UMUTWE 1: UMUCO NYARWANDA
UMUTWE WA 1: UMUCO NYARWANDA
UMWANDIKO: IGITERO K’I BUTEMBO
Igitero k’i Butembo cyabaye mu mwaka wa 1874. Ikimenyetso cy’uwo mwaka cyabaye
Nyakotsi yitwa Rwakabyaza yagaragaye mu Rwanda mu kwezi kwa Nyakanga 1874.
Impamvu y’icyo gitero yabaye iyi ngiyi: hariho Shabikobe bya Sebitoryi, agatunga
inka z’inyambo zitwaga Imisakura. Izo nka bazigishishiriza i Kamuronsi, agahugu kari
ku mutwe w’ikiyaga cya Kivu ku mupaka w’u Buhunde. Umuhinza wo mu Buhunde
witwaga Muvunyi wa Karinda arazitera arazinyaga. Iyo nkuru igeze kuri Kigeri IV
Rwabugiri, ari i Rwamaraba, asanga bibaye ngombwa kujya guhorera izo nyambo ze
zanyazwe n’uwo muhinza. Nyamara ubundi uwo Muvunyi yayobokaga u Rwanda,
akajya yohereza amakoro ibwami.
Igihe ari mu byo guhaguruka, haza intumwa za Mwezi IV Gisabo, umwami w’u
Burundi. Izo ntumwa zari Abaganwa batatu, baherekejwe n’intore ijana. Batumye
ibwami kuvunyisha, Rwabugiri abatumaho ko ari mu rugendo, ko abaheje kugeza
igihe azahindukirira. Abasigira umutware we Mugabwambere wa Nyamutera,
akajya abacumbikira i Kanyinya na Rubingo rwa Shyorongi. Ategeka ingo ze zose
ko zizajya ziboherereza amazimano. Bakazibagira inka eshatu buri munsi, uretse
iby’amazimano yandi y’ibiribwa n’amayoga.
Rwabugiri amaze guhaguruka iwe i Rwamaraba, atuma abantu ku bagore be
ngo barushanwe kwitegura intumwa za Mwezi, anababwira ko uzarusha abandi
umwiteguro ari we uzatahirwa n’ibirori by’imyiyereko, bikazakirirwamo intumwa za
Mwezi. Abwira izo ntumwa ati:
“Ungire Cyivugiza ya Gatsibo, [… Umbwirire Muhundwangeyo wa Ngarambe,
Umukobwa uteye abahungu imbabazi,
Uti: ‘Witegure intumwa za Mwezi.’
Ningushima ingabo zizagutaramira,
Inyambo zitahe iwawe.”
(Uwo yari Kangeyo ka Kanyabujinja ka Nyiracumu, wagengaga urugo rw’i Gatsibo)
[…]
Rwabugiri yahagurutse i Rwamaraba ataha […] i Rubengera, ahategerereza abatasi
yari yarohereje kumutatira u Buhunde […] Abo batasi bamaze kurondorera umwami
ibyo kwa Muvunyi wa Karinda, umuhinza w’u Buhunde n’abatware bakomeye muri
icyo gihugu, intore zo mu Ngangurarugo zihimbiraho indirimbo yitwa Rwahama
[…]
Igitero kigeze mu Buhunde, cyaje kurwanya Muvunyi wa Karinda, araneshwa ariko
arabikinga ntibashobora kumushyikira. Ubwo ingando ya Kigeri IV Rwabugiri yari
i Runyana. Amaze gutsinda Muvunyi n’abategeka bandi bo mu Buhunde, Murego
wa Bigiri we ndetse yatewe mbere ya Muvunyi. Shabiganza we ngo yaba yarahunze
ariko ntibizwi neza. Abandi batewe bagatsindwa ni Murengezi wa Nyarubwa naKarenge na Rwankuba rwa Gahinda.
Twabonye mbere ko umwami yari aganditse i Runyana. Yari yaratatishije Nkingo iri
hafi y’u Runyana, kuko mu bwiru bari bazi ko ari ho Abarenge baramvuye ingomay’ingabe yitwaga Mpatsibihugu.
Ategeka abiru be kuharamvura ingoma y’ingabe nshya yari yageneye iryo zina
rya Mpatsibihugu, kugira ngo ayungukiremo ububasha bw’Abarenge ba kera,
bategekaga ibihugu bigari u Rwanda rwari rutarigarurira byose. Aho Rwabugiri
amariye gukubanga u Buhunde bwose, abaza abatasi be ati: “Inyuma y’ishyamba
turuzi rihetuye u Buhunde, hari ibihugu nyabaki?” Abatasi bamubwira ko batabizi, ko
ari ntawigeze arenga iryo shyamba. Ariko bamumenyesha ibyo bumvanye abandi,
ngo uryinjiyemo amaherezo inzira yinjira mu mugezi wa Nyabarongo, akaba ari yo
bagenda bavogera, ikikijwe n’inzitiro z’imigano. Rukaba urugendo rurerure kuzageza
aho inzira izakukira bakabona kugenda ahatari mu mazi. Rwabugiri ati: “Nimuhogi
tugende tuge kureba ibihugu byaba inyuma y’ishyamba, ubwo hatataswe tuzagendatuhitatira ubwacu.
Ingabo zose zinjira mu ishyamba, amaherezo koko binjira muri wa mugezi, inzira
iwinjiramo na bo barawuvogera, Rwabugiri n’abagore be bahetswe. Ngo urwo
rugendo baruhereye mu gitondo bakuka uwo mugezi ikigoroba. Aho bakukiye
uwo mugezi wa Nyabarongo rero, bagandika mu ishyamba. Bukeye barakomeza
bahinguka ahantu hatamurutse hatuwe n’abantu bameze nk’Abahunde, ariko
batazi ibi byuma bicurwa. Barwanishaga ibisongo by’imigano kandi bagahingisha
inkonzo z’ibiti. Babonye abo bantu bapfupfunutse mu ishyamba, bagerageza
kubarwanya, ariko Abanyarwanda barabatsinda. Ingabo zikomeza zikurikiye inzirayo mu ishyamba, zibona indi Midugudu imeze nk’iyo bari bahingukiyeho mbere.
Ariko muri iyo Midugudu bahasanga ibintu abo baturage babo bahingaga, byari
bibatunze. Kuko rero impamba zari zagabanutse, umwami abwira rubanda ati:
“Nimurye biriya bintu, ubwo byari bitunze abandi bantu namwe byabatunga,
nitugera i Rwanda muzanywe imiti yo kubahumanura.” Ibyo bintu bavuga byari
amashaza. Hanyuma bajya guhaguruka ngo bagaruke mu Rwanda, umwami ategekako bazagarukana imbuto zayo.
Aho azagerera i Rubengera ngo ahingisha mu gikari utuyogi two kororeramo ayo
mashaza. Izina bayitaga acyaduka, akikwirakwiza mu Rwanda bwa mbere, ryari
amashaza kuko yabanje guhingwa mu Bwishaza. Ntabwo Abanyarwanda batangaga
amakoro y’amashaza kuko atari umwaka wa karande mu Rwanda; kandi n’uwaryaga
amashaza ntiyashoboraga kunywa amata ngo amashaza yica inka. Ngicyo rero ikintuk’ingirakamaro igitero k’i Butembo cyagiriye u Rwanda: kururonkera imbuto nshya.
Aho izina ry’igitero k’i Butembo ryaturutse ni muri iryo shyamba riri inyuma y’i
Buhunde n’u Buhavu. Aka karere kose kari inyuma y’ishyamba mu burengerazuba
bw’ibyo bihugu byitwa Butembo. Igitero cyari cyarahagurukiye u Buhunde, hanyumakirenze ishyamba kivanayo izina ry’u Butembo […]
Bamaze kugera mu Rwanda ingabo zitabaruka ukwazo zerekeje mu Buriza n’u
Bwanacyambwe ngo zizahahurire n’umwami zikore imihango y’imyiyereko, ari
wo munsi w’ibirori byasezeraga ibitero. Naho Rwabugiri aherekezwa n’abatware
bamwe anyura iyo mu Murera ahinguka ku Rusumo kwa Magara (ku Rusumo rwa
Kabona ku ngezi ya Burera) anyura iy’u Buberuka, agana iwe i Gatsibo ngo arebe
uko umwamikazi Kangeyo ka Kanyabujinja yari yarakoze mu mwiteguro. Twibuke
ko atabara yari yaratumye ku bamikazi bose ngo bazamwitegure, uzarusha abandi
akazaba ari we utaramirwa n’ingabo zitabarutse. Ageze i Gatsibo, areba imyiteguroy’urwo rugo […] Umwami atanga umunsi wo kubyukurutsa. Birangiye arahaguruka.
Ageze i Gasabo iw’umwamikazi Bayundo ba Rwigenza […] asanga umwiteguro
waho uruta uw’i Gatsibo. Nanone barabyukurutsa, hanyuma umwami arahagurukaajya i Kabuye ka Jabana iw’umwamikazi Kanjogera.
I Kabuye bari barakoze umwiteguro urushijeho guhimba […] Basanga ari ibwami
koko. Kuko rero Kanjogera yari inkundwakazi, Rwabugiri atumiza ba Barundi bo kwa
Mwezi bamusanga i Kabuye. Ingabo ziyereka ari ishyano ryose, hatumiwe n’izitari
zaratabaye ari ugushaka umurato wo kwereka Abarundi. […] Umwami rero yamaze
iminsi i Kabuye, hanyuma arahaguruka ajya i Kigali ari kumwe na ba Barundi. Bageze
kwa Nyirandabaruta ya Sendirima, basanga umutako […] uruta ahandi hose ku
buryo bitari bigifite n’igereranyirizo […]
Mu birori by’imyiyereko, ingabo zitabarutse, nibwo Biraro bya Nyamushanja wa
Rugira yahimbiye Rwabugiri ikivugo “Inkatazakurekera” arakimutura.I. Inyunguramagambo
1. Sobanura aya magambo ukurikije inyito afite mu mwandiko wasomye.
a) Nyakotsi g) Amakoro
b) Kugishisha inka h) Kuvunyisha
c) Umuhinza i) Amazimano
d) Kuramvura ingoma k) Abatasie) Gukubanga l) Kuvogera umugezi
f) Kunyaga
2. Koresha buri jambo muri ayo umaze gusobanura mu nteruro iboneye.
3. Shaka imbusane z’aya magambo ukurikije inyito afite mu mwandiko
wasomye .a) Azahindukirira
b) Guhunga
c) Gukuka umugezid) Guhinguka
Subiza ibibazo bikurikiraII. Kumva umwandiko
1. Uzuza interuro zikurikira ukoresheje ibivuye mu mwandiko:
a) Mu gitero k’i..... Abanyarwanda bahakuye imbuto y’.....
b) Igitero k’i Butembo cyabaye mu wa.....cyagabwe kiyobowe n’umwami .......c) Igitero cyahagurukiye i .....gisozerezwa inyuma y’ishyamba i.....
2. Sobanura intandaro y’igitero k’i Butembo.
3. Ni nde wafashe iya mbere mu gushoza urwo rugamba?
4. Ni ikihe gihembo cyari giteganyirijwe umugore uzarusha abandi kwitegura
umwami?
5. Shaka ibintu cyangwa ibikorwa byavuzwe mu mwandiko bibangamiyeibidukikije unasobanure uko ubibona.
III. Gusesengura umwandiko
1. Amakoro yatangwaga ibwami wayagereranya n’iki muri iki gihe? Sobanura
igisubizo utanze uhereye ku kamaro kayo.
2. Garagaza ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka zigaragara muri uyu mwandiko.
3. Vuga muri make ibikubiye muri uyu mwandiko mu magambo yawe bwite.
4. Huza ibivugwa muri uyu mwandiko n’ubuzima busanzwe ku ihame
ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ugaragaza ingaruka zo gushaka abagorebenshi mu muryango nyarwanda.
UBUVANGANZO NYABAMI
Ongera usome umwandiko “Igitero k’i Butembo” ugereranye ibivugwamo n’ibyavugwaga
mu yindi myandiko wize mu mwaka wa kane, maze ukore ubushakashatsi utahure ingeri
y’ubuvanganzo uherereyemo n’inshoza y’ubwo buvanganzo. Rondora izindi ngeriz’ubwo buvanganzo.
1. Inshoza y’ubuvanganzo nyabami
Ubuvanganzo nyabami ni imwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyemvugo bukubiyemo
ibihangano byose byerekeranye n’abami, ingoma zabo, ibitero byabo,
abakurambere, abatware n’imihango by’ibwami. Ni ingeri y’ubuvanganzo itari
igenewe buri wese nk’uko ubuvanganzo bwo muri rubanda bwari bumeze. Bityo
igihangano cy’ubuvanganzo nyabami ntawashoboraga kugira icyo agihindurahoatabyemerewe.
2. Ingeri z’ubuvanganzo nyabami
Mu ngeri z’ubuvanganzo nyabami twavuga nk’ibisigo nyabami, ubwiru,
ubucurabwenge, ibitekerezo by’ingabo, ibyivugo, inanga, indirimbo z’ingabo
n’amazina y’inka.
3. Uturango tw’izo ngeri z’ubuvangazo nyabamia) Ibisigo nyabami
– Ntibyahindagurikaga mu miterere yabyo ( ikobyo, ibyanzu, impakanizi).
– Byasingizaga abami n’ingoma zabo.
– Byakoreshaga ikeshamvugo.– Byakoreshaga amagambo
b) Ubwiru
– Bwari bukubiyemo amategeko yagengaga imihango y’ibwami.
– Ntibwahindagurikaga.
– Bwakoreshaga ikeshamvugo.– Bwakoreshaga amagambo yabugenewe.
c) Ubucurabwenge– Buvuga amazina y’abami n’abagabekazi.– Bwakoreshaga imvugo iryoheye amatwi.d) Ibitekerezo by’ingabo– Havugwamo inkuru y’ibitero byagabwe.e) Ibyivugo
– Uko igitero cyagenze.
– Muri rusange byandikwa mu mikarago.
– Hagaragaramo ibigwi n’ibirindiro by’uwivuga.
– Bigaragaramo ikeshamvugo.f) Inanga
– Zahimbirwaga kurata no gusingiza abami.
– Zacurangirwaga mu bitaramog) Indirimbo z’ingabo
– Zaririmbwaga mu bitaramo byo kwizihiza umutsindo.
– Zafatiraga ku bantu babayeho (abami, ab’ibwami n’abatware cyangwa
ibikorwa byabayeho bizwi).
– Zabagamo amakabyankuru.h) Amazina y’inka
– Yari imivugo irata inyambo n’umwami.
– Habagamo itondeke ripimye (umubare w’utubangutso ungana).
– Hagaragaragamo ikeshamvugo n’amagambo yabugenewe.
– Yagiraga imiterere yihariye.Imyitozo
1. Ubuvanganzo nyabami ubona butandukaniye he n’ubuvanganzo bwo
muri rubanda?
2. Wowe na bagenzi bawe nimutange ibitekerezo ku kamaro k’ingeri
z’ubuvanganzo nyabami muri iki gihe.IBITEKEREZO BY’INGABO
Ongera usome umwandiko “Igitero k’i Butembo” maze ukore ubushakashatsi utahure
inshoza yawo n’uturango twawo.
1. Inshoza y’igitekerezo k’ingabo
Ibitekerezo by’ingabo ni igihangano cyabaga gikubiyemo uko urugamba rwagenze.
Byahimbwaga n’abatekereza b’ibwami bafatiye ku byavuzwe n’abavuzi b’amacumu babaga
bakubutse ku rugamba. Abo bavuzi b’amacumu bari abantu bazwiho ubuhanga mu kuvuga
neza no gufata mu mutwe bagakoresha imvugo nziza kandi batajijinganya.2. Uturango tw’igitekerezo k’ingabo
Igitekerezo k’ingabo kirangwa n’ibi bikurikira:
– Havugwamo inkuru y’igitero cyagabwe.
– Havugwamo uko igitero cyagenze.
– Abakigizemo uruhare n’abakibayemo intwari.
– Gishingira ku kuri kw’ibyabayeho.
– Hashobora kubonekamo amakabyankuru.Imyitozo
1. Ku bwawe urabona akamaro k’ibitekerezo by’ingabo kari akahe?
2. Kwiga ibitekerezo by’ingabo bidufitiye akamaro muri iki gihe ndetse n’ikizaza. Bitangeho
ibitekerezo.
3. Gereranya igitekerezo k’ingabo n’insigamugani.IBYIVUGO
Soma uyu mwandiko witonze, witegereza imiterere yawo utahure ubwoko bwawo
hanyuma ukore ubushakashatsi ugaragaze inshoza, uturango n’amoko ya bene uwo
mwandiko.Rwangizamirera rwa Muhandangabo
Ndi umuhanga w’umuheto
Umuhunde yaje arambirana isuri
Ndamurasa arisenya
Ntiyasukirwa amazi
Umenya ngo akubiswe n’inkuba,
Inkuku zirayagara
Inzira ndayihariraAbabisha bagisobanura abanyabwoba!
1. Inshoza y’ibyivugoIbyivugo ni imwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyarwanda nyemvugo. Muri iyo ngeri,
uwivugaga yirataga ibigwi n’ibirindiro yagiriye ku rugamba. Tuyisangamo amoko
abiri y’ingenzi ari yo: Ibyivugo by’iningwa n’ibyivugo by’imyato.2. Uturango tw’ibyivugo muri rusange
– Byabaga bifatiye ahanini ku rugamba.
– Kwandikwa mu mikarago.
– Izina ry’igisingizo .
– Inshinga nkene “ndi…”
– Ibigwi (amazina y’ababisha n’aho ingabo yabatsinze) n’ibirindiro (ibindi
bikorwa by’ubutwari ingabo yagaragaje nko kwimana, kugarukira,
kugarukirwa no kurusha) by’uwivuga.
– Dusangamo ikeshamvugo (uburyo bwo gukoresha amagambo yabugenewe
kandi mu buryo bunoze).3. Amoko y’ibyivugoMu byivugo dusangamo amoko abiri y’ingenzi ari yo: ibyivugo by’iningwa
n’ibyivugo by’imyato.
a) Ibyivugo by’iningwa
Iningwa ni ikivugo kigufi cyane cy’abantu bakuru, gikubiyemo ubutwari umuntu
yagaragarije ku rugamba yatabayemo. Buri mugabo wese yagombaga kukiihimbira
ikivugo k’iningwa. Ibyivugo by’iningwa byamamaye mu Rwanda ku ngoma ya
Ruganzu II Ndoli ahagana umwaka wa 1510.Urugero
Ndi Rugaragara mu z’imbere
Rushinguka mu z’inyuma, Ruterabwoba
Sebuharara Nkombe ya Rugina
Nimanye inka mu nkoko
Inkomere zinyita Rugina.
Ibyivugo by’iningwa birangwa n’ibi bikurikira.
– Kuba ari bigufi (ibyashyizwe mu mikarago usanga ibyinshi bitarengeje
imikarago icumi).
– Kuba bigizwe n’igice kimwe (bitagabanyijemo ibika).
– Kuba muri rusange bivuga ku ngingo imwe.b) Ibyivugo by’imyato
Imyato ni ibyivugo birebire bigabanyijemo ibika na byo byitwa imyato. Byahimbwa
n’intiti gusa.Uwabyifuzaga akazegera zikabimuhimbira. Nka Biraro bya
Nyamushanja yahimbiye umwami Rwabugiri umwato urata umuheto we awita
Inkatazakurekera ya Rugombangogo. Ibi byivugo by’imyato byatangiye ku
ngoma ya Yuhi IV Gahindiro.UrugeroINKATAZAKUREKERAInkatazakurekera ya RugombangogoNdi intwari yabyirukiye gutsinda,Nsiganirwa nshaka kurwanaUbwo duteye Abahunde,Nikoranye umuheto wangeNywuhimbajemo intanageIntambara nyiremaIgihugu cy’umuhinza nakivogereye.Umukinzi ampingutse imbere n’isuri,
Umurego wera nywuforana ishema
Nywushinzemo ukuboko ntiwananira,
Nongeye kurega inkokora
Nkanga umurindi hasi, ndarekera
Inkuba zesereza hejuru y’icondo,
Ikibatsi kiyica hejuru mu rubega
Intoki zifashe igifunga zirashya
Imisakura imucamo inkora,
Inkongi iravuga mu gihengeri.Mu gihumbi ke inkurazo zihacana inkekwe
Inkuku yari afite ihinduka umuyonga!
Agera hasi yakongotse
Umubiri we uhinduka amakara,
N’aho aguye arakobana
Nk’ukubiswe n’iyo hejuru.Ababo batinya kumukora,
Bati : “Ubwo yanyagiwe n’Inkotanyi cyane,
Nimumureke mwe kumukurura
Ibisiga bimukembere aho”
Na byo bimurara inkera,
Bimaze gusinda inkaba,
Byirirwa bisingiza uwantanagiye
Imbungiramihigo sinahagararwa hagati nk’abatagira ishyaka,
Ishyamba ry’umwimirizi ndiremamo inkora.Ibyivugo by’imyato birangwa no kuba ari:
– Birebire gusumba ibindi byose.
– Bigiye bigabanyijemo ibice cyangwa ibika bita “imyato”.
– Bigaragaramo ibigwi n’ibirindiro.
– Bivuga ku ngingo nyinshi.
– Harimo imvugo ikoresha amagambo yihariye mu byivugo (ihitamo
ry’amagambo akoreshwa ku rugamba).4. Gusesengura ibyivugo (iby’iningwa n’iby’imyato)
a) Imvano n’ingingo by’ibyivugo
Ababihimbaga bafatiraga ku bikorwa by’ubutwari ingabo zabaga zaragaragaje ku
rugamba cyangwa mu bindi bikorwa runaka. Umuntu kandi yashoboraga guhimbira
undi ikivugo bitewe n’ubutwari cyangwa imyitwarire amubonaho.\b) Akamaro k’ibyivugo
– Gususurutsa igitaramo.
– Kwigisha abantu umuco wo guhiga no kwesa imihigo.
– Kwigisha abantu kugira ishyaka ry’ubutwari.
– Kwigisha abantu umuco wo gukunda igihugu no kukitangira.
– Gutoza abantu kuvugira mu ruhame.
– Gufasha abantu kutaba ibifura.
– Gufasha abantu kutaba ibigwari.
– Kwigisha abantu kunga ubumwe.
– Kwigisha abantu umuco wo gutabarana ahakomeye.
– Gufasha abantu gukoresha impano zabo mu nganzo y’ubuhimbyi.C) Amagambo ya bugenewe mu byivugoIbyivugo bikoresha amagambo yabugenewe.Ingero z’amagambo yabugenewe– Umurera bivuga ingabo.– Umunega bivuga icumu.– Imisakura bivuga imyambi.– Umukore bivuga umuheto.d) Ikeshamvugo mu byivugo
Mu byivugo dusangamo iminozanganzo itandukanye.Ingero– IsubirajwiNdamurasa arisenyaNtiyasukirwa amazi– IsubirajamboInkuba zesereza hejuru y’icondo,Ikibatsi kiyica hejuru mu rubega– IgereranyaUmenya ngo akubiswe n’inkuba– IkabyaAgera hasi yakongotseUmubiri we uhinduka amakara,N’aho aguye arakobanaIkitonderwa
Ibyivugo bya kera byibandaga cyane ku babisha intwari yabaga yaratsinze ku
rugamba, icyakora ibyivugo by’ubu byo hari ingingo zitandukanye byagombye
gushingiraho. Muri zo twavuga nk’uburezi, siporo, ibikorwa byo kwicungira
umutekano no kuwucungira abandi, ikoranabuhanga, iterambere n’ibindi.Umwitozo
Hanga ikivugo k’iningwa n’ik’imyato maze ukivugire (kwivuga) imbere ya
bagenzi bawe.ISUZUMA RISOZA UMUTWE WA MBERE
Soma uyu mwandiko nurangiza usubize ibibazo byawubajijweho
Igitero k’Imigogo
Iki gitero cyasakiranyije by’umwihariko Abanyarwanda n’Abanyankore, icyakora
kivugwamo n’ayandi mahanga. Inkuru y’iki gitero yabarwa mu bice bibiri: Inzira
y’Abanyankore n’inzira y’Abanyarwanda.
Iki gitero kandi cyabayeho mu gihe umwami Kigeri IV Rwabugiri yari mu Bunyabungo
n’ingabo ze hafi ya zose. Nyuma ariko yaje kubimenya agaruka mu Rwanda kurwanya
Abanyankore.“Ehururu ya Rwanda”: Abanyankore batera u RwandaDore uko Ntare V Rugingiza rwa Migereka, umwami wo mu Nkore yateguye guterau Rwanda.Yatumije ingabo n’abatware agira ati: “Ejo muzohereze abantu bakwiriyeingerero, banzanire abatware b’ingabo, baze mbabwire, bazahigire gutera u Rwanda,bahigire gutera Rwabugiri.” Ati: “Rwabugiri ni we njya numva bavuga; Rwabugiribajya bamunshimira cyane; ni we njya numva bavuga ngo agira Igihugu kiza kandikinini, ngo agira inka nziza nyinshi, ngo na we aratora nkange; ngo na we afiteintore.” Ati: “Maze muzahigire gutera Rwabugiri. Nimumara kumunesha nzizera komfite ingabo. Ikindi cya Rwabugiri kimbabaza ni uko bangereranya na we ngo ni weduhwanye.” Abatware bose bakura ubwatsi bati: “Wabera niho ukiduhaka, umuntuuduhaye gutera u Rwanda, umuntu uduhaye gutera Rwabugiri!”Arahaguruka Igumira rya Bacwa, Ruharabwoba, aravuga ati: “Gahorane Imana!
Mpigiye gutera Rwabugiri! Nzamutera bikumare agahinda. Iki gitero ni icyange.
Nzatura mu Gihugu cya Rwabugiri, nzatunga inka za Rwabugiri. Rwabugiri
nankundira tukarwana, ntampunge, nzamufata mpiri mukuzanire!”Maze arahaguruka Matsiko mu Nyana ati: “Mpigiye gutera Rwabugiri. Niyumva
natungutse n’umutwe w’Inyana, akankundira tukarwana, ntampunge, nange
nzamufata mukuzanire aha!”Arahaguruka Itiri rya Gicobwa, Rugambwishayija, umutware w’Ubwuma n’Abarwanyi.
Ati: “Nange mpigiye gutera Rwabugiri niwumva yatungutse mu mutwe w’Ubwuma
n’Abarwanyi, akankundira tukarwana, nzamufata muzane hano!”
Arahaguruka Kijoma cya Kayisinga, Rugatwankurayijo, umutware w’Ingangura
ati: “Mpigiye gutera Rwabugiri. Niwumva atungutse mu mutwe w’Ingangura,
akankundira tukarwana, nzamufata muzane aha!”Arahaguruka Rugumayo rwa Kanagayiga Rusheshangabo Rutacwekera, umutware
w’Abanganshuro. Ati: “Mpigiye gutera Rwabugiri natunguka mu Banganshuro
nzamufata mukuzanire.Arahaguruka Rwirangira Rutakirwa, umutware w’Ibirehe, arahiga, ararangiza.
Arahaguruka Rwishumba rwa Mwendo, arahiga mu Batenganduru, ararangiza.
Arahiga Bwijire mu Badahunga. Na we ararangiza.Abatware bamaze guhiga, abahungu na bo barakenyera barahiga.
Arahaguruka Nkoko ya Gahunga, Rutakomwa. Arahaguruka Irabiro rya Gahuta,
Rutarindimuka. Arahaguruka Bayija ba Kambiri, Rugomwa. Arahaguruka Bangonera
ba Ndondoza Ihigiro. Arahaguruka Kamurase ka Bwisheke, Rutakangarana.
Arahaguruka Kakuba ka Kangonya, Rutagengwa Ruhuzabiri. Arahaguruka
Cyanyangutura cya Manunga, Ruteranyangabo.Bamaze guhiga umutware w’igitero, Igumiro, asaba iminsi, ati: “Iminsi yacu ni
itandatu, uwa karindwi tugatabara i Rwanda.” Baragenda bamara gatandatu, ku munsi
wa karindwi bataha ibwami, barara mu mihigo; buracya birirwa bahabwa intwaro:
abahabwa imbunda barazihabwa, abahabwa amacumu n’imiheto barabihabwa. Uwo
munsi bigaba Rugando, baza Kazinga, baza Mwizi na Kankaranka, banyura Rujebe
rwa Kabuganda, i Gorora rya bene Rukari, bananyura i Rukoni rwa Cyabukemwa,
bagera Rwampara. Amashyo ya Nshenyi arikanga, arahunga, amwe yambukira mu
byambu bya Rina n’Ibanda, andi yambukira mu byambu bya Butsinda na Bugomora,
andi ahunga aza i Rwanda […]Bwafamba amaze gushuka Ntare, barara mu mihigo ngo bagiye guhuhura
Abanyarwanda. Ntare agabanyamo ingabo ze imitwe. Abanza kohereza Abanga,
Abatenganduru n’Inyana. Barara baza ijoro ryose kugira ngo bazasakirane
n’Abanyarwanda hakiri kare ubwo kandi ni bwo Ntare yatabaje Mwanga umwami
w’u Buganda amutumyeho Rutarurwa. Mwanga aramuhakanira kuko igihugu cyari
cyarabaye icy’abazungu atagifite ububasha bwo kohereza ingabo aho yishakiye.
Intore zimwe za Ntare zari zifite imbunda za Cyarabu (bitaga makoba).I. Kumva no gusesengura umwandiko
1. Erekana impamvu yatumye Ntare Rugingiza ashaka gutera u Rwanda.
2. Shaka mu mwandiko amazina y’abatware bane bahigiye gutera Rwabugiri.
3. Hari inama Bwafamba yagiriye umwami w’Abanyankore. Ni iyihe?
Yayimugiriye kubera kumukunda?
4. Ukurikije ikivugwamo urasanga uyu mwandiko ari bwoko ki?
5. Uretse igitero umaze gusoma vuga ibindi bitero waba uzi.
6. Muri make muri uyu mwandiko haravugwamo iyihe nsanganyamatsiko?
7. Sobanura uko abatware b’Abanyankore bakiriye igitekerezo cy’umwami
Ntare cyo gutera u Rwanda.II. Inyunguramagambo
Koresha aya magambo mu nteruro ugendeye ku nyito afite mu mwandiko:a) Iyo giherab) Gukura ubwatsic) Guhuhurad) Intoree) GuhigaIII. Ubuvanganzo1. Tanga ingeri eshanu zo mu buvangazo nyabami wize.
2. Ukoresheje ubushobozi wungukiye muri uyu mutwe wa mbere, gereranya
igitekerezo k’ingabo n’ikivugo.
3. Ibyakorwaga mu gutangira no gusoza igitero wabigereranya ute na gahunda
ubuyobozi bushyize imbere yo kureba ibyo abantu biyemeje gukora n’uko
babigezeho?
4. Hanga ikivugo k’imikarago nibura icumi wishyize mu mwanya w’umuntu
wirata ubutwari bw’ibikorwa byiza yakoze.