• UMUTWE WA 2 : UBURINGANIRE N’UBWUZUZANYE

    UMUTWE WA 2: UBURINGANIRE N’UBWUZUZANYE

    UMWANDIKO: ABABIRI BAJYA INAMA

    Umuryango wa Kamari na Nyiramana, ni umuryango witeje imbere mu gihe
    nyamara bombi bashakanye ari abakene. Bamaze kurushinga, rubanda rukomeza
    kubaha inkwenene bavuga ko nta cyo bazigezaho. Ariko bo ntibacika intege
    kuko bahamyaga ko ibintu bishakwa ntawubivukana kandi ko abagiye inama
    ntakibananira. Mu mibanire yabo, barangwaga no kumvikana, gufashanya, kujya
    inama no gukorera hamwe. Kubera ko bari baramenyaniye mu mahugurwa
    y’ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere, umushinga wa mbere batekereje wari uwo
    guhinga no korora. Mu buhinzi bwabo bose barafatanyaga. Kubera ko isambu bari
    bafite itari ihagije, umusaruro wabo ntiwatumaga bashobora gusagurira isoko.
    Umunsi umwe bahinguye, bamaze kurya baratangira baraganira. Maze Nyiramana

    aterura ikiganiro. 

    – Ko mbona ubuhinzi bwacu budatera imbere twatekereje ubundi buryo bwo
    kwiteza imbere?
    – Kagire inkuru. Twakora iki kugira ngo twivane mu bukene?
    – Nge natekereje gukora umushinga w’ubuhinzi bwa kijyambere n’ubworozi
    bw’inkoko z’inyama n’iz’amagi, ahubwo twigire hamwe uko twashakisha
    igishoro. Igihe twahuriraga mu mahugurwa batubwiye ko iyo ufite umushinga
    uteguye neza uwujyana muri banki bakakuguriza amafaranga yo kuwushyira
    mu bikorwa, bityo ukajya ubishyura buhorobuhoro.
    – Nukonuko mugore mwiza! Ni byo koko ababiri bajya inama baruta umunani

    urasana! Reka tubikore dutyo.

    Nyuma y’icyo kiganiro, biyemeza kunonosora umushinga wabo bukeye bagana
    banki gusaba inguzanyo maze barayihabwa. Bidatinze batisha igishanga, maze
    si uguhinga karahava! Umugabo yakurikiranaga umushinga w’ubuhinzi, naho
    umugore akurikirana umushinga w’ubworozi. Batera imbuto z’indobanure, ikirere
    na cyo kirabakundira. Ku isarura rya mbere, bashoboye kwishyura icya kabiri
    k’inguzanyo bari basabye, bagura izindi nkoko z’amagi banubaka ibindi bibuti
    by’inkoko. Ibyo byatumye benshi ndetse no mu babahaga inkwenene bibaza uko
    babakiranye. Ibyo byaterwaga n’uko batari bazi ibanga ryabo ryo kubahana no

    kugirana inama igihe cyose bagiye kugira icyo bakora.

    Bamaze kwishyura umwenda wose wa banki batangira kuzigamira abana bazabyara.
    Biyubakira inzu nziza ya kijyambere baba abakungu barakira karahava. Hashize
    igihe bigira inama yo kubyara abana kubera ko bari bamaze kubona umutungo
    wabafasha kubarera, bidatinze bibaruka abana babiri. Ababyeyi bombi bafatanya
    kubitaho babarerana urukundo, abo bana bahabwa ibyangombwa bikenewe
    nk’indyo yuzuye kandi ifite ubuziranenge, imyambaro ikwiye n’ubuvuzi nyabwo.
    Igihe kigeze babashakira amashuri meza. Babatoza kubahana no gufatanya mu
    turimo tunyuranye two mu rugo. Hashize igihe bongera kwigira inama yo kubyara
    undi mwana wa gatatu. Nk’uko baranzwe n’ubufatanye muri byose, iyo Nyiramana

    yabaga ahugiye mu turimo tunyuranye, Kamari ni we witaga ku ruhinja. 

    Umunsi umwe nyuma y’umuganda, abawitabiriye bamaze kuganira ku
    nsanganyamatsiko y’iterambere, Umuyobozi w’Umudugudu afata ijambo asaba
    Kamari n’umugore we guhaguruka. Maze akomeza agira ati: “Impamvu mpagurukije
    aba bantu ndagira ngo mbasabe ko mubashimira nk’umuryango w’intangarugero
    mu iterambere mu Mudugudu wacu. Ariko kandi ndagira ngo na bo mbasabe

    batwibire ibanga rituma batera imbere kugira ngo tubarebereho.”

    Umunsi umwe nyuma y’umuganda, abawitabiriye bamaze kuganira ku
    nsanganyamatsiko y’iterambere, Umuyobozi w’Umudugudu afata ijambo asaba
    Kamari n’umugore we guhaguruka. Maze akomeza agira ati: “Impamvu mpagurukije
    aba bantu ndagira ngo mbasabe ko mubashimira nk’umuryango w’intangarugero
    mu iterambere mu Mudugudu wacu. Ariko kandi ndagira ngo na bo mbasabe

    batwibire ibanga rituma batera imbere kugira ngo tubarebereho.”

    Kamari asaba Nyiramana kuba ari we ubanza kuvuga, maze Nyiramana aterura agira
    ati: “Iterambere ry’urugo rwacu rishingiye ku buringanire n’ubwuzuzanye bwacu
    kubera ko twiyemeje kujya inama muri byose, tugafatanya kandi tukubahana.” Kamari
    na we yafashe ijambo avuga ko uzakenera inama wese azabasanga bakayimugira.
    Abari aho bose barabashimira maze bataha biyemeje gukurukiza inama bagiriwe
    n’umuryango wa Kamari. Nyuma y’igihe gito, iterambere mu Mudugudu wabo

    ryagaragariraga buri wese.

    I. Inyunguramagambo

    1. Urebera mu merekezo yose, tahura muri iki kinyatuzu amagambo afite
    ibisobanuro bikurikira.
    a) Ibitwenge byo kunnyega umuntu.
    b) Twongere twiteze imbere.
    c) Amafaranga atangiza umushinga.
    d) Gutunganya neza.
    e) Gutanga amafaranga bakaguha umurima wo guhinga mu gihe runaka.
    f) Umuntu ukize ku bintu.
    g) Uburyo bw’ibitsina byombi bwo kugira ubushobozi, uburenganzira
    n’uruhare rugaragara bwo gukorera umuryango n’igihugu muri rusange.
    h) Ubufatanye bugaragarira mu mirimo umugore yunganiramo umugabo ku
    buryo buri wese abarirwa mu murimo runaka mu bwubahane.

    i) Igikorwa cyo kuzamura imibereho myiza.


    2. Koresha mu nteruro amagambo akurikira ugaragaza ko wumva icyo
    avuga mu mwandiko.
    a) Inkwenene
    b) Igishoro
    c) Umukungu
    II. Kumva umwandiko
    1. Ni ba nde bavugwa muri uyu mwandiko? Kuki rubanda bavugaga ko nta cyo
    bazigezaho?
    2. Umuryango w’abavugwa mu mwandiko urangwa n’iki?
    3. Iterambere ry’umuryango wa Kamari na Nyiramana rikomoka he?
    4. Sobanura uko uburinganire n’ubwuzuzanye ari inkingi y’iterambere.
    5. Garagaza akamaro k’umuco wo kuzigama kagaragara mu mwandiko.
    6. Mu mwandiko batubwira ko umuryango wa Kamari wagaburiraga abana
    babo indyo yuzuye kandi ifite ubuziranenge. Sobanura akamaro ko kurya
    indyo ifite ubuziranenge.
    III. Ibibazo byo gusesengura umwandiko
    1. Garagaza ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka ziri mu mwandiko.
    2. Ni irihe somo ryo mu buzima busanzwe twakura muri uyu mwandiko?

    IV. Kungurana ibitekerezo
    Ungurana ibitekerezo na bagenzi bawe kuri iyi nsanganyamatsiko ikurikira: “Ibyiza
    by’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda.”

    IKESHAMVUGO
    Soma umwandiko ukurikira maze usubize ikibazo cyawubajijweho.
    Impanuro z’umubyeyi
    Igihe kimwe Kamana akitse imirimo, yari mu ruganiriro hamwe n’abana be Bukesha
    na Mariza aterura ikiganiro agira ati: “Ariko bana bange mureke tuganire ku busugire
    bw’ururimi rwacu.”
    Kamana: Harya iyo bukeye umworozi w’inka iyo agitangira kuzikama bavuga ko
    agira ate?
    Bukesha: Bavuga ko atangiye kuzikurura amabere.
    Mariza: Reka da! Ariko Bukesha nawe nta byawe! Suzi ko babyita kwinikiza! Mu
    ishuri twarabyize.
    Bukesha: Uzi ko ari byo koko! Ariko nawe hari aho ubyishe: Ntibavuga: “Suzi ko”;
    bavuga:“Ntuzi ko”.
    Mariza: Yego koko. Ngaho noneho nawe vuga uko kurangiza gukama babyita.
    Bukesha: Babyita guhumuza.

    Bukesha: Uzi ko ari byo koko! Ariko nawe hari aho ubyishe: Ntibavuga: “Suzi ko”;
    bavuga:“Ntuzi ko”.
    Mariza: Yego koko. Ngaho noneho nawe vuga uko kurangiza gukama babyita.
    Bukesha: Babyita guhumuza.
    Kamana: Murumva rero ko dukwiye kujya tunoza ururimi rwacu ntiturwangize uko
     twiboneye.Tukamenya imvugo ikoreshwa ku mata nko kuyabuganiza,
     umubanji n’ibindi.
     Tukibuka ko kurangiza koza ibyansi n’ibisabo na byo babyita guhumuza;
     ingoma n’isekuru byasaduka bakavuga ko byariboye n’ibindi ntarondoye. Si
     ibyo gusa kandi: ubu bamwe muri mwe baba bavuze ngo natarondoye,
     ngo ndavuze uti, ngo bimeze ute? n’ibindi. Ibi byose bishobora gutuma
     abazi ururimi rwacu babaseka kandi kurunoza bitagoye. Muge mukurikira
     neza ibyo umwarimu yigisha kandi namwe muge mwihatira kuganira
     mu Kinyarwanda kinoze.
    Ikibazo
    Muri iki kiganiro umubyeyi arashishikariza abana kunoza imvugo yabo. Ubwo
    buryo bwo kunoza imvugo no kuyikesha bwitwa ngo iki? Kora ubushakashatsi na
    bagenzi bawe utahure inshoza y’ubwo buryo unashakishe izindi mvugo zinoze
    zikoreshwa ku nka, ku mata, ku isekuru, ku gisabo, ku ngoma no ku zindi mvugo
    zikoreshwa mu buzima bwa buri munsi.

    Inshoza y’ikeshamvugo

    Ikeshamvugo ni ubuhanga bukoreshwa mu kuvuga no guhanga mu Kinyarwanda.
    Iyo akaba ari imvugo inoze, yuje ikinyabupfura, ifite inganzo kandi ivugitse ku buryo
    bunoze. Ikeshamvugo ahanini, ni imvugo ikoreshwa mu guha agaciro umuntu uyu
    n’uyu cyangwa ikintu iki n’iki bitewe n’akamaro gifite mu muco w’Abanyarwanda,
    bityo hakirindwa gukoreshwa izina ryacyo mu buryo bukocamye. Mu ikeshamvugo ni
    ho hakoreshwa ijambo “Ntibavuga, bavuga.” Umuntu akaba yabasha gutandukanya
    imvugo ikoreshwa ku mwami, ku ngoma, ku nka, ku mata n’ibindi.







    Ikitonderwa
    Ikeshamvugo ntirishingira gusa ku nka, ingoma, amata… ahubwo rinashingira
    ku mvugo dukoresha buri munsi. Ni ngombwa ko imvugo dukoresha iba inoze,
    yubahiriza ikibonezamvugo kandi idashyoma cyangwa ngo ivangavange
    Ikinyarwanda n’izindi ndimi.




    g) Kuvanga indimi
    Iri kosa ryo kuvanga indimi rikorwa akenshi iyo uvuga akoresha Ikinyarwanda
    akivanga n’indimi z’amahanga cyangwa agatanga igitekerezo ke mu Kinyarwanda

    akoresheje imiterere y’izindi ndimi.



    h) Amagambo yerekeye amasano n’indamukanyo
    Iyi mivugire iboneka cyane mu magambo aranga amasano 
    no mu ndamukanyo. Kumpamvu zitandukanye zirimo no
     gutira mu zindi ndimi, usanga abantu batakimenya amagamb
     yabugenewe y’Ikinyarwanda.






    ISUZUMA RISOZA UMUTWE WA KABIRI
    Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo byawubajijweho.
    Uburinganire n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’umuryango
    Kugira ngo umuryango utere imbere hakenerwa ibintu byinshi kandi binyuranye,
    birimo ibiribwa bihagije, uburezi, ubuzima buzira umuze, umutekano, ubukungu
    n’ibindi. Iyo urebye neza ariko hari ikintu k’ibanze gikwiye guhabwa agaciro
    mbere ya byose mu kubaka iterambere rirambye ry’umuryango. Hari abemeza
    ko iyo hatitawe ku ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye usanga mu muryango
    hari icyuho kandi kiganisha ku mibereho mibi.

    Kugira ngo umuryango wihaze mu biribwa niba utunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi,
    ingufu z’umugabo n’umugore ziba zikenewe kuko nta n’umwe ukwiye guharira
    undi umurimo uyu n’uyu ahubwo bose bagomba kunganirana bityo bakagera
    ku musaruro ushimishije kuko bose baba babishyizeho umwete. Urugero
    twafata hano, ni nk’igihe umugabo n’umugore baba biriranywe bahinga igihe
    cyo guhingura hagomba guterwa intabire umwe muri bo akaba yakwiyumvisha
    ko icyo gikorwa kitamureba yewe akaba atanakora imbagara ngo akeka ko uwo
    murimo utamugenewe. 

    Ikindi umuntu yavuga kuri iyi ngingo ni uko ubworozi busaba gushirika ubute
    no guhozaho kugira ngo amatungo akenurwe ku kigero gishimishije bityo na
    yo atange umusaruro. Iyo hari umwe mu bagize umuryango wiyumvisemo ko
    atakora umurimo runaka wo mu bworozi aba ateshutse kuko igihombo kiba kiri
    ku muryango wose.

    Uburezi bw’abana mu muryango ni inkingi ikomeye y’iterambere. Mu burezi
    umugore cyangwa umugabo agomba gutanga umusanzu ufatika nta kwitana ba
    mwana kuko umwana apfa mu iterura. Ikindi kandi nta n’umwe ukwiye kumva
    ko uburere umwana aherwa mu muryango bugenewe gutangwa n’umwe muri
    bo ahubwo bose bagomba gutahiriza umugozi umwe kugira ngo bubake ejo
    hazaza h’abana babo. Inyana ni iya mweru; abana na bo bafata urugero rwiza ku
    babyeyi babo ugasanga abahungu n’abakobwa buzuzanya muri byose.

    Umuryango udafite ubuzima buzira umuze nta cyo uba ushingiyeho, ni yo
    mpamvu umugabo n’umugore bakwiye kwita ku buzima bwabo n’ubw’abo
    bashinzwe kurera. Iyo havuzwe ingingo y’ubuzima humvikana kwirinda indwara,
    gushyiraho uburyo buhamye bwo kunoza imikorere mu by’ubuvuzi no kuvurizwa
    igihe iyo hari uwarwaye.

    Ni yo mpamvu rero yaba umugabo cyangwa umugore, umwana w’umuhungu
    cyangwa umukobwa, bakwiye kwita ku buzima bwabo n’ubw’abandi kuko bose
    bibareba. Urugero rwatangwa hano ni uko umwana atarembera mu rugo nyina 
    adahari kuko abagabo bamwe bumva ko kujyana umwana ukiri muto kwa
    muganga cyangwa kumukingiza bigenewe abagore gusa. 

    Umutekano wo mu muryango na wo ni ngombwa. Iyo hubahirijwe uburenganzira
    bwa buri muntu bwaba ubwo agenerwa n’amategeko cyangwa umuryango,
    usanga urugo rufite amahoro arambye, kuko nta n’umwe utsikamirwa hitwajwe
    ko ari uyu n’uyu. Aha rero ni ho uburinganire bugaragarira kuko abantu bose
    bareshya imbere y’amategeko.

     Ubukungu ni ikintu k’ingenzi mu muryango no mu gihugu muri rusange.
    Ubukungu rero ntibumanuka mu ijuru ahubwo buraharanirwa. Baca umugani
    mu Kinyarwanda ngo: “Abishyize hamwe ntakibananira”, buri wese mu bagize
    umuryango agomba kumva ko kugira ngo umuryango utere imbere agomba
    kubigiramo uruhare, kandi byose bishoboka iyo hari ubushake. Nta n’umwe
    ugomba kwitinya ngo iki n’iki kigenewe uyu n’uyu ahubwo bagomba kunganirana
    muri byose. 

    Muri make abagiye inama Imana irabasanga, kandi umutwe umwe wifasha
    gusara ntiwigira inama. Iterambere rihera mu rugo rikagukira mu muryango
    mugari rigakwira Igihugu cyose. Uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo,
    babyeyi urugero muha abana ni rwo bakurikiza. Umuryango uhamye urakenewe
    ngo Igihugu gitere imbere. Ni ngombwa kandi ko habaho amahirwe angana
    ku bitsina byombi. Ni inshingano ya buri wese kugira uruhare rugaragara mu
    kubaka umuryango muzima urangwa n’uburinganire n’ubwuzuzanye kuko ari
    byo shingiro ry’iterambere ry’umuryango.

    I. Kumva no gusesengura umwandiko
    1. Ni ibihe bintu by’ingenzi bivugwa mu mwandiko bya ngombwa mu
    iterambere ry’umuryango?
    2. Kuki ibyo byose bitagerwaho bidashingiye ku buringanire n’ubwuzuzanye?
    3. Ku bwawe iyo havuzwe uburinganire wumva iki?
    4. Ese ubona bikwiye ko umugore cyangwa umugabo basiganira umurimo
    runaka kandi bose bawushoboye?
    5. Uburere bw’abana buhuzwa bute n’uburinganire n’ubwuzuzanye muri uyu
    mwandiko?
    6. Vuga muri make uko uyu umwandiko ugaragaza uburinganire
    n’ubwuzuzanye.
    7. Garagaza imigani y’imigenurano yakoreshejwe muri uyu mwandiko ifitanye
    isano n’uburinganire.
    II. Inyunguramagambo
    1. Koresha aya magambo akurikira mu nteruro zigaragaza ko wumva icyo
    asobanura mu mwandiko.
    a) Umuze
    b) Umwete
    c) Ubute
    d) Icyuho
    e) Intabire
    2. Huza buri jambo n’igisobanuro cyaryo.


    III. Ikeshamvugo
    1. Kosora umwandiko ukurikira ukoresheje imvugo inoze.
    Amashyo y’iwacu

    Mu muryango wacu muri iyi minsi twahiriwe n’ubworozi, amatungo abyara ari
    menshi. Ubwo rero murumva ko dufite inyana nyinshi zikivuka zibera mu kiraro
    cyazo. Ni muri urwo rwego abana tuvukana bamerewe neza binywera amata y’inka
    ikibyara. Iyo umushumba wazo atangiye gukama, umukobwa tuvukana ni we uba
    hafi ngo asubize inyuma inyana itamukoma akayamena. Iyo ayisubije inyuma, mba
    ndi hafi ngahita mfata ibyatsi nkayihanagura.

    Ubundi inka zacu twajyaga tuziha umubirizi zimaze gukamwa none isekuru
    twawusekuragamo yarasadutse, dadi akaba ateganya kubaza indi no kugura ikindi
    gisabo vuba aha.Uwo mushumba wacu akunda gukama akoresha amaboko yombi,
    yarangiza gukama tukayasuka mu byansi, tukayatereka ku meza aho abikwa.Ubwo
    inka tukazijyana aho zirisha ari na ho mpurira n’amaniga yange.


    3. Hanga umwandiko uvuga ku mwami cyangwa ku bworozi bw’inka
    ukoreshemonibura amagambo icumi y’ikeshamvugo ku mwami cyangwa ku
    nka uyaceho akarongo.

    UMUTWE 1: UMUCO NYARWANDAUMUTWE WA 3 : UBUZIMA