Umutwe wa gatanu :Umuco w’amahoro
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira
Kamariza na bagenzi be
Kera Kamariza, Murebwayire na Ncyuyimihigo bajyanaga ku
iriba ntibasigane. Umunsi umwe, Kamariza yapfunyitse impamba
ayimaho bagenzi be. Baramwinginga cyane ngo abaheho
arabashwishuriza, maze baramurakarira.
Bamaze kuvoma bikorera utubindi twabo nuko bashyira nzira
barataha. Mu nzira, Kamariza akoze ku ijosi yumva yataye akanigi
ke. Abwira bagenzi be ngo bamuherekeze bage kugashaka, na bo
baramwangira. Murebwayire na Ncyuyimihigo baramucyurira ngo
ntibamufasha kandi ari igisambo. Kamariza yibutse ko yabimye,
agira intimba arabinginga, abasaba imbabazi. Murebwayire na
Ncyuyimihigo baramubabarira kuko yazibasabye abikuye ku
mutima. Bamaze kwiyunga baramuherekeza nuko bajya gushaka ka
kanigi ke.
Bamaze kukabona, Kamariza arishima cyane, abashimira ubufasha
bamuhaye. Kuva ubwo, Kamariza ntiyongera gukora icyamuteranyana bagenzi be.
2. Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko
a) Ni bande bavugwa mu mwandiko?
b) Ni iki cyatumye bagenzi ba Kamariza banga kumuherekeza
ngo bage gushaka akanigi ke?c) Kubera iki Kamariza yagize intimba?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Uramutse ukoshereje mugenzi wawe wakora iki?
b) Ikibazo Kamariza na bagenzi be bari bafitanye cyakemutse gite?c) Ni iki wakwigira kuri Kamariza na bagenzi be?
KUBARA INKURU
Soma agakuru gakurikira utahure uko katangiye, uko
kakomeje n’uko karangiye.
Umunsi umwe, Mugeni na Kankindi batoye akanigi. Batangira
kugakurura buri wese akita ake. Akanigi gacikamo kabiri.
Amasaro yako aranyanyagira. Babona ko bapfaga ubusa.Basabana imbabazi barababarirana.
Menye ko:Ubara inkuru agira uko ayitangira, uko ayikomeza
n’uko ayisoza. Inkuru iba igizwe n’intangiriro, igihimba(ipfundo) n’umusozo (iherezo).
KWANDIKA
1. Ukurikije urugero wahawe huza ibice by’amagambomaze ukore ijambo uryandike unoza umukono.
2. Tondeka neza izi nteruro wandike agakuru unoza umukono.
Akanigi gacikamo kabiri.
Amasaro yako aranyanyagira.
Babona ko bapfaga ubusa.
Batangira kugakurura buri wese akita ake.
Basabana imbabazi barababarirana.Mugeni na Kankindi batoye akanigi.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Warupyisi na Bakame
Kera Bakame yakundaga kuryarya Warupyisi, ibyo
amusezeranyije byose ntabikore. Umunsi umwe, abwira
Warupyisi ngo azaze iwe basangire ikimasa.
Bukeye Warupyisi aritegura abwira umugore we n’abana ngo
bajyane kwa Bakame. Nuko baragenda bageze kwa Bakame
baravunyisha babura n’inyoni itamba. Babonye ntawubikirije,
bafata umwanzuro wo gusubira mu rugo.
Hashize iminsi, hagwa imvura idasanzwe yangiza inzu ya Bakame.
Inkuru ibabaje igera kuri Warupyisi ko imvura yasenyeye
Bakame. Warupyisi yirengagiza uburyarya bwa Bakame maze
ajya kumuha umuganda. Yajyanye na bagenzi be nuko basanira
Bakame inzu arishima.
Bamaze kuyimusanira, Bakame yegera Warupyisi araturika
ararira bose baratangara. Bakame ahita asaba Warupyisi
imbabazi, amubwira ko atazongera kumuryarya. Warupyisiaramubabarira amubwira ko inabi ititurwa indi.
2. Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo:
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Ni iki Bakame yabeshye Warupyisi?
b) Ni ikihe kibazo cyavutse kwa Bakame?c) Ni ikihe kintu kiza Warupyisi yakoreye Bakame?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Utekereza ko ari iki cyatumye Bakame asaba Warupyisi imbabazi?
b) Ni iyihe nama ukuye muri uyu mwandiko ?
c) Vuga nibura ingingo ebyiri z’ingenzi uyu mwandiko wibanzeho?
KWANDIKA
Soma aka gakuru maze uhuze buri nteruro n’igicek’inkuru ibarizwamo
Imyitozo
UMWANDIKO1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Bakame na Ruhaya
Kera Bakame na Ruhaya bari inshuti magara basangira byose.
Umunsi umwe, bigira inama yo guhinga ngo biteze imbere.
Bagirana amasezerano yo gufatanya no gukorera hamwe muri
byose.
Bahinze umurima mugari bateramo imbuto z’amatunda.
Barazibagara, bashyiramo ifumbire, barazisasira zikura zimeze
neza. Basezerana ko igihe cyo gusarura nikigera bazajya bajyana
gusarura. Nta wari wemerewe gusarura ayo matunda wenyine
undi adahari.
Igihe cyo gusarura kigeze, Bakame agira ishyushyu ajya
gusarura wenyine. Ruhaya agiye gusura Bakame asangayo
igitebo cy’amatunda ahishije neza. Ruhaya akubitwa n’inkuba,
nuko abaza Bakame impamvu yamuhemukiye atyo. Bakameabura aho akwirwa aramanjirwa yinginga Ruhaya barayagabana.
2. Inyunguramagambo
Uzuza interuro ukoresheje amagambo akurikira.
a) Gapusi .............. ryo gushaka kurya abandi bataraza.
b) Bamubwiye ko yatsinzwe .......................
c) Abagiranye ………………barayubahiriza.d) ..................... ntizijya zihemukirana.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Ni bande bavugwa mu mwandiko?
b) Ni iki Bakame na Ruhaya biyemeje gukora?
c) Ni nde utarubahirije amasezerano?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
a) Ni iki unenga Bakame ?
b) Ni izihe ngingo zigaragaza imibanire myiza ziri mu mwandiko ?
c) Shaka ubundi buryo ikibazo cya Ruhaya na Bakame cyari gukemukamo ?
KWANDIKA
1. Huza ibice by’amagambo maze ukore ijambo uryandike.
2. Soma aka gakuru maze uhuze buri nteruro n’igice k’inkuru ibarizwamo
UMWANDIKO
1. GusomaSoma umwandiko ukurikira.
Umukecuru n’agasamunyiga
Kera habayeho agasamunyiga k’agahemu kiberaga mu
ishyamba rya Muyunzwe. Kari karajujubije abagenzi bacaga
muri iryo shyamba kabambura utwabo. Abagenzi bari barabuze
amahwemo.
Umunsi umwe, ka gasamunyiga karabyutse maze kajya gutega
abagenzi. Karagenda kikinga inyuma y’igihuru aho kari gasanzwe
gategera abagenzi. Ako kanya, hatunguka umukecuru Nyiramana
wikoreye agatebo kuzuye imineke. Ka gasamunyiga kamubonye
yikoreye agatebo k’imineke gatangira kwisetsa cyane.
Muri ako kanya umukecuru ashya ubwoba yibaza uko agacika.
Mu gihe akibaza uko abigenza, hirya gato hatunguka umuhari.
Umuhari witegereje uko agasamunyiga katitije umukecuru,
urakavudukana amaguru kayabangira ingata. Biba iby’ubusa
umuhari uragafata ukagarura imbere ya wa mukecuru.
Karapfukama gasaba imbabazi ko katazongera kwambura abantu,karekera aho kujya gasagarira abagenzi.
2. Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Agasamunyiga kabaga he?
b) Kari karajujubije abagenzi gate ?c) Ni iki cyakijije umukecuru?
4.Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Kuki agasamunyiga kisubiyeho ntikongere gusagarira abagenzi ?
b) Uhuye n’umuntu akagusagarira wabigenza ute?c) Utekereza ko uriya mukecuru yakoreye iki umuhari?
INYUGUTI NKURU
1. Soma interuro zikurikira, witegereze ahantu hakoreshejweinyuguti nkuru, uvuge itandukaniro ryaho.
a) Agasamunyiga kabaga mu ishyamba rya Muyunzwe.
b) Ako kanya hatunguka umukecuru Nyiramana yikoreye igitebo.Menye ko:
Inyuguti nkuru itangira interuro, ikanatangira amazina
bwite y’abantu n’ay’ahantu.
Ingero: Yooo! Agasamunyiga katitije Nyiramana.Bari batuye i Kigali
2. Umwitozo
Kosora agakuru gakurikira ushyira inyuguti nkuru ahozigomba kujya.
umunsi umwe, ncyuyishyo yavaga i gahini kwiga. ageze mu
nzira ahura n’intama ya benegusenga. dore ngo aragira
ubwoba! si ukwiruka afumyamo! ese yaba yaraketse ko ari
imbwa? ako kanya semfwati aba arahageze amubwira kointama itaryana.
KWANDIKA
Tondeka neza izi nteruro ukuremo agakuru kaboneye ukandike.Kamanzi asaba Kamari imbabazi aramubabarira.
Bareka gukina agapira batangira gushwana.
Kamari na kamanzi bakinaga agapira.
Umwarimu wabo ababonye arabakiza.Kamanzi akinira nabi Kamari biramubabaza.
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira
Ntama na Nyambo
Umunsi umwe, Nyambo yari yicaranye na Ntama munsi y’igiti,
baganiraga bahuje urugwiro. Buri wese yari yishimiye undi,
bamwenyura cyane. Biza kugera aho Nyambo abwira Ntama
ko afite uduhembe duto. Ntama amusubiza yitonze ko kugira
amahembe maremare atari bwo butwari.
Nuko batangira gucyocyorana cyane ibyari ibyishimo bihinduka
intonganya karahava. Hashize akanya, Nyambo akaraga ihembe
cyane ngo aritere Ntama. Ihembe ntiryamufata, ryishinga
mu butaka Nyambo ananirwa kurivanamo. Nyambo atangira
gutakambira Ntama cyane amusaba ko yamufasha kurivanamo.
Ntama yirengagiza ko batonganaga amufasha kurivana mu
butaka bwangu.
Ihembe rivuyemo, Nyambo aca bugufi yegera Ntama amusaba
imbabazi. Basanga bapfaga ubusa Ntama aramubabarira. Kuvaubwo Ntama na Nyambo ntibarongera gutongana babana neza.
2. Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Ntama na Nyambo bari bicaye he?
b) Ni iki Ntama yabwiye Nyambo kikamurakaza?
c) Ihembe rya Nyambo rimaze kwishinga mu butaka, Ntama yakoze iki?4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Ukeka ko intonganya hagati ya Nyambo na Ntama zatewe n’iki?
b) Utekereza ko ari iki cyatumye Nyambo asaba Ntama imbabazi?c) Mugenzi wawe ahuye n’ibyago wamumarira iki?
KWANDIKA
1. Ukurikije urugero wahawe, shaka mu kinyatuzu amagambo
ashingiye ku muco w’amahoro ajyanye n’aya mashusho, maze uyandike.
2. Soma aka gakuru maze usubize ikibazo gikurikiraho.Kanyana ni inshuti ya Gasaro.
Ntibajya basigana ku ishuri.Bakunda kwigira hamwe.
Ikibazo: Ushingiye ku gakuru umaze gusoma, ihimbire akawe
kagizwe n’interuro eshatu ku ngingo yo kwimakaza imibaniremyiza n’abandi.
Imyitozo
UMWANDIKO
1. GusomaSoma umwandiko ukurikira.
Kampire na bagenzi be
Kera habayeho umwana witwaga Kampire, agakunda gushyamirana cyane
n’abandi. Igihe kimwe, arimo gukina n’abanyeshuri bagenzi be, Manzi
amusitaraho.
Kampire ahita atonganya Manzi maze amubwira ko abikoze nkana.
Ariko Manzi akomeza kumusaba kureka intonganya kuko yamusitayeho
atabishaka. Kampire yanze kumubabarira akomeza kumutonganya ndetse
ashaka kumukubita.
Abandi banyeshuri babibonye, bahagarika imikino yabo, baza kubakiranura.
Babwira Kampire ko gushyamirana ari intandaro y’amakimbirane mu
bantu. Banamubwira ko guhora atonganya abandi atari umuco ugomba
kumuranga. Muri ako kanya, umwarimu yumva basakuza, aza kureba
ikibaye. Ahageze ababaza impamvu basakuza cyane, abanyeshuri
bamusobanurira uko byagenze.
Nuko umwarimu wabo arabunga anababwira ko bagomba kwirinda
ubushyamirane. Kampire yumva impanuro, ababarira Manzi aniyemeza
kutazongera gushyamirana n’abandi.
2. Inyunguramagambo
Uzuza interuro zatanzwe ukoresheje amagambo akurikira.
a) Tuge twirinda gukosereza bagenzi bacu ……………
b) ………………… byatuma tutabana mu mahoro.
c) Yumvise ..................... z’umubyeyi.d) Muneza na Kabirigi bagiranye ……………… baza kwiyunga.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Ni nde wavuzwe mu mwandiko wakundaga gushyamirana n’abandi?
b) Kampire atonganya Manzi byari bigenze bite?c) Umwarimu amaze kunga Kampire na Manzi yababwiye iki?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Iyo aza kuba wowe Manzi yasitayeho atabishaka, wari gukora iki?
b) Ni iki washima Kampire?
c) Nyuma yo gusoma uyu mwandoko urumva igihe ukina n’abandi uzajya
wirinda iki?INYUGUTI NKURU
Kosora interuro zikurikira ukoresha uko bikwiye inyuguti nkuru.
a) uyu munsi yohani yansabye imbabazi ndazimuha.
b) yebaba wee! ngeze i murambi pe!
KWANDIKA
1. Tondeka iyi migemo wandike ijambo.
2. Soma aka gakuru maze usubize ikibazo gikurikira.Inzu ya Bakame yasenywe n’isuri.Ikibazo:
Umuhari uyiha umuganda wo kuyisana.Bakame yongera kubona aho iba ishimira umuhari.
Ushingiye ku gakuru umaze gusoma, ihimbire akawe
kagizwe n’interuro eshatu ku ngingo yo kwimakazaimibanire myiza.
UMWANDIKO
1. GusomaSoma umwandiko ukurikira.
Imbata n’inkokokazi
Kera imbata n’inkokokazi byabanaga neza mu mahoro. Umubano
wabyo wari intangarugero ku yandi matungo yose byabanaga.
Umunsi umwe, imbata yagiye koga mu ruzi maze irarohama. Andi
matungo abibonye abimenyesha inkokokazi, ya nshuti magara
y’imbata. Nuko inkokokazi ihita itangira gushakisha uko yarohora
imbata. Yayirohoye yarembye, yanegekaye, yiyemeza kuyiraririra
amagi hamwe n’ayayo. Imbata yari yarateye amagi atandatu,
inkokokazi yarateye ane. Inkokokazi yabonaga bitazayorohera
kuyararirira hamwe yose, ariko ntiyacika intege. Igihe kigeze
irayaturaga maze udushwi twose iturerera hamwe. Yaradutoreraga,
ikatubundikira, kugeza igihe imbata ikiriye.
Ya mishwi yose yarakuze igirana igihango cyo kutazigera
ihemukirana. Ni yo mpamvu n’ubu inkokokazi ituraga amagiy’imbata ikanayirerera imishwi.
2. Inyunguramagambo
Amagambo aciyeho akarongo mu nteruro yasimbuze ayo bivugakimwe muri aya magambo akurikira.
a) Iyo inkware imaze gutera amagi yihutira kuyabundikira ngo azavemo udushwi.
b) Inkoko yacu yarariye amagi ikuramo udushwi.
c) Bagiranye amasezerano ko bagomba gukomeza kubana mu mahoro badahemukirana.d) Imbata yagiye koga mu kiyaga igwamo.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Ni ayahe matungo yavuzwe mu mwandiko?
b) Ni iki cyavuzwe mu mwandiko inkokokazi yihanganiye?c) Imishwi yose imaze gukura yagiranye ikihe gihango?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Ni iki washima inkokokazi?
b) Kuki inkokokazi yiyemeje kurarira amagi y’imbata?
c) Erekana ko muri uyu mwandiko hagaragaramo umuco wo gutabarana.KWANDIKA
1. Ukurikije urugero wahawe, curukura aya magambo maze wandike interuro
ubonye mu mukono.
Urugero:
ni -wese -buri –ingirakamaro - KubahaKubaha buri wese ni ingirakamaro
a) twakoshereje -Ni-imbabazi-ngombwa-abo-gusaba.2. Tondeka neza izi nteruro ukuremo agakuru kaboneye ukandike.
b) ni -Gusaba -kuzitanga- ingirakamaro -imbabazi -no.
c) twirinda –Tuge- intonganya -gihe -buri.
d) bigaragaza -myiza -Gusurana -imibanire.e) byiza –Ni- gutabarana.
Asubiye ku ishuri agakina na bagenzi be.
Kamana ageze iwabo arakaboha.
Bose bamushimira ko ari umwana mwiza.
Basaba Kamana kukaboha kuko yari abizi.
Abanyeshuri babuze agapira ko gukina.UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.Magirirane na Mahoro
Magirirane yakundaga gukubaganira abandi bana mu ishuri. Bose
bamuhaga akato ngo atabakubita. Ntiyitaga ku masomo kuko igihe
kinini yiberaga mu mpaka za ngo turwane.
Umunsi umwe, umwarimu yamubajije ikibazo kiramunanira maze
Mahoro aragisubiza. Nuko atangira kwibaza impamvu ahora
atsindwa kandi abandi batsinda. Magirirane abaza Mahoro igituma
we azi gusubiza neza. Mahoro amubwira ko adakubaganye,
agakurikira umwarimu yigisha, yamenya gusubiza. Magirirane
yumva inama za Mahoro yiyemeza kuzubahiriza. Kuva ubwo
atangira kujya asubiza neza bituma aba umuhanga. Ndetse aza mu
myanya ya mbere abikesheje izo nama.
Ku munsi w’amanota, Magirirane yasabye imbabazi bagenzi
be yiyoroheje. Abasezeranya ko atazongera kubakubaganira,anashimira Mahoro inama nziza yamugiriye.
2. Inyunguramagambo
Amagambo aciyeho akarongo ari mu nteruro yasimbuzeayo bivuga kimwe muri aya akurikira.
a) Baramuhezaga kubera ko bakekaga ko arwaye igituntu.
b) Yabonye amanota meza kubera umuhate yagiraga.
c) Kankindi yasuzuguraga inama za mwarimu.d) Ni byiza gukurikiza inama tugirwa mu ishuri.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Kuki abandi bana bahaga Magirirane akato?
b) Mahoro asubije neza ikibazo Magirirane yakoze iki?c) Mahoro yabigenje ate Magirirane amaze kumubaza?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Utekereza ko Magirirane yatsinze neza kubera iki?
b) Ni iki cyatumye Magirirane asaba bagenzi be imbabazi?c) Ni irihe somo uyu mwandiko ugusigiye?
KWANDIKA
1. Ukurikije urugero wahawe huza amagambo ari mu tuzuukore interuro uyandike.
Urugero: Umunyeshuri ufasha abandi aba ari umuhanga.
2. Soma aka gakuru maze usubize ikibazo gikurikira.
Rukundo yakinaga na Kamari.
Kamari amukinira nabi Rukundo arababara.Kamari amusaba imbabazi Rukundo aramubabarira.
Ikibazo:
Ushingiye ku gakuru umaze gusoma, ihimbire akawe katarengeje interuro eshatu.
Imyitozo
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.Intama n’ingurube
Kera ingurube n’intama byari bituranye, bisangira, bigasukirana,
bikanatabarana. Bukeye ingurube yadukana ubusambo, ikajya
yima intama, ikanayibira ubwatsi.
Intama ibibonye irayegera, iyigira inama yo kureka ingeso
yadukanye. Ariko ingurube ikomeza kwica amatwi, isuzugura
intama yigira indakoreka. Nyamara nyamwanga kumva ntiyanze
no kubona, ingurube yaribye ntibyayihira. Yibaga ibijumba,
yikanze nyiri umurima iriruka, igwa mu mwobo. Ingurube
irabwejagura, intama yumvise urusaku iza kureba ikibaye.
Ihageze isanga ingurube yaguye mu mwobo murerure yavunitse
ukuguru.
Intama ibonye akababaro k’ingurube, iyigirira impuhwe,
iyikuramo irayisindagiza birataha. Yayitagaho, ikayiganiriza
neza, ikayishakira amazi ashyushye, ikayikarabya, ikanayikanda.
Ingurube imaze gukira yibuka uko yasuzuguye inama z’intama
iricuza. Iyisaba imbabazi ikomeje, intama irayibabarira byongerakubana mu mahoro.
2. Inyunguramagambo
Uzurisha interuro zikurikira aya magambo:
a) Kamana na Rutebuka iyo bahishije ikigage.............
b) Semiburo yigize ............................ ntawukimuvuga.
c) Mukamusoni baramubwira ............. nyamara azabona ingaruka.
d) Umuntu warembye ...................... bakamugeza kwa muganga.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Ni izihe nyamaswa zivugwa mu mwandiko?
b) Ni izihe ngeso ingurube yadukanye itari isanganywe?
c) Intama yakijije ite ingurube?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Ni ukubera iki intama yagiriye neza ingurube kandi yari imaze iminsi
iyibwira ntiyumve ?
b) Ni iki washima ingurube?c) Uyu mwandiko ukwigishije iki?
KWANDIKA
1. Ukurikije urugero wahawe, tondeka aya magambo maze ukore interuro uzandike.
Urugero:muri - Gufashanya - bizaduteza - byose - imbere.Gufashanya muri byose bizaduteza imbere
a) yakundaga - Ingurube - kwendereza - ikanayirira - intama - ibyatsi.
b) Ingurube - gukira - imaze - yibuka - yasuzuguraga -
uko - intama - iricuza - maze.
c) mu – yarayibabariye - Intama - bitangira - mahoro - kubana.
d) bagenzi - atari - bacu - kuko - byiza - Ntitukendereze.
e) Ni - gutabara - ngombwa - mu - abari - makuba.
2. Uhereye ku nteruro zatanzwe, andika izindi nteruro eshatu, ukore
agakuru kumvikana.
Maboneza yasitaye kuri Kariza.Maboneza aramwegera amusaba imbabazi.
UMWANDIKO
1. GusomaSoma umwandiko ukurikira.
Kamikazi na Ngabo
Kamikazi na Ngabo bombi bigaga mu mwaka wa gatatu. Bahoraga
basagarirana, bagahora mu ntonganya, bakagera n’ubwo bashaka
kurwana. Rimwe Kamikazi yahishe ikayi ya Ngabo, ababyeyi baza
kubimenya.
Ababyeyi babo barabahamagara bombi, barabicaza, babagira inama.
Barabahanura, bababwira ko bagomba kubahana no kubana mu
mahoro. Babasaba kwirinda gushotorana, gushyamirana no gutongana.
Babagira inama yo gukorera hamwe no gufashanya muri byose.
Babasobanurira ko n’igihe bakina bagomba kujya birinda gusagarirana.
Bababwira kandi ko bagomba kwirinda gucuranwa igihe basangira.
Babibutsa ko ari ngombwa gufashanya igihe basubiramo amasomo
yabo. Kamikazi na Ngabo bakibyumva bombi bahita basabana imbabazi
barababarirana.
Batangira gukorera hamwe no kubahana, ntibongera gutongana
ukundi. Ubu ni abanyeshuri b’intangarugero, bashimwa na buri wese.2. Inyunguramagambo
Simbuza amagambo aciyeho akarongo mu nteruro aya akurikira.
a) Yamwiyenjejeho amubwira nabi ariko bageze aho bariyunga.
b) Ni ingeso mbi kurya ibiryo usahuranwa na bagenzi bawe.
c) Si byiza kutumvikana na bagenzi bawe kuko bitera
amakimbirane.
d) Abana bendereza bagenzi babo bagomba kubireka.3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Ni bande bavugwa mu mwandiko ?
b) Ni ikihe kibazo Kamikazi na Ngabo bari bafitanye?
c) Ababyeyi bamaze kubagira inama Kamikazi na Ngabo bitwaye bate?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Ni ibiki bigaragaza umunyeshuri w’intangarugero?
b) Ni iki ushima ababyeyi bavugwa mu mwandiko?
c) Wakora iki kugira ngo ukize abantu bafitanye amakimbirane?KWANDIKA
1. Ukurikije urugero wahawe huza amagambo ukore interuro
uyandike.Urugero: Tugomba kubaha abato n’abakuru.
2. Tondeka neza izi nteruro ukuremo agakuru kaboneye.Inka iyisaba imbabazi ivuga ko itazongera .
Ibigori byeze inka ikajya ijya kubyona.
Inzovu irayibabarira .
Inzovu iza kumenya ko inka iyonera ibigori.
Inzovu yahinze umurima w’ibigori.
Umunsi umwe iyisangamo yonaUMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Umuduri wa Kariza
Kera abaturage bo ku gasozi ka Rorero ntibabanaga neza. Abo
baturage bahoraga mu ntonganya n’inzangano za buri munsi.
Nta muturanyi wasuraga undi cyangwa ngo amutabare agize
ibyago. Umusaza Munderere yabibona bikamushavuza, atangira
gushakisha icyo yabikoraho.
Umusaza abanga umuduri yigisha imfura ye Kariza kuwucuranga.
Nyuma y’iminsi mike, Kariza atangira kujya acuranga indirimbo
z’amahoro. Nimugoroba yahuzaga urungano rw’abana baturanye,
akabakirigitira umurya bakanyurwa. Abana bose bagera iwabo
bagasubiramo indirimbo z’amahoro Kariza yabaririmbiye.
Kuva ubwo, indirimbo za Kariza zikundwa cyane n’abantu b’ingeri
zose. Abana baziririmbiraga iwabo, ku ishuri no mu bitaramo.
Injyana n’ubutumwa by’indirimbo ze bikanezeza ababyumva.
Izo ndirimbo nziza z’amahoro zakoze ku mitima y’abaturage.
Bose barahinduka babana neza, biberaho mu mahoro
n’umunezero.2. Inyunguramagambo
Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo unayuzurisheinteruro zikurikiraho:
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Abaturage bavugwa mu mwandiko babaga ku wuhe musozi?
b) Se wa Kariza yari ahangayikishijwe n’iki?c) Kariza yacurangiraga abandi bana indirimbo zerekeye iki?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Ni iki washima Kariza?
b) Urumva kubana mu mahoro bizamarira iki abaturage
bo ku musozi wa Rorero?
c) Ubonye bagenzi bawe bari mu ntonganya wabagira iyihe nama?KWANDIKA
1. Ukurikije urugero wahawe, huza amagambo ukore interurouyandike.
2. Soma agakuru gakurikira maze usubize ikibazogikurikiraho.
Gwiza yari avuye ku ishuri ananiwe cyane.
Ahura na Gasore ari ku igare amusaba kumutwara.
Gasore aramwemerera amugeza mu rugo.Gwiza aramushimira na we arataha.
Ikibazo: Ushingiyiye ku gakuru umaze gusoma, ihimbire
akawe katarengeje interuro enye ku ngingo y’imibanire myizan’abandi
Imyitozo
UMWANDIKO
Soma umwandiko ukurikira.Isha n’inzovu
Umunsi umwe, inzovu yaratambutse ihutaza akana k’isha. Isha
iyibajije impamvu yari iyihekuye iyishongoraho, isha iricecekera.
Kuva ubwo ariko ntibyongera kurebana neza kandi byari inshuti.
Icyana k’inzovu cyaje gufatwa n’ uburwayi bukomeye cyane.
Isha yari inzobere mu kuvura ariko inzovu yo ntiyari izi imiti.
Inzovu yagize ipfunwe yibaza ukuntu izahinguka imbere y’isha
yarayishongoyeho. Igisha inama impara, iyibwira ko igomba kugira
ubutwari igasaba imbabazi.
Hagati aho icyana k’inzovu kirushaho kuremba. Inzovu isaba impara
ngo iyingingire isha iyivurire icyana. Isha ivura icyana k’inzovu
ititaye ku kuntu yayishongoyeho.
Inzovu ibibonye ityo isaba isha imbabazi inarahira kutazongera
kwishongora. Nuko isha n’inzovu byongera kubana mu mahoro.
2. Inyunguramagambo
Uzurisha interuro zikurikira aya amagambo:
a) Afite ……………. ryo gusaba imbabazi.
b) Inzovu yakundaga …………… kubera ubunini bwayo.
c) Abanyeshuri biga neza baba ……………….
d) Iriya mbyeyi imvura yari ………….. Imana ikinga akaboko.
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Isha imaze kubaza inzovu impamvu yari igiye
kuyihekura inzovu yakoze iki?
b) Ni ubuhe butwari inzovu yasabwe kugira?c) Ni ukubera iki inzovu yiyambaje impara?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Ni iki wakora mugenzi wawe aguhemukiye ntagusabe
imbabazi?
b) Urumva gusaba no gutanga imbabazi bimaze iki mu
buzima ?c) Wagira iyihe nama bagenzi bawe bakoshereje abandi?
KWANDIKA
1. Ukurikije urugero wahawe huza amagambo ari mu tuzuukore interuro uyandike
Urugero: Isha yari inzobere mu kuvura.
2. Soma aka gakuru maze usubize ikibazo gikurikiraho.
Batamuriza yari arimo gusimbuka umugozi.
Muhoza amubonye amusaba ko bakina.
Batamuriza yanga ko bakina.Ikibazo: Komeza ako gakuru ugahe iherezo rishimishije.
Isuzuma risoza umutwe wa gatanu
UMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.Umurage usumba iyindi
Umukecuru Nyiramana yari akuze cyane imvi zari zarabaye
uruyenzi. Intege zimaze kumubana nke, atuma ku bana be bose
baraza. Bageze iwe, ababwira ko yumva ananiwe cyane, yenda
kwitahira. Yifuzaga kubasigira umurage uruta iyindi.
Umukecuru ntiyabatindira atangira kubatekerereza umurage
yifuza kubasigira. Ababwira ko icyo abashakaho ari uko baba
ababibyi b’amahoro. Abasaba kubahana, gukundana, gufashanya
no kwirinda amakimbirane. Aboneraho kubibutsa ko abantu ari
magirirane. Abo bana bashimira umubyeyi wabo impanuro nziza
abahaye.
Hashize iminsi umukecuru arapfa. Abana bakomera ku murage
yabahaye baba intangarugero aho batuye. Umurage basigiwe
bawusangiza abaturanyi bibafasha kwikemurira amakimbirane.
2. Inyunguramagambo
Simbuza amagambo aciyeho akarongo aya akurikira.
a) Nyiramana yari afite imisatsi y’umweru ku mutwe we.
b) Umukecuru yongeye kubabwira ko abantu baba magirirane.
c) Umukecuru yabasabye gukundana bakirinda ubushyamirane.
d) Ababyeyi bakundaga guha abana babo inama.3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Umukecuru uvugwa mu mwandiko yitwa nde?
b) Ni uwuhe murage umukecuru yahaye abana be?c) Umukecuru amaze gupfa abana bitwaye bate?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Ni iki washima abana ba Nyiramana?
b) Ni iki twakwigira ku mukecuru Nyiramana?c) Ni gute abantu ari magirirane?
KWANDIKA
1. Huza ibice by’amagambo ukore amagambo uyandike mumukono.
2. Tondeka neza izi nteruro ukuremo agakuru kaboneyeBukeye zijya gutumira ibikeri ngo bizasangire.
Ibikeri bizibwira ko bitashobora kugera mu biti.
Bigeze mu biti, birasabana birishima cyane.
Inyoni zari zifite umunsi mukuru.
Inyoni zibitiza amababa biragurukanaUMWANDIKO
1. Gusoma
Soma umwandiko ukurikira.
Umusaza n’akanyoni
Kera habayeho umusaza wahoraga mu ntonganya zidashira.Yari
yarajujubije abaturanyi be bagahora mu bushyamirane.
Umunsi umwe, akanyoni karaje gahagarara mu bikingi by’irembo
rye. Karitonda kamubaza impamvu atumvikana n’abaturanyi
be, abura icyo agasubiza. Kabonye yinumiye nta cyo agasubije,
gakomeza kumuganiriza gatuje. Kamubwira ibyo kumvanye
abaturanyi be bamugaya, binubira uburyo ababangamira. Kamugira
inama yo kubana neza na bagenzi be mu mahoro. Kamubwira ko
iyo abantu babana neza bafashanya kandi bagatabarana. Ibyo
bigatuma biteza imbere aho guhora mu matiku n’inzangano.
Umusaza amaze kumva inama z’akanyoni, atekereza ku
buzima abayeho. Arisuzuma asanga ari we ubayeho nabi
kurusha abaturanyi be bose. Yiyemeza kwisubiraho, ntiyongerakubabangamira ukundi.
2. Inyunguramagambo
Uzuza interuro zikurikira ukoresheje aya magambo.
a) ………………………bubuza abantu amahoro.
b) Abaturanyi be ....................... amatiku ye.
c) Uwera bamubajije uwaciye amapera ..................d) Bamugiriye inama yo gucisha make kubera ko yari .............
3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
a) Ni ba nde bavugwa mu mwandiko ?
b) Ni ikihe kibazo umusaza yateraga abaturanyi be?c) Ni iki cyagiriye umusaza inama ?
4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
a) Wumva ari ukubera iki umusaza uvugwa mu mwandiko yari
abayeho nabi?
b) Ni akahe kamaro ko kumvikana no gufashanya?c) Ni iyihe nyigisho ukuye muri uyu mwandiko?
KWANDIKA
1. Ukurikije urugero wahawe huza amagambo ukore
interuro uyandike.Urugero: Akanyoni kagiraga umusaza inama gatuje.
2. Soma aka gakuru maze usubize ikibazo gikurikiyeho.
Mariza yari yicaye munsi y’igiti k’imyembe.
Umwembe uza kugwa hasi arawutora .Ahamagara inshuti ye Mahoro barawusangira.
Ikibazo:
Ushingiye ku gakuru umaze gusoma, ihimbire akawekatarengeje interuro eshatu ku ngingo y’imibanire myiza.