• UMUTWE WA MBERE:UBUREZI N’UBURERE

    Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    - Gusesengura umwandiko uvuga ku burezi n’uburere agaragaza ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo.
    - Kwandika yubahiriza amabwiriza y’imyandikire.

    - Kwandika ibaruwa mbonezamubano.

    Igikorwa cy’umwinjizo

    Ushingiye ku bumenyi ufite, garagaza ahantu hatandukanye umwana yakwigira ibijyanye n’uburezi n’uburere.

    I.1. Umwandiko: Akamaro k’itorero

    good

    Mu Rwanda rwo hambere, Abanyarwanda bari bazi gutoza abana babo uburere bukwiye umuntu nyamuntu.
    Ibyo byakorwaga bakiri bato cyane 
    kuko “Igiti kigororwa kikiri gito.” Abakobwa batozwaga uburere mu buryo butandukanye n’ubwo abahungu batozwagamo. 
    Umwana w’umukobwa yatozwaga na nyina, akamwigisha imirimo yo mu rugo, akamwigisha ibijyanye no gutunganya gahunda z’urugo.
    Iyo 
    umukobwa yamaraga kuba umwangavu bamutozaga kujya asanga ab’urungano rwe mu rubohero bakitoza gukora imirimo y’amaboko ibagenewe irimo: kuboha ibikoresho bitandukanye nk’ibiseke, ibirago, 
    inkangara, gukora imitako n’ibindi.
    Bigishwaga kugira ibanga, kubaha, 
    gufata abagabo neza, kwakira abashyitsi, kubana neza n’abandi no gufatanya na bo.
    Ibyo byabateguraga kuzavamo abagore babereye ingo 
    zabo. 

    Umwana w’umuhungu yigiraga kuri se, akamureberaho imirimo 
    itandukanye: gusana urugo, kubaka ibiraro by’amatungo, kuboha ibitebo, imitiba n’ibindi.
    Umuhungu umaze kuba ingimbi yoherezwaga mu 
    itorero aho yitorezaga indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda. 
    Ngo: “Agahugu katagira umuco karacika.” Si iby’umuco gusa yatozwaga; yigaga n’imyitozo ijyanye n’urugamba: gusimbuka, kumasha bahamya intego, gukinga no kwizibukira kugira ngo nibiba ngombwa azashobore kurengera ubusugire bw’Igihugu. Bigishwaga kandi kuba intyoza mu kuvugira mu ruhame, kwivuga no gukesha igitaramo. Batozwaga kutaba ibifura kugira ngo bazage babasha kwihagararaho imbere y’abashaka kubacyocyora. 
    Muri iki gihe nabwo hari itorero ritoza abantu bo mu ngeri zitandukanye, cyane cyane urubyiruko, ibijyanye n’umuco n’indangagaciro by’Abanyarwanda. 

    Iryo torero rifitiye Abanyarwanda akamaro kanini cyane kuko ari urubuga 
    Abanyarwanda batorezwamo gukunda Igihugu, ubunyangamugayo, kwirinda amacakubiri, gukorera ku mihigo, gukunda umurimo no kuwunoza n’izindi ndangagaciro z’umuco nyarwanda. Intore zirinda icyazisubiza inyuma n’icyasubiza inyuma Igihugu mu iterambere. 
    Itorero rero ni urubuga rwiza Abanyarwanda bitorezamo ubutore. Itorero ribafasha kwishakira ibisubizo by’ibibazo bahura na byo mu buzima. Aho ni ho havuye imvugo igira iti: “Intore ntiganya ishaka ibisubizo.” 

    1.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko 

    Igikorwa: 
    Soma umwandiko “Akamaro k’itorero”, ushakemo amagambo udasobanukiwe neza hanyuma uyasobanure wifashishije 

    inkoranyamagambo

    Umwitozo
    Koresha amagambo akurikira mu nteruro ziboneye.
    a) umwangavu
    b) Indangagaciro
    c) Intyoza 

    d) Inkangara

    1.1.2. Gusoma no kumva umwandiko
    Igikorwa: 
    Ongera usome umwandiko “Akamaro k’itorero”, usubize ibibazo byawubajijweho.
    1. Mu itorero bigiragamo iki?
    2. Erekana uko abakobwa bageze mu gihe cy’ubwangavu bitabwagaho.
    3. Sobanura impamvu Abanyarwanda bakwiye gukangukira kwitabira itorero.
    4. Abana b’ abahungu batozwaga iki mu itorero?
    5. Sobanura imvugo “Intore ntiganya ishaka ibisubizo” ukurikije ibivugwa mu mwandiko.

    6. Ubu itorero ryitabirwa na bande?

    1.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko
    Igikorwa: 
    Ongera usome umwandiko “Akamaro k’itorero”, usubize ibibazo bikurikira:
    1. Erekana ingingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko “Akamaro k’itorero”.
    2. Huza insanganyamatsiko y’uyu mwandiko n’ubuzima busanzwe mubamo.
    3. Sobanura uruhare rw’itorero mu burezi n’uburere mu Rwanda.
    4. Gereranya itorero ryo hambere n’iryo muri iki gihe. 

    1.1.4. Kungurana ibitekerezo 

    Igikorwa: 
    Mwungurane ibitekerezo ku nsanganyamatsiko zikurikira:
    1. Akamaro k’itorero mu burezi n’uburere mu Rwanda.
    2. Intore zo ku rugerero mu muco nyarwanda n’intore zo ku rugerero muri iki gihe.

    I.2. Amabwiriza y’imyandikire yemewe y’ikinyarwanda

    1.2.1. Imyandikire y’inyajwi, inyerera, ingombajwi n’ibihekane

    Igikorwa
    Kora ubushakashatsi utahure inshoza y’imyandikire y’ururimi, ugaragaze imyandikire y’inyajwi, inyerera, ingombajwi n’ibihekane by’ururimi rw’Ikinyarwanda. 

    Inshoza y’imyandikire y’ururimi

    Imyandikire y’ururimi ni urusobe rw’amategeko ashyirwaho mu rwego rwo kugena ibimenyetso bishushanya amajwi y’ururimi runaka. Mu rwego rwo kunoza imyandikire hakaba hifashishwa amahame y’iyigandimi nk’ubumenyi bugamije kwiga indimi zivugwa.
    Ni yo mpamvu imishinga 
    yose igena imyandikire inoze y’ururimi ikorwa hitabajwe impuguke muri ubwo bumenyi bw’iyigandimi.
    Amategeko agenga imyandikire 
    y’Ikinyarwanda ni aya akurikira: 

    1. Imyandikire y’inyajwi

    Hatitawe ku myandikire y’ubutinde n’amasaku, inyajwi z’Ikinyarwanda zandikishwa inyuguti zikurikira: a, e, i, o, u.
    Gukurikiranya inyajwi mu myandikire isanzwe mu Kinyarwanda birabujijwe, uretse mu nyandiko ya gihanga yubahiriza ubutinde bw’inyajwi n’amasaku, mu ijambo (i)saa ry’iritirano, mu marangamutima, mu migereka n’inyigana birimo isesekaza. Kandi nabwo handikwa inyajwi zitarenze eshatu.

    Ingero:

    - Saa kenda ndaba ngeze iwawe.
    - Irangamutima “yooo”!
    - Umugereka: Ndagukunda “cyaneee”!
    - Inyigana “pooo”!; “mbaaa”!

    2. Imyandikire y’inyerera 

    Inyerera ni ijwi ritari inyajwi ntiribe n’ingombajwi, ariko rifite uturango rihuriraho n’inyajwi n’utundi rihuriraho n’ingombajwi. Ayo majwi ajya kuvugika nk’inyajwi, nyamara kandi ugasanga yitabaza inyajwi nk’ingombajwi kugira ngo avugike neza.
    Iki ni cyo gituma yitwa inyerera. 

    Inyerera z’Ikinyarwanda zandikishwa inyuguti w na y.

    Ingero
    - Uwiga aruta uwanga. 
    - Iyange yatakaye.

    3. Imyandikire y’ingombajwi 

    Ingombajwi z’Ikinyarwanda zandikishwa inyuguti imwe. Ni izi zikurikira: 
    b, c, d, f, g, h, j, k, m, n, p, r, l, s, t, v, z.

    Ikitonderwa
     
    - Inyuguti “l” ikoreshwa gusa mu izina bwite “Kigali”, umurwa mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, mu ijambo “Repubulika”, 
    mu ijambo “Leta” no mu mazina bwite y’amanyamahanga y’abantu n’ay’ahantu, urugero nka Angola, Londoni, Lome, Lusaka, Buruseli, Aluberi...
    - Inyuguti “l” izaguma gukoreshwa mu mazina bwite y’amanyarwanda y’abantu n’ay’ahantu yari isanzwe ikoreshwamo mbere y’aya mabwiriza. 

    4. Imyandikire y’ibihekane

    Ibihekane by’Ikinyarwanda byandikishwa ibimenyetso bikurikira:
    h
    h
    h
    Ikitonderwa
    a) Uretse “bg” mu ijambo “Kabgayi” ingombajwi z’ibihekane zitari muri uru rutonde zirabujijwe.
    b) Ibihekane “Nokw”,“Nogw”,“hw”, bikurikiwe n’inyajwi “o” cyangwa u”ntibyandikwa;mu mwanya wabyo handikwa “Noko”,“Noku”,“Nogo”, Nogu”, “ho”, “hu”.

    Ingero: 

    - Kwanga koga ni bibi.
    - Kubaka ni ukugereka ibuye ku rindi.
    - Pariki ya Nyungwe ibamo inguge nyinshi.
    - Ngwije na Ngoboka bava inda imwe.
    - Korora inkwavu n’inkoko bifite akamaro.
    - Iyo ngiye kwinjira mu nzu nkuramo inkweto.
    - Mariya ahwituye Hoho kugira ngo yihute.

    - Mahwane aragesa amahundo.

    c) Ibihekane “Nojy”na“Nocy”byandikwa gusa imbere y’inyajwi 
    a”,“o”na “u”. Imbere y’inyajwi “i” cyangwa “e”handikwa “Nogi”,“Noge”,“Noki”,“Noke”.

    Ingero: 

    - Umugi ntuyemo ufite isuku.
    - Gewe / ngewe ntuye mu magepfo y’u Rwanda.
    - Njyanira ibitabo mu ishuri gewe ngiye gukina.
    - Njyana kwa masenge.
    - Iki ni ikibabi k’igiti.
    - Ikibo cyuzuye ibishyimbo.

    d) Ibihekane bigizwe n’ingombajwi “
    ts”,“pf” na “c”zibanjirijwe n’inyamazuru byandikwa mu buryo bukurikira: “ns”, “mf”, “nsh”.

    Ingero: 

    - Iyi nsinzi turayishimiye.
    - Imfizi y’inshuti yange.

    Imyitozo

    a) Mu nyandiko isanzwe inyajwi z’Ikinyarwanda ni zingahe? Zigaragaze.
    b) Ni ryari inyajwi zishobora kwandikwa zikurikiranye mu nyandiko isanzwe? Tanga ingero
    c) Ni iyihe ngombajwi ifite umwihariko mu mikoreshereze yayo? Ikoreshwa he?

    1.2.2 Ikata n’itakara ry’inyajwi, amagambo afatana n’adafatana Igikorwa

    Kora ubushakashatsi maze ugaragaze imyandikire y’amagambo afite 
    inyajwi zitakara n’inyajwi zikatwa n’imyandikire y’amagambo afatana n’adafatana.

    1. Ikata n’itakara ry’inyajwi

    a) Ikata ry’inyajwi zisoza ibinyazina ngenera n’ibyungo “na” na “nka”: Inyajwi zisoza ikinyazina ngenera n’ibyungo “na” na “nka” zirakatwa iyo zikurikiwe n’ijambo ritangiwe n’inyajwi ariko inyajwi isoza ikinyazina ngenera gikurikiwe n’umubare wanditse mu mibarwa ntikatwa.


    Ingero: 

    - Wakomerekejwe n’iki?
    - Ntakibyara nk’intare n’ingwe.
    - Umubare w’amashuri y’imyuga uriyongera.
    - Nyereka uko batsa tereviziyo n’uko bayizimya.
    - Umwaka w’ibihumbi bibiri na cumi n’ibiri
    - Umwaka wa 2012.

    b) Inyajwi zisoza amagambo ntizikatwa. 

    Urugero:
    Kabya inzozi
    c) Inyajwi “i” isoza akabimbura “nyiri”, n’inshinga mburabuzi “ni” na si” ntizikatwa.

    Ingero:

    - Nyiri ubwenge aruta nyiri uburyo
    - Amasunzu si amasaka
    - Icyatumye ejo ntaza iwawe ni uko natashye ndwaye.
    d) Ijambo “nyiri” iyo riri mu mazina amwe n’amwe y’icyubahiro 

    Urugero: 

    Nyiricyubahiro Musenyeri.
    e) “Nyira” ivuga “nyina wa” ikoreshwa mu mazina, ifatana n’ijambo ibanjirije.

    Urugero: 

    Nyirabukwe aramukunda.

    f) Inyajwi itangira amazina bwite n’amazina rusange akurikiye indangahantu “mu”na “ku” iratakara, keretse mu izina ritangirwa 

    n’inyajwi “i” ikora nk’indanganteko.

    Ingero:

    - Mu Mutara higanje imisozi migufi.
    - Mu Kagera habamo ingona.
    - Amatungo yanyuze mu murima.
    - Kwita ku nka bigira akamaro.
    - Abana bavuye ku iriba bajya mu ishuri.
    - Banyuze mu ishyamba.
    g) Inyajwi zisoza indangahantu“ku” na“mu” ntizikatwa kandi zandikwa iteka zitandukanye n’izina rikurikira.

    Ingero:
     
    - Amatungo yanyuze mu murima.
    - Kwita ku nka bigira akamaro.

    2. Amagambo afatana n’adafatana

    a) Amazina y’inyunge harimo n’amazina bwite y’inyunge yandikwa afatanye.

    Ingero:

    - Umwihanduzacumu
    - Rugwizangoga
    - Umukangurambaga
    - Umuhuzabikorwa
    - Amayirabiri

    b) Mu bisingizo, mu byivugo no mu migani, amazina nteruro agizwe n’amagambo arenze ane (4) yandikwa atandukanyijwe kandi agashyirwa mu twuguruzo n’utwugarizo.

    Urugero: 

    Ubwo “Inshyikanya ku mubiri ya Rugema ahica” aba arahashinze.

    c) Amagambo mfutuzi yandikwa atandukanyijwe n’amagambo 
    afuturwa. 

    Ingero: 

    - Inama njyanama
    - Umuco nyarwanda
    - Umutima nama
    - Umutima muhanano
    - Inyandiko mvugo.

    d) Ibyungo “
    na” na “nka” bikurikiwe n’ibinyazina ngenga bivuga nyakuvuga na nyakubwirwa (ngenga ya 1 n’iya 2) byandikwa mu ijambo rimwe ariko bikandikwa bitandukanye n’ibinyazina ngenga muri ngenga ya 3.

    Ingero:
    - Ndumva nawe umeze nkange.
    - Ndabona natwe tumeze nkamwe.
    - Ndumva na we ameze nka bo.
    - Ndabona na ko kameze nka bwo.

    e) Iyo
    ikinyazina ngenera gikurikiwe n’ikinyazina ngenga byandikwa mu ijambo rimwe.

     Ingero: 

    - Umwana wange
    - Umurima wacu
    - Ishati yawe
    - Amafaranga yabo

    f) Impakanyi “
    nta” yandikwa ifatanye n’inshinga itondaguye iyikurikiye ariko iyo ikurikiwe n’ubundi bwoko bw’ijambo biratandukana. 


    Ingero: 

    - Iwacu ntawurwaye
    - Muri iri shuri ntabatsinzwe
    - Ya nka ntayagarutse
    - Nta we mbona
    - Nta cyondwaye

    g) Ibinyazina ngenga ndangahantu
    “ho”,“yo”,“mo (mwo)” n’akajambo ko” bifatana n’inshinga bikurikiye, keretse iyo iyo nshinga ari “ni” cyangwa si”. 

    Ingero: 

    - Wa mugabo nimusangayo turagenderako ntitugaruka.
    - Ya nama yayivuyemo. 
    - Kuki yamwihomyeho
    - Ni ho mvuye.
    - Si ho ngiye.
    h) Akajambo “ko” kunga inyangingo ebyiri kandikwa gatandukanye n’amagambo agakikije.

    Ingero:

    - Umwarimu avuze ko dukora imyitozo.
    - Ndatekereza ko baduhembye.
    i) Urujyano rurimo ijambo “ngo” kimwe n’ibinyazina:“wa wundi”, bya bindi”,“aho ngaho”,“uwo nguwo” n’ibindi biremetse nka byo byandikwa mu magambo abiri.

    Ingero

    - Kugira ngo wa wundi adasanga wagiye, ukwiye kuba ugumye aho ngaho.
    - Bwira uwo nguwo yinjire.
    - Fata aka ngaka, ibyo ngibyo bireke.
    j) Ijambo “ni” rikurikiwe n’inshinga ifite inshoza yo “gutegeka” cyangwa iyo “guteganya”ryandikwa rifatanye na yo.

    Ingero:

    - Nimugende mudasanga imodoka yabasize.

    - Nimugerayo muzamundamukirize.

    k) Amagambo yerekana ibihe yandikwa mu ijambo rimwe: “nimunsi”, “nijoro (ninjoro)”,“nimugoroba”, “ejobundi”.

    Ingero: 

    - Aragera ino nijoro.
    - Araza nimugoroba.
    - Yatashye ejobundi

    l) Ijambo “
    munsi”ryerekana ahantu na ryo ryandikwa mu ijambo rimwe.
    Urugero:
    Imbeba yihishe munsi y’akabati.
    m) Amagambo “ku” na “mu” yandikwa atandukanye n’ikinyazina ngenera ndetse no mu magambo “ku wa” na “mu wa” abanziriza itariki cyangwa umubare mu izina ry’umunsi.

    Ingero:
    - Sindiho ku bwabo.
    - Navutse ku wa 12 Ugushyingo.
    - Azaza ku wa Mbere.
    - Yiga mu wa kane.

    n) Ijambo “
    (i)saa”, rikurikiwe n’umubare byerekana isaha byandikwa mu magambo atandukanye.
    Ingero:
    - Abashyitsi barahagera saa tatu.
    - Isaa kenda nizigera ntaraza wigendere

    o) Imigereka ndangahantu iremewe ku ndangahantu “
    i” (imuhira, iheru, iburyo, ibumoso, ivure, ikambere, imbere, ibwami, inyuma…) 
    n’amagambo akomoka kuri “i” y’indangahantu ikurikiwe n’ikinyazina ngenera “wa”,n’ikinyazina ngenga yandikwa mu ijambo rimwe.


    Ingero:

    - Nujya iburyo ndajya ibumoso.
    - Mbwirira abari ikambere bazimanire abashyitsi.
    - Nuza iwacu nzishima.

    p) Indangahantu “i” ikurikiwe n’izina bwite ry’ahantu yandikwa 

    itandukanye n’iryo zina.

    Ingero:
    - I Kirinda haratuwe cyane.
    - I Muyunzwe ni mu magepfo.

    r) Inshinga mburabuzi “
    ri”iyo ikoreshejwe mu nyangingo ngaragira yandikwa itandukanye n’ikinyazina kiyibanziriza n’ikiyikurikira.

    Ingero:

    - Itegeko rihana umuntu uwo ari we wese wangiza umutungo wa Leta.
    - Ibyo ari byo byose sindara ntaje kukureba.
    - Sinzi uwo uri we.
    - Nimumbwire abo muri bo

    s. Amagambo afatiwe hamwe akarema inyumane y’umugereka, 
    inyumane y’icyungo, cyangwa iy’irangamutima akomoka ku 
    binyazina bitakibukirwa amazina bisimbura yandikwa afatanye. 
    Nyamara iyo ahuje ishusho n’izo nyumane kandi ibinyazina bikerekeza ku kintu kizwi cyangwa kibukwa mu buryo bugaragara, 
    byandikwa bitandukanye.

    Ingero: 

    - Niko? Uraza? 
    - Uko arya ni ko angana.
    - Uku kwezi ni uko guhinga.
    - Amutumaho nuko araza. 
    - Ukuboko ashaka ni uko

    t) Amagambo ashingiye ku isubiramo yandikwa afatanye


    Ingero:
     
    - Perezida yavuze ijambo arangije abari aho amashyi ngo: “Kacikaci!”
    - Babwire bage binjira umwumwe.
    - Mugende babiribabiri.

    Umwitozo

    1. Subiza ikibazo gikurikira:
    Inyajwi zitangira amazina akurikira indangahantu “mu” na “ku” zitwara zite? Tanga ingero.
    2. Kosora interuro zikurikira aho ari ngombwa.
    a) Nyir’imari ni we nyir’ubukungu.
    b) Ruganzu Ndori yahungiye kwa nyira senge iKaragwe.
    c) Yavutse mu mwaka w’2010
    d) Nibyiza ko abanyeshuri basoma umwandiko umwe umwe.
    e) Tugiye kumva twumva amashyi ngo kaci kaci!
    f) Urarya ni uko utabyibuha.
    g) Ugukora kwe ni uko.
    h) Iga ibyongibyo kugirango uzatsinde neza.
    3. Amagambo aranga igihe yandikwa ate? Tanga ingero eshatu.


    1.2.3. Imyandikire y’amazina bwite, imikoreshereze y’utwatuzo n’inyuguti nkuru 

    Igikorwa 

    Wifashishije ibitabo bivuga ku myandikire y’Ikinyarwanda, subiza 
    ibibazo bikurikira:
    • Imyandikire y’amazina bwite iteye ite?
    • Vuga kandi usobanure utwatuzo twose n’imikoreshereze yatwo.
    • Inyuguti nkuru zikoreshwa ryari?

    1. Amazina bwite

    a) Amazina bwite y’ahantu afite indomo
    Amazina bwite y’ibihugu n’ay’uturere afite indomo yandikwa atandukanye n’iyo ndomo; iyo ndomo ikandikwa mu nyuguti nto, keretse iyo itangira interuro.

    Ingero: 

    - A Marangara n’i Gisaka ni tumwe mu turere twa kera tuvugwa mu mateka y’u Rwanda.
    - U Rwanda rurigenga.
    - U Mutara wera ibigori, ibitoki n’ibishyimbo.
    - U Bubirigi buri mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Bufaransa.

    b) Amazina bwite y’abantu arenze rimwe

    Amazina bwite y’abantu arenze rimwe akurikirana muri ubu buryo: 
    habanza izina yahawe akivuka, hagakurikiraho andi mazina y’inyongera.

    Ingero:

    - UWASE Ikuzo Laurette
    - VUBI Pierre
    - KARIMA Biraboneye
    - MUNEZERO Salima 

    c) Amazina bwite y’abantu n’ahantu y’amavamahanga
    Amazina bwite y’abantu n’ahantu y’amavamahanga atari ay’idini n’amazina bwite y’ibihugu n’ay’uturere y’amahanga yandikwa uko avugwa mu Kinyarwanda, nyuma bagashyira mu dukubo uko asanzwe yandikwa mu rurimi akomokamo.
    Ingero:
    - Enshiteni (Einstein)
    - Shumakeri (Schumacher)
    - Ferepo (Fraipont)
    - Cadi (Tchad)
    - Kameruni (Cameroun / Cameroon)
    - Wagadugu (Ouagadougou)

    - Ositaraliya (Australie / Australia)

    d) Amazina y’idini

    Amazina y’idini yandikwa nk’uko yanditswe mu gitabo k’irangamimerere akaza akurikira izina umuntu yahawe akivuka cyangwa izina rindi rifatwa nka ryo. Izina rya mbere ryandikwa mu nyuguti nkuru naho izina ry’idini rikandikwa mu nyuguti ntoya, ritangijwe inyuguti nkuru.
    Ingero: 
    - KARERA John
    - KEZA Jane
    - KAMARIZA Jeanne 
    - RUTERANA Abdul

    - MFIZI Yohana 

    e) Amazina bwite yari asanzweho
    Amazina bwite yatanzwe kandi yakoreshejwe mbere y’aya mabwiriza akomeza kwandikwa uko yari asanzwe yandikwa.
    Ingero:
    - Intara y’Amajyepfo
    - Umujyi wa Kigali 
    - Akarere ka Rulindo
    - Akagari ka Cyimana

    - Umurenge wa Cyeru

    2. Imikoreshereze y’utwatuzo
    a) Akabago/akadomo (.)
    Akabago cyangwa akadomo gasoza interuro ihamya n’interuro iri mu ntegeko.

    Ingero:

    - Umwana mwiza yumvira ababyeyi.
    - Utazi ubwenge ashima ubwe.
    - - Mpereza icyo gitabo.

    b) Akabazo (?)

    Akabazo gasoza interuro ibaza.

    Ingero: 

    - Uzajya i Kigali ryari ngo tuzajyane?
    - Wabonye amanota angahe?

    c) Agatangaro (!)

    Agatangaro gasoza interuro itangara, kagashyirwa n’inyuma y’amarangamutima.

    Ingero: 

    - Mbega ukuntu kino kiyaga ari kinini!
    - Ntoye isaro ryiza mama weee!

    d) Akitso (,)

    Akitso gakoreshwa mu nteruro kugira ngo bahumeke akanya gato.

    Ingero:

    - Umunyeshuri ushaka kujijuka, yirinda gusiba, ntakubagane mu ishuri kandi agakurikiza inama z’umwarimu.
    - Abagiye inama, Imana irabasanga.

    e) Uturegeka (…)

    Uturegeka dukoreshwa iyo berekana irondora ritarangiye, interuro barogoye cyangwa iyo mu nteruro hari ijambo bacikije.

    Ingero: 

    - Mu rugo rwa Kinyarwanda habaga ibikoresho byinshi: ibibindi, ibyansi, ishoka, ibitebo, isekuru…
    - Baragenda ngo bagere ku Ruyenzi bahahurira na mwene... simuvuze nzamuvumba!
    f) Utubago tubiri (smile
    Utubago tubiri dukoreshwa mu nteruro iyo hari ibigiye kurondorwa, gusobanurwa cyangwa iyo bagiye gusubira mu magambo y’undi. Dukoreshwa kandi inyuma y’ingirwanshinga “-ti”, “-tya”, “-tyo” n’ijambo “ngo”.


    Ingero: 

    - Burya habaho imirimo myinshi: guhinga, kubaka, kubaza n’ibindi.
    - Mariya ati: “ Ibyo uvuze bingirirweho”

    - Mu Kinyarwanda baravuga ngo: “Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge”.

    g) Akabago n’akitso (;)
    Akabago n’akitso dukoreshwa mu nteruro kugira ngo batandukanye inyangingo ebyiri ziremye kimwe kandi zuzuzanya.

    Urugero: 

    Gusoma neza si ugusukiranya amagambo; gusoma neza ni no kumva ibyo usoma.

    h) Utwuguruzo n’utwugarizo (“ ”)

    Utwuguruzo n’utwugarizo dukikiza amagambo y’undi asubirwamo, imvugo itandukanye n’imvugo isanzwe, cyangwa ingingo igomba kwitabwaho.
    Dukikiza amagambo ateruwe n’ingirwanshinga “-ti”, “-tya”, “-tyo” n’ijambo“ngo”.
    Dukoreshwa nanone iyo hari inyito ikemangwa cyangwa kugira ngo bakikize amazina nteruro n’amazina y’inyunge agizwe n’amagambo arenze ane.
    Dukoreshwa kandi mu magambo y’amatirano atamenyerewe mu Kinyarwanda.

    Ingero:

    - Igikeri kirarikocora kiti: “Kuba mu bibuba si ko guhunika ibigega”.
    - Nuko ya “nyamaswa” iravumbuka maze havamo umusore mwiza. 
    - Ubwo “Inshyikanya ku mubiri ya rugema ahica” aba arahashinze.
    - Ibyo nabisomye kuri “internet”.

    i) Akuguruzo n’akugarizo kamwekamwe (‘’)

    Akuguruzo n’akugarizo kamwekamwe dukoreshwa iyo utwuguruzo n’utwugarizo twinjira mu tundi mu nteruro.

    Urugero: 

    - Umugaba w’ingabo ati: “Ndashaka ko ‘Inshyikanya ku mubiri ya rugema ahica’ aza hano”.

    j) Udukubo egg

    Udukubo dukikiza amagambo cyangwa ibimenyetso bifite icyo bisobanura cyangwa icyo byuzuza mu nteruro.
    Banadukoresha iyo bashaka kwerekana uko amazina bwite y’amanyamahanga yanditswe mu Kinyarwanda bayandika mu ndimi akomokamo.
    Dukikiza kandi umubare wanditse mu mibarwa mu nteruro iyo uwo mubare wabanje kwandikwa mu nyuguti.
    Twerekana n’ibihekane cyangwa inyuguti bidakunze gukoreshwa.

    Ingero: 

    - Umuyobozi w’Akarere yabwiye abaturage ko kugira ngo barwanye inzara, bagomba gushoka ibishanga (impeshyi yari yabaye ndende)kandi kwirirwa banywa bakabifasha hasi.
    - Bisimariki (Bismarck)
    - Koreya (Korea)
    - Kamboje (Cambodge)
    - Igihembo twumvikanyeho ni amafaranga y’amanyarwanda ibihumbi magana atanu (500 000 Frw).

    - (l) na(vy) ntibigira amagambo menshi mu Kinyarwanda.


    k) Akanyerezo (-)

    Akanyerezo (-) gakoreshwa mu kiganiro kugira ngo berekane ihererekanywa cyangwa iyakuranwa ry’amagambo.

    Urugero:
    - Wari waragiye he?
    - Kwa Migabo.
    Gakoreshwa kandi bakata ijambo ritarangiranye n’impera y’umurongo, bikurikije imiterere y’umugemo.

    Urugero:

    Semarinyota yansabye ko tuzajya-na i Rukoma, ariko sinzamwemerera.
    Kanakoreshwa imbere n’inyuma y’interuro ihagitse.

    Urugero:

    Ejo nzajya mu misa - sinzi niba wari uzi ko nsigaye njyayo - ntuzantegereze mbere ya saa sita.

    l) Udusodeko ([ ])

    Udusodeko dukikiza intekerezo cyangwa insobanuro bongeye mu mvugo isubira mu magambo y’undi.

    Urugero:

    Yaravuze ati: “Sinshobora kurara ntariye inkoko [ayo yari amirariro], keretse narwaye”.
    Dukoreshwa kandi berekana ibyo banenga mu magambo y’undi.

    Urugero: 

    - Yaranditse ati: “Ikinyarwanda ni ururimi ruvugwa n’abatu [ikosa]benshi muri Afurika yo hagati”.
    Tunakoreshwa mu magambo y’undi mu kugaragaraza ko hari ayavanywemo cyangwa yasimbutswe. 

    Urugero:

    - Aravuga ati: “Nimureke abana bansange [...] ntimubabuze”.

    m) Agakoni kaberamye (/)

    Agakoni kaberamye gakoreshwa mu kwandika amatariki, inomero z’amategeko no mu guhitamo.

    Ingero:
    - Kigali, ku wa 15/10/2012.
    - Itegeko N° 01/2010 ryo ku wa 29/01/2010.
    - Koresha yego / oya mu gusubiza ibibazo bikurikira.

    3. Imikoreshereze y’inyuguti nkuru

    Inyuguti nkuru ikoreshwa aha hakurikira:
    a)Mu ntangiriro y’interuro.

    Urugero:
     
    Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge.

    b) Nyuma y’akabago, akabazo n’agatangaro.

    Ingero: 
    - Twese duhagurukire kujijuka.Wabigeraho ute utazi gusoma? Ntibishoboka. 
    - Ntoye isaro ryiza shenge wee! Reka nge kuryereka nyogokuru.

    c)Nyuma y’ingirwanshinga “-ti”, “-tya”, “-tyo” n’ijambo “ngo” 

    bikurikiwe n’utubago tubiri n’utwuguruzo. Ariko inyuguti nkuru ntitangira amagambo asubirwamo iyo uwandika 
    yayatangiriye hagati mu nteruro yakuwemo
    .

    Ingero:

    - Mariya arasubiza ati: “Ibyo uvuze bingirirweho”.
    - Igihe Mariya yavugaga ati: “bingirirweho”, yari yaramaze gusabwa na Yozefu.

    d) Ku nyuguti itangira imibare iranga iminsi, amazina y’amezi 
    n’ay’ibihe by’umwaka.

    Ingero: 

    - Ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu.
    - Ugushyingo gushyira Ukuboza
    - Mu Rwanda haba ibihe bine by’ingenzi: Urugaryi, Itumba, Iki (Impeshyi) n’Umuhindo.


    e)Ku nyuguti itangira amazina bwite y’abantu, ay’inzuzin’ay’ahantu, kabone nubwo indomo itangira izina ry’ahantu 
    yaba yatakaye.
    Ingero: 
    - Rutayisire atuye i Huye hafi ya Cyarwa.
    - Mu Mutara hera ibigori.
    - I Washingitoni (Washington) ni ho hari ikicaro cya Banki y’Isi.
    - Uwitwa Enshiteni (Einstein) yari umuhanga cyane.

    f) Ku nyuguti itangira amazina y’imirimo, ay’inzego z’imirimo 
    n’ay’amashyirahamwe.

    Ingero:

    - Bwana Muyobozi w’Akarere,
    - Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi
    - Umuryango w’Abibumbye
    - Koperative Dufatanye

    g) Ku nyuguti itangira amazina y’impamyabushobozi, ay’icyubahiro, 
    ay’inzego z’ubutegetsi, ay’ubwenegihugu n’amoko, ay’indimi, ku mazina y’ibikorwa byamamaye mu mateka no ku nyuguti itangira ijambo “Igihugu” iyo rivuga u Rwanda.

    Ingero : 

    - Dogiteri Karimanzira
    - Nyakubahwa Perezida wa Repubulika
    - Umurenge wa Nyarugenge
    - Abanyarwanda barimo Abasinga n’Abagesera
    - Dukwiye guteza imbere Ikinyarwanda.
    - Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose hapfuye abantu benshi.
    - Banki Nkuru y’Igihugu yakoze inoti nshya ya magana atanu.

    h) Ku nyuguti itangira umutwe w’inyandiko, igitabo cyangwa 
    ikinyamakuru. 
    Ingero: 
    - Nujya mu mugi ungurire Imvaho Nshya.
    - Musenyeri Kagame Alegisi ni we wanditse Indyoheshabirayi.

    i) Izina bwite umuntu yahawe akivuka cyangwa irindi rifatwa 
    nka ryo riri ku ntangiriro no ku mpera y’inyandiko (nk’ibaruwa, nk’itegeko, nk’umwandiko uwo ari wo wose,...) no mu rutonde rw’amazina y’abantu ryandikwa ryose mu nyuguti nkuru. 
    Nyamara rikandikwa mu nyuguti nto uretse inyuguti iritangira yandikishwa inyuguti nkuru mu mwandiko hagati.

    Ingero:
    - GAHIRE Rose
    - UMURISA Keza
    - BUTERA Simoni
    - Nagiye kwa Gahire Rose anyakira neza.

    Umwitozo

    1. Amazina bwite y’ahantu afite indomo yandikwa ate? Tanga ingero eshatu.
    2. Shyira utwatuzo dukwiye mu nteruro zikurikira:

    a. Yagiye ku isoko agura amashu ibirayi ibishyimbo n’ibitoki

    b. Twatanze amafaranga igihumbi na magana abiri 1200 Frw

    3. Kosora interuro zikurikira:

    a. Yababwiye ati, nzarya duke ndyame kare
    b. Yageze muri Cameroni ahurirayo na nyira rume
    c. umubarankuru yavaga inda imwe nabahungu batatu
    d. nyir’urugo umutimanama we wamubwirije gusaba imbabazi umuryango we.
    e. Abana babahungu nabo bari barakurikije se ntibafashe imico yamushiki wa bo.
    f. Mbega ukuntu cyuzuzo yatsinze igitego, uwogeza ngo gooooooooo!.

    4. Ni ryari izina umuntu yahawe akivuka ryandikwa n’inyuguti nto 
    uretse inyuguti iritangira. Tanga urugero.

    I.3. Ibaruwa mbonezamubano

    Igikorwa 
    Soma umwandiko ukurikira, witegereze imiterere yawo maze utahure 

    inshoza yawo n’ibice biwugize.

    k

    1.3.1.Inshoza y’ibaruwa mbonezamubano

    Ibaruwa mbonezamubano bakunze kwita ibaruwa isanzwe cyangwaya gicuti, ni ibaruwa umuntu yandikira umubyeyi, umuvandimwe we, inshuti … agamije kumubwira cyangwa kumubaza amakuru.
    Uwandika 
    ibaruwa abwira uwo yandikira nkaho bari kumwe, ibyo yakamubwiye akabyandika ku rupapuro.
    Kuko urupapuro ruba ari ruto, umuntu
    wandika ibaruwa agomba kuvuga iby’ingenzi, nta kurondogora.

    1.3.2. Ibice by’ibaruwa mbonezamubano


    Ibaruwa mbonezamubano igomba kugaragaza ibice bikurikira:

    a) Aderesi y’uwanditse: Amazina y’uwanditse n’aho abarizwa.
    b) Ahantu yandikiwe n’itariki: Uwandika agaragaza aho yanditse ari n’itariki yandikiyeho. 
    c) Uwandikiwe: uwandika agaragaza isano afitanye n’uwandikiwe
    d) Indamutso: Uwandika asuhuza uwo yandikiye.
    e) Ubutumwa nyirizina bw’ibaruwa:uwandika agaragaza ibyo ashaka kugeza k’uwandikiwe
    f) Umusozo: Ugaragaramo gusezera n’intashyo.
    g) Izina ry’uwanditse n’umukono we: Uwanditse ibaruwa 
    mbonezamubano asoza yandika amazina ye agashyiraho n’umukono.

    Umwitozo
    Andika ibaruwa mbonezamubano uyandikire umuntu ihitiyemo mu bavandimwe cyangwa inshuti.

    I.4. Ihimbamwandiko: Umwandiko ntekerezo

    Igikorwa 

    Ongera usome neza umwandiko “Akamaro k’itorero”, witegereze imiterere yawo, maze utahure ubwoko bwawo hanyuma ukore ubushakashatsi bwimbitse utahure inshoza, uturango, n’uburyo bwo guhanga bene uwo mwandiko.

    1.4.1 Inshoza y’umwandiko ntekerezo
    Umwandiko ntekerezo ni umwandiko muhimbano akenshi uvuga ibintu bisanzwe mu buzima.
    Uwandika umwandiko ntekerezo ahera ku byo abona, ku byo yumva cyangwa atekereza ko byabaho 

    akabyandika ku buryo uzabisoma agira icyo yiyunguraho mu bumenyi. 
    Umwandiko ntekerezo bawita nanone “umwandiko usanzwe”. 
    Witwa umwandiko usanzwe mu rwego rwo kuwutandukanya n’indi myandiko y’ubuvanganzo nk’inkuru, ibitekerezo, imivugo n’iyindi.
    Imyandiko ntekerezo isa nk’imenyesha amakuru y’ibiriho maze usoma akaba yabifata nk’ukuri cyangwa akabihakana. Nta minozanganzo ikunze kubamo. Iyo usomye uyu mwandiko “Akamaro k’itorero” usanga umwanditsi yarashakaga kuduha amakuru.
    Ni umwandiko 
    utubwira akamaro k’itorero, ibyigirwagamo n’uko twagereranya itorero rya kera n’iry’ubu. Ni umwandiko usanzwe rero.
    Mu yandi magambo ni 
    umwandiko ntekerezo.

    1.4.2. Imbata y’umwandiko ntekerezo

    Umwandiko ntekerezo ugira ibice bine ari byo umutwe, intangiriro, igihimba n’umusozo.

    a) Umutwe

    Umutwe ugaragaza mu magambo make cyane ibyo umwandiko ugiye 
    kuvugaho. Dore ibiranga umutwe w’umwandiko.
    - Umutwe w’umwandiko ugomba kuba witaruye gato ibindi bice by’umwandiko bisigaye.
    - Umutwe w’umwandiko ushobora kwandikwa mu nyuguti nkuru.
    - Umutwe w’umwandiko ushobora gucibwaho umurongo
    - Biba byiza cyane iyo umutwe ubaye mugufi. Ni ukuvuga ko uba wanditse mu murongo umwe cyangwa ibiri.
    Iyo irenze ishobora 
    kwitiranywa n’igika gitangira umwandiko.

    b) Intangiriro

    Intangiriro ni igika ukora ihangamwandiko yerekanamo muri make ibigiye kuvugwaho ariko mu buryo bwo gutera amatsiko.
    Iki gice gitangira 
    kivuga ku nsanganyamatsiko mu buryo busanzwe kikaba gishobora no gusozwa n’ikibazo.

    c) Igihimba
    Igihimba ni igice kigizwe n’ibika bigenda bisobanura ingingo ku ngingo mu zo umwandiko wubakiyeho mu buryo burambuye. 
    Igitekerezo kimwe gihereza ikindi mu gika gikurikiyeho, bityobityo. Uhanga umwandiko agomba kwita ku magambo ahuza ibika ku buryo wumva ibitekerezo bifite uruhererekane.

    Umusozo
    Umusozo ni igika cya nyuma cy’umwandiko. Iki gice kigaragaramo inshamake ku byavuzwe ndetse n’ingamba zijyanye n’uko uhanga umwandiko abibona.
    Muri iki gice ni ho uwandika agaragazamo 
    umwanzuro ku nsanganyamatsiko n’uruhande abogamiyeho.

    1.4.3. Ibiranga umwandiko ntekerezo

    Umwandiko ntekerezo urangwa n’ibi bikurikira:
    - Kurambura ibitekerezo ku nsanganyamatsiko yatanzwe

    - Ibice bine ari byo: umutwe, intangiriro, igihimba n’umusozo.

    Ishusho y’imbata y’umwandiko

    g

    1.4.4. Intambwe z’ingenzi zo guhimba umwandiko ntekerezo
    - Gutekereza ku nsanganyamatsiko no kuyisobanukirwa neza.
    - Gutekereza no kwandika ku ruhande ibitekerezo ku ngingo nkuru uri buvugeho
    - Gutunganya ibitekerezo byatanzwe ku nsanganyamatsiko (gusoma ibyo wanditse ukareba ko hari ibyo waba washyizemo bitari ngombwa cyangwa se ko hari ibyo waba wibagiwe byari ngombwa.
    - Kwandukura ibyo wanditse ku rupapuro mu buryo bufite isuku wita no ku mabwiriza y’imyandikire n’igenabika.

    Imyitozo
    1. Garagaza ibiranga umwandiko ntekerezo.
    2. Tandukanya umwandiko ntekerezo n’ibaruwa mbonezamubano.

    I. 5. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri nyuma 
    y’umutwe wa mbere

    1. Andika ibaruwa mbonezamubano wubahiriza ibiyiranga ndetse 
    n’amabwiriza yemewe y’imyandikire, uyandikire umwe mu bantu bo mu muryango wawe hanyuma uzayigereranye n’aya bagenzi bawe mu matsinda muyajore mureba ko yubahirije ibisabwa. 

    2. a) Hanga umwandiko ntekerezo ku nsanganyamatsiko ikurikira: 

    Uruhare rwange mu guteza imbere uburezi n’uburere”. Umwandiko wawe ugomba kuba wubahirije amabwiriza 
    y’imyandikire y’Ikinyarwanda n’uturango tw’umwandiko ntekerezo. 

    b) Sesengura kandi ujore umwandiko mugenzi wawe yahanze ureba 

    niba wubahirije uturango tw’umwandiko ntekerezo kandi niba wanditse wubahirije amabwiriza y’imyandikire y’Ikinyarwanda. 

    Ubu nshobora:

    - Gusobanurira abandi uko uburezi n’uburere byitabwagaho mu 
    Rwanda rwa kera n’uko bwitabwaho mu bihe bya none. 
    - Kwandika neza ururimi rw’Ikinyarwanda nubahariza amabwiriza 
    y’imyandikire yarwo.
    - Kwandika neza ibaruwa mbonezamubano nandikira inshuti 
    yange, ababyeyi cyangwa abavandimwe bange.
    - Gusesengura no guhanga umwandiko ntekerezo.

    Ubu ndangwa:

    N’indangagaciro z’umuco nyarwanda: gukunda igihugu, kugira ubutwari, kugira ikinyabupfura, kubana neza na bagenzi bange, 
    kuvugisha ukuri, kutarakazwa n’ubusa…

    I. 6. Isuzuma risoza umutwe wa mbere

    soma umwandiko ukurikira usubize ibibazo byawubajijweho.

    Umwandiko: Uburere mu muryango

    Mugabo yagiye gusura nyirasenge Kantengwa utuye i Gasanze. Agezeyo arasuhuza, barikiriza. Yasanze nyirasenge adahari yazindukanye n’umugabo we, bagiye gusura inshuti yabo ku gasozi gahana imbibi n’ako batuyeho kuko burya ngo: “Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge.” Mugabo yasanzeyo babyara be, baramuzimanira, dore ko bari baratojwe umuco mwiza wo kwakira abashyitsi. 

    Mu gihe cya nimunsi, Kantengwa n’umugabo barataha basanga 
    umushyitsi yabasuye. Nyuma yo kuganiriza Mugabo umwanya muto, umugabo wa Kantengwa ariheza ngo ahe rugari umwisengeneza na nyirasenge baganire.
    Dore ikiganiro bagiranye.


    Kantengwa:
    Niko se mwana wa, iwanyu muraho ni amahoro?

    Mugabo
    : Nta kibazo gihari da! N’akavura kagenda kaboneka uko bikwiye.

    Kantengwa
    : None se babyara bawe bashoboye kukwitaho ntiwishwe n’irungu?

    Mugabo
    : Banyakiranye urugwiro; barateka barangaburira. Bampaye 
    n’amazi ashyushye yo gukaraba intoki mbere yo gufungura. Mwabahaye 
    uburere bwiza pe!

    Kantengwa
    : Ni byo ariko da! Bagerageza kubaha abantu. Ikinyabupfura 
    twabatoje bongeraho icyo ku ishuri ugasanga ari ikintu k’ingenzi buri 
    mwana agomba guhabwa rwose.

    Mugabo
    : Hanyuma rero masenge, reka nkubwire ikingenza, ntaza no 
    kuva aho mba nka wa wundi wagiye gutira imfizi, agahugira kuganira 
    ibindi, hakaza kuza undi akamutanga kuyitira bityo bakayihera 
    uwayitiye mbere!

    Kantengwa
    : Ngaho re! Nizere ko amakuru ugiye kumbwira ari ay’ubuhoro! 

    Mugabo
    : Humura rwose ni ubuhoro. Nashakaga ko mwazantiza 
    babyara bange bakazamperekeza mu munsi mukuru wo gutaha 
    Impamyabushobozi y’Amashuri ya Kaminuza. Tuzaba dufite imirimo 
    y’ingorabahizi, kuko ari nabwo nzerekana umugeni nakunze mu 
    muryango. Ubwo kuri mwe nta yindi ntumwa. Ibirori nk’ibyo 
    ntimwabiburamo.

    Kantengwa:
    Ayiii! Mbega ibyishimo! Ibirori birahuriranye ye! Uwo 
    mukobwa se ni uw’ahagana he mwana wa?

    Mugabo: Ese ugira ngo ntimushobora kuba mumwibuka; ni umukobwa 
    uvuka mu muryango w’inshuti z’iwacu utuye mu Burasirazuba. Nyamara 
    hari igihe mwahuriye iwacu yaje kudusura.

    Kantengwa:
    Aaa! Umenya isura ye ingarutse mu bitekerezo. Koko hari 
    inkumi nigeze gusanga yabasuye, ariko sinari guhita nkeka ikiyigenza. 
    Burya gukekakeka si n’indangagaciro y’umuco w’Abanyarwanda.

    Mugabo:
    Ubwo rero gahunda ni iyo. Ni ku itariki ya 5 y’ukwezi gutaha.

    Kantengwa:
    Ndumva nta kibazo rwose. Ubwo tuzaza twabukereye. Abo 
    wasabye na bo nta kibazo. Bazitoranyamo uzasigara ku rugo kugira ngo 
    hatagira uduca mu rihumye akaducucura.

    Mugabo
    : Nuko rwose ndabashimiye. Ahubwo mundebere se w’abana na 
    we musezereho.

    Kantengwa:
    Nta kibazo ndamugusezereraho. Twari tumaze no 
    kuvugana ko hari aho ahita yerekeza; gusa yanze kwirirwa aturogoya. 
    Ahubwo reka ndebe uri hafi muri babyara bawe tukurenze irembo. 
    Wibuke kandi kudusuhuriza abo babyeyi, uti: “Mutahe cyane!”

    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    1. Mugabo yakiriwe ate akigera mu muryango wo kwa nyirasenge?
     Sobanura impamvu yakiriwe muri ubwo buryo. 
    2. Ni iyihe mpamvu nyamukuru y’uruzinduko rwa Mugabo kwa nyirasenge?
    3. Garagaza imwe mu migenzo myiza y’umuco nyarwanda igaragara 
    muri uyu mwandiko usobanure n’abo igaragaraho.
    4. Gereranya ibivugwa muri uyu mwandiko n’ubuzima busanzwe bwa buri munsi

    II. Inyunguramagambo

    1. Tanga ibisobanuro by’amagambo akurikira ukurikije uko
    yakoreshejwe mu mwandiko.
    a) Ingorabahizi 
    b) Nta yindi ntumwa
    c) Umwisengeneza 
    d) Twabukereye
    e) Uduca mu rihumye

    2. Koresha aya magambo mu nteruro wihimbiye.
    a) Indangagaciro
    b) Akaducucura 
    c) Kurenza umuntu irembo
    3. Shaka mu mwandiko imbusane z’aya magambo 
    a) Umusangwa 

    b) Akazuba 

    III. Imyandikire y’Ikinyarwanda

    1. Kosora interuro zikurikira ukurikije imyandikire yemewe y’ikinyarwanda.
    a) Kuba kwisi n’ukwihangana.
    b) Ntamuntu numwe ushobora kumva ububabare bwabandi badahuje ikibazo.
    c) Habaho abantu b’inyanga mugayo bakunda kwitangira imbabare.
    d) Yarangije kwiga mumwaka w’2015
    e) Yohani Kayiranga yambwiye ko Urwanda n’Uburundi ari ibihugu 
    byaboneye ubwigenge icyariwe.
    f) Mbere y’ubwigenge, igihugu cya Belgique ni kimwe mu byakoronije Urwanda.

    IV. Ihangamwandiko 
    1. Andikira mugenzi wawe mwigana ibaruwa mbonezamubano umubaza amakuru ye unamumenyesha igihe uteganya kumusura. 
    Ibaruwa yawe igomba kubahiriza imbata y’ibaruwa n’amabwiriza y’imyandikire y’Ikinyarwanda.

    2. Hanga umwandiko ntekerezo utarengeje amagambo ijana na 
    mirongo itanu ku nsanganyamatsiko ikurikira: “Uburezi bufite
    ireme, inkingi y’iterambere
    ”. Umwandiko wawe ugomba kuba wubahirije uturango tw’umwandiko ntekerezo n’amabwiriza 

    y’imyandikire y’Ikinyarwanda.

    UMUTWE WA KABIRI:UMUCO NYARWANDA