• UMUTWE 2:UMUCO NYARWANDA

    Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe :
    - Gusesengura zimwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyarwanda hagaragazwa 
    uturango twazo.
    - Gusobanura iminozanganzo no kuyikoresha ahanga:
    Igikorwa cy’umwinjizo
    Tekereza, maze ugaragaze bimwe mu bintu biranga umuco nyarwanda 
    byanyuraga mu buvanganzo nyarwanda. Urebye nk’igihe bakosorana mu 
    biganiro byabo, nk’ibyakorerwaga ibwami, mu muryango nyarwanda nk’igihe 
    bungutse umwana, mu misango y’ubukwe n’ahandi.

    Babyirukanye ingoga mu gutamira
    Abana ba Kigeri abyiruye
    Bene Rwigurangoma rwa Ngoboka ya Rwangoruke
    Aba bana se yabyaye bakuranye icyusa mu irya
    Barasagambye nka Bisu bya Nyamihana
    Baza guhanwa na nde ngo bitonde mu gutamira
    Uwakabahannye ko ari mukuru wabo
    Bakaba bakoma ku ngeso yawe!
    Iyo ngeso barayibyariye abami
    Ba Bwimandubaruba na Bwimanduga
    Barabishyuhaguza ibihaza!
    Rutarindwa 
    Ati: “Ndi igisoka singihazwa n’agasate,”
    Ndi umutware w’Ibisumizi
    Ibyo mwumva ge nzigira mu Gisigari
    Iyo bahinga mu Rukubye, na rwo rukoroha
    Nkamenya guhangira inyama!
    Sharangabo
    Agira imandwa ikaba indubizi
    Ati: “Munyijyanire i Nyakabanda ka Kigali
    Bandebere cya giti kiri aho kikitwa umuvure
    Bacyuzuze amazi n’imineke ngumye kubayagura
    Sinteze guhezera na mugenzi wange!”
    Nshozamihigo
    Yariye kandore y’ i Nduga
    Ayimiragura ayivanga n’ ibivuzo
    Bigeze mu nda biragugara
    Ati: “Munyegereze ibitoke n’ibijumba n’umubanji
    Ngumye nkomere mu nda yange
    Ngana Mugaza wa nzovu.
    Gashamura
    Abona ubwato ntazihazine
    Akazengerezwa nk’uwasinze
    Rutarindwa yagira ngo ariyubanganya
    Akabimyoza aho imbere ye
    Ibisumizi bimukobye
    Ati: “Ngira umusongozi gito
    Akantekera imiranzi y’inyama
    N’imitura y’ibishyimbo
    Ntagomba guhisha aragapfa azamenya ingeso”.
    Rukangirashyamba aje kumuhana
    Ati: “Ni ukuri mwana wange
    Ni uko nyine uruzi nisaziye
    Umuganura waramuka waje ntiwansumbya umuhogo.
    Bisangwa ni mukuru utabakoma
    Iyo akubirije imvuruge y’isogi
    N’imitura y’ibishyimbo ntareka bihora
    We aravunjagura agacisha ruguru
    Ati: “Nagabanye ibigega
    Mumpakurire umutsima munini
    Ungana cya kigega kerekeye mu Koko
    Nge ndabasumbya mu kurya!”
    Rwayitare yatamiye intore
    I Bunganyana rya Nyirabitero
    Aracyatamba gusaba imyuko
    Rwangeyo ati: “Ndi Umunyiginya mukuru
    I Kundamvura ya Bitero, nkikundisha isogi
    Yamara kuyirya akaganya mu mabondo ikagugara”.
    Rukangamiheto yakangase amenyo ku magufwa
    Arahunja n’igitondora, ndamureba ndamugaya
    Nti: “Mbe nyamuhunja ko utarobanura”?
    Ati: “Sinabona akanya nasiga inyuma

    Muryamo yarateye, byantera agahinda”.

    Yenda ibihaha byayo arakoranya n’imyijima
    Ahinduka rugara mu nzu
    Ntiyabona ibitotsi byo kuryama
    Ruyimbo ararenza n’umugongo
    Inda iramugora arahemuka.
    Nzirabatinyi yagugunnye ingoma
    Imikoba iramwica mu bijigo
    Muzarebe Rubanda rwa Rwingwe
    Acuma amabondo
    Sezikeye ati: “Ge ngira iryinyo rikaba intorezo
    Narikomanga ku nkoro inkono iri ku ziko”.
    Nti: “Muranyongere inyama
    Akaba umwaka atarabaga
    Yamara kubaga bugatuma yiyegura imiryango
    Akaba ukwe!
    Kamarashavu yishinze inkori z’i Kigali
    I Bugagara bwa Nyiragasogwe
    Bashyizemo amavuta n’umunyu
    Aragumya yoreza iyo!
    Karunganwa ati: “Ndi umwana w’Umwami
    Mvuka mu nda y’ingoma
    Simenya guterera mira bunguri”.
    Cyitatire yariye ubushaza i Shegama
    Maze se aramwanga ngo yamucuze impamba.
    Musinga yamiraguye imitura y’ibishyimbo
    Bahutira ihene ku nda barakubita n’ububaya
    Yaguye impishyi bacisha mu bigega.
    Muhigirwa yahigiye ingundu y’abatunzi
    Agaca mu cyanzu
    Nahace arahakwiye
    Agatsinda yameze aye menyo
    Yo kubagira ibimasa mu Nyamagana.
    Rwabirinda yarindiriye abicaye ku ziko
    Bahembwe ngo bararinda cyane
    Ashakira inzira mu mwinjiro
    Arabiyogoza mu buriri.
    Ati: “Ndi mukuru nkabahenda

    Twatigirira ibyo kwiba nabananize cyane”.

    Kayijuka bamuhaye ikibo, icyansi, n’icyabya
    Byose asa na cya Nyarwaya
    I Nyarubuye hari ibigoryi bibiri
    Hari n’undi nabwiwe
    Ngo ntibagisumbanya ingeso
    Mubashyiremo na nyirabo Rwabizamurego
    Cya gicuba k’i Bumbogo cyaramuka cyaje
    Rugoma rubuganizwa ijana yagabanywa ite?
    Ariko nayanywe arabikwiye
    We uhora azizana akazongera mu ze!
    Yazinyaze ibindi bihugu.

    (Cyahimbwe na Senkabura ya Kibaba wo mu Rusenyi.)

    1. Koresha amagambo akurikira dusanga mu mwandiko mu nteruro 
    wihimbiye: 
    a) Guhakura umutsima 
    b) Umusongozi
    c) Indubizi 
    d) Guhunja
    2. Buri jambo ritsindagiye risimbuze iryo bivuga kimwe riboneka mu 
    mwandiko kandi usanishe neza interuro wahawe:
    a) Kampayana ngo yaba yarahuhuwe n’ivutu yatewe n’ibikeregete 
    by’imitura.
    b) Aba bana koko babyirukanye imbaraga mu kubasha rukacarara.
    c) Kabutura yakurikije ingeso ya se
    d) Rutamizabiri umiragura yokerwa ibisogi bishyushye ubutunguruza

    asangira ate na ba Kazehe?

    Ongera usome umwandiko “Babyirukanye ingoga mu gutamira” hanyuma 

    usubize ibibazo bikurikira:
    1. Hari imyifatire y’umunyenda mbi igaragara mu mwandiko? Yivuge.
    2. Hari ibihemu bivugwa mu mwandiko. Bivuge.
    3. Mu buse nta we batinya na busa. Bigaragaze utanga ingero mu 
    mwandiko.
    4. Shaka muri uyu mwandiko ingingo zisekeje usobanura n’impamvu 
    zisekeje.
    5. Shaka muri uyu mwandiko amazina y’abana (ibikomangoma) 
    bavuzwemo bakomoka kuri Kigeli IV Rwabugiri.
    6. Hari amwe mu mazina y’abantu n’ay’ahantu avugwa mu mwandiko. 

    Yashake muri iki kinyatuzu ujya iburyo, ibumoso, hasi cyangwa hejuru.

    Ongera usome umwandiko “Babyirukanye ingoga mu gutamira” hanyuma 
    usubize ibibazo bikurikira:
    1. Uyu mwandiko ushobora kugira inyito y’umutwe urenze umwe, tanga 
    ingero zawubera umutwe.
    2. Tanga inama kuri ba rutamizabiri bashobora kuboneka mu bigero 
    byose by’abantu.
    3. Garagaza ingingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko.
    4. Muri uyu mwandiko, ukurikije inyurabwenge, umuhanzi agamije 

    gusebya abatware? Sobanura.

    Ongera usome umwandiko “Babyirukanye ingoga mu gutamira” ugereranye 
    ibivugwamo n’ibyavugwaga mu yindi myandiko wize, maze ukore 
    ubushakashatsi utahure inshoza y’igisigo cy’ubuse, ugaragaze uturango 
    twacyo n’akamaro ko kukiga.
    II.2.1. Inshoza y’igisigo cy’ubuse
    Abasesenguye neza ibisigo by’ubuse bagaragaje ko igisigo cy’ubuse ari umwandiko 
    w’ubuvanganzo uba uhimbitse nk’ibisetso ndetse birenze ibisetso bigasa 
    n’ibisebanyo. Ni inganzo yaba yaravukiye mu matorero y’intore, aho wasangaga 
    abantu biga kuvuga neza, bagacyocyorana ntihagire urakara; uwarakaraga mu 
    biganiro bakamwita igifura kitazi kuba mu bandi cyangwa akitwa umunyamusozi. 
    Abantu batazi gutarama barakazwaga n’ibyo bisigo babitaga ibifura. Ubusanzwe 
    ubuse ni umushyikirano w’abase n’abantu bo mu bwoko bubamarira urubanza, 

    ukarangwa no gushotorana basa n’abatukana ariko ntibigire uwo birakaza. 

    II.2.2. Uturango tw’igisigo cy’ubuse
    Ibisigo by’ubuse birangwa no kuba bisetsa ariko bisa n’ibisebanya cyangwa 
    bisesereza. Usanga kandi bakoreshamo tumwe mu turango tw’ubusizi.
    Abahimbaga ibisigo by’ubuse, babaga bagambiriye gusetsa abandi bahungu. Mu 
    basizi bazwi baba barakenetse inganzo y’ibisigo by’ubuse harimo Musenyeri 
    Alegisi Kagame. Yaje guhimbazwa n’iyi nganzo y’ibisigo by’ubuse maze arayigana 
    ahimba umuvugo muremure yakubiye mu gatabo yise “Indyoheshabirayi”. Muri 
    ako gatabo Kagame atera ubuse umwami Mutara Rudahigwa n’abatware be. Ako 
    gatabo kasohotse bakiriho ariko ntawamurakariye kuko bose bari bamenyereye iyo 
    nganzo.
    Kagame arondoramo ubusambo bw’abatware ku nyama y’ingurube, agaragaza ko 
    abanyaporitiki bo hejuru (umwami n’abatware) ari abantu nk’abandi bashobora 
    gucuranwa. Agaragaza kandi ko no mu bwami hatakiri ibintu by’ibanga bituma 
    ibihakorerwa bitamenyekana muri rubanda.
    II.2.3. Akamaro ko kwiga igisigo cy’ubuse
    Kwiga ibisigo by’ubuse bifite akamaro kuko bituma umuntu yongera ubushobozi mu 
    by’ubuhanzi. Bituma kandi akeneka iyi nganzo yo guseka ingeso z’abantu bamwe 
    na bamwe kugira ngo bikosore. Binatoza kandi abantu kuba intyoza mu biganiro 
    n’ibitaramo ndetse no kutaba ibifura ngo barakazwe n’ibiganiro birimo inganzo 

    y’ubuse. 

    II.3. Umwandiko: Ukwibyara
    1. Ukwibyara gutera ababyeyi ineza,
    Batambira b’ineza,
    Munozandagano wa Nsana ya Buhanzi,
    Mukuva iwa Nyamuhanza,
    5. Muhanuzi wadutsindiraga amahano,
    Muhumuza, Umuhozi
    Waturiha ibyo yagurwa i Kiganda
    Kigeli cya Ngerekera.
    Uko muturuka isoko imwe,
    10. Ni ko musangiye ingeso.

    Muri Imisumba yo ku Rusumamigezi

    Kwa Gisanura amasugi yanyu
    Azira igisasa.
    Mwarashatse birabakundira,
    15. Mumera amaboko arabakamira
    Inka mukoye mu Byaguka
    Zitugwiriza imihana
    Imfura nzima isubiza ku izina rya se,
    Basanganizwa b’impundu.
    20. Yakura impuha
    Mpangarijekure
    Ya Mwuhirakare we, Mukanganwa
    Yari yagishiye i Bunyambo Nyarume;
    Rumeza nyiri uburezi
    25. Buzamagana amacwa,
    Aca inka mo amaziri,
    Mazina ya Gasenga
    Adusendera imisaka ya Rusenge
    Mwahonotse mwese.
    30. Kurya mucurwa n’inyundo ziramye
    Muri abarenzi
    Bo mu mirinzi ya Cyarubazi
    Abanyakirima muzira icyangwe mu minwe
    Mwameze ibiganza bitatugwabiza
    35. Mugira amaguru atugabira
    Abagabe b’i Ruganda
    Mwitwa ingendutsi
    Mwatubereye imbyeyi n’imazi,
    Muri abami b’akamazi
    40. Tuzi icyo mwamaze.
    Muri imanzi z’uburezi
    Muri ibirezi byamye i Buriza na Buremera
    Muri abaremere b’i Tanda
    Muri abature b’i Tenda
    45. Muri abo ku isi itengerana
    Ku Rutambamitavu,
    Muri intwari zitarutana,
    Muri bene iteka ritahava,
    Muri bene umutungo mwiza
    50. Mwaraduhatse muraturemaza,
    Mutwubakira amarembo y’intungane
    Tubita inturarwanda
    Nta byikamize urakimana
    Wadukamiye amata angana imvura,
    55. Ntitugira umuvuro
    Tubyuka dusenga
    Ugasukiranya urugwiro
    Sango, ba so na ba sogokuru,
    Bakwangiye isange
    60. Ngo abazakwanga
    Uzabakuze umusanzu n’umuganda,
    Abagusigaranye imbuto n’intanga
    Bakuraze izi ntarama
    Zo ku Rutambamyato
    65. No ku Rutambabiru
    Kwa Matungiro mu Ntaho ndende
    Data Cyilima nyiri Ikinguge
    Kigirira cyo mu nzeru,
    Mazina yarakwigeze
    70. Ngo urabe mugenzi we
    Ngo uzarasanire ingoma nka we,
    Uzagabe nka Gisanura,
    Uzadusubiranye uko wadusanze
    Ny’ebisu by’emisango
    75. Umugabekazi waduhekeye
    Aduhaka nk’umugabo
    Ntidusunikwa mu rugo rwa Mudasobwa
    Yadutunze nka Nyiratunga
    Nacuriye n’amahari
    80. Nzi ko mutazacibwa inka:
    Duhorana inshungu,
    Mucana umuriro utazima
    Muri inzungu za Bwima
    N’iwa Bwagiro ku Buyumbu.
    85. Nimugarishye mwaraganje
    Mwagagaze mukuze uruharo
    Umwami uhawe uruharo
    Arwigiza imbere.
    Mwambereye igisaga
    90. Ntimugira igisasa, Mbasenge:
    CYILIMA I RUGWE
    Na we musenge, musagurire
    Mumuhe urubanza
    Mureke abanze
    95. Nabanze Muhongerwa
    Muhoranampongano
    Buhoro buzira igihunga
    Buhatsi bw’impundu n’imposha,
    Samukuru wa Samukondo
    100. Mukozi wa Rugwizabisiza
    Nyamugisha
    Wandururaga imigisha y’abandi bami
    Yasanze bahinze arasarura.
    KIGELI I MUKOBANYA
    Mukobanya ni we mukuru
    105. Na we musenge musagurire
    Mumuhe urubanza
    Mureke abanze
    Nabanze mugabo mu nka
    Nyirazo azirimo
    110. Bazigama ingoma
    Bazigura se ku ngoma,
    Bazindukira intambara
    Bitambara nyiri urutete
    Uwatanyaga umunyabutatu
    115. Umushi yatambitse ingabo mu nzira
    Mumuhe rugari atambe imyato
    Mumuhe agasongoro k’ubugabo
    Agira uMusanago w’ingoma
    Mu Musanadura yaraharindiye
    120. Arinduza Umugoyi.

    MIBAMBWE I SEKARONGORO I MUTABAZI
    Gisamamfuke, umurasanyi
    Na we musenge, musagurire
    Mumuhe urubanza
    Mureke abanze.
    125. Nabanze Mabarabiri
    Nkovu imbere, Mbogoye
    Nyiri imbuga mu mbone
    Rutsinda, nyiri urutsike
    Rwatuviramo urutsiro
    130. Adutsindira inzimu
    Kizimiza, Nzogoma
    Rugasira rwarasanaga mu nka za se.
    Amahindu azihungiye
    Arazihumbiririza
    135. Rutukuzandoro, umwami w’intwari
    Mumuhaye ubugabo
    Mumuhingure ingoma
    Mu murongo uje
    Yarwaniye Nyamurunga.
    YUHI II GAHIMA
    140. Gahima, Mihayo y’ingoma
    Na we musenge musagurire,
    Mumuhe urubanza
    Mureke abanze
    Nabanze wa Mukundwa
    145. Wa Mukomeza w’inkuna
    Wa mwami wo mu Makungu
    Mutoramakungu, Rwinkindi
    Nkomyerume ya Misaya
    Wadusendera inkundwakazi ya Nkozurugendo
    150. Uwo ni inyamibwa mu ntwari
    Zamuhaye ubutware
    Zimuterekaho imfizi ya Bicaniro
    Ngo azabacira imihigo.
    NDAHIRO II CYAMATARE
    Nshe abami urubanza
    155. Mbasenge bose
    Na we musenge, musagurire,
    Mumuhe urubanza
    Mureke abanze,
    Nabanze Bugiri, umwigire,
    160. Wagira ingoma z’ingombe
    Ngo afite umugombozi.
    Atanga ibyo atunze
    Atega ibizaza ngo azigire Ndoli
    165. Ndahiro aruhira
    Ngo Rubyukiranyangoma nabyukire,
    Nabyukuruka yinikize inka
    Zitaretsa ntiziranze
    Ngo yaziziburiye imoko.
    RUGANZU II NDOLI
    170. Kibabarira, wa mwami
    Watugirira ibambe.
    Avuye iw’abandi
    Na we musenge, musagurire
    Mumuhe urubanza
    175. Mureke abanze
    Nabanze Gacamukanda
    Bicuba, umuci w’inzigo
    Nyabuzima, umuzimurura
    W’ibyari byazimiye;
    180. Umuzahura w’ibyo asanze
    Nyamushinga aturasanira ubutazadushira,
    Yica abanzi barashira.
    Cyungura umwami wo ku Cyuma
    Azanye Cyubahiro
    185. Yitwa Kihabugabo.
    Karuhura we yarushwa ate
    Ko yahoreye se ashishikaye,
    Ingabo ye akayagagaza mu Bugara?
    Umuganda akawigiza mu rumira
    190. Bagabo aho mutaragera
    Uwo mugabo mwamugera nde?
    MUTARA I NSORO II SEMUGESHI
    Ngabo yica ingome
    Na we musenge musagurire
    195. Mumuhe urubanza
    Nabanze Rwirabanzarwe
    Wa mwami w’i Buziga, Nzogera
    Wa mwami w’i Butazika, Nyonga,
    Nyiri inyumba, Munyundo.
    200. Nyunga ya Ruganzu
    Wa mwami wahabwa Karinga
    Akayambika karindwi
    Mirindi shebuja wa Nyamiringa,
    Ruyenzi rwasiye
    205. Isugi yo mu Byanganzara
    Ntimwamuzimba ubugabo
    KIGELI II NYAMUHESHERA
    Bugabo burimo ubugongo
    Na we musenge, musagurire
    Mumuhe urubanza,
    210. Mureke abanze
    Nabanze Umwami w’i Shunga
    Nyiri ishya ry’inka n’ingoma
    Nyiri ingabo itagwabiza Mucuzi
    Nyiri icumu ryica Abahunde
    215. Nyiri iminyago cumi
    Yari acaniye
    Imbere ya Bwambaramigezi
    Mudasongerwa ari ku isonga y’ingabo
    Muhundwa ingoma yahawe
    220. Yarayihunze ayinyagira ibihumbi.
    MIBAMBWE II SEKARONGORO II GISANURA
    Na we musenge, musagurire
    Mumuhe urubanza,
    Mureke abanze
    Nabanze Nyamugenza
    225. Umwamiw’i Muganza,
    Rugabishamaguru
    Maboko atanga atagabanya
    Bwobabuke, Bwanzabuke,
    Burega bwa Mutima,
    230. Yari atetse imbere ya Mwumba
    Cyubahiro amahanga yamutinyiye ubugabo
    Ubwo akangiye icyanya
    Cyanwa azanye ikeyi
    Inkoni zimwasa agahama.
    YUHI III MAZIMAPAKA
    235. Gashirabwoba wa mwami
    Mukuraho ubushongore n’ubushami
    Na we musenge, musagurire,
    Mumuhe urubanza
    Mureke abanze.
    240. Nabanze Kamarampaka, Mudahakana
    Muhakanaguhonga
    Muhanankamwa
    Mukanza, Umwami w’Abakaraza
    Yakandagiye Nyiri i Nkoma
    245. Yamwikoreje
    Amukura ku ngoma
    Ngo mbahe yari yubatse
    Mu bitwa bya Muhima
    Umuhinza wari uhanze
    250. Yuhi aramuhangamura.
    CYILIMA II RUJUGIRA
    Ruhungurabirwa,
    Ruhakamiryango
    Na we musenge, musagurire
    Mumuhe urubanza
    255. Mureke abanze
    Nabanze Rwezamariba
    Murerampabe, Bihubi
    Ruhugukira mbare rwa Kibonwa
    Wa mwami wa Gisanura na Gisago
    260. Rusagurirandekezi
    Mutazimbwa yica Mazuba
    Arimburirako inzigo
    Muzigirwa, ibindi bihugu
    Yabizimbye ubugabo
    265. Abizingazingira rimwe.
    KIGELI III NDABARASA
    Ya ntwari y’igisaga, sogokuru,
    Se w’ababyazi bawe bombi
    Na we musenge, musagurire
    Mumuhe urubanza
    270. Mureke abanze
    Nabanze Nyemazi
    Rwemarika rwa Munyagampenzi
    Watunyagira impenda
    I Bugabe bwa Muruzi
    275. Uruzi izi ngoma zigeze ku ijana
    Abakoni barakuya
    Iminyago ya Rusumbamitwe
    Ntizirava inyuma
    Iza Mirego ya Bugabo.
    MIBAMBWE MUTABAZI SENTABYO
    280. Rugababihumbi
    Na we musenge, musagurire
    Mumuhe urubanza,
    Mureke abanze
    Nabanze Ruhanga rutsinda amahanga,
    285. Umudahinyuka, Umutanguha
    Mutambisha batimbo
    Mutandi wa Birasana
    Sabuhanzi, Umuhangurabashonji
    Buriza burese ubugabo
    290. Yahanuye Nsoro,
    Atunyagira inka i Bwongera,
    Yongeramo n’izo mu Bugote
    N’izo yavana mu Bwiriri
    Bwimba bwa Misakura.
    YUHI IV GAHINDIRO
    295. Sohoringoma so wawe
    Na we musenge musagurire,
    Mumuhe urubanza,
    Mureke abanze.
    Nabanze Zingazinywe
    300. Shoza yuhire,
    Rwuhanyanzira
    Mazina, Maza
    Yica Nyiri u Buzi
    Nyina amuzana ko mpiri
    305. Abo bahinza yabateyemo umukenya
    Ntawacaniye
    Ntawasize akana,
    Yuhi abacukuza umuriro
    Micomyiza umuci w’inkamba
    310. Umurasanira w’ingoma
    Yayanganiye n’amahari
    Ayinyagira amahanga
    Aho yaherewe iminyago irishya.
    MUTARA II RWOGERA
    315. Aho ga nawe Nsoro mu bo nsenga
    Sinagusiga inyuma!
    Uri Biyamiza mu nzoza,
    Ruziga, nyiri ibizinzo by’inka
    Nyiri inkoni za Rusugi na Rusanga
    320. Ushubije ku gihe cya Ruyenzi:
    Ko wandikiye ubutwari
    Ukiri muto
    Ukaba uhotoye uruti
    Ukiri umutavu
    325. Nugera mu za bukuru
    Wabaye ubukombe 
    Serukiramapfa
    Amahanga atagukeje kare
    Azagukirira he?
    330. Kavunanka
    Ugumye uvunye unyumvire
    Wumve ayo nkuvuga
    Nkwiture ineza!
    N’ingoma yawe yandajeho umuzindu
    335. Ngo karekare
    Bakurire umwami ubwatsi
    Umwogabyano ahaye Rwogera
    Sinijanye, sinabajije
    Ineza yawe intaha mu nda
    340. Ababuzaga ge nari namenye
    Ge wagusanganiye
    Nsusurutse, Sango
    Ndora usagurira rubanda rwawe
    Ko amatwi yumva byiza,
    345. Ko amaso abera kubona!
    Ge wasanze ingoro y’Umwami
    Isetse, isusurutse
    Isa n’ingwa yera!
    Nsanga Umwami mu ijabiro
    350. Ari umutaho w’ijuru
    Atamuye inzobe
    Asa na Nzobe ikeye
    Burakenkemura
    Ngira imandwa nari nsanganywe
    355. Ngira n’izo nshubije ku mutwe
    Iyo myishywa ndayitambana
    Sinatendwa mu mbare
    Ubu Rukanira ntungire urukara
    Winyita impezi
    360. Sindi uwo guhera
    Winkeka ubutati
    Sinagaye umutungo w’umwami!
    Ni uruharo rwambereye ikibuza!
    Amage yo guhora mpingiriza arantinza
    365. Isuka yinkura ku ngeso
    Nimumburane!
    Amaganya ntabangikana n’amagambo y’Imana!
    Wandinze iyi manga,
    Mana ibamburwa n’izindi
    370. Imana yamaze amazinda
    Nzigama ikoro ryawe
    Nzi ko ndi umunyarukano
    Nzigama n’impuhwe zawe
    Zirimo urukundo n’urukumbuzi rwinshi
    375. Bukombe bwa Mukanza
    N’ubwo natebye
    Sinatakaje imbare yawe
    Sinata umwanya
    Ntiwandobanuye mu nyuma
    380. Mu mbare ndi uw’imbere
    Ndi umupfumu wa Nyamurorwa
    Mpora nkwereza nkaburengwa
    Abo turata narabarushije
    Abahayi b’ishyanga narabahojeje
    385. Ngira impaka Umwami umpatse,
    Mpakanya Rubyutsa
    Ikinyoma kiramuhera
    Umurundi twahize
    Yuhi anshira imihigo
    390. Mutimbuzi Nyiri i Ntora
    Yica Mutaga,
    Intiti zo kwa Mutaga ndazitetereza.
    Nihanure amahanga
    Nyabwire rwose ntazampaka
    395. Sinakwisunga amahari
    Narakeje Yuhi akankundira
    Ni cyo banzirira
    Ngo mpora mbaca urusa
    Rwo kubaca urutsi. 
    400. Nzi ko barindiye ku busa
    Urabahungure ubuhake
    Izo mpezabwoko
    Ntibagira amavu
    Ntibagira amajyo
    405. Ntibagira imbuto izaberera
    Bararumbije
    Bokamwe n’umuvumo n’umwikomo,
    Yuhi abakomye ku ngoma
    Nshe abami urubanza.
    410. Nicariye inkoni
    Nkomere nkomereho
    Ndagiye imfizi itari ubwoba
    Iziri ubwoba zirayihunga
    Iziyishyamiye irazishyambya
    415. Irashyira ku mutima zigatemba
    Imfizi ya Kirira
    Yarazuriye irazirambika
    Biru b’imirama
    Muhimbye imiriri
    420. Muvugirize imirenge
    Turamye iyi ngoma yacu
    Yagomoroje imihana
    Mbasenge mwese,
    Mbasobanure, murasigiye
    425. Ntimuvuka igisumbane
    Muri Abagabe b’i Bukomasinde na Busakarirwa
    Ngizo impundu mbahaye
    Nzihaye abageni b’i Ngange
    No mu Bugamba n’Abanyakayanza
    430. No mu Nyazi za Kavumu
    Zatubyariye Imfizi n’insumba
    Mugasanura iyi miryango
    Mpumurize Nyamarembo
    Induba nzivuze

    435. Nzigeze i Butara kwa Nyirantare,
    N’iwa Ntagawe, mu mirinzi ya Kinyoni,
    Muragahorana uruyundo
    Rubyara izi nyonga
    Izi nyundo zejeje imana
    440. Ko muhora mubyarira ingoma
    Mukazayibyirurira.
    Bifatiye ku byavuye mu gitabo k’Ikinyarwanda, umwaka wa Gatandatu, 2008, urup. 18-24

    Soma umwandiko “Ukwibyara”, ushakemo amagambo udasobanukiwe 
    hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashishije 
    inkoranyamagambo. 

     

    Ongera usome umwandiko “Ukwibyara” hanyuma usubize ibibazo 
    byawubajijweho.
    1. Umwami uvugwa ku mukarago wa gatandatu ni nde? Kuki uwo mwami 
    bamwita umuhozi?
    2. Iyo usomye igisigo “Ukwibyara” kuva ku mukarago wa mbere kugeza ku 
    wa mirongo kenda wumva havugwamo iki?
    3. Mu mwandiko bagaragaza ko ari iki cyatumye Mibambwe II Sekarongoro 
    II Gisanura bamwita Rugabishabirenge? Byerekanwa n’uwuhe 
    mukarago?
    4. Ni iki umusizi avuga ko yazigamiye umwami wari wimye ingoma?
    5. Ni iki umusizi avuga cyatumye atinda gutambira ishimwe Umwami?
    6. Muri iki gisigo hari aho bavuga akamaro k’umugore, bigaragaza ko kera 
    umugore yahabwaga agaciro. Andika imikarago ivugwamo abagore, 
    maze uvuge abo bagore bavugwaga.

    

    Ongera usome umwandiko “Ukwibyara” hanyuma usubize ibibazo bikurikira:
    Urugero rw’ibibazo n’ibisubizo byanogejwe:
    1. Ukurikije ibivugwa ku bami batandukanye, vuga umwami wagushimishije 
    kurusha abandi n’impamvu yagushimishije.
    2. “Ukwibyara gutera ababyeyi ineza”. Sobanura uyu mukarago werekeza 
    ku muco nyarwanda hanyuma utange n’urugero rw’umugani 
    w’umugenurano wemeza igisubizo utanze.
    3. Mukore ubushakashatsi ku mateka abafasha gusobanura igisigo 
    “Ukwibyara” mugaragaze ubwoko bw’igisigo, umuhanzi wacyo n’ibindi 
    bisigo yaba yarahanze.
    4. Ni iki umusizi ashima muri rusange abami bavugwa mu gisigo 

    “Ukwibyara”? Bihuriye he n’ibikwiye gukorwa mu buzima busanzwe?

    Mwungurane ibitekerezo ku ngingo z’amateka zikurikira zo mu gisigo: 
    “Ukwibyara”.
    Ingingo z’amateka zo mu gisigo: “Ukwibyara”.
    Imwe mu mikarago y’igisigo “Ukwibyara” n’amateka ayirimo.
    1. Waturiha ibyo yagurwa i Kiganda Kigeli cya Ngerekera 
    (umukarago 7-8): Biributsa ko Nyirangabo nyina wa Ndahiro wa II 
    Cyamatare wari umugabekazi, abaja be n’abandi bagore bafatiwe mu Rubi 
    rw’inyundo (i Kiganda) bakicwa urubozo. Kuva ubwo aho biciwe hitwa “Mu 
    miko y’abakobwa”.
    2. Mpangarije kure (...) Yari yagishiye i Bunyambo Nyarume 
    (umukarago 21, 23): Uvugwa aha ni Ruganzu II Ndoli. Mu mateka 
    biributsa ko Ruganzu II Ndoli yari yarahungishirijwe i Karagwe kwa Karemera 
    I Ndagara umugabo wa nyirasenge Nyabunyana. Icyo gihe Nsibura Nyebunga 
    yari yayogoje u Rwanda,
    Ndahiro II Cyamatare se wa Ruganzu II Ndoli aricwa ndetse n’ingoma Rwoga 
    iranyagwa.
    3. Nyamugisha wandururaga imigisha y’abandi bami, Yasanze 
    bahinze arasarura (umukarago 101-102): 

    Uvugwa aha ni Cyilima I Rugwe. Cyilima I Rugwe yari yaragurije umugeni 
    uzatuma agira amahirwe akanakomera. Bamuraguriye Nyanguge ya Sagashya 
    Umwami w’u Bugufi maze asanga yarasabwe na Nsoro I Bihembe Umwami 
    w’u Bugesera. Ubwo bamugiriye inama yo kuzakora uko ashoboye kugira ngo 
    abe ari we umurongora mbere. Ubwo yashatse ubucuti kuri Nsoro Bihembe 
    abifashwamo n’umukono witwa Nkima wari utuye i Nyamweru, mwene wabo 
    wa rwihishwa. Nsoro yabanye na Nyanguge ariko yaratewe inda na Cyilima 
    I Rugwe. Nyanguge ageze igihe cyo kubyara inda y’uburiza yacitse Nsoro 
    Bihembe asanga Cyilima I Rugwe. Iyo nda yavutsemo Kigeli I Mukobanya, 
    wazunguye Cyilima I Rugwe.
    4. Nabanze mugabo mu nka nyirazo azirimo (umukarago 108-
    109): biributsa ko Kigeli I Mukobanya se Cyilima I Rugwe yamuraze ingoma 
    ku mugaragaro igihe yari amaze kwica Murinda wategekaga hakurya ya 
    Nyabarongo. Icyo gihe ni bwo Cyilima I Rugwe yahaye Mukobanya izina rya 
    Kigeli.
    5. Bazindukira intambara Bitambara nyiri urutete (umukarago 111- 
    112): Kigeli I Mukobanya yari umunyentambara. Yagabye ibitero byinshi: 
    Yateye Nkuba ya Nyabakonjo wari utuye i Jabana rya Kabuye n’i Nyamisanga 
    ya Jari, atera Kigina watwaraga mu Buriza atera Sambwe rya Cyabugimbi 
    watwaraga u Bumbogo n’u Busigi, anatera Ruyenzi na Kinyambi.
    6. Uwatanyaga umunyabutatu Umushi yatambitse ingabo mu nzira 
    (umukarago 114-115)
    : Umushi uvugwa nanone ni Mulinda wishwe na 
    Kigeli I Mukobanya.
    7. Nabanze Mabarabiri Nkovu imbere, Mbogoye Nyiri imbuga mu 
    mbone (umukarago 125-127): Uvugwa muri iyo mikarago ni Mibambwe 
    I Sekarongoro I Mutabazi wakomeretse mu gahanga mu gitero Abanyoro 
    bateye mu Rwanda maze amaraso agashoka, akagira amabara abiri, 
    iry’umubiri n’iry’amaraso. Yagize inkovu mu gahanga kubera kuraswa, bivuga 
    ko batamurashe ahunga. Muri icyo gitero Mibambwe I yagerageje kwitabaza 
    u Bugesera, i Gisaka n’i Nduga ariko ibyo bihugu byanga kumutabara. 
    Mibambwe ahitamo guhungana n’ingabo, abaturage ndetse n’amatungo. 
    Yahungiye mu Bushi kuri ubu ni Bukavu. Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi 
    n’ abantu be bahungutse bumvise ko Cwa I, Umwami w’Abanyoro yatanze.
    8. Nkomyurume ya Misaya: Nkomyurume ni Yuhi II Gahima 
    Wadusendera inkundwakazi ya Nkozurugendo (umukarago 148-

    149): inkundwakazi ivugwa hano ni Shetsa wari umugore wa Mibambwe 
    I Sekarongoro I Mutabazi. Yari yaramukundwakaje cyane maze bimutera 
    kwigira igishegabo kugera ubwo yategetse umwami ko banywana kandi 
    bitabaho, ahubwo ari ukugira ngo umuhungu we Hondi azabe ari we uragwa 
    ingoma. Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I abibonye atyo yashatse undi 
    mugore rwihishwa ari we Matama ya Bigega w’i Buha, umusizi yita Misaya. 
    Yamutungiye kure ya Shetsa ariko abiziranyeho n’abiru. Matama rero ni we 
    wabyaye Gahima. Mibambwe yaje gutanga Shetsa n’urubyaro rwe baricwa.
    9. Wagira ingoma z’ingombe (umukarago 160): Uyu mukarago 
    uributsa ko Ndahiro II Cyamatare yagize ubwami burimo ibibazo byinshi: 
    Abavandimwe be Bamara, Juru, Bwimba, Karangane, Mutezi, na Binama 
    wari waravutse kwa Samukende, Umwami w’i Bungwe barwaniye ingoma 
    banga kuyoboka Ndahiro wa II Cyamatare, u Rwanda rucikamo ibice 
    bibiri: Juru yigarurira igice cyo hakurya ya Nyabarongo (u Buriza), naho 
    uburengerazuba buyoboka Ndahiro II Cyamatare. Juru amaze gupfa, kimwe 
    na Mutezi na Bwimba, Bamara ashaka gusimbura uwo Juru. Kugira ngo 
    abigereho, yiyemeza gutatira abavandimwe, yitabaza Nsibura Nyebunga, 
    Umwami w’umushi wari umaze kwigarurira Ijwi. Nsibura Nyebunga yateye u 
    Rwanda Ndahiro II Cyamatare ari ku ngoma, urugamba rukomeye ruremera 
    i Gitarama. Ingoma y’Ingabe Rwoga iranyagwa. Ndahiro II Cyamatare agwa 
    ahitwa Rugara amaze kwambuka umugezi wa Kibirira aho bise i Rubi rw’i 
    Nyundo.
    10. Watugirira ibambe, avuye iw’abandi (umukarago 171-1710): 
    Ruganzu II Ndoli yimye ingoma avuye i Karagwe kwa nyirasenge Nyabunyana 
    aho yari yarahungishirijwe.
    11. Nyabuzima, umuzimurura w’ibyari byazimiye (umukarago 178-
    179): Biributsa ko Ruganzu II Ndoli ari we wahanze ingoma y’ingabe Karinga 
    ngo isimbure Rwoga yari yaratwawe na Nsibura Nyebunga umushi.
    12. Nyabuzima, umuzimurura w’ibyari byazimiye; Umuzahura w’ibyo 
    asanze (umukarago 178-180):
    Bavuga ko Ndahiro II Cyamatare amaze 
    gutanga, amapfa yateye, imvura ikanga kugwa, inka zikanga kubyara, inkoko 
    zikanga guturaga. Ruganzu II Ndoli ageze mu Gihugu imvura yaraguye, inka 
    zirabyara, imbyeyi ziravumera, imfizi zirivuga, inkoko ziraturaga. Ni we 
    wagaruye ubuzima mu Gihugu.
    13. Ko yahoreye se ashishikaye Ingabo ye akayagagaza mu Bugara? 
    (umukarago 187-188): Igitero cya mbere cya Ndoli ni icyo yagabye 
    i Bunyabungo kwa Nsibura Nyebunga ahorera se Ndahiro II Cyamatare. 
    Yahereye ku mpugu z’umweya w’i Kivu uteganye n’Ijwi nyuma na ryo 
    ararinesha. Icyo gihe yishe Nsibura Nyebunga Umwami w’u Bunyabungo 
    ahorera se atyo. Ruganzu II Ndoli ntiyarekeye aho, yarakomeje atera Nzira 
    ya Muramira Umwami w’u Bugara wari waratabaye Nsibura atera Ndahiro. 
    Amaze kwica Nzira ni bwo abasizi bamwise izina rya Cyambarantama, 
    kigaruriye u Bugara. Yateye abami b’igihugu cy’u Buhoma cyategekwaga 
    n’ Ababanda b’abahinza. Icyo gihugu yagihinduye umusaka, anyaga 
    inka, abagore n’abana. Ingoma y’ingabe yabo Nkandagiyabagome na yo 
    arayinyaga, ingoma y’u Buhoma izima ityo. Ibyo bitero byose Ruganzu II 
    Ndoli yagabye yabifatanyije n’ingabo ze zitwa Ibisumizi. Amateka avuga ko 
    Ruganzu II Ndoli ari we mwami wa mbere watangiye kugaba ibitero byinshi 
    byo kwagura Igihugu.
    14. Nabanze rwirabanzarwe (umukarago 196): Uyu mukarago uributsa 
    ko ba Mutara bari abami b’inka, ni bo bakoraga umuhango w’ubwiru w’Inzira 
    y’ishora.
    15. Wa Mwami wahabwa Karinga: Akayambika karindwi 
    (umukarago 201-202): Biributsa ko Mutara I Nsoro II Semugeshi ari we 
    wanyaze Abenengwe igihugu k’i Bungwe. Icyo gihe u Bungwe bwari bugizwe 
    n’u Busanza bw’amagepfo, u Bufundu, Nyaruguru, Bashumba, Nyakare, u 
    Buyenzi.
    16. Nyiri icumu ryica Abahunde (umukarago 214): ibi biributsa ko Kigeli 
    II Nyamuheshera yateye u Buhunde akabuvogera.
    17. Nyiri iminyago cumi (umukarago 215): ibi biributsa ko mu minyago 
    y’ibitero bya Kigeli II Nyamuheshera hatarimo inka gusa; hajemo n’ihene 
    zari ndende cyane zisumba izari zisanzwe mu Rwanda. Izo hene yazizanye 
    ibwami baziha umushumba bazita n’izina “Akamenesho.” Mu minyago 
    hajemo n’ibishyimbo bivuye i Bushengere ho muri Kigezi. Ibyo bishyimbo 
    byasimbuye ibiharo. Mu mateka kandi Kigeli II Nyamuheshera afatanyije 
    n’ingabo ze zitwa Inkingi yabaye umurwanyi cyane.Yaguye u Rwanda 
    yigarurira uturere twinshi: Kinyaga cya Bukunzi na Busozo; u Bwanacyambwe 
    bwari bwarajyanywe n’i Gisaka.
    18. Rugabishamaguru Maboko atanga atagabanya (umukarago 
    256-127): Umwami Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura azwiho kugira 
    ubwitonzi, kugira ubuntu, guha amata abakene begereye ibwami. Azwiho 
    no kuba umucamanza utabera kandi wangaga ibihano bidakwiriye umuntu.
    19. Ubwo akangiye icyanya Cyanwa azanye ikeyi Inkoni zimwasa 
    agahama (umukarago 232-234): Iyi mikarago iributsa ko Ntare III 
    Kivimira w’i Burundi yigeze gutera u Rwanda ari kumwe n’abantu bake 
    agashaka kunyaga inka ziragiwe n’uwitwaga Rugaju. Icyo gihe Rugaju 
    yamukubise inkoni ku gakanu yitura hasi. Ibyo Rugaju yakoze umusizi 
    abyitirira Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura.
    20. Mukuraho ubushongore n’ubushami (umukarago 236): Yuhi III 
    Mazimpaka yabaye ikirangirire bitewe n’ubwiza bwe.
    21. Yakandagiye Nyiri i Nkoma Yamwikoreje (umukarago 244-245): 
    mu mateka Yuhi III Mazimpaka yishe Ntare III Kivimira, Umwami w’i Nkoma 
    (i Burundi).
    22. Mutazibwa yica Mazuba (umukarago 261): Mu mateka, ingabo 
    za Cyilima II Rujugira zishe Umwami w’i Burundi Mutaga II Sebitungwa, 
    zamutsinze i Nkanda (mu Karere ka Nyaruguru). Icyo gihe hari hakiri ah’u 
    Burundi; ni na ho hari umurwa wa Mutaga III Sebitungwa.
    23. Watunyagira impenda i Bugabe bwa Muruzi (umukarago 273-
    274): Twabonye ko impenda ari inka nyinshi. Mu mateka, iyo mikarago 
    iratwibutsa ko Kigeli Ndabarasa yateye i Bugande, mu Ndorwa anyagayo 
    inka nyinshi ndetse aturayo.
    24. Yahanuye Nsoro Atunyagira inka i Bwongera, Yongeramo 
    n’izo mu Bugote N’izo yavana mu Bwiriri (umukarago 290-

    293): Mibambwe Mutabazi Sentabyo yazinyaze Nsoro IV Nyamugeta. 
    Rukombamazi n’iyo mfizi ni byo byarangaga ubwami bw’i Bugesera. Muri 
    ibyo bihe Nsoro Nyamugeta yabanje guhungira i Gisaka kwa Kimenyi IV 
    Getura. Bari bafitanye isano. Nyuma yashatse kugaruka n’ingabo ze ngo 
    yigarurire igihugu ke ariko ntibyamuhira kuko yafashwe akicwa. Icyo gihe ni 
    bwo u Bugesera bwegamye burundu ku Rwanda ariko igice cy’amagepfo y’u 
    Bugesera Ntare IV Rugamba w’i Burundi yari yaragifashe, kikanahera gityo.
    25. Nabanze zingazinywe shoza yuhire (umukarago 299-300): 
    Biributsa ko ba Yuhi ari abami b’inka.
    26. Yica Nyiri u Buzi Nyina amuzana aho mpiri (umukarago 303-304): 
    Biributsa ko Yuhi IV Gahindiro yishe Karinda umutegeka w’u Buzi, agahugu 
    ko mu Buhunde mu majyaruguru y’ikiyaga cya Kivu maze nyina Nyirakarinda 
    akamuzana mu minyago ari muzima.
    27. Abo bahinza yabateyemo umukenya Yayanganiye n’amahari 
    (umukarago 305, 311): Mu mateka, Gatarabuhura wari mwene se wa 
    Sentabyo yohereje intumwa ngo zice Yuhi IV Gahindiro ngo ahereko yime 
    mu Rwanda; ubwo Sentabyo yari amaze gutanga maze umwiru Rusuka 
    aramuhungisha. Uyu Gatarabuhura yari yarigometse kuri Sentabyo amaze 
    kwima ashaka gufata ubutegetsi ariko ntibyamuhira ahungira i Burundi. 
    Ikindi amateka atubwira kuri Yuhi IV Gahindiro ni uko yimye ari muto se 
    Sentabyo amaze gutanga maze ategekerwa na nyina Nyiratunga.
    28. Ko wandikiye ubutwari ukiri muto Ukaba uhotoye uruti ukiri 
    umutavu ( umukarago 321-324): Biributsa ko Mutara II Rwogera yimye 
    akiri muto. Icyo gihe ni bwo u Rwanda rwagabye igitero i Burundi kiswe 
    “Igitero cya Rwagetana”(kugeta bivuga gutema ugakuraho). U Rwanda 
    rwayoborwaga n’umugabekazi Nyiramavugo Nyiramongi. Ariko igitero 
    kitiriwe Mutara II Rwogera.
    29. Mpumurize Nyamarembo: Nyamarembo uvugwa hano ni nyina wa Yuhi 
    III Mazimpaka Nyirayuhi III Nyiramarembo. Uyu Nyirayuhi III yari umukono. 
    Yicishije abana b’umwami babiri b’impanga, bituma umuhungu we atanga 
    itegeko ryo kurimbura Abakono. Nyamarembo na we ubwe yariyahuye. 
    Umusizi arahumuriza Abakono ababwira ko na bo bazakomeza kubyara 

    abami.

    II.4. Ibisigo nyabami

    II.4.1. Inshoza, ibiranga ibisigo nyabami n’amako yabyo.

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Ukwibyara” ugereranye ibiwuvugwamo n’ibyavugwaga mu yindi myandiko wize, maze ukore ubushakashatsi utahure inshoza y’ibisigo nyabami, ubwoko bwabyo n’ibibiranga.

    1. Inshoza y’ibisigo nyabami

    Ibisigo nyabami ni imivugo yasingizaga abami n’ingoma zabo ikoresheje amagambo y’indobanure. Byatangiriwe n’ibyo bitaga ibinyeto. Ijambo ibinyeto riva ku nshinga kunyeta bivuga gusingiza cyangwa kurata. Abahanzi b’ibinyeto babitaga abenge.

    Ibinyeto byabaga ari imivugo irata buri mwami ukwe. Bikaba bigufi, muri rusange bitarengeje imikarago makumyabiri. Ku ngoma ya Ruganzu II Ndoli nibwo umugabekazi we w’umutsindirano Nyirarumaga yahurije ibinyeto mu gisigo kimwe yise “Umunsi ameza imiryango yose”. Kuva ubwo ibinyeto ntibyongera kubaho, ahubwo hatangira ibisigo. Ni ukuvuga ko umuntu wa mbere wemewe mu Rwanda nk’umusizi ari Nyirarumaga. Ibisigo nyabami rero byatangiwe n’umugabekazi Nyirarumaga ku ngoma ya Ruganzu II Ndoli. Icyo gihe igisigo cyabaga ari kirekire gisingiza umwami umwe cyangwa benshi. Abenge batangiye ubwo na bo bakajya bahimba ibisigo birebire bisingiza abami, noneho bahabwa agaciro gakomeye ibwami ndetse barema umutwe wabo (inteko y’abasizi) uyoborwa n’intebe y’abasizi.

    2. Amoko y’ibisigo nyabami
    Ibisigo nyabami bigabanyijemo amoko atatu: ikobyo (ikungu), ibyanzu n’impakanizi.
    a) Ibisigo by’ikobyo/ikungu
    Ibisigo by’ikobyo cyangwa ikungu ni ibisigo bigufi (ugereranyije n’impakanizi 
    cyangwa ibyanzu) bihurutuye, bigiye umujyo umwe kuko bitagira ibika. Bigira 
    interuro (intangiriro) n’umusayuko. Igisigo k’ikobyo gisingiza umwami umwe.
    Ingero
    - None imana itumije abeshi, cyasizwe na Mutsinzi agitura Kigeri IV Rwabugiri.
    - Umpe icyanzu cyasizwe na Gahuriro ku ngoma ya Mutara III Rudahigwa.

    b) Ibisigo by’ibyanzu

    Ibisigo by’ibyanzu ni ibisigo bigira ibika. Ibyo bika bitandukanywa n’inyikirizo. Mu 
    bisigo by’ibyanzu umusizi avuga amateka y’abami ariko ntabakurikiranya uko bagiye 
    basimburana ku ngoma. Ibisigo by’ibyanzu ni bigufi ugereranyije n’impakanizi. 
    Ibyanzu na byo bigira ibice bitatu: interuro, igihimba n’umusayuko.
    Ingero: - Naje kubara inkuru cya Sekarama ka Mpumba, cyatuwe Kigeri IV 

    Rwabugiri.

    Ndi intumwa y’abami cya Ngorane
    c) Ibisigo by’impakanizi
    Ibisigo by’impakanizi ni ibisigo bivuga amateka y’abami bibakurikiranya uko bagiye 
    b2azungurana ku ngoma, hagaheruka umwami utuwe igisigo. Ibisigo by’impakanizi 
    bigira ibice bitatu: Interuro, impakanizi n’umusayuko.

    Interuro

    Mu nteruro, umusizi avuga muri make abami agiye gusingiza atabakurikiranya,
    ndetse atanabavuga amazina ahubwo agenda akomoza ku bikorwa byabo, 
    akanagaragaza ko aje kurabukira umwami uriho.

    Impakanizi

    Mu mpakanizi, umusizi asingiza abami abavuga amazina uko bagiye bakurikirana ku 
    ngoma, bose bagahurira ku nyikirizo imwe itangirira igisingizo cyabo. Iyo nyikirizo 
    na yo yitwa impakanizi.

    Umusayuko

    Mu musayuko, umusizi asingizamo umwami atuye igisigo kandi aba ari we uri 
    ku ngoma. Mu musayuko kandi umusizi atura umwami ubukene bwe kugira ngo 
    agororerwe. Ibi ni byo bamwe bitaga «kwisabira umuriro».
    Ibisigo by’impakanizi rero birangwa no kuba bikurikiranya abami uko bagiye 
    basimburana ku ngoma no kuba bigira inyikirizo ari yo yitwa impakanizi.
    Ingero: - Ukwibyara cya Nyakayonga ka Musare, cyatuwe umwami Mutara II 
    Rwogera.
    - Bantumye kubaza umuhigo cya Nyabiguma bya Sanzige, cyatuwe umwami 
    Kirima II Rujugira.

    3. Ibiranga ibisigo nyabami

    Ibisigo nyabami birangwa no gusingiza abami n’ingoma zabo. Birangwa kandi 
    n’indezi. Indezi ni ijambo cyangwa agatsiko k’amagambo asingiza cyangwa ataka 
    umwami. Indezi ni nk’umutako umusizi ashyira mu gisigo kugira ngo kiryohere 
    abacyumva.
    Urugero rw’indezi mu gisigo “Ukwibyara”: Ny’ebisu by’emisango (umukarago wa 74)
    Ibisigo nyabami kandi birangwa n’imikeshamvugo/iminozanganzo itandukanye. 
    Iminozanganzo ikoreshwa mu bisigo ni ishingiye ku njyana, imizimizo/imivugo 
    n’imigoronzoranganzo itandukanye.
    Injyana iboneka iyo umusizi yakoresheje amajwi asa mu magambo yegeranye 
    mu nteruro, kugira ngo igire inshurango inogeye amatwi kandi yoroshye kuyifata 
    mu mutwe. Injyana nk’uko twabibonye ishobora kuba isubirajwi/isubiramugemo 
    cyangwa isubirajambo.
    Imizimizo/Imivugo ni amagambo avugitse ku buryo bujimije, ku buryo bw’amarenga 
    umusizi akoresha mu kuboneza imvugo ye atitaye ku byerekeranye no kuboneza 
    amajwi cyangwa iyubakanteruro; ahubwo agashishikazwa no guha inyito isanzwe 
    indi ntera (urundi rwego) bituma ihinduka inyito yindi. 
    Imigoronzoranganzo: Ishingiye mu gukina n’interuro n’amagambo aho umusizi 
    ahinduranya amagambo y’interuro, arondora, akomora ijambo ku rindi n’ibindi.
    Imyitozo
    1. Ibisigo nyabami birimo ubwoko bungahe? Bugaragaze werekane 
    n’itandukaniro riri hagati y’ubwo bwoko bw’ibisigo.
    2. Erekana bimwe mu biranga ibisigo nyabami.
    II.4.2. Abasizi n’ibisigo byabo n’akamaro k’ibisigo nyabami
    Igikorwa
    Kora ubushakashatsi ugaragaze abasizi n’ibisigo byabo maze usobanure 

    n’akamaro k’ibisigo nyabami

    1. Abasizi n’ibisigo byabo

    j

    h
    2. Akamaro k’ibisigo nyabami
    Ibisigo nyabami bifite akamaro kuko bituma Abanyarwanda bamenya amateka 
    yabo. Harimo kumenya uko abami bagiye bakurikirana ku ngoma n’amateka 
    yaranze ingoma zabo, ibijyanye n’imitegekere y’Igihugu cyacu ndetse n’ubusizi 
    nyarwanda. Umuntu kandi ashobora guhera kuri iyo nganzo agahanga agendeye ku 

    nsanganyamatsiko zo muri iki gihe.

    0

    II.5. Iminozanganzo
    Igikorwa
    Ongera usome umwandiko “Ukwibyara” witegereze imikoreshereze y’imvugo 
    n’imyubakire y’interuro, maze ukore ubushakashatsi ugaragaze inshoza 

    n’amwe mu moko y’iminozanganzo ikoreshwa mu buvanganzo nyarwanda.

    II.5.1. Inshoza y’iminozanganzo

    Iminozanganzo ni uburyo bw’imvugo bukoreshwa mu buhanzi mu rwego rwo kunoza 
    igihangano kugira ngo kiryohere abazacyumva cyangwa abazagisoma. Ni nk’imitako 
    itatse igihangano. Iminozanganzo ishobora kuba ishingiye ku mikoreshereze 
    y’amajwi, imyubakire y’interuro cyangwa se ku nshoza (igisobanuro).
    II.5.2. Amwe mu moko y’iminozanganzo
    1. Iminozanganzo ishingiye ku njyana
    a) Injyana ishingiye ku isubirajwi/isubiramugemo
    Isubirajwi ni isubiramo rya hafi ry’ijwi rifite irindi riribanziriza bisa cyangwa bijya 
    gusa ku buryo bibyara ikintu cy’urujyano mu kuryohera amatwi. Hari ingeri nyinshi 
    z’isubirajwi: Isubirajwi ritagenerwa buri gihe umwanya runaka, isubirajwi ku 
    ntangiro y’imikarago, isubirajwi ryo mu bice bihera, isubirajwi ry’umushumi.
    Mu gisigo «Ukwibyara», umusizi Nyakayonga ka Musare yakoresheje izo ngeri 

    z’injyana ishingiye ku isubirajwi.

    Ingero:

    Biru b’imirama
    Muhimbye imiriri
    Muvugirize imirenge. (umukarago 418-420)
    Mwitwa ingendutsi
    Mwatubereye imbyeyi
    Muri abami b’akamazi (umukarago 37-39)
    Mumuhe urubanza
    Mureke abanze
    Nabanze Nyamugenza
    Umwami w’i Muganza (umukarago 222-225)
    Cyungura Umwami wo ku Cyuma
    Azanye Cyubahiro
    Yitwa kihabugabo. (Umukarago184-185)
    b) Injyana ishingiye ku isubirajambo
    Umusizi akoresha isubirajambo iyo isubirajwi rigaruka mu ijambo bihuriye 
    ku gicumbi kimwe n’iryaribanjirije cyangwa se ijambo ryose uko ryakabaye 
    rikagaruka.
    Ingero:
    Ukwibyara gutera ababyeyi ineza
    Batambira b’ineza. (umukarago 1-2)
    Ntibagira amavu
    Ntibagira amajyo
    Ntibagira imbuto izaberera (umukarago 403-405)
    2. Imizimizo/imivugo
    a) Igereranya
    Umusizi afata ibintu bifite icyo bihuriyeho akabisobanuza ikindi agereranya
    akoresheje uko bisangiye imisusire, imigenzereze, umumaro n’ibindi. Igereranya
    rikoresha amagambo: nka, boshye, kimwe na... Ashobora kugereranya ikintu

    kimwe n’ikindi, cyangwa ikintu kimwe n’ibindi byinshi.

    Ingero:

    Wadukamiye amata angana imvura (Umukarago 54)

    Yadutunze nka Nyiratunga (umukarago 78)

    b) Imibangikanyo

    Umunozanganzo w’umubangikanyo urakoreshwa cyane mu bisigo. Umusizi
    akurikiranya amabango (imikarago) nibura abiri cyangwa se amagambo abiri 
    yuzuzanya, avuguruzanya cyangwa akurikiranya ibitekerezo bisa ku buryo
    bw’umusubizo. Habaho umubangikanyo w’umusubizo, umubangikanyo wuzuza/
    nsobanuzi n’umubangikanyo w’inshyamirane/imbusane.
    - Umubangikanyo w’umusubizo: umusizi akurikiranya imikarago ku buryo 
    ikivugwa kiri mu mukarago ubanza cyangwa mu gice kimwe cy’umukarago 
    gisubirwamo mu mukarago ukurikira cyangwa mu gice gikurikira cy’uwo 

    mukarago.

    Urugero:
    Winyita impezi
    Sindi uwo guhera. (Umukarago wa 359-360)
    - Umubangikanyo wuzuza/nsobanuzi: Umusizi akurikiranya imikarago 
    cyangwa ibice by’imikarago ku buryo ikintu yavuze mu mukarago wa mbere 
    cyangwa mu gice cy’umukarago cya mbere agisobanura cyangwa se akavuga 
    impamvu yakivuze mu mukarago ukurikira cyangwa mu gice cy’umukarago 
    gikurikira.
    Urugero:
    Ndi umupfumu wa Nyamurorwa
    Mpora nkwereza nkaburengwa. (Umukarago 381-382)
    Umusizi aratanga ingingo mu mukarago ubanza ukurikiyeho agatanga impamvu.
    - Umubangikanyo w’inshyamirane: umusizi akurikiranya imikarago cyangwa 
    ibice by’imikarago ibitekerezo biri muri iyo mikarago cyangwa ibyo bice 

    by’imikarago bivuguruzanya.

    Ingero:
    Umuhinza wari uhanze
    Yuhi aramuhangamura (Umukarago wa 249-250)
    Umwanzi agucira akobo

    Imana igucira akanzu

    c) Iyitirira
    Umunozanganzo w’iyitirira ufata ikintu ukakitirira ikindi kubera ko bifitanye isano. 
    Icyo gihe ijambo rifata umwanya w’irindi rikagira inyito nshya kandi n’iyo ryari 
    risanganywe ritayitakaje. Ukoresha iyitirira ashobora gufata agace kamwe k’ikintu 
    akakitirira icyo kintu cyose, gufata ikintu cyabaye akakitirira impamvu yacyo, gufata 
    ikintu akakitirira igikoresho kirimo n’ibindi. Mu gisigo «Ukwibyara» Nyakayonga ka 

    Musare yakoresheje iyitirira cyane

    Ingero:
    Cyungura umwami wo ku Cyuma (umukarago 183)
    Ku Cyuma: ni ku Nyundo. Inyundo iba ari icyuma. Bayitiriye icyo ikozemo maze
    ahantu hitwa i Nyundo bahita ku Cyuma.
    Mutazimbwa yica Mazuba (umukarago 261)
    Mazuba: ni Umwami Mutaga III Sebitungwa w’i Burundi. Umutaga bivuga umunsi 
    (amanywa); noneho bigashyirwa ku zuba kuko izuba riva ku manywa maze Mutaga
    akitwa Mazuba. I Bugabe bwa Muruzi (umukarago 274)
    Muruzi: ni mu Ndorwa. Kurora bivuga kimwe n’igicumbi k’inshinga nkene -ruzi.
    Harimo umuzimizo w’iyitirira kuko “-rora” na “-ruzi” bifite igisobanuro kijya
    kuba kimwe.
    d) Ihwanisha
    Ihwanisha rijya kumera nk’igereranya. Mu ihwanisha ikigereranywa n’ikigereranyo 
    biba bihuje maze ugasa n’ubinganyisha. Kimwe gishobora gufata umwanya w’ikindi 
    cyangwa kikagisimbura. Mu gisigo “Ukwibyara”, umunozanganzo w’ihwanisha 
    warakoreshejwe cyane:
    Urugero:
    Muri imanzi z’uburezi
    Muri ibirezi byamye i Buriza na Buremera
    Muri abaremere b’i Tanda
    Muri abature b’i Tenda (umukarago 41-44)
    Muri iyo mikarago ikigereranywa ni abami. Abami barahwanishwa n’imanzi
    z’uburezi n’ibirezi byamye i Buriza na Buremera, n’abaremere b’i Tanda, n’abature
    b’i Tenda.
    e) Ishushanya
    Iyo urebye usanga ishushanya ari ryo rigize umutima wo gusiga kuko ari ryo rikoreshwa 
    cyane. Ni uburyo bwo gusobanura cyangwa kwerekana ikintu wifashishije imvugo 
    isa n’ica amarenga ukurikije uko icyo usobanura giteye cyangwa se uko ukiyumvisha.
    Ingero:
    Mumera amaboko arabakamira (umukarago 15)
    Muri uyu mukarago harimo ishushanya: amaboko ntamera. Bishushanya ko bagize 
    umuryango.
    Kurya mucurwa n’inyundo ziramye (umukarago 30)
    Ni ishushanya kuko abantu badacurwa ahubwo barabyarwa. Bishatse kuvuga ko 
    babyarwa n’ibihangange”.
    Abagusigaranye imbuto n’intanga (umukarago 62)
    Bishushanya abagusigiye kubyara no kororoka…
    f) Igerura cyangwa impirike
    Ni ukuvuga ikintu ugabanya cyangwa wongera agaciro kacyo usa n’ushyiramo
    ikinyabupfura. Urugero, aho kugira ngo uvuge ko ikintu ari kibi, ukavuga ngo si
    kiza, ikintu kinuka ukavuga ngo gihumura nabi, umuntu wangana ukavuga ngo
    agira urukundo ruke. Nyakayonga ka Musare, mu gisigo “Ukwibyara” yakoresheje
    igerura.
    Urugero:
    Bwobabuke, bwanzabuke (umukarago 228)
    Umusizi ashaka kuvuga ko Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura atagira ubwoba,
    atagira ubugugu ahubwo agira ubuntu.
    g) Itizabuntu
    Ni umunozanganzo ufitanye isano cyane n’ishushanya. Gusa mu itizabuntu

    umusizi aha ishusho ibintu cyangwa inyamaswa, imyumvire, imikorere nk’iy’umuntu:

    Urugero:
    Adusendera imisaka ya rusenge (umukarago 28)
    Imisaka ntishobora gusendwa. Ubundi hasendwa umugore. Harimo itizabuntu.
    Harimo kandi n’ishushanya. Birashushanya ko Umwami Ruganzu II Ndoli
    yabakuye mu bwirabure.
    h) Umusarabiko: 
    Ni umunozanganzo ukoresha interuro ku buryo agace gatangira intondeke ya mbere 
    usanga ari ko gasoza intondeke ya kabiri, agasoza intondeke ya mbere kakaba ari 
    na ko gatangira iya kabiri. (Ku buryo usanga izo ntondeke zombi zisa n’izikora ikintu 
    kimeze nk’umusaraba cyangwa ikimenyetso cyo gukuba). 
    Urugero:
    Kera isake yari isaha
    Kera isaha yari isake
    i) Ikabya: 
    Ni uburyo bwo gukabiriza igitekerezo ku buryo umuntu yumva ibivuzwe bisa n’aho 
    bitashoboka cyangwa se birengeje urugero.
    Urugero:
    Wadukamiye amata angana imvura.
    3. Imigoronzoranganzo
    a) Umubirinduro
    Umusizi aba yakoresheje umubirinduro iyo yahinduye uko amagambo asanzwe 
    akurikirana mu nteruro nk’iryari iburyo rikaza ibumoso.
    Urugero:
    - Bukurirwe umwami ubwatsi (umukarago 335):
    Mu bisanzwe yagombye kuvuga: “Ubwatsi bukurirwe Umwami”.
    - Yaramutse umuvumbi imvura. 
    Mu bisanzwe yagombye kuvuga: “ Imvura yaramutse umuvumbi ”.
    b) Iyambukanya

    Aho kugira ngo interuro irangirane n’umukarago, irangirira ku mukarago ukurikiyeho.

    Ingero:
    - Ge wasanze ingoro y’umwami
    Isetse, isusurutse
    Isa n’ingwa yera (umukarago 346-348)
    - Akwikiye mu nti z’imyifuzo
    Y’amaberuka atarakora hasi.
    - Kigasanga barageze

    Imigerwa myinshi

    c) Irondora
    Umusizi avuga ibintu abikurikiranya kimwe ku kindi nta cyungo kirimo.
    Ingero:
    Muri intwari zitarutana,
    Muri bene iteka ritahava,
    Muri bene umutungo mwiza (Umukarago 47-49)
    d) Ikomora
    Abasizi bakoresha ikomora barema amagambo bahereye ku yandi, bakongeraho 
    cyangwa bagakuraho uturemajambo. Inyito ishobora guhinduka cyane cyangwa 
    buhoro.
    Ingero:
    Umuhinza wari uhanze
    Yuhi aramuhangamura (umukarago 249-250)
    Inshinga guhangamura (-hang-am-ur-a) ikomoka ku nshinga guhanga (-hang-a) 
    kuko igicumbi ari kimwe. Ikomora rikoresheje ingereka –am na -ur-. Muri uru rugero 

    inyito ntabwo yahindutse cyane.

    c

    II.6. Umwandiko: Inzira y’umuganura

    c

    Umuganura uturuka muri Kanama
    Uturukijwe no kwa Myaka
    Ari bo bo kwa Musana
    Bakaza kwaka amasuka
    5. Bakabwira Umutsobe ubatwara
    Akaza n’ibwami
    Umwami akicara ikambere
    Ari kwa se cyangwa kwa sekuru
    Akicara mu kirambi
    10. Ku ntebe y’inteko
     Umutsobe akazana amasuka
    Akwikiye mu nti z’imyifuzo
    Y’amaberuka atarakora hasi
    Ahambiriye mu kirago
    15. Maze Umutsobe akayahambura
    Umwami akayenda
    Akayafatira imbere ye
    Akayahereza Umutsobe 
    Ati: “ Genda uhinge weze”.
    20. Uwo kwa Musana akayasubiza mu kirago
    Akayasohokana mu nzu
    Yagera ku karubanda
    Akayaha ubonetse wese
    Akagenda ubwo
    25. Yagera iwabo i Bumbogo
    Ingoma zikayasanganira n’impundu
    Bagacanira ngo amasuka yaje  
    Abo kwa Musana rero
    Bakajya mu nkuka bakabiba
    30. Bagasubya imbuto bukeye
    Nuko bagahinga
    Ubwo ni muri Nzeri
    Bakabibana n’uburo  
    Mu kwezi kwa Mutarama
    35. Amasaka aba yeze
    Maze mu myijima yako
    Umurorano ukazana
    Amasaka mu nshuro y’agakangara
    Harimo uturo duke
    40. Bikaza ikambere 
    Umutsobe agatereka mu nzugi
    Umwami akaza gusohoka
    Bagaheza abari mu nzu bose
    Umwami akicara ku ntebe
    45. Umutsobe akamuhereza ya nkangara
    Umwami akayikora
    Umugabekazi akayikora
    Bakayijyana mu nzu
    Yo mu gikari yiherereye
    50. Bakazana urusyo bagasya
    Ifu yaboneka bakarika
    Bakavuga mu byibo bibiri
    By’ingore bitoya  
    Bukira bagatumiza mu nyubahiro
    55. Bakazana amata mu nkongoro z’imirinzi
    Bikaza ikambere 
    Bagaheza abatari abiru
    Umwami akarora akagira kane
    60. N’umugore we w’Umwega
    Utari mu mugongo akarora akagira kane 
    Twa twibo bakadushyira mu gicuba
    Bagatereka ku musego
    65. Inyuma ya Nyarushara
    Bukira umwami akakira
    Umugabo w’intarindwa
    Agahengera ingoma zitarabambura
    Agatindura cya gicuba
    70. Akijyanira umutsima akirira
    Bikaba aho
    Ukwezi kukajya gushira 
    Bakabariranya n’igihe
    Ukwezi kwa Gashyantare kuzabonekera
    75. Bakajya guhagurutsa igitenga  
    Akaza uwo kwa Musana
    Akabwira Umutsobe
    Ati: “Nje kwenda igitenga”.
    Bati: “Nuko”.
    80. Umutsobe akabivuga ibwami  
    Bakareba umukobwa wo mu 
    Bega akajya kwa Cyirima
    Ikambere amavuta y’inturire
    Wa mugeni wo mu Bega
    85. Akenda ya mavuta
    Akayabumbira mu ndiba y’igitenga
    Akagiha umugabo akagisohokana
    No mu rugo umwami arimo
    Ari kwa se ari kwa sekuru
    90. Ntibagombere aherewe  
    Umwami akicara mu kirambi
    Ku ntebe y’inteko
    Iserereyeho intama
    Yerejwe akiri umworozi 
    95. N’aho yimiye
    Kuko iyo yimye
    Atongera kwambara intama
    Yambara inka gusa  
    Bakakimushyira imbere
    100. Akagifata ku rugara rwacyo
    Afatanyije n’Umutsobe
    N’uwo kwa Musana
    Umutsobe akakibanzamo umutwe
    Hanyuma akagihereza uwo kwa Musana
    105. Na we akagishyiramo umutwe
    Bakirenza ku nzugi
    Bakagiha umugabo ubonetse wese
    Maze akakiremerwa
    Ubwo impundu zigacura
    110. Abaja bakagiherekeza
    Ku mpundu nsa nta ngoma
    Kikagenda ubudasibira
    Ntikirare mu kiraro cy’Umutsobe 
    Gihaguruka ubwo kigenda
    115. Aho kiraye hose
    N’aho kinyuze ku gasozi
    Bakagiha impundu
    Kikambuka uruzi
    Kigasanga barageze
    120. Imigerwa myinshi  
    Ingoma n’impundu
    Bikagisanganira mu Bumbogo
    Bakakigera uwo munsi kikuzura
    Imigerwa bakayicuranura
    125. Kigahindukira uwo munsi
    Bavuza impundu inzira yose
    Abambogo bambura
    Bakubita rubanda  
    Bakaza barara mu bakungu
    130. Ku Bagesera no ku Bazigaba
    Aho kiraye bakazimana
    Utazimanye bakarusenya 
    Ndetse bahura n’amakoro
    Ajya ibwami
    135. Cyangwa ingemu z’abatware
    Bakabyambura ntibirengerwe  
    Kikarara ku Mutsobe
    Kigasanga barasigaye batora abakwe
    Uwatahaga akarorera
    140. Abatware bagatumira amata bose
    Ubwo impundu zigacura
    110. Abaja bakagiherekeza
    Ku mpundu nsa nta ngoma
    Kikagenda ubudasibira
    Ntikirare mu kiraro cy’Umutsobe 
    Gihaguruka ubwo kigenda
    115. Aho kiraye hose
    N’aho kinyuze ku gasozi
    Bakagiha impundu
    Kikambuka uruzi
    Kigasanga barageze
    120. Imigerwa myinshi  
    Ingoma n’impundu
    Bikagisanganira mu Bumbogo
    Bakakigera uwo munsi kikuzura
    Imigerwa bakayicuranura
    125. Kigahindukira uwo munsi
    Bavuza impundu inzira yose
    Abambogo bambura
    Bakubita rubanda  
    Bakaza barara mu bakungu
    130. Ku Bagesera no ku Bazigaba
    Aho kiraye bakazimana
    Utazimanye bakarusenya 
    Ndetse bahura n’amakoro
    Ajya ibwami
    135. Cyangwa ingemu z’abatware
    Bakabyambura ntibirengerwe  
    Kikarara ku Mutsobe
    Kigasanga barasigaye batora abakwe
    Uwatahaga akarorera
    140. Abatware bagatumira amata bose
    Ibicuba by’ibwami bigatindwa
    Cyagera ku Mutsobe
    Ingoma yabo yo ku kiraro ikagisanganira
    Bakarara aho
    145. Mu gitondo akazana ikimasa
    Akazimana Abambogo
    Ingoma z’imivugo z’ibwami
    Zikaza ku kiraro
    Zikimara kubambura
    150. Zahagera zikavuga
    Kigahaguruka ku manywa hakeye  
    Ubwo amavuta y’inturire
    Bakayashyira mu kidakombwa
    Bakagishyira mu njishi y’igisabo
    155. N’urugata rw’ibikangaga by’ibishikurano
    Amavuta aba yuzuye abumbiriye
    Akajya kwa Cyirima
    Akaba ari ho bayakorera
    Agaterekwa mu gicuba
    160. Umuganura ugahaguruka
    Abahungu bambaye impu
    Ab’abakwe bagisanze ku Mutsobe
    Umugeni wo mu Bega
    N’uwo mu Batsobe
    165. Bari kwa Cyirima
    Ingoma bakazishyira mu ngobyi zigahekwa
    Uko zisumbana
    Wa mugeni wo mu Bega
    Agahekwa azikurikiye
    170. N’uw’Umutsobe agataho
    Na cya gicuba kigataho
    Bikaza no ku karubanda
    Ingoma igahura n’umuganura
    Bakazana amaboko ya Karinga
    175. Bakazana n’ay’umuganura
    Bakabisanganya bigakorana  
    Karinga igahita
    N’izindi ngabe
    Ingoma zikavunura
    180. Zikajya mu rugo umwami arimo
    Na za ngobyi z’abageni
    Cya gicuba kigasigara ku karubanda
    Kigakurikira insyo
    Zavuye ku Mutsobe
    185. N’intango z‘i Buhanga ebyiri
    Zigakurikira cya gicuba n’umwuko
    Ingobyi z’abageni
    Bakazururukiriza mu nkike 
    Ikambere umwami agaherezwa 
    Inyundo n’urushingo
    190. Akicara mu muryango
    Ku ntebe y’inteko
    Akambara inganji
    Umuheto ukamujya imbere
    Akaramutswa akambara igikondo
    195. Ingabe zigataha
    Zigaherezwa ateyeho ibihubi
    Zikajya ku ruhimbi
    Umuganura ugataha
    Yambaye inyonga z’umuganura mu nda 
    200. N’igikondo n’ishyira  
    Umuganura wajya kugera
    Ku nkingi ya kanagazi
    Bakareba uwo kwa Myaka
    Agashyira injishi ku mutwe 
    205. Agashyira igitenga ku mutwe
    Agatirimuka ku nkombe y‘igitabo akavamo
    Bakagitereka imbere y’umwami  
    76 IKINYARWANDA ECLPE/ TTC Umwaka wa 3 
    Bakazana Rugina
    Ni iy’ubuki yo kwa Myaka
    210. Bagasuka mu ruho runini
    Bagarura mu kabindi
    Umutsobe agapfukama inyuma yacyo
    Umwami atetse imbere yacyo
    Bakagisokoza bombi
    215. Bakazana ibyibo bine by’ingore
    Umwami akabishyirishamo amashyi
    Adaha mu gitenga
    Afatanyije n’Umutsobe
    Bakabyuzuza uko ari bine
    220. Igitenga kikajya haruguru
    Mu ruhimbi hino y’ingoma
    Bagateraho insyo ebyiri
    Bagasya berekeje mu ruhimbi  
    Bakazana Rugina
    225. Umwami n’Umutsobe bakayibyirura
    Bakagira kane
    Umwami akayisogongera
    Bakayitera ku musego  
    Uwo mu Ntarindwa akajya hanze
    230. Akazana amashyiga
    Agashyigikira ageraho inkono
    Byatungana umwami akaza
    Bakazana imirembe n’ishyoza 
    Bagafatira mu mutwe wa rwa ruho
    235. Bagasuka amazi muri rwa ruho  
    Umwami agapfukama
    Imbere ya ya nkono
    Agasukamo ya mazi
    Rimwe kabiri gatatu kane gatanu
    240. Gatandatu karindwi
    Umunani ikenda
    IKINYARWANDA ECLPE/ TTC Umwaka wa 3 77
    Akarundura atyo  
    Nyina akaza
    Akagenza atyo
    245. N’umugore w’umwami 
    N’Umutsobe 
    N’uwo kwa Musana 
    Bakazana inkwi z’imirama
    Umuntu wese agacanira
    Iburyo bw’iyo nkono
    250. Yamara gushya bagaturira
    Umwami akaza n’imbere yayo
    Akayikomera mu mashyi apfukamye
    Yarangiza agahaguruka  
    Nyina akagira atyo 
    255. N’umugore we
    N’Umutsobe 
    N’uwo kwa Mumbogo
    Bikitwa ngo ireze
    Bakazana bya byibo
    260. Byuzuye ifu uko ari bine
    Umuja akadahanura
    Umwami agafatanya n’mugore n’Umutsobe 
    Bagaturira bakagira kane
    Umugore akaza akarangirizamo
    265. Bagafatanya bose kandi
    Bagashyiramo umwuko
    Barangiza bagahaguruka
    Bagahereza umuja akavuga  
    Umuja yamara guhisha
    270. Umugore w’umwami agahaguruka agahakura
    Akabanza mu kibo cy’umwami 
    Bagahakura bakacyuzuza
    Bakakireka
    Bagahakurira no mu bindi
    78 IKINYARWANDA ECLPE/ TTC Umwaka wa 3 
    275. Bajya kurangiza
    Wa mugore akagaruka
    Agafatanya na wa muja
    Umutsima munini ugasigara ku mwuko 
    Ubwo hanze umwami yamara guturira
    280. Ajya kurima amasuka
    N’abakwe n’Abambogo 
    Hakazabanza umwami n’Umutsobe 
    N’uwo kwa Mumbogo bakarima
    Abandi bakabona kurima
    285. Barangiza kuvuga
    Ibyo kurima bikarorera
    Ubwo bakazana amata y’inyubahiro
    Mu nkongoro z’imirinzi ebyiri
    Umwami akambara igikondo
    290. N’inyonga zawo
    Akicara ku ntebe y’inteko 
    Bakazana cya kidakombwa
    Mu njishi y’igisabo 
    Umutsobe akazana umwuko
    295. Uriho wa mutsima
    Agapfukama imbere ye
    Umwami akendaho
    Yabanje kunywa kabiri
    Ku mata y’inyubahiro 
    300. Umutsima akawukoza mu kidakombwa
    Akagira kane agahaguruka
    Akongera agasoma amata
    Umugabekazi akaza
    Akazanirwa ikibo ke 
    305. Agakoza mu kidakombwa
    Akagira kane
    Umugore w’umwami akaza
    Akenda ku kibo cy’umwami
    IKINYARWANDA ECLPE/ TTC Umwaka wa 3 79
    Akabigenza atyo
    310. Umutsobe akenda ike kibo
    Akagira kane
    Uwo kwa Mumbogo
    Akenda ku ke kibo
    Bakavanaho ibyo
    315. Umwami akajya ku buriri
    Kwakirana na wa mugore w’Umwega
    Wa mugeni w’Umutsobekazi
    Agahagarara mu rwuririro
    Akamuha impundu
    320. Ntihagire Umutsobe urara mu rugo
    Kabone n’uw’akana 
    Bose bagataha  
    lngoma zikarara aho
    Zikazinduka zijya kwa Cyirima
    325. Igitenga bakidashye
    Kikajyayo n’ikidakombwa 
    Amavuta akajya mu kavure k’indembere 
    Wa mugeni wo mu Bega
    N’uwo mu Batsobe
    330. Bakajya kwa Cyirima bakicarayo
    Ikoro ry‘i Bumbogo rigahita
    Rijya kwa Cyirima mu gikari
    Amakoro y’amata y’abatware agahita  
    Bakazana ibicuba
    335. Bibiri bya Rwimana
    Bakazana amavuta y’inturire
    Akabanza mu gicuba kibanza
    Bakuzuzaho andi
    Igisigaye bagashyiramo amata
    340. Ayo babonye yose
    Bakagaburira Abambogo
    Hakabanza ab’impuzu
    80 IKINYARWANDA ECLPE/ TTC Umwaka wa 3 
    Bakisiga ya mavuta
    N’abanywa ayo mata
    345. Bakagumya kuyakomera  
    Bakahabikirira imfizi
    Ivuye mu Ndwanyi
    Ab’imyanya y’inzoga n’amata
    Bo mu banyamihango aho
    350. Inka zigataha z’inyambo
    Z’Abanyansanga n’amabara
    Ibirori bikirirwa aho
    Bikarara aho
    Bikarangirizwa n’uko ingoma
    355. Zisigwa wa mukamo wa ya Ndwanyi
    Ibirori by’umuganura bikarangira bityo 
    Ku ngoma y’abami b’inka
    Iyo igitenga gitashye ku Mutsobe
    Ingoma imwe n’ishako biragisanganira
    360. Bwacya mu gitondo
    Ingabe n’abageni bombi
    Bikaza ku kiraro cy’umutsobe
    Karinga n’ingabe zindi
    Zikagenda imbere
    365. Abakobwa inyuma
    Hagaheruka ikidakombwa 
    Bagasanga babaze imfizi
    Iturutse mu Ndwanyi
    Ingoma n’abageni bikinjira mu nzu
    370. Zikajya mu ruhimbi
     Abagore mu kirambi  
    Umutsobe akazana inzoga n’amata 
    Agatereka imbere y’ingoma 
    Agasogongera agaha Umwenenyabirungu
    Umwenenyabirungu akaziterura
    375. N’amata byose n’inyama 
    IKINYARWANDA ECLPE/ TTC Umwaka wa 3 81
    Bikagaburirwa abiru  
    Ingabe zigasohoka
    Zigateza urugamba ku gitabo
    Umwenenyabirungu akaziraba
    380. Umukamo wa ya mfizi mu ruhanga
    Yamara kuzisiga
    Bakazishyira mu ngobyi
    Igitenga kigasohoka
    Kigahekwa na cyo
    385. Kikajya imbere y’ingabe 
    Bagasanga umwami ikambere

    II.6.1. Gusoma no gusobanura umwandiko
    Igikorwa cy’umwinjizo

    Soma umwandiko “Inzira y’umuganura”, ushakemo amagambo udasobanukiwe 

    hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashishije 

    inkoranyamagambo.

    Imyitozo

    1. Koresha mu nteruro amagambo akurikira dusanga mu mwandiko: 
    a) Ku karubanda
    b) Gusanganira
    c) Kurora
    d) Bakarika
    e) Abambogo
    2. Uzuza interuro zikurikira ukoresheje amagambo akurikira: 
    a) hakura, b) barabyirura, c) inkongoro z’imirinzi, d) ikidakombwa.

    II.6.2. Gusoma no Kumva umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Inzira y’umuganura” hanyuma usubize ibibazo 

    bikurikira.

    1. Inzira y’umuganura yatangiraga mu kuhe kwezi?
    2. Umuganura watangizwaga n’uwuhe muhango? Waberaga he? 
    Ugatangizwa n’uwuhe muryango?
    3. Ni uwuhe muhango wakorwaga n’umwami mbere yo guhinga?
    4. Ukurikije umwandiko, n’uko usanzwe uzi umuhango w’umuganura, 
    wavuga ko umuganura watangiraga gutegurwa ryari? 
    5. Inzira y’umuganura yarangiriraga he? Yarangiraga ite?

    6. Ibirori by’umuganura nyirizina byatangizwaga na ba nde?

    II.6.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Inzira y’umuganura” hanyuma usubize ibibazo 

    bikurikira:

    a) Inzira y’umuganura iri mu buhe bwoko bw’ubuvanganzo? Sobanura 
    igisubizo cyawe.
    b) Umwandiko “Inzira y’umuganura” uvuga ku bijyanye n’amafunguro. 
    Ugendeye kuri uwo mwandiko, wavuga iki ku muco wo kunywesha 
    imiheha mu kibindi?
    c) Gereranya ibyo twabonye byakorwaga mu nzira y’umuganura mu 
    Rwanda rwo hambere n’uko ibirori by’umuganura byizihizwa kuri ubu. 
    Sobanura akamaro k’umuganura.
    d) Hanga umuvugo wigana imwe mu ngeri z’ubuvanganzo wize maze 
    ukoreshemo iminozangazo inyuranye, uzawuvugire mu ruhame imbere 

    ya bagezi bawe

    II.7. Ubwiru

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Inzira y’umuganura, witegereza imiterere yawo. 
    Uhereye ku miterere yawo n’ibivugwamo, kora ubushakashatsi utahure 

    ishoza y’ubwiru n’inzira z’ubwiru zabagaho mu Rwanda.

    II.7.1. Inshoza y’ubwiru 

    Ubwiru ni urusobe rw’imihango/amategeko yakorwaga n’umwami n’abiru. Iyo 
    mihango yakorwaga mu ibanga kandi ikagira amagambo yihariye agendana na yo. 
    Iyo mihango bayitaga inzira z’ubwiru.
    II.7.2. Inzira z’ubwiru
    Inzira z’ubwiru zari 18 ariko izashoboye gutahurwa ni 17 kuko iya 18 ari yo “Inzira 

    y’imfizi y’ibwami” itashoboye kuboneka.

    Izabonetse ni izi zikurikira:

    1. Inzira ya rukungugu: yavugaga ibyerekeye amapfa; igihe nyine habaga 
    hateye amapfa. Yakorwagamo imihango ijyanye no gusaba imvura.
    2. Inzira ya kivu: igihe habaga hateye umwuzure; iyo nzira yari iyo gutsirika 
    imyuzure no gusaba umucyo.
    3. Inzira y’inzuki: yari igamije irumbuka ry’inzuki mu gihe ubuki bwagumye, 
    igakorwa igihe cyo kwagika imizinga no guhakura.
    4. Inzira ya muhekenyi: yari igamije gutsemba indwara z’ibyorezo z’inka 
    n’ibindi byonnyi.
    5. Inzira y’umuhigo: ni igihe cyakorwagamo imihango yo guhiga inyamaswa. 
    Izi nzira uko ari 5 zari zigize imihango ikorwa igihe ikenewe gusa; nta gihe 
    gihamye yari ifite.
    6. Inzira y’umuriro: yari igamije kubyarira umuriro. Ni ukuvuga ko bacanaga 
    bundi bushya umuriro wa Gihanga wibutsaga iyimikwa ry’abami b’umuriro 
    ari bo ba Yuhi. Iyo nzira yari igamije kongera inka n’abantu mu Rwanda, 
    igakorwa n’umwami witwa Yuhi.
    7. Inzira ya Gicurasi: habaga igisibo cyo kwibuka urupfu rwa Ndahiro II 
    Cyamatare; umwijima wa Gicurasi washushanyaga urupfu, naho iboneka 
    rya Kamena rigashushanya uburumbuke n’ubuzima. Iyi nzira yarangizaga 

    imihango yo kwirabura no kwera ngo u Rwanda rurumbuke

    8. Inzira y’umuganura: yari inzira igenga imihango yo kuganura. Habaga 

    umuhango wo kuganuza umwami ku mbuto zeze mu Gihugu.

    9. Inzira y’ishora: yari inzira igenga imihango yo gushora. Yibutsaga iyimikwa 

    ry’abami b’inka ari bo ba Mutara na Cyilima.

    10. Inzira y’inteko: yari inzira igenga imihango yo gukora inteko zo gutabara 

    igihe cyo kurwanirira ingoma.

    11. Inzira yo kwambika ingoma: Iyo ingabo z’u Rwanda zatsindaga igihugu 

    runaka, bambikaga ingoma ibinyita (ibishahu).

    12. Inzira yo kwasira: iyo mihango yagengaga uburyo bunyuranye bwo kwambika 

    ingoma.

    13. Inzira y’inkiko yabyaye umugaru: yagengaga iby’inkiko z’u Rwanda 

    yakorwaga igihe cyo kwagura imipaka.

    14. Inzira y’urwihisho: yibutsaga igihe k’ibitero bikaze by’u Rwanda n’u 

    Burundi; iyo umwami w’u Burundi yabaga yapfuye, umwami w’u Rwanda 

    yagombaga kumara iminsi 8 ahantu atabonana n’umugore kandi akiragiza 

    abakurambere.

    15. Inzira y’ikirogoto: yari ikubiyemo ibijyanye n’umuhango wo gutabariza 

    umwami w’u Rwanda (kumushyingura) igihe yabaga yatanze.

    16. Inzira y’urugomo: yakorwaga igihe cyo kugaba ibitero ku bantu bagomeye 

    ingoma.

    17. Inzira y’iyimika: yavugaga uburyo umwami yimikwa igihe umwami 

    yatangaga, bagiye kwimika undi.

    18. Inzira y’imfizi z’i Bwami: iyo nzira y’imfizi z’i Bwami ntirashobora kuboneka.

    Inzira z’ubwiru zirangwa n’uko zifite iminozaganzo itandukanye byerekana ko ari 

    ubuvanganzo, uturango twerekana ko ari umwandiko wo mu buvanganzo nyemvugo 

    n’ibikorwa by’umwami n’abiru byerekana ko ari ubuvanganzo nyabami.

    II. 7.3. Akamaro ko kwiga ubwiru
    Kwiga ubwiru bifite akamaro kuko bituma Abanyarwanda bamenya amateka yabo, 
    bigatuma bubaka ejo hazaza. Harimo kumeya amabanga y’imitegekere y’Igihugu, 
    imihango inyuranye yakorwaga ibwami n’uturango tw’ubusizi nyarwanda. Umuntu 
    kandi ashobora guhera kuri iyo nganzo agahanga agendeye ku nsanganyamatsiko 

    zo muri iki gihe.

    Imyitozo

    1. Garagaza inzira eshatu mu nzira z’ubwiru zabayeho mu Rwanda 
    usobanure n’icyo zavugagaho.

    2. Sobanura akamaro k’ubwiru mibereho y’Abanyarwanda.

    II.8. Ubucurabwenge

    Igikorwa

    Kora ubushakashatsi utahure inshoza y’ubucurabwenge, ugaragaze 
    urutonde rw’abami n’abagabekazi babo kandi ugaragaze n’akamaro ko kwiga 

    ubucurabwenge.

    II.8.1. Inshoza y’ubucurabwenge

    Ni umuvugo muremure wavugaga ibisekuru by’abami n’abagabekazi. Abawufataga 
    mu mutwe bitwaga abacurabwenge. Ubucurabwenge bwarangwaga n’uko buvuga 
    ibisekuru by’abami n’abamikazi mu buryo buryoheye amatwi.
    II.8.2. Urutonde rw’abami b’u Rwanda n’abagabekazi babo
    Ubucurabwenge bwigisha ko u Rwanda rwimye abami 44, kuva ku ngoma za mbere 
    kugeza ku ya Mutara Rudahigwa, kuko Alexis Kagame yabwiwe Ubucurabwenge ku 
    ngoma y’uwo mwami, aba ari we aheraho. Ayo mazina yose yarondorwaga mu gihe 
    k’imihango yo kwimika umwami. Bavugaga amazina y’umwami n’ay’umugabekazi 
    bamaze kwimika, bakarondora n’aya ba se na ba nyina, n’ibisekuruza byabo bombi, 
    bagakomeza batyo ku bami bose, kuzageza kuri Nkuba, ari we Shyerezo, akaba 
    inkomoko y’Abami b’u Rwanda. Ayo mazina murayasanga mu gice kiyarondora 
    nk’uko Alexis Kagame yayanditse mu Nganji Kalinga (Amasekuruza y’Abami 
    b’u Rwanda). Reka dufate ay’abami n’abagabekazi gusa, tutavuze ibisekuruza 
    by’abagabekazi, maze tuyakurikiranye, dukurikije bya bihembwe tumaze kuvuga: 
    Abami b’Ibimanuka, Abami b’Umushumi, Abami b’Ibitekerezo.
    a) Abami b’ibimanuka

    Duhereye ku nkomoko y’Abanyiginya, Shyerezo, Nkuba, dore amazina y’Ibimanuka:

    1. Shyerezo Nkuba                                                 7. Merano

    2. . Kigwa                                                                    8. Randa

    3. Muntu                                                                     9. Gisa

    4. Kimanuka                                                            10. Kizira

    5. Kijuru                                                                    11. Kazi

    6. Kobo                                                                     12. Gihanga

    b) Abami b’Umushumi, n’Abagabekazi babo:

    1. GIHANGA Ngomijana + Nyiragihanga
    Nyirarukangaga
    2. Kanyarwanda Gahima + Nyirakanyarwanda Nyamususa
    3. Yuhi Musindi + Nyirayuhi Nyamata
    4. Rukuge + Nyirarukuge Nyirankindi
    5. Nyarume + Nyiranyarume Nyirashyoza
    6. Rumeza + Nyirarumeza Kirezi
    7. Rubanda + Nyirarubanda Nkundwa
    8. Ndahiro Ruyange + Nyirandahiro Cyizigira
    9. Ndoba Samembe + Nyirandoba Monde
    10. Nsoro Samukondo + Nyiransoro Magondo

    11. Ruganzu Bwimba + Nyiraruganzu Nyakanga

    C). Abami b’Ibitekerezo n’Abagabekazi babo:

    1. Cyirima Rugwe + Nyiracyirima Nyakiyaga
    2. Kigeri Mukobanya + Nyirakigeri Nyankuge
    3. Mibambwe-Mutabazi Sekarongoro + Nyiramibambwe Nyabadaha
    4. Yuhi Gahima + Nyirayuhi Matama
    Ndahiro Cyamatare + Nyirandahiro Nyirangabo
    Ruganzu Ndori + Nyiraruganzu Nyirarumaga
    5. Mutara Semugeshi + Nyiramavugo Nyirakabogo
    6. Kigeri Nyamuheshera + Nyirakigeri Ncenderi
    7. Mibambwe-Mutabazi Gisanura + Nyiramibambwe Nyabuhoro
    8. 8. Yuhi Mazimpaka + Nyirayuhi Nyamarembo
    Karemera Rwaka + Nyirakaremera Rukoni
    9. Cyirima Rujugira + Nyiracyirima Kirongoro
    10. Kigeri Ndabarasa + Nyirakigeri Rwesero
    11. Mibambwe Sentabyo + Nyiramibambwe Nyiratamba
    12. Yuhi Gahindiro + Nyirayuhi Nyiratunga
    13. Mutara Rwogera + Nyiramavugo Nyiramongi
    14. Kigeri Rwabugiri + Nyirakigeli Murorunkwere
    15. Mibambwe Rutarindwa + Nyiramibwambwe Kanjogera
    16. Yuhi Musinga + Nyirayuhi Kanjogera
    17. Mutara Rudahigwa + Nyiramavugo Kankazi

    18. Kigeri Ndahindurwa + Nyirakigeri Mukashema

    Ikitonderwa: Muri uru rutonde, amazina y’abami adafite inomero ni amazina yagize 

    ibyo anengwa bituma atarakomeje kwitwa n’abami b’u Rwanda. Ayo mazina ni: 

    - Ndahiro: Iri zina ryakuwe mu rutonde rw’amazina y’abami b’u Rwanda kuko 

    Ndahiro Cyamatare yishwe na Nsibura Nyebunga, Umwami w’U Bunyabungo 

    akanamunyaga ingoma y’ingabe “Rwoga”. 

    - Ruganzu: Iri zina ryakuwe mu rutonde rw’amazina y’abami b’u Rwanda kuko 

    Ruganzu Ndori na we yaguye ku Rugamba. 

    - Karemera: Iri zina ryakuwe mu rutonde rw’amazina y’abami b’u Rwanda kuko 

    ryari izina ry’abami b’i Karagwe (muri Tanzaniya). Binaturuka kandi ku mpamvu 

    y’uko umwami Karemera Rwaka yatanze imburagihe bakavuga ko iryo zina 

    ry’amahanga ryamuteye umwaku rigatuma ingoma imurasa agatanga. Kandi 

    ngo yari yanayibye Cyilima Rujugira wari warahunze se Mazimpaka na byo 

    bimutera umwaku. 

    II.8.3. Akamaro ko kwiga ubucurabwenge

    Kwiga ubucurabwenge bifite akamaro kuko bituma Abanyarwanda bamenya 
    amateka yabo. Harimo kumenya uko abami n’abagabekazi bagiye bakurikirana, 
    ibijyanye n’imitegekere y’Igihugu cyacu n’uturango tw’ubusizi nyarwanda. Umuntu 
    yabwigiraho kumenya igisekuru ke kandi ashobora guhera kuri iyo nganzo agahanga 
    agendeye ku nsanganyamatsiko zo muri iki gihe.

      1

    Hari mu gitondo, mu rugo rwo kwa Rugendo biteguye isabwa ry’umukobwa wabo 
    Mukandahiro. Nyuma yo gutegura ibyicaro no kwicaza abasangwa, abashyitsi baba 
    barahasesekaye babukereye. Bahabwa ibyicaro n’ababishinzwe, maze baratangira 

    baraganira:

    Umuhuza w’imisango: Nk’uko mubibonye, mu kanya haje umushyitsi. 
    Ntaratwibwira nubwo nge mbona amaso atari aya, icyakora yahindutse, uko yari 
    asanzwe atemberera muri uru rugo ndabona atari ko yaje. Yaje agaragiwe n’imbaga, 
    kandi ubundi yazaga wenyine cyangwa akazana n’abandi bantu nka babiri gusa. 
    Nyakubahwa umukuru w’umuryango wa Rugendo rero, aba bashyitsi baje si nge 
    wabaha ikaze mu rugo rwawe kandi uhibereye, reka nguhe umwanya ubahe ikaze 
    nibiba ngombwa uraza kubaha umwanya batubwire ikibagenza. 
    Umusangwa mukuru: Tubahaye ikaze bashyitsi bahire. Mu muryango wa Rugendo 
    dukunda gusabana, mudusanze twibereye mu busabane busoza umwaka. Amazimano 
    arahari, abahungu bange nibabazimanire. Simbise abavumba n’ubundi ibiryoha ni 
    ibisangiwe, nimwumva mushize inyota muritahira dusigare mu busabane bwacu.
    Umuhuza w’imisango: Nyamara nubwo ntasoma ku mitima y’abantu, ariko uyu 
    mushyitsi ndabona asa n’urimo gusaba ijambo, reka tumuhe umwanya ndabona 
    asa n’ushakaga kutubwira ikimugenza.
    Umukwe mukuru:
    Murakoze, mbere na mbere mbanje kubashimira uko mwatwakiriye muri ubu 
    busabane bwanyu. Abo twazanye nimumfashe tubashimire. (Amashyi ngo 
    kacikaci!) Muragahorana amazimano! Uwenze iyi nzoga mutwakirije, igikatsi 
    yagitsikamiye neza ntiyashakiye ubwinshi mu mazi. Nshimye uko unzimaniye 
    uretse ko bitanantunguye, buri gihe iwawe n’iwange turazimanirana. Hambere 
    twagize umugisha, Imana itanga iwacu ndetse n’iwanyu iraturemera, iduhangamo 
    urukundo, imaze kutwita amazina tuvuye mu ngaragu, iduha kubyara hungu na 
    kobwa, iduha gutunga no gutunganirwa. Mu bana rero bavutse mu muryango 
    wa Bazinura, ari na wo mpagarariye, harimo abahungu n’abakobwa, ariko umwe 
    mu bahungu yaraje aransanga angezaho ikifuzo ko atagishaka gukomeza kwitwa 
    ingaramakirambi, ko twamushakira akitwa umugabo. Tumushakira umuranga, 
    araza aha iwanyu ararambagiza, aturangira umugeni muri uru rugo. Muri make, 
    twaje kubasaba umugeni witwa Mukandahiro.
    Nge narigenzuye, nsanga nta mpamvu n’imwe ihari yatuma mutampa umugeni, 
    cyane ko atari n’ubwa mbere naba nje gusaba muri uyu muryango. Nzi neza ko 
    ntagira ibyaha yewe n’iyo haba hari igicumuro natanga ikiru, ariko ibyaha byatuma 
    munyima umugeni
    byo nta byo.
    Umusangwa mukuru:Ko hano tugira ba Mukandahiro benshi, urifuza 
    Mukandahiro wuhe? Dufite Karine,Viviyana, Suzana na Virijiniya. Abo bose ni ba 
    Mukandahiro.
    Umukwe mukuru: Ndasaba Mukandahiro Virijiniya.
    Umusangwa mukuru: Nabitegereje, nsanga izo mfura ndeba mwazanye zicaye 
    ku ntebe eshatu zibanza nta cyo nazivugaho, ni abantu b’indahemuka. Cyakora 
    abicaye kuri izo z’inyuma aho ntareba niba hari abantu bo mu muryango 
    wacu bajya batemberera ku Mugote no muri izo nshe zihegereye uwagira icyo 
    yabavugaho akivuge.
    Umwe mu basangwa:
    Murakoze kumpa ijambo. Hari umukobwa wacu waje ku Mugote ahamara 
    iminsi agaruka baramuteye inda. Ku bw’iyo mpamvu nge numva tutabashyingira 
    umukobwa wacu.
    Umukwe mukuru:
    Arakoze uriya ugaragaje icyo yita ko ari ikibazo. Cyakora ndagira ngo mbamare
    impungenge. Uwo mukobwa ndamuzi. Yaje mu muryango wacu tumufata neza, 
    turamugaburira, agaruka abyibushye mukeka ko bamuteye inda. Si inda yatewe,
    ahubwo yarahageze ibiryo by’iwacu biramuyoboka, anywa inshyushyu, anywa
    ikivuguto arabyibuha. Ahubwo ubu na Virijiniya tubasaba naza akahamara kabiri
    azabyibuha abatazi uko tugabura bazavuga ko yaje atwite.
    Umusangwa mukuru:
    Umugeni uramuhawe ariko ni umukobwa. (Ako kanya amashyi ngo kacikaci!) 
    Umukobwa wacu ni Mutumwinka. Nta kindi narenzaho, ibindi nawe urabyibwiriza. 
    Umukwe mukuru:
    Uhawe inka akura ubwatsi ariko uhawe umugeni arashimira. Ndagira ngo 
    ngushimire
    mbikuye ku mutima. Uragahore ubyara abakobwa. Nzanira iyo nzoga mwana 
    wange
    mushimire! Uyu muryango mpagarariye uzira kurongora abakobwa tutakoye. Ndi 
    imbere yawe kandi n’imbere y’umuryango, reka nisubirire mu mwanya wange 
    munkoshe.
    Umusangwa mukuru:
    Ngira ngo wabyivugiye ko atari ubwa mbere ukwa muri uyu muryango. Harya niba 
    ubyibuka, nyibutsa izo dukosha.
    Umukwe mukuru:
    Ntabwo ari wowe wibagiwe inkwano ukosha kandi ari wowe ubyara abakobwa.
    Ikindi, sinakwibutsa uko nakoye. Uwazicaniye ni nyirasenge w’umwana wawe,
    hanyuma zimaze kubyara nawe urazikama. Gusa, nzikwa zari umunani ariko ubu
    zabaye amashyo.
    Umusangwa mukuru:
    Yeee! Ndumva koko uko twagukosheje ubyibuka. N’ubu tugukosheje inyana 
    umunani.
    Inyana umunani zirara imfizi mu mahembe. Ngira ngo urabyumva. (Amashyi ngo 
    kacikaci! Abagore bavuza impundu).
    Umukwe mukuru:
    Abakirana batangana berekana aheza kugira ngo hatagira uvunika. Uyu munsi
    ndagira ngo ngukwere nk’uko nsanzwe ngukwera. Hirya aha mpagira urwuri.
    Nazanye n’umutahira wange Kanuma, haguruka sha! Ngwino unyegere. Uyu 
    mwana w’umuhungu, ni umugabo ariko ndamwita umwana kuko namubyaye. 
    Ni umutahira w’izacu. Icyo bashaka ni inyana umunani. Nkubwira kuzihanagura 
    nakubwiye izo nshaka uko zimeze. Jyana n’umushumba wabo, undebere imigongo 
    yazo, ingeso zazo n’ibibero byazo ari byo bibyara amata. Muzishorerane n’izindi 

    barobanure mu ishyo inyana umunani

    k

    Umushumba:
    Nk’uko yabibabwiraga ni ko nabisanze. Inyana umunani nazishimye nzigejeje mu
    rwuri rwacu. Ni inyana nziza, zifite imigongo miremire n’ibibero byiza; mbese 
    nazishimye.
    Umusangwa mukuru:
    Ubwo inkwano zawe zashimwe, umugeni uramuhawe. Wicare ugubwe neza, ariko
    nge mfite impungenge. Ko mbona imbere aho wicaranye n’abasaza bafite 
    uruhanga
    ruharaze imvi nk’izange, sinzi niba uwo usabira ari umwe muri abo ngabo!
    Umukwe mukuru: Ndasabira umuhungu wa Bazinura witwa Karinda. Nubwo 
    tutazanye, naketse ko muri bunsabe ko abaramutsa mutumaho nkoresheje 
    ikoranabuhanga. Munkundiye rero, mwanyemerera akaza akabaramutsa. Tebuka 
    sha! (Umusore aze agaragiwe n’abamuherekeje, asuhuze Umusangwa mukuru.) 
    Hanyuma se ko umusore wacu maze kumukwereka, wowe ntiwanzanira uwo 
    mukazana wacu akaturamutsa?
    Umusangwa mukuru: Yewe, ni byo koko, reka ba nyirasenge bamumpamagarire 
    aze, dore ko aba ari mu gikari ahugiye mu mirimo. (Umugeni aze agaragiwe 
    n’abaherekeza be barimo ba nyirasenge na ba nyina wabo… asuhuze umusangwa 
    mukuru, maze amushyikirize umukwe mukuru, na we amushyikirize umukwe 

    w’ukuri. Amashyi n’impundu biba uruhurirane!)

    Umukwe mukuru: Mu gihe wanyakiraga nkiza, nari mfite ubutumwa maze 
    kubagezaho natumwe na Bazinura. Ariko kandi, yambwiye ati: “Ngaho genda 
    ungire mu Kivugiza ubandamukirize, usabe umugeni, nange nsigaye aha n’abasaza 
    n’abakecuru tugutegereje. Nuza kugabana, ucyuye umunyafu, ugaruke umbwire 
    niba urugendo wagize kwa Rugendo rwaguhiriye”. Ndagira ngo munyemerere 
    ngende hakibona nsange abo basaza n’abakecuru, mbabwire ko mwampaye 
    umugeni. Mbafashe kwitegura kugira ngo ejo cyangwa ejobundi nzagaruke 
    gutebutsa. Muragahorana Imana.
    Umusangwa mukuru: Wazanye n’abagore b’amajigija, wazanye n’abagabo 

    b’ibikwerere, wazanye n’ababyeyi bonsa, wazanye n’abagabo b’ibihame, 

    wazanye n’abasore n’inkumi, wazanye n’abana. Reka nguhe impamba yabo, 
    ariko iyi nkwihereye yo uyigeze mu rugo ni iya Bazinura wagutumye. Ugende 
    uyimushyikirize, kibe nk’ikimenyetso cy’uko wageze aho yagutumye. 
    Umukwe mukuru: Sinongera kwicara kuko burya uhawe impamba arahaguruka 
    akagenda. Ariko reka mbanze nsabe umuhungu wange aherekeze umugeni we. 
    Umva sha! Uherekeze uwo mukobwa umugeze ku muryango wa se. Hari inkingi 
    yitwa kanagazi, ufite uburenganzira bwo guhita kuri iyo nkingi yonyine. Ku rusika 
    rw’umugendo ni ho abashyitsi bagarukira. Mu ndaburano ni aha se kuko imbere ari 
    aha nyina. Mu ruhimbi ni ah’abakobwa. Namara kukwereka intebe uzajya wicaraho 
    waje kwa sobukwe, uhite ugaruka uze dutahe, ejo cyangwa ejobundi nzazana 
    inzoga yo gutebutsa baduhekere. (Umusore aherekeze umugeni we, amugeze aho 

    yasabwe kugera hanyuma agaruke batahe).

    II.9.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa

    Soma umwandiko “Isabwa rya Mukandahiro”, ushakemo amagambo 
    udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko 

    wifashishije inkoranyamagambo.

    Imyitozo
    1. Koresha amagambo akurikira mu nteruro wumvikanisha icyo ashaka 
    gusobanura:
    a) Umutahira 
    b) Igikatsi
    c) Uruhimbi
    d) Ishyo 
    2. Simbuza amagambo atsindagiye ari mu nteruro zikurikira impuzanyito 
    zayo:
    a) Uyu mwana yabyirutse afite imbaraga.
    b) Yakoze uko ashoboye kose nta cyo namugaya.
    c) Kera umushumba si we wahamagaraga umwisi ngo aze kwita inka
    amazina, ahubwo yatumirwaga n’umutahira.
    3. Mu kinyatuzu gikurikira harimo amagambo makumyabiri n’abiri (22) 
    y’imihango cyangwa y’ibikoresho byo mu bukwe. Tahuramo ayo 
    magambo, uva hasi ujya hejuru, uva hejuru ujya hasi, uva iburyo ujya 

    ibumoso, uva ibumoso ujya iburyo, uberamye.

    b

    i

    l

    II.9.4. Kujya impakao

    Hari ku munsi wa munani Nyiramana yibarutse. Yari amaze iminsi ku kiriri. Kagabo, umugabo we, atumira abaturanyi ndetse ararika abana b’abahungu n’abakobwa ngo bitabire umuhango wo kwita umwana izina. Bamaze kuhagera, baha abana inkonzo bajya mu murima. Umurima wari wabanje gutabirwa n’abakuru kugira ngo worohe. Abana b’abahungu barahinga. Bamaze guhinga, ab’abakobwa batera intabire imbuto y’uburo n’inzuzi. Barangije gutera, nyirabukwe wa Nyiramana azana amazi mu gacuma, ayasuka ku rushyi rwe ayabamishaho, agira ati: “Nimuhingure imvura iraguye”. Abana bose baherako barataha. Bageze mu rugo, Nyiramana asohokana icumu, ingabo, umuheto n’ishinge hanyuma yicara ku ntebe bateye hagati y’imyugariro. Bari bateguye ubunnyano: hari urutaro bashasheho urukoma rubabuye, ruriho ibishyimbo bicucumiyemo imboga
    kandi babumbabumbyemo utubumbe twinshi maze buri mwana bamugenera 
    akabumbe ke. Abana babazaniye amazi barakaraba. Buri mwana agafata akabumbe 
    kageretseho agasate k’umutsima akarya. Bamaze kurya bazana amata y’inshyushyu 
    n’ay’ikivuguto, barabahereza baranywa. Umwe mu bana bari aho aranyegera, 
    ambaza anyongorera:
    - Ko baduhamagaye ngo twite izina ibi bindi badukoresheje ni ibiki?
    - Mu muco nyarwanda, mbere yo kwita izina habanza igikorwa cyo guhinga, 
    hagakurikiraho kurya ubunnyano, bakabona kwita izina. Ubu turangije 
    igikorwa cyo kurya ubunnyano. 
    - None se ko iyo iwacu turangije kurya dukaraba, bakaba bataduhaye amazi 
    ngo dukarabe?
    - Itonde, ibikurikira uraza kubibona.
    Abana bose barangije kurya, bahamagara umwumwe, bamusaba kugenda 
    ahanaguriza intoki ze ku mabere ya Nyiramana, avuga ati: “Urabyare abana benshi, 
    abahungu n’abakobwa”. Bamaze guhanaguriza intoki zabo ku mabere, babasaba 
    kwita umwana amazina.
    Nuko abana batangira kwita amazina. Umwe ati: “Mwise Bwerere.” Undi ati: “ Mwise 
    Bwuzuzu”. Undi ati: “ Mwise Bwarike”. Barakomeza bose barahetura. Barangije 
    kwita amazina bababuza gutaha. Iyo batahaga umwana atarituma, byabaga ari 
    ukumusurira nabi akaba yapfa. Nyiramana na we bamubuza guhaguruka aho yari 
    yicaye bategereza ko umwana annya cyangwa anyara. Umwana ntiyatinda, ahita 
    annya kuko nyina yari yamwonkeje bihagije. Iyo byatindaga, bamutapfuniraga itabi 
    cyangwa bakamwina. 
    Umwana amaze kwituma, bahamagara abana umunani, bane b’abahungu na bane 
    b’abakobwa b’amasugi. Baraza bakikiza urutaro bayoreyeho ibyo ku kiriri, basaba ba 
    bana kuruterurira icyarimwe, bagenda urunana baririmba bati: “Bwerere yavutse, 
    Bwerere yakura, Bwerere yavoma, Bwerere yasenya, Bwerere yatashya, Bwerere 
    yahinga…” Bageze mu rutoki, babasaba kubisuka ku nsina bavuga bati: “Dore aho 
    nyoko yakubyariye.” Bajya ku yindi nsina babyina kwa kundi”. Babikora ku nsina 
    zirenga ebyiri.
    Wa mwana arongera aranyegera maze arambaza ati: “Ibi ni ibiki dusutse kuri izi 
    nsina?” Ndamusobanurira nti: “Ibi musutse ku nsina ni ibyo ku kiriri, mu muco 
    nyarwanda kirazira kubisohora mbere y’igikorwa cyo kurya ubunnyano. Insina 
    mwabisutseho ni iz’umwana wavutse, ababyeyi bazira kuzimunyaga. Iyo ari 

    umukobwa, agashyingirwa kure bamugemurira igitoki cyazo cyangwa inzoga yazo”.

    Barangije bazana ingobyi ebyiri iyo mu ruhu rw’intama n’iyo mu ruhu 
    rw’inyana bazimukozaho. Wa mwana arongera ambaza anyongorera ati: “Ibi 
    byo bakoze bisobanura iki?” Ndamusubiza nti: “Ni ukugira ngo ingobyi imwe 
    nibura bazamuheke mu yindi. Iyo batabigenjeje batya, bukeye bakamuheka 
    mu yo batamukojejeho bimusurira inabi agapfa”. Wa mwana amatsiko 
    akomeza kumuganza arongera arambaza ati: “Ubu se hagiye gukurikiraho iki?” 
    Ndamusobanurira nti: “Ubu bagiye gufata mukuru we bamumuhekeshe kugira 
    ngo bazahore barutana, umukuru ntazarutwe n’umukurikira bitewe n’uko 
    yazingamye. Ikindi, ririya cumu, ingabo n’umuheto n’iriya shinge Nyiramana 
    yasohokanye bagiye kubimanika mu ruhamo rw’umuryango hanyuma baze 
    kubijugunya”.
    Bumaze kwira ba bana barataha. Bigeze mu museke, Kagabo abwira Nyiramana ati: 
    “Cyono duterure umwana”! Barabanza bubaka urugo. Barangije Kagabo arasohoka 
    ajya hanze, avuyeyo asanga Nyiramana yamutereye intebe mu irebe ry’umuryango. 
    Mu muco nyarwanda ngo iyo umugabo yateruraga umwana atavuye hanze byabaga 
    ari ukumuvutsa amahirwe, akazaba imbwa, akazapfa atagize icyo yimarira. Nuko 
    Kagabo araza yicara ku ntebe ati: “Mpa uwo mwana”. Aramusimbiza agira ati: 
    “Kura uge ejuru nkwise Kamana”. Amuhereza nyina na we aramusimbiza agira ati: 
    “Itume aha, nyara aha, kura uge ejuru, nge nkwise Irakiza”. Izina ryahamaga ni iryo 
    umwana yiswe na se. Icyakora kuri ubu, umwana ahabwa amazina ababyeyi be 
    bumvikanyeho.
    Bifatiye kuri, Myr. BIGIRUMWAMI.A, Imihango n’Imigenzo n’Imiziririzo mu Rwanda, Troisième 

    édition. Nyundo, 1984

    II. 10.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa
    Soma umwandiko “Kamana yitwa izina”, ushakemo amagambo udasobanukiwe 
    hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko wifashishije 

    inkoranyamagambo

    i


    II.10.2. Gusoma no kumva umwandiko

    Igikorwa
    Ongera usome umwandiko “ Kamana yitwa izina” hanyuma usubize ibibazo 
    byawubajijweho:
    1. Kamana yiswe izina ryari? Nyina yari amaze iminsi he mbere y’uko bita 
    izina?
    2. Sobanura uko umuhango wo kwita izina wakorwaga.
    3. Umuhango wo kwita izina wahuzaga ba nde? 
    4. Erekana uko igikorwa cyo kurya ubunnyano kivugwa muri uyu 
    mwandiko cyari cyateguwe n’uko cyakozwe.
    5. Abana bari bafite uruhe ruhare mu muhango wo kwita izina?
    6. Mu muco nyarwanda ni izihe ngaruka zashoboraga kuba ku mugabo 

    uteruye umwana atavuye hanze?


    II.10.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Kamana yitwa izina” hanyuma usubize ibibazo 

    bikurikira:

    1. Wifashishije umwandiko “Kamana yitwa izina” gereranya uko 
    umuhango wo kwita izina wakorwaga kera n’uko ukorwa muri iki gihe.
    2. Vuga ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka zikubiye mu mwandiko.
    3. Wavuga iki ku buziranenge bw’ibyakorerwaga mu muhango wo kwita 
    izina?
    4. Hina umwandiko ukoresheje amagambo yawe kandi wubahiriza 

    imyandikire yemewe y’Ikinyarwanda.

    j

    II.12. Isuzuma risoza umutwe wa kabiri

    Umwandiko: Utabusya abwita ubumera

    Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu wese umara gushira impumu akiyibagiza 
    amagorwa azahutsemo; ahubwo agatsikamiza agahato abo bahoze bayasangiye; 
    nibwo bavuga bati: “Koko utabusya abwita ubumera”! Wakomotse kuri Karake ka 
    Rugara w’i Bumbogo bwa Huro (mu Karere ka Gakenke, Intara y’Amajyaruguru); 
    ahasaga umwaka wa 1600.

    Guhera ku ngoma za kera kugeza kuri Kigeli Rwabugiri, abanyamuhango 
    b’umuganura bagatura i Bumbogo; ndetse bakaba ari na bo batware babwo bwose. 
    Inteko yabo yari ku musozi witwa Huro (ubu ni mu Karere ka Gakenke). Bukeye 
    umutsobe Nyamwasa wari umutware w’abasyi icyo gihe, asaba umukobwa wo mu 
    ngabo za Mibambwe Gisanura yise Abambogo b’umuganura. Abakobwa babo ni 
    bo basyaga umutsima w’umuganura nyine. Uwo mukobwa yitwaga Karake, akaba 
    mwene Rugara w’Umusegege. Agasyana n’abandi bakobwa b’urungano; ni na ho 
    Nyamwasa yamuboneye aramushima aramusaba. Amaze kumurongora, Karake 
    aranezerwa kuko noneho aho gusya agiye kujya ahagarikira abasyi. Ahimbarwa 
    n’ubutwarekazi; abakobwa baje gusya akabahagarikirana urutoto abisyigingiza 
    yitotomba ngo barizenutsa ntibasyana umwete.

    Abo bakobwa babyirukanye bakamubwira bamwenyura, bati: “Mbese ntuzi ko 
    uburo bukomera”? Karake akabasubizanya izenezene, ati: “Ubu na bwo ni uburo si 
    ubumera”? (ntiburuhije). Abakobwa bagatinya kumuseka ngo bitabakorera ishyano; 
    bagasekera mu bipfunsi. Biba aho bityo. Bukeye Karake yubura ingeso yo gusinda. 
    Nyamwasa yaza agasanganirwa n’umugono agasanga umugore yasinziriye uburiri 
    ari ibirutsi gusa: Karake si ugusinda arasayisha! Bituma umugabo we amwanga 
    aramuzinukwa aramusenda asubira iwabo. Rubanda bari bazi ubukundwakare bwe 
    baratangara.

    Haciyeho iminsi igihe cy’umuganura w’ibwami kiragera. Bakoresha Abambogo 
    b’umuganura bose ngo baze gusya kwa Nyamwasa. Ubwo Rugara se wa Karake yari 
    afite umugore w’umukecuru kandi nta n’umukobwa wundi afite wo kumucungura. 
    Biramushobera; ati: “Ibi mbigenje nte! Ko nta wundi mwana mfite; kandi ko 
    kohereza Karake kwa Nyamwasa ngo asyane n’abo yahoze ahagarikiye byamutera 
    ipfunwe ribi”?. Abandi b’amacuti ye bati: “Nutamwohereza bizakugwa nabi”. Abuze 
    uko abigira apfa kumwohereza ajya mu basyi; ati: “Jya gusya uburo bw’ibwami nta 
    kundi twabikika”!

    Karake arashoberwa ariko aremera apfa kugenda; agenda aseta inzira ibirenge. 
    Ageze kwa Nyamwasa abakobwa baranzika barasya, Karake abajyamo afata urusyo 
    rwe. Agize ngo arapfukama biramutonda, agize ngo arasya biramunanira; kuko 

    yari amaze guhuga hashize igihe kirekire ari mu mukiro. Noneho ba bakobwa 

    baramwubahuka baramuseka baramukwena; mbese baramukwenura bamuhinyora; 
    bati: “Nyabusa shikama usye vuba dore ubwo si uburo ni ubumera”! Bamucyurira 
    ko igihe yakinaga n’umurengwe yari yariyibagije ko gusya uburo ari impingane.
    Nuko mu mataha abakobwa batahana Karake bamuhinyora, ijambo riba gikwira 
    i Bumbogo risakara u Rwanda riba umugani. Bawinjiza mu yindi yigisha gukora 
    iki cyangwa kudakora kiriya. Kuva ubwo rero umuntu wese umaze gushira 
    impumu akirengagiza amagorwa azahutsemo ntacire abo bari bayasangiye akari 
    urutega, bakamuciraho uwo mugani, bagira bati: “Utabusya abwita ubumera”! 
    Baba bamugereranya na Karake wiyibagije ko gusya uburo ari impingane bikura 
    amakwabasi.

    Byavuye muri: Minisiteri y’Amashuri Makuru n’Ubushakashatsi mu by’Ubuhanga, Ibirari 

    by’insigamigani. Igitabo cya Kabiri, Kigali, 1986

    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    1. Uyu mwandiko uri mu buhe bwoko bw’imyandiko? Sobanura ibiranga bene 

    ubwo bwoko bw’imyandiko. 

    2. Uyu mwandiko uravuga ku yihe nsanganyamatsiko? Sobanura igisubizo 

    cyawe. 

    3. Rondora abakinankuru bavugwa muri uyu mwandiko. 

    4. Karake yasezerewe kwa Nyamwasa azira iki? Ese iyo witegereje neza usanga 

    yararenganye? Sobanura igisubizo cyawe. 

    5. Ni uwuhe murimo uvugwa cyane muri uyu mwandiko? Ese uyu murimo wari 

    uhuriye he na gahunda z’ubuyobozi bw’Igihugu muri icyo gihe? 

    6. Karake yongeye gusubira mu basyi bitewe n’iki?

    II. Inyunguramagambo

    1. Shaka ibisobanuro by’amagambo cyangwa amatsinda y’amagambo akurikira 
    ukurikije uko yakoreshejwe mu mwandiko.
    a) Abisyigingiza
    b) Ubukundwakare
    c) Guseta inzira ibirenge
    d) Baramwubahuka.
    2. Shaka impuzanyito z’amagambo akurikira:
    a) Inteko yabo
    b) Urutoto
    c) Baramukwena

    3. Shaka imbusane z’amagambo akurikira:

    a) Baranzika ≠...

    b) Arasayisha ≠ ...

    4. Koresha amagambo akurikira mu nteruro ngufi kandi ziboneye: 

    a) Umuganura

    b) Kumucungura

    c) Guhuga

    III. Ibibazo by’ubuvanganzo

    1. Soma iki gice k’igisigo “Ukwibyara” nyuma usubize ibibazo byakibajijweho.

    Ku Rutambamitavu,
    Muri intwari zitarutana,
    Muri bene iteka ritahava, 

     Muri bene umutungo mwiza

    50. Mwaraduhatse muraturemaza,
     Mutwubakira amarembo y’intungane
     Tubita inturarwanda
     Nta byikamize urakimana 
     Wadukamiye amata angana imvura, 
     55. Ntitugira umuvuro 
     Tubyuka dusenga
     Ugasukiranya urugwiro 
     Sango, ba so na ba sogokuru,
     Bakwangiye isange
     60. Ngo abazakwanga
     Uzabakuze umusanzu n’umuganda,
     Abagusigaranye imbuto n’intanga
     Bakuraze izi ntarama
     Zo ku Rutambamyato 

     65. No ku Rutambabiru

    Ibibazo 

    a) Tahura imwe mu minozanganzo iri muri icyo gice k’igisigo kandi uyisobanure. 
    b) Igisigo “Ukwibyara” kiri mu buhe bwoko bw’ibisigo? Kubera iki? Andika 
    ubundi bwoko bw’ibisigo uzi.
    c) Igisigo “Ukwibyara” kiri mu buhe bwoko bw’ubuvanganzo? Kubera iki? Andika 
    izindi ngeri ziri muri ubwo buvanganzo.
    2. Tandukanya ubwiru n’ubucurabwenge mu buvanganzo nyarwanda.
    3. Ihangamwandiko
    d) Hanga umuvugo utarengeje imikarago cumi n’itanu, ku nsanganyamatsiko 

    wihitiyemo, ugerageza gukoreshamo iminozanganzo itandukanye.

    UMUTWE 1:KUBAKA UMUCO W’AMAHOROUMUTWE 3: UBURINGANIRE N’UBWUZUZANYE