• Umutwe wa kane: Inyamaswa zo ku gasozi

    UMWANDIKO

    1. Gusoma
    Soma umwandiko ukurikira.

    Tuzibungabungire ubuzima

    s

    U Rwanda ni igihugu giherereye muri Afurika yo hagati. Rufite imigezi, 
    inzuzi, ibiyaga, amashyamba ndetse n’imisozi myinshi. Ubwinshi 
    bw’imisozi y’u Rwanda, butuma barwita Igihugu k’Imisozi Igihumbi.

    Mu mashyamba yarwo habamo inyamaswa zitandukanye 

    z’indyanyama n’indyabyatsi. By’umwihariko kandi, hari inyamaswa 
    ziba mu byanya byabugenewe. Kubera ubwiza bwazo, inyamaswa 
    ni ibyiza bitatse u Rwanda. Abanyarwanda n’abanyamahanga 
    bakunda kuzisura baturutse imihanda yose. Izikunda gusurwa 
    cyane ni nk’ingagi, inkende, inzovu, imparage, imbogo n’izindi. Ba 
    mukerarugendo basura inyamaswa bishyura amadovize atari make. 
    Igihugu kikayifashisha cyubaka ibikorwa remezo nk’imihanda, 
    amashuri, amavuriro, amashanyarazi n’ibindi.

    Inyamaswa zidufitiye akamaro, kirazira kuzishimuta cyangwa 

    kuzihungabanya. Twese dufite inshingano yo kuzirinda no 

    kuzibungabungira ubuzima.

    2. Inyunguramagambo

    Huza aya magambo n’ibisobanuro byayo.

    a

    3. Ibibazo byo kumva umwandiko
    a) Kubera iki u Rwanda barwita Igihugu k’Imisozi Igihumbi?
    b) Ni ibihe byiciro bashyizemo inyamaswa zo mu gasozi hakurikijwe ibyo zirya? 
    c) Tanga ingero nibura eshatu z’inyamaswa zavuzwe zikunda gusurwa cyane.

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
    a) Wumva inyamaswa zo mu gasozi zimariye iki Igihugu cyacu?
    b) Ubonye umuntu uhungabanya ubuzima bw’inyamaswa wamugira iyihe nama ?
    c) Urumva abasura inyamaswa bagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu bate ?

    UTWATUZO
    Akabago .
    1. Itegereze interuro zikurikira maze werekane akamenyetso katari inyuguti kakoreshejwe.
    a) Hari inyamaswa ziba mu byanya byabugenewe.

    b) Inyamaswa ni ibyiza bitatse u Rwanda.

    Menye ko: 
     Utwatuzo ari ibimenyetso bikoreshwa hagati mu 

    nteruro cyangwa bikayisoza.

    Aka kamenyetso kitwa akabago. Ni akatuzo 
    gakoreshwa gasoza interuro ifite icyo ivuga. 
    Ijambo rigakurikira rigomba gutangizwa inyuguti 
    nkuru.
    Urugero: Ni ngombwa gukurikira neza mu ishuri.

    2. Imyitozo
    a) Koresha utubago muri aka gakuru ushyira inyuguti nkuru 
    aho bikwiye.

    Intare ni umwami w’ishyamba ni yo iyobora izindi nyamaswa 

    ni indyanyama kuko itunzwe no kurya izindi nyamaswa 


    b) Andika interuro ebyiri ukoreshemo akabago.

    KWANDIKA

    Huza buri shusho n’interuro igaragaza ibitekerezo 

    biyikubiyemo, uhuza inyuguti n’umubare bijyanye.

    5

    g

    UMWANDIKO
    1. Gusoma
    Soma umwandiko ukurikira.

    Gugu n’inkende 

    d

    Umunsi umwe, Gugu yari yicaye munsi y’igiti acuranga gitari. 
    Hashize akanya gato havumbuka inkende, abadukana ibuye atangira 
    kuyirukankana. Yakomeje kuyisagarira ayitera amabuye inkende na 
    yo ikomeza guhunga. 

    Akiyirukankana yumva ijwi rya se amubuza kuyitera amabuye. Nuko 

    aramwumva arahagarara, maze inkende ihita isimbukira mu giti. Se 
    yaramwegereye maze amubwira ko kizira gusagarira inyamaswa. 
    Gugu yaratangaye amubaza impamvu akijije inyamaswa yo mu 
    gasozi. Amusobanurira ko bazitaho kuko zifitiye igihugu akamaro. 
    Yanamubwiye ko abazisura bishyura amafaranga ateza igihugu 
    imbere. Se yamwibukije ko akoreshwa mu kugeza ku baturage 
    ibikorwa by’amajyambere.

    Gugu ashimira cyane se umusobanuriye akamaro k’inyamaswa. 

    Arahirira kutazongera gusagarira inkende ndetse n’izindi 

    nyamaswa.

    2. Inyunguramagambo

    Huza aya magambo n’igisobanuro cyayo.

    t

    3. Ibibazo byo kumva umwandiko
    a) Gugu yakoraga iki munsi y’igiti?
    b) Gugu yabigenje ate abonye inkende?
    c) Gugu yirukankana inkende yumvise ijwi rya nde?

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
    a) Amafaranga abasura pariki bishyura wumva amarira iki abaturage?
    b) Uratekereza ko Gugu yari atangajwe n’iki?

    c) Ni kuki tugomba kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa?

    UTWATUZO
    Akabazo ?
    1. Itegereze interuro zikurikira, maze werekane utwatuzo 

    twakoreshejwemo, ugerageze kudutandukanya.

    a) Gugu yari yicaye munsi y’igiti acuranga gitari.
    b) Gugu yabigenje ate abonye inkende?

    c) Kuki tugomba kwita ku nyamaswa?

    Menye ko:

    ? Aka kamenyetso kitwa akabazo. Ni akatuzo 
    gakoreshwa iyo babaza ikibazo. Ijambo 

    rigakurikira rigomba gutangizwa inyuguti nkuru.

    2. Imyitozo:
    A) Shyira utwatuzo dukwiye ku nteruro zikurikira
     a) Ukunda izihe nyamaswa zo muri pariki
     b) Imvubu ziba mu mazi no ku butaka
     c) Amafi n’ingona biba he

     d) Kuki tugomba kwamagana ba rushimusi

    B) Kora interuro ebyiri ukoreshemo akabazo “?”

    KWANDIKA

    Andika interuro eshatu zijyanye n’ayo mashusho.

    z

    Imyitozo

    UMWANDIKO
    1. Gusoma
    Soma umwandiko ukurikira.

    Amatsiko ya Kanyana

    6

    Kanyana yagiraga amatsiko cyane akanibaza ibibazo byinshi. 
    Yibazaga niba inyamaswa zo mu gasozi zifite akamaro. Umunsi 
    umwe, yegereye se Kamanzi atangira kumubaza akamaro 
    k’inyamaswa.

    Yamusobanuriye ko inyamanswa zo mu gasozi zifitiye igihugu 

    akamaro. Amubwira ko ba mukerarugendo bazisura binjiriza igihugu 
    amadovize. Kiyifashisha mu kubaka ibikorwa remezo nk’imiyoboro 
    y’amazi, ibiraro, amavuriro n’ibindi. Yanamusobanuriye ko 
    inyamaswa zishobora kuribwa n’abantu. Muri zo harimo imbogo, 
    isha, impongo, ingeragere n’izindi. Anamubwira ko impu zazo 
    zikorwamo inkweto n’imitako inyuranye. Yamusobanuriye ko inzovu 
    zigira amahembe akorwamo imitako ihenze.

    Yamusobanuriye ko nubwo zimwe ziribwa, mu Rwanda ntibyemewe 

    kuzihiga. Kanyana amaze kubyumva aramushimira, yiyemeza 

    gushishikariza abandi kuzibungabunga.

    2. Inyunguramagambo

    Uzuza izi nteruro ukoresheje aya magambo: 

    amadovize, imitako, mukerarugendo, amatsiko.

    a) _______ yasuye Pariki y’Ibirunga.
    b) Amahembe y’inzovu bayakoramo ________ .
    c) Inyamaswa zinjiriza igihugu ________ menshi.

    d) Abanyamahanga baba bafite _______ yo kubona ingagi.

    3. Ibibazo byo kumva umwandiko

    a) Ni iki Kanyana yibazaga?
    b) Ni nde wamaze Kanyana amatsiko? 

    c) Inyamaswa zo mu gasozi zifite akahe kamaro? 

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko

    a) Ni iki kigaragaza ko Kanyana yagiraga amatsiko cyane?
    b) Vuga nibura izindi nyamaswa ebyiri zo mu gasozi zitavuzwe mu mwandiko.
    c) Ni ubuhe buryo wakoresha ngo ubungabunge inyamaswa zo mu gasozi?

    UTWATUZO
    Shyira utwatuzo dukwiye mu nteruro zikurikira.
    a) Kuki twiga idakenera kwisumbukuruza iyo irisha hejuru mu biti
    b) Ingwe ni indyanyama kuko irya izindi nyamaswa
    c) Ese wowe wari wabona intare Nge narayibonye

    c) Ni gute twabungabunga inyamaswa zo mu gasozi

    KWANDIKA

    1. Uzurisha kimwe muri ibi bihekane: mpy, pw, mpw, nsy, 

    maze ukore ijambo uryandike.

    a) i___iko
    b) byaca___e
    c) i___e___e

    d) i____o

    2. Huza buri shusho n’interuro igaragaza ibitekerezo 
    biyikubiyemo uhuza inyuguti n’umubare bijyanye.
    n
    m
    UMWANDIKO
    1. Gusoma

    Soma umwandiko ukurikira

    Urusaku rw’inyamaswa

    s

    Imana yaremye ibiremwa bitandukanye, ibiha ubushobozi bunyuranye. 
    Umuntu yamuhaye ubushobozi bwo kugaragaza ibitekerezo bye 
    avuga. Ese inyamaswa zo zaba zigaragaza zite imbamutima zazo? Iyo 
    zihunga zihohotewe zigashaka gutabaza zaba zisakuza zite?

    Uko inyamaswa zitandukanye ni na ko zidahuza urusaku. Intare iyo 

    zarakaye cyangwa zishaka guhamagara ibyana byazo ziratontoma. 
    Impyisi zirahuma, inturo zikanyawuza naho ingwe zo zigahara. 
    Imbwebwe n’imbwa iyo zitaka zirabwejagura cyangwa zikamoka. 
    Impongo zirakorora, imbogo zikabira ariko zaba zifite umujinya
    zigapfuna. Inyoni iyo zitabaza cyangwa zihamagara ibyana byazo 
    ziraririmba. Inzoka zaba inini n’into ziravugiriza naho imisambi yo 
    igahiga.

    Muri make inyamaswa ntizivuga ahubwo zigira urusaku rwazo 

    rwihariye.

    2. Inyunguramagambo

    Huza aya magambo n’igisobanuro cyayo.

    c

    3. Ibibazo byo kumva umwandiko

    a) Ni iki umuntu atandukaniyeho n’inyamaswa? 
    b) Ni izihe nyamaswa nibura eshatu zivugwa mu mwandiko?

    c) Ni uruhe rusaku rw’inyamaswa zikurikira: ingwe, intare, imbwa.

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko

    a) Vuga nibura izindi nyamaswa eshatu zo mu gasozi zitavuzwe mu 
    mwandiko. 
    b) Utekereza ko inyamaswa zisakuza iyo byazigendekeye bite?

    c) Vuga nibura urusaku rw’amatungo atatu yo mu rugo waba uzi.

    UTWATUZO

    Akitso ,

    1. Itegereze interuro zikurikira, werekane utwatuzo 

    twakoreshejwemo maze utugereranye.

    a) Impyisi zirahuma, inturo zikanyawuza, inyoni ziraririmba, ingwe zigahara.
    b) Izikunda gusurwa ni nk’ingagi, inkende, inzovu, imparage, imbogo n’izindi.

    Menye ko:

    , Aka kamenyetso kitwa akitso. Ni akatuzo gakoreshwa 
    hagati mu nteruro. Gakoreshwa iyo interuro yabaye 
    ndende bagira ngo baruhuke gato mbere yo gukomeza. 

    Gakoreshwa kandi iyo barondora ibivugwa.

    2. Imyitozo
    Shyira utwatuzo mu nteruro zikurikira.
    a) Mu nyamaswa zo mu gasozi habamo intare inzovu ingwe n’izindi
    b) Impyisi ntivuga irahuma
    c) Ingwe intare isha n’impongo na zo ni indyabyatsi
    d) Ingagi zinjiza amadovize zite

    KWANDIKA

    Huza buri shusho n’interuro igaragaza ibitekerezo 

    biyikubiyemo, uhuza inyuguti n’umubare bijyanye.

    5

    4

    UMWANDIKO
    1. Gusoma
    Soma umwandiko ukurikira

    Zafatanyije gufata umujura

    d

    Impyisi yakundaga kwiba ibiryo imbwa yabaga yasigiye ibibwana 
    byayo. Imbwa ibonye ibibwana byayo bikomeje kunanuka yibaza 
    ikibitera. Ibibwana biyibwira ko hari igisimba kiza kurya ibiryo 
    byabyo. Imbwa yigira inama yo kujya kuregera intare.

    Nuko itangira gushaka abazayiherekeza gutanga ikirego. Irabanza 

    ihamagara imbeba irajwigira yemera kuyiherekeza. Hanyuma 
    ihamagara imbwebwe na yo irabwejagura yemera ko bijyana. 
    Zaragiye zigezeyo imbwa iramoka isobanura akababaro kayo. 
    Intare yumvise akababaro k’imbwa iratontoma inyamaswa ziza 
    ziruka. Iziha inshingano yo gufata umujura. Imbogo yarabiye, 
    impongo irakorora, ingwe irahara, zose ziyemeza gufatanya. 

    Iryo joro zirarira urugo rw’imbwa zifata impyisi igarutse kwiba. 

    Isaba imbabazi ivuga ko itazongera, zose ziyemeza kuyibabarira.

    2. Inyunguramagambo
    Huza aya magambo n’igisobanuro cyayo.
    g
    3. Ibibazo byo kumva umwandiko
    a) Impyisi yakundaga kwiba iki?
    b) Imbwa imaze kumenya ko hari igisimba kirya ibiryo 
    by’ibibwana byayo yakoze iki?
    c) Ni izihe nyamaswa imbwa yahamagaje ngo ziyiherekeze? 

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko

    a) Ko imbwa yagiye kuregera intare, wowe ubuze igikoresho 
    cyawe ku ishuri wabigenza ute?
    b) Mugenzi wawe agize ikibazo akagutabaza wabigenza ute?
    c) Ni irihe somo twakura muri uyu mwandiko?

    UTWATUZO
    Agatangaro !
    1. Itegereze interuro zikurikira maze werekane utwatuzo 
    tuzisoza, uvuge uko izo nteruro zivugitse.

    a) Yooo! Iyi ni impyisi pe!

    b) Mbega umwana mwiza weee!

    Menye ko:   ! Aka kamenyetso kitwa agatangaro. Ni akatuzo 
                              gasoza interuro ivuga ibitangaje. Gashyirwa 
                              n’inyuma y’amagambo agaragaza imbamutima. 
                              Ijambo rigakurikiye rigomba gutangizwa inyuguti 

                              nkuru.

    2. Imyitozo
    A) Shyira utwatuzo mu nteruro zikurikira.
    a) Akanyamasyo karasodoka pe
    b) Yooo Mbega inyamaswa iteye ubwuzu
    c) Ese waba warigeze kubona inkende
    d) Inkende n’ibitera na byo ni inguge

    B) Himba interuro ebyiri ukoreshemo agatangaro ku buryo bukwiye.

    KWANDIKA
    Andika interuro eshatu uhereye ku byo ubona ku mashusho wahawe.
    s
    Imyitozo
    UMWANDIKO
    1. Gusoma

    Soma umwandiko ukurikira.

    Twese tubigire intego

    w

    Mu Rwanda hagaragaramo inyamaswa zitandukanye ziba mu gasozi. 
    Waba waribajije aho ziba, icyo zirya n’uko zisakuza? 

    Inyamaswa ziba mu mashyamba cyangwa mu byanya byabugenewe. 

    Icyanya cy’Akagera giherereye mu Burasirazuba bw’u Rwanda. 
    Habamo inyamaswa zibereye ijisho ku buryo uzireba yiriza umunsi
    Harimo izitunzwe no kurya izindi, izindi zigatungwa no kurisha. 

    Ku bijyanye n’urusaku rwazo, buri nyamaswa igira umwihariko wayo. 

    Twavuga nk’intare itontoma cyane ukagira ngo ijuru riraguye pe! 
    Ingwe irahara, impyisi igahuma naho imbwebwe ikamoka nk’imbwa 
    nezaneza! Abantu benshi banatangarira impongo ishobora gukorora 
    nk’umuntu!

    Ntitwabura kwibutsa ko inyamaswa zo mu gasozi zidufitiye akamaro. 

    Kuzirinda no kuzibungabunga, twese tugomba kubigira intego.

    2. Inyunguramagambo

    Uzuza izi nteruro ukoresheje amagambo akurikira: 

    zibereye, intego, icyanya, yiriza umunsi, urusaku.

    a) _______ cya Nyungwe kibamo inguge. 
    b) Dufite______yo gutsinda amasomo yose.
    c) Yagiye gusura ingagi______ azireba.
    d) Twiga ni inyamaswa________ ijisho.
    e) Intare igira________rukaze. 

    3. Ibibazo byo kumva umwandiko
    a) Mu gakuru bavuze ko ari ibihe bibazo umuntu ashobora 
    kwibaza ku nyamaswa? 
    b) Icyanya cy’Akagera giherereye hehe mu Rwanda? 
    c) Vuga urusaku rw’inyamaswa zikurikira: intare, impyisi n’impongo.

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
    a) Uretse inyamaswa zavuzwe mu mwandiko, tanga izindi ngero 
    eshatu z’inyamaswa zo mu gasozi wishakiye.
    b) Inyamaswa zo mu gasozi zimariye iki Igihugu cyacu?
    c) Washishikariza ute bagenzi bawe kurinda inyamaswa zo mu gasozi?

    UTWATUZO

    Shyira utwatuzo dukwiye mu nteruro zikurikira.

    a) Mbega inyamaswa zizi kwiruka
    b) Impara imparage isha n’inzovu ni inyamaswa zishimishije pe
    c) Yooo Mbese burya imbwa imbwebwe n’umuhari biramoka
    d) Intare ingwe n’urusamagwe birya inyama

    KWANDIKA

    1. Tondeka imigemo ikurikira ukore ijambo maze uryandike.

    a) mpwe - i - me - ru
    b) si - mpyi - i
    c) ko - ha - pwe - ro
    d) nyo - nsyo - ba - ye
    2. Andika interuro eshatu uhereye ku byo ubona ku mashusho akurikira.

    UMWANDIKO
    1. Gusoma

    Soma umwandiko ukurikira

    Yashize amatsiko

    s

    Namahoro yari yarishwe n’amatsiko yibaza intaho z’inyamaswa. 
    Ibyo byiyumviro yabiterwaga n’uko abantu bataha mu mazu. 
    Umunsi umwe, yigira inama yo kubibaza umubyeyi we Migambi.

    Nuko se amusezeranya kuzajya kumwereka zimwe mu ntaho 

    z’inyamaswa. Ntibyatinze amujyana gusura Pariki y’Akagera 
    ibamo ikiyaga karemano kitwa Ihema. Ushinzwe kuyobora abantu 
    muri pariki yarabafashije agenda abasobanurira. Yababwiye 
    ko inyamaswa zitaha mu mashyamba no mu bihuru. Yaberetse 
    amasenga n’imikoki miremire bitahwamo n’impyisi n’imbwebwe. 
    Yanabasobanuriye ko imbeba n’inzoka byo byibera mu myobo. 
    Ntiyibagiwe kubabwira ko inyoni muri rusange zitaha mu byari.

    Bakomeje gutembera bageze ku kiyaga kitwa Ihema, ababwira 

    ko habamo imvubu, ingona n’amafi menshi. Batashye Namahoro 
    yishimye cyane n’amatsiko yari amaranye igihe yashize.

    2. Inyunguramagambo
    Simbuza amagambo aciyeho akarongo mu nteruro aya akurikira: 

    amasenga, ibyiyumviro, karemano, imikoki

    a) Buri muntu agira ibyo atekereza bye. 
    b) Umwarimu wacu yatubwiye ko Muhazi ari ikiyaga 
    kitakozwe n’abantu.
    c) Abaturage bakoze umuganda basiba ahantu hacukutse 
    kubera isuri.
    d) Mu mashyamba habamo imyobo impyisi zitahamo.

    3. Ibibazo byo kumva umwandiko.

    a) Namahoro yari afite amatsiko yo kumenya iki? 
    b) Migambi yajyanye Namahoro hehe? 

    c) Bageze muri pariki ni nde wabafashije?

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
    a) Ko agakuru karangiye batubwira ko Namahoro yishimye 
    urumva yarashimishijwe n’iki? 
    b) Urugendo Namahoro na Migambi bakoze ruhuriye he 
    n’urwo ba mukerarugendo bakora? 
    c) Ujyanye na mugenzi wawe muri Pariki agashaka gushyira 

    ukuboko mu mwobo wamugira iyihe nama?

    INGINGO Z’INGENZI Z’UMWANDIKO

    1. Soma agakuru gakurikira maze uhitemo ingingo y’ingenzi igakubiyemo.
    Inyoni ni inshuti z’abahinzi. Inyoni zirya udusimba. Zifasha 
    abahinzi zirya udusimba twangiza imyaka yabo. Inyoni 
    zinafasha gukwirakwiza imbuto z’ibiti. Inyoni zifasha mu 

    kugira amashyamba menshi.

    a) Akamaro k’abahinzi

    b) Akamaro k’inyoni

    Menye ko:
    Ingingo z’ingenzi ari ibitekerezo 

    bikuru umwandiko wubakiyeho. 

    2. Umwitozo

    Soma aka gakuru usubize ikibazo kiri hasi yako.
    Umwana Karisa yahoraga yigunze. Ababyeyi be bari 
    baranze kumujyana ku ishuri. Bamusigaga mu rugo wenyine, 
    batamusigiye ibiryo inzara ikamwica. Iyo abandi bana bavaga 
    ku ishuri, banyuraga iwabo bikamutera agahinda.

    Ikibazo: Hitamo ingingo y’ingenzi ikubiye muri aka gakuru 

    muri izi ebyiri, hanyuma uyandike.

    a) Karisa ntiyakinaga n’abandi bana.

    b) Impamvu zateraga Karisa kwigunga.

    KWANDIKA

    Soma uyu mwandiko, wandike iherezo ryawo uhereye 
    ku mashusho ari munsi yawo.
    Inkende yari itwaye igare ihura n’akanyamasyo.
    Akanyamasyo kayisaba ko bijyana irakemerera.
    Byigiye imbere bihura n’inzovu na yo isaba inkende ko iyitwara.

    Kubera ubunini bwayo inkende iyemerera yijujuta. Hanyuma…

    w

    UMWANDIKO

    1. Gusoma

    Soma umwandiko ukurikira

    Menya ibyazo

    s

    Kumenya intaho, urusaku n’ibyana by’inyamaswa ni byiza cyane. 
    Bifasha abantu gusobanukirwa imibereho yazo bityo bakazirindira 
    ubuzima.

    Mu Rwanda, inyamaswa zibera muri za pariki zitandukanye. 

    Impyisi n’imbwebwe zitaha mu masenga zikabwaguriramo ibibwana. 
    Iyo zumvikanisha amajwi yazo imbwebwe zirabwejagura cyangwa 
    zikamoka, impyisi zigahuma. Imbogo zibera mu ishyamba, zirabira, 
    zikima, zikabyara inyana. Impongo zo zirakorora, zikaba mu bihuru, 
    zikanabyara utwana. 

    Inzoka ziba mu myobo, ziravugiriza, zigatera amagi avamo ibyana. 

    Inyoni n’ibisiga byibera mu byari akenshi ntibisiga imishwi yabyo. 
    Amajwi yabyo aratandukanye. Inuma ziraguguza, imisambi igahiga, 
    inyombya ikayomba. Imbeba na zo zirajwigira, zikagira ibyana byinshi 
    mu miheno

    Ntibikwiye kwangiza intaho z’inyamaswa cyangwa kugirira nabi 

    ibyana byazo.

    2. Inyunguramagambo
    Simbuza amagambo aciyeho akarongo mu nteruro aya akurikira: 

    pariki, imishwi, mu byari, mu miheno

    a) Kamanzi yambwiye ko akunda kujya gusura ahantu 
    inyamaswa ziba.

    b) Imbeba zikunda kwiba ibijumba zikabijyana aho ziba.
    c) Inkoko yahamagaye abana bayo.

    d) Ejo nabonye inyoni zisohoka aho zitaha.

    3. Ibibazo byo kumva umwandiko.

    a) Kumenya intaho, urusaku n’ibyana by’inyamaswa bidufasha iki? 
    b) Ni izihe nyamaswa nibura eshatu zavuzwe mu mwandiko?

    c) Vuga urusaku rw’inyamaswa zikurikira: imbwebwe n’imbeba.

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
    a) Ubonye umwobo mu gihuru watekereza ko hatahamo izihe nyamaswa? 
    b) Vuga andi moko atatu y’inyoni atavuzwe mu mwandiko. 
    c) Vuga ibintu bitatu by’ingenzi uyu mwandiko wibanzeho

    UTWATUZO
    Andika interuro ukoreshemo uko bikwiye utwatuzo dukurikira.
    1) Akabago .
    2) Akabazo ?
    3) Akitso ,
    4) Agatangaro !

    KWANDIKA
    Andika unoza umukono ingingo y’ingenzi ivugwa mu mwandiko “Menya ibyazo”.


    Imyitozo
    UMWANDIKO
    1. Gusoma

    Soma umwandiko ukurikira

    Inyamaswa mu rubanza

    n

    Kera inyamaswa zo mu gasozi zarikoze zijya ku Mana. 
    Ziyitekerereza ko zimwe zibura ubuzima kubera guhigwa 
    n’inyamaswa z’inkazi. Imana yumvise akababaro kazo iziha 
    ububasha bwo kwirwanaho.

    Iha impongo ubushobozi bwo kwiruka no gukorora itabaza. 

    Iha imbogo ubushobozi bwo kwabira n’ubwo kumva impyisi 
    ihuma. Imisambi yayihaye guhiga naho imbeba iziha 
    ubushobozi bwo kujwigira. Intare yayihaye gutontoma, 
    ingwe iyiha guhara, inyamaswa zazumva zigahunga. Imana 
    kandi yahaye inyamaswa zo mu gasozi intaho zitandukanye. 
    Itegeka impyisi kwitarura izindi ikibera mu isenga n’ibibwana 
    byazo.

    Imbogo izitegeka kuba mu mukenke hamwe n’inyana zazo. 

    Imbeba n’ibyana byazo ibitegeka kuba mu miheno. Nguko uko 
    inyamaswa zimwe zaretse kubana n’inyamaswa z’inkazi.

    2. Inyunguramagambo
    Simbuza amagambo aciyeho akarongo mu nteruro aya akurikira.

    zarikoze, inkazi, kwirwanaho, mu muheno

    a) Impyisi zikunda kwitabara iyo zitewe.
    b) Nabonye imbeba yiruka igana aho iba.
    c) Inka za Murenzi zishyize hamwe zijya kona imyaka y’abaturage.
    d) Intare ni inyamaswa y’inyamahane.

    3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
    a) Ni izihe nyamaswa eshatu zavuzwe mu mwandiko? 
    b) Inyamaswa zaregwaga ni izihe? 
    c) Izo nyamaswa zaregwaga iki?

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
    a) Amatungo yo mu rugo atandukaniye he n’inyamaswa zo mu 
        gasozi mu kubona ibizitunga?
    b) Vuga nibura amatungo atatu yo mu rugo n’aho aba.
    c) Vuga ingingo ebyiri z’ingenzi zivugwa mu mwandiko.

    1. Shyira utwatuzo mu gakuru gakurikira maze 

    ukandike unoza umukono.

    Kamari ari kumwe n’ababyeyi be muri Pariki Yooo 

    Arashimishije pe Ari kwitegereza isha impara imparage 
    n’inzovu agahita abyina Ese buriya ashimishijwe n’iki Buriya 

    ashimishijwe n’ubwiza bwazo

    2. Uzuza agakuru ugeze ku mirongo itanu, uhereye ku 

    ishusho kandi ukomereje ku nteruro ya mbere wahawe.

    s

    Inkende ku ishuri
    Umunsi umwe, abana babonye inkende iri mu giti ku ishuri.

    ……..

    UMWANDIKO

    1. Gusoma
    Soma umwandiko ukurikira
    Tumenye inyamaswa zo mu gasozi
    s
    Inyamaswa zo mu gasozi ni nyinshi kandi ziratandukanye. Muri 
    zo twavuga intare, ingwe, impyisi, imbogo, impongo n’izindi. 
    Zimwe ni indyanyama zitunzwe no guhiga, izindi ni indyabyatsi.

    Mu ndyanyama twavugamo intare, ingwe, imbwebwe, impyisi 

    n’izindi. Izo nyamaswa n’ibyana byazo zitungwa no kurya 
    izindi. Impongo n’utwana twazo ni indyabyatsi ntizirya inyama.

    Imbogo n’inyana zazo kimwe n’imparage n’ibyana byazo 

    zirisha ibyatsi. Imisambi n’inyoni byo byibera mu byari hamwe 
    n’udushwi twabyo. Ibyana by’imbeba biba mu miheno iby’inzoka 
    bikaba mu myobo. Impyisi n’ibibwana byazo bitungwa akenshi 
    n’ibyasigajwe n’intare n’ ingwe. Isatura ni indyabyatsi 
    zishobora kubwagura ibibwana birenze bitanu. 

    Muri make, inyamaswa zo mu gasozi zitandukanira kuri byinshi.

    2. Inyunguramagambo

    Uzuza izi nteruro ukoresheje aya magambo: Isatura, 

    kubwagura, indyabyatsi, indyanyama

    a) Kabatesi yamenye ko imparage ari inyamaswa y’……………
    b) Muri Pariki y’Akagera habamo………………
    c) Umwarimu yatwigishije ko impyisi ari inyamaswa y’………

    d) Ingurube nyinshi zikunda …………………..ibibwana byinshi.

    3. Ibibazo byo kumva umwandiko

    a) Ni izihe nyamaswa z’indyanyama zavuzwe mu mwandiko?
    b) Ni izihe nyamaswa z’indyabyatsi zavuzwe mu mwandiko?
    c) Ibyana by’inyamaswa zikurikira byitwa bite? 
    - Imparage
    - Imbwa

    - Imisambi

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko

    a) Ku bwawe wumva ari ukubera iki inyamaswa z’indyanyama 
    zitabana n’indyabyatsi? 
    b) Vuga izindi nyamaswa zo mu gasozi z’indyabyatsi zitavuzwe 
    mu mwandiko.

    c) Vuga ibintu bibiri by’ingenzi uyu mwandiko wibanzeho.

    Interuro mbonezamvugo n’interuro nyobyamvugo (A)

    1. Itegereze interuro zikurikira maze utahure aho zitandukaniye.
    a) Ejo hashize ndabona impara n’imparage muri Pariki y’Akagera.

    b) Ejo hashize nabonye impara n’imparage muri Pariki y’Akagera.

    Menye ko:

    Interuro ya mbere ari interuro nyobyamvugo kubera ko 
    ivuga ibyabaye nk’ibirimo kuba ubu. Naho iya kabiri yo 

    ikaba interuro mbonezamvugo.

    2. Mu nteruro zikurikira tandukanya interuro mbonezamvugo 

    n’interuro nyobyamvugo.

    a) Uyu munsi mu gitondo Kamari abonye intare mu ishyamba.
    b) Uyu munsi mu gitondo Kamari yabonye intare mu ishyamba.
    c) Kera nakundaga gukina umupira w’amaguru. 

    d) Kera nkunda gukina umupira w’amaguru.

    KWANDIKA

    Soma agakuru gato maze usubize ikibazo kigakurikira

    Inzovu, imbogo, impara, ingagi n’imparage zari zifite inyota.
    Zabonaga akariba k’amazi kure, ziruka zijya kuyanywa.
    Impara yarirutse izitangayo, ibonye ari make ntiyayanywa itegereza izindi.
    Zakomeje kuza ariko zitegereza inzovu kuko yazaga buhoro.
    Inzovu yahageze irushye cyane, zirayibwira ngo ibanze inywe.
    Inzovu ishyira umutonzi muri ka kariba. Hanyuma…

    Mu nteruro zikurikira, hitamo interuro igaragaza iherezo 

    ry’agakuru, kandi uyandike unoza umukono.

    1) Izindi nyamaswa zabonye amazi ahagije yo kunywa.
    2) Inzovu yanyweye amazi yose, izindi zibura ayo kunywa.

    3) Nyuma y’uko inzovu inywa amazi, izindi zabonye amazi zogamo.

    UMWANDIKO
    1. Gusoma

    Soma umwandiko ukurikira

    Isha n’umuhari

    e
    Kera habayeho isha n’umuhari bigasangira akabisi n’agahiye
    Umunsi umwe, byicarana n’ibyana byabyo mu mukenke biraganira.

    Nuko umuhari ubwira isha ko ihora yambaye ubusa. Isha na yo 

    iwubwira ko ifite ikirizo kibi. Umuhari wararakaye wirukankana 
    isha umoka ariko isha irawusiga. Wihutiye kubwira imbwebwe 
    yonsaga ibibwana byayo ko isha yawuhemukiye. Imbwebwe 
    iwugira inama yo kwiyunga n’isha bikabana mu mahoro. Umuhari 
    warakomeje uganyira impongo yarishaga n’akana kayo mu gihuru
    Impongo irakorora na yo iwubwira nk’ibyo imbwebwe yawubwiye. 
    Umuhari watekereje ku magambo wabwiwe, wiyemeza kuziyunga
    n’isha. Bwarakeye umuhari ujya gushaka isha, bisabana imbabazi 
    biriyunga. 


    Kuva uwo munsi byabaye inshuti bibera urugero izindi nyamaswa.

    2. Inyunguramagambo
    Hitamo ijambo riboneye maze wuzuze interuro:

    akabisi n’agahiye, kwiyunga, bihuru, umukenke.

    a) Abantu bafitanye ibibazo bagomba................
    b) Imbwa yo mu gasozi yibera mu……………..
    c) Indyabyatsi zikunda kurisha………
    d) Abantu bakundana basangira …….....….

    3. Ibibazo byo kumva umwandiko.
    a) Umuhari n’isha byaganiriraga hehe? 
    b) Ni iki cyatumye umuhari wirukankana isha? 

    c) Ni izihe nyamaswa zagiriye inama umuhari? 

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
    a) Ni iki washima imbwebwe? 
    b) Ni iki wanenga umuhari? 
    c) Uramutse urimo kuganira na mugenzi wawe akakubwira 

    amagambo ntuyishimire wabigenza ute?

    Interuro mbonezamvugo n’interuro nyobyamvugo (B)
    1. Itegereze interuro zikurikira maze utahure aho zitandukaniye.
    a) Mu cyumweru gitaha nagiye kureba Pariki y’Ibirunga.
    b) Mu cyumweru gitaha nzajya kureba Pariki y’Ibirunga.

    Menye ko: Interuro ya mbere ari interuro nyobyamvugo kuko ibizaba 
                           kera irabivuga nk’aho byarangije kuba. 
                          Iya kabiri ni interuro mbonezamvugo, kuko ivuga ibintu mu 

                           gihe cyabyo.

    2. Imyitozo
    Kosora izi nteruro aho ari ngombwa.
    a) Umwaka utaha ndasura ibyanya bibamo inyamaswa.
    b) Umwaka utaha nzasura ibyanya bibamo inyamaswa.
    c) Umwaka utaha nzacirira imbwa nyite Bobi.

    d) Umwaka utaha naciririye imbwa nyite Bobi.

    KWANDIKA

    Mu nteruro imwe, andika irindi herezo ry’aka gakuru.
    Impyisi yashakaga kwiba ibibwana by’imbwebwe.
    Yinjira mu isenga aho biri irabyitegereza.
    Imbwebwe iyisangamo iramoka.

    Impyisi yiruka ihuma.

    Imyitozo
    UMWANDIKO

    1. Gusoma

    Soma umwandiko ukurikira

    Na zo zigira ibyana

    a

    Ku isi dutuye, ibinyabuzima muri rusange bigira uko byororoka. 
    Ku bantu n’inyamaswa habaho kuvuka, gukura no gusaza. Nk’uko 
    bimenyerewe, umuntu abyara umwana umwe cyangwa impanga.

    Inyamaswa na zo zishobora kubyara icyana kimwe cyangwa 

    byinshi. Mu nyamaswa harimo izibyara, izibwagura n’izitera 
    amagi. Inyamaswa z’inyamabere zororoka zibyaye, izindi 
    zikabwagura. Izibyara nk’intare, inzovu, imbogo, isha, imparage, 
    imvubu, zigira ibyana. Naho izibwagura nk’imbwebwe, impyisi, 
    inturo, isatura n’imihari, zigira ibibwana. Hari n’izororoka zibanje 
    gutera amagi nk’inzoka, utunyamasyo, ingona n’izindi. Ibiguruka 
    na byo bitera amagi ibyana byabyo bikitwa imishwi.

    Muri rusange inyamaswa nyinshi zigaragariza urukundo ibyana 

    byazo.

    2. Inyunguramagambo

    Simbuza amagambo aciyeho akarongo mu nteruro aya akurikira: 

    z

    a) Inkoko yacu yaturaze utwana.
    b) Kureba abana bavukiye umunsi umwe biranshimisha.
    c) Inyamaswa zifite amabere zidufitiye akamaro.
    d) Nkunda kureba ibintu byose bigira ubuzima.
    e) Umuhari wagiye guhigira ibyana byawo.

    3. Ibibazo byo kumva umwandiko
    a) Ni ibiki byavuzwe mu mwandiko biranga ibinyabuzima? 
    b) Vuga uburyo butatu bwavuzwe inyamaswa zororokamo. 
    c) Vuga uko bita ibyana by’inyamaswa zikurikira: inzovu, 

    umuhari, inkware.

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
    a) Inyamaswa zitera amagi zitandukaniye he n’inyamaswa zonsa. 
    b) Muri rusange uyu mwandiko ugusigiye ubuhe bumenyi?

    c) Vuga ibintu bitatu by’ingenzi uyu mwandiko wibanzeho.

    Interuro nyobyamvugo n’interuro mbonezamvugo

    1. Subiza ukoresheje yego cyangwa oya.

    a) Uyu munsi nimugoroba nagiye kureba ingagi. Iyi ni 
    interuro mbonezamvugo.

    b) Ejo hashize nzabona impara n’imparage muri Pariki 

    y’Akagera. Iyi ni interuro nyobyamvugo.

    c
    ) Kera iwacu tuzasura Pariki ya Nyungwe turebe inguge. Iyi 

    ni interuro mbonezamvugo.

    2) Mu nteruro zikurikira shakamo interuro nyobyamvugo uzikosore.
    a) Ejo hashize inkoko yacu izaturaga mishwi.
    b) Umwaka utaha nzajya gusura urwibutso rwa Gisozi.
    c) Mvuka nzaba mfite ibiro bitatu.

    d) Mvuka nari mfite ibiro bitatu

    KWANDIKA

    1. Huza ibice by’amagambo maze ukore ijambo uryandike.

    f

    2. Mu nteruro imwe, andika irindi herezo ry’aka gakuru.
    Agakwavu kari gashonje.
    Mu nzira kahuye n’umwana urimo kurya umuneke.
    Agakwavu gasaba uwo mwana umuneke.
    Umwana aha ako gakwavu umuneke.
    Agakwavu karawakira kawurya kishimye cyane.

    UMWANDIKO
    1. Gusoma
    Yakijije ibyana byayo
    e
    Kera intare, inturo n’impyisi byabanaga mu ishyamba kimeza. Izo 
    nyamaswa zasangiraga byose. Inturo ikarera ibyana by’intare 
    hamwe n’ibibwana byayo. Intare yajya guhiga, ibyana byayo 
    bigasigara bikina n’ibibwana by’inturo.

    Bukeye
    amapfa aratera, intare yazana umuhigo igasangira n’inturo 
    ariko bikima impyisi. Ibyo byarakaje impyisi icura umugambi wo 
    gushimuta ibyana by’intare. Yaraje ikanga inturo, inturo iriruka 
    maze itwara ibyana by’intare. Intare icyuye umuhigo, ibura ibyana 
    byayo iratontoma. Inturo iranyawuza, ibwira intare ko byashimuswe 
    n’impyisi. Intare yahise izura umugara ijya kubohoza ibyana byayo. 

    Igeze mu isenga ry’impyisi, ihasanga ibyana byayo. Irayitontomera, 

    impyisi iradagadwa, ica bugufi isaba imbabazi. Intare irayibabarira 

    inayemerera ko bizajya bisangira umuhigo.

    2. Inyunguramagambo
    Uzuza izi nteruro ukoresheje aya magambo:
    g
    a) Nabonye mu gitabo ishusho y’intare ifite………………….
    b) Izuba ryinshi ritera…………………….
    c) Amashyamba …………… ni intaho y’inyamaswa.

    d) Imparage iyo ibonye intare..............

    3. Ibibazo byo kumva umwandiko
    a) Ni izihe nyamaswa zavuzwe mu mwandiko? 
    b) Kubera iki impyisi yagiye gushimuta ibyana by’intare? 

    c) Impyisi imaze gutwara ibyana by’intare yabijyanye hehe?

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
    a) Ni ubuhe butwari intare yagaragaje?
    b) Ni kuki inyamaswa z’indyabatsi zitinya indyanyama? 
    c) Kurikiranya ibikorwa bitanu by’ingenzi bivugwa muri uyu mwandiko.

    Interuro mbonezamvugo n’interuro nyobyamvugo (C)

    1. Itegereze interuro zikurikira, maze utahure aho interuro 

    ebyiri za mbere zitandukaniye n’ebyiri za nyuma.

    a) Intare n’ingwe irahiga izindi nyamaswa.
    b) Abantu umwe bakunda gusura pariki.
    c) Intare n’ingwe zihiga izindi nyamaswa.

    d) Abantu bamwe bakunda gusura pariki.

    Menye koInteruro ebyiri za mbere ari nyobyamvugo kuko imwe 
                           iravuga ibintu byinshi nk’aho ari kimwe. Indi ikavuga 
                           ikintu kimwe nk’aho ari byinshi. Ebyiri za nyuma ni 

                           mbonezamvugo, kuko zivuga ibintu neza.

    2. Mu nteruro zikurikira shakamo interuro mbonezamvugo uzandike.
    a) Abahigi umwe bashimuta inyamaswa.
    b) Inzovu zirya ibyatsi.
    c) Intare n’ingwe ihiga impara n’imparage.

    d) Abahigi bamwe bashimuta inkende mu ishyamba

    KWANDIKA
    Soma aka gakuru gato maze usubize ikibazo kigakurikira.
    Bakame yari irimo kurya umwembe.
    Inzovu iyibonye irayisaba.
    Bakame iyiha ku mwembe. Hanyuma…

    Hitamo interuro igaragaza iherezo ry’aka gakuru maze uyandike.
    a) Bakame irawuyima

    b) Inzovu irawakira.

    UMWANDIKO
    1. Gusoma

    Soma umwandiko ukurikira

    Zidufitiye akamaro

    s

    Inyamaswa zo mu gasozi zifitiye Igihugu cyacu akamaro. 
    Ba mukerarugendo bazisura bishyura amadovize akoreshwa mu 
    iterambere ry’Igihugu. Izo nyamaswa bazisanga muri za pariki 
    zitandukanye z’u Rwanda.

    Pariki y’Ibirunga ibamo ingagi, ni inyamaswa zisurwa cyane. 

    Abazisura babanza kwishyura amafaranga kugira ngo bazirebe. 
    Buri munsi abantu batandukanye, Abanyarwanda n’abanyamahanga 
    baza kuzisura. Pariki y’Akagera na yo ibamo inyamaswa nyinshi 
    zisurwa na ba mukerarugendo. Pariki ya Nyungwe yo ibamo amoko 
    menshi y’inguge n’inyoni. Muri izo nguge twavuga mo nk’ibyondi
    inkomo, impundu, inkende n’ibishabaga. Abazisura bashimishwa n’izo 
    nguge n’amajwi atandukanye y’inyoni.

    Abasura izo nyamaswa zose bifuza guhora bagaruka kuzisura. 

    Ni byiza kuzitaho, tukazibungabungira ubuzima kubera akamaro 
    zidufitiye.

    2. Inyunguramagambo
    Uzuza izi nteruro ukoresheje aya magambo:
    m
    a) Nagiye gusura Pariki ya Nyungwe mbona …………………..
    b) Kugira ngo ugere ku …………….ugomba gukora cyane.
    c) ……………………..ni imisozi miremire cyane.

    d) …………..ni inyamaswa zenda gusa n’abantu.

    3. Ibibazo byo kumva umwandiko
    a) Ni bande basura inyamaswa zo muri pariki ? 
    b) Abasura inyamaswa bishyura iki? 

    c) Ni izihe nyamaswa ziba muri Pariki ya Nyungwe? 

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko

    a) Ni ibihe bikorwa by’iterambere ubona aho utuye? 
    b) Kubera iki abaturage bagomba kubungabunga ibikorwa 
    by’iterambere?
    c) Kuki tugomba gusura pariki zacu?

    KWANDIKA
    1) Tondeka neza aya magambo ukore interuro maze uyandike.
    a) na - cyacapwe - iki - Sempyisi - gitabo.

    b) Mpwerazikamwa - ni - za - insyo - nziza.

    2) Soma inkuru ikurikira maze uvuge ingingo y’ingenzi ivugwamo uyandike.
    Ingagi ni inyamaswa ziri gukendera ku isi. 
    Ingagi nke zisigaye zimwe ziboneka mu Rwanda. 
    U Rwanda ruzirinda abahigi na ba rushimusi. 
    Baba bashaka kuzigirira nabi ngo bazirye banagurishe impu zazo. 
    Kwica ingagi ni icyaha gihanirwa.


    Imyitozo
    UMWANDIKO
    1. Gusoma
    Soma umwandiko ukurikira

    Isega n’imbwa

    s

    Kera habayeho isega inanutse cyane yiberaga mu ishyamba. 
    Umunsi umwe, yagerageje kwinjira mu rugo rw’imbwa. Imbwa 
    iyibonye irayimokera cyane iyibuza kwegera urugo rwayo.

    Isega irahuma maze iyibaza impamvu ibyibushye yo ikaba 

    inanutse. Imbwa iyisubiza ko ibyibushye kubera ko irya neza. 
    Iyisaba kutijujutira kunanuka kuko hari n’izindi nyamaswa 
    zinanutse. Yayihaye urugero rw’isha, utuyongwe, inkende 
    n’imihari uko bingana. Isega iyisubiza ko itarazibona kuko aho ziba 
    haba ingwe. Iyibwira ko iyo ingwe ihara biyitera ubwoba igahinda 
    umushyitsi. Imbwa ikomeza kuyitegereza ibonye ko yahorose, 
    yumva impuhwe ziraje.

    Nuko iyisaba ko yaguma aho, bikibanira, bikajya bisangira. Isega 

    irayemerera iguma aho, nyuma y’igihe gito itangira kubyibuha.

    2. Inyunguramagambo
    Simbuza amagambo aciyeho akarongo mu nteruro aya akurikira:
    d
    a) Isega iratitira iyo ifite ubwoba.
    b) Ni byiza kutinubira ibyo abarimu badusaba gukora.
    c) Nahuye n’imbwa yo mu ishyamba ndayihisha.

    d) Imbwa yabonye isega yarananutse cyane iyigirira impuhwe.

    3. Ibibazo byo kumva umwandiko
    a) Isega yari ifite ikihe kibazo? 
    b) Isega yabaga he? 

    c) Kubera iki imbwa yari ibyibushye? 

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
    a) Ese koko inyamaswa zose zinanutse zibonye ibyo kurya byiza 
    zabyibuha? 
    b) Uyu mwandiko ukwigishije iki?

    c) Ubona ari ba nde bakwiriye gufashwa?

    INTERURO

    Kosora interuro zikurikira uzigire interuro mbonezamvugo.
    a) Inkende n’inguge iba mu biti.
    b) Ba mukerarugendo agiye gusura ingagi.

    c) Inyamaswa enye yononnye ibihingwa.

    KWANDIKA
    Soma inkuru wahawe maze uhitemo ingingo y’ingenzi 

    ikubiyemo uyandike.

    Mu Rwanda hari pariki zibungabungwa. Izo ni Pariki y’Akagera, 
    Pariki ya Nyungwe na Pariki y’Ibirunga. Nyungwe ni pariki ibamo 

    amoko menshi y’inguge. Ingagi ziba muri Pariki y’Ibirunga.

    UMWANDIKO
    1. Gusoma
    Soma umwandiko ukurikira.

    Dusobanukirwe n’inyamaswa

    m

    Uko inyamaswa zidahuje amazina ni na ko zidahuje intaho. Hari 
    inyamaswa ziba mu myobo no mu masenga. Hari iziba mu bihuru, 
    ibyari n’imiheno. Amazi na yo ni intaho y’inyamaswa zimwe na 
    zimwe.

    Inguge, ingagi, inkende n’impundu zitaha mu biti. Ingona, imvubu, 

    inzibyi n’utunyamasyo tumwe biba mu mazi. Impyisi, imihari 
    n’imbwebwe byo byibera mu masenga. Impara, imparage n’isha 
    biba mu mashyamba cyangwa mu mukenke. Ibiguruka bitaha mu 
    byari, mu biti cyangwa mu bishanga. Indyanyama nk’intare, ingwe 
    n’impyisi zitungwa n’indyabyatsi nk’imbogo, impara n’amasatura. 
    Iyo ingwe ihiga iromboka, ntihare ngo zitayumva zigakwira 
    imishwaro. Intare na yo ni uko, iyo ihiga ntitontoma.

    Indyabyatsi zose zihorana amakenga kubera indyanyama zizihiga.
    2. Inyunguramagambo
    Uzuza izi nteruro ukoresheje aya magambo:
    n
    a) Impara iyo zikanze intare………….
    b) Imyitwarire mibi ya Karire iteye ababyeyi be..............
    c) Umujura…………..kugira ngo batamwumva.

    d) ………….zibera mu mazi.

    3. Ibibazo byo kumva umwandiko
    a) Ni izihe nyamaswa ziba mu mazi zavuzwe mu mwandiko? 
    b) Inguge zitaha hehe? 

    c) Kuki ingwe n’intare iyo zihiga zigenda zomboka? 

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko.
    a) Kuki impara, imparage n’isha bibana?
    b) Vuga izindi nyamaswa ebyiri waba uzi z’indyabyatsi zitavuzwe 
    mu mwandiko. 
    c) Ni gute twabungabunga inyamaswa?

    Interuro mbonezamvugo n’interuro nyobyamvugo (D)

    1. Itegereze interuro zikurikira maze utahure aho interuro 
    ebyiri za mbere zitandukaniye n’ebyiri za nyuma.
    a) Intare arya inyama.
    b) Isatura ni ingurube wo mu ishyamba.
    c) Intare zirya inyama.

    d) Isatura ni ingurube yo mu ishyamba.

    Menye ko:Interuro ebyiri za mbere ni interuro nyobyamvugo 
                          kubera ko inyamaswa ziri kuvugwa nk’aho ari abantu.
                          Interuro ebyiri za nyuma ni interuro mbonezamvugo.

    2. Mu nteruro zikurikira shakamo interuro nyobyamvugo 

    unazikosore.

    a) Inyamanza ari mu giti.
    b) Umuntu arabungabunga ibidukikije.
    c) Ikigori areze neza.
    d) Ibishyimbo bireze neza.

    KWANDIKA

    Soma aka gakuru usubize ikibazo kiri hasi yako, wandike 

    igisubizo.

    Umurobyi yagiye kuroba mu kiyaga.
    Nta fi yigeze abona kugeza nyuma ya saa sita.
    Butangiye kwira aroba ifi imwe arishima.
    Mu gihe yashakaga kuroba indi, injangwe iraza.

    Yamutwaye ya fi iriruka, asigara yumiwe

    Ikibazo: Iyo umurobyi aza kuba yazanye imbwa ye byari kugenda gute?

    UMWANDIKO
    1. Gusoma
    Soma umwandiko ukurikira.

    Impyisi mu rwina rwa Bakame

    f

    Kera impyisi yakundaga kwiba imineke mu nsina z’abaturanyi. Umunsi 
    umwe, Bakame iyisanga ibundaraye ku rwina rwayo iratabaza. Impyisi 
    aho guhunga igahuma inarya imineke.

    Bakame ikomeza gukoma akamo, inyamaswa zose zirahurura. 

    Impongo isiga akana kayo mu gihuru yiruka ijya gutabara. Imbwebwe 
    isiga ibibwana mu isenga isohoka ibwejagura iratabara. Umusambi 
    wari ubundikiye udushwi twawo udusiga mu cyari uratabara. Inyoni 
    zari mu biti ziguruka zijwigira zerekeza kwa Bakame. Intare aho 
    yari iri iratontoma ibwira inyamaswa kuyizanira umujura. Zihageze 
    zisanga impyisi iri ku rwina rw’imineke ihuma.

    Nuko zirayifata ziyishyira intare ariko igenda itakamba isaba 

    imbabazi. Ikomeje kubogoza, zirayibabarira ariko ziyica ikiru, ziyisaba 

    kutazongera ukundi.

    2. Inyunguramagambo

    e

    a) Nabonye imbwa............ku nkoko. 
    b) Yarakosheje bamuca………….
    c) Imineke itaze mu.............iraryoha. 

    d) Inzuki zamudwinze none ari.....……..

    3. Ibibazo byo kumva umwandiko

    a) Kera impyisi yakundaga kwiba iki?
    b) Kuki Bakame yakomye akamo? 

    c) Bakame imaze gukoma akamo inyamaswa zabigenje zite?

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko

    a) Gusaba imbabazi uwo wakoshereje bimaze iki? 
    b) Guca ikiru umuntu wakosheje bimariye iki nyiri ukugitanga? 

    c) Gusabana imbabazi bihuriye he no kwimakaza umuco w’amahoro?

    Interuro mbonezamvugo n’interuro nyobyamvugo

    Mu nteruro zikurikira shakamo interuro mbonezamvugo.

    a) Igiti aragaragara kiraboneka.
    b) Ukwezi kuragaragara ndakubona. 
    c) Intare aragaragara ndamubona.
    d) Inyamaswa ziragaragara ndazibona.

    e) Icyuma kiragaragara ndakibona.

    KWANDIKA

    Soma aka gakuru usubize ikibazo kiri hasi yako.

    Umurisa yagiye ku ishuri anyura hafi y’umugezi.
    Arebye muri uwo mugezi abonamo ururabo rureremba ku mazi.
    Yunamye agira ngo arukuremo, aranyerera ikanzu ye ijyaho ibyondo.

    Yishimiye ko arukuyemo ariko ntiyajya kwiga kubera kwandura.

    Ikibazo:

    Andika uko byari kugenda iyo Umurisa aza gukuramo ururabo akoresheje igiti.

    Imyitozo

    UMWANDIKO

    1. Gusoma
    Soma umwandiko ukurikira.

    Ibikururanda

    e

    Ku isi haba inyamaswa zitandukanye. Hari izigendesha amaguru ane, 
    ibiguruka n’ibikururanda. Izo nyamaswa, ziba mu byari, mu myobo, 
    mu mazi, mu mashyamba n’ahandi. Muri izo zose ibikururanda bigira 
    umwihariko.

    Ibikururanda byinshi bitungwa n’udusimba,
    bikororoka biteye amagi. 
    Ibyana byabyo byikura mu magi, bigakura byirwanaho. Bimwe bifite 
    amaguru ibindi nta yo bifite. Icyo byose bihuriyeho ni uko bigenda 
    bikurura inda. Ibikururanda biba mu mabuye, mu myobo, mu mazi, 
    n’ahandi. Mu bikururanda dusangamo ibinini n’ibito. Twavuga 
    nk’ingona, inzoka, imiserebanya, ibyugu, iminyorogoto n’ibindi.

    Ibikururanda bidufitiye akamaro kanini. Hari ibirya imibu 

    n’amasazi yanduza abantu indwara. Hari ibikunze gusurwa na ba 
    mukerarugendo bakatuzanira amadovize. Turinde ibikururanda 

    nk’izindi nyamaswa kubera akamaro kanini bidufitiye.

    2. Inyunguramagambo 

    Uzuza izi nteruro ukoresheje aya magambo:

    e

    a) Inzoka n’imiserebanya bibarirwa mu…………
    b) ……………..ni inyamaswa zijya gusa n’imiserebanya. 
    c) Ibikururanda…………....bihunga bikoresheje inda.

    d) Bimwe mu bikururanda bitera amagi maze ibyana byabyo..........

    3. Ibibazo byo kumva umwandiko

    a) Ibikururanda bikunda kuba hehe? 
    b) Ibyana by’ibikururanda bivuka bite?

    c) Ibikururanda byinshi bitungwa n’iki?

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko

    a) Ni iyihe mpamvu tugomba kurinda ibikururanda nk’izindi 
    nyamaswa?
    b) Ibikururanda n’ibiguruka bitandukaniye he?

    c) Ni ibihe bikururanda biboneka aho mutuye? 

    INTERURO

    Ni izihe nteruro mbonezamvugo muri izi zikurikira

    a) Ibidukikije bigomba kubungwabungwa.
    b) Amashyamba na we ni ibidukikije.
    c) Igiti agororwa kikiri muto.

    d) Tuge turya ibiryo bifite ubuziranenge

    KWANDIKA

    Soma aka gakuru usubize ikibazo kiri hasi yako.

    Hari umugezi wambukiranywaga n’ikiraro cyoroshye cyane.
    Inzovu yari ituye hakuno y’umugezi, akanyamasyo gatuye hakurya.
    Inzovu yatumiye akanyamasyo ngo kaze bisangire amafunguro.
    Akanyamasyo karambutse gasangira n’inzovu, gataha kishimye.

    Ikibazo: Andika uko byari kugenda iyo akanyamasyo kaba ari ko 

    katumiye inzovu.

    Umwitozo
    Uzuza utwatuzo dukwiye mu nteruro zikurikira maze uzisome wubahiriza
    uko twakoreshejwe.

    Mama weee Burya rwose abishyize hamwe ntakibananira pe 
    Ese abantu bose bazi ko ari ngombwa kurwanya ubunebwe 
    Ni abantu bangahe batari bamenya ko kubahiriza igihe ari 
    ngombwa Twese turwanyije ubunebwe tukanubahiriza igihe 

    twatera imbere kakahava pe

    Isuzuma risoza umutwe wa kane
    UMWANDIKO
    1. Gusoma

    Soma umwandiko ukurikira.

    Inzoka kwa Semanywa

    b

    Semanywa yumvise urusaku rw’ikintu kivugiriza mu nzu arikanga. 
    Arebye aho urwo rusaku ruturuka, abona ni inzoka ndende pe! Agira 
    ubwoba, atekereza ko yaturutse mu mwobo wari hafi aho.

    Yaketse ko yaba ari ikiryambeba cyangwa inshira abona si zo. Yibajije 

    niba ari umukenganya, abona si wo kuko uba mu biti.Yatekereje ko 
    ari impiri abona si yo kuko yo iba ngufi. Yaketse ko ari iziba mu mazi 
    nk’uko amafi n’imitubu bibamo biramuyobera. 

    Umuturanyi we Mukantwari yahise ahasesekara, amumara ubwoba. 

    Abwira Semanywa ko ari insharwatsi kubera ibara ry’icyatsi 
    n’urwasaya rwayo.

    Ntibayisagarira. Barayihinda, isohoka mu nzu irengera mu gihuru 

    irigendera. Bakomeje kuganira ku moko y’inzoka nk’insana, 
    uruziramire, imbarabara n’izindi. Semanywa asobanukirwa atyo, 
    ashimira Mukantwari wamuhumurije kandi akamusobanurira amoko 
    y’inzoka.

    2. Inyunguramagambo
    Uzuza izi nteruro ukoresheje aya magambo:
    m
    a) Nabonye_______hafi y’amazi. 
    b) _______ wacu afite abana twigana. 
    c) Abana babonye inzoka ___________. 
    d) Uwo mwana____________biramunezeza.

    3. Ibibazo byo kumva umwandiko

    a) Ni iki cyateye Semanywa kwikanga? 
    b) Ni nde wasobanuriye Semanywa amoko y’inzoka? 

    c) Inzoka yakanze Semanywa isohotse mu nzu yagiye hehe?

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko

    a) Ni izihe nyamaswa uzi ziba mu mazi?
    b) Ni iki washima Mukantwari na Semanywa ku bijyanye no 
    kubungabunga ibidukikije?

    c) Twakora iki kugira ngo ibikoko bitaza mu nzu?

    UTWATUZO

    1. Ukoresheje akambi, huza akatuzo n’uko kitwa.

    d

    2. Shyira utwatuzo dukwiye mu nteruro zikurikira.

    a) Ingagi impundu ibitera n’inkende birakorana bihanahana 
    ibitekerezo binyuranye
    b) Yooo mbega inyamaswa ibereye amaso
    c) Ese wowe wari wajya gusura ingagi inkende n’ibitera
    d) Impongo ingona imvubu ibitera n’isatura ni zimwe mu 

    nyamaswa ziba muri Pariki y’Akagera.

    3. Andika interuro ukoreshemo uko bikwiye utwatuzo dukurikira.

    a) Akabazo

    b) Agatangaro

    KWANDIKA

    1. Ukoresheje akambi huza izina ry’inyamaswa, ibyana byazo, n’urusaku rwazo ubyandike.
    e
    2. Andika mu mukono ingingo y’ingenzi ivugwa mu 

    mwandiko “Inzoka kwa Semanywa”.

    UMWANDIKO
    1. Gusoma

    Soma umwandiko ukurikira.

    Impamvu inguge zitavuga

    6

    Inguge zibajije impamvu zitavuga nk’abantu kandi zenda kumera 
    nka bo. Nuko ingagi itumiza inama y’inguge zose, zibyunguranaho 
    ibitekerezo. Zanzura ko zigomba kujya gutakambira Imana, zikayisaba 
    kuvuga nk’abantu.

    Zigeze imbere y’Imana ziyibwira ikifuzo cyazo maze Imana iracyumva. 

    Iziha ubushobozi bwo kuvuga, ariko ko zigomba kubaha umuntu. Mu 
    nzira zitaha, inkende zihura n’umukobwa wikoreye imineke. Zigira 
    amerwe ziramutega agwa hasi zirya ya mineke. Umukobwa atabaza 
    Imana adidimanga ngo ibisimba bivuga biramwishe. Imana byose 
    yarabirebaga yongera gutumiza inguge zose mu nama. Izibwira 
    ko izatse ubushobozi bwo kuvuga nk’abantu kubera ko inkende 
    zitubahirije amasezerano. 

    Nuko zitaha zimyiza imoso. Kuva ubwo inguge zose ntizongera kuvuga 

    nk’abantu ukundi.

    2. Inyunguramagambo

    Uzuza izi nteruro ukoresheje aya magambo:

    9

    a) Iyo umuntu afite ubwoba avuga………………..
    b) Yabuze amafaranga yo kwivuza ahitamo................
    umuturanyi ngo amugurize.
    c) Imbwa zahize urukwavu rurazisiga zitaha................

    d) Impyisi yabonye intama igira.............ishaka kuyirya.

    3. Ibibazo byo kumva umwandiko

    a) Ni ikihe kibazo inguge zari zifite?
    b) Inguge zigiriye iyihe nama?

    c) Imana yahannye ite inguge zimaze guhemukira umukobwa?

    4. Ibibazo byo gusesengura umwandiko

    a) Utekereza ko inguge zitwaye zite imbere y’inkende 
    yatumye zakwa ubushobozi bwo kuvuga?
    b) Ni ibihe byiza byo kubahiriza amasezerano?

    c) Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?

    INTERURO

    Kosora interuro zikurikira uzigire interuro mbonezamvugo.

    a) Ingwe ashobora kubyara ibyana babiri.
    b) Inkokokazi gitera amagi zikayararira zikayaturaga 
    hakavamo udushwi.
    c) Ejo hazaza nagiye mu mahugurwa yo kudukangurira 
    kwizigamira ngo twiteze imbere.

    d) Abantu yose bakwiye kubungabunga ibidukikije.

    KWANDIKA

    1. Huza inyamaswa n’intaho yayo maze ubyandike.

    i

    2. Ongera usome umwandiko “Impamvu inguge zitavuga”, 

    hanyuma wandike irindi herezo ryawo.

    Umutwe wa gatatu: Uburenganzira n’inshingano by’umwanaUmutwe wa gatanu :Umuco w’amahoro