UMUTWE WA 1 KUBAKA UMUCO W’AMAHORO
ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
-- Gusesengura umwandiko ku kurwanya ihohotera no kugaragaza
ingingo z’ingenzi ziwugize.
-- Gusesengura amagambo aturuka ku ikomora hagaragazwauturemajambo twayo.
Igikorwa cy’umwinjizo
Ushingiye ku bumenyi bwawe bwite, sobanura ihohoterwa, uko rivuka,ibiritera, ingaruka zaryo n’ingamba zo kurikumira hubakwa umuco w’amahoro
I.1. Umwandiko: Umwana wahohotewe
“Uriya mugore se ko mbona ari kwivugisha amagambo menshi yiyesura,
byamugendekeye bite? Cyo re! Dore aricara agahita ahaguruka akajya
kurunguruka mu idirishya akongera akicara. Uriya ni umurwayi pe! Noneho
ndabona atangiye kwishima mu mutwe, ubanza uyu munsi yacanganyikiwe!
Cyangwa uburwayi bwo mu mutwe abumaranye iminsi! Yewe, ubanza yataye
umutwe, reka mwegere nankundira tukaganira ndareba icyo namufasha.” Nkimara
kugisha umutima inama, nibaza uko ngiye kumwegera ngo muganirize. Mu gihe
ntarahaguruka, atangira kuvugira hejuru mu ijwi riranguruye asakuza cyane agira
ati: “Ubu koko turerere he? Mu ngo tubasigira abakozi bakabahohotera! Mu
baturanyi na ho harimo inyangabirama zibahohotera! Ku mashuri na ho hari
abarezi bamwe na bamwe babahohotera. Iki ni ikibazo gikomeye Leta igomba
gukumira amazi atararenga inkombe”!
Ibyo yabivugaga ubona ababaye ariko kubera ko nta muntu yavugishaga,
abari aho dukomeza kumuhanga amaso gusa dukeka ko yaba afite ikibazo
cyo mu mutwe. Yari yambaye ingutiya ndende n’agapira gusa. Nta nkweto
yari yambaye ariko bigaragara ko yari umuntu usanzwe ari umusirimu. Ibirenge
bye byari byuzuyeho uburimiro ndetse n’intoki zuzuye ibitaka boshye umuntu
wahoze ahinga. Hashize akanya gato arongera atangira gusakuza. Ati: “Abana
bacu tubahungishirize he? Mu ngo barahohoterwa, mu baturanyi ni uko, none
n’abakabarinze barabahohotera! Ni ishyano! Ni ishyano nta we naribwira weee!Sinamutanga weee! Oya!”
Uko yakomezaga gusakuza ni na ko yajyaga ahaguruka akongera agakubita ijisho
mu idirishya ryari hejuru y’aho yari yicaye. Hashize akanya hasohoka umuganga
wari wambaye itaburiya y’umweru tubona amuhereje imyenda yari asohokanye
asa n’umwihanganisha, arongera arinjira naho wa mugore akomeza kwicara
aho. Ngeze aho ndamwegera. Ku bibero bye yari ahafite imyenda muganga yari
amaze kumuhereza, nitegereje mbona ni agakariso kabaye ubushwangi n’akajipo
kakwira umwana w’imyaka itanu kacikaguritse kandi kahindutse amaraso. Mugeze
iruhande, ndamusuhuza anyikirizanya ishavu n’agahinda. Yari yataye umutwe ku
buryo ibyo namubazaga byose yansubizaga igisubizo kimwe gusa kidafitanye
isano n’icyo mubaza: “Ni se”. Nti: “Byagenze bite”? Ati: “Se”. Nyuma yo kumara
umwanya muvugisha akansubiza ibiterekeranye, mpitamo kumuhagurutsa aho
yari yicaye ndamusindagiza mugeza aho batangira ubufasha ku bahungabanye.
Mwinjiza mu nzu, tuhasanga umukobwa ubishinzwe amwereka aho yicara.
Mu gihe atangiye kumuganiza nge ndasohoka. Nkigera hanze mpahurira
n’abagore babiri bari bavuye gukingiza barimo baganira. Sininjiye mu kiganiro
cyabo ariko nkomeza kugikurikira. Baganiraga bavuga umugabo wahohoteye
umwana we wiga mu mashuri y’inshuke amusanze mu rugo wenyine nyina
yagiye mu murima. Nkimara kubyumva nsanisha iyo nkuru n’uko wa mugore
yansubizaga, nibuka ko yasaga nk’uvuye mu murima nkeka ko umwana bavuga
ari uwe. Nsubira mu nzu aho nari namusize nsanga yacururutse aganira na
wa mukobwa. Mpageze ashaka guceceka ariko wa mukobwa aramubwira ati:
“ Komeza nta kibazo uyu ni we wakuzanye aha”. Arakomeza aramutekerereza.
“Bahise bampamagara ndi guhinga ngo Karake, umugabo wange, yaje avuye mu
kabari yasinze kanyanga amufata ku ngufu. Nahise mva mu murima aho nufiraga
amasaka nsanga umwana aravirirana ni ko kumuzana kwa muganga. Nongeye
kugarura ubwenge nisanga aha tuganirira”.
-- None se Karake asanzwe anywa kanyanga?
-- Yayinywaga ariko nta kindi gihe yigeze akora ishyano nk’iryo.
Wa mukobwa asa n’uguye mu kantu, aceceka akanya gato maze bimwanga
mu nda akomeza kumuganiriza.
-- Buriya rero sinaba ngushinyaguriye nkubwiye ko ishyano ryaguye iwanyu
nawe warigizemo uruhare. Iyo ubonye uwo ari we wese akoresha
ibiyobyabwenge ntabwo uba ukwiye kumuhishira. Kwinumira ni nko kureka
igitambambuga iruhande rw’umunyotwe. Kiwugeraho kikawusandaguza
boshye ivu. Nyamara iyo uba warabigejeje ku bayobozi bari ku mugorora
bakamugira inama akareka kanyanga. Ndakubwiza ukuri nta mubyeyi
muzima wakorera umwana we ibya mfura mbi nka biriya. Ni ikibazo
k’ingaruka z’ibiyobyabwenge. Ikindi kandi ni ngombwa kujya tuganiriza
abana bacu tubigisha gutahura abantu bafite ingeso mbi, bashobora
kubahohotera. Ibyo byatuma bamenya kuvumbura ufite umugambi mubisha
wo kubahohotera bakamuhungira kure.
Wa mugore yari yagaruye akenge yumva ibyo umukobwa amubwira atuje.
Hashize akanya abaza wa mukobwa.
-- None se ubwo Leta izamuhanisha iki? Si ukumufunga burundu ngahinduka
umupfakazi?
-- Leta nta nyungu iba ifite mu gufunga abantu burundu, icyo iba igamije ni
ukugorora umuhemu uba wakoze icyaha. Iyo amaze kwigishwa imyitwarire
ye ikagaragaza ko ibyatumye akora icyo cyaha atabisubira, baramufungura
akagaruka gufatanya n’abandi kubaka igihugu. Si byiza rero guhishira
uwakoze ishyano nk’iryo kuko uba umutesheje amahirwe yo kugororwa
ngo ahinduke muzima. Umuzima arafungurwa naho umutindi unangira
ntagaragaze ko yicuza ibyo yakoze ni we ufungwa burundu.
-- Urakoze kubera ibisobanuro umpaye n’inama ungiriye, ndumva nacururutse
reka nge kureba uko umwana ameze ubu muganga yanshatse arambura.
Akimara kumushimira, turasohokana twerekeza aho bakirira abarwayi baje ari
indembe; hamwe nari namukuye yataye umutwe. Tuhageze umwe mu baganga
bari bahari amubwira ko ategereza gato, ko umwana arimo gukurikiranwa
n’abaganga kandi ko ibizamini byafashwe babijyanye muri raboratwari kurebaniba nta bundi burwayi yaba yatewe n’ihohoterwa yakorewe.
1.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko
1. Inshoza y’ikomoranshinga
Ikomoranshinga ni ihimba ry’inshinga nshya uhereye ku bicumbi by’andi
magambo asanzwe mu rurimi cyangwa imizi y’inshinga. Hari amatsinda
abiri y’ikomoranshinga: ikomoranshinga mvazina n’ikomoranshinga
mvanshinga.
2. Inshoza y’ikomoranshinga mvazina
Ikomoranshinga mvazina ni ihimba ry’inshinga uhereye ku bicumbi by’amazinaasanzwe ari mu rurimi.
a) Gukomora inshinga ku izina
Gukomora inshinga ku izina ni byo byitiriwe ikomoranshinga mvazina. Iri
komoranshinga rikoresha ingereka zikurikira: -h-;-k-; -r-; -ah-ar-, -ik-,-ur-,Ingero:
Ingero:
b) Gukomora inshinga ku izina hadakoreshejwe ingereka
Hari inshinga zikomoka ku mazina ariko hadakoreshejwe ingereka.Ingero:
c) Uturemajambo tw’inshinga zo mu ikomoranshinga mvazina
Inshinga zishingiye ku ikomoranshinga mvazina zifite uturemajambo dusa
neza n’utw’inshinga isanzwe. Twabonye ko uturemajambo tw’inshinga ari:
akano, indanganshinga, impakanyi, igenantego/indangagihe,
inyibutsacyuzuzo, umuzi, ingereka n’umusozo.
Inshinga yavutse kubera ikomoranshinga ishobora kugira utwo turemajambo
twose cyangwa tumwe muri two.
Ingero
-- Inuma iraguguza cyane.
-- Ukwezi n’izuba bimurikira abantu bose.-- Uyu mwana agomba kugirwa inama zimunezeza kuko amaze gusorekara.
1.3.1 Inshoza y’ikomoranshinga mvanshinga
Ikomoranshinga mvanshinga ni ihanga ry’inshinga nshya uhereye ku mizi
y’inshinga zisanzwe mu rurimi. Iri komoranshinga rikoresha ingerekazitandukanye. Twabonye ko ingereka ari uturemajambo tujya hagati y’umuzi
n’umusozo tukazanira inshinga ingingo nshya. Twabonye kandi ko iyo umuzi
wiyunze n’ingereka bibyara igicumbi gishya kitwa intima.Ingero:
I.3.2. Uturemajambo tw’inshinga zo mu ikomoranshinga mvanshinga
Inshinga zishingiye ku ikomoranshinga mvanshinga na zo zifite uturemajambo
dusa neza n’utw’inshinga isanzwe.
Inshinga yavutse kubera ikomoranshinga mvanshinga ishobora kugira utwo
turemajambo twose cyangwa tumwe muri two nko mu ikomoranshinga mvazina.
Ingero
a) Nibatazabimujanishiriza azabyibagirwa kuko azaba ari kwambarira
urugamba.b) Murakomangwa n’umutima ngo muge gufasha uwahohotewe.
1. Garagaza izindi nshinga zishobora gukomorwa ku mizi y’inshinga
zikurikira:
a) Guhemuka b) Kubaka c)Gufotora
2. Garagaza uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi by’inshinga
zitsindagiye.
a) Umwana, umugore n’undi muntu wese bazira guhohoterwa.
b) Gukubitagura abantu ntibishimisha inyangamugayo ziharanira
amahoro.
c) Kumanuza ni ugusaba umuntu ibyo adashoboye.
d) Kanyana aturanye n’abayobozi beza bita ku bo bayobora.
e) Si byiza gutagaguza iby’abandi.
I.4. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri
Ugendeye ku mabwiriza agenga ihangamwandiko, hanga umwandiko ufite
hagati y’imirongo mirongo itatu na mirongo ine ku nsanganyamatsiko ikurikira:
“Gukumira ihohoterwa ni ishingiro ryo kubaka umuco w’amahoro arambye”.
Mu magambo agize uwo mwandiko hagaragaremo inshinga zikomoka kuikomoranshinga.
I. 5. Isuzuma risoza umutwe wa mbere
Umwandiko: Turwanye ihohoterwa
Mu muco nyarwanda, kubaha ubuzima ni indangagaciro mpuzabantu kuko
ubwo buzima umuntu abwifuriza abandi, akabuhabwa n’abandi, na we akabuha
abandi. Kubaho mu mudendezo bishingira ku muco w’amahoro wubakwa mu
muryango uwo ari wo wose kandi bikagerwaho umuntu yiyushye akuya kuko
binyura mu nzira nyinshi harimo no kurwanya ihohoterwa. Guhohotera umuntu
ni ukumwiyenzaho atakwakuye cyangwa se ataguteyeho amahane, kumuvutsa
ibyo afiteho uburenganzira bitewe n’uko umurusha imbaraga cyangwa umufiteho
ububasha.
Buri muntu wese agira agaciro ahabwa na kamere avukana maze uburenganzira
bwe ntibube umurage w’ababyeyi cyangwa undi muntu. Nta mpamvu n’imwe
ishobora gutuma hagira uhohoterwa kabone n’ubwo amategeko y’umuryango
runaka yaba abangamira ubwoko ubu n’ubu, abantu b’igitsina iki n’iki, idini,
ururimi, abo badasangiye igihugu, umutungo, ikiciro cy’abaturage bavukamo,
ibitekerezo byabo n’ibindi. Kurwanya ihohoterwa bishingira ku mahame amwe
n’amwe y’uburenganzira bwa muntu nko kwishyira ukizana, kugira umutekano no
kugira imibereho myiza. Uko byaba kose n’uko byagenda kose, agaciro ka muntu
ntikagabanywa, ntikanasubizwa inyuma kandi gashimangirwa n’amategeko
mpuzamahanga ibihugu biba byaremeye, bikanayashyiraho umukono. Nubwo
bimeze bityo, si ko hose byubahirizwa.
Burya koko nta kabura imvano, ibitera ihohoterwa ni imyumvire mibi, imyifatire
n’imyitwarire bitaboneye harimo ubusambanyi, kunywa ibiyobyabwenge, ubugizi
bwa nabi n’ibindi byinshi. Ihohoterwa kandi rigaragarira mu mvugo isesereza,
isebanya no mu bikorwa bitesha agaciro ikiremwa muntu nko gufata ku ngufu,
gukoresha imirimo ivunanye, gutoteza, n’indi migirire igayitse igira ingaruka ku
bato n’abakuru. Imvugo n’ibikorwa by’ihohoterwa bigira inkurikizi zitabarika ku
babikorewe nko kwiheba, gutakaza ikizere, kwiheza mu bikorwa bitandukanye,
kugira ipfunwe, kugira ihungabana n’izindi.
Kugira ngo hirindwe izo ngaruka, buri wese akwiye kuba umusemburo
w’amahoro, ayasakaza mu bandi mu migirire ye ya buri munsi. Bajya bavuga
ngo: “Kwirinda biruta kwivuza.” Ni ngombwa gufata ingamba zikumira ihohoterwa
bigizwemo uruhare n’inzego z’ubuyobozi ku bufatanye n’abaturage n’imiryango
yigenga. Ibyo byagerwaho habayeho gushyiraho amategeko n’ibihano bikwiye
ku bahohotera abandi, guhugura abantu b’ibyiciro binyuranye, gutegura
amarushanwa yamagana ihohoterwa iryo ari ryo ryose, gushyiraho amatsinda
n’ibigo byihariye bishinzwe gukumira no kurwanya ihohoterwa n’ibindi.
Bityo rero, umuco w’amahoro ugomba guhera ku muntu ubwe, akawusakaza
mu bandi, ugakwira igihugu ndetse n’isi yose kuko “Ijya kurisha ihera ku rugo”.
Buri wese ahamagariwe kuba ijisho rya mugenzi we, akagaragaza hakiri kare
imyitwarire yatuma umuryango uhungabana ntugere ku iterambere rirambye.
I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
1. Uburenganzira bwa muntu bugaragazwa n’iki?
2. Ni izihe ngaruka zishobora kuba ku muntu wahohotewe?
3. Ni izihe ngamba zafatwa kugira ngo hakumirwe ihohoterwa?
4. Tanga ingero byibura eshanu zigaragaza ibikorwa by’ihohoterwa.
5. Wafasha ute uwahohotewe?
6. Ni ba nde bakwiye kurwanya ihohoterwa?
II. Ibibazo by’inyunguramagambo
1. Simbuza ijambo (amagambo) ryanditse ritsindagiye, impuzanyito iri mu
mwandiko.
b) Uwahohotewe ntabaho mu mahoro.
c) Mu muco nyarwanda birabujijwe kwambura umuntu uburenganzira bwe.
d) Ufashwe ku ngufu ashobora gukurizamo kugira ikangarana rikomeye.
e) Dutozwa kwirinda gukoresha imvugo ibabaza umuntu.
2. Kora interuro ngufi ukoresheje amagambo akurikira:
a) Umurage
b) Kwishyira ukizana
c) Ibiyobyabwenge
d) Ipfunwe
3. Uzurisha izi nteruro amagambo avuye mu mwandiko.
a) Umuntu muzima arangwa n’…..mwiza wo guha …….buri muntu.
b) U Rwanda rwashyizeho……. arengera ikiremwa muntu.
c) ) Kurwanya….ni inshingano yacu twese.
Iii. Ibibazo by’ikibonezamvugo
1. Tanga ingero ebyiri z’inshinga zifite imizi yakomotse ku mazina.
2. Garagaza uturemajambo tw’inshinga zitsindagiye ugaragaze n’amategeko
y’igenamajwi.
a) Twirinde gusesagura ubuzima budatangwa na muntu.
b) Ibimenyetso byose birafotorwa.c) Gukazanura byaracitse mu muco nyarwanda.