• UMUTWE WA KABIRI:UMUCO NYARWANDA

    Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe 

    - Kurondora ingeri z’ubuvanganzo nyemvugo bwo muri rubanda 
         no gusesengura imyandiko ya zimwe muri zo agaragaza ingingo 
         z’ingenzi ziyikubiyemo. 
    - Guhanga yigana zimwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyemvugo bwo 
       muri rubanda.
    Igikorwa cy’umwinjizo

    Iyo witegereje imibereho y’Abanyarwanda ba kera usanga ibyabayeho 

    kera baragendaga babyibukiranya bate?

    II.1. Umwandiko: Kami ka muntu ni umutima we

    cc

    Uyu mugani, bawuca iyo babonye umuntu yiyemeje kwihitiramo icyo 
    bamwe bamubuza; nibwo bagira, bati: “Kami ka muntu ni umutima we 
    nimumwihorere”. Wakomotse kuri Muhangu wo mu Mvejuru (Huye) ku 
    ngoma ya Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I ahasaga umwaka wa 
    1400.
    Ku ngoma ya Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I hariho umugabo 
    wo mu bwoko bw’Abakobwa akitwa Muhangu, akaba umupfumu wa 
    Mibambwe Sekarongoro. Muri ubwo bupfumu bwe, yari akubitiyeho 
    n’ubutoni bunini kuri shebuja. Bukeye, umwe muri baka Mibambwe 
    asama inda, imaze gukura Mibambwe ategeka abapfumu be kugisha, 
    kugira ngo barebe aho umugore we akwiye kuzabyarira. Abapfumu 
    bajyana imbuto y’uwo mugore bararagura. Abenshi bemeza ko akwiye 
    kubyarira mu Cyambwe (ahahoze ari muri Gitarama); Muhangu wenyine 
    yemeza ko akwiye kubyarira mu Bitagata bya Muganza (na ho hahoze 
    ari muri Gitarama). Bavuye mu rugishiro (aho abapfumu bateranira 
    baragura), baza kuvuga uburyo imana zagenze. Bageze kuri Mibambwe, 
    bati: “Twese twemeje ko umugore wawe akwiye kuzabyarira mu 
    Cyambwe”; bati: “Keretse Muhangu wenyine ni we wereje ko akwiriye 
    kubyarira mu Bitagata bya Muganza”! Kubera ubutoni bwa Muhangu, 
    bituma Mibambwe yemera mu Bitagata bya Muganza.

    Nuko muka Mibambwe bamwohereza mu Bitagata kwaramirayo. 
    Haciyeho iminsi, agiye ku nda arananirwa arapfa. Abapfumu bereje 
    ko yabyarira mu Cyambwe baba baboneyeho urwaho rwo kurega 

    Muhangu wabarushaga ubutoni; dore ko nta muhakwa ukunda undi. 
    Babwira Mibambwe, bati: “Nta kindi kishe umugore wawe; yishwe na 
    Muhangu watumye ajya kwaramira aho atereje”! Mibambwe bimujyamo 
    arabyemera, biramubabaza cyane!

    Inkuru igera kuri Muhangu iwe mu Mvejuru. Abyumvise arahambira 
    n’abe n’ibye, afumyamo aracika ajya i Burundi. Agezeyo akeza umwami 
    waho, aramwakira, amushyira mu bapfumu be. Muhangu aratona cyane, 
    ndetse ngo kurusha uko yari ameze mu Rwanda. Ubwo yari afite abana 
    b’abadabagizi kuko bakuriye mu bukire, ariko bagakunda guhakwa 

    n’ibwami, ndetse ngo ntibiyibutse no gusezera ngo batahe.

    qq

    Bukeye Muhangu arabyitegereza, asanga abana be nta cyo bazimarira, 
    nibwo abasezereye ubwe barataha. Bamaze gutaha, na we arabakurikira 
    abasanga iwe. Akigerayo, arabatumiza ngo baze kumwitaba. Bamaze 
    kuhagera, atumiza abatoni be n’abagaragu b’irimenanda; bose baraterana 
    baba uruvange. Ahamagara abana be, arababwira, ati: “Bana bange 
    kwikota ibwami si bibi; ibibi byanyu ni ukutagira icyo mubwira umwami 
    mukimusaba”! Ati: “Mubuze akandi kami kadahwanye n’umwami, ariko 
    kakaba ari ko gatuma umuntu abana n’umwami neza”! 

    Abahungu be n’abagaragu be birabayobera, bararebana gusa. Muhangu 
    abonye ko bajumariwe, ati: “Dore ako kami gato gashyikiriza umuntu 
    ku mwami, ni umutima we”. Bose batangarira iryo jambo Muhangu 
    abatunguje, birahorwa. 

    Nuko haciyeho iminsi Muhangu arapfa, abana be basigara muri bwa 
    butoni yabacumbiye. Bukeye, mukuru wabo akubaganya umugore 
    w’umwami w’i Burundi baramufata; bimushyira mu makuba arabohwa 
    aranyagwa, byototera na barumuna be; bose baranyagwa. Abagaragu 
    ba Muhangu bamaze kubibona, bibuka rya jambo yasize avuze, bati: 
    “Muhangu yabivuze ukuri koko ‘Kami ka muntu ni umutima we’! Yavuze 
    ko umutima w’umuntu ari akami gato, umwami akabangikana na ko; 
    ariko kakaba ariko gatuma akunda nyirako”!

    Nuko rubanda babisamira hejuru ubwo, babona uwiyemeje icyo abandi 
    bamuhinyuriraga, bati: “Nimumureke burya kami ka muntu ni umutima 
    we”! Aho ni na ho kandi haturutse “kwigira kami gato” bivuga kwigira 

    ikigenge. “Kami ka muntu” bivuga umutima nama.

    2. 1.1.Gusoma no gusobanura umwandiko
    Igikorwa 
    Soma umwandiko “Kami ka muntu ni umutima we”ushakemo 
    amagambo udasobanukiwe neza hanyuma uyasobanure wifashishije 
    inkoranyamagambo.
    Imyitozo
    1. Uzuza kandi ukosore aho bishoboka izi nteruro ukoresheje 
    amagambo akurikira dusanga mu mwandiko: kunyaga, 
    gufumyamo, kwarama, gukeza, urwaho, ubyara.
    a) Baravuga ngo: “Nta……. abami babiri.”
    b) Umujura aguciye……. yakwiba.
    c) Kera uwitwaraga nabi ibwami bashoboraga…….
    d) Ubu ababyeyi bajya ……. kwa muganga.
    e) Kariza yikanze abajura bamukurikiye maze ……. ariruka.
    2. Koresha amagambo akurikira mu nteruro ku buryo agira indi 
    nyito adafite mu mwandiko.
    a) Kwera
    b) Kugisha

    II. 1.2. Gusoma no kumva umwandiko
    Igikorwa 

    Ongera usome umwandiko “Kami ka muntu ni umutima we”, usubize 
    ibibazo byabajijwe.

    1. Iyi nkuru yabaye ku ngoma ya nde? Mu kihe kinyejana? Aho yabereye 
    ubu ni mu kahe Karere k’u Rwanda? Mu yihe Ntara?
    2. Muhangu yari muntu ki? Byamugendekeye bite kugira ngo ave mu 
    Rwanda?
    3. Abana ba Muhangu bazize ubusa. Ni byo cyangwa si byo? Sobanura.
    4. Murumva Muhangu yarashakaga kuvuga iki abwira abana be ko 
    “kami ka muntu ari umutima we?”
    2. 1.3.Gusoma no gusesengura umwandiko
    Igikorwa 
    Ongera usome umwandiko “Kami ka muntu ni umutima we”, usubize 
    ibibazo bikurikira.

    1. Garagaza ingingo z’amateka n’ingingo ndangamuco ziri muri uyu 
    mwandiko.
    2. Garagaza ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka ziri mu mwandiko.
    3. Gereranya ibivugwa mu mwandiko “Kami ka muntu ni umutima 
    we”n’ubuzima bw’aho utuye.
    2.1.4. Kungurana ibitekerezo 
    Igikorwa 
    Mwungurane ibitekerezo kuri iyi ngingo: Akamaro ko kwiga 
    ubuvanganzo bwo muri rubanda muri iki gihe.
    II.2. UBUVANGANZO NYARWANDA
    Igikorwa
    Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo byawubajijweho.

    Umwandiko: Abanyarwanda bimaraga ubute bari mu mirimo
    Abanyarwanda bakoraga imirimo itandukanye bakizihirwa. Abahinga 
    ubudehe bakidogera isuka, bakaririmba imparamba; abahigi mu kibira 
    bakaririmba amahigi, baba bamashije umuhigo bakaroha ibyirahiro. 
    Buri mwuga wari ufite umwihariko, abasare mu mazi bakamenya 
    amasare yabo, abavumvu bakavuga amavumvu yabo bahamagara inzuki 
    cyangwa baziyama ngo zitabadwinga.
    Mu gitaramo abagabo bashoboraga kwivuga, mu gihe cy’umuhuro 
    umukobwa agiye kubaka urwe bakamuhoza, abana bakarushanwa 
    kuvuga vuba utezwe mu mvugo bakamuseka n’ibindi.
    Abanyarwanda bari bazi kwirwanaho bimara ubute, batarama cyangwa 
    bakora akazi runaka.
    Ibibazo
    a) Amasare, amavumvu, ibihozo n’amagorane ni ubuvanganzo bwari 
    bugenewe ba nde? 
    b) Kora ubushakashatsi utahure inshoza, amoko n’ingeri 
    by’ubuvanganzo. 
    2.2.1 Intangiriro
    Ubuvanganzo nyarwanda ni igice cy’ururimi kiga uruhurirane 
    rw’abahanzi nyarwanda, ibihangano byabo ndetse n’uburyo bwabo bwo 
    guhanga. Bukubiyemo ibyiciro bibiri bikuru: ubuvangazo nyarwanda 
    nyemvugo n’ubuvanganzo nyarwanda nyandiko.
    Ubuvanganzo nyarwanda nyemvugo bugabanyijemo ibice bibiri ari 
    byo: ubuvanganzo nyarwanda bwo muri rubanda n’ubuvangazo 
    nyarwanda nyabami (bw’ubutegetsi). Muri iki gitabo turibanda ku 
    buvanganzo nyemvugo bwo muri rubanda.
    2.2.2 Inshoza y’ubuvanganzo nyemvugo bwo muri rubanda
    Ni ibyahimbwe n’abantu ba kera batazwi neza bakaba barahimbaga 
    batandika, bakabifata mu mutwe. Ibyo bahimbaga babishyikirizaga 
    ab’igihe cyabo bikabizihira mu bitaramo, bakagenda babiraga abo basize, 
    bityobityo bakagenda babihererekanya mu mvugo. Ubu buvanganzo 
    bwo muri rubanda bukubiyemo ibintu byinshi byari byarasakaye muri 
    rubanda. Nta muntu bwitirirwaga ko yabuhimbye.
    2.2.3 Ingeri z’ubuvanganzo nyarwanda nyemvugo bwo muri rubanda
    Muri ubu buvanganzo hakubiyemo ingeri nyinshi. Zimwe wasangaga 

    zihariwe n’itsinda runaka rikora umurimo umwe; muri zo twavuga: 
    amasare, amahigi, amavumvu… Izindi wasangaga zihuriweho 
    n’Abanyarwanda benshi ku buryo na n’ubu zigifite agaciro. Izo ngeri ni 
    nk’insigamigani, imigani migufi, imigani miremire, ibisakuzo, urwenya 
    na byendagusetsa, indirimbo, imbyino, ibihozo, amagorane n’ibindi.
    Umwitozo
    Uhereye ku mwandiko “Abanyarwanda bimaraga ubute bari mu 
    mirimo”, sobanura ingeri z’ubuvanganzo zikurikira: Amasare, 
    amavumvu, amahigi, imparamba 
    2.2.3.1. Insigamigani
    Igikorwa
    Ongera usubire mu mwandiko wasomye “Kami ka muntu ni umutima 
    we” witegereza imiterere yawo, uko utangira, uko usoza, ibivugwamo 
    maze utahure inshoza n’uturango by’ingeri y’insigamugani.
    a)Inshoza y’insigamigani
    Insigamigani ni ibitekerezo bifatiye ku muntu wakoze ikintu iki n’iki 
    cyangwa se ikintu cyabaye mu gihe runaka bigahinduka iciro ry’umugani 
    n’ubu ugikoreshwa. Ishobora kuba kandi iyo mvugo ubwayo, uwo 
    yakomotseho cyangwa icyo yakomotseho.
    b)Uturango tw’insigamigani
    Insigamigani itangira bavuga inkomoko y’uwo mugani, ikavuga 
    ibyabayeho ku bantu bazwi kandi mu gihe kizwi, inyamaswa cyangwa 
    ikintu byitiriwe. Insigamigani ivuga igitekerezo gifatika ku kintu 
    cyakozwe cyangwa cyavuzwe n’umuntu bigahinduka iciro ry’umugani. 
    Insigamigani kandi isozwa basobanura uwo mugani.
    Insigamigani zirimo ingeri ebyiri: insigamigani nyirizina n’insigamigani 
    nyitiriro.
    Insigamigani nyiri zina: ni iz’abantu bazwi neza amavu 
    n’amajyo ku buryo abantu bemeye kwigana imigirire yabo 
    mu mvugo ya buri gihe; bigahinduka inyigisho y’ihame.
    Insigamigani nyitiriro: Ni ibindi rubanda baba baragenuriyeho 
    bakabigira iciro ry’imigani ariko atari byo byabivuze cyangwa se byabikoze. 

    Aha dusangamo nk’inyamaswa, inyoni…
    Ingero: 
    - Impyisi iti: “Kuvuga ni ugutaruka”.
    - Inyombya iti: “Mbateye akari aha”.
    Umwitozo
    Jya mu isomero, ryaba iryo ku ishuri cyangwa iry’ahandi cyangwa 
    ukoreshe ikoranabuhanga maze usome umwandiko w’insigamigani 
    utahuremo uturango twayo maze ubwire bagenzi bawe iyo nsigamigani 
    mu nshamake kandi ubasobanurire uturango twayo.
    2.2.3.2. Imigani migufi cyangwa imigani y’imigenurano
    Igikorwa cy’umwinjizo

    Soma ibika bibiri bya nyuma by’umwandiko “Kami ka muntu ni 
    umutima we” maze usubize ibibazo bikurikira:
    - Imvugo “Kami ka muntu ni umutima we” ishaka kuvuga iki 
    ukurikije ibivugwa mu mwandiko?
    - Uhereye ku miterere n’ibisobanuro by’iyi mvugo, tahura inshoza 
    y’imigani y’imigenurano n’uturango twayo. 
    a) Inshoza y’umugani mugufi (Umugenurano)
    Mu Kinyarwanda umugani mugufi ni interuro ngufi gacamigani yakubiyemo 
    ihame ridutoza gukora iki cyangwa se kudakora kiriya. Iyo nteruro iba 
    yumvikana mu mvugo y’amarenga, ishushanya kandi igenura kuko iba 
    ibumbatiye inyigisho yumvwa hakoreshejwe inyurabwenge. 
    Imigani y’imigenurano ikubiyemo insanganyamatsiko zinyuranye 
    z’uturango tw’umuco nyarwanda nk’uburezi n’uburere, imibanire, 
    ubucuti, imyemerere, ubwisungane cyangwa ubufatanye n’ibindi.
    Ingero:
    - Uburere buruta ubuvuke.
    - Igiti kigororwa kikiri gito.
    - Akebo kajya iwa mugarura.

    - Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge.
    - Imana iraguha ntimugura iyo muguze iraguhenda.
    - Inkingi imwe ntigera inzu.
    b) Uturango tw’imigani migufi
    - Ni utubango tugufi dufite imvugo idanangiye kandi twuzuyemo 
    (tubumbatiye) ubutumwa.
    - Umugani mugufi uwusobanukirwa bitewe n’icyo barenguriyeho.
    - Intego yawo ni ukwigisha abantu kugira ngo bahindure ingeso mbi 
    zabo cyangwa bakomeze imico myiza bari basanganywe.
    - Imigani migufi ni ibihangano nyabugeni kuko usanga yifitemo 
    ikeshamvugo nk’igihangano nyabugeni icyo ari cyo cyose. 
    - Urangwa kandi no kuba ugizwe n’ibice bibiri by’interuro byuzuzanya 
    cyangwa bivuguruzanya.
    Ingero: 
    - Utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze.
    - Ubuto bubeshya umuntu agaseka.
    - Irya mukuru urishima uribonye.
    - Irya mukuru riratinda ntirihera.
    Umugani w’umugenurano wumvikana ku buryo bubiri ari na ho 
    hakuwe imvugo ko ugenura: Uburyo bwa kamere yawo n’uburyo 
    bw’amarenga.

    Umugani wumvikana mu buryo bwa kamere yawo iyo umuntu awuciye, 
    uwumvise awumva mu mvugo iboneye, mbese itamugora kuyumva.
    Urugero: 
    Arimo gishigisha ntavura: birumvikana ko amata atavura ugenda 
    uyakozamo umutozo uyavuruga buri kanya (gushigisha ni ugukaraga 
    umwuko mu gikoma kiri ku ziko ngo ifu yivange n’amazi itaza gufata 
    mu ndiba bigashirira), iryo ni ihame. Urumva koko ari byo, nta kindi 
    gisobanuro ugomba kugira ngo wumve uwo mugani. 
    Umugani wumvikana mu buryo bw’amarenga. Uwumvise agomba 
    gutekereza agashishoza kugira ngo amenye icyo uwo mugani 
    bawurenguriraho, mbese ingingo ishushanya. Uyu mugani urerekana 
    ingorane umuntu aterwa n’abamusesereza mu bikorwa bye bagira ngo 
    berekane ko ibye bidashobora gutungana kandi bifite kidobya. Uko 

    kumutobera urogoya imigambi ye, ni byo bagereranya no gushigisha 
    amata kuko amata ubusanzwe aba ikivuguto ari uko wayateretse 
    ukayarekera hamwe agatuza, akabona gufatana, ari byo bita “kuvura”. 
    Imigani y’imigenurano ikubiyemo uturango twinshi tw’umuco wacu 
    nk’uburezi n’uburere, imibanire, uko twumva isi n’ibiyiriho cyangwa 
    ibitubaho n’ibindi.
    Umugezi w’isuri urisiba”. Wumvise uyu mugani ko iyo umugezi 
    usakuma ibintu byinshi: ibiti, ibyatsi, ibitaka…ugera aho biwufunga 
    ugasibama, wumva ko ari byo kandi byumvikana. 
    Uburyo bwa kabiri ni uburyo bw’amarenga.Uciriwe uwo mugani 
    cyangwa undi wese uwumvise agomba gutekereza, agashishoza akumva 
    neza icyo bamubwirira muri uwo mugani. Mbese ibyo uwo mugani 
    umushushanyiriza, umubwira mu marenga. Akumva ko agereranywa 
    n’uwo mugezi, ko imico mibi yakora yibwira ko akorera abandi bigera 
    aho akaba ari we bigiraho ingaruka. 
    Imigani migufi rero ni ubuvanganzo bwigisha, bukosora kandi bukanenga 

    imigirire idahwitse.

    Imyitozo
    1. Ni uwuhe mugani wacira abantu bavugwa mu nteruro 
    zikurikira:
    a) Kagabo na Nyiraneza barashakanye kandi bahora mu makimbirane 
    adashira bitewe n’uko iyo umwe atereye hejuru n’undi ahita 
    amusubiza bityo bikarangira barwanye.
    b) Gatari akunda gusuzugura iby’abandi basubije mu ishuri 
    akumva ko ibye ari byo bizima ko nta wundi wagira icyo asubiza. 
    Bikarangira nyuma yo gukosorwa ari we ubonye amanota make.
    2. Soma inkuru ikurikira hanyuma usubize ibibazo byayibajijweho.
    Karekezi akora akazi k’ubuganga kandi abarwayi bamukundira uko 
    abitaho. Ku bitaro aho akorera haje umugabo uje kuhivuriza amubwira 
    ko areka akazi akaza bakajyana akamuha akazi ko kumuyoborera 
    ivuriro. Yamubwiye ko kugira ngo amujyane abanza kumuha 
    amafaranga ibihumbi ijana yo kumushakiramo ibyangombwa. Yahise 
    asezera akazi ajya gushaka uwo mugabo. Ajya mu mugi kumureba. 
    Agize ngo aramuhamagara kuri terefone asanga nimero ye ntiboneka. 
    Aramanjirirwa, agarutse ku kazi asanga bamaze kumusimbuza undi.
    a) Ni uwuhe mugani wacira umuntu umeze nka Karekezi wirukankira 
    ibihita byose akitesha amahirwe yari afite?

    b) Ni uwuhe mugani wacira umuntu umeze nka Karekezi umwereka 
    ko iyo wihutiye gukora ibintu utatekereje bikubyarira ingaruka 
    mbi?
    c) Gira inama Karekezi mu mugani mugufi umubwira ko akwiye 
    kujya agisha inama abandi ko ibitekerezo bye wenyine byamuroha. 
    3. Soma izi nteruro zikurikira, ushake umugani w’umugenurano 
    wahuza n’ibivugwamo.
    a) Iminsi uyiteganyiriza hakiri kare, ukibishoboye, ibintu wazigamye 
    bikazagutunga utakishoboye n’inshuti washatse zikazagufasha 
    umaze gusaza cyangwa wamugaye.
    b) Ntawukwiye kwishimira ibyago by’undi naho yaba ari umwanzi 
    we kuko na we bishobora kumugeraho.
    c) Ubwuzu n’ubuntu bw’ugukunda bumugaragaraho akikubona, 
    ntatindiganya kukwakira neza, aguhorana ku mutima n’iyo ufite 
    ibyago abigufashamo utabimusabye.
    d) Umurimo udakora wibwira ko woroshye, ukagaya abawukora 
    ngo nta cyo bamaze kandi ubakomereye koko. Umuntu ananirwa 
    kugira icyo akurusha, ariko ntananirwa kujora icyo abandi bakoze.
    e) Kwiharira ibyo utunze ntusangire n’inshuti utazi icyo iminsi 
    iguteze.
    2.2.3.3. Ibisakuzo
    Igikorwa
    Itegereze interuro zikurikira, maze ukore ubishakashatsi utahure 
    inshoza, uturango n’akamaro by’ibisakuzo.
    Sakwe sakwe…! Soma!
    a) Ngesa bumera. Umusatsi. 
    b) Sakuza n’uwo muri kumwe. Ururimi. 
    c) Nyabugenge n’ubugenge bwayo. Inkoko icutsa itagira amabere, 
    inka icurika icebe ntimene amata, inzoka igenda itagira 
    amaguru.


    a) Inshoza y’ibisakuzo
    Ibisakuzo ni umukino wo mu magambo, ugendanye n’ibibazo n’ibisubizo 
    byabyo, bihimbaza abakuru n’abato, kandi birimo ubuhanga kuko 
    byigisha gutekereza.
    Ibisakuzo ni ingeri yagenewe kwigisha no kwidagadura. Binyura mu 
    mukino ugizwe n’ibibazo by’ubufindo n’ibisubizo byabyo. Ubaza agira ati: 
    “Sakwesakwe”. Mugenzi we agasubiza ati: “Soma”. Ubwo undi akavuga 
    igisakuzo, mugenzi we atashobora kugisubiza undi ati: “Kimpe”. Mugenzi 
    we ati: “Ngicyo”, umukino ugakomeza utyo. Usanga mu bisakuzo harimo 
    ibya kera cyane, ariko hakabamo n’ibya vuba bigusha ku mateka ya hafi. 
    Ndetse no muri iki gihe abantu bashobora guhimba ibisakuzo byunganira 
    iriya nganzo yo hambere.
    Ingero:
    Sakwe sakwe…! Soma!
    - Zenguruka duhure. 
    - Aho nagendaniye nawe wambwiye iki? 
    - Nkubise urushyi rurumira. 
    b) Uturango tw’ibisakuzo
    - Ibisakuzo birangwa no gutangizwa n’amagambo: Sakwesakwe…! 
    Soma!
    - Ibisakuzo kandi bigomba gukinwa n’abantu babiri bakuranwa.
    - Birangwa no kuba hari ikibazo kijimije n’igisubizo gishobora kuba 
    cyo cyagwa ntikibe cyo.
    - Mu gusakuza, unaniwe kwica igisakuzo, uwo basakuzanya 
    arakiyicira bityo akaba akimutsinze.
    c) Akamaro k’ibisakuzo
    Ibisakuzo bifasha abana ndetse n’abakuru gukora imyitozo 
    mfuturamvugo igamije kubamenyereza gutekereza, kuvuga badategwa, 
    kumenya gufindura imvugo zidanangiye , kandi bikabatoza umuco 
    ndetse bikanabamenyesha amateka.

    Umwitozo
    Ica/findura ibisakuzo bikurikira:
    a) Aho nagendaniye nawe wambwiye iki? 
    b) Idagadure naraguharuriye. 
    c) Twavamo umwe ntitwarya. 
    d) Nshinze umwe ndasakara. 
    2.2.3.4. Urwenya na byendagusetsa 
    Igikorwa
    Soma inkuru zikurikira, ukore ubushakashatsi utahure inshoza 

    n’uturango by’urwenya na byendagusetsa.

    cc

    - Umugabo w’igisambo yumvise ashonje, anyarukira mu nzu 
    asangamo ibiryo by’umwana, arabiterura. Abuze aho abirira ajya 
    mu bwiherero, arya vubavuba, ibyago bye biza kumuniga araniha, 
    umugore yumvise umuniho arahurura ati: “byagenze bite? Undi 
    araceceka. Agize amahirwe biramanuka ntiyongera kuniha, umugore 
    arongera arakomanga ati: “Hari urimo?” Umugabo afata ya sahani 
    ayambara ku mutwe. Umugore arambiwe asunika urugi, umugabo 
    abuze icyo avuga akomanga kuri ya sahani ati: “mada, witonde ubu 
    nabaye umuporisi.” 

    - Rwakagorora yahuye n’umugenzi wigendera maze agira atya 
    amucinya urushyi. Ngo asange yamwibeshyeho (yari amwitiranyije 
    n’umuntu wari waramwambuye) niko kumusaba imbabazi, undi na 
    we ntiyabyemera ajya kumuregera abunzi. Rwakagorora acibwa 
    amande y’igihumbi. Uko yagatanze inoti y’ibihumbi bibiri, ayo 
    kugarura arabura ni uko acunga wa mugenzi ku jisho, aritunatuna 
    maze amwasa urushyi rwa kabiri ati: “Ntibikuvune ugarura, n’ayo 
    asigaye yahamane!”

    a)Inshoza y’urwenya na byendagusetsa 
    Urwenya na byendagusetsa ni inkuru zisetsa cyane ku buryo umuntu 
    uzibariwe ababaye cyangwa arakaye aruhuka. Izi nkuru hari ushobora 
    kuzibarirwa zimuvuga nabi akarubira, akarya karungu, akaba 
    yakwadukira abantu akabahutaza. Urwenya na byendagusetsa ni 
    kimwe mu biranga umuntu warezwe, wabanye n’abandi. Ubwiwe izi 
    nkuru akagaragaraho ubunyamusozi aba abuze akarango k’intore. 
    Byendagusetsa ariko yo bavuga ko yenda gusetsa kuko mu by’ukuri 
    bavuze ngo irashekeje mbere y’uko ibarwa ntawaba agikeneye guseka 
    iby’iyo nkuru igiye kuvugwa.

    b)Uturango tw’urwenya na byendagusetsa
    Urwenya rurangwa no kuba ari amagambo cyangwa imyifatire y’umuntu 
    bisetsa abandi. Usanga mu mvugo umunyarwenya akoresha amagambo 
    aterekeranye, cyangwa akavugishwa kubera impamvu iyi n’iyi ku buryo 
    bisetsa abamwumva.

    Byendagusetsa yo irangwa no kuba ari agakuru kagufi gasekeje, cyane 
    kubera ko ibivugwamo bidashoboka, cyangwa bidakwiranye n’aho 
    bivugiwe cyangwa n’ubivuze. Ari urwenya cyangwa byendagusetsa byose 
    biba bigamije gusetsa no gushimisha abantu.
    Umwitozo
    Hanga urwenya cyangwa byendagusetsa ku ngingo yo kwamagana 

    ubusambo mu muco nyarwanda.

    2.2.3.5. Ibyivugo by’amahomvu
    Igikorwa

    Soma imyandiko ikurikira hanyuma usubize ibibazo byayibajijweho.

    dd

    a) Nagiye ku rusenge ibitugu ndabitigisa, Imyambi ndayisukiranya, 
    abo twari kumwe ndabacyaha, nitwa Cyaradamaraye.
    b) Nivugiye ku rusenge, umwana yivugira mu nda ya nyina nta ho 
    byabaye.
    c) Ndi umuhungu ndi umuziraguhunga, mirindi y’abasore nanze 
    guhunga iwacu twaraye ubusa.
    d) Ndi nyamuca mu gakangaga abakobwa bakagacira icyo bati: 
    “Micomyiza yanyuze aha”!
    Ibibazo ku myandiko
    1. Ni iyihe nsanganyamatsiko usanga muri iyo myandiko umaze 
    gusoma?
    2. Kuvuga ko umuntu ari Cyaradamaraye bishatse kuvuga iki? 
    Birakwiye ko babivugira ku muntu w’umugabo? Kubera iki?
    3. Ni ibihe bikorwa by’indengakamere usanga muri iyo myandiko? 
    Sobanura igisubizo cyawe.
    4. Mumaze gusoma no gusesengura iyo myandiko, mwavuga ko ari 
    ubuhe bwoko bw’imyandiko?
    5. Tanga inshoza n’uturango by’ubwo bwoko bw’imyandiko.
    1. Inshoza y’ibyivugo by’amahomvu

    Ibyivugo by’amahomvu cyangwa ibyivugo by’abana ni ibyivugo bigufi 
    abana bivugaga bagamije gusetsa no kwidagadura muri rusange. Ibi 
    byivugo byivugirwa mu bitaramo byo mu miryango, si mu bitaramo 
    by’ingabo. Impamvu babyita amahomvu ni uko mu by’ukuri ibyo birata 
    biba bitarabayeho.
    2. Uturango tw’ibyivugo by’amahomvu
    - Ni ibyivugo bigufi cyane
    - Ni ibyivugo byivugwa n’abana
    - Ibigwi biratamo biba bitarabaye
    - Bigamije gusetsa no kwidagadura
    - Uwivuga yigereranya n’ibintu, inyamaswa akaba ari byo ashingiraho 
    ubuhangange bwe.
    - Aho kwirata ubutwari bwo ku rugamba, uwivuga yirata ubwiza, 
    ubuhangange mu kurya, mu gukundwa n’abagore n’abakobwa…
    Imyitozo
    Hanga urwenya cyangwa byendagusetsa ku ngingo yo kwamagana 
    ubusambo mu muco nyarwanda.
    1. Ibyivugo by’amahomvu birangwa n’iki?
    2. Hanga ikivugo cy’amahomvu ukurikije ibiranga bene ibyo byivugo 
    maze wivuge ikivugo cyawe imbere ya bagenzi bawe.
    II. 3. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri nyuma 
    y’umutwe wa kabiri

    Umaze kwiga ubuvanganzo nyemvugo, jya mu isomero maze uhitemo 
    imyandiko y’imwe mu ngeri z’ ubuvanganzo nyarwanda bwo muri 
    rubanda uyisome. Hera kuri iyo myandiko uhange igihangano cyawe 
    bwite cya bene iyo ngeri.

    Ubu nshobora:
    - Gusesengura imyandiko itandukanye yo mu ngeri z’ubuvanganzo 
    nyarwanda bwo muri rubanda ngaragaza ingingo z’ingenzi 
    n’iz’umuco zigaragaramo.
    - Gutandukanya no guhanga imyandiko inyuranye yo mu ngeri 
    z’ubuvanganzo nyarwanda bwo muri rubanda.
    - Kunoza imvugo yange nkoresha neza imigani migufi mu biganiro 
    bisanzwe, mu biganiro mpaka no mu nyandiko zitandukanye 
    nandika.
    - Gukina umukino wo gusakuza n’abandi.
    - Kwivuga mu ruhame ntategwa kandi nsesekaza.
    Ubu ndangwa:
    N’umuco nyarwanda n’indangagaciro z’umuco zawo.
    II. 4. ISUZUMA RISOZA UMUTWE WA KABIRI
    Soma umwandiko ukurikira usubize ibibazo byawubajijweho.
    Umwandiko: N’imirumbire yaba iya ntenyo
    Uyu mugani umuntu awuca iyo agobotswe n’amaburaburizo abandi 
    bahinyura, agashobora kugoragoza icyari kimubangamiye; nibwo agira 
    ati: «N’imirumbire yaba iya Ntenyo»! Wakomotse ku bashonji bo mu 
    Buganza ( Intara y’i Burasirazuba ) ahagana mu mwaka wa 1800.

    Mu rwimo rwa Yuhi Gahindiro, mu Rwanda hateye inzara kirimbura; 
    bayita Rukungugu. Amapfa aracana, ibintu biradogera impande zose z’u 
    Rwanda: amapfa aracana mu Buganza, aracana mu Mutara, aracana mu 
    Rukiga rwa Byumba, arasesura mu Rukaryi n’u Bwanacyambwe; mbese 
    utwo turere turarimbuka. Ibintu bimaze kuyoberana, abagabo babiri 
    bo mu Buganza bacitse ku icumu, bumva bavuga ko i Bumbogo bwa 
    Mbirima na Matovu hagikanyakanya. Barikora n’abana n’abagore babo 
    baboneza basuhukiyeyo; bagezeyo basanga Abambogo na bo bahonda 
    inguri. Babikubise amaso barumirwa baribaza bati: «Tubikitse dute ko 
    tutabona icumbi kandi ntidufunguze tubaye abande»?

    Bigeze aho baragenda biroha mu rugo rw’umukecuru w’umupfakazi wari 
    aho mu Bumbogo. Bagezeyo bamwaka icumbi, umukecuru arababwira 
    ati: «Nimurare, ariko nta funguro mubona; dore na twe turicira isazi mu 
    jisho». Baracumbika, ariko barara bagera ijoro. Babaza wa mukecuru 
    bati: «Mbese ntiwatumenyera u Rwanda rwaruta urundi»?

    Umukecuru ati: «Numvise ko hakurya aha ku Ndiza hapfuye 

    gukanyakanya, ariko geweho nabuze intege zangezayo». barita mu gutwi. 
    Bukeye baradogagira bambuka Nyabarongo bafata ku Ndiza. Bagezeyo 
    basanga hari hanyuma y’ibibi byose. Nibwo bigiriye inama, bati: «Aho 
    gupfa uru nimuze dusindagire dusubire inyuma twirohe muri Nyabarongo! 
    » Abagore babo babyumvise, barababwira, bati: «Nimugende mwenyine 
    ntitwatinyuka kwirohera abana mu ruzi». Mu gihe bakibivuga, bumva 
    abandi badari bavuga, bati: «Tugiye ku Ntenyo ngo bejeje uburo! » Ba 
    bandi, bati: «Natwe nimuze tugeyo, tuhace inshuro none twazarokoka»!
    Nuko bikoma abo badari bandi, baradogagirana bataha mu Marangara, 
    bukeye barasindagira bagera ku Ntenyo; batungukira ku murima 
    w’uburo w’umugabo Mirenge ya Kigogo, uyu wari ukize cyane mujya 
    mwumva, ku buryo na n’ubu umuntu ukize bigaragara bavuga ngo: 
    «Akize ibya Mirenge». Bakibukubita amaso, ntibirirwa babaza, biroha 
    mu murima n’abagore n’abana. Ubwo bawugezemo abarinzi babwo 
    bagannye imuhira, ariko kandi n’ubwo buro bukaba bwararumbye bweze 
    ibitarutaru. Bamaze kubugeramo, baratangira barahekenya. Igihe 
    binikije bashishibuza, abarinzi babatungukiraho barabafata. Bagiye 
    kubakubita, baratinya, bati: «Na hatoya batatugwaho, ahubwo nimuze 
    tubashyire Mirenge abitegekere»! Barabashorera no kwa Mirenge, 
    babagezayo ibyanga byabarenze. Mirenge abakubise amaso abaza 
    abarinzi, ati: «Aba bantu ibyanga byarenze none ntibamariyeho twa 
    turumbaguzwa tw’uburo»! Abandi, bati: «Ese wowe amaso ntaguha»?

    Ba badari bumvise Mirenge yise bwa buro uturumbaguzwa, batera hejuru 
    bati: «N’imirumbire yaba iya Ntenyo»! Ubwo bashakaga kumwumvisha 
    ko nta handi mu Rwanda wabona uburo nk’ubwo bwo ku Ntenyo. Abantu 
    bari aho babyumvise babagirira impuhwe, na Mirenge arazibagirira, 
    ndetse abashyira iwe bacayo inshuro barakira.

    Nguko rero uko Mirenge yakijije abashonji, inzara ica ibintu mu Gihugu. 
    Nubwo ubukire bwe icyo gihe bwari buke bwose, yari abusumbije abandi 
    bose mu Gihugu, kuko iwe ari ho honyine hari heze uburo. Ngubwo rero 
    ubukire bwa Mirenge ku Ntenyo mujya mwumva!

    Nuko umugani utangira ubwo, umuntu yaba amaze gushoberwa 
    akagobokwa n’akantu k’amaburaburizo abandi bahinyura, agashobora 
    gukika icyari kimwugarije, noneho we akagira ati: «Nimurekere iyo, 
    n’imirumbire yaba iya Ntenyo kwa Mirenge»!

    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
    Subiza ibibazo bikurikira:

    1. Uyu mwandiko ni bwoko ki? Sobanura impamvu.
    2. Uretse Rukungugu, vuga andi mazina y’inzara uzi zayogoje u 
    Rwanda. Uvugemo ebyiri n’icyaziteye. 
     3.Ikibazo k’inzara wagikemura ute mu buryo burambye? Tanga 
           ingingo nibura eshanu.
     4.Mu Gihugu hose bari bashonje pe! Byerekane.
     5.Garagaza ingingo z’umuco ziboneka mu mwandiko.
    II. Ibibazo by’inyunguramagambo
     Huza amagambo cyangwa itsinda ry’amagambo n’ibisobanuro byayo.
    dd
    2. Uzuza interuro zikurikira:
    a) Umuntu wakize cyane bavuga ko…….
    b) Umuntu warushye cyane bavuga ko......
    c) Inzara yatewe n’amapfa y’izuba bayise…....
    III. Ibibazo ku buvanganzo
    1. Tahura imigenurano ifatiye kuri aya magambo usanga mu mwandiko 
    unayisobanure muri make: inzara, inshuro, amapfa, ijoro.
    2. Tandukanya insigamigani n’umugani mugufi ugendeye ku turango twabyo.
    3. Sobanura mu buryo bubiri uyu mugani mugufi “Umugezi w’isuri 
    urisiba”
    uwusobanure mu buryo bwa kamere yawo no mu buryo 
    bw’amarenga, .

    4. Hanga ikivugo cyawe wubahiriza uturango tw’ikivugo cy’amahomvu.

    UMUTWE WA MBERE:UBUREZI N’UBUREREUMUTWE WA GATATU:KUBAHIRIZA UBURENGANZIRA BWA MUNTU