabuzima. 
    Nuko barahoberana, barishima. Muhirwa ashimishwa no kongera 
    kubona umuryango we, bajya kumwereka icumbi barimo. Muhirwa 
    ntabwo yicaye ahubwo yaravuze ati: "Ubu ngiye kuzana abana bakuru 
    twabanaga tuze twegere iki kigo nderabuzima gifasha abanyantege nke."
    A. Inyunguramagambo
    Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe 
    mu mwandiko:
    good
    Umwitozo ku nyunguramagambo
    Soma, uhuze ijambo rivuye mu mwandiko n'igisobanuro 
    cyaryo ukoresheje akambi.
    good
    B. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Nimusubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu 
    magambo yanyu bwite. 
    1. Ni ba nde bavugwa muri uyu mwandiko?
     2. Kuki uyu mugabo uvugwa muri uyu mwandiko intambara 
    yateye ataba mu rugo rwe?
     3. Uyu muryango ugeze mu nzira byawugendekeye gute?
     4. Uyu mugore uvugwa muri uyu mwandiko yafashijwe na ba nde 
    mu bibazo yahuye na byo?

    C. Gusesengura umwandiko


     1. Vuga ingingo z'ingenzi ziri mu mwandiko umaze gusoma. 



     2. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?

    Umukoro
     Andika inkuru ivuga ku burenganzira bw'abanyantege nke uvuge 
    n'ukuntu ubona bwubahirizwa mu gace utuyemo.
    2.4. Uburenganzira bw’abafite ubumuga
    good




    Mu minsi ishize naganiriye na Muyoboke umugabo uhugukiwe n'ibijyanye 

    n'amategeko n'uburengazira bwa muntu. Nifuzaga kumenya ibijyanye 
    n'uburenganzira bw'abafite ubumuga kuko umwarimu wacu yari 
    yabiduhayemo umukoro. Yatangiye ansobanurira ubumuga icyo ari cyo, 
    umuntu ufite ubumuga uwo ari we n'uburenganzira afite. Yabinsobanuriye 
    atya:"Ufite ubumuga ni umuntu wese wavutse adafite ubushobozi 
    nk'ubw'abandi mu byerekeranye n'ubuzima cyangwa wabutakaje 
    biturutse ku ndwara, impanuka, intambara cyangwa izindi mpamvu 
    zishobora gutera ubumuga. Ubumuga rero butuma umuntu atakaza 
    bumwe mu bushobozi bw'ubuzima bwe bityo akaba adafite amahirwe 
    angana n'ay'abandi. Hari abafite ubumuga buhoraho nka bariya ubona 
    bagendera ku igare ry'abafite ubumuga, abamugaye ingingo, abatumva 
    neza, abafite ubumuga bwo kutabona n'ubwo mu mutwe. Hari kandi 
    n'abo umuntu yavuga ko bafite ubumuga bw'igihe gito nk'abafite 
    ibikomere cyangwa imvune."
    Ku byerekeranye n'uburenganzira, yarambwiye ati: "Ufite ubumuga wese 
    afite uburenganzira bungana n'ubw'abandi imbere y'amategeko. Umwana 
    ufite ubumuga ntahezwa mu ishuri yigana n'abatabufite. Agomba kubahwa 
    no guhabwa agaciro bikwiye ikiremwa muntu. Ba nyiri ibigo cyangwa 
    amashyirahamwe byita ku bafite ubumuga bagomba gukora ibishoboka 
    byose kugira ngo buzuze ibyangombwa bituma abafite ubumuga bagira 
    umutekano n'ubuzima bwiza. Bagomba kugira ibikoresho bihagije bituma 
    abamugaye bagira ubuzima bukwiye kandi bakagira n'uruhare mu 
    mu by'ubuzima bwo mu mutwe.


    Mu bijyanye n'umurimo, ntitugakorere ivangura iryo ari ryo ryose abafite 


    ubumuga ahubwo tubahe amahirwe yo kubona umurimo kuruta utabufite 

    niba banganya ubushobozi mu kazi cyangwa banganyije amanota mu 
    ipiganwa. Umuntu wese ukoreye ufite ubumuga icyaha k'ivangura 
    cyangwa ihohoterwa iryo ari ryo ryose, ahanishwa igihano gisumba 
    ibindi mu biteganywa n'amategeko ku birebana n'icyo cyaha.

    Erega abafite ubumuga na bo ni abantu nka twe twese, bafite 


    uburenganzira bwo kugera no gukoresha ahantu rusange 

    bitabavunnye. Ni yo mpamvu, mu nyubako zitanga serivisi zigenewe rubanda 
    hagomba guteganywa inzira zorohereza abamugaye ingingo kugera 
    aho bashaka serivisi hose, ubwiherero ndetse n'urukarabiro byihariye. 
    Na bo bakeneye kubaho bigenga cyanecyane ahantu rusange bitabaye 
    ngombwa ko bahora baherekejwe iteka n'ababitaho.Twibatererana na 
    bo ni abakiriya bacu, abafatanyabikorwa bacu, rimwe na rimwe usanga 
    bari ku rwego rumwe natwe, ari inshuti zacu, abavandimwe bacu, bashiki 
    bacu, abo dufitanye isano n'abandi.
    
    A. Inyunguramagambo
    Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe 
    mu mwandiko: 

    Umwitozo w'inyunguramagambo

     1. Tanga interuro yawe bwite imwimwe irimo aya 
    magambo akurikira bigaragaza ko wumvishije icyo 
    asobanura:
     a) Ipiganwa
     b) Ibiza
     c) Kunganirwa
     2. Mu rwego rwo guca imvugo zisesereza abafite 
    ubumuga amagambo amwe yakoreshwaga kera 
    yavuyeho asimbuzwa imvugo zitarimo gusesereza 
    no gutera ipfunwe. Mu matsinda nimwuzuze iyi 
    mbonerahamwe y'imvugo zajyaga zikoreshwa 
    n'izigomba gukoreshwa ubu:
    good

    B. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Nimusubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu 
    magambo yanyu bwite.
    1. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko ubumuga ni iki?
     2. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko ubumuga buturuka 
    hehe?

    3. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko uburenganzira 
    bw'abafite ubumuga ni ubuhe? 
     4. Ukurikije ibivugwa muri uyu mwandiko ni ibiki bibujijwe 
    gukorerwa abantu bafite ubumuga?
     5. Ni ibiki Leta ikorera abantu bafite ubumuga?
    C. Gusesengura umwandiko
     1. Vuga ingingo z'uburenganzira bw'abafite ubumuga zivugwa mu 
    mwandiko umaze gusoma. 
     2. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?
    D. Kungurana ibitekerezo
     Usibye uburenganzira bw'abafite ubumuga buvugwa mu mwandiko 
    wasomwe nta bundi burenganzira abafite ubumuga ubona bakwiye 
    guhabwa uhereye ku bo uzi mu gace utuyemo cyangwa abo mwigana?
    Umukoro
     Andika inkuru ivuga ku burenganzira bw'abafite ubumuga uvuge 
     n' ukuntu ubona bwubahirizwa mu gace mutuyemo.
    2.5. Indango z’inshinga
    Soma interuro zikurikira maze uvuge icyo inshinga 
    ziciyeho akarongo zivuga mu butumwa zitanga.
     1. Ndagenda uyu munsi.
     2. Singenda none.
     3. Uraza cyangwa ntabwo uza?
     4. Mwitonde mutagwa!
     5. Mwirinde gukora ibyaha mutazahanwa.
     6. Udakora ntakarye!
     7. Ntimukangize ibidukikije!
    Muri izi nshinga, ni izihe zihakana n'izemeza?
    Inshinga zemeza: ndagenda, uraza, mwitonde, mwirinde, gukora.
    Inshinga zihakana: singenda, ntabwo uza, mutagwa, mutazahanwa, 
    udakora ntakarye, ntimukangize.

    Kuva mu ndango yemeza tujya mu ndango ihakana, hari amagambo 

    twifashisha.
    Amagambo cyangwa uturemajambo twagiye dufasha mu guhakana ari 
    two, si-, ntabwo, ta-, nta-, na ntisi- : gakora muri ngenga ya mbere ubumwe honyine, mu ndango ihakana
    ta- : gakoreshwa muri ngenga zose, ariko muri ngenga ya mbere 
    gakoreshwa gahinduka "nta" iyo gakoreshejwe mu buryo bumwe na 
    bumwe bw'itondaguranshinga. Urugero: Nintatsinda nzababara.
    nti- : Iyo gahuye na ngenga irangwa n'inyajwi "i" iburizwamo kagafata 
    iyo nyajwi. Ni yo mpamvu gahinduka ntu- muri ngenga ya kabiri ubumwe 
    cyangwa nta- muri ngenga ya gatatu ubumwe.
    Gakoreshwa :
    a) Muri ngenga ya kabiri y'ubumwe: ntugende, ntuzagende.
    b) Muri ngenga ya gatatu y'ubumwe: ntazagende, ntagende.
    c) Muri ngega ya mbere y'ubwinshi: ntitugende, ntituzagende.
    d) Muri ngenga ya kabiri y'ubwinshi: ntimuzagende, ntimugende.
    e) Muri ngenga ya gatatu y'ubwinshi: ntibagende, ntibazagende.
    Umwitozo:
    Tondagura inshinga ziri mu dukubo mu ndago ihakana no mu 
    gihe cyasabwe aho biri:
    a) Umuco wo kuzigama (wakwiriye: shyira mu ndagihe, mu ndango 
    ihakana) mu Banyarwanda.
    b) Hari ibiti biterwa mu myaka (konona; indagihe y'ubusanzwe; indango 
    ihakana).
    c) Jenoside (kongera kubaho ukundi: Inzagihe, mu ndango ihakana).
    d) (Kwironda: Inzagihe mu ntegeko, ngenga ya kabiri y'ubwinshi, 
    indango ihakana), mukurikije ikintu icyo ari cyo cyose, ahubwo 
    muzage mugirana ubumwe n'ubufatanye na buri wese.
    e) (Kongera: Inzagihe, ngenga ya mbere ubumwe, indango ihakana) 
    kunywa itabi.
    2.6. Amagambo akatwa
    Ikata ry'inyajwi zisoza
    Soma izi interuro maze utahure amagambo afite 
    inyajwi zakaswe kubera ko ayo magambo yahuriye 
    n'andi mu nteruro.
    1. Amashyamba n'amazi biri mu bidukikije bifite akamaro kanini ku 
    buzima bwacu? 
    2. Abantu bose bafite icyo bakora nk'abahinzi, aborozi, abanyamyuga 
    ndetse n'abakorera umushahara, bagomba kwitabira kuzigama.
    3. Amaso ye ni nk'ayawe mureba kimwe.
    Ibinyazina ngenera n'byungo "na" na "nka" Inyajwi zisoza 
    ikinyazina ngenera n'ibyungo "na" na "nka" zirakatwa iyo zikurikiwe 
    n'ijambo ritangiwe n'inyajwi.
    Inyajwi zisoza zidakatwa
    Soma izi interuro maze utahure amagambo afite inyajwi 
    zitakaswe kandi ayo magambo yahuriye n'andi mu 
    nteruro. 
    1. Mu ishyamba rya Nyungwe habamo ibintu byinshi bishimisha 
    ababisura.
    2. Ibiremwa biri ku isi byose biruzuzanya.
    3. Uzage uzigama amafaranga kurusha uko uyasohora bizagufasha. 
    4. Kwiga ni uguhora wihugura, si uguhabwa impamyabushobozi ngo 
    urekere aho.
    5. Turwanye ingengabitekerezo ya jenoside aho turi hose. 
    6. Iyo duharaniye ubwuzuzanye n'uburinganire tuba twubahiriza ihame 

    ko abantu bose bavukana uburenganzira bungana. 

    2.6. Amagambo akatwa

    Ikata ry'inyajwi zisoza
    Soma izi interuro maze utahure amagambo afite 
    inyajwi zakaswe kubera ko ayo magambo yahuriye 
    n'andi mu nteruro.
    1. Amashyamba n'amazi biri mu bidukikije bifite akamaro kanini ku 
    buzima bwacu? 
    2. Abantu bose bafite icyo bakora nk'abahinzi, aborozi, abanyamyuga 
    ndetse n'abakorera umushahara, bagomba kwitabira kuzigama.
    3. Amaso ye ni nk'ayawe mureba kimwe.
    Ibinyazina ngenera n'byungo "na" na "nka" Inyajwi zisoza 
    ikinyazina ngenera n'ibyungo "na" na "nka" zirakatwa iyo zikurikiwe 
    n'ijambo ritangiwe n'inyajwi.
    Inyajwi zisoza zidakatwa
    Soma izi interuro maze utahure amagambo afite inyajwi 
    zitakaswe kandi ayo magambo yahuriye n'andi mu 
    nteruro. 
    1. Mu ishyamba rya Nyungwe habamo ibintu byinshi bishimisha 
    ababisura.
    2. Ibiremwa biri ku isi byose biruzuzanya.
    3. Uzage uzigama amafaranga kurusha uko uyasohora bizagufasha. 
    4. Kwiga ni uguhora wihugura, si uguhabwa impamyabushobozi ngo 
    urekere aho.
    5. Turwanye ingengabitekerezo ya jenoside aho turi hose. 
    6. Iyo duharaniye ubwuzuzanye n'uburinganire tuba twubahiriza ihame 

    ko abantu bose bavukana uburenganzira bungana. 

    Mfashe ko:
    1. Inyajwi zisoza amagambo ntizikatwa.
    2. Urugero: Jya uhora uharanira kujijuka! Inyajwi "i" isoza akabimbura 
    "nyiri", n'inshinga mburabuzi "ni" na "si" ntizikatwa. Naho "nyira"
    ivuga "nyina wa" ikoreshwa mu mazina, ifatana n'ijambo ibanjirije.
    Ingero:
    - Nyiri aya makaye ari he ko yayanyagije?
    - Nyirabukwe yamutuye.
    - Gusoma neza si ugusoma wiruka mu nyuguti, gusoma neza ni 
    ukwitonda ukavuga amagambo uko yanditse.
    1. Inyajwi zisoza indangahantu "ku" na "mu" ntizikatwa kandi zandikwa 
    iteka zitandukanye n'ijambo rikurikira. 
    Urugero: Duharanire gukwiza amahoro mu isi yose duhereye ku 
    ishuri twigaho.
    Umwitozo: Kosora amakosa y'imyandikire ari muri izi 
    nteruro.
    1. Nuva kw'ishuri uge kuhira za ngemwe zibiti twateye ejo bundi.
    2. Gukund'umurimo bizatuma duter'imbere, tuve mu ubukene 
    bwa karande.
    3. Gusoma ibitabo byinshi bifasha kwiyungura ubumenyi nubwenge 
    nubushobozi mu byo dukora.
    2.7. Amarangamutima
    Soma amagambo aciyeho akarongo muri izi nteruro 
    maze utekereze ku miterere n'umumaro wayo, utahure 
    uko yakwitwa.
    1. Yooo! Mbese burya ni uko bagenze!
    2. Ye baba wee! Ubwo ko bajya kumwiba ayo mafaranga yoseyose 
    kuki atari yarayazigwamye muri banki?
    3. Ahaaa! Aho wenda waba watemye ibiti bya Leta!

    4. Ayayaya! Mbega ibintu byiza! Aya manota yose ni ayawe!

    Amagambo aciyeho akarongo muri izi nteruro agaragaza ibiri ku mutima 
    w'uvuga. Aha mbere biragaragara ko ababajwe n'ibyabaye. Mu nteruro 
    ya kabiri uvuga aratangara ariko agaragaza kwifatanya n'uwagize 
    ibyago byo kwibwa. Mu nteruro ya gatatu, uvuga arihanangiriza uwo 
    bavugana, amwumvisha ko atangajwe n'ibyo yumvise.
    Aya magambo kimwe n'andi ateye nk'aya aranga ibiri ku mutima 
    w'uvuga. Ni ukuvuga ibyiyumvo afite. Mu byiyumvo habamo: akababaro, 
    gutangara, kwifatanya n'uwagize ibyago, ibyishimo, ...

    Inshoza y'amarangamutima:

    Amarangamutima ni amagambo adahinduka, agaragaza ibyiyumvo 
    by'uvuga.
    2.8. Inyigana

    Soma witonze aka gace k'umwandiko maze utekereze ku 
    miterere n'umumaro by'amagambo aciyeho akarongo:

    Huun. ! Huun! Ihene itangira kubyogabyoga. Dore ishyano! Ibya hano 
    biguruka nta mababa! Itangira gutekereza impyisi. Huun! Huun! Iyo ni 
    gica cy'urukinga n'urutamu ku mugongo! Mutamu ireba hirya no hino, 
    ibura uburyama n'ubuhagarara, ubwoba burayisaga isigara ihinda 
    umushyitsi. Huun! Iratitirije amaso atera ibishashi, iteye iyo shashi 
    y'inshirasoni. Nyirashyano itekereza ibyo guhunga isanga bitagishobotse 
    iti: "Ahasigaye ni ukurwana." Ngo "tiku! Tiku!" Rwasakiranye: ngiryo 
    ihembe ngiryo iryinyo birakururana rubura gica. Isake irinda iyibikiraho, 
    umuseke ureya. Mu rukerera, Mutamu iti: "Nuko nabeshyaga n'ubundi 
    nta hene irwanya impyisi, iki cyago cyanyishe."
    Huun. ! Huun!: Aya magambo arigana impyisi ihuma.

    Tiku! Tiku! : Aya magambo arigana urusaku ruturuka ku bintu 

    bisekuranye. Atwumvisha uburyo Mutamu yabanje kwirwanaho 

    igatikura impyisi ikoresheje umutwe n'amahembe.

    Inshoza y'inyigana
    Inyigana ni amagambo yigana urusaku rw'ibintu, urw'inyoni cyangwa 
    inyamaswa.
    Umwitozo: Tahura amarangamutima cyangwa inyigana 
    ziri muri izi nteruro.

    Mee! Mee! Uwo ni nyiribyago Sehene wize guhebeba ngo none 
    yamwumva igataha.
    Mu kanya gato, Mutamu itangira gutaka iti:"Ayii we! Ahuu! Cya cyago 
    kiranyishe!"
    Ihene iti:"Meee!" Inka iti: "Maaaa!" Intama iti:"Baaa!" Nti:"Byira mbyiruke 
    mwana w' i Rwanda!"

    Mu gitondo inyoni zose ziba ziririmba. Inuma igira iti:"Gugu, Gugugu, 

    Gugu!" Inyombya iti:"swiririri". Akayaga kaba gahuhera ngo 
    "shiiii!" Niwumva rero inyoni ziririmba, ntugatangire kwiganyiriza 
    ngo'orororo!" Ahubwo jya uhita wiyorosora ibiringiti vuba 

    ngo"shiku! "

    2.9. Inkuru ishushanyije: Dukine kuko ari byiza, 

    ariko ntibitwibagize inshingano zacu

    good

    good

    good

    good

    good

    good

    A. Inyunguramagambo

     1. Shaka ibisobanuro by'aya magambo: 

    good

    C. Gusesengura inkuru ishushanyije no gutahura 
    ibiyiranga

     a) Mu matsinda nimwekane ingingo z'ingenzi zigize iyi nkuru.
     b) Mu matsinda nimugerageze gutahura ibiranga inkuru 
    ishushanyije muhereye ku buryo yanditse musubiza ibibazo 
    bikurikira:
     i) Mukireba kuri iyi nkuru mutaranayisoma mubona igizwe n'iki?
     ii) Amagambo y'abakinnyi yanditse he? Agaragazwa n'iki ko 
    ari ay'umukinnyi runaka?
     iii) Ibice bigize inkuru bikurikirana gute? Iyo uyisoma uhera he 
    uga na he?
     iv) Muhereye ku bisubizo mwabonye mwavuga ko inkuru 
    ishushanyije irangwa n'iki?
    Ibiranga inkuru ishushanyije
    Inkuru ishushanyije igizwe n'ibice bibiri by'ingenzi: ibishushanyo 
    n'amagambo.Yandikwa mu tuzu tugize imbonerahamwe akenshi 
    iba ifite inkingi ebyiri cyangwa zirenga. Amagambo avugwa mu 
    nkuru aba ari mu tuziga cyangwa utuzu dufite akambi bita "ingobe"
    kaganisha ku uvuga, cyangwa utubumbe tugaragaza ko umuntu arimo 
    gutekereza. Hari n'amagambo asobanura uko abantu bitwaye mu 
    nkuru. Ayo magambo ashyirwa mu kanya gasigara hejuru y'akazu 
    gashushanyijemo nta kambi cyangwa utubumbe tuganisha ku uvuga 
    kayajyaho. Inkuru ishushanyije isomwa uva ibumoso ugana iburyo 

    no kuva hejuru ugana hasi nk'uko wasoma inkuru yanditse bisanzwe.

    D. Gukina bigana

    Mukine inkuru ishushanyije mwigana abakinnyi uko 
    bayikinnye, buhorobuhoro muyifate mu mutwe ku buryo 
    muyikina mudasoma.


    E. Guhanga inkuru ishushanyije.
     Nimutekereze ibyakorwa mu guhanga inkuru ishushanyije maze 
    mubitondeke muhereye ku cyo mwaheraho kugeza ku cyo 
    mwarangirizaho musubiza ikibazo gikurikira: "Ugiye guhanga inkuru 

    ishushanyije wakora iki?"

    Mfashe ko:

    Inkuru ishushanyije ari inkuru igizwe n'ibishushanyo ndetse n'amagambo 

    yanditse mu tuzu.

    Nshoboye:

    – Gusoma no gusesengura inkuru ishushanyije.
    – Gukoresha amagambo mashya nandika inkuru.
    Isuzuma risoza umutwe wa kabiri
    Igisobanuro cy'uburenganzira bwa muntu
    Umwarimu yaduhaye umukoro wo kuzagaruka ku ishuri 
    dushobora gutanga ibisobanuro ku bijyanye n'uburenganzira 
    bwa muntu, cyanecyane ubw'abana, ubw'abanyantege nke ndetse 
    n'uburenganzira ku mutungo.
    Natekereje ku ijambo " uburenganzira " numva ntarisobanukiwe neza 
    kuko bwari na bwo bwa mbere ndyumva. Si nge warose ngera mu rugo. 
    Nuko nsaba ababyeyi bange uruhushya rwo kujya kwa Muyoboke, 
    umunyamategeko duturanye ngo amfashe gusobanukirwa n'umukoro 
    umwarimu yaduhaye. 
    Nuko ngeze kwa Muyoboke arambaza ati:"Kanyamatsiko se kandi 
    nakumarira iki ?" Ako ni akazina yampimbye kuko nkunze kumubaza 
    utuntu twinshi. Ni ko kumubwira nti:"Nagira ngo munsobanurire 
    ibijyanye n'uburenganzira bw'abana. Ariko munsobanurire mbere na 

    mbere iryo jambo"uburenganzira" mbanze ndyumve neza."

    Muyoboke ni ko kumbwira ati:"Mu Rwanda ndetse no ku isi yose, buri muntu 
    uwo ari we wese n'ubwo yaba ari umwana muto afite uburenganzira bwinshi. 
    Uburenganzira umuntu arabuvukana. Ni nk'izina ryawe, indeshyo yawe, 
    ururimi uvuga cyangwa ibyo wizera. Ni bimwe mubikugize. Uburenganzira 
    ntibugurishwa. Abantu mu bihugu byose biyemeje kubwubahiriza, kuko 
    ari bwo butuma bubahana. Ubwo burenganzira buboneka mu cyo twita 
    amategeko, haba mu Itegeko Nshinga cyangwa andi mategeko. Aya 
    mategeko afata ibikureba byose nk'ibintu bifite agaciro karemereye kuruta 
    ibindi byose. Kandi ibyo bikureba biba bigomba kurengerwa hakurikijwe ayo 
    mategeko. Ni yo mpamvu igihe hagize ubangamira uburenganzira bwawe, 
    Leta igomba kukurengera. Bityo ukaba ugomba kumenya uburenganzira 
    bwawe kugira ngo igihe bibaye ngombwa ubuharanire.

    Muri make, uburenganzira ni ibyo amategeko akwemerera. Kandi ibyo 
    amategeko akwemerera ntawemerewe kubikuvutsa kuko bigenze 
    bityo yaba aguhohoteye. Dukunze kugira inama abantu ngo bage 
    bamenya amategeko kugira ngo bamenye ibyo bemerewe n'ibyo 
    batemerewe.

    Amategeko y'u Rwanda, Itegeko Nshinga ndetse n'andi mategeko, 
    arengera uburenganzira bwa buri wese. Hari kandi n'amategeko 
    mpuzamahanga arengera abantu banyuranye. Ayo mategeko n'Igihugu 
    cyacu kirayemera kandi cyayashyizeho umukono, kinayinjiza mu 
    Itegeko Nshinga. Igihe ibihugu byinshi bifite amategeko, bikubahiriza 
    uburenganzira harimo n'ubw'abana, bivuga ko uburenganzira bw'abana 
    ari ingenzi. Nk'ubu, buri wese afite uburenganzira bwo kubaho 
    no kwiyubaha, kugira umutungo, kuvurwa, kwiga no kuba twese 
    tureshya imbere y'Ubutabera . Amategeko y'u Rwanda arengera 
    ubwo burenganzira atitaye ku myaka y'umuntu. Rero igihe uwo ariwe 
    wese akoze ikosa ryo kukuvutsa uburenganzira bwawe aba yishe ayo 
    mategeko yose. Kandi uwishe amategeko arabihanirwa. Igihe uzi icyo 
    amategeko avuga ku burenganzira bwawe ukaba waharanira ubwo 
    burenganzira biba byatunganye, kuko icyo gihe no gufata ibyemezo 

    birakorohera".

    I. Inyunguramagambo
     1. Koresha aya magambo mu nteruro zumvikana kandi 
    ziboneye: Uburenganzira, kurengerwa, aguhohoteye, 
    ibyemezo, umunyamategeko
     2. Andika amagambo ari mu mwandiko asobanura 
    kimwe n'aya akurikira: gusinya, gukurikizwa, umuntu wize 
    cyangwa umuntu ukora ibijyanye n'amategeko, umuntu ufite 
    inyota yo kumenya ibintu.
    II. Ibibazo byo kumva umwandiko
     1. Nk'uko bivugwa mu mwandiko, uburenganzira ni iki?
     2. Ni ubuhe bumwe mu burenganzira buri muntu wese yemerewe, 
    buvugwa muri uyu mwandiko?
     3. Ni ayahe mategeko avugwa mu mwandiko? 
     4. Iyo umuntu atubahirije uburenganzira bwawe, aba akoze iki?
     5. Ni irihe somo uvanye muri uyu mwandiko?
    III. Ikibonezamvugo
    1. Shyira izi nshinga mu ndango ihakana.
     a. Ndaza
     b. Ndaje 
     c. Nuza ndishima
     d. Nimukora muzatera imbere.
     2. Shyira mu ndango yemeza.
     a. Ntituzahahurira
     b. Nudatsinda sinzaguhemba.
     c. Ntimugahorane impungege z'uko muzamera ejo.
     3. Andika uko bikwiye interuro zikurikira
     a. Amazi numwuka duhumeka ni ibintu dukenera kurusha 
    nibyo turya.
     b. Muge mukundana nkabavandimwe.
     c. Abana bose, baba abafite ubumuga nabatabufite, ntibagomba 

    kuvutswa uburenganzira bwo kwiga.

    IV. Guhanga bandika.
     Andika inkuru wabwira abantu mubana ku bijyanye 
    n'uburenganzira bw'umwana mwize n'ibyagushimishije. 
    Uratangira gutya:
     Muri iyi minsi twize ibijyanye n'uburenganzira bw'abantu 
    batandukanye: ubw'abana, ubw'abamugaye n'ubw'abanyantege nke. 
    Twagiye dusoma imyandiko itandukanye, tukanayisesengura, ndetse 
    hari n'uwo twakinnye.

     Mu burengazira bw'abana twize ko......
     Ku bijyanye n'uburenganzira bw'abamugaye twize ko....
     Ku bijyanye n'uburenzira bw'abanyantege nke twize ko, ...

     Mu kwanzura navuga ko ...

    

  • 3 Gufata neza ibidukikije

    3.1. Ibidukikije

    good

    Ibidukikije muri rusange bigizwe n'ubutaka, ibiburiho n'ibiburimo, 
    amazi n'ibiyarimo, umwuka n'ikirere, ibinyabuzima biri ku isi n'ibikorwa 
    by'umuntu. Umuntu akaba ari we uri hagati ya byose.

    U Rwanda ni igihugu k'imisozi miremire. Kubera ubwinshi bwayo rwitwa 
    "Igihugu k 'imisozi igihumbi." Iyo misozi igiye ibisikana n'ibisiza, ibibaya 
    bitembamo amasoko, imigezi mito n'imigezi minini. Hamwe na hamwe 
    hashashe ibidendezi by'amazi byitwa ibiyaga. Imisozi y'i Rwanda yisakaye 
    amashyamba atuma isa neza kandi akayirinda isuri. Muri ayo mashyamba 
    hari ayatewe mu bikorwa by'umuganda, aterwa n'abaturage ku giti 

    cyabo n'aya kimeza nka Nyungwe, Gishwati, Mukura, Cyamudongo,

    urugano rwo mu Birunga, ishyamba riboneka muri Parike y'Akagera 
    n'ishyamba rya Busaga. Ibyiza by'amashyamba ntawutabizi kuko 
    tuyakesha umwuka mwiza duhumeka, ku buryo bayita ibihaha by'iyi si 
    dutuyeho. Ni yo atuma habaho imvura ituma tweza imyaka, tukabona 
    ibidutunga, akarwanya isuri ndetse agafata ubutaka. Ni na yo kandi 
    ntaho y'inyoni n'inyamaswa.

    Kubera izo mpamvu tuba tugomba kuyafata neza, tuyaharurira tuvanamo 
    ibyatsi bibi, tuyakonorera kandi tutayaragiramo inka ziyavunagura; na 
    none kandi tubuza abana kurira ibiti babigonda cyangwa babyicundaho. 
    Kugira ngo tubone ibyo turya, hagomba inkwi zo kubiteka, kandi 
    ziva mu biti byatemwe. Gutema ibiti umuntu ntiyabireka burundu 
    ariko kandi ibitemwe byibura byajya bisimbuzwa ibindi. Umuririmbyi 
    w'Umunyarwanda ni we wigeze kuvuga ngo:"Nutema kimwe uge utera 
    bibiri!" Kandi ni inama nziza. Mu rwego rw'imiturire, abantu na bo 
    bakwirinda gusatira amashyamba bayatema ngo babone aho batura.

    Ikindi twakwigiraho ni ibara ry'amazi atemba mu migezi iboneka mu 
    gihugu cyacu. Amazi y'iyo migezi asa n'igitaka; bisobanura ko imisozi yacu 
    igenda ikukumuka, itaka ritembera mu migezi na yo ikaritunda irijyana 
    imahanga tugahomba nk'uko umubyinnyi w' Umunyarwanda yigeze 
    kubivuga. Mu migezi yo mu Rwanda hari itemba igana iburasirazuba 
    ikisuka mu ruzi rw'Akagera. Iyo ni igizwe na Mwogo, Rukarara, 
    Mbirurume, Satinsyi, Mukungwa, Base, Bakokwe, Nyabugogo, Akanyaru, 
    Karangaza, Kagitumba n'iyindi. Naho itemba igana iburengerazuba 
    ni Sebeya, Koko, Karunduru, Rusizi n'iyindi. Iyo migezi ibonekamo 
    ibinyabuzima bitandukanye. Habamo amafi, imvubu, ingona, ingaru, 
    inyogaruzi n'izindi.

    U Rwanda kandi rufite ibirunga birimo Kalisimbi, Muhabura, Bushokoro 
    bamwe bita Bisoke, Sabyinyo, Gahinga. Imisozi yo hagati mu gihugu yitwa 
    ibitwa. Ni imisozi itari miremire cyane ariko ikagira umwihariko wo 
    kuba ishashe hejuru mu mpinga harambuye. Dufite kandi Ibisiza n'ibibaya 
    bifite ubutumburuke bugufi ibyinshi bikaba byiganje mu burasirazuba 
    bw'u Rwanda ariko ntitwakwibagirwa ikibaya cya Bugarama kiboneka 

    mu burengerazuba.

    Mu biyaga byo mu Rwanda twavuga nka Kivu, Burera, Ruhondo, 
    Muhazi, Mugesera, Cyohoha, Rweru, Sake, Cyambwe, Nasho, Ihema, 
    Rwanyakizinga, n'ibindi bito. Inyamaswa ziboneka mu migezi akenshi 
    ziboneka no mu biyaga.

    Abana na bo bafite inyungu z'uko ibidukikije birindwa kandi bigacungwa 
    neza kubera ko imibereho myiza yabo ari byo ishingiyeho. Abana 
    bagomba kubungabunga ibidukikije kuko ari byo bituma ubuzima 
    bw'umuntu buba bwiza. Bakwiye kuzirikana ko buri kintu mu bidukikije 
    gifite akamaro kihariye; bakihatira kugira ubumenyi ku bidukikije bityo 
    bagasobanurira bagenzi babo, ababyeyi babo ndetse n'abaturanyi 
    ibyiza dukesha ibidukikije n'inyungu dufite mu kubifata neza. Kugira 
    ngo bongere ubumenyi bwabo ku bidukikije, abana bashobora gusoma 
    ibitabo, ibinyamakuru, kubaza ababyeyi n'abarimu babo, abashakashatsi, 

    abayobozi, kumva radiyo, kureba ibiganiro bya tereviziyo n'ibindi.
    Aya makuru yatuma abana bagena ibikorwa bakora mu rwego rwo 
    gufata neza ibidukukije. Ibyo bikorwa byaba nko gukora ubusitani, 
    gutera indabyo, gutera ibiti, gutoragura imyanda inyanyagiye aho 
    bakinira, gusiba utwobo turekamo amazi y'imvura, gukubura, korora 
    amatungo magufi nk'inkoko, ihene, intama, ingurube, imbata, imbeba za 
    kizungu, inkwavu n'andi. Bashobora na none kurema amatsinda agamije 
    kurengera ibidukikije, guhimba indirimbo n'imivugo ijyanye no kurengera 
    ibidukikije, gukinira ku bibuga bateyeho ibyatsi n'ibindi.

    Abana mu rwego rwo kurengera ibidukikije, bakwirinda ibi bikurikira: 
    guta imyanda aho babonye hose, gutoba amazi, kwihagarika no kwituma 
    ku gasozi, kwangiza ibimera, gutwika ibyatsi n'amashashi, kujugunya 
    imyanda mu migezi, mu masoko no mu biyaga kuko byanduza amazi 
    kandi kunywa amazi mabi bikaba bitera indwara nyinshi. Bakwiye no 
    kwirinda kwica inyamaswa, kwirinda kwiyanduza bicara ahantu hadafite 
    isuku, kwisiga imyanda n'ibindi.

    None se ibi byose ko ubyumvise, wowe nk'umunyeshuri wo mu mwaka 

    wa gatanu wiyemeje gukora iki ngo urengere ibidukikije?

    A. Inyunguramagambo
    Shaka ibisobanuro by'aya magambo yakoreshejwe mu 
    mwandiko.
     
     1. Imisozi yisakaye amashyamba
     2. Intaho
     3. Gusatira
     4. Ibihaha by'isi

    Imyitozo ku nyunguramagambo

    1. Koresha amagambo akurikira mu nteruro zawe bwite 
    zigaragaza ko wumva icyo asobanura:
    a. Gusatira b. Intaho c. Ibihaha
    2. Uzurisha amagambo ukuye mu mwandiko interuro zikurikira
    a. Pariki ya ................. iherereye mu burengerazuba bw'u Rwanda.
    b. Muri pariki y ................. habayo ingagi zinjiza amadovize.
    c. Isunzu rya ................. rigabanya amazi y'uruzi rwa ................. n'uruzi 
    rwa .................
    d. Abana na bo barasabwa kutanduza amazi y'.................n'ay'.................
    3. Tanga impuzanyito z' amagambo yakoreshejwe mu 
    mwandiko
     a. Ibihingwa b. Akuze cyane c. Ibibondo 
    4. Tanga imbusane z'amagambo akurikira yakoreshejwe mu 
    mwandiko
     a.Migufi b. Minini c. Byiza
    B. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko
     1. Uyu mwandiko uribanda ku ki?

     2. Kuki u Rwanda rwitwa Igihugu k'imisozi igihumbi?

    3. Andika nibura inyamaswa eshatu ziba mu mazi zivugwa mu 
    mwandiko.

     4. Kuki abana na bo bagomba kubungabunga ibidukikije?
     5. Andika nibura ibintu bibiri abana basabwa mu kurengera 
    ibidukikije.
     6. Ni hehe abana bakura amakuru yo kurengera ibidukikije?
    C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
     1. Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa muri uyu mwandiko?
     2. Erekana ingingo z'ingenzi zivugwa muri uyu mwandiko?
    D. Umwitozo w'ubumenyingiro
     Andika ingaruka ziterwa no gutema ibiti bigashira ku musozi.
    3.2. Ingiro nkora n’ingiro ntega

    Nimusome interuro zikurikira maze muzishyire mu 
    matsinda mukurikije ko ari ruhamwa ikora igikorwa 
    cyangwa ko ikorerwaho igikorwa.

     1. Abantu bose barinde ibidukikije kwangirika! 
     2. Ibidukikije birindwe n'abantu bose kwangirika!
     3. Ibiti biduha akuka keza.
     4. Duhabwa akuka keza n'ibiti.
     5. Ababyeyi bakwiye gutoza abana kwita ku bidukikije bakiri 
    bato. 
     6. Abana bakwiye gotozwa n'ababyeyi babo kwita ku bidukikije 
    bakiri bato.
    Iyo bavuze ingiro y'inshinga baba bashaka kuvuga uburyo inshinga 
    ihindura imiterere bitewe n'uko ruhamwa yitwaye mu gikorwa kivugwa 
    n'inshinga. 
    1. Bavuga ko inshinga iri mu ngiro nkora iyo ruhamwa ari yo ikora 
    igikorwa kivugwa n'inshinga.
    2. Bavuga ko inshinga iri mu ngiro ntega iyo ruhamwa ari yo 

    ikorerwaho igikorwa kivugwa mu nshinga.

    Imyitozo 

    A. Hindura interuro zikurikira mu ngiro nkora cyangwa ntega
     1. Abana bigishwa n'ababyeyi.
     2. Abantu bagurisha ibiti bakabona amafaranga.
     3. Imbwa yapfuye irahambwa, ntijugunywa mu mazi.
     4. Kuki abana b'abahungu n'ab'abakobwa batera ibiti?
    B. Uzurisha ijambo utoranyije mu dukubo
     1. Gutema amashyamba ................. isuri (bitera, biterwa).
     2. N'ibidukikije ................. na jenoside (byashenywe, byashenye).
     3. Koga amazi mabi ................. indwara ya tirikomonasi (bitera, 
    biterwa).
     4. Abatagira ingingo zose z'umubiri................. na bo bakiga 
    (barafasha, barafashwa).

    Isuzuma risoza umutwe wa gatatu

    Imiterere y'ikirere yagiye ihinduka uko ibihe bigenda biha ibindi. Kuri 
    ubu, isi imaze hafi imyaka miriyari eshanu iriho. Muri icyo gihe cyose 
    yabayeho, ibintu byagiye bihinduka, ibihe bigahinduka, n'imiterere 
    y'ikirere ikagenda ihindagurika.
    Turebye uko isi yacu iteye, izengurutswe n'ikirere kigizwe n'imyuka 
    itandukanye. Iyo myuka itabayeho, nta kinyabuzima cyaba k'isi. 
    Ikirere gikikije isi yacu rero twakigereranya n'inyanja zuzuye imyuka. 
    Iyo myuka igenda isunikana, hazamo imiyaga, ikibirindura, igatembera. 
    Ni yo mpamvu burya iyo imvura igiye kugwa, habanza kubaho imiyaga. 
    Ni imyuka yo mu kirere iba isunikana. Ibyo ni byo bituma ikirere 
    kidukikije kigenda gihinduka, rimwe hagakonja, ubundi hagashyuha, 
    ikindi gihe imvura ikagwa. 

    Uko iyo myuka itembera rero ni ko ihindura ikirere cy'ahantu aha
    n'aha. Hamwe imvura iba iri kugwa, ahandi izuba rikava. Iyo myuka 
    ni yo itanga ibihe by'ubuhinzi kuko ituma igihe kimwe kiba ik'imvura 

    ikindi kikaba ik'izuba.

    Muri icyo kirere ni ho dusanga umwuka duhumeka witwa okisijene, 
    ndetse n'umwuka wa karuboni ibimera bikenera kugira ngo bishobore 
    gukura. 

    Abantu n'ibimera rero ni magirirane. Impamvu ni uko umwuka 
    dusohora ari wo bikenera, na ho byo uwo bisohora tukaba ari wo 
    twe tuba dukeneye kugira ngo duhumeke. 

    Mu by'ukuri, imiterere y'ikirere k'isi yacu dutuyemo, igirwamo uruhare 
    rukomeye n'izuba. Ni ryo ryohereza urumuri n'ubushyuhe ku isi. Iyo 
    myuka isanzwe iri mu kirere, ifite akamaro kuko ituma ku isi habaho 
    ubushyuhe bugereranyije n'ubukonje butarenze urugero. Iyo myuka 
    rero, iboneza imirasire y'izuba ikatugeraho itabangamiye ubuzima 
    bwacu. Ni na yo igarura ubushyuhe ku isi igatuma hataba ubukonje 
    bukabije. 

    Muri iki gihe tugezemo, muri iyo myuka hivangamo ituruka mu myotsi 
    y'ibyo ducana: amashyamba yahiye, imyuka ituruka mu nganda, imyotsi 
    y'amamodoka n'amapikipiki. Iyo myuka mu by'ukuri itari myiza igenda 
    ibangamira imiterere y'ikirere kandi igenda yiyongera uko bwije n'uko 
    bukeye.
    Uko abantu bagiye biyongera ku isi bakanahakorera ibikorwa byinshi 
    bitandukanye, ni ko ikirere gikikije isi kigenda kinjiramo imyuka myinshi 
    idakenewe. Iyo myuka abantu bohereza mu kirere, ni yo ituma kigenda 
    gihindagurika. 

    Ibyo bigira ingaruka mbi ku mihindagurikire y'ikirere, rimwe imvura 
    ikabura ntigwire igihe, ubundi yagwa ikaza ari nyinshi igatera imyuzure. 
    Haba ubwo igwa igihe gito ikagenda imyaka itarera, ubundi ikagwa 
    igihe kirekire imyaka yeze ikayiboza. Izuba na ryo iyo ricanye riza 
    rikaze cyane, rigatera abantu bamwe kurwara, amazi agakama aho 

    yari ari, ubwatsi bw'amatungo bukabura. 
    Ibyo byose kera ntibyahozeho. Imvura yagwiraga igihe cyayo, abantu 
    bakamenya igihe bagomba guhingira n'igihe bazasarurira.

    Ibyo rero bikwiye gutuma twibaza tuti:"Ese nibikomeza gutya, mu 
    gihe kiri imbere bizaba bimeze bite? " Nidukomeza se kohereza 
    mu kirere imyuka icyangiza, abadukomokaho ejo ubuzima bwabo 
    ntibuzahahungabanira ? Nibikomeza se, ntihazagera igihe ikirere 
    kigahinduka burundu, izuba ryava rigatwika ikinyabuzima cyose kiri 
    ku isi cyangwa imvura ikagwa, ahantu henshi hakuzura amazi.
    Aha rero birasaba ko abantu bose babimenya, maze buri wese agafata 
    ingamba ku bimureba, kugira ngo ubuzima bukomeze busagambe ku isi.

    I. Inyunguramagambo
    1. Tanga ibisobanuro by'aya magambo ukurikije uko 
    yakoreshejwe mu mwandiko.
    a. Uko ibihe bigenda biha ibindi b. Okisijene
    c. Karuboni d. Turi magirirane
    2. Koresha amagambo akurikira mu nteruro ziboneye 
    wihimbiye. 

    a. Uko ibihe bigenda biha ibindi b. Okisijene
    c. Karuboni d. Turi magirirane
    II. Ibibazo ku mwandiko.
    Subiza ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu magambo yawe 
    bwite, utandukuye interuro ziri mu mwandiko uko zakabaye.

    a. Ni gute abantu n'ibimera ari magirirane ?
    b. Kuki iyo imvura igiye kugwa habanza kubaho imiyaga ?
    c. Izuba ridufitiye akahe kamaro?
    d. Ni ibihe bintu bivugwa mu mwandiko bituma mu kirere hajyamo 
    imyuka ihumanye?
    e. Hari ibindi wowe uzi bitavuzwe mu mwandiko?
    f. Tanga urugero rw'uruganda rwo mu Rwanda rwaba rwangiza 
    ikirere. 
    g. Ubona hakorwa iki kugira ngo hagabanywe imyuka mibi ihumanya 
    ikirere ?

    III. Gutanga ibitekerezo ku byavuzwe mu mwandiko.
     Ingingo yo gutangaho ibitekerezo: 
    Inganda zirakenewe kuko ari zo zitunganya ibintu dukenera mu 
    buzima bwacu bwa buri munsi. Nyamara zohereza imyuka mibi mu 
    kirere, ku buryo byatangiye kugira ingaruka ku buzima bw'abantu. 
    Hari abicwa n'ubushyuhe bukabije, hari aho imyaka itakera kubera 
    ihindagurika ry'ikirere. Mubona hakorwa iki? Inganda zihagarikwe 
    cyangwa tureke ikirere cyangirike n'ubwo cyo kidashobora gusanwa?

    IV. Ikibonezamvugo.
    1. Soma interuro zikurikira maze uvuge niba inshinga iciyeho 
    akarongo iri mu ngiro nkora cyangwa mu ngiro ntega.

     a. Abantu bangiza ibidukikije.
     b. Ibidukikije byangizwa n'abantu.
     c. Amazi anyobwa nta bara agira, ntanuka, ntahumura.
     d. Gukunda no gukundwa birashimisha
    2. Shyira inshinga ziciyeho akarongo mu ngiro ntega maze 
    uhindure ibikwiye guhinduka kugira ngo ubutumwa 
    bukomeze kuba bumwe.

     a. Ababyeyi bagomba kurinda abana ihohoterwa.
     b. Abana bagomba kubaha ababyeyi.
     c. Kuzigama ifaranga rimwe biruta kwinjiza amafaranga ijana.
     d. Abantu twese twifuza gukunda.
    3. Shyira inshinga ziciyeho akarongo mu ngiro nkora maze 
    uhindureibikwiye guhinduka kugira ngo ubutumwa 
    bukomeze kuba bumwe
    .

     a. Ni ngombwa ko abafite ubumuga bafashwa mu myigire yabo.
     b. Isuri irwanywa n'ibiti.
     c. Abantu bahabwa umwuka mwiza n'ibimera.
     d. Abana biga neza bakundwa n'abarezi.

     e. Ibitabo bikwiye gusomwa n'abantu bose.




  • 4 Ubuzima bw'imyororokere

     4.1. Tuboneze ubuzima bw’imyororokere

    good

    Abana bane biga mu Mujyi wa Kigali ari bo Sugi, Manzi, Mudahemuka na Sano, 
    umunsi umwe baganiriye ku buzima bw'imyororokere. 

    Bagiranye ikiganiro gikurikira:

    Manzi: Ese Sugi, kuki iwanyu bakwise Sugi?
    Sugi: Data yambwiye ko yarinyise kugira ngo nzabe 
                                 umukobwa w'imico myiza, uzahesha ishema ababyeyi.
    Mudahemuka: Nyamara buriya hari n'ikindi bivuze. Ubundi isugi ni 
                                   umukobwa utarigeze ukora imibonano mpuzabitsina. 
                                   Bishobora no kuba igisabo kitigeze gicundirwamo, 
                                    cyangwa igicuma kitarakoreshwa.

    Sugi: Umva Mudahemuka ibyo azanye! Iby'imibonano 

                                  mpuzabitsina urumva bitureba ko twe tukiri abana. 
    Mudahemuka: Nyamara biratureba. None se ntiwabonye ko no mu 
                                  bitabo bitandukanye babivugaho. Nge ababyeyi bange 
                                  barangije no kubinsobanurira kuko ngo tugomba 
                                   kubimenya hakiri kare kugira ngo tutazabigwamo 
                                   tutabizi. 
    Sano: Ibyo nange mama yabimbwiyeho. Ngo abakobwa 
                                    bageze mu kigero cy'ubwangavu n'abahungu bageze 
                                     mu kigero cy'ubugimbi baba bashobora gushukwa ku 
                                       buryo bworoshye. 
    Mudahemuka: Ni igihe cyo gukomera ku busugi ku bakobwa 
                                    n'ubumanzi ku bahungu. 
    Manzi: None se ni ukuvuga ko imanzi ari umuhungu na we 
                              utarigeze ukora imibonano mpuzabitsina?
    Mudahemuka: Yego nyine! Ubwo se ntiwari uzi icyo izina ryawe 
                                       risobanura?
    Manzi: Aho ho urabeshye rwose! Ubwo se ninkura nkashaka 
                            umugore nzareka kwitwa Manzi? Nge nzi ko imanzi 
                            ari umuntu w'intwari kandi ni cyo izina ryange rivuga.
    Mudahemuka: Ibyo na byo ni byo. Ariko umenye ko hari n'imanzi 
                               kera bacaga ku mubiri nk'imitako.
    Sano: Ariko ibyo byose wowe ubimenya ute Mudahemu?
    Mudahemuka: Nge rwose nganira n'ababyeyi bange kandi nkababaza 
    i                  bibazo byose numva ntasobanukiwe. Mama aherutse 
                        kubinsobanurira neza: Uzi ko hari abagore bakuze 
                           bashukashuka abahungu bamaze kuba ingimbi, 
                           bakabakoresha imibonano mpuzabitsina! Babashukisha 
                         amafaranga, terefoni n'ibindi bintu bihenze. 
    Sano: Ibyo rwose ni byo. Ngo hari abagabo bakuze usanga 
                     bihererana abakobwa b'abangavu, bakabakoresha 
    imibonano mpuzabitsina babashukishije ubusabusa. 
    Sugi: Ubwo se abahungu na bo barabashuka cyangwa ni bo 
                   bijyana yo?
    Mudahemuka: Umwana wese utarageza imyaka cumi n'umunani burya 
                   ntaba yakamenye kwifatira ikemezo. Uretse rero ko 

                    abakobwa bo bibagiraho ingaruka ku buryo bugaragara

    bagatwara inda, burya n'abahungu barahangirikira 
    kuko baba bishoye mu bintu bataremererwa bibangiza 
    mu mutwe bagata ishuri cyangwa bagahinduka 
    inzererezi.
    Sano: Nge rero ndumva twebwe abakobwa ari twe dufite 
    ibibazo bikomeye. Uzi gutwara inda ukiri umwana 
    muto sha?
    Sano: None se umwana wo mu wa gatanu yatwara inda?
    Sugi: Cyane rwose! Iyo umukobwa yatangiye kujya 
    mu mihango, aba ashobora gusama. Iyo akoze 
    imibonano mpuzabitsina idakingiye atwara inda 
    cyangwa akandura indwara zinyuranye.
    Sugi: Ubu ngiye kwirinda ikintu icyo ari cyo cyose cyanshora 
    muri ibyo bintu. 
    Manzi: Nange rwose ibyo bintu nzabigendera kure. Nta 
    mpamvu yo kwiyicira ubuzima.
    Mudahemuka: Mufashe rwose imigambi myiza nge nari 
    nyisanganywe. 
    Sano: Nange rwose ibyo bintu nzabyirinda. Gusa tuge 
    tubibwira n'abandi na bo bafate ingamba zo 
    kubirwanya.
    A. Inyunguramagambo
    Shaka ibisobanuro by'aya magambo yakoreshejwe 
    mu mwandiko.
    1. umwangavu, 2. isugi, 3.imanzi, 4.ingimbi, 
    Umwitozo w'inyungaramagambo
    1. Koresha amagambo akurikira mu nteruro zawe bwite 
    zigaragaza ko wumva icyo asobanura:
     a. Umwangavu
     b. Ingimbi
     2. Uzurisha amagambo ukuye mu dukubo interuro 
    zikurikira (agakingirizo, kuniga, ingimbi, umwangavu, 
    gusama).
    a. Uyu mukobwa amaze kuba ..................
     b. Yakoze imibonano mpuzabitsina akoresha .................. kuko 
    atifuzaga .................. inda.
     c. Umuhungu w' .................. atangira kumera inshakwaha, insya, 
    ubwanwa n'ubwoya ku maguru no kumaboko, no .................. 
    ijwi.
    B. Ibibazo ku mwandiko
    Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu 
    magambo yanyu bwite.
     1. Ni ba nde bavugwa mu mwandiko?
     2. Ni zihe ngaruka zishobora kugera ku mukobwa w'umwangavu 
    wishoye mu mibonano mpuzabitsina ?
     3. Ni ryari umunyeshuri wo mu wa gatanu yatwara inda?
     4. Ni zihe ngaruka zishobora kugera ku bahungu b'ingimbi 
    bishoye mu mibonano mpuzabitsina?
     5. Abanyeshuri bavugwa mu kiganiro bafashe ikihe kemezo?
    C. Gusesengura umwandiko
     1. Ni iki kivugwa muri iki kiganiro muri rusange?
     2. Garagaza isomo ukuye muri iki kiganiro.
    D. Kungurana ibitekerezo
     Ni ibihe byemezo wafata kugira ngo wirinde kwishora mu mibonano 
    mpuzabitsina ukiri muto?
    Ni ngombwa kwirinda ubusambanyi kuko harimo ingaruka 
    nyinshi zirimo gutwara inda, kwandura indwara, guta ishuri, 
    urupfu n'ibindi.
    - Kugira abandi inama mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.

    - Gukoresha neza mu nteruro ziboneye amagambo nungutse.

    4.2. Uturemajambo tw’amazina rusange mbonera 
    arimo amategeko y’igenamajwi ajyanye 

    n’ingombajwi

    Itegereze amagambo aciyeho akarongo muri uyu 
    mwandiko ukurikira maze uyashakire: Intego, 
    indomo, indanganteko n'igicumbi.
    Nibura umukobwa agomba gutegereza kugeza ku myaka cumi n'umunani 
    kugira ngo abe yashobora kubyara. Ndetse amategeko y'Igihugu yo 
    ateganya ko agomba gushaka ku myaka makumyabiri n'umwe. Kubyara 
    mbere y'iyo myaka, bigira ingaruka zikomeye haba ku mubiri we ndetse 
    no mu mibereho ye, mu bukungu no mu mibanire ye n'abandi. 
    Mu gihe umukobwa ageze mu gihe cy'ubwangavu, aba akwiye 
    gusobanurirwa ibijyanye n'imihango, uburyo bwo kwisukura, n'uburyo 
    agomba kwitwara mu gihe ari mu mihango. Umukobwa agomba 
    gutegurirwa ibikoresho byabugenewe byo kwibindisha, nk'udutambaro
    dusukuye cyangwa kotegisi, amazi asukuye n'isabune byo kwisukura. 
    Uruhare rw'ababyeyi, urw'abarezi ndetse n'abo babana ruba rukenewe 
    mu gufasha umukobwa muri iki gihe. Bagomba kumusobanurira 
    ibizamubaho hakiri kare, bakamwumvisha neza ko ari ibintu bisanzwe 

    bibaho ku bakobwa bose bafite ubuzima butarimo ikibazo.

    good

    Gereranya intego n'imvugo maze ushake amategeko 
    y'igenamajwi yakoreshejwe.
    Kugira ngo umuntu agere ku mategeko y'igenamajwi agereranya intego 
    n'imvugo, maze akagerageza kuvumbura impamvu amajwi amwe n'amwe 
    yagiye ahinduka.
    Dore izindi ngero z'amazina, uturemajambo twayo, uko avugwa 

    n'amategeko y'iganamajwi akoreshwa.

    good

    Ikitonderwa
    Hari ibicumbi bifata ingombajwi "z" mu nteko ya 10 bitari biyisanganywe.
    Ingero:
    Urugi => inzugi
    Uruyuzi => inzuzi
    Urwabya =>inzabya
    Umwitozo
    Garagaza intego, imvugo n'amategeko y'igenamajwi yakoreshejwe mu 
    mazina akurikira:
    1. Inzuki
    2. Inzoga
    3. Udutebo
    4. Indango
    5. Imfizi
    6. Impuha
    7. Imvaho

    8. Imbogo

    Mfashe ko:

    Nshoboye:

    Ikitonderwa

    Hari ibicumbi bifata ingombajwi "z" mu nteko ya 10 bitari biyisanganywe.

    Ingero:

    Urugi => inzugi

    Uruyuzi => inzuzi

    Urwabya =>inzabya

    Umwitozo

    Garagaza intego, imvugo n'amategeko y'igenamajwi yakoreshejwe mu 

    mazina akurikira:

    1. Inzuki

    2. Inzoga

    3. Udutebo

    4. Indango

    5. Imfizi

    6. Impuha

    7. Imvaho

    8. Imbogo

    good

    good

    4.3. Twirinde abadushora mu mibonano mpuzabitsina

    good

    Kagabo ni umuhungu w'ingimbi ufite inshuti zo mu kigero ke ndetse 
    n'abandi bamurusha imyaka mike. Bakunze gukina agapira nimugoroba 
    iyo bakitse amasomo, cyangwa se bamaze kuvomera iwabo amazi. 
    Umunsi umwe batashye, bagenzi be bahereye ku biheri yari afite mu 
    maso, bamwumvisha ko bikizwa no gukora imibonano mpuzabitsina. 
    Icyo kintu Kagabo kimwanga mu nda, aribwira ati: " Nzashyirwa ari 
    uko mbajije data! "

    Umugoroba umwe, yegera se aho yari yicaye ari gusoma igitabo, ni ko 
    kumutekerereza ibyo bagenzi be bamubwiye bavuye gukina agapira. 
    Nuko se aramubwira ati: "Mwana wange rwose ndagushimira ko utamize 
    bunguri ibyo inshuti zawe zakubwiye ahubwo ukabanza gusobanuza. 
    Iki gihe ugezemo ni icyo kujya ubaza kugira ngo umenye. Ubu ntukiri 
    akana gato kandi nanone nturaba umuntu mukuru. None rero ntabwo 
    urageza igihe cyo gukora imibonano mpuzabitsina. Uko ugenda ukura 

    rero, hari ibintu bigenda bihinduka mu mubiri wawe, birimo n'ibyo biheri 

    biza mu maso ku bantu bamwe na bamwe. Biterwa n'imisemburo iba 
    igenda yiyongera uko ukura. Akenshi birikiza ariko bibaye bikurya wajya 
    kwa muganga ukamugisha inama. Ndizera, mwana wange ko uzajya 
    ufata ibyemezo byiza. Mbere yo gufata ikemezo icyo ari cyo cyose, uge 
    ubanza wibaze uti: "Ese iki kemezo ni kiza ? Ese kirankwiye? Iki kibazo 
    kizajya kigufasha guhitamo neza."

    Gukora imibonano mpuzabitsina igihe kitaragera ni bibi haba ku 
    mukobwa cyangwa ku muhungu. N'iyo bitagira igikomere bigusigira 
    ku mubiri wawe, hari ingaruka mbi zindi bigusigira. Nihagira abashaka 
    kugushuka, ikemezo kiza wafata ni ukubabwira ko igihe cyawe kitaragera, 
    ko utiteguye gukora imibonano mpuzabitsina. Ugomba kwiyemeza 
    kubahakanira. Ni cyo kemezo kiruta ibindi, kandi ukabakangurira 
    gutekereza ku byemezo byabo na bo."

    Kagabo akomeza kubaza se ati: "Dawe, none se biremewe kugirana 
    ubucuti n'umukobwa mu gihe tutarakura?"

    Se aramusubiza ati : "Birashoboka rwose! Hari uburyo bwinshi bwo 
    kwereka umuntu ko umukunze. Reba nk'ababyeyi bawe cyangwa 
    inshuti. Urabakunda kandi ubitaho, si byo se? Ubereka urukundo mu 
    buryo bwinshi kandi butandukanye. Ushobora rwose kugirana ubucuti 
    n'umukobwa ndetse mukabukomeza ku buryo urukundo rwanyu rugenda 
    rukura rugashinga imizi. Niba umukobwa ukunda na we agukunda, 
    mushobora kugaragarizanya urukundo, bitanyuze mu gukora imibonano 
    mpuzabitsina. Mushobora kwandikirana inzandiko n'imivugo, kubwirana 
    udukuru n'amabanga, kuririmba n'ibindi. 

    Umenye rero ko ntawemerewe kubuza amahoro umukobwa amutesha 
    umutwe, cyangwa amushyiraho igitutu. Nta muntu wemerewe 
    gukorakora undi. Nta bwo byemewe guhatira umuhungu cyangwa 
    umukobwa gukora imibonano mpuzabitsina. Iyo ibyo bibaye, byitwa 
    ihohotera rishingiye ku gitsina. Guhohoterwa bibabaza buri wese.

    Sinarangiza ntongeye kugushimira kuba watekereje kungisha inama 
    nk'umubyeyi wawe. Ni byiza cyane. Abana rero baba abahungu cyangwa 
    abakobwa bakwiye kugufataho urugero maze bakajya bagisha inama 
    ababyeyi babo ku bijyanye n'imihindagurikire y'umubiri wabo. Bibaye 

    na ngombwa wabaza umwarimu wawe cyangwa undi muntu mukuru 

    ubona ko atagushuka. Ni bo bonyine bashobora kukugira inama nziza 
    zikurinda ibishuko ushobora guhura na byo."
    A. Inyunguramagambo
    Shaka ibisobanuro by'aya magambo yakoreshejwe mu 
    mwandiko
    .

     1. Gukika amasomo
     2. Gushyirwa
     3. Kumira bunguri
     4. Imisemburo
     5. Gushinga imizi
     6. Kotsa umuntu igitutu
    Imyitozo y'inyunguramagambo

    1. Koresha amagambo akurikira mu nteruro zawe bwite. 
     a. Gukika amasomo
     b. Kumira bunguri
     c. Imisemburo
     d. Kotsa umuntu igitutu
    2. Uzuza izi nteruro zikurikira ukoresheje aya magambo ari 
    mu dukubo (ikemezo, urukundo, inzandiko, igitutu)
     1. Hari .............. zandikwa zikaba zifite agaciro gakomeye.
     2. Nafashe .............. cyo kwirengagiza .............. banshyiraho 
    bampatira gukora ibyo ntashaka.
     3. Iyo ufite .............. ukunda n'abanzi bawe.
    B. Ibibazo byo kumva umwandiko

    Subiza ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu magambo 
    yawe bwite mutandukuye interuro ziri mu mwandiko.

     1. Kugira ibiheri mu maso bisobanura ko ukeneye gukora 
    imibonano mpuzabitsina? None se biterwa n'iki? Ubirwaye 

    yabigenza ate?

    2. Ese ujya wereka urukundo ababyeyi, abavandimwe n'inshuti? 
    Ubigenza ute? 
     3. Umuhungu n'umukobwa bashobora kugirana ubucuti 
    butaganisha ku gukora imibonano mpuzabitsina? Babigenza 
    bate?
     4. Ese biroroshye gukora ibintu bitandukanye n'ibya bagenzi 
    bawe? 
     5. Ni iki cyagufasha gufata ibyemezo byawe bwite?
    C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
    Subiza neza ibibazo bikurikira
     1. Ni iki kivugwa muri rusange muri uyu mwandiko?
     2. Garagaza ingingo z'ingenzi zigize uyu mwandiko
    D. Kunguranaho ibitekerezo
     Ese wowe ujya ubaza ababyeyi bawe ku bijyanye 
    n'imihindagurikire y'umubiri wawe no ku bijyanye n'imikorere 
    y'imyanya ndangabitsina? Bwira abandi inama bakugiriye.
    Umukoro

     Kora inshamake y'ibyo mwunguranyeho ibitekerezo.

    good

    good

    4.4. Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    good

    Indwara zandurirwa mu mibonano mpuzabitsina ni indwara ziva ku 
    muntu uzirwaye zikajya ku wundi mu gihe k'imibonano mpuzabitsina. Izo 
    ndwara ziterwa n'udukoko duto twitwa virusi, bagiteri cyangwa indiririzi; 
    dukunda kwibera mu bice by'umubiri ahantu hashyuha kandi hahehereye, 
    nko mu myanya ndangagitsina y'umugore, cyangwa iy'umugabo.

    Udukoko twitwa virusi dushobora gutera indwara z'umwijima bita epatite 
    B (hepatite B) na SIDA. Bagiteri zigatera imitezi, mburugu, n'uburagaza 
    na ho indiririzi zigatera tirikomunansi n'izindi. Zimwe muri izi ndwara 
    nka SIDA, indwara z'umwijima na mburugu zishobora kwandurira kandi 
    mu zindi nzira zitari iz'imibonano mpuzabitsina nko mu nshinge zanduye 
    umuntu ashobora guterwa.

    Impuguke zishinzwe gukumira indwara zidakira mu Kigo k'Igihugu 
    Gishinzwe Ubuzima, zemeza ko u Rwanda ari kimwe mu bihugu bike 
    bya Afurika bikingira abana bavutse indwara z'umwijima.


    SIDA si yo yonyine ikomeye mu ndwara zandurira mu mibonano 
    mpuzabitsina, hari n'izindi nyinshi kandi mbi cyane. Uko umuntu yandura 
    izo ndwara ni ko byorohera agakoko gatera SIDA kwinjira bitewe 
    n'ibisebe biza mu gitsina.

    Bimwe mu bimenyetso biranga uwanduye indwara zifata imyanya 
    ndangagitsina ni ukuribwa kuri iyo myanya ku bagore, udusebe 
    cyangwa uduheri ku gitsina cy'umugabo cyangwa icy'umugore. Hari 
    kandi amashyira aturuka mu gitsina cy'umugabo, kokerwa igihe umuntu 
    yihagarika, kwishimagura, kuzana ubushye no guhinda umuriro. Abana 
    bavutse ku bantu banduye bene izo ndwara bakunze kugira amashyira 
    mu maso bakivuka. Ku bagore ho uburwayi buboneka cyanecyane mu 
    bubobere buba mu gitsina. Gusa, akenshi abagore hari n'igihe batamenya 
    ko banduye izo ndwara bakabibwirwa na muganga.

    Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zishobora kwirindwa, 
    mu gihe abantu bose bari mu kigero cyo gukora imibonano 
    mpuzabitsina bifashe bakareka ingeso y'ubusambanyi. Kwifata 
    byananiranye bakoresha agakingirizo.

    Umugabo n'umugore na bo bagomba kwirinda gucana inyuma. Igihe hari 
    ubonye kimwe mu bimenyetso byavuzwe agomba kwisuzumisha. Uwanduye 
    agomba kwivuza kare kandi bakivuza kwa muganga ubihugukiwemo.

    Iyo izi ndwara zivuwe neza kandi ku gihe zirakira kandi ni bwo buryo 
    bwo kurinda ko zikwirakwira. Iyo uzirwaye ativuje, zimunga umubiri 
    we zikangiza imyanya ndangagitsina ku mugabo no ku mugore, bikaba 
    byanavamo ubundi bumuga bwageza ku gucika igitsina cyangwa no 
    gupfa.

    Bana rero mwumvise ko indwara zandurira mu myanya ndangabitsina ari 
    nyinshi kandi zikagira ingaruka zikomeye ku buzima. Nyamara kuzirinda 
    birashoboka kandi biroroshye. Nimufate ingamba zikomeye rero kugira 
    ngo zitazabamungira ubuzima. 
    A. Inyunguramagambo
    Mushake ibisobanuro by'aya magambo yakoreshejwe 
    mu mwandiko
    .
     1. Agakingirizo
     2. Guca inyuma uwo mwashakanye
    3. Kwisuzumisha

    Koresha amagambo akurikira mu nteruro zawe bwite. 


     1. Agakingirizo 

     2. Guca inyuma uwo mwashakanye 
     3. Kwisuzumisha 
    Uzurisha amagambo ukuye mu dukubo interuro 
    zikurikira (ubushakashatsi, miriyoni, SIDA, igitsina)
    .

     1.. Buri munsi umuntu azigamye amafaranga igihumbi, mu minsi 
    igihumbi yaba afite ...............
     2. ............... ntiburavumbura umuti wa ............... ngo ikire burundu.
     3. Uburagaza bushobora gutuma ............... kivaho kigacika.
    Umukino wo gutahura amagambo
    Tahura muri iki kinyatuzu amagambo ugomba kuzurisha interuro 

    zikurikiyeho.

    good

    1. Si byiza guha ................ abanduye ................itera SIDA.
    2. Abantu banywa ibiyoga bitujuje ubuziranenge barangwa n.................
    3. Umuryango w'Abibumbye ari wo................mu magambo ahinnye
    y'Icyongereza uvuga ko ................ n'................ bakoze imibonano 
    mpuzabitsina baranduye indwara nka ................n'................bashobora 
    kubyara ................ banduye.
    4. ................ basabwa ................ ntibakore imibonano mpuzabitsina kuko 
    baba bakiri bato.
    5. ................ iba mu mazi kandi ifite agaciro kanini mu bukungu bw'u 
    Rwanda.
    B. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Musubize ibibazo byabajijwe ku mwandiko mu magambo 
    yanyu bwite.

    1. Ni izihe ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zivugwa 
    mu mwandiko?
    2. Ni ibiki biranga uwanduye indwara zandurira mu mibonano 
    mpuzabitsina?
    3. Ese twakwirinda dute indwara zandurira mu mibonano 
    mpuzabitsina?
    4. Andika ingaruka zo kutivuza indwara zandurira mu mibonano 
    mpuzabitsina? 
    5. Ni uwuhe mwanzuro ufashe umaze gusoma uyu mwandiko?
    C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
    Subiza neza ibi bibazo
    a. Ni iki kivugwa muri rusange muri uyu mwandiko?
    b. Garagaza ingingo z'ingenzi zigize uyu mwandiko.
    D. Kungurana ibitekerezo:
    1. Ese ubona wakora iki mu gihe ushaka kutandura indwara 
    zandurira mu mibonano mpuzabitsina kandi ushaka no kubyara 
    abana?
    2. Ni gute twahagarika ikwirakwizwa ry'indwara zandurira mu 

    mibonano mpuzabitsina?

    Umukoro:
     Kora inshamake y'ibyavuzwe n'amatsinda atandukanye ku ngingo 

    zunguranyweho ibitekerezo.

    Mfashe ko:
    Ari ngombwa kwirinda ubusambanyi kuko harimo ingaruka nyinshi 

    zirimo n'urupfu.

    Nshobora

    - Kugira abandi inama mu bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.

    - Gukoresha neza mu nteruro ziboneye amagambo nungutse.

    4.5. Ubugimbi n’ubwangavu

    Burya nugira ibibazo uge wiyambaza ababyeyi bawe kuko badashobora 
    kukubeshya cyangwa kugira icyo bagukinga. Uge ubizera. Kurikirana 
    ikiganiro Mahungu yagiranye na se ku birebana n'ubugimbi n'ubwangavu 
    maze umbwire ko hari uwari kumurusha kubimusobanurira. Nta 
    cyo yamuhishe ahubwo n'ibyo atashoboraga gutinyuka kumubaza 

    yarabimusobanuriye.

    good

    Igitondo kimwe, Mahungu yarabyutse asanga ikabutura yararanye 
    kimwe n'imyanya ndangagitsina ye byatose. Arebye asanga ni ibintu 
    by'umweru bifashe kandi bitanuka nk'inkari. Bwari ubwa mbere ibyo 
    bintu bimubayeho, ku buryo yumvise bimuyobeye, akamara umunsi wose 
    ahangayitse, yibaza niba atarwaye.

    Ku mugoroba, Mahungu yegereye se, amubwira ibyamubayeho. Se 
    aramubwira ati:" Mwana wange ntugire ubwoba. Ibyo byakubayeho 
    nijoro byitwa kwiroteraho. Abahungu n'abagabo akenshi bibabaho 
    basinziriye. Birashoboka ko ubyuka ugasanga wiroteyeho. Rwose ibyo 
    ni ibintu bisanzwe, kandi nta cyo wabikoraho. Ntibiguhangayikishe rero, 
    ahubwo bitabaye ntiwaba uri muzima.

    Mbese ubu ugeze mu gihe kidasanzwe cy'ubuzima bwawe kitwa ubugimbi. 
    Ubugimbi ni igihe k'impinduka mu mubiri no mu bitekerezo. Bamwe 
    babutangira hagati y'imyaka cumi na cumi n'itanu, cyangwa mbere 
    y'aho gato, bukaba bushobora gukomeza kugeza ku myaka makumyabiri 
    n'umwe."

    Nuko yungamo ati:"Ubu ijwi ryawe rigiye kuzahinduka, umere 
    ubucakwaha, insya, ubwanwa, impwempwe ndetse n'ubwoya ku maguru 
    nkange! Ahubwo uzaba muremure, ugire ibigango, ndetse uge ubira 
    ibyuya byinshi."

    Uzajya unashyukwa rimwe na rimwe. Bigaragazwa n'uko igitsina 
    cyahagurutse kigakomera. Gushyukwa bishobora kuba nijoro cyangwa 
    ku manywa ndetse wumva wifuza gukora imibonano mpuzabitsina, ariko 
    uzabyirinde kuko utarageza igihe cyabyo. Iyo ibi bimenyetso bijyanye 
    n'ubugimbi byagaragaye rero, uba ushobora no gutera umukobwa 
    inda. Abahungu ntibavukana intanga, batangira kuzigira muri iki gihe 
    cy'ubugimbi bigakomeza ubuzima bwabo bwose. Ariko rero ubyumve 
    neza, kuba wabasha gutera umukobwa inda ntibivuga ko igihe kigeze 
    cyo gukora imibonano mpuzabitsina no gutera inda. Uzabanza ukure, 
    nyuma witegure kuba umubyeyi no kubaka urwawe rugo. Ni byiza ku 
    ngimbi nkawe kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina ugategereza 

    igihe uzabera umuntu mukuru wubatse urugo rwawe.

    Imihindagurikire y'umubiri ni ikintu gisanzwe mu mikurire ya buri muntu. 
    Ni ikimenyetso kerekana ko umubiri ukura kandi urimo guhinduka. Nta 
    mpungenge n'imwe bigomba kugutera. Ugomba ahubwo kugira ishema 
    ry'uko ukura neza haba ku mubiri haba no mubitekerezo!"

    "Kimwe n'abahungu, abakobwa na bo bagira mpinduka, iyo bavuye mu 
    bwana binjira mu bwangavu. Baba bitwa abangavu. Kimwe n'abahungu 
    na bo muri iki kigero barakura bakaba barebare, bakamera ubucakwaha, 
    amabere n'insya. Na bo bakunze kubira ibyuya kurenza ibisanzwe kandi 
    bakazana ibiheri mu maso.

    Aho batandukaniye n'abahungu rero, abakobwa bamera amabere, 
    ndetse bakagira amatako magari. Ikindi kandi bakajya mu mihango buri 
    kwezi, ari byo kuva amaraso mu myanya ndangagitsina. Ibyo bitangira 
    hagati y'imyaka ikenda na na cumi n'ine. Uko kuva amaraso kuba buri 
    kwezi ni byo bita kujya mu mihango, kandi bimara iminsi kuva kuri itatu 
    kugeza kuri itanu.

    Iyo umukobwa atangiye kubona imihango ni ikimenyetso cy'uko ashobora 
    gusama. Ariko n'ubwo ashobora gusama, umubiri we n'ibitekerezo 
    bye biba bitari byakura neza kugira ngo abe akwiye gutwita. Kimwe 
    n'abahungu, abakobwa na bo bakeneye kubanza gukura neza mu gihe 
    cy'ubwangavu bitegura kwinjira mu kiciro cy'abantu bakuru."

    "Kuvuga ni ugutaruka! Hari ikintu nabonye ku kigo cyanyu kiranshimisha 
    cyane, ku buryo n'ahandi hose ku bigo by'amashuri bikwiye kubabera 
    urugero. Uzi ko ku kigo cyanyu abahungu mufite ubwiherero bwanyu 
    n'abakobwa bakagira ubwabo. Nageze mu bw'abakobwa nsanga hari 
    akumba kagenewe abakobwa bari mu mihango ku buryo umwana 
    bitunguye ahasanga amazi n'amasabune byo kwisukura ndetse na 
    kotegisi (cotex) akoresha kugira ngo amaraso y'imihango atagaragara 
    ku myenda ye."

    Izi nama nkugiriye rero ntuzihererane ahubwo uge uganiriza bagenzi 
    bawe batarabimenya kandi mufatire hamwe imyanzuro ikwiye yo 
    kutishora mu mibonano mpuzabitsina kuko mutarageza igihe. Ahubwo 
    mwihatire kwiga kugira ngo mutegure neza ubuzima bwanyu bw'ejo 

    hazaza. 

    A. Inyunguramagambo
    Shaka ibisobanuro by'aya magambo yakoreshejwe mu 
    mwandiko.

     1. Ubucakwaha 2. Insya
     3. Impwempwe 4. Ibigango
     5. Intanga 6. Kuvuga ni ugutaruka
     7. Nta mpungenge
    Imyitozo y'inyunguramagambo
    1. Koresha amagambo akurikira mu nteruro zawe bwite 
    zigaragaza ko wumva icyo asobanura:
     a. Ubucakwaha b. Insya
     c. Impwempwe d. Ibigango
     e. Intanga f. Kuvuga ni ugutaruka
    2. Tanga imbusane z'amagambo akurikira uyakuye mu 
    mwandiko
     a. Abahungu
     b. Mukuru
     c. Ku manywa
     d. Uguhangayika
    3. Tanga impuzanyito z'amagambo akurikira:
     a. Uguhangayika
     b. Abari
     c. Sifilisi
    B. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko
    1. Iyo bavuze ubugimbi cyangwa ubwangavu, wumva iki?
     2. Ni kuyihe myaka umuhungu aba ingimbi na ho umukobwa 
    akaba umwangavu?
     3. Ni izihe mpinduka z'umubiri abahungu bagira iyo bageze mu 

    bugimbi? 

     4. Ese iyo umuhungu yiroteyeho cyangwa agize impinduka mu 
    mubiri, bisobanura ko ageze igihe cyo gukora imibonano 
    mpuzabitsina? Kuki?
     5. Ni izihe mpinduka z'umubiri abakobwa bagira iyo bageze mu 
    bwangavu?
     6. Ni uwuhe mwihariko ibigo bimwe bigenera abakobwa bajya 
    mu mihango? Ubivugaho iki?
     7. Wowe wumva watinyuka kubaza ababyeyi bawe ibyakubayeho 
    bijyanye n'imihindagurikire y'umubiri wawe? Kubera iki? 
     8. Ni iki wumva wungutse umaze gusoma uyu mwandiko?
     9. Ni iyihe nama ukuye muri uyu mwandiko?
    C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
    Subiza neza ibi bibazo

     1. Vuga ingingo z'ingenzi zigize uyu mwandiko
     2. Garagaza isomo ukuye muri iyi nkuru.
    D. Kungurana ibitekerezo
    Tanga ibitekerezo kuri iyi ngingo
     1.Hakwiye gukorwa iki kugira ngo ingimbi n'abangavu 
    basobanukirwe imihindagurikire y'umubiri wabo?
     
    2.Musome inkuru zikurikira maze mwungurane ibitekerezo ku 

    bibazo:

    Uyu ni umwanya wakugenewe wowe munyeshuri kugira ngo urusheho 

    gusobanukirwa n'ibijyanye n'imibonano mpuzabitsina. Soma ibi bibazo 
    ingimbi n'abangavu bakunze kwibaza, wumve ko ubisobanukiwe. Niba 
    utabisobanukiwe ubaze umwarimu wawe cyangwa ababyeyi bawe.
     
    a. Karekezi ni mubyara wa Mahungu. Ubusanzwe akunda gukina 

    n'abandi bana. Umunsi umwe Mahungu yamubonye aho 
    gukina yicaye iruhande rw'ikibuga yigunze afite ibitekerezo 
    byinshi. Ni ko kumwegera aramubaza ati: "Bite shahu ko 
    ndeba nta kigenda?" Mubyara we ni ko kumubwira ati: 
    "Yewe, ibintu byaraye bimbayeho byanyobeye. Nabyutse, 

    nsanga agakabutura kange katose mbona n'ibindi bintu ntazi 

    byanyanduje. Sha ubanza narwaye ya mitezi bavuze!"
    Ikibazo: Wumva wafasha iki Karekezi kugira ngo ibyamubayeho 
    bitamutesha umutwe?
     b. Karara yatunguwe no kubona imihango bwa mbere ari ku 
    ishuri. Igihe cy'akaruhuko ko hagati y'amasomo kigeze atinya 
    gusohoka nk'abandi kuko yibwiraga ko kuba yanduje imyenda 
    ye abandi babibona bakamushungera, bikaba byamutera isoni 
    n'ikimwaro.Wamufasha ute gukemura ikibazo afite? 
    Ikibazo: Wafasha ute Karara gukemura ikibazo afite?
     3. Ese birasanzwe ko abahungu bamwe cyangwa abakobwa 
    bakura vuba kurusha abandi? 
     4. Kuki ibice bimwe by'umubiri bikura vuba kurenza ibindi? 
     5. Gushyukwa ni iki? 
     6. Ese amasohoro ashobora gusohokera rimwe n'inkari? 
     7. Gusiramura ni iki? 
     8. Ni gute wasukura imyanya ndangagitsina y'umuhungu? 
     9. Intanga ngabo ni iki? 
     10. Gutera inda bisaba iki? 

     11. Ni gute umuntu yakwirinda gutera inda?

    Mfashe ko:
    Ari ngombwa gusobanukirwa imikorere y'umubiri ku ngimbi n'abangavu; 

    maze ibyo badasobanukiwe bakabaza ababarera.

    Nshobora:
    Kugira abandi inama mu bijyanye n'imikorere y'umubiri ku ngimbi 
    n'abangavu.

    Gukoresha neza mu nteruro ziboneye amagambo nungutse.

    4.6. Isuku y’imyanya ndangagitsina

    good

    Abantu ntibakunze kuganira beruye ku bijyanye n'imyanya ndangagitsina 
    yabo, yemwe n'isuku yayo! Kandi nyamara ni ngombwa kumenya kugirira 
    isuku iyo myanya ku buryo bukwiye kuko ari ibintu byo kwitondera. 
    Imyanya ndangagitsina y'abagore n'abakobwa iteye ku buryo ivubura 
    ubwayo amatembabuzi ashinzwe kuyisukura n'udukoko dushinzwe 
    kurwanya utundi dukoko duturutse hanze dushobora gutera indwara. 
    Amatembabuzi yo mu myanya ndangagitsina y'abagore n'abakobwa 
    ubusanzwe nta mpumuro yihariye agira. 

    Akenshi abagore n'abakobwa bakunze gukoresha imibavu kugira ngo 
    birinde iyi mpumuro cyangwa se bagakaraba kenshi ndetse cyane. 
    Ubusanzwe umubiri wifitiye ubudahangarwa bwawo ariko umwanda 
    mwinshi ushobora kubwangiza.

    Ni byiza kwambara amakariso akoze mu ipamba kandi kumeswa 
    byibura buri munsi bishobotse mu mazi atetse. Mu gihe amaze kumeswa, 
    amakariso agomba kwanikwa ku zuba kandi mu gihe bishoboka agaterwa 
    ipasi mbere yo kwambarwa. Ni ngombwa kwitwararika ibi bikurikira: 
    Guhindura imyenda y'imbere igihe wanyagiwe cyangwa wabize ibyuya 
    byinshi, kwirinda kumesanya amakariso n'indi myenda, cyangwa gutora 

    amakariso hasi ugahita uyambara.

    Mu buryo bwo kwirinda uburwayi buterwa n'umwanda mu myanya 
    ndangagitsina gore, hari inama zikwiye kubahirizwa. Zimwe muri zo ni 
    izi zikurira. 

    Ni ngombwa kwirinda kwambara imyenda igufashe igihe kirekire kuko 
    bituma iyo myanya itutubikana hakaba hazamo impumuro mbi cyangwa 
    za mikorobe, Inama ya kabiri ni ukwirinda kwambarana n'abandi 
    imyenda y'imbere. Iya gatatu ni ugukaraba intoki mbere yo gukora mu 
    gitsina. Inama ya kane ni uguhanagura ubwiherero bwicarwaho n'umuti 
    wabigenewe cyangwa ushyireho agatambaro.
     

    Mu gihe uvuye kwituma, igihe wihanagura ni byiza kubikora uvana imbere 
    ujyana inyuma kugira ngo wirinde ko imyanda yo mu kibuno yajya mu 
    gitsina.

    Ni ngombwa kandi kugira umuco wo gusiga utanduje ubwiherero, kugira 
    ngo umuntu uza kubujyamo nyuma yawe atahagirira ibibazo
    Gukaraba mu gitsina buri kanya na byo si byiza, kuko bituma hata 
    ubudahangarwa bwaho: inshuro eshatu ku munsi ziba zihagije. Ni 
    ngombwa gukoresha amazi yonyine, bishobotse atetse kandi meza 
    atanduye kandi ukiyuhagira amasabune meza akoranywe ubuziranenge. 
    Mu gihe k'imihango, hindura udutambaro tw'isuku mu masaha 
    makumyabiri n'ane ukurikije uko uva.

    Abahungu n'abagabo bagirwa inama yo kwisiramuza kuko birinda za 
    mikorobe zakwitekera munsi y'igihu gitwikiriye umutwe w'igitsina cyabo. 
    Abadasiramuye basabwa korosoraho icyo gihu bagakaraba imbere neza 
    n'amazi meza, kuko hazamo imyanda iyo kitogejwe neza.

    Si byiza rero ko abantu birengagiza inama zirebana n'ubuzima. Ni 
    ngombwa kumenya ko kwirinda ari byiza kurusha kwivuza. Birakwiye 
    kurushaho kugirira isuku imyanya ndangagitsina no kubitoza abana, 

    kuko bibarinda indwara.

    A. Inyunguramagambo
    Shaka ibisobanuro by'aya magambo yakoreshejwe mu 
    mwandiko
    .
     1. Ubushobozi kamere bw'umubiri
     2. Kuvubura
     3. Kwitwararika
     4. Kwambarana
     5. Imibavu
     6. Ubudahangarwa
    Umwitozo w'inyunguramagambo
    1. Koresha amagambo akurikira mu nteruro zawe bwite 
    zigaragaza ko wumva icyo asobanura:

     a. Ubushobozi kamere bw'umubiri
     b. Kuvubura
     c. Kwitwararika
     d. Kwambarana
     e. Imibavu
     f. Ubudahangarwa 
    2. Uzurisha amagambo akurikira mu nteruro zatanzwe: 
    umutungo kamere, kwitwararika, ivubura, ubudahangarwa.
     1. Igihugu cyacu gifite ............. mu butaka no mu mazi.
     2. Iyi soko ............. amazi meza.
     3. Tugomba ............. kugira ngo tudakomeretsa abahuye 
    n'ihohoterwa.
     4. Umubiri winjiwemo na virusi itera Sida utakaza .............bwawo.
    B. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko.
     1. Ari igitsina gore n'igitsina gabo ni ikihe gikwiriye kugirirwa 
    isuku cyane? Sobanura igisubizo cyawe.
     2. Isuku y'igitsina gabo ikorwa ite?
     3. Kuki ari ngombwa gukaraba intoki mbere yo gukora ku 

    gitsina?

    4. Sobanura ukuntu kwirinda biruta kwivuza?
     5. Ni ibihe bikoresho by'ingenzi byifashishwa mu isuku y'imyanya 
    ndangagitsina gore?
     6. Hari inama zirenga icumi zivugwa mu mwandiko ku isuku 
    y'imyanya ndangagitsina: tangamo nibura eshanu. 
    C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
    Subiza ibibazo bikurikira
     1. Bwira umuntu utagirira isuku imyanya ndangagitsina ye 
    ingaruka zabyo.
     2. Garagaza isomo ukuye muri uyu mwandiko.
    D. Kungurana ibitekerezo
    Tanga ibitekerezo kuri iyi ngingo

     Bwira abandi ingaruka zo kutagirira isuku imyanya ndangabitsina.

    Mfashe ko:
    Ari ngombwa kugira isuku y'imyanya ndangagitsina kuko biturinda 

    indwara nyinshi.

    Nshobora
    Kugira abandi inama mu bijyanye n'isuku y'imyanya ndangagitsina 

    Gukoresha neza mu nteruro ziboneye amagambo nungutse.

    4.7. Ntera

    Soma aka gace k'umwandiko maze usubize ibibazo 
    byabajijjweho.

    Tugomba guharanira ubuzima bwiza bw'imyororokere kugira ngo tugire 
    amagara mazima. Kugira ngo ibyo tubigereho tugomba kunywa amazi 

    meza. Imisarane twitumamo igomba kuba ari miremire kandi igahora 

    ikorerwa isuku. Imyenda twambara ikwiye kuba ari mishyashya
    itarambawe n'abandi cyanecyane iy'imbere nk'amakariso. Icyumba 
    turaramo kigomba kuba ari kigari kandi gisukuye.
    Mumenye rero ko indwara nyinshi ahanini ziterwa n'amazi mabi maze 
    muharanire kuzirinda.
    Ibibazo byo gusubiza:
    1. Amagambo yanditse atsindagiye ni ayahe? Yandike.
    2. Ukurikije ibisobanuro byayo muri rusange urumva avuga iki?
    3. Aya magambo afite uwuhe mumaro ku magambo ajyana na yo?
    4. Aya magambo mwayita iki muhereye ku bisubizo mumaze kubona? 
    5. Musabwe gutanga igisobanuro k'izina muhaye aya magambo, 
    mwayasobanura ngo iki?
    6. Musesenguye aya magambo, mwabona agizwe n'utuhe turemajambo?
    1. Inshoza
    Ntera ni ijambo rigaragira izina rikisanisha na ryo, rigafata 
    indanganteko yaryo ho indangasano.
    Mu rwego rw'iyigantego, ntera ni ijambo rirangwa n'uturemajambo 
    tubiri ari two: Indangasano n'igicumbi.
    2. Uturango
    - Ntera yisanisha n'izina biri kumwe.
    - Ifata indanganteko yaryo ikaba ari yo iba indangasano yayo. 
    Haba amagambo agira indanganteko yihishe. Iyo ntera iyakurikiye 
    irayigaragaza (Imana nzima; ishyamba rigari). 
    - Mu nteruro ntera yisanisha n'izina igaragiye, igahuza inteko na ryo.
    - Ntera ishobora kwinjira mu nteko zose z'amasano. 
    Intego ya ntera
    Muri izi nteruro nimwitegereze noneho imiterere ya ntera zirimo 

    n'uburyo zagiye zihinduka maze musubize ibibazo bikurikiraho:

    1. Umwenda mwiza ugira amabara meza n'indodo nshyashya.
    2. Ahantu heza ni ahari akuka keza n'ikirere kiza kidakonja bikabije 
    cyangwa ngo gishyuhe bikabije.
    Musubize ibibazo bikurikira:
    1. Muri izi nteruro ntera zirimo ni izihe?
    2. Izo ntera uzigereranyije n'amazina, ubona zibura zifite inyuguti 
    izitangira kimwe n'amazina ? Niba ari oya ubona akaremajambo 
    zibura ari akahe ?
    3. Ni ikihe gice cyagiye gihinduka bitewe n'izina ntera 
     iherekeje? Icyo gice twakita ngo iki, tugereranyije n'igice kitwara nka 
    cyo mu mazina ?
    4. Ni ikihe gice kitagiye gihinduka ku mazina yose ntera yagaragiye?
    5. Ni iyihe myanzuro mwafata muhereye ku bisubizo mumaze gutanga?
    3. Uturemajambo twa ntera
    Ntera igira uturemajambo tubiri tw'ingenzi: indangasano (RS) 
    n'igicumbi (C).
    Igice gihinduka ni indangasano naho ikidahinduka ni igicumbi.
    Indangasano
    Indangasano ya ntera isa n'indanganteko y'izina igaragiye. Ihinduka 
    bitewe n'izina iherekeje.
    Igicumbi

    Urutonde rw’ibicumbi bya ntera

    good


    Ikitonderwa
    Igicumbi –re na –to byisubiramo ku buryo bifata indangasano ebyiri.
    Ingero: -igihe kirekire (ki-re-ki-re)
    -Igihugu gitogito (ki-to-ki-to)
    Ibicumbi -gufi, -ke, -to bishobora kwiyongeraho-ya
    Ingero: Umuntu mugufiya, amagambo makeya
    Igicumbi -niya gishobora kugira impindurantego nyinshi.
    Ingero: nuya, niniya, nzunyu, nzinya, nzuzunya, nunuya, niniriya, nziginya, 
    nzugurunyu...
    Ibicumbi -shya, -to bishobora kwisubiramo
    Ingero: umwenda mushyashya, igiti gitoto.
    4. Amategeko y’igenamajwi akoreshwa muri ntera
    Amategeko y’igenamajwi akoreshwa muri ntera ni nk’akoreshwa mu izina
    .
    Ingero

    - Ubutunzi bwiza: bu-iza :uĺw/-J
    - Intera ndende: n-re-n-re: rĺd/n-
    - Imyaka myinshi: mi-inshi: iĺy/-J 

    5. Imbonerahamwe igaragaza imikoreshereze ya ntera, intego, 

    amategeko y’igenamajwi mu nteko zitandukanye.

    good

    good

    Tahura ntera zakoreshejwe muri uyu mwandiko uzishyire mu 
    mbonerahamwe, uvuge n'inteko zirimo.
    Muri iyi si nini kandi nziza dutuye, harimo ibintu byinshi kandi bidushimisha.
    Ubuzima ubwabwo ni bwiza iyo ufite amagara mazima. 
    Tubugiramo iminsi mikuru itunezeza.
    Iyo tugeze mu mpera z'umwaka, intashyo zo kwifurizanya umwaka 
    mushya muhire ziracicikana. Muri izo ntashyo kandi bifurizanya kugira 
    ubuzima burebure, n'amahoro.

    Muri icyo gihe k'impera z'umwaka, abana bato n'abantu bakuru baba 
    bambaye imyenda mishyashya kandi barangwa n'ibyishimo.
    Isi kandi iriho ibiti bitoshye n'ibyatsi bibisi bihumeka umwuka mubi 
    dusohora ariko bigasohora umwuka mwiza dukeneye. Iriho amazi 

    magari arimo amafi atandukanye arimo udufi tunzinya kandi tugufi 

    tungana n'agatoki n'andi manini angana n'inzu. Ayo mafi aryoha cyane 
    iyo afashwe akiri mataraga.
    Nyamara mu bintu byiza byose tubona kuri iyi si, nta kintu kiruta kwiga 
    ukamenya.
    
    Mfashe ko:
    Ntera ari ijambo rigaragira izina kandi rikisanisha naryo. Ikaba igira 
    uturemajambo tubiri aritwo: Indangasano (RS), n'igicumbi (C).
    Indangasano ya ntera isa n'indanganteko y'izina igaragiye. Ihinduka 
    bitewe n'izina iherekeje.
    Igicumbi ari igice cya ntera kidahinduka na rimwe akaba ari na cyo 
    kibumbatiye igisobanuro cyayo.

    Nhoboye
    – Gukoresha ntera mu nteruro
    – Gusesengura ntera ngaragaza uturemajambo twayo 

       n'amategeko y'igenamajwi.

    4.8 Izina ntera

    Soma izi nteruro maze utahure imiterere n'umumaro 

    by'amagambo yanditse atsindagiye.

    1. Umwiza arahenda, umwiza sinamurenganya.
    2. Akeza karigura.
    3. Aheza ho gutura ni ahatari mu gishanga kandi ntihabe ku musozi 
    uhanamye. 

    4. Ababi bazahanwa, abeza bahembwe.

    Mu matsinda musubize ibi bibazo:
    a. Aya magambo yanditse atsindagiye afite uwuhe mumaro?
    b. Aya magambo yanditse atsindagiye yashobora kubangikana 
    n'amazina akayagaragira?
    c. Ibicumbi byayo biteye nk'iby'ayahe magambo twize?
    1. Inshoza y'izinantera
    Izina ntera ni ijambo riteye nk'izina ku ruhande rumwe ku rundi 
    rikitwara nka ntera.
    Ku ruhande rumwe, risa n'izina kuko rigira indomo kimwe n'izina; kandi 
    rikaba rishobora gufata umwanya n'umumaro waryo mu nteruro.
    Urugero:
    Aheza tuzahurirayo.
    Ku rundi ruhande risa na ntera kuko rifite igicumbi gisa n'icya ntera, 
    mbese ugasanga ari ntera yafashe indomo. Nyamara bitandukanywa 
    n'uko ritagaragira izina ngo ririsobanure, ahubwo rikarisimbura.
    Urugero:
    Tuvuze ngo "Ahantu aheza tuzahurirayo" iyo nteruro yaba ikocamye.
    2. Uturango tw'izinantera
    .Izina ntera ku ruhande rumwe ryitwara nk'izina ku rundi rikitwara 
    nka ntera.
    Ryitwara nk'izina kuko: rigira indomo.
    Ryitwara nka ntera kuko:
    rigira igicumbi gisa n'icya ntera.
    Ingero: abeza, abenshi, abahire
    . ryisanisha mu nteko zitandukanye.

    Ingero: umwiza, abeza, urwiza, ikiza, inziza, aheza,

    Umwitozo
    Vuga niba ijambo ryanditse ritsindagiye ari izina, ntera 
    cyangwa izinantera ukurikije ibibiranga maze unasobanure 
    impamvu y'icyo wahisemo.

    Iyo abageni bashyingiranywe ababagaragiye bose babifuriza urugo 
    ruhire, bakabifuriza ishya n'ihirwe no kubyara bagaheka.
    Uruhire rugaragazwa n'urukundo rutagatifu ruranga abashakanye, 
    abana bakarerwa neza, bagakurana ubuntu n'ubuziranenge. Urubi
    rurangwa n'intonganya n'umwiryane, induru z'urudaca, n'uburere bubi
    ku bana.
    Uburere bubi n'ubwiza ni byo bituma mu bana habonekamo abeza
    cyangwa ababi, naho ubundi abana bose baba bameze kimwe mu ivuka. 
    Kera rero bacaga umugani ngo "urushako ruto rurica" cyangwa ngo 
    "ubuto buroshya bugashukana". Muzirinde rero kwihutira gushaka 
    mukiri bato, mubanze mutegereze imyaka y'ubukure, mwige muminuze.

    Izo ni zo nama nziza mbahaye, imbi muzazigendere kure. 

    Mfashe ko:
    Izina ntera ari ntera yafashe indomo bityo ikaba yitwara nk"izina 

    cyangwa nka ntera ku rundi ruhande.

    Nshoboye

    – Gukoresha izina izina ntera mu nteruro.

    4.9. Igisantera

    Nimusome izi nteruro maze mutahure imiterere 

    n'umumaro by'amagambo yanditse atsindagiye.

    1. Imyanya ndangagitsina.
    2. Imibonano mpuzabitsina.
    3. Umuco nyarwanda nimuwukomeze.
    4. Umugabo mbwa aseka imbohe.
    5. Umutima muhanano ntiwuzura igituza. 
    6. Uburere mboneragihugu.
    7. Imikino mpuzamahanga.
    1. Inshoza y'igisantera
    Igisantera ni ijambo rigaragira izina rikarivugaho imiterere, imimerere 
    kimwe na ntera ariko rikaba ridafite igicumbi cya ntera kandi rikaba 

    n'abanyamahanga, kuko bagikomeye ku ndangagaciro zabo, bakaba 

    badapfa kwakira imico mvamahanga ituma umuco karande wabo 
    wangirika.
     Ibyo bizakomeza kwitabwaho abana nibakomeza guhabwa uburere 
    mboneramuco, abakuru bagahabwa inyigisho mbonezamubano zo 
    kubahugura.
     Gusa uko byagenda kose, Abanyarwanda ntibakumira imico 
    itandukanye mvamahanga ngo bikunde, kubera ko ubuhahirane 
    mpuzamahanga bugenda butera imbere. Bahurira na bo mu mikino 
    ngororamubi, mu myidagaduro n'ibitaramo ndangamuco, kandi ni 
    ho isi igeze.
     Icya ngombwa ni uko bagomba kumenya kwakira ibyiza, ibibi 
    bakabirekera bene byo. 
    2. Tanga izindi nteruro ukoreshemo ibisantera nibura icumi.
    ritisanisha igihe cyose n'izina biri kumwe.
    Ingero:
    Tuvuga: Umuco nyarwanda; ntituvuga: Umuco munyarwanda
    Ariko dushobora kuvuga: Amazi masabano, tukongera tukavuga: 
    Ikibindi gisabano.
    2. Uturango tw'ibisantera
     Uturango duhuza ibisantera na ntera
     Ibisantera byitwara nka ntera kuko biherekeza amazina.
     Bifite umumaro nk'uwa ntera wo gusobanura amazina bigaragiye.
     Bitandukanywa na ntera n'uko ibicumbi byabyo atari bimwe n'ibya 
    ntera.
     Uturango dutandukanya ibisantera na ntera.
     Ibicumbi by'ibisantera bitandukanye n'ibya ntera.
     Ibisantera ntibishobora kwisanisha n'amazina bigaragiye mu nteko 
    zose kimwe na ntera.

    Imyitozo:

    1. Garagaza ibisantera biri muri aka kandiko uhereye ku 
    turango twabyo.
     Umuco mwiza uranga Abanyarwanda ugaragarira mu ndirimbo 

    n'imbyino gakondo. Umuco nyarwanda uri mu mico ishimwa 

    n'abanyamahanga, kuko bagikomeye ku ndangagaciro zabo, bakaba 
    badapfa kwakira imico mvamahanga ituma umuco karande wabo 
    wangirika.
     Ibyo bizakomeza kwitabwaho abana nibakomeza guhabwa uburere 
    mboneramuco, abakuru bagahabwa inyigisho mbonezamubano zo 
    kubahugura.
     Gusa uko byagenda kose, Abanyarwanda ntibakumira imico 
    itandukanye mvamahanga ngo bikunde, kubera ko ubuhahirane 
    mpuzamahanga bugenda butera imbere. Bahurira na bo mu mikino 
    ngororamubi, mu myidagaduro n'ibitaramo ndangamuco, kandi ni 
    ho isi igeze.
     Icya ngombwa ni uko bagomba kumenya kwakira ibyiza, ibibi 
    bakabirekera bene byo. 

    2. Tanga izindi nteruro ukoreshemo ibisantera nibura icumi.

    Mfashe ko:
    gisantera ari ijambo ryitwara kandi rikagira umumaro nk'uwa ntera 
    ariko ntigire ibicumbi bya ntera kandi ntiyisanishe n'izina igihe cyose.
    Nshoboye

    Gukoresha igisantera mu mvugo no mu nyandiko.

    Iwacu imuhira i Huye dukunda gukina hamwe n'abana duturanye. Hari 
    igihe dukina umukino wo kumenya ibyerekezo vuba. Uyobora umukino 
    agenda avuga ibyerekezo bitandukanye agira ati:" Iburyo, ibumoso, 
    imbere, inyuma." Ugiye mu kerekezo gitandukanye n'icyo yavuze 
    aba atsinzwe. Nagiye i Nyamasheke nsanga na bo bakina nkatwe. 

    Ese namwe iwanyu iheru iyo mu majyaruguru iyi mikino irahaba? 

    Ndifuza gutemberera ahantu hatandukanye mu Rwanda rwacu nkareba 
    uko abana baho bakina. Nzajya i Rwamagana, i Byumba, i Karongi, i
    Nyagatare, i Rubavu, n' i Kigali mu murwa mukuru.
    Ariko nimbasura iyo iwanyu nkarara, muzamenye ko nikundira 
    kuryama ivure kuko nitinyira imbeho. Kandi bambwiye ko aho mu mu 
    majyaruguru hakonja.
    Nzabasura rero dukine dusabane.
    Amagambo aranga ahantu (imuhira, iheru, iburyo, ibumoso, ivure, 
    ikambere, imbere, inyuma) n'amagamabo akomoka kuri "i" y'indangahantu 
    ikurikiwe n'ikigenera "wa" n'ikinyazina ngenga (iwacu, iwanyu, iwabo...) 
    yandikwa mu ijambo rimwe. Ariko iyo "i" y'indangahantu ikurikiwe 
    n'izina ry'ahantu yandikwa itandukanye n'iryo zina kandi yo ikandikwa 
    mu nyuguti nto keretse iyo itangira interuro. 
    Ingero: i Butare, i Kigali, i Kibungo.
    Umwitozo 
    Andika aka gace k'umwandiko ukosora amakosa y'imyandikire 
    arimo

    [...] Bahaguruka kuKamonyi, bataha kuKakiru. Bukeye baboneza 
    iy'IGisaka barara I Rwamagana, bucya bajya I Mukiza kwa Kimenyi. 
    Bagezeyo babwira Kimenyi, bati: "Ndabarasa yadutumye ngo: 
    Wamutumyeho umuntu w'umukogoto muzarushanwa kumasha, none 
    twamuzanye."
    Kimenyi ati: "Nimunyereke uwo mwazanye!" Babwira Kazenga 
    arahaguruka, yari akiri agasore k'ingaragu. Kimenyi amukubise amaso 
    aramusuzugura, ati: "Uru ruhinja ni rwo rwaje kurushanwa na Kimenyi!"
    Intumwa za Ndabarasa, ziti: "Ni uwo, ahasigaye tubwire igihe tuzahurira 
    mukarushanwa."
    Kimenyi, ati: "Umusibo n' ejo, ejo bundi nkamusezerera mukitahira."

    Nuko Abanyarwanda barikubura basubira mu i cumbi rya bo [.....]Mfashe ko:
    Amagambo aranga ahantu n'amagambo akomoka kuri "i"
    y'indangahantu ikurikirwa n'ingenera "wa" n'ikinyazina ngenga 
    yandikwa mu ijambo rimwe. 
    Nshoboye:

    Gukoresha neza amagambo aranga ahantu mu nteruro.

    Isuzuma risoza umutwe wa kane
     Umwandiko: Kwirinda abadushora mu mibonano mpuzabitsina.
    Iyo uganiriye n'urubyiruko ku bijyanye n'ingaruka ziterwa no gukora 
    imibonano mpuzabitsina, abenshi basubiza ko ingaruka ari ukwandura 
    indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no guterwa inda ku 
    bakobwa.

    Nyamara abenshi ntibamenya ingaruka zijyanye n'ibyiyumvo, nko 
    kumva wisuzuguye, cyangwa kumva wanze ubuzima nk'uko bikunze 
    kugendekera abenshi mu bakoze imibonano mpuzabitsina batiteguye 
    cyangwa igihe kitaragera.

    Hari rwose n'abahindura imyitwarire, bagatangira gusuzugura 
    ababyeyi n'abarezi babo. Bagahinduka inzererezi, kwiga bikabananira. 
    Bagatangira kurangwa n'imyambarire idahwitse, no kurara aho 
    babonye.

    Nyamara urubyiruko rumenye izo ngaruka, rwafata ingamba zo 
    kwirinda imibonano mpuzabitsina igihe kitaragera. Burya n'iyo 
    hatabayeho guterwa inda cyangwa kwandura indwara zandurira 
    mu myanya ndangabitsina, bisigira ibikomere biremereye ubikoze, 
    ugasanga ubuzima buramunaniye, agata ishuri cyangwa agashaka 
    imburagihe. 

    Gutwara inda bituma ubuzima buhinduka. Kwandura indwara 
    zandurira mu mibonano mpuzabitsina byo bituma imibereho iba mibi, 

    ndetse n'ubuzima bukaba bwahatakarira.

    Gukoresha agakingirizo n'ubwo birinda ibyo byombi, ntibirinda 
    ingaruka zo mu rwego rw'ibyiyumvo. Izo ngaruka zirimo izo kumva 
    ufite ikimwaro mu bandi, kwiyanga, ndetse no kuraruka. Hari 
    n'indwara zishobora kwandurira ku ruhu, aho agakingirizo katagera, 
    nka candidoze.

    Gukora imibonano mpuzabitsina ntibigarukira ku bitsina gusa no ku 
    mubiri. Ahubwo byinjira mu byiyumvo, mu bwonko, mu bitekerezo, 
    ndetse no mu myitwarire. Mbese umubiri n'ubuzima bwose bugerwaho 
    n'icyo gikorwa. Ni yo mpamvu n'ingaruka zitagarukira ku mubiri gusa, 
    ahubwo zigera no mu mitekerereze no mu byemezo tugenda dufata 
    nyuma yaho.

    Ni yo mpamvu ari ngombwa ko tuganira ku bijyanye n'imibonano 
    mpuzabitsina, abantu bakamenya ingaruka zayo ku muntu uyishoyemo igihe 
    kitaragera.

    Abenshi muri mwe ntibarumva ibijyanye n'imibonano mpuzabitsina. 
    Ababyeyi banyu wenda ntibarabibabwira. Hari ibitangazamakuru 
    na za firimi zimwe na zimwe usanga akenshi bibigaragaza nk'aho ari 
    ibintu byiza.

    Nyamara ntihagire ubashuka. Ibyo mwigishwa n'umwarimu mu 
    ishuri cyangwa ababyeyi banyu cyangwa abandi babarera ni byo 
    kuri. Kwigisha abana ko bagomba kwirinda bakoresheje agakingirizo 
    cyangwa bagakoresha imiti ibuza gusama na byo ni amaburakindi. 
    Impamvu ni uko ibyo ngibyo bitabarinda kwangirika mu byiyumvo, 
    mu mitekerereze no mu myitwarire. 

    Guhora yicuza icyo yabikoreye, kumva afite ikimwaro, guhindura 
    imyitwarire, kurarukira iyo mibonano ntiyongere kwitangira, ni zimwe 
    mu ngaruka zitari izo ku mubiri zigaragara mu bana bato bishoye mu 
    mibonano mpuzanbitsina.

    Ikintu cya mbere ugomba gukora rero waba umukobwa cyangwa 
    umuhungu ni ukwanga. Iyo uhakanye, ugomba no kubyerekana, wiyaka 

    ushaka kugushuka, ukamubwira ko bidashoboka. 

    Ikigaragara ni uko abenshi babivuga, badashikamye. Ntabwo 
    ukwiye gushidikanya rero iyo wanga. Abashobora kugushora 
    mu mibonano mpuzabitsina barimo abantu bakuze bagushukisha 
    impano n'amafaranga. Barimo inshuti zawe zishobora kugushuka 
    baba abo muhuje igitsina bakwigisha ibibi cyangwa abo mudahuje 
    igitsina bagushukisha urukundo rutariho. Ikindi ni ukureba firime 
    zigaragaramo imibonano mpuzabitsina, uba witera ibishuko bitari 
    ngombwa. 
    Bana rero ntimukajenjeke kuri iyo ngingo kandi ntimuzihemukire 
    na gato.
    I. Inyunguramagambo
     1. Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe 
    mu mwandiko.

     a. Kuraruka b. Amaburakindi
     c. Badashikamye d. Ntimuzajenjeke
     e. Gushaka imburagihe.
     2. Koresha amagambo akurikira mu nteruro ziboneye 
    wihimbiye. 

     a Kuraruka b Kwangirika mu myitwarire
     c Amaburakindi d Gushikama
     e Ntimuzajenjeke
    II. Ibibazo byo kumva umwandiko. 
     Subiza ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu magambo 
    yawe bwite, utandukuye interuro ziri mu mwandiko uko 
    zakabaye.

     1. Wowe wumva ingaruka ziterwa no gukora imibonano 
    mpuzabitsina ari izihe?
     2. Ingaruka zijyanye n'ibyiyumvo, imitekerereze n'imyitwarire 
    ku muntu wakoze imibonano mpuzabitsina igihe kitaragera 
    zigaragazwa n'iki?
     3. Ababyeyi bawe bari bakubwira ibijyanye n'ubuzima bwawe 

    bw'imyororokere n'uko ugomba kubwitwaramo? Niba ari oya, 

    wowe uzabibazaho ryari ko ukeneye kubimenya?
     4. Ni abahe bantu bashobora gushuka umuhungu cyangwa 
    umukobwa gukora imibonano mpuzabitsina? Sobanura 
    igisubizo cyawe.
     5. Kureba firime bishobora gutuma dukora imibonano 
    mpuzabitsina igihe kitaragera. Urumva wakora iki kugira ngo 
    utagwa muri uwo mutego?
    III. Ikibonezamvugo
    1. Andika interuro ebyirebyiri ukoreshemo ntera, 
    amazina ntera n'ibisantera.

     2. Sesengura aya mazina ugaragaze uturemajambo 
    n'amategeko y'igenamajwi yakoreshejwe

     a. Umunyu.
     b. Amazi.
     c. Umwuko.
     d. Ibyifuzo.
     e. Udutambaro.
     3. Andukura aka gace k'umwandiko ugenda ukosora 
    ahari amakosa y'imyandikire.

    Hari abantu benshi bumva ko kujya I Kigali bakava i wabo mu cyaro ari 
    byo byiza. Urubyiruko usanga ruva IKarongi, I Huye, I Rusizi, I Byumba, 
    n'ahandi hatandukanye mu gihugu rukaza gushakira imibereho mu mugi 
    wa Kigali. Abenshi muri urwo rubyiruko iyo bageze I Kigali bavuye I 
    wabo, barahagera bakabura akazi. Abakobwa bibaviramo kwiyandarika 
    naho abahungu bagahinduka abajura n'inzererezi.
    Nyamara ibyo si byo kuko ahantu hose hari ubuzima. Aho i wanyu ubu 
    mushobora kuhigira mukarangiza amashuri yisumbuye. Mushobora 
    kwiga imyuga, mukorora cyangwa mugahinga. Mwitegereje I buryo n'I 
    bumoso bwanyu mwahabona abantu babayeho neza kandi bataragombye 
    kujya I Kigali.
    Nimwicare rero i wanyu i muhira, mubanze mutekereze neza, mushake 

    icyo gukora hafi yanyu mbere na mbere aho kugishakishiriza I kantarange.

    irigendera. Impyisi na yo iti:"None ... ntindi y'ingwe irenga yaza kugaruka 
    ntiyanyica ra? Naba nzize iki?" Iragenda. Byose bimaze kugenda ... mbeba 
    yawe ibwira Bugabo iti: "Sinakubwiye ko nunkiza izuba nzagukiza imvura? 
    Iyo utankiza ... zuba wansanzeho, haba hacuze iki? Cyo ngaho igendere."

    Nuko Bugabo arataha n'imbwa ye na ... kibirima akikoreye. Ageze 
    imuhira ashyikiriza umugore we ikibirima yari yamutumye. Umugore 
    amubonye ati: "Ahubwo umugabo ni ...!" Atitaye ku byabaye ku mugabo 
    we, arateka ararya.

    5.5. Amasaha ya Kinyarwanda.

    good

    Kera amasaha ya kizungu ataraza, Abanyarwanda bari bafite 
    amasaha bagenderaho. Ntabwo yerekanaga igihe gihamye buri gihe, 
    byaterwaga n'uduce tunyuranye n'ibihe. Byaterwaga kandi n'ibikorwa 
    binyuranye by'abantu n'imirimo bakoraga mu bijyanye n'ubuhinzi 
    n'ubworozi. Dore uko yabaga akurikiranye kuva mu gitondo kugeza 

    mu kindi gitondo:


  • 5 Kwimakaza imiyoborere myiza

    good

    Ubutumwa bugufi ni inyandiko itarengeje inyuguti ijana na mirongo 

    itandatu iyo bwoherejwe hakoreshejwe terefone igendanwa. Muri iki 

    gihe tugezemo, ubwo butumwa bworoheje itumanaho, kuko bushobora 

    kohererezwa abantu benshi icyarimwe, ku buryo mu gihe kitarenze 

    iminota itanu, ushobora kuba ubwiye abantu barenga ijana ubutumwa 

    bumwe kandi bukabagereraho mu gihe kimwe.

    Kwandika ubwo butumwa bisaba kuvuga ibikenewe kuko ibyo wandika 

    biba bibaze. Nyamara hari amaterefone atanga uburyo bwo gucamo 

    kabiri ubutumwa burebure, ariko n'igiciro cyo kubwohereza gihita kikuba 

    kabiri.

    Uko byagenda kose, kohereza ubutumwa birahendutse kurusha kuvugana 

    n'umuntu. Ubutumwa bwoherezwa kuri terefone kandi bufite umwihariko 

    wo kuba bushobora koherezwa mu ibanga mu gihe umuntu ari hamwe 

    n'abandi, bikamufasha kutiha rubanda ngo bumve ibyo batagenewe 

    cyangwa ngo abasakurize bitari ngombwa. 

    Ubutumwa bugufi bwoherezwa kuri terefone igendanwa, bumaze kuba

    5.1. Gufatira ibyemezo hamwe

    good

    Imiyoborere myiza izanwa n'abayobozi beza bitorewe n'abaturage mu 
    matora akozwe mu mucyo. Umuyobozi mwiza yubahiriza amategeko 
    igihugu kigenderaho, aharanira ubumwe bw'abaturage, ubusugire 
    n'umutekano by'igihugu.

    Ni yo mpamvu mbere yo gutangira imirimo abanza kubirahirira. 
    Umuyobozi mwiza arangwa n'imyitwarire myiza. Arangwa no gukunda 
    igihugu, agashyira inyungu zacyo imbere y'ize bwite.

    Umuyobozi mwiza amenya uburenganzira bw'abo ayobora, 
    akabwubahiriza, akabutoza abo ayobora n'abo akorana na bo. Akumira 
    ubusumbane bushingiye ku kintu icyo ari cyo cyose hagati y'abo ayobora. 

    Buri muturage agira uruhare mu iterambere ry'igihugu ke, akumva ko 

    areshya n'abandi kandi ko adahejwe ahantu aho ari ho hose.
    Umuyobozi mwiza yakira neza abamugana, akabatega amatwi kandi 
    agakemura ibibazo byabo. Arangwa n'umuco wo gufatanya n'abandi 
    kandi agaha abo ayobora uburyo bwo gukora bisanzuye, ntabategekeshe 
    igitugu.

    Akorera kuri gahunda, akubahiriza igihe, bityo agakemura ibibazo 
    by'abaturage, ntibamushake ngo bamubure cyangwa ngo bahore 
    basiragira ku biro bye. Yitabira umurimo agakangurira abo ayobora 
    gahunda za Leta. Aba intangarugero mu kuzishyira mu bikorwa no 
    kuzimenyesha abo ayobora. Arangwa n'ukuri mu byo akora akirinda 
    gukorera mu bwiru, agakorana n'inzego zashyizweho. Ibyemezo 
    bireba abaturage ntabifata wenyine, agisha inama abo ayobora kandi 
    agafata abayoborwa nk'abajyanama, akubahiriza ibyifuzo byabo.

    Imiyoborere myiza irangwa kandi na demokarasi. Demokarasi na yo 
    ishingira ku matora anyuze mu mucyo. Ayo matora agomba gukorwa mu 
    bwisanzure kandi neza, akurikije amahame mpuzamahanga n'amategeko 
    igihugu kigenderaho. Ayo matora ni yo ashyiraho abayobozi bagomba 
    gushyira mu bikorwa ibyo abaturage bifuza. Icyo gihe abayobozi 
    bashyirwaho n'abaturage kandi bagakorera abaturage bitaba ibyo, 
    bakabavanaho biciye mu matora bakitorera abandi. Muri demokarasi 
    ntawuniganwa ijambo.

    Umuyobozi mwiza kandi agomba kurangwa n'imyitwarire ishingiye 
    ku ndangagaciro. Yirinda ruswa kandi akayikumira, akagendera ku 
    kuri n'ubutabera, agaharanira amahoro. Aharanira uburezi budaheza, 
    agasigasira ibikorwa remezo.

    Twanzure tuvuga ko imiyoborere myiza ishingira ku gukora ibintu 
    bizaramba no guteganyiriza ejo hazaza: Ibyemezo bifatwa biba bigamije 
    kwirinda gusigira amakimbirane n'ibibazo ab'ejo hazaza. Ubuyobozi 
    bwiza bwirinda kwangiza ibidukikije, bukirinda guteza amacakubiri 
    mu baturage, bukirinda kwangiza no gusesagura ubukungu bw'igihugu 
    n'umutungo kamere.

    Bana rero nimwumve ko mugomba gukurikirana imiyoborere myiza 
    y'igihugu cyanyu kuko uko kiyobowe none ari byo bizatuma mubaho 

    neza cyangwa nabi mu gihe kiri imbere.

    A. Inyunguramagambo
    Shaka ibisobanuro by'aya magambo yakoreshejwe mu 

    mwandiko.
    1. bikorwa remezo
    2. uburezi budaheza
    3. guhwitura
    4. ubusugire bw'igihugu
    5. urujijo
    6. kugisha inama
    7. gukorera mu bwiru
    8. uruhare
    9. kudaheza
    10. gufata umwanzuro
    11. kuniganwa ijambo
    12. itsinda.
    Imyitozo y'inyunguramagambo
     1. Koresha mu nteruro yawe bwite amagambo 
    akurikira.

    Ibikorwa remezo, guhwitura, gukorera mu bwiru, kugisha inama, 
    uruhare, kudaheza, kuniganwa ijambo.
     2. Umukino wo gutahura amagambo: Tahura mu 
    kinyatuzu gikurikira amagambo ugomba kuzurisha 

    interuro zikurikiyeho

    good

    good

    Uzurisha izi nteruro amagambo wakuye mu kinyatuzu.
     1. Umuyobozi mwiza areba inyungu z' .....
     2. Umuyobozi mwiza aharanira ..... ry'abanyagihugu.
     3. Umuyobozi mwiza akomera ku ..... bw'abanyagihugu.
     4. Umuyobozi mwiza aharanira ..... n'..... by'abanyagihugu.
     5. Umuyobozi mwiza agomba kuba ..... muri byose.
     6. Umuyobozi mwiza yungurana ..... n'abo ayobora.
     7. Umuyobozi mwiza afata abo ayobora nk'......
     8. Umuyobozi mwiza yubahiriza ..... igihugu kigenderaho.
     9. Umuyobozi mwiza aharanira ..... bw'igihugu.
     10. Umuyobozi mwiza yubahiriza ..... bwa muntu.
     11. Muri ..... ntawuniganwa ijambo.
    B. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu 
    magabo yanyu bwite.

     1. Ni ibihe byiza bizanwa n'imiyoborere myiza? 
     2. Ni iyihe mpamvu ituma imiyoborere myiza iboneka? 
     3. Wifuza ko umuyobozi mu nzego za Leta yarangwa n'iki? 
     4. Wumva iki iyo bavuze ngo "imiyoborere myiza irangwa na 
    demokarasi?"
     5. Ni iki ubuyobozi bwiza bugomba gukora kugira ngo budasigira 
    ibibazo urubyiruko?
     6. Wumva wakurikirana ute ibijyanye n'imiyoborere myiza mu 
    gihe ukiri muto utarageza imyaka yo kwitorera abayobozi?
    C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko

    Subiza ibi bibazo

    1. Ni izihe ngingo z'ingenzi ziri muri uyu mwandiko?
     2. Hina uyu mwandiko mu mirongo icumi.
    D. Kungurana ibitekerezo
     Mwungurane ibitekerezo kuri iyi ngingo:
     Mu miyoborere y'inzego z'ibanze z'aho mutuye, mubona amahame 
    y'imiyoborere myiza yavuzwe mu mwandiko yubahirizwa. Niba ari 
    yego yubahirizwa gute, niba ari oya, ayo ubona atubahirizwa ni 
    ayahe?
    Umukoro
     Kora urutonde rw' ibintu icumi by'ingenzi wumva ubuyobozi bwiza 
    bukwiye gukorera abaturage.

    5.2. Gukorera mu mucyo


    Gukorera mu mucyo ni rimwe mu mahame agenga imiyoborere 

    myiza. Iryo hame risaba ko ibikorwa by'abayobozi byose bijyanye 

    n'akazi bashinzwe, bigomba gutangarizwa abayoborwa kandi bakagira 
    uruhare mu guhitamo ibyo bashyira imbere, mu kubicunga, no kumenya 
    umusaruro wabivuyemo. 

    Dufatiye nk'urugero ku kigo cy'amashuri, abanyeshuri bagomba 
    kumenyeshwa umutungo w'ikigo, bakagira uruhare mu kugena ibikorwa 
    bikorerwa ku ishuri no mu micungire yabyo. Ku buryo bw'umwihariko, 
    ababyeyi bagomba kugira uruhare mu burere bw'abana babo, bakamenya 
    uko biga, bakagezwaho raporo z'imikorere y'abarezi n'ingengabihe 
    z'amasomo.

    Gukorera mu mucyo rero bijyana no gutangaza ibyo ukora. Amakuru 
    yose ajyanye n'ibikorerwa abaturage agomba gushyirwa ahagaragara 
    kandi akagezwa ku baturage. Abaturage bagomba kumenya ibyemezo 
    bifatwa n'abayobozi n'ishyirwa mu bikorwa ryabyo, ku buryo 
    bashobora gukurikirana imikorere y'abagize inzego z'ubuyobozi kandi 
    bakayigiramo uruhare. Gukorera mu mucyo ni kimwe mu bituma igihugu 
    kigira imiyoborere myiza n'ubuyobozi buhamye kandi bufitiwe ikizere 
    n'abayoborwa.

    Ku bijyanye n'imitangire y'akazi, gukorera mu mucyo bigomba gutuma 
    akazi gatangwa hakurikijwe ubushobozi bwa buri muntu. Kubona akazi 
    bigomba guca mu ipiganwa, maze hagatsinda uwarushije abandi. Icyo 
    gihe abasabye akazi bahabwa ikizamini kimwe, bagakosorwa kimwe maze 
    abatsinze bagatangazwa n'amanota yabo agashyirwa ahagaragarira buri 
    wese. Abakoze ikizamini bagira uburenganzira bwo kumenya amanota 
    babonye, byaba ngombwa bakerekwa n'uburyo cyakosowemo bagashira 
    amatsiko. Ibi byose bituma hatabaho amarangamutima cyangwa kubera 
    uwo ari we wese mu bagikoze.

    Mbese twabihuza n'ibibera mu ishuri aho amanota agomba guhabwa 
    uwayakoreye, kandi abanyeshuri bose bagakosorwa kimwe, 
    bakanahabwa impapuro bakoreyeho kugira ngo bagenzure ko amanota 
    bahawe ari yo bakoreye koko.

    Ku bijyanye n'amafaranga igihugu gikoresha, ari byo bita ingengo y'imari, 
    abaturage baba bagomba kugira uruhare mu kuyitegura, no kumenya 
    uko amafaranga ava mu misoro yabo akoreshwa.

    Gukorera mu mucyo bibumbye indangagaciro yo gukoresha ukuri, 

    ubutabera busaba ko buri wese ahabwa amahirwe angana na mugenzi 
    we, maze umwete n'umurava wa buri muntu bikaba ari byo bimuhesha 
    umwanya n'agaciro mu bandi. Gukorera mu mucyo ni ukwimika ukuri 
    no kwirinda kugendera ku kenewabo. Kubaho mu kuri ni ugukurikiza 
    amategeko, ugaca ukubiri no kubeshya no kubeshyera abandi maze buri 
    wese agashishikarira gukora.

    Mu rwego rwo gukorera mu mucyo, abakozi ba Leta bari mu nzego 
    zo hejuru kandi bafite aho bahurira n'umutungo w'igihugu, bagaragaza 
    aho bavanye imitungo bafite kandi bakemera kugenzurwa mu micungire 
    y'ibya rubanda.

    Kugira ngo intego z'iterambere zigerweho, haba hakwiye 
    impinduramatwara mu micungire y'imari y'igihugu hashyirwaho uburyo 
    bunoze bwo gutanga imisoro, kugaragaza uko umutungo w'igihugu 
    ukoreshwa no gukaza igenzuramikorere.

    Kubera iyo mpamvu amashuri agomba gufasha abanyeshuri kumenya 
    kuvugisha ukuri, no kuguharanira. Banyeshuri rero nimwite ku kumenya 
    ibyo abayobozi banyu baba bagomba kubakorera, kandi mubigiremo 
    uruhare. Nimubigenza gutyo muzaba abaturage bajijutse n'abayobozi 
    beza b'igihugu cyanyu.
    A. Inyunguramagambo

    Shaka ibisobanuro by'aya magambo yakoreshejwe mu 
    mwandiko.

     a. Ipiganwa,                                  b. Ikenewabo,
     c. Gushishikara,                           d. Guca ukubiri n'ikintu,
     e. Ubudakemwa,                         f. Ingengo y'imari, 
     g. Impinduramatwara,              h. Igenzuramikorere,
     i. Umwete n'umurava,               j. Gushira amatsiko.

    Imyitozo ku nyunguramagambo


    1. Ukurikije uko yakoreshejwe mu mwandiko, andukura 

    amagambo ari mu ruhushya rw'ibumoso uyahuze 

    n'ibisobanuro byayo biri mu ruhushya rw'iburyo

    good

    2. Koresha mu nteruro yawe bwite aya magambo 
    akurikira ugendeye ku bisobanuro byayo.

    Ipiganwa, gushira amatsiko, ubudakemwa, indangagaciro, kwimika, 
    kumurika, amakimbirane, impinduramatwara.
    B. Ibibazo byo kumva umwandiko

    Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu 
    magambo yanyu bwite.

     1. Gukorera mu mucyo ni rimwe mu mahame agenga 
    imiyoborere myiza. Iryo hame risaba iki?
     2. Ubona abayobozi bo ku ishuri wigaho bakorera mu mucyo? 
    Sobanura.
     3. Gukorera mu mucyo bijyana no kugeza amakuru y'ibikorwa 
    ku bo bigenewe. Ubona abaturage b'aho utuye bagezwaho 
    amakuru n'abayobozi?

    4. Ubona gukorera mu mucyo bishobora gute kuba bumwe mu 
    buryo bwo kurwanya ruswa, akarengane n'ikenewabo?
     5. Ni izihe ndangagaciro zijyana no gukorera mu mucyo?
     6. Mwebwe nk'abanyeshuri mumaze gusoma uyu mwandiko, 
    ni izihe ngamba mwafata none zo kugendera ku kuri no 
    kuguharanira? 
    C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
    Subiza ibi bibazo
     1. Erekana ingingo z'ingenzi zigize uyu mwandiko.
     2. Hina uyu mwandiko mu mirongo icumi.
    D. Kungurana ibitekerezo
    Mwungurane ibitekerezo kuri iyi ngingo
     Mwumva mute ingingo ijyanye no gukorera mu mucyo? Muhimbe 

    kandi mukine agakino kagaragaza uburyo mubona byakorwa.

    5.3. Uruhare rw’abaturage mu guteza imbere 

    demokarasi

    good

    Demokarasi ni ubutegetsi bwa rubanda bushyirwaho na rubanda kandi 
    bugakorera rubanda. Ubutegetsi buba bufitwe muri rusange n'abaturage 
    bakabuha abazabahagararira bitoreye. Ubutegetsi bushyizweho 
    kuri ubwo buryo bukora mu nyungu rusange z'abaturage bose 
    hatitawe ku batoye n'abataratoye. Bwubahiriza amahame y'uko abantu 
    bose bareshya imbere y'amategeko, bafite uburenganzira bumwe kandi 
    bishyira bakizana. Imyanya y'ubuyobozi nta wuyihezwaho.

    Kugira ngo demokarasi ishinge imizi, abaturage bagomba kubigiramo 
    uruhare. Bashobora kwishyira hamwe bagafata ubwabo ibyemezo 
    mu birebana n'inyungu rusange nta wundi babinyujijeho. Ibi bisaba 
    ko batumizwa mu nama buri gihe uko bibaye ngombwa cyangwa 
    bagashobora gutumizwa uko ibibazo bivutse. Abaturage kandi bashobora 
    kwitirirwa ibyemezo mu gihe byafashwe binyujijwe mu babahagarariye 
    bitoreye. Bituma bafatwa nk'urwego rwa poritiki rushobora gufata 
    ibyemezo mu miyoborere y'igihugu.

    Muri demokarasi abaturage bagomba kugira uruhare mu miyoborere 
    y'igihugu. Mu ntangiriro demukarasi yaje ishimangira ihame ry'uruhare 
    rw'abaturage mu kwihitiramo ababahagararira. Uko iminsi yagiye 
    ihita, demukarasi yaje kuba uruhare rw'abaturage mu kwihitiramo 
    abayobozi, mu gushyiraho porogaramu na poritiki zinogeye abaturage, 
    mu kuzishyira mu bikorwa no mu kugenzura uburyo zubahirizwa. Kuba 
    abaturage ari bo batanga ubuyobozi, ni na bo bagomba gushingirwaho 
    mu byemezo bifatwa mu nzego zose z'ubuzima bw'igihugu. Ibyo bibaha 
    ububasha bwo gushyiraho no gukuraho abayobozi mu matora akozwe 
    mu bwisanzure bashingiye ku buryo banyuzwe cyangwa batanyuzwe 
    n'imikorere yabo. Nta busumbane mu matora kuko hakurikizwa ihame 
    ry'umuntu umwe, ijwi rimwe. Uwo waba uri wese, urupapuro watoreyeho 
    ruba ijwi rimwe kimwe n'iry'undi wese. Nta nzobere yagombye kubaho 
    mu birebana na poritiki, kuko abatora na bo baba bashobora gutorwa. 
    Nta n'umwe uba ahejwe ku myanya y'ubuyobozi. Igihugu kigendera ku 
    mahame ya demukarasi iyo cyubahiriza uko kugira uruhare rungana 
    kw'abaturage mu miyoborere y'igihugu no mu kugena iby'ingenzi 
    bigomba gushingirwaho mu miyoborere yacyo.

    Abantu bagomba gusobanukirwa n'impamvu demokarasi idasigana 
    n'amatora. Kuba abantu badashobora gutekereza kimwe, byatumye 

    hatekerezwa amatora, abaturage bakihitiramo abazabahagararira 

    kandi babagomba ibisobanuro mu gihe bibaye ngombwa. Uko kuba 
    uwatowe agomba guha uwamutoye ibisobanuro ni ingenzi kugira ngo 
    abatowe batirara ngo bigomeke ku babatoye. Uruhare rw'abaturage 
    mu miyoborere y'igihugu rutuma hatabaho bwa bwikanyize bw'umuntu 
    umwe bubyara gutegekesha igitugu. Imiyoborere ihinduka ibiganiro 
    by'imishyikirano bigamije ubwumvikane mu rwego rwa poritiki. Kugira 
    ngo iyi mishyikirano ishoboke, abaturage bahurira mu mashyirahamwe 
    ya poritiki, mu masendika, mu bitangazamakuru cyangwa mu miryango 
    itegamiye kuri Leta.

    Ayo mashyirahamwe ni inkingi za ngombwa zituma habaho ubwumvikane 
    mu miyoborere y'igihugu. Ni yo abaturage banyuramo kugira ngo 
    babwire ababahagarariye ibitekerezo n'ibyifuzo byabo.
    A. Inyunguramagambo
    Tekereza maze usubize vuba kugira ngo ugaragaze ko 
    wumvise ibyavuzwe mu mwandiko.

    Fora ndi nde cyangwa ndi iki?
     1. Ngirwa n'abaturage, ngatangwa na bo maze nkabakorera. Ubwo 
    ndi nde? 
     2. Mbakorera bose ntitaye ku banshyizeho kandi abanshyigikiye 
    n'abatanshyigikiye mbareshyeshya imbere y'amategeko. Ubwo ndi 
    nde?
     3. Uko ndi ni uko simpinduka ngomba gukurikizwa gutyo ibihe byose. 
    Ubwo ndi nde?
     4. Uruhare rwange ni ngombwa kugira ngo habeho ubuyobozi 
    buhamye kandi bubereye bose. Ubwo ndi nde?
     5. Aho mba aha ngira akageso ko kutifuza ko hagira uwo dufatanya 
    kuyobora kandi ibyemezo mfashe ngenyine ntibivuguruzwa. Ubwo 
    ndi nde?
     6. Nakira abaturage bangannye nkabaha ubushobozi bwo kwishyiriraho 
    abayobozi no kumvikanisha ibitekerezo byabo. Ubwo ndi nde? 
     7. Banshyiraho kugira ngo bangendereho mbarinde kubangamirana 

    mu nyungu zabo bwite. Ubwo ndi nde?

    8. Iyo byakomeye baranyitabaza kugira ngo mbahurize mu biganiro 
    bigamije ubwumvikane muri poritiki. Ubwo ndi nde?
     9. Mfatwa n'abahagarariye abaturage kugira ngo ndengere inyungu 
    zabo. Ubwo ndi nde?
     10. Ni nge ngenyine usobanukiwe n'uruhare rw'abaturage mu guteza 
    imbere demokarasi ku buryo buri gihe bantumira kugira ngo 
    mbisobanurire abaje mu mahugurwa. Ubwo wanyita ngo iki?
    11. Mu buzima bwange gufata ibyemezo nta we mbisabye ni 
    uburenganzira budakorwaho. Ibyo babyita ngo iki?
     12. Ntabwo wemerewe gusuzugura amategeko ku bushake ngo 
    wikorerere ibyo wishakiye. Ubwo urabuzwa iki? 
     13. Noneho musigaye mwikorera ibyo mwishakiye kubera kutagira 
    uwo mwikanga. Ibyo mukora babyita ngo iki? 
     14. Njya aho nshaka hose mu gihugu cyange cyangwa hanze yacyo 
    igihe cyose mbishakiye ntawushobora kubimbuza. Uko kubahirizwa 
    k'uburenganzira bwo kujya aho nshatse babyita ngo iki? 

    B. Ibibazo byo kumva umwandiko

    Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu 
    magambo yanyu bwite

     1. Iyo bavuze demokarasi wumva iki?
     2. Wagira ute uruhare mu guteza imbere demokarasi?
     3. Ni akahe kamaro k'amatora muri demokarasi? 
     4. Usanga igihugu cyakwitwa ko kigendera ku matwara ya 
    demokarasi ryari? 
     5. Uruhare rw'umuturage mu miyoborere y'igihugu rugaragarira 
    he? 
     6. Usanga abaturage bagira ibihe bibazo mu gihugu kitarangwamo 
    amatora na demokarasi?
     7. Kuba umuturage afite uruhare mu miyoborere y'igihugu bifite 
    akahe kamaro? 
    C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
    Subiza ibi bibazo
     1. Vuga ingingo z'ingenzi zigize uyu mwandiko.
    2. Kora inshamake itarengeje imirongo icumi y'ibyavuzwe muri 
    uyu mwandiko.
    D. Kungurana ibitekerezo
    Mwungurane ibitekerezo kuri iyi ngingo
     Mwumva mute ingingo ijyanye n'uruhare rw'abaturage mu guteza 
    imbere demokarasi?
    5.4. Ikinyazina nyereka

    Itegereze izi nteruro zikurikira, uzisome witonze, maze 
    utahure igisobanuro kihariye amagambo ari mu ibara 
    ry'igikara tsiriri ahuriyeho. 
    1. Ubuyobozi bushyizweho kuri ubwo buryo bukora mu nyungu rusange 
    z'abaturage bose.
    2. Kugira ngo iyi mishyikirano ishoboke, abaturage bahurira mu 
    mashyirahamwe ya poritiki. 
    3. Uruhare rw'abaturage mu miyoborere y'igihugu rutuma hatabaho 
    bwa bwikanyize bw'umuntu umwe bubyara gutegekesha igitugu. 
    4. Ayo mashyirahamwe ni inkingi za ngombwa zituma habaho 
    ubwumvikane mu miyoborere y'igihugu.

    Muri izi nteruro:
    Amagambo yanditse atsindagiye afite umwihariko wo 
    kwerekana ikintu runaka?

    Ongera usome witonze izi nteruro maze usobanure aho 
    ibyerekanwa n'amagambo ari mu nyuguti z'igikara tsiriri 
    biherereye.
    1. Ubuyobozi bushyizweho kuri ubwo buryo bukora mu nyungu rusange 
    z'abaturage bose.
    2. Ayo mashyirahamwe ni inkingi za ngombwa zituma habaho 
    ubwumvikane mu miyoborere y'igihugu.
    3. Kugira ngo iyi mishyikirano ishoboke, abaturage bahurira mu 
    mashyirahamwe ya poritiki.
    4. Uruhare rw'abaturage mu miyoborere y'igihugu rutuma hatabaho 
    bwa bwikanyize bw'umuntu umwe bubyara gutegekesha igitugu. 
    5. Bariya bana barashaka iki?
    6. Barya bagabo bavugaga ukuri.
    7. Bano bantu barasa cyane.

    Inshoza y'ikinyazina nyereka

    Uturango tw'ikinyazina nyereka hakurikijwe aho ibyo 
    byerekana biherereye

    Ibyerekanwa bishobora kuba biri hafi y'uvuga cyangwa kure ye, bishobora 
    kuba biri hafi cyangwa kure y'ubwirwa cyangwa bikaba biri hafi cyangwa 
    kure ya bombi. Ibinyazina nyereka kandi bigira ibisobanuro bitandukanye 
    bitewe n'ibihe ibyerekanwa birimo: hashobora kubaho ibihe bya vuba 
    cyangwa ibya kera. Bisobanura ko ibinyazina bishobora kuganisha ku 
    bintu bitewe n'aho biri cyangwa bitewe n'ibihe byabereyemo. Duhereye 
    ku ngero zatanzwe, ibinyazina nyereka byagabanywamo amoko 
    atandatu ku buryo bukurikira:

    1. Ibyerekana ibyo uvuga afashe yerekana cyangwa ibyo agiye kuvuga 
    (iyi);
    2. Ibyerekana ibiri hafi y'uvuga ashobora gukoraho cyangwa ibyo amaze 
    kuvugaho ako kanya (bano);
    3. Ibyerekana ibiri kure y'uvuga ariko bikaba hafi y'ubwirwa (ayo, 
    ubwo);
    4. Ibyerekana ibiri kure y'uvuga n'ubwirwa bombi babona (bariya);
    5. Ibyerekana ibyo uvuga n'ubwirwa baziranyeho mu bihe byahise bya 
    vuba (barya);
    6. Ibyerekana ibyo uvuga n'ubwirwa bibukiranya ibya kera, ibyigeze 

    kuvugwaho hakaba hashize umwanya muremure (bwa).

    Imbonerahamwe y’ibinyazina nyereka mu 

    matsinda yabyo

    good

    Umwitozo

    Soma witonze uyu mwandiko maze usimbuze utudomo dutatu 
    ikinyazina nyereka gikwiye ukurikije aho ibivugwa biherereye.
    Bugabo akizwa n'imbeba

    Bugabo yabaye aho n'umugore we... mugore kimwe n'abandi bose yaje 
    gusama. Hashize iminsi abwira umugabo we ati:
    "Ndashaka inyama y'ikibirima." Umugabo arahagarara ariyumvira, ni ko 
    kwibaza ati:"Ariko ... nyama z'ikibirima ... mugore anyaka ni iza rubanza 
    ki?" Gusa ntiyabitindaho, ahamagara imbwa ye bajyana guhiga. Ageze 

    mu ishyamba aratega, arangije arataha

    Bukeye ajya gusura umutego asanga wafashe imbeba. Nuko imbeba 
    iramubwira iti:"Yewe wa mugabo we, wankijije .... zuba, ko nange 
    nazagukiza imvura!" Bugabo arayisubiza ati: "Ubwo unyise umugabo, 
    reka ngukize. ... si izuba ni icyago!" Arayitegura irigendera, ajya gutega 
    ahandi. Mu gitondo agarutse, asanga noneho hafashwe ikibirima. 
    Arakikorera, arakijyana. Imvura iza kugwa, ajya kugama munsi y'urutare, 
    imbwa ye iramukurikira. ... rutare rukaba rutuwemo n'impyisi.

    Impyisi itahutse, ikibirima kirasimbuka ngo kihungire. Impyisi ibwira 
    Bugabo iti:"Garura ... kibirima vuba! Nari niriwe n'ubusa, none mbonye 
    ibyo ndya. "Kubera ubwoba Bugabo n'imbwa ye biruka kuri ... kibirima 
    barakigarura. Impyisi ni ko kumubwira iti: "Umva rero wa mugabo we, 
    bwira ... mbwa yawe irye ... kibirima, nirangiza uyirye, maze nange 
    nkurye." Ikibivuga, ibona ingwe irinjiye, imbwa iti: "Tururururu!" Ingwe iba 
    ifashe ikibirima, ibwira Bugabo iti: "Iruka kuri ... mbwa uyifate uyinzanire. 
    Bitabaye ibyo ndakwica," Ayirutseho arayifata ayizanira ingwe, na yo 
    iramubwira iti:"Yibwire irye ... kibirima, nawe uyirye, impyisi ikurye, 
    nange nyirye."

    Intare iba irahageze, ibwira Bugabo ko abwira imbwa ye ikarya ikibirima, 
    na we akayirya, impyisi ikamurya, na yo ingwe ikayirya, maze ... ngwe 
    na yo intare ikayirya. Bugabo ni ko kwibwira mu mutima we yigaya 
    ati:"Ni nge wizize burya umuntu arizira! ... gihe nirukaga ku mbwa iyo 
    nikomereza singaruke koko?" Akiri muri ibyo, abona ... mbeba yakijije 
    irinjiye, iti:" ... nduru numva ... yatewe n'iki"? Bugabo watitijwe n'ubwoba 
    bwo kuba ahagararanye n'intare ati:"... ntare irambwira ngo nindye ... 
    mbwa yange, nayo irye ... kibirima, impyisi ureba na yo iyirye, na yo 
    ... ngwe iri hariya iyirye, hanyuma mu kurangiza ... ntare na yo iyirye."
    Imaze kubyumva, imbeba yigirayo yegera ikibirima maze iraterura 
    iti:"Yewe wa mugabo we, bwira ... mbwa yawe irye ... kibirima, na we 
    uyirye, impyisi ikurye, ingwe iyirye, intare na yo irye ingwe, maze na 
    nge mbone uko mbarya mwese."

    Intare yitegereza ingano ya ... mbeba, n'agasuzuguro iravuga iti: "...
    kagabo ntikirarira ye!", itambuka ijya kuyikandagira. Nuko imbeba ivuza 
    induru maze izindi mbeba zirahurura. Imbeba zigeze..., intare irazireba, 
    iti: "Singiye kuribwa n'... busa". Intare irigendera. Ingwe ibibonye iti:"None 

    ... ntare igiye yagaruka ikansanga aha ikanyica naba nzize iki?" Na yo 

    irigendera. Impyisi na yo iti:"None ... ntindi y'ingwe irenga yaza kugaruka 
    ntiyanyica ra? Naba nzize iki?" Iragenda. Byose bimaze kugenda ... mbeba 
    yawe ibwira Bugabo iti: "Sinakubwiye ko nunkiza izuba nzagukiza imvura? 
    Iyo utankiza ... zuba wansanzeho, haba hacuze iki? Cyo ngaho igendere."

    Nuko Bugabo arataha n'imbwa ye na ... kibirima akikoreye. Ageze 
    imuhira ashyikiriza umugore we ikibirima yari yamutumye. Umugore 
    amubonye ati: "Ahubwo umugabo ni ...!" Atitaye ku byabaye ku mugabo 

    we, arateka ararya

    5.5. Amasaha ya Kinyarwanda.

    image

    Kera amasaha ya kizungu ataraza, Abanyarwanda bari bafite 
    amasaha bagenderaho. Ntabwo yerekanaga igihe gihamye buri gihe, 
    byaterwaga n'uduce tunyuranye n'ibihe. Byaterwaga kandi n'ibikorwa 
    binyuranye by'abantu n'imirimo bakoraga mu bijyanye n'ubuhinzi 
    n'ubworozi. Dore uko yabaga akurikiranye kuva mu gitondo kugeza 

    mu kindi gitondo:

    goodgood

    Imyitozo
    Hitamo mu bisubizo bikurikira kimwe kiri cyo.Umaze 
    gusoma uru rutonde rw'amasaha ya Kinyarwanda, 
    ugereranyije n'amasaha ya kizungu:

     1. Mu bunyoni ni nka:
     a. saa kenda za mu gitondo 
     b. saa kumi z'umugoroba
     c. saa kumi n'imwe n'igice za mugitondo
     2. Mu nkoko za mbere ni nka:
     a. saa saba n'igice z'ijoro
     b. saa kenda z'ijoro
     c. saa kumi za mugitondo
     3. Ku gasusuruko ni nka:
     a. saa mbiri za mu gitondo
     b. saa ine za mugitondo
     c. saa saba z'ijoro
     4. Inyana zitaha ni nka:
     a. saa kumi z'umugoroba
     b. saa kumi n'imwe z'umugoroba
     c. ssaa kumi n'ebyiri n'igice z'umugoroba
     5. Inka zitaha ni nka:
     a. saa kumi n'imwe z'umugoroba
     b. saa kumi n'ebyiri z'umugoroba
     c. saa moya z'umugoroba
     6. Inka zikamwa ni nka:
     a. saa kumi n'ebyiri z'umugoroba
     b. saa moya z'umugoroba
     c. saa mbiri z'umugoroba
    7. Mu gicuku ni nka:
     a. saa sita z'amanywa
     b. saa sita z'ijoro
     c. saa kumi za mu gitondo
     8. Mu matarama ni nka:
     a. saa mbiri z'ijoro
     b. saa sita z'ijoro
     c. saa tatu z'ijoro, saa yine
     9. Abantu buriye uburiri ni nka:
     a. saa moya z'ijoro
     b. saa mbiri z'ijoro
     c. saa tatu z'ijoro
    10. Iyo witegereje usanga ibi bihe bya kinyarwanda byagenwe:
     a. nta cyo bashingiyeho
     b. bashingiye ku myitwarire y'abantu n'iy'inyamaswa
     c. babitegetswe n'abakoroni
    11. Abantu bashyizweyo ni nka:
     a. saa saba z'ijoro
     b. saa tanu z'ijoro
     c. saa kumi za mu gitondo
    12. Mu ruturuturu ni nka:
     a. saa munani z'ijoro
     b. saa kumi n'imwe za mu gitondo

     c. saa mbiri z'amanywa

    5.6. Amezi ya kinyarwanda

    good

    Nk'uko babivuga mu kinyarwanda, imfura y'amezi ni Nzeri, kuko 
    kera ari yo yatangiraga umwaka gakondo wa kinyarwanda. Nzeri 
    yatangiraga umwaka kimwe n'ibiba ry'imyaka ryo mu kwa kenda. 
    Umwaka wa kinyarwanda wagiraga amezi cumi n'atatu. Ukwezi kwa 
    kinyarwanda kwamaraga iminsi makumyabiri n'umunani gusa (28) 
    kukaba kwarakurikizaga ukwezi ko ku ijuru (imboneko, inzora, imyijima 
    n'impera zako), kugakurikiza kandi ukwezi k'umugore kimwe n'ukwezi 
    kw'inka. Ayo mezi yakurikiranaga atya mbere y'umwaduko w'abazungu: 
    Nzeri, Ukwakira, Ugushyingo, Ukuboza, Mutarama, Gashyantare, 
    Werurwe, Mata, Gicurasi, Kamena, Nyakanga, Kanama, n'ukundi kwezi 
    bitaga Tumba Nyakime.

    Ibibazo byo kumva umwandiko

    Soma interuro zikurikira, maze wandike ijambo yego imbere 
    y'interuro ivuga ibiri byo na oya imbere y'igisubizo kitari cyo.
     1. Umwaka wa kinyarwanda watangiraga muri Mutarama kubera ko 
    babaga babiba amasaka.
     2. Umwaka wa kinyarwanda watangiranaga n'ibikorwa by'ubuhinzi 
    muri Nzeri.
     3. Umwaka wa kizungu wari uhuje nezaneza amezi n'umwaka wa 
    kinyarwanda.
     4. Amezi ya kinyarwanda n'aya kizungu yari ahuje iminsi. 
     5. Umwihariko w'amezi ya kizungu ni uko yahindaguraga iminsi. 
     6. Ukwezi kwa kinyarwanda n'uko ku ijuru byamaraga iminsi ingana 
    mu kinyarwanda.
     7. Ukwezi k'umugore ni iminsi amara kugira ngo ahembwe amafaranga 
    yakoreye. 
     8. Itandukaniro hagati y'umwaka wa kizungu n'uwa kinyarwanda ni 
    uko amezi atangana kandi n'amezi ntanganye iminsi. 
     9. Umwaka wa kizungu n'uwa kinyarwanda binganya iminsi.
    10. Ukwezi k'umugore ni iminsi amara hagati y'imihango n'indi. 
    11. Ukwezi kw'inka ni uko zibyaramo cyane.

    5.7. Ibihe bya kinyarwanda

    Ibihe bya kinyarwanda byashingiraga ahanini ku zuba. Ni gutyo abantu 
    bagena ibice by'umunsi bavuga ngo izuba rirarashe, rigeze ijuru hagati 
    cyangwa rirarenze. Ku Banyarwanda, kurenga kw'izuba kwari nko 
    gupfa kwaryo na ho kurasa bikaba kuzuka. Iyo izuba ryabaga rirenze, 
    bavugaga ko ryagiye kwa Mugwamporo. Ubwo Abagwamporo bagahita 
    baribaga, ijuru rigahinduka umutuku, bakarirya, bukaba burije. Bamaraga 
    kurirya, igufa ryaryo bakarikubita ku rutare rw'ijuru rikabyara ibishashi. 
    Rikarara ririkakamba bugacya rigeze iburasirazuba, rikongera rikarasa. 
    Ibyo bikaba ibihe byose. Na n'ubu bishobora kuba ari ko bikigenda mu 
    myumvire ya bamwe. 

    Nanone bashingiye ku miterere y'ikirere bagabanyaga umwaka mo ibihe 
    bibiri by'ingenzi: ibihe by'izuba niba ryacanye n'ibihe by'imvura niba nta 
    riva ahubwo hagwa imvura. Ibihe by'izuba byabaga bibiri, igihe kirekire 
    k'izuba ryinshi bita Impeshyi kiva muri Kamena, kigafata Nyakanga yanga 
    amabuguma na Kanama kanamira Nzeri. Hari n'Urugaryi ari cyo gihe 
    gito k'izuba gitangira muri Mutarama kikageza hagati muri Gashyantare, 
    kikicomeka hagati y'igihe kirekire k'imvura nyinshi ari cyo bita Itumba. 
    Gihera muri Werurwe kikageza muri Gicurasi. Nk'uko bigaragara ibyo 
    bihe by'imvura bigenda bibisikana n'iby'izuba. Umuhindo ni igihe gihera 
    muri Nzeri cyangwa mu Kwakira kwakira imbuto zose kikageza mu 
    Kuboza kuboza imiteja. 
    Ibihe bya kinyarwanda kandi byagenwaga hashingiwe ku bintu byabaga 
    byarabaye abantu bose bazi. Hari nk'ibiba ry'imyaka, isarura ryayo, 
    inzara nini zabaye nka Ruzagayura, Rumanurimbaba, Rwakayihura, 
    Gakwege n'izindi; indwara z'ibyorezo nka Muryamo, iyima ry'umwami 
    runaka cyangwa umwaduko w'abazungu. Umuntu mukuru yakubwira ko 
    ikintu iki n'iki cyabaye mu itema ry'amasaka, koyavutse muri Ruzagayura, 

    cyangwa se ku ngoma ya Gahindiro. Umunyarwanda akubwiye ko ikintu 
    iki n'iki cyabaye ku ngoma ya Gahindiro ariko, wagombye kumva ko 
    cyabaye kera cyane. Ibyo kubara imyaka nk'uku tuvuga ngo turi mu 

    mwaka w'ibihumbi bibiri na cumi na gatandatu ntibyabagaho.

    A. Inyunguramagambo

    Huza ukoresheje akambi amagambo n'ibisobanuro byayo
    good
    B. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Musubize ibibazo byabajijwe ku mwandiko mu magambo 
    yanyu bwite

     1. Mu myumvire y'Abanyarwanda, izuba barigereranyaga n'iki? 
    Kubera iki? 
     2. Ko uryama ugasinzira, ubwirwa n'iki ko bukeye? 

    3. Ukurikije imyitwarire y'izuba umunsi wawugabanyamo ibihe 
    bice? 
     4. Imyitwarire y'ikirere yatangaga ibihe bihe? 
     5. Aho mutuye imihindagurikire y'ikirere iteza ibihe bibazo? 
     6. Abanyarwanda bagenaga igihe bamaze ku isi bahereye ku ki? 
     7. Mu bihe tugezemo igihe kigenwa gite? 
     8. Ugereranyije n'ibihe tugenderaho kuri ubu, ni ryari izuba riba 
    rigeze ijuru hagati? Umuntu yabibwirwa n'iki? 
     9. Ukeka ko ari ukubera iki Abanyarwnda bavugaga ko 
    Nyakanga yanga amabuguma? 
     10.Ukeka ko amazina Kanama, Ukwakira n'Ukuboza yaba 
    yaraturutse he?
    Imyitozo 
    a. Uzuza mu nteruro zikurikira ibihe bya kinyarwanda 
    bikurikira:

     ku kwezi, mu museke, mu gicuku, ijoro ryose, mu nkoko za mbere, 
    nijoro.
     1. Yabategetse kujya bizindura ... bakaza kumufasha guhanura.
     2. Yakundaga guhanura ...akangutse. 
     3. Mwene se yakundaga guhanura ... rubanda bicuye. 
     4. Yaraye agenda ... bucya angezeho. 
     5. Kuko hari ..., yabyutse bwangu akeka ko ari....
    b. Uhereye ku bisobanuro uhabwa, tahura amezi ya 
    kinyarwanda wuzurisha ahari utudomo dutatu (...) muri 
    uyu mwandiko.

     Abanyarwanda b'ubu bazi kandi bemera ko mu kwita amazina 
    amezi ya kinyarwanda, abakurambere bayasanishije n'ibyarangaga 
    imibereho yabo mu buhinzi n'ubworozi cyane cyane baganisha ku 
    kirere no kumusaruro. Hari benshi bayabona kuri karendari bakibaza 
    ibisobanuro byayo. Mu gukora uyu mwitozo urashira amatsiko.

     Mu kwezi kwa ..., abantu batinda kuryama bari mu gitaramo kuko

    nta mirimo baba bafite ituma bazinduka. Hakurikiraho ukwezi kwa 
    ... kurangwa n'igihe k'izuba rikaze cyane ku buryo abantu batinya 
    kwicara ku bitare by'amabuye kubera ubushyuhe bwinshi biba 
    bifite. Muri ... hagwa imvura nyinshi, bakayiha rugari maze ikerura
    ikagwa. Birumvikana ko iyo mvura ituma habaho urwuri ruba 
    rutoshye cyane, inka zikarisha zigahaga zigatubura umukamo. 
    Ibyo bigashya bishyira ukwezi kwa .... Hakurikiraho ukwezi kwa ...., 
    aho ibicu byinshi bibyuka byabuditse hasi. Kuvaho haza ukwezi kwa 
    ...., aho amasaka aba yeze cyane yabaye menshi maze amasekuru 
    akameneka kakahava kubera umuhini usekura ubudatuza. Hataho 
    ukwezi kw'izuba ryinshi, inka ziba zishonje kubera kubura urwuri, 
    kukazirana n'inka zishaje kuko muri icyo gihe ari zo zihura n'akaga 
    cyane zitembagara mu mabanga y'imisozi. Ni yo mpamvu bakwita 
    .... yanga amabuguma. Iryo zuba risiga ahantu hose hanamye, 
    ndetse iyo imvura ikomeje gutinda kugwa, muri uku kwezi ni ho 
    izuba ryangiza ibintu byinshi cyane ndetse hakaba n'amapfa abantu 
    bagasuhuka. Uko kukaba ukwezi kwa .... Mu kwezi kwa .... abahinzi 
    begura amasuka bagatangira imirimo yabo y'ubuhinzi kuko ibihe biba 
    bitangiye kumera neza, imvura itangiye kuboneka, ubwatsi na 
    bwo bwongeye kumera. Ukwezi gukurikiraho k'.... na ko kukakira
    neza imyaka yose iba yatewe cyangwa yabibwe mu kwezi kubanza. 
    Nyuma y'uku kwezi ko kweza cyane no gusarura, hahita haza ukwezi 
    ko guhunika imyaka, kukitwa .... Iyo myaka yahunitswe ihura no 
    kubura izuba ikagenda isaza, indi ikiri mu mirima kuko iba yareze 

    ntisarurwe bikayiviramo kubora. Bakakwita .... kuboza imyaka

    Imisuma 
    Iyo witegereje usanga imisuma ari uduce tw'amagambo twiyongereye ku 
    kinyazina ngenga tukongeraho igisobanuro kihariye. Iyo kiyongereyeho 
    umusuma - mbi, ikinyazina ngenga kiba kivuga abantu babiri 
    batarenze/ibintu bibiri bitarenze. Naho iyo, kiyongereyeho 
    umusuma -se kiba kivuga abantu benshi barenze babiri/ibintu 
    byinshi birenze bibiri.

    Umusuma nyine wongera ku kinyazina ingingo isobanura ko usibye 
    ikivugwa nta kindi kiyongeraho. Ikindi kigaragara ni uko ikinyazina 
    ngenga kigenda gifata indangasano y'inteko y'izina gisimbura. Ubwo 
    kikisanisha n'amazina yo mu nteko zose.

    Uturango tw' ikinyazina ngenga
    Kuba ikinyazina ngenga gishobora guhindura inteko bisobanura ko 
    gihindura akaremajambo kacyo gahagarariye inteko kirimo. Ako 
    karemajambo nta kandi ni indangasano. Aka karemajambo gakurikirwa 
    n'igicumbi na cyo kigashobora gukurikirwa n'umusuma. Bityo rero 
    ikinyazina ngenga kikaba gishobora kugira ibice bitatu. Buri gihe kigira 
    indangasano n'igicumbi. Rimwe na rimwe hakiyongeraho umusuma 
    bitewe n'icyo umuntu yashatse kuvuga, nk'uko byasobanuwe hejuru aha. 

    Imbonerahamwe y'ikinyazina ngenga.

    good

    5.8 Ubutumwa bugufi

    Ubutumwa bugufi ni inyandiko itarengeje inyuguti ijana na mirongo 
    itandatu iyo bwoherejwe hakoreshejwe terefone igendanwa. Muri iki 
    gihe tugezemo, ubwo butumwa bworoheje itumanaho, kuko bushobora 
    kohererezwa abantu benshi icyarimwe, ku buryo mu gihe kitarenze 
    iminota itanu, ushobora kuba ubwiye abantu barenga ijana ubutumwa 
    bumwe kandi bukabagereraho mu gihe kimwe.

    Kwandika ubwo butumwa bisaba kuvuga ibikenewe kuko ibyo wandika 
    biba bibaze. Nyamara hari amaterefone atanga uburyo bwo gucamo 
    kabiri ubutumwa burebure, ariko n'igiciro cyo kubwohereza gihita kikuba 
    kabiri.

    Uko byagenda kose, kohereza ubutumwa birahendutse kurusha kuvugana 
    n'umuntu. Ubutumwa bwoherezwa kuri terefone kandi bufite umwihariko 
    wo kuba bushobora koherezwa mu ibanga mu gihe umuntu ari hamwe 
    n'abandi, bikamufasha kutiha rubanda ngo bumve ibyo batagenewe 
    cyangwa ngo abasakurize bitari ngombwa. 

    Ubutumwa bugufi bwoherezwa kuri terefone igendanwa, bumaze kuba

    uburyo bw'ingenzi mu itumanaho kuko bukoreshwa n'abantu hafi ya 
    bose ku isi.
    Nyamara imikoreshereze yabwo ikwiye gusobanurwa neza. Bamwe 
    babwandika nabi ugasanga budasomeka. Kuri iyi ngingo rero dukwiye 
    kumenya ko "akarenze umunwa karushya ihamagara" kandi tukibuka 
    ko icyo wohereje cyanditse cyo kugisiba biba bitagishobotse. Bityo rero, 
    uwanditse ubutumwa akwiye kujya abanza kongera kubusoma mbere yo 
    kubwohereza kugira ngo atohereza ibitumvikana nk'uko abishaka. 
    Hari n'abantu bandika ubutumwa bwinshi ku buryo usanga batesha 
    umutwe abo babwoherereza, mu gihe bibereye mu kazi cyangwa bahuze.
    Mu butumwa butesha igihe, harimo n'ubwoherezwa n'ababa bashaka 
    kwamamaza ibikorwa byabo. Ntibamenya ababukeneye ngo abe ari bo 
    babwoherereza.
    Ikindi gikwiye kwitabwaho mu kohereza ubutumwa, ni ukumenya ko 
    ari ubutumwa bugufi nyine. Ni ngombwa rero kumenya kwandika mu 
    nshamake ibyo wifuza kuvuga, nturondogore cyangwa ngo uvuge ibitari 
    ngombwa. 

    Kohereza ubutumwa burebure rero ni ukutamenya kuvuga muri make 
    ibyo ukeneye kuvuga. Nitwihatire rero guhina amagambo mu butumwa 
    bugufi kandi twohereze ubwo twumva ari ngombwa, bizadufasha 
    kuzigama igihe n'amafaranga kandi bidufashe kutabangamira abo 
    tubwoherereza. 
    A. Inyunguramagambo
    Mushake ibisobanuro by'aya magambo
     1. Itumanaho 2. Kwamamaza
     3. Kurondogora
    Umwitozo ku nyunguramagambo
    Sobanura uyu mugani ngo "akarenze umunwa karushya 

    ihamagara", maze unawukoreshe mu nteruro iboneye.

    B. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Musubize ibi bibazo byo kumva umwandiko mu 
    magambo yanyu bwite.
     1. Ubutumwa bugufi bwoherezwa kuri terefone bworoheje gute 
    itumanaho?
     2. Kuki bisaba guhina amagambo iyo wandika ubutumwa bugufi?
     3. Ni uwuhe mwihariko gukoresha ubutumwa bugufi birusha 
    guhamagara ukavugana n'uwo wifuza kugezaho ubutumwa?
     4. Kwandika mu nshamake bigirira akahe kamaro uwohereza 
    ubutumwa bugufi?
    C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
    Subiza ibi bibazo
     1. Erekana ingingo z'ingenzi zigize uyu mwandiko.
     2. Hina uyu mwandiko mu mirongo ibiri gusa ku buryo 
    wavanamo ubutumwa bugufi bwoherezwa kuri terefone. 
    Umukoro
     Andika ubutumwa bugufi wakoherereza inshuti yawe uyibwira 
    amakuru yawe ku ishuri, cyangwa ababyeyi bawe ugira icyo ubasaba.
    Isuzuma risoza umutwe wa gatanu
    Umwandiko: Kubaza abayobozi ibyo bakora
    Imiyoborere myiza ntibumbye gusa ingufu z'abayobozi mu gushyira muri 
    gahunda ibyo biyemeje. Imiyoborere myiza ishingira ku kugendera ku 
    mategeko, gukorera mu mucyo, no kubazwa ibyo ukoze nk'umuyobozi 
    ari byo twakwita igenzuramikorere.

    Abayobozi bagomba kujyaho mu nzira ziboneye, ntibafate ubutegetsi 
    ku ngufu batabihawe n'abaturage, kandi bagakoresha ubwo buyobozi 
    neza.
    Ubutegetsi bugomba kugabanywamo ibice bitatu kandi buri kimwe 
    kikigenga, ariko byose bikagenzurana. Ibyo bice ni ibi bikurikira. Icya 
    mbere ni inteko ishinga amategeko igizwe n'abadepite n'abasenateri 
    bashyiraho amategeko. Icya kabiri kigizwe n'abayobozi bashyira ayo 
    mategeko mu bikorwa, ari bo bagize inzego z'ubuyobozi kuva kuri 
    Perezida wa Repubulika kugera ku muyobozi w'umudugudu. Igice cya 
    gatatu ni urwego rw'ubucamanza rushinzwe guhana abatubahiriza 
    amategeko mu buryo butabera kandi budafite aho bubogamiye.

    Mu rwego rwo kugendera ku mategeko, amategeko agomba 
    kurengera abantu bose nta vangura kandi ntihagire umuntu ujya hejuru 
    y'itegeko. Baba abayobozi, baba abayoborwa, ukoze ikosa agomba 
    kubibazwa. Ibyo bisaba ko haba hariho ubucamanza bwigenga, kandi 
    butavugirwamo n'abayobozi.

    Mu gihugu kigendera ku mategeko usanga abaturage bita ku mategeko 
    atari uko bayatinya ahubwo kubera ko bazi akamaro kayo. Kugendera 
    ku mategeko rero si ukuyashyiraho gusa cyangwa kuyakoresha mu 
    gutera abaturage ubwoba. Buri gihugu cyaba icyamunzwe na ruswa 
    cyangwa igikoresha iterabwoba ku baturage, na cyo kigira amategeko 
    kigenderaho. Nyamara ubutegetsi bugendera ku mategeko bwimakaza 
    imikoranire y'abaturage n'ubuyobozi.
    Inkozi z'ibibi icyo gihe zihanwa n'amategeko, ariko zikanandagazwa 
    mu itangazamakuru kandi zikigizwayo n'abaturage ku buryo zibura 
    imyanya no mu mirimo ya Leta.

    Gukorera mu mucyo na byo biranga imiyoborere myiza. Hagomba 
    rero kubaho amashyirahamwe yigenga ageza ku baturage amakuru 
    kugira ngo bamenye ibyo abayobozi bakora. Muri yo twavuga 
    ubutabera bwigenga n'itangazamakuru ridakorera mu kwaha kwa Leta.
     

    ariko n'amashyirahamwe ategamiye kuri Leta na yo aba akenewe. 
    Amategeko n'amabwiriza yose ashyirwaho agomba kwigwaho 
    kandi akaba yumvikana. Ubuyobozi bukorera mu mucyo bushyira 
    ahagaragara ibyo bukora n'impamvu bikorwa, ugomba kubikora, 
    n'icyo bigamije.

    Kubazwa ibyo ukora nk'umuyobozi ni ngombwa, kuko uba uri intumwa 
    y'abaturage. Ni ukwemera kugenzurwa kandi mu byo ukora, kandi 
    ugakora wumva ko ibyo ukora hari undi uzabikubazaho. Hagomba 
    kubaho uburyo bwemewe na Leta bwo kubaza buri muyobozi ibyo 
    yakoze mu gihe ayobora. 
    Abanyamakuru, ndetse n'abagize amashyaka abangikanye n'iriri ku 
    buyobozi, bagomba guhora bacungira abaturage, ibitagenda neza 
    bakabibabwira, amakosa y'abayobozi agashyirwa ahagaragara, 
    abakora nabi bakegura. Abaturage kandi bagomba kugira uruhare 
    mu bibakorerwa no mu igenamigambi ry'igihugu.
    I. Inyunguramagambo
     1. Shaka ibisobanuro by'aya magambo ukurikije uko 
    yakoreshejwe mu mwandiko.

     a. Igenzuramikorere.
     b Inteko ishinga amategeko
     c. Abayobozi bashyira mu bikorwa ayo mategeko
     d. Urwego rw'ubucamanza
     e. Kujya hejuru y'itegeko
     f. Igihugu cyamunzwe na ruswa
     g. Kwandagazwa
     h. Amashyirahamwe ategamiye kuri Leta
     i. Amashyaka abangikanye n'iriri ku buyobozi
     j. Igenamigambi ry'igihugu
    2. Koresha amagambo akurikira mu nteruro ziboneye 
    wihimbiye. 

    a. Igenamigambi ry'igihugu 2. Igenzuramikorere.
    b. Inteko ishinga amategeko 4. Kujya hejuru y'itegeko
    II. Ibibazo byo kumva umwandiko
     1. Subiza ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu 
    magambo yawe bwite, utandukuye interuro ziri mu 
    mwandiko uko zakabaye.

     a. Ni ayahe mahame aranga imiyoborere myiza?
    b. Vuga ibice by'ubutegetsi mu buyobozi bugendera kuri 
    demokarasi.
     c. Ni ba nde bashinzwe kugenzura abayobozi?
     d. Itangazamakuru rimarira iki abaturage mu butegetsi 
    bugendera kuri Demokarasi?
    III. Ikibonezamvugo
     1. Koresha ikinyazina nyereka ukurikije icyo amagambo ari mu 
    nyuguti z'igikara tsiriri agusobanurira, maze uhindure ibikwiye 
    guhinduka.
     a. Umugabo twahuye umwaka ushize turi kumwe yambwiye 
    ngo mutahe. 
     b. Umugabo tureba twembi ari mu biki ? 
     c. Umwana unyegereye ni mwishywa wange. 
     d. Umwana nkozeho ni umuhanga. 
     e. Igiti kikwegereye ni nde wakivunnye umutwe? 

     f. Abantu uzi twahuye cya gihe bari abasirikare

  • 6 Umuco w'amahoro

    6.1. Umwana n’ingona
    good
    Umunsi umwe, umukobwa w'umwami yarohamye mu gishanga, umwami 
    ategeka ko bagikamya, bagakuramo umurambo w'umukobwa we 
    yakundaga cyane. Abaturage bakamije igishanga, bica ingona zose 
    zakibagamo. Umukobwa w'umwami bamusanze mu mwobo w'ingona 
    ishaje kurusha izindi.

    Busunzu habe ngo izamenye ibyabaye! Ku bw'amahirwe, yari yasohotse 
    nijoro kwishakira ibyo irya izimirira kure mu giturage. Ku gasusuruko, 
    umwana wari ugiye gutashya ayisanga iri yonyine aho yaheze mu gihuru, 
    ayibaza icyo ihakora. Busunzu iti: "Nahabye ubu sinzi iyo ndi! Ungiriye 
    neza wansubiza iwange." Umwana ati: "Nta mazi agihari, igishanga 
    bagikamije." Busunzu iti: "Noneho njyana ku ruzi!"

    Umwana ashatse ikirago n'imirunga, azingazingiramo Busunzu 
    arahambira. Akubise ku mutwe. Agenze hafi umunsi wose, inyana 
    zisubiye iswa aba ageze ku ruzi. Aho ku nkombe, aharambitse umuzigo 
    we. Aca imigozi yawuhambirije, azingura ikirago. Busunzu ni ko 
    kumubwira iti:"Nshuti yange se, ko amaguru yaguye ibinya kubera 
    urugendo rurerure, ntiwanshyira mu mazi wokabyara we!" Umwana ni 
    ko kuyibangatana ayigeza aho amazi amugera mu mavi arambika aho. 
    Busunzu ntiyashirwa iti: "N'ubundi wabikoze wibikora igice! Nyigiza 
    imbere aho amazi akugera mu rukenyerero, ahangaha sinashobora 
    koga neza." Umwana ayigejeje aho amazi amugera mu rukenyerero 
    imusaba kuyigiza aho amazi amugera mu gituza. Umwana ayihagejeje 
    imusaba kuyigiza aho amazi amugera ku ntugu! Ahageze iti: "Noneho 
    nshyira hasi." Umwana ayifashije mu mazi.

    Mu gihe agiye kugaruka ku nkombe, Busunzu iba imufashe akaboko. 
    Umwana atabaje nyina biba iby'ubusa. Ni ko kubaza ingona ati: "Ese 
    ibi ni ibiki? ... ndekura." Busunzu iti: "Sinakurekura n'iyi nzara nshonje!"
    Umwana ati: "Ndekura!" Busunzu iti:"N'iyo wagira ute sinakurekura 
    n'inzara mfite! Maze hashize iminsi ibiri ntarya none ngo ninkurekure? 
    Barakubeshye!" Umwana arayibaza ati:"Noneho urashaka kumbwira 
    ko inyiturano y'ineza ari igihemu?" Ingona iti:"Ineza yiturwa ubuhemu 
    ntabwo ijya yiturwa indi."

    Umwana ni ko kuyibwira ati:"Yego ni byo! Ubu ni wowe umfiteho 
    ububasha. Ariko reka tubaze abagabo, twumve icyo babivugaho!" Ingona 
    iti: "Nihagira abagabo batatu bemeza nk'ibyange, ndakurya urabeshya! 
    Ndumva twembi tubyumva kimwe!"

    Ikivuga ibyo, haba haje inka y'ibuguma ishotse. Ikutse, ingona irayibaza 
    iti:"Wowe ushaje bigeze aho, ukaba ufite ubwenge bungana butyo, 
    ntiwadukiranura ukatubwira niba inyiturano y'igikorwa kiza ari ineza 
    cyangwa niba ari igihemu?"
    Ya buguma iti:"Wowe uravuga! Inyiturano y'ineza ni ubugome kandi 
    mbikubwiye nzi neza icyo mvuga. Nkiri muto, ngifite ingufu, navaga mu 
    rwuri nkasanga ubwatsi bwiza mu rugo n'ikibuye cy'umunyu nkarigata. 
    Bakanyuhagira, bakampanagura. Muri icyo gihe natangaga amata 
    menshi, kandi insumba zose n'ibimasa databuja atunze ni nge bikomokaho. 
    Ubu nashaje nkaba ntagikamwa ntakinabyara, ntawukindeba, nta 
    n'ukinjyana mu rwuri. Mu museso, ibibando ni byo binsohora mu rugo! 
    Ubwo nkihuta njya gushaka icyo ndya. Ngicyo icyo nshingiraho nemeza 
    ko igikorwa kiza kiturwa inabi." Ikimara kuvuga ibyo ikurura amagufa 
    n'uruhu rwayumiyemo izunguza umurizo wamazwe n'uburondwe ijya 
    kwishakira ubwatsi mu kinani.

    Busunzu ibaza wa mwana iti: "Wumvise?" Umwana ati: "Numvise." Hahita 
    haza ifarasi yashaje yanitse amagufa. Busunzu ni ko kuyibaza iti: "Ko 
    uri mukuru mbibona, ukaba warabonye ibintu ukabona ibindi, ushobora 
    kunkiranura n'uyu mwana? Uwo ugiriye neza, akwitura ineza cyangwa 
    akwitura inabi?"

    Ifarasi iti: "Ineza yiturwa inabi. Nkiri muto, ngifite ingufu nyinshi, 
    nahoranaga umuvure wuzuye ibisigazwa by'ingano n'undi ubogaboga 
    igikoma kirimo ubuki amasaha yose y'umunsi. Nuhagirwaga buri gitondo 
    ngatamirizwa inigi nziza zakorewe mu nganda ziyubashye. Imyaka 
    ikenda yose yihiritse ntwara databuja n'iminyago ye. Ubu nashaje, 
    bambyukiriza ku bibando buri gitondo banshora mu gihuru guhiga 
    ubwatsi ndya. Mwebwe muravuga!" Imaze gutanga ubwo buhamya, 
    isoma ku mazi yiyumvira irangije iradogagira irigendera. Igitirimuka 
    aho, Busunzu ishaka kurya umwana, ariko ayibera ibamba kuko hari 
    hasigaye kubaza umugabo wa gatatu.

    Bakiri muri ibyo, babona Bakame ije isimbagurika yiryagagura. 
    Busunzu ngo iyirabukwe, irayihamagara iti:"Bakame, uri mukuru kandi 
    w'umunyabwenge, ntiwadukiza, ukatubwira niba ineza yiturwa inabi 
    cyangwa yiturwa ineza?"

    Bakame iriyumvira, yishima mu bwanwa, irikurugutura maze irabaza iti: 
    "Nshuti yange Busunzu, hari ubwo wabaza umuntu ufite ubumuga bwo 
    kutabona niba imvi ari umweru cyangwa igikona ari umukara?" Ingona 
    iti: "Reka da, ibyo ntibibaho!" Bakame iti: "Ushobora kumbwira aho uyu 

    mwana utazi se ntumenye nyina ava akajya?" Busunzu iti: 

    A. Inyunguramagambo
    Mushake ibisobanuro by'aya magambo mukurikije uko 

    yakoreshejwe mu mwandiko.
     1. Busunzu 6. Ibuguma 
     2. Insumba 7. Ikinani 
     3. Kudogagira 8. Kwikurugutura 
     4. Kubogaboga 9. Kwanika amagufa 
     5. Kubera ibamba 10. Iminyago 
    Imyitozo y'inyunguramagambo
    1. Shaka mu mwandiko amagambo afite igisobanuro gikurikira:
     a. Gusinzira kubera ubushyuhe.
     b. Kugwa mu mazi ugaheramo.
     c. Kubura ntiwongere kuboneka.
     d. Kuyoba cyane, kutamenya aho uri.
     e. Umugozi ukomeye wo guhambiriza.
     f. Kwikorera.
     g. Umutwaro uremereye.
     h. Guterura ikintu kitaremereye ukagenda wihuta.
     i. Ubutaka bukora ku mugezi bukarinda amazi guta inzira yayo.
     j. Igikorwa cy'ubugiranabi
     k. Kujya kunywa amazi.
     l. Kuva ku mugezi kunywa amazi.
     m. Ahantu hari ubwatsi bwinshi kandi bwiza inka zirisha.
     n. Inka y'ingabo.
     o. Gukorera umuntu nk'ibyo yagukoreye.
     p. Udukoko tuba ku nka tukayinyunyuza amaraso.
     r. Kuvuga ufite ukuri.
     s. Kwambara mu ruhanga cyangwa mu ijosi.
     t. Kwambikwa, gutakwa.

     u. Gushira kw'iminsi.

    2. Huza amagambo ari mu ruhushya A n'ibisobanuro byayo 

    mu ruhushya B

    good

    3. Himba interuro yawe kuri buri jambo muri aya akurikira.
     a. Guhondobera                              b. Kuzimira 
     c. Gukubita ku mutwe                  d. Kubangatana 
     e. Kubogaboga                                f. Kudogagira 
     g. Kurabukwa                                  h. Igitambambuga 
     i. Gukiranura
    B. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Ongera usome neza umwandiko maze wuzuze interuro 
    zikurikira uhereye ku bivugwa mu mwandiko:

     1. Uwanditse uyu mugani yashakaga kwerekana ko ..............
     2. Umwana yagiriye neza ingona kuko ..............
     3. Umwana yababajwe n'uko ..............
     4. Muri uyu mwandiko ingona yagaragaje ko mu buzima hari 
    ..............
     5. Hagati y'umwana n'ingona hari ..............
     6. Icyo umuntu yanenga ibuguma n'ifarasi ni uko ..............
     7. Bakame ibaza ingona ibibazo, Bakame yashakaga gusuzuma 
    niba ..............

     8. Bakame yakemuye amakimbirane mu ..............

    C. Kungurana ibitekerezo
    Mwungurane ibitekerezo kuri ibi bibazo
     1. Mutekereza iki kuri uyu mugani w'umwana n'ingona iyo 
    mwitegereje ibibera aho muba? Mukunze kubona ineza 
    yiturwa inabi cyangwa ineza ikunze kwiturwa ineza? Mutange 
    ibitekerezo n'ingero zifatika zishyigikira ibitekerezo byanyu.
     2. Mwari gukemura mute izi mpaka iyo Busunzu n'umwana 
    bibitabaza?
    D. Guhanga no gukina bigana
     Muhereye ku nkuru mumaze gusoma, nimuhimbe agakino mwigana 
    abayivugwamo maze mugakinire mu ishuri.
    6.2. Ikinyazina ngenga
    Itegereze izi nteruro zakuwe mu mwandiko umaze 
    gusoma maze usubize ibibazo wabajijwe.

    a. Si nge wahera.
    b. Ntabwo ari yo. 
    c. Umwana ayisanga iri yonyine mu gihuru.
    d. Bose baragushima.
    e. Ngaho mwembi nimuve mu mazi.
    f. Ndumva twembi tubyumva kimwe!
    g. Ubu ni wowe umfiteho ububasha.
    h. Ibibando ni byo binsohora mu rugo!
    i. Ikorere ndebe ni cyo nshaka.
    j. Mwebwe muravuga! 
    Ibibazo
    1. Aya magambo yanditse mu nyuguti z'igikara tsiri ahagarariye ba 
    nde?
    2. Bene ayo magambo yerekana iki mu nteruro? 

    3. Aya magambo ni bwoko ki?

    Inshoza y'ikinyazina ngenga
    Mfashe ko:
    Inshoza y'ikinyazina ngenga
    Ikinyazina ngenga ni ijambo rihagarariye uvuga, ubwirwa, ababwirwa, 
    uvugwa, abavugwa n'ibivugwa. Kerekana ukora cyangwa abakora 
    igikorwa mu nteruro. Dore uko biteye:
    Mu nteko ya mbere:
    Ngenga ya mbere y'ubumwe ni iy'uvuga: ge (gewe) ; nge (ngewe)
    Ngenga ya kabiri y'ubumwe ni iy'ubwirwa: wowe
    Ngenga ya gatatu y'ubumwe ni iy'uvugwa: we
    Mu nteko ya kabiri:
    Ngenga ya mbere y'ubwinshi ni iy'abavuga: twe/ twebwe
    Ngenga ya kabiri y'ubwinshi ni iy'ababwirwa: mwe/ mwebwe

    Ngenga ya gatatu y'ubwinshi ni iy'abavugwa: bo

    Uturango tw'ikinyazina ngenga
    Gereranya izi nteruro ebyirebyiri zikurikira maze uvuge 
    itandukaniro riri hagati y'amagambo azirimo yanditse 

    mu nyuguti z'igikara tsiriri.

    good

    Izi nteruro zigaragaza ko ibinyazina ngenga bishobora kwiyongeraho 

    uduce -se, -mbi, -nyine, -bwe. Utu duce twitwa imisuma

    Imisuma 

    Iyo witegereje usanga imisuma ari uduce tw'amagambo twiyongereye ku 
    kinyazina ngenga tukongeraho igisobanuro kihariye. Iyo kiyongereyeho 
    umusuma - mbi, ikinyazina ngenga kiba kivuga abantu babiri 
    batarenze/ibintu bibiri bitarenze. Naho iyo, kiyongereyeho 
    umusuma -se kiba kivuga abantu benshi barenze babiri/ibintu 
    byinshi birenze bibiri.
    good
    Umusuma nyine wongera ku kinyazina ingingo isobanura ko usibye 
    ikivugwa nta kindi kiyongeraho. Ikindi kigaragara ni uko ikinyazina 
    ngenga kigenda gifata indangasano y'inteko y'izina gisimbura. Ubwo 
    kikisanisha n'amazina yo mu nteko zose.

    Uturango tw' ikinyazina ngenga
    Kuba ikinyazina ngenga gishobora guhindura inteko bisobanura ko 
    gihindura akaremajambo kacyo gahagarariye inteko kirimo. Ako 
    karemajambo nta kandi ni indangasano. Aka karemajambo gakurikirwa 
    n'igicumbi na cyo kigashobora gukurikirwa n'umusuma. Bityo rero 
    ikinyazina ngenga kikaba gishobora kugira ibice bitatu. Buri gihe kigira 
    indangasano n'igicumbi. Rimwe na rimwe hakiyongeraho umusuma 
    bitewe n'icyo umuntu yashatse kuvuga, nk'uko byasobanuwe hejuru aha. 

    Imbonerahamwe y'ikinyazina ngenga.

    good

    good

    Umwitozo

    a. Uzuza izi nteruro ukoresheje ikinyazina ngenga gikwiye.
     1. ... si ko mbyumva.
     2. ... ntawuvuyemo twemeye ibyo utubwiye.
     3. ... simbyemera maze ndore!
     4. Ari Karori, ari na Karani ... ni abanyamafuti.
     5. Kuki mwaje ... mwa bana mwe imuhira hasigaye nde?
     6. Sigara aho ...niba udashaka kwifatanya n'abandi!
     7. Si ... Mana yacu nibarorere tuzirwanaho.
     8. Ni ... mbwira nimuze tugende.
     9. Na ... kazane ntugasige.
     11. Kuki ... mutabikora harabura iki?
     12. Urakire! ...
     13. Uzi ko ... tuberanye di! 
    b. Himba interuro zawe bwite ukoresheje ibinyazina bikuriki 
    ra: zonyine, twombi, wo, mwebwe, yose, ho, rwonyine, wose, byose, 


    6.3. Porisi y’u Rwanda irakangurira 

    abaturarwanda kwirinda inkongi z’umuriro

    good

    Inkongi z'umuriro zikunze kwibasira inyubako zitandukanye, zigahitana 
    ubuzima bw'abantu zikanangiza ibintu byinshi. Iyo ibyo bibaye abatabazi 
    babigize umwuga batabara bwangu bakazimya izo nkongi.

    Igitera inkongi z'umuriro ahanini ni ukwirara, ukutita ku bintu byateza 
    inkongi, impanuka n'ubumenyi buke ku nkongi. Hari kandi gukoresha 
    ibikoresho by'amashanyarazi bitujuje ubuziranenge, gukoresha abantu 
    badafite ubumenyi mu gushyira amashanyarazi mu nyubako, cyangwa 
    mu bikorwa by'amashanyarazi muri rusange. Indi mpamvu ni nko kwinjiza 
    ibikoresho byinshi bikoresha amashanyarazi mu kindi na cyo kiyakoresha 
    ariko kidafite ubushobozi bwo kubyakira. Iyo gisumbijwe ubushobozi 
    n'ibyakinjijwemo, bimwe muri byo birashya.

    Kubera izo mpamvu, Porisi y'u Rwanda igira abaturage inama zo kwirinda 
    izo nkongi. Zimwe muri izo nama ni ugutunga ibikoresho by'ibanze byo 
    kuzimya inkongi, kwiga uko bikoreshwa no kujya babisuzumisha ku 
    babihugukiwe buri mezi atandatu kugira ngo babarebere ko ari bizima. 

    Abantu kandi bagomba kugira ubwishingizi ku nkongi z'umuriro;

    bakirinda kubika ibikomoka kuri peterori mu ngo; bakajya bazimya buji, 
    itara cyangwa itadowa mbere yo kuryama no kudasiga byaka ngo bage 
    kure yabyo.

    Ni ngobwa kandi kwihutira gufunga umuriro w'amashanyarazi mbere 
    yo gutangira kuzimya umuriro mu gihe inyubako yatwitswe na yo.

    Mu kuzimya umuriro bitabaza amazi, umucanga cyangwa ibitaka 
    byumutse mu gihe nta bushobozi cyangwa ibikoresho by'ibanze byo 
    kuzimya inkongi bafite. Mu gihe inkongi zatewe n'ibikomoka kuri 
    peteroli cyangwa gazi ni ngombwa kwirinda kuzizimisha amazi. Icyo 
    gihe bakoresha ibikoresho byitwa kizimyamwoto, ibitaka byumutse 
    cyangwa umucanga. Ni ngombwa kandi guhamagara Porisi mu gihe 
    habaye inkongi y'umuriro kuko hari ubwo umuriro ushobora kurenga 
    ubushobozi bw'abakoresha biriya bikoresho by'ibanze.

    Mu gihe habaye inkongi kandi ni ngombwa kuzimya ibikoresho byose 
    bikoresha amashanyarazi nka tereviziyo, radiyo na mudasobwa no 
    gutandukanya ibikoresho bikoresha amashanyarazi muri rusange mu 
    gihe batakibikoresha.
    Birakwiye kandi kugira umuco wo kugura kizimyamwoto uko yaba 
    ingana kose, yakwifashishwa igihe umuriro ukiri muke, byananirana 
    hakitabazwa izindi nzego.

    Ku bijyanye n'ubwubatsi, ni ngombwa kubaka bubahiriza igishushanyo 
    mbonera kugira ngo byorohereze abaje mu butabazi kugera ahabaye 
    inkongi y'umuriro.

    Mu rwego rwo gukumira no kurwanya inkongi z'umuriro no gutabara 
    abari mu kaga, Porisi y'u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe 
    by'umwihariko kuzikumira, kuzirwanya ndetse no gutabara abari mu 
    kaga. Iri shami rihugura kandi rigatanga inyigisho ku buntu mu kwirinda, 
    gukumira, kurwanya no kuzimya inkongi no mu butabazi bw'ibanze. 
    Rigenzura ibijyanye n'ubwirinzi bw'inkongi n'ibiza mu nyubako nini n'into. 
    Ritabara byihuse mu gihe ubutabazi n'ubwirinzi by'ibanze byananiranye.

    Banyeshuri rero mugerageze gukurikiza izo nama mugirwa, kugira ngo 
    muzage mwirinda kuba mwateza inkongi z'umuriro mu mashuri cyangwa 

    iwanyu mu rugo.

    Muge kandi mwirinda gukinisha insinga z'amashanyarazi kuko mushobora 
    kuhagirira impanuka.
    A. Inyunguramagambo
    Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe 
    mu mwandiko.

    Akaga, bwangu, kwirara, iperereza, impanuka, ubuziranenge, itadowa, 
    inkongi, kubererekera, kizimyamwoto, gukumira, ikiza, ubukangurambaga 
    Umwitozo ku nyunguramagambo

    Koresha aya magambo akurikira mu nteruro iboneye. 
    akaga, kwirara, bwangu, ubuziranenge, kubererekera, itadiwa, 
    ubukangurambaga.
    B. Ibibazo byo kumva umwandiko

    Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko mu 
    magambo yanyu bwite.

     1. Ni ibihe byago porisi y'Igihugu yahagurukiye kurwanya mu 
    minsi ishize?
     2. Ibyo byago byagiye biterwa n'iki? 
     3. Ubaye ushinzwe kurwanya inkongi z'umuriro, wafasha ute 
    abaturage kugira ngo birinde? 
     4. Ni izihe ngamba porisi yafashe mu guhangana n'inkongi 
    z'umuriro? 
     5. Umuturanyi wanyu agize ibyago agahisha inzu itwitswe 
    n'amashanyarazi nta bikoresho byo kuzimya afite 
    wabyitwaramo ute?

    C. Gusesengura umwandiko
     Ni izihe ngingo z'ingenzi uyu mwandiko wubakiyeho?
    D. Kungurana ibitekerezo
     Wavuga iki ku bantu banga kugura kizimyamwoto bitwaje ko ihenda?


    6.4. Malala Yusafuzayi n’imyigire y’abakobwa 

    muri Pakisitani.

    good

    Malala Yusafuzayi (Malala Yousafzai) yari umwangavu wari ufite imyaka 
    cumi n'umwe ubwo yaharaniraga ko abana b'abakobwa biga mu gihugu 
    ke cya Pakistani bikamuviramo kuraswa amasasu mu mutwe. Mu mwaka 
    wa 2007, igihe Abatalibani bari bamaze kwirukanwa mu gihugu cya 
    Afuganistani n'ingabo z'Amerika, bahungiye mu misozi miremire iri ku 
    mupaka wa Afuganistani na Pakistani. Bakiri muri Afuganistani, bari 
    barashyizeho amategeko akarishye abuza abana b'abakobwa kujya mu 
    ishuri n'abagore kugira akazi ako ari ko kose bakora usibye kuguma mu 
    rugo bakarera abana. Aho birukaniwe muri icyo gihugu, bahise bajya 
    kwihimurira mu karere ka Swati (Swat) ko mu majyaruguru ya Pakistani, 
    akarere gahana imbibi na Afuganistani bari bavuyemo. Mu myemerere 
    yabo kugeza ubu ngo nta mukobwa ugomba kugera mu ishuri.

    Muri aka karere ka Swati ni ho Malala Yusafuzayi yari atuye we 
    n'ababyeyi be. Icyo gihe yari afite imyaka cumi n'umwe. Se akaba yari 
    ahafite amashuri menshi y'abana b'abakobwa. Abatalibani bahageze 
    bahise bafunga ayo mashuri yose, barayatwika, batwika ibitabo bavuga 
    ko ari uburozi bw'abazungu bashyira mu bana babo. Uwashatse kurwanya 
    iyo myumvire yabo yahise yicwa. Malala Yusafuzayi yababajwe cyane 
    n'uko bamubujije gukomeza kwiga. Ni bwo atangiye kwandika ku rubuga 
    nkoranyambaga rwa BBC (soma bibisi) rwo mu rurimi rw'iwabo, avuga 
    uburyo abana b'abakobwa bahohoterwa n'Abatalibani. Ibyo yabikoraga 
    abifashijwemo na se kandi agakoresha izina ritari irye. Muri iyo myaka, 
    inyandiko z'uwo mwana wandika kuri interineti arwanya ibikorwa bibi 
    by'Abatalibani zaramenyekanye cyane muri icyo gihugu k'iwabo ariko 
    bakayoberwa umuntu uzandika.

    Mu mwaka wa 2009, ingabo za Leta ya Pakistani zabashije kwirukana 
    Abatalibani muri ako gace, maze amashuri y'abana b'abakobwa 
    yongera gufungurwa. Ubwo Malala Yusafuzayi ajya ahagaragara ndetse 
    Leta ya Pakistani imushimira kuba yaravuganiye abana b'abakobwa 
    akagaragaza akarengane kabo. Mu mwaka wa 2012 ubwo yari afite 
    imyaka 15 gusa, intagondwa y'Umutalibani yamutegeye mu modoka 
    ajya ku ishuri imurasa amasasu mu mutwe, imusiga izi ko yapfuye. Ariko 
    ku bw'amahirwe, abatabaye basanga akirimo akuka, bajya kumuvuriza 
    mu gihugu cy'Ubwongereza.

    Iyo nkuru y'umwana w'umukobwa warashwe kubera guharanira 
    uburengazira bwo kwiga yasakaye ku isi yose. Ni bwo amahanga 
    yatangiye kumuha ijambo ahantu hatandukanye kugira ngo asobanure 
    ibyo mu gihugu ke. Mu mwaka wa 2014 yahawe igihembo kiruta ibindi 
    ku isi kitiriwe Nobeli (Nobel). Yagiherewe rimwe n'umugabo w'umuhinde 
    Kayirashi Satiyariti (Kailash Satyarthi) witangiye guharanira ko abana 
    bato basaga ibihumbi magana inani bajyanwa mu ishuri aho gukoreshwa 
    imirimo y'ingufu.

    Icyo gihembo kitiriwe Nobeli cyatangiye gutangwa mu 1901, kikaba 
    gihabwa abagize uruhare mu bikorwa byo kongerera isi ubumenyi

    n'abaharaniye amahoro ku buryo bugaragara. Icyo gihembo kigizwe 
    n'impamyabumenyi, umudari w'ishimwe n'amafaranga y'amayero agera 
    ku bihumbi magana kenda akaba ahwanye n'amafaranga y'u Rwanda hafi 
    miriyoni magana inani. Mu muhango wo gushyikiriza Malala Yousafuzayi 
    icyo gihembo, umuyobozi wa komite itanga igihembo cy'amahoro kitiriwe 
    Nobeli ku isi, yashimangiye ko isi ikeneye abantu b'intwari nka Malala na 
    Satiyariti akaba yizeye ko kuba bahawe igihembo cy'amahoro bizatuma 
    bafatanya mu guharanira uburenganzira bw'abana bo muri Pasikitani 
    no mu Buhinde.

    Malala amaze kwakira iki gihembo yavuze ko agituye abana bose 
    babujijwe uburenganzira bwo kwiga. Yagize ati:"Iki si igihe cyo kubagirira 
    impuhwe gusa, ahubwo ni igihe cyo kugaragaza ibikorwa bibarengera."
    A. Inyunguramagambo

     1. Huza aya magambo n'ibisobaniro byayo ukoresheje akambi

    good 

    2. Tondeka aya magambo ku buryo abyara interuro 
    iboneye.

    a. ubushobozi kuko Umugore kubonwamo ntakwiye buke na arashoboye 
    we. 
    b. kwihutira abana Umugore kujyana abahungu mu akwiye ishuri baba 
    cyangwa abakobwa. 
    B. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Hitamo muri ibi bisubizo bitatu biri hasi ikiri cyo maze 
    ucyandike mu ikaye yawe:
    1. Araswa mu mutwe Malala Yusafuzayi. 
     a. Yari afite imyaka 17.
     b. Yari afite imyaka 11.
     c. afite imyaka 15.
    2. Malala Yusafuzayi yazize
     a. Kubuza abana b'abakobwa kwiga.
     b. Kurwanya amatwara yabuzaga abana b'abakobwa kwiga.
     c. Kujya kwiga muri bisi. 
    3. Ihohoterwa rivugwa muri uyu mwandiko ni
     a. Ukwirukana Abatalibani mu gihugu cyabo cya Pakisitani.
     b. Ukubuza abana b'abakobwa kujya mu ishuri n'abagore kugira akazi ako ari ko kose bakora usibye kuguma mu rugo 
    bakarera abana.
     c Ukurwanya amatwara y'Abatalibani.
    4. Basenya amashuri, Abatalibani.
     a. Barwanyaga uburozi bw'abazungu mu bana babo.
     b. Bihimuraga kuri se wa Malala wakuraga ibifaranga mu mashuri 
    ye ntabaheho.
     c. Bihimuraga ku Banyepakisitani kuko bari barirukanywe mu 
     gihugu cyabo.
    5. Atabariza abana b'abakobwa babujijwe kwiga, Malala 
    Yusafuzayi

     a. Yabifashijwemo na se n'igitangazamakuru BBC.
     b. Yabifashijwemo n'abaturage bw'igihugu ke.
     c. Yabifashijwemo n'abatanga igihembo kitiriwe Nobeli.

    6. Abatalibani barwanyaga ko abakobwa biga kuko

     a. Bari bamaze kwirukanwa mu gihugu cyabo n'ingabo za 
    Amerika.
     b. Byari mu myemerere yabo.
     c. Bari Abanyapakisitanikazi gusa.
     7. Malala Yusafuzayi atangira urugamba rwe yari azi ko
     a. Abatalibani bamumenye bamwica.
     b. Azahabwa igihembo kitiriwe Nobeli.
     c. Abatalibani bazirukanywa mu karere ka Swati.
     8. Igihembo kiruta ibindi Malala Yusafuzayi yahawe ni
     a. Ugushimwa n'igihugu ke ko yarwanyije akarengane k'abana 
    b'abakobwa.
     b. Ikitiriwe Nobeli.
     c. Ukuba yaragiye kuvurizwa mu Bwongereza.
     9. Igihembo Malala yahawe agikesha kuba
     a. Yari afite se uzwi wubatse amashuri menshi mu majyaruguru ya 
    Pakisitani.
     b. Yararashwe azira guharanira uburenganzira bw'abana 
    b'abakobwa bwo kwiga.
     c. Yarahagaritse amashuri ye kugira ngo yifatanye n'abandi 
    bakobwa bari bambuwe ubwo burenganzira.
    10. Igihembo Malala yahawe cyatumye
     a. Yikenura, akenura n'umuryango we ndetse ashyira amafaranga 
    menshi kuri konti.
     b. Ashobora gushyira mu bikorwa umugambi we wo kurenganura 
    abana b'abakobwa.
     c. Ashobora kugura intwaro zo kwihimura ku Batalibani bari 
    bara ba bujije uburenganzira bwo kwiga.
    C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
    Subiza ibi bibazo
     1. Ni izihe ngingo z'ingenzi zikubiye muri uyu mwandiko?
     2. Andika mu nshamake itarengeje imirongo icumi ibivugwa muri 

    uyu mwandiko.

    D. Kungurana ibitekerezo
    Mwungurane ibitekerezo kuri izi ngingo
     1. Malala Yusafuzayi ni iki kuri wowe? Icyo wamwigiyeho ni iki? 
     2. Ubaye mu gihugu kidashaka ko abana b'abakobwa bajya 
    mu ishuri, gishaka ko abagore baguma mu rugo bagatekera 
    abagabo babo bakanarera abana wabyitwaramo ute ku myaka 
    yawe ubu? 
    Umukoro
     Andika utabariza kandi ugaragaza uko umwana cyangwa undi muntu 
    yahohotewe.

    6.5. Ukuri kwa Minani

    good

    Igihe Minani yimenyerezaga kuzakora akazi ko mu biro afite imyaka 

    cumi n'umunani, isosiyete yakoreraga yamwohereje hamwe n'abandi

    bakozi benshi, kwihugura mu ishuri rikuru ryigishaga ibijyanye n'akazi 
    bakoraga. Bajyagayo iminsi ibiri mu cyumweru indi minsi bakajya ku 
    kazi gasanzwe. Umunsi umwe, amasomo yarangiye mbere y'isaha 
    bari basanzwe batahiraho. Amategeko agenga isosiyete bakoreraga 
    yateganyaga ko mu gihe bigenze bityo, bagombaga gusubira ku kazi 
    igice cyose cy'umunsi gisigaye. Aho gusubira ku kazi nk'uko Minani 
    yabigenje, abandi banyeshuri barisohokeye bajya kwinezeza. Uwo munsi 
    byahuriranye n'uko umuyobozi ushinzwe amahugurwa yari yaje ku kazi 
    kabo. Abonye Minani amubaza impamvu atagiye kwiga uwo munsi, 
    anamubaza aho bagenzi be bandi bari.

    Minani yahisemo kubwiza umukoresha we ukuri. Yamubwiye ko mwarimu 
    yabasezereye hakiri kare akagaruka ku kazi. Na ho ku byerekeranye 
    na bagenzi be yavuze ko adashobora kubavugira ko yaza kubibariza 
    buri wese ku giti ke.

    Minani yashoboraga gusubiza akoresheje amayeri bigatuma bagenzi be 
    bamwemera. Ariko kandi, yahisemo kuvugisha ukuri. Kuvugisha ukuri 
    byatumye umutima utamucira urubanza. Byatumye kandi umukoresha 
    we amugirira ikizere. Yamwohereje mu rwego rushinzwe gukora imitako 
    mu mabuye y'agaciro. Nyuma y'imyaka cumi n'itanu, Minani yazamuwe 
    mu ntera ahabwa umwanya w'ubuyobozi muri iyo sosiyete. Ibyo bimaze 
    kuba, wa muyobozi yaramuhamagaye kugira ngo amushimire kandi 
    amwibutse cya gihe yamubwizaga ukuri, agira ngo ashimangire inyungu 
    abantu bavana mu kuvugisha ukuri.
    Iyo abantu biyemeje kuvugisha ukuri kandi bagakora ibihuje n'ibyo 
    bavuga, imishyikirano bagirana n'abandi irushaho gushinga imizi kandi 
    igashimisha.

    Kuvugisha ukuri bihesha izindi nyungu. Muri zo harimo kugira umutima 
    utagucira urubanza, kuvugwa neza, kugirirwa ikizere, haba mu 
    muryango, mu nshuti zacu ndetse no mu kazi dukora. Gusa nanone 
    nta wakwirengagiza ko ukuri guhora guhanganye n'ikinyoma kandi iyo 
    ntambara ikaba itari hafi kurangira. Uko guhangana kwageze mu nzego 
    zose z'imibereho y'abantu ndetse kugira n'ingaruka kuri buri muntu ku 
    giti ke. Uburyo umuntu abaho bugaragaza uruhande arimo; niba ari 

    umunyakuri cyangwa umunyabinyoma.

    Impamvu zituma abantu babeshya ni nyinshi. Hakunze kuvugwa 
    umururumba n'irari bishingiye ku bwikunde, gushaka gukira vuba, kwifuza 
    kugira ububasha, cyangwa kuzamuka mu nzego badakwiriye.

    Hari igihe kandi abantu batinya ko baramutse bavugishije ukuri byabagwa 
    nabi cyangwa bigatuma abandi babibazaho. Ni ibintu bisanzwe mu bantu 
    kwifuza gukundwa cyangwa kwemerwa n'abandi. Icyakora, icyo kifuzo 
    cyo gushaka gushimisha abantu gishobora gutuma bagoreka ukuri, 
    n'iyo byaba atari cyane, kugira ngo batwikire amakosa yabo, bahishe 
    ibintu bidashimishije byababayeho, bashaka kugaragara neza mu maso 
    y'abantu.

    Aho ukuri gutaniye n'ikinyoma ni uko ikintu gishingiye ku kuri kiramba, 
    ariko ibishingiye ku kinyoma bishira vuba. Banyeshuri rero muge 
    mugendera kure ikinyoma kuko iyo ubeshye abantu bagutakariza ikizere, 
    ukabura inshuti zagutabara mu gihe ugize ikibazo.
    A. Inyunguramagambo
    Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe 
    mu mwandiko.

     1. Isosiyete
     2. Imishyikirano
     3. Gushinga imizi
     4. Irari
     5. Gutwikira amakosa
    Imyitozo ku nyunguramagambo
    Uzurisha izi nteruro amagambo ukuye mu mwandiko 
    kugira ngo ugaragaze ko wayumvise.

     1. Uyu mugabo yamazwe n'... ku buryo afite ugushaka gukabije 
    kw'ibintu, n'ibyo abonye ntibimunyura ahora yifuza ibirenzeho.
     2. Uyu we buri gihe ... ibintu abiha ku bushake igisobanuro 
    bidafite mu by'ukuri.

     3. Urebye igihe kirekire yari amaze uyu musaza ...............

    4. Reka ... ngo ni uko navuze ko ari wowe wibye amafaranga 
    y'abandi.
     5. Ukuri kugomba ... maze ikinyoma kigakubitirwa ahakubuye.
     6. Kubera kutumva ibintu kimwe, aba bagabo bahora ................
     7. Kurya ibiryo bidafite ubuziranenge byamuteye ................
    B. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
    Subiza mu magambo yawe bwite ibibazo byabajijwe ku 
    mwandiko

     1. Minani atangira akazi yari mu kihe kigero?
     2. Yakoraga iki?
     3. Yagenderaga ku yihe ngengabihe? 
     4. Umuyobozi ushinzwe amahugurwa aje ku kazi yavumbuye iki?
     5. Minani yitwaye ate mu bibazo yabajijwe n'umuyobozi we?
     6. Imyitwarire ya Minani yamugiriye akahe kamaro? 
     7. Umuntu w'umunyakuri agaragara ate mu bandi? 
     8. Ni iki gitera abantu kubeshya?
    C. Kungurana ibitekerezo
     Hari aho wari wahura n'ikibazo ukumva ari ngombwa ko ubeshya?
    D. Kujya impaka
     Ari wowe Minani wari kumusubiza iki? Wari kubeshya cyangwa wari 
    kuvugisha ukuri maze bagenzi be bagahura n'ingorane bigatuma 
    bakwitwaraho umwikomo kuko wabareze? Kutavugisha ukuri se byo 

    byari bikwiye?

    6.6. Ikinyazina ndafutura
    Mwitegereze izi nteruro zakuwe mu mwandiko mumaze 
    gusoma maze musubize ibibazo bikurikiraho.
     a) Bajyagayo iminsi ibiri mu cyumweru indi minsi bakajya ku kazi 
    gasanzwe.
     b) Izindi mpamvu zitera kubeshya ni ugushaka gukira vuba no 
    kugira ububasha.
     c) Andi makosa aba agamije gutuma bagaragara neza mu maso 
    y'abantu.
     d) Abandi banyeshuri barisohokeye bajya kwinezeza.
    Ibibazo
    1. Aya magambo yanditse mu nyuguti z'igikara tsiriri ahuriye ku kihe 
    gitekerezo? 
    2. Aya magambo ni bwoko ki? 
    Inshoza y'ikinyazina ndafutura
    Ikinyazina ndafutura ni ijambo rijyana n'izina ariko ntirisobanure ku 
    buryo bwumvikana uvugwa, abavugwa cyangwa ibivugwa.
    Amoko y'ibinyazina ndafutura
    Ibinyazina ndafutura birimo amoko abiri: ikinyazina ndafutura kigufi 

    n'ikinyazina ndafutura kirekire.

    good

    good

    Ikitonderwa: Ibinyazina ndafutura byitwa kandi ibinyazina ndasigura.
    Umwitozo
    Koresha ibi binyazina ndafutura mu nteruro wihimbiye: undi, indi, ayandi, 
    ahandi, ukundi, iyindi, andi, akandi, ubundi, urundi.
    Mfashe ko:
    Ikinyazina ndafutura / ndasigura, ari ijambo rijyana n'izina ariko 
    ntirisobanure neza abavugwa cyangwa ibivugwa.
    Nshoboye:

    Gukoresha ikinyazina ndafutura mu nteruro

    6.7. Ubuhanga n’ubushishozi bwa Salomoni

    good

    Dukurikije uko abantu babona ibintu, akenshi usanga ubutabera bufatwa 
    gusa nko kubahiriza amategeko nta kubogama. Ariko burya rimwe na 
    rimwe ubutabera buzanwa no kumenya gushishoza ugashyira mu gaciro.

    Kera habayeho umwami w'igihangange wo mu Bayisiraheli akitwa 
    Salomoni. Imana yari yaramuhaye ubwenge n'ubuhanga kuko yari 
    yarabiyisabye kugira ngo ashobore gutunganya neza imirimo yari 
    ashinzwe yo kuyobora abaturage yamushinze, amenye gutandukanya 
    ikiza n'ikibi. Yakundaga gukoresha iminsi mikuru agatumira abagaragu 
    be akabagaburira akanabaha ibyo kunywa. 

    Umunsi umwe yakoresheje ibirori nk'ibyo, abagore babiri baza 
    kumureba baburana umwana. Uwa mbere araterura ati:"Mwami wange, 
    ndakwinginze ntega amatwi. Nturanye n'uyu mugore tukaba tubana mu 
    nzu imwe. Mperutse kubyara umwana w'umuhungu. Hashize iminsi itatu 

    na we abyara umuhungu. Mubyumve ko tubana mu nzu twembi, nta wundi 

    muntu tubana. Iri joro, umuhungu w'uyu mugore yapfuye azize ko nyina 
    yamuryamiye. Hagati mu ijoro, yahengereye nsinziriye, arabyuka, afata 
    umuhungu wange wari undyamye iruhande, amwimurira mu buriri bwe, 
    afata umwana we wapfuye amuryamisha iruhande rwange. Mu gitondo 
    nkangutse, ngize ngo ngiye konsa umwana wange, nsanga yapfuye. 
    Hamaze gucya, nitegereje neza nsanga uwo mwana atari umuhungu 
    wange nibyariye."

    Akimara kuvuga atyo, wa mugore wundi atangira gusakuza avuga 
    ati:"Ntabwo ari byo! Urabeshya umuhungu wange ni we muzima, uwawe 
    ni we wapfuye!" Wa mugore watanze ikirego na we ati:" Ni wowe 
    ubeshya! Umwana wawe ni we wapfuye, ahubwo rwose uwange ni we 
    muzima." Ubwo umwami yakurikiye ibyo bavuga byose nta na kimwe 
    cyamucitse. Barangije ni ko kubabwira ati: "Umwe muri mwe aremeza 
    ko umwana we ari we muzima, ko uw'undi ari we wapfuye. Undi na 
    we akemeza ko uw'undi ari we wapfuye uwe akaba ari muzima. None 
    nibanzanire inkota." Inkota barayimuzanira. Ni bwo atanze itegeko 
    ko umwana bamukatamo ibipande bibiri, umugore umwe agatwara 
    igipande kimwe, undi agatwara ikindi. Nyina w'umwana ata umutwe kuko 
    yakundaga umuhungu we cyane. Ni ko kubwira umwami ati: "Mwami 
    wange, mbabarira! Aho kwica uwo mwana, nimumuhe uyu mugore ari 
    muzima amwijyanire" Wa mugore wundi na we aranga ati:"Oya rwose 
    nibamukatemo ibipande bibiri, bityo ntazaba uwawe cyangwa uwange."

    Umwami yahise afata ijambo ategeka ko umwana bamuha umugore 
    watanze ikirego kuko ari we nyina w'umwana. Aho abaturage ba 
    Salomoni bamenyeye uko yakijije urwo rubanza barabimwubahiye cyane. 

    Kandi ni mu gihe, Imana yari yaramuhaye impano yo kuba intabera

    A. Inyunguramagambo
    Sobanura aya magambo ukurikije uko yakoreshejwe 
    mu mwandiko maze uyakoreshe mu nteruro ziboneye 
    wihimbiye: kubogama, gushishoza, gushyira mu gaciro, 
    guhengera, intabera.
    B. Ibibazo byo kumva umwandiko
    Musubize ibi bibazo byabajijwe ku mwandiko
     1. Ni ba nde bavugwa muri uyu mwandiko?
     2. Ikibazo gihari ni ikihe?
     3. Umwami yitwaye ate mbere yo gukemura ikibazo?
     4. Yavumbuye ate ubeshya n'uvugisha ukuri?
     5. Ubutabera bugaragarira he?
    C. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
    Subiza ibibazo bikurikira
     1. Garagaza ingingo z'ingenzi zigize uyu mwandiko.
     2. Vuga isomo ukuye muri uyu mwandiko.
    D. Kungurana ibitekerezo
     Muri iki gihe tugezemo mwakwitabaza ubuhe buryo kugira ngo 
    mukemure iki kibazo aba bagore bombi bari bafitanye?
    E. Ihangamwandiko:
     Tekereza maze uvuge ubundi buryo umwandiko washoboraga 
    kurangira butandukanye n'ubwo warangiyemo.
    Umukoro
     Muhimbe agakinamico, muteganye umwami ushyikirizwa ikirego 
    n'abagore babiri bari kuburana umwana. Umwami arashyikirizwa 
    ikirego n'umwe mu bagore, ahamagaze mugenzi we hanyuma 

    baburane.

    6.8. Ikinyazina ngenera

    Soma izi nteruro zikurikira witegereze amagambo 
    yanditse atsindagiye maze usubize ibibazo bikurikira.

     a. Umuhungu w'uyu mugore ni umuhanga mu ishuri.
     b. Kera habayeho umwami w'igihangange wo mu Bayisiraheli 
    akitwa Salomoni.
     c. Salomoni yari yarahawe n'Imana imirimo yo kuyobora 
    rubanda. 
     d. Imana yari yaramuhaye impano yo kuba intabera. 
     e. Abaturage ba Salomoni bamenye uko yakijije urwo rubanza 
    barabimwubahiye cyane.
    1. Bene aya magambo yitwa ngo iki? 
    2. Iyo uyitegereje usanga yitwara ate mu nteruro 
    cyanecyane ku mpera zayo? 

    3. Ibyo biba gihe ki? 

    Inshoza y'ikinyazina ngenera

    Ikinyazina ngenera ni ijambo rigaragaza nyiri ikintu, nyiri ahantu, 
    nyiri umuntu cyangwa nyiri igikorwa... rigahuza amazina abiri 
    agaragaza iyo sano kandi yuzuzanya cyangwa izina n'inshinga iri mu 
    mbundo byuzuzanya, izina n'ikinyazina nyamubaro, cyangwa izina 
    n'itsinda ry'amagambo ritangirwa n'indangahantu. Gihuza kandi izina 
    n'ikinyazina nyamubaro. Iyo witegereje ikinyazina ngenera usanga 
    gishobora guherwa n'inyajwi ebyiri:-a na -o. Giherwa na a iyo gihuza 
    amazina abiri cyangwa izina n'ikinyazina nyamubaro, kigaherwa na 
    o iyo gihuza izina n'imbundo cyangwa izina n'itsinda ry'amagambo 
    atangirwa n'indangahantu. Iyo gikurikiwe n'ijambo ritangirwa n'inyajwi, 

    inyajwi yacyo irakatwa.

    Imiterere y'ikinyazina ngenera
    Ikinyazina ngenera iyo gihuza amazina abiri cyangwa gihuza izina 
    n'ikinyazina nyamubaro giherwa na a. Iyo gihuza izina n'imbundo 
    cyangwa izina n'indangahantu giherwa na o.
    Imbonerahamwe ikurikira irerekana ibinyazina ngenera mu nteko zose.

    Imbonerahamwe y'ibinyazina ngenera

    good

    Imyitozo
    1. Soma ibi bika bibiri maze utahure ibinyazina byose wize 
    ubyuzuze mu mbonerahamwe.

    Akimara kuvuga atyo, wa mugore wundi atangira gusakuza avuga 
    ati:"Ntabwo ari byo! Urabeshya umuhungu wange ni we muzima, 
    uwawe ni we wapfuye!" Wa mugore watanze ikirego na we ati:"Ni 
    wowe ubeshya! Umwana wawe ni we wapfuye, ahubwo rwose 
    uwange ni we muzima." Ubwo umwami yakurikiye ibyo bavuga byose 
    nta na kimwe cyamucitse. Barangije ni ko kubabwira ati:"Umwe 
    muri mwe aremeza ko umwana we ari we muzima, ko uw'undi ari 
    we wapfuye. Undi na we akemeza ko uw'undi ari we wapfuye uwe 
    akaba ari muzima. None nibanzanire inkota."Inkota barayimuzanira. 
    Ni bwo atanze itegeko ko umwana bamukatamo ibipande bibiri, 
    umugore umwe agatwara igipande kimwe, undi agatwara ikindi.

    Nyina w'umwana ata umutwe kuko yakundaga umuhungu we cyane. 
    Ni ko kubwira umwami ati:"Mwami wange, mbabarira! Aho kwica 
    uwo mwana, nimumuhe uyu mugore ari muzima amwijyanire." Wa 
    mugore wundi na we aranga ati:"Oya rwose nibamukatemo ibipande 

    bibiri, bityo ntazaba uwawe cyangwa uwange."

    2. Kora interuro ziboneye wifashishije ibinyazina wavumbuye 
    muri ibi bika
    .
    3. Tondeka neza aya magambo ku buryo ukora interuro 
    iboneye: abaturage-ibikoresho-by'-Porisi-inama-kuzimya-yo 

    gutunga-Rwanda-ibanze-igira-y'u-byo-inkongi.

    6.9. Mahoro Keziya yandikiye Rukundo

    good

    MAHORO Keziya                                                         Gikondo, tariki ya 30/03/2016
    Ikigo cy'amashuri cya Kinunga
    Umurenge wa Gikondo
    Akarere ka Kicukiro
    Ku nshuti yange nkunda cyane Rukundo,
    Nshuti nkunda Rukundo,
    Uraho urakoma? Nange ndaho ndakomeye. Iwacu bose baraho kandi 

    baragutashya. Bahora bakumbaza nkababwira ko nange amakuru 

    yawe ntayaheruka. Ngo bashimishwaga n'uburyo twafatanyaga mu 
    masomo, tugakorera imikoro hamwe. Gusa ubu nabonye abandi bana 
    dufatanya kwiga nimugoroba, ariko wowe waramfashaga cyane kuko 
    wari uzi cyane indimi. Abo dusigaranye bose usanga mbarusha bikaba 
    ngombwa ko ari nge ubasobanurira ariko nge simbungukiraho cyane. 


    Ikinteye kukwandikira rero ndagira ngo nkumenyeshe ko nzaza 

    kubasura ejobundi ku wa kane nimugoroba. Sindamenya neza igihe 
    nzakugereraho ariko ndateganya guhaguruka ino aha nka saa kenda 
    n'igice. Nkumbuye bya bitaramo bya nijoro umusaza n'umukecuru 
    baducira imigani. Uwo nibuka cyane ni wa wundi wa Maguru n'insibika. 
    Ubantahirize cyane, mu gihe ntari nahagera ngo mbagwe mu nda.

    Umbabarire rero nta makuru menshi mfite muri aka kanya. Nanditse 
    nihuta cyane kuko nangaga ko Minani nshaka guha iyi baruwa anshika 
    ntamugutumyeho.
    Tashya bose, ni ah'ejo. 
    Uwawe utakwibagirwa,

    MAHORO Keziya.

    Ibibazo byo kumva umwandiko
    Musubize ibi bibazo byabajijwe ku ibaruwa.
     1. Uyu mwandiko ugamije iki? 
     2. Utaniye he n'indi myandiko yabanje nk'umwandiko "Ubuhanga 
    n'ubushishozi bwa Salomoni"? 
     3. Umwandiko uteye utya witwa ngo iki?
    Inshoza y'ibaruwa isanzwe cyangwa ya gicuti
    Abantu bagira uburyo bwinshi bwo guhanahana amakuru. Bashobora 
    kuvugana imbonankubone, bashobora guhamagarana kimwe n'uko 
    bashobora kwandikirana. Abantu bakunze kwandikirana iyo umwe ari 
    kure y'undi. Umwana ashobora kwandikira umubyeyi cyangwa inshuti ye. 
    Umubyeyi yakwandikira umwana we. Muri uko kwandikirana, uwandika 

    aba akeneye kugira icyo abwire uwo yandikiye, kandi anakeneye ko uwo 

    yandikiye na we amusubiza muri ubwo buryo bw'inyandiko. Ikinyabupfura 
    gitegeka uwandikiwe gusubiza uwamwandikiye. Urwo rwandiko abantu 
    bandikirana umwe agezaho undi amakuru ye cyangwa ayamubaza, 
    uwo abajije na we akamusubiza akoresheje inyandiko, ni rwo bita 
    ibaruwa isanzwe cyangwa ibaruwa ya gicuti. Mu ibaruwa ya gicuti baba 
    babwirana cyangwa babazanya amakuru. Indeshyo y'urwo rwandiko 
    iterwa n'icyo uwandika akeneye kubwira uwo yandikira. Uwandika avuga 
    ibimushimishije kimwe n'uko ashobora kuvuga ibimubabaje cyangwa 
    ibimubangamiye, ibyo yabonye cyangwa ibyo yumvise, uko yiyumva, ibyo 
    akunda n'ibyo yanga... Uwandika ibaruwa isanzwe yemerewe kuvuga 
    byose ariko mu kinyabupfura, akandika ibitunganye.
    Gusesengura ibaruwa isanzwe: Ibice bigize ibaruwa isanzwe
    Dufatiye urugero ku ibaruwa Mahoro Keziya yandikiye inshuti ye 
    Rukundo, dusanga ibaruwa ya gicuti ifite ibice bikurikira bigaragaza:
    1. Uwandika n'aho abarizwa byandikwa hejuru mu nguni y'ibumoso 
    bw'urupapuro. Muri make ibi umuntu yabyita "Uwandika n'aho 

    abarizwa". Icyo gice ni iki gikurikira:

    MAHORO Keziya
     Ikigo cy'amashuri abanza cya KINUNGA
     Umurenge wa Gikondo

     Akarere ka Kicukiro

    2. Aho ibaruwa yandikiwe n'itariki yandikiweho. Ibyo bijya hejuru mu 

    nguni, iburyo bw'urupapuro. Icyo gice ni iki

    Gikondo, tariki ya 30/3/2016

    3. Uwandikiwe n'aho abarizwa bijya munsi ya aderese y'uwanditse. 

    Icyo gice ni iki:

    Ku nshuti yange nkunda cyane Rukundo
     Umurenge wa Gatsata

     Akarere ka Gasabo

    4. Amagambo ahamagara uwandikiwe nk'aho yamusabye guhu guka 
    ngo yakire ubutumwa. Icyo gice cyandikwa munsi ya aderese 
    y'uwandikiwe, kigaherwa buri gihe n'akitso, ni iki gikuriki ra:

     Nshuti nkunda Rukundo,

    5. Munsi y'iki gice, haza igika gikubiyemo indamukanyo uwanditse 
    aha uwo yandikiye n'amakuru make ku miterere y'ubuzima bwe 
    n'ubw'umuryango. Icyo gice ni iki:

     Uraho urakoma? Nange ndaho ndakomeye. Iwacu bose baraho 
    kandi baragutashya. Bahora bakumbaza nkababwira ko nange 
    amakuru yawe ntayaheruka. Ngo bashimihwaga n'uburyo 
    twafatanyaga mu masomo, tugakorera imikoro hamwe. Gusa 
    ubu nabonye abandi bana dufatanya kwiga nimugoroba, ariko 
    wowe waramfashaga cyane kuko wari uzi cyane indimi. Abo 
    dusigaranye bose usanga mbarusha bikaba ngombwa ko ari nge 
    ubasobanurira ariko nge simbungukiraho cyane. 

    6. Hakurikiraho igika cyangwa ibika bikubiyemo ubutumwa nyirizina. 
    Ubwo butumwa bushobora kuba ari ubutanga amakuru, bushobora 
    no kuba ari ubuyabaza. Aha buramenyesha uwandikiwe umunsi 
    azasurirwaho n'uwamwandikiye, n'ibyo umushyitsi ateze ku nshuti 
    ye. Ibi nta kinegu kirimo, uwandika yabigiriye ko uwo yandikira 
    baziranye cyane kandi bakaba basanzwe ari inshuti. Icyo gice ni iki:

     Ikinteye kukwandikira rero ndagira ngo nkumenyeshe ko nzaza 
    kubasura ejobundi ku wa kane nimugoroba. Sindamenya neza 
    igihe nzakugereraho ariko ndateganya guhaguruka ino aha nka 
    saa kenda n'igice. Nkumbuye bya bitaramo bya nijoro umusaza 
    n'umukecuru baducira imigani. Uwo nibuka cyane ni wa wundi wa 
    Maguru n'insibika. Ubantahirize cyane, mu gihe ntari nahagera 

    ngo mbagwe mu nda

    7. Igika gisezera kirimo n'ibyiza uwandika yifuriza uwo yandikiye. Icyo 
    gika ni iki:

     Umbabarire rero nta makuru menshi mfite muri aka kanya. 
    Nanditse nihuta cyane kuko nangaga ko Minani nshaka guha iyi 
    baruwa anshika ntamugutumyeho. Tashya bose, ni ah'ejo.

    8. Umusozo w'ibaruwa n'umukono w'uwanditse. Icyo gice ni iki 
    gikurikira:

     Uwawe utazakwibagirwa,
     MAHORO Keziya.

    Uwandika ibaruwa yitwararika gusiga umwanya ibumoso n'iburyo 
    bw'urupapuro kugira ngo uwakira ubutumwa abone aho afata abusoma 
    atabuhishe n'intoki kubera kubufatamo. Ibaruwa yanditse neza ibamo 
    ibika, ku buryo buri gitekerezo kiharira igika cyacyo. Buri gika gitangira 
    umurongo. Hagati y'igika n'ikindi hasigara umurongo utanditsemo. 
    Ibaruwa yanditse neza kandi iba ihumeka, ni ukuvuga ko utwatuzo 
    tugomba gukoreshwa neza mu nteruro: akitso kagatandukanya ibice 
    bibiri by'interuro, akabago kagatandukanya interuro ebyiri, akabazo 
    kagasoza interuro ibaza, agatangaro kagasoza interuro itangara, 
    cyangwa amarangamutima.

    Byaba byiza hakoreshejwe interuro ngufi kuko zituma igitekerezo 
    cyumvikana neza kurushaho.

    Nimwitegereze imbata y'ibaruwa isanzwe iri ku ipaji ikurikiraho, 
    muyishushanye, muyifate mu mutwe ku buryo muzajya muyubahiriza 

    mu gihe cyose mukeneye kwandika ibaruwa isanzwe.

    good

    6.10. Amagambo aranga igihe

    Itegereze izi nteruro maze utahure ingingo amagambo 
    yanditse mu nyuguti z'igikara tsiriri abumbatiye.
    1. Nzaza kubasura ejobundi ku wa kane nimugoroba.
    2. Ubushize ubwo mperuka aho karandyoheye.
    3. Numva ubutaha ningaruka bizarushaho kuba sawa.
    4. Kagufata mu nda iyo ukabyukiyeho mu gitondo.
    5. Ndateganya guhaguruka hano nyuma ya saa sita nka saa kenda 
    n'igice.
    6. Nkumbuye bya bitaramo bya nijoro.
    7. Nta makuru menshi mfite muri aka kanya.
    8. Ni ah'ejobundi.

    Imyandikire y'amagambo aranga igihe

    good

    Umwitozo

    Simbuza amagambo yanditse mu nyuguti z'igikara tsiriri 
    andi magambo aranga igihe bivuga kimwe. Ukoreshe 
    amagambo make ashoboka.

    1. Hirya y'ejo nzakubwira icyo nzaba naragezeho.
    2. Turaza guhura izuba rigeze ijuru hagati.
    3. Abantu baryama bumaze guhumana.
    4. Ubwo mperuka iwanyu nagiye nishimye.
    5. Ubwo nzagaruka nzasange mwarampishiye imineke.
    6. Turagaruka izuba rirenga.
    7. Uze hatari hacya cyane.
    8. Yangezeho ku gasusuruko.
    9. Nakangutse mu gicuku. 
    10. Ibyo byose byabaye izuba riva.

    Isuzuma risoza umutwe wa gatandatu

    Umwandiko: Ubufatanye n'ubwuzuzanye mu muryango
    Kuvukira aheza ntako bisa. Kuvuka neza si ibya bose kuko isuku 
    igira isoko, naho umwanda ukagira akazu. Ngayo amahirwe ndusha 
    abaturuka ahandi nge wavukiye mu gihugu k'imisozi igihumbi, kirimo 
    ibirunga kikaba gihorana amahumbezi. Igihugu keramo amaka 
    n'amahore, aho bahura bagacyura, ababyeyi bagatega ingori buri 
    munsi.

    Nkivuka nasanze mama na data babana neza, bakunda abana babo, 
    bakunda umurimo, bakunda umuco ubaranga, bakunda ukuri. Banga 
    ubuhemu, banga mpemuke ndamuke. Badategereza ibitangaza 
    bahinnye amaboko, badategereza umwijima ngo babone uko 
    bajujubya abiyushye akuya, badategereza akimuhana kaza imvura 
    ihise. Birinda kubeshya, birinda guhemuka, baharanira kuvuga rumwe 
    n'abavandimwe, baharanira gufatanya n'inshuti. Uwo muco ndawutora, 
    nkunda gutega amatwi ibiganiro byabo, nkabakurikira mu murima, 

    iteka nkishimira kumva abandi bana bambwira ko ndi inkubaganyi 

    nigana ibyo data akora. Nterwa ishema no guherekeza uwambyaye 
    mu bitaramo, no mu ruhame aho bamuhamagariye kunga inshuti, 
    gukiranura abavandimwe cyangwa kuyobora ubukwe. 
    Uko data yabaga abyutse mu museso yizeye ko adusize mu 
    bitotsi, narahagurukaga nkamurungurukira mu myenge y'urusika 
    rwakingirizaga aho nararaga, nkabona afashe isuka aho yabaga 
    imanitse nkumva ko agiye mu murima. Mama yabaga atamutanze 
    kubyuka, bakabadukira rimwe, we agafata ikibindi nkumva ko agiye 
    ku iriba kuko yahindukiraga ikibindi acyujuje amazi. Yamara kugitura 
    agafata imyeyo amaze gutereka inkono ku mashyiga no kumbyutsa 
    ngo nshanire. Ubwo ku mutima nkibwira ko abagore ari bo bavunika 
    cyane kuko nyuma y'iyo mirimo yose no kutugaburira ibiryo bihiye, 
    mama yafataga isuka agasanga data mu murima amushyiriye 
    n'impamba. Bikantera kwibaza niba data ashobora kuvoma, cyangwa 
    kwikorera ikibindi ntakimene, dore ko ntari nakamubonye akora uwo 
    murimo numvaga ari uw'abagore gusa. 

    Nkibaza impamvu mama ari we uteka wenyine buri gihe, data 
    yiyicariye kandi na we ntacyo byari kumutwara, ndetse ibiryo bigashya 
    nta ngorane ahuye na zo. Sinibuka umunsi, imvura yaragwaga 
    mama arwaye, aryamye hafi y'amashyiga, ge n'abavandimwe bange 
    bankurikira dupfumbase amashyiga kuko umuriro wari mu ziko 
    wari muke cyane, mbona data afashe inkono arayoza ayitereka 
    ku mashyiga, ashyiramo amazi n'ibiryo, nyuma yicara mu mwanya 
    mama yicaragamo atetse, aracanira, ibyo kurya bihiye aratugaburira. 
    Kuva uwo munsi numva ko umuntu ari nk'undi, ko batandukanywa 
    gusa n'umuteto. Ubwo mpita ntinyuka kubaza data niba ubusanzwe 
    hari abagabo bateka kandi bakarurira abana n'umugore. Icyo kibazo 
    cyange kirakaza mama aho aryamye maze anyuka inabi, ati:"Sigaho 
    kurimanganya wa nshyomotsi we!" Ubwoba n'ikimwaro bimfashe 
    nitegereza data wamaze umwanya yiyumvira. Ni ko kumbwira mu 
    ijwi ryoroheje ariko ritari ryiza ati:"Ikibabaza umubyeyi wese ni 
    ukubyara utazageza ingobyi imugongo kuko umuntu amenya uko 
    yaruhije abamubyaye iyo yaruhijwe n'abo yabyaye. Narababyaye 
    namwe muzabyare."

    Umunsi umwe guhogorora byahuriranye n'ishya ry'ibigage, dutumira 
    inshuti n'abavandimwe. Ku badufashije mu burwayi bwa mama 
    twongeraho abasheshe akanguhe bo mu muryango wacu, uruhembo 
    rujyana n'umuganura. Abari aho bamaze gushira inyota data aterura 
    ijambo ashimira abamufashije umugore we arwaye, arisoza yifuza 
    ko ejo hazaza ubwo bufatanye bwasugira bugasagamba mu bantu. 
    Uko abatumirwa bagenda bakuranwa mu magambo basubiza imvugo 
    yabanje, bose bakagusha ku gitekerezo kiza cyo kwibuka gushimira 
    uwabanje ubuntu n'ineza kimwe no gutura abakuru umuganura 
    bakishimira uwo mutima mwiza w'ababyeyi bange, babifuriza kuzasiga 
    uwo muco utamwaye mu bato. Imyaka nari mfite ntiyanyemerega 
    gufata ijambo imbere y'iyo mbaga, bituma ndifatira mu mutima wange 
    nibaza impamvu abari aho bose banezerewe.
    Byavuye mu gitabo cya RUGEMA, A., Rwemerikije, ibuye si umugati,
    Urup. 5 — 13.

    I. Inyunguramagambo
     1. Iyo bakoresheje izi mvugo zikurikira wumva iki?

     a. Isuku igira isoko. 
     b. Umwanda ugira akazu. 
     c. Igihugu gihorana amahumbezi. 
     d. Amaka n'amahore. 
     e. Mpemuke ndamuke.
     f. Badategereza umwijima ngo babone uko bajujubya 
    abiyushye akuya.
     g. Badateze akimuhana kaza imvura ihise. 
     h. Kunga inshuti. 
     i. Ubwo data yabaga atereye ikirago mu museso.
     j. Bakabadukira rimwe. 
     k. Inshyomotsi. 
     l. Aterura ijambo. 
    2. Shaka mu mwandiko imbusane z'aya magambo.
     Gupfa, ibyago, kurumba, gucyura (amatungo), kwanga, ikinyoma, 

    ikimwaro, ahihishe, gutandukanya, kugaragaza, kuryamisha

    3. Tanga impuzanyito z'aya magambo:
     a. Isoko b. Ishema
     c. Kubyara d. Kwijajara
     e. Ikiniga
    4. Simbuza amagambo yanditse mu nyuguti z'igikara tsiriri 
    ijambo rimwe bisobanura kimwe.

     a. Ababyeyi bagatega ingori buri munsi.
     b. Badategereza ibitangaza bizaza bahinnye amaboko.
     c. Baharanira kuvuga rumwe n'abavandimwe.
     d. Nkunda gutega amatwi ibiganiro byabo.
     e. Ibyo kurya bihiye aratugaburira. 
     f. Ikibabaza umubyeyi wese ni ukubyara utazageza ingobyi 
    imugongo.
     g. Bose bibuka gushimira uwabanje ubuntu n'ineza.
     h. Ku badufashije mu burwayi bwa mama twongeraho 
    abasheshe akanguhe bo mu muryango wacu.
    II. Ibibazo byo kumva umwandiko
     1. Uvuga muri uyu mwandiko ari mu kihe kigero? 
     2. Ni iki yiratira abandi?
     3. Ni izihe ndangagaciro zarangwaga mu muryango 
    yavukiyemo? 
     4. Ni uwuhe muco akomora ku babyeyi be? 
     5. Ni iyihe mirimo yakorwaga muri uyu muryango? 
     6. Abagize uyu muryango bubahiriza izihe gahunda za Leta? 
     7. Abagize uyu muryango babanye bate n'abaturanyi babo? 
    Bigaragazwa n'iki? 
     8. Umwandiko urangira ute? 
     9. Kuri wowe, iyi nkuru yabereye mu kihe gihugu? Kuki? 
     10. Uwahimbye uyu mwandiko yari agamije iki? (gusaba abantu 
    kuba inyangamugayo, gukunda umurimo no gufashanya 
    kw'ibitsina byombi,
     11. Ni irihe somo uyu mwandiko ugusigiye mu birebana 
    n'uburinganire n'ubwuzuzanye bw'ibitsina byombi? 
    III. Ikibonezamvugo
    1. Tahura ibinyazina biri mu mwandiko umaze gusoma 
    ubitandukanye mu bwoko bwabyo ubishyira mu 
    mbonerahamwe.
     2. Soma interuro zikurikira maze usubize ibibazo 
    wabajijwe. 

     a. Nge navukiye mu gihugu k'imisozi igihumbi.
     b. Igihugu keramo amaka n'amahore.
     c. Kuva uwo munsi numva ko umuntu ari nk'undi.

    Amagambo ari mu nyuguti z'igikara tsiriri ni bwoko ki? Kuki 
    yanditse gutya?


    IV. Ihimbamwandiko

     Andikira inshuti yawe uyibwira umwandiko wagushimishije mu 
    gitabo cy'umwaka wa gatanu w'amashuri abanza n'impamvu 
    cyagushimishije. Urangize umugira inama yo gukunda gusoma 

    unamwumvisha akamaro kabyo.

    Imyandiko y’inyongera

    Imwe mu mihango y’Abanyarwanda mu mezi 
    ya Kinyarwanda
    Mu mpera z’ikinyejana cya cumi na gatanu, umwami Nsibura Nyebunga 
    na nyina Nyiransibura, bafatanyije n’Abanyarwanda barwaniraga 
    ingoma, bateye u Rwanda bafata ingoma y’ingabe, yari Rwoga icyo gihe, 
    bica umwami Ndahiro Cyamatare, umugabekazi n’abandi bakobwa bose 
    b’ibwami. Ibyo byabereye mu Kingogo, aho bise i Rubi rw’i Nyundo no 
    mu Miko y’Abakobwa ari mu kwezi kwa Gicurasi. U Rwanda rurubama, 
    abanzi bararuyogoza, abantu barashira, abasigaye bakuka umutima, 
    bata umuco, imihango iribagirana, ibyiza biratuba, ibibi biratubuka.

    Nyuma y’imyaka cumi n’umwe muri ayo makuba, abiswe “Abaryankuna” 
    bazanye “umutabazi” Ruganzu Ndoli bamuvanye i Karagwe kwa 
    nyirasenge Nyabunyana. Ubwo yima ingoma yunamura u Rwanda, 
    arwirukanamo abanyamahanga, ahorera se. Kuva ubwo, Abanyarwanda 
    batangira kwibuka buri mwaka urupfu rw’umwami Ndahiro Cyamatare 
    n’abantu be mu “mihango y’Icyunamo cya Gicurasi.” Uko kwezi kose, 
    Abanyarwanda bakaba mu cyunamo, nta bukwe butaha, nta byishimo 
    bibaho, ingoma zaracecetse, amapfizi yaravanywe mu nka.

    Nyuma y’imihango ya Gicurasi, mu mboneko za Kamena, ni bwo 
    bakoraga “Imihango yo gukura Gicurasi”, ari byo bitaga “kunamuka” 
    basohoka mu cyunamo k’icuraburindi rya Gicurasi. Iyo mihango 
    yamaraga umunsi wose igakurikirwa n’icyo bitaga “ibirori bya Kamena.” 
    Abantu bagakomorerwa bakongera kwishima, ingoma zikongera 
    kuvuga, ubukwe bugataha... Ibyo byishimo bikajyana no kwitegura 
    imihango y’umuganura yakorwaga muri Nyakanga. Buri mwaka, 
    bitangiriye ibwami, hakaba imihango yo kwibuka ibirori byabaye mu 
    gihe cyo gusangira umutsima w’amasaka n’uburo byasaruwe bwa 
    mbere u Rwanda rumaze “kunamuka” no “kwibohora.” Byabaga ari 
    nko gushimira Imana n’abakurambere ndetse n’Abatabazi, Ruganzu 
    Ndoli n’Abaryankuna, bagize uruhare mu kuvana u Rwanda muri rya 
    curaburindi ubwo igihugu cyari cyoramye, bisa nk’aho cyari cyaraguye 

    mu kuzimu, kikaza kuzuka.

    Imihango y’Umuganura yayoborwaga n’abiru b’Abatsobe ari bo bari 
    bakuru, ab’Abambogo bo kwa Musana n’abo kwa Myaka. Abiru bo kwa 
    Musana ni bo, muri Nzeri, babibaga imbuto z’umuganura (amasaka 
    n’uburo) babaga bavanye ibwami muri Kanama. Ayo masaka, bitaga 
    “amahore”, yeraga muri Mutarama cyangwa Gashyantare. Abambogo 
    bakayavanga n’uburo bakavugamo umutsima witwaga “umurorano”, 
    akaba ari wo umwami aryaho ategura “umuganura” nyirizina muri 
    Nyakanga.

    Iyo mihango yo muri Mutarama yamaraga gushira, muri Gashyantare 
    Abambogo bakaza ibwami gufata “igitenga”, igitebo kinini cyabaga 
    cyubashywe cyane cyavaga ibwami kikajyanwa i Bumbogo, kikaba 
    ari cyo bazazanamo amasaka y’umuganura ibwami yabaga yeze muri 
    Kamena na Nyakanga, ari yo bitaga amaka. Igitenga cyagendaga iteka 
    kivugirwa n’ingoma, kikakirwa neza aho giciye hose, utacyubashye 
    akicwa cyangwa akanyagwa. Muri iyi mihango yo muri Nyakanga, 
    umwami ubwe ni we watekeraga Rubanda, by’umuhango, akarika, inkono 
    yatura agaturira, akavuga umutsima, akagabura, agaha abatware na 
    bo bakajya kugaburira ingabo zabo, maze u Rwanda rwose rugasangira 
    kivandimwe.

    Iyi mihango yashushanyaga kuvuka, gupfa no kuzuka kwa buri mwaka 
    kw’ibintu byose n’abantu. Mu Rwanda, ukuvuka gutangirana n’umwaka 
    muri Nzeri, byagera muri Gicurasi, isi igasa nk’iyubamye, yageze mu 
    kuzimu, muri Kamena hagatangira icyunamuko, kijyana n’ibyishimo 
    by’umuganura, dushimira Imana n’Abakurambere kuzageza mu mpeshyi 

    muri Nyakanga na Kanama.

    Inyamaswa zigabana umuhigo
    Umunsi umwe, inyamaswa zirya inyama zahigiye hamwe nuko zica 
    impongo. Mu gihe cyo kugabana, intare iza kubona ko zose nizifataho 
    itari buhage. Nuko itumira izindi nyamaswa zirimo n’izitarya inyama, 
    kugira ngo ize kuzirira. Mu nyamaswa zahageze zitarya inyama harimo 
    bakame.

    Izindi zo zumvise intare izitumira mu nama, zirakeka ziti:”Buriya natwe 
    irashaka kuturya.” Nuko aho kujya mu nama zirahunga.
    Ubwo inyamaswa zirya inyama zari zagize uruhare mu muhigo zari 
    zateranye, zirimo warupyisi, ingwe, n’imbwembwe.

    Nuko intare ibwira warupyisi, iti:”Gabanya izi nyama sha Warupyisi!” 

    Warupyisi rwose n’ubwo yari izwiho ubusambo, yagerageje kugabanya 
    neza inyama. Ibanza gufata itako iti: “Iri ni iry’umwami nyiri ishyamba.” 
    Ifata n’umutima n’umwijima ndetse n’impyiko, iti:”Izi ni iz’umwami nyiri 
    ishyamba.”

    Ahasigaye na yo yikurikizaho, ifata akaguru, igashyira ku ruhande iti: 
    “Aka ni akange.” Ifata akaboko iti:”Aka ni aka Rwara rw’umugara”: 
    ingwe. Ifata akandi kaboko igatererera imbwebwe. Ahasigaye inyama 
    zo mu nda na zo igenda izongera ku zo yari yageneye buri nyamaswa. 
    Igeze ku nkoro iyisaturamo ibice bitanu. Iravuga iti: “Kubera ko inkoro 
    iryoha, buri nyamaswa irabonaho agace.”

    Ubwo intare umwami w’ishyamba aho yari iri, yari irimo guhekenya 
    amenyo, yarubiye. Nuko mu gihe Warupyisi itararangiza, irayisimbukira, 
    iyikubita ijanja mu jisho irarimena.

    Ifata za nyama yongera kuzirunda, iti: “Nihagire undi ugabanya izi nyama 
    neza. Warupyisi ni igisambo. Nta kuntu yatugabanya uko bikwiye.”
    Izindi nyamaswa zose zari aho zigira ubwoba. Zitinya kugabanya izo 
    nyama. 

    Aho bigeze, intare ibwira bakame, iti:”Gabanya izi nyama sha, kera 
    nari nkuziho ubugabo.” Nuko Bakame iratangira ifata inkoro iti: “Izi ni 

    iz’umwami kuko inkoro iribwa n’umugabo igasiba undi”. Ifata amaguru 

    yombi n’amatako, iti:”Izi ni iz’intare Rutontoma umwami nyira ishyamba. 
    Ifata umutima n’umwijima n’impyiko, iti:”Izi ni iza Rwabwiga, umwami 
    nyir’ishyamba.” Nuko intare ibibonye iraseka, iti: “ Sha Bakame wigiye 
    he kugabanya? “ Bakame iti: “Nabyigishijwe na ririya jisho rya Warupyisi 
    rinagana.” Nuko intare irayibwira, iti:

    “Noneho genda ufata izisigaye uhereza izo nyamaswa zindi.” 

    Nuko ya ntare yihengekana imihore, izindi nyamaswa zisigara ziguguna 
    amagufwa.

    Havamo ingwe, irazanga, ijya kwihigira inyamaswa yayo. Ariko guhera 
    ubwo inyamaswa zose zizira Bakame, aho ziyibonye zirayihiga.

    Nguko uko Bakame yatangiye guhigwa n’inyamaswa zose zirya inyama 
    kuko yatinye ijisho ry’intare iburizamo izindi nyamaswa.

    Si nge wahera hahera umugani.

    Amagambo mashya yakoreshejwe muri iki gitabo

    Abakurambere: Abasokuruza cyangwa abantu babayeho kera.
    Abantu bari barakigize indahiro: Baragitinyaga cyane kubera 
    ubugiranabi bwacyo
    Abanyarwanda ni bene mugabo umwe: Abanyarwanda ni 
    abavandimwe.
    Agakingirizo: Agakoresho korohereye bambika igitsina kugira ngo 
    abakora imibonano mpuzabitsina batandura indwara cyangwa 
    hakabaho gutwara inda.
    Akabande: Ahantu hashashe munsi y’umusozi.
    Akaga: Ibyago bikomeye. 
    Akarenze umunwa karushya ihamagara: Iyo uvuze ijambo 
    ridakwiye ntushobora kurigarura ahubwo utangira kugorwa no 
    gutanga ibisobanuro ku cyo wavuze.
    Amakimbirane: Amahane, ubwumvikane buke.
    Amakoro:Amaturo kera bajyanaga ibwami cyangwa mu bandi bantu 
    bakomeye
    Amanjwe: Amagambo adafite agaciro, amatiku.
    Amarangamutima: Ikimenyane, ugutonesha guterwa n’isano ufitanye 
    n’umuntu.
    Ashyira nzira: Atangira urugendo, arahaguruka aragenda.
    Azarengere: Azatabare.
    Barikubura barataha: Barahaguruka, basubira iwabo. 
    Bene ako kageni: Gutyo, muri ubwo bwuryo. 
    Busunzu: Irindi zina rihabwa ingona.
    Bwangu: Vuba bidatinze. 
    Gatumura: Ni ubwoko bw’ibihumyo (ibyoba) byibumbabumbye 
    bitumuka ivumbi iyo ubikubise cyangwa se ubiteye umugeri.

    Guca ibintu:Kugira nabi, kwangiza, kugira ibikorwa bibi

    Guca inyuma uwo mwashakanye: Gukorana imibonano mpuzabitsina 
    n’undi muntu mutashakanye rwihishwa.
    Guca iteka: Gutanga itegeko k’umwami.
    Guca ukubiri n’ikintu: Kukigendera kure, kutagikora.
    Gufata umwanzuro: Gutanga igisubizo ku kibazo kiganirwaho.
    Guhaba: Kuyoba cyane, kutamenya aho uri.
    Guhara ishema: Guta agaciro, gusubira inyuma, guta agaciro
    Guhengera: Gucunga.
    Guhezwa: Kwigizwayo, gukumirwa, guhabwa akato.
    Guhohotera: Gukorera umuntu ibikorwa bibangamira uburengnzira bwe.
    Guhondobera: Gusinzira kubera ubushyuhe.
    Guhwitura: Gukosora umuntu ugamije kumwibutsa ibyo ashinzwe 
    gukora
    Gukanira: Guhambira ugakomeza cyane. 
    Gukiranura: Kuvuga ufite ukuri. 
    Gukorera mu bwiru: Kutagaragaza neza ibyo ukora, guhishahisha 
    ibintu ntubishyire ku mugaragaro.
    Gukubita ku mutwe: Kwikorera. 
    Gukuka: Kuva ku mugezi kunywa amazi ku nka cyangwa izindi 
    nyamaswa. 
    Gukumira: Kubuza ikintu kuba.. 
    Gusabwa n’ibyishimo: Kugira ibyishimo byinshi bikagaragarira ku 
    maso no mu byo ukora. 
    Gushinga imizi: Gukomera cyane bitanyeganyaga.
    Gushira amakenga: Gutinyuka, gushira ubwoba
    Gushira amatsiko: Gusobanukirwa uko ibintu byagenze, kumenya 
    neza inkomoko y’ikintu.
    Gushisha: Kubyibuha cyane. 

    Gushishikara: gukora ikintu ukitayeho

    Gushishoza: Banza ushishoze mbere yo kwemeza ufite ukuri.
    Gushoka: Kujya kunywa amazi ku nka cyangwa izindi nyamaswa.
    Gushwitura ibirondwe: Gukura ibirondwe ku nka.
    Gushyira mu gaciro: Kugira ngo babashe gukemura ibibazo 
    by’abaturage abayobozi baba bagomba bushyira mu gaciro.
    Gusimbuka makeri: Umukino bakora basutamye bagasimbagurika 
    nk’igikeri.
    Gutahiriza umugozi umwe: Gukorera hamwe, kugira intego imwe.
    Gutahura:Kuvumbura.
    Gutamiriza: Kwambara umutako mu ruhanga cyangwa mu ijosi. 
    Gutamirizwa: Kwambikwa imitako. 
    Gutirimuka: Kuva ahantu hashize akanya gato. 
    Gutunga ugatunganirwa: Gutunga bikaguhira, ukabigiramo ibyishimo 
    n’umunezero, mbese ukabigiramo umudendezo. 
    Gutura ibyemezo hejuru y’abantu: Kugeza ku bantu ibyo bagomba 
    gukora utabanje kubabaza icyo babitekerezaho.
    Ibigango: Ingufu, imbaraga z’umubiri.
    Ibihangano: Ibintu byaturutse mu bwenge n’ibikorwa by’umuntu.
    Ibikorwa remezo: Ibikorwa bigamimije kubaka igihugu kugira ngo 
    imibereho y’abantu irusheho kuba myiza. Mu bikorwa remezo 
    habarirwamo nk’imihanda, amazi, amashanyarazi,...
    Ibirondwe: Udusimba tuba ku nka n’andi matungo tukayanyunyuzamo 
    amaraso.
    Ibuguma: Inka ishaje cyane. 
    Ifuku: Agasimba kujya kumera nk’imbeba ariko kayiruta ho gato, 
    gacukura umwobo muremure mu butaka akaba arimo kaba. Gakunda 
    konona imyaka kuko kaguguna imizi y’ibihingwa cyanecyane ibyerera 
    mu butaka nk’ibijumba.
    Igenzuramikorere: ibikorwa byo gukurikirana uko imirimo ikorwa.

    Igitambambuga: Umwana muto. 

    Igitonyanga mu nyanja : Utuntu duke cyane.
    Ihazabu: Amafaranga acibwa mu rukiko nk’igihano cy’umuntu wakoze 
    icyaha.
    Ikimasa: Inka y’ingabo.
    Ikinani: Ahantu hadahinze haraye hakamera ibyatsi n’ibihuru.
    Ikinege: Umwana wavutse ari wenyine mu muryango.
    Ikivunge: Abantu benshi.
    Ikiza: Icyago giterwa n’imvura nyinshi cyangwa izuba ryinshi, umuyaga 
    mwinshi cyangwa indi mihindagurikire y’isi.
    Imibavu: Ubwoko bw’amavuta ahumura umwuka wayo ugatama hose.
    Iminyago: Ibintu byasahuwe, byafatiwe ku rugamba.
    Imishinga: Ibikorwa biteganyijwe bigomba amafaranga kugira ngo 
    bitungane.
    Impamba: Ibiryo umuntu yitwazaga ari ku rugendo rwa kure. Muri iki 
    gihe abantu basigaye bitwaza amafaranga. 
    Impano: Ibintu bitangwa ku buntu mu rwego rwo gushimisha umuntu.
    Impanuka: Icyago kiza kidateguje.
    Impanuro: Inama ugirwa n’umuntu ugukuriye cyangwa ukurusha kuba 
    inararibonye.
    Impinduramatwara: Imikorere mishya, uburyo bwo gukora 
    butandukanye n’ubwari busanzwe. 
    Impundu: Ni akamo k’ibyishimo bavuza kubera ikintu kiza gikozwe 
    mu gihe k’ibirori cyanecyane ubukwe cyangwa mu kwakira umuntu 
    bamugaragariza ko bamwishimiye. Mu muco nyarwanda, impundu 
    zivuzwa n’abagore.
    Impuzu: Imyenda ya kera yakorwaga mu bishishwa by’ibiti, cyanecyane 
    imivumu.
    Impwempwe: Ubwoya abantu bakuru bamera mu gatuza.
    Inshuke: Abana bakiri bato bakiva ku ibere.

    Inda y’ uburiza: Inda ya mbere.

    Indangagaciro: Imigenzereze myiza, ibikorwa byiza umuntu 
    ahamagarirwa gukora.
    Ingamba:Ibyemezo bifatwa mu rwego rwo guharanira kugera ku kintu 
    runaka.
    Ingengo y’imari: Umubare w’amafaranga igihugu giteganya gukoresha 
    mu gihe runaka.
    Inkombe: Ubutaka bukora ku mugezi bukarinda amazi guta inzira yayo. 
    Inkongi: Umuriro ugurumana. 
    Insimburangingo: ibyuma cyangwa ibindi bikoresho bisimbura 
    urugingo rw’umubiri rwatakaye.
    Insumba: Inka y’ingore. 
    Insya: Ubwoya abantu bakuru bamera ku gitsina.
    Intabera: Umuntu utabogama, ukoresha ukuri.
    Intaho: Aho umuntu aba.
    Intanga: Ingirabuzima fatizo zikorwa n’imyanya ndangagitsina zivamo 
    abana; bivugwa no ku nyamaswa.
    Inyangamugayo: Umuntu w’indahemuka kandi uvugisha ukuri 
    akanashyira mu bikorwa ibyo yiyemeje.
    Inyoroshyo: Ruswa.
    Inyunganirangingo: Ibyuma cyangwa ibindi bikoresho bifasha umuntu 
    ufite ubumuga mu kumwunganira ku ngingo z’umubiri zidakora neza.
    Iperereza: Ikurikiranwa ry’ibyabaye habazwa ababibonye biba, 
    hanegeranywa ibimenyetso. 
    Ipiganwa: Guhangana mu biciro hagatsinda urushije abandi.
    Ipiganwa: Irushanwa rigamije kugaragaza urusha abandi ubushobozi 
    mu kintu runaka
    Ishwima: Inyoni zikunda kurya ibirondwe biba biri ku nka. 
    Ishyo: Inka nyinshi.

    Isuzuma: Igenzura rigamije kureba amafaranga yakoreshejwe.

    Itadowa: Agatara gakozwe mu bikombe byavuyemo sositomati, karimo 
    urutambi, katagira ikirahure, gacumba umwotsi mwinshi iyo gacanye. 
    Itsinda: Ihuriro rinini cyangwa rito ry’abantu biyemeje gukorera hamwe.
    Itumanaho: Ni uguhanahana amakuru n’ubutumwa butandukanye 
    hagati y’abantu.
    Izina ryange rizwi neza hose: Abantu bose banziho ibyiza.
    Izungura: igikorwa cyo kwegukana uburenganzira n’inshingano ku 
    mitungo yasizwe n’ababyeyi bawe. 
    Kizimyamwoto: Igikoresho kifashishwa mu kuzimya umuriro, mu gihe 
    hari ahahiye.
    Kotsa umuntu igitutu: Kumuhatira gukora ikintu.
    Ku bizigira:Igice cy’akaboko hagati y’inkokora n’urutugu.
    Kubangatana: Guterura ikintu kikurusha ingufu ukagenda wunamirije. 
    Kubera ibamba: Kwanga ikintu ugatsemba, gutsimbarara.
    Kubera: Gutanga amanota umuntu atakoreye.
    Kubererekera: Kuvira mu nzira. 
    Kubogaboga: Kuzura kugera ku rugara, kuzura cyane ugasendera. 
    Kubogama: kudakoresha ukuri, kujya ku ruhande rw’uri mu makosa.
    Kuburagiza: Kuburabuza.
    Kudaheza: Kutagira uwo wigizayo, uwo ubuza amahirwe abandi bafite.
    Kudindira: Kudatera imbere.
    Kudogagira: Kugenda buhoro kubera intege nke. 
    Kugabana inka: Kugabirwa inka. 
    Kugaruka bwangu:Kugaruka vuba, kudatinda aho wari ugiye.
    Kugisha inama: Gusaba ko abantu baguha ibitekerezo ku kintu runaka.
    Kugishisha inka: Ni ukuzijyana ahantu kure hari ubwatsi zikamarayo 
    igihe.

    Kuvutsa ubuzima:Kwica

    Kumukura:Kumusimbura.
    Kumurika: Kwerekana.
    Kuniganwa ijambo: Kudahabwa umwanya wo gutanga ibitekerezo, 
    wo kugira icyo uvuga ku bibazo biriho.
    Kurabukwa: Kubona by’akanya gato, gukubita amaso. 
    Kuraga: Kuvuga ijambo cyangwa ugakora inyandiko ivuga uko 
    umutungo wawe uzakoreshwa nyuma y’urupfu rwawe.
    Kuraguza: Ni ukujya kubaza umupfumu ibyo udasobanukiwe bijyanye 
    n’ibikubaho cyangwa ibizakubaho birenze ibyo twe tubona. Abajya 
    kuraguza baba bizera ko abapfumu bafite ububasha bwo kumenya 
    ibizaba. 
    Kureba igitsure: Kureba umuntu nabi umwereka ko utishimiye ibyo 
    avuga cyangwa se akora.
    Kurimanganya:Kuriganya, kutavugisha ukuri.
    Kurohama:Kugwa mu mazi ugaheramo.
    Kurondogora: Kuvuga byinshi ukavuga n’ibidakenewe.
    Kurorongotana: Kugenda uyobagurika kubera ko utazi iyo ujya.
    Kuvubura: Gusohokamo amatembabuzi.
    Kuvuga ni ugutaruka: Kureka ingingo waganiragaho itararangira 
    ugafata indi.
    Kuzimira: Kubura ntiwongere kuboneka.
    Kuziririza: Kuba utemerewe gukora ikintu, kukirya, kukica. 
    Kuzungura : Gusimbura umuntu.
    Kwamamaza: Ni ukuranga ibicuruzwa byawe ubitaka kugira ngo 
    wongere umubare w’ababigura.
    Kwambarana: Gutizanya imyenda umwe akambara iy’undi.
    Kwanika amagufa: Kunanuka cyane. 
    Kwifureba:Kwifubika
    Kwihirika: Gushira kw’iminsi. 

    Kwikoma isazi: Gukubita isazi ikuguyeho.
    Kwikurugutura: Kwishyira urutoki mu gutwi ukuzibura kugira ngo 
    wumve neza. 
    Kwimika: Gushyira imbere, guha agaciro gakomeye. 
    Kwirara: Kumva ko nta kibazo ushobora kugira ntugire icyo witaho 
    cyangwa uteganya. 
    Kwisuzumisha: Kujya kwa muganga akagenzura ko utanduye indwara 
    cyangwa ko utasamye inda.
    Kwitura ineza: Gukorera neza umuntu ikintu kiza kubera ko na we 
    yakugiriye neza mu gihe cyashize.
    Kwitwararika: kwigengesera ngo utagira ibyo wangiza.
    Kwizitura ineza: Gukorera umuntu ikintu kiza kubera ko na we 
    yakugiriye neza mu gihe cyashize.
    Mataraga: Mazima atarwaye. 
    Mugikungahaze: Mugiteze imbere.
    Nta mpungenge: Nta guhangayika, nta bwoba.
    Ntawuduhutaza: Ntawudusagarira.
    Turatekanye: Dufite amahoro.
    Tutishishanya: Tudatinyana.
    Ubucakwaha: Ubwoya abantu bakuru bamera mu kwaha.
    Ubucuruzi bwa magendu: Ubucuruzi butemewe n’amategeko. 
    Ubudahangarwa: Ububasha umubiri ufite mu kurwanya indwara.
    Ubudakemwa: Ukutagira ikibi kikugaragaraho cyangwa ukekwaho.
    Ubugeni: Umwuga wo gukora ibintu binogeye amaso cyangwa 
    ibihangano binogeye amatwi. 
    Ubuhemu: Igikorwa cy’ubugiranabi ugiriye uwakugiriye neza.
    Ubukambwe: Ubusaza, igihe k’iza bukuru ku mugabo. 
    Ubukangurambaga: Ibiganiro byumvisha abantu ububi bw’ikintu kandi 

    bibakangurira kukirinda.

    Ubukorikori: Umwuga wo gukora ibintu bitandukanye ubikoresheje 
    intoki.
    Ubumuga: Imiterere y’umuntu ufite ubumuga ku mubiri cyangwa mu 
    mutwe.
    Uburezi budaheza: Uburezi butavangura abana, bose bakigira hamwe 
    baba abafite ibibazo baba n’abatabifite .
    Uburondwe: Udukoko tuba ku nka tukayinyunyuza amaraso. 
    Ubushobozi kamere bw’umubiri: Ububasha umubiri ufite mu 
    kurwanya indwara wo ubwawo.
    Ubusugire bw’igihugu: umutekano, imiyoborere itavangiwe n’ibindi 
    bihugu.
    Ubuziranenge: Ukuba nta ibintu nta bwandu bifite ari bizima nta we 
    byagirira nabi 
    Ubuziranenge: Ukuba nta ibintu nta bwandu bifite ari bizima nta we 
    byagirira nabi
    Ubwenegihugu: Uburenganzira umuntu aba afite ku gihugu kimwemera 
    nk’umuturage wacyo. 
    Ukuri guca mu ziko ntugushye: Ukuri kunyura mu bintu bikomeye 
    ariko kukageraho kukakirwa; ukuri ntushobora kugupfukirana, ukuri 
    kuratsinda. 
    Umucakara:Umugaragu, umuntu ukoreshwa imirimo y’agahato kandi 
    adahembwa.
    Umudendezo : Amahoro asesuye.
    Umugenga:Umuyobozi.
    Umurunga: Umugozi ukomeye wo guhambiriza. 
    Umuryango w’Abibumbye: Ni umuryango ubumbye ibihugu bifite 
    ubwigenge kandi bikemererwa kuwinjiramo.
    Umuzigo: Umutwaro uremereye.
    Umwangavu: Umukobwa utangiye gupfundura amabere.
    Umwishingizi: umuntu washyizweho ngo ahagararire umwana 

    watakaje ababyeyi mu gihe ataragira imyaka y’ubukure.

    Urugerero: Ingando, cyangwa itorero abasore n’abagabo bajyagamo 
    ibwami cyangwa mu rugo rw’umutware, bakahitoreza kurengera 
    igihugu kandi bagakorera umutware imirimo itandukanye.
    Uruhare: Umwanya umuntu agenera ikintu, icyo agomba kugikoraho.
    Urujijo: Ikintu kidasobanutse, kitumvikana neza.
    Urwikekwe: Amakenga.
    Urwuri: Ahantu hari ubwatsi bwinshi kandi bwiza inka zirisha. 
    Uwanga amazimwe abandwa habona: Utifuza ko hagira 
    ukwirakwiza ibinyoma ku byo yakoze abishyira ku mugaragaro. 
    Uwububa abonwa n’uhagaze: Ukorera mu bwihisho ibintu ariko 
    bikanga bikagaragara.
    Yaramuhumurije: Yamumaze ubwoba cyangwa igihunga.

    Yumvise bimurenze: Yumvise birenze uko yabyibwiraga

    Ibitabo n’inyandiko byifashishijwe
    - Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, 1982, Twisomere 3, 
    Igitabo cy’umunyeshuri, umwaka wa gatatu w’amashuri agamije 
    amajyambere y’imyuga, Kigali.
    - Minisiteri y’Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, 1988, 
    Ikinyarwanda, gusoma no gusesengura imyandiko V.A, igitabo 
    cy’umunyeshuri, umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, Kigali.
    - Murihano, B., 2005. Ibirari by’Insigamigani. Printer Set.
    - Bigirumwami, A., 2004. Imigani Migufi, Ibisakuzo, 
     Inshamarenga. 2ème Ed. Diyosezi De Nyundo.
    - Minisiteri y’ubuzima, (2000), Ibibazo urubyiruko rwibaza ku cyorezo cya 
    Sida.

    - Ubuyobozi bw’Integanyanyigisho z’Amashuri Yisumbuye, Izina na 
    ntera, Igitabo cy’umunyeshuri, Ukwakira 1988.

    - Rugema Aloys, Rwemerikije: Ibuye si umugati, Book, 1989, Kigali.



    

    good

  • IBIBAZO BY’ISUZUMA

    IBIBAZO BY’ISUZUMA

    Umwaka wa 5 Amashuri abanza                    Isomo:  Ikinyarwanda        

    UMUTWE WA 2: Kwimakaza uburenganzira bwa muntu        

     

    Ikibazo

    Urwego rw’ubushobozi (Bloom Taxonomy)

    Erekana ibintu bine bivugwa mu mwandiko bigaragaza ihohoterwa rikorerwa abana.

    Kwibuka (remember)

    Tanga ingero enye zerekana uburenganzira bw’ibanze buri mwana agomba kugira unazisobanure.

    Kumva / gusobanukirwa (understand)

    1. Muri izi nteruro zikurikira  koramo amatsinda abiri: itsinda A ushyiremo izifite indango yemeza, itsinda B izifite indango ihakana:

    a. Abana bose bafite uburenganzira bwo kurerwa neza.

    b. Umwana utitaweho akura nabi.

    c. Sinakubitwaga ku ishuri.

    d. Nimureke gutoteza abana.

    e. Si inkuru mbarirano.

    2. Kosora amakosa y’imyandikire ari mu nteruro zikurikira:

    a. Gatera numugore we batuye kumusozi.

    b. Nyirubwenge aruta nyiruburyo.

    c. Nahuye na Kamana mbona asa nkurwaye.

    Gushyira mu bikorwa (apply)

    Erekana ingingo z’ingenzi zigize iyi nkuru ishushanyije werekane n’uturango twayo.

    Gusesengura (analyze)

    Vuga muri make icyo uyu mwandiko utwigishije.

    Gusuzuma (evaluate)

    Andika inkuru ivuga ku burenganzira bw’abafite ubumuga uvuge n’ukuntu ubona bwubahirizwa mu gace mutuyemo.

    Guhanga (create)