• UMUTWE WA 3 IMIYOBORERE MYIZA

    III.1. Umwandiko: Karame Rwanda





    3.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko



    3.1.2. Gusoma no kumva umwandiko


    3.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    3.2.1. Ibaruwa y’ubutegetsi




    1. Inshoza y’ibaruwa y‘ubutegetsi

    Ibaruwa y’ubutegetsi ni ibaruwa ngufi kandi ivuga ibya ngombwa birasa ku ntego,
    ikirinda uburondogozi no kugaragaza amarangamutima. Igituma iba ngufi ni uko
    uwandika agomba gusa kwibanda ku mpamvu yatumye yandika. Bene iyi baruwa
    y’ubutegetsi iba igamije gusabwa gutanga serivisi ku bo igenewe, gusaba akazi,
    gusubiza uwasabye akazi, gusaba ibisobanuro mu kazi, gutanga ibisobanuro,
    gutanga amabwiriza n’ibindi. Tuvuge niba uwandika asaba akazi, iyo ni yo
    mpamvu agaragaza ku rupapuro kandi ni yo avugaho muri make agaragaza akazi
    ashaka ako ari ko, ubushobozi afite bwo kugakora n’uburyo azagakora, kandi
    byose bikagirwa mu kinyabupfura. Nta gutandukira ngo agaragaze ko yababaye,
    ko ubukene bumumereye nabi, ko arya rimwe mu cyumweru, ko yari afite akazi
    bakakamwirukanaho ku maherere n’ibindi. Uwo wandikira usaba akazi ntakeneye
    ko umurondogoraho cyangwa ko umutera imbabazi. Ibyo nta mwanya abifitiye,
    icyo akeneye ni icyo ugamije kumukorera, ubushobozi ugifitemo, ibyangombwa

    bibigaragaza. Bene iyi baruwa yandikwa ku rupapuro rw’umweru

    2. Uturango tw’ibaruwa y’ubutegetsi
    -- Mu ibaruwa y’ ubutegetsi hari amagambo yabugenewe agomba gutangira
    no gusoza ibaruwa y’ubutegetsi. Ayo ni nka:
    Nyakubawa/ Bwana/Madamu/Madamazera,
    Mu gihe ngitegereje igisubizo cyanyu kiza, nyakubahwa, mbaye mbashimiye,
    Mu gihe ntegerezanyije ikizere, mbaye mbashimiye,
    Mbaye mbashimiye Nyakubahwa/ Bwana / Madamu/ Madamazera…
    -- Buri gika gitangirira mu cya kabiri cy’urupapuro mu mpagarike yarwo.
    -- Ibaruwa y’ubutegetsi igomba kugira impamvu yayo yihariye bitewe
    n’igitumye yandikwa bagaca akarongo ku ijambo “impamvu”.

    3. Imiterere y’ibaruwa y’ubutegetsi
    Ibaruwa y’ubutegetsi igizwe n’ibice binyuranye ari byo:
    a) Aderesi:
    Aderesi ni igice k’ingenzi kigaragaza uwanditse ibaruwa y’ ubutegetsi.
    Hagaragaramo amazina ye, aho atuye ndetse n’andi makuru yose yafasha uwo
    yandikiye kumenya aho yamubariza aramutse amushatse: ashobora kongeramo
    nimero za terefoni n’aderesi ye ya interineti. Iki gice gifata umwanya wo hejuru
    ibumoso ku rupapuro.

    b) Itariki
    Itariki ni ngombwa ko hagaragaramo ahantu ibaruwa y’ ubutegetsi yandikiwe
    n’umunsi iyo baruwa yandikiweho. Iki gice cyo kijya hejuru iburyo ahateganye
    n’izina.

    c) Uwandikiwe
    Uwandikiwe ni igice kigaragara munsi y’itariki ibaruwa y’ubutegetsi yandikiweho.
    Kiba kigaragaza uwo ibaruwa igenewe. Si izina rye bwite rigaragaramo ahubwo
    ni izina rigaragaza umwanya afite mu kazi. Cyakora hashobora no kugaragazwa
    izina iyo ibaruwa y’ubutegetsi igenewe umukozi runaka.

    d) Impamvu
    Mu ibaruwa y’ubutegetsi hagomba kugaragaramo impamvu yanditswe. Impamvu
    y’ibaruwa y’ubutegetsi ishobora kuba: gusaba akazi, gusaba ibisobanuro,
    kohereza raporo... Ijambo”impamvu” buri gihe ricibwaho akarongo. Iki gice
    kiba kiri munsi ya aderesi kikabangikana n’umurongo wa nyuma wo mu gice
    kigaragaza uwo ibaruwa y’ubutegetsi yandikiwe.

    e) Igihimba
    Igihimba ni ibaruwa nyirizina. Igihimba k’ibaruwa y’ubutegetsi kigirwa n’ibika
    bitatu:
    -- Intangiriro: Uwandika avuga muri make impamvu imuteye kwandika igirwa
    n’igika kimwe kandi ikagaragaza icyo uwandika agamije. Iyo ari nk’ibaruwa
    isaba akazi agaragazamo ko azi neza ko uwo mwanya uhari.
    -- Igihimba :Ni igice kigaragara nk’aho ari kirekire kurusha ibindi, kuko
    gishobora no kugira ibika birenze kimwe bitewe n’ingingo zigize ubutumwa.
    Ni cyo gice cyonyine gisobanura mu mugambo arambuye ibyavuzwe mu
    ntangiriro, kikabisesengura, kikanakurikiranya ibitekerezo. Icyo gihe buri
    gika kiharira ingingo yacyo, na none ukirinda gusubiramo ibyo wavuze.
    -- Umusozo: Uwandika ibaruwa y’ ubutegetsi asoza ashimira uwo yandikiye.
    Ni cyo gice kirangiza ibaruwa y’ ubutegetsi kandi kigirwa n’igika kimwe.
    Uwandika arangiza yerekana ikizere afitiye uwo yandikiye cyangwa se
    icyubahiro amugomba.

    f) Amazina n’umukono: Ni igice gisoza ibaruwa y’ ubutegetsi kigizwe
    n’amazina ndetse n’umukono wa nyiri ukuyandika.
    Ikitonderwa: Bitewe n’imiterere yayo, ibaruwa y’ubutegetsi ishobora kugira
    ibindi bice bikurikira:

    Binyujijwe: Ni igice kigaragara mu ibaruwa y’ubutegetsi munsi y’aderesi
    y’uwandikiwe. Gishyirwaho iyo hari abo iyo baruwa igomba gucaho mbere yo
    kohererezwa uwayandikiwe.
    Bimenyeshejwe: ni igice kijya mu mpera z’ibaruwa y’ ubutegetsi ku
    ruhande w’ibumoso. Kijya mu ibaruwa y’ ubutegetsi iba igomba kugira abandi
    bamenyeshwa ibyanditswe.

    4. Imbata y’ibaruwa y’ubutegetsi



    1. Ibirannga umuntu
    Amazina::MUBERUKA Gaston
    Data: KARIMANYI Joel
    Mama: KABERA Marigueritte
    Igihe navukiye: 2 Nzeri 1984
    Aho navukiye: Intara ya Kumuhigo, Akarere ka Kagano, Umurenge wa Cyabayaga
    Akagari ka Mwungu.
    Aho ntuye: Intara ya Kumuhigo, Akarereka Burehe, Umurenge wa Mataba,
    Akagari ka Gaseke.
    Irangamimerere: Ndubatse, mfite abana bane
    Terefoni: 0788881111
    E-mail: muberuka-gaston@yahoo.fr
    Akarere ka Burehe, Umurenge wa Mataba, Akagari ka Gaseke.

    2. Amashuri nize
    -- 2003-2007: Amashuri makuru: Kaminuza nkuru y’ u Rwanda
    Impamyabushobozi y’ikiciro cya kabiri mu Ndimi n’Ubuvanganzo Nyafurika.
    -- 1989-1994: Amashuri yisumbuye muri Seminari ya Runaba
    Impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye mu ishami ry’Ikiratini n’indimi
    zivugwa.
    -- 1981-1988: Amashuri abanza mu Ishuri Ribanza rya Mataba. Ikemezo
    k’ikigo cy’Amashuri Abanza cya Mataba.
    3. Uburambe mu kazi
    -- 2011-2017: Umwarimu w’indimi muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya
    Huye.
    -- 2008-2010: Umwarimu w’ Igiswayiri n’Ikinyarwanda mu Iseminari Nto ya
    Runaba.
    -- 2003-2004: Umwarimu w’Igifaransa n’Ikinyarwanda mu ishuri ryigenga
    APEDER Mataba.
    -- 2000-2003: Umwarimu w’Igifaransa n’Ikinyarwanda mu ishuri ryisumbuye
    rya Gakurazo.

    4. Ubundi bumenyi
    -- Nzi mudasobwa porogaramu ya “Word, Excel, Power Point, Access na
    Publisher
    -- Mfite uruhushya rwo gutwara imodoka kategori ya B, nkaba nzi no kuyitwara.

    5. Indimi nzi kuvuga


    6. Ibyo nkunda
    Nyuma y’akazi nkunda gusoma ibitabo. Nkunda umukino wo koga no gukina
    umupira w’amaguru.

    7. Abantu banzi:
    -- UMUHIRE Jean: Umwarimu wange muri Kaminuza y’u Rwanda, Tel:
    0788..........
    -- Padiri KARAKE Samuel: Umukoresha wange igihe nigishaga muri Seninari
    Nto ya Rubare Tel: 076................................
    -- HAKIZIMANA Paul: Umuyobozi w’Ishami ry’Indimi muri Kaminuza y’u
    Rwanda aho nigisha ubu, Tel: 0789......................

    Ngewe MUBERUKA Gaston ndemeza neza ko ibyo maze kuvuga ari ukuri kandi
    ko bishobora kugenzurwa.
    Bikorewe i Kagano, ku wa 25 Nyakanga 2017

                                                                                                                    

                                                                                                                                                                      MUBERUKA Gaston

                                                                                                                                                                       

    1. Inshoza y’ umwirondoro
    Umwirondoro ni inyandiko yereka umukoresha ishusho y’umukozi akeneye. Mu
    buzima busanzwe ari na byo bimenyerewe cyane, umwirondoro ukunze gusabwa
    n’umuntu wese ushaka gutanga akazi. Bityo mu byangombwa yaka ushaka
    gupiganirwa uwo mwanya haba harimo n’umwirondoro we. Umwirondoro kandi
    ushobora kuba ngombwa iyo umuntu asaba ishuri runaka ngo akomerezemo
    amasomo ye.

    2. Ibiranga umwirondoro
    Umwirondoro unoze ugomba kuba:
    -- Wanditse ku rupapuro rwiza nta n’amakosa y’ururimi arimo.
    -- Wuzuye kuko uwusaba akeneye amakuru yuzuye kugira ngo arusheho
    kumenya nyiri umwirondoro niba hari ikiburamo ntibizamutere igihe
    agishakisha.
    -- Usomeka neza wanditswe mu nteruro ngufi.
    -- Uvuga ukuri. Ukora umwirondoro ntagomba kugira icyo yibagirwa cyangwa
    ngo ashyiremo ibidasobanutse cyangwa ibihimbano.
    -- Ugomba kuba ugenewe koko abo wandikiwe niba ari aho nyirawo asaba
    akazi ugomba kuba ujyanye n’aho asaba akazi.

    3. Ibice bigize umwirondoro
    Umwirondoro ntukorwa uko nyirawo yiboneye ugomba kuba ufite uburyo
    buboneye ukorwamo, uko ibice biwugize bikurikirana kuko umwanya wabyo uba
    ufite icyo usobanura kuri uwo mwirondoro.
    Ibyo bice ni:
    -- Umutwe
    -- Ibiranga umuntu
    -- Amashuri
    -- Uburambe
    -- Ubundi bumenyi
    -- Indimi avuga
    -- Ibyo akunda
    -- Abantu bamuzi
    -- Kwemeza ko ari ukuri no gushyiraho umukono we.
    a) Umutwe
    Umutwe w’umwirondoro wandikwa hejuru ukitwa umwirondoro

    b) Ibiranga umuntu
    Irangamimerere ni igice gitangira umwirondoro, kikaba kigamije kugaragaza muri
    make uwo ari we. Kigomba kuba cyumvikana kandi kirasa ku ntego.
    Si ngombwa gushyiramo ibintu byinshi nubwo bwose waba ubona umwirondoro
    ari muto. Mu irangamimerere umuntu avugamo amazina ye. Ni byiza kwandika
    izina ry’umuryango mu nyuguti nkuru z’icyapa maze iry’idini rikajya mu nyuguti
    nto, ariko ritangiwe n’ inyuguti nkuru.
    Nyuma y’amazina hagaragazwa aho umuntu aherereye, ni ukuvuga aho atuye
    (aha iyo afite agasanduku k’iposita ni byiza kugashyiraho). Aho umuntu atuye
    hiyongeraho n’uburyo uwamushaka yamubonamo; umurongo wa terefoni na
    aderesi ya interineti ku buryo uwabishaka yahita amwandikira. Ikindi kigomba
    kujya mu irangamimerere ni imyaka umuntu afite. Aha ariko ntawandika umubare
    ibyiza ni ugushyiraho umwaka yavukiye. Iyo yanditse amatariki, ukwezi ukwandika
    mu izina ryako.

    c) Amashuri
    Iki gice kigaragaza aho nyiri umwirondoro ahagaze mu rwego rw’ubumenyi ni yo
    mpamvu uwandika agomba guhera ku mpamyabumenyi nini afite. Mu kwandika
    umwirondoro, amashuri ntatandukana n’impamyabumenyi. Ugaragaza amashuri
    yize avuga umwaka, aho yigaga, ibyo yigaga n’impamyabumenyi yahakuye. Hari
    igihe amashuri ajyana n’ibitabo umuntu aba yaranditse. Icyo gihe si ngombwa
    kubishyiraho keretse iyo bigira icyo byongera ku kizere umuntu ashobora
    kugirirwa n’abo ashyikiriza umwirondoro.
    d) Uburambe
    Uburambe mu kazi ni igice cyo kwitonderwa. Aha ni ho uwandika umwirondoro
    aba agomba kwereka uwo yandikiye icyo azi gukora n’igihe amaze agikora.
    Iyo yakoze mu myanya myinshi, ayishyiraho ahereye ku wa nyuma aherukaho
    agenda agaragaza igihe yagiye ayimaraho. Hari igihe umuntu aba yarakoze
    iyimenyerezamwuga ni ngombwa ko abishyiraho cyanecyane iyo ataramara
    igihe kinini akora cyangwa se ari bwo bwa mbere yatse akazi. Ibyo bishobora
    kumwongerera amahirwe imbere y’uwo aha umwirondoro.

    e) Ubundi bumenyi
    Kumenya ibintu byinshi nta cyo bitwaye kuko ibyo umuntu azi byose bishobora
    kumugirira akamaro mu buzima bwe bwa buri munsi. Iyo rero umuntu azi ubundi
    bumenyi ntashidikanya kubigaragaza ku mwirondoro we cyanecyane iyo bifitanye
    isano n’akazi asaba.
    Urugero: Kuba azi mudasobwa, kuba afite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga...

    f) Indimi
    Hari igihe umwanya umuntu ashaka uba usaba kumenya indimi z’amahanga. Ni
    ngombwa rero ko uwandika umwirondoro ashyiramo indimi zose azi.
    Mu kazi ako ari ko kose kumenya indimi z’amahanga byongerera amahirwe
    ugasaba. Ukora umwirondoro agaragaza urwego aziho urwo rurimi atabeshya
    (nduzi neza cyane, nduzi neza, nduzi bihagije, biciriritse) kuko kubeshya
    byamugiraho ingaruka mu gihe k’ikizamini k’ibiganiro.

    g) Ibyo akunda
    Umuntu ntabaho akora akazi ashinzwe gusa. Na nyuma y’akazi ubuzima
    burakomeza. Ibyo umuntu akunda rero biza nyuma y’akazi. Bigizwe n’ibyo umuntu
    akora kandi bimushimisha. Ariko na none ukora umwirondoro ntiyiyibagize ko
    ibimushimisha bishobora kumubera imbogamizi yo kutabona umwanya yifuza.
    Nk’urugero niba ari umuntu ukunda kumva indirimbo kuri radiyo, bikaba byerekana
    ko ari umuntu ukunze kuba ari wenyine ko kubana n’abandi byamugora, mu gihe
    umuntu ukunda gukina umupira aba agaragaza ko abana n’abandi neza ko no
    mu kazi byagenda bityo.

    h) Abantu bamuzi cyangwa abahamya
    Iyi ngingo y’abantu bazi nyiri umwirondoro si ngombwa buri gihe. Ariko hari
    ababisaba mu mwirondoro bikaba ngombwa ko ijyamo. Abantu bakunze
    gukenerwa si abaturanyi bawe cyangwa se bene wanyu bakomeye. Abazi
    umuntu baba bakenewe ni abarimu bamwigishije cyangwa abakoresha
    bamukoresheje kuko ukeneye umwirondoro wawe aba ashobora kubabaza ku
    bijyanye n’ubumenyi ufite cyangwa se ubushobozi n’imyitwarire byawe mu kazi.

    i) Kwemeza ko ibyo uvuze ari ukuri no gushyiraho umukono
    Iki ni cyo gice gisoza umwirondoro. Nyiri ukuwandika agomba gusoza yemeza
    ko amakuru yatanze ari ukuri ko anashobora kugenzurwa. Hanyuma agashyiraho
    itariki n’umukono we.

    Ibi ni byo by’ingenzi biba bikubiye mu mwirondoro. Cyakora ntibibujijwe ko hari
    andi makuru yakongerwamo igihe nyiri ukwandika abona ko hari amahirwe

    yamwongerera kugira ngo abone akazi yasabaga.

    III.3. Amatangazo


    Itangazo
    Mu rwego rwo kunoza imiyoborere myiza mu Murenge wa Gitaha, ubuyobozi
    bw’Umurenge wa Gitaha bunejejwe no kumenyesha abayobozi b’imidugudu
    bose bo mu Murenge wa Gitaha ko batumiwe mu nama nyunguranabitekerezo
    yo kurebera hamwe ikigero abaturage bagezeho mu gutanga ubwisungane mu
    kwivuza (mituweri) izaba ku Cyumweru tariki ya 25/01/2015, saa tatu za mu
    gitondo (09h00). Kuza kwanyu ni inkunga ikomeye mu kwita ku buzima bw’abo
    muyobora.

    Bikorewe i Gitaha ku wa 20/01/2015
    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gitaha.

    1. Inshoza y’itangazo
    Itangazo ni inzira cyangwa uburyo ukoresha igihe cyose ufite icyo ushaka
    kugeza ku bandi ukibamenyesha ugicishije mu itangazo.Urugero nk’ iyo banki
    zambuwe cyangwa se ibindi bigo biciriritse by’imari bihemukiwe na ba bihemu
    bakambura inguzanyo hatangazwa amatangazo, aba ba bihemu bagashyikirizwa
    inkiko batsindwa ibyabo bigatezwa cyamunara. Iyo hari imitungo izagurishwa
    abahesha b’inkiko b’umwuga batanga amatangazo bahamagarira abaturage
    kuzaza kwigurira. Bibaho kandi ko iyo umuryango watakaje umuntu atambutsa
    itangazo mu bitangazamakuru cyangwa kuri radiyo bahamagarira abantu
    gutabara umuryango wagize ibyago.

    Itangazo rero ni inyandiko irimo ubutumwa bamanika ahantu, buca mu
    kinyamakuru cyangwa kuri radiyo kugira ngo bumenyekane hagamijwe
    kwamamaza, kurangisha cyangwa kumenyesha.

    2. Uturango tw’itangazo
    Mu itangazo hagomba kubonekamo ibi bikurikira:
    -- Umutwe w’itangazo.
    -- Utanze itangazo.
    -- Uwo rigenewe.
    -- Ahantu igikorwa rimenyesha kiri, cyabereye cyangwa kizabera.
    -- Itariki igikorwa rimenyesha cyabereyeho cyangwa kizabera.

    3. Ubwoko bw’amatangazo
    Amatangazo arimo amoko anyuranye: amatangazo yo kubika, amatangazo
    yo kumenyesha, amatagazo yo kwamamaza, amatangazo yo kurangisha
    n’ubutumire.

    a) Amatangazo yo kubika
    Amatangazo yo kubika ni amatangazo atabaza agamije kumenyesha abantu ko
    hari umuntu witabye Imana akanavuga igihe azashyingurirwa.

    Urugero:
    Itangazo ryo kubika

    Umuryango wa Mporanyi Claudien ubarizwa mu Murenge wa Gashwi
    uramenyesha inshuti n’ abavandimwe ko umubyeyi wabo Kanamugire Roger wari
    urwariye mu bitaro bikuru bya Kinihira yitabye Imana none Ku wa gatatu tariki
    ya 23/5/2017. Bimenyeshejwe inshuti n’ abavandimwe batuye mu murenge wa
    Gishamvu, abakirisitu basengana na nyakwigendera muri paruwasi ya Mukingo n’
    abo bakoranaga ku bitaro bya Munini. Itariki yo gushyingura ni Ku wa gatandatu
    tariki ya 26/5/2017. Inshuti n’ abavandimwe bihutire gutabara
    Bikorewe Gashwi ku wa 23/05/2017

    b) Amatagmngazo yo kumenyesha
    Amatagmngazo yo kumenyesha ni amatangazo amenyesha abayumva amakuru
    atandukanye nk’inama, akazi, isoko ry’ibintu, cyamunara...

    Urugero:
    Itangazo ryo kumenyesha
    Mu rwego rwo kwizihiza icyumweru cyahariwe ubuzima kizatangira ku wa
    12 kugeza ku wa 15/8 ,Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gasenyi bunejejwe no
    kumenyesha abaturage bose bo mu Murenge wa Gasenyi ko batumiwe mu
    gikorwa cyo kwipimisha ku bushake indwara ya Sida kizabera mu busitani bw’
    uwo umurenge. Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’ ubuzima
    n’ umuryango utabara imbabare Croix-rouge. Muri ki cyumweru cyahariwe
    ubuzima, iki gikorwa kizajya gitangira saa mbiri z’ igitondo gisoze saa kumi
    n’ imwe z’umugoroba. Abaturage basabwe kwitabira kuko burya amagara
    araseseka ntayorwa.
    Bikorewe i Gitaha ku wa 6/08/2015
    Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gasenyi.

    c) Amatangazo yo kwamamaza
    Amatangazo yo kwamamaza ni amatangazo atangwa agamije kwamamaza
    ibikorwa by’umuntu ku giti ke, by’ishyirahamwe, by’inganda, amashuri, kugira
    ngo bimenyekane bibone ababigana mu buryo bwo kubiteza imbere.

    Urugero:
    Itangazo ryo kwamamaza
    Uruganda rukora amasabune ruherereye mu cyanya k’ inganda i Masoro
    ruramenyesha abantu bose ko rubafitiye amasabune ya “Urakeye” y’ ubwoko
    bwose: ay’ amazi, ay’ ifu n’ ay’ imiti ku ngano yose wakwifuza. Ayo masabune
    murayasanga mu masoko hose , mu maduka no ku ruganda . Ushaka kurangura
    cyangwa utwara byinshi turagutwaza tukakugeza iwawe.
    Gana uruganda rw’ amasabune“Urakeye” uce ukubiri n’ umwanda.

    d) Amatangazo yo kurangisha
    Amatangazo yo kurangisha ni amatangazo atangwa igihe umuntu yatakaje
    ikintu, yabuze umuntu kugira ngo ababimuboneye babimuhe cyangwa yatoye
    ibintu kugira ngo nyirabyo abashe kubibona.

    Urugero:
    Itangazo ryo kurangisha
    Nzirorera Jemus utuye mu murenge wa Kinyoni ararangisha ibyangombwa bye
    yabuze ku wa mbere tariki ya 01/11/2015, saa tatu za mu gitondo (09h00).
    Ibyo byangobwa byaburiye mu mu muhanda Kigali- Butare. Bikaba ari ikarita
    ndangamuntu, uruhushya rwo gutwara imoboka n’uruhushya rwo kujya mu
    mahanga. Uwabibona yabimugereza ku buyobozi bw’ umurenge wa Kinyoni
    cyangwa agahamagara kuri izi numero za telefoni 078.......akazahabwa ibihembo
    bishimishije.
    Bikorewe Kinyoni ku wa 2/11/2015

    e) Amatangazo atumira/ubutumire
    Ubutumire ni inyandiko ngufi itumira umuntu cyangwa abantu kwitabira umunsi
    mukuru runaka. Bene izi nyandiko twazigereranya n’amabaruwa y’ubucuti nubwo
    zo zidakurikiza imiterere y’ayo mabaruwa. Ubutumire bukoreshwa mu minsi
    mikuru inyuranye nko gushyingirwa, kubatirisha, kwizihiza isabukuru runaka,
    gutaha igikorwa runaka, gusangira ku meza, kwishimira kugera ku gikorwa
    runaka nko gufata impamyabumenyi...
    Ubutumire burangwa n’imiterere yabwo yo kuba hagaragaramo ibintu by’ingenzi
    bikurikira:
    -- Umutwe w’ubutumire
    -- Amazina y’utumira,
    -- Utumirwa,
    -- Igikorwa umutumiramo,
    -- Aho igikorwa kizabera.
    -- Umunsi n’isaha kizaberaho

    Urugero

    Umwandiko: Ikiganiro ku miyoborere myiza
    Ba nyakubahwa bayobozi b’imirenge muteraniye hano mugire amahoro!
    Mbere na mbere mbanje kubashimira ubwitabire bwanyu muri iyi nama. Tudatinze
    rero, nk’uko mwabisomye mu butumire mwahawe, uyu munsi turagirana ikiganiro
    n’umuyobozi waturutse muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ushinzwe
    imiyoborere myiza. Hashize igihe havugwa ko muri aka Karere hari abayobozi
    batakira neza abo bashinzwe kuyobora ni yo mpamvu twatumiye uyu muyobozi
    ngo abagezeho ikiganiro ku miyoborere myiza. Ntabatindiye rero reka muhe
    umwanya atuganirize.Nyakubahwa Muyobozi umwanya ni uwanyu.
    Nyakubahwa Muyobozi w’Akarere ka Runoni,
    Ba nyakubahwa bayobozi b’imirenge inyuranye,
    Nimugire amahoro!

    Nasabwe kubagezaho ikiganiro ku miyoborere myiza. Ariko iyo tuvuze imiyoborere
    myiza twumva ibintu byinshi. Uyu munsi turaganira ku miyoborere myiza muri
    rusange twibande ku buryo bwo kwakira neza abatugana, kugira ngo twitwe ba
    Rugwirorusa mu mikorere yacu ya buri munsi.

    Imiyoborere myiza ni iteme abayoborwa n’abayobozi bahuriraho bagafatana
    urunana bagakemurira hamwe ibibazo bihari. Bibaye na ngombwa kuri iryo teme
    bahashinga intebe bakiga kuri gahunda ziteza imbere Igihugu n’isi muri rusange.
    Imiyoborere myiza ni uburyo buboneye bwo guhuza abayobozi n’abayoborwa, buri
    wese akagira kandi akamenya uburenganzira bwe n’inshingano ze. Imiyoborere
    myiza ni iyimakaza ubuyobozi bwiza, ukuzuzanya mu bitekerezo kw’abayobora
    n’abayoborwa hagamije iterambere ry’Igihugu.

    Igihe cyose umuturage atazaba afite uburenganzira bwo kwishyiriraho abayobozi
    binyuze mu matora no kugira uruhare mu kubakuraho igihe batujuje inshingano
    zabo, nta miyoborere myiza izaba irangwa mu Gihugu cyangwa mu gace
    runaka kacyo. Imiyoborere myiza igira amahame igenderaho. Ingero ni nyinshi.
    Muri rusange, guha abaturage uruhare mu buyobozi, gukorera mu mucyo,
    kumenyekanisha no kwisobanura ku byo ushinzwe gukora, kugira ubuyobozi
    buri wese yibonamo, kubaha igitekerezo cy’undi, guharanira ubwigenge
    mu bwuzuzanye hagati y’inzego z’ubuyobozi, kumenya kugira abandi inama
    kimwe no kutabogama, ukita ku nyungu rusange byinjira mu mahame y’ingenzi
    y’imiyoborere myiza.

    Mu miyoborere myiza hagomba kubonekamo gutanga ikaze. Ntibikwiye ko
    umuturage uje abagana aza yikandagira atazi niba muri bumwakire. Iyo bigenze
    bityo buri gihe ahora abunza imitima yumva ko abayobozi bose ari bamwe.
    Umuyobozi ubwira nabi abamushyize ku ntebe yaba ameze nka wa wundi utema
    ishami ry’igiti yicayeho. Umuyobozi mwiza yakira abaje bamugana bagahuza
    ibitekerezo, ahakenewe gukoreshwa amategeko agakoreshwa, uhanwa
    agahanwa, ukeneye kungwa mu bahanganye bigakorwa nta ruhande ubuyobozi
    bubogamiyemo.

    Ibiranga imiyoborere myiza ni byinshi. Imiyoborere myiza igomba gushingira ku
    mahame ya demukarasi. Abahanga basobanura ko demukarasi ari ubutegetsi
    bwa rubanda, butangwa n’abaturage, bukorera abaturage kandi bugakurwaho
    n’abaturage. Ibi bisobanura ko ubuyobozi mufite ari indagizo mugomba gufata
    neza, mugahora mwiteguye, igihe icyo ari cyo cyose, kuyimurikira rubanda
    rwayibaragije imeze neza, ishimishije. Ni yo mpamvu abayobozi batashoboye
    kurangiza neza inshingano baragijwe, rubanda rubakuraho ikizere bagasimbuzwa
    abandi babishoboye.

    Igihe abaturage bazaba bafite uburenganzira bwo kubashyiraho kugira ngo
    mubahagararire mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi babinyujije mu matora, bafite
    uburenganzira bwo gukurikirana imikorere yanyu, ndetse bafite uburenganzira
    bwo kubagira inama no gushobora kubakuraho cyangwa kubasimbura igihe
    bigaragaye ko mutashoboye kuzuza inshingano zanyu. Umuyobozi agomba
    kwakira neza abaturage, akabatega amatwi yicishije bugufi, agakemura ibibazo
    atabogamye agakurikiza amategeko. Iyo umuyobozi abigenje atyo usanga
    yubahwa kandi agace aherereyemo kagatera imbere. Igihugu gifite abayobozi
    nk’abo gitera imbere.

    Nyakubahwa Muyobozi w’akarere,
    Ba nyakubahwa bayobozi muteraniye hano, kirazira ko umuyobozi yicara mu biro
    ngo avugire kuri terefone ibijyanye n’inyungu ze bwite abaturage bamutegereje
    ku muryango. Ntibikwiye ko muca ku baturage baje babagana mutababajije
    ikibagenza ngo mubakemurire ibibazo. Birashoboka ko yenda bamwe muri mwe
    musohoka mu biro mugaca ku baturage babategerereje hanze mutabasuhuje
    mukinjira mu modoka zanyu mukagenda. Umuyobozi nk’uwo ntazi kwakira
    abamugana. Niba muri mwe harimo umuyobozi nk’uwo ndamumenyesha ko
    yahinduka akareka kubangamira uwo muco w’amahoro, akareka kudusebya dore
    ko burya ngo umukobwa aba umwe agatukisha bose. Mu kwakira ababagana
    mugomba kurangwa n’amagambo nka “muraho, murakaza neza murisanga,
    tubafashe iki? N’ayandi nk’ayo.”
    Murakoze, murakarama.

    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
    1. Uyu mwandiko ni bwoko ki? Ugamije iki?
    2. Garagaza uko uyoboye ikiganiro asobanura imiyoborere myiza muri
    rusange?
    3. Ni ibiki tubwirwa mu mwandiko biranga umuyobozi mwiza?
    4. Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa mu mwandiko?
    5. Rondora izini mvugo waba uzi zikoreshwa mu kwakira neza abakugana.
    6. Ni iki wungukiye muri iki kiganiro mbwirwaruhame?
    II. Ibibazo by’inyunguramagambo
    1. Tanga ibisobanuro by’ amagambo akurikira ari mu mwandiko:
    a) Ubwitabire:
    b) Ba Rugwirorusa:
    c) Aza yikandagira:
    d) Kubunza imitima:
    e) Abamushyize ku ntebe:
    2. Soma buri jambo rivuye mu mwandiko hanyuma urihuze n’ igisobanuro

    cyaryo ukoresheje akambi.

    III. Ibibazo ku ibaruwa y’ubutegetsi, ku mwirondoro no ku
    matangazo

    1. Ushingiye ku ishami wize, andike ibaruwa isaba akazi kajyanye n’ibyo
    wize. Ku mugereka w’ibaruwa wanditse, ushyireho umwirondoro wawe.
    2. Ishyire mu mwanya w’umubyeyi, maze wandikire inshuti yawe uyitumira
    mu bukwe bw’ umwana wawe ugiye gushyingirwa.
    3. Andika itangazo rirangisha ibyangombwa byawe byabuze harimo
    irangamuntu, uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga n’ ubwishingizi
    bw’ubuzima. Urikore ku buryo bizakugeraho neza wubahiriza uturango
    twose tw’itangazo.

    

    UMUTWE WA UBURINGANIRE N’UBWUZUZANYE 2UMUTWE WA 4 INGARUKA Z’IBIYOBYABWENGE