• Umutwe wa kabiri :Kubungabunga ubuzima

    8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira. ncy/Ncy
    1. Erekana amashusho arimo ijwi ncy.
    w
    2. Erekana igihekane ncy/Ncy.
    q
    3. Soma imigemo ikurikira.
    s
    4. Soma amagambo akurikira.
    d
    5. Soma interuro zikurikira.
    a) Ncyuyimihigo yancyuriye ncyuye intama.
    b) Uncyamurire Ncyuyishyo antize incyamuro.
    6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
    Twirinde marariya
    A
    Ncyuyinyana yahoraga asibywa ishuri n’uburwayi bwa marariya. 
    Naho Nyina yiberaga mu ncyuro n’intonganya mu baturanyi. 
    Ntiyafataga isuka n’umuhoro ngo akureho ibihuru bikikije urugo. 
    Ibyo bihuru byari byarabaye indiri y’imibu itera marariya. 
    Umunsi umwe, Ncyuyinyana yaramukanye umuriro mwinshi 
    anatengurwa. Nyina ahamagara umujyanama w’ubuzima, ahageze 
    aha Ncyuyinyana umuti. Yabigishije kurara mu nzitiramibu 
    anabibutsa gukora isuku y’urugo. 
    Uwo mujyanama w’ubuzima yumvwaga na benshi mu mudugudu. 
    Hashize igihe gito, Ncyuyinyana arakira yongera kujya kwiga.
    a) Ni iki cyatumaga Ncyuyinyana asiba ishuri?
    b) Ni akahe kamaro ko kurara mu nzitiramibu?
    c) Urumva byaragenze bite Ncyuyinyana asubiye ku ishuri?
    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
    Z
    8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
    A
    9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
    A
    10. Tondeka aya magambo ukore interuro ziboneye, uzandike mu mukono.
    a) Ndababara - yancyuriye - Ncyuyishyo
    b) gitondo - mu - yancyamuye - Ncyuyinyana
    c) yaguze - Ncyuyimihigo - isoko - mu - incyamuro
    Igihekane shyw/Shyw
    1. Erekana amashusho arimo ijwi shyw.
    M
    2. Erekana igihekane shyw/Shyw.
    S
    3. Soma imigemo ikurikira.
    A
    4. Soma amagambo akurikira.
    S
    5. Soma interuro zikurikira.
    a) Semashywa ararushywa no gukura imyishywa ku rugo.
    b) Ibi bishyimbo bishyushywe bitaragaga.
    6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
    Turyame mu nzitiramibu
    N
    Mu gihe k’ibiruhuko Semashywa yasuye kwa sekuru 
    Ncyuyimihigo. Nijoro agiye kuryama abura inzitiramibu atangira 
    incyuro atyo. Yacyuriraga mwishywa we Ncyuyishyo kuko 
    atayiryamagamo. Kwari ukugira ngo atazoshywa cyangwa 
    akabeshywa ko idafite akamaro.
    Mwishywa we amubwira ko sekuru nta cyo abiziho. Bukeye 
    Semashywa yihutira kubwira sekuru akamaro k’inzitiramibu. 
    Amusobanurira ko imibu itera marariya ihashywa n’inzitiramibu.

    Sekuru yumvise impanuro z’umwuzukuru, ajya kubashakira 
    inzitiramibu. Uwo munsi bose baryamye banezerewe cyane, 
    by’akarusho Semashywa.
    a) Kubera iki Semashywa aho kuryama yatangiye incyuro?
    b) Ni iki Semashywa yihutiye kubwira sekuru?
    c) Ni izihe nama wagira abakoresha nabi inzitiramibu?
    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
    M
    8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
    A
    9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
    Z
    10. Tondeka imigemo wahawe ukore amagambo yumvikana, 
    uyandike mu mukono, unace akarongo ku gihekane shyw.
    a) ra - shywa - ru - ba
    b) ma - Se - shywa
    c) shywe - bi - za - ryo
    Imyitozo
    1. Erekana amashusho arimo amajwi ncy/shyw.
    A
    2. Soma kandi wandike imigemo ikurikira.
    A
    3. Soma amagambo akurikira kandi uyandike.
    S
    4. Soma interuro zikurikira kandi uzandike.
    a) Ncyuyimihigo areshywa na mwishywa we.
    b) Twirinde koshywa no guhora mu ncyuro.
    5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.
    Duhashye marariya
    S
    Igishanga cyo kwa Ncyuyinyana cyatashywe n’imibu ijujubya 
    abagituriye. Imibu yabyibushywaga no kuruma abantu bakarwara 
    marariya.
    Umunsi umwe, Ncyuyimihigo yahamagaye abaturage ngo abungure 
    inama. Yashakaga gucyaha aboshywaga bakanabeshywa ko imibu 
    idatera marariya.
    Yabashishikarije gufata incyamuro bagasiba ibidendezi. Yanabasabye 
    gutema ibihuru byarimo imyishywa no gukinga amadirishya 
    nimugoroba. Biyemeje kujya barara mu nzitiramibu buri gihe.
    Ncyuyimihigo yabasabye gukebura abataje nta gukoresha incyuro. 
    Abaturage bakurikije izo nama maze marariya irahashywa.
    a) Imibu yabyibushywaga n’iki?
    b) Kubera iki Ncyuyimihigo yahamagaye abaturage?
    c) Ni ibiki bishobora kuba indiri y’imibu itera marariya?
    D
    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
    N
    8. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira
    F
    9. Uzurisha kimwe mu bihekane ncy / shyw ukore ijambo ryumvikana, maze uryandike mu mukono.
    a) barabyibu_____a
    b) ntuka____urire
    c) i____amuro 
    d) ntibazaru____e
    Igihekane nshw/Nshw
    1. Erekana amashusho arimo ijwi nshw.
    S
    2. Erekana igihekane nshw/Nshw.
    S
    3. Soma imigemo ikurikira.
    Z
    4. Soma amagambo akurikira.
    S
    5. Soma interuro zikurikira.
    a) Nabujije injangwe kurya inshwegegeri iranshwaratura.
    b) Namubujije kunshwanira no kunshwiragiza aranshwishuriza.


    6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

    D

    Umubu witwaga Ruhashywa wari warigabije igishanga cyange. Wari 
    waranshwiragije ugahora wigamba kubyibushywa no kuruma abantu. 
    Nababazwaga no kubona igishanga cyange cyaratashywe na wo.

    Umunsi umwe, nshwekurana na mwishywa wange tuwugabaho 

    igitero. Arankundira ntiyanshwanira tujyana kuwuhiga aho 
    wabanaga n’abana bawo. Tuwugezeho, nywubaza impamvu uhora 
    wigamba kubyibushywa no kuturuma.

    Uranshwishuriza maze ndarakara nshwekura inyuma yawo uransiga. 

    Mwishywa wange amfasha gutema ikigunda wari waragize indiri. 
    Kuva ubwo, uwo mubu Ruhashywa ntiwongeye kunshwiragiza 

    ukundi.

    a) Ni iki cyatumye abantu bajya guhiga umubu?
    b) Umubu wahashyijwe ute?
    c) Ni ubuhe buryo bwakoreshwa mu guhashya imibu itera marariya?

    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
    S
    8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
    S
    9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
    S
    10. Tahura mu gakuru “Umubu Ruhashywa” amagambo 
    nibura atatu afite igihekane nshw, maze uyandike mu mukono.

    a)_______________

    b) _______________

    c) _______________

    Igihekane myw/Myw

    E

    2. Erekana igihekane myw/Myw.

    L

    3. Soma imigemo ikurikira.

    N

    4. Soma amagambo akurikira

    D

    5. Soma interuro zikurikira.
    a) Marita asomywa umuti ngo adahumywa n’indwara.
    b) Ibyo biseke birumywe n’umuntu ubizi.

    6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

    Bakize icyorezo

    N

    Mu Murenge wa Cyumywa abana bambaraga inshwabari
    ntibanisukure. Kubera iyo mpamvu, abana bokamwe n’icyorezo
    k’indwara.

    Bumywaga amazi mu mubiri, bakanahumywa n’icyo cyorezo. 

    Buri mubyeyi yihutiraga kujyana umwana kwa muganga. Abafite 
    ubwisungane mu kwivuza basomywaga ku muti bagakira. 
    Abatabufite bivuzaga bibagoye kandi bibahenze cyane. Muganga 
    yagiraga ababyeyi inama ababuza kwambika abana inshwabari. 

    I Cyumywa ababyeyi bakurikije inama bagiriwe na muganga. Ubu 

    bihamywa ko icyorezo kitakiharangwa, abana babayeho neza.

    a) Ni bande bokamwe n’icyorezo k’indwara?
    b) Abadafite ubwisungane mu kwivuza bivuzaga bate?

    c) Ni akahe kamaro k’ubwisungane mu kwivuza?

    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.
    X
    8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.
    A
    9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
    N
    10. Tondeka imigemo wahawe ukore ijambo uryandike mu mukono, unace akarongo
    ku gihekane
    myw.
    a) ba - hu - mywa - za 
    b) ra - za- mywa- I 

    c) mywa- ra - so - a

    Imyitozo

    1. Erekana amashusho arimo amajwi nshw/myw.

    N

    2. Soma imigemo ikurikira.

    JH

    3. Soma amagambo akurikira.

    H

    4. Soma interuro zikurikira.

    a) Nshwekuye ngiye kureba iriba rikamywa n’izuba.

    b) Namubwiye ko yahumywa n’indwara aranshwanira.

    6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

    Twitabire ubwishingizi mu kwivuza

    S

    Nitwa Nshwima, niga mu mwaka wa gatatu. Umunsi umwe 
    navaga kwiga, mpura n’inturo iranshwaratura bikabije. Iyo nturo 
    yananshwanyagurije ibitabo, iranshwiragiza mpita nshwekura 
    ndayihunga. Mpura na Ncyuramihigo musaba ibyatsi byo 
    kwiyomora aranshwishuriza.

    Yanyohereje kwa muganga kuko igisebe cyumywa n’umuti waho. 

    Banshyiriye umuti mu gacupa baragafunga kararumywa neza. 
    Ngeze mu rugo nsomywa kuri wa muti nahawe ndoroherwa. 

    Ababyeyi bange bababajwe no kubatangisha amafaranga menshi. 

    Mbabwira ko bihamywa ko ubwisungane mu kwivuza bukwiye. 
    Kuva ubwo bahita babwitabira ntibongera guhombywa no 

    kutabugira.

    a) Kwa muganga bafashije bate Nshwima?
    b) Ni iyihe mpamvu yatumye ababyeyi batanga 
    amafaranga menshi?
    c) Wakwitwara ute kugira ngo udakomeretswa 
    n’inyamaswa?

    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana ibihekane bikurikira.

    M

    8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

    D

    9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

    S

    10. Uzurisha kimwe mu bihekane nshw/myw ukore ijambo 

    ryumvikana, maze uryandike mu mukono.

    a) arara_____a
    b) ara_____iragiza
    c) Ntibizu____e

    d) ____ekure

    Igihekane nshyw/Nshyw

    1. Erekana amashusho arimo ijwi nshyw.

    E

    2. Erekana igihekane nshyw/Nshyw.

    A

    3. Soma imigemo ikurikira.

    M

    4. Soma amagambo akurikira.

    M

    5. Soma interuro zikurikira.

    a) Mukanshywa akunda gukura inshywa mu bicuma.

    b) Kanyenshywa yitiranya inshywa n’inzuzi z’ibihaza.

    6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

    Yahawe imiti

    S

    Senshywa yari yararembeye mu rugo kubera marariya. Nyina 
    yahugiraga mu kuvana inshywa mu ducuma, ntamwiteho. Akenshi 
    iminwa ye yumywaga no kubura icyo anywa.

    Umunsi umwe, Senshywa yifuje kurya inshwegegeri abura 

    uzimuzanira. Nimugoroba umujyanama w’ubuzima anyuze iwabo 
    asanga Senshywa yararembye. Amukozeho yumva arahinda 
    umuriro yihutira kumuzanira imiti. Amaze kuyimuha, anamusabira 
    ku Mana iramywa ngo imukize. 

    Hanyuma ahamagara nyina amusaba kwita kuri Senshywa. Nuko 

    atangira kumwitaho, akira bidatinze.

    a) Ni iyihe ndwara yari yararembeje Senshywa? 
    b) Ni gute umujyanama w’ubuzima yamenye ko Senshywa ari guhinda umuriro?

    c) Kuki ari ngombwa kujya kwa muganga ugifatwa n’indwara?

    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.

    S


    8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

    T

    9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

    N


    10. Tahura mu gakuru amagambo byibura atatu yakoreshejwe arimo igihekane nshyw,
    uyandike mu mukono.

    a) ___________________

    b) ____________________

    c) ____________________

    Igihekane mbyw/Mbyw

    1. Erekana amashusho arimo ijwi mbyw.

    G

    2. Erekana igihekane mbyw/Mbyw.

    F

    3. Soma imigemo ikurikira.

    N

    4. Soma amagambo akurikira.

    S

    5. Soma interuro zikurikira.

    a) Yararwaye ahombywa no kurembywa n’uburwayi.

    b) Ntituzangane tutazahombywa na byo.

    6. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

    Senshywa na Nyiranshywa

    S

    Umugabo witwaga Senshywa yari yarashakanye na Nyiranshywa. 
    Bahoraga barembywa na marariya bigatuma bahombywa no 
    kwivuza.

    Ibyo byatumaga imyaka yabo irumbywa no kudafumbirirwa igihe. 

    Bityo bakababazwa no gusumbywa umusaruro n’abaturanyi babo. 
    Bagiye kugisha inama umujyanama w’ubuzima uko bakwirinda 
    uburwayi. Bageze iwe basanga arakura inshywa mu bicuma bye. 
    Bamutekerereje ibyabo byose abasaba kwirinda kurembywa na 
    marariya. Yabasabye kurara mu nzitiramibu no kwikiza ibigunda 
    n’ibidendezi. 

    Barabyubahirije ntibongera kurembywa no guhombywa 

    n’uburwayi bwa marariya.

    a) Ni iki cyatumaga Senshywa na Nyiranshywa bahora barembye?
    b) Ni gute inama z’umujyanama w’ubuzima zabagiriye akamaro?

    c) Ni akahe kamaro k’umujyanama w’ubuzima?

    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana igihekane gikurikira.

    A

    8. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

    A

    9. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

    D

    10. Tondeka imigemo wahawe ukore ijambo ryumvikana, 

    uryandike mu mukono, unace akarongo ku gihekane mbyw.

    a) da - mbywa - ho - ku
    b) mbywa - ho - gu

    c) nti - mbywe - za - re - mu

    Imyitozo

    1. Erekana amashusho arimo ijwi nshyw/mbyw.

    D

    2. Soma imigemo ikurikira.

    D

    3. Soma amagambo akurikira.

    S

    4. Soma interuro zikurikira.

    a) Inshywa zaguye mu jisho rya Mutumwashywa arembywa na zo.
    b) Senshywa ahombywa no gukopa abatamwishyura.

    5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

    Yariye ibitaribwa

    N

    Nyiranshywa yakundaga gufasha nyina kuvomerera inzuzi z’ibicuma. 
    Nyina yamubwiraga ko iyo zitavomerewe zishobora kumywa n’izuba. 
    Ibyo bigatuma bazitaho cyane ngo zitarumbywa no kubura amazi. 

    Nyiranshywa yanafashaga nyina gukura inshywa mu bicuma. Hari 

    igihe yiranguje igicuma, inshywa zimuhagama mu muhogo. Nyina 
    agerageje kuzimukuramo biramunanira maze arembywa na zo. 
    Bukeye amujyana kwa muganga, amugejejeyo abaganga bamwitaho.

    Bakoze uko bashoboye inshywa zamuhagamye mu muhogo 

    bazikuramo. Nyina arabashimira, bamusaba gutoza abana ko 
    batagomba kurya ibitaribwa.

    a) Ni iki cyahagamye Nyiranshywa mu muhogo?
    b) Ni iyihe nama abaganga bagiriye nyina wa Nyiranshywa?
    c) Ni ibiki abana bakunze gutamira bishobora kubahagama 

           bikangiza ubuzima bwabo?

    6. Soma kandi wandike mu mukono wigana ibihekane bikurikira.

    D

    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

    D

    8. Soma kandi wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.

    N

    9. Shaka muri iki kinyatuzu amagambo arimo ibihekane nshyw na mbyw, uyandike mu mukono,
    uce n’akarongo kuri ibyo bihekane.

    N

    Isuzuma risoza umutwe wa kabiri

    1. Huza igihekane n’ishusho irimo ijwi bijyanye.

    X

    2. Soma imigemo ikurikira.

    S

    3. Soma amagambo akurikira.

    S

    4. Soma interuro zikurikira.

    a) Ncyuyimihigo arembywa n’indwara ya marariya.
    b) Senshywa yanshwekuje anyereka imyishywa yumywa n’izuba.

    5. Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo.

    Namugiriye inama

    D

    Habayeho umugore witwaga Nyiranshywa wahoraga arembywa 
    na marariya. Umunsi umwe, nagiye kumusura mugira inama, 
    arankundira ntiyanshwanira. Yanteze amatwi musobanurira 
    uburyo yakwirinda guhora arembywa n’uburwayi. 

    Namubwiye ko nimugoroba ari ngombwa gufunga amadirishya 

    akarumywa. Namusabye kandi gufata incyamuro agasiba ibizenga
    mu rugo. Bityo akirinda kurumwa n’imibu itera marariya.

    Namusabye kujya yiyambaza kenshi mwishywa wange 

    w’umujyanama w’ubuzima. Nanamubwiye kuncyamurira bagenzi 
    be babeshywa byinshi kuri marariya. Yarankundiye arabyubahiriza 
    ubu mu mudugudu wabo ntawukirembywa n’uburwayi.

    a) Ni nde wahoraga arembywa na marariya?
    b) Ni iki kigaragaza ko inama Nyiranshywa yagiriwe 
    yazubahirije?

    c) Ni akahe kamaro ko kubaho mu buzima buzira indwara?


    6. Soma interuro zikurikira maze uhuze buri nteruro n’ishusho bijyanye,
    uhuza umubare n’inyuguti.
    D
    R
    7. Soma kandi wandike mu mukono wigana amagambo akurikira.

    8. Soma wandike mu mukono wigana interuro ikurikira.
    R
    9. Uzurisha kimwe muri ibi bihekane wahawe, ukore ijambo 
    ryumvikana, uryandike mu mukono. ncy, shyw, nshw, myw, nshyw, mbyw.
    a) kure_____a
    b) umwi_____a
    c) guso____a
    d) ya____aniye
    e) i____a

    f) i____amuro


    Umutwe wa mbere Imyuga gakondoUmutwe wa gatatu: Uburenganzira n’inshingano by’umwana