• UMUTWE WA 3 UMUCO WO KUZIGAMA

     

     3.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    – Gusesengura inkuru ngufi hagaragazwa ingingo z’ingenzi ziyikubiyemo 

      n’uturango twayo.

    – Guhanga inkuru ngufi yubahiriza uturango twayo.

    3.2 Ibyo umunyeshuri asanzwe azi 

    – Gusesengura imyandiko ntekerezo

    – Guhanga umwandiko ntekerezo

    3.3 Ingingo nsanganyamasomo

                  

                  3.4 Igikorwa cy’umwinjizo 

                  Umwarimu aha abanyeshuri igikorwa kibinjiza mu nsanganyamatsiko y’umutwe. 

                            

    Ushingiye ku bumenyi ufite tanga inshoza y’inkuru, iy’inkuru ngufi kandi ugaragaze 
    n’ibiranga inkuru ngufi.
    Abanyeshuri barasubiza kandi umwarimu akagendaabayobora mu kunoza ibisubizo 

    uko imyigire igenda itera imbere.

                    3.5 Amasomo ari mu mutwe wa gatanu n’igihe yagenewe 

                     

                   3. 5.1 Isomo rya mbere: Gusoma no gusengura umwandiko: “ 

                               Ubwenge burarahurwa”

                 

                1. Intangiriro 

           Saba abanyeshuri kwitegereza ishusho ijyanye n’umwandiko “Ubwenge 

           burarahurwa” bagiye gusoma akayibabazaho ibibazo. 

                     

         a) Mwitegereje iyi shusho murabonaho iki? 
             Abantu bicaye mu ruganiriro imbere ya tereviziyo.
        b) Muratekereza ko ari bande, bari gukora iki? 

           Ni umushyitsi na ba nyiri urugo. Baraganira.

     2. Uko isomo ryigishwa
    a) Gusoma bucece 
    Saba abanyeshuri gusoma umwandiko bucece badahwihwisa, bandika amagambo 
     badasobanukiwe hanyuma ubabaze ibibazo byo kugenzura ko basomye.
      
             
        

     Umuryango uvugwa mu mwandiko ni uwande?
    Umuryango uvugwa mu mwandiko ni uwa Bugingo na Nyiramucyo.

    Uyu mushyitsi asura Bugingo na Nyiramucyo, yari agamije iki?
    Yashakaga kumenya inzira banyuzemo kugira ngo bagere ku bukire.

    Umushyitsi yasanze ari ki irihe banga nyamukuru ryabatumye Bugingo na 
    Nyiramucyo biteza imbere ku buryo bugaragara?

    Ibanga ni ugukorana n’ibigo by’imari.

    b) Gusoma baranguruye 
    Somera abanyeshuri by’intangarugero ugaragaza isesekaza hanyuma ubasabe 
    gusoma baranguruye basimburana. Genda ubakosora aho basoma nabi kandi 
    wita ku banyeshuri bafite ibibazo byihariye. Fasha buri wese bitewe n’ikibazo afite.
     

    c) Gusobanura amagambo no gusubiza ibibazo ku mwandiko
    Shyira abanyeshuri mu matsinda. Saba abanyeshuri gukora igikorwa 3.1 kiri 
    mu gitabo cyabo ubahe n’igihe cyo kugikora. Gendagenda mu ishuri ureba ko 
    abanyeshuri basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho 
    bukenewe.

    Igikorwa
    Soma umwandiko “Ubwenge burarahurwa”, ushakemo amagambo udasobanukiwe 
    hanyuma uyasobanure wifashishije inkoranya cyangwa inyito afite mu mwandiko, 
    usubize n’ibibazo byawubajijweho.

    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Itsinda rimwe 
    rimurike ibijyanye n’inyunguramagambo irindi rimurike ibijyanye n’ibibazo byabajijwe 
    ku mwandiko. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no kuzuza bisubizo 
    byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bose 

    babyandike mu makayi yabo.

                         

     Gusobanura amagambo

    Umwarimu agenzura ko abanyeshuri bakora neza ibyo bahawe gukora hanyuma 
    akabafasha kubinoza.

    Kumva no gusesengura umwandiko
    1. Ni izihe gahunda zitandukanye Leta yashyizeho mu rwego rwo guteza 
         imbere abaturage? 
    2. Ni iki umubarankuru yigiye ku muryango wa Bugingo na Nyiramucyo? 
    3. Gukorana n’amabanki bimarira iki umuntu? 
    4. Sobanura bimwe mu bigize iterambere bigaragara mu mwandiko. 
    5. Vuga ingamba umuntu yafata kugira ngo abashe kuzigama. 
    6. Ni bande bagerwaho n’ibyiza byo kwihangira umurimo?

    d) Umwitozo
    Saba abanyeshuri gukora babiribabiri umwitozo w’inyunguramagambo uri mu 

    bitabo byabo. Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo. 

                   

     Huza amagambo yo mu ruhushya A n’ayo mu ruhushya B ku buryo abyara 

    interuro mbonezamvugo.

                  

    Tanga nk’umukoro ikibazo cya kabiri “ Ese gahunda yo kuzigama abanyeshuri na 

    bo irabareba? Sobanura.” Iki kibazo kizakosorwe mu ntangiriro y’isomo rikurikiraho.

                 3.5.2 Isomo rya kabiri: Inkuru ngufi

                 

                    1. Intangiriro

    Yobora abanyeshuri bakosore umukoro batahanye. Baza bamwe mu banyeshuri 
    batange ibisubizo, abandi babigorore byandikwe ku kibaho hanyuma abanyeshuri 
    babyandike mu makayi yabo.

    Umukoro n’urugero rw’ibisubizo: 
    Ese gahunda yo kuzigama abanyeshuri na bo irabareba? Sobanura..
    Iyi gahunda ireba buri muntu wese kuko uko umuntu akura ni ko akuza umuco 
    n’ingeso afite. Umwana rero utojwe gahunda yo kuzigama no kwiteza imbere, 
    arabikurana maze akazavamo umushoramari ukomeye.

    2. Uko isomo ryigishwa 
    Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 3.2 kiri mu bitabo byabo. 
    Amatsinda amwe akore ku nshoza y’inkuru andi ku turango twayo. Bahe igihe cyo 
    gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri ureba ko abanyeshuri basobanukiwe 
    ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho bukenewe.

    Igikorwa 

    Iteregereze imiterere y’umwandiko “ubwenge burarahurwa”, ukore ubushakashatsi 
    maze utahure inshoza y’inkuru n’uturango twayo.
    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Kuri buri 
    ngingo hamurike itsinda rimwe. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no 
    kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, 

    abanyeshuri bose babyandike mu makayi yabo. 

                   

         a) Inshoza y’inkuru ngufi
    Inkuru ni igihangano kigufi cyanditse mu buryo bw’umudandure, gifite abanyarubuga 
    bashushanya cyangwa bigana abantu babaho mu buzima busanzwe, bakorera 
    ibikorwa byabo ahantu runaka, kikagaragaza imyifarire yabo, icyo bagamije 

    n’ingorane bahura na zo mu buzima. 

    Inkuru ziri mu buvanganzo nyandiko. Inkuru ni inkuru iba ari ngufi, yandikwa ku 
    mpapuro nke, ibarwa mu gihe gito igahita irangira, nta gatebe gatoki nyinshi ziba 
    zirimo, iba igiye umujyo umwe. Inkuru ngufi ishobora kuvuga ibyabayeho cyangwa 
    ikaba ari inkuru mpimbano ariko ariko bigaragara nk’ibishobora kubaho. 

    b) Uturango tw’ inkuru ngufi
    Inkuru ngufi irangwa n’imiterere yayo, abanyarubuga, akabuga nkuru, ibarankuru, 
    imvugo y’ibiganiro ndetse ishobora gukorerwa ishushanyabikorwa. 

    – Imiterere y’inkuru ngufi 
    Inkuru igira intango, ihindagurika, umwanzuro n’iherezo. 

    Intango: mu ntango ibintu biba ari ibisanze, ubuzima bumenyerewe, bwaba bwiza 
    cyangwa bubi.

    Ihindagurika: ritangirana na kidobya iza guhindura ibyari bimenyerewe hanyuma 
    hakaza inkubiri y’ibikorwa, aho umunyarubuga mukuru atangira guhangana na 
    kidobya, agashyigikirwa cyangwa akabangamirwa, akagera ku ntego cyanga 
    ntayigereho.

    Umwanzuro: ni igisubizo kiboneka ku kibazo cyari gihari.

    Iherezo: ni uburyo ibintu bikomeza nyuma y’umwanzuro. Bishobora gusubira uko 
    byahoze mbere cyangwa bigahindura isura ubuzima bugakomeza.

    – Abanyarubuga
    Inkuru ngufi irangwa no kuba ifite abanyarubuga bake, bashobora kuba abantu 
    cyangwa inyamaswa. Mu banyarubuga haba harimo umunyarubuga mukuru umwe, 
    akaba ari we pfundo n’ihuriro ry’ibikorwa. Ni we intego y’inkuru n’insanganyamatsiko 
    rusange biba bishingiyeho. 

    Mu nkuru ngufi kandi habamo abanyarubuga bungirije. Ni bo bafasha umunyarubuga 
    mukuru kugera ku ntego cyangwa bakamubera imbogamizi. Aba banyarubuga 
    ni na bo insanganyamatsiko zungirije ziba zishingiyeho. Umunyarubuga mukuru 
    n’abanyarubuga bungirije bashinzwe kuyobora imigendekere y’ibikorwa byo mu 
    nkuru kugeza ku mpera yayo.

    Mu nkuru ngufi kandi ushobora gusangamo abanyarubuga ntagombwa cyangwa 
    b’indorerezi, ku buryo kuba mu nkuru kwabo cyangwa kutayibamo nta cyo 
    byahindura ku kivugwa mu nkuru kuko nta nsanganyamatsiko iba ibashingiyeho.
     

    – Akabuga nkuru 
    Akabuga nkuru ni ahantu inkuru ibera cyangwa ibarirwa. Hashobora kuba hazwi 
    neza cyangwa se hatazwi. Ni ukuvuga ko mu nkuru umuhanzi ashobora gukoresha 

    akabuga nkuru k’ahantu habayeho cyangwa akabuga nkuru gahimbano.

    – Imvugo y’ibiganiro 

    Inkuru ngufi irangwa na none n’imvugo y’ibiganiro aho usanga hakoreshwa cyane 
    ibinyazina ngenga bigaragaza uvuga n’ubwirwa (ngenga ya mbere n’iya kabiri mu 
    bumwe cyangwa mu byinshi) amagambo agaragaza igihe n’ahantu: hano, none, 
    ejo, mu minsi ibiri iri imbere, mu mwaka utaha, … amagambo agaragaza ibitekerezo 

    by’uvuga n’uruhande abogamiyemo, n’ibindi. 

    – Ibarankuru 

    Ibarankuru ni kimwe mu biranga inkuru. Ibarankuru mu nkuru ngufi rigenda umujyo 
    umwe, umuhanzi ntavangavanga ingingo, ibikorwa byose bikurikirana neza mu 

    njyabihe. Ibarankuru rishobora gukorwa ku buryo bune: 

    a) Umubarankuru ashobora kubara inkuru na we ubwe akinamo. Ni muri urwo 
    rwego usanga akoresha ngenga ya kabiri cyangwa iya mbere. 

    b) Umubarankuru ashobora kubara inkuru ari hanze yayo. Aha usanga akoresha 
    ngenga ya gatatu asa n’uvuga ibintu yareberaga iruhande mu gihe byabaga. 

    c) Umubarankuru ashobora kubara inkuru ye ubwe. Ni muri urwo rwego usanga 
    akoresha ngenga ya mbere kuko ibyo avuga aba abivuga kuri we. 

    d) Umubarankuru ubona byose nk’Imana. Usanga azi byinshi kurusha 
    abanyarubuga, amenya ibyo abanyarubuga batekereza, uko biyumva, aba 
    azi ibyabaye n’ibizaba, ndetse akamenya n’ibiri kubera ahantu hatandukanye.

    Ikitonderwa: Umubarankuru atandukanye n’umwanditsi w’inkuru. Umwanditsi 
    w’inkuru ni umuhanzi wanditse inkuru ibarwa mu gitabo ke. Muri uko kwandika 
    inkuru ye agena uburyo ibarwa. Muri ubwo buryo ibarwamo haba hari umuntu 
    ugenda uyibara, uwo akaba ari we mubarankuru. Cyakora hari igihe umwanditsi 
    ashobora kuba ari na we mubarankuru igihe abara inkuru y’ubuzima bwe. 

    – Ishushanyabikorwa mu nkuru ngufi 
    Inkuru iyo ari yo yose irangwa no kuba ishobora gukorerwa ishushanyabikorwa 
    rishingira ku bintu bikurikira: 
    a) Nyiri ubwite/ruhamwa: ni we munyarubuga mukuru inkuru iba ishingiyeho, 
    aba afite intego agamije kugeraho muri iyo nkuru. Aba ashobora kuyigeraho 
    cyangwa ntayigereho.
    b) Ikigamijwe/intego: ni icyo umunyarubuga mukuru aba agamije kugeraho mu 
    nkuru. 
    c) Ugenera/nyakugaba: ni igituma umunyarubuga mukuru agera ku ntego ye. 
    Ashobora kuba undi munyarubuga cyangwa ikindi kintu gishobora gutuma 

    agera ku ntego. 

    d) Ugenerwa/nyiri inyungu: ni uwo ari we wese mu nkuru wagira icyo yunguka 
    mu gihe umunyarubuga mukuru ageze ku cyo yari agamije.
     

    e) Abafasha/inyunganizi: ni abanyarubuga cyangwa ikindi kintu gishobora 
    gutuma umunyarubuga mukuru agera ku cyo yari agamije, cyangwa 
    ikigerageza kumushyigikira mu rugendo rwe rwose, kabone n’iyo atagera ku 
    ntego ye. 
    f) Imbogamizi: ni abanyarubuga cyangwa ikindi kintu gishobora, gutuma 
    umunyarubuga mukuru atagera ku cyo yari agamije, cyangwa ikigerageza 
    kumubangamira mu rugendo rwe rwose, kimubuza amahirwe kabone 
    nubwo yagera ku cyo yari agamije mu irangira ry’inkuru, ariko kikaba 

    cyamubangamiraga.

         Dore uko ishushanyabikorwa ry’abakinankuru riteye ku gishushanyo

                      

    Umwitozo

    Saba abanyeshuri gukora umwitozo uri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke . 

    Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo. 

                  

    Jya mu isomero ry’ikigo, usome inkuru ngufi wihitiyemo hanyuma uyisengure 
    ugaragaza imiterere yayo, imyubakire yayo n’ishushanyabikorwa ryayo.
    Umwarimu arafasha abanyeshuri kubnoza ibisubizo batanga bitewe n’inkuru 

    basomye.

           3.5.3 Isomo rya gatatu: Ihangamwandiko

                  

             1. Intangiriro

    Baza abanyeshuri ibibazo by’isubiramo ku isomo riheruka kugira ngo bibafashe 

    kwinjira mu isomo rishya.

                     

     Ni irihe somo duherka kwiga?
    Isomo duheruka kwiga ni inkuru ngufi.

    Ni iki kiranga inkuru ngufi?
    Inkuru ngufi irangwa n’imiterere yayo, abanyarubuga, akabuga nkuru, ibarankuru, 
    imvugo y’ibiganiro ndetse ishobora gukorerwa ishushanyabikorwa. 

    2. Uko isomo ritangwa
    Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 3.3 kiri mu bitabo 
    byabo. Bahe igihe cyo gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri ureba ko 
    abanyeshuri basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho 
    bukenewe.

    Igikorwa 
    Kora ubushakashatsi maze utahure inshoza y’ihangamwandiko, imbata yawo kandi 
    ugaragaze intambwe zo gukora umwandiko uboneye.
    Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Amatsinda 
    asimburane amurika buri tsinda ingingo imwe. Yobora abagize andi matsinda kunoza 
    no kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bose 

    babyandike mu makayi yabo.

                    

          a) Inshoza y’ihangamwandiko 

    Guhanga umwandiko ni uburyo bwo kubaka ibitekerezo bishingiye ku nsangamatsiko 
    runaka, ukayirambura ku buryo bw’umudandure ugenda ukurikiranya ibitekerezo 
    byubakiye ku gitekerezo k’ingenzi mu buryo bw’ inyurabwenge. 
    Uhanga umwandiko agomba kubanza kubaka ibitekerezo cyangwa kubishushanya 
    mu bwenge nyuma akabishyira mu nyandiko. 

    b) Imbata y’umwandiko
    Imbata y’umwandiko igizwe n’ibice bine by’ingenzi ari byo umutwe, intangiriro, 
    igihimba n’umusozo (umwanzuro). 

    – Umutwe 
    Mbere yo kwandika uhitamo umutwe ushingiye ku nsanganyamatsiko ushaka 
    kwandikaho. Umutwe ugomba kuba mugufi kandi ujyanye n’insanganyamatsiko. 
    Ugomba kuba witaruye ibindi bice by’umwandiko kandi wanditse mu buryo 
    butandukanye na byo. 

    – Intangiriro 
    Muri iki gice, werekana ko wumva insanganyamatsiko wahawe, maze ugatera 
    amatsiko ku byo ugiye kwandika. Ni ukuvuga ko intangiriro igomba kuba iteye 
    amatsiko ku buryo uyisoma agira amatsiko yo gusoma ibikurikiyeho. Urondora muri 
    make ingingo ziri buvugwe utazisobanuye. Si byiza guhita ugaragaza ibitekerezo 
    byawe ukiri mu ntangiriro. Igice k’intangiriro kigomba kuba kigufi ugereranyije 
    n’ibindi bice by’umwandiko.

    – Igihimba 
    Igihimba ni igice utangamo ibitekerezo bisobanuye cyangwa biherekejwe n’ingero. 
    Muri iki gice ni ho uvuga yisanzura agasobanura ibyo yamenyesheje mu ntangiriro. 
    Yirinda kuvangavanga ibitekerezo ashyiramo ibyo atavuze mu ntangiriro. Mu 
    gihimba utanga ibitekerezo gusa ukirinda kugaragaza umwanzuro. Mu gutanga 
    ibitekerezo muri rusange, ibyiza ni uguhera ku gitekerezo wowe ubwawe uha 
    agaciro gato ugasoreza ku gitekerezo kiremereye kurusha ibindi. 

    Mu gihimba, biba byiza buri ngingo igize igika kihariye kandi ikavugwaho mu 
    buryo butarondogoye. Iyo urangije kuvuga ku ngingo imwe, uvuga ku yindi. Mu 
    rwego rwo gukurikiranya ingingo mu buryo bw’inyurabwenge, hari amagambo 
    yabugenewe ugomba gukoresha wunga ibitekerezo cyangwa ibika. Twavuga 
    nka: byongeye kandi…, nakongeraho ko…, nta n’uwakwirengagiza ko…, nta 

    n’uwakwibagirwa ko…, ikindi kandi… n’andi menshi. 

    – Umusozo 
    Umusozo ni igice kigaragaramo inshamake y’ibyavuzwe mu gihimba. Muri iki gice 
    ni ho utanga igisubizo k’ikibazo umusomyi aba yibajije mu ntangiriro cyangwa se 
    umumara amatsiko yari afite atangira gusoma. Mu gusoza, uwandika avuga muri 
    make ibyavuzwe mu gihimba agaragaza ko ari ko byagombaga kurangira cyangwa 
    se agatanga inama igihe ari ngombwa. Iyo ari umwandiko usaba kugaragaza aho 
    umwanditsi abogamiye, ni muri iki gice agaragarizamo umwanzuro we. 

    c) Uko umwandiko uhangwa
    Kugira ngo umwandiko ukorwe neza, ni byiza gukurikiza itambwe zikurikira:

    – Guhitamo insanganyamatsiko. 
    Mbere yo kwandika ubanza gutekereza ku nsanganyamatsiko ushaka kwandikaho.

    – Guhitamo ubwoko bw’umwandiko 
    Mbere yo kwandika ugomba gihitamo ubwoko bw’umwandiko kugira ngo ugene 
    imisusire yawo kuko imyandiko itaba iteye kimwe. 

    – Gusesengura no kumva neza insanganyamatsiko. 
    Kuyisoma witonze, ukayisesengura, ushaka inyito z’amagambo ayigize. Impamvu 
    ni uko ijambo rimwe rishobora kugira inyito nyinshi. Gushakamo kandi ijambo 
    cyangwa amagambo fatizo yaguha inzira n’imbibi by’insanganyamatsiko. Iyi 
    ntambwe ni ingenzi kuko ntushobora kubona ibitekerezo utanga ku bintu nawe 
    ubwawe utumva neza. 

    – Gukusanya ibitekerezo ku nsanganyamatsiko. 
    Iyo umaze kumva neza insanganyamatsiko, utangira kwandika ku rupapuro rwo 
    guteguriraho ibitekerezo. Ukusanya ingero, amagambo meza yavuzwe n’abandi, 
    ibyawe ubwawe waba uzi, n’ibindi. Biba byiza iyo insanganyamatsiko wandikaho 
    uyiziho byinshi, kandi ugashingira ku bintu bifatika. 

    – Guhitamo ibitekerezo by’ingenzi. 
    Iyi ntambwe igufasha guhitamo ibitekerezo by’ingenzi, ukegeranya ibihuye, 
    ukabikurikinya mu buryo bwuzuzanya kandi hitawe ku njyabihe y’ibikorwa. 

    – Gukora imbata y’umwandiko. 
    Iyi ntambwe igufasha kumenya uko ukurikiranya ibitekerezo byawe mu gihe 

    wandika. 

    – Kwandika 
    Mu kwandika uwandika yubahiriza insanganyamatsiko, imbata yateguye n’amategeko 
    y’imyandikire. Ni ukuvuga: imvugo ikwiye kandi iboneye, kutavangavanga indimi, 
    kudasubira mu magambo, isanisha ry’amagambo, kubahiriza ikibonezamvugo 
    n’ibindi. Yandika kandi akurikiranya ibitekerezo mu buryo bw’inyurabwenge kandi 
    yubahiriza indeshyo y’umwandiko. 

    Kwandika bishobora gukorwa ntibirangire ako kanya bitewe n’insanganyamatsiko 
    wandikaho, ubwoko bw’umwandiko wandika cyangwa uburebure bw’umwandiko 
    ushaka kwandika. Kwandika rero bishobora gufata igihe kirekire kugira ngo 
    ushobore kunoza umwandiko wawe. Ibyo bituma ubona umwanya uhagije wo 
    gusubira mu byo wanditse, ugakuramo ibitari ngombwa, ibyisubiramo, ndetse 
    ukongeramo ibyaba bibuzemo. Muri iki gice kandi, ni ho ushakisha amagambo 
    yabugenewe kandi aryoshye ndetse ukaba washyiramo ibitekerezo n’ingero 
    zishimishije, izisekeje, ariko byose bigusha ku ngingo ugambiriye kuvugaho.

    Umukoro
    Saba abanyeshuri, buri wese ku giti ke, kuzakora uyu mukoro uri mu gitabo cyabo 
    maze bazawumurike mu isomo rizakurikira. 

    Ikibazo cy’umukoro
    Hanga inkuru mbarankuru kuri imwe mu nsanganyamatsiko zikurikira:
    a) Ibyiza bitatse u Rwanda.

    b) Nasuye Pariki y’Akagera

        3.5.4 Isuzuma rusoza umutwe wa gatatu  

                

     Ifashishe ibibazo biri mu gitabo cy’umunyeshuri hanyuma utegurire abanyeshuri 
    isuzuma. Saba abanyeshuri kwitegura gukora isuzuma risoza umutwe wa mbere 

    buri wese ku giti ke. 

                        

      I. Ibibazo byo kumva no gusesenguraumwandiko
     1. Iterambere ryo mu muryango wa Kamana rikomoka ku ki? 
     2. Ni izihe ndangagaciro nyanyarwanda dusanga muri uyu mwandiko? 

     3. Sobanura ibyiza byo kuzigama bivugwa mu mwandiko. 

     4. Vuga ingingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko.
     5. Ushingiye ku mwandiko, ni izihe ngamba wafata kugira ngo uzarusheho 
         kwiteza imbere?
    6. Gereranya imyitwarire y’abanyarubuga n’ubuzima busanzwe bw’aho utuye.

    II. Inyunguramagambo 
    1. Sobanura amagambo cyangwa amatsinda y’amagambo akurikira ukurikije 
    inyito afite mu mwandiko. 
    a) Kwiyuha akuya 
    b) Ikigega
    c) Kugarizwa n’inzara
    d) Guca inkoni izamba
    2. Huza ijambo riri mu ruhushya A n’igisobanuro cyaryo kiri mu ruhushya B.

    III. Ibibazo ku nkuru ngufi
    1. Sobanura imiterere y’inkuru ngufi.
    2. Abanyarubuga mu nkuru bashobora gushyirwa mu matsina atatu. Yavuge.
    3. Ibarankuru ry’umubarankuru ufite uruhare mu nkuru n’umubarankuru udafite 
         uruhare mu nkuru ritandukanira he?

    4. Garagaza igishushanyo cy’ishushanyabikorwa ry’inkuru.

         

    UMUTWE WA 2 KUBUNGABUNGA UBUZIMAUMUTWE WA 4 KUBAKA UMUCO WA MAHORO