UMUTWE WA MBERE:UBUREZI N’UBURERE
Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
- Gusesengura umwandiko uvuga ku burezi n’uburere agaragaza
ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo.
- Kwandika yubahiriza amabwiriza y’imyandikire.
- Kwandika ibaruwa mbonezamubano.
Igikorwa cy’umwinjizo
Ushingiye ku bumenyi ufite, garagaza ahantu hatandukanye umwana
yakwigira ibijyanye n’uburezi n’uburere.
I.1. Umwandiko: Akamaro k’itorero
Mu Rwanda rwo hambere, Abanyarwanda bari bazi gutoza abana babo
uburere bukwiye umuntu nyamuntu. Ibyo byakorwaga bakiri bato cyane
kuko “Igiti kigororwa kikiri gito.” Abakobwa batozwaga uburere mu
buryo butandukanye n’ubwo abahungu batozwagamo.
Umwana w’umukobwa yatozwaga na nyina, akamwigisha imirimo yo
mu rugo, akamwigisha ibijyanye no gutunganya gahunda z’urugo. Iyo
umukobwa yamaraga kuba umwangavu bamutozaga kujya asanga
ab’urungano rwe mu rubohero bakitoza gukora imirimo y’amaboko
ibagenewe irimo: kuboha ibikoresho bitandukanye nk’ibiseke, ibirago,
inkangara, gukora imitako n’ibindi. Bigishwaga kugira ibanga, kubaha,
gufata abagabo neza, kwakira abashyitsi, kubana neza n’abandi no
gufatanya na bo. Ibyo byabateguraga kuzavamo abagore babereye ingo
zabo.
Umwana w’umuhungu yigiraga kuri se, akamureberaho imirimo
itandukanye: gusana urugo, kubaka ibiraro by’amatungo, kuboha ibitebo,
imitiba n’ibindi. Umuhungu umaze kuba ingimbi yoherezwaga mu
itorero aho yitorezaga indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.
Ngo: “Agahugu katagira umuco karacika.” Si iby’umuco gusa yatozwaga;
yigaga n’imyitozo ijyanye n’urugamba: gusimbuka, kumasha bahamya
intego, gukinga no kwizibukira kugira ngo nibiba ngombwa azashobore
kurengera ubusugire bw’Igihugu. Bigishwaga kandi kuba intyoza mu
kuvugira mu ruhame, kwivuga no gukesha igitaramo. Batozwaga kutaba
ibifura kugira ngo bazage babasha kwihagararaho imbere y’abashaka
kubacyocyora.
Muri iki gihe nabwo hari itorero ritoza abantu bo mu ngeri zitandukanye, cyane
cyane urubyiruko, ibijyanye n’umuco n’indangagaciro by’Abanyarwanda.
Iryo torero rifitiye Abanyarwanda akamaro kanini cyane kuko ari urubuga
Abanyarwanda batorezwamo gukunda Igihugu, ubunyangamugayo,
kwirinda amacakubiri, gukorera ku mihigo, gukunda umurimo no
kuwunoza n’izindi ndangagaciro z’umuco nyarwanda. Intore zirinda
icyazisubiza inyuma n’icyasubiza inyuma Igihugu mu iterambere.
Itorero rero ni urubuga rwiza Abanyarwanda bitorezamo ubutore. Itorero
ribafasha kwishakira ibisubizo by’ibibazo bahura na byo mu buzima. Aho
ni ho havuye imvugo igira iti: “Intore ntiganya ishaka ibisubizo.”1.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko
Igikorwa:
Soma umwandiko “Akamaro k’itorero”, ushakemo amagambo
udasobanukiwe neza hanyuma uyasobanure wifashishijeinkoranyamagambo
Umwitozo
Koresha amagambo akurikira mu nteruro ziboneye.
a) umwangavu
b) Indangagaciro
c) Intyoza
d) Inkangara
1.1.2. Gusoma no kumva umwandiko
Igikorwa:
Ongera usome umwandiko “Akamaro k’itorero”, usubize ibibazobyawubajijweho.
1. Mu itorero bigiragamo iki?
2. Erekana uko abakobwa bageze mu gihe cy’ubwangavu bitabwagaho.
3. Sobanura impamvu Abanyarwanda bakwiye gukangukira kwitabira
itorero.
4. Abana b’ abahungu batozwaga iki mu itorero?
5. Sobanura imvugo “Intore ntiganya ishaka ibisubizo” ukurikije
ibivugwa mu mwandiko.
6. Ubu itorero ryitabirwa na bande?
1.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko
Igikorwa:
Ongera usome umwandiko “Akamaro k’itorero”, usubize ibibazo
bikurikira:
1. Erekana ingingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko “Akamaro
k’itorero”.
2. Huza insanganyamatsiko y’uyu mwandiko n’ubuzima busanzwe
mubamo.
3. Sobanura uruhare rw’itorero mu burezi n’uburere mu Rwanda.
4. Gereranya itorero ryo hambere n’iryo muri iki gihe.
1.1.4. Kungurana ibitekerezo
Igikorwa:
Mwungurane ibitekerezo ku nsanganyamatsiko zikurikira:
1. Akamaro k’itorero mu burezi n’uburere mu Rwanda.
2. Intore zo ku rugerero mu muco nyarwanda n’intore zo ku rugerero
muri iki gihe.
I.2. Amabwiriza y’imyandikire yemewe y’ikinyarwanda1.2.1. Imyandikire y’inyajwi, inyerera, ingombajwi n’ibihekane
Igikorwa
Kora ubushakashatsi utahure inshoza y’imyandikire y’ururimi,
ugaragaze imyandikire y’inyajwi, inyerera, ingombajwi n’ibihekane
by’ururimi rw’Ikinyarwanda.
Inshoza y’imyandikire y’ururimi
Imyandikire y’ururimi ni urusobe rw’amategeko ashyirwaho mu rwego
rwo kugena ibimenyetso bishushanya amajwi y’ururimi runaka. Mu rwego
rwo kunoza imyandikire hakaba hifashishwa amahame y’iyigandimi
nk’ubumenyi bugamije kwiga indimi zivugwa. Ni yo mpamvu imishinga
yose igena imyandikire inoze y’ururimi ikorwa hitabajwe impuguke
muri ubwo bumenyi bw’iyigandimi. Amategeko agenga imyandikire
y’Ikinyarwanda ni aya akurikira:
1. Imyandikire y’inyajwi
Hatitawe ku myandikire y’ubutinde n’amasaku, inyajwi z’Ikinyarwanda
zandikishwa inyuguti zikurikira: a, e, i, o, u.
Gukurikiranya inyajwi mu myandikire isanzwe mu Kinyarwanda
birabujijwe, uretse mu nyandiko ya gihanga yubahiriza ubutinde
bw’inyajwi n’amasaku, mu ijambo (i)saa ry’iritirano, mu marangamutima,
mu migereka n’inyigana birimo isesekaza. Kandi nabwo handikwa
inyajwi zitarenze eshatu.
Ingero:
- Saa kenda ndaba ngeze iwawe.
- Irangamutima “yooo”!
- Umugereka: Ndagukunda “cyaneee”!
- Inyigana “pooo”! ; “mbaaa”!
2. Imyandikire y’inyerera
Inyerera ni ijwi ritari inyajwi ntiribe n’ingombajwi, ariko rifite uturango
rihuriraho n’inyajwi n’utundi rihuriraho n’ingombajwi. Ayo majwi
ajya kuvugika nk’inyajwi, nyamara kandi ugasanga yitabaza inyajwi
nk’ingombajwi kugira ngo avugike neza. Iki ni cyo gituma yitwa inyerera.
Inyerera z’Ikinyarwanda zandikishwa inyuguti w na y.
Ingero
- Uwiga aruta uwanga.
- Iyange yatakaye.
3. Imyandikire y’ingombajwi
Ingombajwi z’Ikinyarwanda zandikishwa inyuguti imwe. Ni izi zikurikira:
b, c, d, f, g, h, j, k, m, n, p, r, l, s, t, v, z.
Ikitonderwa
- Inyuguti “l” ikoreshwa gusa mu izina bwite “Kigali”, umurwa
mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, mu ijambo “Repubulika”,
mu ijambo “Leta” no mu mazina bwite y’amanyamahanga y’abantu
n’ay’ahantu, urugero nka Angola, Londoni, Lome, Lusaka, Buruseli,
Aluberi...
- Inyuguti “l” izaguma gukoreshwa mu mazina bwite y’amanyarwanda
y’abantu n’ay’ahantu yari isanzwe ikoreshwamo mbere y’aya
mabwiriza.
4. Imyandikire y’ibihekane
Ibihekane by’Ikinyarwanda byandikishwa ibimenyetso bikurikira:
Ikitonderwa
a) Uretse “bg” mu ijambo “Kabgayi” ingombajwi z’ibihekane zitari
muri uru rutonde zirabujijwe.
b) Ibihekane “kw”,“gw”,“hw”, bikurikiwe n’inyajwi “o” cyangwa
“u”ntibyandikwa;mu mwanya wabyo handikwa “ko”,“ku”,“go”,
“gu”, “ho”, “hu”.
Ingero:
- Kwanga koga ni bibi.
- Kubaka ni ukugereka ibuye ku rindi.
- Pariki ya Nyungwe ibamo inguge nyinshi.
- Ngwije na Ngoboka bava inda imwe.
- Korora inkwavu n’inkoko bifite akamaro.
- Iyo ngiye kwinjira mu nzu nkuramo inkweto.
- Mariya ahwituye Hoho kugira ngo yihute.
- Mahwane aragesa amahundo.
c) Ibihekane “jy”na“cy”byandikwa gusa imbere y’inyajwi
“a”,“o”na “u”. Imbere y’inyajwi “i” cyangwa “e”handikwa “gi”,“
ge”,“ki”,“ke”.
Ingero:
- Umugi ntuyemo ufite isuku.
- Gewe / ngewe ntuye mu magepfo y’u Rwanda.
- Njyanira ibitabo mu ishuri gewe ngiye gukina.
- Njyana kwa masenge.
- Iki ni ikibabi k’igiti.
- Ikibo cyuzuye ibishyimbo.
d) Ibihekane bigizwe n’ingombajwi “ts”,“pf” na “c”zibanjirijwe
n’inyamazuru byandikwa mu buryo bukurikira: “ns”, “mf”, “nsh”.
Ingero:
- Iyi nsinzi turayishimiye.
- Imfizi y’inshuti yange.
Imyitozo
a) Mu nyandiko isanzwe inyajwi z’Ikinyarwanda ni zingahe? Zigaragaze.
b) Ni ryari inyajwi zishobora kwandikwa zikurikiranye mu nyandiko
isanzwe? Tanga ingero
c) Ni iyihe ngombajwi ifite umwihariko mu mikoreshereze yayo?
Ikoreshwa he?
1.2.2 Ikata n’itakara ry’inyajwi, amagambo afatana n’adafatana
Igikorwa
Kora ubushakashatsi maze ugaragaze imyandikire y’amagambo afite
inyajwi zitakara n’inyajwi zikatwa n’imyandikire y’amagambo afatana
n’adafatana.
1. Ikata n’itakara ry’inyajwi
a) Ikata ry’inyajwi zisoza ibinyazina ngenera n’ibyungo “na” na “nka”:
Inyajwi zisoza ikinyazina ngenera n’ibyungo “na” na “nka” zirakatwa
iyo zikurikiwe n’ijambo ritangiwe n’inyajwi ariko inyajwi isoza
ikinyazina ngenera gikurikiwe n’umubare wanditse mu mibarwa
ntikatwa.
Ingero:
- Wakomerekejwe n’iki?
- Ntakibyara nk’intare n’ingwe.
- Umubare w’amashuri y’imyuga uriyongera.
- Nyereka uko batsa tereviziyo n’uko bayizimya.
- Umwaka w’ibihumbi bibiri na cumi n’ibiri
- Umwaka wa 2012.
b) Inyajwi zisoza amagambo ntizikatwa.
Urugero:
Kabya inzozi
c) Inyajwi “i” isoza akabimbura “nyiri”, n’inshinga mburabuzi “ni” na
“si” ntizikatwa.
Ingero:
- Nyiri ubwenge aruta nyiri uburyo
- Amasunzu si amasaka
- Icyatumye ejo ntaza iwawe ni uko natashye ndwaye.
d) Ijambo “nyiri” iyo riri mu mazina amwe n’amwe y’icyubahiro
rifatana n’ijambo ririkurikiye.Urugero:
Nyiricyubahiro Musenyeri.
e) “Nyira” ivuga “nyina wa” ikoreshwa mu mazina, ifatana n’ijambo
ibanjirije.
Urugero:
Nyirabukwe aramukunda.
f) Inyajwi itangira amazina bwite n’amazina rusange akurikiye
indangahantu “mu”na “ku” iratakara, keretse mu izina ritangirwa
n’inyajwi “i” ikora nk’indanganteko.
Ingero:
- Mu Mutara higanje imisozi migufi.
- Mu Kagera habamo ingona.
- Amatungo yanyuze mu murima.
- Kwita ku nka bigira akamaro.
- Abana bavuye ku iriba bajya mu ishuri.
- Banyuze mu ishyamba.
g) Inyajwi zisoza indangahantu“ku” na“mu” ntizikatwa kandi
zandikwa iteka zitandukanye n’izina rikurikira.
Ingero:
- Amatungo yanyuze mu murima.
- Kwita ku nka bigira akamaro.
2. Amagambo afatana n’adafatana
a) Amazina y’inyunge harimo n’amazina bwite y’inyunge yandikwa
afatanye.
Ingero:
- Umwihanduzacumu
- Rugwizangoga
- Umukangurambaga
- Umuhuzabikorwa
- Amayirabiri
12
b) Mu bisingizo, mu byivugo no mu migani, amazina nteruro agizwe
n’amagambo arenze ane (4) yandikwa atandukanyijwe kandi
agashyirwa mu twuguruzo n’utwugarizo.
Urugero:
Ubwo “Inshyikanya ku mubiri ya Rugema ahica” aba arahashinze.
c) Amagambo mfutuzi yandikwa atandukanyijwe n’amagambo
afuturwa.
Ingero:
- Inama njyanama
- Umuco nyarwanda
- Umutima nama
- Umutima muhanano
- Inyandiko mvugo.
d) Ibyungo “na” na “nka” bikurikiwe n’ibinyazina ngenga bivuga
nyakuvuga na nyakubwirwa (ngenga ya 1 n’iya 2) byandikwa mu
ijambo rimwe ariko bikandikwa bitandukanye n’ibinyazina ngenga
muri ngenga ya 3.
Ingero:
- Ndumva nawe umeze nkange.
- Ndabona natwe tumeze nkamwe.
- Ndumva na we ameze nka bo.
- Ndabona na ko kameze nka bwo.
e) Iyo ikinyazina ngenera gikurikiwe n’ikinyazina ngenga
byandikwa mu ijambo rimwe.
Ingero:
- Umwana wange
- Umurima wacu
- Ishati yawe
- Amafaranga yabo
f) Impakanyi “nta” yandikwa ifatanye n’inshinga itondaguye iyikurikiye
ariko iyo ikurikiwe n’ubundi bwoko bw’ijambo biratandukana.
Ingero:
- Iwacu ntawurwaye
- Muri iri shuri ntabatsinzwe
- Ya nka ntayagarutse
- Nta we mbona
- Nta cyondwaye
g) Ibinyazina ngenga ndangahantu “ho”,“yo”,“mo (mwo)” n’akajambo
“ko” bifatana n’inshinga bikurikiye, keretse iyo iyo nshinga ari “ni” cyangwa
“si”.
Ingero:
- Wa mugabo nimusangayo turagenderako ntitugaruka.
- Ya nama yayivuyemo.
- Kuki yamwihomyeho?
- Ni ho mvuye.
- Si ho ngiye.
h) Akajambo “ko” kunga inyangingo ebyiri kandikwa gatandukanye
n’amagambo agakikije.
Ingero:
- Umwarimu avuze ko dukora imyitozo.
- Ndatekereza ko baduhembye.
i) Urujyano rurimo ijambo “ngo” kimwe n’ibinyazina:“wa wundi”,
“bya bindi”,“aho ngaho”,“uwo nguwo” n’ibindi biremetse nka byo
byandikwa mu magambo abiri.
Ingero:
- Kugira ngo wa wundi adasanga wagiye, ukwiye kuba ugumye aho ngaho.
- Bwira uwo nguwo yinjire.
- Fata aka ngaka, ibyo ngibyo bireke.
j) Ijambo “ni” rikurikiwe n’inshinga ifite inshoza yo “gutegeka”
cyangwa iyo “guteganya”ryandikwa rifatanye na yo.
Ingero:
- Nimugende mudasanga imodoka yabasize.
- Nimugerayo muzamundamukirize.
k) Amagambo yerekana ibihe yandikwa mu ijambo rimwe: “nimunsi”,
“nijoro (ninjoro)”,“nimugoroba”, “ejobundi”.
Ingero:
- Aragera ino nijoro.
- Araza nimugoroba.
- Yatashye ejobundi.
l) Ijambo “munsi”ryerekana ahantu na ryo ryandikwa mu ijambo
rimwe.
Urugero:
Imbeba yihishe munsi y’akabati.
m) Amagambo “ku” na “mu” yandikwa atandukanye n’ikinyazina
ngenera ndetse no mu magambo “ku wa” na “mu wa” abanziriza
itariki cyangwa umubare mu izina ry’umunsi.
Ingero:
- Sindiho ku bwabo.
- Navutse ku wa 12 Ugushyingo.
- Azaza ku wa Mbere.
- Yiga mu wa kane.
n) Ijambo “(i)saa”, rikurikiwe n’umubare byerekana isaha byandikwa
mu magambo atandukanye.
Ingero:
- Abashyitsi barahagera saa tatu.
- Isaa kenda nizigera ntaraza wigendere
o) Imigereka ndangahantu iremewe ku ndangahantu “i” (imuhira,
iheru, iburyo, ibumoso, ivure, ikambere, imbere, ibwami, inyuma…)
n’amagambo akomoka kuri “i” y’indangahantu ikurikiwe n’ikinyazina
ngenera “wa”, n’ikinyazina ngenga yandikwa mu ijambo rimwe.
Ingero:
- Nujya iburyo ndajya ibumoso.
- Mbwirira abari ikambere bazimanire abashyitsi.
- Nuza iwacu nzishima.
p) Indangahantu “i” ikurikiwe n’izina bwite ry’ahantu yandikwa
itandukanye n’iryo zina.
Ingero:
- I Kirinda haratuwe cyane.
- I Muyunzwe ni mu magepfo.
r) Inshinga mburabuzi “ri”iyo ikoreshejwe mu nyangingo ngaragira
yandikwa itandukanye n’ikinyazina kiyibanziriza n’ikiyikurikira.
Ingero:
- Itegeko rihana umuntu uwo ari we wese wangiza umutungo wa Leta.
- Ibyo ari byo byose sindara ntaje kukureba.
- Sinzi uwo uri we.
- Nimumbwire abo muri bo
s. Amagambo afatiwe hamwe akarema inyumane y’umugereka,
inyumane y’icyungo, cyangwa iy’irangamutima akomoka ku
binyazina bitakibukirwa amazina bisimbura yandikwa afatanye.
Nyamara iyo ahuje ishusho n’izo nyumane kandi ibinyazina
bikerekeza ku kintu kizwi cyangwa kibukwa mu buryo bugaragara,
byandikwa bitandukanye.
Ingero:
- Niko? Uraza?
- Uko arya ni ko angana.
- Uku kwezi ni uko guhinga.
- Amutumaho nuko araza.
- Ukuboko ashaka ni uko.
t) Amagambo ashingiye ku isubiramo yandikwa afatanye.
Ingero:
- Perezida yavuze ijambo arangije abari aho amashyi ngo: “Kacikaci!”
- Babwire bage binjira umwumwe.
- Mugende babiribabiri.
Umwitozo
1. Subiza ikibazo gikurikira:
Inyajwi zitangira amazina akurikira indangahantu “mu” na “ku”
zitwara zite? Tanga ingero.
2. Kosora interuro zikurikira aho ari ngombwa.
a) Nyir’imari ni we nyir’ubukungu.
b) Ruganzu Ndori yahungiye kwa nyira senge iKaragwe.
c) Yavutse mu mwaka w’2010
d) Nibyiza ko abanyeshuri basoma umwandiko umwe umwe.
e) Tugiye kumva twumva amashyi ngo kaci kaci!
f) Urarya ni uko utabyibuha.
g) Ugukora kwe ni uko.
h) Iga ibyongibyo kugirango uzatsinde neza.
3. Amagambo aranga igihe yandikwa ate? Tanga ingero eshatu.
1.2.3. Imyandikire y’amazina bwite, imikoreshereze y’utwatuzo
n’inyuguti nkuru
Igikorwa
Wifashishije ibitabo bivuga ku myandikire y’Ikinyarwanda, subiza
ibibazo bikurikira:
- Imyandikire y’amazina bwite iteye ite?
- Vuga kandi usobanure utwatuzo twose n’imikoreshereze yatwo.
- - Inyuguti nkuru zikoreshwa ryari?
1. Amazina bwite
a) Amazina bwite y’ahantu afite indomo
Amazina bwite y’ibihugu n’ay’uturere afite indomo yandikwa
atandukanye n’iyo ndomo; iyo ndomo ikandikwa mu nyuguti nto, keretse
iyo itangira interuro.
Ingero:
- A Marangara n’i Gisaka ni tumwe mu turere twa kera tuvugwa mu
mateka y’u Rwanda.
- U Rwanda rurigenga.
- U Mutara wera ibigori, ibitoki n’ibishyimbo.
- U Bubirigi buri mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Bufaransa.
b) Amazina bwite y’abantu arenze rimwe
Amazina bwite y’abantu arenze rimwe akurikirana muri ubu buryo:
habanza izina yahawe akivuka, hagakurikiraho andi mazina y’inyongera.
Ingero:
- UWASE Ikuzo Laurette
- VUBI Pierre
- KARIMA Biraboneye
- MUNEZERO Salima
c) Amazina bwite y’abantu n’ahantu y’amavamahanga
Amazina bwite y’abantu n’ahantu y’amavamahanga atari ay’idini
n’amazina bwite y’ibihugu n’ay’uturere y’amahanga yandikwa uko
avugwa mu Kinyarwanda, nyuma bagashyira mu dukubo uko asanzwe
yandikwa mu rurimi akomokamo.
Ingero:
- Enshiteni (Einstein)
- Shumakeri (Schumacher)
- Ferepo (Fraipont)
- Cadi (Tchad)
- Kameruni (Cameroun / Cameroon)
- Wagadugu (Ouagadougou)
- Ositaraliya (Australie / Australia)
d) Amazina y’idini
Amazina y’idini yandikwa nk’uko yanditswe mu gitabo k’irangamimerere
akaza akurikira izina umuntu yahawe akivuka cyangwa izina rindi
rifatwa nka ryo. Izina rya mbere ryandikwa mu nyuguti nkuru naho
izina ry’idini rikandikwa mu nyuguti ntoya, ritangijwe inyuguti nkuru.
Ingero:
- KARERA John
- KEZA Jane
- KAMARIZA Jeanne
- RUTERANA Abdul
- MFIZI Yohana
e) Amazina bwite yari asanzweho
Amazina bwite yatanzwe kandi yakoreshejwe mbere y’aya mabwiriza
akomeza kwandikwa uko yari asanzwe yandikwa.
Ingero:
- Intara y’Amajyepfo
- Umujyi wa Kigali
- Akarere ka Rulindo
- Akagari ka Cyimana
- Umurenge wa Cyeru
2. Imikoreshereze y’utwatuzo
a) Akabago/akadomo (.)
Akabago cyangwa akadomo gasoza interuro ihamya n’interuro iri mu
ntegeko.
Ingero:
- Umwana mwiza yumvira ababyeyi.
- Utazi ubwenge ashima ubwe.
- - Mpereza icyo gitabo.
b) Akabazo (?)
Akabazo gasoza interuro ibaza.
Ingero:
- Uzajya i Kigali ryari ngo tuzajyane?
- Wabonye amanota angahe?
c) Agatangaro (!)
Agatangaro gasoza interuro itangara, kagashyirwa n’inyuma
y’amarangamutima.
Ingero:
- Mbega ukuntu kino kiyaga ari kinini!
- Ntoye isaro ryiza mama weee!
d) Akitso (,)
Akitso gakoreshwa mu nteruro kugira ngo bahumeke akanya gato.
Ingero:
- Umunyeshuri ushaka kujijuka, yirinda gusiba, ntakubagane mu
ishuri kandi agakurikiza inama z’umwarimu.
- Abagiye inama, Imana irabasanga.
e) Uturegeka (…)
Uturegeka dukoreshwa iyo berekana irondora ritarangiye, interuro
barogoye cyangwa iyo mu nteruro hari ijambo bacikije.
Ingero:
- Mu rugo rwa Kinyarwanda habaga ibikoresho byinshi: ibibindi,
ibyansi, ishoka, ibitebo, isekuru…
- Baragenda ngo bagere ku Ruyenzi bahahurira na mwene... simuvuze
nzamuvumba!
f) Utubago tubiri (
Utubago tubiri dukoreshwa mu nteruro iyo hari ibigiye kurondorwa,
gusobanurwa cyangwa iyo bagiye gusubira mu magambo y’undi.
Dukoreshwa kandi inyuma y’ingirwanshinga “-ti”, “-tya”, “-tyo”
n’ijambo “ngo”.
Ingero:
- Burya habaho imirimo myinshi: guhinga, kubaka, kubaza n’ibindi.
- Mariya ati: “ Ibyo uvuze bingirirweho”
- Mu Kinyarwanda baravuga ngo: “Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge”.
g) Akabago n’akitso (;)
Akabago n’akitso dukoreshwa mu nteruro kugira ngo batandukanye
inyangingo ebyiri ziremye kimwe kandi zuzuzanya.
Urugero:
Gusoma neza si ugusukiranya amagambo; gusoma neza ni no kumva
ibyo usoma.
h) Utwuguruzo n’utwugarizo (“ ”)
Utwuguruzo n’utwugarizo dukikiza amagambo y’undi asubirwamo,
imvugo itandukanye n’imvugo isanzwe, cyangwa ingingo igomba
kwitabwaho.
Dukikiza amagambo ateruwe n’ingirwanshinga “-ti”, “-tya”, “-tyo”
n’ijambo“ngo”.
Dukoreshwa nanone iyo hari inyito ikemangwa cyangwa kugira ngo
bakikize amazina nteruro n’amazina y’inyunge agizwe n’amagambo
arenze ane.
Dukoreshwa kandi mu magambo y’amatirano atamenyerewe mu
Kinyarwanda.
Ingero:
- Igikeri kirarikocora kiti: “Kuba mu bibuba si ko guhunika ibigega”.
- Nuko ya “nyamaswa” iravumbuka maze havamo umusore mwiza.
- Ubwo “Inshyikanya ku mubiri ya rugema ahica” aba arahashinze.
- Ibyo nabisomye kuri “internet”.
i) Akuguruzo n’akugarizo kamwekamwe (‘’)
Akuguruzo n’akugarizo kamwekamwe dukoreshwa iyo utwuguruzo
n’utwugarizo twinjira mu tundi mu nteruro.
Urugero:
- Umugaba w’ingabo ati: “Ndashaka ko ‘Inshyikanya ku mubiri ya
rugema ahica’ aza hano”.
j) Udukubo
Udukubo dukikiza amagambo cyangwa ibimenyetso bifite icyo bisobanura
cyangwa icyo byuzuza mu nteruro.
Banadukoresha iyo bashaka kwerekana uko amazina bwite
y’amanyamahanga yanditswe mu Kinyarwanda bayandika mu ndimi
akomokamo.
Dukikiza kandi umubare wanditse mu mibarwa mu nteruro iyo uwo
mubare wabanje kwandikwa mu nyuguti.
Twerekana n’ibihekane cyangwa inyuguti bidakunze gukoreshwa.
Ingero:
- Umuyobozi w’Akarere yabwiye abaturage ko kugira ngo barwanye
inzara, bagomba gushoka ibishanga (impeshyi yari yabaye ndende)
kandi kwirirwa banywa bakabifasha hasi.
- Bisimariki (Bismarck)
- Koreya (Korea)
- Kamboje (Cambodge)
- Igihembo twumvikanyeho ni amafaranga y’amanyarwanda ibihumbi
magana atanu (500 000 Frw).
- (l) na(vy) ntibigira amagambo menshi mu Kinyarwanda.
k) Akanyerezo (-)
Akanyerezo (-) gakoreshwa mu kiganiro kugira ngo berekane
ihererekanywa cyangwa iyakuranwa ry’amagambo.
Urugero:
- Wari waragiye he?
- Kwa Migabo.
Gakoreshwa kandi bakata ijambo ritarangiranye n’impera y’umurongo,
bikurikije imiterere y’umugemo.
Urugero:
Semarinyota yansabye ko tuzajya -na i Rukoma, ariko sinzamwemerera.
Kanakoreshwa imbere n’inyuma y’interuro ihagitse.
Urugero:
Ejo nzajya mu misa - sinzi niba wari uzi ko nsigaye njyayo - ntuzantegereze
mbere ya saa sita.
l) Udusodeko ([ ])
Udusodeko dukikiza intekerezo cyangwa insobanuro bongeye mu mvugo
isubira mu magambo y’undi.
Urugero:
Yaravuze ati: “Sinshobora kurara ntariye inkoko [ayo yari amirariro],
keretse narwaye”.
Dukoreshwa kandi berekana ibyo banenga mu magambo y’undi.
Urugero:
- Yaranditse ati: “Ikinyarwanda ni ururimi ruvugwa n’abatu [ikosa]
benshi muri Afurika yo hagati”.
Tunakoreshwa mu magambo y’undi mu kugaragaraza ko hari
ayavanywemo cyangwa yasimbutswe.
Urugero:
- Aravuga ati: “Nimureke abana bansange [...] ntimubabuze”.
m) Agakoni kaberamye (/)
Agakoni kaberamye gakoreshwa mu kwandika amatariki, inomero
z’amategeko no mu guhitamo.
Ingero:
- Kigali, ku wa 15/10/2012.
- Itegeko N° 01/2010 ryo ku wa 29/01/2010.
- Koresha yego / oya mu gusubiza ibibazo bikurikira.
3. Imikoreshereze y’inyuguti nkuru
Inyuguti nkuru ikoreshwa aha hakurikira:
a)Mu ntangiriro y’interuro.
Urugero:
Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge.
b) Nyuma y’akabago, akabazo n’agatangaro.
Ingero:
- Twese duhagurukire kujijuka. Wabigeraho ute utazi gusoma?
Ntibishoboka.
- Ntoye isaro ryiza shenge wee! Reka nge kuryereka nyogokuru.
c)Nyuma y’ingirwanshinga “-ti”, “-tya”, “-tyo” n’ijambo “ngo”
bikurikiwe n’utubago tubiri n’utwuguruzo. Ariko inyuguti
nkuru ntitangira amagambo asubirwamo iyo uwandika
yayatangiriye hagati mu nteruro yakuwemo.
Ingero:
- Mariya arasubiza ati: “Ibyo uvuze bingirirweho”.
- Igihe Mariya yavugaga ati: “bingirirweho”, yari yaramaze gusabwa
na Yozefu.
d) Ku nyuguti itangira imibare iranga iminsi, amazina y’amezi
n’ay’ibihe by’umwaka.
Ingero:
- Ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu.
- Ugushyingo gushyira Ukuboza
- Mu Rwanda haba ibihe bine by’ingenzi: Urugaryi, Itumba, Iki
(Impeshyi) n’Umuhindo.
e)Ku nyuguti itangira amazina bwite y’abantu, ay’inzuzi
n’ay’ahantu, kabone nubwo indomo itangira izina ry’ahantu
yaba yatakaye.
Ingero:
- Rutayisire atuye i Huye hafi ya Cyarwa.
- Mu Mutara hera ibigori.
- I Washingitoni (Washington) ni ho hari ikicaro cya Banki y’Isi.
- Uwitwa Enshiteni (Einstein) yari umuhanga cyane.
f) Ku nyuguti itangira amazina y’imirimo, ay’inzego z’imirimo
n’ay’amashyirahamwe.
Ingero:
- Bwana Muyobozi w’Akarere,
- Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi
- Umuryango w’Abibumbye
- Koperative Dufatanye
g) Ku nyuguti itangira amazina y’impamyabushobozi, ay’icyubahiro,
ay’inzego z’ubutegetsi, ay’ubwenegihugu n’amoko, ay’indimi,
ku mazina y’ibikorwa byamamaye mu mateka no ku nyuguti
itangira ijambo “Igihugu” iyo rivuga u Rwanda.
Ingero :
- Dogiteri Karimanzira
- Nyakubahwa Perezida wa Repubulika
- Umurenge wa Nyarugenge
- Abanyarwanda barimo Abasinga n’Abagesera
- Dukwiye guteza imbere Ikinyarwanda.
- Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose hapfuye abantu benshi.
- Banki Nkuru y’Igihugu yakoze inoti nshya ya magana atanu.
h) Ku nyuguti itangira umutwe w’inyandiko, igitabo cyangwa
ikinyamakuru.
Ingero:
- Nujya mu mugi ungurire Imvaho Nshya.
- Musenyeri Kagame Alegisi ni we wanditse Indyoheshabirayi.
i) Izina bwite umuntu yahawe akivuka cyangwa irindi rifatwa
nka ryo riri ku ntangiriro no ku mpera y’inyandiko (nk’ibaruwa,
nk’itegeko, nk’umwandiko uwo ari wo wose,...) no mu rutonde
rw’amazina y’abantu ryandikwa ryose mu nyuguti nkuru.
Nyamara rikandikwa mu nyuguti nto uretse inyuguti iritangira
yandikishwa inyuguti nkuru mu mwandiko hagati.
Ingero:
- GAHIRE Rose
- UMURISA Keza
- BUTERA Simoni
- Nagiye kwa Gahire Rose anyakira neza.
Umwitozo
1. Amazina bwite y’ahantu afite indomo yandikwa ate? Tanga
ingero eshatu.
2. Shyira utwatuzo dukwiye mu nteruro zikurikira:
a. Yagiye ku isoko agura amashu ibirayi ibishyimbo n’ibitoki
b. Twatanze amafaranga igihumbi na magana abiri 1200 Frw
3. Kosora interuro zikurikira:
a. Yababwiye ati, nzarya duke ndyame kare
b. Yageze muri Cameroni ahurirayo na nyira rume
c. umubarankuru yavaga inda imwe nabahungu batatu
d. nyir’urugo umutimanama we wamubwirije gusaba imbabazi
umuryango we.
e. Abana babahungu nabo bari barakurikije se ntibafashe imico
yamushiki wa bo.
f. Mbega ukuntu cyuzuzo yatsinze igitego, uwogeza ngo gooooooooo!.
4. Ni ryari izina umuntu yahawe akivuka ryandikwa n’inyuguti nto
uretse inyuguti iritangira. Tanga urugero.
I.3. Ibaruwa mbonezamubano
Igikorwa
Soma umwandiko ukurikira, witegereze imiterere yawo maze utahure
inshoza yawo n’ibice biwugize.
MUHIRWA Imena Daniel Nyakiriba, ku wa 02 Nzeri 2019
Ishuri Nderabarezi rya Nyakiriba
Ter: 0788………
Kuri mubyara wange nkunda,
Uraho neza.
Nejejwe no kukwandikira ngira ngo nkubaze amakuru yawe n’uko
wizihije umunsi w’umuganura.
Ubu iwacu turaho nta kibazo ndetse
n’imyaka yeze neza. Mwebwe se mu rugo mumeze mute? Abo mu
rugo baraho? Umunsi w’umuganura se wawizihije neza? Natwe
wagenze neza nta kibazo. Twaganuye ku mbuto zinyuranye mu zo
twejeje dusangira n’inshuti n’abavandimwe. Dusubiye ku ishuri naho
twarawizihije.
Ngaho rero unsuhurize abo mu rugo
uti: „Mutahe cyane, arabakumbuye rwose.“ Si nge uzabona ibiruhuko
bigera nkaza kubasura. Imana ibarinde.
Yari mubyara wawe
MUHIRWA Imena Daniel
Umukono
1.3.1.Inshoza y’ibaruwa mbonezamubano
Ibaruwa mbonezamubano bakunze kwita ibaruwa isanzwe cyangwa
ya gicuti, ni ibaruwa umuntu yandikira umubyeyi, umuvandimwe we,
inshuti … agamije kumubwira cyangwa kumubaza amakuru. Uwandika
ibaruwa abwira uwo yandikira nkaho bari kumwe, ibyo yakamubwiye
akabyandika ku rupapuro. Kuko urupapuro ruba ari ruto, umuntu
wandika ibaruwa agomba kuvuga iby’ingenzi, nta kurondogora.
1.3.2. Ibice by’ibaruwa mbonezamubano
Ibaruwa mbonezamubano igomba kugaragaza ibice bikurikira:
a) Aderesi y’uwanditse: Amazina y’uwanditse n’aho abarizwa.
b) Ahantu yandikiwe n’itariki: Uwandika agaragaza aho yanditse ari
n’itariki yandikiyeho.
c) Uwandikiwe: uwandika agaragaza isano afitanye n’uwandikiwe
d) Indamutso: Uwandika asuhuza uwo yandikiye.
e) Ubutumwa nyirizina bw’ibaruwa:uwandika agaragaza ibyo ashaka
kugeza k’uwandikiwe
f) Umusozo: Ugaragaramo gusezera n’intashyo.
g) Izina ry’uwanditse n’umukono we: Uwanditse ibaruwa
mbonezamubano asoza yandika amazina ye agashyiraho n’umukono.
Umwitozo
Andika ibaruwa mbonezamubano uyandikire umuntu ihitiyemo mu
bavandimwe cyangwa inshuti.
I.4. Ihimbamwandiko: Umwandiko ntekerezo
Igikorwa
Ongera usome neza umwandiko “Akamaro k’itorero”, witegereze
imiterere yawo, maze utahure ubwoko bwawo hanyuma ukore
ubushakashatsi bwimbitse utahure inshoza, uturango, n’uburyo bwo
guhanga bene uwo mwandiko.
1.4.1 Inshoza y’umwandiko ntekerezo
Umwandiko ntekerezo ni umwandiko muhimbano akenshi uvuga
ibintu bisanzwe mu buzima. Uwandika umwandiko ntekerezo
ahera ku byo abona, ku byo yumva cyangwa atekereza ko byabaho
akabyandika ku buryo uzabisoma agira icyo yiyunguraho mu bumenyi.
Umwandiko ntekerezo bawita nanone “umwandiko usanzwe”.
Witwa umwandiko usanzwe mu rwego rwo kuwutandukanya n’indi
myandiko y’ubuvanganzo nk’inkuru, ibitekerezo, imivugo n’iyindi.
Imyandiko ntekerezo isa nk’imenyesha amakuru y’ibiriho maze usoma
akaba yabifata nk’ukuri cyangwa akabihakana. Nta minozanganzo
ikunze kubamo. Iyo usomye uyu mwandiko “Akamaro k’itorero”
usanga umwanditsi yarashakaga kuduha amakuru. Ni umwandiko
utubwira akamaro k’itorero, ibyigirwagamo n’uko twagereranya itorero
rya kera n’iry’ubu. Ni umwandiko usanzwe rero. Mu yandi magambo ni
umwandiko ntekerezo.
1.4.2. Imbata y’umwandiko ntekerezo
Umwandiko ntekerezo ugira ibice bine ari byo umutwe, intangiriro,
igihimba n’umusozo.
a) Umutwe
Umutwe ugaragaza mu magambo make cyane ibyo umwandiko ugiye
kuvugaho. Dore ibiranga umutwe w’umwandiko.
- Umutwe w’umwandiko ugomba kuba witaruye gato ibindi bice
by’umwandiko bisigaye.
- Umutwe w’umwandiko ushobora kwandikwa mu nyuguti nkuru.
- Umutwe w’umwandiko ushobora gucibwaho umurongo
- Biba byiza cyane iyo umutwe ubaye mugufi. Ni ukuvuga ko uba
wanditse mu murongo umwe cyangwa ibiri. Iyo irenze ishobora
kwitiranywa n’igika gitangira umwandiko.
b) Intangiriro
Intangiriro ni igika ukora ihangamwandiko yerekanamo muri make
ibigiye kuvugwaho ariko mu buryo bwo gutera amatsiko. Iki gice gitangira
kivuga ku nsanganyamatsiko mu buryo busanzwe kikaba gishobora no
gusozwa n’ikibazo.
c) Igihimba
Igihimba ni igice kigizwe n’ibika bigenda bisobanura ingingo ku ngingo
mu zo umwandiko wubakiyeho mu buryo burambuye.
Igitekerezo kimwe gihereza ikindi mu gika gikurikiyeho, bityobityo.
Uhanga umwandiko agomba kwita ku magambo ahuza ibika ku buryo
wumva ibitekerezo bifite uruhererekane.
Umusozo
Umusozo ni igika cya nyuma cy’umwandiko. Iki gice kigaragaramo
inshamake ku byavuzwe ndetse n’ingamba zijyanye n’uko uhanga
umwandiko abibona. Muri iki gice ni ho uwandika agaragazamo
umwanzuro ku nsanganyamatsiko n’uruhande abogamiyeho.
1.4.3. Ibiranga umwandiko ntekerezo
Umwandiko ntekerezo urangwa n’ibi bikurikira:
- Kurambura ibitekerezo ku nsanganyamatsiko yatanzwe
- Ibice bine ari byo: umutwe, intangiriro, igihimba n’umusozo.
Ishusho y’imbata y’umwandiko
1.4.4. Intambwe z’ingenzi zo guhimba umwandiko ntekerezo
- Gutekereza ku nsanganyamatsiko no kuyisobanukirwa neza.
- Gutekereza no kwandika ku ruhande ibitekerezo ku ngingo nkuru
uri buvugeho
- Gutunganya ibitekerezo byatanzwe ku nsanganyamatsiko (gusoma
ibyo wanditse ukareba ko hari ibyo waba washyizemo bitari ngombwa
cyangwa se ko hari ibyo waba wibagiwe byari ngombwa.
- Kwandukura ibyo wanditse ku rupapuro mu buryo bufite isuku wita
no ku mabwiriza y’imyandikire n’igenabika.
Imyitozo
1. Garagaza ibiranga umwandiko ntekerezo.
2. Tandukanya umwandiko ntekerezo n’ibaruwa mbonezamubano.
I. 5. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri nyuma y’umutwe wa mbere
1. Andika ibaruwa mbonezamubano wubahiriza ibiyiranga ndetse
n’amabwiriza yemewe y’imyandikire, uyandikire umwe mu bantu
bo mu muryango wawe hanyuma uzayigereranye n’aya bagenzi
bawe mu matsinda muyajore mureba ko yubahirije ibisabwa.
2. a) Hanga umwandiko ntekerezo ku nsanganyamatsiko ikurikira:
“Uruhare rwange mu guteza imbere uburezi n’uburere”.
Umwandiko wawe ugomba kuba wubahirije amabwiriza
y’imyandikire y’Ikinyarwanda n’uturango tw’umwandiko ntekerezo.
b) Sesengura kandi ujore umwandiko mugenzi wawe yahanze ureba
niba wubahirije uturango tw’umwandiko ntekerezo kandi niba
wanditse wubahirije amabwiriza y’imyandikire y’Ikinyarwanda.
Ubu nshobora:
- Gusobanurira abandi uko uburezi n’uburere byitabwagaho mu
Rwanda rwa kera n’uko bwitabwaho mu bihe bya none.
- Kwandika neza ururimi rw’Ikinyarwanda nubahariza amabwiriza
y’imyandikire yarwo.
- Kwandika neza ibaruwa mbonezamubano nandikira inshuti
yange, ababyeyi cyangwa abavandimwe bange.
- Gusesengura no guhanga umwandiko ntekerezo.
Ubu ndangwa:
N’indangagaciro z’umuco nyarwanda: gukunda igihugu, kugira
ubutwari, kugira ikinyabupfura, kubana neza na bagenzi bange,
kuvugisha ukuri, kutarakazwa n’ubusa…
I. 6. Isuzuma risoza umutwe wa mbere
soma umwandiko ukurikira usubize ibibazo byawubajijweho.
Umwandiko: Uburere mu muryango
Mugabo yagiye gusura nyirasenge Kantengwa utuye i Gasanze. Agezeyo
arasuhuza, barikiriza. Yasanze nyirasenge adahari yazindukanye
n’umugabo we, bagiye gusura inshuti yabo ku gasozi gahana imbibi n’ako
batuyeho kuko burya ngo: “Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge.” Mugabo
yasanzeyo babyara be, baramuzimanira, dore ko bari baratojwe umuco
mwiza wo kwakira abashyitsi.
Mu gihe cya nimunsi, Kantengwa n’umugabo barataha basanga
umushyitsi yabasuye. Nyuma yo kuganiriza Mugabo umwanya muto,
umugabo wa Kantengwa ariheza ngo ahe rugari umwisengeneza na
nyirasenge baganire. Dore ikiganiro bagiranye.
Kantengwa: Niko se mwana wa, iwanyu muraho ni amahoro?
Mugabo: Nta kibazo gihari da! N’akavura kagenda kaboneka uko
bikwiye.17
Kantengwa: None se babyara bawe bashoboye kukwitaho ntiwishwe
n’irungu?
Mugabo: Banyakiranye urugwiro; barateka barangaburira. Bampaye
n’amazi ashyushye yo gukaraba intoki mbere yo gufungura. Mwabahaye
uburere bwiza pe!
Kantengwa: Ni byo ariko da! Bagerageza kubaha abantu. Ikinyabupfura
twabatoje bongeraho icyo ku ishuri ugasanga ari ikintu k’ingenzi buri
mwana agomba guhabwa rwose.
Mugabo: Hanyuma rero masenge, reka nkubwire ikingenza, ntaza no
kuva aho mba nka wa wundi wagiye gutira imfizi, agahugira kuganira
ibindi, hakaza kuza undi akamutanga kuyitira bityo bakayihera
uwayitiye mbere!
Kantengwa: Ngaho re! Nizere ko amakuru ugiye kumbwira ari
ay’ubuhoro!
Mugabo: Humura rwose ni ubuhoro. Nashakaga ko mwazantiza
babyara bange bakazamperekeza mu munsi mukuru wo gutaha
Impamyabushobozi y’Amashuri ya Kaminuza. Tuzaba dufite imirimo
y’ingorabahizi, kuko ari nabwo nzerekana umugeni nakunze mu
muryango. Ubwo kuri mwe nta yindi ntumwa. Ibirori nk’ibyo
ntimwabiburamo.
Kantengwa: Ayiii! Mbega ibyishimo! Ibirori birahuriranye ye! Uwo
mukobwa se ni uw’ahagana he mwana wa?
Mugabo: Ese ugira ngo ntimushobora kuba mumwibuka; ni umukobwa
uvuka mu muryango w’inshuti z’iwacu utuye mu Burasirazuba. Nyamara
hari igihe mwahuriye iwacu yaje kudusura.
Kantengwa: Aaa! Umenya isura ye ingarutse mu bitekerezo. Koko hari
inkumi nigeze gusanga yabasuye, ariko sinari guhita nkeka ikiyigenza.
Burya gukekakeka si n’indangagaciro y’umuco w’Abanyarwanda.
Mugabo: Ubwo rero gahunda ni iyo. Ni ku itariki ya 5 y’ukwezi gutaha.
Kantengwa: Ndumva nta kibazo rwose. Ubwo tuzaza twabukereye. Abo
wasabye na bo nta kibazo. Bazitoranyamo uzasigara ku rugo kugira ngo
hatagira uduca mu rihumye akaducucura.
Mugabo: Nuko rwose ndabashimiye. Ahubwo mundebere se w’abana na
we musezereho.
Kantengwa: Nta kibazo ndamugusezereraho. Twari tumaze no
kuvugana ko hari aho ahita yerekeza; gusa yanze kwirirwa aturogoya.
Ahubwo reka ndebe uri hafi muri babyara bawe tukurenze irembo.
Wibuke kandi kudusuhuriza abo babyeyi, uti: “Mutahe cyane!”
I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
1. Mugabo yakiriwe ate akigera mu muryango wo kwa nyirasenge?
Sobanura impamvu yakiriwe muri ubwo buryo.
2. Ni iyihe mpamvu nyamukuru y’uruzinduko rwa Mugabo kwa
nyirasenge?
3. Garagaza imwe mu migenzo myiza y’umuco nyarwanda igaragara
muri uyu mwandiko usobanure n’abo igaragaraho.
4. Gereranya ibivugwa muri uyu mwandiko n’ubuzima busanzwe bwa
buri munsi
II. Inyunguramagambo
1. Tanga ibisobanuro by’amagambo akurikira ukurikije uko
yakoreshejwe mu mwandiko.
a) Ingorabahizi
b) Nta yindi ntumwa
c) Umwisengeneza
d) Twabukereye
e) Uduca mu rihumye
2. Koresha aya magambo mu nteruro wihimbiye.
a) Indangagaciro
b) Akaducucura
c) Kurenza umuntu irembo
3. Shaka mu mwandiko imbusane z’aya magambo
a) Umusangwa
b) Akazuba
III. Imyandikire y’Ikinyarwanda
1. Kosora interuro zikurikira ukurikije imyandikire yemewe
y’ikinyarwanda.
a) Kuba kwisi n’ukwihangana.
b) Ntamuntu numwe ushobora kumva ububabare bwabandi badahuje
ikibazo.
c) Habaho abantu b’inyanga mugayo bakunda kwitangira imbabare.
d) Yarangije kwiga mumwaka w’2015
e) Yohani Kayiranga yambwiye ko Urwanda n’Uburundi ari ibihugu
byaboneye ubwigenge icyariwe.
f) Mbere y’ubwigenge, igihugu cya Belgique ni kimwe mu byakoronije
Urwanda.
IV. Ihangamwandiko
1. Andikira mugenzi wawe mwigana ibaruwa mbonezamubano
umubaza amakuru ye unamumenyesha igihe uteganya kumusura.
Ibaruwa yawe igomba kubahiriza imbata y’ibaruwa n’amabwiriza
y’imyandikire y’Ikinyarwanda.
2. Hanga umwandiko ntekerezo utarengeje amagambo ijana na
mirongo itanu ku nsanganyamatsiko ikurikira: “Uburezi bufite
ireme, inkingi y’iterambere”. Umwandiko wawe ugomba kuba
wubahirije uturango tw’umwandiko ntekerezo n’amabwirizay’imyandikire y’Ikinyarwanda