Soma ibyerekeye imirire n’inkingo kuri Telefone!

Andika *845# ukande 1, uhitemo 5.

Ushobora kandi kwiyumvira Ni Nyampinga!

Hamagara 845 ukande 2, uhitemo 5

inkuru z’urubyiruko, hanyuma ukande 1.

Inshuro 8 za mbere buri kwezi

uzihamagarira ubuntu

Wari uzi ko uretse amasomo ukura ku ishuri, ushobora no kuryoherwa n’ibihe byiza by’imyidagaduro wahagirira na bagenzi bawe? Kwidagadura ku ishuri byagukundisha ishuri kurushaho. Iyo ugira uruhare mu mikino inyuranye, urushaho kuba inshuti na bagenzi bawe, bikanagufasha kwiga neza kuko ubwenge bwawe buba bwaruhutse, ndetse no mu mikino habamo ubwenge, ariko butari imibare cyangwa siyansi.

Burya ubumenyi bushya ni amahirwe mashya. Umuntu ashobora kumenyera ku ishuri ubundi bumenyi bwiyongera ku kumenya amasomo y’Ibinyabuzima, Igifaransa n’ibindi. Dore wamenya umukino, nko gukina umupira, wabyina, wakwitoza kuvugira mu ruhame, kuyobora amatsinda, n’ibindi bifasha umuntu mu buzima bwo ku ishuri bigakomeza na nyuma yaho.

Muri iyi nsanganyamatsiko “Dore bagira batya”, turasangamo ubukorikori butandukanye budufasha kuruhuka mu mutwe ariko twiga n’ubundi bumenyi. Ese gushaka kumenya ibirenze ibyo umwarimu yigisha bifite akahe kamaro, dore ko nta n’ikizamini uba uzahabwa? Ubwo si uguta umwanya? Oya. Iyumvire izi nkuru, noneho ufate umwanzuro.

Muraho ba Ni Nyampinga? Tuje tugira tuti: Kwigira burya ni mu mutwe! Ese ujya ubyibaza iyo ugiye kwiha intego? Iyo ushaka kuyigeraho, ubigenza ute? Ese wakora wenyine? Ese wakwihuza n’abandi? Ibi byose ni mu mutwe.

N’ubwo tudashidikanya ko ufite ibitekerezo byawe, twe nka Ni Nyampinga twabajije inararibonye, batugira inama. Ntitwabyihererana kandi uri inshuti yacu.

Birashoboka ko nawe waba ufite ibyo wasangiza abandi ba Ni Nyampinga, twohereze igitekerezo cyawe ufashe abandi kuvumbura impano zabo.

Ese wari uzi imwe mu mbogamizi ituma abakobwa batabaza ibibazo birebana n’ubuzima bw’imyororokere? Hari abatinya kuvugwa ko ari abashizi b’isoni cyangwa bagakekwaho gushaka gukora imibonano mpuzabitsina. Nawe byakubayeho?

Ibi ntibizakubuze kuko kubaza kuri iyi ngingo ni uburenganzira bwawe byatuma umenya byinshi. Dore ko abakiri bato nkawe mufite amahirwe yo kuganirizwa ku byo mwibaza bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere.

Ba Ni Nyampinga dukunda cyane, mwabonye ukuntu iyo sahani iteye ubusambo… hari bamwe numva bamaze kwihekenya indimi zabo bibwira ngo babonye ibiryo batari baherutse. Tugiye kuganira neza uburyo abajene twarya neza kandi bitagombeye ko tuba turi mu migi. Ubwo mwese mufite amashyushyu, reka tubanze twumve gato uko Gakuru na Gato basa n’ababigize umwuga mu gusobanura amasahane. Kurikira na we wiyumvire.

Ikiganiro cy’Abakobwa Babiri

g1: Ariko Kaneza uzi ko hari umwana wambwiye ko Koronavirusi ikidegembya, ubwo se izatuma twiryohereza? Ariko ubundi yaturutse he!

g2: Ese ko numva usa n’uwayiciye amazi? Koronavirusi nta mikino we, ugomba kwitonda ntuzayandure kandi ntabe ari wowe wanduza abandi. Ahubwo se uzi icyo wakora uramutse wanduye Koronavirusi?


ESE UBWUMVIKANE BWO GUKORA IMIBONANO MPUZABITSINA HAGATI Y’UMWANGAVU N’UMUGABO UKUZE NA BYO NI IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA?


IHOHOTERWA NI IKI?

Ihohoterwa bivuze ikintu cyose gikorerwa umuntu gishobora kumubangamira cyangwa kumugiraho ingaruka mbi hashingiwe ku kuba ari umukobwa cyangwa umuhungu, umugore cyangwa umugabo. Byagaragaye ko hari abantu benshi bakora cyangwa bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina batabizi. Ni yo mpamvu buri mwangavu n’ingimbi agomba kumenya byinshi bitandukanye kuri ibi byigisho mu rwego rwo gutegura u Rwanda rutarangwamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Guhohoterwa kandi bishobora kugutera ihungabana.

IHOHOTERWA MBAMUTIMA

Ni igihe umuntu agutera ubwoba, aguserereza, akagutuka, akwita amazina atesha agaciro, agusebya cyangwa akakwirengagiza.

IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA

Ni iyo uhatiwe gukora imibonano mpuzabitsina cyangwa ibikorwa byerekeza ku mibonano mpuzabitsina. Kenshi biba ari ibikorwa bitesha umuntu agaciro.

GUTERERANWA

Ni igihe umuntu yimwe iby’ibanze nkenerwa n’abamushinzwe, nk’amafunguro, imiti, aho kuba n’ibindi akenera by’ingenzi kugira ngo abeho.

Girl Effect Rwanda/Ni Nyampinga irashimira inzego zitandukanye zigira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza n'ubushobozi by'umwana w'umukobwa. Ku nkunga y’Ikigo gishinzwe Inkingo ku Isi (Gavi), ku bufatanye na Ministeri y'Uburezi, binyuze mu Kigo k’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) twateguriye urubyiruko rw’abangavu uburyo bworoshye bwo kubona amakuru kuri murandasi (Internet) yakwifashishwa nk’inyongerabumenyi mu byo basanzwe biga ku ishuri. Ayo makuru abafasha kumenya uko birinda ababashuka bagamije kubangiriza ahazaza habo heza, kumenya ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, uko bakwirinda ihohoterwa ribakorerwa, ubumenyi ku kamaro ko gufata inkingo zose n’imirire myiza kuva umuntu ari umwana kugeza abaye umwangavu. Harimo n'izindi nkuru zigamije kubaremamo kwigirira ikizere no kwiyubakamo ubushobozi.

Intego yacu ni ukubaka umukobwa wiyumvamo ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo bimubereye bituma amererwa neza, kwiyubakamo ikizere no gutegura ahazaza habo heza, bafatanyije na basaza babo ndetse n’umuryango wose muri rusange. 

Dushishikariza abakobwa kugira uruhare mu kwihitiramo ibyerekeranye n’ubuzima bwabo, imyigire, ndetse no kwiteza imbere mu bukungu, tubereka urugendo rw’ababigezeho bafatiraho urugero.