• UMUTWE WA 4: KUBUNGABUNGA IBIDUKIKIJE

    Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe:

    - Gusesengura umwandiko agaragaza ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo.

    - Guhina no guhanga umwandiko yubahiriza amabwiriza yabyo.

    - Gusesengura bimwe mu binyazina.

    Igikorwa cy’umwinjizo

    Ku bwawe urumva hakorwa iki ngo ibidukikije bibungabungwe? Ni nde ugomba gufata iya mbere muri iki gikorwa?

    IV.1. Umwandiko: Tubifate neza


    Ubuso bunini bw’isi bugizwe n’amazi. Amazi aza ku isonga mu byangombwa nkenerwa by’ibanze mu buzima bwa buri munsi bwa muntu. Akenerwa kandi mu mibereho y’inyamaswa, mu buhinzi, mu nganda, mu kuzamura ingufu z’amashanyarazi no mu bwikorezi. 

    Amazi turayanywa, turayatekesha, tuyifashisha mu isuku, yuhira imyaka, avamo n’ingufu z’amashanyarazi akoreshwa mu bikorwa binyuranye. Amazi kandi atuma twidagadura, yifashishwa mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu, akurura ba mukerarugendo bakadusigira amadovize akaba n’inturo y’ubwoko bumwe na bumwe bw’inyamaswa. Ibi byose ntibyaboneka ayo mazi adahari kandi asukuye.

    Ibishanga ni byo soko y’amazi ariko ntabungabungirwa muri byo gusa. Kuyabungabunga bigomba gutangirira ku misozi aho dutuye kuko ni ho aturuka agana mu bishanga. Imigi itandukanye isohora amazi mabi cyane ava mu ngo n’ava mu nganda akubiyemo imyanda myinshi. Ayo mazi rero ntakwiye kurekwa ngo yirohe mu bishanga kuko aba agizwe n’ibintu byinshi byahumanya amazi yabyo. Ayo mazi akwiye kugenerwa aho yakusanyirizwa, akabanza gutunganywa akabona kongera gukoreshwa. Ikindi kandi ibishanga bikwiye gutunganywa kuko ari imwe mu ngamba zo kubungabunga amazi abirimo. Ibishanga bitunganyije birushaho kubyazwa umusaruro kandi n’amazi abirimo agafatwa neza ku buryo mu gihe izuba riba ryabaye ryinshi nko mu mpeshyi ya mazi yifashishwa mu kuvomerera imyaka.

    Mu kubungabunga ibishanga muri rusange n’amazi by’umwihariko, hakenewe guterwa amashyamba ku buso bwagenwe kuko agira uruhare mu gutanga imvura ku gihe no gusukura ikirere. Ku misozi hakwiye gucukurwa imirwanyasuri ifata amazi y’imvura kugira ngo adatera isuri ikanduza imigezi n’ibishanga kandi dukeneye amazi abiturukamo. Ikindi kandi amazi yo ku mazu akwiye gufatirwa ingamba agashyirwa mu bigega agakoreshwa imirimo ikenera amazi menshi nk’ubwubatsi n’ibindi mu rwego rwo kunganira aba yamaze gutunganywa. Hari ubwo imiyoboro y’amazi ishobora kwangizwa n’ibindi bikorwa nko kubaka imihanda n’ibindi, amazi akameneka. Ni inshingano za buri wese kubimenyesha inzego zibishinzwe kuko iyo apfuye ubusa ntaba asubiraho ahubwo aba agabanuka kandi ejo azakenerwa.

    Ku nkengero z’imigezi, inzuzi n’ibiyaga hakwiye guterwa ibiti nk’imigano n’ibindi byatsi bifasha gufata amazi no kurwanya isuri ishobora kwirohamo bityo igatuma imigezi isibwa n’isuri, amazi ayigize akagabanuka. Igikorwa cy’ubuhinzi butitaruye amazi na cyo kiri muri bimwe mu biyanduza bigatuma agenda agabanuka. Si byo gusa, isuri iturutse mu mirima n’ifumbire byiroha mu mazi bikaba intandaro y’amarebe; akaba ari ikimera gihumanya amazi ndetse kikanatuma ibiyaga bisibama. Ni ngombwa rero ko buri muturage amenya impamvu gusatira amazi ahakorera ibikorwa by’ubuhinzi atari byiza kuko biyangiza kandi ejo azayakenera mu kuvomerera ya myaka. Ni byiza gusiga ubuso butagira ikindi bukorerwaho hagati y’amazi ayo ari yo yose yaba ay’imigezi, inzuzi n’ibiyaga n’ubutaka bugenewe guhingwa.

    Igabanuka, ibura ry’amazi meza ndetse no gukabya kuba menshi (isuri n’imyuzure), bituma habaho ingaruka zinyuranye mu mibereho y’abantu n’ibindi binyabuzima. Abantu benshi ku isi bapfa bazira kunywa amazi mabi abandi bakazira umwuma. Impiswi n’izindi ndwara ziterwa n’umwanda bizahaza abantu benshi kandi ari na bo babyikururiye.

     Mu kwanzura, birakwiye ko amazi dufite tuyabungabunga kuko adufitiye akamaro kanini. Ntitwakwirengagiza ko tuyakenera mu ngeri nyinshi z’ubuzima ndetse no mu bikorwa byacu. Amazi tuyifashisha mu gutunganya ibidutunga, mu isuku y’aho dukorera, aho dutuye n’ibindi. Ntawabona icyo ayanganya. Turusheho kuyabungabunga tuyarinda ibyayangiza ndetse duharanira isuku yayo kuko ni ryo pfundo ry’ubuzima. Utayafashe neza yaguteza ingaruka zishobora no kuganisha ku rupfu. Tumenye ko ari ngombwa ariko nanone tumenye ko ashobora kuba isoko y’ingorane aho ashobora kuba nk’intandaro y’imyuzure, isuri n’indwara zitandukanye, kandi byose bituruka ku bikorwa bya muntu iyo yirengagije ko kuyabungabunga ari iby’ibanze.

    4.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    Soma umwandiko “ Tubifate neza”, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure wifashishije inkoranyamagambo.

    Umwitozo

    1. Uzurisha izi nteruro amagambo ukuye mu mwandiko.

    a) ………………………byinshi byo mu Rwanda bihingwamo

    umuceri.

    b) Twirinde ibintu ibyo ari byo byose………………………

    amazi kuko adufitiye akamaro.

    c) Gutera ibiti ku misozi no gufata amazi aturuka ku mazu

    bituma amazi atemba ataba menshi bityo bigakumira……

    …………………………n’……………………………..

    d) Kubungabunga amazi n’ibishanga ni

    …………………………………za buri wese.

    2. Shaka impuzanyito z’amagambo akurikira yakoreshejwe mu

    mwandiko

    a) Kuhira

    b) Impeshyi

    c) Gihumanya

    4.1.2. Gusoma no kumva umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Tubifate neza” maze usubize ibibazo byawubajijweho.

    1. Sobanura impamvu ari ngombwa kubungabunga ibishanga?

    2. Ni inde ufite inshingano zo kubungabunga amazi n’ibishanga?

    3. Igikorwa cy’ubuhinzi butiratuye ibiyaga, imigenzi, inzuzi ndetse n’ibishanga bushobora gutera izihe ngaruka?

    4. Ni ibihe bikorwa by’ingenzi byo kubungabunga amazi n’ibishanga byavuzwe mu mwandiko?

    5. Ni iyihe mpamvu tugomba gutera ibiti ku nkengero z’imigezi, inzuzi n’ibiyaga?

    4.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Tubifate neza” maze usubize ibibazo bikurikira:

    1. Ni akahe kamaro ko kubungabunga ibidukikije mu iterambere ry’Igihugu?

    2. Ni ibihe bikorwa byo kubungabunga amazi n’ibishanga bikorwa mu karere utuyemo?

    3. Nyuma yo gusobanukirwa n’ingaruka zishobora guterwa no kutabungabunga amazi n’ibishanga zavuzwe mu umwandiko “Tubifate neza” ni izihe ngamba ufashe mu kubungabunga ibidukikije muri rusange?

    4. Ni iyihe ngingo y’ingenzi igaragara muri buri gika?

    IV.2. Ihinamwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Tubifate neza” hanyuma uhere ku ngingo y’igenzi ya buri gika maze ukore umwandiko mugufi. Hera kuri uwo mwandiko umaze gukora maze utahure inshoza y’ihinamwandiko, uburyo bwo gukora ihinamwandiko, amabwiriza y’ihinamwandiko n’akamaro k’ihinamwandiko.

    4.2.1. Inshoza y’ihinamwandiko

    Guhina umwandiko ni ukuvuga mu magambo makeya, igitekerezo cyangwa ingingo ziri kuvugwa muri uwo mwandiko, wibanda ku z’ingenzi.

    4.2.2. Uburyo bwo gukora ihinamwandiko

    Ushobara gukora ihinamwandiko muri ubu buryo:

    a) Ihina ry’igika ku gika: Hano ufata igitekerezo kiri muri buri gika ukakivuga mu mirongo mike ishoboka ukurikije uko ibika bikurikirana kuva ku ntangiriro kugera ku musozo

    b) Ihina rusange: Aha ufata igitekerezo nyamukuru kivugwa mu mwandiko ukakivuga uhereye ku ngingo z’ingenzi zigishamikiyeho ariko mu magambo makeya kandi ukabisobisonura neza.

    4.2.3. Amabwiriza y’ihinamwandiko

    Uhina umwandiko agomba:

    - Kumva neza insanganyamatsiko iri mu mwandiko

    - Kuvuga ku bitekerezo biri mu mwandiko nta bindi yongeramo avanye hanze yawo.

    - Kumvikanisha igitekerezo muri make

    - Kutandukura ibiri mu mwandiko uko byakabaye.

    - Gukoresha imvugo yabugenewe yirinda imvugo nyandagazi

    - Gukoresha imvugo yoroheje yumvwa na buri wese.

    4.2.4. Akamaro k’ihinamwandiko

    - Gusuzuma niba umuntu yumvise insanganyamatsiko ikubiye mu mwandiko.

    - Kumenyereza umuntu kuvuga mu nshamake kandi mu magambo ye ibitekerezo bikubiye mu mwandiko atarondogoye.

    - Gutoza umuco wo kurobanura iby’ingenzi ukavuga ibintu urasa kun ntego .

    Umwitozo

    Ukurikije uburyo bwo gukora ihinamwandiko ndetse n’amabwiriza abigenga, hina umwandiko“ Umutego mutindi” uri mu isuzuma risoza umutwe wa gatatu.

    IV.3. Amoko y’imyandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Tubifate neza”. Ukurikije uko ibitekerezo biwurimo bikurikirana n’imiterere yawo, wavuga ko umwandiko ari iki? Kora ubushakashatsi utahure kandi usobanure amoko y’imyandiko.

    4.3.1. Inshoza y’umwandiko

    Umwandiko ni ibitekerezo biba byarahimbwe n’umuntu, akabikusanyiriza hamwe mu nyandiko kugira ngo abigeze ku bandi. Mu Kinyarwanda imyandiko iri ukwinshi dukurikije ibiyivugwamo n’uburyo ihimbye. Urugero nk’ibivugwa mu mugani si kimwe n’ibivugwa mu ndirimbo amahamba n’ibindi.

    4.3.2. Amoko y’imyandiko

    Imyandiko ibamo iy’ubuvanganzo nyemvugo bwahozeho mbere y’umwaduko w’abazungu (nk’imigani, ibitekerezo, ibisigo, ibyivugo, indirimbo, imbyino, n’indi) n’imyandiko y’ubuvanganzo nyandiko yitabiriwe aho abantu bamenyeye kwandika. Imyandiko y’ubuvanganzo nyandiko ifite imisusire mishya n’imyubakire cyangwa uruhererekane rw’ingingo usanga byihariye. Turebye ku buryo ibitekerezo biri mu myandiko y’ubuvanganzo nyandiko bitondetse no ku buryo bwo gusesengura ikivugwa, dusanga igabanyijemo amoko atanu ari yo: umwandiko mbarankuru, ntekerezo, mvugamiterere, nsesengurabumenyi na mvugamateka.

    4.3.2.1. Umwandiko mbarankuru

    Umwandiko mbarankuru ni igihangano gishingiye ku kubarira abandi ibyabaye ubivuye imuzingo ukagera ku ndunduro; ariko mu buryo bworoheje butarimo gusesengura impamvu zabiteye n’ingaruka zabyo. Umubarankuru yivugira inkuru z’ibyo yabayemo cyangwa yiboneye ubwe akabirondorera abandi. Urugero, umubarankuru ubaze inkuru z’umunsi we wa mbere agera ku ishuri, uwo mwandiko yaba akoze waba ari mbarankuru.

    1. Ibiranga umwandiko mbarankuru:

    Umwandiko mbarankuru urangwa:

    a) Imvugo y’ibiganiro

    Iyo tuvuga tuganira, iyo twandika ibaruwa, iyo dutanga ibitekerezo ku ngingo iyi n’iyi, dukoresha uburyo bw’imvugo y’ibiganiro, kuko haba hari uvuga n’ubwirwa. Ubwo buryo bwo kuvuga cyangwa imyandiko ikozwe muri ubwo buryo, bugaragazwa mbere na mbere n’ibihe inshinga zitondaguwemo: indagihe, impitakare, n’inzagihe.

    Izo nshinga zerekana igihe igikorwa cyabereye ugereranyije n’igihe bavugira. Ibyo bihe kandi bigaragaza uvuga uwo ari we n’ubwirwa mu gihe iki n’iki. Hashobora no gukoreshwamo impitakera ndetse n’indagihe y’ubusanzwe, ariko nta mpitagihe yonyine ishobora kuzamo.

    b) Ubara inkuru cyangwa uvuga/Umubarankuru

    Ubara inkuru atandukanye cyane n’umwanditsi w’inkuru. Ni yo mpamvu hatagomba kwitiranywa umwanditsi (umuntu uzwi wabayeho cyangwa ukiriho), n’ubara inkuru ugaragara mu mwandiko. Ubara inkuru agira umwanya cyangwa uruhare mu nkuru mu buryo bubiri:

    - Ubara inkuru adafitemo uruhare

    Icyo gihe umwanditsi avuga ibyo abandi banyarubuga bakoze, adafitemo uruhare, ku buryo atagaragaramo yivugaho, cyangwa ngo atange ibitekerezo.

    - Ubara inkuru ari n’umunyarubuga Ubara inkuru ari mu rubuga ashobora kubara inkuru ayifitemo uruhare nk’umunyarubuga. Bene uwo munyarubuga aba avuga ibyamubayeho, ibyo we ubwe yagizemo uruhare cyangwa agatanga ibitekerezo abyiyerekejeho. Ubu buryo bukunze gukoreshwa mu bitabo by’abanditsi bavuga ku buzima bwabo.

    2. Imiterere y’umubarankuru

    Umubarankuru ashobora gufata imiterere itandukanye bitewe n’ubushobozi afite bwo kugera aho inkuru ibera hose no kumenya ibyabereye ahantu aho ari ho hose cyangwa ubwo bushobozi bukaba bufite aho bugarukira. Kubera izo mpamvu, ubara inkuru ashobora kwitwara ku buryo butatu butandukanye ari bwo: umubarankuru ubona byose (umumenyabyose), umubarankuru urebera imbere mu rubuga (utarenga urubuga), n’umubarankuru urebera hanze y’urubuga (utabona ibiri imbere mu rubuga).

    a) Umubarankuru ubona byose

    Ibyo uwo mubarankuru avuga biba birenze ubumenyi n’ubushobozi bw’abanyarubuga. Ntagira umwanya umwe wihariye, abivuga nk’umunyamateka uzi byose, uhindura umwanya n’uburyo aboneramo ibyo avuga. Ashobora kuvuga ibyabereye ahantu aho ari ho hose haba mu ijuru, ikuzimu, n’ahandi; akagaragaza ibitekerezo biri mu mitima y’abanyarubuga, ibyabayeho kera n’ibizaza.

    Ubwo buryo butanga inzira yagutse yo gusesengura insanganyamatsiko mu mwandiko, ariko bushobora gutuma bigaragara nk’aho atari ukuri kuko buteganya umubarankuru ufite ubushobozi n’ububasha burenze ubwa muntu.

    b) Umubarankuru urebera imbere mu rubuga gusa

    Amakuru atanga ntarenga ubumenyi n’ubushobozi bw’umuntu. Ibyo avuga ntibirenga ubushobozi bwite bwo kugera ku bivugwa. 

    Ubwo buryo butuma hari ibyo utabona uko uvuga, ariko bugatanga ibintu bishobora kwemerwa nk’ukuri, kuko bugarukira ku byashoborwa n’umuntu bityo usoma akabyumva mu buryo bumworoheye.

    c) Umubarankuru urebera hanze y’urubuga

    Amakuru atangwa n’umubarankuru ashingira gusa ku byo abonera inyuma. Nta sesengurabitekerezo rijyamo kuko aba atazi ibitekerezo biri mu mitima y’abanyarubuga.

    4.3.2.2. Umwandiko ntekerezo

    Umwandiko ntekerezo ni umwandiko ugambiriye gutanga ibitekerezo ariko noneho bigomba gusobanurwa, kugaragazwa n’ingero, ndetse n’ibipimo by’imibare n’ubundi bumenyi. Uwandika bene uwo mwandiko agomba gutanga ibisobanuro bifatika kuri buri gitekerezo atanze, akerekana ko hari abandi babibonye nka we, akagaragaza n’inkomoko y’ibyo uvuga; kuko aba agambiriye ko babyemera.

    Imyandikire y’ umwandiko ntekerezo iba inoze kandi ibitekerezo byawo bikurikiranye neza.

    4.3.2.3. Umwandiko mvugamiterere

    Ni umwandiko uvuga imiterere y’ikintu, ukaba ugambiriye gutanga ishusho yacyo. Nyiri ugukora uwo mwandiko yivugira ibintu uko abibona. Ashobora kuvuga ibyiza aho abandi babona ibibi, cyangwa akabona ko icyo abandi bita kiza kuri we ari inenge. Nta wamubaza kwisobanura ku gitekerezo ke. Bene iyi myandiko ikunze gukoresha amagambo agereranya n’arata ibintu hibandwa cyane cyane ku mikoreshereze y’imfutuzi

    Umwandiko mvugamiterere urangwa n’imvugoshusho zikoreshwa ndetse n’amagambo avuga imiterere cyanecyane ataka ikivugwa, agaragaza ubwiza cyangwa inenge byacyo. Imyandikire y’umwandiko mvugamiterere iba inoze kandi ibitekerezo byawo bikurikiranye neza.

    4.3.2.4. Umwandiko nsesengurabumenyi

    Umwandiko nsesengurabumenyi ni urubuga rwo gutuma abantu barushaho gusangira amakuru agamije guhanga cyangwa kwimakaza ubumenyi. Ni umwandiko ugambiriye kwigisha no gutanga ubumenyi, wibanda ku mibare, ugaharanira gutanga ibisobanuro nyurabwenge uhereye ku bipimo n’ibigereranyo by’imibare. Imyandiko wakubira muri iri tsinda ni imyandiko irebana n’ubushakashatsi buba bugamijwe gutangazwa.

    Urugero:

    Imyandiko ivuga ku miterere ya sida, uko ihagaze mu bihugu bigikennye, ingano y’abantu imaze guhitana n’ingamba zo kuyihashya.

    4.3.2.5. Umwandiko mvugamateka

    Ni umwandiko wibanda ku gukurikiranya neza ibyabaye mu gihe cyashize, ugambiriye kubimenyesha abatarabibonye cyangwa kwibutsa ababibonye ariko batakibyibuka. Wibanda rero ku kubikurikiranya neza mu gihe, ukavuga ababigizemo uruhare, icyabiteye n’ingaruka byagize.

    Imyandiko mvugamateka yiganjemo amateka y’umuntu wabaye ikirangirire. Ivuga ku buzima, ibikorwa n’ibigwi by’indashyikirwa

    Urugero:

    Uwakwandika umwandiko uvuga ibigwi n’imibereho bya Mandela wo muri Afurika y’Epfo yaba akoze umwandiko mvugamateka

    Ikitonderwa:

    Ushobora guhanga ubwo bwoko bw’imyandiko bwose ufite insanganyamatsiko imwe

    Urugero :

    Wanditse umwandiko ku nsanganyamatsiko ikurikira « Ishyamba rya Nyungwe » ushobora :

    - Gusesengura aho riri ku ikarita, impamvu habamo amoko y’ibiti ibi n’ibi, akamaro rifitiye u Rwanda n’isi, uburyo bwo kuribungabunga, igihombo ryatera Igihugu riramutse rifashwe nabi, ukaba wanditse umwanndiko nsesengurabumenyi.

     - Kuvuga amateka yaryo, ukaba wanditse umwandiko mvugamateka

    - Kuvuga imiterere yaryo urishimagiza cyangwa urisesereza, ukaba wanditse umwandiko mvugamiterere.

     - Gutanga igitekerezo ko uwaritema akahahinga icyayi ari byo byagirira u Rwanda akamaro kuruta ishyamba, ukaba wanditse umwandiko ntekerezo.

    - Kubara inkuru iryerekeyeho, ukaba wanditse umwandiko mbarankuru.

    Umwitozo

    1. Garagaza ibyibandwaho mu gihe handikwa umwandiko nsensegurabumenyi.

    2. Vuga mu nshamake uko wabigenza uramutse usabwe kwandika umwandiko mvugamiterere ku kintu runaka

    3. Vuga muri make itandukaniro riri hagati y’umwandiko mbarankuru n’umwandiko ntekerezo.

    4. Mu myandiko twize, ni uwuhe uri mu bwoko bw’imyandiko mbarankuru? Sobanura.

    5. Tanga nibura ingero eshatu z’imyandiko mvugamateka waba warasomye hanyuma ukore inshamake (Ihinamwandiko) y’umwe muri yo.

    IV.4. Ihimbamwandiko/ihangamwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Tubifate neza” hanyuma usubize ibibazo bikurikira:

    Ushingiye ku buryo umwanditsi yakurikiranyije ibitekerezo ni ibihe bice by’ingenzi bigize umwandiko “Tubifate neza”? Bigaragaze maze utahure inshoza y’ihangamwandiko n’ibyo wakwitaho mu gihe uhanga umwandiko.

    4.4.1. Inshoza y’ihangamwandiko

    Guhanga umwandiko ni uburyo bwo kubaka ibitekerezo bishingiye ku nsangamatsiko runaka, ukayirambura ku buryo bw’umudandure ugenda ukurikiranya ibitekerezo byubakiye ku gitekerezo k’ingenzi mu buryo bw’ inyurabwenge.

    Uhanga umwandiko agomba kubanza kubaka ibitekerezo cyangwa kubishushanya mu bwenge nyuma akabishyira mu nyandiko.

    4.4.2. Ibyitabwaho mu guhanga umwandiko

    a) Guhitamo insanganyamatsiko.

    Mbere yo kwandika ubanza gutekereza ku nsanganyamatsiko ushaka kwandikaho.

    b) Guhitamo ubwoko bw’umwandiko

    Mbere yo kwandika ugomba gihitamo ubwoko bw’umwandiko kugira ngo ugene imisusire yawo kuko imyandiko itaba iteye kimwe.

    c) Gusesengura no kumva neza insanganyamatsiko.

    Kuyisoma witonze, ukayisesengura, ushaka inyito z’amagambo ayigize. Impamvu ni uko ijambo rimwe rishobora kugira inyito nyinshi. Gushakamo kandi ijambo cyangwa amagambo fatizo yaguha inzira n’imbibi by’insanganyamatsiko. Iyi ntambwe ni ingenzi kuko ntushobora kubona ibitekerezo utanga ku bintu nawe ubwawe utumva neza.

    d) Gukusanya ibitekerezo ku nsanganyamatsiko.

    Iyo umaze kumva neza insanganyamatsiko, utangira kwandika ku rupapuro rwo guteguriraho ibitekerezo. Ukusanya ingero, amagambo meza yavuzwe n’abandi, ibyawe ubwawe waba uzi, n’ibindi. Biba byiza iyo insanganyamatsiko wandikaho uyiziho byinshi, kandi ugashingira ku bintu bifatika.

    e) Guhitamo ibitekerezo by’ingenzi.

    Iyi ntambwe igufasha guhitamo ibitekerezo by’ingenzi, ukegeranya ibihuye, ukabikurikinya mu buryo bwuzuzanya kandi hitawe ku njyabihe y’ibikorwa.

    f) Gukora imbata y’umwandiko.

    Iyi ntambwe igufasha kumenya uko ukurikiranya ibitekerezo byawe mu gihe wandika. Imbata y’umwandiko igizwe n’ibice bine by’ingenzi ari byo umutwe, intangiriro, igihimba n’umusozo (umwanzuro).

    - Umutwe

    Mbere yo kwandika uhitamo umutwe ushingiye ku nsanganyamatsiko ushaka kwandikaho. Umutwe ugomba kuba mugufi kandi ujyanye n’insanganyamatsiko. Ugomba kuba witaruye ibindi bice by’umwandiko kandi wanditse mu buryo butandukanye na byo.

    - Intangiriro

    Muri iki gice, werekana ko wumva insanganyamatsiko wahawe, maze ugatera amatsiko ku byo ugiye kwandika. Ni ukuvuga ko intangiriro igomba kuba iteye amatsiko ku buryo uyisoma agira amatsiko yo gusoma ibikurikiyeho. Urondora muri make ingingo ziri buvugwe utazisobanuye. Si byiza guhita ugaragaza ibitekerezo byawe ukiri mu ntangiriro. Igice k’intangiriro kigomba kuba kigufi ugereranyije n’ibindi bice by’umwandiko.

    - Igihimba

    Igihimba ni igice utangamo ibitekerezo bisobanuye cyangwa biherekejwe n’ingero. Muri iki gice ni ho uvuga yisanzura agasobanura ibyo yamenyesheje mu ntangiriro. Yirinda kuvangavanga ibitekerezo ashyiramo ibyo atavuze mu ntangiriro. Mu gihimba utanga ibitekerezo gusa ukirinda kugaragaza umwanzuro. Mu gutanga ibitekerezo muri rusange, ibyiza ni uguhera ku gitekerezo wowe ubwawe uha agaciro gato ugasoreza ku gitekerezo kiremereye kurusha ibindi.

    Mu gihimba, biba byiza buri ngingo igize igika kihariye kandi ikavugwaho mu buryo butarondogoye. Iyo urangije kuvuga ku ngingo imwe, uvuga ku yindi. Mu rwego rwo gukurikiranya ingingo mu buryo bw’inyurabwenge, hari amagambo yabugenewe ugomba gukoresha wunga ibitekerezo cyangwa ibika. Twavuga nka: byongeye kandi…, nakongeraho ko…, nta n’uwakwirengagiza ko…, nta n’uwakwibagirwa ko…, ikindi kandi… n’andi menshi.

    - Umusozo

    Umusozo ni igice kigaragaramo inshamake y’ibyavuzwe mu gihimba. Muri iki gice ni ho utanga igisubizo k’ikibazo umusomyi aba yibajije mu ntangiriro cyangwa se umumara amatsiko yari afite atangira gusoma. Mu gusoza, uwandika avuga muri make ibyavuzwe mu gihimba agaragaza ko ari ko byagombaga kurangira cyangwa se agatanga inama igihe ari ngombwa. Iyo ari umwandiko usaba kugaragaza aho umwanditsi abogamiye, ni muri iki gice agaragarizamo umwanzuro we.

    g) Kwandika

    Mu kwandika uwandika yubahiriza insanganyamatsiko, imbata yateguye n’amategeko y’imyandikire. Ni ukuvuga: imvugo ikwiye kandi iboneye, kutavangavanga indimi, kudasubira mu magambo, isanisha ry’amagambo, kubahiriza ikibonezamvugo n’ibindi. Yandika kandi akurikiranya ibitekerezo mu buryo bw’inyurabwenge kandi yubahiriza indeshyo y’umwandiko.

    Kwandika bishobora gukorwa ntibirangire ako kanya bitewe n’insanganyamatsiko wandikaho, ubwoko bw’umwandiko wandika cyangwa uburebure bw’umwandiko ushaka kwandika. Kwandika rero bishobora gufata igihe kirekire kugira ngo ushobore kunoza umwandiko wawe. Ibyo bituma ubona umwanya uhagije wo gusubira mu byo wanditse, ugakuramo ibitari ngombwa, ibyisubiramo, ndetse ukongeramo ibyaba bibuzemo. Muri iki gice kandi, ni ho ushakisha amagambo yabugenewe kandi aryoshye ndetse ukaba washyiramo ibitekerezo n’ingero zishimishije, izisekeje, ariko byose bigusha ku ngingo ugambiriye kuvugaho.

    Umwitozo

    Kora imbata kandi uhimbe umwandiko mbarankuru kuri imwe mu nsanganyamatsiko zikurikira:

    a) Ibyiza bitatse u Rwanda.

    b) Nasuye Pariki y’Akagera.

    IV.5. Umwandiko: Bamugiriye inama

    Bugingo na Gatesi biga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye. Baraturanye, bityo iyo bavuye ku ishuri bakunda gutahana bakagenda baganira bungurana ibitekerezo ku byo bize mu ishuri.

    Umugoroba umwe bavuye ku ishuri bageze ku ishyamba banyuragamo, Bugingo abwira Gatesi ati: “Dore uriya muntu utema ibiti biteze! Uziko ari wa musaza Kanyandekwe! Arimo kwangiza ibidukikije!” Gatesi ahita amubwira ati: “Nange ndamubonye koko! Twari dukwiriye kujya kubimenyesha umuyobozi w’umudugudu wacu ariko reka tumwegere tumubwire ingaruka zo gutema ibiti biteze.”

    Bugingo na Gatesi bahise bamwegera bamusaba kureka gutema ibyo biti. Kanyandekwe ababwira ko atareka kubitema kuko akeneye ibiti byo kubaka ikibuti k’inkwavu ze. Bugingo yamusobanuriye ko mu ishuri ryabo bize ko yaba amashyamba ya Leta, yaba ay’abaturage ku giti cyabo nta muntu ugomba kuyasarura uko yiboneye atabiherewe uburenganzira. Yakomeje amubwira ko buri muntu wese agiye asarura amashyamba uko yiboneye, imisozi imwe n’imwe yajya isigara yambaye ubusa bikaba intandaro y’isuri.

    Kanyandekwe wari umaze kuryoherwa n’ibisobanuro bya Bugingo, yarambitse umuhoro we hasi, amusaba gukomeza kumubwira ibyiza byo kubungabunga amashyamba.

    Gatesi ntiyaretse Bugingo akomeza kumusobanurira wenyine na we avuga ko amashyamba atuma duhumeka umwuka mwiza, ari intaho y’inyoni z’amoko anyuranye, udusimba n’udukoko. Yasoje avuga ko ari ngombwa gutera amashyamba mashya no kuvugurura asanzwe kandi ko aterwa agomba kuruta ubwinshi asarurwa aka ya mvugo igira iti: «Nutema kimwe, uge utera bibiri».

    Kanyandekwe yashimiye cyane Gatesi na Bugingo agira ati: “Bana bange burya koko ‘Gusaza ni ugusahurwa’, hari amakuru menshi mumbwiye ntari nzi. Uhereye none sinzongera guhirahira ntema ibiti byaba ibyange cyangwa ibya Leta bitarageza igihe cyo gusarurwa. Mukomeze mwige neza kandi muge muhugura abandi”. Abasezeraho barataha.

    4.5.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa

    Soma umwandiko “Bamugiriye inama”, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwadiko wifashishije inkoranyamagambo.

    4.5.2. Gusoma no kumva umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Bamugiriye inama” usubize ibibazo byawubajijweho.

    1. Gatesi na Bugingo bari bavuye he?

    2. Ni ikihe gikorwa Gatesi na Bugingo basanze Kanyandekwe akora?

    3. Ni izihe ngaruka zo gusarura amashyamba mu kajagari?

    4. Ni akahe kamaro k’amashyamba kavugwa mu mwandiko?

    5. Ni ubuhe buryo buvugwa mu mwandiko bwafasha mu kongera amashyamba.

    4.5.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Bamugiriye inama” usubize ibibazo bikurikira:

    1. Ni iyihe nsanganyamatsiko ivugwa mu mwandiko?

    2. Ni izihe ndangagaciro Gatesi na Bugingo bagaragaje?

    3. Ni iki washima Kanyandekwe?

    4. Ni irihe somo ukuye muri uyu mwandiko?

    Umwitozo

    1. Ubaka interuro ukoresheje amagambo akurikira: ikibuti, guhirahira

    2. Simbuza amagambo y’umukara tsiri ari muri izi nteruro imbusane zayo ukuye mu mwandiko “Bamugiriye inama”.

    a) Mu gitondo Kanyandekwe yagiye gutema ibiti mu ishyamba.

    b) Abana bakunda kuryoherwa n’ibiganiro by’abantu bakuru

    IV.6. Amagambo ahinduka: Ibinyazina

    Igikorwa

    Soma igika gikurikira kivuye mu mwandiko “Bamugiriye inama”, witegereza imiterere y’amagambo y’umukara tsiri mu nteruro maze ukore ubushakashatsi utahure inshoza y’ibinyazina, ubwoko bwabyo ndetse n’intego yabyo.

    Bugingo na Gatesi bahise bamwegera bamusaba kureka gutema ibyo biti. Kanyandekwe ababwira ko atareka kubitema kuko akeneye ibiti byo kubaka ikibuti k’inkwavu ze. Bugingo yamusobanuriye ko mu ishuri ryabo bize ko yaba amashyamba ya Leta, yaba ay’abaturage ku giti cyabo, nta muntu ugomba kuyasarura uko yiboneye atabiherewe uburenganzira. Yakomeje amubwira ko buri muntu wese agiye asarura amashyamba uko yiboneye, imisozi imwe n’imwe yajya isigara yambaye ubusa bikaba intandaro y’isuri.

    4.6.1. Inshoza y’ikinyazina

    Ikinyazina ni ijambo risobanura izina. Gishobora kugaragira izina cyangwa kikarisimbura. Ibinyazina birimo amoko menshi bitewe n’ingingo bibumbatiye ndetse n’imikoreshereze yabyo mu nteruro.

    4.6.2. Uturango tw’ikinyazina

    - Kigaragira izina kikisanisha na ryo hashingiwe ku ndangasano/ ndangakinyazina

    - Kigira uturemejambo tubiri ariko gishobora no gufata indomokikagira dutatu: indomo (D), indangakinyazina (Rkzn) n’igicumbi (C).

     - Hari n’ibinyazina bigira umusuma (S)

    - Ibinyazina bijya mu nteko cumi n’esheshatu zigaragazwa n’indangakinyazina.

    4.6.3. Inteko z’ikinyazina

    Ibinyazina bigira inteko cumi n’esheshatu zigaragazwa n’indangakinyazina zikurikira:


    Ikitonderwa:

    - Inteko ya mbere n’iya gatatu, indangakinyazina ni u. Mu nteko ya mbere havugwamo umuntu, mu nteko ya gatatu havugwamo ikintu.

    - Inteko ya kane n’iya kenda indangakinyazina ni i.

    - Bitewe n’ubwoko, ibinyazina bishobora kugira inteko cumi n’ikenda: nt.17 ku, nt.18 mu, nt.19 i. Izi nteko zisanisha mu nteko ya 16.

    4.6.4. Amoko y’ibinyazina

    Hakurikijwe uko bikoreshwa mu nteruro n’ingingo bibumbatiye, ibinyazina bifite amoko atandukanye: Hari ibishobora kubanziriza izina cyangwa inshinga, hakaba ibijya hagati y’amazina abiri afitanye isano, hakaba ibishobora gukurikira izina.

    Muri ibyo binyazina dusangamo:

    - Ikinyazina nyereka

    - Ikinyazina mbanziriza

    - Ikinyazina ngenera

     Ikinyazina ngenga

    - Ikinyazina ngenera ngenga

    - Ikinyazina ndafutura (ndasigura)

    - Ikinyazina kibaza cyangwa mbaza

    - Ikinyazina mboneranteko (ndanganteko)

    - Ikinyazina nyamubaro

    - Ikinyazina mpamagazi

    Muri iki gice turibanda ku binyazina ngenera, ibinyazina ngenga, ibinyazina ngenera ngenga n’ibinyazina nyereka.

    Umwitozo

    a) Ikinyazina ni iki?

    b) Vuga nibura uturango tubiri tw’ibinyazina.

    c) Tanga amoko ane y’ibinyazina.

    4.6.4.1. Ikinyazina ngenera

    Igikorwa

    Itegereze interuro zikurikira, usobanure imiterere y’amagambo y’umukara tsiri. Uhereye ku miterere yayo, tanga inshoza n’uturango by’ikinyazina ngenera kandi ugaragaze intego yacyo.

    - Kanyandekwe yagiye gutema ibiti byo kubaka ikibuti k’inkwavu.

    - Kanyandekwe yavuze ko atazongera guhirahira atema ibiti bya Leta bitarageza igihe cyo gusarurwa.

    - Imisozi isigara yambaye ubusa bikaba intandaro y’isuri.

    a) Inshoza y’ikinyazina ngenera n’uturango twacyo

    Ikinyazina ngenera ni ikinyazina cyunga ijambo n’irindi ririkurikira. Kibumbatiye ingingo yo gutunga, kugira, guteganyiriza no kugenera.

    - Ingingo yo gutunga cyangwa kugira:

    Ingero:

    Urugo rwa Kagabo

    Ibiti byo mu ishyamba

    Inzu ya Bugingo

    - Ingingo yo guteganyiriza cyangwa kugenera:

    Ingero:

    Amazi yo kunywa

    Umwaka wa munani

    Igihe cyo gukora

    Umujyi wa Kigali

    Ikinyazina ngenera gikoreshwa muri ngenga ya gatatu gusa. Iyo ikinyazina ngenera kibanjirije ijambo riteruwe n’inyajwi igicumbi cyacyo baragikata. Ikinyazina ngenera kigira indomo iyo gisimbuye ijambo cyagombye kunga n’irindi.

    Ingero:

    - Urugo rwa Kagabo.

    - Amazi yo kunywa

    - Ibiti byo mu ishyamba

    - Umwaka wa munani

    - Inzu ya Bugingo -

    - Igihe cyo gukora

    - Inzu y’ibiti

    - Ishuri ry’inshuke.

    b) Intego y’ikinyazina ngenera

    - Intego y’ikinyazina ngenera iteye itya: indangakinyazina- igicumbi (Rkzn-C).

    - Ikinyazina ngenera kigira indomo iyo gisimbuye ijambo cyagombye kunga n’irindi. Icyo gihe intego yacyo iba indomo - indangakinyazina

    – igicumbi (D- Rkzn-C)

    - Ikinyazinangenera kigira ibicumbi bibiri: igicumbi –a n’igicumbi –o.

    Igicumbi –a (kigaragaza nyiri ikintu)


    Igicumbi –o (gikora imbere y’indangahantu, imbere y’imbundo n’imbere y’imigereka imwe n’imwe)


    d) Imbonerahamwe y’ikinyazina ngenera



    Umwitozo

    a) Tanga interuro eshanu zirimo ibinyazina ngenera.

    b) Garagaza uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi y’ibinyazina washyize mu nteruro zawe.

    4.6.4.2. Ikinyazina ngenga

    Igikorwa

    Itegereze interuro zikurikira, usobanure imiterere y’amagambo y’umukara tsiri. Uhereye ku miterere yayo, tanga inshoza n’uturango by’ikinyazina ngenga kandi ugaragaze intego yacyo.

    - Ibi biti byo bigomba gusarurwa kuko byeze.

    - Kanyandekwe we yasobanukiwe ko nta muntu ugomba gutema ibiti uko yibonneye.

    - Mwe mugomba gutera ibiti byinshi kuko imisozi yambaye ubusa.

    - Gatesi ahita amubwira ati: “Nange ndamubonye koko!”

    - Buri muntu wese ntagomba gusarura amashyamba uko yiboneye.

    a) Inshoza n’uturango by’ikinyazina ngenga

    Ikinyazina ngenga gihagararira uvuga, uvugwa, ikivugwa, ubwirwa, ababwirwa n’abavugwa. Iki kinyazina muri ngenga ya mbere mu bumwe n’ubwinshi kerekana uvuga, muri ngenga ya kabiri mu bumwe n’ubwinshi bikerekana ubwirwa naho muri ngenga ya gatatu kikerekana uvugwa cyangwa ikivugwa ariko kikigaragaza mu nteko z’amazina. Ibinyazina ngenga bigira ngenga eshatu: iya mbere n’iya kabiri mu bumwe no mu bwinshi na ngenga ya gatutu yigaragariza mu nteko z’amazina 16.

    b) Intego y’ikinyazina ngenga

    Intego y’ikinyazina ngenga ni indangakinyazina n’igicumbi. Ikinyazina ngenga kigira ibicumbi bibiri:

    - Igicumbi –e muri ngenga ya mbere n’iya kabiri mu bumwe n’ubwinshi.

    - Igicumbi –e muri ngenga ya gatatu mu nteko ya mbere gifata isaku nyejuru.

    - Igicumbi –o muri ngenga ya gatatu kuva mu nteko ya kabiri kugeza mu ya 16

    Ingero:


    Ikitonderwa

    - Igicumbi -o gifite isaku nyejuru gihinduka –o ifite isaku nyesi iyo ikinyazina kibanjirijwe n’impakanyi nta.

    Urugero: nta bo mbona: ba-o

    - Igicumbi -o gifite isaku nyesi gikoreshwa mu mwanya w’igicumbi –gifite isaku nyesi mu kinyazina ngenga kiri muri ngenga ya kabiri y’ubumwe gifite umusuma “we”.

    Urugero: wowe uziga u-o-we

    - Si ngombwa ko buri gihe ikinyazina ngenga giherekeza izina hari igihe kigaragara cyarisimbuye.

    Urugero: Abantu twese turashishikarizwa kurwanya abatabungabunga ibidukikije.

    Twese turashishikarizwa kurwanya abatabungabunga ibidukikije.

    - Ikinyazina ngenga gikoresha imisuma ikurikira: -we, –bwe, nyine,

    -mbi na –se. Iyo cyafashe umusuma bamwe bakita ikinyazina ngenga mpamya

    - Imisuma -we na –bwe: Iyi misuma ikorana n’ikinyazina ngenga kiri muri ngenga ya mbere n’iya kabiri. Nta ngingo nshya yongerera ikinyazina.

    - Umusuma –nyine: ufite ingingo y’umuntu utagira undi bari kumwe cyangwa se y’ikintu kitagira ikindi biri kumwe. Wiyunga n’ikinyazina ngenga muri ngenga zose.

    - Umusuma –mbi: ufite ingingo y’abantu babiri bafatiwe hamwe cyangwa se ibintu bibiri bifatiwe hamwe. Wiyunga n’ikinyazina ngenga gikoreshejwe mu bwinshi gusa.

    - Umusuma –se: ufite ingingo yo gukomatanya abantu cyangwa ibintu ntiwiyunga na rimwe n’ikinyazina ngenga gikoreshejwe muri ngenga ya mbere n’iya kabiri mu bumwe. Muri ngenga ya mbere n’iya kabiri mu bumwe bitabaza inteko ya mbere yo muri ngenga ya gatatu.

    Urugero: Nge wese nanyagiwe, wowe wese wanduye?

     - Ikinyazina ngenga gishobora kwiyunga n’akabimbura nya-. Icyo gihe usanga kigaragiye izina kigatsindagira ingingo ribumbatiye.

    Ingero: umugabo nyawe ni ukunda umurimo, ukuri nyako ntiguteranya…

    - Ikinyazina ngenga gishobora kwiyunga n’akabimbura nyira-bikabyara izina ry’urusobe rifite inyito y’umuntu utunze ikintu.

    Urugero: (nyiri urugo araje) nyirarwo araje, (nyiri ibintu ntaraza) nyirabyo ntaraza…

    - Ikinyazina ngenga gishobora gukorana n’icyungo “na” n’ingereranya nka” bikiyunga cyangwa ntibyiyunge. Ikinyazina ngenga kiyunga n’icyungo cyangwa ingereranya iyo gikoreshejwe muri ngenga ya mbere n’iya kabiri gusa.

    Urugero: nange, natwe, nawe, namwe, nkamwe, nkange...

    - Muri ngenga ya kabiri y’ubumwe hakunze gukoreshwa “wowe” nyamara ariko ntibibuza “we” gukoreshwa. Byose biterwa n’uko ikinyazina cyakoreshejwe muri iyo ngenga.

    Urugero: Wowe nange turitonda,

    Ge nawe turitonda.

    c) Imbonerahamwe y’ikinyazina ngenga



    Umwitozo

    Tahura ibinyazina ngenga n’ibinyazina ngenera biri muri izi nteruro

    zikurikira, ugaragaze intego yabyo n’amategeko y’igenamajwi

    yubahirijwe.

    a) Iriya nzu iri hariya ndashaka kumenya nyirayo ngo musabe

    gutega amazi yo ku mireko atazateza isuri.

    b) Ngewe na wa mukobwa twari kumwe ni twe tuzavuga ku

    nsanganyamatsiko y’ibidukikije.

    c) Twese dufate neza amashyamba yacu kuko afata amazi aturuka

    ku misozi.

    d) Ibyo bitabo byanditswe n’abanditsi b’inzobere.

    e) Kiriya kiyaga ni cyo ubwato bwe bunyuramo.

    f) Gatesi ntiyaretse Bugingo akomeza kumusobanurira wenyine na we avuga ko amashyamba atuma duhumeka umwuka mwiza.

    4.6.4.3. Ikinyazina ngenera ngenga

    Igikorwa

    Itegereze interuro zikurikira, usobanure imiterere y’amagambo y’umukara tsiri. Uhereye ku miterere y’ayo magambo, tanga inshoza n’uturango by’ikinyazina ngenera ngenga kandi ugaragaze intego yacyo.

    - Kanyandekwe akeneye ibiti byo kubaka ikibuti k’inkwavu ze.

    - Yaba amashyamba ya Leta, yaba ay’abaturage ku giti cyabo nta muntu ugomba kuyasarura uko yiboneye.

    - Kanyandekwe yarambitse umuhoro we hasi.

    a) Inshoza n’uturango tw’ikinyazina ngenera ngenga

    Ikinyazina ngenera ngenga ni ikinyazina ngenera kiyunze n’ikinyazina ngenga. Kerekana nyiri ikintu n’icyo atunze. Iki kinyazina gikurikira izina ariko gishobora no kurisimbura.

    Ibinyazina ngenera ngenga ni byinshi cyane kubera ko buri ngenga iba ishobora kwiyunga n’izindi zose kandi mu nteko zose.

    Ingero:

    - Inka yabo yarabyaye.

    - Iyabo yarabyaye.

    - Inka zabo zirarisha→Izabo zirarisha.

    b) Intego y’ikinyazina ngenera ngenga

    Intego y’ikinyazina ngenera ngenga ni indangakinyazina + igicumbi + indangakinyazina + igicumbi (Rkzn-C-Rkzn-C) cyangwa indomo + indangakinyazina + igicumbi + indangakinyazina + igicumbi (D-Rkzn- C-Rkzn-C) iyo cyasimbuye izina.

    Ingero

    Ikitonderwa:

    - Indangakinyazina tu- na mu- z’ikinyazina ngenera ngenga cyo muri ngenga ya mbere n’iya kabiri mu bwinshi zihinduka cu- na nyukandi n’igicumbi cya ngenga kikaburizwamo.

    Ingero:

    Umurima wacu: u-a/-cu- Φ              u→ w/-J

    Igiti cyanyu: ki-a-nyu/- Φ                  i→ y/-J

    - Iyo ikinyazina ngenera ngenga kigizwe n’ikinyazina ngenera kiyunze n’ikinyazina ngenga cyo muri ngenga ya gatatu mu nteko ya mbere, igicumbi cya ngenera n’indangakinyazina ya ngenga biburizwamo.

    Ingero:

    Umwana we: u- Φ- Φ /-e              u→ w/-J

    Abana be: ba- Φ- Φ /-e                   a→ Φ/-J

    Abe ndabazi: a-ba- Φ- Φ /-e         a→ Φ/-J

    c) Imbonerahamwe y’ibinyazina ngenera ngenga

    Umwitozo

    Tahura ibinyazina ngenga, ibinyazina ngenera n’ibinyazina ngenera ngenga biri muri izi nteruro zikurikira, ugaragaze intego yabyo n’amategeko y’igenamajwi yubahirijwe.

    a) Uyu mugore akunda abana be.

    b) Uwawe ni ukumenya mu makuba.

    c) Ibyo nagutije wabigize ibyawe?

    d) Agakwavu ke kari kumwe n’utwana twako.

    e) Ahantu hacu ni ho hadahinzwe gusa.

    4.6.4.4. Ikinyazina nyereka.

    Igikorwa

    Itegereze interuro zikurikira, usobanure imiterere y’amagambo y’umukara tsiri. Uhereye ku miterere y’ayo magambo, tanga inshoza n’uturango by’ikinyazina nyereka kandi ugaragaze intego yacyo.

    - Bugingo na Gatesi bahise bamwegera bamusaba kureka gutema ibyo biti.

    - Gatesi ati: “Dore uriya muntu utema ibiti biteze! Uziko ari wa musaza Kanyandekwe!

    - Ririya shyamba ritahamo inyamaswa z’inkazi.

    a) Inshoza n’uturango by’ikinyazina nyereka

    Ikinyazina nyereka ni ijambo ryerekana irindi jambo rigaragiye. Ikinyazina nyereka kibanziriza buri gihe ijambo kigaragiye cyangwa kikarisimbura. Ikinyazina nyereka kerekana cyangwa kibutsa ijambo giherekeje kikaba gishobora kujya imbere cyangwa inyuma yaryo. Iyo kigiye imbere y’izina, iryo zina ritakaza indomo, naho inyuma y’izina kerekana icyo uvuga yerekana.

    b) Intego y’ikinyazina nyereka

    - Intego y’ikinyazina nyereka muri rusange ni Rkzn-C.

    - Tugendeye ku ngingo yo kwereka kibumbatiye, ikinyazina nyereka

    kigabanyijemo amatsinda atandatu atandukaniye ku bicumbi.

    - Itsinda rimwe ry’ikinyazina nyereka rigira igicumbi kitagaragara gihagararirwa n’imbumbabusa (Φ ) mu gihe gisesengurwamo uturemajambo.

    - Ibicumbi by’ikinyazina nyereka ni: -Φ, -o, -no, -riya , -rya , -a .

    Ingero

    Uyu mwana arakubagana u-yu-Φ

    Ino karamu yandika nabi i-no

    Ibicumbi by’ikinyazina nyereka ni: /-ø, /-no, /-o, /-riya, /-rya, /-a.

    c) Imbonerahamwe y’ikinyazina nyereka




    Ikitoderwa

    Ikinyazina nyereka gishobora kubanzirizwa n’akajambo “ng-” imbere yacyo mu gihe gitangiwe n’inyajwi cyangwa se “nga-” mu gihe gitangiwe n’ingombajwi kakacyongerera inyito yo gutsindagira. Icyo kinyazina kitwa “ikinyazina nyereka mpamya” kubera ko umuntu aba afashe ikintu akerekana cyangwa agatunga urutoki ahamya (yemeza) ko aricyo.

    Ingero:

    Nguriya: nga-u-riya, a→ ø /-J

    Ngiyo: nga-i-i-o, a→ ø /-J, i→ y /-J

    Ngakariya: nga-ka-riya

    Umwitozo

    1. Tahura ibinyazina biri mu nteruro zikurikira n’ubwoko bwabyo hanyuma unabishakire uturemajambo, amategeko y’igenamajwi n’inteko birimo.

    a) Icyo gihugu kirakize pe!

    b) Ngurwo muri make urugendo rwacu.

    c) Muteme biriya biti byeze amashami yabyo muyubakishe ruriya rugo.

    d) Wa mwana wa Kanakuze yarangije amashuri yisumbuye none yagiye kwiga iby’ikoranabuhanga muri Kaminuza y’u Rwanda.

    2. Kora interuro ebyiri zigaragaramo ibinyazina nyereka ubiceho akarongo.

    IV.7.Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri

    Himba umwandiko ntekerezo ku nsanganyamatsiko wihitiyemo ivuga ku kubungabunga ibidukikije ugende ugerageza gushyiramo ibinyazina ngenera, ibinyazina ngenga, ibinyazina ngenera ngenga n’ibinyazina nyereka. Ca akarongo kuri ibyo binyazina hanyuma ubishakire uturemajambo ugaragaze n’amategeko y’igenamajwi.


    IV.8. Isuzuma risoza umutwe wa kane

    Umwandiko: Ngutembereze u Rwanda

    U Rwanda ruri mu bihugu byiza muri Afurika bifite ahantu henshi nyaburanga. Iyo tuvuga ahantu nyaburanga tuba tuvuga aho wasura ukagubwa neza, ukaruhuka witegereza ibidukikije byaba arikaremano cyangwa ibyahanzwe na muntu.

    Hari ahantu henshi watemberera ariko turavuga habiri gusa ari ho: ku kiyaga cya Kivu ndetse no muri Pariki y’Ibirunga.

    Ikiyaga cya Kivu ni ikiyaga kiruta andi mazi yose y’u Rwanda.Giherereye mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda.Iyo uhatembereye wihera ijisho ayo mazi atagira uko asa atanga akayaga keza n’abasare batwara amato akoze ku buryo bwa gakondo. Ikindi kandi hari inyoni ziteye amabengeza: Ibishuhe byambuka byoga mu mazi magari,imisambi isokoza amasunzu yayo, igatanda amababa yayo mu bishanga byo hafi aho, naho umwami w’abarobyi ari we Nyiramurobyi aba yibereye ku nkombe nk’umutako.

    Mu nkengero zacyo hari imigi itatu yubatse mu turere dutatu ari two: Rubavu, Karongi na Rusizi. Iyo migi ihuzwa n’umuhanda mwiza uzengurutse icyo kiyaga, ugaca ku mirima ihinzemo imyaka no mu mashyamba atoshye. Uwugendamo aba areba amazi y’urubogobogo yo mu kiyaga cya Kivu. Gukorera urugendo muri uwo muhanda ni zimwe mu ngendo nziza waba ukozemuri Afurika. Gusa hari n’ingendo z’amato zihuza iyo migi itatu. 

    Rubavu ari na wo mugi urusha amajyambere iyo migi yindi y’ubukerarugendo, wibereye hafi ya Pariki y’Ibiruga ku buryo kujyayo uturutse muri iyo Parikibitwara igihe gito kiri munsi y’isaha ku modoka. Uwo mugi uherereye ku nkengero z’umucanga, ukikijwe n’imikindo ihuhera hamwe n’amahoteri yubatswe kera byerekana ishusho y’ikirere kiri hafi y’imirongo ngengamirasire koko. Umugi wa Karongi na wo wubatse ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu, ba mukerarugendo bagezeyo bahasanga amacumbi agezweho yubatse ku nkengero z’icyo kiyaga, no ku misozi myiza iteye amabengeza.

    Umugi w’Akarere ka Rusizi wo utandukanye n’iyo ya mbere. Uri hafi y’ishyamba rya Nyungwe. Aho ubukerarugendo butandukanye bwateye imbere bitewe n’imiterere yaho. Hari ikiraro cyo mu kirere, utudendezi tw’amazi twiganje mu bibaya n’inyamaswa z’amoko anyuranye ziba muri iryo shyamba.

    Pariki y’Ibirunga ni imwe mu mapariki ane y’u Rwanda, iherereye mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru y’u Rwanda ihana imbibi na Pariki nkuru y’Ibirunga y’igihugu cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’iya Uganda.

    Aka gace gakikijwe n’urusobe rw’ibirunga nka Karisimbi, Muhabura, Gahinga, Sabyinyo, na Bisoke. Aha hantu nyaburanga kandi hakunze kuba harangwa n’imvura, amashyamba, n’imigano. Ikirunga gisumba ibindi ni Karisimbi kikaba gifite metero 4,507 z’ubutumburuke.

    Amakuru dukesha “nkuringowalkingsafaris.com” avuga ko iyi Pariki y’Ibirunga yatangijwe mu mwaka wa 1925 ni nayo yabayeho bwambere muri Afurika. Igitangira yatangiye ari ntoya kandi yari ikikijwe n’ibirunga bitatu aribyo Karisimbi, Bisoke, na Mikeno, iyi Pariki kandi yari yatangijwe mu rwego rwo kurinda ingagi ba rushimusi bazihigaga mu buryo butemewe n’amategeko.

    Mu mwaka wa 1929 yaje kwaguka igera mu Rwanda, ivuye mu cyari Kongo-Mbirigi, icyo gihe yitirirwa Albert, arinawe wari wayishinze. Icyo gihe rero yari mu maboko y’Abayobozi b’abakoroni b’Ababirigi. Yongerewe ubunini kuko yahise ifata ubutaka bw’ u Rwanda ndetse na Kongo Mbirigi ariyo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo uyu munsi. Icyo gihe iyi pariki yahise igira ubuso bungana na 8090 km² , ibyo byakozwe mu rwego rwo kuyihinduramo Pariki Albert yacungwaga n’abakoroni b’Ababirigi

    Nyuma y’uko Kongo ibonye ubwigenge mu 1960 ndetse n’u Rwanda rukabubona mu 1962, Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yahise icikamo ibice bibiri, buri gihugu kigira agace gicunga. Ku ruhande rw’u Rwanda iyo pariki yahise itangira kugabanuka ubunini kuko abaturage batangiye kuyisatira bashaka aho gutura no guhinga.

    Mu mwaka wa 1967 Dian Fossey impuguke mu by’ubumenyi bw’inyamaswa ikomoka muri Amerika ihahindura ahantu nyaburanga ndetse aza no kuhashinga ikigo cy’Ubushakashatsi kizwi ku izina rya (Karisoke Research Center) maze ashishikariza cyane amahanga gukora byinshi mu kwita ku ngagi zo mu misozi miremire zabonekaga muri iyi Pariki.

    Kubera kwita cyane kungagi byaje gutuma habaho umutekano wazo ndetse ba rushimusi arabahashya ariko nyuma aza kwicwa n’umuntu utaramenyekanye amusanze iwe mu mwaka wa 1985, bakaba baratekereje ko ari umwe muri ba rushimusi.

    Iyi Pariki yaje guhinduka indiri ndetse n’ibirindiro by’abarwanyi nyuma ya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994 maze ibikorwa by’ubukerarugendo birahagarara nyuma bizakongera gutangizwa mu mwaka wa 1999.

    Iyi pariki kandi igizwe n’urusobe rw’ibinyabuzima binyuranye birimo ibimera bigenda bihinduka bitewe nuko uburebure bw’ibirunga nabwo bugenda buhinduka.

    Pariki y’ibirunga yagiye imenyekana cyanecyane bitewe n’ingagi n’izindi nyamanswa z’inyamabere, ni ukuvuga izororoka zidateye amagi zirimo inguge z’ishyamba, imbogo, n’ingwe, nubwo zidakunze kubonekayo, ndetse hari n’amoko y’inyoni z’amoko agera ku 178. 

    Ingagi nizo zisurwa cyane muri iyi Pariki.Abajya kuzisura begera ababishinzwe maze bakabayobora. Batangirira urugendo ku kicaro k’iyi Pariki mu Kinigi. Ku munsihashobora kuboneka nibura ba mukerarugendo bagera kuri 56, kandi urugendo rumara nibura isaha imwe.

    Ibiciro byo gusura bihinduka bitewe n’aho uturuka: Umunyamahanga, umunyamahanga utuye mu Rwanda, Umunyarwanda, uturuka mu Muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba, uhakomoka utuye mu Rwanda, Umunyeshuri n’ibandi.

    Ushobora gusura kandi n’imva y’Umunyamerikakazi Dian Fossey wari impuguke mu by’ubuzima bw’inyamaswa wanagize uruhare rudasubirwaho mu mibereho y’iyi Pariki. Kuhagera ukoresha iminota 30 uturutse mu Kinigi.

    Ngo inkuru mbarirano iratuba nawe uzaze wirebere ibyiza bitatse u Rwanda.

    https://igihe.com/ubukerarugendo/ahantu-nyaburanga/pariki-yibirunga-icumbikiye-ingagi-iteye-ite’

    I.Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    5. Ni iki ikiyaga cya Kivu kirusha ibindi biyaga byo mu Rwanda?

    6. Vuga uturere dukora ku kiyaga cya Kivu twavuzwe mu mwandiko.

    7. Erekana urusobe rw’ibinyabuzima dusanga mu mwandiko

    8. Dian Fossey uvugwa muri uyu mwandiko ni muntu ki? Ni irihe zina Abanyarwanda bari baramuhimbye ukurikije amakuru waba warumvise cyangwa wasomye ahantu hanyuranye?

    9. Uhereye ku mwandiko urabona ko ibidukikije bifite akamaro kanini cyane. Garagaza akandi kamaro k’ibidukikije katavuzwe mu mwandiko.

    10. Uyu mwandiko ugusigiye irihe somo mu buzima busanzwe?

    II.Ikibazo k’inyunguramagambo

    1. Sobanura amagambo akurikira ukurikije ibisobanuro afite mu mwandiko nurangiza uyakoreshe mu nteruro wihimbiye.

    a) Inkengero

    b) Amabengeza

    c) Ibishuhe

    d) Indiri

    e) Gusatira

    III. Ibibazo ku binyazina

    Himba interuro enye zawe bwite buri nteruro irimo ikinyazina kimwe cyangwa bibiri hanyuma wuzuze imbonerahamwe ikurikira ukurikije urugero wahawe


    IV. Ihangamwandiko

    1. Hanga umwandiko mbarankuru kuri imwe mu nsanganyamatsiko zikurikira:

    a) Amazi ni isoko y’ubuzima.

    b) Nutema kimwe uge utera bibiri.

    2. Ongera usome umwandiko “Ngutembereze u Rwanda

    hanyuma uwuhine mu mirongo itarenze icumi.

    UMUTWE WA 3: KUBAHIRIZA UBURENGANZIRA BWA MUNTUUMUTWE WA 5: KUBUNGABUNGA UBUZIMA