UMUTWE WA UBURINGANIRE N’UBWUZUZANYE 2
II.1. Umwandiko: Uburinganire n’ubwuzuzanye mumuryango
Bayobozi b’utugari n’imidugudu igize Umurenge wa Munanira,
Baturage mutuye mu Murenge wa Munanira,
Nongeye kubasuhuza, nimugire amahoro! Nyuma y’iki gikorwa cy’umuganda cyari
cyaduteranyirije hano, ndagira ngo mbamenyeshe ko uyu munsi hateganyijwe
kuganira ku buringanire n’ubwuzuzanye mu muryango.
Nkaba ngira ngo mbamenyeshe ko icyo kiganiro tugiye kukigezwaho
n’Umunyarwandakazi wishimira ibyiza Leta y’u Rwanda yagejeje ku bakobwa
n’abagore.
Madamu Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Murenge wa Munanira, uyu
mwanya ni uwanyu kugira ngo mugeze ku baturage ikiganiro mwabateguriye.
Murakoze!
Nyakubahwa Muyobozi w’Umurenge wa Munanira,
Bayobozi b’utugari n’imidugudu,
Baturage b’Umurenge wa Munanira, nimugire amahoro!
Nk’uko byari biteganyijwe, nyuma y’igikorwa cy’umuganda cyabaye uyu
munsi, tugiye kuganira ku buringanire n’ubwuzuzanye mu muryango. Sintwara
umwanya munini, ngiye kubaganiriza iminota mike. Ndabanza nsobanure
ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, mbabwire impamvu Leta y’u Rwanda
yashyizeho ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, mbahe n’ingero zinyuranye
zigaragara mu muryango nyarwanda, nsoreze ku ngamba zo gukomeza gukora
ubukangurambaga kugira ngo iri hame rirusheho kumvikana neza.
Bayobozi bo mu Murenge wa Munanira,
Baturage b’Umurenge wa Munanira,
Uburinganire n’ubwuzuzanye bugaragara igihe abagore n’abagabo bafite
uburenganzira bungana n’amahirwe angana mu byo bakora no mu byo
bagenerwa n’amategeko. Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kwimakaza
ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kugira ngo hashimangirwe uburenganzira
bungana ku bagize umuryango nk’uko biteganywa n’itegeko no 51/2007 ryo ku
wa 20/09/2007 rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’urwego rushinzwe
kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore
mu iterambere ry’Igihugu.
Impamvu Leta y’u Rwanda yashyizeho ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati
y’abagore n’abagabo ni ukubera ko abagore bahezwaga mu iterambere
ry’umuryango n’iry’Igihugu muri rusange. Hari ingero nyinshi zigaragaza ko
abagore bahezwaga.
Wasangaga nko mu muryango, umugore ataragiraga uburenganzira ku mitungo,
ari aho yavutse ari n’aho yashatse. Ntiyari yemerewe gutanga igitekerezo
cyangwa kugira uruhare ku myanzuro yafatwaga mu rugo. Bityo rero, umugabo
ni we wari ishingiro ry’iterambere ry’umuryango. Iyo umugore yageragezaga
gutanga igitekerezo gishobora gutuma umuryango utera imbere hacibwaga
imigani inyuranye yo kumukandamiza ngo: “Uruvuze umugore ruvuga umuhoro,
ingabo y’umugore iragushora ntigukura, nta nkokokazi ibika isake ihari, umugore
arabyina ntasimbuka… ”. Ibi biragaragaza ko nta buringanire n’ubwuzuzanye
bwariho icyo gihe.
Mu mirimo yo mu rugo, wasangaga abahungu n’abakobwa badafatwa kimwe.
Hari imirimo yaharirwaga abakobwa nko gukora isuku yo mu rugo, guteka,
kurera abana, gusenya, gutera intabire, kwita ku matungo… Hari n’imirimo
yaharirwaga abahungu nko kwasa inkwi, guhinga no kuragira... Ibyo bigaragaza
ko mu muryango nyarwanda, nta hame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryarimo.
Aho amashuri aziye, umuryango ntiwahaga ibitsina byombi uburenganzira
bungana. Wasangaga umubare munini w’abakobwa batarangiza amashuri kuko
bagombaga gufasha ababyeyi imirimo yo mu rugo. N’aho wasangaga biga,
wasangaga ari bake. Iyo mu rugo hatsindaga umuhungu n’umukobwa, ababyeyi
boherezaga umuhungu gusa.
Mu iterambere ry’Igihugu na ho, abagore ntibashyirwaga mu nzego zifata
ibyemezo. Mu myanya ya poritiki, ubutabera n’umutekano, umubare w’abagore
wari muto cyane. Mu burezi, wasangaga amashuri y’abakobwa ari make,
n’ayabaga ahari, yashyirwagamo amashami abategurira gufata neza umugabo,
kurera abana, kudoda, kuba abanyamabanga n’indi mirimo mbonezamubano.
Uku kudahabwa uburenganzira bungana, byadindizaga iterambere ry’Igihugu.
Imyaka yabaye myinshi abantu b’igitsina gore bibera mu buzima bw’ikandamizwa
bigera aho biramenyerwa biba nk’ibisanzwe. Nyuma ya Jenoside Yakorewe
Abatutsi mu mwaka wa 1994, Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho
itegeko ry’umuryango rigena imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano
n’izungura ryo mu 1999. Mu rwego rw’amategeko, ibi byatumye abagabo
n’abagore bagira uburenganzira bungana ku mitungo no mu izungura. Nta
busumbane buri hagati yabo mu byerekeye uruhare rwabo, amahirwe bahabwa
no ku burenganzira muri rusange.
Umugore agira uruhare mu igenamigambi ry’Igihugu, ibitekerezo bye bihabwa
agaciro. Imvugo zikandamiza umugore, zatakaje agaciro, himakazwa imvugo
zihesha agaciro umugore: “Umugore ni mutima w’urugo, umukobwa ni
nyampinga, ukurusha umugore akurusha urugo …” Ubwo burenganzira abagore
bahawe bwaguye ibitekerezo byabo. Ubu umugore afife ijambo n’uruhare mu
iterambere ry’Igihugu.
Nyakubahwa Muyobozi w’Umurenge wa Munanira,
Bayobozi b’utugari n’imidugudu,
Baturage b’Umurenge wa Munanira,
Nababwiye ko ntari bwizimbe mu magambo. Nubwo tubona ko hari umusaruro
ugaragara mu Rwanda kubera kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye
mu muryango, haracyari urugendo kuko ntiturabugeraho ijana ku ijana nkuko
byifuzwa. Igisabwa rero ni ugukomeza ubukangurambaga bugakorwa n’inzego
zitandukanye kuko hakiri abantu babifata uko bitari ku mpande zombi. Mu
bigaragara, hari imiryango imwe n’imwe ikirangwamo amakimbirane ashingiye
ku kudasobanukirwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Urugero ni nk’aho
usanga umugore ajya mu kabari, agataha igicuku amena inzugi cyangwa akumva
ko ikemezo ke ari ntavuguruzwa. Hari n’abagabo kandi usanga biyambura zimwe
mu nshingano zabo bakazegeka ku bagore babo. Iyo usesenguye ibi, usanga
abenshi babikora bitwaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Inama nagira
abanyumva, ni ukumenya ko uburinganire n’ubwuzuzanye atari ugusuzugurana
no gupyinagazanya, ahubwo ni ukudatandukira ibiteganywa n’amategeko
n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.
Murakoze, mbashimiye uburyo mwanteze amatwi nkaba nizera ko twese
hamwe tugiye guharanira kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu
muryango nyarwanda.Mugire amahoro!
2.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko
2.1.2. Gusoma no kumva umwandiko
2.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko
II.2. Imbwirwaruhame
1. Inshoza y’imbwirwaruhame
Imbwirwaruhame ni ijambo umuntu ategura neza akarigeza ku bantu
benshi (mu ruhame) bakirinda kumurogoya, ahubwo bakamutega amatwi.
Imbwirwaruhame ishobora kuba ndende cyangwa ngufi bitewe n’intego yayo.
Uvuga imbwirwaruhame agomba kuyitegura agahuza ibitekerezo bye bwite
n’insanganyamatsiko y’umunsi, kandi akiyubaha ubwe, akubaha n’abamuteze
amatwi. Imbwirwaruhame zivuga ku nsanganyamatsiko zinyuranye: izibwiriza
iby’idini, izivuga ibya poritiki, izo kwizihiza iminsi mikuru, izikangurira abantu
igikorwa runaka... Ni yo mpamvu imbwirwaruhame zishobora kuvugirwa ahantu
hanyuranye nko mu nsengero, mu mashuri, mu nzu mberabyombi n’ahandi.
2. Imbata y’imbwirwaruhame
Imbwirwaruhame iba igizwe n’ibice bine by’ingenzi: umutwe, intangiriro/interuro,
igihimba n’umwanzuro/umusozo.
a) Umutwe:
Umutwe ni igice kibanza k’imbwirwaruhame kigaragaza insanganyamatsiko iyo
mbwirwaruhame iri bwibandeho.
b) Intangiriro / interuro
Mu ntangiriro uvuga imbwirwaruhame abanza kuvuga abanyacyubahiro bari aho
n’abo ubutumwa bugenewe ahereye ku w’imena muri bo akurikije ibyubahiro
byabo, gusa akirinda kubavuga mu mazina yabo bwite. Uvuga imbwirwaruhame
kandi ageza indamukanyo ku bo abwira.
Urugero:
Nyakubahwa Muyobozi w’Umurenge wa Munanira,
Bayobozi b’utugari n’imidugudu,
Baturage b’Umurenge wa Munanira,
Nimugire amahoro!”
Aka ni na ko karango ka mbere k’imbwirwaruhame. Mu ntangiriro kandi ni
ho utanga ikiganiro agaragaza ibyo ari buze kuvugaho, akabivuga mu buryo
bwihuse cyangwa butatuye, asa n’utera amatsiko abamuteze amatwi ndetse no
kubumvisha akamaro k’icyo kiganiro agiye kubagezaho. Iki gice ntikigomba kuba
kirekire.
c) Igihimba
Iki gice ni cyo gice fatizo k’imbwirwaruhame. Ni muri iki gice utanga ikiganiro
avuga ingingo yateguye kuvugaho. Ni ngombwa ko izo ngingo azikurikiranya
neza ashingiye ku buremere bwazo. Ibi bituma abamutega amatwi batarambirwa
kuko aba yahereye ku ngingo zibafitiye akamaro cyane. Iyo bibaye ngombwa ko
hari ingero zitangwa, uvuga imbwirwaruhame akoresha ingero zijyanye n’abo
abwira cyangwa aho avugira. Kubera ko iki gice gishobora kuba kirekire, utanga
ikiganiro mbere yo kujya ku yindi ngingo ashobora kugenda akoresha amagambo
yo gukangura abo abwira (urugero: bayobozi, babyeyi, nshuti, bavandimwe...)
d) Umwanzuro/ Umusozo
Muri iki gice uvuga imbwirwaruhame asoza yibutsa abamuteze amatwi ingingo
z’ingenzi baganiriyeho kugira ngo basigarane ishusho y’ikiganiro. Ni muri iki
gice kandi ashobora kugaragaza ibyifuzo, ingamba, inama... bitewe n’imiterere
y’ikiganiro. Niba yashishikarizaga abantu kurwanya ibiyobyabwenge arasoza
agaragaza ingamba zafatwa mu kubirwanya. Muri iki gice kandi utanga ikiganiro
asoza ashimira abari bamuteze amatwi.
3. Amabwiriza agenga imbwirwaruhame
a) Uko imbwirwaruhame itegurwa n’uko isomwa
Mbere yo gutanga ikiganiro mbwirwaruhame, ugitegura agomba kumenya ibi
bikurikira:
-- Ni ngombwa kumenya abo agiye kubwira imbwirwaruhame abo ari bo
n’aho ababwirira.
-- Ni iki bashobora kumva? Bari mu kihe kigero k’imyaka? Bakora iki? Ni iki
bahuriyeho?
-- Gutegura imbwirwaruhame.
-- Kumva neza insanganyamatsiko y’imbwirwaruhame byaba ngombwa
akanasoma ibitabo binyuranye bivuga kuri iyo nsanganyamatsiko.
-- Gukusanya ibyo azavuga mu ngingo zinyuranye z’imbwirwaruhame
ashingiye ku byo yasomye cyangwa yabajije abandi.-- Gushaka intego z’ikiganiro ke akanakora imbata y’ikiganiro ke.
b) Imyifatire n’imyitwarire y’uvuga imbwirwaruhame
Utanga ikiganiro mbwirwaruhame agomba kuba:
-- Yambaye imyambaro idakojeje isoni.
-- Kumenya guhagarara neza imbere y’abandi nta mususu.
-- Kuvuga imbwirwaruhame ye adategwa.
-- Kuraranganya amaso mu bo abwira, kirazira kubatera umugongo no kuba
imbata y’urupapuro.
-- Kurangurura ijwi kugira ngo imbwirwaruhame yumvikane.
-- Kuvuga atarandaga cyane kugira ngo abamuteze amatwi batarambirwa
kandi ntiyihute cyane mu mvugo kugira ngo ibyo avuze birusheho kumvikana.
-- Kwirinda imvugo nyandagazi.
-- Kugenda atanga ingero zihuye n’ikigero cy’abo abwira cyangwa se icyo
bakora.
Ikitonderwa:
Utegura imbwirwaruhame ayitegura yandika, akazayivuga asoma ibyo yanditse,
mu rwego rwo kwirinda kuvuga ibiterekeranye no kwisubiramo bya hato na hato.
Hashobora kuvugwa imbwirwaruhame ihanitse cyangwa idahanitse, umuntu
akayivuga atayiteguye. Ibyo ni iby’abafite iyo mpano si ibya buri wese kuko bigira
abahanga babyo. Ibyo bigaragarira cyanecyane nko mu misango y’ubukwe, ku
minsi mikuru, mu birori runaka...
II.3. Iyiganteruro2.3.1. Inshoza n’ubwoko bw’interuro
1. Inshoza y’interuro n’iyiganteruro
a) Interuro
Interuro ni ijambo cyangwa urukurikirane rw’amagambo umuntu avugamo
cyangwa yandikamo igitekerezo cyuzuye. Interuro ni igice k’imvugo umuntuyatura akakirangiza aruhuka bihagije, kigatanga igitekerezo cyuzuye.
b) Iyiganteruro
Iyiganteruro ni ubumenyi bugamije gusesengura imiterere y’ibinyabumwe bigize
interuro ari byo magambo. Ni ubuhanga bwiga isanisha ry’amagambo mu kurema
interuro, amoko, imimaro n’imikurikiranire byayo mu nteruro. Iyiganteruro ryiga
kandi inyangingo zigize interuro, amatsinda yazo n’imimaro yazo.
Mu iyiganteruro, ijambo ni cyo kinyabumwe fatizo nk’uko mu iyigantego
ikinyabumwe fatizo ari akaremejambo.
2. Amoko y’interuro
Hashingiwe ku mubare w’amagambo n’uw’inshinga zitondaguye bigize interuro,
interuro z’Ikinyarwanda zirimo amoko atatu: interuro jambo, interuro yoroheje
n’interuro y’urusobe.
a) Interuro jambo
Interuro jambo ni interuro igizwe n’ijambo rimwe. Interuro jambo zishobora
gushingira ku magambo y’ubwoko hafi ya bwose. Interuro jambo ni interuro
idasanzwe kuko iba ihagarariye interuro igizwe n’amagambo menshi.
Ingero:
Ibi mwabitundishije iki? Ikamyo. (Izina)
Ni iki mwifuriza Abanyarwanda bose? Amahoro n’iterambere. (Amazina)
Ibi bitabo mwabitundishije amakamyo angahe? Atatu. (Ikinyazina)
Mwagenze urugendo rureshya rute? Rurerure. (Ntera)
Murateganya iki muri iki gihembwe? Gutsinda. (Inshinga iri mu mbundo)
Uraza? Ye! (Irangamutima)
Mwageze ku ishuri ryari? Kare. (Umugereka)
Ndagiye. (inshinga itondaguye)
Taha. (inshinga itondaguye)
b) Interuro yoroheje cyangwa interuro shingiro
Interuro yoroheje, interuro shingiro cyangwa interuro fatizo ni interuro igizwe
n’amagambo abiri cyangwa arenga ahuriye ku nshinga imwe itondaguye
yumvikanisha ubutumwa bumwe, budasobekeranye. Ruhamwa ariko ishobora
no kuba itagaragara mu nteruro tukayibwirwa n’indanganshinga. Iyo nteruro
iba ifite ruhamwa imwe igizwe n’ijambo rimwe cyangwa itsinda ry’amagambo
ahuriye ku gikorwa, imico cyangwa imimerere bivugwa mu nshinga. Interuro
yoroheje bayita kandi inyabumwe kuko ifite inshinga imwe itondaguye. Interuro
yoroheje kandi ishobora kuba ifite icyuzuzo kigizwe n’ijambo rimwe cyangwa
urujyano rw’amagambo ariko ishobora no kuba nta cyuzuzo ifite.
Interuro yoroheje ishobora no kutagira inshinga ariko n’ubundi ikumvikanisha
igitekerezo kimwe.
Ingero:
-- Igihe ni amafaranga.
-- Ubwikorezi bwambukiranya ibihugu ndetse n’imigabane.
c) Interuro y’urusobe
Interuro y’urusobe cyangwa interuro y’inyunge iba igizwe n’inshinga zitondaguye
zirenze imwe buri nshinga ikaba ari izingiro ry’inyangingo. Ni interuro igizwe
n’inyangingo ebyiri cyangwa zirenzeho.
Ingero:
-- Iyo ubwikorezi bwihuta, abantu babona igihe gihagije cyo gukora ibindi
bintu.
-- Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.
Imyitozo
1. Mu kiganiro gikurikira, tahuramo amoko atandukanye y’interuro.
-- Yewe wa mugabo we! Ino hari ikibazo k’ibicanwa. Abantu batemye
amashyamba
-- Barayatsemba. None Leta ntikemerera abantu gupfa gutema amashyamba
asigaye.
-- Dukore iki?
-- Ntitwakibura. Reka turebe uburyo twakwihangira umurimo dukemura
ikibazo k’ibicanwa.
-- Ni byiza cyane.
-- Reka dutangire umushinga.
-- Uwuhe?
-- Uwo gukora imbabura za canamake.
-- Zizagurwa n’abantu benshi kubera ko inkwi zihenda.2. Garagaza ibintu bine iyiganteruro ryibandaho.
2.3.2 Isanisha
1. Inshoza y’isanisha
Isanisha ni uburyo bwo guhuza amagambo mu irema ry’interuro ku buryo ijambo
ry’ibanze riha amagambo aryungirije akarango karyo.
Urugero:
Bano bana bato barashonje. Ijambo ry’ibanze ni abana.
Isanisha rikunze kugaragaza amasano nyantego aba ari hagati y’amagambo
agize interuro. Muri uru rugero isano ni inteko ya 2 ba.
1. Amoko y’isanisha
Mu Kinyarwanda hari amoko anyuranye y’isanisha.
a) Isanisha nyantego
Mu isanisha nyantego, ijambo ry’ibanze riha amagambo aryungirije intego ya
kamwe mu turemajambo twaryo.
Ingero:
-- Iki gikamyo kinini gitwara imizigo myinshi.
-- Icyambu kinini gifasha mu bwikorezi.
b) Isanisha nyanyito
Isanisha nyanyito rishingira ku kivugwa n’ijambo ry’ibanze. Rikoreshwa akenshi
ku magambo adafite indomo n’indanganteko cyangwa afite indanganteko
zumanye (zidatandukana) n’igicumbi (Mugabo, Bahizi, Rukundo, mukecuru…).
Iyo ikivugwa ari umuntu umwe isanisha ribera mu nteko ya mbere; baba benshi
kimwe no mu irondora rikabera mu nteko ya kabiri. Iyo ikivugwa ari inyamaswa
cyangwa ikindi kintu isanisha rikorwa mu nteko ya 9 cyangwa iya cumi.
Ingero:
-- Mugabo akora ubwikorezi.
-- Ba Kanyana bahahirana n’amahanga.
-- Indege itwara imizigo myinshi.
c) Isanisha nyurabwenge
Isanisha nyurabwenge rikorwa iyo ibivugwa ari inshinga iri mu mbundo, uruvange
rw’abantu n’ibintu cyangwa uruvange rw’abantu n’inyamaswa n’urw’amagambo
adahuje inteko. Isanisha nyurabwenge rikorerwa mu nteko ya 8.
Ingero:
-- Umugabo, ihene n’igare byahuriranye.
-- Gutwarana abantu n’ibintu birabujijwe.
-- Kurya, kunywa no kubyina birashimisha.
-- Bakame n’impyisi birazirana.
d) Isanisha nyazina
Isanisha nyazina ni isanisha rishingira ku ndanganteko yumanye n’igicumbi.
Ingero:
-- Rutegaminsi rwa Tegera yari inyangamugayo. (Nt 11, Nt 1)
-- Bikungero bya Murema afite ibihangano byiza. (Nt 8, Nt 1)
-- Nyakayonga ka Musare.
e) Isanisha mpisho
Isanisha mpisho rikorwa igihe ikivugwa kitazwi cyangwa kitagaragajwe.
Ingero:
-- Karabaye noneho.
-- Umugore n’umugabo rwambikanye.
-- Karahanyuze twarabyinnye biratinda.
f) Uruvange rw’isanisha
Uruvange rw’isanisha ni isanisha rigengwa n’inteko zitandukanye kandi rigengwan’ijambo rimwe.
Ingero:
-- Igisonga cya Papa arahagurutse. (nt.7 na nt.1)-- Nyina w’iki kimasa irashaje. (nt.1, nt.9)
II.4. Imyitozo y’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri
Tegura imbwirwaruhame ku nsanganyamatsiko wihitiyemo, uyibwire abanyeshuribagenzi bawe.
5. Isuzuma risoza umutwe wa kabiri
Umwandiko: Bamumaze amatsiko
Muneza ni umwana warererwaga kwa sekuru. Yigaga mu mashuri abanza.
Yarangwaga no kugira amatsiko ndetse no kubaza ibibazo binyuranye ku byo
adasobanukiwe.
Umunsi umwe avuye ku ishuri asanga sekuru yicaye mu ruganiriro asoma
ikinyamakuru. Muneza ahageze aramusuhuza yicara iruhande rwe maze batangira
kureba tereviziyo. Harimo ikiganiro cy’umunyamakuru waganiraga n’abanyeshuri
bo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye bavuga ku buringanire
n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’Igihugu.
Nyuma yo kumva ibyavugwaga muri icyo kiganiro, Muneza araterura abaza
sekuru ibibazo binyuranye ku buringanire n’ubwuzuzanye. Sekuru yamuhaye
rugari maze bagirana ikiganiro gikurikira:
Muneza: Ariko sogoku! Ko muri iki gihe ibiganiro byinshi bivuga ku buringanire
n’ubwuzuzanye, kera ntibwabagaho?
Sekuru: Kera uburinganire n’ubwuzuzanye byahozeho ariko ntibyabuzaga ko
bimwe mu biranga uburinganire n’ubwuzuzanye muri iki gihe bikumirwa kubera
umuco w’Abanyarwanda.
Muneza: Ni nk’ibihe mwambwira se byagaragazaga uburinganire
n’ubwuzuzanye?
Sekuru: Nko mu buyobozi umwami yimanaga n’umugabekazi, birumvikana
ko umwami atafataga ibyemezo wenyine ahubwo yabifataga agishije inama
umugabekazi. Ikindi kandi hari n’abategarugori banyuranye bagaragaraga
mu mirimo ikomeye y’ibwami. Urugero naguha ni abasizi b’abategarugori nka
Nyirarumaga na Nyirakunge babaye abasizi bakomeye.
Umurimo w’ubusizi, wari umwe mu mirimo ikomeye yagengwaga n’ibwami,
kuba butarahezaga abategarugori, ni ikimenyetso gikomeye cy’uburinganire
n’ubwuzuzanye.
Muneza: Biragaragara ko mu muco nyarwanda ubuyobozi bwarangwagamo
uburinganire n’ubwuzuzanye. None se ko mwambwiye ko hari bimwe mu
biranga uburinganire muri iki gihe byakumirwaga kubera umwihariko w’umuco
nyarwanda. Uwo mwihariko ni nk’uwuhe?
Sekuru: Umuco nyarwanda hari imirimo imwe n’imwe wageneraga abagore
hakaba n’indi mirimo wageneraga abagabo, ku buryo cyaziraga ko ukora imirimo
itakugenewe. Nta mugore wagombaga kubaka, kujya ku itabaro, gukama inka,
korora inzuki n’ibindi. Nta mugabo washoboraga koza ibikoresho byo mu rugo
cyangwa se guheka umwana, guteka n’ibindi.
Birumvikara ko hari umwihariko wa buri muntu mu mirimo yo mu rugo.
Ikindi kandi aho amashuri aziye mu Rwanda, ababyeyi bahaga umwanya wa
mbere abana b’abahungu ngo bage ku ishuri naho abakobwa bo, basigaraga
mu rugo bafasha ba nyina imirimo yo mu rugo.
Muneza: Sogoku! Ko twize ko Ndabaga yari umukobwa kandi ko yagiye gukura
se ku rugerero hari icyo ubiziho?
Sekuru: Ibyo byabayeho ariko uzabisome neza, kugira ngo abikore yabanje
kwiyoberanya ku buryo yagiye ku rugerero yitwa ko ari umuhungu. Hejuru y’ibyo
nkubwiye hari imwe mu migani ya Kinyarwanda igaragaza ko hari aho umuco
nyarwanda wakumiraga umugore mu buringanire n’ubwuzuzanye.
Bakiganira haza akana kiganaga na Muneza kamubwira ko igihe cyo gusubira
ku ishuri kigeze. Muneza ashimira sekuru, ajyana na wa mwana ariko Muneza
agenda agifite amatsiko menshi ku byo sekuru yari amaze kumubwira. Bageze
ku ishuri mu karuhuko ka saa kenda, Muneza yegera umwarimu we, atangira
kumubaza ku byo sekuru yari yamubwiye.
Muneza: Sogokuru yambwiye ko hari imigani y’imigenurano yagaragazaga
ko umuco nyarwanda wakumiraga bimwe mu bigaragaza uburinganire
n’ubwuzuzanye muri iki gihe ni nk’iyihe?
Umwarimu: Ibyo sogokuru wawe yakubwiye ni byo, umuco nyarwanda wo
hambere wagaragazaga ko umugore nta cyo yakora ngo kige imbere nk’uko
umugabo yagikoraga. Ni yo mpamvu bacaga umugani utajyanye n’igihe
tugezemo bavuga ngo: “Umugore arabyina ntasimbuka”. Mu rugo, nta mugabo
wagombaga kumva ibitekerezo by’umugore, urugo rwatekererezwaga n’umugabo
gusa. Baravugaga ngo: “Uruvuze umugore ruvuga umuhoro” bakongera ngo:
“Umugore abyara uwawe ntaba uwawe”, “Umugore ntajya kurarika, iyo araritse
abuza n’uwari kuza.” Cyakora ubu muri iki gihe, si ko bimeze kuko umugore
ahabwa ubushobozi nk’ubw’umugabo, akagira ijambo nk’iry’umugabo, akagira
uruhare muri byose.
Mu gihe umwarimu we yari akimusobanurira, inzogera yo kwinjira iravuga, Muneza
aramushimira, asubira mu ishuri. Agenda atekereza ku bisobanuro yahawe
na sekuru ndetse n’ibyo yahawe n’umwarimu we, yiyemeza kujya abiganiriza
bagenzi be kugira ngo barusheho kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye.
Nyuma y’amasomo ataha mu rugo ari na ko agenda yibaza ku byo yakora kugira
ngo aharanire kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye. Mu mutima aribwira
ati: “Kuva ubu, nge ngiye guharanira uburenganzira bwa buri wese; sinzongera
guharira mushiki wange imirimo imwe n’imwe ngo ni we igenewe, tuzajya
dufatanya mu byo dukora byose.”
I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
1. Ni uwuhe munyarubuga mukuru muri uyu mwandiko? Kubera iki?
2. Tanga ingero nibura ebyiri zigaragaza ko uburinganire n’ubwuzuzanye
hari aho bwagaragaraga ku ngoma ya cyami.
3. Ese umuco nyarwanda wimakazaga ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye
bw’ibitsina byombi? Sobanura igisubizo cyawe.
4. Ni gute Ndabaga yabashije kujya gukura se ku rugerero? Sobanura
igisubizo cyawe wifashishije ubundi bumenyi wasomye cyangwa
wabwiwe.
5. Mu ishuri mwigamo ni iki kerekana ko uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse
n’uburezi budaheza byubahirizwa ?
6. Ni irihe somo uyu mwandiko ugusigiye?
II. Ibibazo by’inyunguramagambo
1. Koresha amagambo akurikira mu nteruro:
a) Gukumira
b) Guterura ikiganiro
c) Kwiyoberanya
d) Gukura se
2. Simbuza amagambo atsindagiye ayo mu mwandiko bihuje inyito:
a) Umugore ntiyahabwaga agaciro kangana n’ak’umugabo mu muco
nyarwanda.
b) Mu Rwanda, nyina w’umwami yategekanaga n’umwami.
III. Ibibazo ku mbwirwaruhame no ku rurimi n’ubwumvane
1. Vuga ibyitabwaho mbere yo gutanga imbwirwaruhame.
2. Sobanura uko umuntu yifata n’uko yitwara avuga imbwirwaruhame.
3. Ishyire mu mwanya w’umunyeshuri uhagarariye abandi, maze utegure
imbwirwaruhame ku buringanire n’ubwuzuzanye, uzavuga ku itariki ya 8Werurwe ku munsi w’abari n’abategarugori.
IV. Ibibazo by’ikibonezamvugo
Kora interuro zigaragaramo:
a) Isanisha nyantego
b) Isanisha nyanyito
c) Isanisha nyurabwenged) Isanisha nyazina