• UMUTWE WA 1: UBUREZI N’UBURERE

    Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

     - Gusesengura umwandiko agaragaza ingingo z’ingenzi ziwugize. 

     - Gutanga ibitekerezo mu bwubahane mu biganiro mpaka. 

     - Kwandika yubahiriza amabwiriza y’imyandikire.


    Igikorwa cy’umwinjizo

    Ushingiye ku bumenyi ufite, sobanura mu magambo yawe bwite uburezi n’uburere ibyo ari byo, ugaragaze n’itandukaniro riri hagati yabyo.

    I.1. Umwandiko: Kabayiza mu ihuriro

    1

    Mu mudugudu wa Gahinga hari ingimbi n’abangavu biga mu bigo by’amashuri binyuranye. Mu kiruhuko, mu masaha ya nimugoroba barahuraga bakungurana ibitekerezo ku nsanganyamatsiko zinyuranye. Kabayiza, umwe mu ngimbi zari zituye muri uwo mudugudu ntiyagiraga amahirwe yo kujya mu ihuriro nka bagenzi be kuko ababyeyi be bamubwiraga ko yaba agiye gucumba urugomo. Yahoraga abinginga ngo na we agende, bakamutsembera, ibyo bikamubabaza cyane. Igihe kimwe, yinginze ababyeyi ngo ajyane na bagenzi be mu ihuriro, baramwemerera ariko bamusaba ko navayo ababwira ibyo yungukiyemo. Nuko agenda yishimye. Ageze mu ihuriro, bamwakirana urugwiro. Ntibyatinze umusangiza w’amagambo yakira umusaza Kanyamibwa bari batumiye ngo abaganirize ku nsanganyamatsiko y’uwo munsi ari yo “Uburezi n’uburere mu Rwanda rwo hambere”. Yasabye buri wese gukurikira atuje kandi yandika ikibazo yifuza kuza kubaza nyuma y’ikiganiro. Kanyamibwa yatangiye ababwira ko mu Rwanda rwo hambere Abanyarwanda bari bafite irerero gakondo ari ryo torero. Ryatangirwagamo uburezi n’uburere ku ngimbi zaturutse hirya no hino mu gihugu. Bahuriraga ibwami no mu batware, bakabatoza ibintu byinshi binyuranye. Ibijyanye n’umuco nyarwanda batozwaga byabagiriraga akamaro ku giti cyabo ndetse no ku muryango nyarwanda muri rusange. Muri byo twavuga nk’indangagaciro na za kirazira zubakaga umunyarwanda mo ubumuntu n’ubunyarwanda. Kanyamibwa yakomeje ababwira bimwe na bimwe mu byigirwaga mu 3 itorero: Icya mbere bigiragamo ni ukwimakaza umuco w’imibanire myiza bakabana nk’abavandimwe badahemukirana. Yabasobanuriye ko intore yimakazaga umuco w’amahoro iharanira kubana neza n’abandi. Intore wasangaga ari inshuti zikomeye, zishyize hamwe ku buryo na nyuma y’ubuzima bwo mu itorero ubucuti bwakomezaga bitewe n’inyigisho bahabwaga zatumaga bumva ko ari abavandimwe. Mu itorero kandi nta vangura ryarangwagamo. Mu kubigisha iyi ndangagaciro y’imibanire myiza barashotoranaga mu biganiro kugira ngo barebe uko uwo bashotoye yifata. Iyo byamurakazaga baramusekaga kugeza igihe abicitseho. Iyi nyigisho yatumaga abitabiriye itorero hagati yabo ubwabo babana mu mahoro. Icya kabiri bigishwaga kiza ni ugukunda Igihugu. Batozwaga ibyivugo bigizwe n’ibigwi n’ibirindiro by’intwari za kera z’ibirangirire. Babifataga mu mutwe kugira ngo babashe guhimba ibyabo ndetse bizatume na bo bagira ubwo butwari. Ibyo byatumaga bavamo intwari z’Igihugu mu buryo butandukanye. Urugero ni nk’abatabazi n’abacengeri bemeraga gupfira Igihugu ku bushake kugira ngo kibone umutsindo. Ibi byagaragazaga urukundo rukomeye rwo kwitangira Igihugu. Ni na ho havuye umugani uvuga ngo “Wima amaraso Igihugu, imbwa zikayanywera ubusa”. Icya gatatu kandi intore zigiraga mu itorero ni amateka y’Igihugu n’Ikinyarwanda nk’ururimi n’umuco. Zigaga uko umuntu yifata n’uko avuga imbere y’abamuruta n’abo aruta ndetse n’imbere y’umwanzi kugira ngo amwime ikico. Intore zatozwaga uko zifata imbere y’abo ziyobora n’abaziyobora. Zatozwaga ubuvanganzo bunyuranye nk’ibyivugo maze mu nkera y’imihigo bakivuga ibigwi n’ibirindiro. Intore kandi zigaga kuvuga neza no kutizimba mu magambo. Icya kane, mu itorero abahungu batozwaga gukoresha intwaro zitandukanye n’ubuhanga bwo kurwana. Muri byo twavuga nko gufora umuheto, kumasha, gukinga ingabo, gutera icumu, gusimbuka, gukirana, kuzibukira n’ibindi. Ibi kwari ukugira ngo igihe baba basakiranye n’umubisha bazirwaneho, ntazabafate mpiri. Bigaga kandi amategeko y’intambara. Muri yo harimo ko kwica abagore n’abana no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa byaziraga. Ikindi kandi bamenyaga ko umugabo wafatwaga mpiri arwana batagomba kumwica, na we yazaga mu minyago nk’abagore n’abana. Uretse n’abantu, n’inyamaswa yahungiraga mu nzu cyaraziraga kuyitanga, kabone n’ubwo yaba iribwa cyangwa iryana. Abakobwa bo ntibajyaga mu itorero ahubwo bajyaga mu rubohero ari byo twagereranya n’itorero kuri bo. Bahabwaga impanuro zirimo kwiyubaha, kubaha abandi, kuzavamo abagore babereye u Rwanda, kuzamenya kurera Igihugu no kujya inama zubaka imiryango yabo. Bahigiraga kandi imirimo itandukanye nko kuboha ibyibo, ibiseke n’imisambi, ndetse no gusenga inkangara n’ibindi. 4 Mu nshamake, Kanyamibwa yababwiye ko itorero ryari rifite akamaro ntagereranywa mu burezi n’uburere mu Rwanda rwo hambere. Abavaga mu itorero basakazaga umuco mwiza baryigiyemo aho batuye. Nta ntore yitwaraga nabi ivuye mu itorero ahubwo wasangaga intore n’utaratojwe batandukanye cyane. Intore zabaga zifite inshingano yo kwigisha rubanda batagiye mu itorero, zibagaragariza urugero rw’umuco mwiza, ndetse zimwe zigashinga ayandi matorero ku misozi. Kanyamibwa yashoje ikiganiro ingimbi n’abangavu bo mu mudugudu wa Gahinga bagifite amatsiko yo kumenya byinshi ku nyigisho zatangirwaga mu itorero. Ibyo byatumye bamubaza ibibazo byinshi. Kabayiza ni we wabimburiye abandi kubaza. Yabajije ibibazo byiza maze Kanyamibwa na we amusubiza abivuye imuzi. Kabayiza asobanukirwa neza ibijyanye n’uburezi n’uburere mu Rwanda rwo hambere. Kabayiza yageze mu rugo asobanurira ababyeyi be ibyo yungukiye mu ihuriro ku nsanganyamatsiko y’uburezi n’uburere bw’ingimbi n’abangavu mu Rwanda rwo hambere. Ababyeyi be banejejwe n’izo nyigisho nziza ingimbi n’abangavu bo mu mudugudu wa Gahinga bigira mu ihuriro. Kuva ubwo, ntibongera kumubuza kurijyamo ahubwo bakajya bamuhwitura ngo adakererwa.

    1.1.1 Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa

    Soma umwandiko “Kabayiza mu ihuriro”, ushakemo amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure wifashishije inkoranyamagambo cyangwa inyito afite mu mwandiko.

    Imyitozo

    1. Koresha amagambo akurikira mu nteruro. 

       a) Kuzibukira

       b) Umutsindo

     2. Ijambo “itorero” rifite inyito zinyuranye. Rikoreshe nibura mu nteruro eshatu uriha inyito zitandukanye. 

    3. Wubahiriza isanisha rikwiye, uzuza interuro zikurikira ukoresheje aya magambo: abatabazi, gufata mpiri, gufora umuheto

       a) Abajura bagiye kwiba mu kigo cyacu……………………….

       b) Kera abahigi ………………. barasa inyamaswa

       c) ……………….. bari bafite ubwitange bukomeye mu Gihugu.

    1.1.2. Gusoma no kumva umwandiko 

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Kabayiza mu ihuriro”, hanyuma usubize ibibazo byawubajijweho.

      1. Ni hehe Abanyarwanda batangiraga uburezi n’uburere ku ngimbi n’abangavu? 

      2. Rodora bimwe mu byo abahungu n’abakobwa batozwaga mu itorero no mu rubohero byavuzwe mu mwandiko.

      3. Ni iyihe mpamvu yatumaga ababyeyi ba Kabayiza bamubuza kujya mu ihuriro? 

      4. Ni akahe kamaro itorero ryari rifite mu burezi n’uburere mu Rwanda rwo hambere? 

      5. Sobanura nibura ibikorwa ndangamuco bitatu bigaragara mu mwandiko.

      6. Kubera iki abo bahimbiraga ibyivugo babifataga mu mutwe?

    1.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko 

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko“Kabayiza mu ihuriro”, hanyuma usubize ibibazo bikurikira: 

      1. Garagaza ingingo z’ingenzi zigize umwandiko “Kabayiza mu ihuriro”. 

      2. Kuba itorero rya kera ryarahezaga abana b’abakobwa byerekanaga iki? Kuri ubu bimeze bite? 

      3. Utekereza ko itorero ryagiraga uruhe ruhare mu kurema Umunyarwanda w’intwari, wuzuye indangagaciro z’umuco nyarwanda? 

      4. Gereranya itorero ryo mu gihe cyo hambere n’itorero ryo muri iki gihe.

    1.1.4. Kungurana ibitekerezo

     Igikorwa

    Mwungurane ibitekerezo ku nsanganyamatsiko zikurikira. 

      a) Itorero ry’Igihugu ryaje gusubiza ibibazo urubyiruko rw’u Rwanda rwahuraga na byo mu bijyanye n’uburere bwarwo.

      b) Uburezi budaheza ntibwubahirizwaga mu itorero ryo mu Rwanda rwo hambere. Sobanura.

    I.2. Umwandiko: Ntibabyumva kimwe

    a

    Hari mu isomo ry’Ikinyarwanda, umwarimu Rumanzi abwira abanyeshuri be ati: “Uyu munsi mu isomo ryacu ry’Ikinyarwanda ndifuza ko tuganira ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Ishuri ni umusingi nyawo w’uburezi n’uburere’. Ndifuza ko buri wese akigiramo uruhare. Nimwitoremo uyobora ikiganiro uzajya asangiza amagambo, umwanditsi utwandikira ingingo z’ingenzi z’ibyavuzwe mu kiganiro, uduhwitura kugira ngo dukoreshe igihe cyacu neza; babiri bashyigikiye insanganyamatsiko na babiri batayishyigikiye; abaza kugaragaza uruhande rwatanze ibitekerezo bihiga iby’abandi nta ruhande babogamiyeho ndetse n’abaza kurebera uko ikiganiro gikorwa na bo bakaba baza kuvuga uko babyumva nyuma y’ibitekerezo by’uruhande rushyigikiye n’urudashyigikiye insanganyamatsiko. Umwarimu Rumanzi akimara kuvuga igikorwa mu isomo ry’Ikinyarwanda, abanyeshuri be babyumvise vuba, bitoramo ibyiciro yavuze kugira ngo bose bagire uruhare mu kiganiro. Barangije, yabahaye igihe kingana n’isaha kugira ngo abashyigikiye insanganyamatsiko n’abatayishyigikiye babone umwanya wo gukora ubushakashatsi buhagije begeranya ingingo bari bushingireho batanga ibitekerezo byabo. Igihe bahawe kirangiye umwarimu yaberetse uko bicara akurikije uruhare buri wese ari bugire mu kiganiro kugira ngo batangire abasaba ashimangira ko ikiganiro kigomba kuba mu mutuzo buri wese yumva kandi yubaha ibitekerezo bya mugenzi we. Yabibukije ko nibarangiza ikiganiro, umwanditsi aza kuvuga mu nshamake uko ikiganiro cyagenze. 

    7 Umuyobozi w’ikiganiro: “Tubahaye ikaze mu kiganiro cyacu ku nsanganyamatsiko igira iti: ‘Ishuri ni umusingi nyawo w’uburezi n’uburere’. Umwe mu bashyigikiye insanganyamatsiko yabanza agatanga ibitekerezo bye

    Uwa mbere ushyigikiye insanganyamatsiko: “Ishuri ni umusingi nyawo w’uburezi n’uburere”:

    Murakoze kuduha uyu mwanya wo gutanga ibitekerezo byacu ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ishuri ni umusingi nyawo w’uburezi n’uburere”. Ibi ni ukuri koko. Ishuri ni irerero riganwa n’abantu b’ingeri zose. Umwana aravuka, ababyeyi bakamwitaho, bamugaburira, bamwambika ndetse bakamuvuza mu gihe yarwaye. Iyo amaze gukura bamutangiza ishuri, inshingano zabo nk’ababyeyi ni ukumuha ibikoresho byose bikenerwa no gukomeza kumwitaho mu mibereho. Uburezi n’uburere nyakuri abihabwa n’umwarimu mu gihe cyose amara ku ishuri. Nkaba nemeza rero ko ishuri ari ryo musingi nyawo w’uburezi n’uburere kubera ko utarigannye ngo abarimu bamurere bamutoza ikinyabupfura ndetse banamuhe ubumenyi nta terambere yageraho.

    Umuyobozi w’ikiganiro: Ngira ngo murumva ibyo amaze kuvuga, mwe mudashyigikiye insanganyamatsiko murabivugaho iki? 

    Uwa mbere udashyigikiye insanganyamatsiko: “Ishuri ni umusingi nyawo w’uburezi n’uburere”:

    Murakoze cyane ku ngingo yanyu mutanze, nge ariko si ko mbibona. Uburezi n’uburere nyabwo buhera mu muryango aho umwana avuka. Ababyeyi b’umwana cyangwa abamurera ni bo bafata iya mbere mu kumuha uburezi n’uburere kuko agiye mu ishuri nta burezi n’uburere by’ibanze yahawe n’ababyeyi cyangwa abamurera, mu ishuri umwarimu yagosorera mu rucaca. Mu yandi magambo umwarimu yubakira ku byo ababyeyi batoje abana babo. Bityo nkaba nemeza ko umuryango ari wo musingi w’uburezi n’uburere.

    Umuyobozi w’ikiganiro: Undi mu bashyigikiye insanganyamatsiko nawe yagira icyo abivugaho. 

    Uwa kabiri ushyigikiye insanganyamatsiko: “Ishuri ni umusingi nyawo w’uburezi n’uburere”:

    Murakoze cyane ku gitekerezo cyanyu mutanze ariko nge si ko mbyumva. Umuntu agana ishuri agatozwa ikinyabupfura, akamenya gusoma no kwandika, akahigira n’ubundi bumenyi bumufasha kuzavamo umuntu nyamuntu. Ndemeza ko umuntu utaragana cyangwa utaragannye ishuri nta burezi n’uburere bihamye yaba afite. Ibi bikaba ari byo nshingiraho mvuga ko ishuri ari wo musingi nyawo w’uburezi n’uburere.

    Umuyobozi w’ikiganiro: Mwakomeje kumva ibyo abashyigikiye insanganyamatsiko bagenda bavuga, mwe abo ku rundi ruhande nta kindi mwakongeraho? 

    Uwa kabiri udashyigikiye insanganyamatsiko: “Ishuri ni umusingi nyawo w’uburezi n’uburere”: 

     Murakoze cyane ku bw’icyo gitekerezo ariko nk’uko mu Kinyarwanda babivuga “uburere buruta ubuvuke”. Kimwe na mugenzi wange wambanjirije, sinshyigikiye ko ishuri ari ryo musingi nyawo w’uburezi n’uburere. Uburere n’ubumenyi dukura mu ishuri si byo byaba umusingi w’uburezi n’uburere byacu kuko uburere nyabwo tugomba kubuhabwa mbere yo kugana ishuri. Mu muryango ni ho h’ibanze umwana atorezwa hakiri kare indangagaciro z’umuco na kirazira bityo yajya mu ishuri abarimu bakabona aho bahera. Muri make, uburezi n’uburere umwana yahawe mu muryango ni wo musingi uburezi n’uburere byo mu ishuri byubakiraho. Abashyigikiye insanganyamatsiko n’abatayishyigikiye barangije gutanga ibitekerezo byabo, umuyobozi w’ikiganiro yasabye abandi bantu bose bari aho gutanga ibitekerezo byabo. Ibitekerezo batangaga byagaragazaga ko ishuri atari ryo musingi w’uburezi n’uburere. Barangije asaba umwanditsi gusoma ingingo zatanzwe na buri ruhande ku nsanganyamatsiko. Nyuma umuyobozi w’ikiganiro aha umwanya umwe mu bari bafite inshingano zo kugaragaza itsinda ryahize irindi mu gutanga ingingo zifatika. Maze arahaguruka aravuga ati: “Ndashimira muri rusange buri wese witabiriye ikiganiro kuko mwaranzwe n’umutuzo. Ndashimira by’umwihariko kandi buri wese ku mpande zombi watanze ibitekerezo byiza by’uko yumva insanganyamatsiko bari bahawe bashize amanga kandi mu bwubahane. Ibitekerezo byatanzwe byose byumvikanaga ariko abahize abandi mu gutanga ingingo zumvikana ni abatari bashyigikiye insanganyamatsiko. Murakoze”. Nyuma y’ibyo, umuyobozi w’ikiganiro yashimiye abagize uruhare bose mu kiganiro, n’uburyo cyagenze neza mu mutuzo nta kubangamirana.

    1.2.1. Gusoma no gusobanura umwandiko 

    Igikorwa 

    Soma umwandiko “Ntibabyumva kimwe”, ushakemo amagambo akomeye hanyuma uyasobanure wifashishije inkoranya.

    Umwitozo 

    Shaka amagambo ikenda ari muri iki kinyatuzu afitanye isano n’uburezi n‘uburere. 

    Urugero wahawe: Ikinyabupfura

    b

    1.2.2. Kumva no gusobanura umwandiko 

    Igikorwa 

    Ongera usome umwandiko hanyuma usubize ibibazo bikurikira: 

    1. Ni iyihe nsanganyamatsiko bari bagiye kuganiraho mu isomo ry’Ikinyarwanda? 

     2. Ni izihe mpande zunguranye ibitekerezo ku nsanganyamatsiko “Ishuri ni umusingi nyawo w’uburezi n’uburere” 

    3. Ni nde washoje ikiganiro?

    1.2.3. Gusoma no gusesengura umwandiko 

    Igikorwa 

    Ongera usome umwandiko hanyuma usubize ibibazo bikurikira 

    1. Mu magambo yawe bwite sobanura imvugo “Ntibabyumva kimwe”. 

    2. Ni iyihe nyito twaha ikiganiro cy’abantu barimo kuvuga ku nsanganyamatsiko imwe ariko ibitekerezo byabo bigaragaza ko batabyumva kimwe?

    I.3. Ikiganiro mpaka 

    Igikorwa 

    Mu gusesengura umwandiko “Ntibabyumva kimwe” twabonye ko uyu mutwe w’umwandiko ufite inyito y’ikiganiro mpaka. Ese ikiganiro mpaka ni iki? Kora ubushakashatsi utahure inshoza y’ikiganiro mpaka, imbata yacyo, uko bagitegura n’uko gikorwa. 

     1.3.1. Inshoza y’ikiganiro mpaka 

    Ikiganiro mpaka ni urubuga rwo gukusanyamo ibitekerezo ku nsanganyamatsiko runaka. Bene icyo kiganiro kiba kiyobowe kandi buri ruhande ruba ruhatanira guhiga urundi mu gutanga ibitekerezo neza. Ibyo bigatuma buri ruhande rutsimbarara ku murongo w’ibitekerezo rwahisemo. Ikiganiro mpaka kigira abantu bafite inshingano zinyuranye zituma kigenda neza kandi cyubahiriza igihe cyagenwe.

    1.3.2. Uturango tw’ikiganiro mpaka 

     - Ikiganiro mpaka kirangwa no kuba hari insanganyamatsiko igibwaho impaka. 

     - Kibamo impande ebyiri zidahuje ibitekerezo ku nsanganyamatsiko yatanzwe. 

     - Abitabiriye icyo kiganiro bagira uburyo bicara cyangwa bahagarara buri tsinda ukwaryo. 

     - Ikiganiro mpaka kigira umuyobozi, umwanditsi, abashyigikiye n’abadashyigikiye insaganyamatsiko, abakemurampaka, umuhwituzi n’indorerezi. 

     1.3.3. Abagize ikiganiro mpaka 

    Umuyobozi, umwanditsi, abashyigikiye n’abadashyigikiye insaganyamatsiko (abajya impaka), abakemurampaka, umuhwituzi n’indorerezi. 

     - Umuyobozi: Umuyobozi w’ikiganiro avuga insanganyamatiko iza kugibwaho impaka, agateganya igihe ikiganiro kiri bumare. Agena umubare w’abagomba kugira uruhare mu kiganiro kugira ngo bataba benshi, bityo ibitekerezo bikagora iyobora. Agenera kandi impande zijya impaka umwanya wo gukusanya ingingo bari butange zijyanye n’uruhande bahagazemo. Umuyobozi w’ikiganiro ashobora kuba umwe cyangwa bakaba babiri bitewe n’abajya impaka uko bangana n’imiterere y’insanganyamatsiko. 

    - Umwanditsi: Ni uwandika ibitekerezo bitangwa na buri ruhande. 

     - Abajya impaka: abajya impaka baba bari mu byiciro bibiri: abashyigikiye insanganyamatsiko yatanzwe n’abadashyigikiye insanganyamatsiko yatanzwe. Mbere yo kwinjira mu kiganiro mpaka izi mpande zombi zibanza gukora ubushakashatsi buhagije ku nsanganyamatsiko. 

     - Abake murampaka: bahamya uruhande rwahize urundi. 

     - Umuhwituzi: agenera igihe abavuga. 

     - Indorerezi: zikurikira ikiganiro. 

     1.3.4. Uko bategura ikiganiro mpaka 

    Mbere yo kwinjira mu kiganiro mpaka, abashyigikiye insanganyamatsiko n’abatayishyigikiye bamenyeshwa insanganyamatsiko, bagahabwa umwanya wo gukora ubushakashatsi buhagije begeranya ingingo bari bushingireho kugira ngo bahige abo bari buge impaka. 

    1.3.5. Uko abagize ikiganiro mpaka bicara 

    Nk’uko bigaragara ku ishusho ijyanye n’umwandiko “Ntibabyumva kimwe”, abajya impaka bicara barebana, bamwe bari mu ruhande rw’iburyo abandi bari mu ruhande rw’ibumoso. Ibyo bituma ntawubangamirwa cyangwa ngo aterwe icyugazi na mugenzi we. Biba byiza iyo buri muntu mu bajya impaka ashyize urupapuro rwanditseho izina rye imbere ye kugira ngo bifashe abajya impaka kumenyana iyo bataziranye. 

     1.3.6. Imyitwarire y’abagize ikiganiro mpaka 

    Mu cyumba gikorerwamo ibiganiro mpaka hagomba kubamo umutuzo. Ni inshingano z’umuyobozi w’ikiganiro gutanga amabwiriza areba abajya impaka ndetse n’indorerezi. Umuyobozi w’ikiganiro mpaka nta ruhande abogamiraho, we atanga umurongo w’ikiganiro gusa. 

    Mu kiganiro mpaka, ntawiha ijambo; arihabwa n’umuyobozi w’ikiganiro. Mu gihe uhawe ijambo atubahirije igihe, umuhwituzi amenyekanisha ko igihe kirangiye, hanyuma umuyobozi w’ikiganiro akaka ijambo uvuga.  Abari mu kiganiro ntibaba bagomba gutandukira insanganyamatsiko. Umuyobozi w’ikiganiro agarura mu murongo abashatse gutandukira bajya mu bindi. Mu gihe batanga ibitekerezo, uvuga aba agomba gushira amanga akagaragaza ko ingingo atanga azihagazeho ku buryo abamwumva babona ko yifitiye ikizere mu byo avuga. Uri mu kiganiro mpaka ntagira umususu, nta n’ubwo atungurwa igihe abajijwe n’uwo ku rundi ruhande. Ahora yiteguye kandi ntiyerekane ko ikibazo abajijwe kimunaniye. Bityo igihe avuga, agomba guhanga amaso abo abwira n’abandi bose bari aho, akarangurura ijwi kugira ngo yumvikanishe igitekerezo ke. 

    Nubwo abajya impaka baba bagomba gusenyana mu bitekerezo, ufashe ijambo ashaka gusenya igitekerezo cy’undi agomba kubikora mu kinyabupfura no mu bwubahane batajya impaka za ngo turwane. Umwanditsi agomba kwandika muri make ingingo zose zitangwa n’impande zombi akirinda gushyiramo ibitekerezo bye. Indorerezi zigomba kugaragaza umutuzo, zikirinda urusaku, gukomera no gukomera amashyi abatanze ibitekerezo byabo.

    1.3.7. Imbata y’ikiganiro mpaka 

     Ikiganiro mpaka kigira umutwe, intangiriro, igihimba n’umwanzuro (umusozo). 

        a)Umutwe 

              Umutwe uba ugizwe n’insanganyamatsiko iri bugibweho impaka.

        b)Intangiriro 

            Mu ntangiriro, umuyobozi w’ikiganiro mpaka atangiza ibiganiro atanga amabwiriza ku bitabiriye ikiganiro mpaka. Nyuma y’ayo mabwiriza, umuyobozi avuga insanganyamatsiko iri bugibweho impaka, maze agaha umwanya abagiye kujya impaka bagatangira gutanga ibitekerezo byabo. 

        c) Igihimba 

    Mu gihimba, abajya impaka barisanzura, itsinda rikajya risimburana n’irindi mu gutanga ibitekerezo. Mu gihimba ni ho hagaragara ikiganiro mpaka nyiri izina, uko impande ebyiri zijya impaka, abashyigikiye insanganyamatsiko n’abatayishyigikiye. 

     Ufashe ijambo bwa mbere asobanura uko yumva insanganyamatsiko akabona gutanga ibitekerezo bye. Iyo arangije kuvuga, umuyobozi w’ikiganiro aha ijambo uwo mu rundi ruhande udashyigikiye insanganyamatsiko. Uyu na we abanza gusobanura insanganyamatsiko, agasenya ibitekerezo by’uwamubanjirije, akabona gutanga ibitekerezo bijyanye n’umurongo itsinda rye ryihaye. 

    Nyuma y’aba babiri babanza kuri buri tsinda, umuyobozi w’ikiganiro agenda aha ijambo umuntu umwe uvugira buri tsinda bakagenda basimburana kugeza igihe umwanya bagenewe urangiye. Aba na bo ugiye kuvuga abanza gusenya igitekerezo cya mugenzi we. Mu gusenya ingingo z’uwakubanjirije, mu gihe mutari ku ruhande rumwe, uzisenyesha ibitekerezo bifite ingufu kurusha ibyatanzwe. Iyo umaze kubisenya uvuga uko wowe ubyumva. Uko umwe mu bajya impaka atanze ibitekerezo ni ko umwanditsi agenda abyandika. Mu gihe batanga ibitekerezo, umuhwituzi agenda agenzura ko igihe cyo kuvuga cyubahirizwa, ugiye kukirenza akamuhagarika. 

    Iyo umwanya w’abajyaga impaka urangiye indorerezi na zo zihabwa ijambo zikavuga uko zumva insanganyamatsiko. 

     d)Umwanzuro w’impaka 

     Mu gusoza ikiganiro mpaka, umwanditsi asoma ingingo zatanzwe na buri ruhande ku nsanganyamatsiko. Abakemurampaka na bo bamaze kubona itsinda ryatanze ingingo zifatika kurusha irindi, bagaragaza abatsinze abandi. Nyuma y’ibyo, umuyobozi ashimira abagize uruhare bose mu kiganiro mpaka akaboneraho kuvuga igitekerezo cyari kigamijwe hatangwa iyo nsanganyamatsiko akaba yakongeraho ibitekerezo bitavuzwe.

    Umwitozo

    Muhitemo imwe mu nsanganyamatsiko zikurikira muyikoreho ikiganiro mpaka. 

               a) Mu burezi n’uburere abana bagomba gutozwa ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hakiri kare. 

               b) Uburezi n’uburere muri iki gihe bugaragaza ko “Igiti kigororwa kikiri gito”.


    I.4. Amabwiriza y’imyandikire y’ikinyarwanda 

    1.4.1 Imyandikire y’inyajwi, inyerera, ingombajwi n’ibihekane 

    Igikorwa 

     Mwitegereze interuro zikurikira, mugire icyo muzivugaho kandi muzikosore aho biri ngombwa. 

          - Nta nthole yitwaraga nabi ivuye mu itorero. 

          - Mu ncamake, Kanyamibwa yabwiye abitabiriye ikiganiro ko itorero lyali lifite akamaro ntagereranywa mu burezi n’uburere mu Rwanda rwo hambere. 

          - Abangavu bigaga imirimo itandukanye nko kwuboha ibisecye, imisambi n’inkangara n’ibindi. 

          - Ikindi intore zigishwaga kandi cyiza ni ugukunda Igihugu. 

    Umaze gukosora izo nteruro, kora ubushakashatsi utahure inshoza y’imyandikire y’ururimi, ugaragaze imyandikire y’inyajwi, inyerera, ingombajwi n’ibihekane by’ururimi rw’Ikinyarwanda.


    Inshoza y’imyandikire y’ururimi 

    Imyandikire inoze y’ururimi ni urusobe rw’amategeko ashyirwaho mu rwego rwo kugena ibimenyetso bishushanya amajwi y’ururimi runaka. Mu rwego rwo kunoza imyandikire hakaba hifashishwa amahame y’iyigandimi nk’ubumenyi bugamije kwiga indimi zivugwa. Ni yo mpamvu imishinga yose igena imyandikire inoze y’ururimi ikorwa hitabajwe impuguke muri ubwo bumenyi bw’iyigandimi. Amategeko agenga imyandikire y’inyuguti n’ibihekane by’Ikinyarwanda ni aya akurikira: 

     1. Imyandikire y’inyajwi 

    Haseguriwe imyandikire y’ubutinde n’amasaku, inyajwi z’Ikinyarwanda zandikishwa inyuguti zikurikira: a, e, i, o, u. 

    Gukurikiranya inyajwi mu myandikire isanzwe mu Kinyarwanda birabujijwe, uretse mu nyandiko ya gihanga yubahiriza ubutinde n’amasaku, mu ijambo (i)saa ry’iritirano, mu marangamutima, mu migereka n’inyigana birimo isesekaza, nabwo handikwa inyajwi zitarenze eshatu. 

    Ingero: 

          - Saa kenda ndaba ngeze iwawe. 

          - Irangamutima “yooo”! 

          - Umugereka: Ndagukunda “cyaneee”! 

          - Inyigana “pooo”! ; “mbaaa”!

    2. Imyandikire y’inyerera 

     Inyerera ni ijwi ritari inyajwi ntiribe n’ingombajwi, ariko rifite uturango rihuriraho n’inyajwi n’utundi rihuriraho n’ingombajwi. Ayo majwi ajya kuvugika nk’inyajwi, nyamara kandi ugasanga yitabaza inyajwi nk’ingombajwi kugira ngo avugike neza. Iki ni cyo gituma yitwa inyerera. Inyerera z’Ikinyarwanda zandikishwa inyuguti w na y

         Ingero

           - Uwiga aruta uwanga. 

          - Iyange yatakaye. 

    3. Imyandikire y’ingombajwi 

     Ingombajwi z’Ikinyarwanda zandikishwa inyuguti imwe. Ni izi zikurikira: b, c, d, f, g, h, j, k, m, n, p, r, l, s, t, v, z. 

    Ikitonderwa 

    - Inyuguti “l” ikoreshwa gusa mu izina bwite “Kigali”, umurwa mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, mu ijambo “Repubulika”, mu ijambo “Leta”no mu mazina bwite y’amanyamahanga y’abantu n’ay’ahantu, urugero nka Angola, Londoni, Lome, Lusaka, Buruseli, Aluberi... - Inyuguti “1” izaguma gukoreshwa mu mazina bwite y’amanyarwanda y’abantu n’ahantu yari isanzwe ikoreshwamo kandi bayiswe mbere y’aya mabwiriza. 

     4. Imyandikire y’ibihekane

    Ibihekane by’Ikinyarwanda byandikishwa ibimenyetso bikurikira:

    c

    d

    e

    f

    Ikitonderwa
    a) Usibye
    bg mu ijambo Kabgayi ingombajwi z’ibihekane zitari muri
    uru rutonde zirabujijwe.

    b) Ibihekane “
    Nokw”,“Nogw”,“hw”, bikurikiwe n’inyajwi “o” cyangwa
    u”ntibyandikwa; mu mwanya wabyo handikwa “(n)ko”,“Noku”,“No
    go
    ”, “Nogu”, “ho”, “hu”.

    Ingero:
    -
    Kwanga koga ni bibi.
    -
    Kubaka ni ukugereka ibuye ku rindi.
    -
    Pariki ya Nyungwe ibamo inguge nyinshi.
    -
    Ngwije na Ngoboka bava inda imwe.
    -
    Korora inkwavu n’inkoko bifite akamaro.
    -
    Iyo ngiye kwinjira mu nzu nkuramo inkweto.
    -
    Mariya ahwituye Hoho kugira ngo yihute.
    -
    Mahwane aragesa amahundo.

    c) Ibihekane “Nojy”na“Nocy”byandikwa gusa imbere y’inyajwi “a”,“o”na
    u”. Imbere y’inyajwi “i” cyangwa “e”handikwa “Nogi”,“Noge”,“No
    ki
    ”,“Noke”.


    Ingero:

                    -
    Umugi ntuyemo ufite isuku.
                    -
    Gewe / ngewe ntuye mu magepfo y’u Rwanda.
                    -
    Njyanira ibitabo mu ishuri, gewe ngiye gukina.
                    -
    Njyana kwa masenge.
                    -
    Iki ni ikibabi k’igiti.
                    -
    Ikibo cyuzuye ibishyimbo.
    d) Ibihekane bigizwe n’ingombajwi “
    ts”,“pf” na “c”zibanjirijwe n’inyamazuru
    byandikwa
    mu buryo bukurikira: “ns”, “mf”, “nsh”.

    Ingero:

    -
    Iyi nsinzi turayishimiye.
    -
    Imfizi y’inshuti yange.

    Umwitozo
       a) Mu nyandiko isanzwe inyajwi z’Ikinyarwanda ni zingahe?
    Zigaragaze.

       b) Ni ryari inyajwi zishobora kwandikwa zikurikiranye mu

    nyandiko isanzwe? Tanga ingero.

       c) Ni iyihe ngombajwi ifite umwihariko mu mikoreshereze yayo?

    Ikoreshwa he?

    1.4.2. Ikata n’itakara ry’inyajwi, amagambo afatana n’adafatana

    Igikorwa

    Mwitegereze interuro zikurikira kandi muzikosore aho biri ngombwa.

         a) Abahungu nabakobwa batozwaga uburezi nuburere.

         b) Mwitorero bigishwaga indangagaciro cyane cyane kubaha buri

    wese.

         c) Nyir’ubwenge aruta nyir’uburyo.

    Umaze gukosora izo nteruro, kora ubushakashatsi maze ugaragaze

    imyandikire y’amagambo afite inyajwi zitakara n’inyajwi z’ikatwa

    n’imyandikire y’amagambo afatana n’adafatana.

    1. Ikata n’itakara ry’inyajwi

    a)
    Ikata ry’inyajwi zisoza ibinyazina ngenera n’ibyungo “na” na “nka”:

    Inyajwi zisoza ikinyazina ngenera n’ibyungo “na” na “nka” zirakatwa iyo

    zikurikiwe n’ijambo ritangiwe n’inyajwi ariko inyajwi isoza ikinyazina

    ngenera gikurikiwe n’umubare wanditse mu mibarwa ntikatwa.

    Ingero:

                -
    Wakomerekejwe n’iki?
                -
    Ntakibyara nk’intare n’ingwe.
                -
    Umubare w’amashuri y’imyuga uriyongera.
                -
    Nyereka uko batsa tereviziyo n’uko bayizimya.
                -
    Umwaka w’ibihumbi bibiri na cumi nibiri
                -
    Umwaka wa 2012.
    b) Inyajwi zisoza amagambo ntizikatwa.

    Urugero:

    Kaby
    a inzozi
    c) Inyajwi
    i isoza akabimbura “nyiri”, n’inshinga mburabuzi “ni” na
    si” ntizikatwa.
    Ingero:

    -
    Nyiri ubwenge aruta nyiri uburyo
    -
    Amasunzu si amasaka
    -
    Icyatumye ejo ntaza iwawe ni uko natashye ndwaye.
    d) Ijambo “nyiri” iyo riri mu mazina amwe n’amwe y’icyubahiro rifatana

    n’ijambo ririkurikiye.

    Urugero:

    Nyiricyubahiro
    Musenyeri.
    e)
    Nyira” ivuga nyina wa ikoreshwa mu mazina, ifatana n’ijambo
    ibanjirije.

    Urugero:

    Nyirabukw
    e aramukunda.

    f) Inyajwi itangira amazina bwite n’amazina rusange akurikiye

    indangahantu “
    mu”naku iratakara, keretse mu izina ritangirwa
    n’inyajwi “i” ikora nk’indanganteko.

    Ingero:

    -
    Mu Mutara higanje imisozi migufi.
    -
    Mu Kagera habamo ingona.
    -
    Amatungo yanyuze mu murima.
    -
    Kwita ku nka bigira akamaro.
    -
    Abana bavuye ku iriba bajya mu ishuri.
    -
    Banyuze mu ishyamba.
    g) Inyajwi zisoza indangahantu
    kuna muntizikatwa kandi zandikwa
    iteka zitandukanye n’izina rikurikira.

    Ingero:

    -
    Amatungo yanyuze mu murima.
    -
    Kwita ku nka bigira akamaro.
    2.
    Amagambo afatana n’adafatana
    a) Amazina y’inyunge harimo n’amazina bwite y’inyunge yandikwa

    afatanye.

    Ingero:

           -
    Umwihanduzacumu
           -
    Rugwizangoga
           -
    Umukangurambaga
           -
    Umuhuzabikorwa
           -
    Amayirabiri
    b) Mu bisingizo, mu byivugo no mu migani, amazina nteruro agizwe

    n’amagambo arenze ane (4) yandikwa atandukanyijwe kandi agashyirwa

    mu twuguruzo n’utwugarizo.

    Urugero:

    Ubwo “
    Inshyikanya ku mubiri ya Rugema ahica” aba arahashinze.
    c) Amagambo mfutuzi yandikwa atandukanyijwe n’amagambo afuturwa.

    Ingero:
          -
    Inama njyanama
          -
    Umuco nyarwanda
          -
    Umutima nama
          -
    Umutima muhanano
          -
    Inyandiko mvugo.
    d) Ibyungo
    na na nka bikurikiwe n’ibinyazina ngenga bivuga
    nyakuvuga na nyakubwirwa (ngenga ya 1 n’iya 2) byandikwa mu

    ijambo rimwe ariko bikandikwa bitandukanye n’ibinyazina ngenga

    muri ngenga ya 3.

    Ingero:

    -
    Ndumva nawe umeze nkange.
    -
    Ndabona natwe tumeze nkamwe.
    -
    Ndumva na we ameze nka bo.
    -
    Ndabona na ko kameze nka bwo.
    e) Iyo
    ikinyazina ngenera gikurikiwe n’ikinyazina ngenga byandikwa
    mu ijambo rimwe.

    Ingero:

        -
    Umwana wange
        -
    Umurima wacu
        -
    Ishati yawe
        -
    Amafaranga yabo
    f) Impakanyi “
    nta” yandikwa ifatanye n’inshinga itondaguye iyikurikiye
    ariko iyo ikurikiwe n’ubundi bwoko bw’ijambo biratandukana.

    Ingero:

         -
    Iwacu ntawurwaye
         -
    Muri iri shuri ntabatsinzwe
         -
    Ya nka ntayagarutse
         -
    Ugereyo nta gukerererwa kubaye.
         -
    Nta we mbona
         -
    Nta cyo ndwaye
    g) Ibinyazina ngenga ndangahantu “
    ho”,“yo”,“mo (mwo)” n’akajambo
    ko” bifatana n’inshinga bikurikiye, keretse iyo iyo nshinga ari “ni
    cyangwa “
    si”.
    Ingero
    :
        -
    Wa mugabo nimusangayo turagenderako ntitugaruka.
        -
    Ya nama yayivuyemo.
        - 
    Kuki yamwihomyeho ?
       -
    Ni ho mvuye.
       -
    Si ho ngiye.
    h) Akajambo “
    ko” kunga inyangingo ebyiri kandikwa gatandukanye
    n’amagambo agakikije.

    Ingero:

         -
    Umwarimu avuze ko dukora imyitozo.
         -
    Ndatekereza ko baduhembye.
    i) Urujyano rurimo ijambo
    ngo kimwe n’ibinyazina:“wa wundi”,
    bya bindi”,“aho ngaho”,“uwo nguwo”, n’ibindi biremetse nka byo
    byandikwa mu magambo abiri.

    Ingero:

        -
    Kugira ngo wa wundi adasanga wagiye, ukwiye kuba ugumye
    aho ngaho
    .
       -
    Bwira uwo nguwo yinjire.
       -
    Fata aka ngaka, ibyo ngibyo bireke.
    j) Ijambo “
    ni” rikurikiwe n’inshinga ifite inshoza yo “gutegeka” cyangwa
    iyo “
    guteganya” ryandikwa rifatanye na yo.
    Ingero:

          -
    Nimugende mudasanga imodoka yabasize.
          -
    Nimugerayo muzamundamukirize.
    k) Amagambo yerekana ibihe yandikwa mu ijambo rimwe: “
    nimunsi”,
    nijoro (ninjoro)”, “nimugoroba”, “ejobundi”.
    Ingero:

    -
    Aragera ino nijoro.
    -
    Araza nimugoroba.
    -
    Yatashye ejobundi.
    l) Ijambo “
    munsi”ryerekana ahantu na ryo ryandikwa mu ijambo rimwe.
    Urugero:

    Imbeba yihishe
    munsi y’akabati.
    m) Amagambo “
    ku na mu” yandikwa atandukanye n’ikinyazina ngenera
    ndetse no mu magambo
    ku wa na mu wa abanziriza itariki cyangwa
    umubare mu izina ry’umunsi.


    Ingero:

    -
    Sindiho ku bwabo.
    -
    Navutse ku wa 12 Ugushyingo.
    -
    Azaza ku wa Mbere.
    -
    Yiga mu wa kane.
    n) Ijambo “(
    i)saa”, rikurikiwe n’umubare byerekana isaha byandikwa mu magambo atandukanye.
    Ingero:

    -
    Abashyitsi barahagera saa tatu.
    -
    I saa kenda nizigera ntaraza wigendere
    o) Imigereka ndangahantu iremewe ku ndangahantu “
    i” (imuhira, iheru,
    iburyo
    ,ibumoso, ivure, ikambere, imbere, ibwami, inyuma...
    )
    n’amagambo akomoka kuri “
    i” y’indangahantu ikurikiwe n’ikinyazina
    ngenera “
    wa”, n’ikinyazina ngenga yandikwa mu ijambo rimwe.
    Ingero:

          -
    Nujya iburyo ndajya ibumoso.
          -
     Mbwirira abari ikambere bazimanire abashyitsi.
          -
    Nuza iwacu nzishima.

    p) Indangahantu “i” ikurikiwe n’izina bwite ry’ahantu
    yandikwa
    itandukanye n’iryo zina.

    Ingero:

    -
    I Kirinda haratuwe cyane.
    -
    I Muyunzwe ni mu majyepfo.
    q) Inshinga mburabuzi “
    -ri”iyo ikoreshejwe mu nyangingo ngaragira
    yandikwa itandukanye n’ikinyazina kiyibanziriza n’ikiyikurikira.

    Ingero:

    -
    Itegeko rihana umuntu uwo ari we wese wangiza umutungo wa Leta.
    -
    Ibyo ari byo byose sindara ntaje kukureba.
    -
    Sinzi uwo uri we.
    -
    Nimumbwire abo muri bo.
    r) Amagambo afatiwe hamwe akarema inyumane y’umugereka,

    inyumane y’icyungo, cyangwa iy’irangamutima akomoka ku binyazina

    bitakibukirwa amazina bisimbura yandikwa afatanye. Nyamara iyo

    ahuje ishusho n’izo nyumane kandi ibinyazina bikerekeza ku kintu kizwi

    cyangwa kibukwa mu buryo bugaragara, byandikwa bitandukanye.

    Ingero:

    -
    Niko? Uraza?
    -
    Uko arya ni ko angana.
    -
    Urahinga nuko uteza.
    -
    Uku kwezi ni uko guhinga.
    -
    Amutumaho nuko araza.
    -
    Ukuboko ashaka ni uko.
    s) Amagambo ashingiye ku isubiramo yandikwa afatanye.

    Ingero:

    -
    Perezida yavuze ijambo arangije abari aho amashyi ngo: “ Kacikaci!
    -
    Babwire bage binjira umwumwe.
    -
    Mugende babiribabiri.

    Imyitozo
    1. Amagambo aranga igihe yandikwa ate? Tanga ingero eshatu.
    2.
    Kosora interuro zikurikira aho ari ngombwa:
         a) Nibyiza ko abanyeshuri basoma umwandiko umwe umwe.

         b) Tugiye kumva twumva amashyi ngo kaci kaci!

         c) Urarya ni uko utabyibuha.

         d) Ugukora kwe ni uko.

         e) Iga ibyongibyo kugirango uzatsinde neza.

    1.4.3. Imyandikire y’amazina bwite, imikoreshereze y’utwatuzo 
    n’inyuguti nkuru
    Igikorwa

    Mwitegereze interuro zikurikira mugire icyo muzivugaho kandi muzikosore aho ari ngombwa.
         a) Twagiye kwa MUHOZA dusanga barimukiye i muhanga.

         b) Yaravuze ati: sinshobora kurara ntariye inkoko ayoyari amirariro,

    keretse narwaye.

         c) Mu minsi ishize banki nkuru y’igihugu yasohoye inoti y’amafaranga

    magana atanu.

    Umaze gukosora izo nteruro, kora ubushakashatsi maze usubize ibibazo

    bikurikira:

         -
    Imyandikire y’amazina bwite iteye ite?
         -
    Vuga kandi usobanure utwatuzo twose n’imikoreshereze yatwo.
         - Inyuguti nkuru zikoreshwa ryari?

    1. Amazina bwite
    a) Amazina bwite y’ahantu afite indomo

    Amazina bwite y’ibihugu n’ay’uturere afite indomo yandikwa atandukanye 
    n’iyo ndomo; iyo ndomo ikandikwa mu nyuguti nto, keretse iyo itangira interuro.

    Ingero:
          -
    A Marangara n’i Gisaka ni tumwe mu turere twa kera tuvugwa mu
            mateka y’
    u Rwanda.
         -
    U Rwanda rurigenga.
         -
    U Mutara wera ibigori, ibitoki n’ibishyimbo.
         -
    U Bubirigi buri mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Bufaransa.
    b)Amazina bwite y’abantu arenze rimwe

    Amazina bwite y’abantu arenze rimwe akurikirana muri ubu buryo:

    habanza izina yahawe akivuka, hagakurikiraho andi mazina y’inyongera.

    Ingero:

          -
    UWASE Ikuzo Laurette
          -
    VUBI Pierre
          -
    KARIMA Biraboneye
          -
    MUNEZERO Salima
    c) Amazina bwite y’abantu n’ahantu y’amavamahanga

    Amazina bwite y’abantu n’ahantu y’amavamahanga atari ay’idini

    n’amazina bwite y’ibihugu n’ay’uturere y’amahanga yandikwa uko avugwa 
    mu Kinyarwanda, nyuma bagashyira mu dukubo uko asanzwe yandikwa mu rurimi akomokamo.
    Ingero:

           -
    Enshiteni (Einstein)
           -
    Kameruni (Cameroun / Cameroon)
           -
    Shumakeri (Schumacher)
           -
    Wagadugu (Ouagadougou)
           -
     Ferepo (Fraipont)
           -
    Ositaraliya (Australie / Australia)
           -
    Cadi (Tchad)
    d)Amazina y’idini

    Amazina y’idini yandikwa nk’uko yanditswe mu gitabo k’irangamimerere 
    akaza akurikira izina umuntu yahawe akivuka cyangwa izina rindi rifatwa nka ryo. Izina rya mbere ryandikwa mu nyuguti nkuru naho izina ry’idini rikandikwa mu nyuguti ntoya, ritangijwe inyuguti nkuru.

    Ingero:

         -
    KARERA John
         -
    KEZA Jane
         -
    KAMARIZA Jeanne
         -
    RUTERANA Abdul
         -
    MFIZI Yohana
    e) Amazina bwite yari asanzweho

    Amazina bwite yatanzwe kandi yakoreshejwe mbere y’aya mabwiriza

    akomeza kwandikwa uko yari asanzwe yandikwa.

    Ingero
    :
           -
    Intara y’Amajyepfo
           -
    Umujyi wa Kigali
           -
    Akarere ka Rulindo
           -
    Akagari ka Cyimana
           -
    Umurenge wa Cyeru
    8. Imikoreshereze y’utwatuzo

    a) Akabago/akadomo (.)

    Akabago cyangwa akadomo gasoza interuro ihamya n’interuro iri mu

    ntegeko.

    Ingero:

            -
    Umwana mwiza yumvira ababyeyi.
            -
    Utazi ubwenge ashima ubwe.
            -
    Mpereza icyo gitabo.
    b)Akabazo (?)

    Akabazo gasoza interuro ibaza.

    Ingero:

          -
    Uzajya i Kigali ryari ngo tuzajyane?
          -
    Wabonye amanota angahe?

    c) Agatangaro (!)

    Agatangaro gasoza interuro itangara, kagashyirwa n’inyuma

    y’amarangamutima.

    Ingero:

          -
    Mbega ukuntu kino kiyaga ari kinini!
          -
    Ntoye isaro ryiza mama weee!
          -
    Yooo! Ni uku wabaye?
    d) Akitso (,)

    Akitso gakoreshwa mu nteruro kugira ngo bahumeke akanya gato.

    Ingero:

           -
    Umunyeshuri ushaka kujijuka, yirinda gusiba, ntakubagane mu
              ishuri kandi agakurikiza inama z’ umwarimu.

           -
    Abagiye inama, Imana irabasanga.
    e) Uturegeka (...)

              Uturegeka dukoreshwa iyo berekana irondora ritarangiye, interuro

              barogoye cyangwa iyo mu nteruro hari ijambo bacikije.

    Ingero:

              -
    Mu rugo rwa Kinyarwanda habaga ibikoresho byinshi: ibibindi,
                 ibyansi, ishoka, ibitebo, isekuru...

             -
    Baragenda ngo bagere ku Ruyenzi bahahurira na mwene...                            simuvuze nzamuvumba!
    f) Utubago tubiri (smile

               Utubago tubiri dukoreshwa mu nteruro iyo hari ibigiye     kurondorwa, 
    gusobanurwa cyangwa iyo bagiye gusubira mu magambo y’undi. Dukoreshwa kandi inyuma y’ingirwanshinga “-ti”, “-tya”, “-tyo
    n’ijambo
    ngo.
    Ingero:

            -
    Burya habaho imirimo myinshi: guhinga, kubaka, kubaza n’ibindi.
            -
    Mariya ati: “ Ibyo uvuze bingirirweho”
            -
    Mu Kinyarwanda baravuga ngo: “Ifuni ibagara ubucuti ni     akarenge”.
    g) Akabago n’akitso (;)

    Akabago n’akitso dukoreshwa mu nteruro kugira ngo batandukanye

    inyangingo ebyiri ziremye kimwe kandi zuzuzanya.

    Urugero:

    Gusoma neza si ugusukiranya amagambo; gusoma neza ni no kumva

    ibyo usoma.

    h) Utwuguruzo n’utwugarizo (“ ”)

    Utwuguruzo n’utwugarizo dukikiza amagambo y’undi asubirwamo,

    imvugo itandukanye n’imvugo isanzwe, cyangwa ingingo igomba

    kwitabwaho. Dukikiza amagambo ateruwe n’ingirwanshinga
    “-ti”,
    “-tya”, “-tyo
    n’ijambo“ngo”. Dukoreshwa nanone iyo hari inyito
    ikemangwa cyangwa kugira ngo bakikize amazina nteruro n’amazina

    y’inyunge agizwe n’amagambo arenze ane.Dukoreshwa kandi mu

    magambo y’amatirano atamenyerewe mu Kinyarwanda.

    Ingero:

           -
    Igikeri kirarikocora kiti: Kuba mu bibuba si ko guhunika ibigega.
           -
    Nuko ya nyamaswa iravumbuka maze havamo umusore mwiza.
           -
    Ubwo Inshyikanya ku mubiri ya rugema ahica aba arahashinze.
           -
    Ibyo nabisomye kuri internet”.
    i) Akuguruzo n’akugarizo kamwekamwe (‘’)

    Akuguruzo n’akugarizo kamwekamwe dukoreshwa iyo utwuguruzo

    n’utwugarizo twinjira mu tundi mu nteruro.

    Urugero:

    Umugaba w’ingabo ati: “Ndashaka ko
    Inshyikanya ku mubiri ya
    rugema ahica
    aza hano”.
    j) Udukubo egg

    Udukubo dukikiza amagambo cyangwa ibimenyetso bifite icyo

    bisobanura cyangwa icyo byuzuza mu nteruro. Banadukoresha iyo

    bashaka kwerekana uko amazina bwite y’amanyamahanga yanditswe

    mu Kinyarwanda bayandika mu ndimi akomokamo. Dukikiza kandi

    umubare wanditse mu mibarwa mu nteruro iyo uwo mubare wabanje

    kwandikwa mu nyuguti. Twerekana n’ibihekane cyangwa inyuguti

    bidakunze gukoreshwa.

    Ingero:

        -
    Umuyobozi w’Akarere yabwiye abaturage ko kugira ngo barwanye
          inzara, bagomba gushoka ibishanga
    (impeshyi yari yabaye ndende)
          kandi kwirirwa banywa bakabifasha hasi.

        -
    Bisimariki (Bismarck)
        -
    Koreya (Korea)
        -
    Kamboje (Cambodge)
        -
    Igihembo twumvikanyeho ni amafaranga y’amanyarwanda ibihumbi
           magana atanu (500 000 Frw).

        -
    (1) cyangwa (vy)
    k) Akanyerezo (-)

    Akanyerezo (-) gakoreshwa mu kiganiro kugira ngo berekane

    ihererekanywa cyangwa iyakuranwa ry’amagambo.

    Urugero:

    -
    Wari waragiye he?
    -
    Kwa Migabo.
    Gakoreshwa kandi bakata ijambo ritarangiranye n’impera y’umurongo,

    bikurikije imiterere y’umugemo.

    Urugero:

    -
    Semarinyota yansabye ko tuzajya-na i Rukoma, ariko
    sinzamwemerera.

    Kanakoreshwa imbere n’inyuma y’interuro ihagitse.

    Urugero:

           -
    Ejo nzajya mu misa
           - sinzi niba wari uzi ko nsigaye njyayo -

    ntuzantegereze mbere ya saa sita.

    L) Udusodeko ([ ])

    Udusodeko dukikiza intekerezo cyangwa insobanuro bongeye mu mvugo 
    isubira mu magambo y’undi.
    Urugero:

    Yaravuze ati: “Sinshobora kurara ntariye inkoko
    [ayo yari amirariro],
    keretse narwaye”.

    Dukoreshwa kandi berekana ibyo banenga mu magambo y’undi.

    Urugero:

          -
    Yaranditse ati: “Ikinyarwanda ni ururimi ruvugwa n’abatu [ikosa]
             benshi muri Afurika yo hagati”.

    Tunakoreshwa mu magambo y’undi mu kugaragaraza ko hari ayavanywemo 
    cyangwa yasimbutswe.
    Urugero:

    -
    Aravuga ati: “Nimureke abana bansange [...] ntimubabuze”.
    m) Agakoni kaberamye (/)

    Agakoni kaberamye gakoreshwa mu kwandika amatariki, inomero

    z’amategeko no mu guhitamo.

    Ingero:

            -
    Kigali, ku wa 15/10/2012.
            -
    Itegeko N° 01/2010 ryo ku wa 29/01/2010.
            -
    Koresha yego/ oya mu gusubiza ibibazo bikurikira.
    9. Imikoreshereze y’inyuguti nkuru

    Inyuguti nkuru ikoreshwa aha hakurikira:

    a) Mu ntangiriro y’interuro.

    Urugero:

    I
    funi ibagara ubucuti ni akarenge.
    b) Nyuma y’akabago, akabazo n’agatangaro.

    Ingero:

           -
    Twese duhagurukire kujijuka. Wabigeraho ute utazi gusoma? Ntibishoboka.
           -
    Ntoye isaro ryiza shenge wee! Reka nge kuryereka nyogokuru.
    c) Nyuma y’ingirwanshinga “-ti”, “-tya”, “-tyo” n’ijambo “ngo” bikurikiwe

    n’utubago tubiri n’utwuguruzo. Ariko inyuguti nkuru ntitangira

    amagambo asubirwamo iyo uwandika yayatangiriye hagati mu nteruro

    yakuwemo.

    Ingero:

    -
    Mariya arasubiza ati: “Ibyo uvuze bingirirweho”.
    -
    Igihe Mariya yavugaga ati: “bingirirweho”, yari yaramaze gusabwa na Yozefu.

    d) Ku nyuguti itangira imibare iranga iminsi, amazina y’amezi n’ay’ibihe

    by’umwaka.

    Ingero:

           -
    Ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu.
           -
    Ugushyingo gushyira Ukuboza
           -
    Mu Rwanda haba ibihe bine by’ingenzi: Urugaryi, Itumba, Iki
    (
    Impeshyi) n’Umuhindo.
    e) Ku nyuguti itangira amazina bwite y’abantu, ay’inzuzi n’ay’ahantu,

    kabone nubwo indomo itangira izina ry’ahantu yaba yatakaye.

    Ingero:

    -
    Rutayisire atuye i Huye hafi ya Cyarwa.
    -
    Mu Mutara hera ibigori.
    -
    I Washingitoni (Washington) ni ho hari ikicaro cya Banki y’Isi.
    -
    Uwitwa Enshiteni (Einstein) yari umuhanga cyane.
    f) Ku nyuguti itangira amazina y’imirimo, ay’inzego z’imirimo

    n’ay’amashyirahamwe.

    Ingero:

             -
    Bwana Muyobozi w’Akarere,
             -
    Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi
             -
    Umuryango w’Abibumbye
             -
    Koperative Dufatanye
    g) Ku nyuguti itangira amazina y’impamyabushobozi, ay’icyubahiro, 
    ay’inzego z’ubutegetsi, ay’ubwenegihugu n’amoko, ay’indimi, ku mazina y’ibikorwa byamamaye mu mateka no ku nyuguti itangira ijambo “Igihugu” iyo rivuga u Rwanda.
    Ingero :

            -
    Dogiteri Karimanzira
            -
    Nyakubahwa Perezida wa Repubulika
            -
    Umurenge wa Nyarugenge
            -
    Abanyarwanda barimo Abasinga n’Abagesera
            -
    Dukwiye guteza imbere Ikinyarwanda.
            -
    Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose hapfuye abantu benshi.
            -
    Banki Nkuru y’Igihugu yakoze inoti nshya ya magana atanu.

    h) Ku nyuguti itangira umutwe w’inyandiko, igitabo cyangwa ikinyamakuru.

    Ingero:

              -
    Nujya mu mugi ungurire Imvaho Nshya.
              -
    Musenyeri Kagame Alegisi ni we wanditse Indyoheshabirayi.
    i) Izina bwite umuntu yahawe akivuka cyangwa irindi rifatwa nka ryo 
    riri ku ntangiriro no ku mpera y’inyandiko (nk’ibaruwa, nk’itegeko, nk’umwandiko uwo ari wo wose,...) no mu rutonde rw’amazina y’abantu ryandikwa ryose mu nyuguti nkuru. Nyamara rikandikwa mu nyuguti nto uretse inyuguti iritangira yandikishwa inyuguti nkuru mu mwandiko hagati.
    Ingero:

             -
    GAHIRE Rose
             -
    UMURISA Keza
             -
    BUTERA Simoni
             -
    Nagiye kwa Gahire Rose anyakira neza.

    Imyitozo

            1. Amazina bwite y’ahantu afite indomo yandikwa ate? Tanga ingero eshatu,

            2. Shyira utwatuzo dukwiye mu nteruro zikurikira:

                           a) Yagiye ku isoko agura amashu ibirayi ibishyimbo n’ibitoki,

                           b) Twatanze amafaranga igihumbi na magana abiri 1200,

            3. Kosora interuro zikurikira:

                      a) Yababwiye ati, nzarya duke ndyame kare,

                      b) Yageze muri Cameroni ahurirayo na nyira rume,

                      c) umubarankuru yavaga inda imwe nabahungu batatu,

                     d) nyir’urugo umutimanama we wamubwirije gusaba imbabazi umuryango we.

                     e) Abana babahungu nabo bari barakurikije se ntibafashe mushiki wa bo.

                     f) Mbega ukuntu cyuzuzo yahiye agakongoka.

           4. Ni ryari izina umuntu yahawe akivuka ryandikwa n’inyuguti nto uretse inyuguti iritangira? Tanga urugero.

    I.5. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri

              a) Mushake insanganyamatsiko ivuga ku burezi n’uburere muyumvikaneho muyitegureho ikiganiro mpaka, hanyuma                     muzage impaka mu ishuri kuri iyo nsanganyamatsiko.

             b) Kwiga amategeko y’imyandikire byagufashije iki? Bisobanure mu magambo make wifashishije ingero zifatika.

    Ubu nshobora:

          - Gusobanurira abandi uko uburezi n’uburere byitabwagaho mu Rwanda rwa kera n’uko bwitabwaho mu bihe bya none.

          - Gutegura ikiganiro mpaka no kujya impaka mu bwubahane na bagenzi bange ku nsangannyamatsiko nahawe cyangwa

             nihitiyemo.

          - Kwandika neza ururimi rw’Ikinyarwanda nubahariza amabwiriza y’imyandikire yarwo.

    Ubu ndangwa:

    N’indangagaciro z’umuco nyarwanda: gukunda Igihugu, kugira ubutwari, kugira ikinyabupfura, kubana neza na bagenzi bange, kuvugisha ukuri, kutarakazwa n’ubusa…

    I.6. Isuzuma risoza umutwe wa mbere

    Umwandiko: Umunsi wo gucyura intore

    Ingimbi zamaraga iminsi mu itorero zitozwa ibijyanye n’itorero birimo indirimbo, ibyivugo, imihamirizo, imihigo, kwiyereka icumu, kwiyereka umuheto, kwiyereka ingabo, kwinikiza, gutaraka no kwiyereka byahebuje, guhashurana ari byo gukinisha amacumu, kumasha, gutebanwa barasa kure cyangwa batera icumu no kwiruka basiganwa.

    Umutware wazo yabona ko zimaze kubimenya, agasaba shebuja ko intore zimwiyerekera. Ubwo shebuja na we akararika ababyeyi bafite abana muri rya torero, cyane abigeze kuba mu matorero. Umunsi wo gucyura intore ubwa mbere wabaga ukomeye ku mutware wazo. Yabaga yitwararitse cyane ngo intore yigishije zitagira aho zikemwa, akagawa kwa shebuja no ku babyeyi b’abana. Ababyeyi b’abana na bo babaga bafite impungenge, bagira bati : “Umwana wacu none yaba yarananiwe byazavugwa hehe”! Abana na bo, biyerekaga neza ngo batagawa bakagayisha ababyeyi babo. Mbese uwo munsi wabaga uwo kwerekana icyo amatorero amariye igihugu. Ishyaka ry’intore ryaheshaga ababyeyi ishema, rigahesha abana ishimwe ibukuru, ku mutware no ku babyeyi babo. Uwashinzwe kurera ba bana we, bikamuhesha ingororano kwa shebuja no ku bo arerera.Intore zamaraga kwerekana imihamirizo, hagakurikiraho gutaramira umutware. Ubwo bakabyita ko umutware yavunyishije intore. Bateraniraga mu nzu imwe, bagahabwa inzoga. Iyo nzoga kandi yafatwaga n’umutware w’izo ntore nyine. Inzoga bahabwaga ubwo yitwaga inzoga y’imihigo. Ikaza umutware amaze kwicara. Bayiterekaga imbere y’aho yicaye, we n’abantubakuru batumiwe. Iyo nzoga yashyirwagamo umuheha umwe rukumbi. Imihigo igatangira babanje guhanika ikobe. Hagakurikiraho indirimbo irimo ikivugo cya buri ntore.

    Icyo kivugo cyatangiriraga iteka mu izina ry’uwo mutware w’intore. Urugero: Niba izo ntore zitwa “indahangarwa”, uwivuze wese yagombaga gutangiza “indahangarwa” avuga ngo:“Ndi indahangarwa ikanika inshuro, ingabo nziza twibasiye ishyanga, ndi rusarikantambara”. Ukurikiye na we ati: “Ndi indahangarwa ya ruhararakuboneza, nyiri isuri idahangarwa n’intanage”. Bityobityo, uwivuze wese agahera kuri iyo nteruro rusange. Uwabaga arangije kwivuga, yateraga intambwe agana aho shebuja yicaye, akegera avuga imihigo. Yageraga bugufi bwa shebuja, akicarira utw’abakamyi akavuga ibigwi, asezerana kuba intwari idahunga ku rugamba, kuri shebuja no kuri bagenzi be. Mbese kutazahana igihugu. Akarata ubutwari bwa se n’ubw’inshuti ze. Akarata ubutwari bw’umutwe arimo. Akarangiza avuga ko ubwo butwari n’ubwo bwiza bitazamutezukaho.

    Imihigo yararangiraga, abakuru batumiwe bakagorora intore. Aho bagaye, ari mu mihamirizo, ari mu gitaramo, bakahagorora. Aho bashimye bakahavuga. Ndetse habagaho n’ubwo umutware agororera bamwe mu b’ingenzi mu guhamiriza no mu gutarama. Inkera y’imihigo yarangiraga mu rukerera, bagataha bajya kuryama. Amatorero ntiyaberagaho gushimisha abareba imikino cyangwa kumva imvugo nziza y’intore gusa. Ahubwo byari ukurera urubyiruko ngo ruzavemo abantu b’abagabo. Abantu bakunda abandi, badahana abandi mu byago, abantu b’ishyaka bakunda igihugu, bakakirwanira bacyungura mu byiza byose, bakirengera kiramutse gitewe n’abanzi. Mbese amatorero yaberagaho cyane kurera abantu b’intwari, b’umurava, bapfira abandi, ari mu itabaro, ari mu kaga ako ari ko kose. Itorero ryari nk’urugerero rw’abasirikari.

    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

           1. Mu itorero intore zatozwaga iki?

           2. Umunsi wo gucyura intore bwa mbere umutware wazo yitwaraga ate?

           3. Umuhango wo kwiyereka wakorwaga ryari? Witabirwaga na bande? Wakorwaga ute?

           4. Urasanga itorero ryari rifite ruhare ki mu muco nyarwanda ku bijyanye n’uburere bw’urubyiruko uhereye ku bivugwa                  mu mwandiko?

           5. Tanga insanganyamatsiko nyamukuru ivugwa mu mwandiko ndetse ugaragaze n’ingingo z’ingenzi zibanzweho.

           6. Muhereye ku bivugwa mu mwandiko musanga itorero ryagira akahe kamaro mu burere bw’urubyiruko rw’iki gihe?                      Ryakwitabirwa na bande?

    II. Ibibazo by’inyunguramagambo

            1. Sobanura amagambo akurikira kandi uyakoreshe mu nteruro wihimbiye: kwiyereka icumu, kwinikiza, guhashurana, kuvunyisha

           2. Uzuza interuro zikurikira ukoresheje aya magambo yakuwe mu mwandiko: itabaro, kumasha, guhanika ikobe, kurara  inkera

                a) Mu Rwanda rwo hambere abagore n’abakobwa ntibajyaga ku ........................

                b) Imyitozo yo....................itegura umuntu kuzajya ku rugamba.

                c) Mu gitaramo abantu barizihirwaga bigatuma..............................

               d) Intore...................................... mbere yo guhamiriza bishimisha abari aho.

    III. Ibibazo ku myandikire y’Ikinyarwanda

    Kosora umwandiko ukurikira, uwandike wubahiriza imyandikire yemewe y’Ikinyarwanda. Aho utwatuzo dukoresheje nabi na ho ntiwibagirwe kuhakosora

    Ni inshingano za buri wese

    Umubyeyi KANAKUZE akimara gutangiza ishuri umwana we UWASE SHIMWA yibwiragako atazongera kuvunika aha uburezi n’uburere umwana we ahubwo ko bizajya bikorwa n’umwarimu kw’ishuri. Uwo mubyeyi yitaga cyane cyane ku gushaka aho akura amafaranga yo kugura ibikoresho n’imyambaro by’ishuri n’ayo kumwishyurira ishuri.

    Umunsi umwe ari ni mugoroba yitabiriye inama y’ababyeyi kwishuri umwana we yiga ho ni uko Umuyobozi wikigo cy’ishuri ashimangirako uburezi nuburere bidatangirwa mwishuri gusa. Yaravuze ati ntamubyeyi ukwiye kwirengagiza inshingano afite ku mwana. Ababyeyi bafite inshingano zo gutoza abana ba bo imico itandukanye irimo kubaha abakuru n’abato, kugira isuku y’umubiri n’iyaho baba. Kanakuze akimara kumva impanuro bahawe yarumiwe maze ati mbega ukuntu narangaye. Uburezi n’uburere ni inshingano za buri wese pe.

    Kuva ubu ngiye kujya nita ku burezi n’uburere bw’umwana wange kugirango nawe azavemo umwana ubereye igihugu.

    IV. Ibibazo ku kiganiro mpaka

          1. Isomo ry’ikiganiro mpaka wumva ryakugirira akahe kamaro?

          2. Tegura insanganyamatsiko ijyanye n’uburezi n’uburere yagibwaho impaka.


    UMUTWE WA 2: UMUCO NYARWANDA