UMUTWE WA 7 ITERAMBERE
7.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
– Gusesengura indirimbo agaragaza uturango twayo.
– Guhanga indirimbo yubahiriza uturango twayo no kuyiririmba.
– Kwandika neza ibaruwa y’ubutegetsi, umwirondoro, amatangazo n’ubutumire.
– Gukora interuro yubahiriza isanisha rikwiye.
7.2 Ibyo umunyeshuri asanzwe azi
– Bazi indirimbo kandi baranaziririmba.
– Ibigize ibaruwa y’ubutegetsi.
– Ubushobozi bwo gukora interuro yuzuye.
7.3 Ingingo nsanganyamasomo
7.4 Igikorwa cy’umwinjizo
Umwarimu aha abanyeshuri igikorwa kibinjiza mu nsanganyamatsiko y’umutwe.
Sobanura impamvu gukunda umurimo ari ingirakamaro mu mibereho
y’abantu no mu iterambere ry’Igihugu.
Garagaza akamaro k’ibaruwa y’ubutegetsi, umwirondoro, amatangazo
n’ubutumire.
Gukunda umurimo ni ingirakamaro kuko bituma abantu batera imbere ari na
byo bituma Igihugu gitera imbere muri rusange. Iyo abantu biteje imbere,bituma
abantu babana mu mahoro kuko akenshi iyo abantu badafite icyo bakora ubukene
burabokama maze ugasanga abantu bishora mu bikorwa by’urugomo n’ubugizi
bwa nabi basagarira abagize icyo bafite. Ni yo mpamvu buri wese akangurirwa
gukora n’udafite icyo akora akagishakisha yihangira umurimo.
Ibaruwa y’ubutegetsi ifite akamaro kanini cyanecyane mu gusaba akazi cyangwa
se mu gihe hari ikintu runaka ushaka kumesha inzego runaka cyangwa umuntu
runaka.Iyo ikozwe neza ituma icyo wifuza gishobora kumvikana neza kandi ukabona
igisubizo mu gihe bishoboka.7.5 Amasomo ari mu mutwe wa karindwi n’igihe yagenewe
7. 5.1 Isomo rya mbere: Gusoma no gusengura umwandiko
“Umurunga w’iminsi”
1. Intangiriro
Saba abanyeshuri kwitegereza ishusho ijyanye n’umwandiko “Umurunga w’iminsi”bagiye gusoma akayibabazaho ibibazo.
Turahabona umusaza ufite inanga aririmbira umwana wicaye ku musambi.
b) Mushingiye ku mutwe w’umwandiko n’ibyo mubona kuri iyi shusho,
muratekereza ko uyu mwandiko uza kuvuga ku ki?
Uraza kuvuga ku ndirimbo.
2. Uko isomo ryigishwa
a) Gusoma bucece
Saba abanyeshuri gusoma umwandiko bucece badahwihwisa, bandika amagambobadasobanukiwe hanyuma ubabaze ibibazo byo kugenzura ko basomye.
– Ni bande bavugwa mu mwandiko? Ni umusaza ubwira umwana we.
– Ni iki umwana ashishikarizwa gukora? Uyu mwana arashishikarizwa
kwitabira umurimo.
b) Gusoma baranguruye
Somera abanyeshuri by’intangarugero ugaragaza isesekaza hanyuma ubasabe
gusoma baranguruye basimburana. Genda ubakosora aho basoma nabi kandi
wita ku banyeshuri bafite ibibazo byihariye. Fasha buri wese bitewe n’ikibazo afite.
c) Gusobanura amagambo no gusubiza ibibazo ku mwandiko
Shyira abanyeshuri mu matsinda. Saba abanyeshuri gukora igikorwa 7.1 kiri
mu gitabo cyabo ubahe n’igihe cyo kugikora. Gendagenda mu ishuri ureba ko
abanyeshuri basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho
bukenewe.
Igikorwa
Soma umwandiko ukurikira, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma
uyasobanure wifashishije inkoranyamagambo kandi usubize n’ibibazo
byawubajijweho.
Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Itsinda rimwe
rimurike ibijyanye n’inyunguramagambo irindi rimurike ibijyanye n’ibibazo byabajijwe
ku mwandiko. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no kuzuza bisubizo
byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bosebabyandike mu makayi yabo.
Gusobanura amagambo
a) Umurunga: umugozi uboshye kandi ufite umugongo munini.
b) Gusahurwa: kwamburwa ibyo wari utunze ku gahato cyangwa ku mbaraga.
c) Kwiyuha akuya: kunanirwa kubera ko wakoze cyane ugira ngo ubashe
kugera kuri byinshi.
d) Intwaro: ikintu umuntu yitwaza cyangwa se kikaba cyaragenewe kurwanishwa
nk’umuhoro, umuheto,icumu, inkoota, ubuhiri, imbunda... Igikoresho cyangwa
ibikoresho umuntu yifashisha kugira ngo abashe gutsinda urugamba runaka.
Uregero hano mu mwandiko urugamba ruvugwa ni urwo gutsinda ubukene .
Kugira ngo utsinde ubukene rero ni ngombwa kwifashisha umurimo.
e) Imikaka: amenyo y’inyamaswa y’inkazi.f) Ubukaka: ubutwari, ishema.
Kumva no gusesengura umwandiko
2. Umusaza arigisha iki umwana mu gitero cya gatatu?
3. Ni iyihe mpamvu ituma uyu musaza agira inama umwana we?
4. Ni izihe ngingo z’ingenzi dusanga mu mwandiko?
5. Uyu mwandiko urakwigisha iki?
6. Ni gute umurimo ugira uruhare mu iteramber y’Igihugu?
d) Umwitozo
Saba abanyeshuri gukora babiribabiri umwitozo w’inyunguramagambo uri mubitabo byabo. Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo.
a) Umurunga b) Ikibondo
c) Gusahurwa d) Kwiyuha akuya
e) Intwaro
Tanga nk’umukoro ikibazo cya kabiri”Garagaza akamaro k’indirimbo mu iterambere
ry’umuryango n’iry’Igihugu muri rusange.” Iki kibazo kizakosorwe mu ntangiriro
y’isomo rikurikiraho.7.5.2 Isomo rya kabiri: Indirimbo
1. Intangiriro
Yobora abanyeshuri bakosore umukoro batahanye. Baza bamwe mu banyeshuri
batange ibisubizo, abandi babigorore byandikwe ku kibaho hanyuma abanyeshuribabyandike mu makayi yabo.
rusange.
Umwarimu arafasha abanyeshuri kunoza ibisubizo byatanzwe mbere yo kubyandika
mu makayi yabo.
2. Uko isomo ryigishwa
Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 7.2 kiri mu bitabo
byabo. Amatsinda amwe atahure inshoza y’indirimbo andi agaragaze uturango
twayo hanyuma andi asobanureakamaro k’indirimbo mu buzima bwa buri munsi.
Bahe igihe cyo gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri ureba ko abanyeshuri
basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho bukenewe.
Igikorwa
Ongera usome umwandiko “Umurunga w’iminsi” witegereze imiterere yawo maze
ukore ubushakashatsi, utahure inshoza, uturango n’akamaro by’indirimbo mu
buzima bwa buri munsi.
Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Kuri buri
ngingo hamurike itsinda rimwe. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no
kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho,abanyeshuri bose babyandike mu makayi yabo.
Indirimbo ni imwe mu ngeri z’ubuvanganzo bwo muri rubanda. Ni amajwi afite
injyana yungikana n’amagambo. Indirimbo zivuga ku ngingo zitandukanye zigusha
ku buzima bwa buri munsi. Hari indirimbo z’urukundo, indirimbo zisingiza umuntu
cyangwa ikintu, hari izigisha, izibara inkuru n’izindi.
b) Uturango tw’indirimbo
Indirimbo irangwa n’imiterere yayo ndetse n’ikeshamvugo.
– Imiterere y’indirimbo
Ahanini indirimbo irangwa n’ibice bibiri by’ingenzi: ibitero n’inyikirizo. Uko igitero
kirangiye, umuririmbyi ashyiraho inyikirizo ariko hari indirimbo zitagira inyikirizo.
Urugero rw’indirimbo ifite inyikirizo: Umurunga w’iminsiUrugero rw’indirimbo itagira inyikirizo: Indirimbo yubahiriza Igihugu
Uburyo ibi bice bihimbwa, usanga ari nk’umuvugo ariko byo bigashyirwa mu majwi
aryoheye amatwi no mu njyana runaka yatoranyijwe. Indirimbo ishoborakuba
iy’amajwi y’umuntu cyangwa urusobe rw’amajwi y’abantu.
– Ikeshamvugo mu ndirimbo
Ikeshamvugo rikoreshwa mu ndirimbo, ni rimwe n’iryo mu mivugo: uzasangamo
isubirajwi, isubirajambo, imizimizo y’ubwoko bunyuranye bitewe n’urwego
rw’ihanikarurimi umuhanzi yashatse gushyiramo indirimbo ye.
c) Akamaro k’indirimbo
Indirimbo zifite uruhare rukomeye mu mibereho y’umuntu muri rusange.
Ubushakashatsi bunyuranye bwemeza ko indirimbo zongerera ubushobozi
ubwonko bwo gutekereza neza mu buryo bwiza kandi bworoshye.
Indirimbo zorohereza abana bakiri bato bafite ikibazo cyo kuvuga no kwandika.
Birumvikana ko bituma umwana agerageza gusubiramo ibyo yagiye yumva ndetse
no kubisobanukirwa mu buryo bworoshye.
Bitewe n’ikivugwa mu ndirimbo, uzasanga indirimbo zigira uruhare rukomeye mu
guhindura imyumvire y’abantu ndetse no kubakangurira gukora ibikorwa runaka.
Ingero:
Indirimbo zivuga kuri Sida ndetse n’ibindi byorezo, uburyo byandura n’uko
byakwirindwa, zituma abantu birinda kwandura virusi itera Sida.
Indirimbo zivuga ku butwari zituma abazumva bagira ubutwari bakagira ishyaka
n’umurava wo gukunda Igihugu...
Indirimbo zivuga ku murimo, zituma abazumva bitabira umurimo.
Imyitozo
Saba abanyeshuri gukora imyitozo uri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke .Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo.
2. Erekana uturango tw’indirimbo.
3. Sobanura akamaro k’indirimbo mu mibereho y’abantu.
4. Sesengura indirimbo umurunga w’iminsi ugaragaza uturango twayo.5. Ririmba indirimbo “Umurunga w’iminsi” wubahiriza injyana yayo.
7.5.3 Isomo rya gatatu: Ibaruwa y’ubutegetsi
1. Intangiriro
Baza abanyeshuri ibibazo ku isomo baheruka kwiga kugira ngo bibafashe kwinjiramu isomo rirya.
n’akamaro kayo.
2. Uko isomo ryigishwa
Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 7.3 kiri mu bitabo
byabo. Amatsinda amwe akore ku nshoza y’ibaruwa y‘ubutegetsi andi agaragaze
imiterere yayo. Bahe igihe cyo gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri ureba
ko abanyeshuri basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho
bukenewe.
Igikorwa
Shingira ku bumenyi usanzwe ufite cyangwa ukore ubushakashatsi maze
utahureinshoza n’uturango by’ibaruwa y‘ubutegetsi kandi ugaragaze imiterere
yayo.
Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Kuri buri
ngingo hamurike itsinda rimwe. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no
kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho,abanyeshuri bose babyandike mu makayi yabo.
Ibaruwa y‘ubutegetsi, ni ibaruwa yandikwa n’umuyobozi cyangwa uyoborwa mu
rwego rw’akazi. Ibaruwa y’ubutegetsi igira amategeko igomba kubahiriza kuko igirauko yandikwa byihariye. Igomba kuba ngufi kandi ikarasa ku ntego.
Uwandika agira amagambo yabugenewe yitaho kandi atagomba kubura mu
ibaruwa.
Hari amagambo yabugenewe akoreshwa mu gutangira ibaruwa. Ayo ni nk’aya
akurikira:
– Nyakubawa - Bwana
– Madamu - Madamazera,
– Nejejwe no kubandikira, - Mbandikiye ibaruwa ngira ngo…
Mu gusoza ibaruwa y’ubutegetsi, hashobora gukoreshwa amwe muri aya magambo
akurikira:
– Mu gihe ngitegereje igisubizo cyanyu, mbaye mbashimiye…
– Mu gihe ntegerezanyije ikizere, mbaye mbashimiye…
– Mbashimiye uko mwakiriye….
Ikitonderwa
Igika gishobora gutangirira mu cya kabiri cy’urupapuro mu mpagarike yarwo
cyangwa ku ntangiriro y’umurongo. Ibaruwa y’ubutegetsi igomba kugira impamvu
yayo yihariye bitewe n’igitumye yandikwa kandi hagacibwa akarongo ku ijambo
“impamvu”.
b) Imiterere y’ibaruwa y’ubutegetsi
Ibaruwa y’ubutegetsi igizwe n’ibice by’ingenzi bitatu kandi buri gice na cyo kigira
ibice byacyo. Ibice by’ibaruwa ni ibi bikurikira:
– Umutwe
Umutwe ni igice k’ibaruwa kigizwe n’ibice bikurikira:
Aderesi: Aderesi ni igice kigaragaza amakuru y’ingenzi y’uwanditse ibaruwa.
Hagaragaramo amazina ye, aho atuye ndetse n’andi makuru yose yafasha uwo
yandikiye kumenya aho yamubariza aramutse amushatse. Iki gice gifata umwanya
wo hejuru ibumoso ku rupapuro.
Itariki n’ahantu: Uwanditse ibaruwa y’ubutegetsi, aba agomba kugaragaraza
itariki n’ahantu yandikiye.Iki gice cyo kijya hejuru iburyo ku murongo wa mbere
ahateganye n’izina ry’uwandika.
Uwandikiwe: Uwandikiwe ni igice gishyirwa munsi y’itariki n’ahantu, kikagaragaza
uwo ibaruwa igenewe. Si izina rye bwite rigaragaramo, ahubwo ni izina ry’icyubahiro
rigaragaza umwanya afite mu kazi. Cyakora hashobora no kugaragazwa izina iyo
ibaruwa y’ubutegetsi igenewe umukozi runaka.
Binyujijwe: Ni igice kigaragara mu ibaruwa y’ubutegetsi munsi y’aderesiy’uwandikiwe.
Gishyirwaho iyo hari abo iyo baruwa igomba kunyuzwaho mbere yo kohererezwa
uwayandikiwe
Uwo ibaruwa inyuzeho, aba agomba kuyisinyaho.
Impamvu: Uwandika ibaruwa y’ubutegetsi, aba agomba kugaragaza impamvu
imuteye kwandika. Ingero z’impamvu zashyirwa mu’ibaruwa: gusaba akazi, gusaba
ibisobanuro, kohereza raporo... Ijambo“impamvu” rirandikwa kandi rigacibwaho
akarongo. Iki gice kiba kiri munsi ya aderesi y’uwanditse.
– Igihimba
Igihimba k’ibaruwa y’ubutegetsi, ni igice kigaragarizwamo ubutumwa bugenewe
uwandikiwe. Iki gice kigizwe n’ ibice bikurikira:
Intangiriro: Uwandika, avuga muri make impamvu imuteye kwandika igirwa n’igika
kimwe kandi ikagaragaza icyo uwandika agamije. Iyo ari nk’ibaruwa isaba akazi
agaragazamo ko azi neza ko uwo mwanya uhari.
Igihimba: Ni igice kigaragara nk’aho ari kirekire kurusha ibindi, kuko gishobora no
kugira ibika birenze kimwe bitewe n’ingingo zigize ubutumwa. Ni cyo gice cyonyine
gisobanura mu mugambo arambuye ibyavuzwe mu ntangiriro, kikabisesengura,
kikanakurikiranya ibitekerezo. Icyo gihe buri gika kiharira ingingo yacyo, na none
ukirinda gusubiramo ibyo wavuze.
Umwanzuro: Uwandika ibaruwa y’ ubutegetsi, asoza ashimira uwo yandikiye. Ni
cyo gice kirangiza ibaruwa y’ ubutegetsi kandi kigirwa n’igika kimwe. Uwandika
arangiza ashimira uwo yandikiye.
– Umusozo
Umusozo w’ibaruwa ugizwe n’ibice bikurikira:
Amazina n’umukono: Ni igice gisoza ibaruwa y’ ubutegetsi kigizwe n’amazina
ndetse n’umukono wa nyiri ukuyandika.
Bimenyeshejwe: ni igice kijya mu mpera y’ibaruwa y’ ubutegetsi ku ruhande
w’ibumoso. Kijya mu ibaruwa y’ ubutegetsi iba igomba kugira abandi bamenyeshwaibyanditswe.
mbonezamubano?
2. Andikira umuyobozi w’umurenge utuyemo ibaruwa umusaba ikemezo
cy’amavuko kuko ugikeneye mu kuzuza ifishi izaguhesha uburenganzirabwo gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye.
7.5.4 Umwirondoro
1. Intangiriro
Baza abanyeshuri ibibazo ku isomo baheruka kwiga kugira ngo bibafashe kwinjiramu isomo rirya.
n’akamaro byayo.
2. Uko isomo ryigishwa
Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 7.4 kiri mu bitabo
byabo. Amatsinda amwe akore ku nshoza y’umwirondoro andi agaragaze ibiranga
umwirondoro ahnyuma abandi berekane ibice biwugize. Bahe igihe cyo gukora
icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri ureba ko abanyeshuri basobanukiwe ibyo
bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho bukenewe.
Igikorwa
Ushingiye ku bumenyi usanganywe, tahura inshoza y’umwirondoro, ibiranga
umwirondoro n’ibice byawo.
Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Amatsinda
asimburane amurika buri tsinda ingingo imwe. Yobora abagize andi matsinda kunoza
no kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bosebabyandike mu makayi yabo.
Umwirondoro ni inyandiko itanga amakuru ahagije ku muntu. Iyi nyandiko ikunze
gukenerwa
n’ umukoresha kuko imufasha guhitamo umukozi akeneye bitewe n’amakuru
agaragaramo.
Umwirondoro unoze, ugomba kuba wanditse ku rupapuro rwiza kandi uzira
amakosa. Ugomba kandi kuba wuzuye kuko uwusaba aba akeneye amakuru
yuzuye kugira ngo arusheho kumenya nyiri umwirondoro. Ugomba kwandikwa
mu nteruro ngufi kandi zisomeka neza. Umwirondoro ugomba kuvuga ukuri kandi
ukaba uhuye n’aho ukenewe.
b) Ibice bigize umwirondoro
Umwirondoro ntukorwa uko nyirawo yiboneye. Ugomba kuba ufite uburyo buboneye
bwo kuyikora kandi ugakurikiranya neza ibice bikurikira:
- Umutwe
- Ibiranga umuntu
- Amashuri
- Uburambe
- Ubundi bumenyi
- Indimi avuga
- Ibyo akunda
- Abantu bamuzi
- Kwemeza ko ari ukuri no gushyiraho
umukono we.
– Umutwe
Umutwe w’umwirondoro wandikwa hejuru ukitwa umwirondoro
– Ibiranga umuntu
Ibiranga umuntu, ni igice gitangira umwirondoro, kikaba kigamije kugaragaza muri
make uwo ari we. Kigomba kuba cyumvikana kandi kirasa ku ntego.
Muri iki gice, uwandika agaragazamo ibi bikurikira:
– Amazina y’umuntu
Ni byiza kwandika izina ry’umuryango mu nyuguti nkuru z’icyapa maze iry’idini
rikajya mu nyuguti nto, ariko ritangiwe n’ inyuguti nkuru.
– Amazina y’ababyeyi
Mu kwandika amazinay’ababyeyi, naho biba byiza kwandika amazina ry’umuryango
mu nyuguti nkuru z’icyapa maze ay’idini akajya mu nyuguti nto, ariko agatangizwan’ inyuguti nkuru.
– Imyaka umuntu afite
Uwandika, aba agomba kugaragaza igihe yavukiye aho kwandika imyaka nyirizina.
Mu kwandika amatariki, ukwezi kwandikwa mu magambo.
Urugero: 2 Nzeri 1988
– Aho umuntu yavukiye
Aha, uwandika ashobora kugaragaza intara, akarere, umurenge, akagari cyangwa
umudugudu yavukiyemo.
– Aho umuntu aherereye
Aha uwandika ashobora kugaragaza intara, akarere, umurenge, akagari cyangwa
umudugudu atuyemo.
– Irangamimerere
Aha uwandika agaragaza ko ari ingaragu cyangwa se ko yubatse. Twibutse ko
uwubatse aba abana n’uwo bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko.
– Uburyo uwamushaka yamubonamo
Uwandika agaragaza uburyo uwamukenera yamubona. Ashobora gutanga
umurongo wa terefoni na aderesi ya interineti cyangwa bumwe muri ubwo buryo.
c) Amashuri
Iki gice kigaragaza aho nyiri umwirondoro ahagaze mu rwego rw’ubumenyi. Ni yo
mpamvu uwandika, agomba guhera ku mpamyabumenyi nini afite agakomereza
ku zo yahereyeho ariko akazitondeka akurikije uko zikurikirana uhereye ku ya
vuba kugeza ku ya kera. Mu kwandika umwirondoro, amashuri ntatandukana
n’impamyabumenyi. Ugaragaza amashuri yize, avuga umwaka, aho yigaga, ibyo
yigaga n’impamyabumenyi yahakuye. Hari igihe amashuri ajyana n’ibitabo umuntu
aba yaranditse. Icyo gihe si ngombwa kubishyiraho keretse iyo bigira icyo byongera
ku kizere umuntu ashobora kugirirwa n’abo ashyikiriza umwirondoro.
d) Uburambe
Iki, ni igice cyo kwitonderwa kuko uwandika, aba agomba kwereka uwo yandikiye
icyo azi gukora n’igihe amaze agikora. Iyo yakoze mu myanya myinshi, ayishyiraho
ahereye ku wa nyuma aherukaho agenda agaragaza igihe yagiye ayimaraho. Hari
igihe umuntu aba yarakoze iyimenyerezamwuga. Ni ngombwa ko abishyiraho
cyanecyane iyo ataramara igihe kinini akora cyangwa se ari bwo bwa mbere yatse
akazi. Ibyo bishobora kumwongerera amahirwe imbere y’uwo aha umwirondoro.
e) Ubundi bumenyi
Kumenya ibintu byinshi nta cyo bitwaye kuko ibyo umuntu azi byose bishoborakumugirira akamaro mu buzima bwe bwa buri munsi. Iyo rero umuntu afite ubundi
bumenyi, ntashidikanya kubigaragaza ku mwirondoro we cyanecyane iyo bifitanye
isano n’akazi asaba.
Urugero: Kuba azi mudasobwa, kuba afite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga...
f) Indimi
Hari igihe umwanya umuntu ashaka, uba usaba ubumenyi mu indimi z’amahanga.
Ni ngombwa rero ko uwandika umwirondoro, ashyiramo indimi zose azi. Mu kazi
ako ari ko kose,ubumenyi mu ndimi z’amahanga bwongerera amahirwe ugasaba.
Ukora umwirondoro rero, agaragaza urwego aziho urwo rurimi atabeshya. Ashobora
kuvuga ati: “Ururimi runaka nduzi neza cyane, nduzi neza, nduzi bihagije, biciriritse”
kuko kubeshya byamugiraho ingaruka mu gihe k’ikizamini k’ibiganiro.
g) Ibyo akunda
Iki gice, kigizwe n’ibyo umuntu akunda, akora kandi bimushimisha. Ariko na none
ukora umwirondoro,agomba kumenya ko ibimushimisha bishobora no kumubera
imbogamizi yo kubona umwanya yifuza. Ni yo mpamvu kumenya ibyo ushyiramo,
byashingira ku kumenya amakuru ahagije y’uwagusabye umwirondoro. Bityo nawe
ukamenya aho ushyira imbaraga.
h) Abantu bamuzi cyangwa abahamya
Iyi ngingo y’abantu bazi nyiri umwirondoro, si ngombwa buri gihe. Ariko hari
ababisaba mu mwirondoro bikaba ngombwa ko ijyamo. Abazi umuntu baba
bakenewe, ni abarimu bamwigishije cyangwa abakoresha bamukoresheje kuko
ukeneye umwirondoro wawe aba ashobora kubabaza ku bijyanye n’ubumenyi ufite
cyangwa se ubushobozi n’imyitwarire byawe mu kazi.
i) Kwemeza ko ibyo uvuze ari ukuri no gushyiraho umukono
Iki ni cyo gice gisoza umwirondoro. Nyiri ukuwandik,a agomba gusoza yemeza
ko amakuru yatanze ari ukuri ko anashobora kugenzurwa. Hanyuma agashyiraho
itariki n’umukono we.
Umwitozo
Saba abanyeshuri gukorera mu matsinda umwitozo uri mu bitabo byabo. Uwo
mwitozo ni uyu ukurikira: Kurikirana imbwirwaruhame yafashwe kuri radiyo maze
uyijore.
Shaka imwirwaruhame iri mu majwi cyangwa mu majwi n’amashusho hanyuma
uyumvishe abanyeshuri. Saba abanyeshuri kuyijora bashingiye ku byo bize maze
bagaragaze ibyakozwe neza n’ibigomba kunozwa muri iyo mbwirwaruhame.
Saba abanyeshuri, buri wese ku giti ke, kuzakora umukoro uri mu gitabo cyabomaze bazawumurike mu isomo rizakurikira.
c) Urugero rw’umwirondoro
Ibiranga umuntu
Nitwa:MUBERUKA Gaston
Data: KARIMANYI Joel
Mama: KABERA Marigueritte
Igihe navukiye: 2 Nzeri 1984
Aho navukiye: Intara ya Kumuhigo, Akarere ka Kagano, Umurenge wa Cyabayaga,
Akagari ka Mwungu.
Aho ntuye: Intara ya Kumuhigo, Akarereka Burehe, Umurenge wa Mataba, Akagari
ka Gaseke.
Irangamimerere: Ndubatse, mfite abana bane
Terefoni: 0788881111
E-mail: muberuka-gaston@yahoo.fr
Akarere ka Burehe, Umurenge wa Mataba, Akagari ka Gaseke.
Amashuri nize
- 2003-2007: Amashuri makuru muri Kaminuza nkuru y’ u Rwanda. Impamyabushobozi
y’ikiciro cya kabiri mu Ndimi n’Ubuvanganzo Nyafurika.
- 1989-1994: Amashuri yisumbuye muri Seminari ya Runaba. Impamyabumenyi
y’amashuri yisumbuye mu ishami ry’Ikiratini n’indimi zivugwa.
- 1981-1988: Amashuri abanza mu Ishuri Ribanza rya Mataba. Ikemezo k’ikigo
cy’Amashuri Abanza cya Mataba.
Uburambe mu kazi
- 2011-2017: Umwarimu w’indimi muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
- 2008-2010: Umwarimu w’ Igiswayiri n’Ikinyarwanda mu Iseminari Nto ya Runaba.
- 2003-2004: Umwarimu w’Igifaransa n’Ikinyarwanda mu ishuri ryigenga APEDER
Mataba.
- 2000-2003: Umwarimu w’Igifaransa n’Ikinyarwanda mu ishuri ryisumbuye rya
Gakurazo.
Ubundi bumenyi
- Nziporogaramu ya mudasobwa yitwa “Word, Excel, Power Point, Access na
Publisher.
- Mfite uruhushya rwo gutwara imodoka kategori ya B, nkaba nzi no kuyitwara.
Umukoro
Ishyire mu kigwi cy’umujyanama w’ubuzima wandike imbwirwaruhame ku ndwara
y’igituntu, uyigenere abaturage b’umudugudu runaka hanyuma uzayigeze kuri
bagenzi bawe.Indimi nzi kuvuga
Ibyo nkunda
Nyuma y’akazi, nkunda gusoma ibitabo. Nkunda umukino wo koga no gukina
umupira w’amaguru.
Abantu banzi:
- UMUHIRE Jean: Umwarimu wange muri Kaminuza y’u Rwanda, Tel: 0788..........
- Padiri KARAKE Samuel: Umukoresha wange igihe nigishaga muri Seninari Nto ya
Rubare Tel: 076................................
- HAKIZIMANA Paul: Umuyobozi w’Ishami ry’Indimi muri Kaminuza y’u Rwanda
aho nigisha ubu, Tel: 0789......................
Ngewe MUBERUKA Gaston ndemeza neza ko ibyo maze kuvuga ari ukuri kandi ko
bishobora kugenzurwa.
Bikorewe i Kagano, ku wa 25 Nyakanga 2017
MUBERUKA Gaston
Umwitozo
Saba abanyeshuri gukora umwitozo uri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke .Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo.
Ubu urangije mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye. Andika umwirondoro
wawe ukurikije ingingo twabonye zigize umwirondoro.
Abanyeshuri batanga ibisubizo binyuranye kandi umwarimu akabafasha kubinoza
mbere yo kubyandika mu makayi yabo.7.5.5 Amatangazo
1. Intangiriro
Baza abanyeshuri ibibazo ku isomo baheruka kwiga
Umwirondoro n’uko bawukora.
b) Imbata y’umwirondoro ugizwe n’ibihe bice?
Umwirondoro ugizwe n’ibice bikurikira:
– Umutwe
– Ibiranga umuntu
– Amashuri
– Uburambe
– Ubundi bumenyi
– Indimi avuga
– Ibyo akunda
– Abantu bamuzi
– Kwemeza ko ari ukuri no gushyiraho umukono we.
2. Uko isomo ryigishwa
Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 7.5 kiri mu bitabo
byabo. Amatsinda amwe akore ku nshoza y’itangazo andi agaragaze ibiranga
itangazohanyuma abandi berekane ubundi bwoko bw’amatangazo. Bahe igihe cyo
gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri ureba ko abanyeshuri basobanukiwe
ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho bukenewe.
Igikorwa
Kora ubushakashatsi utahure inshoza n’uturango by’itangazo kandi ugaragaze
ubundi bwoko bw’amatangazo.
Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Amatsinda
asimburane amurika buri tsinda ingingo imwe. Yobora abagize andi matsinda kunoza
no kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bosebabyandike mu makayi yabo.
a) Inshoza n’uturango by’itangazo
Itangazo rero ni inyandiko irimo ubutumwa bamanika ahantu, buca mu kinyamakuru
cyangwa kuri radiyo kugira ngo bumenyekane hagamijwe kwamamaza, kurangisha
cyangwa kumenyesha. Itangazo ni inzira cyangwa uburyo bwo kugeza ku bantu
amakuru runaka. Itangazo rirangwa n’ibi bikurikira:
Mu itangazo, hagomba kubonekamo ibi bikurikira:
- Umutwe w’itangazo.
- Utanze itangazo.
- Uwo rigenewe.
- Ahantu igikorwa rimenyesha kiri, cyabereye cyangwa kizabera.
- Itariki igikorwa rimenyesha cyabereyeho cyangwa kizabera.
b) Ubwoko bw’amatangazo
Amatangazo arimo amoko anyuranye: amatangazo yo kubika, amatangazo yo
kumenyesha, amatagazo yo kwamamaza, amatangazo yo kurangisha n’ubutumire.
– Amatangazo yo kubika
Amatangazo yo kubika ni amatangazo atabaza agamije kumenyesha abantu kohari umuntu witabye Imana akanavuga igihe azashyingurirwa.
Urugero:
Itangazo
Umuryango wa Mporanyi Claudien ubarizwa mu Murenge wa Gashwi uramenyesha
inshuti n’ abavandimwe ko umubyeyi wabo Kanamugire Roger wari urwariye mu
bitaro bikuru bya Kinihira yitabye Imana none Ku wa gatatu tariki ya 23/5/2017.
Bimenyeshejwe inshuti n’ abavandimwe batuye mu murenge wa Gishamvu,
abakirisitu basengana na nyakwigendera muri paruwasi ya Mukingo n’ abo
bakoranaga ku bitaro bya Munini. Itariki yo gushyingura ni Ku wa gatandatu tariki
ya 26/5/2017. Inshuti n’ abavandimwe bihutire gutabara
Bikorewe Gashwi ku wa 23/05/2017
– Amatangazo yo kumenyesha
Amatangazo yo kumenyesha ni amatangazo amenyesha abayumva amakuru
atandukanye nk’inama, akazi, isoko ry’ibintu, cyamunara...
Urugero:
Itangazo ryo kumenyesha
Mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cyahariwe ubuzima kizatangira ku wa 12 kugeza
ku wa 15/8 ,Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gasenyi bunejejwe no kumenyesha
abaturage bose bo mu Murenge wa Gasenyi ko batumiwe mu gikorwa cyo
kwipimisha ku bushake indwara ya Sida kizabera mu busitani bw’ uwo umurenge.
Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’ ubuzima n’ umuryango utabara
imbabare Croix-rouge. Muri ki cyumweru cyahariwe ubuzima, iki gikorwa kizajya
gitangira saa mbiri z’ igitondo gisoze saa kumi n’ imwe z’umugoroba. Abaturage
basabwe kwitabira kuko burya amagara araseseka ntayorwa.
Bikorewe i Gitaha ku wa 6/08/2015
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gasenyi.
– Amatangazo yo kwamamaza
Amatangazo yo kwamamaza ni amatangazo atangwa agamije kwamamaza
ibikorwa by’umuntu ku giti ke, by’ishyirahamwe, by’inganda, amashuri, kugira ngo
bimenyekane bibone ababigana mu buryo bwo kubiteza imbere.
Urugero:
Itangazo ryo kwamamaza
Uruganda rukora amasabune ruherereye mu cyanya k’ inganda i Masoro
ruramenyesha abantu bose ko rubafitiye amasabune ya “Urakeye” y’ ubwoko
bwose: ay’ amazi, ay’ ifu n’ ay’ imiti ku ngano yose wakwifuza. Ayo masabune
murayasanga mu masoko hose , mu maduka no ku ruganda. Ushaka kurangura
cyangwa utwara byinshi turagutwaza tukakugeza iwawe. Gana uruganda rw’
amasabune“Urakeye” uce ukubiri n’ umwanda.
– Amatangazo yo kurangisha
Amatangazo yo kurangisha ni amatangazo atangwa igihe umuntu yatakaje ikintu,
yabuze umuntu kugira ngo ababimuboneye babimuhe cyangwa yatoye ibintu kugira
ngo nyirabyo abashe kubibona.
Urugero:
Itangazo ryo kurangisha
Nzirorera Jemus utuye mu murenge wa Kinyoni ararangisha ibyangombwa
bye yabuze ku wa mbere tariki ya 01/11/2015, saa tatu za mu gitondo (09h00).
Ibyo byangobwa byaburiye mu mu muhanda Kigali- Butare. Bikaba ari ikarita
ndangamuntu, uruhushya rwo gutwara imoboka n’uruhushya rwo kujya mu
mahanga. Uwabibona yabimugereza ku buyobozi bw’ umurenge wa Kinyoni
cyangwa agahamagara kuri izi numero za telefoni 078.......akazahabwa ibihembo
bishimishije.
Bikorewe Kinyoni ku wa 2/11/2015
– Amatangazo atumira/ubutumire
Ubutumire ni inyandiko ngufi itumira umuntu cyangwa abantu kwitabira umunsi
mukuru runaka. Bene izi nyandiko twazigereranya n’amabaruwa y’ubucuti nubwo
zo zidakurikiza imiterere y’ayo mabaruwa. Ubutumire bukoreshwa mu minsi mikuru
inyuranye nko gushyingirwa, kubatirisha, kwizihiza isabukuru runaka, gutaha
igikorwa runaka, gusangira ku meza, kwishimira kugera ku gikorwa runaka nko
gufata impamyabumenyi...
Ubutumire burangwa n’imiterere yabwo yo kuba hagaragaramo ibintu by’ingenzi
bikurikira:
- Umutwe w’ubutumire
- Amazina y’utumira,
- Utumirwa,
Igikorwa umutumiramo,
Aho igikorwa kizabera.Umunsi n’isaha kizaberaho
Imyitozo
Saba abanyeshuri gukora imyitozo uri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke .Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo
a) Itangazo ryo kubika
b) Itangazo ryo kumenyesha
2. Ishyire mu kigwi cy’umuyobozi w’ishuri ryisumbuye wigamo, wandike
ubutumire bw’umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuribarangiza no kwizihiza isabukuru y’ imyaka 25 ikigo kimaze gishinzwe.
7.5.6 Interuro yoroheje
1. Intangiriro
Baza abanyeshuri ibibazo ku isomo baheruka kwiga
Ubushize twize inshoza, uturango n’ubwoko bw’amatangazo.
b) Ni iki uwandika itangazo yitaho? Uwandika itangfazo yita kuri ibi
bikurikira:
– Umutwe w’itangazo.
– Utanze itangazo.
– Uwo rigenewe.
– Ahantu igikorwa rimenyesha kiri, cyabereye cyangwa kizabera.
– Itariki igikorwa rimenyesha cyabereyeho cyangwa kizabera.
c) Ni ubuhe bwoko bw’amatangazo waba uzi?
Amatangazo ashobora kuba ayo:
– Kubika
– Kumenyesha
– Kwamamaza
– Kurangisha
– Gutumira
2. Uko isomo ryigishwa
Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 7.6 kiri mu bitabo
byabo. Amatsinda amwe akore ku nshoza y’isanishaandi agaragaze ubwoko
bw’isanisha hanyuma abandi berekane imimaro y’amagambo mu nteruro yoroheje.
Bahe igihe cyo gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri ureba ko abanyeshuri
basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho bukenewe.
Igikorwa
Kora ubushakashatsi, utange inshoza y’isanisha, ubwoko bw’isanisha kandi
ugaragaze imimaro y’amagambo mu nteruro yoroheje.
Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Amatsinda
asimburane amurika buri tsinda ingingo imwe. Yobora abagize andi matsinda kunoza
no kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bosebabyandike mu makayi yabo.
igizwe n’amagambo abiri cyangwa arenga ahuriye ku nshinga imwe itondaguye
yumvikanisha ubutumwa bumwe, budasobekeranye. Amagambo agize interuro
yoroheje, agirana isano kandi akagira imimaro itandukanye muri iyo nteruro.
a) Isanisha
Isanisha ni uburyo bwo guhuza amagambo mu irema ry’interuro ku buryo ijambo
ry’ibanze riha amagambo aryungirije akarango karyo. Isanisha rigira amoko
atandukanye:
– Isanisha nyantego
Isanisha nyantego, ni isanisha aho ijambo ry’ibanze riha amagambo aryungirije
intego ya kamwe mu turemajambo twaryo.
Ingero:
Iki gikamyo kinini gitwara imizigo myinshi.
Icyambu kinini gifasha mu bwikorezi.
– Isanisha nyanyito
Isanisha nyanyito, ni isanisha rishingira ku kivugwa n’ijambo ry’ibanze. Rikoreshwa
akenshi ku magambo adafite indomo n’indanganteko cyangwa afite indanganteko
zumanye (zidatandukana) n’igicumbi (Mugabo, Bahizi, Rukundo, mukecuru…). Iyo
ikivugwa ari umuntu cyangwa abantu, isanisha ribera mu nteko ya mbere cyangwa
iya kabiri. Iyo ikivugwa ari inyamaswa cyangwa ikindi kintu, isanisha rikorwa munteko ya kenda cyangwa iya cumi.
Ingero:
Bihogo aratashye.
Ba Bihogo baratashye.
Bihogo iratashye.
Za bihogo ziratashye.
– Isanisha nyurabwenge
Isanisha nyurabwenge,ni isanisha rikorwa iyo ibivugwa ari inshinga iri mu mbundo
cyangwa uruvangerw’amagambo adahuje inteko. Isanisha nyurabwenge rikorerwa
mu nteko ya 8.
Ingero:
Kurya birashimisha
Gutwarana abantu n’ibintu birabujijwe.
Bakame n’impyisi birazirana.
Umugabo, ihene n’igare byahuriranye.
– Isanisha nyazina
Isanisha nyazina, ni isanisha rishingira ku ndanganteko yumanye n’igicumbi.
Ingero:
Rutegaminsi rwa Tegera yari inyangamugayo.
Bikungero bya Murema afite ibihangano byiza.
Nyakayonga ka Musare.
– Isanisha mpisho
Isanishampisho, ni isanisha rikorwa igihe ikivugwa kitazwi cyangwa kitagaragajwe.
Ingero:
Karabaye noneho.
Umugore n’umugabo rwambikanye.
Karahanyuze twarabyinnye biratinda.
– Uruvange rw’isanisha
Uruvange rw’isanisha ni isanisha rigengwa n’inteko zitandukanye kandi rigengwan’ijambo rimwe.
Ingero:
Igisonga cya Papa arahagurutse. (nt7 na nt1)
Nyina w’iki kimasa irashaje. (nt1, nt9)
b) Imimaro y’amagambo mu nteruro.
Imimaro y’amagambo mu nteruro yoroheje ni itatu.
– Ruhamwa
Ruhamwa ni ijambo cyangwa itsinda ry’amagambo rigaragaza ukora igikorwa
cyangwa uwerekezwaho imimerere n’imico bivugwa n’inshinga iri mu nteruro.
Ingero:
Abana barakina umupira. Umuhungu n’umukobwa bakuru baze.
Bake barabona ibihembo. Niyonkuru yicaye ku ntebe.
Uyu natahe. Kwiga birananiza.
Usakuza arasohoka. Haragenda abahinzi gusa.
– Izingiro ry’interuro cyangwa ipfundo ry’ubutumwa
Izingiro ry’interuro cyangwa ipfundo ry’ubutumwa, ni igice k’interuro kigira icyo
kivuga kuri ruhamwa. Iki gice kigaragazwa n’inshinga mu nteruro.
Ingero:
Umurimo utugeza kuri byinshi. Aba bana babereye ubutore.
Ibitabo byabo birashaje. Abaporisi benshi baritonda.
Abana be barabyibushye.
– Icyuzuzo
Icyuzuzo ni ijambo cyangwa itsinda ry’amagambo rijyana n’inshinga rikayisobanura
cyangwa rikayuzuza.
Ingero
Kabayiza arubaka inzu. Urukwavu rurya kimari.
Wa mugabo arahinga cyane. Uyu mwana yiga mu gitondo.
Kagabo avuga buhoro cyane. Bagenda amaterekamfizi.
Uze kunsanga haruguru. Umwana yabaye mu nzu biratinda.Nagiyeyo kenshi. Ibyo bintu twabyumvise rimwe.
Imyitozo
Saba abanyeshuri gukora imyitozo uri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke .Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo.
a) Uyu mugabo mugufi afite imbaraga. b) Amatungo n’ibikoresho byahenze.
c) Karababonye.
2. Tanga urugero rw’interuro ikoreshejwemo:
a) Uruvange rw’isanisha. b) Isanisha nyazina.
c) Isanisha nyanyito.
3. Mu nteruro zikurikira erekana ruhamwa.
a) Imineke irya abana. b) Igikombe k’ibihugu kizakinirwa he?
4. Erekana ibyuzuzo mu nteruro zikurikira
a) Uyu mwana akunda imineke. b) Inkwavu zawe zirahenda cyane.
c) Twabasuye kenshi. d) Baririmbye indirimbo ndende.7.5.7 Isuzuma rusoza umutwe wa karindwi
isuzuma. Saba abanyeshuri kwitegura gukora isuzuma risoza umutwe wa mbereburi wese ku giti ke.
I. Inyunguramagambo
1. Andika interuro imwe kuri buri jambo ushingiye ku nyito rifite mu
mwandiko
a) Kutagira urwara rwo kwishima
Uriya mu ryango ntugira n’urwara rwo kwishima kubera ubukene.
b) Umukungu
Iyo umuntu afite ibitekerezo byubaka aba umukungu.
c) Igishoro
Babonye igishoro batangira gucuruza.
d) Guca inshuro
Baca inshuro buri munsi kubera kutagira isambu.
2. Simbuza amagambo atsindagiye ari mu nteruro zikurikira andi ari mu
mwandiko bisobanura kimwe:
a) Wa muhungu yakurikiranywe n’umuvumo wa se.
Wa muhungu yokamwe n’umuvumo wa se.
b) Mahoro yarakize none yubatse inzu ndende cyane nyinshi.
Mahoro yarakize none yubatse imiturirwa myinshi.
3. Simbuza amagambo ari mu nteruro zikurikira imbusane zazo.
a) Mariya asigaye ari we mukungu mu kagari kabo.
Mariya asigaye ari we mukene mu kagari kabo.
b) Abagore na bo biteje imbere.
Abagabo na bo biteje imbere.
II. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
1. Sobanura uburyo kujya guca inshuro kwa Mahoro ari byo byaba
byaramuhesheje amahirwe. Kujya guca inshuro kwa Mahoro ni byo byaba
byamuhesheje amahirwe kuko ni ho yahuriye Kabonero maze amugira
inama yo gukora imbabura za canamake, aba ari ho bahera bihangira
umurimo basezerera guca inshuro batyo.
2. Ni iyihe mirimo abavugwa muri uyu mwandiko bihangiye? Abavugwa muri
uyu mwandiko bihangiye imirimo inyuranye: gukora imbabura no gukoraamasabune.
3. Ni irihe somo abatishoboye bakwigira kuri Mahoro na Kabonero?
Isomo abatishoboye bakwigira kuri Mahoro na Kabonero ni iryo kwihangira
imirimo bagakora cyane kugira ngo biteze imbere.
4. Sobanura uko umushinga wa Mahoro na Kabonero wabungabunze
ibidukikije?
Umushinga wa Mahoro na Kabonero wabungabunze ibidukikije kubera
ko imbabura bakoraga zakoreshaga amakara make bityo amashyamba
ntatemwe cyane.
5. Umutwe w’inkuri ni “Si karande”. Ese ni iki bavuga ko atari karande ukurikije
ibivugwa mu nkuru Icyo bavuga ko atari karande ni ubukene.
6. Garagaza ingingo z’ingenzi zivugwa muri uyu mwandiko.
Ingingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko:
– Ubukene bwa Mahoro
– Kujya guca inshuro kwa Mahoro mu majyaruguru.
– Guhura na Kabonero kwa Mahoro mu majyaruguru.
– Gutangira umushinga wo gukora imbabura mu makoro kwa Mahoro na
Kabonero.
– Kwaguka ku mushinga wa Mahoro na Kabonero.
– Gutera imbere kwa Mahoro na Kabonero.
– Gushinga uruganda rukora amasabune k’umugore wa Mahoro n’umugore wa
Kabonero.
– Kuba ikitegererezo kwa Mahoro na Kabonero ku baturanyi babo.
7. Vuga ubundi buryo bwo kwihangira umurimo butavuzwe mu mwandiko.
Ubundi buryo bwo kwihangira umurimo butavuzwe mu mwandiko:
– Gukora ifumbire
– Kudoda inkweto
– Kubumba amatafari
– Kubaza ibikoresho binyuranye.
III. Ibibazo ku kibonezamvugo
1. Kora interuro zigaragaramo:
a) Isanisha nyantego
b) Isanisha nyanyito
c) Isanisha nyurabwenged) Isanisha nyazina
2. Garagaza imimaro y’amagambo mu nteruro zikurikira:
– Iyi nama yabereye Arusha.
– Ubwikorezi buzanira u Rwanda imisoro myinshi.