• UMUTWE WA 5 INGARUKA Z’IBIYOBYABWENGE

          5.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
        – Gusesengura inkuru ishushanyije agaragaza ingingo z’ingenzi ziyikubiyemo. 
       – Guhanga inkuru ishushanyije ku nsanganyamatsiko zitandukanye.
       – Gukoresha inshoberamahanga mu mvugo no mu nyandiko.
       5.2 Ibyo umunyeshuri asanzwe azi 
         Umunyeshuri afite amakuru kuko yize imyandiko ku biyobyabwenge.

       5.3 Ingingo nsanganyamasomo 

                  

          5.4 Igikorwa cy’umwinjizo 

                Umwarimu aha abanyeshuri igikorwa kibinjiza mu nsanganyamatsiko y’umutwe.

                    

     – Ushingiye ku byo ubona, ni zihe ngaruka z’ ibiyobyabwenge ku buzima 
         bw’umuntu. Ese wakumira ute ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge?
    – Ushingiye ku bumenyi bwawe, gira icyo uvuga ku buvanganzo bw’inkuru 
      ishushanyije no ku nshoberamahanga.
      Ibiyobyabwenge bifite ingaruka nyinshi kandi mbi cyane. Bitera ubukene bukabije 

      ku babiromokeyemo no ku muryango muri rusange. Byangiza ubuzima bw’ubinywa 

    ndetse bikanamwica. Ibiyobyabwenge kandi bitera umwiryane, amahane nde
    tse n’intonganya za buri munsi mu muryango. Bitera ubujura kugira ngo haboneke 
    amafaranga yo kubigura. 

    Ibiyobyabwenge kandi bitera ubugizi bwa nabi nko kguhogotera abantu, gufata ku 
    ngufu haba ku gitsina gore cyangwa ku gitsina gabo.

    Ubuvanganzo bw’inkuru ishushanyije bufite akamaro kuko bworohera ababusoma 
    bityo bukageza ubutumwa ku rubyiruko. Ubutumwa bugera kuri benshi kuko 
    abasoma inkuru baba bishimiye amashusho ndetse n’ubutumwa buyaherekeje. 
    Gukoresha inshoberamahanga rero ni ingenzi nk’umuntu wamaze gukeneka 
    ururimi rw’Ikinyarwanda. Ni yo mpamvu rero no mu buvanganzo butandukanye 

    harimo n’ubw’inkuru ishushanyije, hakoreshwamo izo nshoberamahanga.

                   5.5 Amasomo ari mu mutwe wa gatanu n’igihe yagenewe      

                       

                     5. 5.1 Isomo rya mbere: Gusoma no gusengura umwandiko 

                                 “Ingaruka z’ibiyobyabwenge “

                       

                       1. Intangiriro 

    Saba abanyeshuri kwitegereza amashusho ari mu gitabo cy’umunyeshuri ajyanye 
    n’umwandiko “Ingaruka z’ibiyobyabwenge” akayababazaho ibibazo bituma 

    bavumbura inkuru bagiye gusoma

                      

    a) Ni bande bagaruka kenshi ku mashusho y’umwandiko “Ingaruka 
        z’ibiyobyabwenge”?
     
        Abagaruka kenshi ku mashusho ni urubyiruko rugizwe n’abahungu babiri 
         n’umukobwa umwe uba uri kumwe n’abo bahungu.
     

    b) Murabona urwo rubyiruko ruhuriye ku ki? 
    Turabona urwo rubyiruko ruhuriye ku kunywa ibiyobyabwenge. 
    Nyuma yo gusubiza ibyo bibazo cyangwa ibindi yababaza biganisha ku mwandiko 
    bagiye gusoma, umwarimu abwira abanyeshuri ko bagiye gusoma umwandiko 
    uvuga ku biyobyabwenge. 

    2. Uko isomo ryigishwa 
    a) Gusoma bucece 

    Saba abanyeshuri gusoma umwandiko bucece badahwihwisa, bandika amagambo 

    badasobanukiwe hanyuma ubabaze ibibazo byo kugenzura ko basomye.

                    

    Ni iki nyamukuru kivugwa mu mwandiko?
    Mu mwandiko haravugwamo ikibazo cy’abanyeshuri bishoye mu biyobyabwenge 
    maze bigatuma basiba ishuri uko bishakiye maze bakajya bambura abahisi 
    n’abagenzi utwabo kugeza igihe porisi yabafatiye bakajya guhanwa.

    b) Gusoma baranguruye 
    Somera abanyeshuri by’intangarugero ugaragaza isesekaza hanyuma ubasabe 
    gusoma baranguruye basimburana. Genda ubakosora aho basoma nabi kandi 
    wita ku banyeshuri bafite ibibazo byihariye. Fasha buri wese bitewe n’ikibazo afite. 

    c) Gusobanura amagambo no gusubiza ibibazo ku mwandiko
    Shyira abanyeshuri mu matsinda. Saba abanyeshuri gukora igikorwa 5.1kiri 
    mu gitabo cyabo ubahe n’igihe cyo kugikora. Gendagenda mu ishuri ureba ko 
    abanyeshuri basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho 
    bukenewe.

    Igikorwa
    Soma umwandiko ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure 
    wifashishije inkoranya cyangwa inyito afite mu mwandiko kandi usubize n’ibibazo 
    byawubajijweho.

    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Itsinda rimwe 
    rimurike ibijyanye n’inyunguramagambo irindi rimurike ibijyanye n’ibibazo byabajijwe 
    ku mwandiko. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no kuzuza bisubizo 
    byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bose 

    babyandike mu makayi yabo.            

                     

       Gusobanura amagambo
    – Ibiyobyabwenge: ni ibintu byose ushobora kunywa, kurya, guhumeka 
    cyangwa kwitera mu mubiri bikaba byahindura imikorere y’umubiri bikawangiza 
    kandi bigatera indwara. Mu yandi magambo, ibiyobyabwenge, ni ibintu 
    byose byinjizwa mu mubiri w’umuntu hakoreshejwe uburyo butandukanye, 
    bigahindura imikorere y’ubwonko n’imyanya y’ibyiyumviro ntikore neza, 
    bigatuma umuntu ahindura imyifatire mu buryo budahwitse 
    – Anyihunza: agenda amva iruhande, agenda yigirayo. 
    – Umuviye: ijambo ryo mu mvugo nyandagazi rikomoka ku rurimi rw’igifaransa 
                             risobanura umuntu ukuze, umusaza. 

    – Ako ku mugongo w’ingona: urumogi cyangwa kanabisi. 

    – Umutware: umuyobozi cyangwa ukuriye abandi mu muryango cyangwa mu 
    buyobozi runaka. 
    – Wana: ijambo ryo mu mvugo nyandagazi rifite inyito ya shahu. 
    – Icyomanzi: izina baha umuntu w’urubyiruko ugenda araraguzwa cyangwa 
       wigize inzererezi kandi akaba afite imyitwarire ikemangwa. 
    – Bakanirwe urubakwiye: bahabwe igihano kingana n’uburemere bw’ibibi 
                                                             bakoze. 
    – Uburoko: ahantu bafungira abantu, gereza, muri kasho. 
    – Amaniga: Ni imvugo nyandagazi isobanura bagenzi bawe, urungano.

    Kumva no gusesengura umwandiko
    1. Ni izihe mpamvu zitera urubyiruko kwishora mu biyobyabwenge zivugwa mu 
    mwandiko? 
    2. Ni izihe ngaruka zo kunywa ibiyobyabwenge zivugwa mu mwandiko? 
    3. Garagaza icyo ababyeyi basabwa gukora kugira ngo abana babo bareke 
    kwishora mu biyobyambwenge?
    4. Nk’umufasha w’abaforomo, wafasha ute umuntu uje akugana kandi 
    yarabaswe n’ibiyobyabwenge? 
    5. Sobanura uko icuruzwa n’inyobwa ry’ibiyobyabwenge bishobora kudindiza 
    iterambere. 
    6. Ibiyobyabwenge biba bitujuje ubuziranenge. Hakorwa iki kugira ngo ubinywa 
    asobanukirwe n’ububi bwo gukoresha ibintu bitujuje ubuziranenge?

    d) Umwitozo
    Saba abanyeshuri gukora babiribabiri umwitozo w’inyunguramagambo uri mu 

    bitabo byabo. Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo. 

                    

    a) Kwihunza 
    Nimugoroba nahuye na Kagabo aranyihunza kuko yasanga n’uwasinze. 
    b) Uburoko 
    Sekidende bamufatanye ibiyobyabwenge none bamujyanye mu buroko. 
    c) Icyaka 
    Mu Mpeshyi abantu benshi bagira icyaka bakanywa amazi menshi. 
    d) Gushoberwa 

    Kizungu yashatse amafaranga ye arayabura none yashobewe. 

    e) Gukeka 
    Myasiro arimo gukeka ko indwara arwaye yayitewe no kunywa urumogi.
    f) Icyomanzi 
    Ntabyera yabaye icyomanzi yirirwa azerera mu nzira nta cyo akora iwabo.
    Tanga nk’umukoro ikibazo cya kabiri” Ibiyobyabwenge ni ikibazo cyugarije 
    urubyiruko rw’Igihugu cyacu. Nk’umufasha w’umuforomo wakora iki kugira ngo 
    ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ricike?” Iki kibazokizakosorwe mu ntangiriro y’isomo 

    rikurikiraho.     

             5.5.2 Isomo rya kabiri: Inkuru ishushanyije

                     

                1. Intangiriro

    Yobora abanyeshuri bakosore umukoro batahanye. Baza bamwe mu banyeshuri 
    batange ibisubizo, abandi babigorore byandikwe ku kibaho hanyuma abanyeshuri 

    babyandike mu makayi yabo.

                      

    Ibiyobyabwenge ni ikibazo cyugarije urubyiruko rw’Igihugu cyacu. Nk’umufasha 
    w’umuforomo wakora iki kugira ngo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ricike?
    Ibisubizo binyuranye bigenda bitangwa n’abanyeshuri maze nk’umwarimu 
    ukabafasha kubinoza.

    2. Uko isomo ryigishwa 
    Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 5.2kiri mu bitabo 
    byabo. Amatsinda amwe akore ku nshoza y’ inkuru ishushanyije andi akore ku 
    turango twayo. Bahe igihe cyo gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri ureba 
    ko abanyeshuri basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho 
    bukenewe.

    Igikorwa 
    Shingira ku miterere y’inkuru “Ingaruka z’ibiyobyabwenge” maze utahure inshoza 
    n’uturango by’inkuru ishushanyije.
    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Kuri buri 
    ngingo hamurike itsinda rimwe. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no 
    kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, 

    abanyeshuri bose babyandike mu makayi yabo. 

                            

    a) Inshoza y’inkuru ishushanyije
    Inkuru ishushanyije ni inkuru iteye nk’ikiganiro aho abantu babiri cyangwa benshi 
    baganira. Bene izi nkuru zishushanyije, zibangikanya amagambo n’amashusho 
    y’abanyarubuga. Inkuru ishushanyije itera amatsiko ashingiye ku ibangikana 
    ry’amagambo n’amashusho.

    b) Uturango tw’inkuru ishushanyije
    Inkuru ishushanyije irangwa n’ibi bikurikira: 
    – Umurambararo: uruhererekane rutambitse rw’amashusho. 
    – Igipande: urupapuro rwose rugizwe n’imirambararo. 
    – Urukiramende: umwanya wanditsemo ibisobanuro bitangwa n’umubarankuru. 
         Ibyo bisobanuro byitwa imvugo ngobe. 
    – Agatoki: ni agashushanyo k’akaziga gasongoye gahuza amagambo 
    n’uyavuga. 
    – Akazu: ni umwanya w’ishusho utangiwe n’idirishya. 
    – Idirishya: imbibi z’ishusho cyangwa z’akazu. 
    – Uruvugiro: ni umwanya urimo ikiganiro cy’abanyarubuga. 
    – Akarangandoto: ni agashushanyo k’akaziga kariho akarongo kagizwe 
        n’utudomo kerekera ku muntu kagaragaza ibyo arota cyangwa atekereza. 
    Imvugondoto: ni amagambo umuntu ashobora gusoma ku gipande 
          aranga icyo umunyarubuga atekereza cyangwa se aranga umwivugisho 
         w’umunyarubuga. 
    – Agakino: ni uruhererekane rw’amashusho ari mu muteguro umwe. Ni ukuvuga 
    abanyarubuga bamwe hatagize usohokamo cyangwa undi winjiramo. 
    – Abanyarubuga: ni umuntu, ikintu cyangwa inyamaswa bifite icyo bikora mu 
    nkuru. 
    Muri rusange inkuru ishushanyije irangwa n’uko amagambo avugwa n’abanyarubuga 
    ashyirwa mu tuziga dufite uturizo dufite ikerekezo cy’aho umunyarubuga uyavuga 
    aherereye (uruvugiro n’agatoki.) Inkuru ishushanyije Kandi ntishyirwa mu bika 
    ahubwo amashusho y’abakinankuru n’amagambo bavuga bishyirwa mu tudirishya 
    tugenda dutondekwa bahereye ibumoso bajya iburyo. Umukinankuru iyo agaragaza 

    imbamutima ze, amashusho arabigaragaza. 

    Umwitozo
    Saba abanyeshuri gukora umwitozo uri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke. 

    Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo.

                       

    Tahura uturango tw’inkuru ishushanyije dukurikira: agatoki, akarangandoto, 
    urukiramende, uruvugiro, wifashishije inkuru ishushanyije “Ingaruka 
    z’ibiyobyabwenge?

    Urafasha kunoza ibisubizo bitangwa n’abanyeshuri.

                5.5.3 Isomo rya gatatu: “Inshoberamahanga “

                   

          1. Intangiriro 

             Umwarimu abaza abanyeshuri ibibazo bibafasha kwinjira mu isomo rishya. 

                             

    a) Ni iki duheruka kwiga mu Kinyarwanda? 
    Duheruka kwiga inkuru ishushanyije, inshoza n’uturango twayo. 
    b) Inkuru ishishanyije itumariye iki? 
    Inkuru ishushanyije idufasha kwisanzura no gutanga ibitekerezo mu binyuze mu 
    nkuru.

    2. Uko isomo ryigishwa
    Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 5.3kiri mu bitabo byabo. 
    Amatsinda amwe akore ku nshoza y’ inshoberamahanga andi atange n’ingero zazo. 
    Bahe igihe cyo gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri ureba ko abanyeshuri 
    basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho bukenewe.

    Igikorwa 
    Ikinyarwanda, Igitabo cy’Umwarimu, Umwaka wa 5 133
    Kora ubushakashatsi, utahure inshoza n’uturango by’inshoberamahanga kandi 
    utange n’ingero zazo.

    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Kuri buri 
    ngingo hamurike itsinda rimwe. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no 
    kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, 

    abanyeshuri bose babyandike mu makayi yabo.

                              

    a) Inshoza y’inshoberamahanga
    Inshoberamahanga ni imvugo umuntu utarakenetse ururimi adahita yumva 
    igisobanuro cyayo iyo bayivuze. Akenshi na kenshi abumva bene izo mvugo 
    ntibazisobanukirwe ni abanyamahanga kuko baba batazi umuco cyangwa amateka 
    y’u Rwanda kandi inshoberamahanga ari byo zishingiyeho. Aho ni na ho haturutse 
    kwita bene izo mvugo “Inshoberamahanga”. 

    b) Uturango tw’inshoberamahanga
    Inshoberamahanga irangwa no kuba igizwe n’inshinga n’icyuzuzo cyayo. Irangwa 
    kandi no gukoresha imvugo shusho itandukanye n’ibisobanuro by’amagambo 
    ayigize. 

    c) Ingero z’inshoberamahanga
    Inshoberamahanga zifatira ku nshinga zinyuranye: guca, gufata, kugwa, kurya 
    guha...

    Ingero z’inshoberamahanga 
    Guca igihugu umugongo 
    Guca igikuba 
    Guca imihini migufi 
    Guca inkeramucyamo 
    Guca iryera 
    Gufatwa mpiri 
    Kugwa mu mutego
    Gucisha mu misoto 
    Guca i Kibungo 
    Gufata nk’amata y’abashyitsi
    Gufata undi mu mugongo 
    Gufatana urunana
    Gufata iry’iburyo
    Gufatirwa mu cyuho 
    Kugwa gitumo 
    Kugwa isari 
    Kugwa ivutu 
    Kugwa ku nzoka 
    Kugwa miswi 
    Kugwa mu matsa 
    Kugwa mu ntege 
    Kugwa ruhabo 
    Kugwa mu kantu 

    Kugwa mu mazi abira 

    Kurya akara 
    Kurya indimi
    Guha undi intera 
    Guhabwa akato 
    Gukama ikimasa 
    Gukanga Rutenderi 
    Gukanja amanwa 
    Gukizwa n’amaguru 
    Gukura ubwatsi 
    Gukurayo amaso 
    Gupfa undi agasoni 
    Guseta ibirenge 
    Gushya amaboko 
    Guta muri yombi 
    Gutaba mu nama 
    Gutega zivamo
    Gutera isekuru 
    Gutererayo utwatsi 
    Kugenda runono 
    Kotsa igitutu 
    Kumesa kamwe 
    Kumira bunguri 
    Kuryamira amajanja 
    Kuvomera mu rutete 
    Kuziba icyuho 
    Kwesa umuhigo 
    Kwivamo nk’inopfu 
    Kwizirika umukanda 
    Gucurangira abahetsi

    Gukora umuntu mu nda

    Umwitozo
    Saba abanyeshuri gukora umwitozo uri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke. 

    Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo. 

                                 

     Koresha izi nshoberamahanga iteruro ziboneye:
    a) Kwizirika umukanda
    Umuntu ushaka gutera imbere agomba kwizirika umukanda
    b) Kwirya ukimara 
    Kugira ngo wubake inzu bisaba kwirya ukimara.
    c) Guhabwa akato 
    Si byiza ko umurwayi wa sida ahabwaakato.
    d) Guca mu rihumye 

    Yamuciye mu rihumye maze amutwara umutungo we wose.

    e) Guca iryera
    Nakubwiye ko ntigeze muca iryera.
    Abanyeshuri baratanga ibisubizo bitandukanye maze nk’umwarimu ugende 

    ubafasha kubinoza

           5.5.4 Isuzuma risoza umutwe wa gatanu

               

    Ifashishe ibibazo biri mu gitabo cy’umunyeshuri hanyuma utegurire abanyeshuri 
    isuzuma. Saba abanyeshuri kwitegura gukora isuzuma risoza umutwe wa mbere 

    buri wese ku giti ke.

                         

      I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwadiko 

    1. Ni ubuhe ububi bwo kunywa ibiyobyabwenge buvugwa mu mwandiko? 
    2. Sobanura ibyiza byo kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge uhereye ku 
    mwandiko. 
    3. Ni izihe ngamba zo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko? 
    4. Tahura ingingo z’ingenzi z’umwandiko. 
    5. Mu buzima busanzwe, ubona ari iyihe mpamvu ituma urubyiruko rwishora 
    mu biyobyabwenge?
    6. Ni iki wakora kugira ngo umwana wamaze kubatwa n’ibiyobyabwenge 
    ahinduke, abireke?

    VII. Ibibazo by’inyunguramagambo 
    1. Sobanura amagambo akurikira ukurikije umwandiko.
    a) Impuzankano 
    b) Kubatwa n’ikintu 
    c) Imvugo nyandagazi 
    d) Gucururuka 
    e) Guhuza urugwiro 
    2. Ubaka interuro zawe bwite ukoresheje amagambo akurikira. 
    a) Imvugo nyandagazi 
    b) Gucururuka 
    c) Guhuza urugwiro
    d) Kubatwa n’ikintu
    III. Ibibazo ku nkuru ishushanyije no ku nshoberamahanga 
    1. Ushingiye ku kamaro katwo, tandukanya akarangandoto n’agatoki.
    Akarangandoto kerekana umunyarubuga uri gutekereza cyangwa uri kurota ibintu 
    na ho agatoki kakerekana uri kuvuga ibintu. 
    2. Inkuru ishushanyije irangwa n’iki muri rusange? 
    Muri rusange inkuru ishushanyije irangwa n’uko amagambo avugwa n’abanyarubuga 
    ashyirwa mu tuziga dufite uturizo dufite ikerekezo cy’aho umunyarubuga uyavuga 
    aherereye (uruvugiro n’agatoki.) Irangwa kandi no kutagira ibika ahubwo 
    amashusho y’abakinankuru n’amagambo bavuga bigashyirwa mu tudirishya 
    tugenda dutondekwa bahereye ibumoso bajya iburyo. 
    3. Tahura inshoberamahanga zakoreshejwe mu mwandiko “Na we ashobora 
    guhinduka” 
    4. Sobanura inshoberamahanga zikurikira kandi uzikoreshe mu nteruro.
    a) Gukora umuntu mu nda: Kumwicira uwo yabyaye
    b) Gufata nk’amata y’abashyitsi: Gufata neza cyangwa guha agaciro
    c) Kugwa isari : Gusonza cyane
    d) Guca igikuba:
    Kuvuga inkuru wongera ubukana bwayo ku buryo bitera abantu 

    ubwoba.

    UMUTWE WA 4 KUBAKA UMUCO WA MAHOROUMUTWE WA 6 GUKUNDA IGIHUGU