UMUTWE WA 2 KUBUNGABUNGA UBUZIMA
2.1 Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
– Gusesengura ikinamico agaragaza ingingo ziyikubiyemo n’uturango twayo.
– Guhanga ikinamico ku nsanganyamatsiko yahawe no kuyikina.
– Gukoresha neza ibinyazina mu nteruro.
2.2 Ibyo umunyeshuri asanzwe azi
– Abanyeshuri bize uburyo bunyuranye bwo kwita ku buzima binyuze mu
myandiko inyuranye basomye. Bize ibijyanye n’inkingo, isuku ndetse no
kurya indyo yuzuye.
– Abanyeshuri bafite ishusho ku ikinamico.– Abanyeshuri bize ibinyazina mu myaka ibanza.
2.3 Ingingo nsanganyamasomo
Umwarimu aha abanyeshuri igikorwa kibinjiza mu nsanganyamatsiko y’umutwe.
Urugero rw’igikorwa
Soma umwandiko ukurikira, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma
uyasobanure wifashishije inkoranyamagambo kandi usubize n’ibibazo
byawubajijweho.Ibisubizo bigenda biboneka uko isomo ritera imbere.
2.5 Amasomo ari mu mutwe wa Kabiri n’igihe yagenewe
2. 5.1 Isomo rya mbere: Gusoma no gusengura umwandiko
“Ugira Imana agira umugira inama”
1. Intangiriro
Saba abanyeshuri kwitegereza ishusho ijyanye n’umwandiko “Ugira Imana agira
umugira inama”, bagiye gusoma akayibabazaho ibibazo.
Urugero rw’ibibazo yabaza n’urugero rw’ibisubizo :
a) Mwitegereje iyi shusho murabonaho iki?
Abantu bicaye mu nzu bigaragara ko bakurikiran ibyo ushinzwe umutekano avuga.
b) Muratekereza ko baganira ku ki? Sobanura.
Baraganira ku kibazo cy’umutekano kuko hagaragaramo ushinzwe umutekano.
2. Uko isomo ryigishwa
a) Gusoma bucece
Saba abanyeshuri gusoma umwandiko bucece badahwihwisa, bandika amagambo
badasobanukiwe hanyuma ubabaze ibibazo byo kugenzura ko basomye.
b) Gusoma baranguruye
Somera abanyeshuri by’intangarugero ugaragaza isesekaza hanyuma ubasabe
gusoma baranguruye basimburana. Genda ubakosora aho basoma nabi kandi
wita ku banyeshuri bafite ibibazo byihariye. Fasha buri wese bitewe n’ikibazo afite.
c) Gusobanura amagambo no gusubiza ibibazo ku mwandiko
Shyira abanyeshuri mu matsinda. Saba abanyeshuri gukora igikorwa 2.1 kiri
mu gitabo cyabo ubahe n’igihe cyo kugikora. Gendagenda mu ishuri ureba ko
abanyeshuri basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho
bukenewe.
Igikorwa
Soma umwandiko ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure
wifashishije inkoranya cyangwa inyito afite mu mwandiko kandi usubize n’ibibazo
byawubajijweho.
Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Itsinda rimwe
rimurike ibijyanye n’inyunguramagambo irindi rimurike ibijyanye n’ibibazo byabajijwe
ku mwandiko. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no kuzuza bisubizo
byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bosebabyandike mu makayi yabo.
Gusobanura amagambo
1. Gushinga akavumu: Gushinga urugo cyangwa gushaka umugore/ umugabo.
Kubaka urugo.
2. Imikizi
3. Kuzinduka iya Marumba: Kuzinduka kare cyane.
4. Kurara rwa ntambi : Kurara nabi
Kumva no gusesengura umwandiko
Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo byo kumva umwandiko
1. Rubundakumazi ava mu kabari yatashye gihe ki ?
2. Ni iki cyatumye Rubundakumazi akubita Nyinawumuntu ?
3. Ni izihe mpanuro Bahame yahaye Rubunda ku mazi ?
4. Gereranya imyitwarire ya Rubundakumazi, iya Nyinawumuntu n’ubuzima
busanzwe bw’Abanyarwanda.
5. Wavuga iki ku myumvire ya Rubundakumazi ku bijyanye no kuboneza
urubyaro ?
6. Garagaza ingaruka ziterwa no kubyara indahekana ku buzima bw’umuryango
n’ubw’igihugu muri rusange.
d) Umwitozo
Saba abanyeshuri gukora babiribabiri umwitozo w’inyunguramagambo uri mubitabo byabo. Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo.
b) Indaheka:
c) Kuboneza urubyaro:
d) Bwaki:
Tanga nk’umukoro ikibazo cya kabiri “Ni ngombwa kuganira n’urubyiruko ku buzima
bw’imyorokere? Vuga icyo utekereza kuri iyi ngingo.” Kizakosorwe mu ntangiriroy’isomo rikurikiraho.
2.5.2 Isomo rya kabiri: Ikinamico
Yobora abanyeshuri bakosore umukoro batahanye. Baza bamwe mu banyeshuri
batange ibisubizo, abandi babigorore byandikwe ku kibaho hanyuma abanyeshuribabyandike mu makayi yabo.
kuriiyi ngingo.
Kuganiriza urubyiruko ku buzima bw’imyororokere ni ingenzi kuko bifasha umuntu
kwimenya no kumenya uko yitwara mu buzima. Bituma umuntu amenya uburyo
butandukanye bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ikindi
kandi , bifasha umuntu kumenya uburyo butandukanye bwo kuringaniza urubyaro
ku buryo aba ashobora kubyara abo ashoboye kurerera.
2. Uko isomo ryigishwa
Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 2.2 kiri mu bitabo byabo.
Amatsinda amwe akore ku nshoza y’ikinamico andi akore ku turangotw’ikinamico.
Bahe igihe cyo gukora icyo gikorwa. Gendagenda mu ishuri ureba ko abanyeshuri
basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho bukenewe.
Igikorwa
Uhereye ku bumenyi ufite, sobanura inshoza y’ikinamico kandi ugaragaze uturango
twayo.
Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Kuri buri
ngingo hamurike itsinda rimwe. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no
kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho,abanyeshuri bose babyandike mu makayi yabo.
Ikinamico ni umukino ushingiye ku gikorwa abantu berekanira imbere y’abandi,
abantu bihindura ukundi, bagerageza gusa na bo cyangwa ibyo bakina haba mu
mvugo, mu mico no migirire kandi bagamije gushimisha abababona rimwe na rimwe
bagaherwamo inyigisho zishobora kuba intandaro yo gukira bimwe mu bikomere
by’umutima umuntu agendana buri munsi cyangwa gukemura bimwe mu bibazo
bihora biziritse bagenzi bacu mu miryango natwe ubwacu tutiretse.
Mu ikinamico, abakinnyi bashobora gutebya, gusakuza, guca imigani, kuririmba,
guhoza abageni n’abana, kuvugira inka, yewe n’abahigi bashobora kuzitura intozo
zabo, nyuma amahigi bakayaroha. Ikinamico ni akayobera iravura; ikuramo abantu
ububabare baba bafite, ikagerageza na none gukemura bimwe mu bibazo baba
bafite ku mutima.
b) Uturango tw’ikinamico
Ikinamico ihimbye neza, igomba kuba igaragaramo uturango dukurikira:
Umutwe w’ikinamico: umutwe w’ikinamico ugomba kuba ari mugufi kandi uteye
amatsiko.Insanganyamatsiko rusange igomba kuba ifitanye isano n’umutwe. Biba
byiza iyo usomye umutwe adahita yumva neza ibikubiye mu ikinamico.
Umwinjizo: ni amagambo atangira umukino, aba asa n’akebura abagiye gukurikira
ikinamico, ndetse abakururira gukurikira neza umukino.
Abanyarubuga: ni abantu cyangwa inyamaswa bakora ibikorwa mu ikinamico
cyangwa bakabikorerwaho. Bagaragaza imyifatire itandukanye igenda yumvikana
kandi igaragara mu mukino. Mu ikinamico si byiza ko amazina y’abanyarubuga
ahita agaragaza imyitwarire yabo, n’ubwo ahenshi mu ikinamico nyarwandausanga
ariko bimeze.Umunyarubuga atandukanye umukinnyi kuko umukinnyi we ari
umuntu uzwi ukina yigana umunyarubuga uvugwa mu ikinamico.
Urugero:
Bushombe uvugwa mu Runana ni umunyarubuga. Nyamara Ayirwanda Jean
Claude ukina yigana Bushombe ni umukinnyi.
Ibice by’umukino: ni umukino wose uba ugabanyijemo ibice bitandukanye, bitewe
n’uko umuhanzi yabigennye.
Agakino: igice cy’umukino, gishobora kugira imiseruko itandukanye, bitewen’igitekerezo gikubiye mu gice cy’umukino.
Urukiniro/akabugankuru: ni aho agakino cyangwa igice cy’umukino kiba
kiri bukinirwe. Urukiniro baruha umuteguro, bakarutaka cyangwa bakaruha
imirimbishirize, bitewe n’ibyifuzo by’umuhanzi cyangwa umutoza.
Umuseruko: tuvuga umuseruko, iyo hari umukinnyi mushya winjiye mu rukiniro
cyangwa igihe hari usohotse mu rukiniro. Mu makinamico avugirwa kuri tereviziyo
cyangwa kuri radiyo, si ngombwa ko urukiniro rurangiriraho igice cyose cy’umukino
kuko ho biba byoroshye kubikora. Mu mikino yerekanwa, ntabwo washobora
kwerekana abantu bari mu Kiriziya, ngo mu kanya wongere uberekane baryamye
imbere y’imbaga ibarebera kandi ari mu gice kimwe. Aha ngaha byagusaba kubanza
gufunga umwenda, ugategura akandi kabugankuru. Amategeko y’ikinamico avuga
ko bafunga umwenda gusa iyo igice cy’umukino kirangiye.
Inyobozi: ni ibisobanuro bigaragara mu ikinamico, biyobora abanyarubuga uko
bari bwitware mu mukino. Bikunze gushyirwa mu dukubo.
Imvugo nkana: ni amagambo umunyarubuga ashobora kuvuga mu gihe ari kugirana
ikiganiro na mugenzi we, ariko mugenzi we akigiza nkana ko atayumvise.
Imvugano: ni ikiganiro kiba hagati y’abanyarubuga igihe bahererekanya amagambo.
Inyishyu: ni amagambo umunyarubuga runaka asubiza mugenzi we mu ikinamico.
Umwivugisho: ni amagambo avugwa n’umunyarubuga igihe ari wenyine yivugisha.
Ururondogoro: ni imvugo itinze y’umunyarubuga runaka.
Iherezo: ikinamico igira iherezo. Iherezo ry’ikinamico rishobora kumara amatsiko
abayikurikiye, cyangwa rigasiga abayikurikiye mu gihirahiro bibaza uko byagenze
cyangwa uko bizagenda
c) Ishushanyabikorwa mu ikinamico
bikorwa bigaragara mu ikinamico bishingira ku bakinnyi cyanecyane ab’imena.
Abakinnyi b’imena bafatanyije n’abungirije bayobora imigendekere y’ibikorwa mu
ikinamico kugeza ku ndunduro y’ikinamico. Bityo rero nk’uko bimeze mu nkuru
ngufi cyangwa ndende, umusesenguzi ashobora gushushanya ibikorwa yifashishijeigishushanyo giteye gitya:
bagamije cyangwa ntibayigereho.
Ugenerwa: ni umuntu wese waba afite inyungu ukurikije ikivugwa mu ikinamico.
Abafasha: ni abakinamico cyangwa ibindi bintu bishobora gutuma nyir’ubwite
cyangwa ba nyir’ubwite mu ikinamico bagera ku kigamijwe cyangwa ntibakigereho
ariko byagaragaye ko ba nyir’ubwite bari bashyigikiwe.
Ugenera: ni umuntu cyangwa ikintu gituma nyir’ubwite agira intego runaka mu
ikinamico.
Ikigamijwe: ni intego abakinamico b’ingenzi baba bahawe n’umuhimbyi w’ikinamico.
Imbogamizi: ni abakinamico cyangwa ibintu bishobora kubangamira umukinnyi
cyangwa abakinnyi b‘imena kugera ku ntego cyangwa ku kigamijwe.
Impugukirwa:
Mu ikinamico birashoboka ko ibikorwa byagenda bikurikiranye nk’uko byagiye
bibamu njyabihe yabyo. Ibi si ihame. Bitewe n’ubuhanga bw’umuhanzi w’ikinamico,
hariubwo usanga ibikorwa bidakurikiranye uko byagiye biba mu mateka yabyo.
Imyitozo
Saba abanyeshuri gukora imyitozo iri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke. Yoboraabanyeshuri bakore ikosora rusange ry’imyitozo.
1. Gereranya ikinamico n’inkuru?2. Umunyarubuga atandukaniye he n’umukinnyi?
2.5.3 Isomo rya gatatu: Ibinyazina
1. Intangiriro
Baza abanyeshuri ibibazo ku isomo baheruka kwiga
a) Ni rihe somo twize ubushize
Ubushize twize ikinamico.
b) Abanyarubuga ni iki mu ikinamico ?
Abanyarubuga ni abantu cyangwa inyamaswa bakora ibikorwa mu ikinamico
cyangwa bakabikorerwaho
c) Ni iki umusesenguzi w’inkuru ashobora gushingiraho umurimo we?
Ashobora gushongira kuri ibi bikurikira: Nyiri ubwite, ugenerwa, abafasha,ugenera,
ikigamijwe n’imbogamizi:
2. Uko isomo ryigishwa
Shyira abanyeshuri mu matsinda, ubasabe gukora igikorwa 2.3 kiri mu bitabo byabo.
Bahe igihe cyo gukora icyo gikorwa. Amatsinda amwe agaragaze inshoza, andi
agaragaze uturango tw’ibinyazina. Gendagenda mu ishuri ureba ko abanyeshuri
basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho bukenewe.
Igikorwa
Soma interuro zikurikira, usobanure imiterere y’amagambo y’umukara tsiri kugira
ngo ubashe gutanga inshoza n’uturango by’ikinyazina.
1) Yewe ibyawe byakomeye ubwo usigaye uvuga amacuri.
2) Nagira ngo yenda uba uri hamwe n’abandi bagabo mujya inama!
3) Nyinawumuntu yabyaye ba Nyabyenda, ba Nyiramabumba, ba Nyiramisago
na ba…
Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Amatsinda
asimburane amurika buri tsinda ingingo imwe. Yobora abagize andi matsinda kunoza
no kuzuza bisubizo byatanzwe hanyuma byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bosebabyandike mu makayi yabo.
Ikinyazina ni ijambo risobanura izina. Gishobora kugaragira izina cyangwa
kikarisimbura.Ibinyazina birimo amoko menshi bitewe n’ingingo bibumbatiye ndetse
n’imikoreshereze yabyo mu nteruro.
b) Amoko y’ibinyazina n’uturango twabyo
Hakurikijwe uko ibinyazina bikoreshwa mu nteruro n’ingingo bibumbatiye, ibinyazina
bifite amoko atandukanye. Hari ibishobora kubanziriza izina cyangwa inshinga,
hakaba ibijya hagati y’amazina abiri afitanye isano, hakaba n’ibishobora gukurikira
izina.
– Ikinyazina nyereka
Ikinyazina nyereka ni ijambo ryerekana irindi jambo rigaragiye. Ikinyazina nyereka
kibanziriza ijambo kigaragiye, kikarisimbura cyangwa kikariherekeza. Ikinyazina
nyereka kerekana cyangwa kibutsa ijambo giherekeje kikaba gishobora kujya
imbere cyangwa inyuma yaryo. Iyo kigiye imbere y’izina, iryo zina ritakaza indomo,
naho inyuma y’izina kerekana icyo uvuga yerekana.
Ingero:
Abo baturanyi ba Rubundakumazi barumirwa.
Ziriya nama zo kuboneza urubyaro ni nziza cyane.
Nyinawumuntu uwo yari yaragowe.
Rubundakumazi yashimye uwo wamugiriye inama.
Ibinyazina nyereka bishobora gushyirwa mu matsinda hashingiwe ku uwerekana,ikerekanwa n’uwerekwa.
Ikinyazina nyereka gishobora kubanzirizwa n’akajambo “ng-” imbere yacyo mu
gihe gitangiwe n’inyajwi cyangwa se “nga-” mu gihe gitangiwe n’ingombajwi
kakacyongerera inyito yo gutsindagira.
Ingero:
Nguriya
Ngiyo
Ngakariya
– Ikinyazina mbanziriza
Ikinyazina mbanziriza ni ikinyazina gisimbura izina ribanjirije inshinga itondaguye
mu buryo bw’insano ni ukuvuga inshinga isobanura izina ikurikiye. Kitwa mbanziriza
kuko buri gihe gihora kibanjirije inshinga.
Ingero:
Umwana dukunda ararwaye. Uwô dukunda ararwaye.
Mwibuke ko ibintu twavugiye mu nama bigomba kubahirizwa. Mwibuke ko ibyô twavugiye mu nama bikwiye kubahirizwa.Imbonerahamwe y’ikinyazina mbanziriza
Ikinyazina mbanziriza mu nyandiko isanzwe gisa n’ikinyazina nyereka gifite igicumbi
/-o ndetse n’ikinyazi ngenera gifite igicumbi /-o. Aho bitandukaniye ni uko mu mvugo
no mu nyandiko yubahirije ubutinde n’amasaku, ikinyazina nyereka kigira isaku
nyesi naho ikinyazina mbanziriza kigahorana isaku nyejuru. Ikinyazina ngenera
n’ikinyazina mbanziriza bitandukanywa n’uko ikinyazina mbanziriza kibanziriza
inshinga itondaguye naho ikinyazina ngenera kikabanziriza inshinga idatondaguye.
Ingero:
Iyo ndwara iterwa n’umwanda nabaganirijeho ni impiswi. (Iyo iterwa n’umwanda.)
“Iyo” ni ikinyazina nyereka
Iyo nabaganirijeho iterwa n’umwanda ni impiswi. (Indwara nabagejejeho…) “Iyo”
ni ikinyazina mbanziriza.
Iyo guteka bayibitse. (Imyumbati yo guteka…). “Iyo” ni ikinyazina ngenera.
– Ikinyazina ngenera
Ikinyazina ngenera ni ikinyazina gihuza ijambo n’irindi ririkurikira. Kibumbatiye
ingingo yo kugira, guteganyiriza no kugenera, kugaragaza ubwoko cyangwa
inkomoko. Gikurikira izina cyangwa kiarisimbura.
Ingero:
Urugo rwa Kagabo rurakomeye. Urwa Kagabo rurakomeye.
Amazi yo kunywa arakonje. Ayo kunywa arakonje.
Umuceri w’umutanzaniya urahenda.Imipira y’umuhondo yarabuze.
Imbonerahamwe y’ikinyazina ngenera
– Ikinyazina ngenga
Ikinyazina ngenga gihagararira uvuga, ubwirwa n’ikivugwa.Ni cyo kinyazina
cyonyine kiboneka muri ngenga zose uko ari eshatu. Muri ngenga ya mbere mu
bumwe no mu bwinshi, kerekana uvuga. Muri ngenga ya kabiri mu bumwe no mu
bwinshi kerekana ubwirwa naho muri ngenga ya gatatu mu nteko zose kikerekana
uvugwa cyangwa ikivugwa. Ikinyazina ngenga kandi gishobora gufata umusuma
(-mbi, -se, -nyine, -bwe na -we) kandi cyandikwa gifatanye n’ibyungo “na” na
“nka” muri ngenga ya mbere y’iya kabiri.
Ingero:
Nge ndaza mukanya
Mwe muzaza ejo mu gitondo
Uyu we azaze mu kwezi gutaha.
Iki giti cyo azakibungabunge.
Mwebwe mwige.Ukore nkange.
Imbonerahamwe y’ikinyazina ngenga
– Ikinyazina ngenera ngenga
Ikinyazina ngenera ngenga ni ikinyazina ngenera kiyunze n’ikinyazina ngenga.
Kerekana nyiri ikintu n’icyo atunze. Iki kinyazina gikurikira izina ariko gishobora no
kurisimbura. Ibinyazina ngenera ngenga ni byinshi cyane kubera ko buri ngenga
iba ishobora kwiyunga n’izindi zose kandi mu nteko zose.
Ingero:
Inka yabo yarabyaye.→Iyabo yarabyaye.Inka zabo zirarisha. →Izabo zirarisha.
Imbonerahamwe y’ibinyazina ngenera ngenga
– Ikinyazina ndafutura /ndasigura
Ikinyazina ndafutura ni ijambo rijyana n’izina rikarisobanura ku buryo
bwutumvikanisha neza uvugwa cyangwa ikivugwa. Ikinyazina ndafutura kirimo
ikigufi n’ikirekire. Ikinyazina ndafutura gishobora kubanziriza izina, kurikurikira
cyangwa kurisimbura kandi gishobora no gukoreshwa kisubiyemo.
Ingero:
Undi muntu naze.
Indi misozi irera.
Amata yandi bayajyanye.
Uwundi mugabo yaratashye.
Abandi bana barakina.
Iyindi bayiziritse.Uwundiwundi yabasekeje.
Imbonerahamwe y’ikinyazina ndafutura
– Ikinyazina kibaza / mbaza
Ikinyazina kibaza ni ijambo rigaragira izina, ririherekeza, riribanziriza cyangwa
rikarisimbura rikagira icyo riribazaho. Iki kinyazina kandi kiba kibumbatiye ingingo
yo gushaka kumenya ibisobanuro, inkomoko, ingano, umubare cyangwa akarere
ikivugwakirimo.
Ingero:
Mwana wuhe mwahuye?
Ni abahe bantu bitabiriye inama?
Mwahuye n’abantu bangahe? Ese baguze imyenda ingahe?Ni i Kigali hagana he? Hagana Kacyiru.
Imbonerahamwe y’ikinyazina kibaza (mbaza)
Ikinyazina nyamubaro ni ijambo riherekeza izina cyangwa rikarisimbura rigaragaza
umubare w’ikivugwa ku buryo bufutuye. Kigabanyijemo amatsinda arindwi. Gihera
ku mubare rimwe kugeza kuri karindwi. Ikinyazina nyamubaro gishobora gusimbura
izina kandi gishoborakwisubiramo. Ibinyazina nyamubaro bikomoka ku mubare
rimwe bikoreshwa mu nteko z’ubumwe gusa naho ibikomoka kuva kuri kabiri
kugeza kuri karindwi bikoreshwa mu nteko z’ubwinshi gusa.
Ingero:
Abantu babiri bavuye mu nama.
Abana batandatu bagiye kuvoma.
Inka eshatu zahutse.
Ababiri bashyize hamwe baruta umunani urasana.
Bwira abo bana hinjire umwumweMuzane ihene eshateshatu
Ikinyazina nyamubaro gikurikiye izina ribara kuva ku icumi, gisanishwa n’ijambo
rivuga ibibarwa.
Ingero:
Abana cumi na batatu (batatu ni ikinyazinna nyamubaro).
Ibiti ijana na birindwi (birindwi ni ikinyazina nyamubaro).
a) Imibare y’inyuma ya karindwi si ibinyazina nyamubaro ahubwo ni amazina
nyamubaro kuko adashobora kwisanisha n’izina ryerekezwaho igisobanuro.
b) Inteko ya cumi na gatanu ni inteko y’ubumwe ariko ibinyazina by’ubwinshi
biyisanishamo ku ijambo “ukuntu” ryonyine.
Ingero:
Rubundakumazi yabyaye abana barenga umunani. (izinanyamubaro)
Yatemye ibiti ikenda mu ishyamba ryange. (izina nyamubaro)
Babikoze ukuntu kubiri gutandukanye. (ikinyazina nyamubaro)Imbonerahamwe y’ibinyazinanyamubaro.
– Ikinyazina mboneranteko / ndanganteko
Ikinyazina mboneranteko ni ijambo rikora imbere y’amazina rusange adafite indomo
cyangwa adafite indomo n’indandanganteko n’imbere y’amazina bwite, rikerekana
ubwinshi bwayo, rigatubura cyangwa rigatubya.Iki kinyazina kiboneka mu nteko ya
2; 7; 8; 10; 11; 12; 13 na 14 ku bayikoresha batubya. -Imbonerahamwe y’ikinyazina mboneranteko
– Ikinyazina mpamagazi
Ikinyazina mpamagazi ni ijambo rituma uhamagarwa yumva ko bashaka ko aza
cyangwa ko bashaka ko atega amatwi kugira ngo bamubwire. Ikinyazina mpamagazi
kibanziriza izina ry’igihamagawe. Iryo zina kandi rikurikirwa buri gihe n’ikinyazina
ngenga bityo kikagira inyito ishimangira. Ikinyazina mpamagazi kiba muri ngenga
ya kabiri gusa. Gifata ubumwe cyangwa ubwinshi bitewe n’ijambo gisobanura.
Ingero:
Wamugabo we, watashye ko bwije!
Mwabana mwe, ntimugasibe ishuri.
Ikitonderwa:
Ikinyazina mpamagazi buri gihe gikurikirwa n’izina kigaragiye hagakurikiraho
ikinyazina ngenga.Akenshi na kenhi kibanzirizwa n’akajambo gahamagara “yewe/
yemwe”.
Ingero:
Yewe wa mwana we, urajya he?
Wa mwana we, watashye ko bwije!Yemwe mwa banyeshuri mwe, ntimugasibe ishuri.
Imyitozo
Saba abanyeshuri gukora imyitozo iri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke. Yoboraabanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo.
1) Ikinyazina ni iki?
2) Vuga nibura uturango tubiri tw’ibinyazina.
3) Tanga amoko ane y’ibinyazina kandi ukore interuro imwe kuri buri bwo.
2.5.4 Gusoma no gusesengura umwandiko: Mpogazi na
magaramake
1. Intangiriro
Saba abanyeshuri kwitegereza ishusho ijyanye n’umwandiko “Mpogazi na
magaramake”, bagiye gusoma akayibabazaho ibibazo.
Urugero rw’ibibazo yabaza n’urugero rw’ibisubizo :
a) Mwitegereje iyi shusho murabonaho iki?
Ibiribwa by’ubwoko butandukanye ndetse n’umugore .
b) Muratekereza ko uyu mugore akora iki muri ibi biribwa bitandukanye?
Sobanura.
Biragaragara ko uyu mugore ashaka gutoranya ibiribwa ateka.
2. Uko isomo ryigishwa
a) Gusoma bucece
Saba abanyeshuri gusoma umwandiko bucece badahwihwisa, bandika amagambobadasobanukiwe hanyuma ubabaze ibibazo byo kugenzura ko basomye.
a) Ni inde uvugwa mu mwandiko?
Ni Mpogazi, Kirezi, Bwiza, Sheja, Sangwa na Magara make.
b) Ni iki kivugwa mu mwandiko?
Mu mwandiko haravugwamo ibijyanye no kurya indyo yuzuye.
c) Gusoma baranguruye
Somera abanyeshuri by’intangarugero ugaragaza isesekaza hanyuma ubasabe
gusoma baranguruye basimburana. Genda ubakosora aho basoma nabi kandi
wita ku banyeshuri bafite ibibazo byihariye. Fasha buri wese bitewe n’ikibazo afite.
d) Gusobanura amagambo no gusubiza ibibazo ku mwandiko
Shyira abanyeshuri mu matsinda. Saba abanyeshuri gukora igikorwa 2.4 kiri
mu gitabo cyabo ubahe n’igihe cyo kugikora. Gendagenda mu ishuri ureba ko
abanyeshuri basobanukiwe ibyo bagomba gukora kandi utanga ubufasha aho
bukenewe.
Igikorwa
Soma umwandiko ukurikira, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma
uyasobanure wifashishije inkoranyamagambo kandi usubize n’ibibazo
byawubajijweho.
Igihe wabahaye kirangiye, saba abanyeshuri kumurika ibyo bakoze. Itsinda rimwe
rimurike ibijyanye n’inyunguramagambo irindi rimurike ibijyanye n’ibibazo byabajijwe
ku mwandiko. Fatanya n’abagize andi matsinda kugorora no kuzuza bisubizo
byatanzwe hanyuma ibisubizo by’ingenzi byandikwe ku kibaho, abanyeshuri bosebabyandike mu makayi yabo.
a) Mpogazi
b) b) Ibibondo
c) c) Isheja
d) d) Ikirezi
e) e) Guhuta
Kumva no gusesengura umwandiko
1. Ni bande bavugwa muri uyu muvugo?
2. Mpogazi yakundaga iki?
3. Magaramake atandukaniye he na Mpogazi?
4. Ni nde wahinduye imyitwarire? Yabitewe n’iki?
5. Uhereye ku nsanganyamatsiko nyamukuru, tahura ingingo z’ingenzi uyu
muvugo ubumbatiye.
6. Ni irihe somo uyu muvugo ugusigiye?Umwitozo
Saba abanyeshuri gukora umwitozo uri mu bitabo byabo buri wese ku giti ke.
Yobora abanyeshuri bakore ikosora rusange ry’umwitozo.
Ibabazo n’ibisubizo by’umwitozo
1. Koresha amagambo akurikira mu nteruro ebyiri ku buryo adahuza inyito:
a) Gutota
b) Guseseka
c) Umuryango.
2. Andika ku gafishi ibiribwa n’ibinyobwa wategura mu ndyo yuzuye ugakora
ifunguro rya mu gitondo, irya saa sita n’irya nimugoroba.
Saba abanyeshuri, buri wese ku giti ke, kuzakora umukoro uri mu gitabo cyabo
maze bazawumurike mu isomo rizakurikira.
Umukoro
Fata umuvugo “Mpogazi na magaramake” mu mutwe maze uwuvugire imbere yabagenzi bawe ugaragaza isesekaza.
2.5.5 Isuzuma rusoza umutwe wa kabiri
isuzuma. Saba abanyeshuri kwitegura gukora isuzuma risoza umutwe wa mbereburi wese ku giti ke.
I. Ibibazo byo kumva no gusesenguraumwandiko
1. Ni ikihe kibazo kivugwa muri uyu mwandiko? Cyatewe n’iki?
2. Cyaje gukemuka se? Sobanura igisubizo cyawe.
3. Hari amafunguro abujijwe cyangwa se ay’agatangaza? Sobanura igisubizo
cyawe.
4. Tanga ingero ebyiri z’ibiribwa bikomoka ku mata.
5. Tanga ingero ebyiri z’indwara Mukankusi na Munana bashobora kuba
barwaye usobanure n’impamvu.
6. Ni irihe somo uyu mwandiko ukwigishije?
II. Inyunguramagambo
1. Koresha mu nteruro amagambo cyangwa amatsinda y’amagambo akurikira:
a) Itetu
b) Guhozagara
c) Imbata
d) Indwara za “twibanire”
2. Sobanura imvugo zikurikira uzihuza n’umwandiko:
a) Ikizaba nzanywa umuti.
b) Agapfa kaburiwe ni impongo.
c) Amagara ni nk’amazi araseseka ntayorwe.
III. Ibibazo ku binyazina
Tahura mu ibinyazina munteruro zikurikira maze uvuge ubwoko bwabyo
1. Ubu tugiye kubungabunga ubuzima bwacu, tubishishikarize n’abandi.
2. Nge nikundira inyama.
3. Mu byo munywa muge munywa amazi menshi.
4. Bagiye kwa muganga.
IV. Ibibazo ku ikinamico
1. Tandukanya umunyarubuga n’umukinnyi mu ikinamico.
2. Mu mwandiko w’ikinamico ni iki gifasha umuntu ushaka kwitoza kuyikina ku
buryo abikora nk’uko umwanditsi yabyifuje?
3. sobanura aya magambo akoreshwa mu bugeni bw’ikinamico:
a) Imvuganob) Ururondogoro