• UMUTWE WA KANE:ITUMANAHO N’IKORANABUHANGA MU ITERAMBERE

    Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe 
    - Gusesengura umwandiko uvuga ku itumanaho n’ikoranabuhanga 
    mu mashuri hagaragazwa ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo. 
    - Gutahura no gukoresha neza amagambo adahinduka.
    - Gusesengura ibinyazina ngenera, ngenga, ngenera ngenga 
    n’ibinyazina nyereka.
    Igikorwa cy’umwinjizo
    Iyo witegereje muri iki gihe mu Gihugu cyacu ubona ari ibihe bintu 

    byihutisha iterambere?

    IV.1.Umwandiko: Ikoranabuhanga ryaragikemuye

    XX

    Ikoranabuhanga rigaragarira mu nzego nyinshi z’imirimo. Rikoreshwa 
    mu kunoza no kwihutisha ubushakashatsi, itumanaho, imitunganyirize 
    y’imirimo itandukanye bityo bikihutisha iterambere uko bwije n’uko 
    bukeye. 

    Abasheshe akanguhe kimwe n’abandi badutanze kubona izuba, bavuga 
    ko Abanyarwanda bo hambere bari bafite ubumenyi bwo kwirwanaho 
    ngo babone ibyo bakeneye nk’umuriro, ibikoresho binyuranye, kwivura 
    indwara n’ibindi. Si ibyo gusa, bashoboraga no gutumanaho bakoresheje 
    uburyo bunyuranye burimo gutuma intumwa, umurishyo w’ingoma 
    cyangwa ihembe kuko za murandasi, amaradiyo, terefone, ibaruwa 
    n’ibindi nk’ibyo bitabagaho. 

    Vuba aha, aho abazungu badukaniye ibibiriti, imyenda ikorerwa mu 
    nganda, itumanaho rikoresha ibyuma bikoranye ubuhanga buhanitse, 
    ibikoresho n’imiti byo mu mahanga, Abanyarwanda ntibakita ku 
    bumenyi bari basanganywe. Ntibongeye gutekereza kwihamurira 
    umuti w’ishyamba cyangwa ngo birwaneho bakoresheje uburyo 
    gakondo. Ntibongeye guhugira mu bya kera ahubwo batangiye kujyana 
    n’iterambere rifitiye Igihugu akamaro, bibafasha gutera intambwe 
    bivana mu bukene.

    Mu gihe tugezemo ndetse n’ikizaza, usanga ikoranabuhanga ari ingenzi 
    mu mirimo inyuranye. Haba za mudasobwa, haba za radiyo na tereviziyo, 
    85
    haba ibinyamakuru n’ibindi bitangazamakuru, biruzuzanya mu gufasha 
    abantu b’ingeri zose mu kunoza imirimo, mu gusakaza amakuru 
    anyuranye yerekeye ubukungu, poritiki, iterambere n’ibindi.

    Abantu b’ingeri zinyuranye bifashisha ikoranabuhanga n’itumanaho 
    mu kwihutisha no kunoza imirimo yabo. Urugero nko mu buyobozi, mu 
    burezi, mu buvuzi, mu bwikorezi no mu mirimo inyuranye y’ubukorikori, 
    imirimo ikorwa neza kandi mu gihe gito bityo bikihutisha iterambere mu 
    Gihugu. Igihugu kidakoresha ikoranabuhanga n’itumanaho ntigishobora 
    gutera imbere kuko abagituye batamenya ibikorerwa ahandi cyangwa 
    ngo bashobore kumenyekanisha ibyo bakora n’ibyiza bigitatse mu 
    ruhando mpuzamahanga. 

    Abarimu bararurashe wa mugani w’Abanyarwanda. Kuri bo, 
    ikoranabuhanga rituma babasha gukora ubushakashatsi bwimbitse ku 
    bijyanye n’amasomo agomba kwigishwa, rikanabafasha guhanahana 
    amakuru hagati yabo. Abarimu kandi baryifashisha bagira ngo bamenye 
    ibigezweho bikenerwa mu mashuri. Ikoranabuhanga rinabafasha 
    kwigisha abanyeshuri benshi mu buryo buboroheye mu gihe gito kandi 
    batari kumwe. Ibyo bishoboka nko mu gihe abanyeshuri bigishwa 
    hakoreshejwe mudasobwa. 

    Ku banyeshuri, ikoranabuhanga ribafasha gukora ubushakashatsi 
    bwimbitse ku nsanganyamatsiko zitandukanye. Ibyo bibafasha guteza 
    imbere imyigire yabo. Ikorabuhanga kandi ribafasha gukoresha igihe 
    cyabo neza, nko mu gihe barikoresheje bashakisha kuri murandasi 
    ibisubizo by’imikoro bahawe, kureba amanota bagize mu bizami 
    binyuranye n’ ibindi. 

    Nyamara burya ngo: “Nta byera ngo de”! Hari abashobora gukoresha 
    nabi ikoranabuhanga mu bitabafitiye umumaro nko kureba za 
    firimiz’urukozasoni, cyangwa se izindi zibashora mu ngeso mbi nko 
    kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi. Bene abo bantu bararurwa na byo 
    ndetse bagatakaza igihe cyabo. Hari kandi n’abaryifashisha biba cyangwa 
    se bashaka kuriganya utw’abandi. Ni byiza rero kugira amakenga mu 
    mikoreshereze y’ikoranabuhanga kuko iyo ridakoreshejwe neza ridindiza 
    iterambere.

    Muri make, ikoranabuhanga n’itumanaho ni ingenzi mu iterambere kuko 
    rizamura ubukungu bw’Igihugu cyacu kandi rikanafasha mu kubahiriza 
    igihe no gucunga umutungo. Iyo bikoreshejwe neza bifasha kwihutisha 
    iterambere aho guhera mu bya kera.

    4.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko 
    Igikorwa
    Soma umwandiko “Ikoranabuhanga ryaragikemuye” ushakemo 
    amagambo udasobanukiwe neza hanyuma uyasobanure wifashishije 
    inkoranyamagambo.
    Umwitozo
    1. Simbuza amagambo atsindagiye ayo bivuga kimwe yakoreshejwe 
    mu mwandiko kandi wubahirize isanisha rikwiye.
    a) Abazungu bavuye ahandi bazanye ikoranabuhanga mu 
    Rwanda, imikorere y’abanyarwanda irahinduka. 
    b) Ikoranabuhanga rihindura byinshi uko iminsi ihita indi igataha. 
    c) Abasaza baba bazi ibintu byinshi. 
    d) Abantu b’ibyiciro binyuranye bakoresha ikoranabuhanga. 

    2. Shaka muri iki kinyatuzu mu merekezo yacyo yose amagambo 
    ikenda afitanye isano n’ikoranabuhanga n’itumanaho yakoreshejwe 

    mu mwandiko “Ikoranabuhanga ryaragikemuye”

    CC

    4.1.2. Gusoma no kumva umwandiko
    Igikorwa
    Ongera usome umwandiko “Ikoranabuhanga ryaragikemuye”, usubize 
    ibibazo byawubajijweho.
    1. Sobanura uko ikoranabuhanga rishobora kwihutisha iterambere.
    2. Erekana uburyo ikoranabuhanga ryifashishwa mu burezi.
    3. Wagira iyihe nama abanyeshuri n’abantu muri rusange bakoresha 
    ikoranabuhanga?
    4. Garagaza igihombo igihugu kigira iyo kidafite ikoranabuhanga.
    5. Iterambere ritaraza Abanyarwanda bakoreshaga ubuhe buryo.
    6. Abarimu n’abanyeshuri bakoresha bate ikoranabuhanga.
    4.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko
    Igikorwa
    Ongera usome umwandiko “Ikoranabuhanga ryaragikemuye”, usubize 
    ibibazo bikurikira.

    1. Garagaza ingingo z’ingenzi zikubiye muri uyu mwandiko.
    2. Sobanura insanganyamatsiko yibanzweho muri uyu mwandiko.
    3. Huza ibyo umaze gusoma n’ibyo uhura na byo mu buzima bwawe 

    bwa buri munsi, uvuge n’isomo nyamukuru bigusigiye.

    4.1.4 Kungurana ibitekerezo
    Igikorwa
    Mwungurane ibitekerezo ku ngingo zikurikira:
    1. Itangazamakuru ubusanzwe rifatwa nk’inkingi ikomeye mu 
    kwihutisha iterambere. Nyamara iyo rikoreshejwe nabi rirasenya 
    aho kubaka. Mugaragaze ikoranabuhanga rikoreshwa mu 
    itangazamakuru muvuge n’akamaro rifite mu gushimangira 
    iterambere ryihuse ry’Igihugu, munerekane ingaruka zabaho 
    riramutse rikoresheshwe nabi.
    2. Erekana uburyo firimi n’ibiganiro by’urukozasoni binyura ku 
    mbuga nkoranyambaga bishobora kugira uruhare mu itwarwa 
    ry’inda zitateguwe ndetse no mu ikwirakwiza ry’indwara zandurira 
    mu mibonano mpuzabitsina.
    IV.2. UBWOKO BW’AMAGAMBO
    Igikorwa
    Soma umwandiko ukurikira witegereze amagambo y’umukara tsiri 
    usobanure imiterere yayo. Uhereye ku miterere yayo, tahura ibyiciro 
    by’ubwoko bw’amagambo.
    Muri ayo magambo y’umukara tsiri, tahuramo amagambo ubona 
    ko ahinduka, maze ukore ubushakashatsi utahure ubwoko bwayo, 
    inshoza, uturango, intego byayo n’amategeko y’igenamajwi.
    Umwandiko: Bwenge na Kanyana
    Bwenge: Ese Kanya, ejo nibwo ya nama y’ishuri izaba cyangwa 
    yimuriwe ejobundi? 
    Kanyana: Reka da! Inama yakozwe kera. Cyokora none habaye 
    ihuriro ry’abanyeshuri bajya impaka ku ikoranabuhanga. Kugira ngo 
    tumenye ibyiza byavugiwemo tuzabigenza dute? 
    Bwenge: Yego se ma! Urabona ubu ko twe tujenjetse! Asyi! 
    Buhorobuhoro tuzasobanukirwa!
    Kanyana: Wowe uzabimenya utinze. Iyo ubonye akanya mbona 
    witendetse ku muhanda wirebera imodoka nziza zigenda burabyo 

    ngo :«Pyo!» Waba unyotewe umwana w’umuhungu ukirohamo 
    amacupa ngo: «Guruguru!», ngo hari n’igihe baguhata inshyi ngo: 
    «Pya!» ibiceri wasaguye bikabarara kuri sima ngo: «Parararara!»
    abandi bakitoragurira! Ubwenge buri he?
    Bwenge: Dore re! Mbese burya ukurikirana ibyange? Yebaba weee!
    Reka nkwiyibukirize, mu kanya dufite ibazwa ku ikoranabuhanga! 
    Henga twegere ishuri. 
    Kanyana: Wirondogora, ngwino twinjire ahubwo! 
    Ibyiciro by’amagambo
    Dukurikije imiterere yayo, amoko y’amagambo y’Ikinyarwanda 
    agabanyijemo ibyiciro bibiri: amagambo adahinduka n’amagambo 
    ahinduka. 
    Amagambo ahinduka ni amagambo ashobora gushakirwa 
    uturemajambo cyangwa akagoragozwa: amazina mbonera, ntera, 
    amazina ntera, inshinga, n’ ibinyazina. Muri uyu mutwe turibanda ku 
    binyazina. 
    Amagambo adahinduka ni amagambo adashobora gushakirwa 
    Uturemajambo cyangwa ngo agoragozwe. Muri yo twavuga: umugereka 
    (ingera), icyungo, irangamutima, akamamo, inyigana, indangahantu 
    n’ikegeranshinga.
    4.2.1. Amagambo ahinduka: Ibinyazina 
    a)Inshoza y’ikinyazina
    Ikinyazina ni ijambo risobanura izina. Gishobora kugaragira izina 
    cyangwa kikarisimbura. Ibinyazina birimo amoko menshi bitewe 
    n’ingingo bibumbatiye n’imikoreshereze yabyo mu nteruro.
    b) Inteko z’ikinyazina
    Ibinyazina bigira inteko cumi n’esheshatu zigaragazwa 
    n’indangakinyazina zikurikira:
    VVV
    Ikitonderwa:
    - Inteko ya mbere n’iya gatatu, indangakinyazina ni u. Mu nteko ya 
    mbere havugwamo umuntu, mu nteko ya gatatu havugwamo ikintu.
    - Inteko ya kane n’iya kenda indangakinyazina ni i.
    - Bitewe n’ubwoko, ibinyazina bishobora kugira inteko cumi n’ikenda: 
    nt.17 ku, nt.18 mu, nt.19 i. Izi nteko zisanisha mu nteko ya 16.
    c) Amoko y’ibinyazina
    Hakurikijwe uko bikoreshwa mu nteruro n’ingingo bibumbatiye, 
    ibinyazina bifite amoko atandukanye: Hari ibishobora kubanziriza izina 
    cyangwa inshinga, hakaba ibijya hagati y’amazina abiri afitanye isano, 
    hakaba ibishobora gukurikira izina.
    Muri ibyo binyazina dusangamo:
    - Ikinyazina nyereka
    - Ikinyazina mbanziriza
    - Ikinyazina ngenera
    - Ikinyazina ngenga
    - Ikinyazina ngenera ngenga (Ikinyazina k’inyunge)
    - Ikinyazina ndafutura (ndasigura)
    - Ikinyazina kibaza cyangwa mbaza
    - Ikinyazina mboneranteko (ndanganteko)
    - Ikinyazina nyamubaro
    - Ikinyazina mpamagazi

    4.2.1.1. Ikinyazina ngenera
    a) Inshoza y’ikinyazina ngenera n’uturango twacyo
    Ikinyazina ngenera ni ikinyazina cyunga ijambo n’irindi ririkurikira. 
    Kibumbatiye ingingo yo gutunga, kugira, guteganyiriza no kugenera. 
    Ikinyazina ngenera gikoreshwa muri ngenga ya gatatu gusa. Iyo 
    ikinyazina ngenera kibanjirije ijambo riteruwe n’inyajwi igicumbi cyacyo 
    baragikata.
    Ingero:

    TT

    b)Intego y’ikinyazina ngenera
    - Intego y’ikinyazina ngenera iteye itya: indangakinyazina- igicumbi 
    (Rkzn-C).
    - Ikinyazina ngenera kigira indomo iyo gisimbuye ijambo cyagombye 
    kunga n’irindi. Icyo gihe intego yacyo iba indomo - indangakinyazina 
    – igicumbi (D- Rkzn-C) 
    - Ikinyazina ngenera kigira ibicumbi bibiri: igicumbi –a n’igicumbi –o. 

    Igicumbi –a (kigaragaza nyiri ikintu)

    VV

    Igicumbi –o (gikora imbere y’indangahantu n’imbere y’imbundo)

    DD

    c) Imbonerahamwe y’ikinyazina ngenera

    XX

    4.2.1.2. Ikinyazina ngenga
    a. Inshoza y’ikinyazina ngenga n’uturango twacyo
    - Ikinyazina ngenga ni ikinyazina gihagararira uvuga, uvugwa, 
    abavugwa, ikivugwa, ubwirwa, ababwirwa, uvugwa n’abavugwa. 
    - Iki kinyazina muri ngenga ya mbere mu bumwe n’ubwinshi kerekana 
    uvuga, muri ngenga ya kabiri mu bumwe n’ubwinshi bikerekana 
    ubwirwa naho muri ngenga ya gatatu kikerekana uvugwa cyangwa 
    ikivugwa ariko kikigaragaza mu nteko z’amazina. 
    - Ibinyazina ngenga bigira ngenga eshatu; iya mbere n’iya kabiri mu 
    bumwe no mu bwinshi na ngenga ya gatutu yigaragariza mu nteko 
    19.
    Ingero:
    - Leta ni yo ikunze gufata iya mbere mu guteza imbere 
    ikoranabuhanga.
    - Nge, mwe n’abandi batari aha tugomba kwitabira iterambere.
    b. Intego y’ikinyazina ngenga
    - Intego y’ikinyazina ngenga ni Rkzn-C. 
    - Ikinyazina ngenga kigira ibicumbi bibiri: igicumbi –e muri ngenga 
    ya mbere n’iya kabiri mu bumwe n’ubwinshi no muri ngenga ya 
    gatatu mu nteko ya mbere. Hari kandi igicumbi –o kigaragara muri 
    ngenga ya gatatu kuva mu nteko ya kabiri kugeza mu ya 19.
    Ingero:
    GG

    Ikitonderwa:
    - Ikinyazina ngenga gishobora gukorana n’icyungo “na” n’ingereranya 
    “nka” bikiyunga cyangwa ntibyiyunge. 
    - Ikinyazina ngenga kiyunga n’icyungo cyangwa ingereranya iyo 
    gikoreshejwe muri ngenga ya mbere n’iya kabiri gusa. 
    Ingero: nange, natwe, nawe, namwe, nkamwe, nkange...
    - Ikinyazina ngenga ntikiyunga n’icyungo na cyangwa ingereranya 

    nka iyo gikoreshejwe muri ngenga ya gatatu. 
    Urugero: Na we akora i Kigali.
    - Ikinyazina ngenga gikoresha imisuma ikurikira: -we, –bwe, nyine, 
    -mbi na –se.
    Ingero:
    Abantu twese turashishikarizwa kurwanya indwara z’ibyorezo.
    Twese turashishikarizwa kurwanya indwara z’ibyorezo.

    c. Imbonerahamwe y’ikinyazina ngenga

    cc

    xx

    4.2.1.3. Ikinyazina ngenera ngenga
    a)Inshoza n’uturango tw’ikinyazina ngenera ngenga
    Ikinyazina ngenera ngenga ni ikinyazina ngenera cyongeweho cyangwa 
    kiyunze n’ikinyazina ngenga bigafatira hamwe inyito. Ikinyazina 
    ngenera ngenga kerekana nyiri ikintu n’icyo atunze. Iki kinyazina 
    gikurikira izina ariko gishobora no kurisimbura. Ibinyazina ngenera 
    ngenga ni byinshi cyane kubera ko buri ngenga iba ishobora kwiyunga 
    n’izindi zose kandi mu nteko zose. Inteko y’ikinyazina ngenera ngenga 
    ifatirwa ku kinyazina ngenera.
    Ingero: 
    - Inka yabo yarabyaye.
    - Iyabo yarabyaye.
    b)Intego y’ikinyazina ngenera ngenga 
    - Intego y’ikinyazina ngenera ngenga ni Rkzn-C-Rkzn-C cyangwa 
    D-Rkzn-C-Rkzn-C iyo cyasimbuye izina.

    Ingero:

    dd

    - Ikinyazina ngenera ngenga kigizwe n’ikinyazina ngenera kiyunze 
    n’ikinyazina ngenga cyo muri ngenga ya mbere n’iya kabiri mu 
    bwinshi indangakinyazina tu- na mu- zihinduka cu- na nyu- kandi 
    n’igicumbi cya ngenga kikaburizwamo.
    Urugero:

    Umurima wacu: u-a-cu- Φ u→ w/-J

    Igiti cyanyu: ki-a-nyu- Φ i→ y/-J
    - Iyo ikinyazina ngenera ngenga kigizwe n’ikinyazina ngenera kiyunze 
    n’ikinyazina ngenga cyo muri ngenga ya gatatu mu nteko ya mbere 
    igicumbi cya ngenera n’indangakinyazina ya ngenga biburizwamo.
    Urugero: 
    Umwana we: u- Φ- Φ -e u→ w/-J
    Abana be: ba- Φ- Φ -e a→ Φ/-J
    Abe ndabazi: a-ba- Φ- Φ -e a→ Φ/-J

    d. Imbonerahamwe y’ikinyazina ngenera ngenga

    ff

    4.2.1.4. Ikinyazina nyereka 
    a)Inshoza y’ikinyazina nyereka n’uturango twacyo
    Ikinyazina nyereka ni ijambo ryerekana irindi jambo rigaragiye. 
    Ikinyazina nyereka kibanziriza buri gihe ijambo kigaragiye cyangwa 
    kikarisimbura. 
    b)Intego y’ikinyazina nyereka
    - Intego y’ikinyazina nyereka muri rusange ni Rkzn-C.
    - Tugendeye ku ngingo yo kwereka bibumbatiye, ikinyazina nyereka 
    kigabanyijemo amatsinda atandatu atandukaniye ku bicumbi. 
    - Itsinda rimwe ry’ikinyazina nyereka ntirigira igicumbi. Intego yaryo 
    ni D-Rkzn.
    - Ibicumbi by’ikinyazina nyereka ni : -Φ, -o, -no, -riya , -rya , -a . 
    Ingero
    Uyu mwana arakubagana u-yu-Φ 
    Ino karamu yandika nabi i-no

    c) Imbonerahamwe y’ikinyazina nyereka

    vv

    f

    Ikitonderwa
    Ikinyazina nyereka gishobora kubanzirizwa n’akajambo nga- kacyongerera 
    inyito yo gutsindagira.
    Ingero
    - Nguriya: nga-u-riya a Φ /-J
    - Ngiyo: nga-i-i-o a→ Φ /-J i→ y/-J 
    - Ngakariya: nga-ka-riya

    IV.3. AMAGAMBO ADAHINDUKA

    Igikorwa 
    Soma interuro zikurikira, witegereze amagambo y’umukara tsiri 
    maze utahure muri yo amagambo adahinduka hanyuma ukore 
    ubushakashatsi ugaragaze ubwoko bwayo.

    - Uyu mwana agenda nka se/Aba bana bagenda nka ba se. 
    - Nzajya kumusura ejobundi/Tuzajya kubasura ejobundi. 
    - Ikirahuri Cyahanutse kikubita hasi ngo «pooo»!/Ibirahuri
    byahanutse byikubita hasi ngo”pooo”! –
    - Uyu mwana ni mwiza cyane/Aba bana ni beza cyane. 
    - Dore re! Ubu se urajya he?/Dore re! Ubu se murajya he?

    4.2.1. Umugereka (Ingera) 
    Umugereka ni ijambo (urujyano rw’amagambo) ubusanzwe ridasesengurwa. 
    Risobanura izina, ntera, inshinga, ikinyanshinga cyangwa undi mugereka. 
    Rivuga uburyo, ahantu, igihe cyangwa inshuro. Mu Kinyarwanda 
    dusangamo amoko anyuranye y’imigereka. 
    Ingero: 
    a)Umugereka w’uburyo
    Urugero: 

    - Utunze amashyo menshi cyane nagutega amatwi.
    - Mutoni agenda buhoro.
    - Mutambuke bucece mudakanga abanyeshuri bari mu kizamini.
    - Mwige neza.
    b)Umugereka w’igihe
    Urugero: 

    - Wakwize none ugifite umwanya uhagije!
    - Abaziga ejo bazitwaze impamba.
    - Muzubaka ingo zanyu ryari?
    - Nimugoroba nimutaha munyure kwa Kanyana.
    c)Umugereka w’ahantu
    Urugero: 
    - Shyira ejuru mbone uko nikorera. 
    - Umunyuze epfo atayoba. 
    - Umugume hambavu atagucika. 
    - Muge muvuga ibintu mutabica iruhande.
    d)Umugereka w’inshuro
    Urugero: 

    - Musibye gatatu kose mutaboneka mu ishuri.
    - Yasuye kenshi Inzu Ndangamurage y’u Rwanda.

    Ikitonderwa : 
    Umugereka ushobora kugenga isanisha.
    Ingero 
    - Yararwaye agera kure kubi.
    - Kera kabaye araza. 
    - Mutegure ejohazaza.
    - Buhorobuhoro bugeza umuhovu ku ruzi.
    - Hari abakeka ko imigereka imwe yagoragozwa igihe bitegereje 
    impinduka igira. Ntabwo bishoboka; ahubwo iyo migereka yindi iba 
    yakomotse ku yindi y’umwimerere. 
    Ingero 
    Ruguru→haruguru
    Hasi→munsi
    Mbere→hambere
    Nyuma→hanyuma, inyuma
    Epfo→hepfo
    Irya→hirya, hahurya
    4.2.2 Inyigana 
    Inyigana ni ijambo riremerwa ku myumvikanire y’urusaku rw’ibintu 
    bimwe na bimwe ndetse n’urw’abantu. Rishobora kuremerwa kandi ku 
    migaragarire y’ikintu. Akenshi inyigana iterurwa n’amagambo aremeye 
    ku gicumbi –ti cyangwa igaterurwa n’icyungo «ngo» mu mikoresherezwe 
    yayo isanzwe. 

    a)Inyigana zishingiye ku rusaku
    Ingero:

    - Inka iti: « Mbaaa!»
    - Ikibwana bakubise kiti: « Bwe!»
    - Intama iti: « Maaa!»
    - Ihene iti: « Meee!»
    - Injangwe iti: « Nyawuuu!»
    - Imbeba iti: « Jwiiii !»

    - Ibuye no mu mazi ngo: « Dumburi!»
    - Amazi no mu gacuma ngo: « Dudududu!»
    - Amashyi ngo: « Kacikacikaci!»
    - Inkono ivuga ku mashyiga ngo: « Togotogo!»

    b) Inyigana zishingiye ku migaragarire
    Ingero

    - Umurabyo ngo: « Pya!»
    - Cacana ati: « Pya!»
    - Umujura amuca mu myanya y’intoki ngo: « Pyo!»
    - Gahire bamukubise urushyi rurivugiza ngo: « Pya!»
    4.2.3 Icyungo
    Icyungo ni ijambo (cyangwa urujyano rw’amagambo) ridasesengurwa . 
    Rihuza andi magambo abiri cyangwa inyangingo ebyiri.
    a)Imiterere y’icyungo
    Icyungo gishobora kugira imiterere itandukanye. Icyungo gishobora 
    kuba ari:
    - Ijambo risanzwe: na, nka, cyangwa, erega, ngo…
    - Inyumane: yuko, kuko, 
    - Urujyano rw’amagambo: kugira ngo, icyo bikora (cyakoze, cyokora, 
    cyokoze, icyokoze, na icyakora), kubera ko, n’iyo…
    b)Ubwoko bw’ibyungo
    Ibyungo biri ukubiri, hari ibyungo ngombwa n’ibyungo ntagombwa. 
    Ibyungo ngombwa: ni ibiva mu nteruro igahindura ingingo cyangwa 
    ikayitakaza.
    Ingero:
    - Agenda nk’Abagesera ⧧ Agenda Abagesera.
    - Barashaka ko muvuga ⧧ Barashaka muvuga.
    - N’ikizamini naragitsinze nkanswe umukoro ⧧ N’ikizamini 
    naragitsinze umukoro.
    - Urayura boshye ushonje ⧧ Urayura ushonje.

    Ibyungo ntagombwa: ni ibyungo biva mu nteruro ntibihindure ingingo.
    Ingero:
    - Ariga ariko ntatsinda. → Ariga ntatsinda.
    - Turahaguruka maze turiga. → Turahaguruka turiga.
    - Bagerayo nuko bararyama. → Bagerayo bararyama.
    4.2.4. Indangahantu
    Indangahantu ni ijambo ribanziriza irindi rivuga aho umuntu cyangwa 
    ikintu biherereye cyangwa ahabera ikintu iki n’iki. Urwo rujyano rubera 
    inshinga ruhamwa cyangwa icyuzuzo nziguro.
    Indangahantu ziboneka mu nteko eshatu: Inteko ya 17: ku, inteko ya 
    18: mu, inteko ya 19: i. Indangahantu “ku” na “mu”, iyo zikurikiwe 
    n’izina ridafite indomo cyangwa n’ibinyazina bimwe na bimwe 
    (ikinyazina ngenga, ikinyazina nyereka, ikinyazina nyamubaro) zigira 

    impindurantego «muri» na «kuri».

    Ingero
    - Uzamurege kuri nyirasenge. 
    - Ya modokageze kuri Buranga. 
    - Impeshyi itangira muri Kamena. 

    - Ni muremure kuri we. 
    - Umwe muri twe arasigara.
    - Ntimuzagende muri ya ndege. 
    - Uzamuhishire kuri wa mutobe.
    - Uyu mwitozo urakorerwa muri abiri (amakayi). 
    - Bafashe umwe muri barindwi babategeka kwishyura ibyibwe. 

    4.2.5. Ikegeranshinga
    Ikegeranshinga ni ijambo muri rusange ridahinduka. Rigira inshoza 
    yo gutegeka. Ibyegeranshinga bikunda kugaragara ni ibi: cyo, cyono, 
    dore, gira, enda, have, hinga, hoshi, mbiswa, mpano na ngo.
    Ingero

    - Dore ibyiza by’ikoranabuhanga!
    - Ishi, ishi hama hamwe ngukame!
    - Cyono ngwino nkwihoreze shenge!

    - Mpano winjyanira imari utanyishyuye!
    - Ngo tugende twabatindije.
    4.2.6. Akamamo

    Akamamo ni ijambo ridasesengurwa. Rigirwa n’umugemo umwe. 
    Rigaragira irindi rikariha inyito itangara cyangwa itsindagiriza. Rishobora 
    no guherekeza ikegeranshinga cyangwa irangamutima. Akamamo kagira 
    inyito yo:
    Gutangara:
    Ingero: Aragarutse da! Mbisa nige ma! Ngo azagaruka ra!
    Aravunikawe!
    Kwakura: 
    Ingero: Bigarure ye! Ntiwumva ye!
    Gutsindagiriza:
    Ingero : Mukubite se! Bikore ga! Andika ye!
    Ikitonderwa
    - Akamamo “da” gakunda kubwirwa umuntu w’igitsina gabo naho 
    akamamo “ma” gakunda kubwirwa umuntu w’igitsina gore. 
    - Akamamo kajyanye n’ikegeranshinga kagira inyito yo gutangara. 
    Ingero : Mbiswa da! Dore re!
    - Akamamo kajyanye n’irangamutima na ko kagira inyito yo gutangara.
    Ingero: Ayi we! Ayi nya!
    4.2.7. Irangamutima
    Irangamutima ni ijambo ridasesengurwa ; rigaragaza uko umuntu 
    amerewe mu mutima; yaba yishimye cyangwa ababaye; yaba ashima 
    cyangwa agaya. Amarangamutima agira inyito zitandukanye.
    Ingero

    vv

    gg

    Imyitozo
    1. Itegereze interuro zikurikira utahure amagambo adahinduka 
    arimo uvuge ubwoko bwayo.
    a) Dore da! Wibagiwe ko dukoresha mudasobwa! 
    b) Yavuye kwa muganga buhorobuhoro agera mu rugo. 
    c) Ikoranabuhanga rihambaye rikomoka i Bwotamasimbi.
    d) Yooo! Wananutse bigeze aho? Ihangane. 
    2. Vuga ubwoko bw’amagambo atsindagiye mu nteruro zikurikira.
    a) Ayinya! Waketse ko ntazi gukoresha mudasobwa. 
    b)Ahaa! Nzaba ntegereje umwanzuro uzafatirwa mu nama.
    c) Reka da! Sinzaboneka ku munsi w’umuganda. 
    IV.4. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri 
    Hanga umwandiko ugaragaza ibibi n’ibyiza by’ikoranabuhanga. Tahura 
    ibinyazina wize wakoresheje muri uwo mwandiko, ugaragaze intego 
    yabyo n’amategeko y’igenamajwi yubahirijwe. Umwandiko wawe 

    nturenze amagambo ijana na mirongo itanu.

    vv

    IV.5. Isuzuma risoza umutwe wa kane
    soma umwandiko ukurikira usubize ibibazo byawubajijweho.
    Umwandiko: Yarazikabije!
    Mu nzozi ze, Uwineza yahoraga atekereza kuzavamo umuntu ukomeye 
    cyane. Agitangira ishuri ry’inshuke yihatiye kwita ku burere n’inyigisho 
    yahabwaga n’abarezi be. Azamukana umwete udasanzwe mu masomo ye 
    ku ishuri, yagera no mu rugo ababyeyi be bakabimufashamo.

    Akiri mu mashuri abanza, uyu mwana w’umukobwa yajyaga abona 
    indege zihita mu kirere k’iwabo akabwira ababyeyi be ko yifuza ko 
    bagura indege. Ababyeyi be bakamusubiza ko indege ihenda cyane ku 
    buryo kuyisukira bitaba iby’ubonetse wese. Cyokora Uwineza akababaza 
    impamvu batagana banki ibegereye ngo bayiguze ayo mafaranga menshi 
    maze bihahire iyo nyamibwa.

    Mu gutekereza ku ndege, Uwineza yifuzaga kuyitunga ariko 
    akanasobanukirwa imiterere n’imikorere yayo. Buri gihe yahoranaga 
    amatsiko y’ibikoresho by’ikoranabuhanga yabonaga mu rugo iwabo, mu 
    baturanyi babo ndetse no ku ishuri. Igihe babaga bagiye kwiga isomo 
    ryerekeye ikoranabuhanga agatega amatwi ibisobanuro byose bahabwa 
    n’umwarimu wabo, akanabaza ibibazo byinshi rwose! Uko yagendaga 
    azamuka mu myigire ye ni ko yarushagaho gusobanukirwa ko ya ndege 
    yahoraga arota ifite imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga kandi ko 
    abayigendamo baba bakomeza kugenzura umurongo w’itumanaho hagati 
    yabo n’abo basize aho baturutse tutibagiwe n’abari aho iyo ndege igana.

    Kubera umwete yakurikiranaga amasomo ye, byatumaga agira amanota 
    y’indashyikirwa. Iwabo bamuguriye mudasobwa akajya ayifashisha 
    mu kongera ubumenyi n’ubushobozi mu ikoranabuhanga n’itumanaho 
    byunganira ibyo yigira mu ishuri.

    Ntibyatinze ikizamini cya Leta kiraza maze si ukugitsinda 
    arakihanangiriza. Ahabwa kwiga mu ishami ririmo ikoranabuhanga 
    n’itumanaho. Icyo kiciro yakiganye umwete n’ikinyabupfura bidasanzwe 
    rwose nuko na cyo akinywa nk’unywa amazi, maze akirangizanya 
    amanota y’agahebuzo yo ku rwego rwo hejuru. Ahabwa umwanya muri 
    kaminuza y’ikoranabuhanga n’itumanaho maze si ukubicukumbura 
    abivaimuzingo. Ibi byamuhesheje amahirwe yo gukomerezaho kwiga 
    ishuri ry’ibijyanye no gutwara indege.

    Uko agenda arushaho kubiminuza, mu mashuri yo mu Rwanda n’ayo 
    hanze, yageze ku rwego rwo gutwara ndetse no gukanika indege. Uwo 
    mwuga yawukoranye ubushake n’ubwitange, bituma abantu benshi bafite 
    imirimo ikoreshwa ikoranabuhanga n’itumanaho bamuhundagazaho ibyo 
    abakorera. Ikinyabupfura ke kandi cyamuhesheje gukora ubukwe bwiza, 
    arushingana n’umusore bahuje imico bamenyaniye muri iyo mirimo 
    y’ikoranabuhanga n’itumanaho. Ibi byabahesheje amafaranga menshi 
    ku buryo bageze no ku rwego rwo kwigurira indege zikora umurimo wo 
    gutwara abantu mu rwego mpuzamahanga. Mu bwubahane bushingiye 
    ku buringanire n’ubwuzuzanye ubu we n’umuryango we baratengamaye 
    babikesha ikoranabuhanga n’itumanaho.

    I. Kumva no gusesengura umwandiko
    1. Rondora abanyarubuga bagaragara mu mwandiko.
    2. Gereranya ibivugwa muri uyu mwandiko n’umutwe wawo werekana isano bifitanye.
    3. Wifashishije umwandiko sobanura uko Uwineza yagaragaje ubutwari.
    4. Erekana insanganyamatsiko ikubiye muri uyu mwandiko 
    unayigereranye n’uko bimeze mu Gihugu cyacu muri iki gihe.
    5. Garagaza ingingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko.
    6. Ni iki washimira Uwineza.
    II. Inyunguramagambo
    1. Sobanura aya magambo ukurikije inyito afite mu mwandiko.
    a) Kuyisukira
    b) Inyamibwa
    c) Arakihanangiriza 
    d) Abiva imuzingo
    e) Baratengamaye
    2. Ubaka interuro iboneye ukoresheje buri jambo muri aya akurikira:
    a) Nk’unywa amazi
    b) Agahebuzo
    c) Kumuhundagazaho
    d) Kubicukumbura
    e) Indashyikirwa
    III.Ikibonezamvugo
    1. Vuga ubwoko bw’amagambo atsindagiye ari mu nteruro 
    zikurikira, usesengure amagambo ahinduka ugaragaza 
    uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi.

    a) Umva ra! Ikoranabuhanga ryakemuye ibibazo byinshi cyane.
    b)Ayinya! Rya jyori ryo kwa Ndakazaryiga ikoranabuhanga!
    c) Yewe da! Ukunze ikoranabuhanga nta we bitashimisha.
    d) Niko se ma ! Ugira ngo urugo rwabo ntirwubatswe n’Imana!

    2. Uzuza interuro zikurikira ukoresheje aya magambo: cyono, 
    buhorobuhoro, i, ororororooo!

    a) …………. ngwino dushyigikirane.
    b) Atera hejuru ataka ngo: «…………. »
    c) …………. twese tuzahuguka mu by’ikoranabuhanga.
    d) ……….. Burayi bateye imbere mu ikoranabuhanga.

    

    UMUTWE WA GATATU:KUBAHIRIZA UBURENGANZIRA BWA MUNTUUMUTWE WA GATANU:GUKUNDA IGIHUGU