• UMUTWE 5:UBWIKOREZI

    Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    - Gusesengura umwandiko ku bwikorezi mu iterambere ry’igihugu, 

    hagaragazwa ingingo z’ingenzi ziwugize. 

    - Kugaragaza imimaro y’amagambo mu nteruro. 

    - Gusesengura no gukoresha mu nteruro inyangingo zinyuranye.

    Igikorwa cy’umwinjizo

    Ushingiye ku bumenyi ufite, sobanura isano iri hagati y’iterambere ry’ubwikorezi 

    n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

    Ubwikorezi ni uburyo bwo gukura abantu cyangwa ibintu ahantu hamwe bijyanwa 

    ahandi. 

    Abakurambere bacu baragotse mu gihe batwaraga ibintu byose ku mutwe, baheka 

    mu ngobyi abanyacyubahiro, abageni ndetse n’abarwayi. 

    Uko ibihe byagiye bihita, abantu bakomeje gutekereza uburyo buboneye kandi 

    bwihuse bwo gutwara abantu n’ibintu. Ubwikorezi buteye imbere bugira uruhare 

    runini mu kuzamura ubukungu, bwaba ubw’umuntu ku giti ke, ubw’igihugu 

    n’ubw’isi muri rusange. Uburyo bunoze, bwihuse kandi buhendutse bwo gutwara 

    abantu n’ibintu ni kimwe mu bipimo by’iterambere. 

    Ubwikorezi bukorwa mu nzira zinyuranye: hari ubwikorezi bwo ku butaka, 

    ubwikorezi bwo mu mazi ndetse n’ubwikorezi bwo mu kirere. Mu bwikorezi bwo ku 

    butaka, hakoreshwa amagare, amapikipiki, imodoka z’amoko atandukanye ndetse 

    ku buryo bwisumbuyeho hakoreshwa gariyamoshi. Mu bwikorezi bwo mu mazi, 

    hakoreshwa amato atandukanye mu gutwara abantu n’ibintu. Mu bwikorezi bwo 

    mu kirere hakoreshwa indege zinyuranye.

    Abahanga baravuze bati: “Igihe ni amafaranga.” Ubwikorezi burushaho gutanga 

    umusanzu mu iterambere, iyo butwara ibintu byinshi kandi vuba. Iyo ubwikorezi 

    bwihuta, abantu babona igihe gihagije cyo gukora ibindi bikorwa. Urugero, uburyo 

    bwo gutwara abantu n’ibintu butaratezwa imbere mu Rwanda, umuntu yashoboraga 

    kuva i Rusizi ajya i Kigali akaba yakoresha iminsi itanu mu nzira nyamara ubu 

    ashobora kuhakoresha amasaha atanu cyangwa atandatu mu modoka, yakoresha 

    indege akaba atarenza iminota mirongo itatu. 

    Ubwikorezi bwambukiranya ibihugu ndetse n’imigabane. Nk’uko babivuze ngo: 

    “Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze.” Ni muri urwo rwego, abantu 

    bagera mu bihugu bitandukanye bakoresheje uburyo bunyuranye bw’ubwikorezi 

    bikabafasha guhahirana, kwiga, gushyikirana no gutsura umubano.

    Iterambere ry’ubwikorezi rigendana n’iterambere ry’ibikorwa remezo. Iyo ibikoresho 

    by’ubwikorezi cyangwa se inzira z’ubwikorezi ziyongereye, iyoherezwa n’itumizwa 

    ry’ibicuruzwa mu mahanga no mu gihugu imbere ririyongera, rigakorwa ku buryo 

    buhendutse ndetse na serivisi zikihuta kandi zikanoga. Igihugu rero nticyatera 

    imbere kidashyize imbaraga mu kubaka ibikorwa remezo bijyanye no gutwara 

    abantu n’ibintu.

    Ikindi kandi iterambere ry’ubwikorezi rituma abantu ku giti cyabo biteza imbere. 

    Abafite inganda zikorerwamo ibikoreshwa mu bwikorezi, usanga ari abaherwe. 

    Abakozi b’izo nganda, abakora mu gutwara abantu n’ibintu babaho neza kandi 

    bakazigamira imiryango yabo. Abacuruzi bagezwaho ibicuruzwa byabo bidatinze 

    bakabasha guhaza amasoko kandi bakinjiza akayabo k’amafaranga. 

    Uko abantu bazamuka mu bukungu ni ko batanga imisoro igira uruhare mu 

    iterambere ry’igihugu. 

    Ubwikorezi rero ni inkingi ya mwamba mu iterambere, kuko bworoshya urujya 

    n’uruza rw’abantu n’ibintu. Abantu bagera aho bifuza mu gihe gito, bakabona igihe 

    gihagije cyo gukora indi mirimo. Ibintu bigera ku babikeneye bitagoranye kandi 

    bihagije ndetse bikinjiriza igihugu amafaranga gikenera mu gukora ibindi bikorwa 

    by’iterambere. 

    V. 1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa

    Soma umwandiko “ Uruhare rw’ubwikorezi mu iterambere”, ushakemo 

    amagambo udasobanukiwe hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu 

    mwandiko wifashishije inkoranyamagambo.

    Imyitozo

    1. Koresha mu nteruro amagambo akurikira dusanga mu mwandiko: 

    a) Ingobyi 

    b) Guhahirana 

    c) Guhenduka 

    d) Inkingi ya mwamba

    e) Kuzigama

    f) Akayabo 

    g) Ibikorwa remezo

    2. Tanga imbusane z’amagambo akurikira yakoreshejwe mu mwandiko

    a) Kugoka 

    b) Guheka 

    c) Abanyacyubahiro 

    d) Abageni 

    e) Ubukungu

    V.1.2. Gusoma no kumva umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Uruhare rw’ubwikorezi mu iterambere”, hanyuma 

    usubize ibibazo bikurikira:

    1. Ubwikorezi ni iki?

    2. Iterambere ni iki?

    3. Ni ubuhe buryo butandukanye bukoreshwa mu gutwara abantu 

    n’ibintu?

    4. Ni uruhe ruhare rw’ubwikorezi mu iterambere ry’igihugu?

    5. Garagaza urugero bw’ibikoreshwa mu gutwara abantu n’ibintu 

    byavuzwe mu mwandiko bitaratangira gukoreshwa mu Rwanda.

    6. Garagaza kandi usobanure ibikorwa remezo bijyanye no gutwara 

    abantu n’ibintu.

    V.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko“ Uruhare rw’ubwikorezi mu iterambere”, hanyuma 

    usubize ibibazo bikurikira:

    1. Ni izihe ngingo z’ingenzi zigaragara muri uyu mwandiko?

    2. Kuri wowe uyu mwandiko ugusigiye irihe somo?

    3. Vuga ibindi byifashishwa mu gutwara abantu n’ibintu bitavuzwe mu 

    mwandiko.

    4. Sobanura uko ubwikorezi bukwiye kutabangamira ibidukikije nuko 

    bwakwimakaza umuco w’ubuziranenge. 

    V.2. Iyiganteruro

    V.2.1. Inshoza n’ubwoko bw’interuro

    Igikorwa

    Ushingiye ku bumenyi ufite, sobanura interuro n’iyiganteruro. Hanyuma ukore 

    n’ubushakashatsi ku bwoko bw’interuro ushingiye ku mubare w’amagambo 

    n’uw’inshinga zizigize, unatange ingero.

    V.2.1.1. Inshoza y’interuro n’iyiganteruro

    1. Interuro 

    Interuro ni ijambo cyangwa urukurikirane rw’amagambo umuntu avugamo 

    cyangwa yandikamo igitekerezo cyuzuye. Interuro ni igice k’imvugo umuntu yatura 

    akakirangiza aruhuka bihagije, kigatanga igitekerezo cyuzuye. 

    2. Iyiganteruro

    Iyiganteruro ni ubumenyi bugamije gusesengura imiterere y’ibinyabumwe bigize 

    interuro ari byo magambo. Ni ubuhanga bwiga isanisha ry’amagambo mu kurema 

    interuro, amoko, imimaro n’imikurikiranire byayo mu nteruro. Iyiganteruro ryiga 

    kandi inyangingo zigize interuro, amatsinda yazo n’imimaro yazo.

    Mu iyiganteruro, ijambo ni cyo kinyabumwe fatizo nk’uko mu iyigantego 

    ikinyabumwe fatizo ari akaremajambo. 

    V.2.1.2. Amoko y’interuro 

    Hashingiwe ku mubare w’amagambo n’uw’inshinga zitondaguye bigize interuro, 

    interuro z’Ikinyarwanda zirimo amoko atatu: interuro jambo, interuro yoroheje 

    n’interuro y’urusobe.

    1. Interuro jambo 

    Interuro jambo ni interuro igizwe n’ijambo rimwe. Interuro jambo zishobora 

    gushingira ku magambo y’ubwoko hafi ya bwose. Interuro jambo ni interuro 

    idasanzwe kuko iba ihagarariye interuro igizwe n’amagambo menshi.

    Ingero: 

    Ibi mwabitundishije iki? Ikamyo. (Izina)

    Ni iki mwifuriza Abanyarwanda bose? Amahoro n’iterambere. (Amazina)

    Ibi bitabo mwabitundishije amakamyo angahe? Atatu. (Ikinyazina)

    Mwagenze urugendo rureshya rute? Rurerure. (Ntera)

    Murateganya iki muri iki gihembwe? Gutsinda. (Inshinga iri mu mbundo)

    Uraza? Ye! (Irangamutima) 

    Mwageze ku ishuri ryari? Kare. (Umugereka)

    Ndagiye. (inshinga itondaguye)

    Taha. (inshinga itondaguye)

    2. Interuro yoroheje cyangwa interuro shingiro 

    Interuro yoroheje, interuro shingiro cyangwa interuro fatizo ni interuro igizwe 

    n’amagambo abiri cyangwa arenga ahuriye ku nshinga imwe itondaguye 

    yumvikanisha ubutumwa bumwe, budasobekeranye. Ruhamwa ariko ishobora 

    no kuba itagaragara mu nteruro tukayibwirwa n’indanganshinga. Iyo nteruro iba 

    ifite ruhamwa imwe igizwe n’ijambo rimwe cyangwa itsinda ry’amagambo ahuriye 

    ku gikorwa, imico cyangwa imimerere bivugwa mu nshinga. Interuro yoroheje 

    bayita kandi inyabumwe kuko ifite inshinga imwe itondaguye. Interuro yoroheje 

    kandi ishobora kuba ifite icyuzuzo kigizwe n’ijambo rimwe cyangwa urujyano 

    rw’amagambo ariko ishobora no kuba nta cyuzuzo ifite.

    Interuro yoroheje ishobora no kutagira inshinga ariko n’ubundi ikumvikanisha 

    igitekerezo kimwe.

    Ingero: 

    - Igihe ni amafaranga.

    - Ubwikorezi bwambukiranya ibihugu ndetse n’imigabane.

    3. Interuro y’urusobe 

    Interuro y’urusobe cyangwa interuro y’inyunge iba igizwe n’inshinga zitondaguye 

    zirenze imwe buri nshinga ikaba ari izingiro ry’inyangingo. Ni interuro igizwe 

    n’inyangingo ebyiri cyangwa zirenzeho.

    Ingero: 

    - Iyo ubwikorezi bwihuta, abantu babona igihe gihagije cyo gukora ibindi bintu.

    - Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze

    Imyitozo

    1. Mu kiganiro gikurikira, tahuramo amoko atandukanye y’interuro.

    - Yewe wa mugabo we! Ino hari ikibazo k’ibicanwa. Abantu batemye 

    amashyamba 

    - Barayatsemba. None Leta ntikemerera abantu gupfa gutema amashyamba 

    asigaye. 

    - Dukore iki?

    - Ntitwakibura. Reka turebe uburyo twakwihangira umurimo dukemura 

    ikibazo k’ibicanwa.

    - Ni byiza cyane.

    - Reka dutangire umushinga.

    - Uwuhe?

    - Uwo gukora imbabura za canamake. 

    - Zizagurwa n’abantu benshi kubera ko inkwi zihenda.

    2. Garagaza ibintu bine iyiganteruro ryibandaho.

    V.2.2 Isanisha 

    Igikorwa

    Uhereye ku nteruro zikurikira garagaza amagambo afitanye isano, uvuge 

    n’ubwoko bw’isanisha bwakoreshejwe kandi ukore n’ubushakashatsi ku 

    isanisha mu nteruro.

    - Ubwikorezi buteye imbere buzamura ubukungu.

    - Iki gisubizo cyashubije umuhanga.

    - Gusoma inkuru birakunzwe.

    - Abantu bagera aho bifuza mu gihe gito. 

    - Bihogo ikamwa menshi.

    - Biraro bya Murema azadusura.

    1. Inshoza y’isanisha

    Isanisha ni uburyo bwo guhuza amagambo mu irema ry’interuro ku buryo ijambo 

    ry’ibanze riha amagambo aryungirije akarango karyo.

    Urugero: 

    Bano bana bato barashonje. Ijambo ry’ibanze ni abana.

    Isanisha rikunze kugaragaza amasano nyantego aba ari hagati y’amagambo agize 

    interuro. Muri uru rugero isano ni inteko ya 2 ba.

    2. Amoko y’isanisha

    Mu Kinyarwanda hari amoko anyuranye y’isanisha.

    a) Isanisha nyantego

    Mu isanisha nyantego, ijambo ry’ibanze riha amagambo aryungirije intego ya 

    kamwe mu turemajambo twaryo. 

    Ingero: 

    - Iki gikamyo kinini gitwara imizigo myinshi.

    - Icyambu kinini gifasha mu bwikorezi.

    b) Isanisha nyanyito

    Isanisha nyanyito rishingira ku kivugwa n’ijambo ry’ibanze. Rikoreshwa akenshi ku 

    magambo adafite indomo n’indanganteko cyangwa afite indanganteko zumanye 

    (zidatandukana) n’igicumbi (Mugabo, Bahizi, Rukundo, mukecuru…). Iyo ikivugwa 

    ari umuntu umwe isanisha ribera mu nteko ya mbere; baba benshi kimwe no mu 

    irondora rikabera mu nteko ya kabiri. Iyo ikivugwa ari inyamaswa cyangwa ikindi 

    kintu isanisha rikorwa mu nteko ya 9 cyangwa iya cumi.

    Ingero: 

    - Mugabo akora ubwikorezi.

    - Ba Kanyana bahahirana n’amahanga.

    - Indege itwara imizigo myinshi.

    c) Isanisha nyurabwenge

    Isanisha nyurabwenge rikorwa iyo ibivugwa ari inshinga iri mu mbundo, uruvange 

    rw’abantu n’ibintu cyangwa uruvange rw’abantu n’inyamaswa n’urw’amagambo 

    adahuje inteko. Isanisha nyurabwenge rikorerwa mu nteko ya 8.

    Ingero: 

    - Umugabo, ihene n’igare byahuriranye.

    - Gutwarana abantu n’ibintu birabujijwe.

    - Kurya, kunywa no kubyina birashimisha.

    - Bakame n’impyisi birazirana.

    d) Isanisha nyazina

    Isanisha nyazina ni isanisha rishingira ku ndanganteko yumanye n’igicumbi.

    Ingero: 

    - - Rutegaminsi rwa Tegera yari inyangamugayo. (Nt 11, Nt 1)

    - - Bikungero bya Murema afite ibihangano byiza. (Nt 8, Nt 1)

    - - Nyakayonga ka Musare.

    e) Isanisha mpisho

    Isanisha mpisho rikorwa igihe ikivugwa kitazwi cyangwa kitagaragajwe. 

    Ingero: 

    - Karabaye noneho.

    - Umugore n’umugabo rwambikanye.

    - Karahanyuze twarabyinnye biratinda.

    f) Uruvange rw’isanisha

    Uruvange rw’isanisha ni isanisha rigengwa n’inteko zitandukanye kandi rigengwa 

    n’ijambo rimwe. 

    Ingero: 

    - Igisonga cya Papa arahagurutse. (nt7 na nt1)

    - Nyina w’iki kimasa irashaje. (nt1, nt9)

    Imyitozo

    1. Garagaza ubwoko bw’isanisha bwakoreshejwe muri buri nteruro mu 

    zikurikira:

    a) Uyu mugabo mugufi afite imbaraga.

    b) Amatungo n’ibikoresho byahashiriye.

    c) Karababonye. 

    2. Tanga urugero rw’interuro ikoreshejwemo:

    a) Uruvange rw’isanisha.

    b) Isanisha nyazina.

    c) Isanisha nyanyito.

    V.2.3. Imimaro y’amagambo mu nteruro 

    Igikorwa

    Uhereye ku nteruro zikurikira, garagaza imimaro y’amagambo azigize kandi 

    ukore ubushakashatsi ku mimaro y’amagambo mu nteruro.

    - Mukamana arwanya isuri.

    - Mugabe n’abana be bateye ibiti neza.

    - Amashyamba atuzanira umwuka mwiza.

    1. Imimaro y’ingenzi

    Imimaro y’ingenzi y’amagambo mu nteruro ni itatu: ruhamwa, inshinga (ipfundo/ 

    izingiro) n’icyuzuzo.

    a) Ruhamwa 

    Ruhamwa ni ijambo rigaragaza ukora igikorwa cyangwa uwerekezwaho imimerere 

    n’imico n’inshinga bivugwa n’inshinga iri mu nteruro. Ruhamwa ishobora kuba 

    izina, urujyano rw’amazina cyangwa urw’amazina n’imfutuzi zayo, ntera, ikinyazina, 

    inshinga iri mu mbundo cyangwa itondaguye mu buryo bw’insano. Ruhamwa 

    nanone ishobora kujyana n’inshinga imwe cyangwa nyinshi, gukurikira inshinga 

    cyangwa kuyibanziriza.

    Ingero:

    Abana barakina umupira.

    Umuhungu n’umukobwa bakuru baze.

    Bake barabona ibihembo.

    Niyonkuru yicaye ku ntebe.

    Uyu natahe.

    Kwiga birananiza. 

    Usakuza arasohoka.

    Karisa ariga, agahinga ndetse akanacuruza.

    Haragenda abahinzi gusa.

    Ruhamwa zigira amoko atandukanye:

    - Ruhamwa mboneranteko / mboneranteruro

    Ruhamwa mboneranteko/ mboneranteruro ni ijambo cyangwa urujyano 

    rw’amagambo bishingirwaho isanisha nyantego. 

    Urugero: 

    Abana batarangara babona amanota meza. 

    - Ruhamwa mboneramvugo

    Ruhamwa mboneramvugo ni ijambo rishingirwaho isanisha ry’inshinga ariko 

    hakurikijwe icyo inshinga ivuga iryo jambo rikaba ari ryo cyuzuzo k’inshinga.

    Ingero: 

    Imineke irya abana naho inzoga ikanywa abakuru.

    Imboga zibona abana.

    - Ruhamwa nyurabwenge

    Ruhamwa nyurabwenge ni ijambo ridashingirwaho isanisha rikaba icyuzuzo 

    k’inshinga ariko hakurikijwe icyo inshinga ivuga ukumva iryo jambo ari ryo ruhamwa.

    Ingero: 

    Imboga zibona abana. (Abana babona imboga)

    Igisoro gikina abahanga. (Abahanga bakina igisoro)

    - Ruhamwa mpisho/ mburabuzi

    Ruhamwa mpisho/ mburabuzi ni ruhamwa itagaragara mu rukurikirane 

    rw’amagambo ikagaragazwa n’akaremajambo ko mu nshiga gusa, kaboneka mu 

    nteko ya 8, 12,14 n’iya 16.

    Ingero: 

    Karabaye. (agaki?)

    Biracitse. (ibiki?)

    Burije. (ubuki?)

    Nta cyo bitwaye. (ibiki?) 

    Harabaye ntihakabe. (hehe?)

    b) Inshinga (izingiro / ipfundo)

    Inshinga ni ijambo ribumbatiye ingingo yo kugaragaza igikorwa,imiterere, imimerere 

    cyangwa imico byerekeza kuri ruhamwa mu nteruro.

    Ingero:

    - Umurimo utugeza kuri byinshi.

    - Aba bana babereye ubutore.

    - Ibitabo byabo birashaje.

    - Abaporisi benshi baritonda. 

    - Abana be barabyibushye.

    c) Icyuzuzo 

    Icyuzuzo ni ijambo rijyana n’inshinga rikayisobanura cyangwa rikayuzuza. Gishobora 

    kugirwa n’ijambo rimwe cyangwa urujyano rw’amagambo.

    - Icyuzuzo mbonera 

    Icyuzuzo mbonera kigizwe n’ijambo cyangwa amagambo aherekeza inshinga 

    akuzuza igitekerezo cyayo. Icyuzuzo mbonera giherekeza inshinga kitanyuze ku rindi 

    jambo cyangwa ngo kigire ibindi bisobanuro by’umwihariko cyongeraho. Ni ukuvuga 

    ko hagati y’inshinga n’icyuzuzo mbonera nta rindi jambo rizamo. Gishobora kuba 

    kigizwe n’ijambo rimwe cyangwa menshi. Muri rusange icyuzuzo mbonera gisubiza 

    ikibazo iki? Nde? 

    Ingero 

    Kabayiza arubaka inzu.

    Inyamaswa zirya ibyatsi. 

    Urukwavu rurya kimari. 

    Kanyana avuza umwana we.

    - Icyuzuzo nziguro 

    Icyuzuzo nziguro cyuzuza inshoza y’inshinga kivuga uko igikorwa, imimerere 

    cyangwa imiterere biba, aho bibera, igihe bibera, inshuro biba n’ibindi. Gishobora 

    kugirwa n’ijambo rimwe cyangwa urujyano rw’amagambo.

    Ingero: 

    Wa mugabo arahinga cyane. 

    Uyu mwana yiga mu gitondo. 

    Karera akora imirimo ye vubavuba.

    Namubonye kabiri.

    Batuye i Kabgayi.

    Ibyuzuzo nziguro bigira amoko atandukanye bitewe n’inshoza yabyo. 

    - Icyuzuzo nziguro cy’uburyo

    Icyuzuzo nziguro cy’uburyo ni icyuzuzo cyuzuza inshinga kikavuga uko igikorwa 

    cyangwa imimerere bivugwa n’inshinga bigenda. Akenshi usanga ibyuzuzo 

    nziguro by’uburyo bigizwe n’imigereka y’uburyo, bigasubiza ikibazo kibajijwe 

    n’ingirwanshinga «-te? »

    Ingero: 

    Abakora cyane mubahembe. 

    Kagabo avuga buhoro cyane.

    Bagenda amaterekamfizi.

    - Icyuzuzo nziguro cy’ahantu

    Icyuzuzo nziguro cy’ahantu kivuga ahantu ibivugwa n’inshinga bibera cyangwa 

    biherereye. Gisubiza ikibazo hehe?

    Ingero: 

    Uze kunsanga haruguru. 

    Umwana yabaye mu nzu biratinda.

    Dutuye i Kamembe. 

    Nabibonye munsi y’umuhanda.

    - Icyuzuzo nziguro k’igihe

    Icyuzuzo nziguro k’igihe kivuga igihe imimerere cyangwa igikorwa bivugwa 

    n’inshinga bibera. Gisubiza ibibazo « ryari?” cyangwa « gihe ki?» 

    Ingero:

    Igihunyira gihiga nijoro. 

    Ajya ku kazi mu gitondo. 

    Baje ku manywa. 

    Yagiye kera.

    - Icyuzuzo nziguro k’inshuro

    Icyuzuzo nziguro k’inshuro kivuga inshuro igikorwa kiba cyangwa kigahamya ingano. 

    Gisubiza ikibazo kibazwa n’ijambo « kangahe? »

    Ingero: 

    Nagiyeyo kenshi.

    Ibyo bintu twabyumvise rimwe. 

    Uri busome kangahe?

    Babirya rimwe na rimwe.

    2. Imimaro yungirije

    Mu nteruro, hari amagambo ajyana n’andi bigakora urujyano rufite umumaro 

    umwe ariko ugasanga afite imimaro yayo muri urwo rujyano.

    a) Impuza

    Impuza ni amagambo afite umumaro wo guhuza amagambo n’andi. Ayo magambo 

    ni ibyungo n’ibinyazina ngenera.

    Ingero: 

    - Ubwikorezi bw’abantu n’ibintu bwateye imbere. (bw’ na na:ni impuza)

    - Abahungu n’abakobwa buriye indege bajya kwiga. (na: ni mpuza)

    b) Imfutuzi

    Imfutuzi ni amagambo asobanura andi aherekeje, ndetse n’ indangahantu.

    Ingero:

    - Uyu mwana muremure yiga neza. (uyu, muremure: ni imfutuzi)

    - Twigira mu ishuri. (mu: imfutuzi)

    Imyitozo

    1. Garagaza imimaro y’ibanze n’imimaro yungirije ku magambo agize 

    interuro zikurikira :

    a) Aba banyeshuri n’abarezi babo bakora ibikorwa byiza.

    b) Sekarama yasize ibisigo n’ibiganiro.

    2. Mu nteruro zikurikira erekana ruhamwa uvuge n’amoko yazo:

    a) Imineke irya abana.

    b) Igikombe k’ibihugu kizakinirwa he?

    3. Tanga urugero rw’interuro ifite:

    a) Icyuzuzo mbonera

    b) Icyuzuzo nziguro cy’uburyo

    c) Icyuzuzo nziguro k’inshuro.

    V.2.4. Ibice by’interuro n’igiti k’interuro yoroheje 

    Igikorwa

    Ukurikije uko amagambo agendanye n’uko asangiye inyito, garagaza ibice 

    by’interuro zikurikira, unatekereze uko buri nteruro wayubaka nk’igiti uhereye 

    ku bice wabonye kandi ukore ubushakashatsi ku bice by’interuro yoroheje 

    n’igiti cyayo.

    - Iyi modoka ikora ubwikorezi. 

    - Bwiza n’abana be basomye ibitabo byinshi. 

    V.2.4.1. Inshoza y’interuro yoroheje 

    Interuro yoroheje bita iy’inyabumwe ni interuro ifite inshinga imwe itondaguye 

    yumvikanisha ubutumwa bumwe, budasobekeranye.

    V.2.4.2. Inshoza y’isesengura nteruro 

    Mu gusesengura interuro hari inzira nyinshi zishobora gukoreshwa ariko iz’ingenzi 

    ni izi zikurikira: Imisesengurire isanzwe n’imisesengurire igaragaza ruhamwa na 

    ruhamya (imvugaruhamwa).

    a) Imisesengurire isanzwe

    Imisesesengurire isanzwe ni imisesengurire igaragaza ibice bitatu bigize interuro: 

    ruhamwa, inshinga n’icyuzuzo. 

    Urugero: Abanyeshuri bakunda kwiga. 

     Ruhamwa: abanyeshuri 

     Inshinga: bakunda

     Icyuzuzo: kwiga 

    b) Imisesengurire ya ruhamwa na ruhamya (imvugaruhamwa)

    Iyi misesengurire ica mu nteruro ibice bibiri by’ingenzi ari byo: ruhamwa na ruhamya 

    ikagenda ibisesengura igaragaza ibindi bice bibigize. 

    V.2.4.3. Ibice by’ingenzi by’interuro

    Ibice by’ingenzi by’interuro ni bibiri: Ruhamwa na ruhamya (itsinda ry’inshinga/

    imvugaruhamwa). 

    a) Ruhamwa

    Ruhamwa ni igice bagira icyo bavugaho mu nteruro. Itsinda rya ruhamwa rishobora 

    kuba rigizwe n’ijambo rimwe cyangwa urujyano rw’amagambo. Itsinda rya ruhamwa 

    rigizwe n’itsinda rw’izina hashingiwe ku moko y’amagambo agize interuro. Ni 

    ukuvuga ko itsinda ry’izina rifite umumaro wo kuba ruhamwa.

    Ikitonderwa: 

    Ruhamwa ishobora kuba igizwe n’izina, itsinda ry’izina, ikinyanshinga, inshinga, izina 

    ntera, interuro… Iyo igizwe n’ijambo rirenze rimwe yitwa itsinda rya ruhamwa.

    b) Ruhamya

    Ruhamya ni igice k’interuro kigira icyo kivuga kuri ruhamwa. Hashingiwe ku moko 

    y’amagambo agize interuro, itsinda ry’inshinga ni ryo rigira umumaro wo kuba 

    imvugaruhamwa cyangwa ruhamya. Imvugaruhamwa igizwe n’ibice bibiri by’ingenzi 

    ipfundo cyangwa izingiro ry’ubutumwa n’icyuzuzo.

    Mu nteruro yoroheje inshinga itondaguye ni yo ifite umumaro wo kuba 

    ipfundo ry’ubutumwa hanyuma andi magambo ajyanye na yo akaba icyuzuzo 

    cyangwa ibyuzuzo.

    Ikitonderwa

    Ruhamya yitwa kandi itsinda ry’inshinga cyangwa itsinda ry’imvugaruhamwa

    Ingero:

    - Abanyeshuri barasohotse. 

    Abanyeshuri: ruhamwa 

    barasohotse: ruhamya

    - Abahungu n’abakobwa bakinnye none. 

    Abahungu n’abakobwa: itsinda rya ruhamwa 

    bakinnye none: ruhamya(itsinda ry’inshinga cyangwa ry’imvugaruhamwa)

    - Uyu mwana muremure yiga neza. 

    Uyu mwana muremure: itsinda rya ruhamwa 

    yiga neza: ruhamya (itsinda ry’inshinga cyangwa ry’imvugaruhamwa)

    Ikitonderwa

    Ruhamya iba igizwe n’inshinga cyangwa se inshinga n’ibyuzuzo byayo. 

    V.2.4.4. Gusesengura interuro yoroheje hakoreshejwe uburyo 

    bw’igiti

    Interuro igira íbice bibiri by’ingenzi (Ruhamwa Rh) na ruhamya yitwa kandi itsinda 

    ry’inshinga (Ts Sh). Muri ibyo bice bibiri kimwe gishobora kugabwamo amashami 

    kigasesengurwamo utundi duce. Ni ukuvuga ko iyo ruhamwa igizwe n’amagambo 

    arenze rimwe yitwa itsinda rya ruhamwa (Ts Rh). Ruhamya na yo igira amashami 

    abiri; inshinga (Sh) n’icyuzuzo (Uz), iyo icyuzuzo kigizwe n’amagambo arenze rimwe 

    gikora itsinda ry’icyuzuzo (Ts Uz). Nyuma yo kugaragaza amatsinda ari muri ruhamwa 

    cyangwa ari muri ruhamya n’imimaro yayo, hakurikiraho ishami rigaragaza amoko 

    y’amagambo mu buryo buhinnye. 

    Izi ni zimwe mu mpine zifashishwa mu gusesengura interuro ku giti:

    F: Imfutuzi 

    F Rh: imfutuzi ya Ruhamwa

    F Uz: Imfutuzi y’icyuzuzo

    Grk: Umugereka

    Imp: Impuza

    Kzn: Ikinyazina

    Nt: Ntera

    ZnNt: Izina ntera

    Rh: Ruhamwa

    Sh/ Pf: Inshinga/ ipfundo

    T: Interuro

    Ts Rh: Itsinda rya Ruhamwa

    Ts Sh: Itsinda ry’inshinga

    Ts Uz: Itsinda ry’icyuzuzo

    Ts Zn: Itsinda ry’izina

    Ung: icyungo

    Uz: Icyuzuzo

    Zn: Izina

    Ikiny: Ikinyanshinga

    Urugero: Uyu mwana muremure yiga neza.

    Imyitozo

    Sesengura interuro zikurikira ukoresheje uburyo bw’igiti:

    1. Aba banyeshuri n’abarezi babo bakora ibikorwa byiza.

    2. Umutwe umwe ntiwigira inama.

    Imyitozo

    V.2.5 Inyangingo n’amoko yazo 

    Igikorwa

    Itegereze inyangingo mu nteruro zikurikira maze utahure ubwoko bwazo, 

    hanyuma ukore ubushakashatsi ku moko y’inyangingo.

    - Gashuhe yavomye amazi meza.

    - Mariro yariye, arakina, arataha.

    - Nitubitsinda tuzajyayo.

    1. Inshoza y’inyangingo

    Inyangingo ni interuro cyangwa igice k’interuro kibumbatiye ubutumwa bwumvikana 

    neza. Inyangingo zikoreshwa mu nteruro zinyuranye. Interuro ibumbatiye ingingo 

    imwe ni interuro yoroheje, interuro fatizo cyangwa interuro y’inyabumwe. Interuro 

    ifite inyangingo nyinshi ni interuro y’urusobe. Inyangingo ishobora kuba yigenga 

    cyangwa ifitanye isano n’izindi biri kumwe mu nteruro.

    Ingero:

    - Abana bazadusura ku Cyumweru. (Inyangingo imwe yihagije)

    - Ndaje dutahe. (Inyangingo ebyiri zifitanye isano)

    - Bakunda kwiga bazatsinda. (Inyangingo ebyiri zifitanye isano).

    2. Ubwoko bw’inyangingo

    2.1. Inyangingo yihagije

    Inyangingo yihagije ni inyangingo yigenga kandi na yo ntigire indi igenga. Inyangingo 

    yihagije ishobora kuba yonyine cyangwa igaturana n’izindi nyangingo bibangikanye.

    Urugero : 

    - Uyu munyeshuri arakora imyitozo.

    - Ruganzu yari umukozi, yari umurwanyi, yari igitangaza.

    Inyangingo yihagije ishobora no kuba yunze ku yindi ariko itayigenga cyangwa ngo 

    igengwe na yo.

    Urugero : 

    - Nirere ni mwiza kandi aritonda.

    - Abana bamwe barakina umupira, abandi barasimbuka 

    urukiramende.

    Inyangingo yihagije ishobora no kwihagika mu yindi nteruro ariko ntiyigenge kandi 

    ntigengwe na yo.

    Urugero: 

    Nuko barahaguruka –twese tubareba- bajya kurya. 

    Arasohoka –abana baramwitegereza- atangira kurira.

    2.2. Inyangingo y’ingaragirwa

    Inyangingo y’ingaragirwa ni inyangingo ikenera indi iyiherekeza kugira ngo 

    iyisobanure cyangwa iyuzuze maze ubutumwa itanga burusheho gusobanuka.

    Ingero: 

    - Urwo rusaku numva ni urw’iki? (uruhe rusaku?)

    Urwo rusaku ni urw’iki?: ni inyangingo y’ingaragirwa irasobanurwa n’indi 

    biri kumwe.

    - Bagiye banyerera. (Bagiye bate?)

    Bagiye: ni inyangingo y’ingaragirwa irasobanurwa n’indi biri kumwe.

    - Ndabona bwije. (Urabona iki?)

    Ndabona: ni inyangingo y’ingaragirwa iruzuzwa n’indi biri kumwe.

    2. 3. Inyangingo y’ingaragira

    Inyangingo y’ingaragira ni inyangingo ijyana n’indi nyangingo igatuma yumvikana 

    neza. 

    Ingero: 

    - Nasanze bahinga. (ingaragira yuzuza)

    - Agenda yihuta. (ingaragira isobanura)

    - Abanyarwanda bavuga ko ikoranabuhanga rifite akamaro. (ingaragira 

    yuzuza)

    Ikitonderwa 

    Inyangingo ngaragira zigira amoko anyuranye. Aya akurikira ni amoko y’inyangingo 

    ngaragira. 

    1. Inyangingo y’insobanuzi cyangwa nyensano

    Isobanura izina ryo mu nyangingo ngaragirwa cyangwa irindi jambo ririhagarariye. 

    Ikoresha inshinga iri mu buryo bw’insano.

    Ingero:

    Ikoranabuhanga dukoresha ryaturutse mu mahanga.

    Amasomo twiga arashimishije.

    Urwo rusaku numva ni urw’iki?

    Ibishyimbo bahinze biraraye.

    Ibyo baguze birahenze.

    Inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo.

    2. Ingaragira mbonera

    Isubiza ikibazo iki? Ishobora guterurwa n’ibyungo: ko, ngo, yuko...

    Ingero:

    Ndabona ko akoresha interineti.

    Yavuze ngo azaza ejo.

    Numvise bamukubita.

    Barashaka yuko mwigana.

    Urasanga batashye.

    3. Ingaragira y’uburyo

    Ingaragira y’uburyo ivuga uko igikorwa k’ingaragirwa gikorwa. Isubiza ikibazo 

    kibajijwe n’ingirwanshinga « –te? » Ishobora guterurwa n’ikinyazina mbanziriza 

    cyangwa mbanziriza ikoranye n’igereranya:uko, nkuko, nkaho… 

    Ingero: 

    Aryama acuramye.

    Bagenda bunamye. 

    Amanutse yiruka. 

    Bagiye bagiye.

    Aracyagira uko abonye. 

    Ushaka uko nyina yashatse amara amazu. 

    Ubikore nk’uko nakweretse. 

    Iyi nzu ikomeye nk’aho yubakishije amabuye.

    4. Ingaragira y’igihe

    Ingaragira y’igihe ivuga igihe igikorwa cyangwa imimerere bivugwa n’ingaragirwa 

    bibera. Ishobora guterurwa n’impuza. Ishobora kubanziriza ingaragira cyangwa 

    ikayikurikira. 

    Ingero: 

    Uzahabwa impundu utabarutse. 

    Impyisi ishira amerwe yapfuye. 

    Iyo antuka sinumva. 

    Aho ndyamira ndasinzira. 

    Aza uko bwije. 

    5. Ingaragira y’impamvu

    Ingaragira y’impamvu ivuga igitera igikorwa k’ingaragirwa kubaho. Ishobora 

    guterurwa n’impuza kuko cyangwa kubera ko, ko, ngo na kugira ngo. 

    Ingero:

    Taha urananiwe. 

    Ishiime waratsinze. 

    Urankize ndakennye. 

    Ararya kuko ashonje.

    Ntaramesa kuko atarabona isabune. 

    Yariyuhagiye kubera ko yari afite imbyiro. 

    Yahinze ngo azatere.

    Ararya kugira ngo azabyibuhe.

    6. Ingaragira y’ingaruka

    Ingaragira y’ingaruka ivuga icyo igikorwa k’ingaragirwa kibyara cyangwa icyo 

    kiganishaho. Iyi ngaragira ishobora no kuvuga inkurikizi. Akenshi inshoza yayo 

    yegeranye n’iy’impamvu ku buryo zombi zishobora guhinduranya umwanya. 

    Ishobora guterurwa n’impuza. 

    Ingero:

    Buzura cyane bazahana inka. 

    Ashishikariye kwiga azatsinda. 

    Imbwa yarihuse ibyara ibihumye. 

    Yagiriye abantu neza maze baramukunda. 

    Uranywa usinde. 

    Uzakora cyane unanirwe. 

    7. Ingaragira iteganya

    Ingaragira iteganya ivuga igikorwa gishingirwaho ik’ingaragirwa. Akenshi ibaziriza 

    ingaragirwa. Ishobora guterurwa n’impuza iyo, niba, iyaba, naho, nubwo, 

    niyo.

    Ingero: 

    Mumpaye inkwi nateka. 

    Abizanye nabigura. 

    Umuhaye yazakwitura. 

    Wakora mu muriro washya. 

    Nimumpa inkwi ndateka. 

    Nibakora nzabahemba. 

    Iyo arwara aba aryamye. 

    Niba mushonje murarya ibijumba. 

    Iyaba yariho mba nkize. 

    Iyaba yarazigamye ntiyari kuzasonza. 

    Naho yarya ntiyabyibuha.

    Nubwo wampa inka sinaguha insina zange. 

    Niyo wantuka useka nababara.

    8. Ingaragira ihuriranya

    Ingaragira ihuriranya ivuga igikorwa gikorerwa rimwe n’ikindi. Ishobora guterurwa 

    n’icyungo cyangwa ikabamo inyibutsacyungo –naIngero: 

    Imfizi y’impongo ihotora ihigwa. 

    Inyana y’ingwate yabira ireba iwabo.

    Ahwera kandi zikamwa. 

    Yakuburaga anatetse. 

    9. Ingaragira y’inkurikizo cyangwa ikurikizaho

    Ingaragira y’inkurikizo cyangwa ikurikizaho ivuga igikorwa giherekeza ik’ingaragirwa. 

    Ishobora guterurwa n’impuza. Iteka ikurikira ingaragirwa. Isubiza ikibazo 

    “hanyuma?” 

    Ingero:

    Bararya bakaryama. 

    Babyukaga bakavoma.

    Warasabaga ugahabwa. 

    Yaravuwe arakira. 

    Bakubuye bayora ibishingwe. 

    Yaguye arakomereka. 

    Kabyare uheke. 

    Ntiwiyuhagira ngo uke. 

    Ntazapfa ngo abure gihamba.

    Sasa ahasigaye uryame. 

    Uhinge maze utere.

    Ndabivuga hanyuma nsheceke. 

    Rya ubundi uryame

    10. Ingaragira izibukiranya

    Ingaragira izibukiranya igira ingingo y’igikorwa kibusanye n’ik’ingaragirwa. Akenshi 

    ingaragira izibukiranya iterurwa n’icyungo.

    Ingero:

    Ibuguma y’ihene yona iziritse.

    Genda naho uyu asigare. 

    Ntakora nyamara arakize. 

    Bakunda inkwi bakanga abashenyi.

    Imyitozo

    1. Garagaza inyangingo mu nteruro zikurikira uvuge n’amoko yazo:

    a) Abaturanyi bacu bakora umuganda.

    b) Iterambere ry’ibihugu rigaragarira mu mibereho y’abaturage babyo 

    rikanagaragazwa n’ibikorwa remezo.

    c) Twaramusuye hanyuma aratwakira.

    d) Amazi anyobwa ntagira ibara.

    e) Yandika ibintu bisomeka.

    2. Garagaza inyangingo ngaragira mu nteruro zikurikira uvuge n’amoko 

    yazo:

    a) Uyu musore agenda atera isekuru.

    b) Twasoma tubonye ibitabo.

    c) Ibyo byabaye nge nagiye.

    d) Kingura amadirishya kuko hashyushye.

    e) Ndashaka ko mutaha.

    3. Tanga urugero rw’interuro irimo:

    a) Inyangingo ngaragira y’insobanuzi

    b) Inyangingo ngaragira y’inkurikizo

    c) Inyangingo ngaragira y’ingaruka.

    V.3. Imyitozo y’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri

    Uhereye ku nsanganyamatsiko y’ubwikorezi, andika umwandiko uri hagati 

    y’imirongo mirongo itatu na mirongo ine, wemeranywa n’uyu mugani “Akanyoni 

    katagurutse ntikamenya iyo bweze.” Mu mwandiko wawe hagaragaremo 

    amoko anyuranye y’interuro n’inyangingo.

    Ubu nshobora:

    - Gusobanurira abandi uruhare rw’ubwikorezi mu iterambere ry’igihugu. 

    - Gusobanurira abandi amoko atandukanye y’interuro.

    - Kugaragaza imimaro y’amagambo agize interuro.

    - Gusesengura interuro yoroheje nkoresheje uburyo bw’igiti.

    - Kugaragaza inyangingo zitandukanye mu nteruro z’Ikinyarwanda. 

    Ubu ndangwa no:

    - Gukoresha neza Ikinyarwanda no gushishikariza abandi ibijyanye 

    n’iterambere rishingiye ku bwikorezi.

    - Gushishikarira no gushishikariza abandi gukoresha neza isanisha mu 

    nteruro.

    V.4. Isuzuma risoza umutwe wa gatanu

    Umwandiko: Igihugu cy’u Rwanda kitaye ku bwikorezi

    Ubwikorezi ni kimwe mu bifata umwanya ntagereranywa mu iterambere ry’Igihugu 

    kuko buri mu byinjiza umusoro munini igihe bohereza cyangwa batumiza ibintu 

    mu mahanga no mu ngendo z’abantu zaba iz’imbere mu Gihugu n’izambukiranya 

    imipaka ndetse bukanatanga akazi ku bantu benshi. Umusoro ni amafaranga Leta 

    isaba umuturage ku mutungo we hashingiwe ku itegeko, hakurikijwe ubushobozi 

    bwa buri wese, ukayifasha kurangiza inshingano zayo. Ibyo bituma buri gihugu kita 

    ku bwikorezi kubera uruhare bufite mu kwinjiza imisoro.

    Imirimo y’ubwikorezi ni myinshi, harimo gutwara abantu ku nzira y’ubutaka 

    hifashishijwe amapikipiki, amatagisi n’amabisi byabiherewe uruhushya n’itegeko 

    rigenga ibinyabiziga binyura mu muhanda, kandi bifite ubushobozi bwo gutwara 

    abantu. Mu bihugu bimwe batwara abantu n’imitwaro muri gariyamoshi kuko 

    zihuta kandi zigatwara abantu benshi n’ibintu byinshi kurusha amabisi n’amakamyo. 

    Hari kandi gutwara abantu n’ibintu mu ndege haba imbere mu gihugu ndetse no

    mu ngendo mpuzamahanga; mu biyaga ndetse no mu nyanja ngari na ho batwara 

    abantu cyangwa imizigo mu mato agezweho ashobora gutwara abantu ibihumbi 

    n’amatoni atabarika y’ibicuruzwa aho abantu bambara imyambaro yabugenewe 

    ishobora gutuma batarohama mu mazi mu gihe habaye impanuka. 

    Mu guteza imbere ubwikorezi mu Rwanda hari gutunganywa inyigo y’umuhanda wa 

    gariyamoshi nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi. Umuhanga mu by’ubwubatsi ushinzwe 

    itunganywa ry’inyigo y’umuhanda wa gariyamoshi muri Minisiteri y’Ibikorwa 

    Remezo ni we wabitangaje nyuma y’inama yabereye Arusha muri Tanzaniya. Muri 

    iyo nama harebwe aho ibikorwa byo kubaka uwo muhanda wa Daresalamu (Dar es 

    Salaam)-Isaka-Kigali-Keza-Musongati (DIKKM) bigeze. Yabwiye ikinyamakuru “The 

    New Times” ko Tanzaniya, u Burundi n’u Rwanda bakomeje gufatanyiriza hamwe 

    gutunganya umushinga w’umuhanda wa gariyamoshi DIKKM. Iyi nama yabereye 

    Arusha, yari igamije kongera amasezerano muri serivisi z’ubujyanama muri uyu 

    mushinga ku wa 31 Ukuboza 2015.

    Iyo nama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye, harimo iz’imari, iz’ibidukikije 

    no gucunga ubutaka zaturutse mu bihugu bitatu, banemeza amabwiriza Ikigo 

    k’Igihugu Gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi mu Rwanda (RTDA) kizagenderaho 

    gitanga isoko ry’ubwubatsi ku ruhande rw’u Rwanda, Tanzaniya n’u Burundi.

    Imirimo y’ibanze ku bikorwa by’uyu muhanda yanaganiriweho n’abaminisitiri bafite 

    ubwikorezi mu nshingano zabo, mu nama yabereye i Mwanza muri Tanzaniya, ku 

    wa 13 Gashyantare mu mwaka wa 2015. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara 

    nyuma y’inama yabo, rivuga ko biyemeje kurushaho gukorana kugira ngo bateze 

    imbere inyungu z’ibihugu uko ari bitatu kimwe n’ababituye. Hari aho rigira riti: 

    “Abaminisitiri bashimye ubushake ibihugu bitatu bihurira kuri uyu mushinga bifite 

    kugira ngo ubashe gushyirwa mu bikorwa n’akamaro uzagira ku guhuza ibihugu 

    by’akarere mu buryo bw’ubwikorezi, iterambere ry’ubukungu n’izamuka rya serivisi 

    z’imibereho rusange”.

    Iyo nama y’i Mwanza kandi yemeje ko nyuma y’inkunga ya Banki Nyafurika Itsura 

    Amajyambere, ibihugu bihuriye kuri uwo mushinga bigomba gufatanya ku kiguzi 

    gikenewe kugira ngo inyigo yawo irangizwe neza; aho bibarwa ko hagikenewe 

    amadorari y’Amerika ibihumbi magana atatu (U$ 300 000). Umwe mu bari bitabiriye 

    inama avuga ko ibihugu byose byiyemeje kongeramo ingufu ku buryo uyu mushinga 

    urangizwa mu gihe cya vuba, aho biteganyijwe ko mu minsi iri imbere bazatangira 

    guhatanira kubaka uyu muhanda binyuze mu bufatanye bwa za Leta n’abikorera. 

    Kubaka iyi nzira ya gariyamoshi byari biteganyijwe gutangira hagati mu mwaka wa 

    2017. 

    Mu Gushyingo mu mwaka wa 2015 ni bwo hashyizwe ahagaragara ibigo 

    byatoranyijwe mu rwego rw’ibanze, nk’ibizahatanira gutunganya no gushyira mu 

    bikorwa umushinga wo kubaka ibirometero igihumbi na magana atandatu na

    mirongo irindwi na bibiri (km1 672) bihuza Daresalamu (Dar es Salaam) yo muri 

    Tanzaniya, Kigali mu Rwanda na Musongati mu Burundi. Biteganyijwe ko kubaka 

    uyu muhanda bizatwara miriyari eshanu na miriyoni ebyiri z’amadorari y’Amerika.

    Mu rwego rwo guteza imbere ubwikorezi Leta y’u Rwanda kandi yashyizeho ikigo 

    gishya kitwa ATL kizita ku bikorwa bijyanye n’ingendo z’indege kugira ngo urwo rwego 

    rw’ubwikorezi rurusheho gutera imbere. Iki kigo kigamije kugabanya amafaranga 

    menshi yagendaga muri urwo rwego no gucunga ibikorwa byo ku bibuga by’indege. 

    ATL yemejwe n’Inama y’Abaminisitiri, ikaba yarahawe inshingano zo gucunga 

    ingendo z’indege, imizigo n’ibibuga ndetse na serivisi zijyanye na byo. Hemezwa 

    ko ikibuga k’indege cya Bugesera kizageza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga mu 

    bwikorezi bwo mu kirere. Iki kigo gishya kikaba kigamije guteza imbere urwego 

    rw’ubwikorezi bwo mu ndege; bigafasha u Rwanda kuba intangarugero muri Afurika 

    y’Uburasirazuba. Nibigenda bityo, imari ya “Rwanda Air” iziyongera kandi bitume 

    u Rwanda ruba ikitegererezo cy’ubwikorezi bwo mu kirere mu karere, mu gutwara 

    abagenzi n’imitwaro kandi bizongera ubukungu bw’u Rwanda.

    Iyi gahunda nshya izatuma Ikigo k’Igihugu Gitwara Abantu n’Ibintu mu Ndege 

    kigabanya umubare w’amafaranga yatangwaga na Leta. Ubu Komisiyo Ishinzwe 

    Ivugururwa ry’Amategeko irimo kwiga ku itegeko rishya rishyiraho Ikigo k’Igihugu 

    Gishinzwe Ingendo za Gisiviri nyuma rikazagezwa ku Nteko Ishinga Amategeko 

    ngo iryemeze. U Rwanda rwamaze kuvugurura Ikibuga Mpuzamahanga k’Indege 

    cya Kigali (Kanombe). N’imirimo yo kubaka Ikibuga k’Indege Mpuzamahanga cya 

    Bugesera yaratangiye.

    Ubwikorezi buzanira u Rwanda imisoro myinshi ariko hari ibintu n’imirimo bisonewe 

    umusoro ku nyongeragaciro. Muri yo harimo ubwikorezi bujyanye n’imirimo 

    yo gukwirakwiza amazi; imirimo yo gutunganya no gukwirakwiza amazi meza; 

    gutunganya amazi yanduye mu rwego rwo kutangiza ibidukikije iyo bitagamije 

    gucuruzwa. Ibirebana n’ibintu n’imirimo bijyana no kubungabunga ubuzima; 

    imirimo yo kubungabunga ubuzima n’imirimo ikorwa mu buvuzi; ibikoresho 

    bigenewe abafite ubumuga na byo birasonewe. Hari kandi ibintu n’imiti bihawe 

    ibitaro n’amavuriro; ibintu n’imiti bitanzwe cyangwa bitumijwe mu mahanga 

    n’ababyemerewe, n’ibikoresho bihabwa abarwayi, byagenewe gukoreshwa mu 

    buvuzi cyangwa insimburangingo. Ibigo bigaragara ko bishobora gusonerwa, 

    bigomba kuba bizwi n’amategeko akurikizwa mu Rwanda nk’ibigo bya Leta, 

    imiryango igamije imibereho myiza y’abaturage, n’ibindi bigo ibyo ari byo byose 

    bikora ibikorwa byo gufasha bidaharanira inyungu. 

    Mu by’ukuri rero, ubwikorezi bufite uruhare runini mu iterambere ry’Igihugu 

    kuko haturuka ibintu bikoreshwa mu buzima bwa buri munsi bwaba ubwa Leta 

    cyangwa abantu ku giti cyabo. Ubwikorezi kandi ni hamwe mu haturuka imisoro 

    Leta ikoresha mu gukusanya amafaranga agenda ku mirimo rusange yayo, guteza

    imbere ubukungu bw’Igihugu, imibereho myiza y’abaturage no mu butabera. Ni 

    ngombwa rero ko ibikorwa remezo bivugururwa, ibindi bigashingwa kandi bikaba 

    bijyanye n’iterambere mu bufatanye n’ibindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga. 

    Bifatiye kuri: www.igihe.com/amakuru/

    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    1. Sobanura icyo umusoro uva ku bwikorezi ari cyo. 

    2. Ni ikihe gikorwa kivugwa mu mwandiko kigaragaza ko u Rwanda n’ibindi 

    bihugu bishishikajwe no guteza imbere ubwikorezi? 

    3. Ushingiye ku mwandiko, sobanura iyi mpine “DIKKM”.

    4. Uretse ibikorwa bivugwa mu mwandiko, tanga ibindi byerekeye izindi nzira 

    z’ubwikorezi u Rwanda rwashyizemo ingufu?

    5. Ni gute umuhanda uvugwa mu mwandiko uzagira uruhare mu buzima 

    bw’Igihugu? 

    6. Garagaza insanganyamatsiko rusange ivugwa muri uyu mwandiko n’ingingo 

    z’ingenzi ziyishamikiyeho. 

    II. Inyunguramagambo

    1. Kora interuro ku magambo akurikira, ukurikije uko asobanura mu mwandiko:

    a) Gusora 

    b) Ubukungu

    c) Gusonera

    d) Insimburangingo

    e) Imizigo

    2. Tanga amagambo ari mu mwandiko afite inyito inyuranye n’iy’aya akurikira: 

    a) Igihombo 

    b) Imbere mu gihugu

    c) Batumiza

    d) Umuswa

    III. Ibibazo ku kibonezamvugo

    1. Kora interuro zigaragaramo:

    a) Isanisha nyantego

    b) Isanisha nyanyito

    c) Isanisha nyurabwenge

    d) Isanisha nyazina

    2. Garagaza imimaro y’amagambo mu nteruro zikurikira:

    a) Iyi nama yabereye Arusha.

    b) Ubwikorezi buzanira u Rwanda imisoro myinshi. 

    3. Sesengura interuro ikurikira ukoresheje uburyo bw’igiti: 

    Inzira z’ubwikorezi zariyongereye cyane.

    UMUTWE 4:IMIYOBORERE MYIZAUMUTWE 6:KUBUNGABUNGA IBIDUKIKIJE