Umutwe wa gatandatu :Siporo n’imyidagaduro
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.Bana dukine
Kuva kera imikino n’imyidagaduro byari ingenzi mu buzima
bw’abantu. Abana b’icyo gihe bitabiraga imikino inyuranye.
Imikino mvamahanga itaramamara mu Rwanda, abana bakinaga
imikino gakondo ikabanezeza. Abahungu bakinaga umukino w’agati,
gusimbuka urukiramende, igisoro, gutera umuhunda, kumasha
n’iyindi. Abakobwa bo, akenshi basimbukaga umugozi, bagakina
ubute, bagasamata, bakihishana n’ibindi.
Imikino n’imyidagaduro gakondo, yashoboraga guhuza abahungu
n’abakobwa. Byatumaga abana bato bakura neza ingingo z’umubiri
ntizihinamirane ahubwo zikagororoka. Bungukaga inshuti, bagakuza
umubano, bagasabana kandi ikabarinda indwara zinyuranye. Imikino
n’imyidagaduro gakondo yari ifite akamaro kanini tutarondora.
Hari imikino gakondo igikinwa n’ubu nko gusimbuka urukiramende no
kwihishana. Ni byiza ko abana bayitabira kuko ari ingirakamaro ku
buzima.2. Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Ni mu kihe gihe abana bakinaga imikino gakondo gusa?
b) Vuga imikino gakondo nibura itatu yakinwaga n’abana yavuzwe
mu mwandiko.
c) Ni iyihe mikino gakondo yavuzwe mu mwandiko na n’ubuigikinwa n’abana?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Ni uwuhe mukino gakondo mu yavuzwe mu mwandiko ujya
ukina?
b) Uratekereza ko gukina nyuma y’amasomo byakumarira iki
nk’umunyeshuri ?c) Ni uruhe ruhare rw’imikino mu mibanire myiza y’abantu?
UTURINGUSHYO
Gusoma uturingushyo
1. Soma utu twandiko maze utahure uko duteye.
a) ImfuraImfura ni iyo musangira ntigucure,b)Itabi
Mwajya inama ntikuvemo.
Waterwa ikakuburira
Wapfa ikakurerera.
Kuba ukize ntusuzugure ukennyeWasonza ntiwibe.
Itabi ry’i Nduga ni kaburabuza.
Uraritera rikaguteranya,
Waryivumburira utariteye,Rikagutwara utuntu.
Menye ko:
Akaringushyo ari akandiko gafasha umunyeshurikumenya gusoma no gufata mu mutwe .
2. Umwitozo
Soma aka karingushyo maze ugafate mu mutwe
Ibitotsi
Ibitotsi ni ibiragi, bigomba ibirago,
Usinzira utiziguye imuhira,
Uwazindutse akagusumbya akantu!
Ijoro ni intati, rikaba intambara,
Ryageza igihe k’igicuku rikagucuragiza,Impyisi igatera, umurozi akaza!
KWANDIKA
Soma aka gakuru maze usubize ikibazo kiri hasi yako.
Ishuri ryateguye irushanwa ryo kwiruka.
Nyiramana aba uwa nyuma mu bandi.
Asaba Muhoza kumutoza kwiruka.
Arabimwemerera batangira gukora imyitozo.
Nyiramana amenya kwiruka ntiyongera kujya aba uwa nyuma.
Ikibazo: Andika irindi herezo rifitanye isano n’agakuru umazegusoma.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.Gashema arabahiga
Umunsi umwe, umwarimu yasabye Gashema gusimbuka urukiramende
biramunanira, abanyeshuri baramukwena. Bukeye ajya gusura sekuru
ku Musozi wa Rusozera ngo abimwigishe.
Gashema agezeyo, yasanze sekuru asekura amasaka y’amakoma
maze aramusuhuza. Yabwiye sekuru ko umwarimu we yamubwiye
gusimbuka urukiramende bikamunanira. Sekuru amufata ku rutugu
aramubwira ati: “Utabizi yicwa no kutabimenya.” Arakomeza
ati: “Ngiye gushinga uduti tubiri ntambikeho akandi nkwigishe
kurusimbuka.”
Yabimutoje gitore atamutoteza, maze Gashema abimenya bwangu
bitamugoye na gato. Amaze kubimenya asezera kuri sekuru,
aramushimira cyane amusezeranya kutazaba ikigwari. Akomeza
kwitoza gusimbuka urukiramende akabikora neza cyane.
Ikigo cyabo cyaje gutegura irushanwa mu mukino wo gusimbuka
urukiramende. Gashema ahiga bagenzi be bitangaza abanyeshuri
bose biganaga mu ishuri. Kuva ubwo, Gashema abera abandi urugero
mu gusimbuka urukiramende. Biramushimisha kuva ubwo, agahoraazirikana impanuro za sekuru.
2. Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Umwarimu yasabye Gashema gukora iki?
b) Gashema ageze kwa sekuru yasanze akora iki?c) Sekuru yamutoje ate?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ni ukubera iki Gashema yahize abandi mu gusimbuka
urukiramende?
b) Wowe hari umukino ukunda gukina? Sobanura.c) Vuga ibintu bitatu by’ingenzi uyu mwandiko wibanzeho.
UTWATUZO
Utwuguruzo n’utwugarizo « » / “ ”
1. Itegereze interuro zikurikira maze werekane akamenyetsokakoreshejwemo, uvuge aho kakoreshejwe
Sekuru aramubwira ati: «Abatabizi bicwa no kutabimenya.»
Arakomeza ati: «Ngiye gushinga uduti tubiri ntambikeho akandinkwigishe kurusimbuka.
Menye ko:
« » / “ ” Utu tumenyetso twitwa utwuguruzo n’utwugarizo.
- Ni utwatuzo dukoreshwa basubiramo amagambo yavuzwe n’undi.
- Buri gihe tubanzirizwa n’utubago tubiri.
- Ijambo rya mbere mu nteruro iri hagati yatwo ritangirwa n’inyuguti nkuru.Urugero: Umwarimu yarambajije ati: “Kuki wakerewe?”
2. Umwitozo
Shyira utwatuzo muri izi nteruro
a) Yaramubajije ati: Ku ishuri mukina iyihe mikino
b) Umwarimu wacu ati: Mwitoze mushyizeho umwete kugirango muzatsinde amarushanwa
KWANDIKA
Soma aka gakuru maze usubize ikibazo kiri hasi yako.
Kamana yifuzaga kumenya gusimbuka urukiramende.
Asaba se ko yabimwigisha aramwemerera.
Bukeye akajya amuhamagara akamwigisha uko barusimbuka.
Kamana arabimenya akajya arusimbuka neza.Mu marushanwa akajya yitwara neza.
Ikibazo:
Ushingiye ku gakuru umaze gusoma, andika agakuru kawekatarengeje interuro eshanu kavuga ku wundi mukino gakondo uzi.
Imyitozo
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Mahoro asigaye akora siporo
Kera Mahoro ntiyajyaga akora siporo n’imyidagaduro, ibyo bigatuma
ahora yigunze. Aho amariye gusobanukirwa akamaro kayo, yihaye
gahunda ihoraho yo kuyikora.
Buri munsi mu gitondo yihutira kubyuka maze agakaraba mu maso.
Agakurikizaho kuzenguruka inzu yo mu rugo inshuro icumi yiruka
ataruhuka. Iyo amaze kwiruka ananura amaboko n’amaguru
buhorobuhoro agenda agorora ingingo. Akaruhuka gato, agakaraba,
akambara, agatunganya aho yaraye akajya ku ishuri.
Mahoro ntagikererwa kujya ku ishuri kuko yimenyereje kugenda
yihuta cyane. Ubu ntakigira impumu nka mbere kubera imyitozo
ngororangingo asigaye akora. Mu ishuri akurikira amasomo neza kuko
aba yaruhutse mu mutwe.
Bagenzi be baramubajije bati: “Ko kera wahoraga wigunze byagenze
bite?” Arabasubita ati: “Aho mariye kumenya akamaro ka siporo
nahise mpinduka.” Yahise abashishikariza kwitabira imikino,barayitabira baza kuba intyoza muri siporo.
2. Inyunguramagambo
Uzurisha interuro zikurikira aya amagambo:
a) Umunyeshuri yihaye ________ yo gusubiramo amasomo ye buri
munsi.
b) Kankindi iyo yihuse cyane agira ________.
c) Umurisa ___________agahora avuga ko ibyo yize abirusha
bagenzi be bose.d) Uyu munsi ntiyakoze kuko_______ .
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni iki cyatumaga Mahoro ahora yigunze ?
b) Mahoro amaze gusobanukirwa akamaro ka siporo yihaye iyihe
gahunda?c) Muri siporo ni iyihe myitozo Mahoro yakoraga?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Wumva akamaro ka siporo Mahoro yarakabwiwe na nde?
b) Wakora iki kugira ngo abana muturanye cyangwa mwigana
bitabire siporo?
c) Vuga nibura indwara ebyiri zishobora guterwa no kudakorasiporo?
UTWATUZO
Shyira utwatuzo dukwiye muri aka gakuru.
Umunyeshuri baramubajije bati ukina uwuhe mukino
Umunyeshuri arasubiza ati nta mukino n’umwe nkina
Baramubwira bati gukina ni ingirakamaro kuko bituma amagufwa
akomeraUmunyeshuri yahise yitabira imikino ubu ni umukinnyi ukomeye
KWANDIKA
1. Uzuza interuro zikurikira ukoresheje aya magambo:yanshwanyagurije, kurumywa, ahombywa, inshywa.
a) Uyu mucuruzi_________no gutanga amadeni.
b) Iki gicuma kirimo ________ kigomba kozwa.
c) Amahwa _________ ikanzu.d) Iki giseke kigomba ________ mbere yo kukikorera.
2. Soma aka gakuru maze usubize ikibazo kiri hasi yako.
Kariza yakundaga umukino wo gusimbuka umugozi.
Yashaka umugozi asimbuka akawubura.
Asaba nyina kuzawumugurira arabyemera.
Bukeye amujyana mu isoko arawumugurira.
Yarawumuhaye Kariza arishima cyane.Kuva ubwo akajya awusimbuka yishimye.
Ikibazo:Andika irindi herezo rifitanye isano n’agakuru umaze gusoma.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Umunsi udasanzwe
Hari hashize igihe abanyeshuri bitegura ibirori bisoza umwaka
w’amashuri abanza. Bari baritoje imikino ngororamubiri bayikinira
ababyeyi babo bari aho.
Abari baritoje akarasisi batambukaga imbere y’ababyeyi babo
mu njyana imwe. Iyo bageraga imbere y’ababyeyi, barakebukaga
bakabapepera ibyo bikabashimisha cyane. Abitoje gusimbuka
urukiramende no kwiruka birengereye agaseke bararushanijwe maze
karahava! Mu babyinaga, abakobwa barashayayaga naho abahungu
bagahamiriza baca umugara.
Kamana na Kariza bo bitoje kurushanwa mu muco nyarwanda
basakuza. Mu gusakuza umwe agaterura, maze akabwira undi ati:
“Sakwesakwe.” Undi akamusubiza bwangu amureba mu maso ati:
“Soma.” Uwatangiye agakomeza asakuza, mugenzi we agahita yica
igisakuzo bigakomeza bityobityo. Uwo cyananiraga akavuga ngo:
“Ngicyo” ubwo mugenzi we akakica.
Uwo munsi wagenze neza, umuyobozi w’ishuri arabashimira,ababyeyi bataha banezerewe.
2. Inyunguramagambo
Kora interuro wifashishije amagambo akurikira: bwangu,akarasisi, injyana, karahava.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni ibihe birori abanyeshuri bamaze iminsi bitegura?
b) Ni gute abakoraga akarasisi batambukaga?c) Vuga nibura imikino gakondo uzi yavuzwe mu mwandiko.
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Iwanyu musakuza ryari?
b) Wumva ibisakuzo bimaze iki?
c) Ni iki gishimisha ababyeyi banyu iyo baje mu minsi mikuru ku ishuri?
IBISAKUZO
1. Ongera usome aka gace k’inkuru wize maze utahureuko umukino wo gusakuza ukorwa.
Kamana na Kariza bo bitoje kurushanwa mu by’umuco nyarwanda
basakuzanya. Mu gusakuza umwe agaterura, maze akabwira undi
ati: “Sakwesakwe!” Undi na we akamusubiza bwangu amureba mu
maso ati: “Soma.” Uwatangiye agakomeza asakuza, mugenzi we
agahita yica igisakuzo bigakomeza bityobityo. Uwo cyananiragaakavuga ngo: “Ngicyo” maze mugenzi we akakiyicira.
Menye ko:
- Ibisakuzo ari agakino ko gufindura ibivugwa.
- Ako gakino gakinwa n’abantu babiri, umwe aravuga ati:
“Sakwesakwe.” Undi ati: “Soma.”
Urugero: Sakwesakwe - Soma
Sogokuru aryoha aboze: umunekeIMYITOZO
Itegereze aya mashusho maze uyahuze n’ibisakuzo bikurikira.
KWANDIKA
Soma aka gakuru maze usubize ikibazo kiri hasi yako.
Gakunzi ntiyari azi gukina umukino wo kumasha.
Akajya ahora yifuza kumenya uko bawukina.
Asaba se kuwumwigisha arabyemera aramwigisha.
Gakuru arabimenya akajya akina umukino wo kumasha.
Mu marushanwa y’imikino gakondo akajya ahiga abandi.Ikibazo:
Andika irindi herezo rifitanye isano n’agakuru umaze gusoma.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma agakuru gakurikira.
Yamenye kubuguza
Kera habayeho umukambwe Migambi agakunda kubuguza
n’umuhungu we Minani. Igihe kimwe barabuguje, birangira umusaza
Migambi atsinze umuhungu we. Minani yabajije se uwamwigishije
kubuguza. Migambi yamubwiye ko ari Bakame w’i Bwishaza. Minani
arita mu gutwi, ati: «Ubu nange nabasha kubuguza nka Bakame?» Se
amubwira ko abishatse yanamurusha.
Minani yagiye kwa Bakame amarayo amezi atatu. Yagarutse iwabo
yarabaye ikirangirire mu gisoro. Aza aherekejwe n’abaturanyi ba
Bakame barimo intare umwami w’ishyamba.
Ageze iwabo yakinnye n’abasaza maze arabatsinda karahava!
Yogezwaga n’inyamaswa abantu bakamuha amashyi n’impundu.
Umukino urangiye, ifundi zamutereye ku bitugu, uduca turacuranga
n’imisambi irashayaya.
Nyuma yahawe igikombe cyamugize icyamamare hose.Si nge wahera hahera umugani.
2. Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Migambi n’umwana we bakundaga gukora iki?
b) Ni iki Minani yabajije se barimo kubuguza?c) Se yamusubije iki?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ushatse kumenya gukina umukino runaka wabigenza ute?
b) Ubonye mugenzi wawe atazi gukina umukino wowe uwuzi
wamufasha iki?c) Uyu mwandiko ugusigiye irihe somo?
UMUGANI MUREMURE
1. Ongera usome izi nteruro zavuye mu mwandiko maze uvuge
niba ibivugwamo bishoboka.
a) Umusaza Migambi yakinaga igisoro n’urukwavu.b) Minani yigishijwe gukina umupira n’ingwe.
Menye ko:
Umugani muremure uba uvuga ibintubitabayeho kandi bitanashoboka. Umuganiutangizwa na kera habayeho ugasoza na singe wahera hahera...Urugero:Kuvuga ibitarabayeho:- Kera inyamaswa zavugaga nk’abantu...Intangiriro:- Kera habayeho agakwavu kakundaga...Umusozo:- Si nge wahera hahera agakwavu...2. Umwitozo
Cira bagenzi bawe umugani.
KWANDIKA
1. Ukurikije urugero wahawe, huza amagambo ari mu tuzu
ukore interuro uyandike2. Soma aka gakuru maze usubize ikibazo kiri hasi yako.
Sekamana yababazwaga n’uko atazi gukina igisoro.
Agahora yifuza kuzabimenya kandi cyane.
Ajya kureba sekuru ngo abimwigishe.
Asaba sekuru kubimwigisha arabimwemerera.Sekamana arabimenya akajya agikina na sekuru.
Ikibazo:
Ushingiye ku gakuru umaze gusoma, himba akawe katarengejeinteruro eshanu kavuga ku wundi mukino gakondo uzi.
Imyitozo
UMWANDIKO1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Umukinnyi Gapusi
Njangwe yiberaga mu cyaro, abwagura Gapusi na Nturo. Batangiye
guca akenge, bashimishwaga no gukina udukino gakondo nyina
yabigishije.
Bagimbutse baratandukanye. Gapusi yagiye mu murwa, Nturo we
asigara mu cyaro. Gapusi yageze mu murwa asanga hateye imbere
kurusha mu cyaro.
Gapusi ageze mu mugi, yakumbuye udukino gakondo yakinaga na
Nturo, bituma ajya gushaka abo bakina. Yasanze ba Gahuku bari
baturanye aho mu mugi bakina imikino yazanywe n’abanyamahanga
kubera iterambere. Muri yo harimo basiketi, voreboro, handiboro,
tenisi, pingipongo, biyari n’iyindi. Bamwigishije imwe muri iyo mikino
mvamahanga maze aba ikirangirire muri basiketi.
Ntibyatinze, Gapusi n’ikipe ye begukana igikombe cya zahabu aba
n’umukinnyi mwiza muri basiketi. Ibyishimo byaramusaze, yiyemeza
kutabyihererana ajya kubisangiza umuvandimwe we Nturo. Bongeye
guhura barasabana ndetse Gapusi yigisha Nturo gukina imikinomvamahanga.
2. Inyunguramagambo
Uzurisha interuro zikurikira aya magambo:
a) Abasore bamenya gukina neza iyo……………………
b) Mu marushanwa iyo ikipe irushije izindi bayiha…………
c) Kigali ni …………………………… Mukuru w’u Rwanda.d) Rugubi ni umwe mu mikino…………………………………
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni bande bavugwa mu mwandiko?
b) Gapusi na Nturo bamaze guca akenge bashimishwaga n’iki?c) Vuga ine mu mikino mvamahanga Gapusi yasanze mu murwa.
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Urumva ari iyihe mpamvu ituma mu murwa imikino
mvamahanga ihagera mbere yo mu cyaro?
b) Uramutse umenye gukina umukino mvamahanga wakora iki
kugira ngo wamamare aho utuye?
c) Ese imikino mvamahanga ishobora guhindura ubuzima
bw’uyikina by’umwuga? Mukore ikiganiro musobanureibisubizo byanyu.
IBISAKUZO
Sakwesakwe!Soma.
a) Nshinze umwe ndasakara.
b) Tuvuyemo umwe ntitwarya.
c) Nicaye iwacu nzenguruka isi yose.
d) Sogokuru aryoha aboze.
e) Nyiramakangaza ngo mutahe.f) Icwende ryange ribaye kure mba ngukoreyemo.
KWANDIKA
1. Huza ibice by’amagambo ukore amagambo uyandikemu mukono.
2. Andika agakuru k’imirongo itanu kavuga kuri iyingingo ikurikira.
“Umukino wo gusiganwa ku magare.”
(Uko bawukina, akamaro ka wo, umukinnyi ukunda mu mukino w’amagare)UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Ibe intego ya twese
2. Inyunguramagambo
Simbuza amagambo aciyeho akarongo mu nteruro amagamboakurikira.
a) Kabatesi yakijijwe n’ubuhanzi yakomoye kuri sekuru.
b) Wirinde gukora imirimo myinshi itagutera umunaniro
ukananirwa kubyuka.
c) Kwiga ni igikorwa kiza mu buzimad) Umwana ati: “Munshyigikire twamamaze ibyiza by’imikino.”
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni bande babwirwa by’umwihariko?
b) Ni ayahe moko y’imikino yavuzwe kuba ingenzi?c) Vuga nibura imimaro ibiri y’imikino ivugwa mu mwandiko.
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Uwakugira umukinnyi w’umwuga wumva wamarira iki
bagenzi bawe?
b) Kuki wumva siporo wayigira intego?
c) Nyuma yo gusoma uyu mwandiko, abadakora siporowabagira iyihe nama?
UMUVUGO
Ongera usome aka gace k’umwandiko “Ibe intego ya twese”
maze uvuge uko gasomeka.
Ririmba siporo
Uyiratire abandi
Ubwo ikundwe ibavure
Ubusaza buhungeIryo toto rigwire.
Menye ko:
Umuvugo ni umwandiko uryoheye amatwi. ImirongoUmwitozo:yawo iba igizwe n’amagambo make kandi afite injyana.
Fata mu mutwe umuvugo “Ibe intego ya twese” uzawuvugireimbere ya bagenzi bawe.
KWANDIKA
1. Ukurikije urugero wahawe huza amagambo ari mu tuzuukore interuro uyandike
2. Tondeka neza izi nteruro zigize agakuru, usubize ikibazo kiri hasi.
Gasore aramwemerera atangira kurimwigisha.
Umunsi umwe, abona Gasore aritwaye aramuhagarika.
Mahoro ntiyari azi gutwara igare.
Amwereka uko bayobora neza amahembe.
Ikibazo:
Andika irindi herezo riboneye ry’agakuru umazegutondeka interuro zako.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Kera inzovu yibwiraga ko ari yo ihiga izindi mu kwiruka. Umunsi
umwe, izamura umutonzi wayo ibivuga cyane zose ziyumvira
icyarimwe. Ibibiribiri bibiri biri mu murima wa Mubirigi bibyumvise
birakwenkwenuka karahava.
Hashize akanya bivugira hamwe biti: “Yooo! Utazi ubwenge ashima
ubwe.” Inzovu ibyumvise ishaka kubyirukankana, biraguruka bijya
kubibwira intare umwami w’ishyamba. Bigeze ibwami bitekerereza
umwami w’ishyamba uko inzovu ihora yiyemera.
Nuko umwami w’ishyamba ategura irushanwa ryo gusiganwa mu
kwiruka. Atumaho inyamaswa zose ngo zizaze kwitabira iryo
rushanwa. Muri izo nyamaswa harimo ingeragere yari izi kwiruka
ariko ikituriza. Intare izituma ubwoya bw’imbogo ishishe yarishaga
imboga imbere y’ingoro y’umwami. Zihita zitangira gusiganwa,
ingeragere iriruka cyane aba ari yo ibuzana. Inzovu yabaye iya
nyuma, ntiyongera kwigamba ukundi ku zindi nyamaswa.2. Inyunguramagambo
Simbuza amagambo aciyeho akarongo mu nteruro aya akurikira.
a) Ingeragere irusha izindi mu kwiruka.
b) Ibikeri byitegereje uko inzovu yiruka biraseka cyane.
c) Bakame yahoraga yirata ku kanyamasyo ngo ikarusha
kwiruka.d) Inyamaswa yiruka cyane ni yo yazanye ubwoya bw’imbogo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni iyihe nyamaswa yiyemeraga?
b) Ibibiribiri bibiri byari mu murima wa nde?c) Inyamaswa yahize izindi mu irushanwa ni iyihe?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ni iki wavuga ku miyoborere y’intare umwami w’ishyamba?
b) Utekereza ko inzovu imaze gusigwa mu irushanwa
yabigenje ite?c) Ubaye uwa nyuma mu irushanwa wabigenza ute?
AMAGORANE
Ongera usome wihuta iyi nteruro yavuye mu mwandiko, maze
ugerageze gutahura ingorane uhura na zo mu mivugirwe yazo.Ibibiribiri bibiri biri mu murima wa Mubirigi.
Menye ko:
Amagorane ari amajwi ajya gusa agenda
agaruka ku buryo kuyanga wihuta bigorana.
Urugero:Umusatsi usutse umusereko urushya isokoza.
Umwitozo:
Soma wihuta amagorane akurikira
6. Kwandika
Soma aka gakuru usubize ikibazo kiri hasi yako.
Gatama yifuzaga kuba umukinnyi wa ruhago.
Asaba se kumugurira umupira wo gukina.
Se arawumugurira akajya yitoza buri munsi.
Amenya gukina akajya atsindira ikigo ke ibitego byinshi.
Abanyeshuri bakajya bamwita umukinnyi ukomeye.
Ikibazo:
Ushingiye ku gakuru umaze gusoma, himba akawe nturenzeinteruro eshatu ku wundi mukino uzi.
Imyitozo
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Bakame n’abana
Habayeho abana bavaga inda imwe. Bagiraga ubunebwe, bajya
gutashya bagatindayo. Ibyo byababazaga ababyeyi babo.
Ntibahwemaga kubasaba kujya batebuka.
Umunsi umwe, baganiraga ku mpamvu bababazaga ababyeyi babo,
Bakame irabumva. Irabegera ibabwira ko ifite umuti watuma
batazongera gutinda mu nzira. Irababwira iti: “Mutinda mu nzira
kubera ko ingingo zanyu zitagororotse.” Itangira kubereka uko
bagorora ingingo basimbuka urukiramende, bagenda makeri,
baniruka. Yabasobanuriye ko ibyo nibabikora kenshi bazagororoka
ingingo bakajya bagenda bihuta.
Bakame irababaza iti: “Ko nge ntazi kuvuga vuba mwamarira iki?”
Bayisaba gusubiramo ngo: “Ta izo njyo uze urye izi inzuzi.” Bagiye
bayisubirishamo n’andi magorane menshi nuko itangira kuvuga vuba
ityo.
Abana bubahirije inama za Bakame maze ntibongera kwibabarizaababyeyi ukundi.
2. Inyunguramagambo
Simbuza amagambo aciyeho akarongo mu nteruro amagamboakurikira.
a) Mukiza na Muhire nyina yabasabye ko bajya babanguka
kugira ngo badakererwa ishuri.
b) Siporo ni nziza kuko idufasha kugorora ibice bigize umubiri.
c) Ejo nabonye abana bagenda basutamye basimbagurika.d) Kera abantu bakundaga gushaka inkwi mu ishyamba.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Ni bande bavugwa ko bajyaga gutashya bagatindayo?
b) Ababyeyi babo babasabaga iki?c) Ni uwuhe muti bahawe ngo bage batebuka?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Iyo uba umwe muri bariya bana wari gukorera iki Bakame?
b) Urumva siporo ifite akahe kamaro?c) Kuki ari ngombwa kwitabira imikino n’imyidagaduro?
AMAGORANE
Andika igorane wafashe mu mutwe, nurangiza uribwirebagenzi bawe.
KWANDIKA
1. Tondeka amagambo neza ukore interuroyumvikana uyandike mu mukono.
a) mpita - injangwe - mpunga - yanshwaratuye
b) ashobora - Senshywa - n’ - guhumywa - indwarac) siporo - kwigunga - barembywa - abadakora - no
2. Ukurikije urugero wahawe huza amagambo ari mu tuzu
ukore interuro uyandike.
Urugero: Twaratsinzwe kubera ko tutitoje neza.
3. Soma aka gakuru maze usubize ikibazo kiri hasi yako.
Umurenge watangaje ko uzakoresha irushanwa mu guhamiriza.
Mucyo abyumvise asaba bagenzi be babanaga mu itorero
kwitoza. Baramwemerera bakajya bitoza buri munsi bashyizeho
umwete.
Umunsi w’irushanwa ugeze bararyitabira bose. Bitwaye neza
itorero ryabo riba ari ryo ryegukana igihembo.
Ikibazo:Andika irindi herezo rifitanye isano n’agakuru umaze gusoma.
Isuzuma risoza umutwe wa gatandatu
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Tuyitabire ifite akamaro
Mu buzima bwacu tugira imikino n’imyidagaduro gakondo na
mvamahanga itandukanye. Mu mikino gakondo habamo urukiramende,
kwihishana, agati, ubute, igisoro n’iyindi. Hari n’imikino mvamahanga
nko gusiganwa ku magare, amapikipiki, amamodoka n’iyindi.
Imikino ifasha umuntu mu buzima bwite no mu mibanire n’abandi.
Uretse kuba ituma umubiri ugororoka, inacyaha indwara zimwe na
zimwe. Muri izo ndwara twavuga nk’umuvuduko w’amaraso, indwara
y’umutima, diyabete n’izindi. Iyo umuntu yakoze imirimo ivunanye
imufasha kuruhura ubwonko, agatekereza neza.
Imikino n’imyidagaduro kandi yagura ubusabane, ubucuti no
gushyikirana mu mibanire y’abantu. Abantu bagiranye amakimbirane
cyangwa intonganya, imikino ibabera ihuriro bakunga ubumwe.
Abakinnyi b’umwuga bo banabona amaronko, bakaba abaherwe bo
n’imiryango yabo.
Kubera kandi kwitabira amarushanwa atandukanye, inatuma
bamenya ibihugu byinshi by’amahanga. Ni byiza ko twitabira imikino
n’imyidagaduro itandukanye kubera akamaro idufitiye.
2. Inyunguramagambo
Uzurisha interuro zikurikira aya magambo.
a) Ni byiza gukora siporo kuko ituma umubiri ………. neza.
b) Kugira …………… ni byiza mu buzima.
c) Abacuruzi bose si ……………………….d) Ntiwabona ……………….. utakoze.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Imikino yavuzwe mu mwandiko ituma ingingo z’umubiri wacu
zimera zite?
b) Ni iki siporo ifasha umuntu wakoze imirimo ivunanye?
c) Vuga indwara eshatu umuntu udakora siporo ashoborakurwara?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Uratekereza ko abakinnyi babigize umwuga baba abaherwe
biturutse ku ki?
b) Ku myaka yawe urumva kwitabira imikino byakumarira iki?
c) Ubonye bagenzi bawe batera amahane mu mukinowabamarira iki?
UTWATUZO
Andika izi nteruro ushyiramo utwatuzo n’inyuguti nkuruaho bikwiye.
a) ku ishuri dukina umupira w’amaguru voreboro basiketi n’indi mikino
b) natsinze igitego abantu baratangara bati: yooo mbega umwana uzi gukina
c) umwarimu yarambajije ati: ufana iyihe kipe y’umupira w’amaguru
d) kubuguza gukirana no gusimbuka urukiramende yari imwe mumikino gakondo
IMIGANI
Uhereye ku migani wasomye cyangwa waciriwe n’abo mubanasubiza ibibazo bikurikira:
a) Umugani utangira ute?
b) Usoza ute?c) Ibivugwamo biba bimeze bite?
UMUVUGO
Ukurikije imiterere y’umuvugo “Ibe intego ya twese”, usangaumuvugo urangwa n’iki?
KWANDIKA
1) Andika agakuru gakurikira, ushyiremo utwatuzon’inyuguti nkuru aho bikwiye
umukecuru kabanyana yari intyoza mu kubyina
abuzukuru be bamusaba kubibigisha kuko babikundaga
yarabyemeye nimugoroba akajya abibigisha
hashize iminsi abana barabimenya neza
mu bitaramo bakajya batumirwa bagasusurutsa abashyitsi
2) Andika irindi herezo rifitanye isano n’agakuru umazegusoma.
UMWANDIKO
Soma umwandiko ukurikira.
Mucyo n’abuzukuru be
Kera habayeho umusaza witwaga Mucyo wari icyamamare mu gusama
intobo. Amaze gusaza yigira inama ikomeye yo kubyigisha abuzukuru
be batatu.
Umunsi umwe, arabahamagara bose kugira ngo abigishe umukino wo
gusama intobo. Yarabanje abaha amagambo basubiramo kugira ngo
arebe ufata vuba cyane. Yarababwiye ngo bavuge bati: “Isha y’umushi
y’ishashi ishotse icitse ijosi.” Abahungu bombi bananiwe gusubiramo
ayo magambo, mushiki wabo Kabatesi ayasubiramo adategwa.
Sekuru abigisha no gusama intobo nanone Kabatesi arabarusha.
Ntibyamutunguye kuko no mu kubigisha gusakuza yari yabahize.
Sekuru yamugiriye ikizere, amusaba kuzajya akoresha abandi imyitozo
buri munsi. Yakomeje kubakoresha imyitozo, bagera igihe bamenya
gusama intobo neza nka we. Mu gihugu hose Kabatesi na basaza be
baramamaye mu gusama intobo.
2. Inyunguramagambo
Uzurisha interuro zikurikira aya magambo.
a) Nyirarukundo ni …………… mu mukino wo kwiruka.
b) Segakunzi akunda gucira ……………..be imigani.
c) Iyo ushaka …………..mu mukino runaka uwitoza ukiri muto.d) Aba bana bari gukina umukino wo……………….
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni ryari Mucyo yigishije abuzukuru be gusama intobo?
b) Kubera iki Mucyo yahaye abuzukuru be amagambo
basubiramo?
c) Kuki basaza ba Kabatesi bamutangariraga?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandikoa) Ni akahe kamaro ko gukina imikino gakondo?
b) Wumva wakora iki kugira ngo umenye gukina imikino gakondo?
c) Uyu mwandiko ukwigishije iki mu buzima busanzwe?
IBISAKUZO, UTURINGUSHYO N’AMAGORANE
KWANDIKA
1. Ukurikije urugero wahawe huza amagambo ari mu tuzuukore interuro uyandike.
Urugero: Twitoje neza kugira ngo tuzatsinde umukino.
2. Andika agakuru k’imirongo itanu kavuga kuri iyi
ngingo ikurikira.
“Umukino w’umupira w’amaguru”
(Humvikanemo uko bawukina, akamaro kawo, umukinnyi
ukunda mu mukino w’umupira w’amaguru)