• UMUTWE 3:UBURINGANIRE N’UBWUZUZANYE

    Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe 

    - Gusesengura imbwirwaruhame hagaragazwa ingingo z’ingenzi 

    ziyikubiyemo n’imbata yayo.

    - Guhanga no kuvuga imbwirwaruhame ku nsanganyamatsiko yahawe. 

    - Gusobanura no gutahura mu mbwirwaruhame amafatizo y’ubwumvane 

    n’imimaro y’ururimi.

    Igikorwa cy’ umwinjizo

    Ushingiye ku bumenyi ufite, sobanura mu magambo yawe bwite uburinganire 

    n’ubwuzuzanye mu muryango, ugaragaze uko bumeze mu muryango 

    nyarwanda utanga n’ingero zifatika.

    Bayobozi b’utugari n’imidugudu igize Umurenge wa Munanira,

    Baturage mutuye mu Murenge wa Munanira,

    Nongeye kubasuhuza, nimugire amahoro! Nyuma y’iki gikorwa cy’umuganda cyari 

    cyaduteranyirije hano, ndagira ngo mbamenyeshe ko uyu munsi hateganyijwe 

    kuganira ku buringanire n’ubwuzuzanye mu muryango. 

    Nkaba ngira ngo mbamenyeshe ko icyo kiganiro tugiye kukigezwaho 

    n’Umunyarwandakazi wishimira ibyiza Leta y’u Rwanda yagejeje ku bakobwa 

    n’abagore.

    Madamu Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage mu Murenge wa Munanira, uyu 

    mwanya ni uwanyu kugira ngo mugeze ku baturage ikiganiro mwabateguriye.

    Murakoze!

    Nyakubahwa Muyobozi w’Umurenge wa Munanira, 

    Bayobozi b’utugari n’imidugudu,

    Baturage b’Umurenge wa Munanira, nimugire amahoro!

    Nk’uko byari biteganyijwe, nyuma y’igikorwa cy’umuganda cyabaye uyu 

    munsi, tugiye kuganira ku buringanire n’ubwuzuzanye mu muryango. Sintwara 

    umwanya munini, ngiye kubaganiriza iminota mike. Ndabanza nsobanure ihame 

    ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, mbabwire impamvu Leta y’u Rwanda yashyizeho 

    ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, mbahe n’ingero zinyuranye zigaragara mu 

    muryango nyarwanda, nsoreze ku ngamba zo gukomeza gukora ubukangurambaga 

    kugira ngo iri hame rirusheho kumvikana neza.

    Bayobozi bo mu Murenge wa Munanira,

    Baturage b’Umurenge wa Munanira,

    Uburinganire n’ubwuzuzanye bugaragara igihe abagore n’abagabo bafite 

    uburenganzira bungana n’amahirwe angana mu byo bakora no mu byo 

    bagenerwa n’amategeko. Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kwimakaza 

    ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye kugira ngo hashimangirwe uburenganzira 

    bungana ku bagize umuryango nk’uko biteganywa n’itegeko no 51/2007 ryo ku 

    wa 20/09/2007 rigena inshingano, imiterere n’imikorere by’urwego rushinzwe 

    kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore mu 

    iterambere ry’Igihugu. 

    Impamvu Leta y’u Rwanda yashyizeho ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati 

    y’abagore n’abagabo ni ukubera ko abagore bahezwaga mu iterambere ry’umuryango 

    n’iry’Igihugu muri rusange. Hari ingero nyinshi zigaragaza ko abagore bahezwaga.

    Wasangaga nko mu muryango, umugore ataragiraga uburenganzira ku mitungo, 

    ari aho yavutse ari n’aho yashatse. Ntiyari yemerewe gutanga igitekerezo cyangwa 

    kugira uruhare ku myanzuro yafatwaga mu rugo. Bityo rero, umugabo ni we 

    wari ishingiro ry’iterambere ry’umuryango. Iyo umugore yageragezaga gutanga 

    igitekerezo gishobora gutuma umuryango utera imbere hacibwaga imigani 

    inyuranye yo kumukandamiza ngo: “Uruvuze umugore ruvuga umuhoro, ingabo 

    y’umugore iragushora ntigukura, nta nkokokazi ibika isake ihari, umugore arabyina 

    ntasimbuka… ”. Ibi biragaragaza ko nta buringanire n’ubwuzuzanye bwariho icyo 

    gihe. 

    Mu mirimo yo mu rugo, wasangaga abahungu n’abakobwa badafatwa kimwe. 

    Hari imirimo yaharirwaga abakobwa nko gukora isuku yo mu rugo, guteka, kurera 

    abana, gusenya, gutera intabire, kwita ku matungo… Hari n’imirimo yaharirwaga 

    abahungu nko kwasa inkwi, guhinga no kuragira... Ibyo bigaragaza ko mu muryango 

    nyarwanda, nta hame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ryarimo. Aho amashuri 

    aziye, umuryango ntiwahaga ibitsina byombi uburenganzira bungana. Wasangaga 

    umubare munini w’abakobwa batarangiza amashuri kuko bagombaga gufasha 

    ababyeyi imirimo yo mu rugo. N’aho wasangaga biga, wasangaga ari bake. Iyo mu 

    rugo hatsindaga umuhungu n’umukobwa, ababyeyi boherezaga umuhungu gusa. 

    Mu iterambere ry’Igihugu na ho, abagore ntibashyirwaga mu nzego zifata 

    ibyemezo. Mu myanya ya poritiki, ubutabera n’umutekano, umubare w’abagore 

    wari muto cyane. Mu burezi, wasangaga amashuri y’abakobwa ari make, n’ayabaga 

    ahari, yashyirwagamo amashami abategurira gufata neza umugabo, kurera abana, 

    kudoda, kuba abanyamabanga n’indi mirimo mbonezamubano. Uku kudahabwa 

    uburenganzira bungana, byadindizaga iterambere ry’Igihugu.

    Imyaka yabaye myinshi abantu b’igitsina gore bibera mu buzima bw’ikandamizwa 

    bigera aho biramenyerwa biba nk’ibisanzwe. Nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi 

    mu mwaka wa 1994, Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yashyizeho itegeko 

    ry’umuryango rigena imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura 

    ryo mu 1999. Mu rwego rw’amategeko, ibi byatumye abagabo n’abagore bagira 

    uburenganzira bungana ku mitungo no mu izungura. Nta busumbane buri hagati 

    yabo mu byerekeye uruhare rwabo, amahirwe bahabwa no ku burenganzira muri 

    rusange.

    Umugore agira uruhare mu igenamigambi ry’Igihugu, ibitekerezo bye bihabwa 

    agaciro. Imvugo zikandamiza umugore, zatakaje agaciro, himakazwa imvugo 

    zihesha agaciro umugore: “Umugore ni mutima w’urugo, umukobwa ni nyampinga, 

    ukurusha umugore akurusha urugo …” Ubwo burenganzira abagore bahawe 

    bwaguye ibitekerezo byabo. Ubu umugore afife ijambo n’uruhare mu iterambere 

    ry’Igihugu. 

    Nyakubahwa Muyobozi w’Umurenge wa Munanira, 

    Bayobozi b’utugari n’imidugudu,

    Baturage b’Umurenge wa Munanira, 

    Nababwiye ko ntari bwizimbe mu magambo. Nubwo tubona ko hari umusaruro 

    ugaragara mu Rwanda kubera kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu 

    muryango, haracyari urugendo kuko ntiturabugeraho ijana ku ijana nkuko byifuzwa. 

    Igisabwa rero ni ugukomeza ubukangurambaga bugakorwa n’inzego zitandukanye 

    kuko hakiri abantu babifata uko bitari ku mpande zombi. Mu bigaragara, hari 

    imiryango imwe n’imwe ikirangwamo amakimbirane ashingiye ku kudasobanukirwa 

    ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Urugero ni nk’aho usanga umugore ajya 

    mu kabari, agataha igicuku amena inzugi cyangwa akumva ko ikemezo ke ari 

    ntavuguruzwa. Hari n’abagabo kandi usanga biyambura zimwe mu nshingano zabo 

    bakazegeka ku bagore babo. Iyo usesenguye ibi, usanga abenshi babikora bitwaza 

    ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. Inama nagira abanyumva, ni ukumenya ko 

    uburinganire n’ubwuzuzanye atari ugusuzugurana no gupyinagazanya, ahubwo ni 

    ukudatandukira ibiteganywa n’amategeko n’indangagaciro z’umuco nyarwanda. 

    Murakoze, mbashimiye uburyo mwanteze amatwi nkaba nizera ko twese hamwe 

    tugiye guharanira kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango 

    nyarwanda.

    Mugire amahoro!

    III. 1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa

    Soma umwandiko “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango”, ushakemo 

    amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije uko yakoreshejwe 

    mu mwandiko, wifashishije inkoranyamagambo.

    IMYITOZO

    1. Koresha amagambo/itsinda ry’amagambo akurikira dusanga mu 

    mwandiko, mu nteruro wihimbiye: 

    a) ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye

    b) gupyinagazanya

    c) impano

    d) bahezwaga

    e) izungura 

    2. Tanga impuzanyito z’aya magambo:

    a) Umutegarugori

    b) Ubukungu 

    c) Igicuku

    d) Umwana

    3. Urebye mu merekezo yose, garagaza amagambo ari muri iki kinyatuzu 

    afitanye isano n’umwandiko “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango”:

    III.1.2. Gusoma no kumva umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango”, 

    hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

    1. Iyo bavuze uburinganire n’ubwuzuzanye wumva iki?

    2. Wifashishije itegeko no 51/2007 ryo ku wa 20/09/2007, sobanura 

    ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. 

    3. Ni inde wagejeje ijambo ku mbaga y’abaturage yari iteraniye ahabaye 

    umuganda?

    4. Ni iyihe impamvu Leta y’u Rwanda yashyizeho ihame ry’uburinganire 

    n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo?

    5. Rondora imirimo yaharirwaga abakobwa n’imirimo yaharirwaga 

    abahungu uburinganire butaratangira kubahirizwa mu Rwanda. 

    6. Ese mu Rwanda hari imiryango ikirangwamo amakimbirane aterwa no 

    kutumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye? Sobanura kandi 

    utange n’urugero.

    III.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango”, 

    hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

    1. Uyu mwandiko ni bwoko ki? Sobanura igisubizo cyawe.

    2. Ni irihe somo uyu mwandiko ugusigiye?

    3. Uramutse uhawe kuyobora ahantu ugasanga abaturage baho batazi 

    ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, wakora iki? 

    4. Ni izihe ngingo zigaragaza ko umugore agira uruhare mu iterambere 

    ry’Igihugu? 

    III.2. Imbwirwaruhame 

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango” 

    , witegereze imiterere yawo. Uhereye ku miterere y’uwo mwandiko, kora 

    ubushakashatsi utahure inshoza y’ imbwirwaruhame, ugaragaze imbata yayo 

    kandi utahure amabwiriza agenga imbwirwaruhame.

    III.2.1. Inshoza y’imbwirwaruhame

    Imbwirwaruhame ni ijambo umuntu ategura neza akarigeza ku bantu benshi (mu 

    ruhame) bakirinda kumurogoya, ahubwo bakamutega amatwi. Imbwirwaruhame 

    ishobora kuba ndende cyangwa ngufi bitewe n’intego yayo. Uvuga imbwirwaruhame 

    agomba kuyitegura agahuza ibitekerezo bye bwite n’insanganyamatsiko y’umunsi, 

    kandi akiyubaha ubwe, akubaha n’abamuteze amatwi. Imbwirwaruhame zivuga 

    ku nsanganyamatsiko zinyuranye: izibwiriza iby’idini, izivuga ibya poritiki, izo 

    kwizihiza iminsi mikuru, izikangurira abantu igikorwa runaka... Ni yo mpamvu 

    imbwirwaruhame zishobora kuvugirwa ahantu hanyuranye nko mu nsengero, mu 

    mashuri, mu nzu mberabyombi n’ahandi.

    III.2.2. Imbata y’imbwirwaruhame

    Imbwirwaruhame iba igizwe n’ibice bine by’ingenzi: umutwe, intangiriro/interuro, 

    igihimba n’umwanzuro/umusozo.

    1. Umutwe:

    Umutwe ni igice kibanza k’imbwirwaruhame kigaragaza insanganyamatsiko iyo 

    mbwirwaruhame iri bwibandeho.

    2. Intangiriro / interuro

    Mu ntangiriro uvuga imbwirwaruhame abanza kuvuga abanyacyubahiro bari aho 

    n’abo ubutumwa bugenewe ahereye ku w’imena muri bo akurikije ibyubahiro 

    byabo, gusa akirinda kubavuga mu mazina yabo bwite. Uvuga imbwirwaruhame 

    kandi ageza indamukanyo ku bo abwira. 

    Urugero:

    Nyakubahwa Muyobozi w’Umurenge wa Munanira, 

    Bayobozi b’utugari n’imidugudu,

    Baturage b’Umurenge wa Munanira,

    Nimugire amahoro!”

    Aka ni na ko karango ka mbere k’imbwirwaruhame. Mu ntangiriro kandi ni ho 

    utanga ikiganiro agaragaza ibyo ari buze kuvugaho, akabivuga mu buryo bwihuse 

    cyangwa butatuye, asa n’utera amatsiko abamuteze amatwi ndetse no kubumvisha 

    akamaro k’icyo kiganiro agiye kubagezaho. Iki gice ntikigomba kuba kirekire.

    3. Igihimba

    Iki gice ni cyo gice fatizo k’imbwirwaruhame. Ni muri iki gice utanga ikiganiro avuga 

    ingingo yateguye kuvugaho. Ni ngombwa ko izo ngingo azikurikiranya neza ashingiye 

    ku buremere bwazo. Ibi bituma abamutega amatwi batarambirwa kuko aba 

    yahereye ku ngingo zibafitiye akamaro cyane. Iyo bibaye ngombwa ko hari ingero 

    zitangwa, uvuga imbwirwaruhame akoresha ingero zijyanye n’abo abwira cyangwa 

    aho avugira. Kubera ko iki gice gishobora kuba kirekire, utanga ikiganiro mbere yo 

    kujya ku yindi ngingo ashobora kugenda akoresha amagambo yo gukangura abo 

    abwira (urugero: bayobozi, babyeyi, nshuti, bavandimwe...)

    4. Umwanzuro/ Umusozo

    Muri iki gice uvuga imbwirwaruhame asoza yibutsa abamuteze amatwi ingingo 

    z’ingenzi baganiriyeho kugira ngo basigarane ishusho y’ikiganiro. Ni muri iki 

    gice kandi ashobora kugaragaza ibyifuzo, ingamba, inama... bitewe n’imiterere 

    y’ikiganiro. Niba yashishikarizaga abantu kurwanya ibiyobyabwenge arasoza 

    agaragaza ingamba zafatwa mu kubirwanya. Muri iki gice kandi utanga ikiganiro 

    asoza ashimira abari bamuteze amatwi.

    III.2.3. Amabwiriza agenga imbwirwaruhame

    1. Uko imbwirwaruhame itegurwa n’uko isomwa

    Mbere yo gutanga ikiganiro mbwirwaruhame, ugitegura agomba kumenya ibi 

    bikurikira:

    - Ni ngombwa kumenya abo agiye kubwira imbwirwaruhame abo ari bo n’aho 

    ababwirira.

    - Ni iki bashobora kumva? Bari mu kihe kigero k’imyaka? Bakora iki? Ni iki 

    bahuriyeho?

    - Gutegura imbwirwaruhame.

    - Kumva neza insanganyamatsiko y’imbwirwaruhame byaba ngombwa 

    akanasoma ibitabo binyuranye bivuga kuri iyo nsanganyamatsiko.

    - Gukusanya ibyo azavuga mu ngingo zinyuranye z’imbwirwaruhame ashingiye 

    ku byo yasomye cyangwa yabajije abandi.

    - Gushaka intego z’ikiganiro ke akanakora imbata y’ikiganiro ke.

    2. Imyifatire n’imyitwarire y’uvuga imbwirwaruhame

    Utanga ikiganiro mbwirwaruhame agomba kuba:

    a) Yambaye imyambaro idakojeje isoni.

    b) Kumenya guhagarara neza imbere y’abandi nta mususu.

    c) Kuvuga imbwirwaruhame ye adategwa.

    d) Kuraranganya amaso mu bo abwira, kirazira kubatera umugongo no kuba 

    imbata y’urupapuro.

    e) Kurangurura ijwi kugira ngo imbwirwaruhame yumvikane.

    f) Kuvuga atarandaga cyane kugira ngo abamuteze amatwi batarambirwa kandi 

    ntiyihute cyane mu mvugo kugira ngo ibyo avuze birusheho kumvikana.

    g) Kwirinda imvugo nyandagazi.

    h) Kugenda atanga ingero zihuye n’ikigero cy’abo abwira cyangwa se icyo bakora.

    Ikitonderwa: 

    Utegura imbwirwaruhame ayitegura yandika, akazayivuga asoma ibyo yanditse, 

    mu rwego rwo kwirinda kuvuga ibiterekeranye no kwisubiramo bya hato na hato. 

    Hashobora kuvugwa imbwirwaruhame ihanitse cyangwa idahanitse, umuntu 

    akayivuga atayiteguye. Ibyo ni iby’abafite iyo mpano si ibya buri wese kuko bigira 

    abahanga babyo. Ibyo bigaragarira cyanecyane nko mu misango y’ubukwe, ku minsi 

    mikuru, mu birori runaka... 

    Umwitozo

    Sobanure ibice bigize imbata y’imbwirwaruhame

    Keza ni mubyara wa Kagabo. Bize ku kigo kimwe cy’amashuri abanza mu cyaro. 

    Keza yaje kujya gukorera mu mujyi wa Kigali, Kagabo aguma mu cyaro. Nyuma 

    y’imyaka isaga irindwi baje guhurira i Kigali. Kagabo yari agiye kuhakorera 

    iyimenyerezamwuga. Yibazaga uko azakora imirimo ye akabura igisubizo, kuko 

    atari azi indimi bakoresha bitewe n’uko hakora Abanyarwanda n’abanyamahanga. 

    Mbere yo kuhagera ariko, yari yarabanje kuganira na Keza kuri terefone cyane 

    ko yari kuzakorera iyimenyerezamwuga aho Keza asanzwe akorera nuko Keza 

    amwizeza ko azamwigisha amwe mu magambo azakoresha mu gihe azaba ahuye 

    n’umuntu utavuga Ikinyarwanda bakumvikana neza. Mu gihe Kagabo yerekezaga i 

    Kigali yahamagaye Keza kuri terefone maze bagirana ikiganiro giteye gitya: 

    Kagabo: Allooo! Mwaramutse Ke? Ni Kagabo. Mbega we! Ntuzi noneho ibyo 

    mbona! Ndabona aha tugeze noneho wagira ngo nageze i Kigali pe!.

    Keza: Eee! Mwaramutse Kaga? Ubu se ushatse kuvuga ko aka kanya waba uhageze? 

    Kereka niba atari imodoka ikuzanye!

    Kagabo: Naje n’ikimodoka kinini sinzi neza aho tugeze. Gusa mbonye hari …Allo! 

    Allooo ! Allo ! uranyumva se?

    Ubwo mu gihe Kagabo yari akivugira kuri terefone, ihuzanzira ryagize ikibazo 

    ntibakomeza kumvikana neza. Keza yahise amwoherereza ubutumwa bugufi 

    bwanditse mu rurimi rw’Igifaransa. Mu kanya gato bongeye guhamagarana noneho 

    birakunda maze bongera kugirana iki kiganiro:

    Keza: Numvise tutumvikana neza, ubanza aho mugeze hari ihuzanzira rike. Harya 

    wahagurutse iyo saa ngahe? 

    Kagabo: Erega sinzi gusoma no kwandika Igifaransa? Ibyo unyandikiye byambereye 

    inshoberamahanga. Abo twicaranye bambwiye ko dusigaje iminota mike tukagera 

    muri gare. 

    Keza: Noneho reka nge kugutegerereza aho zihagarara. Si byo Kaga?

    Kagabo: Yego sha Ke. Umbabarire rwose ntuhave kuko ntahazi. 

    Keza: Humura nuhagera urahibwira. Nimurenga ikiraro kinini cyane, muraba 

    musigaje nk’iminota itanu mukahagera.

    Kagabo: Eee! Ubwo se amazu yaho ameze ate? Icyampa nkaza kugera i Kigali 

    amahoro!

    Keza: Yewe, nuhagera nawe urayibonera. Amazu yaho ni meza cyane… harimo 

    ageretse n’atageretse. Hari imodoka nyinshi, urusaku rw’ibintu binyuranye n’urujya 

    n’uruza rw’abantu… 

    Keza: Ko mbonye ikimodoka kinini kinjira ubwo si icyo mujemo?

    Kagabo: Urabona ari kirekire kandi gifite amabara y’ubururu n’icyatsi?

    Keza: Yego.

    Kagabo: Noneho turahageze. 

    Keza: Yego rwose!

    Kagabo acyururuka imodoka yahise yumva Keza amuhamagaza umunwa, akebutse, 

    amubona iburyo amurembuza, ahagaze inyuma y’aho ya modoka yari iri. Yahise 

    amusanganira aramuramutsa nuko bakomeza baganira muri aya magambo:

    Keza: Muraho neza Kaga? Iminsi myinshi.

    Kagabo: Muraho neza Ke? Yewe, iminsi myinshi koko. Ndabona warakuze cyane. 

    Ndetse wabaye n’ikizungerezi. Bivuze ko wahindutse cyane.

    Keza: Reka kubeshya se sha!

    Kagabo: Ni ukuri ntawamenya ko ari wowe. 

    Keza: Harya ngo uje kwimenyereza umwuga aho nkora? Ko mbona abahakora 

    bavuga indimi zinyuranye? Hari abavuga Icyongereza, Igifaransa, Igiswayire ndetse 

    n’Igishinwa. Ubwo se muri izo ndimi zose uzi izihe? 

    Kagabo: Igiswayire cyo wenda nagerageza kuko ari cyo niyigiraga gusa, izindi 

    ndimi nkazisuzugura. Mbese nshaka kuvuga ko izindi ndimi ntazizi pe!

    Keza: Yewe, nge nta giswayire na gike nzi rwose! Cyakora nzi Igishinwa, Icyongereza 

    n’Igifaransa. Muri izo nta cyo wambeshya. 

    Kagabo: Ubwo rero nange uvuze rumwe muri izo waba ungurishije. 

    Keza: Sinabikora. Ibintu ni magirirane. Mu minsi tuzamarana, nzakwigisha izo utazi 

    nawe unyigishe Igiswayire. Kumenya indimi zinyuranye ni ingenzi. 

    Ubwo Keza yahise abwira Kagabo ngo bagende amushakire ibikoresho bitandukanye 

    azifashisha mu gihe azaba arimo gukora iyimenyerezamwuga. Kagabo ati: “Ahwi! 

    Singe warota ngeze i Kigali !”

    III.3.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa

    Soma umwandiko “Yagiye ayoboza”, ushakemo amagambo udasobanukiwe 

    hanyuma uyasobanure ukurikije uko yakoreshejwe mu mwandiko wifashishije 

    inkoranyamagambo.

    Imyitozo

    Koresha mu nteruro buri jambo muri aya akurikira ukurikije inyito afite mu 

    mwandiko:

    a) Iyimenyerezamwuga 

    b) Ihuzanzira

    c) Inshoberamahanga

    d) Urujya n’uruza 

    III.3.2. Gusoma no kumva umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Yagiye ayoboza”, hanyuma usubize ibibazo 

    byawubajijweho.

    1. Ni nde uyoboza muri uyu mwandiko? Sobanura igisubizo cyawe.

    2. Ni nde uyobozwa muri uyu mwandiko? Sobanura igisubizo cyawe.

    3. Kagabo ayoboza yifashishije ikihe gikoresho k’itumanaho?

    4. Muri uyu mwandiko, hari aho uyoboza agaragaza impungenge ko ataza 

    kugera aho agiye? Ni ayahe magambo avuga abigaragaza? 

    5. Ni izihe ndimi zavuzwe mu mwandiko zigishwa mu mashuri yisumbuye 

    mu Rwanda? 

    6. Keza yemereye Kagabo kuzamufasha iki?

    III.3.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Yagiye ayoboza”, hanyuma usubize ibibazo 

    bikurikira:

    1. Ni izihe ngingo z’ingenzi dusanga mu mwandiko? 

    2. Ni iyihe mpamvu ituma abanyeshuri bimenyereza umwuga mbere yo 

    kurangiza amashuri yisumbuye?

    3. Iyo Kagabo atagira terefone yari gukora iki kugira ngo ahure na Keza?

    4. Uyu mwandiko ukwigishije iki mu buzima busanzwe? 

    III.4. Ururimi n’ubwumvane

    III. 4.1. Inshoza y’ururimi n’ubwumvane n’amafatizo y’ubwumvane

    Igikorwa

    Ongera usome ikiganiro “Yagiye ayoboza” , witegereze imiterere yacyo 

    n’uko abanyarubuga baganira maze ukore ubushakashatsi, utahure inshoza 

    y’ururimi n’ubwumvane, ugaragaze kandi usobanure amafatizo y’ururimi 

    n’ubwumvane.

    1. Inshoza y’ururimi n’ubwumvane

    Ururimi ni igikoresho cy’ubwumvane k’ingenzi abantu 

    bifashisha mu gusabana bahanahana ubutumwa. Ururimi 

    rutuma abaruvuga iyo bava bakagera bumvana, umwe

    yavuga, undi agasobanukirwa n’ibyo avuze. Ibyo bituma kandi umuntu abasha kugeza

    ku bandi ibyo atekereza, ibyo yaba azi bo batazi cyangwa se akabashushanyiriza

    amagambo, ibyo yabonye ariko bo batabona n’amaso yabo muri ako kanya 

    bavugana.

    Ni uburyo abantu bakoresha kugira ngo bashobore kumvikana, gutumanaho, 

    bakoresheje amagambo, amarenga cyangwa ibimenyetso. Ubusanzwe ururimi 

    ruba ruteye ukwarwo rukavugwa n’abantu batuye igihugu iki n’iki cyangwa akarere 

    aka n’aka. Ururimi rero ruvugwa n’abantu benshi naho imvugo ni iy’abantu bake 

    cyangwa umuntu ku giti ke.

    Ururimi n’ubwumvane bishobora kwigwa mu mpushya enye z’ingenzi: amafatizo 

    y’ubwumvane, indanguruzi y’ubwumvane, imimaro y’ururimi n’amategeko 

    ngombwa agenga ubwumvane.

    2. Amafatizo y’ubwumvane

    Mu mibanire y’abantu ku isi, ururimi ni ingenzi mu gushyigikira ubusabane 

    n’umushyikirano w’abantu. Kugira ngo abantu babane, bavugane, bashyikirane 

    kandi bahuze urugwiro, hagomba kubaho ubwumvane ari bwo bushobozi bwo 

    gutanga amakuru no kuyakira. 

    Kugira ngo amakuru ahererekanywe hari amafatizo y’ubwumvane ya ngombwa ari 

    yo: uvuga, ubwirwa, inzira, ingambo, ikivugwa n’inkurikizo.

    a) Uvuga: Umuntu uvuga ni we ntangiriro akaba n’inkomoko y’ubwumvane. 

    Ni we ugira igitekerezo cyangwa ubutumwa noneho agashaka uburyo bwo 

    kubigeza ku bandi.

    b) Ubwirwa: Ubwirwa ni uwakira ibyo agejejweho n’uvuga. Ubwirwa agomba 

    kumva no gusobanukirwa neza ibyo yabwiwe mbere y’uko atanga igisubizo. 

    Iyo yumvise ibyo yabwiwe, ashobora gusubiza mu magambo, mu nyandiko, 

    ashobora gukoresha ibimenyetso cyangwa ibikorwa. 

    c) Ingambo: Ingambo ni ubutumwa cyangwa inkuru nyirizina uvuga ageza ku 

    wo abwira. Ubwo butumwa ni bwo bwitwa ingambo. 

    Urugero: Umwarimu wigisha inteko z’amazina hari icyo aba ashaka 

    ko umunyeshuri we asobanukirwa. Nubwo umwarimu yavuga byinshi 

    akanabishyira no mu ndirimbo, umunyeshuri akayifata, icyo ashaka kugeza ku 

    bo yigisha ni “inteko z’amazina”, ari yo ngambo.

    d) Inzira: Kugira ngo inkuru igere ku wo igenewe, igomba kugira aho inyura, 

    aho ni ho hitwa “inzira”. Duhereye ku buryo ibivugwa bigenda bikagera ku 

    ubwirwa, habaho inzira mbona nkubone cyangwa inzira mbonera iyo uvuga 

    avugana n’uwo abwira amaso ku yandi banahuza amajwi. 

    Iyo uvuga yumvikanye n’uwo abwira haciyemo akanya, cyangwa se hakoreshejwe 

    ibikoresho bitandukanye nk’ibitabo, ibaruwa, radiyo, tereviziyo, terefone... inzira 

    ikivugwa cyaciyemo iba ibaye inzira iziguye kuko ntibyoroha kumenya ko ubutumwa 

    bwumvikanye cyangwa butumvikanye. Ariko iyo ibikoresho byifashishijwe 

    bituma uvuga n’ubwirwa bahana ubutumwa imbona nkubone, icyo gihe inzira 

    iba ibaye inzira itaziguye /mbonera. (Urugero: Igihe hakoreshejwe ibikoresho 

    by’ikoranabuhanga nka terefone, mudasobwa... abahana ubutumwa bavugana 

    bakanarebana icyarimwe.)

    e) Ikivugwa: kugira ngo uvuga adafatwa nk’indondogozi agomba kugira icyo 

    yerekezaho “ikivugwaho” cyangwa ingingo agushaho. ikivugwa ni icyo 

    abavugana baba bavuganaho kandi bagihuriyeho ndetse bakiziranyeho. 

    f) Inkurikizo/ interamvugo: Ururimi cyangwa imvugo ya nyakuvuga 

    byumvikanisha mu buryo bufatika inshoza y’ahantu cyangwa y’igihe 

    by’ikivugwaho. Inkurikizo cyangwa interamvugo ni ururimi (imvugo cyangwa 

    inyandiko), ibimenyetso cyangwa amarenga uvuga ashobora gukoresha. Iyi 

    mvugo cyangwa inyandiko bitangwa na nyakuvuga kugira ngo byumvwe 

    cyangwa bisomwe na nyakubwirwa. Ibi twabigereranya n’ibyapa byo ku 

    muhanda biyobora gusa ababiziranyeho. Ni bo baba basobanukiwe neza 

    ubutumwa butangwa cyangwa ikivugwa na byo. 

    Urugero: Abanyarwanda bakoresha Ikinyarwanda nk’ururimi rwabo rubafasha 

    kungurana ibitekerezo. Bararuvuga, bakoresha amarenga ndetse n’ibimenyetso 

    byose bigatuma bagezanyaho ubutumwa bafite.

    Imyitozo

    Tekereza ku munyamakuru runaka urimo kunyuza ikiganiro kuri radiyo Rwanda 

    avuga ku kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye maze ugaragaze amafatizo 

    y’ubwumvane akurikira: uvuga, ubwirwa, inzira, ingambo, ikivugwa n’inkurikizo.

    III. 4.2. Indanguruzi y’ubwumvane, imimaro y’ubwumvane 

    n’amategeko agenga ubwumvane

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Yagiye ayoboza” maze ukore ubushakashatsi 

    usobanure kandi ushushanye indanguruzi y’ubwumvane, utahure imimaro 

    y’ubwumvane n’amategeko agenga ubwumvane.

    1. Indanguruzi y’ubwumvane


    Indanguruzi ni uburyo bwo gusobanura ubwumvane bushushanyije. Dore uko 

    ubwumvane bugenda bukurikije indanguruzi yabwo.

    Ibisobanuro ku ndanguruzi

    Ubwumvane muri rusange burimo amoko atatu:

    a) Ubwumvane mbonera: Ni ubwumvane buboneka hagati y’abantu 

    bavugana barebana. Icyo gihe umwe aravuga, undi akamusubiza. 

    b) Ubwumvane nziguro: Igihe abantu bavugana begeranye cyangwa 

    bategeranye bakifashisha ibikoresho byo kubahuza kugira ngo bashyikirane. 

    c) Ubwumvane mberebyombi: Ubu bwumvane bukusanyiriza hamwe 

    ubwumvane mbonera n’ubwumvane nziguro kugira ngo ubwumvane 

    burusheho kugenda neza. 

    2. Imimaro y’ubwumvane

    Ururimi ni igikoresho k’ingenzi mu buzima bw’umuntu. Abantu bose iyo bava 

    bakagera iyo bashyikirana mu biganiro, mu mbwirwaruhame, mu ikinamico, mu 

    misango y’ubukwe... bakoresha ururimi. Uwagize ikibazo akagira ubumuga bwo 

    kutavuga, bwo kudasohora ijwi, agira uburyo yihariye acishamo ubutumwa bwe 

    bukagera ku bo ashaka ko bamwumva. Abahanga mu iyigandimi, basanze ururimi 

    rugira imimaro myinshi, ariko iy’ingenzi ni umumaro nyakuvuga, umumaro 

    nyakubwirwa, umumaro nkurikizo, umumaro nyanzira, umumaro nyangambo.

    a) Umumaro nyakuvuga

    Uvuga yifashisha ururimi cyangwa imvugo kugira ngo avuge, yumvikanishe mu 

    buryo butaziguye akamuri ku mutima. Bamwe bawita kandi umumaro nsesekaza 

    cyangwa nsesekazamutima.

    Ingero:

    - Kagabo ati: “Ahwi! Singe warota ngeze i Kigali!”

    - Mbega we! Ntuzi noneho ibyo mbona!

    - Icyampa nkaza kugera i Kigali amahoro!

    b) Umumaro nyakubwirwa

    Izingiro ry’uyu mumaro ni nyakubwirwa. Wumvisha ubwirwa ko ari we shingiro, ko 

    ari we urebwa n’ubwumvane. Hakoreshwa ngenga ya kabiri hagamijwe:

    Gusobanura ubwirwa mu bandi, kumutegura cyangwa kumuhwitura kugira ngo 

    yakire ibyo agiye kubwirwa…

    Uyu mumaro ugaragarira cyanecyane mu nteko no mu mvugo yumvikanisha 

    guhamagara. 

    Ingero:

    Igihe utanga ikiganiro kuri SIDA, ugasobanura uko yamenyekanye, uko yandura, uko 

    ivurwa, ubushakashatsi ku miti n’inkingo… Noneho ukarangiza wereka abo ubwira 

    ko ruriye abandi rutabibagiwe ko na bo ishobora kubageraho baramutse batirinze.

    c) Umumaro nkurikizo

    Ni ibimenyetso byose byerekana icyo ubutumwa bwerekejeho. Amagambo 

    akoreshwa aha uyabwirwa n’ishusho y’ahantu cyangwa y’ibihe ibivugwa 

    bihererejweho. Bamwe bawita kandi umumaro ndengarurimi cyangwa nsobanuzi.

    Ingero

    - Ubu se ushatse kuvuga ko aka kanya waba uhageze?

    - Mbese nshaka kuvuga ko izindi ndimi ntazizi pe!

    - Bivuze ko wahindutse cyane.

    d) Umumaro nyabusizi (nyaburanga/nyangambo)

    Mu bwumvane, inzira yose igira uburyo bwayo. Nyakuvuga yifashisha ururimi, 

    bityo agakoresha imvugo cyangwa inyandiko. Imiryohere y’inganzo yose uzayisanga 

    muri uyu mumaro. Injyana, isubirajwi, isubirajambo, amoko y’imizimizo cyangwa 

    inyandiko inogeye amaso ndetse n’amagambo y’ikivugwa uko yakabaye hatitaweho 

    ibisobanuro byayo, ibyo byose bigaragaza umumaro nyangambo w’ururimi bita 

    kandi nyabusizi.

    Urugero:

    «Nsanze ari ijuru ry’umwezi

    Nange mpimbiraho umwato

    Ni ko kumwita umwanga kurutwa

    Nsubiye mwita Marebe yera

    Kandi atembaho amaribori

    Ni umutako w’urutanisha

    Ni ubutijima bw’urukundo

    Ni urukenyerero rw’inkindi

    Nkunda inkesha ze z’umukwira. »

    (Rugamba C., Amibukiro, pp.34).

    e) Umumaro nyanzira

    Uyu mumaro tuwusanga mu magambo ya nyakuvuga mu gihe atangiye, akomeje 

    cyangwa se asubitse ubwumvane cyangwa se agenzura ko umuyoboro (inzira) 

    ari ntamakemwa. Iyi nzira y’ubwumvane ishobora kuba umurongo wa terefone, 

    ishusho, igishushanyo cyangwa se n’ibindi bikoresho by’itumanaho byakora nka 

    terefone. Aha rero ururimi rugira umumaro wo gutangira, gukomeza, gusigasira, 

    gusubika, gusubukura cyangwa se guhagarika ubwumvane.

    Ingero:

    Allo!

    Allo ! uranyumva se ?

    Si byo Kaga?

    Mwaramutse ke?

    f) Umumaro nyakivugwa

    Iyo umuntu avuga hari ubutumwa cyangwa amakuru aba ashaka gutanga, akaba ari 

    amakuru afitiye gihamya.

    Dore uko imimaro y’ubwumvane igaragara ku ndanguruzi y’ubwumvane:

    Ikitonderwa:

    Nta nyandiko cyangwa umwandiko wiharirwa n’umumaro w’ururimi umwe gusa.

    Imimaro myinshi ishobora kugaragarira icyarimwe mu mwandiko cyangwa 

    mu kivugwa kimwe mu buryo no mu bwiganze butandukanye. Cyakora kugira 

    ngo itumanaho ribe ryuzuye imimaro yose igomba kuba irimo akaba ari na byo 

    bitandukanya imvugo y’umuntu n’iy’inyamaswa.

    3. Amategeko agenga ubwumvane

    Kugira ngo ubwumvane bushoboke, hari amategeko ngombwa agomba kubahirizwa.

    Uvuga n’ubwirwa bagomba:

    a) Guhuza inkurikizo: uvuga n’ubwirwa bagomba kuba bahuje ururimi 

    cyangwa ibimenyetso bakoresha.

    b) Guhurira ku kivugwa: uvuga n’ubwirwa bagomba kuba baziranye ku 

    kivugwa. Iyo bataziranye ku kivugwa ntibashobora kumvikana.

    c) Guhuza inzira: uvuga n’ubwirwa bagomba guhuza uburyo bakoresha 

    kugira ngo bumvikane. Niba ari terefone bombi bagomba kuba bayifite, yaba 

    ari ibaruwa, bombi bakaba bazi gusoma.

    1. Mu Rwanda, iyo Abanyarwanda bashyikirana, bakoresha inzira 

    zitandukanye.

    Andika inzira zose ubona zishoboka zaba zikoreshwa n’uvuga kugira ngo 

    ikivugwa kigere ku ubwirwa.

    2. Wifashishije indanguruzi y’ubwumvane, garagaza amasano agenga 

    ubwumvane mu kiganiro “Yagiye ayoboza”

    Imyitozo

     III.5. Imyitozo y’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri

    Tegura imbwirwaruhame ku nsanganyamatsiko wihitiyemo, uyibwire 

    abanyeshuri bagenzi bawe.

    Ubu nshobora:

    - Gusobanurira imbaga ibijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye 

    bw’ibitsina byombi. 

    - Gukoresha imvugo yimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. 

    - Kuvuga nshize amanga imbere y’abantu kandi numvikanisha 

    ibitekerezo byange. 

    - Kwandika no kuvugira mu ruhame imbwirwaruhame.

    - Gusesengura ubutumwa butandukanye ngaragaza amafatizo 

    n’indanguruzi by’ubwumvane. 

    Ubu ndangwa no:

    - Gutoza abandi uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango. 

    - Kugaragaza imyitwarire iteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye.

    - Kugira uruhare mu kunga imiryango igaragaramo amakimbirane

    III.6. Isuzuma risoza umutwe wa gatatu

    Umwandiko: Bamumaze amatsiko

    Muneza ni umwana warererwaga kwa sekuru. Yigaga mu mashuri abanza. 

    Yarangwaga no kugira amatsiko ndetse no kubaza ibibazo binyuranye ku byo 

    adasobanukiwe.

    Umunsi umwe avuye ku ishuri asanga sekuru yicaye mu ruganiriro asoma 

    ikinyamakuru. Muneza ahageze aramusuhuza yicara iruhande rwe maze batangira 

    kureba tereviziyo. Harimo ikiganiro cy’umunyamakuru waganiraga n’abanyeshuri 

    bo mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye bavuga ku buringanire 

    n’ubwuzuzanye mu iterambere ry’Igihugu.

    Nyuma yo kumva ibyavugwaga muri icyo kiganiro, Muneza araterura abaza sekuru 

    ibibazo binyuranye ku buringanire n’ubwuzuzanye. Sekuru yamuhaye rugari maze 

    bagirana ikiganiro gikurikira:

    Muneza: Ariko sogoku! Ko muri iki gihe ibiganiro byinshi bivuga ku buringanire

    n’ubwuzuzanye, kera ntibwabagaho?

    Sekuru: Kera uburinganire n’ubwuzuzanye byahozeho ariko ntibyabuzaga ko 

    bimwe mu biranga uburinganire n’ubwuzuzanye muri iki gihe bikumirwa kubera 

    umuco w’Abanyarwanda.

    Muneza: Ni nk’ibihe mwambwira se byagaragazaga uburinganire n’ubwuzuzanye?

    Sekuru: Nko mu buyobozi umwami yimanaga n’umugabekazi, birumvikana 

    ko umwami atafataga ibyemezo wenyine ahubwo yabifataga agishije inama 

    umugabekazi. Ikindi kandi hari n’abategarugori banyuranye bagaragaraga mu mirimo 

    ikomeye y’ibwami. Urugero naguha ni abasizi b’abategarugori nka Nyirarumaga na 

    Nyirakunge babaye abasizi bakomeye.

    Umurimo w’ubusizi, wari umwe mu mirimo ikomeye yagengwaga n’ibwami, 

    kuba butarahezaga abategarugori, ni ikimenyetso gikomeye cy’uburinganire 

    n’ubwuzuzanye.

    Muneza: Biragaragara ko mu muco nyarwanda ubuyobozi bwarangwagamo 

    uburinganire n’ubwuzuzanye. None se ko mwambwiye ko hari bimwe mu biranga 

    uburinganire muri iki gihe byakumirwaga kubera umwihariko w’umuco nyarwanda. 

    Uwo mwihariko ni nk’uwuhe?

    Sekuru: Umuco nyarwanda hari imirimo imwe n’imwe wageneraga abagore 

    hakaba n’indi mirimo wageneraga abagabo, ku buryo cyaziraga ko ukora imirimo 

    itakugenewe. Nta mugore wagombaga kubaka, kujya ku itabaro, gukama inka, 

    korora inzuki n’ibindi. Nta mugabo washoboraga koza ibikoresho byo mu rugo 

    cyangwa se guheka umwana, guteka n’ibindi.

    Birumvikara ko hari umwihariko wa buri muntu mu mirimo yo mu rugo.

    Ikindi kandi aho amashuri aziye mu Rwanda, ababyeyi bahaga umwanya wa mbere 

    abana b’abahungu ngo bage ku ishuri naho abakobwa bo, basigaraga mu rugo 

    bafasha ba nyina imirimo yo mu rugo.

    Muneza: Sogoku! Ko twize ko Ndabaga yari umukobwa kandi ko yagiye gukura se 

    ku rugerero hari icyo ubiziho?

    Sekuru: Ibyo byabayeho ariko uzabisome neza, kugira ngo abikore yabanje 

    kwiyoberanya ku buryo yagiye ku rugerero yitwa ko ari umuhungu. Hejuru y’ibyo 

    nkubwiye hari imwe mu migani ya Kinyarwanda igaragaza ko hari aho umuco 

    nyarwanda wakumiraga umugore mu buringanire n’ubwuzuzanye.

    Bakiganira haza akana kiganaga na Muneza kamubwira ko igihe cyo gusubira ku 

    ishuri kigeze. Muneza ashimira sekuru, ajyana na wa mwana ariko Muneza agenda 

    agifite amatsiko menshi ku byo sekuru yari amaze kumubwira. Bageze ku ishuri mu 

    karuhuko ka saa kenda, Muneza yegera umwarimu we, atangira kumubaza ku byo 

    sekuru yari yamubwiye.

    Muneza: Sogokuru yambwiye ko hari imigani y’imigenurano yagaragazaga ko 

    umuco nyarwanda wakumiraga bimwe mu bigaragaza uburinganire n’ubwuzuzanye 

    muri iki gihe ni nk’iyihe?

    Umwarimu: Ibyo sogokuru wawe yakubwiye ni byo, umuco nyarwanda wo 

    hambere wagaragazaga ko umugore nta cyo yakora ngo kige imbere nk’uko 

    umugabo yagikoraga. Ni yo mpamvu bacaga umugani utajyanye n’igihe tugezemo 

    bavuga ngo: “Umugore arabyina ntasimbuka”. Mu rugo, nta mugabo wagombaga 

    kumva ibitekerezo by’umugore, urugo rwatekererezwaga n’umugabo gusa. 

    Baravugaga ngo: “Uruvuze umugore ruvuga umuhoro” bakongera ngo: “Umugore 

    abyara uwawe ntaba uwawe”, “Umugore ntajya kurarika, iyo araritse abuza n’uwari 

    kuza.” Cyakora ubu muri iki gihe, si ko bimeze kuko umugore ahabwa ubushobozi 

    nk’ubw’umugabo, akagira ijambo nk’iry’umugabo, akagira uruhare muri byose.

    Mu gihe umwarimu we yari akimusobanurira, inzogera yo kwinjira iravuga, 

    Muneza aramushimira, asubira mu ishuri. Agenda atekereza ku bisobanuro yahawe 

    na sekuru ndetse n’ibyo yahawe n’umwarimu we, yiyemeza kujya abiganiriza 

    bagenzi be kugira ngo barusheho kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye. 

    Nyuma y’amasomo ataha mu rugo ari na ko agenda yibaza ku byo yakora kugira 

    ngo aharanire kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye. Mu mutima aribwira ati: 

    “Kuva ubu, nge ngiye guharanira uburenganzira bwa buri wese; sinzongera guharira 

    mushiki wange imirimo imwe n’imwe ngo ni we igenewe, tuzajya dufatanya mu byo 

    dukora byose.”

    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    1. Ni uwuhe munyarubuga mukuru muri uyu mwandiko? Kubera iki?

    2. Tanga ingero nibura ebyiri zigaragaza ko uburinganire n’ubwuzuzanye hari 

    aho bwagaragaraga ku ngoma ya cyami.

    3. Ese umuco nyarwanda wimakazaga ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye 

    bw’ibitsina byombi? Sobanura igisubizo cyawe.

    4. Ni gute Ndabaga yabashije kujya gukura se ku rugerero? Sobanura igisubizo 

    cyawe wifashishije ubundi bumenyi wasomye cyangwa wabwiwe.

    5. Mu ishuri mwigamo ni iki kerekana ko uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse 

    n’uburezi budaheza byubahirizwa ?

    6. Ni irihe somo uyu mwandiko ugusigiye?

    II. Ibibazo by’inyunguramagambo 

    1. Koresha amagambo akurikira mu nteruro:

    a) Gukumira

    b) Guterura ikiganiro

    c) Kwiyoberanya 

    d) Gukura se

    2. Simbuza amagambo atsindagiye ayo mu mwandiko bihuje inyito:

    a) Umugore ntiyahabwaga agaciro kangana n’ak’umugabo mu muco 

    nyarwanda.

    b) Mu Rwanda, nyina w’umwami yategekanaga n’umwami.

    III. Ibibazo ku mbwirwaruhame no ku rurimi n’ubwumvane

    1. Imbwirwaruhame ni iki?

    2. Vuga ibyitabwaho mbere yo gutanga imbwirwaruhame.

    3. Sobanura uko umuntu yifata n’uko yitwara avuga imbwirwaruhame. 

    4. Kugira ngo ubwumvane bushoboke ni ibiki bigomba kubahirizwa hagati 

    y’uvuga n’ubwirwa?

    5. Vuga amafatizo y’ubwumvane unayasobanure mu magambo make.

    IV. Ihangamwandiko

    Ishyire mu mwanya w’umunyeshuri uhagarariye abandi, maze utegure 

    imbwirwaruhame ku buringanire n’ubwuzuzanye, uzavuga ku itariki ya 8 Werurwe 

    ku munsi w’abari n’abategarugori.

    UMUTWE 2:UMUCO NYARWANDAUMUTWE 4:IMIYOBORERE MYIZA