UMUTWE WA 3: KUBAHIRIZA UBURENGANZIRA BWA MUNTU
Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
- Gusesengura umuvugo agaragaza uturango twawo n’ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo.
- Guhimba no kuvuga umuvugo.
- Kugaragaza uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi by’izina mbonera, ntera, izina ntera n’igisantera.
Igikorwa cy’umwinjizo
Rondora kandi usobanure ibintu nibura bitatu umuturage yakorerwa bikagaragara ko uburenganzira bwa muntu butubahirijwe. Wakora iki kugira ngo ubwo burenganzira umuturage yavukijwe abuhabwe.
III.1. Umwandiko: Turyamagane twese
Yewe muco gakondo
Twakondewe na Gihanga
Wowe uharaze imigenzo
Ukaziga imiziririzo
Ihohoterwa ryo urarizi?
Iyaduhanze yaradukunze
Iduhundagazaho ubuhanga
Iduhaza urukundo rwayo
Ngo dukundane twese
Ihohoterwa riza ari rwivanga!
Reka ndenge imbibi z’urwacu
Ndenze amaso iyo riterwa inkingi
Nsesengure umuco nyafurika
Mbaze abanyamahanga ibyaho
Aho ihohoterwa murarizi?
Icyo kibazo ni cyo gitumye mpanga
Ushaka gukira indwara arayirata
Uwarikorewe wese ntabihishire
Ntahanwe ngo yamennye ibanga
Ibanga ryakwica rizibukire!
Mu ngo riravuza ubuhuha
Mu kazi ntiryahatangwa
Mu itangwa ryako riraca ibintu
Mu micungire y’abakozi rirabacuza
Si iryo gucecekwa ryadutsemba!
Hadutse icuruzwa ry’abantu
Baba abahungu cyangwa abakobwa
Bagakurwa mu rwa Gihanga
Bakabunzwa i mahanga kandi hahanda
Bagashakira amahaho ahadakwiye!
Hari ihohoterwa ryo mu magambo
Atesha agaciro uwo mubana
Ngo nta mutungo yinjiza iwawe
Ndetse n’idini rye si ryo ryawe
Maze umutima we ukamungwa cyane!
Ingo zirasenyuka umusubizo
Zizira icyo cyago k’icyorezo
Umugore ntiyubahe umugabo
Ngo ubugabo nyabwo ni mu mufuka
Kandi umwe ari urugingo rw’undi.
Ko mbona ihohoterwa riteye hose
Kandi twese turi abavandimwe
Uyu mutima mutindi tuwugenze dute?
Ko utesha agaciro abantu benshi
Twawutesheje ugacika iwacu?
Abakurambere dukesha umuco
Baturaze kubana neza dutekanye
Icyubahiro gikwiriye buri wese
Umuto wese akubaha umukuru
Tukubahiriza uwo muco twese.
Hari abahoraga bibeshya
Ngo umukobwa si umwana
Ibyo rwose bikaba intandaro
Yo kwimwa intango y’ubuzima
Akimwa umunani mu muryango.
Babyara umuhungu ngo ni umutabazi
Amahoro agahinda mu muryango
Babyara umukobwa ngo ni agahinda
Ubwigunge bukarenga umubyeyi
Akaba igicibwa ngo aciye umuryango!
Ubwo umukobwa agatangira guhezwa
Akabuzwa amahirwe yo kugana ishuri
Agaharirwa gusa imirimo yo mu rugo
Basaza be bakaminuza abareba
Iryo hohoterwa rikamutera agahinda.
Ndanenga uwo muco rwose
Upfobya abo bari baziranenge
Ukababuza uburenganzira bwabo
Iryo hohoterwa rikabatera ipfunwe
Niriranduke rwose mu rwatubyaye!
Reka twese ikibazo tukigire icyacu
Uyu muco ukocamye ucike rwose
Duhashye ayo mahano abera iwacu
Porisi ihagurukire ababirengaho bose
Imiryango mpuzamahanga na yo ibihoshe.
Reka ababizi tubibwirize abandi
Uburenganzira bwa muntu buharanirwe
Kuko buri wese afite agaciro
Duhashye uwo muco muri bose
Kuko iwacu ufatwa nka kirazira.
Twubahe umuco wacu
Ducenshure ibiwutesha agaciro
Tugire ubupfura buzira ubupfayongo
Bwo gicumbi cy’urukundo
Ruha agaciro ikiremwa muntu.
3.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko
Igikorwa
Soma umwandiko “Turyamagane twese”, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure wifashishije inkoranyamagambo.
Umwitozo
1. Uzurisha izi nteruro amagambo akurikira yakuwe mu mwandiko:
amahano, guhashya, ihohoterwa, ubupfura, guhezwa.
a) Abanyarwanda bose bamagane ………………………
rikorerwa mu ngo.
b) Gucuruza abantu ni………………………, byamaganirwe
kure.
c) Umwana wahawe uburezi n’uburere byiza ahora arangwa
n’…………………
d) Nta muntu ugomba………………….mu iterambere
ry’Igihugu.
e) Duhagurukire twese…………………umuco wo kubangamira
uburenganzira bwa muntu.
2. Koresha amagambo akurikira mu nteruro zawe wihimbiye:
ubupfayongo, igicibwa, kuvuza ubuhuha, imigenzo.
3.1.2. Gusoma no kumva umwandiko
Igikorwa
Ongera usome umwandiko “Turyamagane twese”, hanyuma usubize
ibibazo byawubajijweho.
1. Ni hehe umwanditsi w’uyu mwandiko agaragaza ko ihohoterwa
rihagaragara?
2. Ni iyihe ngaruka y’ihohoterwa ryo mu ngo yagaragajwe mu
mwandiko?
3. Ni bande bavutswaga uburenganzira bwabo nk’uko byavuzwe
mu mwandiko?
4. Babuvutswaga bate?
5. Ni nde ufite inshingano zo guhashya ihohoterwa?
6. Ni rihe somo ry’ingenzi ukuye muri uyu mwandiko?
3.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko
Igikorwa
Ongera usome umwandiko “Turyamagane twese”, hanyuma usubize ibibazo
bikurikira.
1. Ni irihe hohoterwa rikorerwa ikiremwa muntu rigaragara mu
karere utuyemo?.
2. Vuga muri make icyo wakora mu kwimakaza uburenganzira
bw’ikiremwa muntu.
3. Garagaza ingaruka zo kubangamira uburenganzira bwa muntu.
4. Ni iki cyakorwa kugira ngo uburenganzira bwa muntu
bwubahirizwe?
3.1.4. Kungurana ibitekerezo
Igikorwa
Mwungurane ibitekerezo ku ngaruka zo kubangamira uburenganzira
bwa muntu n’ibyakorwa kugira ngo zirindwe.
III.2. Umuvugo
Igikorwa
Ongera usome umwandiko “Turyamagane twese?” witegereza imiterere
yawo, uvuge aho ubona utandukaniye n’indi myandiko maze utahure
inshoza n’uturango by’umuvugo.
3.2.1. Inshoza y’umuvugo
Umuvugo ni igihangano kiri mu mvugo cyangwa mu nyandiko cyuje uturango nyabusizi. Uhanga umuvugo atanaga imvugo ye akayiha ubwiza bunogeye amatwi n’umutima kubera indyoshyanjyana n’iminozanganzo biwugize.Iyo minozanganzo uyisanga mu majwi, mu njyana, mu myubakire y’interuro ndetse no mu magambo y’indobanure aberanye n’ingingo yaturwa.
3.2.2. Uturango tw’umuvugo
Umuvugo urangwa n’interuro ngufi bita imikarago cyangwa intondeke. Umukarago mu busizi ni interuro ngufi zanditse ku buryo bupimye indinganire cyangwa se insumbane. Umuvugo uba ugabanyijemo amabango ari yo wagererenya n’ibika mu myandiko isanzwe.
Imikarago y’umuvugo iba ifite injyana nk’iyo mu ndirimbo. Umuvugo urangwa kandi n’injyana y’isubirajwi, y’isubirajambo, ijyana ipimye bita indengo n’ubundi bwoko butandukanye bw’ikeshamvugo nk’imibangikanyo, ihwanisha, iyitirira, igereranya…
Ikeshamvugo rikoreshwa mu mivugo
a) Injyana
Mu mivugo hakoreshwamo ikeshamvugo rishingira ku njyana. Mu
buhanzi bw’imivugo bakunda kugenda bakoresha amajwi asa harimo
asoza umukarago cyangwa awutangira hakaba n’akoreshwa hagati.
Bakoresha kandi isubirajwi, isubirajambo n’isubirasaku. Banakoresha
ubwoko bw’injyana ishingiye ku gupima imikarago bita indengo. Mu bisigo
nyabami byinshi ho bakoresha amabango aba yanditse umudandure.
Ubu bukurikira ni bumwe mu buryo bw’injyana bukoreshwa mu mivugo.
- Isubirajwi
Ni ikeshamvugo rishingira ku kugenda basubira mu ijwi runaka ku buryo bunogeye amatwi.
Urugero rwo mu muvugo “Turyamagane twese”
Hadutse icuruzwa ry’abantu
Baba abahungu cyangwa abakobwa
Bagakurwa mu rwa Gihanga
Bakabunzwa i mahanga kandi hahanda
Bagashakira amahaho ahadakwiye!
- Isubirajambo
Ni igihe isubirajwi rigaruka mu ijambo bihuriye ku gicumbi kimwe
n’iryaribanjirije cyangwa se ijambo rikagaruka uko ryakabaye.
Urugero rwo mu muvugo “Turyamagane twese”
Mu ngo riravuza ubuhuha
Mu kazi ntiryahatangwa
Mu itangwa ryako riraca ibintu
Mu micungire y’abakozi rirabacuza
- Indengo
Indengo ni ubwoko bw’ijyana ishingiye ku gupima utubangutso tugize imikarago. Iyo njyana yakoreshwaga cyane mu mazina y’inka. Buri kabangutso kangana n’inyajwi imwe itebuka, bivuga ko umugemo utinda ugira utubangutso tubiri.
Urugero: imikarago ifite utubangutso 9
Urugero: Inka ya Rumonyi
Rŭtăgwābĭza ĭmĭnegă,= 9
Inkŭbă zēsă mŭ Bĭhŏgŏ, = 9
Rwā mŭgăbŏ nyĭrĭgĭră = 9
Imbĭzi ĭsāngănĭzwa ĭngŏmă, = 9
b) Imibangikanyo
Imibangikanyo ni umunozanganzo ushingiye ku gukurikiranya imikarago iteye kimwe, cyangwa se ku gukurikiranya mu mikarago ingingo zuzuzanya cyangwa zivuguruzanya.
Urugero mu muvugo “Mpore nyampinga”
Uganze uturwe ubone amaturo
Ukunde ukundwe ugire agaciro.
Ingero mu muvugo “Turyamagane twese”
- Ingingo zuzuzanya :
Yo kwimwa intango y’ubuzima
Akimwa umunani mu muryango.
- Ingingo zivuguruzanya
Tugire ubupfura buzira ubupfayongo
c) Igereranya
Ni ukugereranya ibintu bifite icyo bihuriyeho ku buryo kimwe cyagufasha gusobanura ikindi ukoresheje uko bisangiye imisusire, imigenzereze, umumaro n’ibindi. Igereranya rigira uturango: nka, na, kimwe, asa …
Urugero rwo mu muvugo “Turyamagane twese”
Duhashye uwo muco muri bose
Kuko iwacu ufatwa nka kirazira.
d) Ihwanisha
Ihwanisha ni ikeshamvugo risa no kugereranya ku rwego rwa kabiri, aho urenga ibyo kureba icyo ikigereranywa n’ikigereranyo bihuje, ugasa n’ubinganyisha, kimwe kikaba cyafata umwanya w’ikindi cyangwa cyagihagararira.
Urugero rwo mu muvugo “Turyamagane twese”
Babyara umuhungu ngo ni umutabazi
Babyara umukobwa ngo ni agahinda
e) Iyitirira
Iyitirira rishingiye ku gufata ikintu ukakitirira ikindi bitewe n’uko ubona isano bifitanye. Icyo gihe ijambo rifata umwanya w’irindi rikagira inyito nshya kandi n’iyo ryari risanganywe ritayitakaje.
Urugero rwo mu muvugo “Mpore nyaminga”
Nyampinga afite agaciro
Ni na we uhekera urutubyara
Nyampinga aritirirwa ababyeyi bose.
3.2.3. Akamaro k’umuvugo
- Umuvugo ufasha umuhanzi gutambutsa imbamutima ze abinyujije muri icyo gihangano.
- Bifasha umuhanzi kunoza ururimi no gukungahaza inyunguramagambo akoresheje amagambo y’intoranywa.
- Gushima, gutaka, kunenga, kwigisha, gukosora ikintu cyangwaumuntu runaka binyujijwe mu mvugo inogeye amatwi ijimijecyangwa itajimije.
Umwitozo
Hanga umuvugo mugufi utarengeje imikarago mirongo ine ku
nsanganyamatsiko wihitiyemo ijyanye n’uburenganzira bwa
muntu hanyuma uwuvugire imbere y’abandi wubahiriza isesekaza
ry’umuvugo rikwiye.
III.3. Ubwoko bw’amagambo
Amagambo ahinduka: Izina mbonera
Igikorwa
Itegereze amagambo yanditse atsindagiye ari mu nteruro zikurikira zavuye mu muvugo “Turyamagane twese”. Kora ubushakashatsi ugire icyo uvuga ku miterere yayo maze utahure inshoza y’amagambo ahinduka, inshoza n’intego by’amazina mbonera ndetse n’amategeko y’igenamajwi.
Hari abahoraga bibeshya
Ngo umukobwa si umwana
Ibyo rwose bikaba intandaro
Yo kwimwa intango y’ubuzima
Akimwa umunani mu muryango.
Babyara umuhungu ngo ni umutabazi
Amahoro agahinda mu muryango
Babyara umukobwa ngo ni agahinda
3.3.1. Inshoza y’amagambo ahinduka
Amagambo ahinduka ni amagambo ashobora gushakirwa uturemajambo cyangwa akagoragozwa. Mu magambo ahinduka dusangamo: amazina mbonera, ntera, amazina ntera, ibisantera bimwe na bimwe n’ibinyazina.
3.3.2. Inshoza y’izina mbonera
Izina mbonera ni izina rusange. Izina mbonera rigizwe n’uturemajambotw’ibanze dutatu ari two: indomo, indanganteko n’igicumbi. Izina riba ari mbonera iyo atari izina ry’urusobe kandi ridakomoka ku nshinga cyangwa ku bundi bwoko bw’amagambo. Rivuga abantu, ibintu cyangwa inyamaswa muri rusange.
3.3.3. Intego y’izina mbonera
Intego y’izina mbonera ni: Indomo (D), indanganteko (RT) n’igicumbi (C)
D+RT+C
Indomo (D)
Indomo ni akaremajambo kagizwe n’inyajwi gatangira izina cyanwa
irindi jambo ririsimbura. Mu Kinyarwanda inyajwi zishobora kuba
indomo ni eshatu gusa ari zo: a, i, u.
Ingero:
Abantu, inkongoro, udusatsi.
- Indomo “u” ikoreshwa mu mazina yo mu nteko ya 1, 3, 11, 13, 14
na 15.
Ingero: umuntu (nt.1), umurimo (nt.3), urutaro (nt.11), udusatsi (nt.13),
ubudodo (nt.14), ukuguru (nt.15).
- Indomo “a” ikoreshwa mu nteko ya 2, 6, 12 na 16.
Ingero: abantu (nt.2), amakara(nt.6), akana (nt.12), ahantu (nt.16).
- Indomo “i” ikora mu nteko ya 4, 5, 7, 8, 9 n’iya 10.
Ingero: imirima (nt.4), iryinyo (nt.5), ikiriri (nt.7), ibitoki (nt.8), ingobyi (nt.9), imbwa (nt.10).
- Ijambo ritakaza indomo iyo rikurikiye impakanyi “nta”, akajambo
“buri” n’indangahantu “mu” cyangwa “ku”
Ingero:
- Nta mwana wasibye.
- Buri muntu araririmba.
- Mu nzu harashushye.
- Yagiye ku mugezi
Nk’uko bigaragara muri izi nteruro, amagambo umwana, umuntu,
inzu, umugezi yatakaje indomo
Ikitonderwa:
1. amazina yo mu nteko ya 5 n’amazina amwe n’amwe yo mu nteko ya
9 n’iya 10 atangiwe n’indomo “i” iyi “i” itangira izina ntihungurwa
n’indangahantu.
Ingero:
- Yagiye kuvoma ku iriba
- Turajya mu ihuriro.
- Udusimba turi ku ihene
2. Amwe mu mazina y’amasano ntagira indomo. Mu kugaragaza
uturemajambo tuyagize, indomo ya bene ayo mazina igaragazwa
n’imbumbabusa (ø).
Musaza wawe akundana na murumuna wange.
Mushiki wange aherekeje muramu wacu.
Indanganteko (RT)
Indanganteko ni akaremajambo kerekana inteko izina ririmo.
Akaremajambo kakaba ariko gashingirwaho mu gukora isanisha mu
nteruro. Indangasano kandi ni igice gisigara hagati y’indomo n’igicumbi.
Ingero: umuntu, abantu, imirima, ibitoki
Indanganteko z’izina mbonera ni izi zikurikira
Ikitonderwa:
1. Hari amazina atagaragaza indanganteko. Indanganteko ya bene
ayo mazina igaragazwa n’imbumbabusa (ø).
Ingero:
Isuka nziza: Indanganteko ni ø
2. Hari amazina adahita agaragaza indanganteko. Bene ayo mazina yongerwaho ntera bityo indangasano ya ntera ikaba ari yo ndanganteko y’iryo zina.
Ingero:
Impu nziza: indanganteko y’izina impu ni -n- aho kuba -m- kuko
indanganteko -m-itabaho.
Uduti twiza: indanganteko y’izina uduti ni -tu- aho kuba -du- kuko
indanganteko -du-itabaho.
Agakwasi gato: indanganteko y’izina agakwasi ni -ka- aho kuba -ga-kuko
indanganteko -ga-itabaho.
Igicumbi (C)
Igicumbi ni igice k’izina kidahinduka mu gihe k’igoragoza. Igoragoza ni ishyirwa mu bumwe, mu bwinshi, itubya, itubura by’izina ugamije kureba igice kidahinduka. Ushobora gukora igoragoza kandi ushaka kureba ibice by’ijambo bishobora gusimburana cyangwa amagambo ashobora gusimburana mu nteruro. Igicumbi gitangirwa n’inyajwi, ingombajwi cyangwa inyerera.
Ingero:
- Umwana: u- mu-ana (inyajwi)
- Umuyaga: u-mu- yaga (inyerera)
- Imirimo: i-mi-rimo (ingombajwi)
Ikitonderwa
Hari amagambo ashobora kugira indanganteko ebyiri cyangwa ibicumbi bibiri n’agira indanganteko cyangwa ibicumbi byikuba kabiri. Reka twugame izuba muri kiriya gicucucucu cy’umutobotobo.
Umuntu nyamuntu arangwa n’ubumuntu.
Metero ni urugero rw’uburebure.
Ahari abantu hanuka urunturuntu.
3.3.5. Amategeko y’igenamajwi akoreshwa mu izina mbonera
Kugira ngo umuntu agere ku mategeko y’igenamajwi, agereranya intego y’ijambo n’uko risanzwe rivugwa cyangwa ryandikwa maze akavumbura ayo mategeko y’igenamajwi asobanura ukuntu amajwi yahindutse cyangwa yazimiye. Iyo usanze nta mpinduka zabaye nta tegeko ry’igenamajwi riba rihari. Amategeko y’igenamajwi agaragazwa ku ijambo ryashakiwe uturemajambo aho mu ihuzwa ry’uturemajambo tubiri, amajwi amwe aba yazimiye cyangwa agahindukamo andi mashya..
Imbonerahamwe iragaragaza intego n’amategeko y’igenamajwi
Umwitozo
Garagaza intego n’amategeko y’igenamajwi by’amazina akurika:
a) Ubuzima
b) Inyana
c) Umwenge
d) Insina
e) Imbavu
f) Inka
g) Impuha
h) Ishati
III.4. Umwandiko: Rutabikangwa yisubiyeho
Karigirwa ni umwana w’umukobwa ufite imyaka icumi. Yiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza. Ni umuhanga mu ishuri kuko mu myaka itatu arangije yahoraga agira amanota meza. Imyigire ye ayifashwamo n’ababyeyi kuko bamuha ibikoresho byose by’ishuri akeneye ndetse bakanamwitaho igihe ageze mu rugo.
Muri iyi minsi ariko imyitwarire ya Karigirwa iragenda ihinduka ku buryo bugaragara haba mu masomo ndetse no mu gusabana na bagenzi be. Uretse kuba atagikurikira amasomo ye neza, ntakivuga, ahorana intimba kandi asigaye akererwa bikabije. Ibi byamugizeho ingaruka mu myigire ye ku buryo asigaye agira amanota adashimishije. Nk’umurezi we byanteye impungenge bintera kugira igitekerezo cyo kuzajya kuganiriza ababyeyi be.
Umunsi umwe mvuye ku kazi nagiye iwabo wa Karigirwa. Ngezeyo, ndakomanga ariko mu gihe batarankingurira, haba hageze imodoka nziza kandi nshyashya irimo Rutabikangwa, se wa Karigirwa. Asohotse, mbona yarabyibushye cyane kuko ntamuherukaga. Byanteye kumubaza aho asigaye aba, ansubiza ko amaze icyumweru mu nama mpuzamahanga yaberaga muri Kenya.
Muri ako kanya Kabanyana, nyina wa Karigirwa aba aje kunsuhuza. Natunguwe no kubona yambaye igitenge gicikaguritse. Aransuhuza, asuhuje Rutabikwangwa aramwihorera. Nuko mubwira ikingenza ambwira ko nabona akanya azaza ku ishuri tukabiganiraho. Yahise amperekeza, tukigera ku bikingi by’amarembo, umwana wabo w’umuhungu wari wambaye ishati y’umutuku avuye kuvoma atubonye aza kudusuhuza ariko ntungurwa no kubona se nta rukumbuzi yari amufitiye nk’umubyeyi umaze icyumweru atari mu rugo.
Bukeye nzindukira ku kazi nk’uko byari bisanzwe ariko nkomeza kwibaza ku mibereho y’abo mu rugo kwa Rutabikangwa mbihuza n’imyitwarire nari nsigaye mbonana Karigirwa. Nkigera mu ishuri, mbona abanyeshuri benshi bahageze ariko mbura Karigirwa. Nyuma y’isaha nagiye kubona mbona Karigirwa arakomanze. Akinjira, mbona amaso yatukuye kandi adatuje na mba. Byanyanze mu nda mu gihe cy’akaruhuko ndamuhamagara ngo mubaze neza ikibazo afite.
Ntaragira icyo mubaza araturika ararira, ngerageza kumuhoza ngo menye intandaro y’imyifatire ye. Yarankundiye ambwira ko ibyo agiye kumbwira ari ibanga kuko se abimenye atamukira! Musezeranya ko ntazarimena. Yatangiye ambwira ko iwabo nta mahoro na make aharangwa kandi bimaze igihe. Ambwira ukuntu iryo joro bari baraye hanze nyina akubitwa ari cyo cyatumye akererwa kuko yatoye agatotsi mu gitondo se amaze kugenda. Antekerereza ko nyina yazize ko yari yasabye amafaranga y’abahinzi se akamubwira ko arambiwe gukorera abantu batagize icyo bamaze mu rugo. Yakomeje ambwira ko nyina ahingisha, akeza imyaka myinshi, yamara guhunika, se akazana imodoka iyitunda ntihagire na duke dusigara. Anansobanurira ko n’inka y’inzungu bari bafite, yabahaga amata na yo se yayigurishije. Ibyo byose bigatuma nyina ahora mu bukene ntabone ibyo kugaburira abana n’amafaranga yo kugura imyambaro.
Nyuma yo kumva ihohoterwa Kabanyana n’abana be bakorerwa na Rutabikangwa numva ntakwiye kubyihererana. Nshaka umwanya njya kureba umuyobozi w’umudugudu mugezaho icyo kibazo k’ihohoterwa rikorerwa abo mu rugo kwa Rutabikangwa. Akibyumva, yahise atumira Rutabikangwa na Kabanyana mu mugoroba w’ababyeyi, amenyesha n’ubuyobozi bwa porisi bwari hafi aho.
Insanganyamatsiko yaganiriweho muri uwo mugoroba w’ababyeyi ni “Twubahirize uburenganzira bwa muntu twamagana ihohoterwa rikorerwa mu ngo”. Umuyobozi w’umudugudu yayituganirijeho ayivuye imuzi, nyuma umuporisi wari witabiriye iyo nama na we akurikiraho avuga ko abantu bahohotera abo bashakanye bagomba kujya bahanwa by’intangarugero. Kabanyana aho yari yicaye twumva araturitse ararize. Ikiganiro gihagarara gityo twihutira kureba ikimuriza. Nyuma yo kumuhoza yadusobanuriye nta cyo adukinze ku ihohoterwa Rutabikangwa amukorera we n’abana be. Abenshi mu bo twari kumwe baratungurwa kuko batari bazi ibibera mu rugo kwa Rutabikangwa.
Rutabikangwa wari wabuze aho areba, ahagurukana ikimwaro kinshi adusaba imbabazi twese, by’umwihariko umugore we Kabanyana. Atwizeza ko yasobanukiwe icyo uburenganzira bwa muntu ari cyo kandi ko azibukiriye kububangamira ahubwo akaba agiye kwita ku muryango we. Kabanyana aramubabarira, dushima umwanzuro mwiza Rutabikangwa afashe. Umuyobozi w’umudugudu asoza ikigaro adushishikariza kutazigera na rimwe duhishira amakimbirane yo mu ngo kuko bizana ingaruka nyinshi mu muryango. Ubu umuryango wa Rutabingwa na Kabanyana ni umuryango ntangarugero aho batuye.
3.4.1. Gusoma no gusobanura umwandiko
Igikorwa
Soma umwandiko “Rutabikangwa yisubiyeho”, ushakemo amagambo
udasobanukiwe hanyuma uyasobanure.
Umwitozo
1. Koresha amagambo akurikira mu nteruro.
a) Intimba
b) Ikimwaro
2. Uzurisha izi nteruro amagambo cyangwa imvugo bikurikira
wubahiriza isanisha rikwiye: gutora agatotsi, ibikingi
by’amarembo, kuzibukira, amakimbirane
a) Abantu bose banywa ibiyobyabyenge
bakwiye……………………….kuko byangiza ubuzima.
b) …………………………..atuma iterambere ry’umuryango
ridindira.
c) Nzanira ruriya rwego rwegetse ku
…………………………………
d) Umwana wange ntiyigeze ……………………………..
kubera uburwayi.
3.4.2. Gusoma no kumva umwandiko
Igikorwa
Ongera usome umwandiko “Rutabikangwa yisubiyeho”, hanyuma usubize
ibibazo byabajijweho.
1. Ni nde ubara iyi nkuru?
2. Ni iyihe myitwarire idasanzwe ivugwa mu mwandiko Karigirwa
yagaragaje?
3. Ese umwarimu wa Karigirwa yagize ibanga ibyo yari yamubwiye?
Kubera iki?
4. Ni iyihe mpamvu yatumye Rutabikangwa asaba umugore we
imbabazi mu mugoroba w’ababyeyi?
3.4.3. Gusoma no gusesengura umwandiko
Igikorwa
Ongera usome umwandiko“Rutabikangwa yisubiyeho”, hanyuma usubize ibibazo bikurikira:
1. Ni izihe ngingo z’ingenzi zivugwa mu mwandiko?
2. Uratekereza ko ihohoterwa rikorerwa mu ngo ryatera izihe
ngaruka?
3. Garagaza insanganyamatsiko y’ingenzi igaragara muri uyu
mwandiko n’isomo ry’ingenzi uwukuyemo
4. Ni uwuhe musanzu wawe mu kurwanya ihohoterwa?
III.5. Andi magambo ahinduka
3.5.1. Ntera
Igikorwa
Soma witegereza imiterere y’amagambo atsindagiye muri izi nteruro,utahure inshoza n’uturango twa ntera kandi ugaragaze intego yayo.
- Karigirwa yarangije imyaka itatu agira amanota meza.
- Nkihagera haba haje imidoka nziza kandi nshyashya.
- Nyina wa Karigirwa yeza imyaka myinshi ariko imodoka ikaza
ikayitunda ntasigarane na duke.
3.5.1.1. Inshoza ya ntera
Ntera ni ijambo rigaragira izina rigasobanura imiterere, imimerere
n’ingano by’iryo zina. Ntera yegerana n’izina ifutura cyangwa bigahuzwa
n’inshinga “ni”, “si”, ri” cyangwa “kuba”n’izindi zivuga imimerere.
Uyu mwana muremure ni mwiza.
Ihohoterwa si ryiza mu muryango nyarwanda.
Wa mukobwa wari muto yabaye munini aho amariye gushaka.
3.5.1.2. Uturango twa ntera
a) Ntera yinjira mu nteko zose z’amazina ikisanisha n’izina biri kumwe
ifata indanganteko yaryo ho indangasano.
Ingero:
- Uyu muhanda ni muremure.
- Kamanzi ni umusore munini kandi muremure.
- Uru rukweto ni rushyashya.
b) Ntera yifashishwa mu kugaragaza indanganteko y’izina igaragiye iyo indanganteko yaryo itigaragaza kandi ikagira umumaro w’imfutuzi.
Ingero:
- ishuri rikuru
- iryinyo rinini
- indirimbo nshya
c) Ntera ishobora gusimbura izina igaragiye igafata indomo yaryo,
bityo ikitwara nk’izina. Icyo gihe intego yayo iba ari nk’iy’izina,
kuko iba itakitwa ntera ahubwo yitwa izina ntera
Ingero:
- Abakuru n’abato bunganirane.
- Imana ivubira imvura ababi n’abeza.
- Imishyashya na yo muyimese.
Ntera igira ibicumbi bizwi ari na byo biyiha inyito.
3.5.1.3. Intego ya ntera
Ntera igira uturemajambo tubiri: Indangasano (RS) n’igicumbi (C).
a) Indangasano (RS)
Indangasano ni igice cya ntera gihinduka kikisanisha n’izina biri kumwe.
Indangasano ya ntera isa n’indanganteko y’izina igaragiye.
Ingero:
- Umukinnyi mushya yatsinze ibitego byinshi.
- Abana banini ntibashobora ntibashobora gusimbuka ahantu
harehare.
b) Igicumbi
Igicumbi cya ntera ni igice cyayo kidahinduka igihe hakozwe igoragoza kandi ni cyo gice kigaragaza inyito (igisobanuro) cyayo.
Ingero:
- umuntu muto
- abantu bato
- umurima muto
- imirima mito
Urutonde rw’ibicumbi bya ntera
Ikitonderwa:
a) Igicumbi –re na –to byisubiramo ku buryo bifata indangasano
ebyiri.
Ingero:
Igihe kirekire (ki-re-ki-re)
Igihugu gitogito (ki-to-ki-to)
b) Ibicumbi –gufi, -ke, -to bishobora kwiyongeraho-ya
Ingero:
Umuntu mugufiya.
Amagambo makeya
c) Igicumbi –niya gishobora kugira impindurantego nyinshi.
Ingero: nuya, niniya, nzunyu, nzinya, nzuzunya, nunuya, niniriya,
nziginya, nzugurunyu...
d) Ibicumbi -shya, -to bishobora kwisubiramo
Ingero:
Umwenda mushyashya.
Igiti gitoto.
3.5.1.4. Amategeko y’igenamajwi akoreshwa kuri ntera
Amategeko y’igenamajwi akoreshwa kuri ntera ni nk’akoreshwa ku izina mbonera.
Ingero:
-- Ubunyobwa bwiza: bu/-iza u→w/-J
-- Insina ndende: n/-re-n/-re: r→d/n-
-- Imyaka myinshi: mi/-inshi: i→y/-J
Imbonerahamwe igaragaza ibicumbi bya ntera, intego n’amategeko y‘igenamajwi
Umwitozo
1. Tanga ingero 5 z’interuro wihitiyemo zirimo ntera
2. Ca akarongo kuri ntera ziri mu nteruro zikurikira unazishakire
intego n’amategeko y’igenamajwi.
a) Amazi menshi cyane yangiza imyaka.
b) Amatama masa ntasabira inka igisigati.
c) Tubifurije urugendo ruhire.
d) Abana bato bakenera kwitabwaho.
e) Hashize igihe kirekire tutabonana na we.
3. 5.2. Izina ntera
Igikorwa
Soma witegereza imiterere y’amagambo atsindagiye muri izi nteruro, utahure inshoza n’uturango tw’izina ntera kandi ugaragaze intego yayo.
a) Ntekereje inka z’inzungu zikamwa bafite,
b) Karigirwa ni we mwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza
c) Umuhungu wa Rutabikangwa yari yambaye ishati y’umutuku.
3.5.2.1. Inshoza y’izina ntera
Izina ntera ni ijambo riteye nk’izina, aho bitandukaniye ni uko ridashingirwaho mu isanishantego ahubwo risobanura ijambo riherekeje cyangwa risimbuye. Amazina ntera agaragaza ubwoko, akarere, ibara cyangwa igihugu ikivugwa gikomokamo. Amazina ntera yisanisha mu nteko nyinshi zishoboka ugereranyije n’izina.
Ingero:
- Abagabo b’abayenzi bakunda guhiga amasaka.
- Amasuka y’amaberuka ntakiboneka.
- Yaguze inkweto z’umutuku.
- Umwenda w’umutirano ntumara imbeho.
- Aya masuka si amaramba.
- Wa mukobwa wange yashatswe n’umusore biganye w’umurundi.
3.5.2.2. Uturango tw’izina ntera
a) Izina ntera ryisanisha mu nteko nyinshi
Ingero:
Nt.1 Umwana w’umwarimu
Nt.2 Abagabo b’abarimu
Nt.3 Imirima y’abarimu
Nt.16 Ahantu h’abarimu
b) Hagati y’izina ntera n’irisobanurwa haba harimo ikinyazina
ngenera, inshinga ni,si, -ri cyangwa kuba.
Ingero:
- Amavuta y’amarundi.
- Indagara z’intanzaniya.
- Aya masuka si amaberuka.
- Aya masuka ni amaberuka.
- Umushyitsi abaye umuzungu yahagerera ku gihe.
- Iyi shati ari umutuku ni ho nayigura.
c) Izina ntera rivuga ubwoko, akarere, ibara cyangwa igihugu
ikivugwa gikomokamo
Ingero:
- Inzu z’indundi
- Umupira w’umuhondo.
d) Izina ntera rishobora gusimbura izina ryasobanuraga
Urugero: Inka z’inzungu zirakamwa: Inzungu zirakamwa.
3.5.2.3. Intego y’izina ntera:
Intego y’izina ntera ni nk’iy’izina.
Ingero:
- Umwana w’umukobwa arangwa n’isuku: u-mu/- kobwa
- Uyu mwarimu ni umunyarwanda: u- mu/ –nyarwanda
- Nkunda inkweto z’ubururu: u-bu/-ruru
Umwitozo
1. Tanga ingero 5 z’interuro wihitiyemo zirimo izina ntera
2. Ca akarongo ku mazina ntera ari mu nteruro zikurikira
unayashakire intego
- Amagi y’amazungu agura make.
- Umwenda w’umukara urashyuha.
- Iki gitabo ni igitirano.
- Umwiza nari naguhitiyemo bawujyanye.
2.5.3. Igisantera
Igikorwa
Soma witegereza imiterere y’amagambo atsindagiye muri izi nteruro, utahure inshoza n’uturango tw’igisantera kandi ugaragaze intego yayo.
- Rutabingwa yari amaze icyumweru mu nama mpuzamahanga
- Umuryango wa Rutabingwa na Kabanyana ni umuryango
ntangarugero aho batuye.
- Umwarimu wa Karigirwa yamubereye nk’umumarayika murinzi
3.5.3.1. Inshoza y’igisantera
Ibisantera ni magambo ameze nka ntera. Agaragira izina, akavuga imiterere, imimerere ariko akaba adafite ibicumbi nk’ibya ntera kandi akaba atisanisha buri gihe n’amazina biri kumwe.
Ingero:
- Umusaza rukukuri.
- Umugore gito.
- Umuco gakondo.
- Inama mpuzamahanga.
- Ishuri nderabarezi
3.5.3.2. Uturango tw’igisantera
a) Igisantera kigira umumaro w’imfutuzi y’izina.
Ingero:
- Umutima muhanano
- Inyandiko mvugo
- Umutima nama
- Umuco nyarwanda
b) Igisantera ntikisanisha buri gihe n’izana gisobanura
Ingero:
- Imikino mpuzamahanga
- Ibisigo nyabami
- Ishuri mbonezamubano
- Ikigo ngororamuco.
Ikitonderwa
Hari ibisantera bimwe bijyana n’amagambo yagenwe ku buryo ayo magambo yitwara nk’inyumane.
Ingero :
- Umuhoro muhanya utema ibizarama.
- Umurimo mwitumo ukiza nyirawo.
- Inyoni nyoro ntitora mu ruhuri.
- Umwana murizi ntakurwa urutozi.
- Nta wutagira marayika murinzi.
- Amazi masabano.
3.5.3.3. Intego y’igisantera
Igisantera ntikigira intego ntakuka biterwa n’inkomoko yacyo ni ukuvuga amagambo akigize.
3.5.3.3. Intego y’igisantera
Igisantera ntikigira intego ntakuka biterwa n’inkomoko yacyo ni ukuvuga amagambo akigize.
Ingero:
- Umugabo mbwa aseka imbohe: n-bwa
- Amazi masabano ntamara inyota: ma- sab-an-o
- Uburere mboneragihugu: n-bon-ir-a -ø- ki-hugu: n→m/-b,
i→e/co-, k→g/-GR
- Umwana murizi ntakurwa urutozi: mu-rir-yi: r+y→z
- Ikigo ndangamuco: n-rang- a-ø- muco: r→d/n-
Umwitozo
1. Garagaza itandukaniro riri hagati y’igisantera, ntera n’izina ntera unatange n’ingero kuri buri bwoko bw’ijambo
2. Garagaza ibisantera biri mu nteruro zikurikira unabishakire intego
a) Nasuye inzu ndangamurage y’u Rwanda.
b) Imikino mpuzamahanga irahimbaza.
c) Nkunda imbyino gakondo.
d) Inkuru mbarirano iratuba.
III.6. Inyunguramagambo
Igikorwa
Amagambo abirabiri ari mu nteruro zikurikira yanditse mu nyuguti z’umukara tsiri afitanye isano. Umaze gusoma neza interuro ayo magambo arimo, garagaza isano iri hagati y’ayo magambo abirabiri maze utahure inshoza n’ubwoko by’inyunguramagambo.
- Ishoka ya Kanamugire iratyaye.
- Iyi ndyabiti iracyari nshyanshya.
- Mukamana na bagenzi be bari gutera umupira.
- Iyo igihe k’ihinga kigeze, abahinzi bihutira gutera imyaka.
- Umuhungu wa Kwizera amaze kuba ingimbi.
- Umukobwa umaze kuba umwangavu arangwa no kugira isuku.
- Yananiwe kwishyura umwenda wa Banki, inzu ye itezwa cyamunara.
- Uyu mwenda uranduye umeswe.
- Mu ishuri twakoze imbata y’ikiganiro mpaka.
- Nasuye masenge nsanga yoroye imbata.
3.6.1. Inshoza y’inyunguramagambo
Mu Kinyarwanda inyunguramagambo ni urwunge rw’amagambo umuntu akenera kugira ngo abashe gusobanukirwa no gusabana n’abandi mu mvugo cyangwa mu nyandiko.
3.6.2. Ubwoko bw’inyunguramagambo
Mu Kinyarwanda hari ubwoko butanu bw’inyunguramagambo ari bwo:impuzanyito (imvugakimwe), imbusane, imvugwakimwe, ingwizanyito n’impuzashusho.
3.6.2.1. Impuzanyito
Inshoza y’impuzanyito
Impuzanyito ni amagambo ahuje inyito. Ni ukuvuga ko ayo magambo aba atavugitse kimwe, atanandikwa kimwe ariko ahuje igisobanuro ku buryo rimwe ryasimbura irindi mu nteruro imwe igitekerezo ntigihinduke.
Ingero:
- Abana: urubyaro
- Indyo: igaburo, ifunguro.
- Umugore utwite: umugore ufite inda.
- Umwana: ikibondo
- Ibyago: amakuba/ ibibazo
- Kurya: gufungura/ kwica isari/gukora ku munwa
- Kuzahaza: kurembya/ kunegekaza
- Umuhanzi: umuhimbyi
- Gupfa: kwitaba Imana/gutaha
- Umukambwe: umusaza
3.6.2.2. Imvugwakimwe
Inshoza y’imvugwakimwe
Imvugwakimwe ni amagambo yandikwa kimwe kandi agasomwa kimwe ariko nta ho ahuriye mu bijyanye n’inyito cyangwa igisobanuro. Ni ukuvuga ko ayo magambo aba asa mu rwego rw’imyandikire ariko adafitanye igisobanuro kimwe. Iyo uyarebye ugira ngo ni ijambo rimwe risobanuye kimwe; ariko si ko biri.
Ingero:
- Umugabo
Umugabo batanga bakora imibare
Umugabo igitsina gabo.
- Kubyara
Kubyara umwana
Kubyara ku igisabo/isekuru/ingoma
Kubyara umuntu yari yashobewe (kumugoboka)
- Inka
Itungo ryo mu rugo
Amasaro bakinisha igisoro
Izo bakoresha mu mukino w’ikibariko (imbata)
- Imbata
Imbata y’umwandiko
Imbata y’itungo
3.6.2.3.Impuzashusho
Inshoza y’impuzashusho
Impuzashusho ni amagambo yandikwa kimwe ariko adasomwa kimwe kandi nta ho ahuriye mu bijyanye n’inyito cyangwa igisobanuro. Ni ukuvuga ko ayo magambo aba asa (ahuje ishusho mu nyandiko isanzwe) ariko uko avugwa ndetse n’igisobanuro nta ho bihuriye. Ayo magambo atandukaniye ku butinde bw’imigemo n’imiterere y’amasaku.
Ingero:
- Inkoko
Inkoko: Itungo
Inkoko: Igikoresho bagosoza imyaka.
- Imyenda
Imyenda: imyambaro
Imyenda: amadeni
- Inda
Inda: igice cy’umubiri
Inda: udusimba tujya mu myenda cyanngwa mu misatsi duterwa
n’umwanda.
- Gutara:
Gutara: Gushyira ibitoki mu rwina
Gutara: Gushakashaka cyangwa gukusanya ibintu bitatanye cyane
- Ikiraro
Ikiraro: Iteme bambukiraho
Ikiraro: Inzu y’inka cyangwa andi matungo
- Gutaka
Gutaka: Gusakuza bitewe n’ikikubayeho
Gutaka: Gushyira imitako ku kintu
- Guhuma
Guhuma:Kurwara amaso
Guhuma: Kuvuga kw’impyisi
3.6.2.4. Ingwizanyito
Inshoza y’ingwizanyito
Ingwizanyito ni amagambo yandikwa kimwe, asomwa kimwe ariko
afite cyangwa ibisobanuro byinshi. Igisobanuro cya buri jambo gifutuka
iyo umuntu yongeyeho icyuzuzo cyangwa imfutuzi.
Ingero:
- Umuti
Umuti w’ibibazo
Umuti uvura indwara
- Gusoma
Gusoma ibitabo
Gusoma misa
Gusoma umuntu
Gusoma ikinyobwa
Gusoma impyisi (Inshoberamahanga)
- Kwakira:
Kwakira umushyitsi
Kwakira kuruhura undi (umuzigo)
- Gusenga:
Gusenga Imana
Gusenga ikibindi
3.6.2.5. Imbusane
Imbusane ni amagambo afite inyito zinyuranye ari byo byitwa kubusana. Ni ukuvuga ko inyito zayo zivuguruzanya mu ngingo abumbatiye. Mu Kinyarwanda bakunda gukoresha iki kimenyetso giteye gitya (≠) bagaragaza amagambo y’imbusane.
Ingero:
Umwitozo
1. Simbuza mu nteruro zikurikira amagambo ari mu mukarautsindaye impuzanyito zayo.
a) Umuturanyi wacu Kanakuze yabyaye abana babiri.
b) Witera amabuye muri kiriya giti kirimo ibyiyoni utangiza ibidukikije.
d) Nagiye kwa Sogokuru nsanga adahisha amazi uruho.
2. Hitamo rimwe mu magambo wahawe ari mu dukubo, wuzurishe interuro zikurikira imbusane zayo (munini, gutsinda, guhaga, ubushyuhe)
a) Abakinnyi b’umupira w’amaguru mu kigo cyacu bakunda.............................
b) Iyo abana bavuye ku ishuri baba.........................cyane.
c) Mu bihugu by’i Burayi ...................................bumara igihe
kirekire.
d) Uyu murima.........................ni wo wezemo ibigori bingana
kuriya?
3. Koresha buri jambo muri aya akurikira mu nteruro eshatu
zinyuranye.
a) Gutera. b) Gusoma.
4. Koresha buri jambo muri aya akurikira mu nteruro ebyiri zifite inyito zigaragaza ko ayo magambo ari impuzashusho.
a) Kuvura
b) Guhisha
c) Gushima
III.7. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri
1. Vuga ubwoko bw’amagambo ahinduka wize hanyuma kuri buri bwoko bw’ijambo wandike interuro yawe wihimbiye. Ca akarongo kuri ubwo bwoko bw’ijambo ugaragaze intego yaryo n’amategeko y’igenamajwi.
2. Ukoresheje ikeshamvugo rikoreshwa mu mivugo n’inyunguramagambo zitandukanye wize, hanga umuvugo mugufi uvuga ku burenganzira bwa muntu uzawuvugire imbere ya bagenzi bawe.
III.8. Isuzuma risoza umutwe wa gatatu
umwandiko: Umutego mutindi
Iribagiza yari umukobwa w’uburanga kavukire n’ubupfura bihebuje. Yarangwaga n’imyambarire itigana iya kizungu bikabije kuko we yikundiraga imyambaro gakondo, kandi agakunda ibara ry’idoma muri rusange. Ku murimo we wo kwakira abantu mu Kigo Ndangamuco yakoragamo, yashimwaga n’abantu bose.
Umunsi umwe yazindutse ajya ku kazi ke nk’uko byari bisanzwe. Akihagera, asanga umuyobozi we Gashyeke yahageze ari mu biro. Ni ko kumuhamagara, undi na we aramwitaba.
Akimugera imbere aratangira ati: “Ndagushimira ubwitange n’umurava byinshi bikuranga mu kazi, ku buryo nsanga uri umukozi w’indashyikirwa.” Ubwo Gashyeke yabikoze agira ngo abone aho amuhera amwiyegereza bage bagirana ikiganiro kihariye buri gihe. Nyamara Iribagiza utari uzi ikibyihishe inyuma aramusubiza ati: “Murakoze kumbwira ibyiza mumbonaho mu kazi, nange nzakomeza kubabera umukozi mwiza ukorana umurava igihe cyose.”
Nyuma y’igihe gito, shebuja Gashyeke amutumaho mu biro bye, ngo amuzamure mu ntera, kubera imikorere ye myiza. Amugira umwungiriza we wa hafi ngo age yakira ubutumwa bw’akazi bwose abe ari we ubusubiza.Ibyo byashimishije Iribagiza wumvaga ari byiza gushimirwa imyitwarireye no kugirirwa ikindi kizere agahabwa inshingano nshya.
Ntibyatinze shebuja amutumaho nk’ibisanzwe ariko afite undi mugambi kuri we. Yari yarabuze aho yamuhera kuko yari azwiho ubwitonzi n’ukwiyubaha gukomeye kandi akubaha buri wese. Ubwo Gashyeke amuhereza ibaruwa y’ubutumwa bw’akazi bwagombaga kumara iminsi itanu bari i Rubavu bombi. Iribagiza abwira ababyeyi be iby’ubutumwa bw’akazi yahawe kuko nta na rimwe yabahishaga gahunda ze z’akazi kubera ikizere yabagiriraga. Se abubonye agira amakenga.
Yahise ahamagara umuporisi bari baziranye wakoreraga i Rubavu kuzamukurikiranira umutekano w’umukobwa we nagera muri Serena Hoteri. Ibyo yabikoze mu ibanga atamenyesheje Iribagiza ndetse na nyina. Bageze kuri Hoteri bari bateguriwe gucumbikamo, Iribigiza ahabwa urufunguzo rw’icyumba yagombaga kuraramo. Nyamara ntiyari azi ko umuyobozi we Gashyeke yahawe n’abakozi ba Hoteri urundi rufunguzo rw’icyumba ke kugira ngo bimufashe kugera ku mugambi mubisha wo kumufata ku ngufu yari yateguye. Igicuku kinishye, Gashyeke aranyonyomba maze akingura buhorobuhoro icyumba cya Iribagiza. Yiroha mu buriri, aba yambuye iribagiza ikanzu yo kurarana y’umweru yari yambaye, ashaka kumufata ku ngufu, batangira kugundagurana ari nako Iribagiza ataka atabaza.
Umuporisi wari wasabwe gukurikiranira hafi umutekano w’Iribagiza, aba yumvise Iribagiza ataka, arira yihutira kujya kureba icyo abaye. Asaba abakozi ba hoteri gufungura icyo cyumba, batungurwa no gusanga Iribagiza arwana n’umuyobozi we ashaka kumufata ku ngufu. Bamwambika amapingu ndetse n’uwamufashije muri uwo mugambi na we atabwa muri yombi bashyikirizwa inzego zishinzwe guhana ibyaha by’ihohotera. Porisi yasize yihanangirije abakozi ba hoteri ko badakwiye guha icyuho abagizi ba nabi baba bashaka gukorera ibikorwa by’ihohoterwa mu macumbi yabo. Bongeraho ko uzafatwa azahanwa by’intangarugero.
Kuva ubwo Iribagiza yahise ashinga ihuriro rirwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi riharanira kwimakaza umuco wo kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu muri rusange.
I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko.
Subiza ibibazo bikurikira.
1. Ni nde munyarubuga mukuru uvugwa muri uyu mwandiko?
2. Ni iki cyateye Gashyeke kuzamura Iribagiza mu ntera nk’umukozi w’indashyikirwa?
3. Ni iki cyapfubije umugambi mubisha Gashyeke yari yateguye?
4. Ni izihe nsaganyamatsiko z’ingenzi zivugwa muri uyu mwandiko? Sobanura mu nshamake buri nsanganyamatsiko.
5. Vuga muri make uburyo abahohotera abandi bashobora kushyira ubuzima bwabo mu kaga.
6. Ni iyihe nyigisho y’ingenzi ukuye muri uyu mwandiko?
II. Ibibazo by’inyunguramagambo
1. Sobanura kandi ukoreshe mu nteruro amagambo akurikira:
a) Indashyikirwa
b) Amakenga
c) Kunyonyomba
2. Huza ijambo riri mu ruhushya rwa mbere n’imbusane yaryo iri muruhushya rwa kabiri
3. Ongera usome umwandiko “Umutego mutindi”, ushakemo impuzanyito z’amagambo akurikira:
a) Arafungwa
b) Imyifatire
c) Imirimo
d) Intangarugero.
4. Koresha buri jambo muri aya akurikira mu nteruro ebyiri zifite inyito zinyuranye.
a) Ikirere
b) Intama
5. Andika nteruro ebyiri zigaragaza izindi nyito z’ijambo ryanditse n’umukara tsiri.
Rukundo ni we utera indirimbo mu itsinda ndirimbamo.
6.Tandukaya amagambo y’imvugwakimwe wihitiyemo ukoreshe interuro.
7. Wifashishije ingero eshatu, sobanura ingwizanyito.
8. Koresha interuro maze utandukanye amagambo abiri y’impuzashusho.
III. Ibibazo by’ikibonezamvugo
1. Soma igika cya mbere cy’umwandiko “Umutego mutindi”utahuremo amazina gakondo, ntera, amazina ntera n’ibisantera.
2. Garagaza intego n’amategeko y’igenamajwi by’amagambo yanditse n’umukara tsiri.
a) Umutego mutindi ushibukana nyirawo.
b) Iribagiza yambaraga imyenda y’ibara ry’idoma.
c) Iribagiza yahawe igihembo cy’umukozi wagaragaje imikorere ye myiza.
d) Yaguze ikanzu yo kurarana y’umweru.
IV. Ibibazo ku muvugo
Hitamo imwe mu nsanganyamatsiko zikurikira maze uhange umuvugo mugufi utarengeje imikarago makumyabiri:
a) Umwana ni umutware.
b) Uburenganzira bwe nibwubahirizwe.
Mu muvugo wawe hagaragaremo ikeshamvugo rinyuranye( ijyana zinyuranye, imibangikanyo inyuranye, ihwanisha, igereranya,...)