Umutwe wa munani :Gukunda igihugu
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Isheja n’umusaza
Iwabo wa Isheja bari baturanye n’umusaza wabagaho mu buzima
bugoye. Yiberaga mu kazu gashaje cyane kandi atabasha no
kukisanira. Yari yaragerageje gushaka ubukire nk’abandi baturanyi be
ariko ntibyamukundira. Yavugaga ko uburiye umubyizi mu kwe nta ko
aba atagize.
Umunsi umwe, Isheja avuye kwiga yumva wa mukambwe atabaza
cyane. Nuko ahita yiruka bwangu ngo arebe icyatumaga uwo
mukambwe ataka. Ahageze asanga ka kazu kenda kumugwira
atabasha kwihagurutsa. Isheja yinjiramo vuba kugira ngo amutabare
kataramugwaho.
Agezemo asanga ibiti biri hafi kumugwaho atashobora kubyikuraho,
nuko abyigizayo. Abonye akazu kagiye kubituraho, agerageza
kumusindagiza nuko amugeza hanze. Bakihagera ka kazu gahita
gahirima kagwa hasi kose. Umusaza yahise agira agahinda kenshi
ababajwe n’uko akazu ke gahirimye.
Isheja yaramwihanganishije amubwira ko ikiruta ibindi ari ubuzima.
Umusaza arahindukira ahobera Isheja amushimira ubwitange
amugaragarije uwo munsi. Aramubwira ati: “Nta cyo nkwituye, arikougira ineza ukayisanga imbere.”
2.Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Umusaza yabagaho mu buzima bumeze bute?
b) Umusaza yabaga mu kazu kameze gate?c) Ni iki Isheja yakoreye umusaza?
4.Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ni izihe mpamvu zishobora gutuma umuntu ataka?
b) Ni iki washima Isheja?c) Kuki tugomba gutabarana?
IMPUZANYITO
Itegereze amagambo aciyeho akarongo mu nteruro, mazeutahure aho ahuriye.
1. Iwabo wa Isheja bari baturanye n’umusaza wabagaho
mu buzima bugoye.
2. Umunsi umwe Isheja avuye kwiga yumva umukambwe
atabaza cyane.
3. Yiberaga mu kazu gashaje kandi wenyine, atabasha no
kukisanira.
4. Agezemo asanga ibiti bike byamwituye hejuruadashobora kuvuga maze abimuvanaho.
Menye ko:
Impuzanyito ari amagambo asobanura kimwe.
Ingero:
Kunezerwa = kwishima
Umwete = umuravaKurya = gufungura
Umwitozo
Mu magambo ari mu dukubo, hitamo impuzanyito y’ijambowahawe uryandike
1) umusaza (umwana, umukambwe, umukecuru)
2) atabasha (atavuga, adashobora, atumva)
3) bwangu (buhoro, cyane, vuba)4) atabare (aterure, akize, abwire)
KWANDIKA
a) Tondeka izi nteruro ukuremo agakuru kaboneye ukandike.Umukecuru ahamagara umwuzukuru we Muhizi.
Ayishyira nyirakuru aramushimira cyane.
Umukecuru yari arimo kugosora umuceri ku nkoko.
Inkubi y’umuyaga iraza itwara ya nkoko yagosoreragaho.Muhizi ayirukaho arayifata.
b) Andika ingingo y’ingenzi ivugwa muri ako gakuru.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Gukunda Igihugu
Umunsi umwe imvura yaraguye, umuhanda uduhuza n’intara
duturanye usibwa n’inkangu. Umukuru w’Umudugudu wacu adusaba
kwitabira umuganda rusange kugira ngo tuwusibure.
Twabadukanye amasuka, ibitiyo n’ingorofani maze tuzindukira
hamwe dutangira gusibura umuhanda. Mu gihe gito umuhanda
wari wongeye kuba nyabagendwa imodoka zitambuka. Mbere yo
kudukoresha inama, Umukuru w’Umudugudu atwigisha indirimboidutoza gukunda Igihugu yitwa Tuzarwubaka.
TUZARWUBAKA
Inyikirizo
Tuzarwubaka, tuzarwubaka abana b’Abanyarwanda,
Turugire nka paradizo ku isi yose weee, tuzarwubaka.
Igitero
U Rwanda rwa Gasabo weee, tuzarwubaka.
Urubyiruko turwubake, tuzarwubaka.
Diyasipora yose weee, tuzarwubaka.
Imiyoborere myiza weee, tuzarwubaka.
Ubukungu bw’u Rwanda weee, tuzarwubaka.
Ubutabera hose weee, tuzarwubaka.
Imibereho myiza weee, tuzarwubaka.
Abayobozi b’u Rwanda weee, tuzarwubaka.
Abayoborwa turwubake, tuzarwubaka.
Tumaze kuyiririmba, Umukuru w’Umudugudu adusobanurira ibyiza
byo gukunda igihugu. Atubwira ko umuntu ukunda igihugu yitabira
umuganda, umurimo, akanabungabunga ibikorwa rusange. Twese
twatashye twiyemeje kujya twitabira umuganda no kuwushishikarizaabandi.
2.Inyunguramagambo
Huza ijambo n’igisobanuro cyaryo ukoresheje akambi
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni iki cyatumye umuhanda usibama ?
b) Umukuru w’Umudugudu yasabye abaturage kwitabira
umuganda rusange kugira ngo hakorwe iki?
c) Umukuru w’Umudugudu yakoze iki mbere yo gukoreshaabaturage inama?
4.Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Indirimbo Umukuru w’Umudugudu yabigishije
yabakanguriraga iki muri rusange?
b) Ku bwawe kuki tugomba gushishikariza abantu kwitabira umuganda?
c) Ni ibihe bikorwa bigaragaza gukunda igihugu biri mu gace utuyemo?
INDIRIMBO
1. Ongera usome indirimbo iri mu mwandiko maze utahureibiranga indirimbo.
Menye ko:
Indirimbo igira umutwe, ibitero n’inyikirizo.Nyuma ya buri gitero basubiramo inyikirizo
2. Fata mu mutwe indirimbo iri mu mwandiko uzayiririmbirebagenzi bawe.
KWANDIKA
1. Andika mu mukono inyikirizo y’indirimbo iri mu mwandiko witwa “Gukunda Igihugu”.
Imyitozo
UMWANDIKO
1. GusomaSoma umwandiko ukurikira.
Ku ishuri tugira imitungo rusange nk’inyubako, ibikoresho, amazi,
amashanyarazi n’ibindi. Hari bagenzi bange bononaga bimwe mu
bikoresho by’ishuri n’inyubako twigiramo.
Umunsi umwe, niyemeje kujya mbatoza kubibungabunga buri gihe.
Nabagiriye inama yo kutanduza inkuta z’inyubako twigiramo no
kutangiza ibitabo. Mbasobanurira ko bagomba gukoropa neza
amashuri bagahanagura umukungugu ku madirishya. Mbibutsa
kwirinda kwangiza ingwa, intebe n’ibindi bikoresho byo mu ishuri.
Nababwiye ko tugomba kwita ku ndabo zo mu busitani tukazivomerera
tutazangiza.
Nabibukije ko no mu rugo tugomba gufata neza ibikoresho byaho.
Tukoza amasahani, ibikombe n’ibikoresho dutekamo tukanita no ku
matungo. Niba hari ibyangiritse, tukabimenyesha ababyeyi kugira ngo
babisane cyangwa babisimbuze. Nongeyeho ko gusesagura umutungo
atari byiza. Tugomba gucana amatara aho akenewe kandi tugakoresha
amazi neza.
Ndangije, bagenzi bange bankomeye amashyi binyereka ko
banyumvise. Bwarakeye dusubiye ku ishuri mbona abangizaga
ibikoresho by’ishuri ntibongeye kubyangiza. Umwarimu n’ababyeyi
bacu baranezerwa bakajya batubwira ko bashimishijwe n’imyitwarireyacu.
2.Inyunguramagambo
Uzuza interuro zikurikira ukoresheje aya magambo:Bononaga, kubibungabunga, umukungugu, gusesagura.
a) Ibidukikije tugomba_________________
b) Abanyeshuri babi_____________umutungo w’ishuri.
c) Uriya mugabo yarakennye kubera__________umutungo.d) Nahanaguye_______________ku gikapu njyana ku ishuri.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni iyihe mitungo rusange yo ku ishuri ivugwa mu mwandiko?
b) Ni bande bagiriwe inama?c) Ni izihe nama zatanzwe zo kubungabunga indabo?
4.Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Wakora iki kugira ngo ufate neza imitungo rusange?
b) Ni iki wakora ubonye mugenzi wawe yangiza umutungo rusange?c) Ni iyihe nama ukuye muri uyu mwandiko?
INDIRIMBO
Ririmba indirimbo “Tuzarwubaka” wubahiriza injyana yayo.
IMPUZANYITO
Simbuza ijambo riciyeho akarongo impuzanyito ukuye mu dukubo.
a) Uyu mwana akunda ibiryo. (umukire, amafunguro, aranezerwa)
b) Iwacu duturanye n’umukungu. (amafunguro, aranezerwa, umukire)c) Yagize amanota meza arishima. (umukire, aranezerwa, amafunguro)
KWANDIKA
1. Tondeka amagambo neza ukore interuro yumvikana mazeuyandike mu mukono.
ubuki - zihovwamo - indabo
2. Shaka ijambo ririmo igihekane vy uryandike mu mukono.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Inyamanza n’umuceri
Kera ibiguruka byagize umugambi wo kubaka uruganda rukomeye
rutonora umuceri. Nuko bikoranya inama idasanzwe ngo byige uburyo
byazubaka urwo ruganda.
Iyo nama yari iyobowe n’umusambi kuko ibiguruka byose byawizeraga
cyane. Waranguruye ijwi ubisaba gutanga ibitekerezo mu kubaka
uruganda rutonora umuceri. Inyamanza iravuga iti: “Twabanza
guhinga umuceri bityo tukabona kubaka uruganda.”
Ibiguruka byose biyikomera amashyi kuko itanze igitekerezo kiza
bigomba gukurikiza. Nyamara yabivuze ityo kugira ngo ige iwirira
kuko yawukundaga bihebuje. Umusambi washoje inama ubibwira ko
abashyize hamwe ntakibananira byiyemeza kuwuhinga.
Bukeye, ibiguruka bifite intege byaje byitwaje amasuka bihinga
umurima w’umuceri. Hashize iminsi, umuceri urera inyamanza
itangira kujya yibeta ikajya kuwiba. Rimwe igikona, inshuti magara
y’inyamanza, cyasanze iwiba igisaba kuyigirira ibanga. Cyaranze
gikoma akaruru ibindi biguruka biza byihuta ngo birebe ikibaye.
Bihageze, bisanga inyamanza yasaruye umuceri iwushyira mu mufuka
byose birayigota. Inyamanza iramwara isaba imbabazi ivuga ko
itazongera kwiba na gato. Byarayibabariye biyisaba kutazongera
kwiba ukundi.2.Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ibiguruka byagize uwuhe mugambi?
b) Ni ikihe kiguruka cyayoboye inama?c) Ni ikihe kiguruka cyabonye inyamanza yiba umuceri?
4.Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ni iki washima igikona?
b) Kuvugisha ukuri bimaze iki?c) Uyu mwandiko ukwigishije iki?
IMVUGWAKIMWE
Itegereze interuro zavuye mu mwandiko maze utahureibindi bisobanuro by’amagambo aciyeho akarongo.
1. Bukeye ibiguruka byose bifite intege byaje byitwaje amasuka.
2. Ni byiza kwambara amakanzu maremare ahisha intege.
3. Umuceri urera inyamanza itangira kujya iwiba.4. Yameshe umwenda urera.
Menye ko:
Imvugwakimwe ari amagambo asomwa kimwe,
akandikwa kimwe ariko ntagire igisobanuro kimwe.
Urugero: Gukira: - gukira indwara.- gukira ubukene
Umwitozo
Tanga ibisobanuro bibiri binyuranye kuri buri mvugwakimwe.
1. Gusoma
2. Guca3. Gusama
KWANDIKA
Andika irindi herezo rishoboka ry’ inkuru “ Inyamaza n’umuceri”
Inyamanza iramwara isaba imbabazi ivuga ko itazongera kwibana gato. Byarayibabariye ariko……….
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Nzakorera u Rwanda
Nzakorera u Rwanda
Nzaharanira kurwubaka
Nzabana n’abandi mu mahoroTuruteze imbere.
2.Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Uvuga mu mwandiko, azarwanya iki?
b) Uvuga mu mwandiko azamagana ba nde?c) Uvuga mu mwandiko azabana n’abandi ate?
4.Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Umuntu yakora ibihe bikorwa byo guteza imbere igihugu?
b) Ni iki ukora kugira ngo ubungabunge ibidukikije?c) Ni iyihe nama ukuye muri uyu mwandiko?
IMBUSANE
1. Itegereze interuro zikurikira maze ugereranye ibisobanuro
by’amagambo aciyeho akarongo.
Iwacu ni nge mukuru.Iwanyu ni wowe muto
Menye ko:
Imbusane ari amagambo afite ibisobanuro binyuranye.Urugero: Umugore / umugabo
2. Umwitozo
Simbuza amagambo aciyeho akarongo mu nteruro imbusane
zayo zikurikira: ntangiriro, yivira, kure, umurava, ubukire,ashimishijwe, ubutwari
a) Tuzaruhuka mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga.
b) Rungano yigira mu ishyamba hafi y’ishuri.
c) Mariya ababajwe n’iki?
d) Uyu mwana agira ubugwari.e) Ubukene buterwa n’ubunebwe.
Kwandika
Tondeka izi nteruro ukuremo agakuru kaboneye ukandike.
Avoka idahiye irahanuka imwikubitaho arakomereka.
Agezeyo abaganga baramwakira.
Umuturanyi wabo yihutira kumujyana kwa muganga.
Mutoni yari yicaye mu nsi y’igiti cya avoka.
Bamwitayeho arakira ababyeyi be bashimira umuturanyi.
Kwandika
Soma aka gakuru usubize ikibazo kiri hasi yako.
Ubusitani bw’ikigo k’ishuri ryacu bwari bwaramezemo ibyatsi
byinshi.
Umwarimu wacu adusaba kongera kubukorera neza.
Bukeye tuzana imfwati dukuramo ibyatsi byari byaramezemo.
Duteramo izindi ndabyo ubusitani busa neza.
Turangije umwarimu wacu aradushimira.
Ikibazo:
Vuga ingingo y’ingenzi ivugwa muri aka gakuru, uyandike mu ikayi
yawe.Imyitozo
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Ubutwari bw’impyisi
Kera mu gihugu k’inyamaswa hateye icyorezo k’indwara n’inzara
idasanzwe. Intare umwami w’ishyamba birayibabaza cyane ikoranya
inyamaswa zose zavuraga izindi. Izisaba gusuzuma no kuvura
inyamaswa zari zibasiwe n’icyo cyorezo zirananirwa.
Intare yigira inama yo kohereza urukwavu, impyisi n’ingwe kwihugura
mu mahanga. Yazohereje mu gihugu cy’Abidishyi cyari kizwiho
ubuhanga mu kuvura indwara z’ibyorezo. Umwami w’ishyamba
yazisabiye anazishyurira amahugurwa yagombaga kumara amezi
atandatu yose. Inyamaswa zigezeyo zihasanga ubukungu budasanzwe
kandi iwabo inzara ica ibintu.
Amahugurwa amaze kurangira, urukwavu n’ingwe zo zifata ikemezo
cyo kwigumirayo. Impyisi itekereza akaga yasize mu gihugu cyazo,
igira impuhwe isubirayo. Intare ibabazwa no kubona hagarutse
impyisi gusa kandi yarajyanye n’izindi. Impyisi itangira kuzivura
amanywa n’ijoro ikoresheje icyatsi yakuye mu Bidishyi.
Zimaze gukira, intare umwami w’ishyamba ikoranya inyamaswa zose
zikora umunsi mukuru. Ihagurutsa impyisi iyikora mu ntoki irayibwira
iti: “Wabaye intwari.” Inenga ingwe n’urukwavu ubugwari zagize
zishidukira ubukungu zigatererana abarwayi. Kuva ubwo inyamaswa
ziyemeza kujya zitangira igihugu cyazo zikajya zitabarira hamwe.
2.Inyunguramagambo
Uzuza izi nteruro ukoresheje amagambo akurikira: icyorezo,ikoranya, Ubugwari, impuhwe.
a) Nabonye yarembye mugirira________ mujyana kwa muganga.
b) Intare yaremesheje inama__________inyamaswa zose.
c) SIDA ni__________cyakwirindwa.d) ___________bwe bwatumye bamugaya.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni iki cyababaje intare?
b) Intare yigiriye iyihe nama ngo icyorezo kivurwe?c) Kubera iki urukwavu n’ingwe bitagarutse?
4.Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Kuki twavuga ko urukwavu n’ingwe byabaye ibigwari?
b) Ni iki kigaragaza ko intare ari umuyobozi mwiza?c) Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?
IMVUGWAKIMWE
2. Ukoresheje ijambo wahawe kora indi nteruro ifite igisobanurokinyuranye
Urugero:
gutera: Mama yateye intabire/ inkoko yateye amagi.
1. Icyatsi: umwishywa ni icyatsi kirandaranda.
……………………………………………………
2. Kubika: kuri radiyo bavuga amatangazo yo kubika.
……………………………………………………………
3. Imbata: Uyu mwana yoroye imbata ebyiri.
………………………………………………….
4. Gukira: Mucyo yari arwaye none yarakize.………………………………………………………
IMBUSANE
Simbuza amagambo aciyeho akarongo mu nteruro imbusanezikurikira: ubugwari, ishimishwa, ijoro.
a) Ubutwari bwe bwatangaje benshi.
b) Inyamanza ibabazwa n’uko ihageze kare.c) Sinkangwa n’amanywa nkora igihe cyose.
KWANDIKA
1. Uzuza interuro ukoresheje ibihekane bikurikira uyandike mumukono: pfy, ryw.
a) Inka yakapfaka____e ubwatsi ntiyabumara.
b) Bakame yarya_____e n’igikona.
2. Ongera usome umwandiko “Ubutwari bw’impyisi” utahure
ingingo y’ingenzi irimo.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Inshuti y’ibihe byose
Imparage ishaje yari imaze igihe yararembye yarabuze icyayijyana
kwa muganga. Abavandimwe ndetse n’abana bayo bose bari batuye
kure cyane.
Umunsi umwe, impara ijya kuyisura, isanga yararembye cyane
iyigirira impuhwe. Impara ibonye uko yahorose, birayibabaza cyane
itangira kuyishakira icyo yatamira. Imparage yakomeje kuremba
impara ifata umwanzuro wo kuyijyana kwa muganga.
Yagerageje gushaka ivuriro hafi y’aho impara yari ituye ariko
rirabura. Bukeye iyishyira ku mugongo ijya kuyivuza ku kandi gasozi.
Burya koko babivuze ukuri ko inshuti uyibona mu byago.
Ako gasozi kabagaho intare y’inkazi nyamara impara irihara maze
iyijyanayo. Impara iyigejeje kwa muganga ivurwa neza hashize iminsi
irakira. Abaganga barazisezerera maze zihita zisubira mu rugo zifite
umunezero mwinshi.
Mu nzira zitaha, imparage yashimiye cyane impara urukundo
n’ubutwari yayigaragarije. Irayibwira iti: “Koko inshuti ya hafi
ikurutira umuvandimwe wa kure.” Ikomeza kuyibwira ko itazigera
iyibagirwa cyangwa ngo iyihemukire. Impara na yo iyisezeranyagukomeza kuyibera inshuti y’ibihe byose.
2.Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni iyihe nyamaswa yari yararwaye?
b) Impara yatwaye ite imparage ijya kuyivuza?c) Kubera iki izo nyamaswa zagiye kwivuriza ku kandi gasozi?
4.Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Mugenzi wawe arwaye wamufasha iki?
b) Ni iki washima impara?c) Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?
IMIGANI MIGUFI
1. Soma interuro ikurikira ivuye mu mwandiko utahure icyoisobanura.
- Ugira ineza ukayisanga imbere.
Menye ko:
Iyi nteruro ari umugani mugufi. Umugani mugufi ni
interuro ngufi iba ikubiyemo inyigisho.
Urugero: Inkingi imwe ntigera inzu.Izindi ngero:
1) Abagiye inama Imana irabasanga.
2) Abishyize hamwe ntakibananira.
3) Agapfundikiye gatera amatsiko.
4) Akeza karigura.
5) Bagarira yose ntuzi irizera n’irizarumba.
6) Igiti kigororwa kikiri gito.
7) Imana ifasha uwifashije.
8) Inyana ni iya mweru.
9) Kora ndebe iruta vuga numve.
10) Ugira Imana agira umugira inama.
11) Uwitonze akama ishashi.
12) Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.Imyitozo
Itegereze amashusho akurikira uyahuze n’imigani bijyanye.
Kwandika
Soma agakuru gakurikira maze wandike ingingo y’ingenzi ivugwamo.
Gatama yakundaga guca insinga z’amashanyarazi akajya kuzigurisha.
Umunsi umwe, umusaza Gakwerere asanga arimo kuzica.
Aramwegera amubuza gukomeza guca insinga
z’amashanyarazi.
Yamubwiye ko kwangiza amashanyarazi bibujijwe kandi bihanwa
n’amategeko. Amwibutsa ko amashanyarazi ari umutungo
w’igihugu ugomba gukoreshwa neza. Gatama yahise areka
gukomeza guca insinga z’amashanyarazi. Avuga ko atazongerakwangiza ibikorwa bifitiye igihugu akamaro.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Ikifuzo cya Gasore
Gasore yari umwana ufite nyina w’umuganga, se akaba umusirikare.
Yabonaga nyina avura abantu, se arinda igihugu we akifuza
kuzabikomatanya. Yumvaga azaba umuganga akaba n’umusirikare
ngo akore imyuga y’ababyeyi be bombi.
Umunsi umwe, yumvise itangazo rihamagarira abantu kwiyandikisha
mu ngabo z’igihugu. Akibyumva abwira ababyeyi be ko agiye
kwiyandikisha mu ngabo z’igihugu. Bamusubiza ko akiri muto cyane
agomba gutegereza akarangiza kwiga.
Umunsi umwe, anyuze ku murenge ahasanga urubyiruko
rwiyandikishaga mu gisirikare. Abasaba kumwandika maze
bamubaza umwirondoro, ati: “Nitwa Gasore Antoni. Mfite imyaka
icumi, navukiye i Taba mu Kagari ka Tetero. Niga mu mwaka wa
gatatu w’amashuri abanza ndifuza kuba umusirikare.” Akirangiza
kuvuga umwirondoro we abari aho bose baratangara baraseka
barakwenkwenuka.
Bamubwira ko igitekerezo ke ari kiza nubwo bidashoboka.
Bamusobanurira ko akiri muto, agomba kwiga akazaba umusirikare
arangije. Umwana yarabyumvise arataha ariko icyo kifuzo ntiyigeze
akireka. Amaze kwiga ubuvuzi bw’indwara z’amenyo, yinjiye mungabo z’igihugu.
2.Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ababyeyi ba Gasore bakoraga iki?
b) Kuki Gasore yifuzaga kuba umuganga w’umusirikare?c) Kuki ku Murenge banze kwandika Gasore?
4.Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ni ibihe bikorwa ujya ubona abasirikare bakora?
b) Ni iki kigaragaza ko Gasore yari intwari?c) Wowe urumva uzaba iki urangije kwiga ?
UMWIRONDORO
Itegereze interuro zikurikira zavuye mu mwandiko mazeutahure icyo zivugaho.
1) Nitwa Gasore Antoni.2) Mfite imyaka icumi, navukiye i Taba mu Kagari ka Tetero.
Menye ko:
Umwirondoro ari inyandiko igaragaza ibiranga
umuntu. Mu mwirondoro wandikamo:
- Amazina yawe,
- Aho utuye (akarere n’umurenge),
- Ababyeyi bawe (so na nyoko),
- Imyaka yawe,
- Aho wiga n’umwaka wigamo,
- Icyo ukunda.
KWANDIKA
Andika wuzuza umwirondoro ukurikira.
Nitwa……………………………………………………..….
Navukiye mu Murenge wa………………………...
Mu Karere ka ………………………………….………….
Mama yitwa………………………………………….……..
Data yitwa…………………………………………………..
Mfite imyaka……………………………………………….
Niga mu mwaka wa………………………………………Nkunda...........................................................
Imyitozo
UMWANDIKO
1. GusomaSoma umwandiko ukurikira.
Imigezi y’inyamaswa
Kera igikeri cyakundaga kwangiza imigezi, inyamaswa zikabura amazi.
Intare itumaho izindi nyamaswa ngo izibaze uwangiza imitungo
rusange zihuriyeho. Zihageze yaraziganirije izisaba ko zakora
ubugenzuzi zigafata uwangiza imigezi yazo.
Bukeye inyamaswa zikajya zirinda imigezi ngo zifate uyangiza ariko
ntizamubona. Zasubiye ibwami zibwira intare ko zakoze ibishoboka
zikabura uwangiza imigezi. Irazibwira iti: “Uburiye umubyizi mu kwe
nta ko aba atagize.” Yazisabye kudacika intege inazemerera igihembo
gikomeye niziramuka zifashe uzangiriza imigezi.
Zabajije intare icyo gihembo, nuko izisubiza ko agapfundikiye gatera
amatsiko. Irakomeza izibwira ko zizakimenya niziramuka zifashe
uzangiriza imigezi yazo. Igikeri gishya ubwoba, n’isoni nyinshi, gisaba
imbabazi kemera ko ari cyo cyayangizaga. Inyamaswa ziriyamirira
ziti: “Burya koko abwirwa benshi akumva bene yo.”
Igikeri gikomeza gutakamba cyane, inyamaswa zirakibabarira kivuga
ko kitazongera kwangiza imigezi. Kiyemeza kujya kiyirinda buri gihe
no kubishishikariza izindi nyamaswa zose. Kuva ubwo ntikirongera
kwangiza imigezi n’indi mitungo rusange inyamaswa zihuriyeho.
2.Inyunguramagambo
Uzuza interuro zikurikira ukoresheje aya magambo:umutungo rusage, ubugenzuzi, igihembo, Gutakamba
a) Abayobozi b’amashuri bakora_________bareba ko amasomo
agenda neza.
b) Yahawe__________cy’uko yatsinze irushanwa.
c) Kwangiza__________ni bibi.
d) _________usaba imbabazi bituma ubabarirwa.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni iyihe nyamaswa yakundaga kwangiza imigezi?
b) Intare ibonye imigezi ikomeje kwangirika yabigenje ite?c) Inyamaswa zisubiye ku ntare zayibwiye iki?
4.Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Mukora iki kugira ngo mufate neza imigezi iboneka iwanyu?
b) Kuki tutagomba kwangiza imigezi ?
c) Igikeri kigufashije kumenya iki mu buzima busanzwe ?
IMIGANI MIGUFI
Ukurikije urugero wahawe, huza umugani mugufi n’igisobanuro cyawoUTWATUZO
Andika izi nteruro ushyireho utwatuzo dukwiye.
a) Kera igikeri cyakundaga kwangiza imigezi
b) Igikeri kisubiyeho pec) Ni iyihe nyamaswa yangiza imigezi
UMWIRONDOR0
UTWATUZO
Soma aka gakuru usubize ikibazo kiri hasi yako.
Nitwa Atete Charlotte.
Data yitwa Rugwiro Eric.
Mama yitwa Zaninka Rosine.
Navutse ku itariki 5/12/2013.
Mvukira mu Mugi wa Kigali, Akarere ka Kicukiro.
Ubu nge n’ababyeyi bange dutuye mu Gatenga.
Nkunda umukino wo gusiganwa mu kwiruka.
Ikibazo: Andika umwirondoro wawe ugendeye k’uwo umaze gusoma.
1. GusomaSoma umwandiko ukurikira.
Abana ba Kanyandekwe
Umusaza Kanyandekwe n’umugore we Mupfasoni bari batuye mu
Karere ka Gasabo. Bari batuye hafi y’ibiro by’Akagari ka Nyabisindu.
Bahoraga bifuza kuganiriza abana babo ku buzima bwabo bakiri bato.
Umunsi umwe, abo bana bicaye imbere yabo babatega amatwi.
Umusaza aratangira ati: “Bana bange gusaza ni ugusahurwa.” Abana
be bumvise ayo magambo ya se bamubaza impamvu ayababwiye.
Ababwira ko bakiri bato bakundaga gukorera igihugu, bakitabira
ibikorwa by’ubutabazi. Ntibasibaga mu muganda kugira ngo bagire
uruhare mu kubaka Igihugu. Umukecuru Mupfasoni yungamo
ababwira ko bakoreye urugo rwabo barurinda inzara. Abana
bababaza icyo bakora ngo bazabe ababyeyi beza nka bo. Umukecuru
ati: “Abishyize hamwe ntakibananira kandi inkingi imwe ntigera
inzu.”Abana bumvise amagambo y’ababyeyi babo yuje impanuro
birabashimisha cyane.
Hanyuma bakajya bashyira hamwe aho bari hose, bagatahiriza
umugozi umwe. Ku ishuri wasangaga ari abana b’intangarugero
mu kwitabira ibikorwa by’ubwitange. Iyo abandi banyeshuri
bashyamiranaga, aba bana bihutiraga kubakiza. Inama ababyeyi
2.Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni bande Kanyandekwe na Mupfasoni bahamagaye?
b) Babahamagariye iki?
c) Ni ibihe bikorwa Kanyandekwe na Mupfasoni bakundagakwitabira bakiri bato?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ni iki muganira n’abantu bakuru mubana?
b) Ni akahe kamaro ko kumvira inama ugirwa n’abakuru?c) Uyu mwandiko ukwigishije iki?
INYUGUTI NKURU
Soma interuro zikurikira maze utahure aho inyuguti nkuru yakoreshejwe.
a) Kanyandekwe n’umugore we Mupfasoni bari batuye mu Karere
ka Gasabob) Bari batuye hafi y’Ibiro by’Akagari ka Nyabisindu.
Menye ko:
Inyuguti nkuru itangira ijambo ry’urwego
rw’umurimo.
Urugero: Nagiye gusura ababyeyi mu Mudugudu
wa Nyarusange, Akagari ka Mwezi, Umurenge waKarengera.
Umwitozo:
Andika interuro ikurikira ushyira inyuguti nkuru ahobiri ngombwa.
Ababyeyi ba Cyusa batuye hafi y’akarere ka ruhango,umurenge wa byimana, akagari ka kirengeri.
KWANDIKA
Tondeka izi nteruro maze uzikurikiranye wandike mumukono agakuru kavamo.
Nyina yaje kumusobanurira akamaro ku gukaraba intoki
arasobanukirwa.
Byatumaga ahora arwaye inzika agahora kwa muganga.
Ubu ntakirya adakarabye intonki kandi afite ubuzima bwiza.Kera Karake kakundaga kurya atabanje gukaraba intoki.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Ubwitange bwa Mutesi
Mutesi yari avuye ku ishuri ahetse agakapu ke. Ari mu nzira abona
uruhombo rw’amazi rwangiritse rufite umwenge, amazi arimo
kumeneka. Afata umupira we w’imbeho awutsindagira kuri wa
mwenge wavaga.
Akomeza kuwutsindagiraho kugira ngo amazi adakomeza
kumeneka. Umupira wuzuramo amazi ariko akomeza
kuwutsindagiraho atitira. Akiri aho hahinguka abagabo babiri
bajyaga guhinga. Arabahamagara abasaba ko bamufasha gusana
uruhombo rwangiritse. Baramwemerera bapfuka umwenge wavaga
maze amazi ntiyongera kumeneka.
Barangije bamushimira ubwitange yagize bwo gutabariza
abaturage bari kuza kubura amazi.2.Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni ba nde bafashije Mutesi gusana uruhombo?
b) Mutesi abona uruhombo rwatobotse yari avuye he?c) Ni iki Mutesi yakoze kugira ngo amazi adakomeza kumeneka?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Iyo uza kuba Mutesi wari kubigenza ute?
b) Ni iki kivugwa ku iherezo ry’umwandiko?c) Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?
INSHAMAKE
1. Soma umwandiko “Ubwitange bwa Mutesi” ushake ingingoz’ingenzi ziri muri uwo mwandiko.
2. Hera ku ngingo z’ingenzi wandike inshamake y’umwandiko.
Menye ko:
- Inshamake iba igizwe n’ingingo z’ingenzi zivugwa
mu mwandiko.
- Inshamake yandikwa ishingiye ku magambo
y’ingenzi ari mu mwandiko.
Urugero: Mutesi yabonye uruhombo rwatobotse
amazi ameneka agerageza gupfuka uwo mwenge
biramunanira, ahamagara abagabo babiri
barawupfuka.
UMWITOZO
Soma aka gakuru maze wandike inshamake yako mu nteruro
eshatu gusa.
Agakuru
Icyumba k’ishuri ryacu cyari kimaze iminsi kidakorerwa isuku.
Twese twasiganiraga kugisukura kigahora gisa nabi.
Umwarimu wacu yaratwegereye, atugira inama yo kugisukura.
Yatubwiye ko ari umutungo rusange tugomba kwitaho kuko
tugihuriramo twese. Bukeye twazanye imyeyo, tuvoma n’amazi
dukora isuku. Twasukuye inkuta, urugi, amadirishya ndetse
n’intebe zose.
Ishuri ryongera gusa neza, maze twese turishima ducinyaakadiho. Ubu ishuri ryacu rirangwamo isuku kuko turyitaho.
KWANDIKA
Uhereye ku mwandiko “Ubwitange bwa Mutesi” andika
agakuru k’imirongo 4 cyangwa 3 kagaragaza uburyo akundaIgihugu.
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Kabanyana na Muhoza
Kabanyana ni umwana ugira abandi inama na we akagisha inama.
Muhoza we ni umuntu utagira icyo yitaho w’intabwirwa.
Umunsi umwe bava ku ishuri, Muhoza agenda akinira mu
muhanda. Kabanyana amubujije undi amutera utwatsi. Kabanyana
aramwegera, amubwirana ubwitonzi ati: “Nshuti yange amagara
araseseka ntayorwa!” Amusubiza amwishongoraho ko ubuzima bwe
butamureba ko atanamushinzwe. Kabanyana ababazwa no kumva
Muhoza amwishongoyeho kandi yamugiraga inama nziza. Kabanyana
yarikomereje asiga amwibukije ko gukinira mu muhanda biteza
impanuka.
Kabanyana ageze mu ikorosi yumva igikamyo gikonkoboka atekereza
kuri Muhoza. Yirengagiza uburyo yamusuzuguye maze yiyemeza
kujya kumukura mu muhanda. Yahise asubira inyuma yiruka
amasigamana ngo arebe ko yatabara Kabanyana. Yamugezeho
ahita asimbuka aramushikanuza bagwa hakurya y’umuhanda bacika
igikamyo batyo.
Muhoza abonye ukuntu Kabanyana amwitangiye agira ikiniga
maze amusaba imbabazi. Kabanyana amwibutsa kujya yita ku
nama bagenzi be bamugira. Muhoza aramushimira amwizeza kobitazasubira.
2.Inyunguramagambo
Uzuza interuro zikurikira ukoresheje aya magambo:
aramushikanuza, gikonkoboka, amwishongoraho, amuterautwatsi.
a) Karisa yabwiye Karima gushora inka_________________ .
b) Ageze ahabi______________ amuvana mu kaga gakomeye.
c) Munana yasabye murumuna we kureka ubukubaganyi_______ .d) Ikimodoka cyabuze feri________ kerekeza munsi y’umuhanda.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Muhoza yakiniraga hehe?
b) Kabanyana yababajwe n’iki?c) Ni iki Kabanyana yumvise gikonkoboka?
4.Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Kuba Kabanyana yarirutse amasigamana bigaragaza iki ?
b) Ni iki wakora mbere yo kwambukiranya umuhanda?c) Uyu mwandiko ukwigishije iki?
INSHAMAKE
Soma aka gakuru ugahuze n’inshamake yako iri mu kadirishya.
KWANDIKA
1. Andika interuro ikurikira ushyira inyuguti nkuru aho zikwiriye.
kabanyana atuye mu mudugudu w’inyange, akagari ka bibare,umurenge wa kimironko.
2. Soma aka gakuru usubize ikibazo kiri hasi yako.Umusaza Gakire yahamagaye umwana we Ganza ngo baganire. Yifuzaga
kumuganirira ku mwuga w’uburobyi kugira ngo awumenye. Nuko
amwicaza hafi ye amubwira ko akiri muto yakundaga kuroba mu kiyaga.
Ganza amubaza niba uwo mwuga ushobora gutunga umuntu. Gakire
amusubiza ko ari umwuga ushora kumuteza imbere. Arongera amubwira
ko abawukora ubatunga ukanateza igihugu imbere. Kuva ubwo Ganza
akunda umwuga w’uburobyi bw’amafi akajya abyitoza. Ubu ni umurobyi
ukomeye mu gihugu hose kandi yiteje imbere.Ikibazo: Vuga inshamake y’aka gakuru maze uyandike mu ikayi yawe.
Isuzuma risoza umutwe wa munani
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Umuganda iwacu
Hari hashize iminsi ndwariye kwa masenge utuye mu Ntara
y’Uburengerazuba. Maze gukira nagarutse imuhira, banyakirana
urukumbuzi rwinshi cyane. Ako kanya umuhwituzi avuza ingoma,
avuga ko hari iteme ryangiritse. Yatanze ubutumwa ko abaturage
bose bazindukira mu muganda wo kurisana.
Bukeye twitabiriye icyo gikorwa cyo gusana iteme ryari ryangiritse.
Burya koko abishyize hamwe ntakibananira, buri wese yashyizeho
imbaraga ze. Nyuma y’igihe gito, iteme ryari rimaze gusanwa. Nk’uko
bisanzwe bigenda nyuma y’umuganda, umuyobozi w’umurenge wacu
yadukoresheje inama. Ashimira buri muntu ubwitange n’umurava
yagaragaje. Atubwira ko bigaragara ko iteme ryangijwe n’igiti
batemye kikarigwira. Bityo adushishikariza kubungabunga ibikorwa
remezo, twirinda ikintu cyose cyabyangiza.
Abaturage twese twiyemeje gukurikiza inama tugirwa n’ubuyobozi.Buri wese yiyemeza kugira uruhare mu gufata neza ibikorwa rusange.
2.Inyunguramagambo
i) Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
ii) Uzuza interuro zikurikira ukoresheje aya magambo:
kubungabunga, umurava, umuhwituzi, masenge.
a) Umunyeshuri wigana _________ atsinda neza.
b) Nagiye gusura __________ anyakiriza amata.
c) Umwarimu wacu yatubwiye ko_________ibidukikije ari
inshingano zacu.
d) Karyabwite ni _______________ wacu udukangurirakwitabira inama.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni nde wavuzaga ingoma?
b) Ni ikihe gikorwa bagombaga gukora mu muganda ?c) Abitabiriye umuganda biyemeje iki?
4.Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Vuga bimwe mu bikorwa by’umuganda ubona iwanyu?
b) Kuki tugomba kurinda ibikorwa remezo ?c) Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?
IMPUZANYITO
Andika impuzanyito z’amagambo aciyeho akarongo.
a) Twitabiriye icyo gikorwa cyo gusana iteme.
b) Ashimira buri muntu ubwitange n’umurava yagaragaje.c) Nagarutse imuhira banyakirana urukumbuzi rwinshi.
IMVUGWAKIMWE
Tanga ibisobanuro bibiri binyuranye kuri buri mvugwakimwe.
a) Intara:
b) Gukira:c) Gukurikiza:
IMBUSANE
Andika imbusane z’amagambo aciyeho akarongo munteruro zikurikira
a) Hari hashize iminsi ndwariye kwa masenge.
b) Masenge yari atuye mu Ntara y’Uburengerazuba.c) Nyuma y’igihe gito iteme ryari rimaze gusanwa.
INSHAMAKE
1. Soma aka gakuru ugahuze n’inshamake yako iri mukadirishya.
2. Ongera usome umwandiko “Umuganda iwacu” maze ukoreinshamake itarenze interuro eshanu.
IMIGANI MIGUFI
a) Itegereze aya mashusho maze wuzuze imigani ikurikira.
b) Huza iyi migani n’ibisobanuro byayo ukoresheje akambi.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Umurava wa Mugenzi
Igihe kimwe, Mugenzi yagiye gusaba akazi bamusaba kohereza
umwirondoro we. Ntiyari asobanukiwe neza umwirondoro icyo ari cyo
n’uko bawandika, ajya gusobanuza Kampire.
Kampire amusobanurira ko umwirondoro ari amakuru ku muntu.
Hagomba kugaragaramo amazina ya nyirawo. Hakanagaragaramo
igihe n’aho yavukiye, ababyeyi be ndetse n’icyo akora. Yanamwibukije
ko anavugamo icyo umuntu akunda cyangwa ikimushimisha mu
buzima bwe. Amubwira ko iyo ibyo birangiye, umuntu yandika amazina
agashyiraho umukono.
Muri iyo minsi, Mugenzi yandika umwirondoro arawohereza. Hashize
igihe gito bamutumaho bamuha akazi yasabaga. Akimara ku kabona
yashimiye Kampire cyane. Amubwira ko akazi abonye ari we agakesha
ko na we azajya afasha abandi. Mu kazi ke, Mugenzi yakoranaga
umurava kandi akarangwa n’ubwitange bukomeye.
Kuva ubwo Mugenzi yakodesheje inzu hafi y’umurenge. Nyuma
y’akazi, akigishirizamo abantu kwandika inyandiko zinyuranye zirimo
umwirondoro. Yabakaga amafaranga make cyane yo kumwunganira
mu kugura ibikoresho. Abadafite amikoro yabigishirizaga ubuntu.
Icyo gikorwa cyaramenyekanye maze ubuyobozi bw’akarere
buragishyigikira. Busaba ko muri buri murenge haboneka ibikorwa
nk’ibyo.
2. Inyunguramagambo
i) Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
ii) Uzuza interuro zikurikira ukoresheje aya magambo:umukono, agakesha, kumwunganira, amikoro.
a) Akazi afite____________ubunyangamugayo bwe.
b) Umaze kwandika umwirondoro, ashyiraho________we.
c) Nifuza_____________mu bikorwa by’iterambere.d) Nkora cyane kugira ngo nzagire________ .
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni nde basabye kohereza umwirondoro we?
b) Kuki bamusabye umwirondoro we?c) Ku kazi Mugenzi yarangwaga n’iki?
4.Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Iyo uvuye ku ishuri ni iki ukora kiguteza imbere?
b) Kuki utanga akazi yaka umwirondoro ugasaba?c) Uyu mwandiko ukwigishije iki?
INYUGUTI NKURUAndika interuro zikurikira ushyira inyuguti nkuru aho bikwiye.
mugenzi ni umuyobozi w’umudugudu wa kayumbu. atuye mu
kagari ka gacundura, umurenge wa rwerere.
INDIRIMBO
Andika inyikirizo y’indirimbo imwe mu zo mwize mu mwaka wa gatatu.
UMWIRONDORO
Andika umwirondoro wawe ugaragaza amazina yawe, amazina
y’ababyeyi, aho utuye, igihe wavukiye, ishuri wigaho, umwakawigamo n’ibyo ukunda.
Indirimbo: Turate Rwanda yacu
1. Turate Rwanda yacu itatse inema
Rwanda yacu nziza gahorane ishya
Gitego cyatatswe ubwiza na Rurema
Hose baraguharanira.
Inyikirizo:
Rwanda nziza
Ntuteze kuzahinyuka mu mahanga
Rwanda nziza
Abawe baguhaye impundu.
2. Ufite ibirunga nka Muhabura
Ni cyo gikuru mu birunga by’ino
Ni wo munara w’uru Rwanda rwacu
Aho uri hose uba ukitegeye!
3. Twavuga iki se ku mazi magari
Nka Kivu na Muhazi ya Buganza
Burera na Ruhondo byo mu Murera
Cyohoha inetesha Bugesera!
4. Hari ubwo se mwageze mu mukenke,
Ngo murore impara n’imparage se,
Hari ubwo se mwageze mu mashyamba,Ngo murore ingwe n’urusamagwe?
Urutonde rw’amagambo
Abadukana: ahagurukana bwangu.
Abaherwe: abakire cyane.
Abanga umuduri: aboha/akora umuduri.
Abikesheje: abikuye.
Abungure inama: abahe igitekerezo.
Abura n’inyoni itamba: abura n’umwe.
Abuzukuru: abana b’umwana wawe.
Aca bugufi: ariyoroshya.
Adidimanga: atavuga neza.
Agakesha: agakomora.
Agaseke: akebo gato gafite umutemeri.
Agatege: imbaraga.
Agira ishyushyu: agira ubushake bwinshi.
Ahiga: arusha abandi.
Akabakirigitira umurya: akabacurangira.
Akabisi n’agahiye: byose.
Akarasisi: uburyo bwo kugenda umujyo umwe mwiyereka.
Akarima k’igikoni: akarima k’imboga ko mu rugo.
Akubitwa n’inkuba: arumirwa.
Amadovize: amafaranga ava mu bindi bihugu.
Amagara: ubuzima.
Amajyambere: iterambere.
Amajyo: ikerekezo.
Amakenga: ubwoba buvanze n’ubushishozi.
Amakimbirane: ubwumvikane buke.
Amapfa: inzara iterwa n’izuba ryinshi.
Amaronko: ibintu ubona kubera gukora ikintu runaka bikakugirira akamaro.
Amasenga: intaho y’impyisi.
Amasezerano: ubwumvikane.
Amatsiko: inyota yo kumenya.
Amavumvu: indirimbo abavumvu baririmbira inzuki.
Amavunane: umunaniro umuntu agira bitewe n’akazi yakoze.
Amerwe: ubushake bwinshi bwo kurya ikintu.
Amikoro: ubushobozi.
Amutera utwatsi: aramuhakanira.
Amwishongoyeho: amwiraseho.
Anatengurwa: anatitira.
Arabashwishuriza: arabahakanira.
Arabunga: arabakiranura.
Arahindukira: areba inyuma areba inyuma.
Arampwitura: arankangura, aranshishikaza.
Aramuhumuriza: amumara ubwoba..
Aramushikanuza: amukurura bwangu
Aranzika: aratangira.
Arita mu gutwi: arabyumva.
Ashya ubwoba: agira ubwoba.
Ashyogoranya: aterana amagambo.
Atamutoteza: atamubwira nabi.
Atijana: atiganyira.
Atitira: atengurwa.
Awutsindagira: awushyirana imbaraga.
Babatega amatwi: baritonda baramwumva.
Babirengaho: ntibabyubahiriza.
Bagenda makeri: bagenda basimbagurika basutamye.
Bagimbutse: batangiye kumenya ubwenge.
Bakomaga: bakoraga imyambaro mu bishishwa by’imivumu.
Bamuhaga akato: baramuhezaga.
Barabahanura: babagira inama.
Barabuze amahwemo: barabuze umutuzo.
Baraducucuye: batwibye ibintu byose.Baragatora: bagafata mu mutwe.
Baraguharanira: barakurwanirira
Baragukumbuye: bifuza kukubona.
Barakwenkwenuka:baraseka cyane.
Baramamaye: baramenyekanye cyane
Baramucyurira: bamubwira nabi bamwibutsa ibibi yabakoreye.
Baramukwena: baramuseka.
Barancyaha: bangira inama.
Baravunyisha: barakomanga.
Barayihinda: barayirukana, bayisubizayo.
Basagarirana: benderezanya.
Bashoreye: bakurikiye.
Bashyamiranaga: batumvikanaga.
Batebuka: babanguka.
Batitabiraga: batashishikariraga.
Bigasukirana: bigaturana, bigahana.
Bihebuje: byiza cyane.
Bikororoka: bikabaho.
Binubira: bijujutira.
Biramuyobera: abiburira igisubizo.
Birayigota: birayikikiza bigamije kuyifata.
Bononaga: bangizaga.
Bwangu: vubavuba.
Byakudindiza: byagutinza.
Byangiza: byica.
Byirwanaho: byifasha muri byose.
Diyasipora: abenegihugu baba mu bindi bihugu.
Gahunda: uburyo bwo gukora ikintu.
Gakondo: cyasizwe n’abasokuruza.
Gikonkoboka: kimanuka kihuta cyane.
Gucuranwa: kurya usahuranwa ibiryo.
Gucyocyorana: guterana amagambo.
Guhaha: kujya kugura ibyo kurya.
Guhomvomva: kuvuga ibiterekeranye.
Guhumuza: gusoza.
Gupyipyinyurwa: gukubwa imbyiro.
Gusagarirana: kwenderezanya
Gusana: tutunganya ibyangiritse.
Gusebywa: kuvugwa nabi.
Gusesagura: gupfusha ubusa.
Gushotorana: kwenderezanya.
Gushyamirana: kugirana ibibazo.
Gutahiriza umugozi umwe: gushyira hamwe
Gutakamba: gusaba imbabazi winginga.
Gutashya: gushaka inkwi.
Guteshuka: kwibagirwa gukora ibyo wagombaga gukora.
Ibaruwa: urwandiko.
Ibibwana: ibyana by’imbwa.
Ibidukikije: amashyamba, inyamaswa, amazi…
Ibiguruka: inyoni n’ibisiga.
Ibikorwa remezo: ibikorwa by’ibanze bifitiye abaturage akamaro.
Ibikururanda: inyamaswa zigenda zikurura inda zitagendesha amaguru.
Ibinyabuzima: ibintu byose bifite ubuzima.
Ibirunga: imisozi miremire cyane.
Ibiyobyabwenge: ibintu umuntu akoresha agata umutwe.
Ibizenga: ibidendezi by’amazi.
Ibundaraye: yunamye yihishe.
Ibyiyumviro: ibyo umuntu atekereza.
Ibyondi: ubwoko bw’inguge.
Icyamamare: umuntu wamenyekanye cyane.
Icyanya: aho inyamaswa zo mu gasozi zagenewe kuba.
Icyaruhungabanya: icyarubuza umutekano.
Icyorezo: indwara ifata abantu benshi icyarimwe.
Igahinda umushyitsi: ikagira ubwoba.
Igihango: isezerano.
Igihembo: ishimwe.
Igihunga: ubwoba bwinshi.
Igihuru: ahantu hari ibyatsi bivanze n’ibiti binyuranye.
Igikombe: igihembo gihabwa abahize abandi mu mikino.
Ihiga: irusha.
Ikirangirire: umuntu uzwi cyane.
Ikirego: Ikibazo cyashyikirijwe umucamanza.
Ikiru: amande.
Ikoranya: yegeranya, ihuriza hamwe.
Imbamutima: ibyiyumviro.
Imbwebwe: imbwa y’ishyamba.
Imfura: umuntu ugira imico myiza.
Imfura: umwana wa mbere.
Imiheno: Imyobo y’imbeba.
Imikoki: ahantu hacukutse kubera amazi y’isuri.
Imikoro: imyitozo yo gukorera mu rugo.
Imitako: imirimbo.
Imitubu: inyamaswa nto iba mu mazi, iri mu bwoko bw’ibikeri.
Imitungo rusange: imitungo abantu bahuriyeho bose.
Impamba: icyo umuntu atwara agiye ku rugendo ngo aze kukirya cyangwa
kukinywa.
Impanga: abana barenze umwe bavukira rimwe ku mubyeyi umwe.
Impanuro: amagambo abwirwa umuntu bamugira inama.
Impongo: inyamaswa yo mu gasozi ijya kumera nk’inka.
Impuhwe: imbabazi.
Impumu: uguhumeka ubutitsa ubitewe n’ikintu runaka.
Impwerume: imbwa y’ingabo.
Imvi: imisatsi y’umweru.
Incyamuro: agasuka gato bateza intabire.
Incyuro: amagambo mabi abwirwa umuntu.
Indakoreka: umuntu utumva inama agirwa.
Indiri: aho udukoko cyangwa inyamaswa bitaha.
Indyabyatsi: inyamaswa zitunzwe no kurya ibyatsi.
Indyanyama: inyamaswa zitunzwe no kurya inyama.
Indyoshyandyo: ibintu bashyira mu biryo batetse kugira ngo birusheho
kuryoha.
Inema: imigisha.
Ingabo y’igihugu: umusirikare.
Inganzo: ubuhanzi buba mu mutwe w’umuhanzi.
Ingasire: ibuye bakoresha basya ku rusyo.
Ingenzi: ikintu kiza ku mwanya wa mbere kubera akamaro kacyo.
Ingeragere: inyamaswa yo mu ishyamba izi kwiruka cyane.
Ingingo: bimwe mu bice by’umubiri.
Inguge: bumwe mu bwoko bw’inyamaswa zijya gusa n’abantu.
Injyana: umugendo umwe.
Inkanda: umwambaro w’abakurambere wakorwaga mu ruhu ukambarwa
n’abagore.
Inkangu: ibitengu byatewe n’imvura.
Inkazi: inyamaswa zigira amahane cyane zirya izindi.
Inkingi: imihembezo y’urutoki.
Inkoko ni yo ngoma: ndazinduka kare.
Inkongoro: igikoresho gakondo banyweramo amata.
Insanganyamatsiko: ingingo yandikwaho/ivugwaho.
Inshingano: icyo umuntu ashinzwe gukora.
Inshuti magara: abantu bakundana cyane.
Inshwabari: imyambaro ishaje inacikaguritse.
Inshwegegeri: udusimba tuva mu migina turibwa n’abantu.
Inshywa: inzuzi ziva mu bicuma.
Intaho: aho abantu cyangwa inyamaswa zitaha.
Intimba: agahinda kenshi.
Intonganya: amahane atuma abantu babwirana nabi.
Inturo: injangwe yo mu gasozi.
Intwari: umuntu ugira ibikorwa by’intangarugero.
Intyoza: umuhanga mu kintu runaka.
Inyamabere: inyamaswa zifite amabere zonsa ibyana byazo.
Inzibyi: inyamaswa iba mu mazi, ifite umubyimba nk’uw’injangwe itungwa
n’amafi
Inzobere: umuhanga cyane mu bintu runaka.
Inzuzi: ikimera kera ibihaza, imyungu n’ibicuma.
Ipfunwe: isoni zivanze n’ikimwaro.
Irahashywa: irarwanywa.
Iranshwaratura: iranosha.
Iranshwiragiza: imbuza ikerekezo.
Irarohama: igwa mu mazi irarengerwa.
Iratontomye (intare): irasakuje.
Irayaturaga: ikura udushwi mu magi.
Irayisindagiza: iyifasha kugenda.
Irihara: irishora, iritanga.
Isatura: ingurube y’ishyamba.
Isega inanutse: imbwa yo mu ishyamba ifite umubiri muto.
Ishinge: ubwoko bw’ibyatsi bimera ku misozi itera.
Ishumi: umugozi uzirika imbwa.
Ishya: amahoro.
Ishyaka: umuhate.
Itaramamara: itarakwira hose.
Iterambere: amajyambere.
Itiyo: uruhombo runyuramo amazi.
Iyihekuye: iyiciye abana.
Kabakora ku mutima: karabanyura.
Karahava: bitangaje.
Karajujubije: karababujije amahoro.
Karatumuka: gahuhwa n’umuyaga.
Karemano: ikintu kitakozwe n’abantu.
Katitije: kateye ubwoba.
Kimeza (ishyamba): ritatewe n’abantu.
Kizira: bibujijwe.
Ku manywa y’ihangu: igihe cy’umunsi izuba riba riva.
Kubibungabunga: kubyitaho.
Kubogoza: gusaba imbabazi.
Kubuguza: gukina igisoro.
Kubungabunga: kwita ku kintu.
Kubwagura: kubyara kw’inyamaswa zibwegeka.
Kumasha: kurasa intego.
Kumwunganira: kumufasha.
Kurondogora: kuvuga cyangwa kwandika amagambo menshi atari ngombwa.
Kuryarya: gushuka umuntu umubeshyabeshya.
Kuryarywa: kubeshywa.
Kutijujutira: kutinubira.
Kuyiraririra: kuyibundikirira amagi.
Kuyisagarira: kuyibuza amahoro.
Kuzabikomatanya: kuzabikora byombi.
Kuzahinyuka: kuzasuzugurwa.
Kuzibungabungira: kuzirindira.
Kuzishimuta: kuzihiga mu buryo butemewe.
Kuziyunga: kuzongera kubana neza nyuma y’amakosa runaka.
Kuzubahiriza: kuzakurikiza.
Kwica amatwi: kugaragaza ko utumvise.
Kwinangira: kwanga guhinduka.
Kwirwanaho: kwitabara.
Kwishongora: kwirata ku bandi.
Kwiyahuza: kwiyicisha.
Magirirane: uburyo bwo kunganirana.
Marume: musaza wa mama.
Masenge: mushiki wa data.
Mbungabunga: nita.
Mu byanya: ahantu hagari.
Mu byari: aho inyoni zitaha.
Mu mihana: mu gasozi.
Mu miheno: aho imbeba zitaha.
Mu murwa: mu mugi munini.
Mu museso: mu gitondo karekare.
Mukerarugendo: abantu basura ibyiza bitatse igihugu.
Mu muzinga: aho inzuki ziba.
Mvamahanga: ikintu gikomoka mu mahanga.
Mwunge mu ryange:muvuge rumwe nange.
Nkana: ku bushake.
Ntatenguhe: ntamutererane.
Ntibanacweza:ntibanaceceka.
Ntiyirarira: ntiyiyemera.
Ntiyitaga: ntiyahaga agaciro.
Nyirakuru: umubyeyi w’igitsina gore wa data cyangwa mama.
Nyirasenge: mushiki wa se.
Pariki: ahantu habugenewe inyamaswa ziba.
Sekuru: se wa se cyangwa wa nyina.
Tuzarwubaka: tuzaruteza imbere.
Twabadukanye: twahagurukanye.
Twararusimbutse: ntirwadutwariye ubuzima.
Twaryarywe: twarabeshywe.
Ubugenzuzi: ugusuzuma uko ibintu bikorwa.
Ubugwari: ukutaba intwari.
Ubukire: imitungo myinshi.
Ubumwe: ubwumvikane mu bantu.
Ubunebwe: ubushake buke bwo gukora.
Ubushyamirane: ukutumvikana n’abandi.
Ubwitange: ibikorwa bigaragaza ubutwari.
Uducuma: udukoresho gakondo banyweramo twera ku nzuzi.
Ugororoka: umera neza, urambuka.
Ugusahurwa: ukubura ibyawe.
Umubyizi: igikorwa cy’umunsi.
Umuganda: umubyizi.
Umugara: ubwoya burebure buba ku ijosi no ku mutwe w’intare.
Umuhigo: ibyo umuhigi atahana avuye guhiga.
Umuhunda: icyuma gisongoye ku mpera zombi.
Umuhwituzi: ni uwibutsa abantu ibyo bagomba gukora.
Umujinya: uburakari.
Umujyanama w’ubuzima: umuntu ushinzwe kugira inama abaturage ku
bijyanye no kubungabunga ubuzima.
Umukambwe: umusaza ukuze cyane.
Umukannyi: umuntu wakoraga imyambaro gakondo mu mpu.
Umukenke: ubwoko bw’ibyatsi inyamaswa zikunda kurisha.
Umukono: sinya.
Umukungugu: umucucu utumuka hejuru uturutse mu bitaka.
Umunebwe: udakora akazi ke uko bikwiye.
Umurage: Umutungo uhawe n’undi muntu nk’umubyeyi cyangwa inshuti.
Umurava: Umwete.
Umuturanyi: umuturage baturanye.
Umwami w’ishyamba: Umutware w’ishyamba, umuyobozi w’izindi nyamaswa.
Umwete: umurava.
Umwirondoro: amakuru ku muntu.
Urusaku: imivugire runaka y’inyamaswa.
Uruyenzi: imvi nyinshi ku mutwe.
Urwego: umwanya ugaragaza ubusumbane bw’abantu mu bintu runaka.
Urwina: umwobo bataramo ibitoki.
Utunguka: uhinguka.
Umwishywa: umwana wa mushiki wawe.
Wigamba: wirata.
Yahorose: yananutse.
Yakapfakapfwe: yarembejwe.
Yakapfakapfye: yariye ibyatsi ibivangavanga.
Yaragikopwe: yagihawe ku ideni.
Yarahorose: yarananutse.
Yarajujubije: yarababujije amahoro.
Yaramwihanganishije: yaramukomeje.
Yararembye: yararwaye cyane.
Yarayizonze: yarayirembeje cyane.
Yarazanzamutse: yatangiye gukira.
Yaruhutse: yatuje.
Yatamira: yarya.
Yibeta: igenda yihishe.
Yigira indakoreka: irananirana.
Yinumiye: yicecekeye.
Yirengagiza: yiyibagiza.
Yiriza umunsi: ahamara umunsi wose.
Yiruka amasigamana: yiruka cyane.
Yiyambaza: yitabaza.
Yiyemera: yumva ko ari yo ibizi.
Zakoze ku mitima: bazibajijeho.
Zarikoze: zishyize hamwe.
Zibereye ijisho: zishimishije kuzireba.
Zigakwira imishwaro: zigahunga.
Zigaragariza: zereka.
Zikagororoka: zikarambuka.
Zimyiza imoso: zigira isoni / zigira ikimwaro.
Zirarira: zirara zirinze.Zitarumbywa: zitabuzwa kwera.
Ibitabo byifashishijwe
1. Clay, M. (1979), The early detection of reading difficulties, Portsmouth, NH:
Heinemann.
2. Cummins, J. (1979), Linguistic interdependence and the educational
development of bilingual children. Review of Educational Research 49:222-51
3. Dyson, A.H. (1988), Appreciate the drawing and dictating of young children.
Young Children 43(3):25-32
4. Edition Bakame (2010), Ikinyarwanda, Ikibonezamvugo cy’amashuri abanza
n’ayisumbuye.
5. Edition Bakame, (2007), Ikinyarwanda, Igitabo cy’umunyeshuri, umwaka wa
gatatu, Kigali.
6. Elley, W. (1989), Vocabulary acquisition from listening to stories, Reading
Research Quarterly 24:174-87.
7. Gay Su P. & Irene C. Fountas, (2003), Phonics lessons, Heinemann.
8. Graves, D. (1983), Writing: Teachers and children at work, Portsmouth, NH:
Heinemann.
9. Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Integanyanyigisho, (2009), Gusoma, Kwandika no
Kubara, Igitabo cy’Umwigishwa, Kigali.
10. Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Integanyanyigisho, (2015), Integanyanyigisho
z’Ikinyarwanda mu mashuri abanza: Ikiciro cya mbere, Kigali.
11. Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Integanyanyigisho,(2004), Gusoma 3, Igitabo
cy’umunyeshuri, Kigali.
12. Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Integanyanyigisho,(2004), Gusoma 4, Igitabo
cy’umunyeshuri, Kigali.
13. Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Integanyanyigisho, (2004), Gusoma 5, Igitabo
cy’umunyeshuri, Kigali.
14. Institut de Recherche Scientifique et Technologique (IRST), (2011),
Inkoranya y’Ikinyarwanda mu Kinyarwanda, MAGANEM, Kigali.
15. Kagame F., Zorzutti C.& Bonfils P. (2006), Imigani y’ikinyarwanda, Proverbes
rwandais. Proverbs from Rwanda, Éditions Sépia.
16. Ministère de l’Education Nationale, Direction Générale des Etudes
et Recherches Pédagogiques, Bureau Pédagogique, (1977), Cours de
Méthodologie Spéciale Kinyarwanda, Kigali.
17. MK. (2007), Nige neza ururimi rw’ Ikinyarwanda, Igitabo cy’umunyeshuri,
umwaka wa gatatu, Kigali.