Topic outline
UMUTWE WA MBERE:UBUREZI N’UBURERE
Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
- Gusesengura umwandiko uvuga ku burezi n’uburere agaragaza ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo.
- Kwandika yubahiriza amabwiriza y’imyandikire.- Kwandika ibaruwa mbonezamubano.
Igikorwa cy’umwinjizo
Ushingiye ku bumenyi ufite, garagaza ahantu hatandukanye umwana yakwigira ibijyanye n’uburezi n’uburere.I.1. Umwandiko: Akamaro k’itorero
Mu Rwanda rwo hambere, Abanyarwanda bari bazi gutoza abana babo uburere bukwiye umuntu nyamuntu.
Ibyo byakorwaga bakiri bato cyane kuko “Igiti kigororwa kikiri gito.” Abakobwa batozwaga uburere mu buryo butandukanye n’ubwo abahungu batozwagamo.
Umwana w’umukobwa yatozwaga na nyina, akamwigisha imirimo yo mu rugo, akamwigisha ibijyanye no gutunganya gahunda z’urugo.
Iyo umukobwa yamaraga kuba umwangavu bamutozaga kujya asanga ab’urungano rwe mu rubohero bakitoza gukora imirimo y’amaboko ibagenewe irimo: kuboha ibikoresho bitandukanye nk’ibiseke, ibirago,
inkangara, gukora imitako n’ibindi.
Bigishwaga kugira ibanga, kubaha, gufata abagabo neza, kwakira abashyitsi, kubana neza n’abandi no gufatanya na bo.
Ibyo byabateguraga kuzavamo abagore babereye ingo zabo.
Umwana w’umuhungu yigiraga kuri se, akamureberaho imirimo itandukanye: gusana urugo, kubaka ibiraro by’amatungo, kuboha ibitebo, imitiba n’ibindi.
Umuhungu umaze kuba ingimbi yoherezwaga mu itorero aho yitorezaga indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.
Ngo: “Agahugu katagira umuco karacika.” Si iby’umuco gusa yatozwaga; yigaga n’imyitozo ijyanye n’urugamba: gusimbuka, kumasha bahamya intego, gukinga no kwizibukira kugira ngo nibiba ngombwa azashobore kurengera ubusugire bw’Igihugu. Bigishwaga kandi kuba intyoza mu kuvugira mu ruhame, kwivuga no gukesha igitaramo. Batozwaga kutaba ibifura kugira ngo bazage babasha kwihagararaho imbere y’abashaka kubacyocyora.
Muri iki gihe nabwo hari itorero ritoza abantu bo mu ngeri zitandukanye, cyane cyane urubyiruko, ibijyanye n’umuco n’indangagaciro by’Abanyarwanda.
Iryo torero rifitiye Abanyarwanda akamaro kanini cyane kuko ari urubuga Abanyarwanda batorezwamo gukunda Igihugu, ubunyangamugayo, kwirinda amacakubiri, gukorera ku mihigo, gukunda umurimo no kuwunoza n’izindi ndangagaciro z’umuco nyarwanda. Intore zirinda icyazisubiza inyuma n’icyasubiza inyuma Igihugu mu iterambere.
Itorero rero ni urubuga rwiza Abanyarwanda bitorezamo ubutore. Itorero ribafasha kwishakira ibisubizo by’ibibazo bahura na byo mu buzima. Aho ni ho havuye imvugo igira iti: “Intore ntiganya ishaka ibisubizo.”
1.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko
Igikorwa:
Soma umwandiko “Akamaro k’itorero”, ushakemo amagambo udasobanukiwe neza hanyuma uyasobanure wifashishijeinkoranyamagambo
Umwitozo
Koresha amagambo akurikira mu nteruro ziboneye.
a) umwangavu
b) Indangagaciro
c) Intyozad) Inkangara
1.1.2. Gusoma no kumva umwandiko
Igikorwa:
Ongera usome umwandiko “Akamaro k’itorero”, usubize ibibazo byawubajijweho.
1. Mu itorero bigiragamo iki?
2. Erekana uko abakobwa bageze mu gihe cy’ubwangavu bitabwagaho.
3. Sobanura impamvu Abanyarwanda bakwiye gukangukira kwitabira itorero.
4. Abana b’ abahungu batozwaga iki mu itorero?
5. Sobanura imvugo “Intore ntiganya ishaka ibisubizo” ukurikije ibivugwa mu mwandiko.6. Ubu itorero ryitabirwa na bande?
1.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko
Igikorwa:
Ongera usome umwandiko “Akamaro k’itorero”, usubize ibibazo bikurikira:
1. Erekana ingingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko “Akamaro k’itorero”.
2. Huza insanganyamatsiko y’uyu mwandiko n’ubuzima busanzwe mubamo.
3. Sobanura uruhare rw’itorero mu burezi n’uburere mu Rwanda.
4. Gereranya itorero ryo hambere n’iryo muri iki gihe.
1.1.4. Kungurana ibitekerezo
Igikorwa:
Mwungurane ibitekerezo ku nsanganyamatsiko zikurikira:
1. Akamaro k’itorero mu burezi n’uburere mu Rwanda.
2. Intore zo ku rugerero mu muco nyarwanda n’intore zo ku rugerero muri iki gihe.
I.2. Amabwiriza y’imyandikire yemewe y’ikinyarwanda1.2.1. Imyandikire y’inyajwi, inyerera, ingombajwi n’ibihekane
Igikorwa
Kora ubushakashatsi utahure inshoza y’imyandikire y’ururimi, ugaragaze imyandikire y’inyajwi, inyerera, ingombajwi n’ibihekane by’ururimi rw’Ikinyarwanda.
Inshoza y’imyandikire y’ururimi
Imyandikire y’ururimi ni urusobe rw’amategeko ashyirwaho mu rwego rwo kugena ibimenyetso bishushanya amajwi y’ururimi runaka. Mu rwego rwo kunoza imyandikire hakaba hifashishwa amahame y’iyigandimi nk’ubumenyi bugamije kwiga indimi zivugwa.
Ni yo mpamvu imishinga yose igena imyandikire inoze y’ururimi ikorwa hitabajwe impuguke muri ubwo bumenyi bw’iyigandimi.
Amategeko agenga imyandikire y’Ikinyarwanda ni aya akurikira:
1. Imyandikire y’inyajwi
Hatitawe ku myandikire y’ubutinde n’amasaku, inyajwi z’Ikinyarwanda zandikishwa inyuguti zikurikira: a, e, i, o, u.
Gukurikiranya inyajwi mu myandikire isanzwe mu Kinyarwanda birabujijwe, uretse mu nyandiko ya gihanga yubahiriza ubutinde bw’inyajwi n’amasaku, mu ijambo (i)saa ry’iritirano, mu marangamutima, mu migereka n’inyigana birimo isesekaza. Kandi nabwo handikwa inyajwi zitarenze eshatu.
Ingero:
- Saa kenda ndaba ngeze iwawe.
- Irangamutima “yooo”!
- Umugereka: Ndagukunda “cyaneee”!
- Inyigana “pooo”!; “mbaaa”!
2. Imyandikire y’inyerera
Inyerera ni ijwi ritari inyajwi ntiribe n’ingombajwi, ariko rifite uturango rihuriraho n’inyajwi n’utundi rihuriraho n’ingombajwi. Ayo majwi ajya kuvugika nk’inyajwi, nyamara kandi ugasanga yitabaza inyajwi nk’ingombajwi kugira ngo avugike neza.
Iki ni cyo gituma yitwa inyerera.
Inyerera z’Ikinyarwanda zandikishwa inyuguti w na y.
Ingero
- Uwiga aruta uwanga.
- Iyange yatakaye.
3. Imyandikire y’ingombajwi
Ingombajwi z’Ikinyarwanda zandikishwa inyuguti imwe. Ni izi zikurikira:
b, c, d, f, g, h, j, k, m, n, p, r, l, s, t, v, z.
Ikitonderwa
- Inyuguti “l” ikoreshwa gusa mu izina bwite “Kigali”, umurwa mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, mu ijambo “Repubulika”,
mu ijambo “Leta” no mu mazina bwite y’amanyamahanga y’abantu n’ay’ahantu, urugero nka Angola, Londoni, Lome, Lusaka, Buruseli, Aluberi...
- Inyuguti “l” izaguma gukoreshwa mu mazina bwite y’amanyarwanda y’abantu n’ay’ahantu yari isanzwe ikoreshwamo mbere y’aya mabwiriza.
4. Imyandikire y’ibihekane
Ibihekane by’Ikinyarwanda byandikishwa ibimenyetso bikurikira:
Ikitonderwa
a) Uretse “bg” mu ijambo “Kabgayi” ingombajwi z’ibihekane zitari muri uru rutonde zirabujijwe.
b) Ibihekane “kw”,“gw”,“hw”, bikurikiwe n’inyajwi “o” cyangwa “u”ntibyandikwa;mu mwanya wabyo handikwa “ko”,“ku”,“go”, “gu”, “ho”, “hu”.
Ingero:
- Kwanga koga ni bibi.
- Kubaka ni ukugereka ibuye ku rindi.
- Pariki ya Nyungwe ibamo inguge nyinshi.
- Ngwije na Ngoboka bava inda imwe.
- Korora inkwavu n’inkoko bifite akamaro.
- Iyo ngiye kwinjira mu nzu nkuramo inkweto.
- Mariya ahwituye Hoho kugira ngo yihute.- Mahwane aragesa amahundo.
c) Ibihekane “jy”na“cy”byandikwa gusa imbere y’inyajwi
“a”,“o”na “u”. Imbere y’inyajwi “i” cyangwa “e”handikwa “gi”,“ge”,“ki”,“ke”.
Ingero:
- Umugi ntuyemo ufite isuku.
- Gewe / ngewe ntuye mu magepfo y’u Rwanda.
- Njyanira ibitabo mu ishuri gewe ngiye gukina.
- Njyana kwa masenge.
- Iki ni ikibabi k’igiti.
- Ikibo cyuzuye ibishyimbo.
d) Ibihekane bigizwe n’ingombajwi “ts”,“pf” na “c”zibanjirijwe n’inyamazuru byandikwa mu buryo bukurikira: “ns”, “mf”, “nsh”.
Ingero:
- Iyi nsinzi turayishimiye.
- Imfizi y’inshuti yange.
Imyitozo
a) Mu nyandiko isanzwe inyajwi z’Ikinyarwanda ni zingahe? Zigaragaze.
b) Ni ryari inyajwi zishobora kwandikwa zikurikiranye mu nyandiko isanzwe? Tanga ingero
c) Ni iyihe ngombajwi ifite umwihariko mu mikoreshereze yayo? Ikoreshwa he?1.2.2 Ikata n’itakara ry’inyajwi, amagambo afatana n’adafatana Igikorwa
Kora ubushakashatsi maze ugaragaze imyandikire y’amagambo afite
inyajwi zitakara n’inyajwi zikatwa n’imyandikire y’amagambo afatana n’adafatana.1. Ikata n’itakara ry’inyajwi
a) Ikata ry’inyajwi zisoza ibinyazina ngenera n’ibyungo “na” na “nka”: Inyajwi zisoza ikinyazina ngenera n’ibyungo “na” na “nka” zirakatwa iyo zikurikiwe n’ijambo ritangiwe n’inyajwi ariko inyajwi isoza ikinyazina ngenera gikurikiwe n’umubare wanditse mu mibarwa ntikatwa.Ingero:
- Wakomerekejwe n’iki?
- Ntakibyara nk’intare n’ingwe.
- Umubare w’amashuri y’imyuga uriyongera.
- Nyereka uko batsa tereviziyo n’uko bayizimya.
- Umwaka w’ibihumbi bibiri na cumi n’ibiri
- Umwaka wa 2012.
b) Inyajwi zisoza amagambo ntizikatwa.
Urugero:
Kabya inzozi
c) Inyajwi “i” isoza akabimbura “nyiri”, n’inshinga mburabuzi “ni” na “si” ntizikatwa.
Ingero:
- Nyiri ubwenge aruta nyiri uburyo
- Amasunzu si amasaka
- Icyatumye ejo ntaza iwawe ni uko natashye ndwaye.
d) Ijambo “nyiri” iyo riri mu mazina amwe n’amwe y’icyubahiroUrugero:
Nyiricyubahiro Musenyeri.
e) “Nyira” ivuga “nyina wa” ikoreshwa mu mazina, ifatana n’ijambo ibanjirije.
Urugero:Nyirabukwe aramukunda.
f) Inyajwi itangira amazina bwite n’amazina rusange akurikiye indangahantu “mu”na “ku” iratakara, keretse mu izina ritangirwan’inyajwi “i” ikora nk’indanganteko.
Ingero:
- Mu Mutara higanje imisozi migufi.
- Mu Kagera habamo ingona.
- Amatungo yanyuze mu murima.
- Kwita ku nka bigira akamaro.
- Abana bavuye ku iriba bajya mu ishuri.
- Banyuze mu ishyamba.
g) Inyajwi zisoza indangahantu“ku” na“mu” ntizikatwa kandi zandikwa iteka zitandukanye n’izina rikurikira.
Ingero:
- Amatungo yanyuze mu murima.
- Kwita ku nka bigira akamaro.
2. Amagambo afatana n’adafatana
a) Amazina y’inyunge harimo n’amazina bwite y’inyunge yandikwa afatanye.
Ingero:
- Umwihanduzacumu
- Rugwizangoga
- Umukangurambaga
- Umuhuzabikorwa
- Amayirabiri
b) Mu bisingizo, mu byivugo no mu migani, amazina nteruro agizwe n’amagambo arenze ane (4) yandikwa atandukanyijwe kandi agashyirwa mu twuguruzo n’utwugarizo.
Urugero:
Ubwo “Inshyikanya ku mubiri ya Rugema ahica” aba arahashinze.
c) Amagambo mfutuzi yandikwa atandukanyijwe n’amagambo afuturwa.
Ingero:
- Inama njyanama
- Umuco nyarwanda
- Umutima nama
- Umutima muhanano
- Inyandiko mvugo.
d) Ibyungo “na” na “nka” bikurikiwe n’ibinyazina ngenga bivuga nyakuvuga na nyakubwirwa (ngenga ya 1 n’iya 2) byandikwa mu ijambo rimwe ariko bikandikwa bitandukanye n’ibinyazina ngenga muri ngenga ya 3.
Ingero:
- Ndumva nawe umeze nkange.
- Ndabona natwe tumeze nkamwe.
- Ndumva na we ameze nka bo.
- Ndabona na ko kameze nka bwo.
e) Iyo ikinyazina ngenera gikurikiwe n’ikinyazina ngenga byandikwa mu ijambo rimwe.
Ingero:
- Umwana wange
- Umurima wacu
- Ishati yawe
- Amafaranga yabo
f) Impakanyi “nta” yandikwa ifatanye n’inshinga itondaguye iyikurikiye ariko iyo ikurikiwe n’ubundi bwoko bw’ijambo biratandukana.Ingero:
- Iwacu ntawurwaye
- Muri iri shuri ntabatsinzwe
- Ya nka ntayagarutse
- Nta we mbona
- Nta cyondwaye
g) Ibinyazina ngenga ndangahantu “ho”,“yo”,“mo (mwo)” n’akajambo “ko” bifatana n’inshinga bikurikiye, keretse iyo iyo nshinga ari “ni” cyangwa “si”.
Ingero:
- Wa mugabo nimusangayo turagenderako ntitugaruka.
- Ya nama yayivuyemo.
- Kuki yamwihomyeho?
- Ni ho mvuye.
- Si ho ngiye.
h) Akajambo “ko” kunga inyangingo ebyiri kandikwa gatandukanye n’amagambo agakikije.
Ingero:
- Umwarimu avuze ko dukora imyitozo.
- Ndatekereza ko baduhembye.
i) Urujyano rurimo ijambo “ngo” kimwe n’ibinyazina:“wa wundi”, “bya bindi”,“aho ngaho”,“uwo nguwo” n’ibindi biremetse nka byo byandikwa mu magambo abiri.
Ingero:
- Kugira ngo wa wundi adasanga wagiye, ukwiye kuba ugumye aho ngaho.
- Bwira uwo nguwo yinjire.
- Fata aka ngaka, ibyo ngibyo bireke.
j) Ijambo “ni” rikurikiwe n’inshinga ifite inshoza yo “gutegeka” cyangwa iyo “guteganya”ryandikwa rifatanye na yo.Ingero:
- Nimugende mudasanga imodoka yabasize.- Nimugerayo muzamundamukirize.
k) Amagambo yerekana ibihe yandikwa mu ijambo rimwe: “nimunsi”, “nijoro (ninjoro)”,“nimugoroba”, “ejobundi”.
Ingero:
- Aragera ino nijoro.
- Araza nimugoroba.
- Yatashye ejobundi.
l) Ijambo “munsi”ryerekana ahantu na ryo ryandikwa mu ijambo rimwe.
Urugero:
Imbeba yihishe munsi y’akabati.
m) Amagambo “ku” na “mu” yandikwa atandukanye n’ikinyazina ngenera ndetse no mu magambo “ku wa” na “mu wa” abanziriza itariki cyangwa umubare mu izina ry’umunsi.
Ingero:
- Sindiho ku bwabo.
- Navutse ku wa 12 Ugushyingo.
- Azaza ku wa Mbere.
- Yiga mu wa kane.
n) Ijambo “(i)saa”, rikurikiwe n’umubare byerekana isaha byandikwa mu magambo atandukanye.
Ingero:
- Abashyitsi barahagera saa tatu.
- Isaa kenda nizigera ntaraza wigendere
o) Imigereka ndangahantu iremewe ku ndangahantu “i” (imuhira, iheru, iburyo, ibumoso, ivure, ikambere, imbere, ibwami, inyuma…)
n’amagambo akomoka kuri “i” y’indangahantu ikurikiwe n’ikinyazina ngenera “wa”,n’ikinyazina ngenga yandikwa mu ijambo rimwe.Ingero:
- Nujya iburyo ndajya ibumoso.
- Mbwirira abari ikambere bazimanire abashyitsi.
- Nuza iwacu nzishima.
p) Indangahantu “i” ikurikiwe n’izina bwite ry’ahantu yandikwaitandukanye n’iryo zina.
Ingero:
- I Kirinda haratuwe cyane.
- I Muyunzwe ni mu magepfo.
r) Inshinga mburabuzi “ri”iyo ikoreshejwe mu nyangingo ngaragira yandikwa itandukanye n’ikinyazina kiyibanziriza n’ikiyikurikira.
Ingero:
- Itegeko rihana umuntu uwo ari we wese wangiza umutungo wa Leta.
- Ibyo ari byo byose sindara ntaje kukureba.
- Sinzi uwo uri we.
- Nimumbwire abo muri bo
s. Amagambo afatiwe hamwe akarema inyumane y’umugereka, inyumane y’icyungo, cyangwa iy’irangamutima akomoka ku
binyazina bitakibukirwa amazina bisimbura yandikwa afatanye.
Nyamara iyo ahuje ishusho n’izo nyumane kandi ibinyazina bikerekeza ku kintu kizwi cyangwa kibukwa mu buryo bugaragara,
byandikwa bitandukanye.
Ingero:
- Niko? Uraza?
- Uko arya ni ko angana.
- Uku kwezi ni uko guhinga.
- Amutumaho nuko araza.
- Ukuboko ashaka ni uko.
t) Amagambo ashingiye ku isubiramo yandikwa afatanye
Ingero:
- Perezida yavuze ijambo arangije abari aho amashyi ngo: “Kacikaci!”
- Babwire bage binjira umwumwe.
- Mugende babiribabiri.
Umwitozo
1. Subiza ikibazo gikurikira:
Inyajwi zitangira amazina akurikira indangahantu “mu” na “ku” zitwara zite? Tanga ingero.
2. Kosora interuro zikurikira aho ari ngombwa.
a) Nyir’imari ni we nyir’ubukungu.
b) Ruganzu Ndori yahungiye kwa nyira senge iKaragwe.
c) Yavutse mu mwaka w’2010
d) Nibyiza ko abanyeshuri basoma umwandiko umwe umwe.
e) Tugiye kumva twumva amashyi ngo kaci kaci!
f) Urarya ni uko utabyibuha.
g) Ugukora kwe ni uko.
h) Iga ibyongibyo kugirango uzatsinde neza.
3. Amagambo aranga igihe yandikwa ate? Tanga ingero eshatu.
1.2.3. Imyandikire y’amazina bwite, imikoreshereze y’utwatuzo n’inyuguti nkuru
Igikorwa
Wifashishije ibitabo bivuga ku myandikire y’Ikinyarwanda, subiza
ibibazo bikurikira:- Imyandikire y’amazina bwite iteye ite?
- Vuga kandi usobanure utwatuzo twose n’imikoreshereze yatwo.
- Inyuguti nkuru zikoreshwa ryari?
1. Amazina bwite
a) Amazina bwite y’ahantu afite indomo
Amazina bwite y’ibihugu n’ay’uturere afite indomo yandikwa atandukanye n’iyo ndomo; iyo ndomo ikandikwa mu nyuguti nto, keretse iyo itangira interuro.
Ingero:
- A Marangara n’i Gisaka ni tumwe mu turere twa kera tuvugwa mu mateka y’u Rwanda.
- U Rwanda rurigenga.
- U Mutara wera ibigori, ibitoki n’ibishyimbo.
- U Bubirigi buri mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Bufaransa.
b) Amazina bwite y’abantu arenze rimwe
Amazina bwite y’abantu arenze rimwe akurikirana muri ubu buryo:
habanza izina yahawe akivuka, hagakurikiraho andi mazina y’inyongera.Ingero:
- UWASE Ikuzo Laurette
- VUBI Pierre
- KARIMA Biraboneye
- MUNEZERO Salima
c) Amazina bwite y’abantu n’ahantu y’amavamahanga
Amazina bwite y’abantu n’ahantu y’amavamahanga atari ay’idini n’amazina bwite y’ibihugu n’ay’uturere y’amahanga yandikwa uko avugwa mu Kinyarwanda, nyuma bagashyira mu dukubo uko asanzwe yandikwa mu rurimi akomokamo.
Ingero:
- Enshiteni (Einstein)
- Shumakeri (Schumacher)
- Ferepo (Fraipont)
- Cadi (Tchad)
- Kameruni (Cameroun / Cameroon)
- Wagadugu (Ouagadougou)- Ositaraliya (Australie / Australia)
d) Amazina y’idini
Amazina y’idini yandikwa nk’uko yanditswe mu gitabo k’irangamimerere akaza akurikira izina umuntu yahawe akivuka cyangwa izina rindi rifatwa nka ryo. Izina rya mbere ryandikwa mu nyuguti nkuru naho izina ry’idini rikandikwa mu nyuguti ntoya, ritangijwe inyuguti nkuru.
Ingero:
- KARERA John
- KEZA Jane
- KAMARIZA Jeanne
- RUTERANA Abdul- MFIZI Yohana
e) Amazina bwite yari asanzweho
Amazina bwite yatanzwe kandi yakoreshejwe mbere y’aya mabwiriza akomeza kwandikwa uko yari asanzwe yandikwa.
Ingero:
- Intara y’Amajyepfo
- Umujyi wa Kigali
- Akarere ka Rulindo
- Akagari ka Cyimana- Umurenge wa Cyeru
2. Imikoreshereze y’utwatuzo
a) Akabago/akadomo (.)
Akabago cyangwa akadomo gasoza interuro ihamya n’interuro iri mu ntegeko.
Ingero:
- Umwana mwiza yumvira ababyeyi.
- Utazi ubwenge ashima ubwe.
- - Mpereza icyo gitabo.
b) Akabazo (?)
Akabazo gasoza interuro ibaza.
Ingero:
- Uzajya i Kigali ryari ngo tuzajyane?
- Wabonye amanota angahe?
c) Agatangaro (!)
Agatangaro gasoza interuro itangara, kagashyirwa n’inyuma y’amarangamutima.
Ingero:
- Mbega ukuntu kino kiyaga ari kinini!
- Ntoye isaro ryiza mama weee!
d) Akitso (,)
Akitso gakoreshwa mu nteruro kugira ngo bahumeke akanya gato.
Ingero:
- Umunyeshuri ushaka kujijuka, yirinda gusiba, ntakubagane mu ishuri kandi agakurikiza inama z’umwarimu.
- Abagiye inama, Imana irabasanga.
e) Uturegeka (…)
Uturegeka dukoreshwa iyo berekana irondora ritarangiye, interuro barogoye cyangwa iyo mu nteruro hari ijambo bacikije.Ingero:
- Mu rugo rwa Kinyarwanda habaga ibikoresho byinshi: ibibindi, ibyansi, ishoka, ibitebo, isekuru…
- Baragenda ngo bagere ku Ruyenzi bahahurira na mwene... simuvuze nzamuvumba!
f) Utubago tubiri (
Utubago tubiri dukoreshwa mu nteruro iyo hari ibigiye kurondorwa, gusobanurwa cyangwa iyo bagiye gusubira mu magambo y’undi. Dukoreshwa kandi inyuma y’ingirwanshinga “-ti”, “-tya”, “-tyo” n’ijambo “ngo”.Ingero:
- Burya habaho imirimo myinshi: guhinga, kubaka, kubaza n’ibindi.
- Mariya ati: “ Ibyo uvuze bingirirweho”- Mu Kinyarwanda baravuga ngo: “Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge”.
g) Akabago n’akitso (;)
Akabago n’akitso dukoreshwa mu nteruro kugira ngo batandukanye inyangingo ebyiri ziremye kimwe kandi zuzuzanya.
Urugero:
Gusoma neza si ugusukiranya amagambo; gusoma neza ni no kumva ibyo usoma.
h) Utwuguruzo n’utwugarizo (“ ”)
Utwuguruzo n’utwugarizo dukikiza amagambo y’undi asubirwamo, imvugo itandukanye n’imvugo isanzwe, cyangwa ingingo igomba kwitabwaho.
Dukikiza amagambo ateruwe n’ingirwanshinga “-ti”, “-tya”, “-tyo” n’ijambo“ngo”.
Dukoreshwa nanone iyo hari inyito ikemangwa cyangwa kugira ngo bakikize amazina nteruro n’amazina y’inyunge agizwe n’amagambo arenze ane.
Dukoreshwa kandi mu magambo y’amatirano atamenyerewe mu Kinyarwanda.Ingero:
- Igikeri kirarikocora kiti: “Kuba mu bibuba si ko guhunika ibigega”.
- Nuko ya “nyamaswa” iravumbuka maze havamo umusore mwiza.
- Ubwo “Inshyikanya ku mubiri ya rugema ahica” aba arahashinze.
- Ibyo nabisomye kuri “internet”.
i) Akuguruzo n’akugarizo kamwekamwe (‘’)
Akuguruzo n’akugarizo kamwekamwe dukoreshwa iyo utwuguruzo n’utwugarizo twinjira mu tundi mu nteruro.
Urugero:
- Umugaba w’ingabo ati: “Ndashaka ko ‘Inshyikanya ku mubiri ya rugema ahica’ aza hano”.
j) Udukubo
Udukubo dukikiza amagambo cyangwa ibimenyetso bifite icyo bisobanura cyangwa icyo byuzuza mu nteruro.
Banadukoresha iyo bashaka kwerekana uko amazina bwite y’amanyamahanga yanditswe mu Kinyarwanda bayandika mu ndimi akomokamo.
Dukikiza kandi umubare wanditse mu mibarwa mu nteruro iyo uwo mubare wabanje kwandikwa mu nyuguti.
Twerekana n’ibihekane cyangwa inyuguti bidakunze gukoreshwa.
Ingero:
- Umuyobozi w’Akarere yabwiye abaturage ko kugira ngo barwanye inzara, bagomba gushoka ibishanga (impeshyi yari yabaye ndende)kandi kwirirwa banywa bakabifasha hasi.
- Bisimariki (Bismarck)
- Koreya (Korea)
- Kamboje (Cambodge)
- Igihembo twumvikanyeho ni amafaranga y’amanyarwanda ibihumbi magana atanu (500 000 Frw).
- (l) na(vy) ntibigira amagambo menshi mu Kinyarwanda.
k) Akanyerezo (-)
Akanyerezo (-) gakoreshwa mu kiganiro kugira ngo berekane ihererekanywa cyangwa iyakuranwa ry’amagambo.
Urugero:
- Wari waragiye he?
- Kwa Migabo.
Gakoreshwa kandi bakata ijambo ritarangiranye n’impera y’umurongo, bikurikije imiterere y’umugemo.
Urugero:
Semarinyota yansabye ko tuzajya-na i Rukoma, ariko sinzamwemerera.
Kanakoreshwa imbere n’inyuma y’interuro ihagitse.
Urugero:
Ejo nzajya mu misa - sinzi niba wari uzi ko nsigaye njyayo - ntuzantegereze mbere ya saa sita.
l) Udusodeko ([ ])
Udusodeko dukikiza intekerezo cyangwa insobanuro bongeye mu mvugo isubira mu magambo y’undi.
Urugero:
Yaravuze ati: “Sinshobora kurara ntariye inkoko [ayo yari amirariro], keretse narwaye”.
Dukoreshwa kandi berekana ibyo banenga mu magambo y’undi.
Urugero:
- Yaranditse ati: “Ikinyarwanda ni ururimi ruvugwa n’abatu [ikosa]benshi muri Afurika yo hagati”.
Tunakoreshwa mu magambo y’undi mu kugaragaraza ko hari ayavanywemo cyangwa yasimbutswe.
Urugero:
- Aravuga ati: “Nimureke abana bansange [...] ntimubabuze”.
m) Agakoni kaberamye (/)
Agakoni kaberamye gakoreshwa mu kwandika amatariki, inomero z’amategeko no mu guhitamo.Ingero:
- Kigali, ku wa 15/10/2012.
- Itegeko N° 01/2010 ryo ku wa 29/01/2010.
- Koresha yego / oya mu gusubiza ibibazo bikurikira.
3. Imikoreshereze y’inyuguti nkuru
Inyuguti nkuru ikoreshwa aha hakurikira:
a)Mu ntangiriro y’interuro.
Urugero:
Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge.
b) Nyuma y’akabago, akabazo n’agatangaro.
Ingero:
- Twese duhagurukire kujijuka.Wabigeraho ute utazi gusoma? Ntibishoboka.
- Ntoye isaro ryiza shenge wee! Reka nge kuryereka nyogokuru.
c)Nyuma y’ingirwanshinga “-ti”, “-tya”, “-tyo” n’ijambo “ngo”
bikurikiwe n’utubago tubiri n’utwuguruzo. Ariko inyuguti nkuru ntitangira amagambo asubirwamo iyo uwandika
yayatangiriye hagati mu nteruro yakuwemo.
Ingero:
- Mariya arasubiza ati: “Ibyo uvuze bingirirweho”.
- Igihe Mariya yavugaga ati: “bingirirweho”, yari yaramaze gusabwa na Yozefu.
d) Ku nyuguti itangira imibare iranga iminsi, amazina y’amezi n’ay’ibihe by’umwaka.
Ingero:
- Ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu.
- Ugushyingo gushyira Ukuboza
- Mu Rwanda haba ibihe bine by’ingenzi: Urugaryi, Itumba, Iki (Impeshyi) n’Umuhindo.
e)Ku nyuguti itangira amazina bwite y’abantu, ay’inzuzin’ay’ahantu, kabone nubwo indomo itangira izina ry’ahantu
yaba yatakaye.
Ingero:
- Rutayisire atuye i Huye hafi ya Cyarwa.
- Mu Mutara hera ibigori.
- I Washingitoni (Washington) ni ho hari ikicaro cya Banki y’Isi.
- Uwitwa Enshiteni (Einstein) yari umuhanga cyane.
f) Ku nyuguti itangira amazina y’imirimo, ay’inzego z’imirimo n’ay’amashyirahamwe.
Ingero:
- Bwana Muyobozi w’Akarere,
- Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi
- Umuryango w’Abibumbye
- Koperative Dufatanye
g) Ku nyuguti itangira amazina y’impamyabushobozi, ay’icyubahiro, ay’inzego z’ubutegetsi, ay’ubwenegihugu n’amoko, ay’indimi, ku mazina y’ibikorwa byamamaye mu mateka no ku nyuguti itangira ijambo “Igihugu” iyo rivuga u Rwanda.
Ingero :
- Dogiteri Karimanzira
- Nyakubahwa Perezida wa Repubulika
- Umurenge wa Nyarugenge
- Abanyarwanda barimo Abasinga n’Abagesera
- Dukwiye guteza imbere Ikinyarwanda.
- Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose hapfuye abantu benshi.
- Banki Nkuru y’Igihugu yakoze inoti nshya ya magana atanu.
h) Ku nyuguti itangira umutwe w’inyandiko, igitabo cyangwa ikinyamakuru.
Ingero:
- Nujya mu mugi ungurire Imvaho Nshya.
- Musenyeri Kagame Alegisi ni we wanditse Indyoheshabirayi.
i) Izina bwite umuntu yahawe akivuka cyangwa irindi rifatwa nka ryo riri ku ntangiriro no ku mpera y’inyandiko (nk’ibaruwa, nk’itegeko, nk’umwandiko uwo ari wo wose,...) no mu rutonde rw’amazina y’abantu ryandikwa ryose mu nyuguti nkuru.
Nyamara rikandikwa mu nyuguti nto uretse inyuguti iritangira yandikishwa inyuguti nkuru mu mwandiko hagati.
Ingero:
- GAHIRE Rose
- UMURISA Keza
- BUTERA Simoni
- Nagiye kwa Gahire Rose anyakira neza.
Umwitozo
1. Amazina bwite y’ahantu afite indomo yandikwa ate? Tanga ingero eshatu.
2. Shyira utwatuzo dukwiye mu nteruro zikurikira:
a. Yagiye ku isoko agura amashu ibirayi ibishyimbo n’ibitoki
b. Twatanze amafaranga igihumbi na magana abiri 1200 Frw
3. Kosora interuro zikurikira:
a. Yababwiye ati, nzarya duke ndyame kare
b. Yageze muri Cameroni ahurirayo na nyira rume
c. umubarankuru yavaga inda imwe nabahungu batatu
d. nyir’urugo umutimanama we wamubwirije gusaba imbabazi umuryango we.
e. Abana babahungu nabo bari barakurikije se ntibafashe imico yamushiki wa bo.
f. Mbega ukuntu cyuzuzo yatsinze igitego, uwogeza ngo gooooooooo!.
4. Ni ryari izina umuntu yahawe akivuka ryandikwa n’inyuguti nto uretse inyuguti iritangira. Tanga urugero.I.3. Ibaruwa mbonezamubano
Igikorwa
Soma umwandiko ukurikira, witegereze imiterere yawo maze utahureinshoza yawo n’ibice biwugize.
1.3.1.Inshoza y’ibaruwa mbonezamubano
Ibaruwa mbonezamubano bakunze kwita ibaruwa isanzwe cyangwaya gicuti, ni ibaruwa umuntu yandikira umubyeyi, umuvandimwe we, inshuti … agamije kumubwira cyangwa kumubaza amakuru.
Uwandika ibaruwa abwira uwo yandikira nkaho bari kumwe, ibyo yakamubwiye akabyandika ku rupapuro.
Kuko urupapuro ruba ari ruto, umuntuwandika ibaruwa agomba kuvuga iby’ingenzi, nta kurondogora.
1.3.2. Ibice by’ibaruwa mbonezamubano
Ibaruwa mbonezamubano igomba kugaragaza ibice bikurikira:
a) Aderesi y’uwanditse: Amazina y’uwanditse n’aho abarizwa.
b) Ahantu yandikiwe n’itariki: Uwandika agaragaza aho yanditse ari n’itariki yandikiyeho.
c) Uwandikiwe: uwandika agaragaza isano afitanye n’uwandikiwe
d) Indamutso: Uwandika asuhuza uwo yandikiye.
e) Ubutumwa nyirizina bw’ibaruwa:uwandika agaragaza ibyo ashaka kugeza k’uwandikiwe
f) Umusozo: Ugaragaramo gusezera n’intashyo.
g) Izina ry’uwanditse n’umukono we: Uwanditse ibaruwa
mbonezamubano asoza yandika amazina ye agashyiraho n’umukono.
Umwitozo
Andika ibaruwa mbonezamubano uyandikire umuntu ihitiyemo mu bavandimwe cyangwa inshuti.
I.4. Ihimbamwandiko: Umwandiko ntekerezoIgikorwa
Ongera usome neza umwandiko “Akamaro k’itorero”, witegereze imiterere yawo, maze utahure ubwoko bwawo hanyuma ukore ubushakashatsi bwimbitse utahure inshoza, uturango, n’uburyo bwo guhanga bene uwo mwandiko.
1.4.1 Inshoza y’umwandiko ntekerezo
Umwandiko ntekerezo ni umwandiko muhimbano akenshi uvuga ibintu bisanzwe mu buzima.
Uwandika umwandiko ntekerezo ahera ku byo abona, ku byo yumva cyangwa atekereza ko byabaho
akabyandika ku buryo uzabisoma agira icyo yiyunguraho mu bumenyi.
Umwandiko ntekerezo bawita nanone “umwandiko usanzwe”.
Witwa umwandiko usanzwe mu rwego rwo kuwutandukanya n’indi myandiko y’ubuvanganzo nk’inkuru, ibitekerezo, imivugo n’iyindi.
Imyandiko ntekerezo isa nk’imenyesha amakuru y’ibiriho maze usoma akaba yabifata nk’ukuri cyangwa akabihakana. Nta minozanganzo ikunze kubamo. Iyo usomye uyu mwandiko “Akamaro k’itorero” usanga umwanditsi yarashakaga kuduha amakuru.
Ni umwandiko utubwira akamaro k’itorero, ibyigirwagamo n’uko twagereranya itorero rya kera n’iry’ubu. Ni umwandiko usanzwe rero.
Mu yandi magambo ni umwandiko ntekerezo.
1.4.2. Imbata y’umwandiko ntekerezo
Umwandiko ntekerezo ugira ibice bine ari byo umutwe, intangiriro, igihimba n’umusozo.
a) Umutwe
Umutwe ugaragaza mu magambo make cyane ibyo umwandiko ugiye
kuvugaho. Dore ibiranga umutwe w’umwandiko.
- Umutwe w’umwandiko ugomba kuba witaruye gato ibindi bice by’umwandiko bisigaye.
- Umutwe w’umwandiko ushobora kwandikwa mu nyuguti nkuru.
- Umutwe w’umwandiko ushobora gucibwaho umurongo
- Biba byiza cyane iyo umutwe ubaye mugufi. Ni ukuvuga ko uba wanditse mu murongo umwe cyangwa ibiri.
Iyo irenze ishobora kwitiranywa n’igika gitangira umwandiko.
b) Intangiriro
Intangiriro ni igika ukora ihangamwandiko yerekanamo muri make ibigiye kuvugwaho ariko mu buryo bwo gutera amatsiko.
Iki gice gitangira kivuga ku nsanganyamatsiko mu buryo busanzwe kikaba gishobora no gusozwa n’ikibazo.
c) Igihimba
Igihimba ni igice kigizwe n’ibika bigenda bisobanura ingingo ku ngingo mu zo umwandiko wubakiyeho mu buryo burambuye.
Igitekerezo kimwe gihereza ikindi mu gika gikurikiyeho, bityobityo. Uhanga umwandiko agomba kwita ku magambo ahuza ibika ku buryo wumva ibitekerezo bifite uruhererekane.
Umusozo
Umusozo ni igika cya nyuma cy’umwandiko. Iki gice kigaragaramo inshamake ku byavuzwe ndetse n’ingamba zijyanye n’uko uhanga umwandiko abibona.
Muri iki gice ni ho uwandika agaragazamo umwanzuro ku nsanganyamatsiko n’uruhande abogamiyeho.
1.4.3. Ibiranga umwandiko ntekerezo
Umwandiko ntekerezo urangwa n’ibi bikurikira:
- Kurambura ibitekerezo ku nsanganyamatsiko yatanzwe- Ibice bine ari byo: umutwe, intangiriro, igihimba n’umusozo.
Ishusho y’imbata y’umwandiko
1.4.4. Intambwe z’ingenzi zo guhimba umwandiko ntekerezo
- Gutekereza ku nsanganyamatsiko no kuyisobanukirwa neza.
- Gutekereza no kwandika ku ruhande ibitekerezo ku ngingo nkuru uri buvugeho
- Gutunganya ibitekerezo byatanzwe ku nsanganyamatsiko (gusoma ibyo wanditse ukareba ko hari ibyo waba washyizemo bitari ngombwa cyangwa se ko hari ibyo waba wibagiwe byari ngombwa.
- Kwandukura ibyo wanditse ku rupapuro mu buryo bufite isuku wita no ku mabwiriza y’imyandikire n’igenabika.
Imyitozo
1. Garagaza ibiranga umwandiko ntekerezo.
2. Tandukanya umwandiko ntekerezo n’ibaruwa mbonezamubano.
I. 5. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri nyuma y’umutwe wa mbere
1. Andika ibaruwa mbonezamubano wubahiriza ibiyiranga ndetse n’amabwiriza yemewe y’imyandikire, uyandikire umwe mu bantu bo mu muryango wawe hanyuma uzayigereranye n’aya bagenzi bawe mu matsinda muyajore mureba ko yubahirije ibisabwa.
2. a) Hanga umwandiko ntekerezo ku nsanganyamatsiko ikurikira:
“Uruhare rwange mu guteza imbere uburezi n’uburere”. Umwandiko wawe ugomba kuba wubahirije amabwiriza
y’imyandikire y’Ikinyarwanda n’uturango tw’umwandiko ntekerezo.
b) Sesengura kandi ujore umwandiko mugenzi wawe yahanze ureba
niba wubahirije uturango tw’umwandiko ntekerezo kandi niba wanditse wubahirije amabwiriza y’imyandikire y’Ikinyarwanda.
Ubu nshobora:
- Gusobanurira abandi uko uburezi n’uburere byitabwagaho mu
Rwanda rwa kera n’uko bwitabwaho mu bihe bya none.
- Kwandika neza ururimi rw’Ikinyarwanda nubahariza amabwiriza
y’imyandikire yarwo.
- Kwandika neza ibaruwa mbonezamubano nandikira inshuti
yange, ababyeyi cyangwa abavandimwe bange.
- Gusesengura no guhanga umwandiko ntekerezo.
Ubu ndangwa:
N’indangagaciro z’umuco nyarwanda: gukunda igihugu, kugira ubutwari, kugira ikinyabupfura, kubana neza na bagenzi bange,
kuvugisha ukuri, kutarakazwa n’ubusa…
I. 6. Isuzuma risoza umutwe wa mbere
soma umwandiko ukurikira usubize ibibazo byawubajijweho.
Umwandiko: Uburere mu muryango
Mugabo yagiye gusura nyirasenge Kantengwa utuye i Gasanze. Agezeyo arasuhuza, barikiriza. Yasanze nyirasenge adahari yazindukanye n’umugabo we, bagiye gusura inshuti yabo ku gasozi gahana imbibi n’ako batuyeho kuko burya ngo: “Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge.” Mugabo yasanzeyo babyara be, baramuzimanira, dore ko bari baratojwe umuco mwiza wo kwakira abashyitsi.
Mu gihe cya nimunsi, Kantengwa n’umugabo barataha basanga umushyitsi yabasuye. Nyuma yo kuganiriza Mugabo umwanya muto, umugabo wa Kantengwa ariheza ngo ahe rugari umwisengeneza na nyirasenge baganire.
Dore ikiganiro bagiranye.
Kantengwa: Niko se mwana wa, iwanyu muraho ni amahoro?
Mugabo: Nta kibazo gihari da! N’akavura kagenda kaboneka uko bikwiye.
Kantengwa: None se babyara bawe bashoboye kukwitaho ntiwishwe n’irungu?
Mugabo: Banyakiranye urugwiro; barateka barangaburira. Bampaye
n’amazi ashyushye yo gukaraba intoki mbere yo gufungura. Mwabahaye
uburere bwiza pe!
Kantengwa: Ni byo ariko da! Bagerageza kubaha abantu. Ikinyabupfura
twabatoje bongeraho icyo ku ishuri ugasanga ari ikintu k’ingenzi buri
mwana agomba guhabwa rwose.
Mugabo: Hanyuma rero masenge, reka nkubwire ikingenza, ntaza no
kuva aho mba nka wa wundi wagiye gutira imfizi, agahugira kuganira
ibindi, hakaza kuza undi akamutanga kuyitira bityo bakayihera
uwayitiye mbere!
Kantengwa: Ngaho re! Nizere ko amakuru ugiye kumbwira ari ay’ubuhoro!
Mugabo: Humura rwose ni ubuhoro. Nashakaga ko mwazantiza
babyara bange bakazamperekeza mu munsi mukuru wo gutaha
Impamyabushobozi y’Amashuri ya Kaminuza. Tuzaba dufite imirimo
y’ingorabahizi, kuko ari nabwo nzerekana umugeni nakunze mu
muryango. Ubwo kuri mwe nta yindi ntumwa. Ibirori nk’ibyo
ntimwabiburamo.
Kantengwa: Ayiii! Mbega ibyishimo! Ibirori birahuriranye ye! Uwo
mukobwa se ni uw’ahagana he mwana wa?
Mugabo: Ese ugira ngo ntimushobora kuba mumwibuka; ni umukobwa
uvuka mu muryango w’inshuti z’iwacu utuye mu Burasirazuba. Nyamara
hari igihe mwahuriye iwacu yaje kudusura.
Kantengwa: Aaa! Umenya isura ye ingarutse mu bitekerezo. Koko hari
inkumi nigeze gusanga yabasuye, ariko sinari guhita nkeka ikiyigenza.
Burya gukekakeka si n’indangagaciro y’umuco w’Abanyarwanda.
Mugabo: Ubwo rero gahunda ni iyo. Ni ku itariki ya 5 y’ukwezi gutaha.
Kantengwa: Ndumva nta kibazo rwose. Ubwo tuzaza twabukereye. Abo
wasabye na bo nta kibazo. Bazitoranyamo uzasigara ku rugo kugira ngo
hatagira uduca mu rihumye akaducucura.
Mugabo: Nuko rwose ndabashimiye. Ahubwo mundebere se w’abana na
we musezereho.
Kantengwa: Nta kibazo ndamugusezereraho. Twari tumaze no
kuvugana ko hari aho ahita yerekeza; gusa yanze kwirirwa aturogoya.
Ahubwo reka ndebe uri hafi muri babyara bawe tukurenze irembo.
Wibuke kandi kudusuhuriza abo babyeyi, uti: “Mutahe cyane!”
I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
1. Mugabo yakiriwe ate akigera mu muryango wo kwa nyirasenge?
Sobanura impamvu yakiriwe muri ubwo buryo.
2. Ni iyihe mpamvu nyamukuru y’uruzinduko rwa Mugabo kwa nyirasenge?
3. Garagaza imwe mu migenzo myiza y’umuco nyarwanda igaragara
muri uyu mwandiko usobanure n’abo igaragaraho.
4. Gereranya ibivugwa muri uyu mwandiko n’ubuzima busanzwe bwa buri munsi
II. Inyunguramagambo
1. Tanga ibisobanuro by’amagambo akurikira ukurikije uko
yakoreshejwe mu mwandiko.
a) Ingorabahizi
b) Nta yindi ntumwa
c) Umwisengeneza
d) Twabukereye
e) Uduca mu rihumye
2. Koresha aya magambo mu nteruro wihimbiye.
a) Indangagaciro
b) Akaducucura
c) Kurenza umuntu irembo
3. Shaka mu mwandiko imbusane z’aya magambo
a) Umusangwab) Akazuba
III. Imyandikire y’Ikinyarwanda
1. Kosora interuro zikurikira ukurikije imyandikire yemewe y’ikinyarwanda.
a) Kuba kwisi n’ukwihangana.
b) Ntamuntu numwe ushobora kumva ububabare bwabandi badahuje ikibazo.
c) Habaho abantu b’inyanga mugayo bakunda kwitangira imbabare.
d) Yarangije kwiga mumwaka w’2015
e) Yohani Kayiranga yambwiye ko Urwanda n’Uburundi ari ibihugu
byaboneye ubwigenge icyariwe.
f) Mbere y’ubwigenge, igihugu cya Belgique ni kimwe mu byakoronije Urwanda.
IV. Ihangamwandiko
1. Andikira mugenzi wawe mwigana ibaruwa mbonezamubano umubaza amakuru ye unamumenyesha igihe uteganya kumusura.
Ibaruwa yawe igomba kubahiriza imbata y’ibaruwa n’amabwiriza y’imyandikire y’Ikinyarwanda.
2. Hanga umwandiko ntekerezo utarengeje amagambo ijana na mirongo itanu ku nsanganyamatsiko ikurikira: “Uburezi bufite
ireme, inkingi y’iterambere”. Umwandiko wawe ugomba kuba wubahirije uturango tw’umwandiko ntekerezo n’amabwirizay’imyandikire y’Ikinyarwanda.
UMUTWE WA KABIRI:UMUCO NYARWANDA
Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
- Kurondora ingeri z’ubuvanganzo nyemvugo bwo muri rubanda no gusesengura imyandiko ya zimwe muri zo agaragaza
ingingo z’ingenzi ziyikubiyemo.
- Guhanga yigana zimwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyemvugo bwo muri rubanda.
Igikorwa cy’umwinjizo
Iyo witegereje imibereho y’Abanyarwanda ba kera usanga ibyabayeho kera baragendaga babyibukiranya bate?
II.1. Umwandiko: Kami ka muntu ni umutima we
Uyu mugani, bawuca iyo babonye umuntu yiyemeje kwihitiramo icyo
bamwe bamubuza; nibwo bagira, bati: “Kami ka muntu ni umutima we
nimumwihorere”. Wakomotse kuri Muhangu wo mu Mvejuru (Huye) ku
ngoma ya Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I ahasaga umwaka wa
1400.
Ku ngoma ya Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I hariho umugabo
wo mu bwoko bw’Abakobwa akitwa Muhangu, akaba umupfumu wa
Mibambwe Sekarongoro. Muri ubwo bupfumu bwe, yari akubitiyeho
n’ubutoni bunini kuri shebuja. Bukeye, umwe muri baka Mibambwe
asama inda, imaze gukura Mibambwe ategeka abapfumu be kugisha,
kugira ngo barebe aho umugore we akwiye kuzabyarira. Abapfumu
bajyana imbuto y’uwo mugore bararagura. Abenshi bemeza ko akwiye
kubyarira mu Cyambwe (ahahoze ari muri Gitarama); Muhangu wenyine
yemeza ko akwiye kubyarira mu Bitagata bya Muganza (na ho hahoze
ari muri Gitarama). Bavuye mu rugishiro (aho abapfumu bateranira
baragura), baza kuvuga uburyo imana zagenze. Bageze kuri Mibambwe,
bati: “Twese twemeje ko umugore wawe akwiye kuzabyarira mu
Cyambwe”; bati: “Keretse Muhangu wenyine ni we wereje ko akwiriye
kubyarira mu Bitagata bya Muganza”! Kubera ubutoni bwa Muhangu,
bituma Mibambwe yemera mu Bitagata bya Muganza.
Nuko muka Mibambwe bamwohereza mu Bitagata kwaramirayo.
Haciyeho iminsi, agiye ku nda arananirwa arapfa. Abapfumu berejeko yabyarira mu Cyambwe baba baboneyeho urwaho rwo kurega
Muhangu wabarushaga ubutoni; dore ko nta muhakwa ukunda undi.
Babwira Mibambwe, bati: “Nta kindi kishe umugore wawe; yishwe na
Muhangu watumye ajya kwaramira aho atereje”! Mibambwe bimujyamo
arabyemera, biramubabaza cyane!
Inkuru igera kuri Muhangu iwe mu Mvejuru. Abyumvise arahambira
n’abe n’ibye, afumyamo aracika ajya i Burundi. Agezeyo akeza umwami
waho, aramwakira, amushyira mu bapfumu be. Muhangu aratona cyane,
ndetse ngo kurusha uko yari ameze mu Rwanda. Ubwo yari afite abana
b’abadabagizi kuko bakuriye mu bukire, ariko bagakunda guhakwan’ibwami, ndetse ngo ntibiyibutse no gusezera ngo batahe.
Bukeye Muhangu arabyitegereza, asanga abana be nta cyo bazimarira,
nibwo abasezereye ubwe barataha. Bamaze gutaha, na we arabakurikira
abasanga iwe. Akigerayo, arabatumiza ngo baze kumwitaba. Bamaze
kuhagera, atumiza abatoni be n’abagaragu b’irimenanda; bose baraterana
baba uruvange. Ahamagara abana be, arababwira, ati: “Bana bange
kwikota ibwami si bibi; ibibi byanyu ni ukutagira icyo mubwira umwami
mukimusaba”! Ati: “Mubuze akandi kami kadahwanye n’umwami, arikokakaba ari ko gatuma umuntu abana n’umwami neza”!
Abahungu be n’abagaragu be birabayobera, bararebana gusa. Muhangu
abonye ko bajumariwe, ati: “Dore ako kami gato gashyikiriza umuntu
ku mwami, ni umutima we”. Bose batangarira iryo jambo Muhangu
abatunguje, birahorwa.
Nuko haciyeho iminsi Muhangu arapfa, abana be basigara muri bwa
butoni yabacumbiye. Bukeye, mukuru wabo akubaganya umugore
w’umwami w’i Burundi baramufata; bimushyira mu makuba arabohwa
aranyagwa, byototera na barumuna be; bose baranyagwa. Abagaragu
ba Muhangu bamaze kubibona, bibuka rya jambo yasize avuze, bati:
“Muhangu yabivuze ukuri koko ‘Kami ka muntu ni umutima we’! Yavuze
ko umutima w’umuntu ari akami gato, umwami akabangikana na ko;
ariko kakaba ariko gatuma akunda nyirako”!
Nuko rubanda babisamira hejuru ubwo, babona uwiyemeje icyo abandi
bamuhinyuriraga, bati: “Nimumureke burya kami ka muntu ni umutima
we”! Aho ni na ho kandi haturutse “kwigira kami gato” bivuga kwigiraikigenge. “Kami ka muntu” bivuga umutima nama.
2. 1.1.Gusoma no gusobanura umwandiko
Igikorwa
Soma umwandiko “Kami ka muntu ni umutima we”ushakemo
amagambo udasobanukiwe neza hanyuma uyasobanure wifashishijeinkoranyamagambo.
Imyitozo
1. Uzuza kandi ukosore aho bishoboka izi nteruro ukoresheje
amagambo akurikira dusanga mu mwandiko: kunyaga,
gufumyamo, kwarama, gukeza, urwaho, ubyara.
a) Baravuga ngo: “Nta……. abami babiri.”
b) Umujura aguciye……. yakwiba.
c) Kera uwitwaraga nabi ibwami bashoboraga…….
d) Ubu ababyeyi bajya ……. kwa muganga.
e) Kariza yikanze abajura bamukurikiye maze ……. ariruka.
2. Koresha amagambo akurikira mu nteruro ku buryo agira indi
nyito adafite mu mwandiko.
a) Kwerab) Kugisha
II. 1.2. Gusoma no kumva umwandiko
Igikorwa
Ongera usome umwandiko “Kami ka muntu ni umutima we”, usubizeibibazo byabajijwe.
1. Iyi nkuru yabaye ku ngoma ya nde? Mu kihe kinyejana? Aho yabereye
ubu ni mu kahe Karere k’u Rwanda? Mu yihe Ntara?
2. Muhangu yari muntu ki? Byamugendekeye bite kugira ngo ave mu
Rwanda?
3. Abana ba Muhangu bazize ubusa. Ni byo cyangwa si byo? Sobanura.
4. Murumva Muhangu yarashakaga kuvuga iki abwira abana be ko
“kami ka muntu ari umutima we?”
2. 1.3.Gusoma no gusesengura umwandiko
Igikorwa
Ongera usome umwandiko “Kami ka muntu ni umutima we”, usubize
ibibazo bikurikira.
1. Garagaza ingingo z’amateka n’ingingo ndangamuco ziri muri uyu mwandiko.
2. Garagaza ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka ziri mu mwandiko.
3. Gereranya ibivugwa mu mwandiko “Kami ka muntu ni umutima we”n’ubuzima bw’aho utuye.
2.1.4. Kungurana ibitekerezo
Igikorwa
Mwungurane ibitekerezo kuri iyi ngingo: Akamaro ko kwiga
ubuvanganzo bwo muri rubanda muri iki gihe.
II.2. UBUVANGANZO NYARWANDA
Igikorwa
Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo byawubajijweho.Umwandiko: Abanyarwanda bimaraga ubute bari mu mirimo
Abanyarwanda bakoraga imirimo itandukanye bakizihirwa. Abahinga
ubudehe bakidogera isuka, bakaririmba imparamba; abahigi mu kibira
bakaririmba amahigi, baba bamashije umuhigo bakaroha ibyirahiro.
Buri mwuga wari ufite umwihariko, abasare mu mazi bakamenya
amasare yabo, abavumvu bakavuga amavumvu yabo bahamagara inzuki
cyangwa baziyama ngo zitabadwinga.
Mu gitaramo abagabo bashoboraga kwivuga, mu gihe cy’umuhuro
umukobwa agiye kubaka urwe bakamuhoza, abana bakarushanwa
kuvuga vuba utezwe mu mvugo bakamuseka n’ibindi.
Abanyarwanda bari bazi kwirwanaho bimara ubute, batarama cyangwa
bakora akazi runaka.
Ibibazo
a) Amasare, amavumvu, ibihozo n’amagorane ni ubuvanganzo bwari
bugenewe ba nde?
b) Kora ubushakashatsi utahure inshoza, amoko n’ingeri
by’ubuvanganzo.
2.2.1 Intangiriro
Ubuvanganzo nyarwanda ni igice cy’ururimi kiga uruhurirane
rw’abahanzi nyarwanda, ibihangano byabo ndetse n’uburyo bwabo bwo
guhanga. Bukubiyemo ibyiciro bibiri bikuru: ubuvangazo nyarwanda
nyemvugo n’ubuvanganzo nyarwanda nyandiko.
Ubuvanganzo nyarwanda nyemvugo bugabanyijemo ibice bibiri ari
byo: ubuvanganzo nyarwanda bwo muri rubanda n’ubuvangazo
nyarwanda nyabami (bw’ubutegetsi). Muri iki gitabo turibanda ku
buvanganzo nyemvugo bwo muri rubanda.
2.2.2 Inshoza y’ubuvanganzo nyemvugo bwo muri rubanda
Ni ibyahimbwe n’abantu ba kera batazwi neza bakaba barahimbaga
batandika, bakabifata mu mutwe. Ibyo bahimbaga babishyikirizaga
ab’igihe cyabo bikabizihira mu bitaramo, bakagenda babiraga abo basize,
bityobityo bakagenda babihererekanya mu mvugo. Ubu buvanganzo
bwo muri rubanda bukubiyemo ibintu byinshi byari byarasakaye muri
rubanda. Nta muntu bwitirirwaga ko yabuhimbye.
2.2.3 Ingeri z’ubuvanganzo nyarwanda nyemvugo bwo muri rubanda
Muri ubu buvanganzo hakubiyemo ingeri nyinshi. Zimwe wasangaga
zihariwe n’itsinda runaka rikora umurimo umwe; muri zo twavuga:
amasare, amahigi, amavumvu… Izindi wasangaga zihuriweho
n’Abanyarwanda benshi ku buryo na n’ubu zigifite agaciro. Izo ngeri ni
nk’insigamigani, imigani migufi, imigani miremire, ibisakuzo, urwenya
na byendagusetsa, indirimbo, imbyino, ibihozo, amagorane n’ibindi.
Umwitozo
Uhereye ku mwandiko “Abanyarwanda bimaraga ubute bari mu
mirimo”, sobanura ingeri z’ubuvanganzo zikurikira: Amasare,
amavumvu, amahigi, imparamba
2.2.3.1. Insigamigani
Igikorwa
Ongera usubire mu mwandiko wasomye “Kami ka muntu ni umutima
we” witegereza imiterere yawo, uko utangira, uko usoza, ibivugwamo
maze utahure inshoza n’uturango by’ingeri y’insigamugani.
a)Inshoza y’insigamigani
Insigamigani ni ibitekerezo bifatiye ku muntu wakoze ikintu iki n’iki
cyangwa se ikintu cyabaye mu gihe runaka bigahinduka iciro ry’umugani
n’ubu ugikoreshwa. Ishobora kuba kandi iyo mvugo ubwayo, uwo
yakomotseho cyangwa icyo yakomotseho.
b)Uturango tw’insigamigani
Insigamigani itangira bavuga inkomoko y’uwo mugani, ikavuga
ibyabayeho ku bantu bazwi kandi mu gihe kizwi, inyamaswa cyangwa
ikintu byitiriwe. Insigamigani ivuga igitekerezo gifatika ku kintu
cyakozwe cyangwa cyavuzwe n’umuntu bigahinduka iciro ry’umugani.
Insigamigani kandi isozwa basobanura uwo mugani.
Insigamigani zirimo ingeri ebyiri: insigamigani nyirizina n’insigamigani
nyitiriro.
Insigamigani nyiri zina: ni iz’abantu bazwi neza amavu
n’amajyo ku buryo abantu bemeye kwigana imigirire yabo
mu mvugo ya buri gihe; bigahinduka inyigisho y’ihame.
Insigamigani nyitiriro: Ni ibindi rubanda baba baragenuriyehobakabigira iciro ry’imigani ariko atari byo byabivuze cyangwa se byabikoze.
Aha dusangamo nk’inyamaswa, inyoni…
Ingero:
- Impyisi iti: “Kuvuga ni ugutaruka”.
- Inyombya iti: “Mbateye akari aha”.
Umwitozo
Jya mu isomero, ryaba iryo ku ishuri cyangwa iry’ahandi cyangwa
ukoreshe ikoranabuhanga maze usome umwandiko w’insigamigani
utahuremo uturango twayo maze ubwire bagenzi bawe iyo nsigamigani
mu nshamake kandi ubasobanurire uturango twayo.
2.2.3.2. Imigani migufi cyangwa imigani y’imigenurano
Igikorwa cy’umwinjizo
Soma ibika bibiri bya nyuma by’umwandiko “Kami ka muntu ni
umutima we” maze usubize ibibazo bikurikira:
- Imvugo “Kami ka muntu ni umutima we” ishaka kuvuga iki
ukurikije ibivugwa mu mwandiko?
- Uhereye ku miterere n’ibisobanuro by’iyi mvugo, tahura inshoza
y’imigani y’imigenurano n’uturango twayo.
a) Inshoza y’umugani mugufi (Umugenurano)
Mu Kinyarwanda umugani mugufi ni interuro ngufi gacamigani yakubiyemo
ihame ridutoza gukora iki cyangwa se kudakora kiriya. Iyo nteruro iba
yumvikana mu mvugo y’amarenga, ishushanya kandi igenura kuko iba
ibumbatiye inyigisho yumvwa hakoreshejwe inyurabwenge.
Imigani y’imigenurano ikubiyemo insanganyamatsiko zinyuranye
z’uturango tw’umuco nyarwanda nk’uburezi n’uburere, imibanire,
ubucuti, imyemerere, ubwisungane cyangwa ubufatanye n’ibindi.
Ingero:
- Uburere buruta ubuvuke.
- Igiti kigororwa kikiri gito.- Akebo kajya iwa mugarura
Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge.
- Imana iraguha ntimugura iyo muguze iraguhenda.
- Inkingi imwe ntigera inzu.
b) Uturango tw’imigani migufi
- Ni utubango tugufi dufite imvugo idanangiye kandi twuzuyemo
(tubumbatiye) ubutumwa.
- Umugani mugufi uwusobanukirwa bitewe n’icyo barenguriyeho.
- Intego yawo ni ukwigisha abantu kugira ngo bahindure ingeso mbi
zabo cyangwa bakomeze imico myiza bari basanganywe.
- Imigani migufi ni ibihangano nyabugeni kuko usanga yifitemo
ikeshamvugo nk’igihangano nyabugeni icyo ari cyo cyose.
- Urangwa kandi no kuba ugizwe n’ibice bibiri by’interuro byuzuzanya
cyangwa bivuguruzanya.
Ingero:
- Utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze.
- Ubuto bubeshya umuntu agaseka.
- Irya mukuru urishima uribonye.
- Irya mukuru riratinda ntirihera.
Umugani w’umugenurano wumvikana ku buryo bubiri ari na ho
hakuwe imvugo ko ugenura: Uburyo bwa kamere yawo n’uburyo
bw’amarenga.
Umugani wumvikana mu buryo bwa kamere yawo iyo umuntu awuciye,
uwumvise awumva mu mvugo iboneye, mbese itamugora kuyumva.
Urugero:
Arimo gishigisha ntavura: birumvikana ko amata atavura ugenda
uyakozamo umutozo uyavuruga buri kanya (gushigisha ni ugukaraga
umwuko mu gikoma kiri ku ziko ngo ifu yivange n’amazi itaza gufata
mu ndiba bigashirira), iryo ni ihame. Urumva koko ari byo, nta kindi
gisobanuro ugomba kugira ngo wumve uwo mugani.
Umugani wumvikana mu buryo bw’amarenga. Uwumvise agomba
gutekereza agashishoza kugira ngo amenye icyo uwo mugani
bawurenguriraho, mbese ingingo ishushanya. Uyu mugani urerekana
ingorane umuntu aterwa n’abamusesereza mu bikorwa bye bagira ngo
berekane ko ibye bidashobora gutungana kandi bifite kidobya. Uko
kumutobera urogoya imigambi ye, ni byo bagereranya no gushigisha
amata kuko amata ubusanzwe aba ikivuguto ari uko wayateretse
ukayarekera hamwe agatuza, akabona gufatana, ari byo bita “kuvura”.
Imigani y’imigenurano ikubiyemo uturango twinshi tw’umuco wacu
nk’uburezi n’uburere, imibanire, uko twumva isi n’ibiyiriho cyangwa
ibitubaho n’ibindi.
Umugezi w’isuri urisiba”. Wumvise uyu mugani ko iyo umugezi
usakuma ibintu byinshi: ibiti, ibyatsi, ibitaka…ugera aho biwufunga
ugasibama, wumva ko ari byo kandi byumvikana.
Uburyo bwa kabiri ni uburyo bw’amarenga.Uciriwe uwo mugani
cyangwa undi wese uwumvise agomba gutekereza, agashishoza akumva
neza icyo bamubwirira muri uwo mugani. Mbese ibyo uwo mugani
umushushanyiriza, umubwira mu marenga. Akumva ko agereranywa
n’uwo mugezi, ko imico mibi yakora yibwira ko akorera abandi bigera
aho akaba ari we bigiraho ingaruka.
Imigani migufi rero ni ubuvanganzo bwigisha, bukosora kandi bukanenga
imigirire idahwitse.Imyitozo
1. Ni uwuhe mugani wacira abantu bavugwa mu nteruro zikurikira:
a) Kagabo na Nyiraneza barashakanye kandi bahora mu makimbirane
adashira bitewe n’uko iyo umwe atereye hejuru n’undi ahita
amusubiza bityo bikarangira barwanye.
b) Gatari akunda gusuzugura iby’abandi basubije mu ishuri
akumva ko ibye ari byo bizima ko nta wundi wagira icyo asubiza.
Bikarangira nyuma yo gukosorwa ari we ubonye amanota make.
2. Soma inkuru ikurikira hanyuma usubize ibibazo byayibajijweho.
Karekezi akora akazi k’ubuganga kandi abarwayi bamukundira uko
abitaho. Ku bitaro aho akorera haje umugabo uje kuhivuriza amubwira
ko areka akazi akaza bakajyana akamuha akazi ko kumuyoborera
ivuriro. Yamubwiye ko kugira ngo amujyane abanza kumuha
amafaranga ibihumbi ijana yo kumushakiramo ibyangombwa. Yahise
asezera akazi ajya gushaka uwo mugabo. Ajya mu mugi kumureba.
Agize ngo aramuhamagara kuri terefone asanga nimero ye ntiboneka.
Aramanjirirwa, agarutse ku kazi asanga bamaze kumusimbuza undi.
a) Ni uwuhe mugani wacira umuntu umeze nka Karekezi wirukankira
ibihita byose akitesha amahirwe yari afite?
b) Ni uwuhe mugani wacira umuntu umeze nka Karekezi umwereka
ko iyo wihutiye gukora ibintu utatekereje bikubyarira ingaruka
mbi?
c) Gira inama Karekezi mu mugani mugufi umubwira ko akwiye
kujya agisha inama abandi ko ibitekerezo bye wenyine byamuroha.
3. Soma izi nteruro zikurikira, ushake umugani w’umugenurano
wahuza n’ibivugwamo.
a) Iminsi uyiteganyiriza hakiri kare, ukibishoboye, ibintu wazigamye
bikazagutunga utakishoboye n’inshuti washatse zikazagufasha
umaze gusaza cyangwa wamugaye.
b) Ntawukwiye kwishimira ibyago by’undi naho yaba ari umwanzi
we kuko na we bishobora kumugeraho.
c) Ubwuzu n’ubuntu bw’ugukunda bumugaragaraho akikubona,
ntatindiganya kukwakira neza, aguhorana ku mutima n’iyo ufite
ibyago abigufashamo utabimusabye.
d) Umurimo udakora wibwira ko woroshye, ukagaya abawukora
ngo nta cyo bamaze kandi ubakomereye koko. Umuntu ananirwa
kugira icyo akurusha, ariko ntananirwa kujora icyo abandi bakoze.
e) Kwiharira ibyo utunze ntusangire n’inshuti utazi icyo iminsi iguteze.
2.2.3.3. Ibisakuzo
Igikorwa
Itegereze interuro zikurikira, maze ukore ubishakashatsi utahure
inshoza, uturango n’akamaro by’ibisakuzo.
Sakwe sakwe…! Soma!
a) Ngesa bumera. Umusatsi.
b) Sakuza n’uwo muri kumwe. Ururimi.
c) Nyabugenge n’ubugenge bwayo. Inkoko icutsa itagira amabere,
inka icurika icebe ntimene amata, inzoka igenda itagira amaguru.
a) Inshoza y’ibisakuzo
Ibisakuzo ni umukino wo mu magambo, ugendanye n’ibibazo n’ibisubizo
byabyo, bihimbaza abakuru n’abato, kandi birimo ubuhanga kuko
byigisha gutekereza.
Ibisakuzo ni ingeri yagenewe kwigisha no kwidagadura. Binyura mu
mukino ugizwe n’ibibazo by’ubufindo n’ibisubizo byabyo. Ubaza agira ati:
“Sakwesakwe”. Mugenzi we agasubiza ati: “Soma”. Ubwo undi akavuga
igisakuzo, mugenzi we atashobora kugisubiza undi ati: “Kimpe”. Mugenzi
we ati: “Ngicyo”, umukino ugakomeza utyo. Usanga mu bisakuzo harimo
ibya kera cyane, ariko hakabamo n’ibya vuba bigusha ku mateka ya hafi.
Ndetse no muri iki gihe abantu bashobora guhimba ibisakuzo byunganira
iriya nganzo yo hambere.
Ingero:
Sakwe sakwe…! Soma!
- Zenguruka duhure.
- Aho nagendaniye nawe wambwiye iki?
- Nkubise urushyi rurumira.
b) Uturango tw’ibisakuzo
- Ibisakuzo birangwa no gutangizwa n’amagambo: Sakwesakwe…!
Soma!
- Ibisakuzo kandi bigomba gukinwa n’abantu babiri bakuranwa.
- Birangwa no kuba hari ikibazo kijimije n’igisubizo gishobora kuba
cyo cyagwa ntikibe cyo.
- Mu gusakuza, unaniwe kwica igisakuzo, uwo basakuzanya
arakiyicira bityo akaba akimutsinze.
c) Akamaro k’ibisakuzo
Ibisakuzo bifasha abana ndetse n’abakuru gukora imyitozo
mfuturamvugo igamije kubamenyereza gutekereza, kuvuga badategwa,
kumenya gufindura imvugo zidanangiye , kandi bikabatoza umuco
ndetse bikanabamenyesha amateka.
Umwitozo
Ica/findura ibisakuzo bikurikira:
a) Aho nagendaniye nawe wambwiye iki?
b) Idagadure naraguharuriye.
c) Twavamo umwe ntitwarya.
d) Nshinze umwe ndasakara.
2.2.3.4. Urwenya na byendagusetsaIgikorwa
Soma inkuru zikurikira, ukore ubushakashatsi utahure inshoza
n’uturango by’urwenya na byendagusetsa.
- Umugabo w’igisambo yumvise ashonje, anyarukira mu nzu
asangamo ibiryo by’umwana, arabiterura. Abuze aho abirira ajya
mu bwiherero, arya vubavuba, ibyago bye biza kumuniga araniha,
umugore yumvise umuniho arahurura ati: “byagenze bite? Undi
araceceka. Agize amahirwe biramanuka ntiyongera kuniha, umugore
arongera arakomanga ati: “Hari urimo?” Umugabo afata ya sahani
ayambara ku mutwe. Umugore arambiwe asunika urugi, umugabo
abuze icyo avuga akomanga kuri ya sahani ati: “mada, witonde ubu
nabaye umuporisi.”
- Rwakagorora yahuye n’umugenzi wigendera maze agira atya
amucinya urushyi. Ngo asange yamwibeshyeho (yari amwitiranyije
n’umuntu wari waramwambuye) niko kumusaba imbabazi, undi na
we ntiyabyemera ajya kumuregera abunzi. Rwakagorora acibwa
amande y’igihumbi. Uko yagatanze inoti y’ibihumbi bibiri, ayo
kugarura arabura ni uko acunga wa mugenzi ku jisho, aritunatuna
maze amwasa urushyi rwa kabiri ati: “Ntibikuvune ugarura, n’ayo
asigaye yahamane!”
a) Inshoza y’urwenya na byendagusetsa
Urwenya na byendagusetsa ni inkuru zisetsa cyane ku buryo umuntu
uzibariwe ababaye cyangwa arakaye aruhuka. Izi nkuru hari ushobora
kuzibarirwa zimuvuga nabi akarubira, akarya karungu, akaba
yakwadukira abantu akabahutaza. Urwenya na byendagusetsa ni
kimwe mu biranga umuntu warezwe, wabanye n’abandi. Ubwiwe izi
nkuru akagaragaraho ubunyamusozi aba abuze akarango k’intore.
Byendagusetsa ariko yo bavuga ko yenda gusetsa kuko mu by’ukuri
bavuze ngo irashekeje mbere y’uko ibarwa ntawaba agikeneye guseka
iby’iyo nkuru igiye kuvugwa.
b) Uturango tw’urwenya na byendagusetsa
Urwenya rurangwa no kuba ari amagambo cyangwa imyifatire y’umuntu
bisetsa abandi. Usanga mu mvugo umunyarwenya akoresha amagambo
aterekeranye, cyangwa akavugishwa kubera impamvu iyi n’iyi ku buryo
bisetsa abamwumva.
Byendagusetsa yo irangwa no kuba ari agakuru kagufi gasekeje, cyane
kubera ko ibivugwamo bidashoboka, cyangwa bidakwiranye n’aho
bivugiwe cyangwa n’ubivuze. Ari urwenya cyangwa byendagusetsa byose
biba bigamije gusetsa no gushimisha abantu.
Umwitozo
Hanga urwenya cyangwa byendagusetsa ku ngingo yo kwamaganaubusambo mu muco nyarwanda.
2.2.3.5. Ibyivugo by’amahomvu
Igikorwa
Soma imyandiko ikurikira hanyuma usubize ibibazo byayibajijweho.
a) Nagiye ku rusenge ibitugu ndabitigisa, Imyambi ndayisukiranya,
abo twari kumwe ndabacyaha, nitwa Cyaradamaraye.
b) Nivugiye ku rusenge, umwana yivugira mu nda ya nyina nta ho byabaye.
c) Ndi umuhungu ndi umuziraguhunga, mirindi y’abasore nanze guhunga iwacu twaraye ubusa.
d) Ndi nyamuca mu gakangaga abakobwa bakagacira icyo bati:“Micomyiza yanyuze aha”!
Ibibazo ku myandiko
1. Ni iyihe nsanganyamatsiko usanga muri iyo myandiko umaze gusoma?
2. Kuvuga ko umuntu ari Cyaradamaraye bishatse kuvuga iki?
Birakwiye ko babivugira ku muntu w’umugabo? Kubera iki?
3. Ni ibihe bikorwa by’indengakamere usanga muri iyo myandiko?
Sobanura igisubizo cyawe.
4. Mumaze gusoma no gusesengura iyo myandiko, mwavuga ko ari
ubuhe bwoko bw’imyandiko?
5. Tanga inshoza n’uturango by’ubwo bwoko bw’imyandiko.1. Inshoza y’ibyivugo by’amahomvu
Ibyivugo by’amahomvu cyangwa ibyivugo by’abana ni ibyivugo bigufi
abana bivugaga bagamije gusetsa no kwidagadura muri rusange. Ibi
byivugo byivugirwa mu bitaramo byo mu miryango, si mu bitaramo
by’ingabo. Impamvu babyita amahomvu ni uko mu by’ukuri ibyo birata
biba bitarabayeho.
2. Uturango tw’ibyivugo by’amahomvu
- Ni ibyivugo bigufi cyane
- Ni ibyivugo byivugwa n’abana
- Ibigwi biratamo biba bitarabaye
- Bigamije gusetsa no kwidagadura
- Uwivuga yigereranya n’ibintu, inyamaswa akaba ari byo ashingiraho
ubuhangange bwe.
- Aho kwirata ubutwari bwo ku rugamba, uwivuga yirata ubwiza,
ubuhangange mu kurya, mu gukundwa n’abagore n’abakobwa…
Imyitozo
Hanga urwenya cyangwa byendagusetsa ku ngingo yo kwamagana
ubusambo mu muco nyarwanda.
1. Ibyivugo by’amahomvu birangwa n’iki?
2. Hanga ikivugo cy’amahomvu ukurikije ibiranga bene ibyo byivugo
maze wivuge ikivugo cyawe imbere ya bagenzi bawe.
II. 3. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri nyumay’umutwe wa kabiri
Umaze kwiga ubuvanganzo nyemvugo, jya mu isomero maze uhitemo
imyandiko y’imwe mu ngeri z’ ubuvanganzo nyarwanda bwo muri
rubanda uyisome. Hera kuri iyo myandiko uhange igihangano cyawe bwite cya bene iyo ngeri.
Ubu nshobora:
- Gusesengura imyandiko itandukanye yo mu ngeri z’ubuvanganzo
nyarwanda bwo muri rubanda ngaragaza ingingo z’ingenzi n’iz’umuco zigaragaramo.
- Gutandukanya no guhanga imyandiko inyuranye yo mu ngeri z’ubuvanganzo nyarwanda bwo muri rubanda.
- Kunoza imvugo yange nkoresha neza imigani migufi mu biganiro bisanzwe, mu biganiro mpaka no mu nyandiko
zitandukanye nandika.
- Gukina umukino wo gusakuza n’abandi.
- Kwivuga mu ruhame ntategwa kandi nsesekaza.
Ubu ndangwa:
N’umuco nyarwanda n’indangagaciro z’umuco zawo.
II. 4. ISUZUMA RISOZA UMUTWE WA KABIRI
Soma umwandiko ukurikira usubize ibibazo byawubajijweho.
Umwandiko: N’imirumbire yaba iya ntenyo
Uyu mugani umuntu awuca iyo agobotswe n’amaburaburizo abandi
bahinyura, agashobora kugoragoza icyari kimubangamiye; nibwo agira
ati: «N’imirumbire yaba iya Ntenyo»! Wakomotse ku bashonji bo mu
Buganza ( Intara y’i Burasirazuba ) ahagana mu mwaka wa 1800.
Mu rwimo rwa Yuhi Gahindiro, mu Rwanda hateye inzara kirimbura;
bayita Rukungugu. Amapfa aracana, ibintu biradogera impande zose z’u
Rwanda: amapfa aracana mu Buganza, aracana mu Mutara, aracana mu
Rukiga rwa Byumba, arasesura mu Rukaryi n’u Bwanacyambwe; mbese
utwo turere turarimbuka. Ibintu bimaze kuyoberana, abagabo babiri
bo mu Buganza bacitse ku icumu, bumva bavuga ko i Bumbogo bwa
Mbirima na Matovu hagikanyakanya. Barikora n’abana n’abagore babo
baboneza basuhukiyeyo; bagezeyo basanga Abambogo na bo bahonda
inguri. Babikubise amaso barumirwa baribaza bati: «Tubikitse dute ko
tutabona icumbi kandi ntidufunguze tubaye abande»?
Bigeze aho baragenda biroha mu rugo rw’umukecuru w’umupfakazi wari
aho mu Bumbogo. Bagezeyo bamwaka icumbi, umukecuru arababwira
ati: «Nimurare, ariko nta funguro mubona; dore na twe turicira isazi mu
jisho». Baracumbika, ariko barara bagera ijoro. Babaza wa mukecuru
bati: «Mbese ntiwatumenyera u Rwanda rwaruta urundi»?
Umukecuru ati: «Numvise ko hakurya aha ku Ndiza hapfuye
gukanyakanya, ariko geweho nabuze intege zangezayo». barita mu gutwi.
Bukeye baradogagira bambuka Nyabarongo bafata ku Ndiza. Bagezeyo
basanga hari hanyuma y’ibibi byose. Nibwo bigiriye inama, bati: «Aho
gupfa uru nimuze dusindagire dusubire inyuma twirohe muri Nyabarongo!
» Abagore babo babyumvise, barababwira, bati: «Nimugende mwenyine
ntitwatinyuka kwirohera abana mu ruzi». Mu gihe bakibivuga, bumva
abandi badari bavuga, bati: «Tugiye ku Ntenyo ngo bejeje uburo! » Ba
bandi, bati: «Natwe nimuze tugeyo, tuhace inshuro none twazarokoka»!
Nuko bikoma abo badari bandi, baradogagirana bataha mu Marangara,
bukeye barasindagira bagera ku Ntenyo; batungukira ku murima
w’uburo w’umugabo Mirenge ya Kigogo, uyu wari ukize cyane mujya
mwumva, ku buryo na n’ubu umuntu ukize bigaragara bavuga ngo:
«Akize ibya Mirenge». Bakibukubita amaso, ntibirirwa babaza, biroha
mu murima n’abagore n’abana. Ubwo bawugezemo abarinzi babwo
bagannye imuhira, ariko kandi n’ubwo buro bukaba bwararumbye bweze
ibitarutaru. Bamaze kubugeramo, baratangira barahekenya. Igihe
binikije bashishibuza, abarinzi babatungukiraho barabafata. Bagiye
kubakubita, baratinya, bati: «Na hatoya batatugwaho, ahubwo nimuze
tubashyire Mirenge abitegekere»! Barabashorera no kwa Mirenge,
babagezayo ibyanga byabarenze. Mirenge abakubise amaso abaza
abarinzi, ati: «Aba bantu ibyanga byarenze none ntibamariyeho twa
turumbaguzwa tw’uburo»! Abandi, bati: «Ese wowe amaso ntaguha»?
Ba badari bumvise Mirenge yise bwa buro uturumbaguzwa, batera hejuru
bati: «N’imirumbire yaba iya Ntenyo»! Ubwo bashakaga kumwumvisha
ko nta handi mu Rwanda wabona uburo nk’ubwo bwo ku Ntenyo. Abantu
bari aho babyumvise babagirira impuhwe, na Mirenge arazibagirira,
ndetse abashyira iwe bacayo inshuro barakira.
Nguko rero uko Mirenge yakijije abashonji, inzara ica ibintu mu Gihugu.
Nubwo ubukire bwe icyo gihe bwari buke bwose, yari abusumbije abandi
bose mu Gihugu, kuko iwe ari ho honyine hari heze uburo. Ngubwo rero
ubukire bwa Mirenge ku Ntenyo mujya mwumva!
Nuko umugani utangira ubwo, umuntu yaba amaze gushoberwa
akagobokwa n’akantu k’amaburaburizo abandi bahinyura, agashobora
gukika icyari kimwugarije, noneho we akagira ati: «Nimurekere iyo,
n’imirumbire yaba iya Ntenyo kwa Mirenge»!
I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
Subiza ibibazo bikurikira:
1. Uyu mwandiko ni bwoko ki? Sobanura impamvu.
2. Uretse Rukungugu, vuga andi mazina y’inzara uzi zayogoje u Rwanda.
Uvugemo ebyiri n’icyaziteye.
3. Ikibazo k’inzara wagikemura ute mu buryo burambye? Tanga ingingo nibura eshanu.
4. Mu Gihugu hose bari bashonje pe! Byerekane.
5. Garagaza ingingo z’umuco ziboneka mu mwandiko.II. Ibibazo by’inyunguramagambo
1. Huza amagambo cyangwa itsinda ry’amagambo n’ibisobanuro byayo.
2. Uzuza interuro zikurikira:
a) Umuntu wakize cyane bavuga ko…….
b) Umuntu warushye cyane bavuga ko......
c) Inzara yatewe n’amapfa y’izuba bayise…....
III. Ibibazo ku buvanganzo
1. Tahura imigenurano ifatiye kuri aya magambo usanga mu mwandiko
unayisobanure muri make: inzara, inshuro, amapfa, ijoro.
2. Tandukanya insigamigani n’umugani mugufi ugendeye ku turango twabyo.
3. Sobanura mu buryo bubiri uyu mugani mugufi “Umugezi w’isuri
urisiba” uwusobanure mu buryo bwa kamere yawo no mu buryo
bw’amarenga, .
4. Hanga ikivugo cyawe wubahiriza uturango tw’ikivugo cy’amahomvu.UMUTWE WA GATATU:KUBAHIRIZA UBURENGANZIRA BWA MUNTU
Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
- Gusesengura umuvugo ku burenganzira bwa muntu hagaragazwa ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo
n’uturango twawo.
- Guhimba no kuvuga umuvugo imbere y’abandi.
- Kugaragaza uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi by’izina mbonera, ntera n’izina ntera.
- Gukoresha neza inyunguramagambo mu mvugo no mu nyandiko.
Igikorwa cy’umwinjizo
Ushingiye ku bumenyi ufite garagaza uburyo bwakoreshwa kugira ngouburenganzira bwa muntu buharanirwe kandi bubungabungwe uko bikwiye.
III.1. UMWANDIKO: BARAZIRA IKI?
Rubundakumazi5. Agataha bukeye.
Iyo ahembwe aragenda
Utubari akatubunga
Amakashi ayatangaAb’iwe agahonda10. Ngo badasongwa bashonje.
Bagahinduka intere
Bagacika bahunga
Bagataha ibigundaAbana yabyaye15. Ngo bimenye ubwabo.
Ntibigeze ishuri
Yabashoye ibishanga
Gushaka ibyo baryaIfaranga bacyuye20. Bitazi guhaha.
Aribaka abahonda
Anabita ibirumbo
Bitigeze ubwengeNyiramama yabyumva25. Agatimburwa ashonje.
Agashengurwa cyane
Agatinya gukopfora
Ngo atotswa igitutuYamubwira guhaha30. Ntibyazanye inoti?
Ngo agaburire abana
Agahatwa inshyi nyinshi
Ati: “Ibirumbo wabyayeNge nazanye urwagwa35. Muryame burije”.
Rwo kumara inyota
Mwe muteke kayote
Murenzeho amaziAgisoza ayo ngayo40. Ati: “Ibyo uhomva urabizi?
Haba haje gitifu
Umwe utwara ubwo bwatsi
Amukubita amapinguUrubyaro wabyaye45. Ngo utabaza uramwica!
Ntirwigeze ishuri
Urataha uruhonda
Rugahinduka intereUyu munsi ndi nawe
Uraryozwa abo wica
Ubacira uburumbo
Wabateye ubabyara50. Ngo bazirera ubwabo”.
3.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko
Igikorwa
Soma umwandiko “Barazira iki?”ushakemo amagambo udasobanukiwe
neza hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko
wifashishije inkoranyamagambo.
Umwitozo
Simbuza amagambo atsindagiye amwe muri aya magambo akurikira:
aho ngaho, abo uhohotera, indembe, badahuhurwa, abana, agahinda,
ugakubita, uyobora.
a) Umwe utwara ubwo bwatsi
b) Urataha ugahonda
c) Ugahindura intere
d) Ngo badasongwa bashonjee) Urubyaro wabyaye
3.1.2. Gusoma no kumva umuvugo
Igikorwa
Ongera usome umwandiko “Barazira iki?” hanyuma usubize ibibazo byawubajijweho.
1. Nyiri urugo uvugwa muri uyu mwandiko ni nde? Ateye ate?
2. Ni ubuhe burenganzira bw’umuntu butubahirijwe muri uyu mwandiko? Erekana imikarago
ishyigikira igisubizo cyawe.
3. Ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu rivugwa muri uyu mwandiko riterwa n’iki?
4. Kuki abahohoterwa batavuga ihohoterwa bakorerwa?
5. Abahohoterwa bavugwa muri uyu mwandiko batabawe na nde? Garagaza imikarago ibyerekana.
3. 1.3.Gusoma no gusesengura umwandiko
Igikorwa
Ongera usome umwandiko “Barazira iki?” maze usubize ibibazo bikurikira.
1. Ni irihe somo ry’ingenzi ukuye muri uyu mwandiko?
2. Hari abo muturanye wumvise cyangwa wabonye bameze nka Rubundakumazi? Ni izihe ngaruka
z’imyitwarire yabo ubona mumiryango yabo? Ni uwuhe musanzu watanga kugira ngo abo bantu
bage mu nzira nziza.
3. Erekana ingaruka zaterwa no kurara mu bigunda n’ahandi hose hatujuje ubuziranenge.
4. Erekana ingaruka zaterwa no kubura uburenganzira mu muryango.
3.1.4. Kungurana ibitekerezo
Igikorwa
Uhereye ku mwandiko “Barazira iki?” muheruka kwiga mwungurane ibitekerezo ku nsanganyamatsiko
ikurikira:
Ingaruka zo kubangamira uburenganzira bwa muntu n’ibyakorwa kugira ngo uburenganzira bwa muntu
bwubahirizwe.
III.2. UMUVUGO
Igikorwa
Ongera usome umwandiko “Barazira iki?” witegereza imiterere yawo,maze utahure inshoza n’uturango
by’umuvugo.
3.2.1 Inshoza y’umuvugo
Umuvugo ni igihangano kiri mu mvugo cyangwa mu nyandiko cyuje uturango nyabusizi.
Uhanga umuvugo atanaga imvugo ye akayiha ubwiza bunogeye amatwi n’umutima kubera indyoshyanjyana
n’iminozanganzo biwugize. Iyo minozanganzo uyisanga mu majwi, mu njyana, mu myubakire y’interuro ndetse no mu
magambo y’indobanure aberanye n’ingingo yaturwa.
3.2.2 Uturango tw’umuvugo
Umuvugo urangwa n’interuro ngufi bita imikarago cyangwa intondeke.
Umuvugo uba ugabanyijemo amabango ari yo wagererenya n’ibika mu myandiko isanzwe.
Imikarago y’umuvugo iba ifite injyana nk’iyo mu ndirimbo. Umuvugo urangwa kandi n’injyana y’isubirajwi,
iy’isubirajambo, injyana ipimye bita indengo n’ubundi bwoko butandukanye bw’ikeshamvugo
nk’imibangikanyo, ihwanisha, iyitirira, igereranya… Ikeshamvugo rikoreshwa mu mivugo
a) Injyana
Mu mivugo hakoreshwamo ikeshamvugo rishingira ku njyana. Mu buhanzi bw’imivugo bakunda kugenda
bakoresha amajwi asa harimo asoza umukarago cyangwa awutangira hakaba n’akoreshwa hagati.
Bakoresha kandi isubirajwi, isubirajambo n’ isubirasaku. Banakoresha ubwoko bw’injyana ishingiye ku
gupima imikarago bita indengo. Mu bisigo nyabami byinshi ho bakoresha amabango aba yanditse umudandure.
Ubu bukurikira ni bumwe mu buryo bw’injyana bukoreshwa mu mivugo.
Isubirajwi
Ni ikeshamvugo rishingira ku kugenda basubira mu ijwi runaka ku buryo bunogeye amatwi.
Urugero rwo mu muvugo “Barazira iki?”
Rubunda ku mazi
Utubari akatubunga
Amakashi ayatanga
Ntibigeze ishuri
Yabashoye ibishanga
Isubirajambo
Ni igihe isubirajwi rigaruka mu ijambo bihuriye ku gicumbi kimwe n’iryaribanjirije cyangwa se ijambo
rikagaruka uko ryakabaye.
Urugero rwo mu muvugo “Barazira iki?”
Bagahinduka intere
Bagacika bahungaBagataha ibigunda
Indengo
Indengo ni ubwoko bw’injyana ishingiye ku gupima utubangutso tugize imikarago.
Iyo njyana yakoreshejwe cyane mu mazina y’inka. Buri kabangutso kangana n’inyajwi imwe itebuka,
bivuga ko umugemo utinda ugira utubangutso tubiri.
Urugero:
- Inka ya Rumonyi
- Rutagwaabiza iminega,
- Inkuba zeesa mu Bihogo,
- Rwaa mugabo nyirigira
- Imbizi isaanganizwa ingoma,
- Inka ya Rumonyi ifite imikarago y’ utubangutso 9
b) Imibangikanyo
Ni umunozanganzo ushingiye ku gukurikiranya imikarago iteye kimwe, cyangwa se ku gukurikiranya mu
mikarago ingingo zuzuzanya cyangwa zivuguruzanya.
Urugero mu muvugo “Mpore nyampinga”
- Imikarago iteye kimwe :
Uganze uturwe ubone amaturo
Ukunde ukundwe ugire agaciro.
Ingero mu muvugo “Turyamagane twese”
- Ingingo zuzuzanya :
Yo kwimwa intango y’ubuzima Akimwa umunani mu muryango.
- Ingingo zivuguruzanya
Tugire ubupfura buzira ubupfayongo
c) Igereranya
Ni ukugereranya ibintu bifite icyo bihuriyeho ku buryo kimwe cyagufasha gusobanura ikindi ukoresheje
uko bisangiye imisusire, imigenzereze,umumaro n’ibindi. Igereranya rigira uturango: nka, na, kimwe, asa …
Urugero rwo mu muvugo “Turyamagane twese”
Duhashye uwo muco muri bose Kuko iwacu ufatwa nka kirazira.
d) Ihwanisha
Ihwanisha ni ikeshamvugo risa no kugereranya ku rwego rwa kabiri, aho urenga ibyo kureba icyo
ikigereranywa n’ikigereranyo bihuje, ugasa n’ubinganyisha, kimwe kikaba cyafata umwanya w’ikindi cyangwa
cyagihagararira.
Urugero rwo mu muvugo “Turyamagane twese”
Babyara umuhungu ngo ni umutabazi
Babyara umukobwa ngo ni agahinda
e) Iyitirira
Iyitirira rishingiye ku gufata ikintu ukakitirira ikindi bitewe n’uko ubona isano bifitanye. Icyo gihe ijambo
rifata umwanya w’irindi rikagira inyito nshya kandi n’iyo ryari risanganywe ritayitakaje.
Urugero rwo mu muvugo “Mpore nyaminga”
Nyampinga afite agaciro
Ni na we uhekera urutubyara
Aha Nyampinga aritirirwa ababyeyi bose.
Umwitozo
Hanga umuvugo kuri imwe mu nsanganyamatsiko zikurikira wubahiriza uturango twawo nyuma
uwuvugire imbere ya bagenzi bawe udategwa kandi wubahiriza injyana yawo.
- Turwanye ihohoterwa.
- Haranira uburenganzira bwawe.- Umwana ufite ubumuga, ni umwana nk’abandi
III.3. IZINA MBONERA
Igikorwa
Itegereze amagambo yanditse atsindagiye ari mu nteruro zikurikira zavuye mu muvugo “Barazira iki?”
ugire icyo uvuga ku miterere yayo maze utahure inshoza n’intego by’amazina mbonera ndetsen’amategeko y’igenamajwi.
- Utubari akatubunga.
- Bagataha ibigunda.- Abana yabyaye ntibigeze ishuri.
3.3.1. Inshoza y’izina mbonera
Izina mbonera ni izina rusange rigizwe n’uturemajambo tw’ibanze dutatu gusa, ritari izina ry’urusobe kandi
ridakomoye ku nshinga.
Rivuga abantu, ibintu cyangwa inyamaswa muri rusange.
3.3.2. Intego (uturemajambo) y’izina mbonera
Intego y’izina mbonera ni: Indomo, indanganteko n’igicumbi (D+RT+C)
a) Indomo (D)
Ni akaremajambo kagizwe n’inyajwi iterura (ibanziriza) izina, indomo buri gihe isa n’inyajwi y’akaremajambo
kayikurikira iyo gahari.
Ni ko karemajambo kabanziriza utundi turemajambo twose tugize izina.
Mu Kinyarwanda inyajwi zishobora kuba indomo ni eshatu: i, u, a.
Ingero: ikivuguto, amasaka, umuvure
b) Indanganteko (RT)/indangazina (RZ)
Indanganteko ni akaremajambo kerekana inteko izina ririmo.
Akokaremajambo ni ko kagena uturemajambo tw’isanisha.
Indanganteko zihinduka bitewe n’inteko izina ririmo.
Urugero: Amatara manini araka.Indanganteko z’izina mbonera ni izi zikurikira:
Ikitonderwa:
- Hari amazina atagaragaza indanganteko. Indanganteko ya bene ayo mazina igaragazwa n’iki kimeyetso ϕ.
Ingero:
Isuka nziza: Indanganteko ni ϕ.
– Hari amazina adahita agaragaza indanganteko.
Bene ayo mazina yongerwaho ntera bityo indangasano ya ntera ikaba ari yo
ndanganteko y’iryo zina.
Ingero:
- Impu nziza: indanganteko y’izina impu ni -n- aho kuba -m- kuko indanganteko -m-itabaho.
- Uduti twiza: indanganteko y’izina uduti ni -tu- aho kuba -du- kuko indanganteko -du-itabaho.
Agakwasi gato: indanganteko y’izina agakwasi ni -ka- aho kuba -gakuko indanganteko -ga-itabaho.
c) Igicumbi (C)Ni igice k’izina kidahinduka kibumbatiye inyito y’ibanze y’izina.
Mu Kinyarwanda izina mbonera iryo ari ryo ryose rifite iyo ntego. N’amazina adafite indanganteko igaragara
na yo intego yayo ni D+RT+C. Muri ayo mazina akaremajambo kagaragaza indanganteko gahagararirwa
n’iki kimenyetso ϕ.
Ingero:
3.3.3. Amategeko y’igenamajwi akoreshwa mu izina mbonera
Igenamajwi ni umutwe w’ikibonezamvugo wiga uko amajwi agize uturemajambo ahinduka iyo ahuriye
mu ijambo cyangwa hagati
y’amagambo. Amategeko y’igenamajwi afasha umuntu kugereranya intego n’imvugo, maze akagerageza
kuvumbura impamvu amajwi amwe n’amwe yagiye ahinduka cyangwa azimira.
Amategeko y’igenamajwi niyo amusobanurira ukuntu amajwi yahindutse.
Ingero:
Umwana: u-mu-ana
u→w/-J bisomwa ngo u ihinduka w iyo ikurikiwe n’inyajwi.
Icyatsi: i-ki-atsi
i→y/-J bisomwa ngo i ihinduka y iyo ikurikiwe n’inyajwi.
ky → cy mu myandikire yemewe y’Ikinyarwanda.
Abari: a-ba-ari
a→ø/ -J bisomwa ngo a yaburijwemo ikurikiwe n’inyajwi.
Amategeko y’igenamajwi ajyanye n’inyajwi n’ingombajwi mu izina mbonera
Umwitozo
1. Tahura amazina mbonera muri izi nteruro.
a) Yabashoye ibishanga.
b) Ifaranga bacyuye aribaka abahonda.
c) Agatinya gukopfora ngo atotswa igitutu.
2. Garagaza intego y’amazina mbonera akurikira n’amategeko
y’igenamajwi yakoreshejwe: amenyo, imfuruka, umweyo, inzuzi (z’ibihaza)
III.4. NTERA
Igikorwa
Soma witegereza imiterere y’amagambo atsindagiye muri uyu mwandiko,
utahure inshoza n’uturango byayo kandi ukore ubushakashatsi ugaragaze intego yayo n’amategeko
y’igenamajwi yakoreshejwe.
Umwandiko: Ihogoza
Yewe hoho hogoza ryange
Wabaye mwiza uratangaza
Uruhu rutoto runyura bose
Uruhanga rugari ruba isimbi
Ibyano byawe biba bihire
Imigambi yawe mitagatifu
Ingeri nyinshi zirayishima.
Umuntu mubi gica naza
Uzamwime amatwi umuheze
Nta kintu gishya ajya atunga
Azaguhohotera numwihata
Azagucuza ubuzima bwawe
Mwiyame kare ritararenga.
Amashyi make ntunze
Ntiyashobora kuguhaza
Reka mbe nshukijeho gatoya
Mbaye muzima n’ubutaha
Nagaruka kuguhimba wese.
Ndi mukuru simbeshya
Yewe, nta wundi wakubasha!
3.4.1 Inshoza ya ntera
Ntera ni ijambo rigaragira izina rigasobanura imiterere, imimerere
n’ingano by’iryo zina.
Ntera yegerana n’izina ifutura cyangwa bigahuzwa n’inshinga kuba, ni cyangwa si.
3.4.2 Uturango twa ntera
Ntera yisanisha n’izina biri kumwe igafata indanganteko yaryo ho
indangasano, bityo ntera ikinjira mu nteko zose z’amazina.
Ingero
- Uyu murima ni mugari.
- Kanyana ni umukobwa muremure kandi munini bigaragara.- Umunyeshuri utiga agira amanota mabi.
Ntera igaragaza indanganteko y’izina igaragiye iyo indanganteko yaryo itigaragaza kandi ikagira
umumaro w’imfutuzi.
Ingero
- Ibuye rinini
- Ishuri rikuru
- Intebe nshya
3.4.3 Intego ya ntera
Ntera igira uturemajambo tubiri: Indangasano (RS) n’igicumbi (C).
Indangasano (RS)
Indangasano ni igice cya ntera gihinduka bitewe n’izina biri kumwe.
Indangasano ya ntera isa n’indanganteko y’izina igaragiye.
Ingero
- Umukinnyi mushya yatsinze ibitego byinshi.
- Umurima mwiza wera imyaka myinshi.
Igicumbi (c)
Igicumbi cya ntera ni igice cyayo kidahinduka igihe hakozwe igoragoza kandi ni cyo gice kigaragaza
inyito (igisobanuro) yayo.
Ingero
- Umuntu muto
- Abantu bato
- Umurima muto
- Imirima mito
Urutonde rw’ibicumbi bya ntera
Kugira ngo umenye ko ijambo iri n’iri ari ntera ubibwirwa n’igicumbi cyaryo.
Ntera igira ibicumbi bikurikira:
1.-nini
2.-inshi
3.-bi
4.-tindi
5.-gari
6.-iza
7.-sa/sa-sa
8.-zima
9.-to/toto/to-to, toya
10.-ke/keya/ke-ke
11.-kuru
12.-bisi
13.-shya/shyashya
14.-gufi/gufiya
15.-re/-re-re
16.-tagatifu
17.-hire
18.-taraga
19.-nzinya, nzunyu, nuya, niniya, nzuzunya, nunuya, niniriya, nziginya, nzugurunyu
3.4.4 Amategeko y’igenamajwi akoreshwa muri ntera
Amategeko y’igenamajwi akoreshwa muri ntera ni nk’ayo mu izina.
Ingero
- Ubutunzi bwiza: bu-iza u→w/-J
- Intera ndende: n-re-n-re r→d/n-- Imyaka myinshi: mi-inshi i→y/-J
Imbonerahamwe igaragaza ibicumbi bya ntera, intego n’amategeko y’igenamajwi
Ikitonderwa
- Igicumbi –re , –to na -ke byisubiramo ku buryo bifata indangasano ebyiri.
Ingero:
Igihe kirekire (ki-re-ki-re)
Igihugu gitogito (ki-to-ki-to) k→g/-GR
Ibigori bikebike: bi-ke-bi-ke
- Ibicumbi –gufi, -ke, -to bishobora kwiyongeraho-ya
Ingero:
Umuntu mugufiya.
Amagambo makeya
- Igicumbi –niya gishobora kugira impindurantego nyinshi.
Ingero: nuya, niniya, nzunyu, nzinya, nzuzunya, nunuya, niniriya,
nziginya, nzugurunyu...
- Ibicumbi shya, to bishobora kwisubiramo
Ingero:
Umwenda mushyashya.Igiti gitoto.
Umwitozo
1. Ntera ni iki?
2. Tanga ingero 5 z’interuro zirimo ntera wihitiyemo.
3. Tahura ntera ziri mu nteruro zikurikira, ugaragaze intego yazo n’amategeko y’igenamajwi
yubahirijwe.
a) Amazi menshi cyane yangiza imyaka.
b) Amatama masa ntasabira inka igisigati.
c) Tubifurije urugendo ruhire.
d) Abana bato bakenera kwitabwaho.
e) Inkuru ndende irashimisha.
III.5 IZINA NTERA
Igikorwa
Soma witegereza imiterere y’amagambo atsindagiye muri izi nteruro,
utahure inshoza n’uturango by’izina ntera n’intego yaryo.
a) Iyo Rubundakumazi agura inka z’inzungu umuryango we wari kubona amata y’inshyushyu n’ay’ikivuguto.
b) Umwiza arahenda.
c) Abakuru bagira inama abato
3.5.1. Inshoza y’izina ntera
Mu Kinyarwanda, amazina ntera arimo ibice bibiri:
Igice cya mbere kigizwe n’amazina akomoka kuri ntera zifata indomo zigasimbura amazina zigaragiye
zikagira intego nk’iy’amazina, akaba ari yo mpamvu bayita amazina ntera.
Ingero:
Igice cya kabiri kigizwe n’amazina asobanura imiterere y’irindi zina agaragiye akitwara nka ntera .
Ayo mazina agaragaza ubwoko, akarere, ibara cyangwa igihugu ikivugwa gikomokamo, akisanisha mu nteko
nyinshi zishoboka.
Ingero
- Abagabo b’Abayenzi bakunda guhinga amasaka.
- Amasuka y’amaberuka ntakiboneka.
- Yaguze inkweto z’umutuku.
- Umwenda w’umutirano ntumara imbeho.
- Wa mukobwa wange yashatswe n’umusore w’Umugande.
- Umuceri w’umutanzaniya.
- Indagara z’indundi.
- Aya masuka si amaberuka.
- Uyu mwana ni Umunyarwanda
- Aya masuka atari amaberuka sinayagura
- Aya magi abaye amahuri ntiyaribwa
3.5.2. Uturango tw’izina ntera
Izina ntera ryisanisha mu nteko nyinshi
Ingero
nt.1 Umwana w’Umuyenzi
nt.2 Abagabo b’Abayenzi
nt.3 Imirima y’imiyenzi
nt.16 Ahantu h’ahayenzi
Izina ntera rivuga ubwoko, akarere, ibara cyangwa igihugu ikivugwa gikomokamo.
Ingero
- Inzu z’indundi
- Umupira w’umuhondo
Izina ntera rishobora gusimbura izina ryasobanuraga.
Urugero: Inka z’inzungu zirakamwa: Inzungu zirakamwa.
3.5.3 Intego y’izina ntera
Intego y’izina ntera ni nk’iy’izina ariko bigaterwa n’inkomoko cyangwa
ubwoko bw’iryo zina.
Ingero
- Inka y’ikimasa ikura vuba: i-ki-masa- Nkunda inkweto z’ubururu: u-bu-ruru
Umwitozo
1. Tanga ingero ebyiri z’interuro zirimo amazina ntera.
2. Tahura amazina ntera ari mu nteruro zikurikira ugaragaze uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi
yubahirijwe.
a) Amagi y’amazungu agura make.
b) Umwenda w’umukara urashyuha.
c) Umwiza arahenda.d) Abenshi basobanukiwe akamaro k’ishuri
III. 6. IGISANTERA
Igikorwa
Soma interuro zikurikira witegereza imiterere y’amagambo atsindagiye
maze ukore ubushakashatsi utahure inshoza n’uturango tw’igisantera kandi ugaragaze intego yacyo
n’amategeko y’igenamajwi.
a) Rubundakumazi yari umubyeyi gito uhohotera abana be.
b) Uburinganire bw’umugore n’umugabo ni imyumvire mpuzamahanga si mu Rwanda twayisanga gusa.c) Umuco nyarwanda ntugacike.
3.6.1. Inshoza y’ibisantera
Ibisantera ni amagambo afite imyitwaririre nk’iya ntera kuko bifutura amazina biri kumwe, ariko nanone si ntera kuko bitisanisha buri gihe nka ntera kandi ntibifata ibicumbi bya ntera.
3.6.2. Uturango tw’ibisantera
Mu nteruro ibisantera bifata umwanya nk’uwa ntera. Hari ibifata indangasano isa nk’iy’amazina bigaragiye, ariko hari n’ibitazifata.
Ibifata indangasano isa nk’iy’izina bigaragiye
Ingero:
- Ururimi rutwaye inkuru mbarirano ntiruyitindana.
- Inzu ndangamurage irasurwa cyane.
Ibifata indangasano idasa n’iy’izina bigaragiye.
Ingero:
- Ikarita ndangamuntu ikenerwa henshi.
- Imyitozo nzamurabushobozi ni ingenzi ku banyeshuri.
- Ibiro mpuzamahanga byaratwegerejwe- Imico mvaburayi ikomeje gusakara ku isi hose.
Imyitozo
1. Tahura ibisantera muri izi nteruro zikurikira:
a) Amashuri nderabarezi amaze igihe kirekire.
b) Ubutegetsi nyubahiriza tegeko bufite akamaro kanini.
c) Ikawa n’icyayi ni ibihingwa ngengabukungu.
d) Ibyiza nyaburanga biri mu Rwanda nta handi wabisanga.
e. Karisa akunda imbyino nyarwanda cyane.
2. Himba interuro ebyire byiri ukoreshemo ntera, igisantera n’izina ntera.
III.7. INYUNGURAMAGAMBO
Igikorwa cy’umwinjizo
Amagambo abirabiri ari mu nteruro zikurikira yanditse mu nyuguti z’umukara tsiri afitanye isano.
Umaze gusoma neza interuro ayo magambo arimo, garagaza isano iri hagati y’ayo magambo abirabiri
maze utahure inshoza n’ubwoko by’inyunguramagambo.
a) Urubyiruko ruzusa ikivi cyatangiwe n’abakurambere.
b) Urubyiruko ruzaharura ikivi cyatangiwe n’abakurambere.
c) Si ngombwa ko uwatangiye ikivi ari we ugisoza.
d) Abanyeshuri bavuga imivugo myiza abantu bakishima.
e) Mu rugo bavuga umutsima ku munsi mukuru bawurisha ibishyimbo.
f) Kera bakoshaga ingobyi yo guhekamo abana.
g) Guheka abarwayi mu ngobyi bajya cyangwa bavanwa kwa muganga ni umuco wo gutabara.
h) Igizayo iyo shashi y’umunyu, iriya shashi y’ihene itayirya.
Inshoza y’inyunguramagambo
Mu Kinyarwanda inyunguramagambo ni urwunge rw’amagambo umuntu akenea kugira ngo abashe
gusobanukirwa no gusabana n’abandi mu mvugo cyangwa mu nyandiko. Mu Kinyarwanda hari
Impuzanyito (imvugakimwe), imbusane, imvugwakimwe, ingwizanyito n’impuzashusho.
3.7.1. Impuzanyito (Imvugakimwe)
Impuzanyito ni amagambo atandukanye ariko ahuje inyito/ igisobanuro.
Ingero:
- Ibyago: Amakuba, ibibazo- Kuzahaza: Kurembya, kubabaza, kunegekaza
3.7.2. Imbusane
Imbusane ni amagambo afite inyito zikoze ikinyuranyo ari byo byitwa kubusana.
Ni ukuvuga ko inyito zayo zivuguruzanya mu ngingo abumbatiye.
Ingero:
- Umuhungu ≠ umukobwa
- Kugaya ≠ gushima
- Ubukire ≠ ubukene
3.7.3. Imvugwakimwe
Imvugwakimwe ni amagambo yandikwa kimwe kandi agasomwa kimwe ariko nta ho ahuriye mu
bijyanye n’inyito cyangwa igisobanuro.
Ni ukuvuga ko ayo magambo aba asa byonyine ariko adafitanye isano y’igisobanuro.
Iyo uyarebye ugira ngo ni ijambo rimwe; ariko si ko biri.
Ingero:
Imbata
- Imbata: itungo ryo mu rugo.
- Imbata: imiterere y’ibintu (nk’ibikorwa, umwandiko).
Inka
- Inka: itungo ryo mu rugo.
- Inka: amasaro bakinisha igisoro.
Kwera
- Kwera: kw’imyaka
- Kwera: kuba umweru.
3.7.4. Ingwizanyito
Ingwizanyito ni ijambo riba rifite inyito/ibisobanuro bitandukanye. Ni ukuvuga ko inyito z’iryo jambo ziba
zifite aho zihurira, ariko zikagenda zitandukanaho gato bitewe n’imvugiro yakoreshejwe.
Ingero
Gusoma
- Gusoma ibinyobwa
- Gusoma igitabo- Gusoma umuntu
Indorerezi:
- Indorererezi zo mu matora
- Indorererezi: utubere tw’inka duto badakama.
3.7.5. Impuzashusho
Impuzashusho ni amagambo yandikwa kimwe ariko adasomwa kimwe kandi nta ho ahuriye mu bijyanye
n’inyito cyangwa igisobanuro. Ni ukuvuga ko ayo magambo aba asa (ahuje ishusho) mu nyandiko isanzwe
honyine, ariko atandukaniye ku butinde bw’imigemo n’imiterere y’amasaku bigaragazwa mu nyandiko ya gihanga
cyangwa izindi zabigenewe nk’inyandiko nyejwi.
Ingero:
Gutara
- Gutara: gushyira ibitoki mu rwina
- Gutara: gushaka cyangwa gusarura ibintu bitatanye cyane , gutara ubuki
Inkoko
- Inkoko: igikoresho batoreraho imyaka.
- Inkoko: itungo ryo mu rugo rigira amababa
Ikirere
- Ikirere: igice gikikije isi
- Ikirere: umugozi wo ku nsina
Imyitozo
1. Shaka impuzanyito z’aya magambo dusanga mu mwandiko “Barazira iki?”nurangiza uyakoreshe
mu nteruro: Intere, ibibondo, inoti.
2. Tanga amagambo atanu afite imbusane maze uyakoreshe mu nteruro ugaragaza ko ari imbusane.
3. Tandukanya amagambo y’imvugwakimwe wihitiyemo uyakoreshe mu nteruro.
4. Wifashishije ingero eshatu, sobanura ingwizanyito.5. Koresha interuro maze utandukanye amagambo abiri y’impuzashusho.
III.8. UMWITOZO W’UBUSHOBOZI NGIRO BW’UMUNYESHURI NYUMA Y’UMUTWE WA GATATU
Ukoresheje ikeshamvugo rikoreshwa mu mivugo, hanga umuvugo mugufi uvuga ku burenganzira bwa
muntu uzawuvugire imbere ya bagenzi bawe. Muri uwo muvugo hagaragaremo byibura ubwoko butatu
bw’inyunguramagambo.
Ubu nshobora
- Gusesengura no guhanga umuvugo nkoresha ikeshamvugo ritandukanye.
- Gutandukanya impuzanyito, imvugwakimwe, impuzashusho, ingwizanyito imbusane no kubikoresha mu nteruro.
- Gusesengura amazina mbonera, ntera, amazina ntera n’ibisantera ngaragaza uturemajambo twabyo kandi nerekana amategeko y’igenamajwi yubahirijwe.
Ubu ndangwa
No kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu no gukangurira abandi kwirinda guhonyora uburenganzira
bwa muntu.
III.9. ISUZUMA RISOZA UMUTWE WA GATATU
Soma umwandiko ukurikira usubize ibibazo byawubajijweho.
Umwandiko: Mpore nyampinga
1. Mpore mwana w’Umunyarwanda
Ugane ishuri kandi wige
Ukore neza shenge ushimwe
Uhahe uronke ugire umutungo
Uture utuze ugire umutuzo.
6. Ugire ayera avuzwa umutozo
Utunge ugwize ugire amatungo
Uture aheza uzire amatongo
Uganze uturwe ubone amaturo
Ukunde ukundwe ugire agaciro.
11. Nyampinga yari umwana
Agahora yifuza kugana ishuri
Ngo azamure urwamubyaye.
Izo nzozi nziza ubwo akizirotaNgo yige cyane akore nk’abandi,
16. Nyina umubyara aba aramutwamye
Ngo: “Ayo marere yafashe hasi
Kugana ishuri ibyo si ibyawe.
Ese ko ureba Rugero uriya
Ubona adakeneye no guhekwa?
21. Ese ko ureba musheru yange
Ubwatsi bwayo bwava hehe?
Umuharuro uraha mwana wange
Intege zange zawukesha?
Uru ruhongore ko ruhinda,
26. Ni nde wundi wo kuruhimba?
Uru ruhimbi ruhimbaje
Ubu ntirukeneye Karuhimbi? “
Yunze mu rye Ruhinankiko
Ati: “Ndabitegetse Migambi !
31. Icara hasi ufashe umubyeyi
Na kera na kare ni ko nasanze
Si wowe uhindura umuco wacu.
Kuki mutatira urwababyaye ?
Nyoko uyu ureba yari umukobwa,
36. Ubu ko atize ko yababyaye
Ntaganje mu rugo rwange ?
Gukorera cyane basaza bawe
Gufata ibere uriha ikibondo
Ni ko gaciro kawe i Rwanda.”
41. Yarihanganye ubwo Nyampinga
Ariko kandi afata umugambi
Wo kutazarera uko yabaye
Nuko amarere mabi ararenga
Maze amacakubiri aracika.
46. Ubu mu bana b’Abanyarwanda
Dore amahirwe turayahuje
Dore amahoro ubu araruganje
Dutange umusanzu mu barutuye
Ntitugahezwe mu ruduhetse.
51. Nyampinga afite agaciro
Ni na we uhekera urutubyara
Ni umusingi w’ubumwe bwacu
Ni inkomoko y’indero nzizaNi isoko y’u Rwanda rw’ejo.
56. Mu nzego zose ubu arahaganje
Mu gisirikare ni ku isonga
Mu giporisi ni ku ruhembe
Mu nteko ubu arahatetseNo mu buvuzi nta muvundo.
61. Imirimo yose ayikora neza
Ni mu gihe kandi aranabishoboye
Tumube hafi duhuze imbaraga
Twesetwese ikiganza mu kindiTwubake urwacu ruzira ihohoterwa.
I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
Subiza ibibazo bikurikira:
1. Ni zihe nzozi zivugwa mu mwandiko nyampinga yari afite?
2. Ni bande bamubereye inkomyi zo kugera ku nzozi ze?
3. Rondora imirimo itandukanye Nyampinga yari agenewe?
4. Ukoresheje ingero, erekana aho umuhanzi agaragaza ko
uburenganzira bw’igitsina gore butubahirizwa muri uyu mwandiko
n’aho agaragaza ko bwubahirizwa.
5. Ni irihe keshamvugo ryiganje mu gika cya mbere cy’umuvugo “Mpore Nyaminga”?
6. Erekana mu mwandiko aho umuhanzi yakoresheje:
a) Umubangikanyo wuzuzanya.
b) Isubirajambo.
7. Ukoresheje ikeshamvugo ritandukanye, hanga umuvugo mugufi
utarengeje imikarago icumi ku nsanganyamatsiko wihitiyemo.
II. Ibibazo by‘inyunguramagambo
1. Shaka inyito z’amagambo akurikira ushingiye ku gisobanura afite
mu mwandiko
a) Uruhongore
b) Uruhimbi
c) Karuhimbi
d) Guhimba
e) Gutwama
f) Amarere
g) Gutatira
h) Ayera
i) Umutozo
2. Koresha amagambo akurikira mu nteruro zigaragaza ko wumvise
igisobanuro cyayo.
a) Uruhimbi
b) Umutozo
c) Gutwamad) Gutatira
3. a. Simbuza amagambo atsindagiye ari muri izi nteruro impuzanyito zayo.
- Izo nzozi nziza ubwo akizirota.
- Ugire ayera avuzwa umutozo.
b. Simbuza amagambo atsindagiye ari muri izi nteruro imbusane zayo
- Nyoko uyu ureba yari umukobwa.
- Gukorera cyane basaza bawe.
4. Interuro ebyirebyiri zifite amagambo yanditse kimwe. Vuga niba ayo amagambo yanditse kimwe
ari imbusane, ingwizanyito, impuzashusho, impuzanyito, imvugwakimwe.
a) Dore amahoro ubu araruganje
Amahoro atanzwe neza agira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
b) Ubu Nyampinga atetse mu nteko.
Ubu Nyampinga atetse mu gikoni.
c) Uyu mwana akeneye guhekwa ngo asinzire.
Uyu murwayi akeneye guhekwa akajyanwa kwa muganga.
III. Ikibonezamvugo
1. Andika ubwoko bw’amagambo atsindagiye ari muri izi nteruro
zikurikira kandi werekane uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi yubahirijwe.
a) Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ikorera mu nzu y’igorofa ndende.
b) Umurima wa Mugabo weze imyumbati. Imyiza barayigurisha indi
isigaye bayisheshamo ifu y’ubugari.
2. Gereranya igisantera, ntera n’izina ntera
IV. Ikibazo ku muvugo
Fata mu mutwe umuvugo “Mpore Nyampinga” hanyuma uwutondagureimbere ya bagenzi bawe.
UMUTWE WA KANE:ITUMANAHO N’IKORANABUHANGA MU ITERAMBERE
Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
- Gusesengura umwandiko uvuga ku itumanaho n’ikoranabuhanga mu mashuri hagaragazwa ingingo
z’ingenzi ziwukubiyemo.
- Gutahura no gukoresha neza amagambo adahinduka.
- Gusesengura ibinyazina ngenera, ngenga, ngenera ngenga n’ibinyazina nyereka.
Igikorwa cy’umwinjizo
Iyo witegereje muri iki gihe mu Gihugu cyacu ubona ari ibihe bintu byihutisha iterambere?
IV.1.Umwandiko: Ikoranabuhanga ryaragikemuye
Ikoranabuhanga rigaragarira mu nzego nyinshi z’imirimo. Rikoreshwa mu kunoza no kwihutisha
ubushakashatsi, itumanaho, imitunganyirize y’imirimo itandukanye bityo bikihutisha iterambere uko
bwije n’uko bukeye.
Abasheshe akanguhe kimwe n’abandi badutanze kubona izuba, bavuga ko Abanyarwanda bo hambere bari
bafite ubumenyi bwo kwirwanaho ngo babone ibyo bakeneye nk’umuriro, ibikoresho binyuranye, kwivura
indwara n’ibindi. Si ibyo gusa, bashoboraga no gutumanaho bakoresheje uburyo bunyuranye burimo gutuma
intumwa, umurishyo w’ingoma cyangwa ihembe kuko za murandasi, amaradiyo, terefone, ibaruwa
n’ibindi nk’ibyo bitabagaho.
Vuba aha, aho abazungu badukaniye ibibiriti, imyenda ikorerwa mu nganda, itumanaho rikoresha ibyuma
bikoranye ubuhanga buhanitse, ibikoresho n’imiti byo mu mahanga, Abanyarwanda ntibakita ku
bumenyi bari basanganywe.
Ntibongeye gutekereza kwihamurira umuti w’ishyamba cyangwa ngo birwaneho bakoresheje uburyo
gakondo. Ntibongeye guhugira mu bya kera ahubwo batangiye kujyana n’iterambere rifitiye Igihugu akamaro,
bibafasha gutera intambwe bivana mu bukene.
Mu gihe tugezemo ndetse n’ikizaza, usanga ikoranabuhanga ari ingenzi mu mirimo inyuranye. Haba za mudasobwa,
haba za radiyo na tereviziyo haba ibinyamakuru n’ibindi bitangazamakuru, biruzuzanya mu gufasha abantu b’ingeri
zose mu kunoza imirimo, mu gusakaza amakuruanyuranye yerekeye ubukungu, poritiki, iterambere n’ibindi.
Abantu b’ingeri zinyuranye bifashisha ikoranabuhanga n’itumanaho mu kwihutisha no kunoza imirimo yabo.
Urugero nko mu buyobozi, mu burezi, mu buvuzi, mu bwikorezi no mu mirimo inyuranye y’ubukorikori,
imirimo ikorwa neza kandi mu gihe gito bityo bikihutisha iterambere mu Gihugu.
Igihugu kidakoresha ikoranabuhanga n’itumanaho ntigishobora gutera imbere kuko abagituye batamenya
ibikorerwa ahandi cyangwa ngo bashobore kumenyekanisha ibyo bakora n’ibyiza bigitatse mu ruhando mpuzamahanga.
Abarimu bararurashe wa mugani w’Abanyarwanda.
Kuri bo, ikoranabuhanga rituma babasha gukora ubushakashatsi bwimbitse ku bijyanye n’amasomo agomba kwigishwa, rikanabafasha guhanahana amakuru hagati yabo. Abarimu kandi baryifashisha bagira ngo bamenye
ibigezweho bikenerwa mu mashuri. Ikoranabuhanga rinabafasha kwigisha abanyeshuri benshi mu buryo buboroheye mu
gihe gito kandi batari kumwe.
Ibyo bishoboka nko mu gihe abanyeshuri bigishwa hakoreshejwe mudasobwa.
Ku banyeshuri, ikoranabuhanga ribafasha gukora ubushakashatsi bwimbitse ku nsanganyamatsiko zitandukanye. Ibyo bibafasha guteza imbere imyigire yabo. Ikorabuhanga kandi ribafasha gukoresha igihe cyabo neza, nko mu gihe
barikoresheje bashakisha kuri murandasi ibisubizo by’imikoro bahawe, kureba amanota bagize mu bizami
binyuranye n’ ibindi.
Nyamara burya ngo: “Nta byera ngo de”! Hari abashobora gukoresha nabi ikoranabuhanga mu bitabafitiye umumaro
nko kureba za firimiz’urukozasoni, cyangwa se izindi zibashora mu ngeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.
Bene abo bantu bararurwa na byo ndetse bagatakaza igihe cyabo. Hari kandi n’abaryifashisha biba cyangwa
se bashaka kuriganya utw’abandi. Ni byiza rero kugira amakenga mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga kuko iyo
ridakoreshejwe neza ridindiza iterambere.
Muri make, ikoranabuhanga n’itumanaho ni ingenzi mu iterambere kuko rizamura ubukungu bw’Igihugu cyacu kandi rikanafasha mu kubahiriza igihe no gucunga umutungo. Iyo bikoreshejwe neza bifasha kwihutisha iterambere aho guhera
mu bya kera
4.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko
Igikorwa
Soma umwandiko “Ikoranabuhanga ryaragikemuye” ushakemo amagambo udasobanukiwe neza hanyuma
uyasobanure wifashishije inkoranyamagambo.
Umwitozo
1. Simbuza amagambo atsindagiye ayo bivuga kimwe yakoreshejwe mu mwandiko kandi wubahirize isanisha rikwiye.
a) Abazungu bavuye ahandi bazanye ikoranabuhanga mu Rwanda, imikorere y’abanyarwanda irahinduka.
b) Ikoranabuhanga rihindura byinshi uko iminsi ihita indi igataha.
c) Abasaza baba bazi ibintu byinshi.
d) Abantu b’ibyiciro binyuranye bakoresha ikoranabuhanga.
2. Shaka muri iki kinyatuzu mu merekezo yacyo yose amagambo ikenda afitanye isano n’ikoranabuhanga n’itumanaho yakoreshejwe mu mwandiko “Ikoranabuhanga ryaragikemuye”
4.1.2. Gusoma no kumva umwandiko
Igikorwa
Ongera usome umwandiko “Ikoranabuhanga ryaragikemuye”, usubize
ibibazo byawubajijweho.
1. Sobanura uko ikoranabuhanga rishobora kwihutisha iterambere.
2. Erekana uburyo ikoranabuhanga ryifashishwa mu burezi.
3. Wagira iyihe nama abanyeshuri n’abantu muri rusange bakoresha ikoranabuhanga?
4. Garagaza igihombo igihugu kigira iyo kidafite ikoranabuhanga.
5. Iterambere ritaraza Abanyarwanda bakoreshaga ubuhe buryo.
6. Abarimu n’abanyeshuri bakoresha bate ikoranabuhanga.
4.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko
Igikorwa
Ongera usome umwandiko “Ikoranabuhanga ryaragikemuye”, usubize ibibazo bikurikira.
1. Garagaza ingingo z’ingenzi zikubiye muri uyu mwandiko.
2. Sobanura insanganyamatsiko yibanzweho muri uyu mwandiko.
3. Huza ibyo umaze gusoma n’ibyo uhura na byo mu buzima bwawe bwa buri munsi, uvuge n’isomo
nyamukuru bigusigiye.
4.1.4 Kungurana ibitekerezo
Igikorwa
Mwungurane ibitekerezo ku ngingo zikurikira:
1. Itangazamakuru ubusanzwe rifatwa nk’inkingi ikomeye mu kwihutisha iterambere.
Nyamara iyo rikoreshejwe nabi rirasenya aho kubaka. Mugaragaze ikoranabuhanga rikoreshwa mu
itangazamakuru muvuge n’akamaro rifite mu gushimangira iterambere ryihuse ry’Igihugu, munerekane
ingaruka zabaho riramutse rikoresheshwe nabi.
2. Erekana uburyo firimi n’ibiganiro by’urukozasoni binyura ku mbuga nkoranyambaga bishobora kugira
uruhare mu itwarwa ry’inda zitateguwe ndetse no mu ikwirakwiza ry’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
IV.2. UBWOKO BW’AMAGAMBO
Igikorwa
Soma umwandiko ukurikira witegereze amagambo y’umukara tsiri usobanure imiterere yayo. Uhereye ku miterere yayo,
tahura ibyiciro by’ubwoko bw’amagambo.
Muri ayo magambo y’umukara tsiri, tahuramo amagambo ubona ko ahinduka, maze ukore ubushakashatsi utahure
ubwoko bwayo, inshoza, uturango, intego byayo n’amategeko y’igenamajwi.
Umwandiko: Bwenge na Kanyana
Bwenge: Ese Kanya, ejo nibwo ya nama y’ishuri izaba cyangwa yimuriwe ejobundi?
Kanyana: Reka da! Inama yakozwe kera. Cyokora none habaye
ihuriro ry’abanyeshuri bajya impaka ku ikoranabuhanga. Kugira ngo
tumenye ibyiza byavugiwemo tuzabigenza dute?
Bwenge: Yego se ma! Urabona ubu ko twe tujenjetse! Asyi!
Buhorobuhoro tuzasobanukirwa!
Kanyana: Wowe uzabimenya utinze. Iyo ubonye akanya mbonawitendetse ku muhanda wirebera imodoka nziza zigenda burabyo
ngo :«Pyo!» Waba unyotewe umwana w’umuhungu ukirohamo amacupa ngo: «Guruguru!»,
ngo hari n’igihe baguhata inshyi ngo:
«Pya!» ibiceri wasaguye bikabarara kuri sima ngo: «Parararara!»,
abandi bakitoragurira! Ubwenge buri he?
Bwenge: Dore re! Mbese burya ukurikirana ibyange? Yebaba weee!
Reka nkwiyibukirize, mu kanya dufite ibazwa ku ikoranabuhanga!
Henga twegere ishuri.
Kanyana: Wirondogora, ngwino twinjire ahubwo!
Ibyiciro by’amagambo
Dukurikije imiterere yayo, amoko y’amagambo y’Ikinyarwanda
agabanyijemo ibyiciro bibiri: amagambo adahinduka n’amagambo ahinduka.
Amagambo ahinduka ni amagambo ashobora gushakirwa
uturemajambo cyangwa akagoragozwa: amazina mbonera, ntera,
amazina ntera, inshinga, n’ ibinyazina. Muri uyu mutwe turibanda ku binyazina.
Amagambo adahinduka ni amagambo adashobora gushakirwa
Uturemajambo cyangwa ngo agoragozwe. Muri yo twavuga: umugereka
(ingera), icyungo, irangamutima, akamamo, inyigana, indangahantu
n’ikegeranshinga.
4.2.1. Amagambo ahinduka: Ibinyazina
a) Inshoza y’ikinyazina
Ikinyazina ni ijambo risobanura izina. Gishobora kugaragira izina cyangwa kikarisimbura.
Ibinyazina birimo amoko menshi bitewe n’ingingo bibumbatiye n’imikoreshereze yabyo mu nteruro.
b) Inteko z’ikinyazina
Ibinyazina bigira inteko cumi n’esheshatu zigaragazwa n’indangakinyazina zikurikira:
Ikitonderwa:
- Inteko ya mbere n’iya gatatu, indangakinyazina ni u. Mu nteko ya mbere havugwamo umuntu,
mu nteko ya gatatu havugwamo ikintu.
- Inteko ya kane n’iya kenda indangakinyazina ni i.
- Bitewe n’ubwoko, ibinyazina bishobora kugira inteko cumi n’ikenda:
nt.17 ku, nt.18 mu, nt.19 i. Izi nteko zisanisha mu nteko ya 16.
c) Amoko y’ibinyazina
Hakurikijwe uko bikoreshwa mu nteruro n’ingingo bibumbatiye, ibinyazina bifite
amoko atandukanye: Hari ibishobora kubanziriza izina
cyangwa inshinga, hakaba ibijya hagati y’amazina abiri afitanye isano,
hakaba ibishobora gukurikira izina.
Muri ibyo binyazina dusangamo:
- Ikinyazina nyereka
- Ikinyazina mbanziriza
- Ikinyazina ngenera
- Ikinyazina ngenga
- Ikinyazina ngenera ngenga (Ikinyazina k’inyunge)
- Ikinyazina ndafutura (ndasigura)
- Ikinyazina kibaza cyangwa mbaza
- Ikinyazina mboneranteko (ndanganteko)
- Ikinyazina nyamubaro- Ikinyazina mpamagazi
4.2.1.1. Ikinyazina ngenera
a) Inshoza y’ikinyazina ngenera n’uturango twacyo
Ikinyazina ngenera ni ikinyazina cyunga ijambo n’irindi ririkurikira.
Kibumbatiye ingingo yo gutunga, kugira, guteganyiriza no kugenera.
Ikinyazina ngenera gikoreshwa muri ngenga ya gatatu gusa. Iyo ikinyazina ngenera kibanjirije ijambo riteruwe
n’inyajwi igicumbi cyacyo baragikata.
Ingero:
- Urugo rwa Kagabo.
- Ibiti byo mu ishyamba
- Inzu ya Bugingo
- Inzu y’ibiti
- Amazi yo kunywa
- Umwaka wa munani
- Igihe cyo gukora
- Ishuri ry’inshuke.
#b)Intego y’ikinyazina ngenera
- Intego y’ikinyazina ngenera iteye itya: indangakinyazina- igicumbi (Rkzn-C).
- Ikinyazina ngenera kigira indomo iyo gisimbuye ijambo cyagombye
kunga n’irindi. Icyo gihe intego yacyo iba indomo - indangakinyazina
– igicumbi (D- Rkzn-C)
- Ikinyazina ngenera kigira ibicumbi bibiri: igicumbi –a n’igicumbi –o.Igicumbi –a (kigaragaza nyiri ikintu)
Igicumbi –o (gikora imbere y’indangahantu n’imbere y’imbundo)
c) Imbonerahamwe y’ikinyazina ngenera
4.2.1.2. Ikinyazina ngenga
a. Inshoza y’ikinyazina ngenga n’uturango twacyo
- Ikinyazina ngenga ni ikinyazina gihagararira uvuga, uvugwa, abavugwa, ikivugwa, ubwirwa, ababwirwa,
uvugwa n’abavugwa.
- Iki kinyazina muri ngenga ya mbere mu bumwe n’ubwinshi kerekana uvuga, muri ngenga ya kabiri mu
bumwe n’ubwinshi bikerekana ubwirwa naho muri ngenga ya gatatu kikerekana uvugwa cyangwa
ikivugwa ariko kikigaragaza mu nteko z’amazina.
- Ibinyazina ngenga bigira ngenga eshatu; iya mbere n’iya kabiri mu bumwe no mu bwinshi na ngenga ya
gatutu yigaragariza mu nteko 19.
Ingero:
- Leta ni yo ikunze gufata iya mbere mu guteza imbere ikoranabuhanga.
- Nge, mwe n’abandi batari aha tugomba kwitabira iterambere.
b. Intego y’ikinyazina ngenga
- Intego y’ikinyazina ngenga ni Rkzn-C.
- Ikinyazina ngenga kigira ibicumbi bibiri: igicumbi –e muri ngenga
ya mbere n’iya kabiri mu bumwe n’ubwinshi no muri ngenga ya
gatatu mu nteko ya mbere. Hari kandi igicumbi –o kigaragara muringenga ya gatatu kuva mu nteko ya kabiri kugeza mu ya 19
Ingero:
Ikitonderwa:
- Ikinyazina ngenga gishobora gukorana n’icyungo “na” n’ingereranya “nka” bikiyunga cyangwa ntibyiyunge.
- Ikinyazina ngenga kiyunga n’icyungo cyangwa ingereranya iyo gikoreshejwe muri ngenga ya mbere n’iya kabiri gusa.
Ingero: nange, natwe, nawe, namwe, nkamwe, nkange...
- Ikinyazina ngenga ntikiyunga n’icyungo na cyangwa ingereranya nka iyo gikoreshejwe muri ngenga ya gatatu.
Urugero: Na we akora i Kigali.
- Ikinyazina ngenga gikoresha imisuma ikurikira: -we, –bwe, nyine,
-mbi na –se.
Ingero:
Abantu twese turashishikarizwa kurwanya indwara z’ibyorezo. Twese turashishikarizwa kurwanya indwara z’ibyorezo.
c. Imbonerahamwe y’ikinyazina ngenga
4.2.1.3. Ikinyazina ngenera ngenga
a)Inshoza n’uturango tw’ikinyazina ngenera ngenga
Ikinyazina ngenera ngenga ni ikinyazina ngenera cyongeweho cyangwa kiyunze n’ikinyazina ngenga
bigafatira hamwe inyito. Ikinyazina ngenera ngenga kerekana nyiri ikintu n’icyo atunze. Iki kinyazina
gikurikira izina ariko gishobora no kurisimbura. Ibinyazina ngenera ngenga ni byinshi cyane kubera ko
buri ngenga iba ishobora kwiyunga n’izindi zose kandi mu nteko zose. Inteko y’ikinyazina ngenera ngenga
ifatirwa ku kinyazina ngenera.
Ingero:
- Inka yabo yarabyaye.
- Iyabo yarabyaye.
b)Intego y’ikinyazina ngenera ngenga
- Intego y’ikinyazina ngenera ngenga ni Rkzn-C-Rkzn-C cyangwaD-Rkzn-C-Rkzn-C iyo cyasimbuye izina.
Ingero:
- Ikinyazina ngenera ngenga kigizwe n’ikinyazina ngenera kiyunze n’ikinyazina ngenga cyo muri ngenga
ya mbere n’iya kabiri mu bwinshi indangakinyazina tu- na mu- zihinduka cu- na nyu- kandi
n’igicumbi cya ngenga kikaburizwamo.
Urugero:
Umurima wacu: u-a-cu- Φ u→ w/-J
Igiti cyanyu: ki-a-nyu- Φ i→ y/-J
- Iyo ikinyazina ngenera ngenga kigizwe n’ikinyazina ngenera kiyunze
n’ikinyazina ngenga cyo muri ngenga ya gatatu mu nteko ya mbere
igicumbi cya ngenera n’indangakinyazina ya ngenga biburizwamo.
Urugero:
Umwana we: u- Φ- Φ -e u→ w/-J
Abana be: ba- Φ- Φ -e a→ Φ/-JAbe ndabazi: a-ba- Φ- Φ -e a→ Φ/-J
d. Imbonerahamwe y’ikinyazina ngenera ngenga
4.2.1.4. Ikinyazina nyereka
a)Inshoza y’ikinyazina nyereka n’uturango twacyo
Ikinyazina nyereka ni ijambo ryerekana irindi jambo rigaragiye.
Ikinyazina nyereka kibanziriza buri gihe ijambo kigaragiye cyangwa
kikarisimbura.
b)Intego y’ikinyazina nyereka
- Intego y’ikinyazina nyereka muri rusange ni Rkzn-C.
- Tugendeye ku ngingo yo kwereka bibumbatiye, ikinyazina nyereka
kigabanyijemo amatsinda atandatu atandukaniye ku bicumbi.
- Itsinda rimwe ry’ikinyazina nyereka ntirigira igicumbi. Intego yaryo ni D-Rkzn.
- Ibicumbi by’ikinyazina nyereka ni : -Φ, -o, -no, -riya , -rya , -a .
Ingero
Uyu mwana arakubagana u-yu-Φ
Ino karamu yandika nabi i-noc) Imbonerahamwe y’ikinyazina nyereka
Ikitonderwa
Ikinyazina nyereka gishobora kubanzirizwa n’akajambo nga- kacyongerera
inyito yo gutsindagira.
Ingero
- Nguriya: nga-u-riya a→ Φ /-J
- Ngiyo: nga-i-i-o a→ Φ /-J i→ y/-J
- Ngakariya: nga-ka-riya
IV.3. AMAGAMBO ADAHINDUKA
Igikorwa
Soma interuro zikurikira, witegereze amagambo y’umukara tsiri maze utahure muri yo amagambo
adahinduka hanyuma ukore ubushakashatsi ugaragaze ubwoko bwayo.
- Uyu mwana agenda nka se/Aba bana bagenda nka ba se.
- Nzajya kumusura ejobundi/Tuzajya kubasura ejobundi.
- Ikirahuri Cyahanutse kikubita hasi ngo «pooo»!/Ibirahuri
byahanutse byikubita hasi ngo”pooo”! –
- Uyu mwana ni mwiza cyane/Aba bana ni beza cyane.
- Dore re! Ubu se urajya he?/Dore re! Ubu se murajya he?
4.2.1. Umugereka (Ingera)
Umugereka ni ijambo (urujyano rw’amagambo) ubusanzwe ridasesengurwa.
Risobanura izina, ntera, inshinga, ikinyanshinga cyangwa undi mugereka.
Rivuga uburyo, ahantu, igihe cyangwa inshuro. Mu Kinyarwanda dusangamo amoko anyuranye y’imigereka.
Ingero:
a) Umugereka w’uburyo
Urugero:
- Utunze amashyo menshi cyane nagutega amatwi.
- Mutoni agenda buhoro.
- Mutambuke bucece mudakanga abanyeshuri bari mu kizamini.
- Mwige neza.
b) Umugereka w’igihe
Urugero:
- Wakwize none ugifite umwanya uhagije!
- Abaziga ejo bazitwaze impamba.
- Muzubaka ingo zanyu ryari?
- Nimugoroba nimutaha munyure kwa Kanyana.
c) Umugereka w’ahantu
Urugero:
- Shyira ejuru mbone uko nikorera.
- Umunyuze epfo atayoba.
- Umugume hambavu atagucika.
- Muge muvuga ibintu mutabica iruhande.
d) Umugereka w’inshuro
Urugero:
- Musibye gatatu kose mutaboneka mu ishuri.- Yasuye kenshi Inzu Ndangamurage y’u Rwanda.
Ikitonderwa :
Umugereka ushobora kugenga isanisha.
Ingero
- Yararwaye agera kure kubi.
- Kera kabaye araza.
- Mutegure ejohazaza.
- Buhorobuhoro bugeza umuhovu ku ruzi.
- Hari abakeka ko imigereka imwe yagoragozwa igihe bitegereje impinduka igira.
Ntabwo bishoboka; ahubwo iyo migereka yindi iba yakomotse ku yindi y’umwimerere.
Ingero
Ruguru→haruguru
Hasi→munsi
Mbere→hambere
Nyuma→hanyuma, inyuma
Epfo→hepfo
Irya→hirya, hahurya
4.2.2 Inyigana
Inyigana ni ijambo riremerwa ku myumvikanire y’urusaku rw’ibintu bimwe na bimwe ndetse n’urw’abantu.
Rishobora kuremerwa kandi ku migaragarire y’ikintu.
Akenshi inyigana iterurwa n’amagambo aremeye ku gicumbi –ti cyangwa igaterurwa n’icyungo
«ngo» mu mikoresherezwe yayo isanzwe.
a) Inyigana zishingiye ku rusaku
Ingero:
- Inka iti: « Mbaaa!»
- Ikibwana bakubise kiti: « Bwe!»
- Intama iti: « Maaa!»
- Ihene iti: « Meee!»
- Injangwe iti: « Nyawuuu!»
- Imbeba iti: « Jwiiii !»
- Ibuye no mu mazi ngo: « Dumburi!»
- Amazi no mu gacuma ngo: « Dudududu!»
- Amashyi ngo: « Kacikacikaci!»
- Inkono ivuga ku mashyiga ngo: « Togotogo!»
b) Inyigana zishingiye ku migaragarire
Ingero
- Umurabyo ngo: « Pya!»
- Cacana ati: « Pya!»
- Umujura amuca mu myanya y’intoki ngo: « Pyo!»
- Gahire bamukubise urushyi rurivugiza ngo: « Pya!»
4.2.3 Icyungo
Icyungo ni ijambo (cyangwa urujyano rw’amagambo) ridasesengurwa .
Rihuza andi magambo abiri cyangwa inyangingo ebyiri.
a) Imiterere y’icyungo
Icyungo gishobora kugira imiterere itandukanye. Icyungo gishobora
kuba ari:
- Ijambo risanzwe: na, nka, cyangwa, erega, ngo…
- Inyumane: yuko, kuko,
- Urujyano rw’amagambo: kugira ngo, icyo bikora (cyakoze, cyokora,
cyokoze, icyokoze, na icyakora), kubera ko, n’iyo…
b) Ubwoko bw’ibyungo
Ibyungo biri ukubiri, hari ibyungo ngombwa n’ibyungo ntagombwa.
Ibyungo ngombwa: ni ibiva mu nteruro igahindura ingingo cyangwa
ikayitakaza.
Ingero:
- Agenda nk’Abagesera ⧧ Agenda Abagesera.
- Barashaka ko muvuga ⧧ Barashaka muvuga.
- N’ikizamini naragitsinze nkanswe umukoro ⧧ N’ikizamini naragitsinze umukoro.- Urayura boshye ushonje ⧧ Urayura ushonje.
Ibyungo ntagombwa: ni ibyungo biva mu nteruro ntibihindure ingingo.
Ingero:
- Ariga ariko ntatsinda. → Ariga ntatsinda.
- Turahaguruka maze turiga. → Turahaguruka turiga.
- Bagerayo nuko bararyama. → Bagerayo bararyama.
4.2.4. Indangahantu
Indangahantu ni ijambo ribanziriza irindi rivuga aho umuntu cyangwa
ikintu biherereye cyangwa ahabera ikintu iki n’iki. Urwo rujyano rubera
inshinga ruhamwa cyangwa icyuzuzo nziguro.
Indangahantu ziboneka mu nteko eshatu: Inteko ya 17: ku, inteko ya
18: mu, inteko ya 19: i. Indangahantu “ku” na “mu”, iyo zikurikiwe
n’izina ridafite indomo cyangwa n’ibinyazina bimwe na bimwe
(ikinyazina ngenga, ikinyazina nyereka, ikinyazina nyamubaro) zigira
impindurantego «muri» na «kuri».
Ingero
- Uzamurege kuri nyirasenge.
- Ya modoka igeze kuri Buranga.
- Impeshyi itangira muri Kamena.
- Ni muremure kuri we.
- Umwe muri twe arasigara.
- Ntimuzagende muri ya ndege.
- Uzamuhishire kuri wa mutobe.
- Uyu mwitozo urakorerwa muri abiri (amakayi).
- Bafashe umwe muri barindwi babategeka kwishyura ibyibwe.
4.2.5. Ikegeranshinga
Ikegeranshinga ni ijambo muri rusange ridahinduka. Rigira inshoza yo gutegeka.
Ibyegeranshinga bikunda kugaragara ni ibi: cyo, cyono, dore, gira, enda, have, hinga, hoshi,
mbiswa, mpano na ngo.
Ingero
- Dore ibyiza by’ikoranabuhanga!
- Ishi, ishi hama hamwe ngukame!
- Cyono ngwino nkwihoreze shenge!
- Mpano winjyanira imari utanyishyuye!- Ngo tugende twabatindije.
4.2.6. Akamamo
Akamamo ni ijambo ridasesengurwa. Rigirwa n’umugemo umwe.
Rigaragira irindi rikariha inyito itangara cyangwa itsindagiriza. Rishobora
no guherekeza ikegeranshinga cyangwa irangamutima. Akamamo kagira
inyito yo:
Gutangara:
Ingero: Aragarutse da! Mbisa nige ma! Ngo azagaruka ra!
Aravunikawe!
Kwakura:
Ingero: Bigarure ye! Ntiwumva ye!
Gutsindagiriza:
Ingero : Mukubite se! Bikore ga! Andika ye!
Ikitonderwa
- Akamamo “da” gakunda kubwirwa umuntu w’igitsina gabo naho
akamamo “ma” gakunda kubwirwa umuntu w’igitsina gore.
- Akamamo kajyanye n’ikegeranshinga kagira inyito yo gutangara.
Ingero : Mbiswa da! Dore re!
- Akamamo kajyanye n’irangamutima na ko kagira inyito yo gutangara.
Ingero: Ayi we! Ayi nya!
4.2.7. Irangamutima
Irangamutima ni ijambo ridasesengurwa ; rigaragaza uko umuntu amerewe mu mutima; yaba yishimye
cyangwa ababaye; yaba ashima cyangwa agaya. Amarangamutima agira inyito zitandukanye.
Ingero
Imyitozo
1. Itegereze interuro zikurikira utahure amagambo adahinduka arimo uvuge ubwoko bwayo.
a) Dore da! Wibagiwe ko dukoresha mudasobwa!
b) Yavuye kwa muganga buhorobuhoro agera mu rugo.
c) Ikoranabuhanga rihambaye rikomoka i Bwotamasimbi.
d) Yooo! Wananutse bigeze aho? Ihangane.
2. Vuga ubwoko bw’amagambo atsindagiye mu nteruro zikurikira.
a) Ayinya! Waketse ko ntazi gukoresha mudasobwa.
b) Ahaa! Nzaba ntegereje umwanzuro uzafatirwa mu nama.
c) Reka da! Sinzaboneka ku munsi w’umuganda.
IV.4. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri
Hanga umwandiko ugaragaza ibibi n’ibyiza by’ikoranabuhanga. Tahura
ibinyazina wize wakoresheje muri uwo mwandiko, ugaragaze intego yabyo n’amategeko y’igenamajwi yubahirijwe.
Umwandiko wawe nturenze amagambo ijana na mirongo itanu.
Ubu nshobora:
- Gusobanurira abandi uko ikoranabuhanga n’itumanaho byihutisha iterambere.
- Gutahura, gukoresha neza mu nteruro no gusesengura amagambo amwe mu magambo
ahinduka (ibinyazina ngenera, ibinyazina ngenga, ibinyazina ngenera ngenga n’ikinyazina
nyereka)
- Gutahura no gukoresha mu mvugo no mu nyandiko amwe mu
magambo adahinduka.
Ubu ndangwa:
No gukoresha ikoranabuhanga n’itumanaho kugira ngo mbashe gukataza mu iterambere.IV.5. Isuzuma risoza umutwe wa kane
soma umwandiko ukurikira usubize ibibazo byawubajijweho.
Umwandiko: Yarazikabije!
Mu nzozi ze, Uwineza yahoraga atekereza kuzavamo umuntu ukomeye cyane.
Agitangira ishuri ry’inshuke yihatiye kwita ku burere n’inyigisho yahabwaga n’abarezi be.
Azamukana umwete udasanzwe mu masomo ye ku ishuri, yagera no mu rugo ababyeyi be bakabimufashamo.
Akiri mu mashuri abanza, uyu mwana w’umukobwa yajyaga abona indege zihita mu kirere k’iwabo akabwira ababyeyi
be ko yifuza ko bagura indege.
Ababyeyi be bakamusubiza ko indege ihenda cyane ku buryo kuyisukira bitaba iby’ubonetse wese.
Cyokora Uwineza akababaza impamvu batagana banki ibegereye ngo bayiguze ayo mafaranga menshi
maze bihahire iyo nyamibwa.
Mu gutekereza ku ndege, Uwineza yifuzaga kuyitunga ariko akanasobanukirwa imiterere n’imikorere yayo.
Buri gihe yahoranaga amatsiko y’ibikoresho by’ikoranabuhanga yabonaga mu rugo iwabo, mu
baturanyi babo ndetse no ku ishuri. Igihe babaga bagiye kwiga isomo ryerekeye ikoranabuhanga agatega
amatwi ibisobanuro byose bahabwan’umwarimu wabo, akanabaza ibibazo byinshi rwose! Uko yagendaga
azamuka mu myigire ye ni ko yarushagaho gusobanukirwa ko ya ndege yahoraga arota ifite imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga kandi ko abayigendamo baba bakomeza kugenzura umurongo w’itumanaho hagati
yabo n’abo basize aho baturutse tutibagiwe n’abari aho iyo ndege igana.
Kubera umwete yakurikiranaga amasomo ye, byatumaga agira amanota y’indashyikirwa.
Iwabo bamuguriye mudasobwa akajya ayifashisha mu kongera ubumenyi n’ubushobozi mu
ikoranabuhanga n’itumanaho byunganira ibyo yigira mu ishuri.
Ntibyatinze ikizamini cya Leta kiraza maze si ukugitsinda arakihanangiriza.
Ahabwa kwiga mu ishami ririmo ikoranabuhanga n’itumanaho.
Icyo kiciro yakiganye umwete n’ikinyabupfura bidasanzwe rwose nuko na cyo akinywa nk’unywa amazi,
maze akirangizanya amanota y’agahebuzo yo ku rwego rwo hejuru.
Ahabwa umwanya muri kaminuza y’ikoranabuhanga n’itumanaho maze si ukubicukumbura
abivaimuzingo. Ibi byamuhesheje amahirwe yo gukomerezaho kwiga ishuri ry’ibijyanye no gutwara indege.
Uko agenda arushaho kubiminuza, mu mashuri yo mu Rwanda n’ayo hanze, yageze ku rwego rwo gutwara ndetse
no gukanika indege.
Uwo mwuga yawukoranye ubushake n’ubwitange, bituma abantu benshi bafiteimirimo ikoreshwa ikoranabuhanga n’itumanaho bamuhundagazaho ibyo
abakorera. Ikinyabupfura ke kandi cyamuhesheje gukora ubukwe bwiza, arushingana n’umusore bahuje
imico bamenyaniye muri iyo mirimo y’ikoranabuhanga n’itumanaho. Ibi byabahesheje amafaranga menshi
ku buryo bageze no ku rwego rwo kwigurira indege zikora umurimo wo gutwara abantu mu rwego mpuzamahanga.
Mu bwubahane bushingiye ku buringanire n’ubwuzuzanye ubu we n’umuryango we baratengamaye
babikesha ikoranabuhanga n’itumanaho.
I. Kumva no gusesengura umwandiko
1. Rondora abanyarubuga bagaragara mu mwandiko.
2. Gereranya ibivugwa muri uyu mwandiko n’umutwe wawo werekana isano bifitanye.
3. Wifashishije umwandiko sobanura uko Uwineza yagaragaje ubutwari.
4. Erekana insanganyamatsiko ikubiye muri uyu mwandiko unayigereranye n’uko bimeze mu
Gihugu cyacu muri iki gihe.
5. Garagaza ingingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko.
6. Ni iki washimira Uwineza.
II. Inyunguramagambo
1. Sobanura aya magambo ukurikije inyito afite mu mwandiko.
a) Kuyisukira
b) Inyamibwa
c) Arakihanangiriza
d) Abiva imuzingo
e) Baratengamaye
2. Ubaka interuro iboneye ukoresheje buri jambo muri aya
akurikira:
a) Nk’unywa amazi
b) Agahebuzo
c) Kumuhundagazaho
d) Kubicukumburae) Indashyikirwa
III.Ikibonezamvugo
1.Vuga ubwoko bw’amagambo atsindagiye ari mu nteruro zikurikira, usesengure amagambo ahinduka
ugaragaza uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi.
a) Umva ra! Ikoranabuhanga ryakemuye ibibazo byinshi cyane.
b) Ayinya! Rya jyori ryo kwa Ndakazaryiga ikoranabuhanga!
c) Yewe da! Ukunze ikoranabuhanga nta we bitashimisha.
d) Niko se ma ! Ugira ngo urugo rwabo ntirwubatswe n’Imana!
2. Uzuza interuro zikurikira ukoresheje aya magambo: cyono, buhorobuhoro, i, ororororooo!
a) …………. ngwino dushyigikirane.
b) Atera hejuru ataka ngo: «…………. »
c) …………. twese tuzahuguka mu by’ikoranabuhanga.
d) ……….. Burayi bateye imbere mu ikoranabuhanga.UMUTWE WA GATANU:GUKUNDA IGIHUGU
Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
- Gusesengura umwandiko uvuga ku ngingo yo gukunda Igihugu agaragaza ingingo z’ingenzi zirimo.
- Gusesengura no gukoresha neza mu mvugo no mu nyandiko ibinyazina mbanziriza, ndafutura, mbaza,
nyamubaro, mboneranteko n’ikinyazina mpamagazi.
Igikorwa cy’umwinjizo
Ni ibihe bikorwa wakora bigaragaza ko ukunda Igihugu?
V.1. Umwandiko: Ubufatanye bwaduteje imbere
Mu minsi ishize, Umuyobozi w’Akarere ka Bwiza yasuye abaturage
b’Umurenge wa Rebero, ngo arebe aho bageze bashyira mu bikorwa
gahunda za Leta zirimo umuganda, ubudehe, kubungabunga ibikorwa
remezo n’ibindi.
Ageze mu Murenge wa Rebero, yasanze abaturage bakataje mu bikorwa
byo kwiteza imbere. Ibyo bamaze kugeraho bishamaje. Hamwe yakiriwe
n’uruyange rw’ibishyimbo bya mushingiriro, ahandi ibirayi by’imishishe
bihinze mu mirima migari kubera guhuza ubutaka. Ahandi yahasanze
ibikorwa by’amakoperative y’ubworozi bw’inka za kijyambere n’andi
matungo ndetse n’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto zinyuranye, nk’amashu,
karoti, inanasi, amapapayi n’ibindi.
Umuyobozi w’Akarere yiboneye uburyo ibikorwa by’umuganda bimaze
gushinga imizi no kugeza abaturage ba Rebero ku bukungu n’imibereho
myiza. Imihanda y’imigenderano yakwiriye mu midugudu yose.
Abaturage bagize uruhare rufatika mu guhanga imihanda ibafasha
kugenderana no kugeza umusaruro wabo ku masoko ntakomyi. Bacukuye
kandi ibirometero by’imiyoboro y’amazi meza n’amaterasi y’indinganire
mu rwego rwo kurwanya isuri. Yasanze barateye amashyamba kandi
bayafata neza. Bubatse ibyumba bihagije by’amashuri, bubaka
amavuriro, amasoko, bubakira abatishoboye n’ibindi.
Ku byerekeye ubudehe, Umuyobozi w’Akarere yasanze iyo gahunda
imaze kubageza ku ntambwe ishimishije kuko benshi muri bo yabakuye
mu bukene ku buryo bugaragara. Nk’uko bizwi, ubudehe ni imwe muri
gahunda za Leta y’u Rwanda igamije kurwanya ubukene bishingiye ku
ihame ry’ibikorwa umuturage afitemo ijambo.
Byagaragaye kandi ko buri muntu wese yitabira ibindi bikorwa byo
gukunda Igihugu birimo kwicungira umutekano, gutanga imisoro
isabwa, gutanga ubwisungane mu kwivuza … Ibi bikaba byihutisha
iterambere ry’Igihugu cyacu cyanecyane ko bikorwa mu bwisanzure
nta gahato kabayeho, ahubwo buri wese ahabwa umwanya wo gutanga
ibitekerezo ku ngamba zo guteza imbere Igihugu.
Uwo muyobozi yasoje ashimangira ko gahunda y’umuganda n’ubudehe
bifite uruhare runini mu guteza imbere Umunyarwanda. Ko ari
ngombwa gukomeza kwitabira izo gahunda nta kuzuyaza, nta kwiganda,
kujandajanda cyangwa kwirozonga kuko ari twe bifitiye akamaro.
Anabibutsa ko u Rwanda ari urwacu tugomba kurwubaka nta we
dusiganya kuko “Ak’imuhana kaza imvura ihise.”
5.1.1.Gusoma no gusobanura umwandiko
Igikorwa
Soma umwandiko “Ubufatanye bwaduteje imbere”, ushakemo
amagambo udasobanukiwe neza hanyuma uyasobanure wifashishijeinkoranyamagambo.
Imyitozo
1. Huza ijambo riri mu rushya A n’igisobanuro cyaryo kiri mu ruhusaB ukoresheje akambi.
2. Simbuza amagambo atsindagiye ayo bihuje inyito ukuye mu mwandiko.
a) Aho nanyuze hose nasanze ibishyimbo ari ururabo.
b) Ingano zo muri Rebero ziratoshye kubera ifumbire.
3. Ubaka interuro iboneye ukoresheje amagambo akurikira: ubudehe, gushinga imizi.
5.1.2. Gusoma no Kumva umwandiko
Igikorwa
Ongera usome umwandiko “Ubufatanye bwaduteje imbere”, usubize
ibibazo byawubajijweho.
1. Umuyobozi w’ Akarere ka Bwiza asura abaturage b’Umurenge wa Rebero yari agamije iki?
2. Tanga ingero zavuzwe mu mwandiko zerekana ko abaturage bo mu murenge wa Bwiza bamaze
gutera imbere mu myumvire.
3. Vuga akamaro k’umuganda kavugwa mu mwandiko.
4. Sobanura uburyo ibikorwa by’umuganda n’ubudehe byagize uruhare
mu kurwanya isuri mu murenge wa Bwiza.
5. Uretse umuganda n’ubudehe ni ibihe bikorwa bindi bigaragaza gukunda igihugu byavuzwe
mu mwandiko?6. Ni iki Umuyobozi w’Umurenge wa Bwiza yashoje ashishikariza abaturage?
5.1.3. Gusoma no gusesengura umwandikoIgikorwa
Ongera usome umwandiko “Ubufatanye bwaduteje imbere”, usubize ibibazo bikurikira.
1. Ni iyihe nsanganyamatsiko rusange umwandiko wubakiyeho
2. Shaka ingingo z’ingenzi n’iz’ingereke zigaragara mu mwandiko wasomye.
3. Gereranya ibikorwa by’ubudehe mu Rwanda rwo hambere n’ubu.
4. Uyu mwandiko urateza imbere izihe indangagaciro?
5.1.4. Kungurana ibitekerezo
Igikorwa
Ungurana na bagenzi bawe ibitekerezo ku nsanganyamatsiko ikurikira:
Akamaro k’Umuganda n’Ubudehe mu iterambere ry’Igihugu.
V.2. AMAGAMBO AHINDUKA : IBINYAZINA
Igikorwa
Soma interuro zikurikira, witegereze amagambo y’umukara tsiri,
usobanure imiterere yayo. Uhereye ku miterere yayo, kora ubushakashatsi
utahure ubwoko bw’ibinyazina buri muri izo nteruro hanyuma utange
inshoza, uturango n’intego bya buri bwoko.
- Ni ikizira ko umushyitsi mukuru agira uwô asanga ataragera mu muganda.
- Buri wese ufite icyô avuga asaba ijambo.
- Ahandi nahasanze hateye ibirayi.
- Ibindi bikorwa by’umuganda bizabungabungwa.
- Ibikorwa remezo biriyongera byikuba inshuro eshanu maze hubakwa
ibyumba by’amashuri bitandatu, amasoko ane n’amavuriro abiri.
- Ni izihe ngamba zafatwa mu guteza imbere Igihugu cyacu?
- Umuyobozi w’Akarere kanyu yabasuye inshuro zingahe?
- Wafashe uwuhe mugambi wo kurwanya ubukene?
- Ahwiii! Cya mahuma cyari kindiye!
- Za dodo ni imboga ziryoha.
- Yewe wa mugabo we? Ese wowe nta cyo ibikorwa by’umuganda bikubwiye?
- Ese ibyo bishoboka bite mwa bagabo mwe ko mutitabira ibikorwa rusage?
5.2.1. Ikinyazina mbanziriza
a) Inshoza n’uturango by’ikinyazina mbanziriza
Ikinyazina mbanziriza ni ikinyazina gisimbura ijambo ribanjirijwe n’inshinga, ari na yo mpamvu
kitwa “mbanziriza”. Iki kinyazina gisa n’ikinyazina nyereka gifite igicumbi-o bigatandukanywa n’uko
igicumbi cyacyo gihorana isaku nyejuru (-ô) mu gihe ikinyazina nyereka cyo gihorana isaku nyesi (-o).
Ikinyazina nyereka kandi cyo akenshi giherekeza izina.
Ingero:
- Uwô nkunda ararwaye.
- Mwibuke ko ibyô twavugiye mu nama bikwiye kubahirizwa.
- Abô mwatahiye ubukwe barakeye.
- Ahô twakoze umuganda hatunganye.
b) Intego y’ikinyazina mbanziriza
Intego y’ikinyazina mbanziriza igizwe n’uturemajambo dutatu ari two
indomo, indangakinyazina n’igicumbi (D+Rkzn+C).
c) Imbonerahamwe y’ikinyazina mbanziriza n’intego yacyo mu nteko zose.
5.2.2. Ikinyazina ndafutura (ndasigura)
a) Inshoza n’uturango by’ikinyazina ndafutura
Ikinyazina ndafutura ni ijambo rijyana n’izina ntirisobanure ku buryo bwumvikana neza uvugwa,
abavugwa, ikivugwa cyangwa ibivugwa ari na ho cyavanye izina ryacyo ryo kwitwa ndafutura cyangwa ndasigura.
Ikinyazina ndafutura kirimo ikigufi n’ikirekire.
Ikinyazina ndafutura kigufi nta ndomo kigira naho ikinyazina ndafutura kirekire kigira indomo.
b) Intego y’ikinyazina ndafutura
Intego rusange y’ikinyazina ndafutura kigufi ni indangakinyazina
n’igicumbi (Rkzn-C). Mu gihe ikinyazina ndafutura kirekire cyo intego
yacyo ari indomo, indangakinyazina n’igicumbi. (D)-Rkzn-C
- Ikinyazina ndafutura kigufi: Rkzn-C
Ingero:
- Undi muntu: u- ndi
- Indi misozi: i- ndi
- Andi mata: a- ndi
- Ikinyazina ndafutura kirekire: D-Rkzn-C
Ingero:
- Uwundi mugabo: u-wu-ndi
- Abandi bana: a-ba-ndi
- Iyindi mirima: i-yi-ndi
Ikitonderwa
- Ikinyazina ndafutura gishobora kwisubiramo. Icyo gihe indangakinyazina na yo yisubiramo.
Ingero:
- Yigize undiwundi: u-ndi-Φ-wu-ndi
- Ayandiyandi: a-ya-ndi-Φ-ya-ndi
- Ikinyazina ndafutura gishobora kubanziriza izina cyangwa kikarikurikira.
Ingero:
Undi munyeshuri araje.
Umunyeshuri wundi araje.
c) Imbonerahamwe y’ikinyazina ndafutura
5.2.3. Ikinyazina kibaza
a) Inshoza n’uturango by’ikinyazina kibaza
Ikinyazina kibaza ni ijambo rigaragira izina, ririherekeza, riribanziriza cyangwa rikarisimbura ;
kikaba kibumbatiye ingingo yo gushaka kumenya ibisobanuro, inkomoko, ingano, akarere izina ririmo.
Ikinyazina kibaza gishobora kugira indomo cyangwa ntikiyigire.
Ikinyazina kibaza kigira ibicumbi bitatu: -he? –ngahe? na –e?
- Ikinyazina kibaza gifite igicumbi –he?
Kijyana n’izina cyangwa inshinga kikaribanziriza cyangwa kikarisimbura kandi kikaribazaho ikintu.
Kibaza kidasobanuza neza kandi gikunda kukorana n’indomo.
Ingero:
- Ni izihe ngamba zikwiye gufatwa?
- Ni ngamba zihe zikwiye gufatwa?
- Ni izihe zindi zafatwa?
- Ikinyazina kibaza gifite igicumbi –ngahe?
Kibaza ibisobanuro bijyanye n’ingano y’umubare w’abantu cyangwa ibintu.
Gikorana n’inteko z’ubwinshi gusa uretse mu nteko ya 12.
Ingero:
Mwakoze inama zingahe?
- Ikinyazina kibaza gifite igicumbi –e?
Gikorana n’inteko ya 16 no mu nteko z’indangahantu: inteko ya 17,18,19..
Ingero:
- Kamana atuye he?
- Isoko ryanyu ryubatse he?
b) Intego y’ikinyazina kibaza
Intego y’ikinyazina kibaza ni Rkzn-C. Gishobora gufata indomo iyo kibanjirije izina cyangwa cyarisimbuye:
D-Rkzn-C.Ingero:
Ikitonderwa:
Mu Kinyarwanda, hari andi magambo yitwara nk’ikinyazina kibaza kuko yifitemo inyito yo kubaza.
Ayo ni nka: ki?, nde?, ese?, ryari?,
mbese? Ayo magambo si ibinyazina mbaza ahubwo yitwa amagambo abaza kuko atisanisha n’amazina
bijyanye.
Ingero:
- Uyu ni muntu ki?
- Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yatangiye ryari?
- Ese (mbese) urahari?c) Imbonerahamwe y’ikinyazina kibaza
5.2.4. Ikinyazina nyamubaro
a) Inshoza n’uturango by’ikinyazina nyamubaro
- Ikinyazina nyamubaro ni ijambo riherekeza izina cyangwa rikarisimbura, kikaba kibumbatiye
ingingo y’umubare.
Kigabanyijemo amatsinda arindwi; kuva ku mubare rimwe kugeza kuri karindwi.
Ingero:
- Umwana umwe yagiye
- Abana babiri bagiye
b) Intego y’ikinyazina nyamubaro
- Ikinyazina nyamubaro kigira uturemajambo tubiri gusa:
indangakinyazina n’igicumbi (Rkzn-C).
- Indangakinyazina y’ikinyazina nyamubaro ni nk’iz’ibindi
binyazina uretse mu nteko ya cumi aho “zi-” ihinduka “e-”.
- Ibicumbi by’ikinyazina nyamubaro ni birindwi: - mwe, - biri, - tatu,
- ne, - tanu, - tandatu, - rindwi.
Ikitonderwa
- Mu nteko ya cumi, ibicumbi biba : - byiri, - shatu, - nye, - shanu,
- sheshatu na –(ri)ndwi.
- Imibare y’inyuma ya karindwi ni amazina si ibinyazina nyamubaro.
Bayita amazina nyamubaro kuko aba afite uturango tumwe n’utw’izina ari two indomo, indanganteko n’igicumbi.
- Ikinyazina nyamubaro gikurikiye izina ribara kuva ku icumi, gisanishwa n’ijambo rivuga ibibarwa ari na ryo rifatwa nk’ikinyazina nyamubaro.
Ingero :
- Abana cumi na batatu (batatu ni ikinyazina nyamubaro).
- Ibiti ijana na birindwi (birindwi ni ikinyazina nyamubaro).
- Ikinyazina nyamubaro gishobora kandi kwisubiramo. Icyo gihe n’uturemajambo twacyo
twisubiramo.
Ingero:
- Hinjire umwumwe: u - mwe – u - mwe e→Φ/-J
- Muzane eshateshatu: e - shatu – e - shatu u→Φ/-J
- Ikinyazina nyamubaro gishobora gusimbura izina kigafata indomo bityo kigakora nk’izina.
Ingero:
- Ababiri baruta umwe: a-ba-biri- Ubutatu butagatifu: u-bu-tatu
c) Imbonerahamwe y’ikinyazina nyamubaro
Ikitonderwa
Mu Kinyarawanda ntibavuga umuntu wa “rimwe” ahubwo bavuga
umuntu wa “mbere” kigahita kiba ikinyazina nyamubaro ngerekero.
Kigaragazwa n’urwunge rw’ikinyazina ngenera +izina ry’umubarwa,
uretse ko “mbere” yo atari umubarwa.
Ingero:
- Umuntu wa mbere
- Umuntu wa kabiri
- Umuntu wa gatatu
- Umuntu wa kane
- Umuntu wa gatanu
- Umuntu wa gatandatu- Umuntu wa karindwi
5.2.5. Ikinyazina mboneranteko (ndanganteko)
a) Inshoza n’uturango by’ikinyazina mboneranteko
Ikinyazina mboneranteko ni ijambo rigaragaza kandi rigaha inteko
amagambo/amazina bijyanye adahinduka. Kerekana ubwinshi bwayo,
gitubya, gitubura, gikuza... Icyo kinyazina kiza buri gihe imbere y’izina giherekeje.
Kiboneka mu nteko zimwe na zimwe ari zo nt. 2;7;8;10;11;12;13 na 14.
Iki kinyazina gikora imbere y’amazina bwite cyangwa amazina rusange adafite indomo n’indangazina.
b) Intego y’ikinyazina mboneranteko
Ikinyazina mboneranteko/ndanganteko kigira uturemajambo tubiri ari two indangakinyazina n’igicumbi (Rkzn-C).
Igicumbi k’ikinyazina mboneranteko ni kimwe gusa –a gihorana ubutinde
Ingero:
- Ba data: ba-a a→Φ/-J
- za rwarikamavubi: zi-a i→ Φ /-J
- Ba mama: ba-a a→ Φ /-J
- Ba Kangabe: ba-a a→ Φ /-J
Indangakinyazina yacyo iboneka bitewe n’inteko kirimo.
Ingero:
- Twa Muhoza tuzaza ryari kudusura? twa: tu-a u→w/-J nt. 13
- Ba Rukundo baragukumbuye cyane. ba: ba-a a→Φ/-J nt. 2
- Za ruhogo ziracyuwe. za: zi-a i→Φ/ -J nt. 1c) Imbonerahamwe y’ikinyazina mboneranteko
5.2.6. Ikinyazina mpamagazi
a) Inshoza n’uturango by’ikinyazina mpamagazi
- Ikinyazina mpamagazi ni ikinyazina gituma igihamagarwa cyumva ko bashaka ko kiza cyangwa gitega
amatwi ngo bakibwire.
- Kibanziriza izina ry’igihamagawe ndetse rigata indomo iyo riyifite.
- Iryo zina kandi rikurikirwa buri gihe n’ikinyazina ngenga gifite
igicumbi –e kandi gifite isaku nyesi, bityo kikagira inyito itsindagiriza.
- Ikinyazina mpamagazi kiba muri ngenga ya kabiri gusa. Gifata
ubumwe cyangwa ubwinshi bitewe n’ijambo gisobanura.
Ingero:
- Wa mwana we, watashye ko bwije!
- Mwa banyeshuri mwe, ntimugasibe ishuri.
b) Intego y’ikinyazina mpamagazi
Intego y’ikinyazina mpamagazi iteye itya: indangakinyazina n’igicumbi(RKZ-C)
Ingero:
- Yewe wa mwana we ugira isuku! wa: u-a u → w/ - J ng. 2 bu
- Mwa baturage mwe muge mwitabira umuganda. mwa:
mu-a u → w/ - J ng. 2 bw
Ikitonderwa:
Akenshi na kenshi, ikinyazina mpamagazi kikabanzirizwa n’akajambo
“yewe” cyangwa “yemwe” gahamagara.
Ingero:
- Yewe wa mwana we, urajya he?- Yemwe mwa bagabo mwe ko mwasibye inama?
Imyitozo
1. Ubaka interuro ebyiri kuri buri kinyazina wize muri uyu mutwe.
Garagaza icyo kinyazina ugicaho akarongo.
2. Tahura ibinyazina biri mu nteruro zikurikira, uvuge ubwoko
bwabyo nurangiza ubishakire intego kandi ugaragaze amategeko y’igenamajwi.
a) Abô twahaye umwanya w’ibitekerezo bitwaye neza.
b) Akandi kagega karuzuye.
c) Abo bana ni bangahe?
d) Mu rugo turi abantu umunani, babiri ni ababyeyi bacu, abana
turi batatu, babyara bacu ni bane kandi tubana na nyogokuru umwe.
e) Icyô duharaniye twese ni uguteza imbere igihugu.
f) Uriya mwana yigize uwundiwundi.
g) Bandi bahe se bamufasha kwigira?
h) Uwô twigisha agaragaza indangagaciro zo gukunda igihugu.
i) Izo mushaka ni izihe?
j) Abana bamwe bigira za masore ngo ntibaba mu cyaro.
k) Ese wa mwana yaraye aje mwa bagabo mwe?
V.3.Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri
1. Hanga umwandiko usobanura mu buryo burambuye aho mugani “Ak’imuhana kaza imvura ihise”
uhuriye na poritiki y’Igihugu cyacu yo guharanira kwigira.
Muri uwo mwandiko werekane aho iyo poritiki ihuriye no gukunda Igihugu. Muri uwo mwandiko kandi
hagaragaremo ibinyazina bitandukanye: mbanziriza, ndafutura, kibaza(mbaza), nyamubaro, mboneranteko
na mpamagazi.
2. Tahura ibyo binyazina muri uwo mwandiko wahimbye, ugaragaze
intego yabyo n’amategeko y’igenamajwi yakoreshejwe.
Ubu nshobora:
- Gusesengura imyandiko itandukanye ivuga ku nsanganyamatsiko yo gukunda Igihugu.
- Gusobanura uko ibikorwa byo gukunda Igihugu ari ingirakamaro mu iterambere.
- Gutahura, gukoresha mu nteruro ndetse no gusesengura ibinyazina
mbanziriza, ndafutura, (mbaza)kibaza, nyamubaro, mboneranteko n’ikinyazina mpamagazi.
Ubu ndangwa:
No kwitabira no gushishikariza abandi ibikorwa byo gukunda Igihugu cyange mparanira kugiteza imbere.
V.4. Isuzuma risoza umutwe wa gatanu
Soma umwandiko ukurikira usubize ibibazo byawubajijweho.
Umwandiko: Abishyize hamwe
Abaturage bo mu Mudugudu wa Tuzamurane bamaze gukora umuganda
usoza ukwezi bakoze inama iyobowe n’Umukuru w’Umudugudu maze
bungurana ibitekerezo ku bibazo byugarije umudugudu wabo.
Umukuru w’Umudugudu: Baturage b’Umudugudu wa Tuzamurane
muraho! Mbanje kubashimira ubwitabire mwagaragaje mu gikorwa
cy’umuganda wo kwiyubakira Igihugu cyacu. Nk’uko bisanzwe, nyuma
y’umuganda dukora inama. Uyu munsi turungurana ibitekerezo ku cyo
twakoresha inkunga y’ubudehe twahawe na Leta yacu no ku bibazo
byugarije umudugudu wacu. Muratanga ibitekerezo, umwanzuro
urafatwa nyuma. Tudatinze rero ijambo ni iryanyu.
Mukarwego: Murakoze kumpa ijambo. Nitwa Mukarwego. Ngewe
mbona inkunga baduhaye tuzayikoresha tuzana amazi mu Mudugudu
wacu kuko aho tuvoma ari iyo bigwa kandi namwe mwese muzi ukuntu
bituvuna kujya mu kabande kuvomayo.
Minani: Murakoze. Nitwa Minani. Nge nifuzaga ko iyo nkunga
twayikoresha mu kubakira abatishoboye dufite mu Mudugudu no
kubaremera.
Muhire: Murakoze. Nitwa Muhire. Muri uyu Mudugudu dufite ikibazo
cy’abana bata ishuri kubera ubukene bakandagara. Nk’iyi nkunga reroikwiye kudufasha gusubiza abo bana mu ishuri.
Umukuru w’umudugudu: Abamaze gutanga ibitekerezo bose
turabashimiye cyane. Ibitekerezo byabo ni inyamibwa ariko tugomba
guhitamo ikihutirwa kurusha ibindi kuko amafaranga twahawe
atakemura ibyo bibazo byose icyarimwe.
Uwamahoro: Murakoze kumpa ijambo. Nitwa Uwamahoro. Muzi mwese
ikibazo cy’amazi. Muribuka inkomati ijya ibera mu kabande hariya iyo
amazi yabuze. Muribuka ko hari n’abajya benda kuhaburira ubuzima.
None se murumva tudakeneye amazi kurusha ibindi?
Abaturage bose: Dukeneye amazi mbere ya byose, dukeneye amazi!
Umukuru w’Umudugudu: Mutuze twumvikane. Ibyo muvuze
birerekana rwose icyo mukeneye kurusha ibindi. Ariko ndabona ushinzwe
ubuzima azamuye ukuboko nk’ufite icyo ashaka kuvuga.
Umunjyanama w’ubuzima: Umudugudu wacu ufite ibibazo ariko byose
ntibyakemukira rimwe bitewe n’amikoro y’Igihugu atabonekeye rimwe.
Nk’uko benshi babyifuje, ntawutazi ko amazi ari ubuzima. Nitugira
ubuzima bwiza tuzashobora kwiteza imbere. Dukwiye guhitamo amazi,
ibindi na byo bikazagenda bikemuka buhorobuhoro. Murakoze!
Abaturage bose: Yego rwose munjyanama w’ubuzima wacu!
Umukuru w’Umudugudu: Murakoze baturage b’Umudugudu wa
Tuzamurane. Muhisemo neza kuko amazi ari isoko y’ubuzima. Tugiye
kuyazana ariko turasabwa kuyabungabunga. Muzibuke kandi kujya
muyanywa mubanje kuyateka. Nongeye kubashimira ubwitabire
mwagaragaje muri iki gikorwa cy’umuganda wo kwiyubakira Igihugu.
Ndabasaba kandi kuzarushaho kwitabira ubutaha, cyane ko kuri uwo
munsi tuzataha aya mazi tugiye kuzana mu Mudugudu wacu. Ndabona
bukeye ibindi bibazo tuzabikemurira mu kagoroba k’ababyeyi ku wa
Gatatu. Murakoze mugire umunsi mwiza.
I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
1. Gahunda y’inama y’uwo munsi yari iyihe?
2. Erekana mu nshamake ibitekerezo bitandukanye byatanzwe mu
nama ku gikorwa gikenewe mu mudugudu, unagagaraze ikemejwe muri byo.
3. Ni iki abaturage bose bo mu mudugudu wa Tuzamurane bemeje
kuzakoresha inkunga y’ubudehe bahawe?
4. Sobanura akamaro k’inama zikorwa nyuma y’umuganda.
5. Sobanura akamaro k’umuganda ku baturage no ku gihugu?6. Umuganda ufite akamaro kanini mu kubungabunga ibidukikije. Sobanura wifashishije ingero.
II. Ibibazo by’inyunguramagambo
Koresha amagambo akurikira mu nteruro ukurikije inyito afite mu mwandiko
1. Iyo bigwa
2. Amikoro
3. Kuremera abatishoboye
4. Inkomati
5. Bakandagara
6. Inyamibwa
III.Ikibonezamvugo
Tahura ibinyazina biri mu nteruro zikurikira, uvuge ubwoko bwabyo,
ugaragaze intego yabyo n’amategeko y’igenamajwi yubahirijwe.
1. Abô twatumiye mu nama habuzemo batatu, abandi barayitabiriye.
2. Ba data na ba mama batugira inama nziza.
3. Mwa banyeshuri mwe muge mwubaha abarezi n’abayobozi.
4. Duharanire gukunda Igihugu, ibindi bintu byaturangaza tubyime amatwi.
Ibitabo n’inyandiko byifashishijwe
1. IKIGÔ CY’ÛBUSHAAKASHAATSI MU BY’ÛBUHAÂNGA
N’ÎIKÔRANABÛHAÂNGA (n.d), Inkoranya y’Îkinyarwaanda mu
Kinyarwaanda, IRST Butare, Igitabo cya 1
2. IKIGO K’IGIHUGU GISHINZWE INTEGANYANYIGISHO NCDC
(2008). Imyandikomfashanyigisho, Umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye.
3. IKIGO K’IGIHUGU GISHINZWE INTEGANYANYIGISHO NCDC
(2008), Imyandikomfashanyigisho, Umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.
4. INTEKO NYARWANDA Y’URURIMI N’UMUCO (2014). Amabwiriza
ya Minisitiri no 001/2014 yo ku wa 08/10/2014 agenga imyandikire
yemewe y’Ikinyarwanda, Kigali.
5. NSANZABERA, J.D. (2013) Ikeshamvugo mu Kinyarwanda: imvugo
isukuye, ikeshamvugo ry’amagambo akwiye n’inshoberamahanga
zisobanuye. Kigali
6. JACOB I. (1983). Dictionnaire Rwandais-Français en 3 volumes,
Tome premier, Kigali.
7. JACOB I. (1985). Dictionnaire Rwandais-Français en 3 volumes,
Tome troisième, I.N.R.S, Butare.
8. Mgr BIGIRUMWAMI, A. (1984). Imihango n’Imigenzo n’Imiziririzo
mu Rwanda, Nyundo, Troisième édition.
9. MINISTRY OF EDUCTION-RWANDA EDUCATION BOARD
(2019), Ikinyarwanda, Amashuri y’isumbuye, umwaka wa 4,
Amashami yiga ikinyarwanda nk’isomo rusange.
10. MINISTRY OF EDUCTION-RWANDA EDUCATION BOARD
(2019), Ikinyarwanda, Amashuri y’isumbuye, umwaka wa 5,
Amashami yiga ikinyarwanda nk’isomo rusange.
11. RWANDA EDUCATION BOARD (2015) Integanyanyigisho
y’Ikinyarwanda mu mashuri nderabarezi (TTC) umwaka 1,
amashami ya siyansi n’imbonezamubano.
12. COUPEZ, A. 1980. Abrégé de Grammaire Rwanda, Tome 1,2. Butare : INRS.
13. BIZIMANA, S., 1998, Imiteêrere y’Ikinyarwaanda I, IRST, Butare.
14. BIZIMANA, S., 2002, Imiteêrere y’Ikinyarwaanda II, IRST, Butare.
15. MINISITERI Y’AMASHURI ABANZA N’AYISUMBUYE:
Ikinyarwanda: umwaka wa munani, Gashyantare 1988.
Imigereka
TWIYUNGURE AMAGAMBO
Nta byera ngo de”: nta byabaho bidafite inenge na ntoya
Abasheshe akanguhe: abakuze
Amakenga: ubushishozi cyangwa impungenge
Bararurwa: bahindurwa ibirara
Bwimbitse: busesenguye cyangwa bucukumbuye
Guhamura umuti: gushaka umuti ukoze mu byatsi.
Guhomva: Kuvuga ibidafite akamaro.
Guhuza ubutaka:Guhinga igihingwa kimwe ku butaka bwegeranye.
Gukinga: Gutega ingabo igatangira imyambi bakurasa.
Gushengurwa: Kubabazwa n’ibibi ubonye.
Gushinga imizi: Gukomera, guhama neza.
Gusongwa: Guhuhurwa. Bishobora ariko no kuvuga (ahandi) gukorwa k’umutsima.
Gutaha ibigunda: kurara mu binani, mu bihuru.
Igifura: Umuntu bacyocyora akarakara.
Imihanda y’imigenderano: Imihanda yo hagati mu midugudu ihuza ingo n’ izindi.
Ingimbi: Umwana w’umuhungu uri mu kigero k’imyaka iri hagati ya 13 na 16.
Intambwe: Intera, urwego rw’ umurimo cyangwa igikorwa mu iterambera.
Intere: Indembe
Intyoza: Umuntu uhugukiwe mu kuvuga neza akamenya kuryoshya ikiganiro no gusubiza vuba kandi neza.
Itorero: Ahantu abasore b’ingimbi bajyaga bakigishwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, n’ibindi
byose bigamije kubaka Umunyarwanda uhamye.
Kubona izuba: kuvuka
Kumasha: Kwitoza kurasa.
Kunoza: gutunganya
Kwarama: gufata igihe cyo kuruhuka by’umugore ukuriwe cyane ategereje kubyara
Urwaho: akanya ko gukora iki n’iki (guca/kubona urwaho: kuba ubonye akanya ko gukora iki n’iki
Gufumyamo: kugenda ushinguye intambwe
Gukeza: gusaba ubuhake
Kwikota: kwikuba ahantu kenshi utahava
Kujumarirwa: kuba uri aho usa n’uwumiwe
Gutona: gukundwa cyangwa kurebwa neza n’umuntu uguhatse cyangwa ugutegeka.
Irimenanda: b’inshuti z’inkoramutima (akadasohoka)
Gucumbira: kugirira uruhare
Gukinga: Gutega ingabo igatangira imyambi bakurasa.
Gushengurwa: Kubabazwa n’ibibi ubonye.
Gushinga imizi: Gukomera, guhama neza.
Gusongwa: Guhuhurwa. Bishobora ariko no kuvuga (ahandi) gukorwa k’umutsima.
Gutaha ibigunda: kurara mu binani, mu bihuru.
Igifura: Umuntu bacyocyora akarakara.
Imihanda y’imigenderano: Imihanda yo hagati mu midugudu ihuza ingo n’ izindi.
Ingimbi: Umwana w’umuhungu uri mu kigero k’imyaka iri hagati ya 13 na 16.
Intambwe: Intera, urwego rw’ umurimo cyangwa igikorwa mu iterambera.
Intere: Indembe
Intyoza: Umuntu uhugukiwe mu kuvuga neza akamenya kuryoshya ikiganiro no gusubiza vuba kandi neza.
Itorero: Ahantu abasore b’ingimbi bajyaga bakigishwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, n’ibindi
byose bigamije kubaka Umunyarwanda uhamye.
Kubona izuba: kuvuka
Kumasha: Kwitoza kurasa.
Kunoza: gutunganya
Kwarama: gufata igihe cyo kuruhuka by’umugore ukuriwe cyane ategereje kubyara
Urwaho: akanya ko gukora iki n’iki (guca/kubona urwaho: kuba
ubonye akanya ko gukora iki n’iki
Gufumyamo: kugenda ushinguye intambwe
Gukeza: gusaba ubuhake
Kwikota: kwikuba ahantu kenshi utahava
Kujumarirwa: kuba uri aho usa n’uwumiwe
Gutona: gukundwa cyangwa kurebwa neza n’umuntu uguhatse cyangwa ugutegeka.
Irimenanda: b’inshuti z’inkoramutima (akadasohoka)
Gucumbira: kugirira uruhare Mugumyabanga udahora mu rushya
IMYANDIKO Y’INYONGERA
Mudakenesha
Murezi wese w’indahemuka
Urerera igihugu inyangamugayo
Ari ko uzihundagazaho ubumenyi
Butaborerana ntibunahinyuke
5. Usanzwe witwa NYAMUHIRIBONA
Mudakenesha turariguhese.
Shimwa mwungeri utagaramba
Ushora ahiye ntarumanze
Uri umubyeyi ubonera abo urerera.
10. Gumya ubavubire ubujijuke
Utabagerurira igise cyabwo
Unagenzura uko babuyora
Umunezero uhore ugusaba.
Imihigo yawe uko nayisanze
15. Isegeka myinshi mu y’imbonera
Uzira ubugugu ugira urugwiro
Ashwi nta huriro n’ibishagasha.
Mugumyabanga udahora mu rushyaIshyaka Rugaba yagusendereje
20. Uhora urigabira u Rwanda rw’ejo.
Dore urureramo ingabo z’intwaza
Zigatabarukana imidende
Zivuga imyato yawe itimba
Kuko wazigabye unazigaburira.
25. Erega n’iyo wacyuye igihe
Imihayo yawe ntita itoto
Inshuke navugaga zigutaka
Ishyerezo ziza gutitiba
Inkoni waziragije ya kibyeyi
30. Ubwo ikakirwa na bene ibakwe.
Imyuga uko yakabaye
Ubukorikori bwose
Iryo ni ijuri ryawe.
Umuhinzi uramunyuze
35. Umworozi arakurahira
Umucuruzi ,umudereva
Umuvuzi,umuganga
Umubaji,umufundi
Bombi n’umucuruzi
40. Abahimbyi, abahanzi
Weguriye iby’inganzo
Imbumbamutekano
Abo wananuye ingingo
Leta abo yigombye
45. Ishinze imirimo myinshi
Utagisomesha ibanga
Utajya kuryandikisha
Kuko wamuhumuye
Bose warabaremeye
50. Kandi ntiwabarembye
None ni ko gushima:
Imyama barayiteye
Yikirijwe umudiho
Ibicuriro by’intore
55. Umurishyo si ugusuma
Umurya unoze w’inanga
Ni wo wabatuye impanda
Urwo rwunge rw’impundu
Zivuzwa n’abahe bawe
60. Igisagara cy’abeshi
Bo mu mpugu zose
Ngo akira iyi nganji
Ucyuriweho umunyafu
W’uko ushikurwa ukwawe
65. Bitadohora umwete
Cyangwa se ubwo buhanga
None uhorane ibyambo.
Inshungu mafubo tubona
Ushubije ingobyi imugongo
70. zihamya ko wibyayeZigumane impagarike.
Insigamugani: Akebo kajya iwa mugarura.
Uyu mugani waturutse ku muntu witwaga Mugarura wakuranye imico
myiza nyane, akubitiraho n’ubukire bw’imyaka n’ubw’amatungo. Abantu
baza kumucaho inshuro, akabereka ikibo cya mugerwa w’umuhinzi,
umuhingiye yahingura akamuha inshuro y’umuhinzi muri icyo kibo,
hanyuma akamushyiriramo n’indi y’ubuntu. Abigenza atyo imyaka
myinshi, n’uje kumusaba inka na we akayimuha, ndetse byarimba
akamuheta n’indi ya kabiri. Byibera aho, bukeye inshuti ze n’abana be
baramukuba, bamubwira ko yangiza inka ze n’imyaka ye. Bati “dore
urimaraho ibintu, ubyangiza, nihacaho iminsi uzasigara umeze ute?
Ejo uzasanga rubanda bakunyega nta wukureba n’irihumye.” Mugarura
akumva amagambo yabo akabihorera, ntagire icyo abasubiza; ntihagire
uwumva ururimi rwe, biba bityo igihe kirekire.
Bishyize kera, haza umuntu amugerageresha kumushuka, aramubwira
ati “Mugarura, ubuntu bwawe bwo gutanga utabaze turabwishimira,
ariko n’ubwo tugushima bwose, gewe nta cyo urampa, none nje kugusaba
inka eshanu zo kubaga.” Mugarura aramwemerera amuha inka eshanu
arazijyana. Azigejeje iwe aho kuzibaga arazorora; zirakunda zirororoka,
ziba amashyo atanu. Rubanda babibonye batyo, barega mugarura
ibwami ko yangiza ibintu dore ko ibwami uwangizaga inka ze bavugaga
ko amara inka z’umwami.
Ibyo bituma umwami amugabiza rubanda baramunyaga, ariko
inka n’ibintu bye nta muntu wabigabanye, byatwawe na rubanda
rubyigagabanije
Nuko ibwami bategeka ko Mugarura atazahabwa umuriro kuko yabaye
umupfu mu bintu by’ibwami. Mugarura amaze kunyagwa ahinduka
umukene cyane, abura aho aba n’umugore n’abana be aragumya
arazerera. Hanyuma atunguka ku muntu wigeze kumuhingira ava mu
nzu ya kambere ayiha mugarura, asigara mu nzu yo mu gikari. Mugarura
amaze kubona inzu abamo, rubanda bamenyako yabonye icumbi, abo
yagiriye neza batangira kujya bagenda nijoro, bamushyira ibintu.
Ubwo kugenda nijoro batinyaga ibwami. Baramugoboka, bamuzanira
amafunguro, bamwe mu twibo, abandi mu bitebo. Bigize aho abenshi
mu bo yagiriye neza bajya kumuhakirwa ibwami baremera bamuha inka
y’umuriro, rubanda barishima, noneho baza ku mugaragaro bamuzanira
ibintu byo kumushimira ineza yabagiriye.
Bukeye wa mugabo wazaga kumushuka ngo amuhe inka eshanu
zo kubaga yumvise ko Mugarura yabonye umuriro arishima cyane.
Arazinduka ajya aho Mugarura acumbitse, aramubwira ati: ”Ngize
amahirwe kuko wabonye umuriro; za nka wampaga zo kubaga uko ari
eshanu narazoroye, zabaye amashyo atanu, none ngayo amashyo atatu
nkwituye, nange ndasigarana abiri. Mugarura amushimana na rubanda.
Barakomeza bamuzanira amaturo y’inka n’imyaka; abadafite imyaka
myinshi bakamuzanira mu twibo, yubaka imitiba n’ibigega.
Kuva ubwo umuntu wituye uwamugiriye neza, bati: “Akebo kajya iwa
Mugarura. “
Insigamugani: Burya si buno!
Uyu mugani Abanyarwanda badatuza guca, cyanecyane iyo bacyurirana;
umuntu awuca iyo abonye urwaho rwo kwigaranzura uwari wamuzambije
akamubuza amahwemo, cyangwa se iyo ashaka kumvisha ko umuntu
ari “Mutima ukwe”; ni bwo avuga ngo “Burya si Buno!” Wakomotse
kuri Burya na Buno bene Rugomwa rwa Maronko mu Gisaka (Intara
y’Iburasirazuba ); ahagana mu mwaka wa 1400.
Abo bahungu bombi bari impanga, bakaba bene Rugomwa rwa
Muronko na Barakagwira ba Numugabo. Rugomwa yari umugesera
w’umuzirankende; akaba umutware w’umutoni mu b’ingenzi kwa
Kimenyi Musaya, umwami w’ i Gisaka. Bukeye Kimenyi atoresha
abakobwa beza bo mu Gisaka, babazana mu rugo rwe rw’i Remera ry’i
Mukiza (muri Komini Kigarama: Ubu ni mu Karere ka Ngoma) mu
Gisaka i Mukiza hari nk’ibwami mu Rwanda). Bamaze kuhateranira,
yohereza abagore bakuru ngo bahitemo abarusha abandi ubwiza, kugira
ngo bamwe azabarongore, abandi abashyingire abahungu akunda. N’i
Rwanda ni ko byagendaga; ni ko ibwami barambagizaga.
Nuko abagore bajya kurobanura abakobwa; babakenyeza impu z’imikane
babareba imbere n’inyuma, babambika ubusa barabahindagura bareba
intantu n’ibibero. Umukobwa wa mbere aba Barakagwira ba Numugabo.
Igihe bakibisiganira, Kimenyi aba arahageze na wa muhungu Rugomwa;
dore ko yamukundaga cyane. Ba bagore n’abakobwa bamubonye
abatunguye barikanga. Arabasatira arabaramutsa n’abakobwa bose.
Ubwo abagore bari bakikije Barakagwira. Kimenyi arababaza, ati: “Ko
nduzi mukikije uyu mukobwa mwese ni ibiki?”
Abagore batinya kumubwira ko ari we uruta abandi mu bwiza, kugira
ngo bagenzi be batagira ipfunwe n’ishyari. Kimenyi na we arabimenya
aroroshya; ati: “Nimuze mbabaze”. Abajyana mu yindi ngobe; dore ko ibyo
byagirwaga mu gikari. Bahageze babona kumutekereza ko Barakagwira
aruta bagenzi be bandi mu bwiza. Ubwo wa muhungu Rugomwa akaba
arimo aho. Kimenyi arashimikira; ati: “Arabaruta bose koko?” Bati:
“Arabaruta turakakuroga!” Kimenyi akebuka Rugomwa; ati: “Muguhaye
wanshima?” Rugomwa ati: “Nagushima mba nkuroga”. Kimenyi ati:
“Ndamuguhaye uzamurongore”.
Rugomwa rero arongora Barakagwira, atahirira i Mukiza kwa Kimenyi.
Barakagwira amaze kurongorwa ntiyazuyaza, ahera ko asama. Igihe cyo
kubyara kigeze, yibaruka abahungu b’impanga: umwe bamwita Burya,
undi bamwita Buno. Bamaze gukambakamba, Kimenyi atesha Rugomwa
ubutware; aramusezerera ajya kuburereramo abana be. Bamaze kuba
ingaragu, Kimenyi abajyana iwe bareranwa n’abe. Bamaze kugimbuka
arabashyingira, abaha inka n’imisozi.
Baba aho, bishyize kera Rugomwa arapfa. Abahungu be basigara mu bye
babitungana n’ibyabo. Bitinze abantu bo mu Gisaka babagirira ishyari
barabanga; babateranya na Kimenyi. Na we atangira kubareba nabi.
Burya na Buno babibonye bagira ubwoba baracika; bamucikira i Bujinja.
Bamaze kugerayo bakeza umwami waho. Arabakira arabahaka. Hagati
aho Abanyagisaka bayoberwa aho bacikiye. Birarambanya hashira
umwaka, ariko bageze aho barabimenya. Babwira Kimenyi, bati: “Burya
na Buno bari i Bujinja”. Kimenyi yohereza abantu bo kujya kubagarura
kuko yabakundaga cyane. Bagezeyo barabaririza barababona;
bararamukanya barashyikirana. Bari bamaze kuba ibikwerere. Intumwa
zibabwira ubutumwa bwa Kimenyi bw’uko bagaruka iwabo. Bamaze
kubyumva, Burya arabyemera, Buno araricurika ararahira; yanga
kugaruka. Burya agarukana n’intumwa, Kimenyi amusubiza ibyabo
byose, na we Buno yigumira iyo.
Nuko atindaharirayo, kugeza igihe agwiriyeyo yiseguye ubutindi.
Rubanda rero rumaze kubona uko izo mpanga zanyuranyije ibitekerezo
byari mahwi amambere, babikurizaho imvugo yahindutse umugani baca
bagira ngo: “Burya si Buno!” Bawuca bashaka kuvuga ko umuntu ari
mutima ukwe; nk’uko abo bahungu babusanyije ibitekerezo kandi bari
akara kamwe. Ku ruhande baba bashima Burya ku rundi baba bagaya
Buno. Ariko mu mvugo, bisobanura ko ibihe biha ibindi; ni nk’aho
umuntu yagize ati: “Birya wangiriraga burya ntishoboye, ubu noneho
byahindutse!”
Naho rero iyo umuntu abajije undi ati: “Mbese ni Burya na Buno!” Ubwo
aba ashaka kumubaza ngo: “Mbese biracyari kwa kundi?” Burya si Buno
bisobanura umuntu ni mutima ukwe cyangwa se ibihe biha ibindi; nta
gahora gahanze. Burya na Buno = biracyari kwa kundi ntacyahindutse.
Igitekerezo: Sakindi
Umugabo witwa Sakindi yabaye mu rugerero cyane, akajya amara yo
imyaka myinshi ari ibwami, kuko abakera bajyaga bajya mu rugerero
ntibatahe n’uwasize arongoye umugore, yasiga yarasamye akazasanga
umwana yarubatse. Kera rero ababaga mu rugerero ni uko byagendaga
bagatinda cyane iyo yabaga atagira abazamukura, atagira abo bava inda
imwe cyangwa bene wabo.
Uwitwa Sakindi rero ajya mu rugerero atindayo cyane, yarasize umugore
atwite. Bukeye abyaye, abyara umwana w’umukobwa, uwo mwana
ararerwa arakura. Amaze kuba umwana w’umwangavu, arabaza ati:
“Data aba he?” Baramubwira bati: “So yagiye ku rugerero ni ho aba
ntagira umukura yibera yo”.
Umukobwa aba aho aramutegereza araheba, bukeye atangiye
kumera amabere, aherako yigira mu bacuzi. Abacuzi arabinginga
bamukorogoshoreramo amabere bayamaramo maze rero amabere ye
arasibangana, agira igituza nk’icy’abahungu. Yibera aho yiga gusimbuka,
yiga kurasa intego, yiga gufora umuheto, yiga gutera icumu, yibera aho
aba mu nka za se. Abyirutse rero abyiruka gihungu, ntihagire umuhungu
umurusha gusimbuka, ntihagire umuhungu ugira icyo amurusha
kerekeye ku mirimo y’abahungu.
Akora ibyo atyo, bukeye ajyana n’ingemu zigemurirwa se ku rugerero.
Atungutse ibwami, aho se acumbitse, aragenda aramubwira ati: “Ndi
umwana wawe. Kandi kuva navuka sinigeze nkubona nawe ntabwo
unzi. Ariko byarambabaje cyane kuko wabaye mu rugerero hano, uru
rugerero ukarubamo utagira gikura abandi bagataha, geho nazanywe
no kugukura, umurikire umwami unshyire mu rugerero nge mu bandi
bahungu nge mu bandi batware, maze nkubere mu rugerero nawe utahe,
wicare iwawe, utunge ibyawe nange nzaguhakirwa.
Uwo mukobwa rero ni we witwaga Sakindi. Ise rero amubonye abona ko
abonye noneho umuvunyi, aboneza ubwo aramujyana, amujyana ibwami
aramumumurikira ati: “Dore umwana waje kunkura mu rugerero
asubiye mu kiraro cyange asubibiye mu kirenge cyange aho nari ndi,
mumubane nta kundi nange ndatashye ndasezeye”.
Umwami aramusezerera ati: “Nta kundi ubwo mbonye umukura se
kandi hari ikindi?” Nuko aherako aritahira yigira iwe, yitungira inka
ze yibera aho, umukobwa rero yibera aho na we aba mu bandi bahungu,
baramasha arabarusha, barasimbuka arabarusha, bigenda bityo, imirimo
y’abahungu yose arayibarusha, bagiye kurasa intego arabarusha, maze
Sakindi aragenda aba intwari mu bandi bahungu mu rungano rungana
na we arabarusha rwose.
Bukeye abandi bahungu biratinda bakajya mu gitaramo, bakajya
basohoka bakajya kunyara, na we yajya kunyara akajya kubihisha,
akajya kure ngo batamubona. Bukeye ibya rubanda bazi kugenzura
cyane bakomeza kumugenzura, bati: “Uriya muntu; Sakindi tubona
aho ni umuhungu, aho ntabwo ari umukobwa?” Bukeye bavamo umwe
aramugenzura aramubona anyara. Amwitegereje, aramureba amenya
ko ari umukobwa neza biraboneka, amaze kubyibonera aragenda
ahamagara umwami amushyira ukwe aramwihererana ati: “Aho uzi
Sakindi, uzi mu rugerero, muzi mu muhigo uburyo aturusha, uzi mu
isimbuka uburyo aturusha, ukamenya kurasa intego uburyo aturusha?”
Ati: “Burya bwose abigira ari umukobwa”.
Undi ati: “Urabeshya ntabwo ari umukobwa umuntu umeze kuriya
w’umuhungu mu bandi kandi akaba ari intwari ko nta muhungu
umurusha ibyivugo; ntihagire ugira umurimo w’abahungu amurusha
rwose uriya ni umukobwa ahajya he?” Ati: “Mubimenye ninsanga ari
umuhungu ndagutanga urapfa n’inka z’iwanyu zikanyagwa. Ninsanga
ari umukobwa kandi urabizi uzi kugenzura, uraba waragenzuriye ukuri
koko.
Ati: “Nawe uzigenzurire nta kundi”. Barara aho barara mu nkera buracya
mu gitondo baramukira ku biraro byabo, umwami atumira Sakindi,
aramwihererana iwe mu rugo, ati: “Umva rero Sakindi, ndagusaba kugira
ngo icyo nkwibariza nawe ukimbwire kandi nuba ukizi ukimbwire koko”.
Amwihererana iwe ikambere aramubaza ati: “Uri umuhungu cyangwa
uri umukobwa?”
Undi ati: “Ubimbarije iki se? Ko ntananiwe urugerero; nkaba ntananiwe
itabaro ry’abahungu; nkaba nta kintu kerekeye imirimo y’abakobwa
wari wabona nkora; icyo ubimbarije ni iki kuvuga ko ndi umukobwa?
Ni uko ubona ngira ubutwari buke?” Undi ati: “Oya si ibyo nkubarije.
Ndakubaza uko mbikubajije ndagira ngo nawe unsubize uko biri umbwire
niba uri umuhungu mbimenye, niba uri umukobwa mbimenye”. Ati: “Ndi
umuhungu”.
Abikurikiranya atyo. Ati: “Umva ikimara agahinda ni uko unyambarira
ukuri, si ukugira ngo wambare ubusa ahubwo unyambarire ukuri ndore”.
Aramubwira biherereye, ati: “Umva rero noneho aho turi hano, yenda
n’abandi bantu baratwumva, heza cyane twiherere nkubwire”. Araheza
basigara mu nzu bonyine.
Ati: “Ubu rero naravutse. Mvuka ndi umukobwa. Mvukiye mu rugo rwa
data nsanga atarurimo. Mbajije aho data yagiye, bambwiye ko ari mu
rugerero rw’ibwami”. Arakomeza ati: “Ndi umukobwa koko. Bakuyemo
amabere, niga gusimbuka, niga kurasa intego, niga kujya mu muhigo
niga imirimo y’abahungu bakora yose niga iyo, mbabajwe na data kuko
yabaye mu rugerero, atagira umukura, ni icyo cyanzanye. Cyakora naje
ndi umukobwa, ariko rero naje gukura data mu rugerero, nje kubikubwira
nta wundi wari ubizi, mbikubwiriye icyo ubimbarije”.
Nuko ati: “Ndagushimiye kuko ubinyemereye, ukaba ubimbwiye kandi
umbwiye ukuri, ndagira ngo unyambarire ukuri noneho mbirebe nange
mbyimenyere koko bye no kuba impuha ne no kukubaririza”. Umukobwa
arabyemera, yambara ukuri nk’uko abimubwiye akuramo imyambaro
asigara ahagaze gusa.
Arabireba umwami ati: “Tora imyambaro yawe wongere ukenyere,
arakenyera arangije gukenyera. Umwami ati: “Ntiwongere gusohoka
guma mu nzu”. Yibera aho abigeza mu bandi abitekerereza abandi bari
bakuru. Havamo umwe mu bakuru bari aho ati: “Uwo muntu yarababaye
rero cyane kandi hirya hari abandi basa n’uwo nguwo, muruzi ko ibintu
byacitse imusozi, abantu bararushye cyane, washyize abantu mu
rugerero biratinda bamwe baherana intanga mu mibiri, n’ababyaye
abana ntibaziranye, ikimenyetso kibikwereka ni kiriya”.
Wa mukobwa bwije nijoro umwami aramurongora, ati: “Nzagutungira
icyo kuko wabaye intwari kandi ukaba waragiriye so akamaro ikigeretse
kuri ibyo kandi uri mwiza sinanigeze nkugaya mu bandi bahungu”.
Amurongora ubwo atumira se arabimubwira, ati: “Wamumpaye uzi ko
ari umukobwa?” Undi ati: “Nabonye ansanga ku kiraro ntazi uwo ari we
napfuye kuguha umwana nzi ko ari uwange gusa.
Abyeza atyo, aba umugore we, se baramushima cyane kuko yavuye
mu rugerero atahasize ubusa, kandi akahasiga intwari itunganye,
nuko umukobwa umwami aramurongora, amugira umugore. Umwami
agabira sebukwe inka amagana kugeza igihe asaziye mu bye. Ntiyongera
gusubira mu rugerero ukundi. Umukobwa we aratunga aratunganirwa
ibya Sakindi birangirira aho.
Umugani muremure: Muyaya
Muyaya yari umuntu w’umukene, abyara umwana w’umukobwa mwiza,
umukobwa abwira se, ati: “Ngiye kuguhakirwa”, ajya ibwami yihundura
umuhungu. Umwami aramukunda kuko na we yari azi ubwenge.
Umwamikazi akifuza uwo musore abona ari umuhungu, ndetse
aramushuka. Amunaniye amurega ibinyoma umwami aramutanga.
Mbere yo kujya kumwica ati: “mwami nyagasani urebe niba ibyo
umugore wawe ambeshyera nabishobora.” Yambara ubusa babona ari
umukobwa, barumirwa. Umwamikazi baramwica. Umwami arongora
mwene Muyaya umukobwa akira atyo.
Habayeho umugabo Muyaya aba aho ari inkeho. Bukeye ashaka umugore
babyarana umwana umwe w’umukobwa gusa. Muyaya akaba yari
yarabwiye abantu bo hirya no hino, ugiye kumwuhirira inka akamuha
indi nka, kugira ngo abone amaboko, kugira ngo abone uko atunga izonka kugira ngo yihe amaboko muri bagenzi be mbese agasa n’uwigura.
Umwuhiriye, umuragiriye, umukamiye inka adahari, akazikuramo
inka. Bukeye uwo mwana we w’umukobwa amaze kumenya ubwenge
aramubwira ati: “Dawe nkubwire, dore igihe wavunikiye ndi umwe,
kandi utunze, nshakira umuheto, unshakire imyambi, ndashaka
kwambara kigabo ngo nzage kuguhakirwa ibwami, noneho abaja
bazampa n’abagaragu niba mpabonye ubutoninzaguhemo abashotsi
n’abashumba.”
Se Muyaya ati: “Ese mwana wange ko uri umukobwa uzamenya uhakirwa
abo bashumba ute ngo nzababone, wagumye aha nkazagushyingira ariko
ntuge guhakwa ko utabishobora?”
Umukobwa ati: “Nzabishobora.” Se amushakiye umuheto, umukobwa
atwaye icumu nk’abagabo, mbese yigira nk’umuhungu rwose,
abamubonye bose bakamwita umuhungu.
Bukeye umukobwa ati: “Igihe kirageze, njyana ibwami nge kuguhakirwa,
dore igihe wahereye uge wisigarira mu byawe nange mpakubere.” Ubwo
se aherako aramujyanye, agezeyo umwami amubonye abona ari umusore
mwiza wambaye kigabo atwaye icumu, ntiyamenya ko ari umukobwa
amushyira mu itorero, aba umusore mwiza kandi ari inkumi. Kera
rero ngo hari abizingishaga amabere na we yari yaragiye kwizingisha
amabere kugira ngo azakunde akamire se.
Arakomeza aba umusore mwiza akamenya guhamiriza umwami
aramukunda, aba mwiza akubitiyeho n’amaraso y’ubukobwa aba
umusore mwiza koko uteranye. Akamenya gukirana, umufashe
ntamuheze. Akamenya kwiruka, akamenya gutwara umuheto akarasa,
akamenya kurasa intego akamasha. Aho bari agahiga abandi, umwami
akajya amuha inka.
Umwami aramukunda cyane, kubera ko ari n’urwego rwe, ari umusore
mwiza, uko umwaka ushize akamuha inka.
Bukeye ati: “Umva rero Nyagasani, data ni umukene ni inkeho,
arankunda cyane kandi izi nka mumpa nta muntu agira uziragira,
ntizigira abashotsi none ntako mwagerageza nkagira icyo ndamiraho
data?” Umwami ati: “Yewe, ni koko, aho so atuye nzahava nzakubwira.”
Undi ati: “iii”
Bukeye ajyana n’uwo musore afata abantu bose bari batuye mu kagari
uwo se atuyeho, abaha Muyaya; bose abagabiye Muyaya. Ati “Umva
rero Muyaya aha hategeke, ngaba abashumba, ngaba abashotsi, ngaba
abahinzi.” Ubwo wa mukobwa aba atangiye gukiza se atyo.
Ubwo ariko mu itorero umwamikazi akaba amureba, akamureba akumva
amukunze akibwira ati: “Icyampa uriya musore ngo nzamubyareho
akana k’agahungu gasa na we, ariko n’iyo namubyaraho agakobwa.”
Umwamikazi akajya amureba kenshi na kenshi, akamuha inzoga
y’inturire, iy’inkangaza, agira ngo abone uko amwiyegereza.
Kubera ko mwene Muyaya yari umukobwa nta gitekerezo kindi yagiraga
ibyo ntabyiteho ntabigirire umutima. Noneho umwamikazi akibwira ko
ari ukubura umwanya akabona ko ari no kumutinya.
Bukeye umwami ajya guhiga umuhigo w’umurara, ihembe rirararitse,
abahigi bukeye barambaye, imyambi barayityaje, inkota bazikozeho bati:
“Tuge guhiga”. Kera bavaga guhiga nk’aha bakajya guhiga nk’i Burundi
(Nyamata – Burundi). Abantu barahagurutse baragiye, bageze ku gasozi
ko hakurya umwami ati: “Murabizi nibagiwe amayombo y’imbwa zange;
nihagire ufite imbaraga agende anzanire amayombo.” Bararebana
bati: “Umusore utite imbaraga ni Mwene Muyaya, ni Muyaya rwose
ni we ukwiye kujya kuzana amayombo, wowe ndakuzi uri rutebuka.”
Umukobwa arirukanse, ahageze umwamikazi ati: “Si wowe nabona.”
Ati: “Ngwino noneho ni wowe nashakaga.” Bageze mu nzu umwamikazi
aramufata ati: “Ngwino nguhe inzoga.” Undi ati: “Nta cyo nshaka mpa
amayombo.” Mwene Muyaya ati: “Mwamikazi mbwira icyo ushaka?”
Ati: “Ngwino ngusasire, nimara kugusasira uge guhiga”. Undi ati:
“Shwi, ntabwo ari icyo nagenewe”. Umwamikazi na we ati: “Amayombo
nta yo nguhaye.” Mwene Muyaya abona amayombo aho amanitse, aba
yasimbutse arayiha arirukanka.
Yarirukanse umwamikazi ati: “Cyo rero, uriya munyagwa anyumviye
ubusa.” Yiga uburyo bwo kumwubikaho icyaha kugira ngo umwami aho
azazira amwice. Ati: “Anyumviye ubusa kandi hari ubwo yazabibwira
abandi.” Umwamikazi agize inkingi y’intagara y’umwami arayivunnye,
agize inkingi y’inganona yo arayivunnye, mbese akoze ibintu byo kugira
ngo yicishe mwene Muyaya.
Ubwo rero umuhigo uraraye, buracya urasibiye, ku munsi wa gatatu
umuhigo uraje noneho abagiye gusanganira bahura n’umuhigo uko
wakaje. Umwami arababaza ati: “Ni amahoro?” Bati “Nta mahoro
nta yo, umwamikazi ameze nabi.” Ati: “Azize iki?” Bati: “yazize uwo
mwene Muyaya ngo ni we wamwishe kandi ngo yashakaga ko ajya
kumusasira noneho umwamikazi yanze, mwene Muyaya asiga aciye
ibintu aranamuterura amukubita hasi, rwose yaciye ibintu yaragomye.”
Umwami ati: “ii! Umuvunamuheto ko namukundaga, none nkaba ngiye
kumwica.” Umwami rero iyo bamubwiraga umuntu wagomye, yabaga
yamushumbije amaboko yaramwicaga. Arinjira umwamikazi amukubise
amaso arigwandika ati: “Mwami ngo urebe uko mu nzu bimeze.”
Aritegereje ati: “Akwiriye gupfa.”
Yegereye mwene Muyaya ati: “Nibagufate bakujyane iwanyu, ntunshika
ntuntoroka, usezere so, usezere nyoko, usezere n’umuryango wawe
uze nkwice.” Undi ati: “iii.” Ntabwo yari azi icyo azira. Aragiye asanze
nyina na se, areba abantu bamushoreye nk’imbagwa ngo adacika bati:
“Ese ko yajyaga aza akaza arongoye inka akaza neza, bariya bantu ko
bamushoreye”?
Umukobwa yajya kugira icyo avuga abwira se ikinigakikamwica.
Nyina aramubwira ati: “Shinga icumu turamukanye,
Mwana wa Muyaya”.
Umukobwa na we akamusubiza ati:
“Abakecuru ntimubarirwa
Mama na Muyaya,
Genda ubwire data
Mama na Muyaya,
Atore indi y’ubugondo
Mama na Muyaya,
Ugende wikwere
Mama na Muyaya,
Mwene Muyaya agiye
Kumara urw’ingoma,
Iby’ibwami biragora
Mama na Muyaya”.
Bakamukurikirana, akongera akababwira atyo abura ikindi yabasubiza,
ariko ubwo bamenya ko agiye gupfa. Bageze ibwami ku Karubanda,
ubwo se na nyina baje babakurikiye. Umwami ati: “Umva rero nta kindi
ubu ngiye kukwica”.
Igihe ngo ashatse kumwicira aho imbere y’umuryango, aho bitaga ku
gitabo, mwene Muyaya ati: “Ashwi, ntabwo ugomba kunyicira hano,
ngwino tuge mu gikari”. Bahageze amwereka uko ateye, umwami asanga
ni umukobwa. Umukobwa ati: “Iyo ujya kuvuga ko nagomye, najyaga
ku buriri bwawe njya gukora iki? Uwo mugore wawe nari mukeneye ko
ureba nange ndi umugore nka we?” Umwami araca agwa mu kantu,
cyo ye? Uyu muntu yari arenganye koko”.
Umwami ati: “Fata imyambaro yawe wambare”. Umukobwa ati:
“Ntabwo nambaye nta cyo nambara, abantu bose bambonye, ni ubusa
nabwambaye na none iyicire”. Abantu bose bati: “Rwose ambara”.
Nyirasenge arahendahenze ati: “Ambara mwana wange”. Undi ati: “Oya
ntabwo nambara”. Umwami arabireba asanga umwamikazi ari we ufite
icyaha gikomeye. Arabasohora aramwica ati: “Ni wowe wiyishe utumye
nambika ababyeyi b’i Rwanda ubusa” Abwira mwene Muyaya ati: “Injira
ni wowe mwamikazi”.
Ingoma ziravuga, Mwene Muyaya ahabwa abaja n’abagaragu arakira.
Muyaya na we akira atyo, abona abavunyi, abona abashotsi.Si nge wahera.