Topic outline

  • IGICE CYA I: INTANGIRIRO RUSANGE

                  1.Imiterere y’igitabo 

    Iki gitabo kigenewe umwarimu wigisha mu mwaka wa gatanu mu mashuri y’abasha 
    b’abaforomo. Iki gitabo ni imwe mu mfashanyigisho zigomba kumworohereza 
    kwigisha amasomo atandukanye y’Ikinyarwanda. Iki gitabo kijyanye n’igitabo 
    cy’umunyeshuri. Ni yo mpamvu umwarimu atagikoresha ukwacyo; ahubwo 
    cyuzuzanya n’icy’umunyeshuri cyanditswe gihereye ku nteganyanyigisho 
    y’Ikinyarwanda ishingiye ku bushobozi y’abafasha b’abaforomo. 

    Iki gitabo kigabanyijemo ibice bitatu: Igice cya mbere kigizwe n’intangiriro rusange, 
    igice cya kabiri kigizwe n’imiteguro y’amasomo atandukanye, igice cya gatatu 
    kigizwe n’imbonezamasomo z’amasomo ari muri buri mutwe. 

    Iki gitabo kigizwe n’imitwe irindwi. Buri mutwe ufite insanganyamatsiko wubakiyeho. 
    Insanganyamatsiko zubakiye ku myandiko inyuranye. Izo nsanganyamatsiko ni 
    izijyanye n’umuco nyarwanda, kubungabunga ubuzima, umuco wo kuzigama, 
    kubaka umuco w’amahoro, ingaruka z’ibiyobyabwenge, gukunda Igihugu 
    n’iterambere. Muri buri mutwe harimo kandi ubumenyi bw’ururimi umunyeshuri 
    akeneye mu gukoresha ururimi yubaka interuro ziboneye, avuga cyangwa yandika. 

    Buri mutwe ugiye ugabanyijemo amasomo anyuranye. Buri somo rigenerwa imitota 
    mirongo inani (80), uretse amasomo abiri yo mu mutwe wa gatatu n’abiri yo mu 
    mutwe wa karindwi afite iminota mirongo ine (40). Buri mutwe usozwa n’isuzuma 
    rizafasha umwarimu gusuzuma ubushobozi bw’abanyeshuri kugira ngo arebe ko 
    ari ngombwa guhita atangira undi mutwe cyangwa se ko agomba gusubira mu 
    masomo atarumvikanye neza. 

    Muri iki gitabo harimo imyitozo myinshi n’ibisubizo byayo. Nyuma ya buri somo 
    hateganyijwe imyitozo ndetse na nyuma ya buri suzuma hateganyijwe imyitozo 
    nzamurabushobozi na nyagurabushobozi. Iyo myitozo ikurikirwa n’imyitozo 
    y’inyongera. Icyakora imyitozo iri mu gitabo si kamara umwarimu yayiheraho 
    agashaka indi akurikije ikigero abanyeshuri bagezeho n’aho ishuri rye riherereye. 
    Muri iki gitabo kandi hateganyijwe amasomo ntangarugero afasha umwarimu 
    gutegura no gutanga amasomo ye uko bikwiye. Harimo kandi n’ubumenyi 
    bw’inyongera ku mitwe imwe n’imwe bitewe n’aho bukenewe.

    Iki gitabo kirimo imbonezamasomo ihishurira umwarimu uburyo bwo kwigisha 
    amasomo anyuranye ku buryo abanyeshuri babasha kugera ku bushobozi 
    busabwa muri ayo masomo. Mu kwigisha rero, umwarimu asabwa gusuzuma ko 
    intego yihaye zagezweho nyuma ya buri somo ndetse ko n’ubushobozi bw’ingenzi 

    bugamijwe muri buri mutwe bwagezweho.

     Muri buri mutwe habonekamo isomo cyangwa amasomo yo gusoma, kumva no 
    gusesengura umwandiko, isomo ry’ubuvanganzo cyangwa isomo ry’ikibonezamvugo 
    cyangwa isomo ry’ubumenyi bw’ururimi.Mu mitwe imwe n’imwe habonekamo kandi 
    isomo ryo kuvugira imbere y’abandi ibyo umunyeshuri yateguye ku giti ke cyangwa 

    ibyo abanyeshuri bateguriye mu matsinda.

    2.Imbonezamasomo 

    2.1 Imyigishirize ishingiye ku bushobozi 

    Guhera mu mwaka wa 2015 mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye u Rwanda 
    rwasezereye imyigire n’imyigishirize yari ishingiye ahanini ku bumenyi, rwinjira mu 
    myigire n’imyigishirize ishingiye ku bushobozi bukomatanya ubumenyi, ubumenyi 
    ngiro n’ubukesha. Bityo imyigire n’imyigishirize yahaga umwarimu umwanya munini 
    isimburwa n’imyigire n’imyigishirize iha abanyeshuri uruhare runini. Ni imyigire 
    iha umunyeshuri ubumenyi, ubumenyi ngiro n’ubukesha bimufasha gushyira mu 
    bikorwa ibyo yize no gutanga ibisubizo by’ibibazo ahura na byo mu buzima bwe 
    n’ubw’abandi. 

    Mu myigire ishingiye ku bushobozi, abanyeshuri ni bo bahabwa uruhare runini mu 
    myigire yabo. Umwarimu ahera ku byo abanyeshuri basanzwe bazi kandi bafitiye 
    ubushobozi, akabafasha kuvumbura ibindi bungurana ibitekerezo mu matsinda 
    yabo. Iyo abanyeshuri bakorera mu matsinda, umwarimu agenda abayobora atanga 
    ubufasha ku babukeneye. Iyo barangije kungurana ibitekerezo mu matsinda, 
    bamurika ibyo bagezeho, nyuma bagafatanya n’umwarimu kunonosora iby’ingenzi 
    basigarana. Abanyeshuri ntibagomba gufatwa nk’aho nta cyo bazi. Umwarimu 
    ntagomba kumva ko ari we ufite ubumenyi agomba kubapakiramo.

     
    Ubushobozi nsanganyamasomo.

    Iki gitabo cy’umwarimu cy’umwaka wa kabiri giteguye ku buryo hagaragaramo 
    ubushobozi nsanganyamasomo bukurikira: ubushishozi no gushakira ibibazo 
    ibisubizo, guhanga udushya, ubushakashatsi, gusabana mu Kinyarwanda, 
    ubufatanye, imibanire ikwiye n’abandi n’ubumenyi ngiro mu buzima bwa buri munsi, 
    kwiga no guhora yiyungura ubumenyi.
     

    Ibibazo bimwe na bimwe byo kumva no gusesengura umwandiko biba bisaba 
    umunyeshuri gutekereza byimbitse. Bimufasha gukemura ibibazo ahuye na byo 
    yifashishije ibyo yize. Mu bisubizo by’ibyo bibazo ni ho ubushobozi bwo gushakira 
    ibibazo ibisubizo bugaragarira. Ahandi ubwo bushobozi bugaragarira ni mu 
    myanzuro y’ibibazo byo kujya impaka no kungurana ibitekerezo. Ni mu gihe kandi 
    kuko biba ari ibibazo bituma abanyeshuri batekereza cyane uburyo bakemura 

    ibibazo bashobora guhura na byo mu buzima bwabo bwa buri munsi. 

    Muri iki gitabo kandi hakubiyemo imyitozo yo guhanga iha abanyeshuri urubuga 
    rwo guhanga imyandiko y’ingeri z’ubuvanganzo zinyuranye. Iyi myitozo ni yo ituma 
    abanyeshuri bimakaza umuco wo guhanga udushya. 

    Mu myitozo y’inyunguramagambo abanyeshuri basabwa gukoresha 
    inkoranyamagambo bashaka ibisobanuro by’amagambo badasobanukiwe, ni ho 
    ubushakashatsi bugaragarira. Iki gitabo kandi giteguye ku buryo umwarimu asaba 
    abanyeshuri kwitabira amasomero bagahabwa ibibazo bakwifashisha kugira ngo 
    basesengure ikibonezamvugo cyangwa ingeri y’ubuvanganzo runaka.

    Abanyeshuri basabana kandi mu Kinyarwanda bajya impaka cyangwa bungurana 
    ibitekerezo na bagenzi babo. Umwarimu agomba kubatoza kuvugira mu ruhame no 
    kujora ibitekerezo bya bagenzi babo mu bwubahane. 

    Hakubiyemo kandi imyitozo isaba abanyeshuri gukorera mu matsinda anyuranye. 
    Iyi myitozo ituma abanyeshuri bagira ubufatanye, imibanire ikwiye n’abandi 
    n’ubumenyi ngiro mu buzima bwa buri munsi. 

    Mu gihe umunyeshuri yiga, ahabwa kandi imikoro inyuranye akorera ahandi hatari 
    ku ishuri nko mu rugo cyangwa mu isomero. Iyi myitozo ni yo imufasha kwiga no 
    guhora yiyungura ubumenyi. 

    Iyo umwarimu yigisha agomba kwita ku myitozo ikubiyemo ubu bushobozi 
    nsanganyamasomo kugira ngo intego zabwo zigerweho. 

    Ingingo nsanganyamasomo

    Ingingo nsanganyamasomo zibanzweho muri iki gitabo ni umunani. Izo ngingo 
    nsanganyamasomo ni umuco w’amahoro, umuco wo kuzigama, umuco 
    w’ubuziranenge, ibidukikije, jenoside, ubuzima bw’imyororokere, uburezi budaheza, 
    uburinganire n’ubwuzuzanye. Izi ngingo nsanganyamasomo zigaragarira mu 
    mashusho, mu myandiko, mu bikorwa by’umunyeshuri no mu myitozo itandukanye 
    kandi zigenda zigaragara mu mitwe itandukanye y’iki gitabo.4

    2.2 Ingingo nsanganyamasomo

    Ingingo nsanganyamasomo zibanzweho muri iki gitabo ni umunani. Izo ngingo 
    nsanganyamasomo ni umuco w’amahoro, umuco wo kuzigama, umuco 
    w’ubuziranenge, ibidukikije, jenoside, ubuzima bw’imyororokere, uburezi budaheza, 
    uburinganire n’ubwuzuzanye. Izi ngingo nsanganyamasomo zigaragarira mu 
    mashusho, mu myandiko, mu bikorwa by’umunyeshuri no mu myitozo itandukanye 

    kandi zigenda zigaragara mu mitwe itandukanye y’iki gitabo.

    2.3 Kwita ku buryo bunyuranye bw’imyigire y’abanyeshuri 

    Mu myigire n’imyigishirize ishingiye ku bushobozi bw’uwiga, umwarimu agomba 
    kuzirikana ko abanyeshuri yigisha barimo ingeri zitandukanye. Mu ishuri 
    abanyeshuri ntibanganya ubushobozi mu myigire yabo kandi n’uburyo bakoresha 
    mu myigire yabo buratandukanye. Buri wese agira uburyo bwihariye bwo kwiga 
    bumworohera kandi bumubangukira. Bamwe biga neza iyo bahawe ibisobanuro 
    birambuye intambwe ku ntambwe, mu magambo cyangwa mu nyandiko abandi 
    bakiga neza babonye ibisobanuro rusange cyangwa inshamake. 
    Hari abiga neza ari uko bakoze ubushakashatsi bakivumburira, abandi bakiga neza 
    bahereye ku mashusho, ibimenyetso no kureba uko ibintu bikorwa, mu gihe abandi 
    biga neza ari uko bahuje ibintu bakabona amasano bifitanye. Hari abakunda 
    guhanga udushya aho gusubira mu bintu bimwe naho abandi bakiga neza iyo bajya 
    impaka banasobanurirana n’abandi. 
    Umwarimu rero agomba kugira uburyo bwo kwigisha butandukanye bufasha abo 
    banyeshuri bose mu myigire yabo ariko yita buri gihe ku ihame ry’uko umunyeshuri 
    ari we pfundo ry’imyigire n’imyigishirize. Ibi kandi abikora ahereye ku miterere ya buri 
    somo, intego yaryo, imfashanyigisho zikoreshwa n’igihe rimara, uburyo bwihariye 
    buri munyeshuri akoresha mu myigire ye, ubushobozi bwe n’uko asobanukirwa 
    ibyo yiga. 

    2.4 Kwita ku bafite ibibazo byihariye 

    Mu ishuri, umwarimu asabwa kwita ku bafite ibibazo byihariye kugira ngo bashobore 
    kujyana n’abandi. Umwarimu akora ku buryo yandika ku kibaho imyitozo ikorwa 
    kugira ngo abafite ubumuga bwo kutumva bayisome. Iyo umwarimu asoma, 
    arangurura ijwi kugira ngo afashe abatumva neza ndetse n’abafite ubumuga 
    bwo kutabona. Abatumva neza umwarimu abicaza hafi, akabasaba kumureba 
    avuga, agakoresha ibishushanyo aho bishoboka hose, agakoresha ibimenyetso 
    n’amarenga uko abishoboye.5 

    Abatabona neza abicaza akurikije imiterere y’ubumuga bwo kutabona bafite byaba 
    ari imbonahafi cyangwa imbonakure. Bityo abafite imbonahafi abicaza hafi naho 
    abafite imbonakure akabicaza ahitaruye. Abafite ubumuga bw’ingingo z’umubiri, 
    umwarimu abashakira umwanya bicaramo ubafasha mu myigire yabo.

    Abafite ubumuga bwo mu mutwe umwarimu atangira abafasha mu byo bakora ariko 
    gahorogahoro akagenda agabanya ubufasha abagenera. Umwarimu arabareka 
    bagakorana n’abandi banyeshuri kandi akabatera umwete mu byo bagenda 
    bageraho n’imbaraga bakoresha. 

    Abagenda buhoro mu myigire yabo bagomba gushyirwa mu matsinda y’ababyumva 
    kurusha abandi kugira ngo babazamure, kandi umwarimu akabibandaho ababaza 
    n’iyo baba batateye urutoki kugira ngo basubize. Bahabwa kandi imyitozo yihariye 

    ituma bazamura ubushobozi bwabo. 

    2.5 Uburyo isuzuma rikorwa 

    Umwarimu agomba kugenzura imyigire n’imyigishirize akusanya amakuru ajyanye 
    n’uburyo buri munyeshuri yiga ndetse no gufata umwanzuro ku byo umunyeshuri 
    yagezeho hashingiwe ku bipimo byagenwe mbere yo gukora isuzuma. Isuzuma 
    rero ni igice k’ingenzi mu myigire n’imyigishirize. Muri iki gitabo cy’umwarimu, 
    amasuzuma na yo yateguwe ashingiye ku bushobozi. Hakubiyemo ibibazo 
    binyuranye bijyanye n’ubuzima bwa buri munsi bituma umunyeshuri ashyira mu 
    bikorwa ibyo yize. 

    Amasuzuma ari muri iki gitabo ari ukubiri: imyitozo y’isuzuma umwarimu agomba 
    guha abanyeshuri nyuma y’isomo asuzuma ko intego z’isomo zagezweho. Hari 
    kandi n’imyitozo y’isuzuma risoza umutwe ituma umwarimu afata umwanzuro wo 
    gutangira undi mutwe. Kuri buri suzuma hategurwa kandi imyitozo nzamurabushobozi 
    ikorwa n’abanyeshuri bagaragaje ubushobozi buke mu isuzuma ryakozwe, hakaba 
    n’indi myitozo nyagurabushobozi igenerwa abanyeshuri bagaragaje ubushobozi 
    bwo kumva ibyo bize kurusha abandi ku buryo budasanzwe. Ibyo bifasha buri 
    munyeshuri gukomeza gutera intambwe ashingiye ku bushobozi amaze kugeraho.
     

    Nyuma yo gukora isuzuma, umwarimu agabanya abanyeshuri mu byiciro bibiri. 
    Abatashoboye gutsinda isuzuma ryatanzwe akabaha imyitozo nzamurabushobozi 
    ibafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize. Mu gihe barimo kuyikora, abagaragaje 
    ubushobozi bwo kumva ibyo biga kurusha abandi bo baba bakora imyitozo 
    nyagurabushobozi. 

    Isuzuma ritegurwa hashingiwe ku ntego zihariye z’isomo cyangwa ku bigenderwaho 
    mu isuzuma rya buri mutwe. Isuzuma riteguye ku buryo risaba umunyeshuri gushyira 
    mu bikorwa ibyo yize. Cyakora hagenda hagaragaramo n’ibibazo bike bimusaba 
    kugaragaza ubumenyi bw’ibyo yize. Mu itegurwa ry’iri suzuma ibibazo bikurikirana 
    hashingiwe ku nzego z’intego z’imyigire n’imyigishirize zagenwe n’umuhanga mu 
    iyigandero Bulumu (Bloom). Ni ukuvuga ko ibibazo biri ku ntera zo hejuru ku rwego 
    rw’intego ari byo bihabwa umwanya ugaragara muri iki gitabo kurusha ibibazo 
    bishingiye ku ntera zo hasi zijyanye n’ubumenyi. 

    2.6 Imyigishirize y’amasomo 
    2.6.1 Imbonezamasomo yo kwigisha gusoma, kumva no 

    gusesengura umwandiko
    Muri iki gice hakubiyemo amasomo ajyanye no gusoma, gusobanura amagambo, 
    kumva no gusesengura umwandiko. 

    1. Intangiriro 
    Mu ntangiriro, umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo by’ivumburamatsiko biganisha 
    ku mwandiko bagiye gusoma. Ibyo bibazo bishobora gushingira ku mashusho 
    ari mu gitabo cyangwa ku buzima busanzwe. Ibibazo bishingiye ku mashusho 

    abanyeshuri babisubiza babanje kwitegereza amashusho yo ku mwandiko bagiye 

    gusoma. 

    2. Uko isomo ryigishwa
    a) Gusoma bucece 
    Iyo basoma umwandiko babanza kuwusoma bucece nyuma bakaza kuwusoma 
    baranguruye. Gusoma bucece bikorwa buri gihe iyo abanyeshuri bagiye gusoma 
    bwa mbere umwandiko mushya. Umwarimu asaba abanyeshuri gusoma umwandiko 
    bucece akagenda agenzura uko bikorwa. Umwarimu abatoza gusoma bucece 
    badahwihwisa. 
    Mu gihe basoma bucece umwarimu abasaba kugenda bandika amagambo batumva 
    neza kugira ngo baze kuyasobanura nyuma. Ubu buryo bwo gusoma ni ingenzi 
    ku munyeshuri kuko bumutegura kuza gusoma neza aranguruye adategwa. Iyo 
    barangije gusoma bucece umwarimu ababaza ibibazo basubiza bavuga. Ni ibibazo 
    byoroheje bidasaba kwinjira mu mwandiko cyane. 

    b) Gusoma baranguruye 
    Iyo abanyeshuri barangije gusoma umwandiko bucece, umwarimu abasomera 
    by’intangarugero agaragaza isesekaza. Umwarimu asaba abanyeshuri gusoma 
    batajijinganya. Abanyeshuri basoma basimburana kugeza umwandiko urangiye. 
    Umwarimu agomba kugenda akosora abanyeshuri aho basoma nabi anagenzura 
    ubukesha bwabo mu kwitabira gusoma.7 
    Iyo basoma baranguruye, umwarimu akora ku buryo yita ku banyeshuri bafite 
    ibibazo byihariye. Buri wese amufasha bitewe n’ikibazo afite. Nk’iyo mu ishuri harimo 
    umunyeshuri ufite ikibazo cyo kutumva neza, umwarimu asaba umunyeshuri ugiye 
    gusoma kurangurura ijwi ku buryo na we yumva. 

    c) Gusobanura amagambo no gusubiza ibibazo ku mwandiko
    Umwarimu asaba abanyeshuri kujya mu matsinda. Iyo bakora amatsinda bakora 
    ku buryo agenda anyuranya. Babiribabiri, batatubatatu cyangwa banebane. Si 
    byiza gukora amatsinda arengeje abanyeshuri batanu. Amatsinda kandi agomba 
    kuba arimo ibitsina byombi aho bishoboka kandi avanga abanyeshuri bumva vuba 
    kurusha abandi n’abagenda buhoro mu myigire yabo. Abagize buri tsinda bitoramo 
    umuyobozi w’itsinda ugenda yandika ibyo bumvikanyeho akaza kubimurika igihe 
    kigeze. 

    Iyo bamaze gukora amatsinda, umwarimu abasaba gusobanura amagambo 
    badasobanukiwe babonye igihe basoma hanyuma bagasubiza ibibazo byabajijwe 
    ku mwandiko biri mu bitabo byabo. Iyo ibibazo byatanzwe ari byinshi, umwarimu 
    arabibagabanya; amatsinda amwe agakora bimwe andi agakora ibindi. Umwarimu 

    abaha igihe cyo kubikora.

    Iyo igihe yabahaye kirangiye, umunyeshuri umwe muri buri tsinda wagiye yandika 
    ibyo bumvikanyeho ajya kubigaragaza imbere ya bagenzi be kandi abanyeshuri 
    bakajya basimburana muri icyo gikorwa. Mu gihe cyo kumurika ibyavuye mu 
    matsinda, amatsinda yose agenda asimburana mu kugaragaza bimwe mu byo 
    bagezeho, ibyo barangije kumvikanaho, abandi bakirinda kubisubiramo. 
    Bitewe n’igihe umwarimu afite, itsinda rimwe rimurika ibijyanye n’inyunguramagambo 
    irindi rikamurika ibibazo byabajijwe ku mwandiko. Ibisubizo bya buri tsinda 
    bigakorerwa ubugororangingo. Iyo ibibazo byatanzwe atari byinshi buri tsinda 
    ribisubiza byose ariko hakamurika itsinda rimwe ayandi agakora ubugororangingo, 
    bikandikwa.

    3. Umwitozo
    Iyo bamaze kumurika ibyavuye mu matsinda, umwarimu asaba abanyeshuri gukora 
    umwitozo uri mu bitabo byabo. Bashobora kuwukorera mu matsinda cyangwa buri 
    wese ku giti ke. Kuri buri mwitozo, ikibazo cya nyuma ni ikibazo gisaba abanyeshuri 
    gutanga ibitekerezo cyangwa kujya impaka. Icyo kibazo gishobora no gukomeza 
    nyuma y’isomo kigakorwa nk’umukoro.

    2.6.2 Imbonezamasomo yo kwigisha isomo ry’ubuvanganzo 
    1. Intangiriro 
    Mu ntangiriro umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bituma bibukiranya isomo 
    baheruka kwiga bikamufasha gushimangira ibyizwe mbere. Mu ntangiriro kandi 
    umwarimu ashobora gukosora umukoro niba hari uwo yahaye abanyeshuri. 

    2. Uko isomo ryigishwa 
    Umwarimu yongera gusaba abanyeshuri kongera gusoma bitegereza imiterere 
    y’umwandiko w’ubuvanganzo. Akabasaba gutahura inshoza n’uturango byawo.
    Umwarimu ahereye ku bisubizo by’abanyeshuri ababwira ubuvanganzo bagiye 
    kwiga ubwo ari bwo. Ahereye ku biri mu gikorwa cy’umwinjizo, umwarimu ashyira 
    abanyeshuri mu matsinda akabasaba gukora ubushakashatsi ku bibazo byatanzwe 
    ku nteruro cyangwa ku gika bivugwa mu mwinjizo. Kugira ngo ubushakashatsi 
    bwabo bugende neza, umwarimu arangira abanyeshuri ibitabo bakwifashisha 
    mu nzu y’isomero ndetse akanabaha ibindi bibazo bibayobora mu bushakashatsi 
    bwabo kugira ngo bashobore gukora ubushakashatsi bwimbitse. Umwarimu abaha 
    igihe cyo kubikora, cyarangira akabasaba kumurika ibyavuye mu bushakashatsi 
    bwabo. 

    3. Umwitozo1
    Iyo bamaze kumurika ibyavuye mu bushakashatsi, umwarimu asaba abanyeshuri 
    gukora umwitozo uri mu bitabo byabo. Bashobora kuwukorera mu matsinda 

    cyangwa buri wese ku giti ke. 

    4. Umukoro

    Inyuma y’umwitozo ku isomo ry’ubuvanganzo hakurikiraho umukoro abanyeshuri 
    bashobora gukora batashye cyangwa bakawukorera mu isomero mu masaha 
    atari ay’isomo. Uwo mukoro ubafasha gushyira mu bikorwa ibyo bize mu ihange 

    ry’ubuvanganzo.

    2.6.3 Imbonezamasomo yo kwigisha isomo ry’ikibonezamvugo 

    1. Intangiriro 

    Mu ntangiriro, umwarimu ashobora kubanza kugenzura uko abanyeshuri bakoze 
    umukoro mu gihe uhari. Iyo ibyo birangiye, abaza abanyeshuri isomo baheruka 
    kwiga. Umwarimu ashobora kandi gusaba abanyeshuri gusoma bitegereza interuro 
    cyangwa igika byavuye mu mwandiko baheruka kwiga birimo amagambo yanditse 
    aciyeho akarongo cyangwa atsindagiye yafasha gutahura ikibonezamvugo 
    bagiye kwiga. Umwarimu ashobora kubaza abanyeshuri ibibazo biganisha ku 

    kibonezamvugo kigiye kwigwa.11 

    2. Uko isomo ryigishwa 

    Iyi ntera itangirana n’igikorwa cy’umwinjizo. Umwarimu asaba abanyeshuri gukora 
    ibisabwa ku gikorwa cy’umwinjizo kiri mu bitabo byabo bari mu matsinda. Muri aya 
    matsinda, abanyeshuri bakora ubushakashatsi ku bibazo byatanzwe ku nteruro 
    cyangwa ku gika bivugwa mu mwinjizo. Kugira ngo ubushakashatsi bwabo bugende 
    neza, umwarimu arangira abanyeshuri ibitabo bakwifashisha mu nzu y’isomero 
    ndetse akanabaha ibindi bibazo bibayobora mu bushakashatsi bwabo kugira ngo 

    bashobore gukora ubushakashatsi bwimbitse. 

    Iyo igihe yabahaye kirangiye, umwarimu areba niba amatsinda yose yakoze 
    neza umurimo bahawe hanyuma agatoranya amatsinda make rimwe rikamurikira 
    abandi ibyo ryakoze ku gice runaka, irindi ku kindi, bityobityo. Iyo bamaze kunoza 

    ibyamuritswe, byandikwa ku kibaho abanyeshuri bakabyandika mu makayi yabo. 

    3. Umwitozo

    Iyo bamaze kumurika ibyavuye mu matsinda, umwarimu asaba abanyeshuri gukora 
    umwitozo uri mu bitabo byabo. Bashobora kuwukorera mu matsinda cyangwa buri 

    wese ku giti ke. 

    Ikitonderwa

    Hari ubundi bumenyi bw’ururimi butavuzwe muri ibyo bice bufite imbonezamasomo 
    yihariye. Muri bwo twavuga guhanga no guhina umwandiko, kuririmba no gukina 

    bigana n’ibindi. 

    Iyo ari uguhanga, umwarimu asaba abanyeshuri gusoma ikibazo kijyanye no 
    guhanga kiri mu bitabo byabo kikandikwa ku kibaho no mu makayi yabo. Iki 
    kibazo akibaha nk’umukoro. Umukoro ushobora gukorerwa mu matsinda cyangwa 
    gukorwa n’umunyeshuri ku giti ke. Umwarimu abaha igihe cyo kubikora, cyarangira 
    bagakosorera hamwe igihangano mu matsinda, buri tsinda rikagaragaza uko 
    ribona igihangano ryasomye. Umwarimu agenda akosora agaragariza buri tsinda 
    cyangwa buri wese ibitagenda neza mu gihangano yakoze. 

    Iyo ari ugukina bigana, umwarimu abanza gusobanurira abanyeshuri imiterere 
    ya bamwe mu bakina nkuru basabwa kwigana, akabasaba gukina babigana. 
    Umwarimu agenda abakosora kugeza igihe bagereye ku byo basabwa kwerekana 
    imbere ya bagenzi babo.

    IGICE CYA II: INGERO Z’IMITEGURO Y’AMASOMO 
    NTANGARUGERO

    II.1. Isomo ryo gusoma, kumva no gusesengura umwandiko
    Izina ry’ishuri: ........................................Amazina y’umwarimu: ..............................

       ......

                       

                                                                  

                                                                              

                                                                              

                                           

                                           

                    II.2 Isomo ry’ubuvanganzo

            Izina ry’ishuri: .........................Amazina y’umwarimu: ........................... 

                                   

                                    

                                    

                                    

                                    

                                    

     II.3 Isomo ry’Ikibonezamvugo Izina ry’ishuri: ................................

     Amazina ................................ y’umwarimu:.................................

                             

                             

                          

                           

                            

      1. Isomo ryo gusoma, kumva no gusesengura umwandiko 

     Izina ry’ishuri: ................................Amazina y’umwarimu: ...................... 

                                  

                              

                                

                                

                                

     2. Isomo ryo gusoma no gusesengura umwandiko

     Izina ry’ishuri: ......................Amazina y’umwarimu: ................

                           

                          

                                  

                                    

                                     

      3. Isomo ry’ubuvanganzo Izina ry’ishuri: ...............................

         Amazina y’umwarimu: ................... 

                        

                         

                               

                               

     4. Isomo ry’ikibonezamvugo Izina ry’ishuri: ........................

    Amazina y’umwarimu:................................

                              

                               

                               

                                

    IGICE CYA II: INGERO Z’IMITEGURO Y’AMASOMO NTANGARUGERO

     1. Isomo ryo gusoma no kumva umwandiko Izina ry’ishuri: ...............................

       Amazina y’umwarimu: .........................

                          

                             

                             

                             

     2. Isomo ryo gusoma no gusesengura umwandiko 

        Izina ry’ishuri: ...........................Amazina y’umwarimu: .................

                          

                               

                                

                                

                               

    3. Isomo ry’ubuvanganzo Izina ry’ishuri: ...................................

        Amazina y’umwarimu: ...................

                              

                               

                                             

                                            

      4. Isomo ry’ikibonezamvugo Izina ry’ishuri: .......................

          Amazina y’umwarimu:............................................   

                                       

                                  

                              

                                  

                                   

  • UMUTWE WA 1 UMUCO NYARWANDA

    1.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    – Gusesengura igitekerezo k’ingabo agaragaza ingingo z’ingenzi.

    – Kurondora no gusobanura ingeri z’ubuvanganzo nyarwanda nyemvugo 

    nyabami.

    – Gusesengura raporo no kuyikora.

    – Kuzuza neza impapuro zagenewe kuzuzwa.

    1.2 Ibyo umunyeshuri asanzwe azi kuri uyu mutwe

    – Ubuvanganzo nyemvugo bwo muri rubanda.

    – Gukora umwandiko ntekerezo.

    1.3 Ingingo nsanganyamasomo

            

    1.4 Igikorwa cy’umwinjizo 
    Saba abanyeshuri gukora igikorwa kibinjiza mu nsanganyamatsiko y’umutwe. 
    Urugero rw’igikorwa n’urugero rw’ibisubizo: 
    Uhereye ku bumenyi ufite, kora ubushakashatsi: 
    – Ugaragaze ingeri z’ubuvanganzo nyemvugo nyabami;
    – Usobanure raporo icyo ari cyo n’uko ikorwa;

    – Ugaragaze zimwe mu mpapuro zagenewe kuzuzwa n’uko zuzuzwa

    – Mu ngeri z’ubuvanganzo nyarwanda nyemvugo nyabami, twavuga ibitekerezo 

    nyabami (ibitekerezo by’ingabo), amazina y’inka, ibisigo nyabami, ubwiru, 
    ubucurabwenge, ibyivugo, inanga zivuga iby’ibwami, indirimbo z’ingabo. 
    Muri rusange, ingeri z’ubuvanganzo nyabami zirangwa no kuba ari imyandiko 
    ivuga abami, imiryango yabo n’ingoma zabo.

    – Raporo ikorwa n’umuntu wahawe ubutumwa ubu n’ubu. Iba ifite intego igamije, 
    ikajyamo ibitekerezo bwite bya nyiri ukuyikora, kandi ikarangira atanga 
    ibitekerezo ku myanzuro igomba gufatwa. Raporo iba igenewe umuyobozi 
    ugomba gufata ibyemezo ku bitekerezo byamugejejweho.
     

    – Gukoresha imvugo itunganye kandi yumvikana neza. Kugaragaza ibyerekeye 
    icyo uvuga muri raporo yawe: itariki, isaha, igihe, abari bahari n’abo ari 
    bo, ingingo zizweho cyangwa ikindi gikorwa cyari cyajyanye ukora raporo, 
    ibyemezo byafashwe… Kugaragaza ibitekerezo by’ingenzi kugira ngo 
    uyisoma abone vuba ibyo uwakoze raporo aha agaciro kanini. Gushyiraho 

    amazina n’umukono by’uwakoze raporo.

    1.5 Amasomo ari mu mutwe wa mbere n’igihe yagenewe

              

              1. 5.1 Isomo rya mbere: Gusoma no gusengura umwandiko 

                          “Igitero k’i Butembo” 

                       

    1. Intangiriro 

    Saba abanyeshuri kwitegereza ishusho ijyanye n’umwandiko “Igitero k’i Butembo” 
    bagiye gusoma akayibabazaho ibibazo. 
    Urugero rw’ibibazo yabaza n’urugero rw’ibisubizo : 

    a) Mwitegereje iyi shusho murabonaho iki?
     

    Turahabona abantu bafite ingoma, imiheto, amacumu n’ingabo.Turahabona kandi 
    izu ya kera (inzu y’ibyatsi) ndetse n’umwami utetse.
    b) Murabona se bakora iki?
     

    Barimo babyinira umwami. Bigaragara ko bari kwiyereka.

    2. Uko isomo ryigishwa 

    a) Gusoma bucece 
    Saba abanyeshuri gusoma umwandiko bucece badahwihwisa, bandike amagambo 
    badasobanukiwe hanyuma ubabaze ibibazo byo kugenzura ko basomye.
    Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo:

    a. Inka z’inyambo zivugwa mu mwandiko, zagishishiorizwaga hehe?
    Izo nka bazigishishiriza i Kamuronsi.

    b. Ni hehe umwami yamaze iminsi mbere yo kujyana na ba Barundi i Kigali?
    Umwami yamaze iminsi i Kabuye.
    b) Gusoma baranguruye 
    Somera abanyeshuri by’intangarugero ugaragaza isesekaza hanyuma ubasabe 
    gusoma baranguruye basimburana. Genda ubakosora aho basoma nabi kandi 

    wita ku banyeshuri bafite ibibazo byihariye. Fasha buri wese bitewe n’ikibazo afite.

    c) Gusobanura amagambo no gusubiza ibibazo ku mwandiko

    Shyira abanyeshuri mu matsinda maze ubasabe gukora igikorwa 1.1 kiri mu gitabo 
    cyabo ubahe n’igihe cyo kugikora. Gendagenda mu ishuri, ureba ko abanyeshuri 
    basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utange ubufasha aho bukenewe.

    Igikorwa
    Soma umwandiko, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure 
    wifashishije inkoranya cyangwa inyito afite mu mwandiko kandi usubize n’ibibazo 
    byawubajijweho.

    Niba igihe wabahaye kirangiye, basabe kumurika ibyo bakoze. Itsinda rimwe rimurike 
    ibijyanye n’inyunguramagambo, irindi rimurike ibijyanye n’ibibazo byabajijwe 
    ku mwandiko. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no kuzuza bisubizo 
    byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bose 

    babyandike mu makayi yabo. 

             

    Gusobanura amagambo

    Kumva no gusesengura umwandiko

    1. Sobanura intandaro y’igitero k’i Butembo. 
    2. Ni nde wafashe iya mbere mu gushoza urwo rugamba? 
    3. Ni ikihe gihembo cyari giteganyirijwe umwamikazi uzarusha abandi kwitegura 
    umwami? 
    4. Shaka ibintu cyangwa ibikorwa byavuzwe mu mwandiko bibangamiye 
    ibidukikije.
    5. Garagaza ingingo z’ingenzi zigaragara mu mwandiko.
    6. Garagaza ingingo z’umuco n’amateka zigaragara muri uyu mwandiko.

    d) Umwitozo
    Saba abanyeshuri gukora babiribabiri umwitozo w’inyunguramagambo uri mu 
    bitabo byabo. Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo.

    Ibabazo n’ibisubizo by’umwitozo w’inyunguramagambo
    Koresha amagambo akurikira dusanga mu mwandiko mu nteruro wihimbiye: 
    a) Kugishisha inka 
    b) Amakoro 
    c) Abatasi 

    d) Ingando

    Tanga nk’umukoro ikibazo cya kabiri”Uhereye ku mwandiko gararagaza ibindi 
    bikorwa by’ubutwari bya Kigeri IV Rwabugiri”. Kizakosorwe mu ntangiriro y’isomo 

    rikurikiraho.

    1.5.2. Isomo rya kabiri: Ingeri z’ubuvanganzo nyabami

                        

      1. Intangiriro
    Yobora abanyeshuri bakosore umukoro batahanye. Baza bamwe mu banyeshuri 
    batange ibisubizo, abandi babigorore byandikwe ku kibaho hanyuma abanyeshuri 

    babyandike mu makayi yabo.

                ..................................................................................................................................

    ..................................................................................................................................

    .......................................................................................................

    2. Uko isomo ryigishwa 
    Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 1.2 kiri mu bitabo 
    byabo. 
    Amatsinda amwe akore ku nshoza y’ubuvanganzo nyabami andi urondore ingeri 
    z’ubwo buvanganzo, andi na yo ahabwe kugaragaza uturango twazo.Bahe igihe cyo 
    gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri ureba ko abanyeshuri basobanukiwe 
    ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho bukenewe.

    Igikorwa 
    Ongera usome umwandiko “Igitero k’i Butembo” ugereranye ibivugwamo 
    n’ibyavugwaga mu yindi myandiko wize, maze ukore ubushakashatsi utahure 
    inshoza y’ubuvanganzo nyabami, urondore ingeri z’ubwo buvanganzo n’ uturango 
    twazo.
    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Kuri buri 
    ngingo hamurike itsinda rimwe. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no 
    kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, 

    abanyeshuri bose babyandike mu makayi yabo.

                

            1.2.1 Inshoza
    Ubuvanganzo nyabami ni ibihangano byose byerekeranye n’abami, ingoma 
    zabo, ibitero byabo, abakurambere, abatware n’imihango by’ibwami.Ni ingeri 
    y’ubuvanganzo itari igenewe buri wese nk’uko ubuvanganzo bwo muri rubanda 
    bwari bumeze. Bityo igihangano cy’ubuvanganzo nyabami ntawashoboraga kugira 
    icyo agihinduraho atabyemerewe.

    1.2.2 Ingeri z’ubuvanganzo nyabami
    Mu ngeri z’ubuvanganzo nyarwanda nyemvugo nyabami, twavuga ibitekerezo 
    nyabami (ibitekerezo by’ingabo), amazina y’inka, ibisigo nyabami, ubwiru, 
    ubucurabwenge, ibyivugo, inanga zivuga iby’ibwami, indirimbo z’ingabo. Muri 
    rusange, ingeri z’ubuvanganzo nyabami zirangwa no kuba ari imyandiko ivuga 
    abami, imiryango yabo n’ingoma zabo. 

    1. Ibitekerezo 
    Ni imyandiko yafatiraga ku bantu babayeho (abami n’ab’ibwami, abatware) cyangwa 
    ibikorwa byabayeho bizwi ikavuga uko byagenze nk’ibitero ariko hakongerwamo 
    amakabyankuru. Ibitekerezo byo mu buvanganzo nyemvugo nyabami birimo 
    amoko abiri: 

    a) Ibitekerezo nyabami 
    Ibitekerezo nyabami cyangwa iby’imiryango ikomeye byavugaga umuntu ukomoka 
    ibwami cyangwa ukomoka ibutware, bikavuga amateka ye ariko bakongeramo 
    amakabyankuru. 
    Ingero: 
    – Bwiza bwa Mashira na Gahindiro. 
    – Ruganzu na Kimenyi umwami w’i Gisaka.

    b) Ibitekerezo by’ingabo 
    Ibitekerezo by’ingabo byavugaga imitegurire n’imigendekere y’ibitero ingabo 
    z’umwami zagabye mu bindi bihugu bakongeraho amakabyankuru. Ibitekerezo 
    by’ingabo ni ibihangano byabaga bikubiyemo uko urugamba rwagenze. 
    Byahimbwaga n’abatekereza b’ibwami bafatiye ku byavuzwe n’abavuzi b’amacumu 
    babaga bakubutse ku rugamba. Abo bavuzi b’amacumu bari abantu bazwiho 

    ubuhanga mu kuvuga neza no gufata mu mutwe bagakoresha imvugo nziza kandi 

    batajijinganya. Mu bitekerezo by’ingabo havugwamo inkuru y’igitero n’abakigizemo 

    uruhare cyanecyane ab’intwari.

    2. Amazina y’inka 
    Amazina y’inka ni imivugo irata inyambo n’umwami. Ni ingeri y’ubuvanganzo nyabami 
    irangwa n’itondeke ripimye (umubare w’utubangutso ungana), ikeshamvugo 
    n’amagambo yabugenewe. Yagiraga imiterere yihariye. 
    Amazina y’inka yagereranywa n’ibyivugo by’inka. Inka z’inyambo batangiye kuzirata 
    cyane mu mivugo kuva kera, ariko imihimbire y’amazina y’inka yaje kwamamara 
    ku ngoma ya Yuhi Gahindiro ahagana mu mwaka wa 1800. Kuva icyo gihe ni 
    bwo abahanga mu byo kwita inka (abisi) batangiye kurebera inka mu bwenge, 
    bakaziremesha ingamba. Inka baziremyemo imitwe bakayirwanisha. Buri mutwe 
    wari ubangikanye n’umutwe w’ingabo ushinzwe kuzirinda.

    3. Ibisigo nyabami 
    Ibisigo nyabami ni imivugo yasingizaga abami n’ingoma zabo ikoresheje amagambo 
    y’indobanure. Byabanjijwe n’ibyo bitaga ibinyeto. Ijambo ibinyeto riva ku nshinga 
    kunyeta bivuga gusingiza cyangwa kurata. Abahanzi b’ibinyeto babitaga abenge. 
    Ibinyeto byabaga ari imivugo irata buri mwami ukwe. Bikaba bigufi, muri rusange 
    bitarengeje imikarago makumyabiri. Ibisigo nyabami birangwa n’ikeshamvugo, 
    amagambo y’indobanure kandi ntibyahindagurikaga mu miterere yabyo.
    Ku ngoma ya Ruganzu II Ndoli nibwo umugabekazi we w’umutsindirano Nyirarumaga 
    yahurije ibinyeto mu gisigo kimwe yise “Umunsi ameza imiryango yose”. Kuva ubwo 
    ibinyeto ntibyongera kubaho, ahubwo hatangira ibisigo. Ni ukuvuga ko umuntu wa 
    mbere wemewe mu Rwanda nk’umusizi ari Nyirarumaga. Guhera ubwo abasizi 
    batangiye guhimba ibisigo birebire bisingiza abami, banahabwa agaciro gakomeye 
    ibwami ndetse barema umutwe wabo (inteko y’abasizi) uyoborwa n’intebe y’abasizi.

    4. Ubwiru 
    Ijambo “ubwiru” risobanura ibanga rikomeye cyane iryo ari ryo ryose. Mu 
    buvanganzo nyabami ubwiru ni imihango yakorwaga n’umwami n’abiru. Iyo 
    mihango yakorwaga mu ibanga kandi ikagira amagambo yihariye agendana na 
    yo. Iyo mihango bayitaga inzira z’ubwiru. Ubwiru bwari bukubiyemo amategeko 
    yagengaga imihango y’ibwami, bwakoreshaga ikeshamvugo n’andi magambo 
    yabugenewe kandi ntibwahindagurikaga.

    5. Ubucurabwenge 
    Ni umuvugo muremure wavugaga ibisekuru by’abami n’abagabekazi. Abawufataga 
    mu mutwe bitwaga abacurabwenge. Ubucurabwenge burangwa n’uko buvuga 
    ibisekuru by’abami n’abamikazi mu buryo buryoheye amatwi. Ubucurabwenge 

    bwakorwaga n’abacurabwenge. 

    6. Ibyivugo 
    Kwivuga: ni ukuranga icyo uri cyo, uwo uri we mu rwego rw’intambara, rimwe na 
    rimwe umenyesha abakumva uwo ukomokaho byo guhimba, ukavuga ibyakuranze 
    ku rugamba. Ibyivugo ni imwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyarwanda bisingiza                                                                                   intwari n’ubutwari bwazo ndetse n’intwaro zifashishwaga. 
    Ibyivugo ni ubuvanganzo nyarwanda bwahimbirwaga kurata ubutwari bw’ingabo. 
    Nyiri ukwivuga yashakaga kugaragaza ubutwari yagize ku rugamba cyangwa 
    umugambi yiyumvamo wo kuzaba intwari mu bihe bizaza, akihimbira ikivugo 
    cyangwa agashaka ukimuhimbira, akagitora kikagaragaramo ubutwari bwe. Ibyo 
    bishaka kuvuga ko abagabo bose batari abahanga mu guhimba ibyivugo. Hariho 
    intiti kabuhariwe zahimbiraga n’abandi ibyivugo. Ibyivugo birangwa n’ibigwi 
    n’ibirindiro. 

    Ibigwi: Ni umubare cyangwa se amazina y’abanzi nyiri ukwivuga yatsinze ku 
    rugamba ndetse n’aho yabatsinze. 
    Ibirindiro: Ni ibikorwa by’akataraboneka uwivuga yagaragarije ku rugamba nko 
    kwimana no kugarukira ingabo bagenzi be (kuzirengera) gutahana iminyago, 
    kwibasira abanzi…

    7. Inanga zivuga iby’ibwami 
    Mu buvanganzo nyabami, inanga zaherekezwaga n’indirimbo z’ingabo zigahishura 
    uko abakurambere batekerezaga, akari kabari ku mutima n’uko bari bameranye 
    mu mibanire yabo. Inanga tuzisangamo uturango tw’ubusizi nyarwanda 
    (isubirajwi, imibangikanyo, injyana...) Zahimbirwaga kurata no gusingiza abami. 
    Zacurangirwaga mu bitaramo binyuranye. 

    8. Indirimbo z’ingabo 
    Ni indirimbo zaririmbwaga mu bitaramo by’imyiyereko ingabo zitabarutse ku 
    rugamba. Izo ndirimbo zafatiraga ku bantu babayeho (abami, ab’ibwami n’abatware 
    cyangwa ibikorwa byabayeho bizwi nk’ibigwi, ibirindiro...)

    Imyitozo
    Saba abanyeshuri gukora imyitozo iri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke. Yobora 

    abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo. 

            

     1. Ingeri z’ubuvanganzo nyemvugo nyabami zitandukaniye he n’ingeri 
         z’ubuvanganzo nyemvugo bwo muri rubanda ?

    2. Ni akahe kamaro ko kwiga ubuvanganzo nyabami muri iki gihe ?

            1.5.3 Isomo rya gatatu: Raporo

               

                   1. Intangiriro

                       Baza abanyeshuri ibibazo ku isomo baheruka kwiga

                                    

    a) Ni irihe somo twize ubushize? 
    Ubushize twize isomo rivuga uko igitero cyagendaga mu Rwanda rwo hambere. 
    b) Ni bande bagiraga uruhare mu gitero mu Rwanda rwo hambere? 
    Umwami, umugabekazi, umugaba w’ingabo, umugaba w’igitero, ibitsimbanyi, 
    abanyamihango b’ibwami, abakoni, abavuzi b’amacumu n’Abanyarwanda bose 
    muri rusage. 

    c) Uwabaga yabaye intwari ku rugamba mu bitero u Rwanda rwabaga 
    rwagabye, yagororerwaga iki? 
    Uwabaga wabaye intwari yahabwaga impeta y’ubutwari. 
    Umwarimu ahera ku bisubizo by’abanyeshuri akababwira ko bagiye kureba impeta 
    z’ubutwari mu Rwanda rwo hambere. 

    2. Uko isomo ryigishwa 
    Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa

    1.3 kiri mu bitabo 
    byabo. 
    Amatsinda amwe atahureinshoza ya raporo, andi agaragaze uko ikorwa hanyuma 
    andi yerekane imiterere yayo. Bahe igihe cyo gukora icyo gikorwa. Gendagenda 
    mu ishuri ureba ko abanyeshuri basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utange 
    ubufasha aho bukenewe.

    Igikorwa 
    Iyo umuntu agiye mu butumwa ahantu runaka agamije kwereka uwamutumye ko 
    icyo yagiye gukora yagikoze, amukorera raporo. Kora ubushakashatsi utahure 

    inshoza ya raporo, uko ikorwa n’imiterere yayo.

    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Kuri buri 
    ngingo hamurike itsinda rimwe. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no 
    kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, 

    abanyeshuri bose babyandike mu makayi yabo.

                

    a) Inshoza ya raporo 

    Raporo ikorwa n’umuntu wahawe ubutumwa ubu n’ubu. Iba ifite intego igamije, 
    ikajyamo ibitekerezo bwite bya nyiri ukuyikora, kandi ikarangira atanga ibitekerezo 
    ku myanzuro igomba gufatwa. Raporo iba igenewe umuyobozi ugomba gufata 
    ibyemezo ku bitekerezo byamugejejweho. 

    b) Imbata ya raporo 
    Raporo, igira imbata nk’iy’umwandiko usanzwe. Ni ukuvuga umutwe, intangiriro, 
    igihimba n’umusozo.
    – Umutwe : Umutwe wa raporo uba ari nk’inshamake y’ibikubiye muri raporo. 
    – Intangiriro: Muri iki gice, ukora raporo yandikamo icyo agiye gukorera raporo 
        n’impamvu ayikora ndetse n’agaciro iyo raporo ifite. 
    – Igihimba: Muri iki gice ukora raporo agaragaza ku buryo burambuye uko abona 
    ibyo akorera raporo; abivuga abitondekanya nk’ugambiriye kubisobanura mu 
    buryo bw’inyurabwenge. Ukora raporo agomba gutanga ibisobanuro biza 
    gutuma uwo aha raporo adashidikanya ku myanzuro aza kumugezaho.                                                                                                     Ibyo kandi ukora raporo abikora atabogamye. 
    – Umusozo: Muri iki gice ukora raporo atangamo ibitekerezo by’uburyo ikibazo 
    k’ibyo yakoreye raporo abona cyakemuka. Mbere yo gutangira kwandika 
    raporo uba wabanje gutekereza ku byo uvuga mu myanzuro. Raporo nziza 
    igomba gutuma uwo yandikiwe yemera ibitekerezo biyikubiyemo, agafata 
    ibyemezo ku myanzuro yagejejweho, ariko ntigomba kubogama.

    c) Uko raporo ikorwa 
        Ukora raporo agomba kwita kuri ibi bikurikira: 
    – Gukoresha imvugo itunganye kandi yumvikana neza. 
    – Kugaragaza ibyerekeye icyo uvuga muri raporo yawe: itariki, isaha, igihe, 
        abari bahari n’abo ari bo, ingingo zizweho cyangwa ikindi gikorwa cyari 
       cyajyanye ukora raporo, ibyemezo byafashwe… 
    – Kugaragaza ibitekerezo by’ingenzi kugira ngo uyisoma abone vuba ibyo 
        uwakoze raporo aha agaciro kanini. 

    – Gushyiraho amazina n’umukono by’uwakoze raporo.

       Imyitozo
    Saba abanyeshuri gukora imyitozo iri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke. Yobora 
    abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo.

               

    a) Raporo ni iki?

    b) Sobanura ibyo wagenderaho ukora raporo.

           1.5.4 Impapuro zagenewe kuzuzwa    

             

     1. Intangiriro
    Baza abanyeshuri ibibazo ku isomo baheruka kwiga

    Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo ku isomo baheruka kwiga.

                

    a) Ni irihe somo duheruka kwiga? 
    Isomo duheruka kwiga ni raporo, uko bakora raporo. 

    b) Ni ryari umuntu akora raporo? 
    Umuntu akora raporo iyo yoherejwe mu butumwa akaba agomba kubwira uwa 
    mutumye uko yakoze ibyo yatumwe, uko igikorwa yatumwemo cyagenze. 

    c) Imbata ya raporo iteye ite? 
    Imbata ya raporo igizwe n’umutwe, intangiriro, igihimba n’umusozo.

    2. Uko isomo ryigishwa 
    Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 1.4                                                                                                                        kiri mu bitabo byabo. 
    Amatsinda amwe agaragaze impapuro zuzuzwa, andi asobanure uko zuzuzwa n’ 
    ibyuzuzwaho. Bahe igihe cyo gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri ureba 
    ko abanyeshuri basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utange ubufasha aho 

    bukenewe.

    Igikorwa 

    Ushingiye ku byo usanzwe uzi cyangwa ubona, garagaza impapuro zuzuzwa, uko 
    zuzuzwa n’ ibyuzuzwaho.
    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Kuri buri 
    ngingo hamurike itsinda rimwe. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no 
    kuzuza ibisubizo byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, 
    abanyeshuri bose babyandike mu makayi yabo. 

       

           

    a) Impapuro zo mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta
    Mu nzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta hari impapuro zagenewe kuzuzwa 
    zitumanyirazo ahabwa serivisi runaka. Zimwe muri izo mpapuro ni izi zikurikira: 
    – Ikemezo cy’amavuko;
    – Ikemezo gisimbura ikarita ndangamuntu by’agateganyo;
    – Icyangombwa cyo gushyingirwa;
    – Icyangombwa cy’ubupfakazi;
    – Ikemezo cy’ubugaragu; 
    – (…) 
    Mu buryo bwo gutanga serivisi inoze impapuro zimwe na zimwe zuzuzwa 
    hifashishijwe ikoranabuhanga. Ni muri urwo rwego zimwe muri izi mpapuro zisabwa 
    hifashishijwe urubuga “www.irembo.gov.rw

    Imikorere y’urubuga Irembo 
    Uru rubuga rukora nk’uburyo bw’ikoranabuhanga butunganya ibikorwa 
    bigamije gutanga serivisi hagati y’Ibigo bya Leta n’abaturage. Imikoreshereze 
    n’imitunganyirize y’urwo rubuga ikaba igengwa n’Ihuriro ry’Imirongo Nyarwanda 
    (Rwanda Online Platform Ltd). 

    Ukeneye impapuro z’ubuyobozi, ajya ku rubuga www.irembo.gov.rw agakurikiza 
    amabwiriza bitewe n’urupapuro akeneye, agahabwa inomero yishuriraho. 
    Kwishyura serivisi ku rubuga Irembo bishobora gukorwa mu uburyo bukurikira: 
    terefoni ngendanwa, ikarita yo kubitsa no kubikuza n’andi makarita akoreshwa mu 
    mabanki bakorana n’ubundi. Usabye serivisi agomba kumenya ko umwirondoro we 

    winjijwe neza. 

    Uko basaba ikemezo bakoresheje Irembo 
    Kugira ngo ubone ikemezo bisaba kuba ufite mudasobwa cyangwa terefoni irimo 
    murandasi. Wifashisha inshakisho (browser) hanyuma ukandika ahabugenewe 

    www.irembo.gov.rw.”, hagahita haza ibi bikurikira:

                    

    Ushakisha ahanditse inzego z’ibanze, ugahitamo ikemezo uzashaka, hanyuma 
    ukanyura mu ntambwe zikurikira: 

    a) Intambwe ya mbere: Gusaba 
    – Gukoresha Irembo: Niba utariyandikishije ku rubuga Irembo, kanda ahanditse 
        “Kwiyandikisha” hejuru iburyo maze wiyandikishe ukoresheje indangamuntu 
         yawe na nomero ya terefoni igendanwa ibaruye ku ndangamuntu yawe. 
    – Gusaba ukoresheje terefoni igendanwa (USSD): Kanda *909# ukurikize 
    amabwiriza, cyangwa ushobora no kwegera uhagarariye Irembo 
    akabigufashamo. 
    Nyuma yo kohereza dosiye isaba, wohererezwa ubutumwa bugufi kuri terefoni 
    cyangwa imeri (Email) yawe byemeza ko dosiye yoherejwe kandi ugahabwa kode 
    yo kwishyuriraho. 

    b) Intambwe ya kabiri: Kwishyura 
    – Ushobora guhita wishyura unyuze ku rubuga Irembo ugakoresha amakarita 
       (VISA cyangwa MasterCard), cyangwa se ugahitamo kwishyura ukoresheje 
        terefoni, mobikashi (Mobicash), cyangwa ukajya ku ishami rya Banki ikorana 
        n’irembo ukishyurira yo hifashishijwe kodi wahawe.

    – Nyuma yo kwishyura, wohererezwa ubutumwa bugufi kuri terefoni cyangwa 
    kuri imeri (Email) bwemeza ko wishyuye. Nutabona ubutumwa bugufi kuri 
    terefoni cyangwa imeri mu gihe k’iminota 30, wahamagara kuri 9099 umukozi 

    w’Irembo akagufasha. 

    c) Intambwe ya gatatu: Igihe cyo kujya gufata ikemezo 
    Iyo umukozi ubishinzwe abonye dosiye yawe, arayisuzuma akayemeza cyangwa 
    akayihakana hanyuma ukohererezwa ubutumwa bugufi kuri terefoni cyangwa imeri 
    (Email) bukumenyesha ko dosiye yawe yemewe cyangwa yanzwe.Iyo utabonye 
    ubutumwa bugufi nyuma y’iminsi itatu y’akazi wohereje dosiye isaba, uhamagara 
    ku biro by’abashinzwe serivisi wasabye.

    d) Intambwe ya kane: Kujya gufata icyangombwa 
    Iyo ubunye ubutumwa bukubwirako dosiye yawe isaba yemejwe, ujya ku rubuga 
    rw’Irembo ugakuraho icyangombwa cyawe wifashishije kode wishyuriyeho.

    Urugero rw’ikemezo wahabwa umaze gukoresha Irembo:

              

    e) Sheki
    Sheki ni urupapuro rwuzuzwa muri banki kugira ngo nyira rwo cyangwa uwo aruhaye 
    abikuze amafaranga kuri konti. Iby’ingenzi byuzuzwa kuri sheki ni ibi bikurikira: 
    – Umazina y’uri bubikuze akoresheje iyo sheki. 
    – Umubare w’amafaranga abikuzwa. 
    – Itariki sheki itangiweho. 

    – Umukono wa nyiri konti.

                 Urugero rwa sheki

                 

     Imyitozo
    Saba abanyeshuri gukora imyitozo iri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke. Yobora 
    abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo. 

    Imyitozo 
    Ishyire mu mwanya w’ushaka icyangombwa gisimbura irangamuntu cyangwa ikindi 
    cyangombwa maze uge kurubuga irembo wuzuze ibisabwa kugira ngo ugihabwe. 

    1. Intangiriro
    Yobora abanyeshuri bakosore umukoro batahanye. Baza bamwe mu banyeshuri 
    batange ibisubizo, abandi babigorore byandikwe ku kibaho hanyuma abanyeshuri 
    babyandike mu makayi yabo.
    Umukoro n’urugero rw’ibisubizo: 
    Ni izihe ngaruka z’indwara z’ibyorezo ku iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu 
    muri rusange? Gira abaturage inama zabafasha kwirinda indwara z’ibyorezo.
    Ingaruka z’indwara z’ibyorezo ku muryango:
    Ingaruka z’indwara z’ibyorezo ku gihugu:
    Inama zafasha abaturage kwirinda indwara z’ibyorezo:

    2. Uko isomo ritangwa
    Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 1.4 kiri mu bitabo byabo. 
    Bahe igihe cyo gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri ureba ko abanyeshuri 
    basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho bukenewe.

    Igikorwa 
    Ifashishe umwandiko “Indwara z’ibyorezo”, ukore ubushakashatsi maze usubize 

    ibibazo bikurikira:

    - Tahura ubwoko bw’umwandiko “Indwara z’ibyorezo”. 
    - Tahura inshoza, uturango n’imbata byawo.
    - Ni ayahe mabwiriza agenga ubu bwoko bw’umwandiko.
    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Amatsinda 
    asimburane amurika buri tsinda ingingo imwe. Yobora abagize andi matsinda kunoza 
    no kuzuza ibisubizo byatanzwe hanyuma byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bose 
    babyandike mu makayi yabo. Ibisubizo byanogejwe

    Umwitozo
    Saba abanyeshuri gukorera mu matsinda umwitozo uri mu bitabo byabo. Uwo 
    mwitozo ni uyu ukurikira: Kurikirana imbwirwaruhame yafashwe kuri radiyo maze 
    uyijore.
    Shaka imwirwaruhame iri mu majwi cyangwa mu majwi n’amashusho hanyuma 
    uyumvishe abanyeshuri. Saba abanyeshuri kuyijora bashingiye ku byo bize maze 
    bagaragaze ibyakozwe neza n’ibigomba kunozwa muri iyo mbwirwaruhame.
    Saba abanyeshuri, buri wese ku giti ke, kuzakora umukoro uri mu gitabo cyabo 
    maze bazawumurike mu isomo rizakurikira. 

    Umwitozo
    Saba abanyeshuri gukora umwitozo uri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke . 
    Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo.
     

    Ikibazo cy’umwitozo 
    Ishyire mu mwanya w’ushaka icyangombwa gisimbura irangamuntu cyangwa ikindi 

    cyangombwa maze uge kurubuga irembo wuzuze ibisabwa kugira ngo ugihabwe. 

    Igisubizo:................... 

                  1.5.6 Isuzuma risoza umutwe wa mbere
                    
                    Ifashishe ibibazo biri mu gitabo cy’umunyeshuri hanyuma utegurire abanyeshuri 
                   isuzuma. Saba abanyeshuri kwitegura gukora isuzuma risoza umutwe wa mbere 

                  buri wese ku giti ke. 

                   

     I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
    1. Ni ubuhe buryo Kimenyi I Musaya umwami w’i Gisaka yakoresheje kugira 
    ngo bamushyingire Robwa?
    Kimenyi I Musaya umwami w’i Gisaka yakoze uko ashoboye agirana 
    umubano na Nkorokombe muramu wa Nsoro kugira ngo azabe ariwe acaho 
    asaba ko bamushyingira Robwa.

    2. Kubera iki Bwimba yategetse ko Abasinga batagombaga gusubira ku ngoma 
    imyaka agahumbi?
    Bwimba yategetse ko Abasinga batagombaga gusubira ku ngoma 
    imyaka agahumbi kubera ko Nyina wakomokaga mu Basinga ari we wari 
    waragambaniye u Rwanda abuza bwimba gutera i Gisaka, agashyingira 
    Robwa mu Gisaka, akanoshya Nkurukumbi kwanga kuba umutabazi.

    3. Kubera iki umugabekazi Nyakanga na musaza we Nkorokombe bashyigikiye 
    umugambi wo gushyingira Robwa mu Gisaka?
    Ngo kunywana n’i Gisaka byari gutuma kitazabatera kuko cyabarushaga 
    amaboko.

    4. Uhereye kuri Robwa na Ruganzu Bwimba, gira icyo uvuga ku buryo abana 
    bafataga umurage basigiwe n’ababyeyi babo wifashishije ingero.

    5. Ibyo Robwa na Bwimba bakoze mu gihe cyabo byabagize intwari kandi 
    bibaha indangagaciro yo gukunda Igihugu. Ni iki wowe wakora kugira ngo 
    ugaragarweho n’idangagaciro yo gukunda Igihugu muri iki gihe?

    II. Inyunguramagambo
    1. Sobanura amagambo akurikira
    a) Umucengeri
    – Umucengeri ni igikomangoma cyabaga cyerewe n’indagu y’i bwami kikajya 
        mu gihugu bashaka gutera, kikagenda kitarwana ariko cyiyenza, kikagwayo, 
        bikaba uburyo bwo kukigarurira.
    – Umutabazi: umuntu wabaga werejwe n’indagu y’ibwami akitanga ku rugamba 
        rwaremeye ishyanga, amaraso ye agatsindira urwanda igihugu aguyemo, 
         yabaga ari umugabo wo munda y’ingoma cg ukomoka mu batsobe.

    b) Kuberana

    c) Muramu (w’umuntu)
    d) Rukurura
    2. Koresha mu nteruro amagambo akurikira:
    a) Umugabekazi
    b) Indagu
    c) Umweko
    d) Imiziro

    III. Ibibazo kuri raporo no ku mpapuro zuzuzwa 
    1. Ni ubuhe buryo bukoreshwa mu kubikura amafaranga kuri banki? 
    2. Ni ayahe makuru yingenzi yuzuzwa kuri sheki?
    3. Usibye sheki n’ikemezo cy’amavuko ni izihe mpapuro zindi muzi buzuza? 
    Tanga nibura ingero eshanu.
    4. Kubera iki umuntu yandika raporo? 

    5. Sobanura ibyakwitabwaho mu kujora raporo yakozwe.

      


  • UMUTWE WA 2 KUBUNGABUNGA UBUZIMA

    2.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
    – Gusesengura ikinamico agaragaza ingingo ziyikubiyemo n’uturango twayo. 
    – Guhanga ikinamico ku nsanganyamatsiko yahawe no kuyikina. 
    – Gukoresha neza ibinyazina mu nteruro.

    2.2 Ibyo umunyeshuri asanzwe azi 
    – Abanyeshuri bize uburyo bunyuranye bwo kwita ku buzima binyuze mu 
       myandiko inyuranye basomye. Bize ibijyanye n’inkingo, isuku ndetse no 
       kurya indyo yuzuye.
    – Abanyeshuri bafite ishusho ku ikinamico.

    – Abanyeshuri bize ibinyazina mu myaka ibanza.

        2.3 Ingingo nsanganyamasomo

        

    2.4 Igikorwa cy’umwinjizo 
    Umwarimu aha abanyeshuri igikorwa kibinjiza mu nsanganyamatsiko y’umutwe. 
    Urugero rw’igikorwa 
    Soma umwandiko ukurikira, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma 
    uyasobanure wifashishije inkoranyamagambo kandi usubize n’ibibazo 
    byawubajijweho.

    Ibisubizo bigenda biboneka uko isomo ritera imbere.

    2.5 Amasomo ari mu mutwe wa Kabiri n’igihe yagenewe

             

               2. 5.1 Isomo rya mbere: Gusoma no gusengura umwandiko 

                           “Ugira Imana agira umugira inama”

       

            1. Intangiriro 

    Saba abanyeshuri kwitegereza ishusho ijyanye n’umwandiko “Ugira Imana agira 
    umugira inama”, bagiye gusoma akayibabazaho ibibazo. 
    Urugero rw’ibibazo yabaza n’urugero rw’ibisubizo : 
    a) Mwitegereje iyi shusho murabonaho iki? 
    Abantu bicaye mu nzu bigaragara ko bakurikiran ibyo ushinzwe umutekano avuga.
    b) Muratekereza ko baganira ku ki? Sobanura. 
    Baraganira ku kibazo cy’umutekano kuko hagaragaramo ushinzwe umutekano.
    2. Uko isomo ryigishwa 
    a) Gusoma bucece 
         
    Saba abanyeshuri gusoma umwandiko bucece badahwihwisa, bandika amagambo 
    badasobanukiwe hanyuma ubabaze ibibazo byo kugenzura ko basomye. 

                

    b) Gusoma baranguruye 
    Somera abanyeshuri by’intangarugero ugaragaza isesekaza hanyuma ubasabe 
    gusoma baranguruye basimburana. Genda ubakosora aho basoma nabi kandi 
    wita ku banyeshuri bafite ibibazo byihariye. Fasha buri wese bitewe n’ikibazo afite. 

    c) Gusobanura amagambo no gusubiza ibibazo ku mwandiko
    Shyira abanyeshuri mu matsinda. Saba abanyeshuri gukora igikorwa 2.1 kiri 
    mu gitabo cyabo ubahe n’igihe cyo kugikora. Gendagenda mu ishuri ureba ko 
    abanyeshuri basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho 
    bukenewe.

    Igikorwa
    Soma umwandiko ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure 
    wifashishije inkoranya cyangwa inyito afite mu mwandiko kandi usubize n’ibibazo 
    byawubajijweho.

    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Itsinda rimwe 
    rimurike ibijyanye n’inyunguramagambo irindi rimurike ibijyanye n’ibibazo byabajijwe 
    ku mwandiko. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no kuzuza bisubizo 
    byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bose 

    babyandike mu makayi yabo. 

                 

     Gusobanura amagambo
    1. Gushinga akavumu: Gushinga urugo cyangwa gushaka umugore/ umugabo.
        Kubaka urugo. 
    2. Imikizi 
    3. Kuzinduka iya Marumba: Kuzinduka kare cyane.
    4. Kurara rwa ntambi : Kurara nabi
    Kumva no gusesengura umwandiko
    Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo byo kumva umwandiko 
    1. Rubundakumazi ava mu kabari yatashye gihe ki ?
    2. Ni iki cyatumye Rubundakumazi akubita Nyinawumuntu ?
    3. Ni izihe mpanuro Bahame yahaye Rubunda ku mazi ?
    4. Gereranya imyitwarire ya Rubundakumazi, iya Nyinawumuntu n’ubuzima 
         busanzwe bw’Abanyarwanda.
    5. Wavuga iki ku myumvire ya Rubundakumazi ku bijyanye no kuboneza 
         urubyaro ?
    6. Garagaza ingaruka ziterwa no kubyara indahekana ku buzima bw’umuryango 
         n’ubw’igihugu muri rusange.
    d) Umwitozo
    Saba abanyeshuri gukora babiribabiri umwitozo w’inyunguramagambo uri mu 

    bitabo byabo. Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo. 

               

    a) Imikizi:
    b) Indaheka:
    c) Kuboneza urubyaro:
    d) Bwaki: 
    Tanga nk’umukoro ikibazo cya kabiri “Ni ngombwa kuganira n’urubyiruko ku buzima 
    bw’imyorokere? Vuga icyo utekereza kuri iyi ngingo.” Kizakosorwe mu ntangiriro 

    y’isomo rikurikiraho.

        2.5.2 Isomo rya kabiri: Ikinamico

               

                  1. Intangiriro
    Yobora abanyeshuri bakosore umukoro batahanye. Baza bamwe mu banyeshuri 
    batange ibisubizo, abandi babigorore byandikwe ku kibaho hanyuma abanyeshuri 

    babyandike mu makayi yabo. 

                          

    Ni ngombwa kuganira n’urubyiruko ku buzima bw’imyorokere?Vuga icyo utekereza 
    kuriiyi ngingo.
    Kuganiriza urubyiruko ku buzima bw’imyororokere ni ingenzi kuko bifasha umuntu 
    kwimenya no kumenya uko yitwara mu buzima. Bituma umuntu amenya uburyo 
    butandukanye bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ikindi 
    kandi , bifasha umuntu kumenya uburyo butandukanye bwo kuringaniza urubyaro 
    ku buryo aba ashobora kubyara abo ashoboye kurerera.

           2. Uko isomo ryigishwa 
    Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 2.2 kiri mu bitabo byabo. 
    Amatsinda amwe akore ku nshoza y’ikinamico andi akore ku turangotw’ikinamico. 
    Bahe igihe cyo gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri ureba ko abanyeshuri 
    basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho bukenewe.

           Igikorwa 
    Uhereye ku bumenyi ufite, sobanura inshoza y’ikinamico kandi ugaragaze uturango 
    twayo.
    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Kuri buri 
    ngingo hamurike itsinda rimwe. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no 
    kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, 

    abanyeshuri bose babyandike mu makayi yabo. 

                   

    a) Inshoza y’ikinamico 
    Ikinamico ni umukino ushingiye ku gikorwa abantu berekanira imbere y’abandi, 
    abantu bihindura ukundi, bagerageza gusa na bo cyangwa ibyo bakina haba mu 
    mvugo, mu mico no migirire kandi bagamije gushimisha abababona rimwe na rimwe 
    bagaherwamo inyigisho zishobora kuba intandaro yo gukira bimwe mu bikomere 
    by’umutima umuntu agendana buri munsi cyangwa gukemura bimwe mu bibazo 
    bihora biziritse bagenzi bacu mu miryango natwe ubwacu tutiretse.

    Mu ikinamico, abakinnyi bashobora gutebya, gusakuza, guca imigani, kuririmba, 
    guhoza abageni n’abana, kuvugira inka, yewe n’abahigi bashobora kuzitura intozo 
    zabo, nyuma amahigi bakayaroha. Ikinamico ni akayobera iravura; ikuramo abantu 
    ububabare baba bafite, ikagerageza na none gukemura bimwe mu bibazo baba 
    bafite ku mutima.

    b) Uturango tw’ikinamico
    Ikinamico ihimbye neza, igomba kuba igaragaramo uturango dukurikira: 
    Umutwe w’ikinamico: umutwe w’ikinamico ugomba kuba ari mugufi kandi uteye 
    amatsiko.Insanganyamatsiko rusange igomba kuba ifitanye isano n’umutwe. Biba 
    byiza iyo usomye umutwe adahita yumva neza ibikubiye mu ikinamico.
     

    Umwinjizo: ni amagambo atangira umukino, aba asa n’akebura abagiye gukurikira 
    ikinamico, ndetse abakururira gukurikira neza umukino. 
    Abanyarubuga: ni abantu cyangwa inyamaswa bakora ibikorwa mu ikinamico 
    cyangwa bakabikorerwaho. Bagaragaza imyifatire itandukanye igenda yumvikana 
    kandi igaragara mu mukino. Mu ikinamico si byiza ko amazina y’abanyarubuga 
    ahita agaragaza imyitwarire yabo, n’ubwo ahenshi mu ikinamico nyarwandausanga 
    ariko bimeze.Umunyarubuga atandukanye umukinnyi kuko umukinnyi we ari 
    umuntu uzwi ukina yigana umunyarubuga uvugwa mu ikinamico.

    Urugero:
    Bushombe uvugwa mu Runana ni umunyarubuga. Nyamara Ayirwanda Jean 
    Claude ukina yigana Bushombe ni umukinnyi.
    Ibice by’umukino: ni umukino wose uba ugabanyijemo ibice bitandukanye, bitewe 
    n’uko umuhanzi yabigennye.
    Agakino: igice cy’umukino, gishobora kugira imiseruko itandukanye, bitewe 

    n’igitekerezo gikubiye mu gice cy’umukino.

    Urukiniro/akabugankuru: ni aho agakino cyangwa igice cy’umukino kiba 
    kiri bukinirwe. Urukiniro baruha umuteguro, bakarutaka cyangwa bakaruha 
    imirimbishirize, bitewe n’ibyifuzo by’umuhanzi cyangwa umutoza.
     

    Umuseruko: tuvuga umuseruko, iyo hari umukinnyi mushya winjiye mu rukiniro 
    cyangwa igihe hari usohotse mu rukiniro. Mu makinamico avugirwa kuri tereviziyo 
    cyangwa kuri radiyo, si ngombwa ko urukiniro rurangiriraho igice cyose cy’umukino 
    kuko ho biba byoroshye kubikora. Mu mikino yerekanwa, ntabwo washobora 
    kwerekana abantu bari mu Kiriziya, ngo mu kanya wongere uberekane baryamye 
    imbere y’imbaga ibarebera kandi ari mu gice kimwe. Aha ngaha byagusaba kubanza 
    gufunga umwenda, ugategura akandi kabugankuru. Amategeko y’ikinamico avuga 
    ko bafunga umwenda gusa iyo igice cy’umukino kirangiye. 

    Inyobozi: ni ibisobanuro bigaragara mu ikinamico, biyobora abanyarubuga uko 
    bari bwitware mu mukino. Bikunze gushyirwa mu dukubo. 
    Imvugo nkana: ni amagambo umunyarubuga ashobora kuvuga mu gihe ari kugirana 
    ikiganiro na mugenzi we, ariko mugenzi we akigiza nkana ko atayumvise. 
    Imvugano: ni ikiganiro kiba hagati y’abanyarubuga igihe bahererekanya amagambo. 
    Inyishyu: ni amagambo umunyarubuga runaka asubiza mugenzi we mu ikinamico. 
    Umwivugisho: ni amagambo avugwa n’umunyarubuga igihe ari wenyine yivugisha. 
    Ururondogoro: ni imvugo itinze y’umunyarubuga runaka. 
    Iherezo: ikinamico igira iherezo. Iherezo ry’ikinamico rishobora kumara amatsiko 
    abayikurikiye, cyangwa rigasiga abayikurikiye mu gihirahiro bibaza uko byagenze 
    cyangwa uko bizagenda

    c) Ishushanyabikorwa mu ikinamico
    bikorwa bigaragara mu ikinamico bishingira ku bakinnyi cyanecyane ab’imena. 
    Abakinnyi b’imena bafatanyije n’abungirije bayobora imigendekere y’ibikorwa mu 
    ikinamico kugeza ku ndunduro y’ikinamico. Bityo rero nk’uko bimeze mu nkuru 
    ngufi cyangwa ndende, umusesenguzi ashobora gushushanya ibikorwa yifashishije 

    igishushanyo giteye gitya:

                                 

    Nyiri ubwite: ni bo ikinamico iba ishingiyeho. Aba bashobora kugera ku ntego 
    bagamije cyangwa ntibayigereho.
    Ugenerwa: ni umuntu wese waba afite inyungu ukurikije ikivugwa mu ikinamico.
    Abafasha: ni abakinamico cyangwa ibindi bintu bishobora gutuma nyir’ubwite 
    cyangwa ba nyir’ubwite mu ikinamico bagera ku kigamijwe cyangwa ntibakigereho 
    ariko byagaragaye ko ba nyir’ubwite bari bashyigikiwe.
    Ugenera: ni umuntu cyangwa ikintu gituma nyir’ubwite agira intego runaka mu 
    ikinamico.
    Ikigamijwe: ni intego abakinamico b’ingenzi baba bahawe n’umuhimbyi w’ikinamico.
    Imbogamizi: ni abakinamico cyangwa ibintu bishobora kubangamira umukinnyi 
    cyangwa abakinnyi b‘imena kugera ku ntego cyangwa ku kigamijwe.

    Impugukirwa:
    Mu ikinamico birashoboka ko ibikorwa byagenda bikurikiranye nk’uko byagiye 
    bibamu njyabihe yabyo. Ibi si ihame. Bitewe n’ubuhanga bw’umuhanzi w’ikinamico, 
    hariubwo usanga ibikorwa bidakurikiranye uko byagiye biba mu mateka yabyo.

    Imyitozo
    Saba abanyeshuri gukora imyitozo iri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke. Yobora 

    abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’imyitozo. 

                         

      Imyitozo
    1. Gereranya ikinamico n’inkuru?

    2. Umunyarubuga atandukaniye he n’umukinnyi?

                   2.5.3 Isomo rya gatatu: Ibinyazina

                        

                       1. Intangiriro 

                         Baza abanyeshuri ibibazo ku isomo baheruka kwiga

                            

    a) Ni rihe somo twize ubushize
    Ubushize twize ikinamico.
    b) Abanyarubuga ni iki mu ikinamico ?
    Abanyarubuga ni abantu cyangwa inyamaswa bakora ibikorwa mu ikinamico 
    cyangwa bakabikorerwaho
    c) Ni iki umusesenguzi w’inkuru ashobora gushingiraho umurimo we?
    Ashobora gushongira kuri ibi bikurikira: Nyiri ubwite, ugenerwa, abafasha,ugenera, 
    ikigamijwe n’imbogamizi:

    2. Uko isomo ryigishwa 
    Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 2.3 kiri mu bitabo byabo. 
    Bahe igihe cyo gukora icyo gikorwa. Amatsinda amwe agaragaze inshoza, andi 
    agaragaze uturango tw’ibinyazina. Gendagenda mu ishuri ureba ko abanyeshuri 
    basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho bukenewe.

    Igikorwa 
    Soma interuro zikurikira, usobanure imiterere y’amagambo y’umukara tsiri kugira 
    ngo ubashe gutanga inshoza n’uturango by’ikinyazina.
    1) Yewe ibyawe byakomeye ubwo usigaye uvuga amacuri.
    2) Nagira ngo yenda uba uri hamwe n’abandi bagabo mujya inama!
    3) Nyinawumuntu yabyaye ba Nyabyenda, ba Nyiramabumba, ba Nyiramisago 
         na ba…
    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Amatsinda 
    asimburane amurika buri tsinda ingingo imwe. Yobora abagize andi matsinda kunoza 
    no kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bose 

    babyandike mu makayi yabo. 

                        

    a) Inshoza y’ibinyazina
    Ikinyazina ni ijambo risobanura izina. Gishobora kugaragira izina cyangwa 
    kikarisimbura.Ibinyazina birimo amoko menshi bitewe n’ingingo bibumbatiye ndetse 
    n’imikoreshereze yabyo mu nteruro.

    b) Amoko y’ibinyazina n’uturango twabyo
    Hakurikijwe uko ibinyazina bikoreshwa mu nteruro n’ingingo bibumbatiye, ibinyazina 
    bifite amoko atandukanye. Hari ibishobora kubanziriza izina cyangwa inshinga, 
    hakaba ibijya hagati y’amazina abiri afitanye isano, hakaba n’ibishobora gukurikira 
    izina.
    – Ikinyazina nyereka 
    Ikinyazina nyereka ni ijambo ryerekana irindi jambo rigaragiye. Ikinyazina nyereka 
    kibanziriza ijambo kigaragiye, kikarisimbura cyangwa kikariherekeza. Ikinyazina 
    nyereka kerekana cyangwa kibutsa ijambo giherekeje kikaba gishobora kujya 
    imbere cyangwa inyuma yaryo. Iyo kigiye imbere y’izina, iryo zina ritakaza indomo, 
    naho inyuma y’izina kerekana icyo uvuga yerekana.

    Ingero: 
    Abo baturanyi ba Rubundakumazi barumirwa.
    Ziriya nama zo kuboneza urubyaro ni nziza cyane.
    Nyinawumuntu uwo yari yaragowe.
    Rubundakumazi yashimye uwo wamugiriye inama.
    Ibinyazina nyereka bishobora gushyirwa mu matsinda hashingiwe ku uwerekana, 

    ikerekanwa n’uwerekwa. 

                  

                   

     Ikitoderwa 
    Ikinyazina nyereka gishobora kubanzirizwa n’akajambo “ng-” imbere yacyo mu 
    gihe gitangiwe n’inyajwi cyangwa se “nga-” mu gihe gitangiwe n’ingombajwi 
    kakacyongerera inyito yo gutsindagira. 

    Ingero:
    Nguriya 
    Ngiyo
    Ngakariya
    – Ikinyazina mbanziriza 
    Ikinyazina mbanziriza ni ikinyazina gisimbura izina ribanjirije inshinga itondaguye 
    mu buryo bw’insano ni ukuvuga inshinga isobanura izina ikurikiye. Kitwa mbanziriza 
    kuko buri gihe gihora kibanjirije inshinga.

    Ingero: 
    Umwana dukunda ararwaye. Uwô dukunda ararwaye. 
    Mwibuke ko ibintu twavugiye mu nama bigomba kubahirizwa.                                                                                                             Mwibuke ko ibyô twavugiye mu nama bikwiye kubahirizwa. 

           Imbonerahamwe y’ikinyazina mbanziriza

                           

                            

      Ikitonderwa 
    Ikinyazina mbanziriza mu nyandiko isanzwe gisa n’ikinyazina nyereka gifite igicumbi 
    /-o ndetse n’ikinyazi ngenera gifite igicumbi /-o. Aho bitandukaniye ni uko mu mvugo 
    no mu nyandiko yubahirije ubutinde n’amasaku, ikinyazina nyereka kigira isaku 
    nyesi naho ikinyazina mbanziriza kigahorana isaku nyejuru. Ikinyazina ngenera 
    n’ikinyazina mbanziriza bitandukanywa n’uko ikinyazina mbanziriza kibanziriza 
    inshinga itondaguye naho ikinyazina ngenera kikabanziriza inshinga idatondaguye.

    Ingero: 
    Iyo ndwara iterwa n’umwanda nabaganirijeho ni impiswi. (Iyo iterwa n’umwanda.) 
    Iyo” ni ikinyazina nyereka
    Iyo nabaganirijeho iterwa n’umwanda ni impiswi. (Indwara nabagejejeho…) “Iyo” 
    ni ikinyazina mbanziriza.
    Iyo guteka bayibitse. (Imyumbati yo guteka…). “Iyo” ni ikinyazina ngenera.
    – Ikinyazina ngenera 
    Ikinyazina ngenera ni ikinyazina gihuza ijambo n’irindi ririkurikira. Kibumbatiye 
    ingingo yo kugira, guteganyiriza no kugenera, kugaragaza ubwoko cyangwa 
    inkomoko. Gikurikira izina cyangwa kiarisimbura.

    Ingero: 
    Urugo rwa Kagabo rurakomeye. Urwa Kagabo rurakomeye.
    Amazi yo kunywa arakonje. Ayo kunywa arakonje.
    Umuceri w’umutanzaniya urahenda.

    Imipira y’umuhondo yarabuze.

                Imbonerahamwe y’ikinyazina ngenera

                 

                  

      – Ikinyazina ngenga 

    Ikinyazina ngenga gihagararira uvuga, ubwirwa n’ikivugwa.Ni cyo kinyazina 
    cyonyine kiboneka muri ngenga zose uko ari eshatu. Muri ngenga ya mbere mu 
    bumwe no mu bwinshi, kerekana uvuga. Muri ngenga ya kabiri mu bumwe no mu 
    bwinshi kerekana ubwirwa naho muri ngenga ya gatatu mu nteko zose kikerekana 
    uvugwa cyangwa ikivugwa. Ikinyazina ngenga kandi gishobora gufata umusuma 
    (-mbi, -se, -nyine, -bwe na -we) kandi cyandikwa gifatanye n’ibyungo “na” na 
    “nka” muri ngenga ya mbere y’iya kabiri.

    Ingero: 
    Nge ndaza mukanya
    Mwe muzaza ejo mu gitondo
    Uyu we azaze mu kwezi gutaha.
    Iki giti cyo azakibungabunge.
    Mwebwe mwige.

     Ukore nkange.

     Imbonerahamwe y’ikinyazina ngenga

                    

    – Ikinyazina ngenera ngenga 

    Ikinyazina ngenera ngenga ni ikinyazina ngenera kiyunze n’ikinyazina ngenga. 
    Kerekana nyiri ikintu n’icyo atunze. Iki kinyazina gikurikira izina ariko gishobora no 
    kurisimbura. Ibinyazina ngenera ngenga ni byinshi cyane kubera ko buri ngenga 
    iba ishobora kwiyunga n’izindi zose kandi mu nteko zose. 

    Ingero: 
    Inka yabo yarabyaye.→Iyabo yarabyaye. 

    Inka zabo zirarisha. →Izabo zirarisha.

        Imbonerahamwe y’ibinyazina ngenera ngenga  

                        

    – Ikinyazina ndafutura /ndasigura

    Ikinyazina ndafutura ni ijambo rijyana n’izina rikarisobanura ku buryo 
    bwutumvikanisha neza uvugwa cyangwa ikivugwa. Ikinyazina ndafutura kirimo 
    ikigufi n’ikirekire. Ikinyazina ndafutura gishobora kubanziriza izina, kurikurikira 
    cyangwa kurisimbura kandi gishobora no gukoreshwa kisubiyemo.

    Ingero: 
    Undi muntu naze.
    Indi misozi irera.
    Amata yandi bayajyanye.
    Uwundi mugabo yaratashye.
    Abandi bana barakina.
    Iyindi bayiziritse.

    Uwundiwundi yabasekeje.

        Imbonerahamwe y’ikinyazina ndafutura    

                    

     – Ikinyazina kibaza / mbaza 

    Ikinyazina kibaza ni ijambo rigaragira izina, ririherekeza, riribanziriza cyangwa 
    rikarisimbura rikagira icyo riribazaho. Iki kinyazina kandi kiba kibumbatiye ingingo 
    yo gushaka kumenya ibisobanuro, inkomoko, ingano, umubare cyangwa akarere 
    ikivugwakirimo. 

    Ingero:
    Mwana wuhe mwahuye? 
    Ni abahe bantu bitabiriye inama? 
    Mwahuye n’abantu bangahe? Ese baguze imyenda ingahe? 

    Ni i Kigali hagana he? Hagana Kacyiru.

        Imbonerahamwe y’ikinyazina kibaza (mbaza) 

                       

    – Ikinyazina nyamubaro 

    Ikinyazina nyamubaro ni ijambo riherekeza izina cyangwa rikarisimbura rigaragaza 
    umubare w’ikivugwa ku buryo bufutuye. Kigabanyijemo amatsinda arindwi. Gihera 
    ku mubare rimwe kugeza kuri karindwi. Ikinyazina nyamubaro gishobora gusimbura 
    izina kandi gishoborakwisubiramo. Ibinyazina nyamubaro bikomoka ku mubare 
    rimwe bikoreshwa mu nteko z’ubumwe gusa naho ibikomoka kuva kuri kabiri 
    kugeza kuri karindwi bikoreshwa mu nteko z’ubwinshi gusa.

    Ingero: 
    Abantu babiri bavuye mu nama. 
    Abana batandatu bagiye kuvoma. 
    Inka eshatu zahutse.
    Ababiri bashyize hamwe baruta umunani urasana. 
    Bwira abo bana hinjire umwumwe

    Muzane ihene eshateshatu 

    Ikinyazina nyamubaro gikurikiye izina ribara kuva ku icumi, gisanishwa n’ijambo 
    rivuga ibibarwa.

    Ingero: 
    Abana cumi na batatu (batatu ni ikinyazinna nyamubaro). 
    Ibiti ijana na birindwi (birindwi ni ikinyazina nyamubaro). 
    a) Imibare y’inyuma ya karindwi si ibinyazina nyamubaro ahubwo ni amazina 
    nyamubaro kuko adashobora kwisanisha n’izina ryerekezwaho igisobanuro.
    b) Inteko ya cumi na gatanu ni inteko y’ubumwe ariko ibinyazina by’ubwinshi 
    biyisanishamo ku ijambo “ukuntu” ryonyine.

    Ingero:
     Rubundakumazi yabyaye abana barenga umunani. (izinanyamubaro)
    Yatemye ibiti ikenda mu ishyamba ryange. (izina nyamubaro)
    Babikoze ukuntu kubiri gutandukanye. (ikinyazina nyamubaro)

                Imbonerahamwe y’ibinyazinanyamubaro.

              

     – Ikinyazina mboneranteko / ndanganteko 

    Ikinyazina mboneranteko ni ijambo rikora imbere y’amazina rusange adafite indomo 
    cyangwa adafite indomo n’indandanganteko n’imbere y’amazina bwite, rikerekana 
    ubwinshi bwayo, rigatubura cyangwa rigatubya.Iki kinyazina kiboneka mu nteko ya 
    2; 7; 8; 10; 11; 12; 13 na 14 ku bayikoresha batubya. - 

                  Imbonerahamwe y’ikinyazina mboneranteko

                    

     – Ikinyazina mpamagazi 

    Ikinyazina mpamagazi ni ijambo rituma uhamagarwa yumva ko bashaka ko aza 
    cyangwa ko bashaka ko atega amatwi kugira ngo bamubwire. Ikinyazina mpamagazi 
    kibanziriza izina ry’igihamagawe. Iryo zina kandi rikurikirwa buri gihe n’ikinyazina 
    ngenga bityo kikagira inyito ishimangira. Ikinyazina mpamagazi kiba muri ngenga 
    ya kabiri gusa. Gifata ubumwe cyangwa ubwinshi bitewe n’ijambo gisobanura. 

    Ingero: 
    Wamugabo we, watashye ko bwije! 
    Mwabana mwe, ntimugasibe ishuri.
    Ikitonderwa: 
    Ikinyazina mpamagazi buri gihe gikurikirwa n’izina kigaragiye hagakurikiraho 
    ikinyazina ngenga.Akenshi na kenhi kibanzirizwa n’akajambo gahamagara “yewe/
    yemwe”.

    Ingero: 
    Yewe wa mwana we, urajya he? 
    Wa mwana we, watashye ko bwije! 

    Yemwe mwa banyeshuri mwe, ntimugasibe ishuri. 

      Imyitozo
    Saba abanyeshuri gukora imyitozo iri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke. Yobora 

    abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo.   

                        

    1) Ikinyazina ni iki? 

    2) Vuga nibura uturango tubiri tw’ibinyazina. 

    3) Tanga amoko ane y’ibinyazina kandi ukore interuro imwe kuri buri bwo.

    2.5.4 Gusoma no gusesengura umwandiko: Mpogazi na 

              magaramake

               

                  1. Intangiriro 

    Saba abanyeshuri kwitegereza ishusho ijyanye n’umwandiko “Mpogazi na 
    magaramake”, bagiye gusoma akayibabazaho ibibazo. 

    Urugero rw’ibibazo yabaza n’urugero rw’ibisubizo : 
    a) Mwitegereje iyi shusho murabonaho iki? 
      Ibiribwa by’ubwoko butandukanye ndetse n’umugore .
    b) Muratekereza ko uyu mugore akora iki muri ibi biribwa bitandukanye? 

    Sobanura. 
    Biragaragara ko uyu mugore ashaka gutoranya ibiribwa ateka.
         2. Uko isomo ryigishwa 
        a) Gusoma bucece 

    Saba abanyeshuri gusoma umwandiko bucece badahwihwisa, bandika amagambo 

    badasobanukiwe hanyuma ubabaze ibibazo byo kugenzura ko basomye.

                        

    a) Ni inde uvugwa mu mwandiko? 

    Ni Mpogazi, Kirezi, Bwiza, Sheja, Sangwa na Magara make.

    b) Ni iki kivugwa mu mwandiko? 
    Mu mwandiko haravugwamo ibijyanye no kurya indyo yuzuye.

    c) Gusoma baranguruye 
    Somera abanyeshuri by’intangarugero ugaragaza isesekaza hanyuma ubasabe 
    gusoma baranguruye basimburana. Genda ubakosora aho basoma nabi kandi 
    wita ku banyeshuri bafite ibibazo byihariye. Fasha buri wese bitewe n’ikibazo afite. 

    d) Gusobanura amagambo no gusubiza ibibazo ku mwandiko
    Shyira abanyeshuri mu matsinda. Saba abanyeshuri gukora igikorwa 2.4 kiri 
    mu gitabo cyabo ubahe n’igihe cyo kugikora. Gendagenda mu ishuri ureba ko 
    abanyeshuri basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho 
    bukenewe.

    Igikorwa
    Soma umwandiko ukurikira, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma 
    uyasobanure wifashishije inkoranyamagambo kandi usubize n’ibibazo 
    byawubajijweho.
    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Itsinda rimwe 
    rimurike ibijyanye n’inyunguramagambo irindi rimurike ibijyanye n’ibibazo byabajijwe 
    ku mwandiko. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no kuzuza bisubizo 
    byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bose 

    babyandike mu makayi yabo. 

                          

    Gusobanura amagambo
    a) Mpogazi
    b) b) Ibibondo
    c) c) Isheja
    d) d) Ikirezi
    e) e) Guhuta
    Kumva no gusesengura umwandiko
    1. Ni bande bavugwa muri uyu muvugo? 
    2. Mpogazi yakundaga iki? 

    3. Magaramake atandukaniye he na Mpogazi? 
    4. Ni nde wahinduye imyitwarire? Yabitewe n’iki?
    5. Uhereye ku nsanganyamatsiko nyamukuru, tahura ingingo z’ingenzi uyu 
         muvugo ubumbatiye. 
    6. Ni irihe somo uyu muvugo ugusigiye?

    Umwitozo

    Saba abanyeshuri gukora umwitozo uri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke. 
    Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo. 
    Ibabazo n’ibisubizo by’umwitozo 
    1. Koresha amagambo akurikira mu nteruro ebyiri ku buryo adahuza inyito: 
    a) Gutota
    b) Guseseka
    c) Umuryango.
    2. Andika ku gafishi ibiribwa n’ibinyobwa wategura mu ndyo yuzuye ugakora 
    ifunguro rya mu gitondo, irya saa sita n’irya nimugoroba.
    Saba abanyeshuri, buri wese ku giti ke, kuzakora umukoro uri mu gitabo cyabo 
    maze bazawumurike mu isomo rizakurikira. 

    Umukoro
    Fata umuvugo “Mpogazi na magaramake” mu mutwe maze uwuvugire imbere ya 

    bagenzi bawe ugaragaza isesekaza.

          2.5.5 Isuzuma rusoza umutwe wa kabiri

                  

     Ifashishe ibibazo biri mu gitabo cy’umunyeshuri hanyuma utegurire abanyeshuri 
    isuzuma. Saba abanyeshuri kwitegura gukora isuzuma risoza umutwe wa mbere 

    buri wese ku giti ke.

                     

     I. Ibibazo byo kumva no gusesenguraumwandiko

    1. Ni ikihe kibazo kivugwa muri uyu mwandiko? Cyatewe n’iki? 
    2. Cyaje gukemuka se? Sobanura igisubizo cyawe. 
    3. Hari amafunguro abujijwe cyangwa se ay’agatangaza? Sobanura igisubizo 
    cyawe. 
    4. Tanga ingero ebyiri z’ibiribwa bikomoka ku mata. 
    5. Tanga ingero ebyiri z’indwara Mukankusi na Munana bashobora kuba 
    barwaye usobanure n’impamvu. 
    6. Ni irihe somo uyu mwandiko ukwigishije?

    II. Inyunguramagambo 
    1. Koresha mu nteruro amagambo cyangwa amatsinda y’amagambo akurikira:
    a) Itetu
    b) Guhozagara
    c) Imbata
    d) Indwara za “twibanire”
    2. Sobanura imvugo zikurikira uzihuza n’umwandiko: 
    a) Ikizaba nzanywa umuti. 
    b) Agapfa kaburiwe ni impongo. 
    c) Amagara ni nk’amazi araseseka ntayorwe.

    III. Ibibazo ku binyazina
    Tahura mu ibinyazina munteruro zikurikira maze uvuge ubwoko bwabyo
    1. Ubu tugiye kubungabunga ubuzima bwacu, tubishishikarize n’abandi.
    2. Nge nikundira inyama.
    3. Mu byo munywa muge munywa amazi menshi.
    4. Bagiye kwa muganga.

    IV. Ibibazo ku ikinamico
    1. Tandukanya umunyarubuga n’umukinnyi mu ikinamico.
    2. Mu mwandiko w’ikinamico ni iki gifasha umuntu ushaka kwitoza kuyikina ku 
    buryo abikora nk’uko umwanditsi yabyifuje?
    3. sobanura aya magambo akoreshwa mu bugeni bw’ikinamico:
    a) Imvugano

    b) Ururondogoro   



     

  • UMUTWE WA 3 UMUCO WO KUZIGAMA

     

     3.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    – Gusesengura inkuru ngufi hagaragazwa ingingo z’ingenzi ziyikubiyemo 

      n’uturango twayo.

    – Guhanga inkuru ngufi yubahiriza uturango twayo.

    3.2 Ibyo umunyeshuri asanzwe azi 

    – Gusesengura imyandiko ntekerezo

    – Guhanga umwandiko ntekerezo

    3.3 Ingingo nsanganyamasomo

                  

                  3.4 Igikorwa cy’umwinjizo 

                  Umwarimu aha abanyeshuri igikorwa kibinjiza mu nsanganyamatsiko y’umutwe. 

                            

    Ushingiye ku bumenyi ufite tanga inshoza y’inkuru, iy’inkuru ngufi kandi ugaragaze 
    n’ibiranga inkuru ngufi.
    Abanyeshuri barasubiza kandi umwarimu akagendaabayobora mu kunoza ibisubizo 

    uko imyigire igenda itera imbere.

                    3.5 Amasomo ari mu mutwe wa gatanu n’igihe yagenewe 

                     

                   3. 5.1 Isomo rya mbere: Gusoma no gusengura umwandiko: “ 

                               Ubwenge burarahurwa”

                 

                1. Intangiriro 

           Saba abanyeshuri kwitegereza ishusho ijyanye n’umwandiko “Ubwenge 

           burarahurwa” bagiye gusoma akayibabazaho ibibazo. 

                     

         a) Mwitegereje iyi shusho murabonaho iki? 
             Abantu bicaye mu ruganiriro imbere ya tereviziyo.
        b) Muratekereza ko ari bande, bari gukora iki? 

           Ni umushyitsi na ba nyiri urugo. Baraganira.

     2. Uko isomo ryigishwa
    a) Gusoma bucece 
    Saba abanyeshuri gusoma umwandiko bucece badahwihwisa, bandika amagambo 
     badasobanukiwe hanyuma ubabaze ibibazo byo kugenzura ko basomye.
      
             
        

     Umuryango uvugwa mu mwandiko ni uwande?
    Umuryango uvugwa mu mwandiko ni uwa Bugingo na Nyiramucyo.

    Uyu mushyitsi asura Bugingo na Nyiramucyo, yari agamije iki?
    Yashakaga kumenya inzira banyuzemo kugira ngo bagere ku bukire.

    Umushyitsi yasanze ari ki irihe banga nyamukuru ryabatumye Bugingo na 
    Nyiramucyo biteza imbere ku buryo bugaragara?

    Ibanga ni ugukorana n’ibigo by’imari.

    b) Gusoma baranguruye 
    Somera abanyeshuri by’intangarugero ugaragaza isesekaza hanyuma ubasabe 
    gusoma baranguruye basimburana. Genda ubakosora aho basoma nabi kandi 
    wita ku banyeshuri bafite ibibazo byihariye. Fasha buri wese bitewe n’ikibazo afite.
     

    c) Gusobanura amagambo no gusubiza ibibazo ku mwandiko
    Shyira abanyeshuri mu matsinda. Saba abanyeshuri gukora igikorwa 3.1 kiri 
    mu gitabo cyabo ubahe n’igihe cyo kugikora. Gendagenda mu ishuri ureba ko 
    abanyeshuri basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho 
    bukenewe.

    Igikorwa
    Soma umwandiko “Ubwenge burarahurwa”, ushakemo amagambo udasobanukiwe 
    hanyuma uyasobanure wifashishije inkoranya cyangwa inyito afite mu mwandiko, 
    usubize n’ibibazo byawubajijweho.

    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Itsinda rimwe 
    rimurike ibijyanye n’inyunguramagambo irindi rimurike ibijyanye n’ibibazo byabajijwe 
    ku mwandiko. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no kuzuza bisubizo 
    byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bose 

    babyandike mu makayi yabo.

                         

     Gusobanura amagambo

    Umwarimu agenzura ko abanyeshuri bakora neza ibyo bahawe gukora hanyuma 
    akabafasha kubinoza.

    Kumva no gusesengura umwandiko
    1. Ni izihe gahunda zitandukanye Leta yashyizeho mu rwego rwo guteza 
         imbere abaturage? 
    2. Ni iki umubarankuru yigiye ku muryango wa Bugingo na Nyiramucyo? 
    3. Gukorana n’amabanki bimarira iki umuntu? 
    4. Sobanura bimwe mu bigize iterambere bigaragara mu mwandiko. 
    5. Vuga ingamba umuntu yafata kugira ngo abashe kuzigama. 
    6. Ni bande bagerwaho n’ibyiza byo kwihangira umurimo?

    d) Umwitozo
    Saba abanyeshuri gukora babiribabiri umwitozo w’inyunguramagambo uri mu 

    bitabo byabo. Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo. 

                   

     Huza amagambo yo mu ruhushya A n’ayo mu ruhushya B ku buryo abyara 

    interuro mbonezamvugo.

                  

    Tanga nk’umukoro ikibazo cya kabiri “ Ese gahunda yo kuzigama abanyeshuri na 

    bo irabareba? Sobanura.” Iki kibazo kizakosorwe mu ntangiriro y’isomo rikurikiraho.

                 3.5.2 Isomo rya kabiri: Inkuru ngufi

                 

                    1. Intangiriro

    Yobora abanyeshuri bakosore umukoro batahanye. Baza bamwe mu banyeshuri 
    batange ibisubizo, abandi babigorore byandikwe ku kibaho hanyuma abanyeshuri 
    babyandike mu makayi yabo.

    Umukoro n’urugero rw’ibisubizo: 
    Ese gahunda yo kuzigama abanyeshuri na bo irabareba? Sobanura..
    Iyi gahunda ireba buri muntu wese kuko uko umuntu akura ni ko akuza umuco 
    n’ingeso afite. Umwana rero utojwe gahunda yo kuzigama no kwiteza imbere, 
    arabikurana maze akazavamo umushoramari ukomeye.

    2. Uko isomo ryigishwa 
    Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 3.2 kiri mu bitabo byabo. 
    Amatsinda amwe akore ku nshoza y’inkuru andi ku turango twayo. Bahe igihe cyo 
    gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri ureba ko abanyeshuri basobanukiwe 
    ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho bukenewe.

    Igikorwa 

    Iteregereze imiterere y’umwandiko “ubwenge burarahurwa”, ukore ubushakashatsi 
    maze utahure inshoza y’inkuru n’uturango twayo.
    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Kuri buri 
    ngingo hamurike itsinda rimwe. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no 
    kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, 

    abanyeshuri bose babyandike mu makayi yabo. 

                   

         a) Inshoza y’inkuru ngufi
    Inkuru ni igihangano kigufi cyanditse mu buryo bw’umudandure, gifite abanyarubuga 
    bashushanya cyangwa bigana abantu babaho mu buzima busanzwe, bakorera 
    ibikorwa byabo ahantu runaka, kikagaragaza imyifarire yabo, icyo bagamije 

    n’ingorane bahura na zo mu buzima. 

    Inkuru ziri mu buvanganzo nyandiko. Inkuru ni inkuru iba ari ngufi, yandikwa ku 
    mpapuro nke, ibarwa mu gihe gito igahita irangira, nta gatebe gatoki nyinshi ziba 
    zirimo, iba igiye umujyo umwe. Inkuru ngufi ishobora kuvuga ibyabayeho cyangwa 
    ikaba ari inkuru mpimbano ariko ariko bigaragara nk’ibishobora kubaho. 

    b) Uturango tw’ inkuru ngufi
    Inkuru ngufi irangwa n’imiterere yayo, abanyarubuga, akabuga nkuru, ibarankuru, 
    imvugo y’ibiganiro ndetse ishobora gukorerwa ishushanyabikorwa. 

    – Imiterere y’inkuru ngufi 
    Inkuru igira intango, ihindagurika, umwanzuro n’iherezo. 

    Intango: mu ntango ibintu biba ari ibisanze, ubuzima bumenyerewe, bwaba bwiza 
    cyangwa bubi.

    Ihindagurika: ritangirana na kidobya iza guhindura ibyari bimenyerewe hanyuma 
    hakaza inkubiri y’ibikorwa, aho umunyarubuga mukuru atangira guhangana na 
    kidobya, agashyigikirwa cyangwa akabangamirwa, akagera ku ntego cyanga 
    ntayigereho.

    Umwanzuro: ni igisubizo kiboneka ku kibazo cyari gihari.

    Iherezo: ni uburyo ibintu bikomeza nyuma y’umwanzuro. Bishobora gusubira uko 
    byahoze mbere cyangwa bigahindura isura ubuzima bugakomeza.

    – Abanyarubuga
    Inkuru ngufi irangwa no kuba ifite abanyarubuga bake, bashobora kuba abantu 
    cyangwa inyamaswa. Mu banyarubuga haba harimo umunyarubuga mukuru umwe, 
    akaba ari we pfundo n’ihuriro ry’ibikorwa. Ni we intego y’inkuru n’insanganyamatsiko 
    rusange biba bishingiyeho. 

    Mu nkuru ngufi kandi habamo abanyarubuga bungirije. Ni bo bafasha umunyarubuga 
    mukuru kugera ku ntego cyangwa bakamubera imbogamizi. Aba banyarubuga 
    ni na bo insanganyamatsiko zungirije ziba zishingiyeho. Umunyarubuga mukuru 
    n’abanyarubuga bungirije bashinzwe kuyobora imigendekere y’ibikorwa byo mu 
    nkuru kugeza ku mpera yayo.

    Mu nkuru ngufi kandi ushobora gusangamo abanyarubuga ntagombwa cyangwa 
    b’indorerezi, ku buryo kuba mu nkuru kwabo cyangwa kutayibamo nta cyo 
    byahindura ku kivugwa mu nkuru kuko nta nsanganyamatsiko iba ibashingiyeho.
     

    – Akabuga nkuru 
    Akabuga nkuru ni ahantu inkuru ibera cyangwa ibarirwa. Hashobora kuba hazwi 
    neza cyangwa se hatazwi. Ni ukuvuga ko mu nkuru umuhanzi ashobora gukoresha 

    akabuga nkuru k’ahantu habayeho cyangwa akabuga nkuru gahimbano.

    – Imvugo y’ibiganiro 

    Inkuru ngufi irangwa na none n’imvugo y’ibiganiro aho usanga hakoreshwa cyane 
    ibinyazina ngenga bigaragaza uvuga n’ubwirwa (ngenga ya mbere n’iya kabiri mu 
    bumwe cyangwa mu byinshi) amagambo agaragaza igihe n’ahantu: hano, none, 
    ejo, mu minsi ibiri iri imbere, mu mwaka utaha, … amagambo agaragaza ibitekerezo 

    by’uvuga n’uruhande abogamiyemo, n’ibindi. 

    – Ibarankuru 

    Ibarankuru ni kimwe mu biranga inkuru. Ibarankuru mu nkuru ngufi rigenda umujyo 
    umwe, umuhanzi ntavangavanga ingingo, ibikorwa byose bikurikirana neza mu 

    njyabihe. Ibarankuru rishobora gukorwa ku buryo bune: 

    a) Umubarankuru ashobora kubara inkuru na we ubwe akinamo. Ni muri urwo 
    rwego usanga akoresha ngenga ya kabiri cyangwa iya mbere. 

    b) Umubarankuru ashobora kubara inkuru ari hanze yayo. Aha usanga akoresha 
    ngenga ya gatatu asa n’uvuga ibintu yareberaga iruhande mu gihe byabaga. 

    c) Umubarankuru ashobora kubara inkuru ye ubwe. Ni muri urwo rwego usanga 
    akoresha ngenga ya mbere kuko ibyo avuga aba abivuga kuri we. 

    d) Umubarankuru ubona byose nk’Imana. Usanga azi byinshi kurusha 
    abanyarubuga, amenya ibyo abanyarubuga batekereza, uko biyumva, aba 
    azi ibyabaye n’ibizaba, ndetse akamenya n’ibiri kubera ahantu hatandukanye.

    Ikitonderwa: Umubarankuru atandukanye n’umwanditsi w’inkuru. Umwanditsi 
    w’inkuru ni umuhanzi wanditse inkuru ibarwa mu gitabo ke. Muri uko kwandika 
    inkuru ye agena uburyo ibarwa. Muri ubwo buryo ibarwamo haba hari umuntu 
    ugenda uyibara, uwo akaba ari we mubarankuru. Cyakora hari igihe umwanditsi 
    ashobora kuba ari na we mubarankuru igihe abara inkuru y’ubuzima bwe. 

    – Ishushanyabikorwa mu nkuru ngufi 
    Inkuru iyo ari yo yose irangwa no kuba ishobora gukorerwa ishushanyabikorwa 
    rishingira ku bintu bikurikira: 
    a) Nyiri ubwite/ruhamwa: ni we munyarubuga mukuru inkuru iba ishingiyeho, 
    aba afite intego agamije kugeraho muri iyo nkuru. Aba ashobora kuyigeraho 
    cyangwa ntayigereho.
    b) Ikigamijwe/intego: ni icyo umunyarubuga mukuru aba agamije kugeraho mu 
    nkuru. 
    c) Ugenera/nyakugaba: ni igituma umunyarubuga mukuru agera ku ntego ye. 
    Ashobora kuba undi munyarubuga cyangwa ikindi kintu gishobora gutuma 

    agera ku ntego. 

    d) Ugenerwa/nyiri inyungu: ni uwo ari we wese mu nkuru wagira icyo yunguka 
    mu gihe umunyarubuga mukuru ageze ku cyo yari agamije.
     

    e) Abafasha/inyunganizi: ni abanyarubuga cyangwa ikindi kintu gishobora 
    gutuma umunyarubuga mukuru agera ku cyo yari agamije, cyangwa 
    ikigerageza kumushyigikira mu rugendo rwe rwose, kabone n’iyo atagera ku 
    ntego ye. 
    f) Imbogamizi: ni abanyarubuga cyangwa ikindi kintu gishobora, gutuma 
    umunyarubuga mukuru atagera ku cyo yari agamije, cyangwa ikigerageza 
    kumubangamira mu rugendo rwe rwose, kimubuza amahirwe kabone 
    nubwo yagera ku cyo yari agamije mu irangira ry’inkuru, ariko kikaba 

    cyamubangamiraga.

         Dore uko ishushanyabikorwa ry’abakinankuru riteye ku gishushanyo

                      

    Umwitozo

    Saba abanyeshuri gukora umwitozo uri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke . 

    Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo. 

                  

    Jya mu isomero ry’ikigo, usome inkuru ngufi wihitiyemo hanyuma uyisengure 
    ugaragaza imiterere yayo, imyubakire yayo n’ishushanyabikorwa ryayo.
    Umwarimu arafasha abanyeshuri kubnoza ibisubizo batanga bitewe n’inkuru 

    basomye.

           3.5.3 Isomo rya gatatu: Ihangamwandiko

                  

             1. Intangiriro

    Baza abanyeshuri ibibazo by’isubiramo ku isomo riheruka kugira ngo bibafashe 

    kwinjira mu isomo rishya.

                     

     Ni irihe somo duherka kwiga?
    Isomo duheruka kwiga ni inkuru ngufi.

    Ni iki kiranga inkuru ngufi?
    Inkuru ngufi irangwa n’imiterere yayo, abanyarubuga, akabuga nkuru, ibarankuru, 
    imvugo y’ibiganiro ndetse ishobora gukorerwa ishushanyabikorwa. 

    2. Uko isomo ritangwa
    Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 3.3 kiri mu bitabo 
    byabo. Bahe igihe cyo gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri ureba ko 
    abanyeshuri basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho 
    bukenewe.

    Igikorwa 
    Kora ubushakashatsi maze utahure inshoza y’ihangamwandiko, imbata yawo kandi 
    ugaragaze intambwe zo gukora umwandiko uboneye.
    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Amatsinda 
    asimburane amurika buri tsinda ingingo imwe. Yobora abagize andi matsinda kunoza 
    no kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bose 

    babyandike mu makayi yabo.

                    

          a) Inshoza y’ihangamwandiko 

    Guhanga umwandiko ni uburyo bwo kubaka ibitekerezo bishingiye ku nsangamatsiko 
    runaka, ukayirambura ku buryo bw’umudandure ugenda ukurikiranya ibitekerezo 
    byubakiye ku gitekerezo k’ingenzi mu buryo bw’ inyurabwenge. 
    Uhanga umwandiko agomba kubanza kubaka ibitekerezo cyangwa kubishushanya 
    mu bwenge nyuma akabishyira mu nyandiko. 

    b) Imbata y’umwandiko
    Imbata y’umwandiko igizwe n’ibice bine by’ingenzi ari byo umutwe, intangiriro, 
    igihimba n’umusozo (umwanzuro). 

    – Umutwe 
    Mbere yo kwandika uhitamo umutwe ushingiye ku nsanganyamatsiko ushaka 
    kwandikaho. Umutwe ugomba kuba mugufi kandi ujyanye n’insanganyamatsiko. 
    Ugomba kuba witaruye ibindi bice by’umwandiko kandi wanditse mu buryo 
    butandukanye na byo. 

    – Intangiriro 
    Muri iki gice, werekana ko wumva insanganyamatsiko wahawe, maze ugatera 
    amatsiko ku byo ugiye kwandika. Ni ukuvuga ko intangiriro igomba kuba iteye 
    amatsiko ku buryo uyisoma agira amatsiko yo gusoma ibikurikiyeho. Urondora muri 
    make ingingo ziri buvugwe utazisobanuye. Si byiza guhita ugaragaza ibitekerezo 
    byawe ukiri mu ntangiriro. Igice k’intangiriro kigomba kuba kigufi ugereranyije 
    n’ibindi bice by’umwandiko.

    – Igihimba 
    Igihimba ni igice utangamo ibitekerezo bisobanuye cyangwa biherekejwe n’ingero. 
    Muri iki gice ni ho uvuga yisanzura agasobanura ibyo yamenyesheje mu ntangiriro. 
    Yirinda kuvangavanga ibitekerezo ashyiramo ibyo atavuze mu ntangiriro. Mu 
    gihimba utanga ibitekerezo gusa ukirinda kugaragaza umwanzuro. Mu gutanga 
    ibitekerezo muri rusange, ibyiza ni uguhera ku gitekerezo wowe ubwawe uha 
    agaciro gato ugasoreza ku gitekerezo kiremereye kurusha ibindi. 

    Mu gihimba, biba byiza buri ngingo igize igika kihariye kandi ikavugwaho mu 
    buryo butarondogoye. Iyo urangije kuvuga ku ngingo imwe, uvuga ku yindi. Mu 
    rwego rwo gukurikiranya ingingo mu buryo bw’inyurabwenge, hari amagambo 
    yabugenewe ugomba gukoresha wunga ibitekerezo cyangwa ibika. Twavuga 
    nka: byongeye kandi…, nakongeraho ko…, nta n’uwakwirengagiza ko…, nta 

    n’uwakwibagirwa ko…, ikindi kandi… n’andi menshi. 

    – Umusozo 
    Umusozo ni igice kigaragaramo inshamake y’ibyavuzwe mu gihimba. Muri iki gice 
    ni ho utanga igisubizo k’ikibazo umusomyi aba yibajije mu ntangiriro cyangwa se 
    umumara amatsiko yari afite atangira gusoma. Mu gusoza, uwandika avuga muri 
    make ibyavuzwe mu gihimba agaragaza ko ari ko byagombaga kurangira cyangwa 
    se agatanga inama igihe ari ngombwa. Iyo ari umwandiko usaba kugaragaza aho 
    umwanditsi abogamiye, ni muri iki gice agaragarizamo umwanzuro we. 

    c) Uko umwandiko uhangwa
    Kugira ngo umwandiko ukorwe neza, ni byiza gukurikiza itambwe zikurikira:

    – Guhitamo insanganyamatsiko. 
    Mbere yo kwandika ubanza gutekereza ku nsanganyamatsiko ushaka kwandikaho.

    – Guhitamo ubwoko bw’umwandiko 
    Mbere yo kwandika ugomba gihitamo ubwoko bw’umwandiko kugira ngo ugene 
    imisusire yawo kuko imyandiko itaba iteye kimwe. 

    – Gusesengura no kumva neza insanganyamatsiko. 
    Kuyisoma witonze, ukayisesengura, ushaka inyito z’amagambo ayigize. Impamvu 
    ni uko ijambo rimwe rishobora kugira inyito nyinshi. Gushakamo kandi ijambo 
    cyangwa amagambo fatizo yaguha inzira n’imbibi by’insanganyamatsiko. Iyi 
    ntambwe ni ingenzi kuko ntushobora kubona ibitekerezo utanga ku bintu nawe 
    ubwawe utumva neza. 

    – Gukusanya ibitekerezo ku nsanganyamatsiko. 
    Iyo umaze kumva neza insanganyamatsiko, utangira kwandika ku rupapuro rwo 
    guteguriraho ibitekerezo. Ukusanya ingero, amagambo meza yavuzwe n’abandi, 
    ibyawe ubwawe waba uzi, n’ibindi. Biba byiza iyo insanganyamatsiko wandikaho 
    uyiziho byinshi, kandi ugashingira ku bintu bifatika. 

    – Guhitamo ibitekerezo by’ingenzi. 
    Iyi ntambwe igufasha guhitamo ibitekerezo by’ingenzi, ukegeranya ibihuye, 
    ukabikurikinya mu buryo bwuzuzanya kandi hitawe ku njyabihe y’ibikorwa. 

    – Gukora imbata y’umwandiko. 
    Iyi ntambwe igufasha kumenya uko ukurikiranya ibitekerezo byawe mu gihe 

    wandika. 

    – Kwandika 
    Mu kwandika uwandika yubahiriza insanganyamatsiko, imbata yateguye n’amategeko 
    y’imyandikire. Ni ukuvuga: imvugo ikwiye kandi iboneye, kutavangavanga indimi, 
    kudasubira mu magambo, isanisha ry’amagambo, kubahiriza ikibonezamvugo 
    n’ibindi. Yandika kandi akurikiranya ibitekerezo mu buryo bw’inyurabwenge kandi 
    yubahiriza indeshyo y’umwandiko. 

    Kwandika bishobora gukorwa ntibirangire ako kanya bitewe n’insanganyamatsiko 
    wandikaho, ubwoko bw’umwandiko wandika cyangwa uburebure bw’umwandiko 
    ushaka kwandika. Kwandika rero bishobora gufata igihe kirekire kugira ngo 
    ushobore kunoza umwandiko wawe. Ibyo bituma ubona umwanya uhagije wo 
    gusubira mu byo wanditse, ugakuramo ibitari ngombwa, ibyisubiramo, ndetse 
    ukongeramo ibyaba bibuzemo. Muri iki gice kandi, ni ho ushakisha amagambo 
    yabugenewe kandi aryoshye ndetse ukaba washyiramo ibitekerezo n’ingero 
    zishimishije, izisekeje, ariko byose bigusha ku ngingo ugambiriye kuvugaho.

    Umukoro
    Saba abanyeshuri, buri wese ku giti ke, kuzakora uyu mukoro uri mu gitabo cyabo 
    maze bazawumurike mu isomo rizakurikira. 

    Ikibazo cy’umukoro
    Hanga inkuru mbarankuru kuri imwe mu nsanganyamatsiko zikurikira:
    a) Ibyiza bitatse u Rwanda.

    b) Nasuye Pariki y’Akagera

        3.5.4 Isuzuma rusoza umutwe wa gatatu  

                

     Ifashishe ibibazo biri mu gitabo cy’umunyeshuri hanyuma utegurire abanyeshuri 
    isuzuma. Saba abanyeshuri kwitegura gukora isuzuma risoza umutwe wa mbere 

    buri wese ku giti ke. 

                        

      I. Ibibazo byo kumva no gusesenguraumwandiko
     1. Iterambere ryo mu muryango wa Kamana rikomoka ku ki? 
     2. Ni izihe ndangagaciro nyanyarwanda dusanga muri uyu mwandiko? 

     3. Sobanura ibyiza byo kuzigama bivugwa mu mwandiko. 

     4. Vuga ingingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko.
     5. Ushingiye ku mwandiko, ni izihe ngamba wafata kugira ngo uzarusheho 
         kwiteza imbere?
    6. Gereranya imyitwarire y’abanyarubuga n’ubuzima busanzwe bw’aho utuye.

    II. Inyunguramagambo 
    1. Sobanura amagambo cyangwa amatsinda y’amagambo akurikira ukurikije 
    inyito afite mu mwandiko. 
    a) Kwiyuha akuya 
    b) Ikigega
    c) Kugarizwa n’inzara
    d) Guca inkoni izamba
    2. Huza ijambo riri mu ruhushya A n’igisobanuro cyaryo kiri mu ruhushya B.

    III. Ibibazo ku nkuru ngufi
    1. Sobanura imiterere y’inkuru ngufi.
    2. Abanyarubuga mu nkuru bashobora gushyirwa mu matsina atatu. Yavuge.
    3. Ibarankuru ry’umubarankuru ufite uruhare mu nkuru n’umubarankuru udafite 
         uruhare mu nkuru ritandukanira he?

    4. Garagaza igishushanyo cy’ishushanyabikorwa ry’inkuru.

         

  • UMUTWE WA 4 KUBAKA UMUCO WA MAHORO

               4.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Gusesengura imyandiko ijyanye n’umuco w’amahoro                                                                                                                                                      agaragaza ingingo z’ingenzi ziyigize. 
    – Gukoresha mu mvugo no mu nyandiko amazina y’urusobe                                                                                                                                            no kuyasesengura  agaragaza ibiyaranga. 
    – Kwandika ibaruwa mbonezamubano.

            4.2 Ibyo umunyeshuri asanzwe azi 
    – Amakuru ku mazina y’inyunge  
    – Imbata y’ibaruwa y’ubutegetsi

          4.3 Ingingo nsanganyamasomo 

              

               KUBUNGABUNGA UBUZIMA

    4.4 Igikorwa cy’umwinjizo 

    Umwarimu aha abanyeshuri igikorwa kibinjiza mu nsanganyamatsiko y’umutwe. 
    Urugero rw’igikorwa n’urugero rw’ibisubizo: 
    Uhereye ku bumenyi usanzwe ufite kora ubushakashatsi ugaragaze ingaruka 
    za jenoside, uko yakumirwa, ubwoko bw’ihohoterwa rikorwa mu muryango 
    n’uburyo ryakumirwa..
     

    Jenoside igira ingaruka nyinshi cyane ku muryango kuko isiga ubukene kukabije 
    mu gihugu. Abantu bagapfa, abandi bagahunga bityo ugasanga imbaraga z’igihugu 

    zirahashirira. Isiga kandi urwikekwe mu muryango...  

    Jenoside yakumirwa hahanwa abayikoze kugira ngo bihe isomo n’abandi 

    babitekerezaga.

    Kwigisha inyigisho nziza ziganisha ku bumwe n’ubwiyunge. Kurwanya buri wese 
    uhakana kandi agapfobya jenoside. Kurwanya no kurandura ingengabitekerezo ya 

    jenoside mu bantu...

    Ihohoterwa ni igikorwa cyose kigambirira kugiririra undi nabi haba ku mubiri 
    cyangwa mu bitekerezo. Bimwe mu bishobora kuba intandaro y’ihohoterwa: 
    ibiyobyabwenge, itoteza, inzangano n’amakimbirane mu miryango. Habaho rero 
    ihohoterwa rishingiye ku mubiri nko gukubitwa, gufatwa ku ngufu, gukoresha imirimo 
    ivunanye (kuvunisha abandi)...Haba kandi ihohoterwa rikora ku marangamutima 

    nko gutukana no kubwira amagambo mabi. Ibi bitera ubwigunge no kubura ikizere.

    Ibisubizo bizatangwa, bizajya bigenda binoizwa ku bufatanye bw’abanyeshuri 

    n’umwarimu uko isomo rizajya ritera imbere. 

         4.5 Amasomo ari mu mutwe wa kane n’igihe yagenewe

                  

                  4. 5.1 Isomo rya mbere: Gusoma no gusesengura umwandiko: 

                               Gukumira no kurwanya jenoside

                                

                        1. Intangiriro 

            Saba abanyeshuri kwitegereza ishusho ijyanye n’umwandiko “Ubwenge 

            burarahurwa” bagiye gusoma akayibabazaho ibibazo.

                             

    a) Mwitegereje iyi shusho murabonaho iki? 

    Abantu bafite ibikoresho binyuranye bigaragara ko bavuye mu muganda.
     

    b) Umuyobozi wabo ari gukora iki? 
    Ari gutanga ikiganiro ku buzima. 

    c) Ni iki kigaragaza ko ari gutanga icyo kiganiro? 
    Abaturage bose bamuteze amatwi, ikindi kandi hari icyapa cyanditseho ngo: 
    Dusobanukirwe zimwe mu ndwara ziterwa n’umwanda dufatanye kuzirwanya. 

    2. Uko isomo ryigishwa 
    a) Gusoma bucece 

    Saba abanyeshuri gusoma umwandiko bucece badahwihwisa, bandika amagambo 

    badasobanukiwe hanyuma ubabaze ibibazo byo kugenzura ko basomye. 

                    

    Uyu mwandiko uravuga ku yihe nsanganyamatsiko.
    Uyu mwandiko uravuga kuri jenoside n’uburyo bwo kuyirwanya no kuyikumira.
    Ijambo jenoside, ryatangiye gukoreshwa ryari ? Hari habaye iki?

    Ijambo jenoside ryatangiye gukoreshwa mu 1944, igihe habaga ubwicanyi 
    bwibasiye Abayahudi i Burayi.

    Ni gute umuntu yakumira jenoside?
    Ni ukwamagana abafite ingengabitekerezo yayo, abayihakana n’abayipfobya.

    b) Gusoma baranguruye 
    Somera abanyeshuri by’intangarugero ugaragaza isesekaza hanyuma ubasabe 
    gusoma baranguruye basimburana. Genda ubakosora aho basoma nabi kandi 
    wita ku banyeshuri bafite ibibazo byihariye. Fasha buri wese bitewe n’ikibazo afite. 

    c) Gusobanura amagambo no gusubiza ibibazo ku mwandiko
    Shyira abanyeshuri mu matsinda. Saba abanyeshuri gukora igikorwa 4.1 kiri 
    mu gitabo cyabo ubahe n’igihe cyo kugikora. Gendagenda mu ishuri ureba ko 
    abanyeshuri basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho 
    bukenewe.

    Igikorwa
    Soma umwandiko ukurikira, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma 
    uyasobanure wifashishije inkoranya cyangwa inyito afite mu mwandiko kandi 
    usubize n’ibibazo byawubajijweho.

    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Itsinda rimwe 
    rimurike ibijyanye n’inyunguramagambo irindi rimurike ibijyanye n’ibibazo byabajijwe 
    ku mwandiko. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no kuzuza bisubizo 
    byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bose 

    babyandike mu makayi yabo. 

                 

     Gusobanura amagambo
    1) Kurimbura abantu: ubundi kurimbura igiti ni ukugikurana n’imizi, gushinguza 
        ikintu mu butaka ukagitembagaza. Kurimbura abantu rero ni ugutsemba 
        abantu, kwicira abantu kubamara.
    2) Kwibasira umuntu: kubonerana umuntu umukorera ibintu bibi ubutaruhuka 
        cyangwa kwikoma umuntu.
    3) Ubumuntu: kamere muntu.
    4) Gutesha agaciro umuntu: kumwambura ubumuntu, gusubiza umuntu 
         inyuma mu kamaro cyangwa mu gushima.

    5) Guta agaciro: gusubira inyuma mu kamaro cyangwa mu gushimwa.

    6) Kubura agaciro: kubura uburyo; kwigira imburamumaro.

    7) Umugambi mubisha: inama yo gukora ikintu cy’ubugome.

    8) Guhana umugambi: kumvikana n’umuntu ku kintu mushaka gukora, ku 

         buryo cyangwa ku gihe kizakorwa   

               

     1. Jenoside ni iki? Jenoside ni ubwicanyi bwibasira imbaga y’abantu bafite 
    icyo bahuriyeho, bugamije kuyirimbura hashyirwa mu bikorwa umugambi 
    ubawarateguwe.

    2. Kuki jenoside itandukanye n’ubundi bwicanyi? Jenoside itandukanye 
    n’ubundi bwicanyi kubera ko haba hari umugambi n’ubushake byo kurimbura 
    abantu bazira icyo bari cyo; bukaba bukorwa na Leta kuko ari yo ifite uburyo 
    n’ubushobozi bwo kurimbura itsinda ry’abantu runaka.

    3. Kuvuga ko jenoside ari icyaha kidasaza bishatse kuvuga iki? Kuvuga 
    ko jenoside ari icyaha kidasaza ni ukuvuga ko gihanirwa aho ari ho hose ku 
    isi n’igihe icyo ari cyo cyose.

    4. Intambwe jenoside inyuramo kugira ngo igerweho ni zingahe?
    Zivuge uzikurikiranyije. Intambwe jenoside inyuramo kugira ngo igerweho 
    niumunani.Izo ntambwe ni izi: gutandukanya abaturage babacamo ibice; 
    guhabwa izinaryihariye hatangwa inyigisho z’urwango; kwamburwa 
    ubumuntu; guteguraabazayikora banigishwa hanashakwa ibikoresho; 
    kwibasira abatagiraaho babogamiye; kugaragaza abagomba kwicwa 
    bakora urutonde; kwicahagamijwe kubamaraho; guhakana no kwibasira 
    abatangabuhamya.

    5. Vuga nibura uburyo butatu bwo gukumira jenoside bugaragara mu 
    mwandiko
    .Ubuyo bwo gukumira jenoside ni ugushyiraho itegeko muri buri 
    gihugu rihana buri wese wambura ubumuntu mugenzi we; kwirinda ivangura 
    iryo ari ryo ryose; kwigisha uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

    6. Ni iyihe nama wagira buri muntu mu rwego rwo kwirinda no kurwanya 
    jenoside?
    Mu rwego rwo kwirinda no kurwanya jenoside buri wese akwiye 
    gukunda mugenzi we, kumva ko ari ikiremwa k’Imana no kwamagana 
    ubuyobozi bucamo ibice abaturage.

    7. Garagaza uburyo bunyuranye bwo gukumira no kurwanya jenoside 
    butavuzwe mu mwandiko.
    Aha umwarimu areba niba uburyo 

    abanyeshuribatanze bushoboka akabafasha kubunonosora.

    d) Umwitozo
    Saba abanyeshuri gukora babiribabiri umwitozo w’inyunguramagambo uri mu 

    bitabo byabo. Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo.

                 

     Koresha aya magambo ukore interuro ukurikije inyito afite mu mwandiko: ubumuntu, 
    kwibasira, agaciro.

    – Si byiza kwambura abandi ubumuntu.
    – Uriya mugabo yibasiwe n’ubukene.
    – Karake yataye agaciro aho bamwirukaniye ku kazi.
    Tanga nk’umukoro ikibazo cya kabiri “Garagaza ingaruka Jenoside Yakorewe Abatutsi 
    mu Rwanda mu wa 1994 yagize ku buzima bw’Igihugu”. Iki kibazokizakosorwe mu 

    ntangiriro y’isomo rikurikiraho.

             4.5.2. Isomo rya kabiri: Amazina y’urusobe

              

             1. Intangiriro

    Yobora abanyeshuri bakosore umukoro batahanye. Baza bamwe mu banyeshuri 
    batange ibisubizo, abandi babigorore byandikwe ku kibaho hanyuma abanyeshuri 

    babyandike mu makayi yabo.

                 

    Garagaza ingaruka Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu wa 1994 
    yagize ku buzima bw’Igihugu”. 

    – Gutakaza imbaraga ku gihugu
    – Urwikekwe mu bantu
    – Ihungabana, ubupfubyi, abappfakazi, ubukene...

    2. Uko isomo ryigishwa 
    Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 4.2 kiri mu bitabo 

    byabo. Amatsinda amwe, akore ku nshoza andi ku turango n’andi ku bwoko 

    by’amazina y’urusobe. Bahe igihe cyo gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri 
    ureba ko abanyeshuri basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha 
    aho bukenewe.

    Igikorwa 
    Soma interuro zikurikira witegereza amagambo aciyeho umurongo maze utahure 
    inshoza, uturango n’ubwoko by’amazina y’urusobe. 
    a) Jenoside ishobora kwibasira abantu bahuriye ku ubwenegihugu
    b) Iyo jenoside irangiye, abayikoze bakunze kwibasira abatangabuhamya
    c) Ababiba inzangano bakoresheje uburyo bw’isakazamakuru bagomba kubihanirwa.
    d) Abanyarwandakazi  bafite uruhare runini mu kwimakaza umuco w’amahoro.
    e) Nyirasenge wa Semuhanuka yari atuye i Nyamure. 

    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Kuri buri 
    ngingo hamurike itsinda rimwe. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no 
    kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, 

    abanyeshuri bose babyandike mu makayi yabo. 

                         

     a) Inshoza n’uturango by’amazina y’urusobe
    Izina ry’urusobe ni izina rifite uturemajambo turenze dutatu tw’ibanze tw’amazina 
    mbonera. Izina ry’urusobe akenshi riba rigizwe n’izina risanzwe ryiyongeyeho 
    akandi karemajambo cyangwa rikiyunga n’ubundi bwoko bw’ijambo.

    b) Ubwoko bw’amazina y’urusobe
    Amazina y’urusobe tuyasangamo amoko atandukanye: 
    – Amazina y’inyunge 
    – Amazina y’urujyanonshinga 
    – Amazina y’akabimbura 
    – Amazina y’umusuma 
    – Amazina agaragaza amasano

    1. Amazina y’urujyanonshinga 
    Aya mazina y’urujyanonshinga aba ashingiye ku nshinga yiyunze n’icyuzuzo cyayo, 

    gishobora kuba izina, inshinga, ikinyazina, umugereka, bigakora izina rimwe.

    Ingero:
    – Umucamanza (guca imanza)
    – Ikirirahabiri (kurumira habiri)
    – imberabyombi(kubera byombi)
    – Umurwanashyaka (kurwana ishyaka)
    – Inshamake (guca make)
    – Inyigaguhuma (kwiga guhuma)
    – Umugiraneza (kugira neza)

    2. Amazina y’akabimbura 
    Amazina y’akabimbura ni amazina y’urusobe afite akaremajambo(akabimbura) 
    kihagika imbere y’izina risanzwe. Akabimbura gashobora gutangira izina cyangwa 
    kakabanzirizwa n’utundi turemajambo.
    Ingero: 

    – Ikinyamateka, 
    – Umunyeshuri 
    – Nyirumuringa
    – Nyiramana
    – Semahoro 
    – Samusure 
    – Benimana 
    – Umwenegihugu
    – Mukamacumu 
    – Kamanzi
    – Rwamagana 

    3. Amazina y’imisuma 
    Amazina y’umusuma ni amazina y’urusobe agizwe n’izina risanzwe ryiyongeraho 
    akandi karemajambo (umusuma). 
    Ingero: 
    – Inkokokazi, 
    – Umurundikazi, 

    – Umugabekazi

    4. Amazina y’urusobe afatiye ku masano
    Amazina y’urusobe afatiye ku masano ni amazina agizwe n’amazina agaragaza 
    amasano yiyongeraho andi mazina cyangwa ubundi bwoko bw’amagambo.
    Ingero:
    – Databukwe
    – Nyirabukwe
    – Mabuja
    – Sogokuru
    – Nyirarume
    – Nyogosenge
    – Nyirakuruza
    – Sekuru

    5. Amazina y’impindurarwego 
    Amazina y’impindurarwego ni amazina y’urusobe yongeweho andi moko 
    y’amagambo. Ashobora kandi kuba agizwe n’andi moko y’amagambo yabaye 
    amazina. 
    Ingero: 
    – Mwanankundi 
    – Mugabonake 
    – Sinamenye
    – Kwizera
    – Uzamukunda
    – Mutimukeye
    – Uwimpuhwe
    – Manirakiza
    Umwitozo
    Saba abanyeshuri gukora umwitozo uri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke . 

    Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo. 

                             

     1. Tanga urugero rw’izina
    a) ry’urujyanonshinga: amaburakindi, ingaramakirambi, indiragukinduka...
    b) ry’akabimbura: umunyeshuri, nyirabukwe, sembwa...
    c) ry’umusuma: umunyarwandakazi, umwamikazi, umugabekazi...
    d) ry’impindurarwego: hakizimana, uwimana, girinka...
    2. Vuga ubwoko bw’amazina akurikira:
    a) Munyakazi: izina ry’akabimbura
    b) Umutegarugori: izina ry’urujyanonshinga
    c) Rwandekwe: izina ry’akabimbura

    d) Nsanzubuhoro: zina ry’impindurarwego

          4.5.3 Isomo rya gatatu: Gusoma no gusesengura umwandiko: Rubundakumazi

                   

                    1. Intangiriro 

    Saba abanyeshuri kwitegereza ishusho ijyanye n’umwandiko “Rubundakumazi” 

    bagiye gusoma akayibabazaho ibibazo. 

                      

    a) Mwitegereje iyi shusho murabonaho iki? 
    Abantu bafite ibikoresho binyuranye bigaragara ko bavuye mu muganda. 
    b) Umuyobozi wabo ari gukora iki? 
    Umuyobozi wabo arimo kubasomera inyandiko.
    c) Ni iki kigaragaza ko ari gutanga icyo kiganiro? 
    Abaturage bose bamuteze amatwi.

    2. Uko isomo ryigishwa 
    a) Gusoma bucece
     
    Saba abanyeshuri gusoma umwandiko bucece badahwihwisa, bandika amagambo 
    badasobanukiwe hanyuma ubabaze ibibazo byo kugenzura ko basomye.

                       

     Iyi nkuru ivugwa mu muvugo yerekeranye na nde?
    Iyi nkuru yerekeye umugabo Rubundakumazi ukunda kunywa no guhohotera 
    abana ababuza kwiga.
    Ni iki cyatumye Rubundakumazi afatwa akajyanwa i mabuso?
    Impamvu yabiteraga ni uko Rubundakumazi yahohoteraga umuryango.

    b) Gusoma baranguruye 
    Somera abanyeshuri by’intangarugero ugaragaza isesekaza hanyuma ubasabe 
    gusoma baranguruye basimburana. Genda ubakosora aho basoma nabi kandi 
    wita ku banyeshuri bafite ibibazo byihariye. Fasha buri wese bitewe n’ikibazo afite. 

    c) Gusobanura amagambo no gusubiza ibibazo ku mwandiko
    Shyira abanyeshuri mu matsinda. Saba abanyeshuri gukora igikorwa 4.3 kiri 
    mu gitabo cyabo ubahe n’igihe cyo kugikora. Gendagenda mu ishuri ureba ko 
    abanyeshuri basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho 
    bukenewe.

    Igikorwa
    Soma umwandiko ukurikira, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma 
    uyasobanure wifashishije inkoranya cyangwa inyito afite mu mwandiko, usubize 
    n’ibibazo byawubajijweho.

    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Itsinda rimwe 
    rimurike ibijyanye n’inyunguramagambo irindi rimurike ibijyanye n’ibibazo byabajijwe 
    ku mwandiko. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no kuzuza ibisubizo 
    byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bose 

    babyandike mu makayi yabo. 

                              

     Gusobanura amagambo
    – Kwibasira imbaga 
    – Gufata ingamba
    – Indiri
    – Intandaro

    – Gucurwa inkumbi n’indwara

                     

    1. Nyiramama uvugwa uvugwa mu mwandiko ni nde? 
    2. Ihohoterwa rivugwa mu mwandiko riterwa n’iki? 
    3. Abahohoterwa ni ba nde? 
    4. Ni uruhe ruhare rw’ubuyobozi mu gukemura amakimbirane yo mu muryango 
         rugaragara mu mwandiko?
    5. Ni ubuhe bwoko bw’ihohoterwa bugaragara mu Gihugu cyacu?
    6. Ni izihe ngamba zafatwa kugira ngo abantu birinde ihohoterwa iryo ari ryo 
        ryose?

    Umwitozo
    Saba abanyeshuri gukora umwitozo uri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke. 

    Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo. 

                      

    Simbuza amagambo atsindagiye amwe muri aya magambo akurikira: (aho ngaho, 
    abo uhohotera, indembe, badahuhurwa, abana, agahinda, ugakubita, uyobora) 
    – Urataha ugahonda. 
    – Ugahindura intere. 
    – Ngo badasongwa bashonje. 
    Urubyaro wabyaye.
    Saba abanyeshuri, buri wese ku giti ke, kuzakora umukoro uri mu gitabo cyabo 
    maze bazawumurike mu isomo rizakurikira. 

    Umukoro

    Sobanura ihohoterwa rigaragara mu muryango nyarwanda n’ingaruka zaryo.          

          4.5.4 Ibaruwa mbonezamubano

                        

                     1. Intangiriro

    Yobora abanyeshuri bakosore umukoro batahanye. Baza bamwe mu banyeshuri 
    batange ibisubizo, abandi babigorore byandikwe ku kibaho hanyuma abanyeshuri 

    babyandike mu makayi yabo.

                       

    Sobanura ihohoterwa rigaragara mu muryango nyarwanda n’ingaruka zaryo.
    Ihohoterwa ryo ku mubiri. Hari abagore ndetse n’abana bakubitwa, bafatwa ku 
    ngufu, abakoreshwa imirimo ivunanye....
    Hari kandi ihohoterwa rishingiye ku marangamutima. 

    2. Uko isomo ritangwa
    Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 4.4 kiri mu bitabo byabo. 
    Bahe igihe cyo gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri ureba ko abanyeshuri 
    basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho bukenewe.

    Igikorwa 
    Soma inyandiko ikurikira maze utahure inshoza n’uturango by’ibaruwa 
    mbonezamubano
    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Amatsinda 
    asimburane amurika buri tsinda ingingo imwe. Yobora abagize andi matsinda kunoza 
    no kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bose 

    babyandike mu makayi yabo. 

                                     

     a) Inshoza y’ibaruwa mbonezamubano
    Ibaruwa mbonezamubano, ibaruwa isanzwe cyangwa ibaruwa ya gicuti, ni ibaruwa 
    umuntu yandikira umubyeyi, umuvandimwe we, inshuti n’abandi, agamije kumubwira 
    cyangwa kumubaza amakuru. Kubera ko urupapuro ruba ari ruto, umuntu wandika 
    ibaruwa agomba kuvuga iby’ingenzi, akirinda kurondogora. 

    b) Ibiranga ibaruwa mbonezamubano
    Ibaruwa mbonezamubano irangwa n’ibi bikurikira: 
    – Aderesi y’uwanditse: amazina y’uwanditse n’aho abarizwa. 
    – Ahantu yandikiwe n’itariki: uwandika agaragaza aho yanditse ari n’itariki.
    – Uwandikiwe: Uwandika agaragaza isano afitanye n’uwo yandikiye cyangwa 
        agashyiraho amazina y’uwandikiwe. 
    – Indamutso: Uwanditse asuhuza uwo yandikiye.
    – Ubutumwa bw’ibaruwa: Buba bukubiyemo ibyo uwandika ashaka kugeza 
           ku wo yandikiye.
    – Umusozo: Ugaragaramo gusezera n’intashyo. 
    – Izina ry’uwanditse n’umukono we: Uwanditse ibaruwa mbonezamubano 
     asoza yandika amazina ye agashyiraho n’umukono.

      Umwitozo
    Saba abanyeshuri gukorera mu matsinda umwitozo uri mu bitabo byabo. Uwo 
    mwitozo ni uyu ukurikira: 
    Wifashishije ibaruwa iri mu gikorwa gitangira garagaza ibi ibikurikira:
    1. Aderesi y’uwanditse
    2. Ahantu n’igihe ibaruwa yandikiwe
    3. Ubutumwa bukubiye mu gihimba k’ibaruwa.
    Saba abanyeshuri, buri wese ku giti ke, kuzakora umukoro uri mu gitabo cyabo 
    maze bazawumurike mu isomo rizakurikira.
     

            Umukoro
    Andika ibaruwa mbonezamubano, uyandikire umuntu wihitiyemo mu bavandimwe 

    bawe cyangwa inshuti wubahirizaamabwiriza y’imyandikire y’Ikinyarwanda.

            4.6 Isuzuma risoza umutwe wa kane

                    

     Ifashishe ibibazo biri mu gitabo cy’umunyeshuri hanyuma utegurire abanyeshuri 
    isuzuma. Saba abanyeshuri kwitegura gukora isuzuma risoza umutwe wa mbere 

    buri wese ku giti ke.

                                

      I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko 
     1. Rondora ingaruka za Jenoside Yakorewe Abatutsi ku Gihugu cy’u Rwanda 
          zivugwa mu mwandiko.
     2. Vuga ibintu by’ingenzi Leta y’u Rwanda yakoze ngo igarure ubumwe 
         n’amahoro mu Banyarwanda?
    3. Wifashishije umwandiko ubona ari izihe mpamvu abakoze jenoside 
        bahakana bakanapfobya jenoside?
    4. Tanga izindi ngaruka za Jenoside Yakorewe mu Abatutsi mu 1994 zitavuzwe 
        mu mwandiko.
    5. Ubona ari izihe ngamba zafatwa mu rwego mpuzamahanga kugira ngo 
        ntihazongere kuba jenoside ku isi?
    6. Iterambere ryihuse u Rwanda rugenda rugeraho nyuma ya Jenoside 
    Yakorewe Abatutsi mu 1994, ubona rikomoka kuki? Ni iki cyakorwa ngo 
    risigasirwe?

    II. Inyunguramagambo Ibibazo by’inyunguramagambo 
    1. Sobanura amagambo cyangwa amatsinda y’amagambo akurikira 
         ukurikije inyito afite mu mwandiko:

    a) Ihungabana 
    b) Ipfobya 
    c) Inshike
    d) Kuzima k’umuryango

    2. Garagaza amagambo ari mu mwandiko ahuje inyito n’aya akurikira:
    a) Kwishishanya, umwe yumva ko undi yamugirira nabi.
    b) Kwisanga nta kintu ugifite bitewe n’icyago runaka cyaguteye.
    c) Gukumirwa kubera ko wanzwe.
    d) Nyinshi ku buryo bukabije.

    3. Garagaza imbusane z’aya magambo akurikira yakoreshejwe mu 
    mwandiko:

    a) Ipfunwe 
    b) Rwarasenyutse
    4. Uzuza interuro zikurikira wifashishije amagambo yakoreshejwe mu 
    mwandiko.

    a) Kana yariye umwenda w’abandi none agira .................... ryo kujya mu bandi.
    b) Icyaha cya .................... kiri mu byaha byibasira inyoko muntu.
    c) Leta y’u Rwanda yashyizeho amategeko ahana abagaragayeho ....................  
    d) Komisiyo y’Igihugu y’ .................... n’ .................... yagize uruhare rukomeye 
    mu kunga Abanyarwanda.

    III. Ibibazo ku mazina y’urusobe
    1. Tahura ubwoko bw’amazina y’urusobe akurikira: 
    a) Nyogokuru 
    b) Nyirinkwaya 
    c) Nyirabizeyimana 
    d) Rwankubebe 
    e) Nzamukosha
    f) Ikoranabuhanga 
    2. Tahura amazina y’urusobe mu gika cya mbere cy’umwandiko “Ingaruka za 
    jenoside”.

    IV. Ihangamwandiko
    Andikira inshuti yawe ibaruwa umubwira ibyo wungukiye mu mahugurwa wakoze 

    ku bijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro.

  • UMUTWE WA 5 INGARUKA Z’IBIYOBYABWENGE

          5.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
        – Gusesengura inkuru ishushanyije agaragaza ingingo z’ingenzi ziyikubiyemo. 
       – Guhanga inkuru ishushanyije ku nsanganyamatsiko zitandukanye.
       – Gukoresha inshoberamahanga mu mvugo no mu nyandiko.
       5.2 Ibyo umunyeshuri asanzwe azi 
         Umunyeshuri afite amakuru kuko yize imyandiko ku biyobyabwenge.

       5.3 Ingingo nsanganyamasomo 

                  

          5.4 Igikorwa cy’umwinjizo 

                Umwarimu aha abanyeshuri igikorwa kibinjiza mu nsanganyamatsiko y’umutwe.

                    

     – Ushingiye ku byo ubona, ni zihe ngaruka z’ ibiyobyabwenge ku buzima 
         bw’umuntu. Ese wakumira ute ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge?
    – Ushingiye ku bumenyi bwawe, gira icyo uvuga ku buvanganzo bw’inkuru 
      ishushanyije no ku nshoberamahanga.
      Ibiyobyabwenge bifite ingaruka nyinshi kandi mbi cyane. Bitera ubukene bukabije 

      ku babiromokeyemo no ku muryango muri rusange. Byangiza ubuzima bw’ubinywa 

    ndetse bikanamwica. Ibiyobyabwenge kandi bitera umwiryane, amahane nde
    tse n’intonganya za buri munsi mu muryango. Bitera ubujura kugira ngo haboneke 
    amafaranga yo kubigura. 

    Ibiyobyabwenge kandi bitera ubugizi bwa nabi nko kguhogotera abantu, gufata ku 
    ngufu haba ku gitsina gore cyangwa ku gitsina gabo.

    Ubuvanganzo bw’inkuru ishushanyije bufite akamaro kuko bworohera ababusoma 
    bityo bukageza ubutumwa ku rubyiruko. Ubutumwa bugera kuri benshi kuko 
    abasoma inkuru baba bishimiye amashusho ndetse n’ubutumwa buyaherekeje. 
    Gukoresha inshoberamahanga rero ni ingenzi nk’umuntu wamaze gukeneka 
    ururimi rw’Ikinyarwanda. Ni yo mpamvu rero no mu buvanganzo butandukanye 

    harimo n’ubw’inkuru ishushanyije, hakoreshwamo izo nshoberamahanga.

                   5.5 Amasomo ari mu mutwe wa gatanu n’igihe yagenewe      

                       

                     5. 5.1 Isomo rya mbere: Gusoma no gusengura umwandiko 

                                 “Ingaruka z’ibiyobyabwenge “

                       

                       1. Intangiriro 

    Saba abanyeshuri kwitegereza amashusho ari mu gitabo cy’umunyeshuri ajyanye 
    n’umwandiko “Ingaruka z’ibiyobyabwenge” akayababazaho ibibazo bituma 

    bavumbura inkuru bagiye gusoma

                      

    a) Ni bande bagaruka kenshi ku mashusho y’umwandiko “Ingaruka 
        z’ibiyobyabwenge”?
     
        Abagaruka kenshi ku mashusho ni urubyiruko rugizwe n’abahungu babiri 
         n’umukobwa umwe uba uri kumwe n’abo bahungu.
     

    b) Murabona urwo rubyiruko ruhuriye ku ki? 
    Turabona urwo rubyiruko ruhuriye ku kunywa ibiyobyabwenge. 
    Nyuma yo gusubiza ibyo bibazo cyangwa ibindi yababaza biganisha ku mwandiko 
    bagiye gusoma, umwarimu abwira abanyeshuri ko bagiye gusoma umwandiko 
    uvuga ku biyobyabwenge. 

    2. Uko isomo ryigishwa 
    a) Gusoma bucece 

    Saba abanyeshuri gusoma umwandiko bucece badahwihwisa, bandika amagambo 

    badasobanukiwe hanyuma ubabaze ibibazo byo kugenzura ko basomye.

                    

    Ni iki nyamukuru kivugwa mu mwandiko?
    Mu mwandiko haravugwamo ikibazo cy’abanyeshuri bishoye mu biyobyabwenge 
    maze bigatuma basiba ishuri uko bishakiye maze bakajya bambura abahisi 
    n’abagenzi utwabo kugeza igihe porisi yabafatiye bakajya guhanwa.

    b) Gusoma baranguruye 
    Somera abanyeshuri by’intangarugero ugaragaza isesekaza hanyuma ubasabe 
    gusoma baranguruye basimburana. Genda ubakosora aho basoma nabi kandi 
    wita ku banyeshuri bafite ibibazo byihariye. Fasha buri wese bitewe n’ikibazo afite. 

    c) Gusobanura amagambo no gusubiza ibibazo ku mwandiko
    Shyira abanyeshuri mu matsinda. Saba abanyeshuri gukora igikorwa 5.1kiri 
    mu gitabo cyabo ubahe n’igihe cyo kugikora. Gendagenda mu ishuri ureba ko 
    abanyeshuri basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho 
    bukenewe.

    Igikorwa
    Soma umwandiko ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure 
    wifashishije inkoranya cyangwa inyito afite mu mwandiko kandi usubize n’ibibazo 
    byawubajijweho.

    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Itsinda rimwe 
    rimurike ibijyanye n’inyunguramagambo irindi rimurike ibijyanye n’ibibazo byabajijwe 
    ku mwandiko. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no kuzuza bisubizo 
    byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bose 

    babyandike mu makayi yabo.            

                     

       Gusobanura amagambo
    – Ibiyobyabwenge: ni ibintu byose ushobora kunywa, kurya, guhumeka 
    cyangwa kwitera mu mubiri bikaba byahindura imikorere y’umubiri bikawangiza 
    kandi bigatera indwara. Mu yandi magambo, ibiyobyabwenge, ni ibintu 
    byose byinjizwa mu mubiri w’umuntu hakoreshejwe uburyo butandukanye, 
    bigahindura imikorere y’ubwonko n’imyanya y’ibyiyumviro ntikore neza, 
    bigatuma umuntu ahindura imyifatire mu buryo budahwitse 
    – Anyihunza: agenda amva iruhande, agenda yigirayo. 
    – Umuviye: ijambo ryo mu mvugo nyandagazi rikomoka ku rurimi rw’igifaransa 
                             risobanura umuntu ukuze, umusaza. 

    – Ako ku mugongo w’ingona: urumogi cyangwa kanabisi. 

    – Umutware: umuyobozi cyangwa ukuriye abandi mu muryango cyangwa mu 
    buyobozi runaka. 
    – Wana: ijambo ryo mu mvugo nyandagazi rifite inyito ya shahu. 
    – Icyomanzi: izina baha umuntu w’urubyiruko ugenda araraguzwa cyangwa 
       wigize inzererezi kandi akaba afite imyitwarire ikemangwa. 
    – Bakanirwe urubakwiye: bahabwe igihano kingana n’uburemere bw’ibibi 
                                                             bakoze. 
    – Uburoko: ahantu bafungira abantu, gereza, muri kasho. 
    – Amaniga: Ni imvugo nyandagazi isobanura bagenzi bawe, urungano.

    Kumva no gusesengura umwandiko
    1. Ni izihe mpamvu zitera urubyiruko kwishora mu biyobyabwenge zivugwa mu 
    mwandiko? 
    2. Ni izihe ngaruka zo kunywa ibiyobyabwenge zivugwa mu mwandiko? 
    3. Garagaza icyo ababyeyi basabwa gukora kugira ngo abana babo bareke 
    kwishora mu biyobyambwenge?
    4. Nk’umufasha w’abaforomo, wafasha ute umuntu uje akugana kandi 
    yarabaswe n’ibiyobyabwenge? 
    5. Sobanura uko icuruzwa n’inyobwa ry’ibiyobyabwenge bishobora kudindiza 
    iterambere. 
    6. Ibiyobyabwenge biba bitujuje ubuziranenge. Hakorwa iki kugira ngo ubinywa 
    asobanukirwe n’ububi bwo gukoresha ibintu bitujuje ubuziranenge?

    d) Umwitozo
    Saba abanyeshuri gukora babiribabiri umwitozo w’inyunguramagambo uri mu 

    bitabo byabo. Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo. 

                    

    a) Kwihunza 
    Nimugoroba nahuye na Kagabo aranyihunza kuko yasanga n’uwasinze. 
    b) Uburoko 
    Sekidende bamufatanye ibiyobyabwenge none bamujyanye mu buroko. 
    c) Icyaka 
    Mu Mpeshyi abantu benshi bagira icyaka bakanywa amazi menshi. 
    d) Gushoberwa 

    Kizungu yashatse amafaranga ye arayabura none yashobewe. 

    e) Gukeka 
    Myasiro arimo gukeka ko indwara arwaye yayitewe no kunywa urumogi.
    f) Icyomanzi 
    Ntabyera yabaye icyomanzi yirirwa azerera mu nzira nta cyo akora iwabo.
    Tanga nk’umukoro ikibazo cya kabiri” Ibiyobyabwenge ni ikibazo cyugarije 
    urubyiruko rw’Igihugu cyacu. Nk’umufasha w’umuforomo wakora iki kugira ngo 
    ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ricike?” Iki kibazokizakosorwe mu ntangiriro y’isomo 

    rikurikiraho.     

             5.5.2 Isomo rya kabiri: Inkuru ishushanyije

                     

                1. Intangiriro

    Yobora abanyeshuri bakosore umukoro batahanye. Baza bamwe mu banyeshuri 
    batange ibisubizo, abandi babigorore byandikwe ku kibaho hanyuma abanyeshuri 

    babyandike mu makayi yabo.

                      

    Ibiyobyabwenge ni ikibazo cyugarije urubyiruko rw’Igihugu cyacu. Nk’umufasha 
    w’umuforomo wakora iki kugira ngo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ricike?
    Ibisubizo binyuranye bigenda bitangwa n’abanyeshuri maze nk’umwarimu 
    ukabafasha kubinoza.

    2. Uko isomo ryigishwa 
    Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 5.2kiri mu bitabo 
    byabo. Amatsinda amwe akore ku nshoza y’ inkuru ishushanyije andi akore ku 
    turango twayo. Bahe igihe cyo gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri ureba 
    ko abanyeshuri basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho 
    bukenewe.

    Igikorwa 
    Shingira ku miterere y’inkuru “Ingaruka z’ibiyobyabwenge” maze utahure inshoza 
    n’uturango by’inkuru ishushanyije.
    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Kuri buri 
    ngingo hamurike itsinda rimwe. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no 
    kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, 

    abanyeshuri bose babyandike mu makayi yabo. 

                            

    a) Inshoza y’inkuru ishushanyije
    Inkuru ishushanyije ni inkuru iteye nk’ikiganiro aho abantu babiri cyangwa benshi 
    baganira. Bene izi nkuru zishushanyije, zibangikanya amagambo n’amashusho 
    y’abanyarubuga. Inkuru ishushanyije itera amatsiko ashingiye ku ibangikana 
    ry’amagambo n’amashusho.

    b) Uturango tw’inkuru ishushanyije
    Inkuru ishushanyije irangwa n’ibi bikurikira: 
    – Umurambararo: uruhererekane rutambitse rw’amashusho. 
    – Igipande: urupapuro rwose rugizwe n’imirambararo. 
    – Urukiramende: umwanya wanditsemo ibisobanuro bitangwa n’umubarankuru. 
         Ibyo bisobanuro byitwa imvugo ngobe. 
    – Agatoki: ni agashushanyo k’akaziga gasongoye gahuza amagambo 
    n’uyavuga. 
    – Akazu: ni umwanya w’ishusho utangiwe n’idirishya. 
    – Idirishya: imbibi z’ishusho cyangwa z’akazu. 
    – Uruvugiro: ni umwanya urimo ikiganiro cy’abanyarubuga. 
    – Akarangandoto: ni agashushanyo k’akaziga kariho akarongo kagizwe 
        n’utudomo kerekera ku muntu kagaragaza ibyo arota cyangwa atekereza. 
    Imvugondoto: ni amagambo umuntu ashobora gusoma ku gipande 
          aranga icyo umunyarubuga atekereza cyangwa se aranga umwivugisho 
         w’umunyarubuga. 
    – Agakino: ni uruhererekane rw’amashusho ari mu muteguro umwe. Ni ukuvuga 
    abanyarubuga bamwe hatagize usohokamo cyangwa undi winjiramo. 
    – Abanyarubuga: ni umuntu, ikintu cyangwa inyamaswa bifite icyo bikora mu 
    nkuru. 
    Muri rusange inkuru ishushanyije irangwa n’uko amagambo avugwa n’abanyarubuga 
    ashyirwa mu tuziga dufite uturizo dufite ikerekezo cy’aho umunyarubuga uyavuga 
    aherereye (uruvugiro n’agatoki.) Inkuru ishushanyije Kandi ntishyirwa mu bika 
    ahubwo amashusho y’abakinankuru n’amagambo bavuga bishyirwa mu tudirishya 
    tugenda dutondekwa bahereye ibumoso bajya iburyo. Umukinankuru iyo agaragaza 

    imbamutima ze, amashusho arabigaragaza. 

    Umwitozo
    Saba abanyeshuri gukora umwitozo uri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke. 

    Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo.

                       

    Tahura uturango tw’inkuru ishushanyije dukurikira: agatoki, akarangandoto, 
    urukiramende, uruvugiro, wifashishije inkuru ishushanyije “Ingaruka 
    z’ibiyobyabwenge?

    Urafasha kunoza ibisubizo bitangwa n’abanyeshuri.

                5.5.3 Isomo rya gatatu: “Inshoberamahanga “

                   

          1. Intangiriro 

             Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibafasha kwinjira mu isomo rishya. 

                             

    a) Ni iki duheruka kwiga mu Kinyarwanda? 
    Duheruka kwiga inkuru ishushanyije, inshoza n’uturango twayo. 
    b) Inkuru ishishanyije itumariye iki? 
    Inkuru ishushanyije idufasha kwisanzura no gutanga ibitekerezo mu binyuze mu 
    nkuru.

    2. Uko isomo ryigishwa
    Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 5.3kiri mu bitabo byabo. 
    Amatsinda amwe akore ku nshoza y’ inshoberamahanga andi atange n’ingero zazo. 
    Bahe igihe cyo gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri ureba ko abanyeshuri 
    basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho bukenewe.

    Igikorwa 
    Ikinyarwanda, Igitabo cy’Umwarimu, Umwaka wa 5 133
    Kora ubushakashatsi, utahure inshoza n’uturango by’inshoberamahanga kandi 
    utange n’ingero zazo.

    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Kuri buri 
    ngingo hamurike itsinda rimwe. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no 
    kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, 

    abanyeshuri bose babyandike mu makayi yabo.

                              

    a) Inshoza y’inshoberamahanga
    Inshoberamahanga ni imvugo umuntu utarakenetse ururimi adahita yumva 
    igisobanuro cyayo iyo bayivuze. Akenshi na kenshi abumva bene izo mvugo 
    ntibazisobanukirwe ni abanyamahanga kuko baba batazi umuco cyangwa amateka 
    y’u Rwanda kandi inshoberamahanga ari byo zishingiyeho. Aho ni na ho haturutse 
    kwita bene izo mvugo “Inshoberamahanga”. 

    b) Uturango tw’inshoberamahanga
    Inshoberamahanga irangwa no kuba igizwe n’inshinga n’icyuzuzo cyayo. Irangwa 
    kandi no gukoresha imvugo shusho itandukanye n’ibisobanuro by’amagambo 
    ayigize. 

    c) Ingero z’inshoberamahanga
    Inshoberamahanga zifatira ku nshinga zinyuranye: guca, gufata, kugwa, kurya 
    guha...

    Ingero z’inshoberamahanga 
    Guca igihugu umugongo 
    Guca igikuba 
    Guca imihini migufi 
    Guca inkeramucyamo 
    Guca iryera 
    Gufatwa mpiri 
    Kugwa mu mutego
    Gucisha mu misoto 
    Guca i Kibungo 
    Gufata nk’amata y’abashyitsi
    Gufata undi mu mugongo 
    Gufatana urunana
    Gufata iry’iburyo
    Gufatirwa mu cyuho 
    Kugwa gitumo 
    Kugwa isari 
    Kugwa ivutu 
    Kugwa ku nzoka 
    Kugwa miswi 
    Kugwa mu matsa 
    Kugwa mu ntege 
    Kugwa ruhabo 
    Kugwa mu kantu 

    Kugwa mu mazi abira 

    Kurya akara 
    Kurya indimi
    Guha undi intera 
    Guhabwa akato 
    Gukama ikimasa 
    Gukanga Rutenderi 
    Gukanja amanwa 
    Gukizwa n’amaguru 
    Gukura ubwatsi 
    Gukurayo amaso 
    Gupfa undi agasoni 
    Guseta ibirenge 
    Gushya amaboko 
    Guta muri yombi 
    Gutaba mu nama 
    Gutega zivamo
    Gutera isekuru 
    Gutererayo utwatsi 
    Kugenda runono 
    Kotsa igitutu 
    Kumesa kamwe 
    Kumira bunguri 
    Kuryamira amajanja 
    Kuvomera mu rutete 
    Kuziba icyuho 
    Kwesa umuhigo 
    Kwivamo nk’inopfu 
    Kwizirika umukanda 
    Gucurangira abahetsi

    Gukora umuntu mu nda

    Umwitozo
    Saba abanyeshuri gukora umwitozo uri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke. 

    Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo. 

                                 

     Koresha izi nshoberamahanga iteruro ziboneye:
    a) Kwizirika umukanda
    Umuntu ushaka gutera imbere agomba kwizirika umukanda
    b) Kwirya ukimara 
    Kugira ngo wubake inzu bisaba kwirya ukimara.
    c) Guhabwa akato 
    Si byiza ko umurwayi wa sida ahabwaakato.
    d) Guca mu rihumye 

    Yamuciye mu rihumye maze amutwara umutungo we wose.

    e) Guca iryera
    Nakubwiye ko ntigeze muca iryera.
    Abanyeshuri baratanga ibisubizo bitandukanye maze nk’umwarimu ugende 

    ubafasha kubinoza

           5.5.4 Isuzuma risoza umutwe wa gatanu

               

    Ifashishe ibibazo biri mu gitabo cy’umunyeshuri hanyuma utegurire abanyeshuri 
    isuzuma. Saba abanyeshuri kwitegura gukora isuzuma risoza umutwe wa mbere 

    buri wese ku giti ke.

                         

      I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwadiko 

    1. Ni ubuhe ububi bwo kunywa ibiyobyabwenge buvugwa mu mwandiko? 
    2. Sobanura ibyiza byo kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge uhereye ku 
    mwandiko. 
    3. Ni izihe ngamba zo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko? 
    4. Tahura ingingo z’ingenzi z’umwandiko. 
    5. Mu buzima busanzwe, ubona ari iyihe mpamvu ituma urubyiruko rwishora 
    mu biyobyabwenge?
    6. Ni iki wakora kugira ngo umwana wamaze kubatwa n’ibiyobyabwenge 
    ahinduke, abireke?

    VII. Ibibazo by’inyunguramagambo 
    1. Sobanura amagambo akurikira ukurikije umwandiko.
    a) Impuzankano 
    b) Kubatwa n’ikintu 
    c) Imvugo nyandagazi 
    d) Gucururuka 
    e) Guhuza urugwiro 
    2. Ubaka interuro zawe bwite ukoresheje amagambo akurikira. 
    a) Imvugo nyandagazi 
    b) Gucururuka 
    c) Guhuza urugwiro
    d) Kubatwa n’ikintu
    III. Ibibazo ku nkuru ishushanyije no ku nshoberamahanga 
    1. Ushingiye ku kamaro katwo, tandukanya akarangandoto n’agatoki.
    Akarangandoto kerekana umunyarubuga uri gutekereza cyangwa uri kurota ibintu 
    na ho agatoki kakerekana uri kuvuga ibintu. 
    2. Inkuru ishushanyije irangwa n’iki muri rusange? 
    Muri rusange inkuru ishushanyije irangwa n’uko amagambo avugwa n’abanyarubuga 
    ashyirwa mu tuziga dufite uturizo dufite ikerekezo cy’aho umunyarubuga uyavuga 
    aherereye (uruvugiro n’agatoki.) Irangwa kandi no kutagira ibika ahubwo 
    amashusho y’abakinankuru n’amagambo bavuga bigashyirwa mu tudirishya 
    tugenda dutondekwa bahereye ibumoso bajya iburyo. 
    3. Tahura inshoberamahanga zakoreshejwe mu mwandiko “Na we ashobora 
    guhinduka” 
    4. Sobanura inshoberamahanga zikurikira kandi uzikoreshe mu nteruro.
    a) Gukora umuntu mu nda: Kumwicira uwo yabyaye
    b) Gufata nk’amata y’abashyitsi: Gufata neza cyangwa guha agaciro
    c) Kugwa isari : Gusonza cyane
    d) Guca igikuba:
    Kuvuga inkuru wongera ubukana bwayo ku buryo bitera abantu 

    ubwoba.

  • UMUTWE WA 6 GUKUNDA IGIHUGU

        6.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    – Gusesengura umwandiko uvuga ku nsanganyamatsiko yo gukunda Igihugu 
         agaragaza ingingo z’ingenzi.
    – Gutegura, kuyobora inama no kuyikora inyandiko mvugo.
    – Gukoresha amagambo yabugenewe mu mvugo no mu nyandiko.

    – Kwandika amagambo n’interuro agaragaza ubutinde n’amasaku.

    6.2 Ibyo umunyeshuri asanzwe azi 

    – Bimwe mu bikorwa bigaragaza gukunda Igihugu. 

    – Amakuru ku gukora inyandiko mvugo.

    – Gukoresha ikeshamvugo ku ngingo zimwe na zimwe. 

    6.3 Ingingo nsanganyamasomo 

             

             6.4 Igikorwa cy’umwinjizo 

    Umwarimu aha abanyeshuri igikorwa kibinjiza mu nsanganyamatsiko y’umutwe.

                      

    Soma umwandiko ukurikira, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma 
    uyasobanure wifashishije inkoranyamagambo cyangwa inyito afite mu 
    mwandikokandi usubize n’ibibazo byawubajijweho
    Abanyeshuri batanga ibisubizo bitandukanye maze wowe nk’umwarimu ukagenda 

    ubafasha kubinoza.

                        6.5 Amasomo ari mu mutwe wa gatandatu n’igihe 

                                yagenewe  

                         

                           6. 5.1 Isomo rya mbere: Gusoma no gusengura umwandiko 

                                      “Umurenge wa Rebero “

                         

                        1. Intangiriro 

    Saba abanyeshuri kwitegereza ishusho ijyanye n’umwandiko “Inkingi z’iterambere” 

    bagiye gusoma akayibabazaho ibibazo.

                          

     a) Mwitegereje iyi shusho murabonaho iki? 
    – Imisozi iteye amabengeza kuko iriho ibihingwa bitandukanye.
    – Abantu babiri bahagararanye bigaragara ko ari abayobozi.
    – Hari kandi modoka biboneka ko ari yo yajemo umushyitsi.
    b) Uwo muyobozi w’umushyitsi, mutekereza ko aje gukora iki? 
    Uwo mushyitsi aje gusura ako gace karimo ibyo bihingwa.
    c) Mutekereza ko uyu mwandiko uraza kuvuga ku ki?
    Uyu mwandiko uraza kuvuga ku iterambere ry’abaturage basuwe n’umuyobozi.

    2. Uko isomo ryigishwa 
    a) Gusoma bucece 
    Saba abanyeshuri gusoma umwandiko bucece badahwihwisa, bandika amagambo 

    badasobanukiwe hanyuma ubabaze ibibazo byo kugenzura ko basomye.

                           

     a. Ni nde wasuye Umurenge wa Rebero?

    Ni Umuyobozi w’Akarere ka Bwiza.
    b. Uyu Muyobozi amaze kugera mu Murenge wa Rebero yakirkiwe n’iki 
    cyamutangaje?

    Yakiriwe n’uruyange rw’ibishyimbo bya mushingiriro, ibirayi by’imishishe…

    c. Ni iki Umuyobozi w’Akarere yashimangiye mu gusoza urugendo 
    rwe? 

    Yashimangiyegahunda y’umuganda n’ubudehe ari inkingi z’iterambere.

    b) Gusoma baranguruye 
    Somera abanyeshuri by’intangarugero ugaragaza isesekaza hanyuma ubasabe 
    gusoma baranguruye basimburana. Genda ubakosora aho basoma nabi kandi 
    wita ku banyeshuri bafite ibibazo byihariye. Fasha buri wese bitewe n’ikibazo afite. 

    c) Gusobanura amagambo no gusubiza ibibazo ku mwandiko
    Shyira abanyeshuri mu matsinda. Saba abanyeshuri gukora igikorwa 6.1 kiri 
    mu gitabo cyabo ubahe n’igihe cyo kugikora. Gendagenda mu ishuri ureba ko 
    abanyeshuri basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho 
    bukenewe.

    Igikorwa
    Soma umwandiko ukurikira, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma 
    uyasobanure wifashishije inkoranyamagambo cyangwa inyito afite mu 
    mwandikokandi usubize n’ibibazo byawubajijweho.

    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Itsinda rimwe 
    rimurike ibijyanye n’inyunguramagambo irindi rimurike ibijyanye n’ibibazo byabajijwe 
    ku mwandiko. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no kuzuza bisubizo 
    byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bose 

    babyandike mu makayi yabo. 

                      

    Gusobanura amagambo
    a)
    b)
    c)
    d) Ubudehe: ni imwe muri gahunda za Leta y’u Rwanda igamije kurwanya 
    ubukene bishingiye ku ihame ry’ibikorwa umuturage afitemo ijambo.

    Kumva no gusesengura umwandiko
    1. Umuyobozi w’ Akarere ka Bwiza asura Umurenge wa Rebero yari agamije 
    iki? 
    2. Uretse umuganda n’ubudehe ni ibihe bikorwa bindi bigaragaza gukunda 
    Igihugu byavuzwe mu mwandiko?
    3. Ni iki Umuyobozi w’akarere yashoje yibutsa abenegigihugu? 
    4. Shaka ingingo z’ingenzi zigaragara mu mwandiko. 
    5. Kora ubushakashatsi ugereranye ibikorwa by’ubudehe byo hambere 
    n’ibikorwa by’ubudehe by’iki gihe. 
    6. Ni bihe bikorwa n’indangagaciro bitavuzwe mu mwandiko bigaragaza ko 
    umuturage akunda Igihugu ke.

    d) Umwitozo
    Saba abanyeshuri gukora babiribabiri umwitozo w’inyunguramagambo uri mu 

    bitabo byabo. Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo. 

                             

    Imyitozo

    1. Huza ijambo riri mu rushya A n’igisobanuro cyaryo kiri mu ruhusa B 

         ukoresheje akambi. 

                    

    2. Ubaka interuro iboneye ukoresheje amagambo akurikira: 
    a) Ubudehe
    b) Gushinga imizi. 
    Tanga nk’umukoro ikibazo cya kabiri “Tanga ibitekerezo ku kamaro k’umuganda 
    n’ubudehe mu iterambere ry’Igihugu.”Iki kibazokizakosorwe mu ntangiriro y’isomo 

    rikurikiraho.

    6.5.2 Isomo rya kabiri: Inama

                  

      1. Intangiriro

    Yobora abanyeshuri bakosore umukoro batahanye. Baza bamwe mu banyeshuri 
    batange ibisubizo, abandi babigorore byandikwe ku kibaho hanyuma abanyeshuri 

    babyandike mu makayi yabo.

                   

    Tanga ibitekerezo ku kamaro k’umuganda n’ubudehe mu iterambere ry’Igihugu.
    Ibisubizo bizatangawa n’abanyeshuri kandi umwarimu abafashe kubinoza.

    2. Uko isomo ryigishwa 
    Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 6.2 kiri mu bitabo 
    byabo. Amatsinda amwe akore ku nshoza y’inama andi ku buryo itegurwa n’andi 
    ku miyoborere yayo. Bahe igihe cyo gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri 
    ureba ko abanyeshuri basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha 
    aho bukenewe.

    Igikorwa 
    Kora ubushakashatsi ku bijyanye n’inama maze utahure inshoza y’inama, uko 
    itegurwa n’uko iyoborwa.

    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Kuri buri 
    ngingo hamurike itsinda rimwe. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no 
    kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, 

    abanyeshuri bose babyandike mu makayi yabo. 

                               

      Tanga ibitekerezo ku kamaro k’umuganda n’ubudehe mu iterambere ry’Igihugu.
    Ibisubizo bizatangawa n’abanyeshuri kandi umwarimu abafashe kubinoza.

    2. Uko isomo ryigishwa 
    Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 6.2 kiri mu bitabo 
    byabo. Amatsinda amwe akore ku nshoza y’inama andi ku buryo itegurwa n’andi 
    ku miyoborere yayo. Bahe igihe cyo gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri 
    ureba ko abanyeshuri basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha 
    aho bukenewe.

    Igikorwa 
    Kora ubushakashatsi ku bijyanye n’inama maze utahure inshoza y’inama, uko 
    itegurwa n’uko iyoborwa.

    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Kuri buri 
    ngingo hamurike itsinda rimwe. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no 
    kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, 

    abanyeshuri bose babyandike mu makayi yabo. 

                              

     a) Inshoza y’inama 
    Inama ni ikoraniro ry’abantu bateraniye hamwe bafite ingingo bigaho. Hashobora 
    kubaho inama idasanzwe, iba itateguwe bihambaye cyangwa inama isanzwe, iba 

    yateguwe cyane kubera ko idatunguranye.

    b) Uko inama itegurwa 
    Igihe umuntu ategura inama isanzwe, agomba kwita cyangwa gutekereza ku ntego 
    zayo; icyo inama izaba igamije, icyo izageraho na gahunda y’ibizigirwamo. Ni yo 
    mpamvu agomba gutegura ibikoresho bizamufasha kuyinoza. Bimwe mu bigomba 
    kwitabwaho ni ibi bikurikira: 
    – Gutegura aho inama izabera mbere, hakurikijwe umubare w’abazayizamo.
    – Gutegura icyumba k’inama (intebe, ameza ndetse no kuhagirira isuku) 
    ukurikije aho abazaza mu nama bazicara nko mu ishuri, ku ruziga, ku gice 
    cy’uruziga n’aho abayobozi bicara. 
    – Guteganya icyo kwandikaho niba ari ngombwa, ikibaho, amakaye cyangwa 
    ikindi kintu cyose cyatuma abari mu nama bashobora gukurikira (nko 
    kwitabaza ikoranabuhanga niba ari ngombwa). 

    Nyuma yo gutekereza no gutegura ibikoresho bikenewe, utegura inama akurikizaho 
    gutegura inama nyirizina. Agomba kwibanda ku bintu bikurikira: 
    – Gutegura ibizigirwa mu nama, bikorwa n’umuyobozi cyangwa se bigakorwa 
       n’akanama runaka yashyizeho. 
    – Mu gutegura ingingo z’ingenzi, ni byiza kuzitondekanya uhereye ku zifite 
         agaciro kurusha izindi kuko iyo igihe kibaye gito, iby’ingezi biba byarangiye. 
    – Gutumiza inama no kohereza gahunda yayo mbere y’igihe (hari igihe 
    abatumiwe batanga ibitekerezo cyangwa bakibutsa indi ngingo yagombaga 
    kuzigirwamo.) 
    – Ni byiza ko hagati yo gutumiza inama n’inama ubwayo habonekamo igihe 
       kugira ngo abantu babashe kuyitegura. 

    c) Uko inama iyoborwa
    Kuyobora inama, ni umurimo ukorwa na nyiri ukuyitumiza cyangwa umubereye mu 
    mwanya (umuyobozi mu rwego rwe). Buri muntu wese uba witabiriye inama aba afite 
    icyo ashinzwemo: abayitumiwemo baba bafite inshingano zo kumva no gutanga 
    ibitekerezo byabo. Umuyobozi w’inama atangiza inama kandi akanayiyobora. 
    Inama igira ibice by’ingenzi bigenda bikurikirana, kandi uyiyoboye akaba agomba 
    gukurikirana neza ngo hatagira igisimbukwa, cyanecyane ko ari we ugomba 
    kurangiza kimwe agatangiza ikindi. 
    Muri rusange ibice by’inama bikurikirana bitya: 
    – Gusuhuzanya no gutanga ikaze; 
    – Kuvuga igihe inama iza kumara no kuvuga urwego inama yatumiwemo; 
    – Kurebera hamwe ko umubare w’abayitumiwemo bahageze uhagije kugira 
    ngo ibe yatangira byemewe n’amategeko (iyo bitatu bya kane by’abatumirwa 

    bahari nta cyayibuza gutangira); 

    – Kumva impamvu z’abataje niba bahari; 
    – Gutangira inama nyirizina: kuganira ku mirongo mikuru no kubyemeranyaho. 
    Abitabiriye inama bashobora no kongeraho izindingingo iyo bisabwe. 
    – Inama nyirizina irakomeza ari nako ikorerwa inyandikomvugo, byarangira 
    gusuzumwa hakigwa ku ngingo imwe ku yindi. 
    – Uwatumije inama cyangwa umuhagarariye atanga inshamake y’ibyemezo 
    byumvikanyweho mu nama. 
    – Inama isozwa n’uwayitumije cyangwa umuhagarariye igihe uwayitumije 
    yabimuhereye uburenganzira: ashimira abayitabiriye akanabasezerera 
    ndetse akabanza kubaha amatangazo iyo ahari. 

    Ikitonderwa: 
    1. Kugira ngo inama ishyirwe mu bikorwa, uyobora inama agomba kugira izi 
    ndangagaciro: 
    – Kwirinda kuba umunyagitugu
    – Kutagira uruhande abogamira
    – Kumva ibitekerezo by’abatumirwa akabijora kandi akabigorora igihe ari 
    ngombwa; 
    – Agomba kuba ari umuhanga mu byo avuga adahuzagurika icyo atazi agasaba 
    ukizi mu batumirwa kugisobanura. 
    2. Imyanzuro y’inama ifatwa nk’aho ari ikemezo cya buri wese mu baje mu 
          nama. 
    3. Inama igomba kurangwa n’ikinyabupfura, ubworoherane n’umusanzu wa 
    buri wese mbega inama ntabwo ari igihe cy’amatangazo.

    Umwitozo
    Saba abanyeshuri gukora umwitozo uri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke . 

    Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo. 

              Erekana uko wategura inama n’uko wayikoresha.

    Abanyeshuri baratanga ibisubizo bitandukanye kuri iki kibazo maze umwarimu 

    abafashe kubinoza.

                                   

     Erekana uko wategura inama n’uko wayikoresha.
    Abanyeshuri baratanga ibisubizo bitandukanye kuri iki kibazo maze umwarimu 

    abafashe kubinoza

             6.5.3. Isomo rya gatatu: Inyandiko mvugo

                           

     1. Intangiriro

    Baza abanyeshuri ibibazo ku isomo baheruka kwiga kugira ngo bibafashe kwinjira 

    mu isomo rirya.   

                     

     Ni irihe somo muheruka kwiga? Duheruka kwiga isomo ry’inama n’uko ikorwa.

    2. Uko isomo ryigishwa 
    Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 6.3 kiri mu bitabo 
    byabo. Amatsinda amwe akore ku nshoza y’inyandiko mvugo andi agaragazeibice 
    byayo ndetse n’uburyo. Bahe igihe cyo gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri 
    ureba ko abanyeshuri basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha 
    aho bukenewe.

    Igikorwa 
    Kora ubushakashatsi bwimbitse ku bijyanye n’inyandiko mvugo maze utahure 
    inshoza, ibice byayo n’uko ikorwa.

    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Kuri buri 
    ngingo hamurike itsinda rimwe. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no 
    kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, 

    abanyeshuri bose babyandike mu makayi yabo.

                          

     a) Inshoza y’inyandiko mvugo 
    Inyandiko mvugo ni umwandiko uvuga ibyakozwe, ibyabaye cyangwa ugasubira 
    mu byo uwandika yabonye cyangwa se yanagizemo uruhare mu nama. Iyo urebye 
    abo inyandiko mvugo igenewe, usanga hari uburyo bubiri ikorwamo:
    Inyandiko mvugo ishobora kuba igenewe umuntu wari uhari igihe ibikorwaho 
    inyandiko mvugo byabaga kugira ngo atibagirwa ibyabaye abone uko abyigaho 
    neza cyangwa ashyire mu bikorwa ibyumvikanweho. Inyandikomvugo igenewe 
    umuntu utari uhari kugira ngo amenye ibyavugiwe cyangwa ibyakorewe aho atari 

    ari.

    b) Ibice bigize inyandiko mvugo n’uko ikorwa
    Inyandiko mvugo y’inama igaragaza ibice bine by’ingebikurikira: 
    – Umutwe 
    Ugaragaramo iyo nama iyo ari yo n’igihe yabereye mu magambo make. 
    – Abari mu nama 
    Muri iki gice, inyandiko mvugo igaragaramo urutonde rw’abitabiriye inama bose. 
    Iyo atari benshi cyane, bagaragazwa mu ntagiriro y’inyandiko mvugo. Ariko iyo 
    abitabiriye inama ari benshi cyane, bashyirwa ku mugereka w’inyandikomvugo 
    y’iyo nama. Muri iki gice kandi hashobora no gushyirwamo abatarayitabiriye bafite 
    impamvu cyangwa batayifite.
     

    – Ibyari ku murongo w’ibyigwa 
    Muri iki gice, ukora inyandiko mvugo, arondora ibyo inama yagombaga kwigaho 
    byose nk’uko biba byavuzwe n’umuyobozi w’inama. Hagaragaramo kandi n’ibindi 
    byifujwe n’abari mu nama ko byajya mu tuntu n’utundi. 

    – Uko inama yagenze 
    Muri iki gice ukora inyandiko mvugo yandika muri make icyo bumvikanye kuri buri 
    ngingo. Ntiyandika ibyo buri muntu yavuze, ahubwo yandika gusa umwanzuro 
    wafashwe kuri buri ngingo yari ku murongo w’ibyigwa kandi bikandikwa ku buryo 
    bwumvikana neza adashyiramo ibitekerezo bye. 

    Ikitonderwa 
    Ibindi bigomba kugaragara mu nyandiko mvugo ni aho inama yabereye, urwego 
    inama yateranyemo, impamvu y’inama, igihe yatangiriye n’igihe yarangiriye. 
    Inyandikomvugo ntajyamo ibitekerezo bwite by’uyikora. Ni umwandiko uvuga 
    ibyabaye utagize icyo uhindura.
    Imyitozo
    Saba abanyeshuri gukora imyitozo iri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke.
     Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’imyitozo. 

    Ibabazo n’ibisubizo by’imyitozo 
    1) Inyandiko mvugo ni iki?
    2) Garagaza ibice bigize inyandiko mvugo kandi usobanuro uko ikorwa
    Abanyeshuri baratanga ibisubizo bitandukanye kuri iki kibazo maze umwarimu 

    abafashe kubinoza.

      6.5.4 Amagambo yabugenewe

                     

                     1. Intangiriro

            Baza abanyeshuri ibibazo bibafasha kwinjira mu isomo rishya.

                              

     Ni ibihe bikoresho Abanyarwanda bo hambere bakoreshaga mu gihe 
    bashaka gukora ibikorwa bikurikira?

    a) Gukama no kubika amata: ibyansi
    b) Gusya impeke zitandukanye: urusyo/ isekuru
    c) Guhanagura inka: inkuyo
    2. Uko isomo ritangwa
    Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 6.4 kiri mu bitabo 
    byabo. Bahe igihe cyo gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri ureba ko 
    abanyeshuri basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho 
    bukenewe.

    Igikorwa 
    Kora ubushakashatsi maze utahure amagambo yabugenewe akoreshwa ku nka, 
    ku mata, ku ngoma, ku mwami, ku gisabo, ku isekuru no ku rusyo.

    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Amatsinda 
    asimburane amurika buri tsinda ingingo imwe. Yobora abagize andi matsinda kunoza 
    no kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bose 

    babyandike mu makayi yabo. 

                              

     Ururimi rw’ Ikinyarwanda rugira amagambo yabugenewe, akoreshwa ku ngingo 
    runaka bitewe n’agaciro izo ngingo zihabwa mu muco nyarwanda. Amagambo 
    yabugenewe akoreshwa, hagamijwe gukoresha imvugo inoze kandi yuje 
    ikinyabupfura. Iyo habayeho gutandukira, hagakoreshwa ijambo ritanoze, ni ho 
    bagira bati: “Ntibavuga…;bavuga...” Ibi bituma umuntu abasha gutandukanya 
    imvugo ikoreshwa ku mwami, ku ngoma, ku nka, ku mata ku gisabo ku isekuru 

    n’ibindi.

                             

                             

                              

           Umwitozo
    Saba abanyeshuri gukorera mu matsinda umwitozo uri mu bitabo byabo. Uwo 
    mwitozo ni uyu ukurikira: Kosora iyi nteruro ikurikira:

    Umwami Kigeri Rwabugiri amaze gupfa, yasimbuwe n’umwana we 
    Rutarindwa. Rutarindwa yaje gupfa, asimburwa na Yuhi Musinga ategekana 
    na nyina Kanjogera. 

    Saba abanyeshuri, buri wese ku giti ke, kuzakora ikibazo cya kabiri nk’umukoro uri 

    mu gitabo cyabo maze bazawumurike mbere yo gutangira isomo rizakurikira.        

      Umukoro

    Himba ikiganiro kigufi ku muco nyarwanda n’ibikoresho gakondo ugaragazemo 
    nibura amagambo atatu yabugenewe ku nka, ku mata, ku ngoma, ku mwami, ku 

    gisabo no ku isekuru.

           6.5.5 Ubutinde n’amasaku ku magambo no munteruro 

                        

                        1. Intangiriro

    Yobora abanyeshuri bakosore umukoro batahanye. Baza bamwe mu banyeshuri 
    batange ibisubizo, abandi babigorore byandikwe ku kibaho hanyuma abanyeshuri 
    babyandike mu makayi yabo.

    Umukoro n’urugero rw’ibisubizo: 
    Abanyeshuri baratanga ibisubizo ku mukoro bakoze maze umwarimu abafashe 
    kubinoza hanyuma na bo babyandike mu makayi yabo

    2. Uko isomo ritangwa
    Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 6.5 kiri mu bitabo 
    byabo. Bahe igihe cyo gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri ureba ko 
    abanyeshuri basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho 
    bukenewe.

    Igikorwa 
    Shingira ku bumenyi ufite, ukore ubushakashtsi maze utahure inshoza y’ubutinde 
    n’amasaku kandi ugaragaze uburyo bwo gushyira ubutinde n’amasaku ku magambo 
    n’interuro by’Ikinyarwanda.

    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Amatsinda 
    asimburane amurika buri tsinda ingingo imwe. Yobora abagize andi matsinda kunoza 
    no kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bose 

    babyandike mu makayi yabo.

                          

    a) Inshoza y’ubutinde n’amasaku

    Ubutinde n’amasaku mu Kinyarwanda ni indatana kandi bikagaragarizwa ku nyajwi 
    igize umugemo. Ubutinde n’amasaku mu Kinyarwanda bifite agaciro gakomeye 
    kimwe nk’inyajwi n’ingombajwi kuko iyo bihindutse mu ijambo bihita bihidura 
    gitekerezo cyangwa bikagitakaza. 

    Mu butinde, dusangamo imigemo itinda n’ibanguka. Iyo umugemo ubanguka, 
    handikwa inyajwi imwe igize uwo mugemo naho umugemo utinda, ukandikishwa 
    inyajwi ebyiri zisa zigize uwo mugemo.

    Ku bijyanye n’amasaku, umugemo ubanguka ushobora kugira isaku nyesi cyangwa 
    nyejuru naho ku mugemo utinda ukagira ushobora kugira imwe mu nyunge 
    y’amasaku kurikira: isaku nyesi nyesi, nyesi nyejuru, nyejuru nyejuru, nyejuru 
    nyesi cyangwa nyesi nyejuru
    .Mu kwandika aya masaku, inyajwi ivugirwa hejuru 
    igira akamenyesto kameze nk’akagofero
    (^) gashyirwa hejuru yayo naho inyajwi 

    ivugirwa hasi, ikandikwa uko yakabaye nta kamenyetso gashyizweho.

         Ingero:

                 

    b) Ubutinde n’amasaku ku magambo 

     Kugira ngo imyigire y’ubutinde n’amasaku igende neza, ni byiza ko hifashishwa 
    amagambo fatizo. Ayo magambo agenda agereranywa n’andi hashingiwe ku 

    mivugirwe yayo.

    Amagambo fatizo n’ingero zayo

                         

                   

    c) miterere y’ubutinde n’amasaku mu nteruro

    Mu nteruro, amagambo agenda ahindura amasaku kamere bitewe n’andi magambo 
    biri kumwe. Aya masaku yitwa amasaku mboneezanteruro. 
    Ingero:
    - Kibûungo: Saavê ituuwe nkabuungo. - Saavê: Ntuye i Sâavê
    - Mutêsi: Umukôro wa Mûtesi - Kigalî: Umujyî wa Kîgalî urasukuuye. 
    - Umugabo: Umugorê n’ûmugabo - Abakoôbwa: Abâana b’âbakoôbwa 
    - Intwâari: Afatwa nk’îintwâari. - Intêbe: Miniisîtiri w’îintêbe yasuuye. 
    - Iki: Abatô bageendane n’iîki gihe. - Aba: Yiitwaara nk’aâba babyêeyi bê. 
    - Si: Amasuunzuamasakâ. - Ni: Uwô nshâakâuwo. 

    Imyitozo
    Saba abanyeshuri gukora imyitozo iri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke . 

    Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo.

                        

    1. Tanga amagambo atanu avugwa kimwe na:
    a) Umugaanda b) Umugabo 
    c) Umwâana d) Imbêehê
    e) Gorê
    2. Garagaza ubutinde n’amasaku ku magambo akurikira: 
    a) Umuduri b) Amabati 
    c) Umuganda d) Imyaka 

    e) Ibyatsi 

    3. Soma neza kandi wandike izi nteruro ugaragaza ubutinde n’amasaku 

    a) Gutera ibiti biranga umuturage w’ibikorwa by’impuhwe n’ineza. 
    b) Iterambere rirambye turigezwaho no kurinda ikirere ibigihumanya. 
    c) Ni ngombwa kugabanya ibyotsi biva mu modoka n’ikoreshwa ry’inkwi.

              6.5.6 Isuzuma rusoza umutwe wa gatandatu

                                   

      Ifashishe ibibazo biri mu gitabo cy’umunyeshuri hanyuma utegurire abanyeshuri 
    isuzuma. Saba abanyeshuri kwitegura gukora isuzuma risoza umutwe wa mbere 

    buri wese ku giti ke.        

                                

        I. Ibibazo byo gusoma no kumva no gusesengura umwandiko

    1. Umugabo uvugwa mu mwandiko yakoraga murimo ki?
        Umugabo uvugwa muri uyu mwandiko yari umuhinzi wa kawa. 

    2. Ni bihe bintu bitatu by’ingenzi bigomba kuranga umunyarwa byavuzwe mu 
        mwandiko.
        Ibintu bitatu by’ingenzi bigomba kuranga umunyarwanda ni ugukunda 
       Igihugu, gukunda umurimo no kubana neza n’abantu. 

    3. Ni izihe ngaruka za ruswa zavuzwe mu mwandiko? 
        Ruswa imunga ubukungu bw’Igihugu, iteranya abantu, itesha agaciro kandi 
        ikabangamira ubwisanzure n’uburenganzira bw’abaturage.

    4. Ni iki cyakubwira ko umuntu akunda Igihugu?
        Icyambwira ko umuntu akunda igihugu ni uko uwo muntu yaba yitabira 
        gahunda zose za Leta nko gukora umuganda, gutanga ubwisungane mu 
        kwivuza, gutanga umusoro n’ibindi. Ikindi kandi ni uko yaba atanga serivisi 

        inoze akirinda kandi akamaganira kure ruswa n’akarengane.

     5. Uhereye ku mwandiko, sobanura uburyo gukorera ku mihigo bigira uruhare 
    mu iterambere ry’umuntu ku giti ke n’iry’ Igihugu muri rusange? 
    Imihigo ni intego cyangwa imigambi y’ubutwari umuntu yiyemeza kugeraho. 
    Ni ibikorwa by’ibanze umuntu ateganya kuzakora, bikarangira abigezeho. 
    Kwiha intego rero, bituma umuntu amenya aho aganisha ibikorwa bye, 
    akamenya ibikenewe n’aho abikura, igihe akorera igikorwa runaka. Ibi 
    rero bituma umuntu atajarajara, yirinda gukora ibidakenewe kandi akirinda 
    gutakaza igihe bityo akagera ku ntego ye vuba. Iyo abaturage bateye imbere, 
    n’Igihugu gitera imbere kuko Igihugu ari abaturage bacyo.

    6. Ni izihe ngamba ufashe umaze gusoma uyu mwandiko? 
    Maze gusoma uyu mwandiko mfashe ingamba zo gukunda umurimo ( 
    nkorera ku mihigo, ntanga serivisi inoze...) gukunda Igihugu (nkora ibikorwa 
    by’ubutwari, ndwanya ruswa n’akarengane...) kubana neza n’abandi 
    (mvugisha ukuri, ngira ikinyabupfura, mba inyangamugayo...)

     II. Inyunguramagambo 
    Uzurisha amagambo akwiriye dusanga mu mwandiko (ruswa, inyangamugayo, 
    imihigo, igihe, umusanzu) 
    a) ...yihutisha iterambere 
    b) Kuvugisha ukuri, umurava n’ubutwari ni byo biranga... 
    c) Ni byo koko …imunga ubukungu bw’Igihugu. 
    d) Iyo dukoresheje neza …, tugatanga amakuru ku gihe bituma dutera imbere. 
    e) Gutanga …mu kubaka Igihugu ni inshingano za buri wese. 

    III. Ibibazo ku nama no ku nyandiko mvugo
    1. Vuga bimwe mu bigomba kwitabwaho mu gutegura inama. 
    – Gutegura aho inama izabera mbere, hakurikijwe umubare w’abazayizamo. 
    – Gutegura icyumba k’inama (intebe, ameza ndetse no kuhagirira isuku) 
    ukurikije aho abazaza mu nama bazicara nko mu ishuri, ku ruziga, ku gice 
    cy’uruziga n’aho abayobozi bicara. 
    – Guteganya icyo kwandikaho niba ari ngombwa; ikibaho, amakaye cyangwa 
        ikindi kintu cyose cyatuma abari mu nama bashobora gukurikira (nko 
        kwitabaza ikoranabuhanga niba ari ngombwa).
     

    2. Tondeka neza izi nteruro ukurikije igitekerezo gikwiye kubanza 

         n’icyakurikiraho. 

                      

                       

              Ibisubizo 

    a) Inyandiko mvugo y’inama ya Komite Nyobozi y’Akarere na Bwakira yo ku wa 
    12 Gashyantare 2016. 
    b) Abitabiriye inama 
    c) Ibyari ku murongo w’ibyigwa 
    d) Uko inama yagenze 
    e) Gusuzuma raporo z’ubwitabire bw’umuganda 
    f) Gukora igenagaciro ry’umuganda mu kwezi kwa Mutarama 
    g) Gusuzuma imikorere y’abayobozi b’imirenge 
    h) Utuntu n’utundi

     Iv. Ikibazo ku magambo yabugenewe

           Uzuza iyi mbonerahamwe

                     

     V. Ibibazo ku butinde n’amasaku 

    1. Garagaza imiterere y’ubutinde n’amasaku ku magambo akurikira:
    a) Urukwavu d) Imbata
    b) Ikibabi e) Ikibuga
    c) Urugendo shuri
    2. Andika interuro zikurikira wifashishije ubutinde n’amasaku.
    a) Mu muco nyarwanda kirazira gukora ubushakashatsi wangiza ibidukikije. 
    b) Leta y’u Rwanda yashyizeho ingamba zo kubungabunga ahantu nyaburanga. 
    c) Ibyotsi biva mu nganda n’imodoka bihungabanya ibinyabuzima n’umwuka 

    duhumeka. 

    d) Iby’iki gihe bisaba gusigasira ubuzima bwacu. 
    e) Nyiri ibyago ni rubanda rugufi rutazi iby’umutungo kamere.

    V. Ibisubizo ku butinde n’amasaku 
    1. Garagaza imiterere y’ubutinde n’amasaku ku magambo akurikira:
    a) Urukwavu: urukwâavu b) Imbata: imbaata
    c) Ikibabi: ikibabi d) Ikibuga: ikibûga
    e) Urugendo shuri: urugendo shuûri
    2. Mu mucô nyarwaanda kirazira gukôra ubushaakashaatsi bwaangîiza 
    ibidûkiikije. 
    3. Leeta y’û Rwaanda yashyîzehô ingaâmba zô kubûungabuunga ahaantu 
         nyaburaanga. 
    4. Ibyôotsi bivâ muu ngaânda n’îimôdokâ bihuungabanya ibinyabuzima 
         n’ûmwuûka duhuumêeka. 
    5. Iby’iîki gihe bisaba gusîgasira ubuzima bwâacu. 

    6. Nyirî ibyâago nî rubaanda rugufî rutaazî iby’ûmutûungo kamerê. 

     

            

  • UMUTWE WA 7 ITERAMBERE

           7.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    – Gusesengura indirimbo agaragaza uturango twayo. 

    – Guhanga indirimbo yubahiriza uturango twayo no kuyiririmba.

    – Kwandika neza ibaruwa y’ubutegetsi, umwirondoro, amatangazo n’ubutumire.

    – Gukora interuro yubahiriza isanisha rikwiye.

    7.2 Ibyo umunyeshuri asanzwe azi 

    – Bazi indirimbo kandi baranaziririmba.

    – Ibigize ibaruwa y’ubutegetsi.

    – Ubushobozi bwo gukora interuro yuzuye.

    7.3 Ingingo nsanganyamasomo 

                        

                      7.4 Igikorwa cy’umwinjizo

                       Umwarimu aha abanyeshuri igikorwa kibinjiza mu nsanganyamatsiko y’umutwe. 

                                          

     Ushingiye ku bumenyi usanzwe ufite:
    Sobanura impamvu gukunda umurimo ari ingirakamaro mu mibereho 
    y’abantu no mu iterambere ry’Igihugu.
    Garagaza akamaro k’ibaruwa y’ubutegetsi, umwirondoro, amatangazo 
    n’ubutumire.

    Gukunda umurimo ni ingirakamaro kuko bituma abantu batera imbere ari na 
    byo bituma Igihugu gitera imbere muri rusange. Iyo abantu biteje imbere,bituma 
    abantu babana mu mahoro kuko akenshi iyo abantu badafite icyo bakora ubukene 
    burabokama maze ugasanga abantu bishora mu bikorwa by’urugomo n’ubugizi 
    bwa nabi basagarira abagize icyo bafite. Ni yo mpamvu buri wese akangurirwa 
    gukora n’udafite icyo akora akagishakisha yihangira umurimo.

    Ibaruwa y’ubutegetsi ifite akamaro kanini cyanecyane mu gusaba akazi cyangwa 
    se mu gihe hari ikintu runaka ushaka kumesha inzego runaka cyangwa umuntu 
    runaka.Iyo ikozwe neza ituma icyo wifuza gishobora kumvikana neza kandi ukabona 
    igisubizo mu gihe bishoboka.

              7.5 Amasomo ari mu mutwe wa karindwi n’igihe yagenewe

                            

                         

                            7. 5.1 Isomo rya mbere: Gusoma no gusengura umwandiko 

                                           “Umurunga w’iminsi”

                              

                              1. Intangiriro 

    Saba abanyeshuri kwitegereza ishusho ijyanye n’umwandiko “Umurunga w’iminsi” 

    bagiye gusoma akayibabazaho ibibazo. 

                             

    a) Murabona iki kuri iyi shusho?
    Turahabona umusaza ufite inanga aririmbira umwana wicaye ku musambi. 
    b) Mushingiye ku mutwe w’umwandiko n’ibyo mubona kuri iyi shusho, 
    muratekereza ko uyu mwandiko uza kuvuga ku ki? 

    Uraza kuvuga ku ndirimbo.
    2. Uko isomo ryigishwa 
    a) Gusoma bucece 

    Saba abanyeshuri gusoma umwandiko bucece badahwihwisa, bandika amagambo 

    badasobanukiwe hanyuma ubabaze ibibazo byo kugenzura ko basomye.

                           

       Ni iki kivugwa mu gitero cya mbere? Umusaza aravuga ko gusaza ari bibi.
    – Ni bande bavugwa mu mwandiko? Ni umusaza ubwira umwana we.
    – Ni iki umwana ashishikarizwa gukora? Uyu mwana arashishikarizwa 
        kwitabira umurimo.

    b) Gusoma baranguruye 
    Somera abanyeshuri by’intangarugero ugaragaza isesekaza hanyuma ubasabe 
    gusoma baranguruye basimburana. Genda ubakosora aho basoma nabi kandi 
    wita ku banyeshuri bafite ibibazo byihariye. Fasha buri wese bitewe n’ikibazo afite. 
    c) Gusobanura amagambo no gusubiza ibibazo ku mwandiko
    Shyira abanyeshuri mu matsinda. Saba abanyeshuri gukora igikorwa 7.1 kiri 
    mu gitabo cyabo ubahe n’igihe cyo kugikora. Gendagenda mu ishuri ureba ko 
    abanyeshuri basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho 
    bukenewe.

    Igikorwa
    Soma umwandiko ukurikira, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma 
    uyasobanure wifashishije inkoranyamagambo kandi usubize n’ibibazo 
    byawubajijweho.

    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Itsinda rimwe 
    rimurike ibijyanye n’inyunguramagambo irindi rimurike ibijyanye n’ibibazo byabajijwe 
    ku mwandiko. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no kuzuza bisubizo 
    byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bose 

    babyandike mu makayi yabo. 

                         

     Gusobanura amagambo

    a) Umurunga: umugozi uboshye kandi ufite umugongo munini. 
    b) Gusahurwa: kwamburwa ibyo wari utunze ku gahato cyangwa ku mbaraga. 
    c) Kwiyuha akuya: kunanirwa kubera ko wakoze cyane ugira ngo ubashe 
    kugera kuri byinshi. 

    d) Intwaro: ikintu umuntu yitwaza cyangwa se kikaba cyaragenewe kurwanishwa 
    nk’umuhoro, umuheto,icumu, inkoota, ubuhiri, imbunda... Igikoresho cyangwa 
    ibikoresho umuntu yifashisha kugira ngo abashe gutsinda urugamba runaka. 
    Uregero hano mu mwandiko urugamba ruvugwa ni urwo gutsinda ubukene . 
    Kugira ngo utsinde ubukene rero ni ngombwa kwifashisha umurimo. 
    e) Imikaka: amenyo y’inyamaswa y’inkazi. 

    f) Ubukaka: ubutwari, ishema.

    Kumva no gusesengura umwandiko

                     

      1. Izina ikibondo rihagarariye nde ubwirwa mu mwandiko? 
    2. Umusaza arigisha iki umwana mu gitero cya gatatu?
    3. Ni iyihe mpamvu ituma uyu musaza agira inama umwana we?
    4. Ni izihe ngingo z’ingenzi dusanga mu mwandiko? 
    5. Uyu mwandiko urakwigisha iki? 
    6. Ni gute umurimo ugira uruhare mu iteramber y’Igihugu? 

    d) Umwitozo
    Saba abanyeshuri gukora babiribabiri umwitozo w’inyunguramagambo uri mu 

    bitabo byabo. Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo.           

                     

     Kora interuro wifashishije amagambo akurikira:
    a) Umurunga b) Ikibondo
    c) Gusahurwa d) Kwiyuha akuya
    e) Intwaro
    Tanga nk’umukoro ikibazo cya kabiri”Garagaza akamaro k’indirimbo mu iterambere 
    ry’umuryango n’iry’Igihugu muri rusange.” Iki kibazo kizakosorwe mu ntangiriro 
    y’isomo rikurikiraho.

            7.5.2 Isomo rya kabiri: Indirimbo    

                        

                        1. Intangiriro

    Yobora abanyeshuri bakosore umukoro batahanye. Baza bamwe mu banyeshuri 
    batange ibisubizo, abandi babigorore byandikwe ku kibaho hanyuma abanyeshuri 

    babyandike mu makayi yabo.

                          

    Garagaza akamaro k’indirimbo mu iterambere ry’umuryango n’iry’Igihugu muri 
    rusange.
    Umwarimu arafasha abanyeshuri kunoza ibisubizo byatanzwe mbere yo kubyandika 
    mu makayi yabo.

    2. Uko isomo ryigishwa 
    Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 7.2 kiri mu bitabo 
    byabo. Amatsinda amwe atahure inshoza y’indirimbo andi agaragaze uturango 
    twayo hanyuma andi asobanureakamaro k’indirimbo mu buzima bwa buri munsi.
    Bahe igihe cyo gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri ureba ko abanyeshuri 
    basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho bukenewe.

    Igikorwa 
    Ongera usome umwandiko “Umurunga w’iminsi” witegereze imiterere yawo maze 
    ukore ubushakashatsi, utahure inshoza, uturango n’akamaro by’indirimbo mu 
    buzima bwa buri munsi.

    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Kuri buri 
    ngingo hamurike itsinda rimwe. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no 
    kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, 

    abanyeshuri bose babyandike mu makayi yabo. 

                              

    a) Inshoza n’uturango by’indirimbo
    Indirimbo ni imwe mu ngeri z’ubuvanganzo bwo muri rubanda. Ni amajwi afite 
    injyana yungikana n’amagambo. Indirimbo zivuga ku ngingo zitandukanye zigusha 
    ku buzima bwa buri munsi. Hari indirimbo z’urukundo, indirimbo zisingiza umuntu 
    cyangwa ikintu, hari izigisha, izibara inkuru n’izindi.
     

    b) Uturango tw’indirimbo 
    Indirimbo irangwa n’imiterere yayo ndetse n’ikeshamvugo. 
    – Imiterere y’indirimbo 
    Ahanini indirimbo irangwa n’ibice bibiri by’ingenzi: ibitero n’inyikirizo. Uko igitero 
    kirangiye, umuririmbyi ashyiraho inyikirizo ariko hari indirimbo zitagira inyikirizo. 

    Urugero rw’indirimbo ifite inyikirizo: Umurunga w’iminsi 

    Urugero rw’indirimbo itagira inyikirizo: Indirimbo yubahiriza Igihugu 

     Uburyo ibi bice bihimbwa, usanga ari nk’umuvugo ariko byo bigashyirwa mu majwi 
    aryoheye amatwi no mu njyana runaka yatoranyijwe. Indirimbo ishoborakuba 
    iy’amajwi y’umuntu cyangwa urusobe rw’amajwi y’abantu.

    – Ikeshamvugo mu ndirimbo 
    Ikeshamvugo rikoreshwa mu ndirimbo, ni rimwe n’iryo mu mivugo: uzasangamo 
    isubirajwi, isubirajambo, imizimizo y’ubwoko bunyuranye bitewe n’urwego 
    rw’ihanikarurimi umuhanzi yashatse gushyiramo indirimbo ye. 

    c) Akamaro k’indirimbo
    Indirimbo zifite uruhare rukomeye mu mibereho y’umuntu muri rusange. 
    Ubushakashatsi bunyuranye bwemeza ko indirimbo zongerera ubushobozi 
    ubwonko bwo gutekereza neza mu buryo bwiza kandi bworoshye. 
    Indirimbo zorohereza abana bakiri bato bafite ikibazo cyo kuvuga no kwandika. 
    Birumvikana ko bituma umwana agerageza gusubiramo ibyo yagiye yumva ndetse 
    no kubisobanukirwa mu buryo bworoshye. 
    Bitewe n’ikivugwa mu ndirimbo, uzasanga indirimbo zigira uruhare rukomeye mu 
    guhindura imyumvire y’abantu ndetse no kubakangurira gukora ibikorwa runaka. 

    Ingero: 
    Indirimbo zivuga kuri Sida ndetse n’ibindi byorezo, uburyo byandura n’uko 
    byakwirindwa, zituma abantu birinda kwandura virusi itera Sida. 
    Indirimbo zivuga ku butwari zituma abazumva bagira ubutwari bakagira ishyaka 
    n’umurava wo gukunda Igihugu... 
    Indirimbo zivuga ku murimo, zituma abazumva bitabira umurimo.

    Imyitozo
    Saba abanyeshuri gukora imyitozo uri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke .

    Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo. 

                         

    1. Tanga inshoza y’indirimbo. 
    2. Erekana uturango tw’indirimbo. 
    3. Sobanura akamaro k’indirimbo mu mibereho y’abantu. 
    4. Sesengura indirimbo umurunga w’iminsi ugaragaza uturango twayo. 

    5. Ririmba indirimbo “Umurunga w’iminsi” wubahiriza injyana yayo.

             7.5.3 Isomo rya gatatu: Ibaruwa y’ubutegetsi

              

                 1. Intangiriro

    Baza abanyeshuri ibibazo ku isomo baheruka kwiga kugira ngo bibafashe kwinjira 

    mu isomo rirya.

                     

      Ni irihe somo muheruka kwiga? Duheruka kwiga inshoza y’indirimbo, uturango 
    n’akamaro kayo.

    2. Uko isomo ryigishwa 
    Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 7.3 kiri mu bitabo 
    byabo. Amatsinda amwe akore ku nshoza y’ibaruwa y‘ubutegetsi andi agaragaze 
    imiterere yayo. Bahe igihe cyo gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri ureba 
    ko abanyeshuri basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho 
    bukenewe.

    Igikorwa 

    Shingira ku bumenyi usanzwe ufite cyangwa ukore ubushakashatsi maze 
    utahureinshoza n’uturango by’ibaruwa y‘ubutegetsi kandi ugaragaze imiterere 
    yayo.
    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Kuri buri 
    ngingo hamurike itsinda rimwe. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no 
    kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, 

    abanyeshuri bose babyandike mu makayi yabo.     

                      

      a) Inshoza y’ibaruwa y‘ubutegetsi 
    Ibaruwa y‘ubutegetsi, ni ibaruwa yandikwa n’umuyobozi cyangwa uyoborwa mu 
    rwego rw’akazi. Ibaruwa y’ubutegetsi igira amategeko igomba kubahiriza kuko igira 

    uko yandikwa byihariye. Igomba kuba ngufi kandi ikarasa ku ntego.

    Uwandika agira amagambo yabugenewe yitaho kandi atagomba kubura mu 
    ibaruwa. 
    Hari amagambo yabugenewe akoreshwa mu gutangira ibaruwa. Ayo ni nk’aya 
    akurikira:
    – Nyakubawa - Bwana
    – Madamu - Madamazera, 
    – Nejejwe no kubandikira, - Mbandikiye ibaruwa ngira ngo…
    Mu gusoza ibaruwa y’ubutegetsi, hashobora gukoreshwa amwe muri aya magambo 
    akurikira:
    – Mu gihe ngitegereje igisubizo cyanyu, mbaye mbashimiye…
    – Mu gihe ntegerezanyije ikizere, mbaye mbashimiye…
    – Mbashimiye uko mwakiriye….

    Ikitonderwa
    Igika gishobora gutangirira mu cya kabiri cy’urupapuro mu mpagarike yarwo 
    cyangwa ku ntangiriro y’umurongo. Ibaruwa y’ubutegetsi igomba kugira impamvu 
    yayo yihariye bitewe n’igitumye yandikwa kandi hagacibwa akarongo ku ijambo 
    “impamvu”.
    b) Imiterere y’ibaruwa y’ubutegetsi
    Ibaruwa y’ubutegetsi igizwe n’ibice by’ingenzi bitatu kandi buri gice na cyo kigira 
    ibice byacyo. Ibice by’ibaruwa ni ibi bikurikira:

    – Umutwe
    Umutwe ni igice k’ibaruwa kigizwe n’ibice bikurikira:
    Aderesi: Aderesi ni igice kigaragaza amakuru y’ingenzi y’uwanditse ibaruwa. 
    Hagaragaramo amazina ye, aho atuye ndetse n’andi makuru yose yafasha uwo 
    yandikiye kumenya aho yamubariza aramutse amushatse. Iki gice gifata umwanya 
    wo hejuru ibumoso ku rupapuro. 

    Itariki n’ahantu: Uwanditse ibaruwa y’ubutegetsi, aba agomba kugaragaraza 
    itariki n’ahantu yandikiye.Iki gice cyo kijya hejuru iburyo ku murongo wa mbere 
    ahateganye n’izina ry’uwandika. 
    Uwandikiwe: Uwandikiwe ni igice gishyirwa munsi y’itariki n’ahantu, kikagaragaza 
    uwo ibaruwa igenewe. Si izina rye bwite rigaragaramo, ahubwo ni izina ry’icyubahiro 
    rigaragaza umwanya afite mu kazi. Cyakora hashobora no kugaragazwa izina iyo 
    ibaruwa y’ubutegetsi igenewe umukozi runaka. 
    Binyujijwe: Ni igice kigaragara mu ibaruwa y’ubutegetsi munsi y’aderesi 

    y’uwandikiwe.

    Gishyirwaho iyo hari abo iyo baruwa igomba kunyuzwaho mbere yo kohererezwa 
    uwayandikiwe
    Uwo ibaruwa inyuzeho, aba agomba kuyisinyaho.
    Impamvu: Uwandika ibaruwa y’ubutegetsi, aba agomba kugaragaza impamvu 
    imuteye kwandika. Ingero z’impamvu zashyirwa mu’ibaruwa: gusaba akazi, gusaba 
    ibisobanuro, kohereza raporo... Ijambo“impamvu” rirandikwa kandi rigacibwaho 
    akarongo. Iki gice kiba kiri munsi ya aderesi y’uwanditse.
    – Igihimba 
    Igihimba k’ibaruwa y’ubutegetsi, ni igice kigaragarizwamo ubutumwa bugenewe 
    uwandikiwe. Iki gice kigizwe n’ ibice bikurikira:
    Intangiriro: Uwandika, avuga muri make impamvu imuteye kwandika igirwa n’igika 
    kimwe kandi ikagaragaza icyo uwandika agamije. Iyo ari nk’ibaruwa isaba akazi 
    agaragazamo ko azi neza ko uwo mwanya uhari. 

    Igihimba: Ni igice kigaragara nk’aho ari kirekire kurusha ibindi, kuko gishobora no 
    kugira ibika birenze kimwe bitewe n’ingingo zigize ubutumwa. Ni cyo gice cyonyine 
    gisobanura mu mugambo arambuye ibyavuzwe mu ntangiriro, kikabisesengura, 
    kikanakurikiranya ibitekerezo. Icyo gihe buri gika kiharira ingingo yacyo, na none 
    ukirinda gusubiramo ibyo wavuze. 
    Umwanzuro: Uwandika ibaruwa y’ ubutegetsi, asoza ashimira uwo yandikiye. Ni 
    cyo gice kirangiza ibaruwa y’ ubutegetsi kandi kigirwa n’igika kimwe. Uwandika 
    arangiza ashimira uwo yandikiye.

    – Umusozo
     Umusozo w’ibaruwa ugizwe n’ibice bikurikira:
    Amazina n’umukono: Ni igice gisoza ibaruwa y’ ubutegetsi kigizwe n’amazina 
    ndetse n’umukono wa nyiri ukuyandika.
    Bimenyeshejwe: ni igice kijya mu mpera y’ibaruwa y’ ubutegetsi ku ruhande 
    w’ibumoso. Kijya mu ibaruwa y’ ubutegetsi iba igomba kugira abandi bamenyeshwa 

    ibyanditswe.

                                                   

                                                             

                                                           

    1. Garagaza itandukaniro riri hagati y’ibaruwa y’ubutegetsi n’ ibaruwa 
    mbonezamubano? 
    2. Andikira umuyobozi w’umurenge utuyemo ibaruwa umusaba ikemezo 
    cy’amavuko kuko ugikeneye mu kuzuza ifishi izaguhesha uburenganzira 

    bwo gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye. 

                   7.5.4 Umwirondoro

                     

         1. Intangiriro

    Baza abanyeshuri ibibazo ku isomo baheruka kwiga kugira ngo bibafashe kwinjira 

    mu isomo rirya.

                           

     Ni irihe somo muheruka kwiga? Duheruka kwiga inshoza y’ibaruwa, uturango 
    n’akamaro byayo.

    2. Uko isomo ryigishwa 
    Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 7.4 kiri mu bitabo 
    byabo. Amatsinda amwe akore ku nshoza y’umwirondoro andi agaragaze ibiranga 
    umwirondoro ahnyuma abandi berekane ibice biwugize. Bahe igihe cyo gukora 
    icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri ureba ko abanyeshuri basobanukiwe ibyo 
    bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho bukenewe.

    Igikorwa 
    Ushingiye ku bumenyi usanganywe, tahura inshoza y’umwirondoro, ibiranga 
    umwirondoro n’ibice byawo.

    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Amatsinda 
    asimburane amurika buri tsinda ingingo imwe. Yobora abagize andi matsinda kunoza 
    no kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bose 

    babyandike mu makayi yabo.

                          

    a) Inshoza y’ umwirondoro
    Umwirondoro ni inyandiko itanga amakuru ahagije ku muntu. Iyi nyandiko ikunze 
    gukenerwa 
    n’ umukoresha kuko imufasha guhitamo umukozi akeneye bitewe n’amakuru 
    agaragaramo.
    Umwirondoro unoze, ugomba kuba wanditse ku rupapuro rwiza kandi uzira 
    amakosa. Ugomba kandi kuba wuzuye kuko uwusaba aba akeneye amakuru 
    yuzuye kugira ngo arusheho kumenya nyiri umwirondoro. Ugomba kwandikwa 
    mu nteruro ngufi kandi zisomeka neza. Umwirondoro ugomba kuvuga ukuri kandi 
    ukaba uhuye n’aho ukenewe. 

    b) Ibice bigize umwirondoro 
    Umwirondoro ntukorwa uko nyirawo yiboneye. Ugomba kuba ufite uburyo buboneye 
    bwo kuyikora kandi ugakurikiranya neza ibice bikurikira:
    - Umutwe 
    - Ibiranga umuntu 
    - Amashuri 
    - Uburambe 
    - Ubundi bumenyi 
    - Indimi avuga 
    - Ibyo akunda 
    - Abantu bamuzi 
    - Kwemeza ko ari ukuri no gushyiraho 
    umukono we. 
    – Umutwe 
    Umutwe w’umwirondoro wandikwa hejuru ukitwa umwirondoro 
    – Ibiranga umuntu 
    Ibiranga umuntu, ni igice gitangira umwirondoro, kikaba kigamije kugaragaza muri 
    make uwo ari we. Kigomba kuba cyumvikana kandi kirasa ku ntego. 
    Muri iki gice, uwandika agaragazamo ibi bikurikira:
    – Amazina y’umuntu
    Ni byiza kwandika izina ry’umuryango mu nyuguti nkuru z’icyapa maze iry’idini 
    rikajya mu nyuguti nto, ariko ritangiwe n’ inyuguti nkuru. 
    – Amazina y’ababyeyi
    Mu kwandika amazinay’ababyeyi, naho biba byiza kwandika amazina ry’umuryango 
    mu nyuguti nkuru z’icyapa maze ay’idini akajya mu nyuguti nto, ariko agatangizwa 

    n’ inyuguti nkuru. 

    – Imyaka umuntu afite
    Uwandika, aba agomba kugaragaza igihe yavukiye aho kwandika imyaka nyirizina. 
    Mu kwandika amatariki, ukwezi kwandikwa mu magambo.
    Urugero: 2 Nzeri 1988
    – Aho umuntu yavukiye
    Aha, uwandika ashobora kugaragaza intara, akarere, umurenge, akagari cyangwa 
    umudugudu yavukiyemo.
    – Aho umuntu aherereye
    Aha uwandika ashobora kugaragaza intara, akarere, umurenge, akagari cyangwa 
    umudugudu atuyemo.
    – Irangamimerere
    Aha uwandika agaragaza ko ari ingaragu cyangwa se ko yubatse. Twibutse ko 
    uwubatse aba abana n’uwo bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko.
    – Uburyo uwamushaka yamubonamo
    Uwandika agaragaza uburyo uwamukenera yamubona. Ashobora gutanga 
    umurongo wa terefoni na aderesi ya interineti cyangwa bumwe muri ubwo buryo.

    c) Amashur
    Iki gice kigaragaza aho nyiri umwirondoro ahagaze mu rwego rw’ubumenyi. Ni yo 
    mpamvu uwandika, agomba guhera ku mpamyabumenyi nini afite agakomereza 
    ku zo yahereyeho ariko akazitondeka akurikije uko zikurikirana uhereye ku ya 
    vuba kugeza ku ya kera. Mu kwandika umwirondoro, amashuri ntatandukana 
    n’impamyabumenyi. Ugaragaza amashuri yize, avuga umwaka, aho yigaga, ibyo 
    yigaga n’impamyabumenyi yahakuye. Hari igihe amashuri ajyana n’ibitabo umuntu 
    aba yaranditse. Icyo gihe si ngombwa kubishyiraho keretse iyo bigira icyo byongera 
    ku kizere umuntu ashobora kugirirwa n’abo ashyikiriza umwirondoro. 

    d) Uburambe 
    Iki, ni igice cyo kwitonderwa kuko uwandika, aba agomba kwereka uwo yandikiye 
    icyo azi gukora n’igihe amaze agikora. Iyo yakoze mu myanya myinshi, ayishyiraho 
    ahereye ku wa nyuma aherukaho agenda agaragaza igihe yagiye ayimaraho. Hari 
    igihe umuntu aba yarakoze iyimenyerezamwuga. Ni ngombwa ko abishyiraho 
    cyanecyane iyo ataramara igihe kinini akora cyangwa se ari bwo bwa mbere yatse 
    akazi. Ibyo bishobora kumwongerera amahirwe imbere y’uwo aha umwirondoro. 

    e) Ubundi bumenyi
    Kumenya ibintu byinshi nta cyo bitwaye kuko ibyo umuntu azi byose bishobora 

    kumugirira akamaro mu buzima bwe bwa buri munsi. Iyo rero umuntu afite ubundi 

    bumenyi, ntashidikanya kubigaragaza ku mwirondoro we cyanecyane iyo bifitanye 
    isano n’akazi asaba. 
    Urugero: Kuba azi mudasobwa, kuba afite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga... 

    f) Indimi 
    Hari igihe umwanya umuntu ashaka, uba usaba ubumenyi mu indimi z’amahanga. 
    Ni ngombwa rero ko uwandika umwirondoro, ashyiramo indimi zose azi. Mu kazi 
    ako ari ko kose,ubumenyi mu ndimi z’amahanga bwongerera amahirwe ugasaba. 
    Ukora umwirondoro rero, agaragaza urwego aziho urwo rurimi atabeshya. Ashobora 
    kuvuga ati: “Ururimi runaka nduzi neza cyane, nduzi neza, nduzi bihagije, biciriritse” 
    kuko kubeshya byamugiraho ingaruka mu gihe k’ikizamini k’ibiganiro.

    g) Ibyo akunda 
    Iki gice, kigizwe n’ibyo umuntu akunda, akora kandi bimushimisha. Ariko na none 
    ukora umwirondoro,agomba kumenya ko ibimushimisha bishobora no kumubera 
    imbogamizi yo kubona umwanya yifuza. Ni yo mpamvu kumenya ibyo ushyiramo, 
    byashingira ku kumenya amakuru ahagije y’uwagusabye umwirondoro. Bityo nawe 
    ukamenya aho ushyira imbaraga.

    h) Abantu bamuzi cyangwa abahamya 
    Iyi ngingo y’abantu bazi nyiri umwirondoro, si ngombwa buri gihe. Ariko hari 
    ababisaba mu mwirondoro bikaba ngombwa ko ijyamo. Abazi umuntu baba 
    bakenewe, ni abarimu bamwigishije cyangwa abakoresha bamukoresheje kuko 
    ukeneye umwirondoro wawe aba ashobora kubabaza ku bijyanye n’ubumenyi ufite 
    cyangwa se ubushobozi n’imyitwarire byawe mu kazi.
     

    i) Kwemeza ko ibyo uvuze ari ukuri no gushyiraho umukono 
    Iki ni cyo gice gisoza umwirondoro. Nyiri ukuwandik,a agomba gusoza yemeza 
    ko amakuru yatanze ari ukuri ko anashobora kugenzurwa. Hanyuma agashyiraho 
    itariki n’umukono we. 

    Umwitozo
    Saba abanyeshuri gukorera mu matsinda umwitozo uri mu bitabo byabo. Uwo 
    mwitozo ni uyu ukurikira: Kurikirana imbwirwaruhame yafashwe kuri radiyo maze 
    uyijore.
    Shaka imwirwaruhame iri mu majwi cyangwa mu majwi n’amashusho hanyuma 
    uyumvishe abanyeshuri. Saba abanyeshuri kuyijora bashingiye ku byo bize maze 
    bagaragaze ibyakozwe neza n’ibigomba kunozwa muri iyo mbwirwaruhame.
    Saba abanyeshuri, buri wese ku giti ke, kuzakora umukoro uri mu gitabo cyabo 

    maze bazawumurike mu isomo rizakurikira. 

    c) Urugero rw’umwirondoro
    Ibiranga umuntu 
    Nitwa:MUBERUKA Gaston 
    Data: KARIMANYI Joel 
    Mama: KABERA Marigueritte 
    Igihe navukiye: 2 Nzeri 1984 
    Aho navukiye: Intara ya Kumuhigo, Akarere ka Kagano, Umurenge wa Cyabayaga, 
    Akagari ka Mwungu. 
    Aho ntuye: Intara ya Kumuhigo, Akarereka Burehe, Umurenge wa Mataba, Akagari 
    ka Gaseke. 
    Irangamimerere: Ndubatse, mfite abana bane 
    Terefoni: 0788881111
    E-mail: muberuka-gaston@yahoo.fr 
    Akarere ka Burehe, Umurenge wa Mataba, Akagari ka Gaseke. 
    Amashuri nize 
    - 2003-2007: Amashuri makuru muri Kaminuza nkuru y’ u Rwanda. Impamyabushobozi 
    y’ikiciro cya kabiri mu Ndimi n’Ubuvanganzo Nyafurika. 
    - 1989-1994: Amashuri yisumbuye muri Seminari ya Runaba. Impamyabumenyi 
    y’amashuri yisumbuye mu ishami ry’Ikiratini n’indimi zivugwa. 
    - 1981-1988: Amashuri abanza mu Ishuri Ribanza rya Mataba. Ikemezo k’ikigo 
    cy’Amashuri Abanza cya Mataba. 
    Uburambe mu kazi 
    - 2011-2017: Umwarimu w’indimi muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye. 
    - 2008-2010: Umwarimu w’ Igiswayiri n’Ikinyarwanda mu Iseminari Nto ya Runaba. 
    - 2003-2004: Umwarimu w’Igifaransa n’Ikinyarwanda mu ishuri ryigenga APEDER 
    Mataba. 
    - 2000-2003: Umwarimu w’Igifaransa n’Ikinyarwanda mu ishuri ryisumbuye rya 
    Gakurazo. 
    Ubundi bumenyi 
    - Nziporogaramu ya mudasobwa yitwa “Word, Excel, Power Point, Access na 
    Publisher.
    - Mfite uruhushya rwo gutwara imodoka kategori ya B, nkaba nzi no kuyitwara.
    Umukoro
    Ishyire mu kigwi cy’umujyanama w’ubuzima wandike imbwirwaruhame ku ndwara 
    y’igituntu, uyigenere abaturage b’umudugudu runaka hanyuma uzayigeze kuri 
    bagenzi bawe.

    Indimi nzi kuvuga

                     

       Ibyo nkunda 

    Nyuma y’akazi, nkunda gusoma ibitabo. Nkunda umukino wo koga no gukina 
    umupira w’amaguru. 
    Abantu banzi:
    - UMUHIRE Jean: Umwarimu wange muri Kaminuza y’u Rwanda, Tel: 0788.......... 
    - Padiri KARAKE Samuel: Umukoresha wange igihe nigishaga muri Seninari Nto ya 
       Rubare Tel: 076................................ 
    - HAKIZIMANA Paul: Umuyobozi w’Ishami ry’Indimi muri Kaminuza y’u Rwanda 
    aho nigisha ubu, Tel: 0789...................... 
    Ngewe MUBERUKA Gaston ndemeza neza ko ibyo maze kuvuga ari ukuri kandi ko 
    bishobora kugenzurwa. 
    Bikorewe i Kagano, ku wa 25 Nyakanga 2017 
    MUBERUKA Gaston

    Umwitozo
    Saba abanyeshuri gukora umwitozo uri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke .

    Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo.

                          

      Ubu urangije mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye. Andika umwirondoro 
    wawe ukurikije ingingo twabonye zigize umwirondoro.
    Abanyeshuri batanga ibisubizo binyuranye kandi umwarimu akabafasha kubinoza 
    mbere yo kubyandika mu makayi yabo.

                     7.5.5 Amatangazo 

                               

                       1. Intangiriro

          Baza abanyeshuri ibibazo ku isomo baheruka kwiga  

                                

    a) Ni rihe somo twize ubushize
    Umwirondoro n’uko bawukora.
    b) Imbata y’umwirondoro ugizwe n’ibihe bice?
    Umwirondoro ugizwe n’ibice bikurikira:
    – Umutwe 
    – Ibiranga umuntu 
    – Amashuri 
    – Uburambe 
    – Ubundi bumenyi 
    – Indimi avuga 
    – Ibyo akunda 
    – Abantu bamuzi 
    – Kwemeza ko ari ukuri no gushyiraho umukono we.

     2. Uko isomo ryigishwa 
    Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 7.5 kiri mu bitabo 
    byabo. Amatsinda amwe akore ku nshoza y’itangazo andi agaragaze ibiranga 
    itangazohanyuma abandi berekane ubundi bwoko bw’amatangazo. Bahe igihe cyo 
    gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri ureba ko abanyeshuri basobanukiwe 
    ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho bukenewe.

    Igikorwa 
    Kora ubushakashatsi utahure inshoza n’uturango by’itangazo kandi ugaragaze 
    ubundi bwoko bw’amatangazo.
    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Amatsinda 
    asimburane amurika buri tsinda ingingo imwe. Yobora abagize andi matsinda kunoza 
    no kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bose 

    babyandike mu makayi yabo.

                            

    a) Inshoza n’uturango by’itangazo

    Itangazo rero ni inyandiko irimo ubutumwa bamanika ahantu, buca mu kinyamakuru 
    cyangwa kuri radiyo kugira ngo bumenyekane hagamijwe kwamamaza, kurangisha 
    cyangwa kumenyesha. Itangazo ni inzira cyangwa uburyo bwo kugeza ku bantu 
    amakuru runaka. Itangazo rirangwa n’ibi bikurikira:
    Mu itangazo, hagomba kubonekamo ibi bikurikira: 
    - Umutwe w’itangazo.
    - Utanze itangazo. 
    - Uwo rigenewe. 
    - Ahantu igikorwa rimenyesha kiri, cyabereye cyangwa kizabera. 
    - Itariki igikorwa rimenyesha cyabereyeho cyangwa kizabera.
     

    b) Ubwoko bw’amatangazo 
    Amatangazo arimo amoko anyuranye: amatangazo yo kubika, amatangazo yo 
    kumenyesha, amatagazo yo kwamamaza, amatangazo yo kurangisha n’ubutumire. 
    – Amatangazo yo kubika 
    Amatangazo yo kubika ni amatangazo atabaza agamije kumenyesha abantu ko 

    hari umuntu witabye Imana akanavuga igihe azashyingurirwa. 

    Urugero: 
    Itangazo 

    Umuryango wa Mporanyi Claudien ubarizwa mu Murenge wa Gashwi uramenyesha 
    inshuti n’ abavandimwe ko umubyeyi wabo Kanamugire Roger wari urwariye mu 
    bitaro bikuru bya Kinihira yitabye Imana none Ku wa gatatu tariki ya 23/5/2017. 
    Bimenyeshejwe inshuti n’ abavandimwe batuye mu murenge wa Gishamvu, 
    abakirisitu basengana na nyakwigendera muri paruwasi ya Mukingo n’ abo 
    bakoranaga ku bitaro bya Munini. Itariki yo gushyingura ni Ku wa gatandatu tariki 
    ya 26/5/2017. Inshuti n’ abavandimwe bihutire gutabara 
    Bikorewe Gashwi ku wa 23/05/2017 

    – Amatangazo yo kumenyesha
    Amatangazo yo kumenyesha ni amatangazo amenyesha abayumva amakuru 
    atandukanye nk’inama, akazi, isoko ry’ibintu, cyamunara... 

    Urugero: 
    Itangazo ryo kumenyesha 
    Mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cyahariwe ubuzima kizatangira ku wa 12 kugeza 
    ku wa 15/8 ,Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gasenyi bunejejwe no kumenyesha 
    abaturage bose bo mu Murenge wa Gasenyi ko batumiwe mu gikorwa cyo 
    kwipimisha ku bushake indwara ya Sida kizabera mu busitani bw’ uwo umurenge. 
    Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’ ubuzima n’ umuryango utabara 
    imbabare Croix-rouge. Muri ki cyumweru cyahariwe ubuzima, iki gikorwa kizajya 
    gitangira saa mbiri z’ igitondo gisoze saa kumi n’ imwe z’umugoroba. Abaturage 
    basabwe kwitabira kuko burya amagara araseseka ntayorwa. 
    Bikorewe i Gitaha ku wa 6/08/2015 
    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gasenyi. 

    – Amatangazo yo kwamamaza 
    Amatangazo yo kwamamaza ni amatangazo atangwa agamije kwamamaza 
    ibikorwa by’umuntu ku giti ke, by’ishyirahamwe, by’inganda, amashuri, kugira ngo 
    bimenyekane bibone ababigana mu buryo bwo kubiteza imbere. 

    Urugero: 
    Itangazo ryo kwamamaza 
    Uruganda rukora amasabune ruherereye mu cyanya k’ inganda i Masoro 
    ruramenyesha abantu bose ko rubafitiye amasabune ya “Urakeye” y’ ubwoko 
    bwose: ay’ amazi, ay’ ifu n’ ay’ imiti ku ngano yose wakwifuza. Ayo masabune 
    murayasanga mu masoko hose , mu maduka no ku ruganda. Ushaka kurangura 
    cyangwa utwara byinshi turagutwaza tukakugeza iwawe. Gana uruganda rw’ 
    amasabune“Urakeye” uce ukubiri n’ umwanda. 

    – Amatangazo yo kurangisha 
    Amatangazo yo kurangisha ni amatangazo atangwa igihe umuntu yatakaje ikintu, 
    yabuze umuntu kugira ngo ababimuboneye babimuhe cyangwa yatoye ibintu kugira 
    ngo nyirabyo abashe kubibona. 

    Urugero: 
    Itangazo ryo kurangisha
    Nzirorera Jemus utuye mu murenge wa Kinyoni ararangisha ibyangombwa 
    bye yabuze ku wa mbere tariki ya 01/11/2015, saa tatu za mu gitondo (09h00). 
    Ibyo byangobwa byaburiye mu mu muhanda Kigali- Butare. Bikaba ari ikarita 
    ndangamuntu, uruhushya rwo gutwara imoboka n’uruhushya rwo kujya mu 
    mahanga. Uwabibona yabimugereza ku buyobozi bw’ umurenge wa Kinyoni 
    cyangwa agahamagara kuri izi numero za telefoni 078.......akazahabwa ibihembo 
    bishimishije. 
    Bikorewe Kinyoni ku wa 2/11/2015 

    – Amatangazo atumira/ubutumire 
    Ubutumire ni inyandiko ngufi itumira umuntu cyangwa abantu kwitabira umunsi 
    mukuru runaka. Bene izi nyandiko twazigereranya n’amabaruwa y’ubucuti nubwo 
    zo zidakurikiza imiterere y’ayo mabaruwa. Ubutumire bukoreshwa mu minsi mikuru 
    inyuranye nko gushyingirwa, kubatirisha, kwizihiza isabukuru runaka, gutaha 
    igikorwa runaka, gusangira ku meza, kwishimira kugera ku gikorwa runaka nko 
    gufata impamyabumenyi... 
    Ubutumire burangwa n’imiterere yabwo yo kuba hagaragaramo ibintu by’ingenzi 
    bikurikira: 
    - Umutwe w’ubutumire 
    - Amazina y’utumira, 
    - Utumirwa, 
    Igikorwa umutumiramo, 
    Aho igikorwa kizabera. 

    Umunsi n’isaha kizaberaho

                                               

       Imyitozo

    Saba abanyeshuri gukora imyitozo uri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke .

    Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo

                                                

    1. Andika amatangazo akurikira wubahiriza imiterere yayo: 
    a) Itangazo ryo kubika
    b) Itangazo ryo kumenyesha 
    2. Ishyire mu kigwi cy’umuyobozi w’ishuri ryisumbuye wigamo, wandike 
    ubutumire bw’umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 

    barangiza no kwizihiza isabukuru y’ imyaka 25 ikigo kimaze gishinzwe.

                   7.5.6 Interuro yoroheje

                         

            1. Intangiriro

    Baza abanyeshuri ibibazo ku isomo baheruka kwiga

                                 

      a) Ni rihe somo twize ubushize
    Ubushize twize inshoza, uturango n’ubwoko bw’amatangazo.

    b) Ni iki uwandika itangazo yitaho? Uwandika itangfazo yita kuri ibi 
    bikurikira:

    – Umutwe w’itangazo.
    – Utanze itangazo. 
    – Uwo rigenewe. 
    – Ahantu igikorwa rimenyesha kiri, cyabereye cyangwa kizabera. 
    – Itariki igikorwa rimenyesha cyabereyeho cyangwa kizabera.
     

    c) Ni ubuhe bwoko bw’amatangazo waba uzi? 
    Amatangazo ashobora kuba ayo:
    – Kubika
    – Kumenyesha
    – Kwamamaza
    – Kurangisha
    – Gutumira

    2. Uko isomo ryigishwa 
    Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 7.6 kiri mu bitabo 
    byabo. Amatsinda amwe akore ku nshoza y’isanishaandi agaragaze ubwoko 
    bw’isanisha hanyuma abandi berekane imimaro y’amagambo mu nteruro yoroheje. 
     Bahe igihe cyo gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri ureba ko abanyeshuri 
    basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho bukenewe.

    Igikorwa 
    Kora ubushakashatsi, utange inshoza y’isanisha, ubwoko bw’isanisha kandi 
    ugaragaze imimaro y’amagambo mu nteruro yoroheje.

    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Amatsinda 
    asimburane amurika buri tsinda ingingo imwe. Yobora abagize andi matsinda kunoza 
    no kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bose 

    babyandike mu makayi yabo. 

                             

    Interuro yoroheje, interuro shingiro cyangwa interuro fatizo ni interuro 
    igizwe n’amagambo abiri cyangwa arenga ahuriye ku nshinga imwe itondaguye 
    yumvikanisha ubutumwa bumwe, budasobekeranye. Amagambo agize interuro 
    yoroheje, agirana isano kandi akagira imimaro itandukanye muri iyo nteruro.

    a) Isanisha
    Isanisha ni uburyo bwo guhuza amagambo mu irema ry’interuro ku buryo ijambo 
    ry’ibanze riha amagambo aryungirije akarango karyo. Isanisha rigira amoko 
    atandukanye:
    – Isanisha nyantego 
    Isanisha nyantego, ni isanisha aho ijambo ry’ibanze riha amagambo aryungirije 
    intego ya kamwe mu turemajambo twaryo.
     

    Ingero: 
    Iki gikamyo kinini gitwara imizigo myinshi. 
    Icyambu kinini gifasha mu bwikorezi.

    – Isanisha nyanyito 
    Isanisha nyanyito, ni isanisha rishingira ku kivugwa n’ijambo ry’ibanze. Rikoreshwa 
    akenshi ku magambo adafite indomo n’indanganteko cyangwa afite indanganteko 
    zumanye (zidatandukana) n’igicumbi (Mugabo, Bahizi, Rukundo, mukecuru…). Iyo 
    ikivugwa ari umuntu cyangwa abantu, isanisha ribera mu nteko ya mbere cyangwa 
    iya kabiri. Iyo ikivugwa ari inyamaswa cyangwa ikindi kintu, isanisha rikorwa mu 

    nteko ya kenda cyangwa iya cumi. 

    Ingero: 
    Bihogo aratashye.
    Ba Bihogo baratashye.
    Bihogo iratashye.
    Za bihogo ziratashye.
    – Isanisha nyurabwenge 
    Isanisha nyurabwenge,ni isanisha rikorwa iyo ibivugwa ari inshinga iri mu mbundo 
    cyangwa uruvangerw’amagambo adahuje inteko. Isanisha nyurabwenge rikorerwa 
    mu nteko ya 8. 

    Ingero: 
    Kurya birashimisha 
    Gutwarana abantu n’ibintu birabujijwe. 
    Bakame n’impyisi birazirana.
    Umugabo, ihene n’igare byahuriranye.

    – Isanisha nyazina 
    Isanisha nyazina, ni isanisha rishingira ku ndanganteko yumanye n’igicumbi. 
    Ingero: 
    Rutegaminsi rwa Tegera yari inyangamugayo.
    Bikungero bya Murema afite ibihangano byiza. 
    Nyakayonga ka Musare. 

    – Isanisha mpisho 
    Isanishampisho, ni isanisha rikorwa igihe ikivugwa kitazwi cyangwa kitagaragajwe. 

    Ingero: 
    Karabaye noneho. 
    Umugore n’umugabo rwambikanye. 
    Karahanyuze twarabyinnye biratinda. 

    – Uruvange rw’isanisha 
    Uruvange rw’isanisha ni isanisha rigengwa n’inteko zitandukanye kandi rigengwa 

    n’ijambo rimwe. 

    Ingero: 
    Igisonga cya Papa arahagurutse. (nt7 na nt1) 
    Nyina w’iki kimasa irashaje. (nt1, nt9) 

    b) Imimaro y’amagambo mu nteruro.
    Imimaro y’amagambo mu nteruro yoroheje ni itatu.
    – Ruhamwa 
    Ruhamwa ni ijambo cyangwa itsinda ry’amagambo rigaragaza ukora igikorwa 
    cyangwa uwerekezwaho imimerere n’imico bivugwa n’inshinga iri mu nteruro.

    Ingero: 
    Abana barakina umupira. Umuhungu n’umukobwa bakuru baze. 
    Bake barabona ibihembo. Niyonkuru yicaye ku ntebe. 
    Uyu natahe. Kwiga birananiza. 
    Usakuza arasohoka. Haragenda abahinzi gusa.
     

    – Izingiro ry’interuro cyangwa ipfundo ry’ubutumwa
    Izingiro ry’interuro cyangwa ipfundo ry’ubutumwa, ni igice k’interuro kigira icyo 
    kivuga kuri ruhamwa. Iki gice kigaragazwa n’inshinga mu nteruro.
    Ingero: 
    Umurimo utugeza kuri byinshi. Aba bana babereye ubutore. 
    Ibitabo byabo birashaje. Abaporisi benshi baritonda. 
    Abana be barabyibushye. 
    – Icyuzuzo 
    Icyuzuzo ni ijambo cyangwa itsinda ry’amagambo rijyana n’inshinga rikayisobanura 
    cyangwa rikayuzuza. 

    Ingero 
    Kabayiza arubaka inzu. Urukwavu rurya kimari. 
    Wa mugabo arahinga cyane. Uyu mwana yiga mu gitondo. 
    Kagabo avuga buhoro cyane. Bagenda amaterekamfizi.
    Uze kunsanga haruguru. Umwana yabaye mu nzu biratinda.

    Nagiyeyo kenshi. Ibyo bintu twabyumvise rimwe. 

    Imyitozo
    Saba abanyeshuri gukora imyitozo uri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke .

    Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo. 

                               

    1. Garagaza ubwoko bw’isanisha bwakoreshejwe muri izi nteruro.
    a) Uyu mugabo mugufi afite imbaraga. b) Amatungo n’ibikoresho byahenze.
     c) Karababonye. 
    2. Tanga urugero rw’interuro ikoreshejwemo: 
    a) Uruvange rw’isanisha. b) Isanisha nyazina. 
    c) Isanisha nyanyito.
    3. Mu nteruro zikurikira erekana ruhamwa.
    a) Imineke irya abana. b) Igikombe k’ibihugu kizakinirwa he? 
    4. Erekana ibyuzuzo mu nteruro zikurikira
    a) Uyu mwana akunda imineke. b) Inkwavu zawe zirahenda cyane.
    c) Twabasuye kenshi. d) Baririmbye indirimbo ndende.

                  7.5.7 Isuzuma rusoza umutwe wa karindwi

                       

    Ifashishe ibibazo biri mu gitabo cy’umunyeshuri hanyuma utegurire abanyeshuri 
    isuzuma. Saba abanyeshuri kwitegura gukora isuzuma risoza umutwe wa mbere 

    buri wese ku giti ke. 

                                    

        I. Inyunguramagambo

    1. Andika interuro imwe kuri buri jambo ushingiye ku nyito rifite mu 
    mwandiko 

    a) Kutagira urwara rwo kwishima
     Uriya mu ryango ntugira n’urwara rwo kwishima kubera ubukene.
    b) Umukungu
     Iyo umuntu afite ibitekerezo byubaka aba umukungu.
    c) Igishoro
     Babonye igishoro batangira gucuruza.
    d) Guca inshuro
     Baca inshuro buri munsi kubera kutagira isambu.
    2. Simbuza amagambo atsindagiye ari mu nteruro zikurikira andi ari mu 
    mwandiko bisobanura kimwe: 

    a) Wa muhungu yakurikiranywe n’umuvumo wa se. 
     Wa muhungu yokamwe n’umuvumo wa se.
    b) Mahoro yarakize none yubatse inzu ndende cyane nyinshi.
     Mahoro yarakize none yubatse imiturirwa myinshi.
    3. Simbuza amagambo ari mu nteruro zikurikira imbusane zazo. 
    a) Mariya asigaye ari we mukungu mu kagari kabo.
     Mariya asigaye ari we mukene mu kagari kabo.
    b) Abagore na bo biteje imbere.
         Abagabo na bo biteje imbere.

    II. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
    1. Sobanura uburyo kujya guca inshuro kwa Mahoro ari byo byaba 
    byaramuhesheje amahirwe. Kujya guca inshuro kwa Mahoro ni byo byaba 
    byamuhesheje amahirwe kuko ni ho yahuriye Kabonero maze amugira 
    inama yo gukora imbabura za canamake, aba ari ho bahera bihangira 
    umurimo basezerera guca inshuro batyo.
    2. Ni iyihe mirimo abavugwa muri uyu mwandiko bihangiye? Abavugwa muri 
    uyu mwandiko bihangiye imirimo inyuranye: gukora imbabura no gukora 

    amasabune.

     3. Ni irihe somo abatishoboye bakwigira kuri Mahoro na Kabonero? 
     Isomo abatishoboye bakwigira kuri Mahoro na Kabonero ni iryo kwihangira 
    imirimo bagakora cyane kugira ngo biteze imbere. 
    4. Sobanura uko umushinga wa Mahoro na Kabonero wabungabunze 
    ibidukikije? 
    Umushinga wa Mahoro na Kabonero wabungabunze ibidukikije kubera 
    ko imbabura bakoraga zakoreshaga amakara make bityo amashyamba 
    ntatemwe cyane.
    5. Umutwe w’inkuri ni “Si karande”. Ese ni iki bavuga ko atari karande ukurikije 
    ibivugwa mu nkuru Icyo bavuga ko atari karande ni ubukene.
    6. Garagaza ingingo z’ingenzi zivugwa muri uyu mwandiko. 
    Ingingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko:
    – Ubukene bwa Mahoro
    – Kujya guca inshuro kwa Mahoro mu majyaruguru.
    – Guhura na Kabonero kwa Mahoro mu majyaruguru.
    – Gutangira umushinga wo gukora imbabura mu makoro kwa Mahoro na 
    Kabonero.
    – Kwaguka ku mushinga wa Mahoro na Kabonero.
    – Gutera imbere kwa Mahoro na Kabonero.
    – Gushinga uruganda rukora amasabune k’umugore wa Mahoro n’umugore wa 
    Kabonero.
    – Kuba ikitegererezo kwa Mahoro na Kabonero ku baturanyi babo.
    7. Vuga ubundi buryo bwo kwihangira umurimo butavuzwe mu mwandiko.
    Ubundi buryo bwo kwihangira umurimo butavuzwe mu mwandiko:
    – Gukora ifumbire
    – Kudoda inkweto
    – Kubumba amatafari
    – Kubaza ibikoresho binyuranye.
    III. Ibibazo ku kibonezamvugo
    1. Kora interuro zigaragaramo: 
    a) Isanisha nyantego 
    b) Isanisha nyanyito 
    c) Isanisha nyurabwenge 

    d) Isanisha nyazina 

    2. Garagaza imimaro y’amagambo mu nteruro zikurikira: 

    – Iyi nama yabereye Arusha. 

    – Ubwikorezi buzanira u Rwanda imisoro myinshi.