• UMUTWE WA 3 : UBUZIMA

     7b

    Umwinjizo w’umukino
    Muri uyu mukino: “Ubwenge buza ubujiji buhise”, muriyumviramo ukuntu
    Nyinawumuntu, yatsimbararaga ku myumvire idahwitse yo kubyara abana
    benshi, ngo akunde yororoke nk’umusenyi wo ku nyanja. Nyamara yagiye ku kigo
    nderabuzima, na bwo ku bwa burembe, yumvise uko urubyiruko rugisha inama
    rushaka kumenya iby’ubuzima bw’imyororokere, ndetse n’abatanze ubuhamya ku
    byiza byo kuboneza urubyaro, afata ikemezo cyo guhinduka no kuba intumwa nziza

    ku bandi bafite imyumvire itaboneye. 

    Abakinnyi dusanga muri uyu mukino n’imiterere yabo.
    Nyinawumuntu: Ni umugore ubyara indahekana. Nyuma y’igihe kirekire
    ahora mu makimbirane n’umugabo we yaje kwisubiraho.
    Mugwiza: Ni umugabo wa Nyinawumuntu. Ashyira mu gaciro, ndetse
    yifuza ko we n’umugore we baboneza urubyaro.
    Mugisha: Ni umugabo uri mu kigero k’imyaka 43. Na we yacengewe
    n’umuco wo kuringaniza urubyaro ndetse abishishikariza
    abandi.
    Iribagiza: Ni umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Kinigi akaba
    n’inzobere mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no
    kuboneza urubyaro.
    Fofo: Ni umukobwa uri mu kigero k’imyaka 20 ukora mu kabari.
    Akunze guhura n’ikibazo cy’abagabo bamushuka ko
    bamukunda, akabima amatwi.
    Gwiza: Ni ingaragu afite imyaka 21. Akunda gushukwa n’urundi
    rubyiruko ngo akore imibonano mpuzabitsina ariko akagira
    amakenga ndetse agakomera ku bumanzi bwe.
    Murenzi: Ni umusore w’ibigango n’igikuriro. Afite imyaka 23. Azwiho
    gutwara abagore b’abandi.

    Gakwaya: Ni se wa Murenzi, agisha inama kandi ni inyangamugayo.

    Igice cya mbere
    Agakino ka mbere
    Aka gakino karakinirwa mu ruganiriro kwa Mugwiza na Nyinawumuntu. Ni mu
    gitondo bambaye imyambaro idashamaje nk’abakene, Mugwiza yicaye ku ntebe ya
    kinyarwanda, Nyinawumuntu yicaye ku kirago; mbese biragaragara ko bari mu rugo

    rutifashije. 

    Mugwiza: (Yicaye wenyine yiyumvira) Mbe Nyinawumu...?
    Nyinawumuntu: ( Ijwi ryumvikanire kure, ndetse abanze kwisyigiza) Asyi! Ariko
    wowe ni uguhora umpamagara gusaaa! Vuga ndakumva!
    Mugwiza: (Yimyoze ) Igira hino uce akabogi ku muce ariko ngire icyo
    nkwibariza, ntuzi ko ijambo ryiza ari mugenzi w’Imana kandi
    ubamba isi ntakurure!
    Nyinawumuntu: Ubu ntunzindukiye ntarikorera uturimo di! Vumvura vuba
    wasanga ari ikinkiza uyu muruho n’agahinda nterwa n’uru
    rugo rutindi!
    Mugwiza: Ariko uzitonganya uzageze ryari? Ayo maganya uhorana
    ukagira ngo si wowe wayikururiye n’izo ndahekana zawe?
    Nyinawumuntu: Ugize ngo iki...? Umpamagariye kuntuka se? Mva iwacu hari
    inda naje nikoreye ku mutwe? Ariko koko bararya zikishyura!
    Umenye ko umanika agati wicaye wajya kukamanura
    ugahaguruka!Nta soni!
    Nyinawumuntu: Ntuza ntuza iki? Ni uko usanzwe ndakuzi kandi uhishe
    mu nda ntiyibwa n’imbwa. Uhora umbwira ngo mbyara
    nk’urukwavu! Ariko ni abange koko! Ko utamfasha kubarera
    se, shyuhuhuuu! Ariko nagorwa nagorwa!
    Mugwiza: (Ase nugira uburakari) Hama hamwe uwanze kumva ntiyanze
    no kubona. Nkubwira ngo uboneze urubyaro, ukananira!
    Icara urambye wumve ingaruka!
    Nyinawumuntu: Wahondaga utanoga di! Ngo bagire ngo! Umuturanyi
    wacu ko yihaye kuboneza urubyaro, byagenze bite? Nta bo
    wumva babisamiraho se? Abapagani gusa! Ijambo ry’Imana
    riratubwira riti: “Mubyare mwororoke mugwire mwuzure isi,
    mungane nk’umusenyi n’inyenyeri.” Ni nde wababwiye ko isi
    yuzuye se?
    (Atuje cyane asa n’uwinginga) Nyamara nkubwire saro
    risumba ayandi nahawe na Rudasumbwa, amahane yawe
    nta cyo azakugezaho! Nashakaga kukubwira ngo tuge
    kugisha inama ku kigo nderabuzima, cyane ko numvise
    umuhwituzi avuga ko ku Kigo Nderabuzima cya Kinigi
    hari iyo gahunda yo kugira inama abaturage ku bijyanye
    n’ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro.
    Nyinawumuntu: (Acururuke gato) Nange mbikenge undi mukiro wari
    umpamagariye umuseke ugitamuruka mu cyoko!
    Ibitesha umuntu igihe ntibibura! Batanga se utujumba
    n’udushyimbo byibura ngo twihere abana? Izo
    mburamukoro gusa! Ugeyo wenyine n’ubundi uwiruka mu
    ntabire y’undi ntabura amaguru. Nge sinishoboreye ngiye
    kwihingira! (Ahaguruke agende, Mugwiza asigare wenyine
    yumiwe)

    Mugwiza: (Atuje cyane) Tuza ariko nivugiraga mugore nkunda weze
    inono ku menyo, kibero kezeho amaribori, ukaba ikemezo
    cy’urugwiro. Nagira ngo twiganirire iby’ubu buzima bwacu,

    tuza rwose.

    Nyinawumuntu: Ntuza ntuza iki? Ni uko usanzwe ndakuzi kandi uhishe
    mu nda ntiyibwa n’imbwa. Uhora umbwira ngo mbyara
    nk’urukwavu! Ariko ni abange koko! Ko utamfasha kubarera
    se, shyuhuhuuu! Ariko nagorwa nagorwa!
    Mugwiza: (Ase nugira uburakari) Hama hamwe uwanze kumva ntiyanze
    no kubona. Nkubwira ngo uboneze urubyaro, ukananira!
    Icara urambye wumve ingaruka!
    Nyinawumuntu: Wahondaga utanoga di! Ngo bagire ngo! Umuturanyi
    wacu ko yihaye kuboneza urubyaro, byagenze bite? Nta bo
    wumva babisamiraho se? Abapagani gusa! Ijambo ry’Imana
    riratubwira riti: “Mubyare mwororoke mugwire mwuzure isi,
    mungane nk’umusenyi n’inyenyeri.” Ni nde wababwiye ko isi
    yuzuye se?
    (Atuje cyane asa n’uwinginga) Nyamara nkubwire saro
    risumba ayandi nahawe na Rudasumbwa, amahane yawe
    nta cyo azakugezaho! Nashakaga kukubwira ngo tuge
    kugisha inama ku kigo nderabuzima, cyane ko numvise
    umuhwituzi avuga ko ku Kigo Nderabuzima cya Kinigi
    hari iyo gahunda yo kugira inama abaturage ku bijyanye
    n’ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro.
    Nyinawumuntu: (Acururuke gato) Nange mbikenge undi mukiro wari
    umpamagariye umuseke ugitamuruka mu cyoko!
    Ibitesha umuntu igihe ntibibura! Batanga se utujumba
    n’udushyimbo byibura ngo twihere abana? Izo
    mburamukoro gusa! Ugeyo wenyine n’ubundi uwiruka mu
    ntabire y’undi ntabura amaguru. Nge sinishoboreye ngiye
    kwihingira! (Ahaguruke agende, Mugwiza asigare wenyine

    yumiwe)

    Agakino ka kabiri
    Aka gakino karakinirwa mu gikari cy’urugo kwa Mugwiza n’umugore we
    Nyinawumuntu agaragara ko atwite. Nyinawumuntu afite isuka mu ntoki
    nk’ugiye guhinga, Mugisha aze kubakangurira kwitabira amahugurwa,
    bazane udutebe bicareho baganire, utwana ikenda tw’indahekana dushonje
    twambaye ubucabari twicaye ku muryango w’inzu tubitegereza.
    Mugwiza:
    Ubu koko amaherezo azaba ayahe?
    Nyinawumuntu: (Akubite igitwenge aseke cyaneee) Ngo amaherezo azaba
    ayahe? Ubaye wa wundi uhora yibaza iby’uko bwira n’uko
    bucya se! (Aririmbe yishongora: Ese ko bucya bukiraaa

    amahereeezo azaba ayahe weee!)

    Mugwiza: (N’ijwi ryihanangiriza) Ariko Nyinawumu! Uwiruka atizwa
    umurindi n’umwirukankana koko. Sinzongera kukubwira
    ibyo kuboneza urubyaro no kumenya iby’imyororokere,
    gusa uzirengere ingaruka. (Ahite yumva umuntu ubaramutsa)
    Mugisha (N’ijwi risa n’irirenga) Mwaramutse aba hano? Ni Mugisha
    ubasuhuza.
    Mugwiza: Mwaramutse? (Mugisha yinjire)
    Nyinawumuntu: Ese ni wowe Mugi, ko uturamukiye se, uragenzwa n’iki?
    Reka nzane udutebe two kwicaraho. (Azane udutebe twa
    kinyarwanda bicare)
    Mugisha: Ni ubuhoro ariko! Numvise mwari mu kiganiro ariko
    musakuza, nza kureba ibyo murimo!
    Nyinawumuntu: Sinzi ibyo yari arimo ambwira ra!
    Mugisha: Umva kandi. (Aseke gato ) Ntubizi kandi numvaga muvuga
    ku ngingo nziza?
    Nyinawumuntu: Yewe ga yewe ga! Uzi ko uwububa abonwa n’uhagaze bahu!
    Burya bwose wumvirizaga ibyo twavugaga?
    Mugisha: Oya sinumviriza abantu. Nihitiraga amagambo agira atya
    angwa mu gutwi.
    Mugwiza: Ni byo rata twavugaga ibyo kujya kugisha inama ku kigo
    nderabuzima, ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere no
    ku kuboneza urubyaro.
    Mugisha: Ntiwumva; nange ubu ndi kugana ku kigo nderabuzima.
    Namwe abahwituzi babagezeho?
    Mugwiza Batugezeho ariko nararigushije, Nyinawumuntu yanze
    andaba ivu mu gahanga! Aracyari wa wundi boshye
    akabaye icwende koga nti...reka nicecekere nako.
    Mugisha: Ubwo se yabikora bahu? Dore ubu bukene bw’akarande
    buterwa no kuba mutaraboneje urubyaro. Rero ndabona
    anatwite indi!
    Mugwizae. Ntidushobora kubona ibitunga abana
    bahora bicira isazi mu jisho, kwambara ukuri byo
    barabimenyereye, kubavuza ni ikibazo! Icyangira umuntu

    gitera agahinda gusa!

    Mugisha: Izo ni ingaruka nyine! Aho isi igeze kirazira kikaziririzwa
    kubyara abo udashoboye kurera, kuko ni ukwiyica uhagaze
    ukica n’ubuzima bw’abo ubyara.

    Nyinawumuntu: (N’agasuzuguro) Mwasomye ntimwasogongeye ariko!
    Ubuzima bwicwa n’iyo miti njya numva! Nge hari icyo ntaka
    uretse ubukene?
    Mugwiza: Yego nyine iyo tubyara abo dushoboye kurera, ntuba utaka
    ubwo bukene!
    Nyinawumuntu: (Ase n’ugira amakenga) Gute se?
    Mugisha: Igihe uta urera abana barenga ikenda bose, iyo uza kuba
    ufite babiri uba ugikoresha mu kubashakira ibibatunga no
    kubateganyiriza ejo hazaza.
    Mugwiza: Si uko! Ubu se baziga koko, kandi ubu amashuri ari wo
    murage? Kera ababyeyi bagiraga iminani baragaga abana
    babo. Ubu abacu tuzabaraga iki?
    Nyinawumuntu: Nimuhebere urwaje rero, none se twakwihakana urubyaro
                                        rwacu.
    Mugisha: Guhunga ibibazo si ubutwari ni ubugwari bukabije, kuko
    intore ntiganya ishaka ibisubizo. Byongeye kandi Leta y’u
    Rwanda nta we ishaka ko abaho nabi aririra mu myotsi.
    Ubu se mwe gahunda ya Gira Inka Munyarwanda ntiri hafi
    kubageraho!
    Nyinawumuntu: (N’ibyishimo byinshi) Ni byo se! Ayo ni amareshyamugeni
                                     have sigaho!
    Mugisha: Ni ukuri rwose. Gusa mugomba kwitabira gahunda za Leta
    zirimo kuboneza urubyaro, kugana ibigo nderabuzima
    mukagisha inama ku buzima bwanyu, n’ibindi. Isaha ziragiye
    ahubwo muze tugende tudatinda.
    Mugwiza: Nge nahagurutse. Haguruka nawe Nyinawumu... Singenda
    ngusize!
    Mugisha: Ntiwumva ko nta rundi rwitwazo Nyinawumu...! Erega
    gahunda za Leta kuzitabira ni byiza birigisha kandi
    bigafasha abantu no guhindura imyumvire!
    Nyinawumuntu: (Abanze kwiyumvira) Tugende ariko ni uko abaye wowe
    Mugi...!

    Mugwiza
    : Nyinawumu? Tuvugishije ukuri, hari uko ntakugize
    ukananira?
    Nyinawumuntu: Wowe se ko utifungishije ngo baguhindure ikiremba?
    Mugwiza: Byo se nari kubikora tutabyumvikanyeho? Erega byose
    bikorwa mu bwumvikane, mu bufatanye n’ubwuzuzanye
    bw’abashakanye
    Mugisha: Ni ukuri rwose. Gusa mugomba kwitabira gahunda za Leta
    zirimo kuboneza urubyaro, kugana ibigo nderabuzima
    mukagisha inama ku buzima bwanyu, n’ibindi. Isaha ziragiye
    ahubwo muze tugende tudatinda.
    Mugwiza: Nge nahagurutse. Haguruka nawe Nyinawumu... Singenda
    ngusize!
    MugishaNtiwumva ko nta rundi rwitwazo Nyinawumu...! Erega
    gahunda za Leta kuzitabira ni byiza birigisha kandi

    bigafasha abantu no guhindura imyumvire!

    Nyinawumuntu: (Abanze kwiyumvira) Tugende ariko ni uko abaye wowe
    Mugi...!
    Mugwiza: Nyinawumu? Tuvugishije ukuri, hari uko ntakugize
    ukananira?
    Nyinawumuntu: Wowe se ko utifungishije ngo baguhindure ikiremba?
    Mugwiza: Byo se nari kubikora tutabyumvikanyeho? Erega byose
    bikorwa mu bwumvikane, mu bufatanye n’ubwuzuzanye

    bw’abashakanye.

    Mugisha: Erega ntibinabuza umuntu gukora imibonano
    mpuzabitsina, bibuza kororoka gusa. Uzi ko mutazi ubuzima
    bwanyu bw’imyororokere! Mureke twihute ndabizi ku kigo

    nderabuzima murahungukira byinshi. (Bahaguruke bagende)

    Igice cya kabiri
    Agakino ka mbere
    Aka gakino karakinirwa ku kigo nderabuzima, karakinwa na Iribagiza, Fofo,
    Gwiza, Gakwaya, Murenzi, Mugisha, Mugwiza na Nyinawimuntu. Iribagiza ari

    kugira inama abaturage bicaye mu gacaca, bacoca amagambo.

    Iribagiza: (Asuhuze abo bari kumwe) Muraho mwese! Nimugire
    ubuzima bwiza, mukure muzi ubuzima bw’imyororokere
    kandi mwororoke muringaniza urubyaro! Nagira ngo
    abafite ibibazo byihariye, duhereye ku rubyiruko, babanze

    babitugezeho tubone aho duhera.

    Fofo: Nitwa Fofo mfite imyaka makumyabiri, nkora mu kabari.
    Abagabo n’abasore bantesha umutwe bambwira ko ndi
    mwiza, bakankorakora cyangwa bagashaka kunsoma iyo ndi

    mu kazi, nkabyanga. Nakora iki ngo banshikeho?

    Gwiza: Nange nitwa Gwiza mfite imyaka 21. Bagenzi bange bahora
    banyumvisha ko nkwiye gushaka abakobwa cyangwa
    abagore dukorana imibonano mpuzabitsina, ngo ni
    bwo nzakira ibishishi mu maso n’ubugabo bwange ngo
    bugakura neza da! Ni byo koko?
    Gakwaya: Nge mungire inama, uyu muhungu wange Murenzi, numva
    bamwita umupfubuzi ngo abagore benshi ni we bayobotse.
    Iyo ngeso ntizatuma yisazira. (Abari aho bose bumirwe

    batangire kujujura)

    IribagizaNdabashimiye kuba mugishije inama ku bibazo muhura
                          na byo, mu rwego rwo kumenya ubuzima bwanyu

                          bw’imyororokere. Kuvugisha ukuri ni indangagaciro ikwiye

                      kuturanga. Reka mpere ku kibazo cya Fofo. (Ahamagare

                      Fofo) Fofo we?

    Fofo:           Karame!
    Iribagiza: Abo bagabo bagushuka bagukorakora, bikubaho
    buri munsi? Ese na bagenzi bawe mukorana ni ko

    bibagendekera? 

    Fofo: Yego, ariko buri wese arimenya. Abenshi barabakorakora,
               bagasangira inzoga, bakabahonga amafaranga ndetse
               hari n’abemera gutahana na bo. Nge rero numva

               ntawankorakora atarankoye

    Iribagiza: Ni byo koko abakobwa bahura n’ababashuka bashaka
    kubashora mu ngeso mbi z’ubusambanyi, kubashora
    mu biyobyabwenge, kubacuruza mu mahanga n’ibindi
    byinshi biteye agahinda. Buri wese agomba kwimenya,
    akifata, akirinda izo nkozi z’ibibi ziba zishaka kubata mu
    kangaratete, ukaba watwara inda idateganyijwe cyangwa
    y’imburagihe. Ushobora no kwandura indwara zandurira mu
    mibonano mpuzabitsina. Komera ku mugambi wawe wo
    kwimenya, ukomera ku busugi bwawe. Si byo?
    Fofo:      Murakoze kungira inama nziza!
    Iribagiza: Wowe rero Gwiza. Umubiri w’umuntu ugira imisemburo
    igenda itera impinduka bitewe n’ikigero ugezemo iyo ukura.
    Ibishishi ufite ni ukubera ikigero cy’ubukure ugezemo.
    Ntaho bihuriye no gukora imibonano mpuzabitsina. Naho
    iby’ubugabo bwawe, ingingo z’umubiri w’umuntu zikura
    uko Imana yazigennye n’uko yaziremye, keretse bahayeho
    impamvu y’ubumuga runaka. Kandi na bwo umuntu
    ugize ikibazo ajya kwa muganga, abaganga bakamufasha.

    Hanyuma wowe Mure! Ibyo so yakuvuzeho ni byo?

    Murenzi: (Adidimanga) Urumva nyine, nyine, urumva... Ni ni ni byo

    rwose simbihakana. (Abantu bajujure)

    Iribagiza: (Acecekeshe abari mu nama) Ubwo se uzi ibibazo urimo

    kwikururira?

    Murenzi: Ibihe bibazo se kandi? Ni umwuga wange. Abashaka
    iyo ndyo barayibuze ndayibagaburira. None se wabona
    imboga ukazirengeshwa? (bamwe bagwe mu kantu, Gwiza

    akwenkwenuke, ubona ko bidasanzwe kumva ibyo bintu)

    Iribagiza: Mbabajwe n’uko ubivugana ishema aho kwigaya. Iyo
    si indangagaciro y’umuco wacu. Ubwo uzi indwara
    uzanduriramo nka Sida, imitezi, uburagaza, mburugu
    n’izindi? Bavandimwe muri aha, dufatanye kubyamaganira

    kure.

    Murenzi: (Avugane agahinda) Rwose mumbabarire byose
    nabiterwaga n’ubujiji, kandi mbarahiriye ko ntazabisubira

    ukundi.

    Iribagiza: Mumfashe gushimira Murenzi wiyemeje guhindura
    imyitwarire akaba atazongera kwijandika mu bikorwa
    by’urukozasoni. Noneho tubaze na bariya babyeyi
    bagire icyo batubwira ku byiza byo kumenya ubuzima
    bw’imyororokere no kuboneza urubyaro. ( Bose bamukomere

    amashyi) Reka twumve Mugisha ibyo atubwira.

    Mugisha: (Age imbere) Murakoze kumpa ijambo, baca umugani
    ngo: “Utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi!”
    Ngishakana n’umugore wange Beza, twabanje kubura
    urubyaro, tujya mu bapfumu biba iby’ubusa. Twagiye
    kwa muganga, batugira inama, ikibazo cyacu kirakemuka,
    tubona umwana. Ubwo umugore wange ati: “Nkababyara
    nkimara agahinda!”(akubite agatwenge) Nange nti:
    “Nyabuna aho ibihe bigeze tugomba kuboneza urubyaro.”
    Kuva ubwo ntitwongeye gucana uwaka, amahoro mu rugo
    agenda nka Nyomberi. (yitse umutima gato) Nuko kera
    kabaye, tuza guhura n’umubyeyi ukiri muto cyane rwose,
    afite utwana tune tw’indahekana, twambaye ubucabari,
    umwanda ari wose, inzara sinababwira, mbese ubona ko
    bazahajwe n’ubukene. Umugore wange ahita aturika ararira.
    Mubajije icyo abaye ati: “Mbabajwe na turiya tuziranenge!”
    Naramubwiye nti: “Natwe nitutaboneza urubyaro ngurwo
    urudutegereje.” Ati: “Uramenye uramenye niba ari ibi
    ntitugomba kuzarenza abana babiri, ubundi tugafata akana
    kamwe muri utu tukakarera, tukagabanyiriza umuruho iyi
    ndushyi.” Ibyo twabishyize mu bikorwa, none ubu tumaze
    gutera imbere, abana bacu twarabakujije, turabateganyiriza,
    biga heza, dutuye neza, tumeze neza rwose. Muntu uri aha
    hitamo imara ipfa kuzabaho neza nkatwe cyangwa kuba
    magorwa. Ni ibyo nababwira. Murakoze! (Bamukomere

    amashyi menshi)

    Iribagiza: Ndumva nta kindi nakongeraho. Kumenya ubuzima
    bw’imyororokere no kuboneza urubyaro ntako bisa. Ni
    urufunguzo rw’imibereho myiza, iterambere, ibyishimo
    n’umugisha mu muryango. (Abaze niba hari ushaka kugira

    icyo yongeraho)

    Nyinawumuntu: Mbashimiye inama nziza mutugejejeho. Rwose kugeza
    ubu, nari naranangiye umutima, naranze kumva ibyiza byo
    kuboneza urubyaro, none ndabimenye. Nabitonganiye
    n’umugabo wange igihe kirekire, yagira ngo aravuze nti:
    “Kavuge idahiye!” Nari naramuhinduye umupagani utazi
    ijambo ry’Imana kugeza mbyaye abana ikenda bose
    kandi ejobundi nzabyara undi. Rwose musabye imbabazi
    imbere yanyu ambabarire. Nubwo nisamye nasandaye!
    Ubu niyemeje kubabera intumwa ku bandi bose bafite

    imyumvire idakwiye nk’iyo nari mfite. 

    Iribagiza: Mumfashe dushimire uyu mubyeyi. (Bose bamukomere
    amashyi menshi) Mwumvise ko tugomba kwitabira
    inyigisho ku buzima bw’imyororokere tukamenya
    imihindukire y’imibiri yacu, tukaboneza urubyaro kandi
    tukamenya indangagaciro na kirazira by’umuco wacu.
    Twese tumenye ubuzima bwacu. Mugire amahoro.
    Nyinawumuntu: Bahaguruke bahoberane n’ubwuzu bwinshi (Abari aho
    na Mugwiza : bakome mu mashyi.)

    I. Inyunguramagambo
    1. Sobanura amagambo akurikira ukurikije uko yakoreshejwe mu mwandiko.

    a) Guca akabogi
    b) Umuce
    c) Indahekana
    d) Babisamiraho
    e) Umuseke ugitamuruka mu cyoko
    f) Intabire
    g) Umurindi
    h) Baragaga
    i) Nimuhebere urwaje
    j) Kuririra mu myotsi
    k) Amareshyamugeni

    l) Mu kangaratete

    2. Uzuza interuro zikurikira wifashishije amagambo akurikira yakoreshejwe mu

     mwandiko: urubyaro, indahekana, amareshyamugeni, ihame, imyororokere.

    a) Ni ngombwa ko abana bakibyiruka bamenya ubuzima bw’….………yabo.
    b) Amagambo ashukishwa abakobwa ni …………….
    c) Kuboneza ……………bituma abana bakura neza.
    d) Abana ba Kabanyana ni …..……… kuko barutana umwaka umwumwe.

    e) Umuryango wubahiriza ……………. ry’ubwuzuzanye utera imbere.

    3. Sobanura iyi migani y’imigenurano yakoreshejwe mu mwandiko.
    a) Ubwenge buza ubujiji buhise.
    b) Ijambo ryiza ni mugenzi w’Imana.

    c) Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka.

    4. Vangura interuro zijyanye no kuboneza urubyaro mu nteruro zikurikira.
    a) Ni byiza kubyara abo ushoboye kurera.
    b) Abantu barabyara Imana ikabarerera.
    c) Kubaho nabi mu muryango biterwa no kuboneza urubyaro.
    d) Umuryango waboneje urubyaro ubaho neza.
    e) Gukurikiza inama z’abaganga n’abajyanama b’ubuzima.
    f) Kugira ubuzima bwiza bituruka ku kubyara indahekana.
    g) Mubyare mugwire isi mungane nk’inyenyeri zo mu kirere.
    h) Kutabasha gushyira abana mu ishuri bituruka rimwe na rimwe ku kutaboneza
     urubyaro.
    i) Guteganyiriza umuryango bijyana no kuboneza urubyaro.
    j) Ubukene bw’akarande bushobora guterwa no kubyara abo udashoboye

     kurera.

    II. Ibibazo byo kumva umwandiko
    1. Kumenya ubuzima bw’imyororokere bisobanuye iki?
    2. Kuki Mugisha na Beza babayeho neza?
    3. Amakimbirane ari mu rugo rwa Mugwiza na Nyinawumuntu aterwa n’iki?
    4. Ese n’abagabo baboneza urubyaro? Sobanura.
    5. Urubyiruko rushobora gukura he amakuru arwigisha ubuzima
     bw’imyororokere?
    6. Usanga urubyiruko rumenye neza ubuzima bw’imyororokere byarumarira iki?
    7. Sobanura iyi migenurano yakoreshejwe mu mwandiko:
    8. Utaranigwa agaramye agira ngo ijuru riri hafi.
    9. Ntawukorakora uwo atakoye.

    10. Sobanura akamaro ko kuboneza urubyaro kavugwa mu mwandiko

    III. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
    1. Garagaza ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka dusanga mu mwandiko.
    2. Ku bwawe urumva ari iyihe nsanganyamatsiko ivugwaho mu mwandiko?

     Kubera iki?

    IV. Kungurana ibitekerezo
    Gereranya imyitwarire y’abanyarubuga wumvise mu mwandiko n’ubuzima

    busanzwe bwa buri munsi.

    IKINAMICO

    1. Inshoza y’ikinamico
    Ikinamico ni igihangano kifashisha uburyo bwo gukina imico y’abantu itandukanye.
    Mu ikinamico herekanwa umuco, ibikorwa, imyifatire, imigenzo…by’abantu. Uwo
    mukino ushobora kubera mu ruhame imbere y’abantu cyangwa ukanyuzwa mu
    bikoresho by’ikoranabuhanga by’inyakiramajwi nka radiyo n’iby’iyumvabona nka
    tereviziyo, mudasobwa n’ibindi. Ikinamico iba igamije kwigisha, gukosora ingeso

    n’imyifatire mibi, gushishikariza abantu kugenza neza n’ibindi.

    Ikinamico ishobora kugaragaza ibikorwa by’umuntu umwe cyangwa benshi.
    Ishobora kandi gukinwa n’umuntu umwe ugenda yihinduranya, gusa akenshi iba

    ikinwa n’abantu benshi.

    2. Uturango tw’ikinamico
    Ikinamico ihimbye neza igomba kuba igaragaramo uturango dukurikira:
    Umutwe w’ikinamico: umutwe w’ikinamico ugomba kuba uteye
    amatsiko abumva cyangwa abareba ikinamico. Ayo matsiko akaza gushira
    uko abanyarubuga bagenda bigaragaza.
    Umwinjizo: ni amagambo atangira umukino aba asa n’akebura abagiye
    gukurikira ikinamico ndetse abakururira gukurikira neza umukino.
    Abanyarubuga: ni abakinnyi bakina umukino bagaragaza imyifatire
    itandukanye, bagenda bumvikana ndetse bakagaragara mu mukino.
    Ibice by’umukino: ni mukino wose uba ugabanyijemo ibice
    bitandukanye, bitewe n’uko umuhanzi yabigennye.
    Agakino: igice cy’umukino gishobora kugira imiseruko itandukanye
    bitewe n’igitekerezo gikubiye mu gice cy’umukino.
    Urukiniro: ni aho agakino cyangwa igice cy’umukino kiba kiri
    bukinirwe. Urukiniro baruha umuteguro bakarutaka cyangwa bakaruha
    imirimbishirize bitewe n’ibyifuzo by’umuhanzi cyangwa umutoza
    Umuseruko: umuseruko urangwa no kwinjira cyangwa gusohoka
    k’umunyarubuga ku rukiniro.
    Inyobozi: ni ibisobanuro bigaragara mu ikinamico biyobora
    abanyarubuga uko bari bwitware mu mukino. Bikunze gushyirwa mu
    dukubo.
    Imvugo nkana: ni amagambo umunyarubuga ashobora kuvuga mu gihe
    ari kugirana ikiganiro na mugenzi we, ariko mugenzi we akigiza nkana ko
    atayumvise.
    Imvugano: ni ikiganiro kiba hagati y’abanyarubuga igihe bahererekanya
    amagambo.
    Inyishyu: ni amagambo umunyarubuga runaka asubiza mugenzi we mu
    ikinamico.
    Umwivugisho: ni amagambo avugwa n’umunyarubuga igihe ari wenyine
    yivugisha.
    Ururondogoro: ni imvugo itinze y’umunyarubuga runaka.
    Iherezo: ikinamico igira iherezo. Iherezo ry’ikinamico rishobora kumara
    amatsiko abayikurikiye, cyangwa rigasiga abayikurikiye mu gihirahiro

    bibaza uko byagenze cyangwa uko bizagenda.

    3. Amoko y’ikinamico
    Dukurikije umuyoboro ikinamico inyuzwamo, ikinamico ibamo amoko abiri:
    ikinamico ikinirwa imbere y’indorerezi n’ikinamico inyuzwa kuri radiyo cyangwa

    tereviziyo.

    Dukurikije ibikorwa njyamutima ikina, dusangamo amoko atatu: ikinamico

    nterabitwenge, ikinamico nteragahinda n’ikinamico mberabyombi.

    Dukurikije imiterere, ikinamico tuyisangamo amoko abiri: ikinamico isanzwe

    n’ikinamico y’uruhererekane.

    Dukurikije insanganyamatsiko, ikinamico tuzisangamo amoko menshi: Ikinamico
    gakondo, ikinamico nyobokamana, ikinamico y’amateka, ikinamico ya politiki,

    ikinamico y’urukundo, ikinamico y’imibereho…

    4. Imyubakire cyangwa ibice by’ikinamico

    Ikinamico nk’inkuru ikinnye igira imyubakire cyangwa ibice bikurikira.

    a) Intango: muri iki gice hagaragaramo uko ubuzima buba busanzwe muri
     rusange, abantu babanye neza nta kibazo bafitanye.
    b) Kidobya: nko mu nkuru, kidobya ni akantu kaza kakaba imbarutso
     kagahindura ibintu uko byari bimeze. Icyo gihe uko ibintu byari bisanzwe

     birahinduka, niba ari nk’ikibazo kivutse kigashakirwa igisubizo. \

    c) Inkubiri y’ibikorwa: muri iki gice ni ho dusobanukirwa inkuru koko.
     Abanyarubuga bakagaragaza ya myifatire cyangwa imico itandukanye

     baba bakina.

    d. Umwanzuro: muri iki gice ni ho tubona uko inkuru irangiye. Mu mwanzuro
    ikinamico ishobora kurangira imaze amatsiko cyangwa igasiga mu rujijo

    abayiteze amatwi cyangwa abayireba.

    e) Amaherezo: muri iki gice hagaragaramo uko byagenze nyuma y’ikemuka
     ry’ikibazo runaka cyangwa se nyuma y’uko ikibazo gikomeza kuba insobe.
     Aha ni na ho hagaragara abagiriye inyungu muri kwa gukemuka cyangwa

     kudakemuka kw’ikibazo.

    5. Uko ikinamico yandikwa

    – Umuhanzi w’ikinamico agomba kubanza guhitamo insanganyamatsiko
    agiye kwandikaho kuko imico y’abantu aba agiye gushyira mu mukino
    igomba kuba ifite intego runaka yo kwigisha, gucyaha, kunenga, kugira
    inama n’ibindi.

    – Iyo amaze guhitamo insanganyamatsiko, ahitamo abanyarubuga
    akabatwerera imyifatire n’imiterere igaragaza neza ibyo agiye gukina.
    – Mu kwandika ikinamico umuhanzi agomba kuzirikana uko atangira
    umukino we n’uko aza kuwusoza, atanze igisubizo k’ikibazo cyari ingutu
    cyangwa asigiye abawukurikiye umukoro wo gukomeza kwibaza uko
    bizagenda.

    – Ikinamico igomba kwandikwa mu buryo bw’ikiganiro, aho abanyarubuga
    usanga bahererekanya amagambo, ndetse hakagenda hagaragazwa izina
    ry’ugiye kuvuga. Gusa aho biri ngombwa usanga umukinnyi ashobora
    gukina yivugisha we ubwe.

    – Umuhanzi w’ikinamico kandi bitewe n’ibyifuzo by’uko ashaka ko umukino
    we ukinwa agenda agaragaza inyobozi, zandikwa mu dukubo, zigaragaza
    uko abanyarubuga bagomba kwitwara, aho umukino runaka ubera
    n’imirimbo ihatatse. Inyobozi kandi zituma umutoza w’abakinnyi abafasha

    kwitwara uko umuhanzi w’ikinamico yabyifuje.

    Dore ibigomba kwitabwaho mu kwandika ikinamico:
    – Umuhanzi agomba kwita cyane ku nsanganyamatsiko agiye kwandikaho
    bityo akayishakira umutwe bifitanye isano. Umutwe w’ikinamico ugomba
    kuba uteye amatsiko abagiye kuyikurikira cyangwa abasomyi.
    – Umuhanzi agomba kwita cyane ku bo ageneye umukino we, mu rwego
    rwo kugena imvugo ( iy’ubusabane, isanzwe, ihanitse, iya gisizi...) aza
    gukoresha. Agomba kumenya kandi ikigero barimo, imico yabo n’uko
    babayeho kugira ngo agene uburyo aza gukoresha ababwira, bityo

    umukino ugire icyo ubamarira, bitewe n’icyo agamije kugeraho.

    – Abanyarubuga bagomba kwisanisha neza n’ibyo bakina haba mu mvugo
    ndetse no mu ngiro.
    – Umuhanzi agomba kuzirikana igihe ikinamico igomba kumara, bitewe
    n’aho igomba kunyuzwa n’icyo igamije. Hari amakinamico ashobora
    kugira uduce dutoduto tugenda dutangazwa mu gihe runaka, ikaba
    yamara igihe kirekire, nk’urunana, museke weya...Umuhanzi anazirikana

    ko igihe ikinamico ikinwa itagomba kurambirana cyane. 

    6. Guhitamo abakinnyi b’ikinamico

    Umuhanzi w’ikinamico agomba kugena uko abakinnyi bitwara, cyane ko baba
    bagomba kugaragaza imico y’abantu basanzwe mu buzima bwa buri munsi. Rimwe
    na rimwe usanga abakinnyi bahabwa amazina ahita aranga imyitwarire yabo, nk’abo
    bita ba Rubundakumazi, Nzavugankize, Rusisibiranya, Kajarajara, Kirikumaso n’andi.
    Gusa abacengeye neza iyi nganzo y’ikinamico bemeza ko atari byiza kwita bene aya
    mazina kuko biba bisa no kumara amatsiko abakurikiye ikinamico. Bavuga ko byaba
    byiza abakinnyi bagiye bahabwa amazina asanzwe atagaragaza imyitwarire yabo,
    noneho uko bakina, ababakurikiye akaba ari bo batahura imyitwarire y’abakinnyi. Ni
    yo mpamvu mu guhitamo abakinnyi hagomba kurebwa umuntu uri bwigane neza

    umunyarubuga runaka.

    7. Abanyarubuga mu ikinamico
    Mu ikinamico abanyarubuga barimo ibice bibiri by’ingenzi. Habamo umunyarubuga
    mukuru. Umunyarubuga mukuru ashobora kuba ari umwe cyangwa ari benshi.
    Habamo kandi abanyarubuga bungirije bashobora kuba bunganira umunyarubuga
    mukuru kugira ngo agere ku ntego yiyemeje ( abunganizi) cyangwa se bakaba
    bamubangamira ngo atagera ku ntego yiyemeje ( imbogamizi). Ni ukuvuga ko
    mu ikinamico dusangamo umunyarubuga mukuru n’abanyarubuga bungirije.
    Ariko hashobora no kubamo abanyarubuga batari ngombwa. Abo banyarubuga
    mu by’ukuri nta gikorwa gifatika bakora, ndetse bashobora no kuva mu ikinamico
    cyangwa mu nkuru ntibigire icyo bitwara (nk’igihe umukino ubera mu isoko,

    abaremye isoko bose si ko bagira uruhare mu mukino).

    8. Uko ikinamico ikinwa

    Ikinamico iba igabanyijemo ibice. Iyo ari ikinamico yo ku rubuga aho ikinirwa
    (urukiniro) hagenda hahinduka uko buri gice kirangiye. Buri gice na cyo kiba
    kigabanyijemo uduce (imiseruko) tugenda duhindagurika, buri gihe uko hinjiye
    umukinnyi mushya cyangwa se hagize usohoka ku kabuga nkuru. Abakinnyi
    b’ikinamico ku rukiniro baba bagomba gusa neza nk’uko abanyarubuga bagaragajwe
    mu myifatire yabo. Mu gukina ikinamico kandi inyobozi ni ngombwa cyane zigomba

    kubahirizwa kugira ngo umukino ugende neza nk’uko umuhanzi wayo yabyifuje.

    Umwitozo
    Muhange agakino ku nsanganyamatsiko mwihitiyemo. Mukurikize uturango

    tw’ikinamico, mugafate mu mutwe maze muzagakinire bagenzi banyu.

    Umukoro
    Mufate mu mutwe ikinamico mufite mu gitabo muzayikinire imbere ya bagenzi
    banyu, mwigana imyitwarire y’abanyarubuga, muhuza imvugo n’ingiro kandi

    musesekaza.

    UBUTINDE N’AMASAKU MU NTERURO
    Musome interuro zikurikira mwubahiriza ubutinde n’amasaku, mukore
    ubushakashatsi, mutahure amasaku mbonezanteruro.
    1. Akarimâ k’îgikoôni.
    2. Umugorê n’ûmugabo barafâtanya.
    3. Abâana b’âbakoôbwa bafatanya na bâsaaza bâabo.
    4. Mugeenzi na Mugabo barakûundana.

    5. Muu nzêego z’ûbuyobozi bakora nêezâ nk’întoôre.

    Amasaku mbonezanteruro
    Mu nteruro amagambo agenda ahindura imiterere y’ubutinde n’amasaku kamere
    bitewe n’uko yakoreshejwe. Hari amasaku mbonezanteruro ashingiye ku moko
    y’amagambo nk’ibyungo na na nka ndetse n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi
    –a. N’andi masaku mbonezanteruro adashingiye ku byungo cyangwa ku binyazina

    ngenera 

    a) Amasaku mbonezanteruro ashingiye ku moko y’amagambo nk’ibyungo na
     na nka ndetse n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi –a.
    – Iyo ibyungo “na” na “nka” n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi -a,
    bikurikiwe n’izina ridafite indomo, ariko rifite isaku nyejuru ku mugemo wa

    gatatu, iryo zina rifata isaku nyejuru ku mugemo waryo wa mbere.

    Ingero
    Kiizâ na Mûganwâ
    Umugî wa Kîgalî

    – Iyo ibyungo “na nanka” n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi -a
    bikurikiwe n’izina ridafite indomo, ku mugemo wa kabiri rifite isaku nyesi
    nyejuru, iryo saku rirahaguma, umugemo wa mbere na wo ugafata isaku

    nyejuru.

    Ingero
    Inzu ya Kâliîsa
    Kamaâli agenda nka Mûhiîre.
    – Iyo ibyungo “na” na “nka” n’ibinyazina ngenera bikurikiwe n’izina ridafite
    indomo ariko rifite isaku nyejuru ku mugemo wa kabiri bituma iryo saku

    ryimuka rikaza ku mugemo wa mbere.

    Ingero
    Mutôni na Gâsaro
    Inkoni ya Gâsore
    – Buri gihe iyo ibyungo “na” na “nka” n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi - a
    bikaswe bikurikiwe n’izina ritangiwe n’indomo, iyo ndomo itangira iryo

    zina ihita ifata isaku nyejuru.

    Ingero
    Umugorê n’ûmugabo.
    Abâana b’âbakoôbwa.
    – Buri gihe iyo ibyungo “na” na “nka” n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi –a
    bikaswe bikurikiwe n’izina rifite isaku nyejuru cyangwa nyejuru nyesi ku

    mugemo wa kabiri, bituma indomo y’iryo zina igira isaku nyejuru nyesi.

    Ingero
    Afatwa nk’îintwâari.
    Miniisîtiri w’îintêbe.
    – Iyo ibyungo “na” na “nka” n’ibinyazina ngenera bifite igicumbi –a bikaswe
    bikurikiwe n’ikinyazina nyereka, icyo kinyazina nyereka gifata isaku nyesi

    nyejuru ku nyajwi ibanza.

    Ingero
    Abatô bageendana n’iîki gihe.

    Yiitwaara nk’aâba babyêeyi bê.

    b) Andi masaku mbonezanteruro adashingiye ku byungo cyangwa ku binyazina
     ngenera.

    – Ikinyazina mbanziriza gihorana isaku nyejuru ku gicumbi cyacyo.

    Ingero
    Uwô mvugâ yaaje.

    Ibyô akorâ birakwîiye

    – Indangahantu ho, yo, mo/mwo bifatana n’inshinga n’akajambo ko bifata

    buri gihe isaku nyejuru.

    Ingero
    Si kô bavuzê
    Yagiiyeyô
    Namuboonyemô/ Namûboonyemô
    – Inshinga mburabuzi ni (si) ikoreshejwe mu nteruro buri gihe ifata isaku

    nyejuru. Nyamara iyo itangiye interuro iryo saku riratakara.

    Ingero
    Amasuunzu sî amasakâ.
    Uwô nshâakâ nî uwo.
    Ni umwâana nk’âbaândi.
    Si nge ujyayô.
    – Indangahantu “i“ na yo ishobora guhindura amasaku kamere
    y’amagambo.

    Ingero

    Saavê
    Avuuka i Sâavê.
    – Iyo mu nteruro hakoreshejwe ibyungo “no” na “nko” n’ibinyazina ngenera

    bifite igicumbi –o, bifata isaku nyejuru.

    Ingero
    Kunywâ nô kuryâ birajyaana.
    Umurimâ wô guhîinga nî uwo.

     Iyo nyâna yô gukwâ nî iyi.

    Umwitozo
    Shyira amasaku ku nteruro zikurikira.
    a) Akabando k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure.
    b) Urasana n’iminsi ntakura mu ruge.
    c) Ukora icyo azi asomera agaramye.
    d) Amata yo kunywa barayateka.

    e) Uwo navugaga ugenda nk’intwari atuye i Saave.

    ISUZUMA RISOZA UMUTWE WA GATATU
    Soma uyu mwandiko nurangiza usubize ibibazo byawubajijweho.
    Yahisemo neza!
    Uyu mukino urakinirwa mu cyumba, Tegura aryamye ku gitanda kiriho inzitiramibu
    (supaneti), hari agahinja iruhande rwe n’akameza kariho imbuto zitandukanye.
    Hari ababyeyi bane barimo Kabanyana, Uwamwiza bicaye ku musambi baganiriza

    Tegura. Munyampeta yicaye ku ntebe ibaje mu giti ifite urwegamiro

    Tegura: Munyampeta yishimye ariko ye!
    Munyampeta: Urabivuga urabizi? Ubu meze nk’inyana ikinagira mu ruhongore.
                                  (aseke buhoro)
    Kabanyana: (Akubite agatwenge) Tegu, ubu se wowe irari wari ufite ryo gufata ibere
                               uriha ikibondo nturishize koko!
    Uwamwiza: Nizeye ko uyu muzahita mumukurikiza. Murabona imyaka iri hagati ye
                              na kariya gahungu. Ni na yo yayo kandi babiri ntibahagije.
    Munyampeta: (Asa n’utangaye) Reka reka, muri iki gihe tugomba kuboneza urubyaro
                                    da! Maze twafashe ikemezo cyo guhagarikira kuri uyu!
    Kabanyana: Tugomba gushyira mu gaciro rata, kubyara abangana n’inyenyeri
    cyangwa umusenyi wo ku nyanja, boshye abahanganye n’umuremyi
    w’isi n’ijuru, ntibikigezweho. Ahubwo tubahundagajeho impundu,

                     nimwonkwe. (Ba babyeyi bakome mu mashyi bavuza n’impundu)

    Uwamwiza: Ahaaa! Nange nivugiraga. Kuboneza urubyaro ni ibya mbere.
    Kabanyana: Ongeraho ko bijyana no kumenya ubuzima bw’imyororokere. 
    Tegura: Kabanya, uvuze neza rwose. Uzi ukuntu nabonye ko ndi hafi yo kwibaruka
     nkajya kwa muganga, ngo igihe nikigera abaganga bamfashe.
    Kabanyana: Si uko, none se ntabahitanwa n’inda zibafatiye mu ngo, kubera ubujiji?
    Tugomba no kwigisha abana bacu iby’ubuzima bw’imyororokere
    bagakura babusobanukiwe, nge nsigaye mbona ishyamba atari ryeru!
    Munyampeta: Yemwe, muri iki gihe ntibyoroshye! Ku kigo cy’amashuri abanza cya
    Gicari ngo hari umukobwa wiga mu mwaka wa gatandatu watewe
    inda n’agahungu bigana. Murumva se koko abana bacu atari abo
    gusabirwa? 
    Kabanyana: (Ase n’uwiruhutsa) Ayi weee! Ntimunyumvira ra! Ndumiwe pe! Ariko
    kuvuga ni ugutaruka, Tegu, ko ndeba amabere yatariranye akaba
    yuzuye igituza, aho ni ubuhoro?
    Tegura: Nta kibazo, ni uko umwana ataramenya gushyira imoko mu kanwa ngo
     yonke ibere neza. Subiza agatima impembero rwose nta kibazo.
    Uwamwiza: (Ahaguruke) Ntiwumva! Nahumure rwose. Maze rero mbiseguyeho, nge
    ndabona umunsi uriboye, reka ninyakure ndebe uko rwiriwe.
    Kabanyana: Natwe ni uko ntudusiga. (Ba babyeyi bose bahaguruke) Tegu, reka
     tujyane tuzagaruka ejo kureba uko waramutse. 
    Munyampeta: Nange ngiye kureba uko iriya mbyeyi y’ikibamba imeze nyigaburire

     neza yongere umukamo. (Basohoke bose) 

    Agakino ka kabiri
    Aka gakino karakinirwa mu gikari kwa Munyampeta, Munyampeta ari kuganira na

    Gatari, umukecuru Nyirabubare, aze abasanga.

    Munyampeta: (Yiyamira) Murara yampaye imaragahinda! Niko sha Gata! Ko utahaye
                                   iyo mbyeyi ubwatsi ntuzi ko ari yo igiye kujya ikamirwa umubyeyi?
    Gatari: Mvuye kwahira kandi buratoshye, nta kabuza irongera umukamo rwose.
    Munyampeta: Yego sha. Gira bwangu mu kanya unyarukire ku isoko uge kugura
                                  isombe bambwiye ko yondora cyane.
    Gatari: Reka ngire vuba noneho.
    Munyampeta: (Ase n’utega amatwi akanya gato) Ese uwo ni nde uvunyisha Gata?
    Nyirabubare: Muraho bana ba!
    Munyampeta: Uraho mukecu? Hari hashize iminsi myinshi.
    Nyirabubare: Kubera iza bukuru se ndacyasodoka ngo ngire aho ntarabukira
                                 mwana wa?
    Munyampeta: Nyamara uracyakomeye mukecu, kandi tuguhaye ikaze rwose.
    Nyirabubare: Nari nshyiguwe no kuza kwirebera akuzukuru, mukanyereke kamare
                                  ibicuro. Kandi mukomeze mwororoke mugeze kuri Nyandwi,
                                  Nyiraminani, Nyabyenda na Ndaribumbye.
    Munyampeta: Ubonye icyo utwifuriza! Twazakura he ibyo kubatunga?
    Nyirabubare: Mwana wa, twe ko twabareze mugakura, twabarushaga amikoro?
    Munyampeta: Ku gihe cyanyu ibintu byari bikiriho, amasambu aboneka, inka
    sinakubwira. Ubu ibihe byarahindutse mukecu.
    Nyirabubare: Oya ab’ubu mufite umururumba w’imitungo mwabaye ibisahiranda.
    Ntimuzi ko ahatari umwaga uruhu rw’imbaragasa rwisasira batanu?”
    Munyampeta: Uwo mugenurano ntujyanye n’ibihe tugezemo. Twe twahisemo neza.
    Nyirabubare: Ngaho mukomeze muboneze urubyaro maweya!
    Munyampeta: Mukecu! Wabyara benshi se ukabarera, ukabagaburira indyo
     yuzuye, ukabavuza, ukabambika, ukabigisha, kandi byose muri iki
     gihe bigurwa amafaranga?
    Nyirabubare: Ab’ubu ntimujya muva ku izima! Ndumva amafaranga agiye kuzabaca
                                ku rubyaro?
    Munyampeta: (Akubite agatwenge gato) Erega ibihe biha ibindi mukecu, ahubwo
                                  ngwino nkwereke umubyeyi n’umwana, bari mu nzu ubaramutse.

                                 (Binjire mu nzu)

    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
    1. Umuryango wasuwe ufite abana bangahe? Ese uboneza urubyaro?
    2. Ni iki kigaragaza ko Munyampeta na Tegura bubahiriza ihame
    ry’uburinganire n’ubwuzuzanye?
    3. Ese Tegura asobanukiwe neza n’ubuzima bw’imyororokere?
    4. Nyandwi, Nyiraminani, Nyabyenda na Ndaribumbye bavugwa mu mwandiko
    ni abana ba kangahe?
    5. Uhereye ku mwandiko, rondora inshingano enye umubyeyi agomba
    gukorera uwo yibarutse.
    6. Uhereye ku mwandiko garagaza ko imyumvire ya kera itandukanye n’iy’ubu.

    7. Agakino ka kabiri karimo imiseruko ingahe? Sobanura igisubizo cyawe.

    II. Inyunguramagambo
    Sobanura amagambo akurikira ukurikije uko yakoreshejwe mu mwandiko.

    a) Irari                                                                     d) Kwibaruka                                          
    b) Umuvaburayi                                                  e) Yatariranye

    c) Kumuhundagazaho                                      f) Imoko

    III. Ubuvanganzo
    1. Dukurikije ibikorwa njyamutima, ikinamico ibamo amoko angahe?
    2. Vuga amoko y’abanyarubuga dusanga mu ikinamico.
    3. Vuga imimaro byibura ine y’ikinamico mu buzima bwacu bwa buri munsi.
    4. Kuki atari byiza guha abanyarubuga amazina ahita agaragaza imyifatire
    yabo?
    5. Ukurikije ikinamico n’izindi ngeri z’ubuvanganzo wize nk’imigani,
    insigamigani, ibitekerezo n’izindi, ni uwuhe mwihariko ikinamico ifite ku
    mikorere y’abanyarubuga n’imyandikire yayo?
    IV. Ubutinde n’amasaku ku magambo no mu nteruro
    1. Tandukanya amagambo akurikira yandikwa kimwe ariko ntasomwe kimwe
     ukoresheje ubutinde n’amasaku.
    a) Kureshya (umugeni) ≠ Kureshya (kudasumbana)
    b) Inda (atwite) ≠ Inda (agasimba)
    c) Isoko (y’amazi) ≠ Isoko (bahahiraho)
    d) Kurara (kujya ahantu ntutahe) ≠ Kurara (gusaduka kw’isekuru)

    e) Gufungura (kurya) ≠ Gufungura (gukingura)

    2. Andika interuro zikurikira mu nyandiko igaragaza ubutinde n’amasaku.
    a) Ni byiza kumenya ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro.
    b) Akabando k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure.
    c) Urasana n’iminsi ntakura mu ruge.
    d) Mu gitondo nabonye Iribagiza.
    e) Nyinawumuntu n’umugabo we bahoranaga amakimbirane kubera kutumva

    neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

    V. Ihangamwandiko
    Andika agace kamwe k’ikinamico karimo abakinankuru batarenze bane (byibura ku
    ipaji imwe) kuri imwe mu nsanganyamatsiko zikurikira.
    a) Kuringaniza urubyaro bifasha mu iterambere ry’umuryango.

    b) Ingaruka z’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

    

    UMUTWE WA 2 : UBURINGANIRE N’UBWUZUZANYEUMUTWE WA 4: A UMUCO W’AMAHORO