Topic outline

  • UMUTWE WA MBERE:UBUREZI N’UBURERE

    Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    - Gusesengura umwandiko uvuga ku burezi n’uburere agaragaza ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo.
    - Kwandika yubahiriza amabwiriza y’imyandikire.

    - Kwandika ibaruwa mbonezamubano.

    Igikorwa cy’umwinjizo

    Ushingiye ku bumenyi ufite, garagaza ahantu hatandukanye umwana yakwigira ibijyanye n’uburezi n’uburere.

    I.1. Umwandiko: Akamaro k’itorero

    good

    Mu Rwanda rwo hambere, Abanyarwanda bari bazi gutoza abana babo uburere bukwiye umuntu nyamuntu.
    Ibyo byakorwaga bakiri bato cyane 
    kuko “Igiti kigororwa kikiri gito.” Abakobwa batozwaga uburere mu buryo butandukanye n’ubwo abahungu batozwagamo. 
    Umwana w’umukobwa yatozwaga na nyina, akamwigisha imirimo yo mu rugo, akamwigisha ibijyanye no gutunganya gahunda z’urugo.
    Iyo 
    umukobwa yamaraga kuba umwangavu bamutozaga kujya asanga ab’urungano rwe mu rubohero bakitoza gukora imirimo y’amaboko ibagenewe irimo: kuboha ibikoresho bitandukanye nk’ibiseke, ibirago, 
    inkangara, gukora imitako n’ibindi.
    Bigishwaga kugira ibanga, kubaha, 
    gufata abagabo neza, kwakira abashyitsi, kubana neza n’abandi no gufatanya na bo.
    Ibyo byabateguraga kuzavamo abagore babereye ingo 
    zabo. 

    Umwana w’umuhungu yigiraga kuri se, akamureberaho imirimo 
    itandukanye: gusana urugo, kubaka ibiraro by’amatungo, kuboha ibitebo, imitiba n’ibindi.
    Umuhungu umaze kuba ingimbi yoherezwaga mu 
    itorero aho yitorezaga indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda. 
    Ngo: “Agahugu katagira umuco karacika.” Si iby’umuco gusa yatozwaga; yigaga n’imyitozo ijyanye n’urugamba: gusimbuka, kumasha bahamya intego, gukinga no kwizibukira kugira ngo nibiba ngombwa azashobore kurengera ubusugire bw’Igihugu. Bigishwaga kandi kuba intyoza mu kuvugira mu ruhame, kwivuga no gukesha igitaramo. Batozwaga kutaba ibifura kugira ngo bazage babasha kwihagararaho imbere y’abashaka kubacyocyora. 
    Muri iki gihe nabwo hari itorero ritoza abantu bo mu ngeri zitandukanye, cyane cyane urubyiruko, ibijyanye n’umuco n’indangagaciro by’Abanyarwanda. 

    Iryo torero rifitiye Abanyarwanda akamaro kanini cyane kuko ari urubuga 
    Abanyarwanda batorezwamo gukunda Igihugu, ubunyangamugayo, kwirinda amacakubiri, gukorera ku mihigo, gukunda umurimo no kuwunoza n’izindi ndangagaciro z’umuco nyarwanda. Intore zirinda icyazisubiza inyuma n’icyasubiza inyuma Igihugu mu iterambere. 
    Itorero rero ni urubuga rwiza Abanyarwanda bitorezamo ubutore. Itorero ribafasha kwishakira ibisubizo by’ibibazo bahura na byo mu buzima. Aho ni ho havuye imvugo igira iti: “Intore ntiganya ishaka ibisubizo.” 

    1.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko 

    Igikorwa: 
    Soma umwandiko “Akamaro k’itorero”, ushakemo amagambo udasobanukiwe neza hanyuma uyasobanure wifashishije 

    inkoranyamagambo

    Umwitozo
    Koresha amagambo akurikira mu nteruro ziboneye.
    a) umwangavu
    b) Indangagaciro
    c) Intyoza 

    d) Inkangara

    1.1.2. Gusoma no kumva umwandiko
    Igikorwa: 
    Ongera usome umwandiko “Akamaro k’itorero”, usubize ibibazo byawubajijweho.
    1. Mu itorero bigiragamo iki?
    2. Erekana uko abakobwa bageze mu gihe cy’ubwangavu bitabwagaho.
    3. Sobanura impamvu Abanyarwanda bakwiye gukangukira kwitabira itorero.
    4. Abana b’ abahungu batozwaga iki mu itorero?
    5. Sobanura imvugo “Intore ntiganya ishaka ibisubizo” ukurikije ibivugwa mu mwandiko.

    6. Ubu itorero ryitabirwa na bande?

    1.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko
    Igikorwa: 
    Ongera usome umwandiko “Akamaro k’itorero”, usubize ibibazo bikurikira:
    1. Erekana ingingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko “Akamaro k’itorero”.
    2. Huza insanganyamatsiko y’uyu mwandiko n’ubuzima busanzwe mubamo.
    3. Sobanura uruhare rw’itorero mu burezi n’uburere mu Rwanda.
    4. Gereranya itorero ryo hambere n’iryo muri iki gihe. 

    1.1.4. Kungurana ibitekerezo 

    Igikorwa: 
    Mwungurane ibitekerezo ku nsanganyamatsiko zikurikira:
    1. Akamaro k’itorero mu burezi n’uburere mu Rwanda.
    2. Intore zo ku rugerero mu muco nyarwanda n’intore zo ku rugerero muri iki gihe.

    I.2. Amabwiriza y’imyandikire yemewe y’ikinyarwanda

    1.2.1. Imyandikire y’inyajwi, inyerera, ingombajwi n’ibihekane

    Igikorwa
    Kora ubushakashatsi utahure inshoza y’imyandikire y’ururimi, ugaragaze imyandikire y’inyajwi, inyerera, ingombajwi n’ibihekane by’ururimi rw’Ikinyarwanda. 

    Inshoza y’imyandikire y’ururimi

    Imyandikire y’ururimi ni urusobe rw’amategeko ashyirwaho mu rwego rwo kugena ibimenyetso bishushanya amajwi y’ururimi runaka. Mu rwego rwo kunoza imyandikire hakaba hifashishwa amahame y’iyigandimi nk’ubumenyi bugamije kwiga indimi zivugwa.
    Ni yo mpamvu imishinga 
    yose igena imyandikire inoze y’ururimi ikorwa hitabajwe impuguke muri ubwo bumenyi bw’iyigandimi.
    Amategeko agenga imyandikire 
    y’Ikinyarwanda ni aya akurikira: 

    1. Imyandikire y’inyajwi

    Hatitawe ku myandikire y’ubutinde n’amasaku, inyajwi z’Ikinyarwanda zandikishwa inyuguti zikurikira: a, e, i, o, u.
    Gukurikiranya inyajwi mu myandikire isanzwe mu Kinyarwanda birabujijwe, uretse mu nyandiko ya gihanga yubahiriza ubutinde bw’inyajwi n’amasaku, mu ijambo (i)saa ry’iritirano, mu marangamutima, mu migereka n’inyigana birimo isesekaza. Kandi nabwo handikwa inyajwi zitarenze eshatu.

    Ingero:

    - Saa kenda ndaba ngeze iwawe.
    - Irangamutima “yooo”!
    - Umugereka: Ndagukunda “cyaneee”!
    - Inyigana “pooo”!; “mbaaa”!

    2. Imyandikire y’inyerera 

    Inyerera ni ijwi ritari inyajwi ntiribe n’ingombajwi, ariko rifite uturango rihuriraho n’inyajwi n’utundi rihuriraho n’ingombajwi. Ayo majwi ajya kuvugika nk’inyajwi, nyamara kandi ugasanga yitabaza inyajwi nk’ingombajwi kugira ngo avugike neza.
    Iki ni cyo gituma yitwa inyerera. 

    Inyerera z’Ikinyarwanda zandikishwa inyuguti w na y.

    Ingero
    - Uwiga aruta uwanga. 
    - Iyange yatakaye.

    3. Imyandikire y’ingombajwi 

    Ingombajwi z’Ikinyarwanda zandikishwa inyuguti imwe. Ni izi zikurikira: 
    b, c, d, f, g, h, j, k, m, n, p, r, l, s, t, v, z.

    Ikitonderwa
     
    - Inyuguti “l” ikoreshwa gusa mu izina bwite “Kigali”, umurwa mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, mu ijambo “Repubulika”, 
    mu ijambo “Leta” no mu mazina bwite y’amanyamahanga y’abantu n’ay’ahantu, urugero nka Angola, Londoni, Lome, Lusaka, Buruseli, Aluberi...
    - Inyuguti “l” izaguma gukoreshwa mu mazina bwite y’amanyarwanda y’abantu n’ay’ahantu yari isanzwe ikoreshwamo mbere y’aya mabwiriza. 

    4. Imyandikire y’ibihekane

    Ibihekane by’Ikinyarwanda byandikishwa ibimenyetso bikurikira:
    h
    h
    h
    Ikitonderwa
    a) Uretse “bg” mu ijambo “Kabgayi” ingombajwi z’ibihekane zitari muri uru rutonde zirabujijwe.
    b) Ibihekane “Nokw”,“Nogw”,“hw”, bikurikiwe n’inyajwi “o” cyangwa u”ntibyandikwa;mu mwanya wabyo handikwa “Noko”,“Noku”,“Nogo”, Nogu”, “ho”, “hu”.

    Ingero: 

    - Kwanga koga ni bibi.
    - Kubaka ni ukugereka ibuye ku rindi.
    - Pariki ya Nyungwe ibamo inguge nyinshi.
    - Ngwije na Ngoboka bava inda imwe.
    - Korora inkwavu n’inkoko bifite akamaro.
    - Iyo ngiye kwinjira mu nzu nkuramo inkweto.
    - Mariya ahwituye Hoho kugira ngo yihute.

    - Mahwane aragesa amahundo.

    c) Ibihekane “Nojy”na“Nocy”byandikwa gusa imbere y’inyajwi 
    a”,“o”na “u”. Imbere y’inyajwi “i” cyangwa “e”handikwa “Nogi”,“Noge”,“Noki”,“Noke”.

    Ingero: 

    - Umugi ntuyemo ufite isuku.
    - Gewe / ngewe ntuye mu magepfo y’u Rwanda.
    - Njyanira ibitabo mu ishuri gewe ngiye gukina.
    - Njyana kwa masenge.
    - Iki ni ikibabi k’igiti.
    - Ikibo cyuzuye ibishyimbo.

    d) Ibihekane bigizwe n’ingombajwi “
    ts”,“pf” na “c”zibanjirijwe n’inyamazuru byandikwa mu buryo bukurikira: “ns”, “mf”, “nsh”.

    Ingero: 

    - Iyi nsinzi turayishimiye.
    - Imfizi y’inshuti yange.

    Imyitozo

    a) Mu nyandiko isanzwe inyajwi z’Ikinyarwanda ni zingahe? Zigaragaze.
    b) Ni ryari inyajwi zishobora kwandikwa zikurikiranye mu nyandiko isanzwe? Tanga ingero
    c) Ni iyihe ngombajwi ifite umwihariko mu mikoreshereze yayo? Ikoreshwa he?

    1.2.2 Ikata n’itakara ry’inyajwi, amagambo afatana n’adafatana Igikorwa

    Kora ubushakashatsi maze ugaragaze imyandikire y’amagambo afite 
    inyajwi zitakara n’inyajwi zikatwa n’imyandikire y’amagambo afatana n’adafatana.

    1. Ikata n’itakara ry’inyajwi

    a) Ikata ry’inyajwi zisoza ibinyazina ngenera n’ibyungo “na” na “nka”: Inyajwi zisoza ikinyazina ngenera n’ibyungo “na” na “nka” zirakatwa iyo zikurikiwe n’ijambo ritangiwe n’inyajwi ariko inyajwi isoza ikinyazina ngenera gikurikiwe n’umubare wanditse mu mibarwa ntikatwa.


    Ingero: 

    - Wakomerekejwe n’iki?
    - Ntakibyara nk’intare n’ingwe.
    - Umubare w’amashuri y’imyuga uriyongera.
    - Nyereka uko batsa tereviziyo n’uko bayizimya.
    - Umwaka w’ibihumbi bibiri na cumi n’ibiri
    - Umwaka wa 2012.

    b) Inyajwi zisoza amagambo ntizikatwa. 

    Urugero:
    Kabya inzozi
    c) Inyajwi “i” isoza akabimbura “nyiri”, n’inshinga mburabuzi “ni” na si” ntizikatwa.

    Ingero:

    - Nyiri ubwenge aruta nyiri uburyo
    - Amasunzu si amasaka
    - Icyatumye ejo ntaza iwawe ni uko natashye ndwaye.
    d) Ijambo “nyiri” iyo riri mu mazina amwe n’amwe y’icyubahiro 

    Urugero: 

    Nyiricyubahiro Musenyeri.
    e) “Nyira” ivuga “nyina wa” ikoreshwa mu mazina, ifatana n’ijambo ibanjirije.

    Urugero: 

    Nyirabukwe aramukunda.

    f) Inyajwi itangira amazina bwite n’amazina rusange akurikiye indangahantu “mu”na “ku” iratakara, keretse mu izina ritangirwa 

    n’inyajwi “i” ikora nk’indanganteko.

    Ingero:

    - Mu Mutara higanje imisozi migufi.
    - Mu Kagera habamo ingona.
    - Amatungo yanyuze mu murima.
    - Kwita ku nka bigira akamaro.
    - Abana bavuye ku iriba bajya mu ishuri.
    - Banyuze mu ishyamba.
    g) Inyajwi zisoza indangahantu“ku” na“mu” ntizikatwa kandi zandikwa iteka zitandukanye n’izina rikurikira.

    Ingero:
     
    - Amatungo yanyuze mu murima.
    - Kwita ku nka bigira akamaro.

    2. Amagambo afatana n’adafatana

    a) Amazina y’inyunge harimo n’amazina bwite y’inyunge yandikwa afatanye.

    Ingero:

    - Umwihanduzacumu
    - Rugwizangoga
    - Umukangurambaga
    - Umuhuzabikorwa
    - Amayirabiri

    b) Mu bisingizo, mu byivugo no mu migani, amazina nteruro agizwe n’amagambo arenze ane (4) yandikwa atandukanyijwe kandi agashyirwa mu twuguruzo n’utwugarizo.

    Urugero: 

    Ubwo “Inshyikanya ku mubiri ya Rugema ahica” aba arahashinze.

    c) Amagambo mfutuzi yandikwa atandukanyijwe n’amagambo 
    afuturwa. 

    Ingero: 

    - Inama njyanama
    - Umuco nyarwanda
    - Umutima nama
    - Umutima muhanano
    - Inyandiko mvugo.

    d) Ibyungo “
    na” na “nka” bikurikiwe n’ibinyazina ngenga bivuga nyakuvuga na nyakubwirwa (ngenga ya 1 n’iya 2) byandikwa mu ijambo rimwe ariko bikandikwa bitandukanye n’ibinyazina ngenga muri ngenga ya 3.

    Ingero:
    - Ndumva nawe umeze nkange.
    - Ndabona natwe tumeze nkamwe.
    - Ndumva na we ameze nka bo.
    - Ndabona na ko kameze nka bwo.

    e) Iyo
    ikinyazina ngenera gikurikiwe n’ikinyazina ngenga byandikwa mu ijambo rimwe.

     Ingero: 

    - Umwana wange
    - Umurima wacu
    - Ishati yawe
    - Amafaranga yabo

    f) Impakanyi “
    nta” yandikwa ifatanye n’inshinga itondaguye iyikurikiye ariko iyo ikurikiwe n’ubundi bwoko bw’ijambo biratandukana. 


    Ingero: 

    - Iwacu ntawurwaye
    - Muri iri shuri ntabatsinzwe
    - Ya nka ntayagarutse
    - Nta we mbona
    - Nta cyondwaye

    g) Ibinyazina ngenga ndangahantu
    “ho”,“yo”,“mo (mwo)” n’akajambo ko” bifatana n’inshinga bikurikiye, keretse iyo iyo nshinga ari “ni” cyangwa si”. 

    Ingero: 

    - Wa mugabo nimusangayo turagenderako ntitugaruka.
    - Ya nama yayivuyemo. 
    - Kuki yamwihomyeho
    - Ni ho mvuye.
    - Si ho ngiye.
    h) Akajambo “ko” kunga inyangingo ebyiri kandikwa gatandukanye n’amagambo agakikije.

    Ingero:

    - Umwarimu avuze ko dukora imyitozo.
    - Ndatekereza ko baduhembye.
    i) Urujyano rurimo ijambo “ngo” kimwe n’ibinyazina:“wa wundi”, bya bindi”,“aho ngaho”,“uwo nguwo” n’ibindi biremetse nka byo byandikwa mu magambo abiri.

    Ingero

    - Kugira ngo wa wundi adasanga wagiye, ukwiye kuba ugumye aho ngaho.
    - Bwira uwo nguwo yinjire.
    - Fata aka ngaka, ibyo ngibyo bireke.
    j) Ijambo “ni” rikurikiwe n’inshinga ifite inshoza yo “gutegeka” cyangwa iyo “guteganya”ryandikwa rifatanye na yo.

    Ingero:

    - Nimugende mudasanga imodoka yabasize.

    - Nimugerayo muzamundamukirize.

    k) Amagambo yerekana ibihe yandikwa mu ijambo rimwe: “nimunsi”, “nijoro (ninjoro)”,“nimugoroba”, “ejobundi”.

    Ingero: 

    - Aragera ino nijoro.
    - Araza nimugoroba.
    - Yatashye ejobundi

    l) Ijambo “
    munsi”ryerekana ahantu na ryo ryandikwa mu ijambo rimwe.
    Urugero:
    Imbeba yihishe munsi y’akabati.
    m) Amagambo “ku” na “mu” yandikwa atandukanye n’ikinyazina ngenera ndetse no mu magambo “ku wa” na “mu wa” abanziriza itariki cyangwa umubare mu izina ry’umunsi.

    Ingero:
    - Sindiho ku bwabo.
    - Navutse ku wa 12 Ugushyingo.
    - Azaza ku wa Mbere.
    - Yiga mu wa kane.

    n) Ijambo “
    (i)saa”, rikurikiwe n’umubare byerekana isaha byandikwa mu magambo atandukanye.
    Ingero:
    - Abashyitsi barahagera saa tatu.
    - Isaa kenda nizigera ntaraza wigendere

    o) Imigereka ndangahantu iremewe ku ndangahantu “
    i” (imuhira, iheru, iburyo, ibumoso, ivure, ikambere, imbere, ibwami, inyuma…) 
    n’amagambo akomoka kuri “i” y’indangahantu ikurikiwe n’ikinyazina ngenera “wa”,n’ikinyazina ngenga yandikwa mu ijambo rimwe.


    Ingero:

    - Nujya iburyo ndajya ibumoso.
    - Mbwirira abari ikambere bazimanire abashyitsi.
    - Nuza iwacu nzishima.

    p) Indangahantu “i” ikurikiwe n’izina bwite ry’ahantu yandikwa 

    itandukanye n’iryo zina.

    Ingero:
    - I Kirinda haratuwe cyane.
    - I Muyunzwe ni mu magepfo.

    r) Inshinga mburabuzi “
    ri”iyo ikoreshejwe mu nyangingo ngaragira yandikwa itandukanye n’ikinyazina kiyibanziriza n’ikiyikurikira.

    Ingero:

    - Itegeko rihana umuntu uwo ari we wese wangiza umutungo wa Leta.
    - Ibyo ari byo byose sindara ntaje kukureba.
    - Sinzi uwo uri we.
    - Nimumbwire abo muri bo

    s. Amagambo afatiwe hamwe akarema inyumane y’umugereka, 
    inyumane y’icyungo, cyangwa iy’irangamutima akomoka ku 
    binyazina bitakibukirwa amazina bisimbura yandikwa afatanye. 
    Nyamara iyo ahuje ishusho n’izo nyumane kandi ibinyazina bikerekeza ku kintu kizwi cyangwa kibukwa mu buryo bugaragara, 
    byandikwa bitandukanye.

    Ingero: 

    - Niko? Uraza? 
    - Uko arya ni ko angana.
    - Uku kwezi ni uko guhinga.
    - Amutumaho nuko araza. 
    - Ukuboko ashaka ni uko

    t) Amagambo ashingiye ku isubiramo yandikwa afatanye


    Ingero:
     
    - Perezida yavuze ijambo arangije abari aho amashyi ngo: “Kacikaci!”
    - Babwire bage binjira umwumwe.
    - Mugende babiribabiri.

    Umwitozo

    1. Subiza ikibazo gikurikira:
    Inyajwi zitangira amazina akurikira indangahantu “mu” na “ku” zitwara zite? Tanga ingero.
    2. Kosora interuro zikurikira aho ari ngombwa.
    a) Nyir’imari ni we nyir’ubukungu.
    b) Ruganzu Ndori yahungiye kwa nyira senge iKaragwe.
    c) Yavutse mu mwaka w’2010
    d) Nibyiza ko abanyeshuri basoma umwandiko umwe umwe.
    e) Tugiye kumva twumva amashyi ngo kaci kaci!
    f) Urarya ni uko utabyibuha.
    g) Ugukora kwe ni uko.
    h) Iga ibyongibyo kugirango uzatsinde neza.
    3. Amagambo aranga igihe yandikwa ate? Tanga ingero eshatu.


    1.2.3. Imyandikire y’amazina bwite, imikoreshereze y’utwatuzo n’inyuguti nkuru 

    Igikorwa 

    Wifashishije ibitabo bivuga ku myandikire y’Ikinyarwanda, subiza 
    ibibazo bikurikira:
    • Imyandikire y’amazina bwite iteye ite?
    • Vuga kandi usobanure utwatuzo twose n’imikoreshereze yatwo.
    • Inyuguti nkuru zikoreshwa ryari?

    1. Amazina bwite

    a) Amazina bwite y’ahantu afite indomo
    Amazina bwite y’ibihugu n’ay’uturere afite indomo yandikwa atandukanye n’iyo ndomo; iyo ndomo ikandikwa mu nyuguti nto, keretse iyo itangira interuro.

    Ingero: 

    - A Marangara n’i Gisaka ni tumwe mu turere twa kera tuvugwa mu mateka y’u Rwanda.
    - U Rwanda rurigenga.
    - U Mutara wera ibigori, ibitoki n’ibishyimbo.
    - U Bubirigi buri mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Bufaransa.

    b) Amazina bwite y’abantu arenze rimwe

    Amazina bwite y’abantu arenze rimwe akurikirana muri ubu buryo: 
    habanza izina yahawe akivuka, hagakurikiraho andi mazina y’inyongera.

    Ingero:

    - UWASE Ikuzo Laurette
    - VUBI Pierre
    - KARIMA Biraboneye
    - MUNEZERO Salima 

    c) Amazina bwite y’abantu n’ahantu y’amavamahanga
    Amazina bwite y’abantu n’ahantu y’amavamahanga atari ay’idini n’amazina bwite y’ibihugu n’ay’uturere y’amahanga yandikwa uko avugwa mu Kinyarwanda, nyuma bagashyira mu dukubo uko asanzwe yandikwa mu rurimi akomokamo.
    Ingero:
    - Enshiteni (Einstein)
    - Shumakeri (Schumacher)
    - Ferepo (Fraipont)
    - Cadi (Tchad)
    - Kameruni (Cameroun / Cameroon)
    - Wagadugu (Ouagadougou)

    - Ositaraliya (Australie / Australia)

    d) Amazina y’idini

    Amazina y’idini yandikwa nk’uko yanditswe mu gitabo k’irangamimerere akaza akurikira izina umuntu yahawe akivuka cyangwa izina rindi rifatwa nka ryo. Izina rya mbere ryandikwa mu nyuguti nkuru naho izina ry’idini rikandikwa mu nyuguti ntoya, ritangijwe inyuguti nkuru.
    Ingero: 
    - KARERA John
    - KEZA Jane
    - KAMARIZA Jeanne 
    - RUTERANA Abdul

    - MFIZI Yohana 

    e) Amazina bwite yari asanzweho
    Amazina bwite yatanzwe kandi yakoreshejwe mbere y’aya mabwiriza akomeza kwandikwa uko yari asanzwe yandikwa.
    Ingero:
    - Intara y’Amajyepfo
    - Umujyi wa Kigali 
    - Akarere ka Rulindo
    - Akagari ka Cyimana

    - Umurenge wa Cyeru

    2. Imikoreshereze y’utwatuzo
    a) Akabago/akadomo (.)
    Akabago cyangwa akadomo gasoza interuro ihamya n’interuro iri mu ntegeko.

    Ingero:

    - Umwana mwiza yumvira ababyeyi.
    - Utazi ubwenge ashima ubwe.
    - - Mpereza icyo gitabo.

    b) Akabazo (?)

    Akabazo gasoza interuro ibaza.

    Ingero: 

    - Uzajya i Kigali ryari ngo tuzajyane?
    - Wabonye amanota angahe?

    c) Agatangaro (!)

    Agatangaro gasoza interuro itangara, kagashyirwa n’inyuma y’amarangamutima.

    Ingero: 

    - Mbega ukuntu kino kiyaga ari kinini!
    - Ntoye isaro ryiza mama weee!

    d) Akitso (,)

    Akitso gakoreshwa mu nteruro kugira ngo bahumeke akanya gato.

    Ingero:

    - Umunyeshuri ushaka kujijuka, yirinda gusiba, ntakubagane mu ishuri kandi agakurikiza inama z’umwarimu.
    - Abagiye inama, Imana irabasanga.

    e) Uturegeka (…)

    Uturegeka dukoreshwa iyo berekana irondora ritarangiye, interuro barogoye cyangwa iyo mu nteruro hari ijambo bacikije.

    Ingero: 

    - Mu rugo rwa Kinyarwanda habaga ibikoresho byinshi: ibibindi, ibyansi, ishoka, ibitebo, isekuru…
    - Baragenda ngo bagere ku Ruyenzi bahahurira na mwene... simuvuze nzamuvumba!
    f) Utubago tubiri (smile
    Utubago tubiri dukoreshwa mu nteruro iyo hari ibigiye kurondorwa, gusobanurwa cyangwa iyo bagiye gusubira mu magambo y’undi. Dukoreshwa kandi inyuma y’ingirwanshinga “-ti”, “-tya”, “-tyo” n’ijambo “ngo”.


    Ingero: 

    - Burya habaho imirimo myinshi: guhinga, kubaka, kubaza n’ibindi.
    - Mariya ati: “ Ibyo uvuze bingirirweho”

    - Mu Kinyarwanda baravuga ngo: “Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge”.

    g) Akabago n’akitso (;)
    Akabago n’akitso dukoreshwa mu nteruro kugira ngo batandukanye inyangingo ebyiri ziremye kimwe kandi zuzuzanya.

    Urugero: 

    Gusoma neza si ugusukiranya amagambo; gusoma neza ni no kumva ibyo usoma.

    h) Utwuguruzo n’utwugarizo (“ ”)

    Utwuguruzo n’utwugarizo dukikiza amagambo y’undi asubirwamo, imvugo itandukanye n’imvugo isanzwe, cyangwa ingingo igomba kwitabwaho.
    Dukikiza amagambo ateruwe n’ingirwanshinga “-ti”, “-tya”, “-tyo” n’ijambo“ngo”.
    Dukoreshwa nanone iyo hari inyito ikemangwa cyangwa kugira ngo bakikize amazina nteruro n’amazina y’inyunge agizwe n’amagambo arenze ane.
    Dukoreshwa kandi mu magambo y’amatirano atamenyerewe mu Kinyarwanda.

    Ingero:

    - Igikeri kirarikocora kiti: “Kuba mu bibuba si ko guhunika ibigega”.
    - Nuko ya “nyamaswa” iravumbuka maze havamo umusore mwiza. 
    - Ubwo “Inshyikanya ku mubiri ya rugema ahica” aba arahashinze.
    - Ibyo nabisomye kuri “internet”.

    i) Akuguruzo n’akugarizo kamwekamwe (‘’)

    Akuguruzo n’akugarizo kamwekamwe dukoreshwa iyo utwuguruzo n’utwugarizo twinjira mu tundi mu nteruro.

    Urugero: 

    - Umugaba w’ingabo ati: “Ndashaka ko ‘Inshyikanya ku mubiri ya rugema ahica’ aza hano”.

    j) Udukubo egg

    Udukubo dukikiza amagambo cyangwa ibimenyetso bifite icyo bisobanura cyangwa icyo byuzuza mu nteruro.
    Banadukoresha iyo bashaka kwerekana uko amazina bwite y’amanyamahanga yanditswe mu Kinyarwanda bayandika mu ndimi akomokamo.
    Dukikiza kandi umubare wanditse mu mibarwa mu nteruro iyo uwo mubare wabanje kwandikwa mu nyuguti.
    Twerekana n’ibihekane cyangwa inyuguti bidakunze gukoreshwa.

    Ingero: 

    - Umuyobozi w’Akarere yabwiye abaturage ko kugira ngo barwanye inzara, bagomba gushoka ibishanga (impeshyi yari yabaye ndende)kandi kwirirwa banywa bakabifasha hasi.
    - Bisimariki (Bismarck)
    - Koreya (Korea)
    - Kamboje (Cambodge)
    - Igihembo twumvikanyeho ni amafaranga y’amanyarwanda ibihumbi magana atanu (500 000 Frw).

    - (l) na(vy) ntibigira amagambo menshi mu Kinyarwanda.


    k) Akanyerezo (-)

    Akanyerezo (-) gakoreshwa mu kiganiro kugira ngo berekane ihererekanywa cyangwa iyakuranwa ry’amagambo.

    Urugero:
    - Wari waragiye he?
    - Kwa Migabo.
    Gakoreshwa kandi bakata ijambo ritarangiranye n’impera y’umurongo, bikurikije imiterere y’umugemo.

    Urugero:

    Semarinyota yansabye ko tuzajya-na i Rukoma, ariko sinzamwemerera.
    Kanakoreshwa imbere n’inyuma y’interuro ihagitse.

    Urugero:

    Ejo nzajya mu misa - sinzi niba wari uzi ko nsigaye njyayo - ntuzantegereze mbere ya saa sita.

    l) Udusodeko ([ ])

    Udusodeko dukikiza intekerezo cyangwa insobanuro bongeye mu mvugo isubira mu magambo y’undi.

    Urugero:

    Yaravuze ati: “Sinshobora kurara ntariye inkoko [ayo yari amirariro], keretse narwaye”.
    Dukoreshwa kandi berekana ibyo banenga mu magambo y’undi.

    Urugero: 

    - Yaranditse ati: “Ikinyarwanda ni ururimi ruvugwa n’abatu [ikosa]benshi muri Afurika yo hagati”.
    Tunakoreshwa mu magambo y’undi mu kugaragaraza ko hari ayavanywemo cyangwa yasimbutswe. 

    Urugero:

    - Aravuga ati: “Nimureke abana bansange [...] ntimubabuze”.

    m) Agakoni kaberamye (/)

    Agakoni kaberamye gakoreshwa mu kwandika amatariki, inomero z’amategeko no mu guhitamo.

    Ingero:
    - Kigali, ku wa 15/10/2012.
    - Itegeko N° 01/2010 ryo ku wa 29/01/2010.
    - Koresha yego / oya mu gusubiza ibibazo bikurikira.

    3. Imikoreshereze y’inyuguti nkuru

    Inyuguti nkuru ikoreshwa aha hakurikira:
    a)Mu ntangiriro y’interuro.

    Urugero:
     
    Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge.

    b) Nyuma y’akabago, akabazo n’agatangaro.

    Ingero: 
    - Twese duhagurukire kujijuka.Wabigeraho ute utazi gusoma? Ntibishoboka. 
    - Ntoye isaro ryiza shenge wee! Reka nge kuryereka nyogokuru.

    c)Nyuma y’ingirwanshinga “-ti”, “-tya”, “-tyo” n’ijambo “ngo” 

    bikurikiwe n’utubago tubiri n’utwuguruzo. Ariko inyuguti nkuru ntitangira amagambo asubirwamo iyo uwandika 
    yayatangiriye hagati mu nteruro yakuwemo
    .

    Ingero:

    - Mariya arasubiza ati: “Ibyo uvuze bingirirweho”.
    - Igihe Mariya yavugaga ati: “bingirirweho”, yari yaramaze gusabwa na Yozefu.

    d) Ku nyuguti itangira imibare iranga iminsi, amazina y’amezi 
    n’ay’ibihe by’umwaka.

    Ingero: 

    - Ku wa Gatanu, ku wa Gatandatu.
    - Ugushyingo gushyira Ukuboza
    - Mu Rwanda haba ibihe bine by’ingenzi: Urugaryi, Itumba, Iki (Impeshyi) n’Umuhindo.


    e)Ku nyuguti itangira amazina bwite y’abantu, ay’inzuzin’ay’ahantu, kabone nubwo indomo itangira izina ry’ahantu 
    yaba yatakaye.
    Ingero: 
    - Rutayisire atuye i Huye hafi ya Cyarwa.
    - Mu Mutara hera ibigori.
    - I Washingitoni (Washington) ni ho hari ikicaro cya Banki y’Isi.
    - Uwitwa Enshiteni (Einstein) yari umuhanga cyane.

    f) Ku nyuguti itangira amazina y’imirimo, ay’inzego z’imirimo 
    n’ay’amashyirahamwe.

    Ingero:

    - Bwana Muyobozi w’Akarere,
    - Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi
    - Umuryango w’Abibumbye
    - Koperative Dufatanye

    g) Ku nyuguti itangira amazina y’impamyabushobozi, ay’icyubahiro, 
    ay’inzego z’ubutegetsi, ay’ubwenegihugu n’amoko, ay’indimi, ku mazina y’ibikorwa byamamaye mu mateka no ku nyuguti itangira ijambo “Igihugu” iyo rivuga u Rwanda.

    Ingero : 

    - Dogiteri Karimanzira
    - Nyakubahwa Perezida wa Repubulika
    - Umurenge wa Nyarugenge
    - Abanyarwanda barimo Abasinga n’Abagesera
    - Dukwiye guteza imbere Ikinyarwanda.
    - Mu Ntambara ya Kabiri y’Isi Yose hapfuye abantu benshi.
    - Banki Nkuru y’Igihugu yakoze inoti nshya ya magana atanu.

    h) Ku nyuguti itangira umutwe w’inyandiko, igitabo cyangwa 
    ikinyamakuru. 
    Ingero: 
    - Nujya mu mugi ungurire Imvaho Nshya.
    - Musenyeri Kagame Alegisi ni we wanditse Indyoheshabirayi.

    i) Izina bwite umuntu yahawe akivuka cyangwa irindi rifatwa 
    nka ryo riri ku ntangiriro no ku mpera y’inyandiko (nk’ibaruwa, nk’itegeko, nk’umwandiko uwo ari wo wose,...) no mu rutonde rw’amazina y’abantu ryandikwa ryose mu nyuguti nkuru. 
    Nyamara rikandikwa mu nyuguti nto uretse inyuguti iritangira yandikishwa inyuguti nkuru mu mwandiko hagati.

    Ingero:
    - GAHIRE Rose
    - UMURISA Keza
    - BUTERA Simoni
    - Nagiye kwa Gahire Rose anyakira neza.

    Umwitozo

    1. Amazina bwite y’ahantu afite indomo yandikwa ate? Tanga ingero eshatu.
    2. Shyira utwatuzo dukwiye mu nteruro zikurikira:

    a. Yagiye ku isoko agura amashu ibirayi ibishyimbo n’ibitoki

    b. Twatanze amafaranga igihumbi na magana abiri 1200 Frw

    3. Kosora interuro zikurikira:

    a. Yababwiye ati, nzarya duke ndyame kare
    b. Yageze muri Cameroni ahurirayo na nyira rume
    c. umubarankuru yavaga inda imwe nabahungu batatu
    d. nyir’urugo umutimanama we wamubwirije gusaba imbabazi umuryango we.
    e. Abana babahungu nabo bari barakurikije se ntibafashe imico yamushiki wa bo.
    f. Mbega ukuntu cyuzuzo yatsinze igitego, uwogeza ngo gooooooooo!.

    4. Ni ryari izina umuntu yahawe akivuka ryandikwa n’inyuguti nto 
    uretse inyuguti iritangira. Tanga urugero.

    I.3. Ibaruwa mbonezamubano

    Igikorwa 
    Soma umwandiko ukurikira, witegereze imiterere yawo maze utahure 

    inshoza yawo n’ibice biwugize.

    k

    1.3.1.Inshoza y’ibaruwa mbonezamubano

    Ibaruwa mbonezamubano bakunze kwita ibaruwa isanzwe cyangwaya gicuti, ni ibaruwa umuntu yandikira umubyeyi, umuvandimwe we, inshuti … agamije kumubwira cyangwa kumubaza amakuru.
    Uwandika 
    ibaruwa abwira uwo yandikira nkaho bari kumwe, ibyo yakamubwiye akabyandika ku rupapuro.
    Kuko urupapuro ruba ari ruto, umuntu
    wandika ibaruwa agomba kuvuga iby’ingenzi, nta kurondogora.

    1.3.2. Ibice by’ibaruwa mbonezamubano


    Ibaruwa mbonezamubano igomba kugaragaza ibice bikurikira:

    a) Aderesi y’uwanditse: Amazina y’uwanditse n’aho abarizwa.
    b) Ahantu yandikiwe n’itariki: Uwandika agaragaza aho yanditse ari n’itariki yandikiyeho. 
    c) Uwandikiwe: uwandika agaragaza isano afitanye n’uwandikiwe
    d) Indamutso: Uwandika asuhuza uwo yandikiye.
    e) Ubutumwa nyirizina bw’ibaruwa:uwandika agaragaza ibyo ashaka kugeza k’uwandikiwe
    f) Umusozo: Ugaragaramo gusezera n’intashyo.
    g) Izina ry’uwanditse n’umukono we: Uwanditse ibaruwa 
    mbonezamubano asoza yandika amazina ye agashyiraho n’umukono.

    Umwitozo
    Andika ibaruwa mbonezamubano uyandikire umuntu ihitiyemo mu bavandimwe cyangwa inshuti.

    I.4. Ihimbamwandiko: Umwandiko ntekerezo

    Igikorwa 

    Ongera usome neza umwandiko “Akamaro k’itorero”, witegereze imiterere yawo, maze utahure ubwoko bwawo hanyuma ukore ubushakashatsi bwimbitse utahure inshoza, uturango, n’uburyo bwo guhanga bene uwo mwandiko.

    1.4.1 Inshoza y’umwandiko ntekerezo
    Umwandiko ntekerezo ni umwandiko muhimbano akenshi uvuga ibintu bisanzwe mu buzima.
    Uwandika umwandiko ntekerezo ahera ku byo abona, ku byo yumva cyangwa atekereza ko byabaho 

    akabyandika ku buryo uzabisoma agira icyo yiyunguraho mu bumenyi. 
    Umwandiko ntekerezo bawita nanone “umwandiko usanzwe”. 
    Witwa umwandiko usanzwe mu rwego rwo kuwutandukanya n’indi myandiko y’ubuvanganzo nk’inkuru, ibitekerezo, imivugo n’iyindi.
    Imyandiko ntekerezo isa nk’imenyesha amakuru y’ibiriho maze usoma akaba yabifata nk’ukuri cyangwa akabihakana. Nta minozanganzo ikunze kubamo. Iyo usomye uyu mwandiko “Akamaro k’itorero” usanga umwanditsi yarashakaga kuduha amakuru.
    Ni umwandiko 
    utubwira akamaro k’itorero, ibyigirwagamo n’uko twagereranya itorero rya kera n’iry’ubu. Ni umwandiko usanzwe rero.
    Mu yandi magambo ni 
    umwandiko ntekerezo.

    1.4.2. Imbata y’umwandiko ntekerezo

    Umwandiko ntekerezo ugira ibice bine ari byo umutwe, intangiriro, igihimba n’umusozo.

    a) Umutwe

    Umutwe ugaragaza mu magambo make cyane ibyo umwandiko ugiye 
    kuvugaho. Dore ibiranga umutwe w’umwandiko.
    - Umutwe w’umwandiko ugomba kuba witaruye gato ibindi bice by’umwandiko bisigaye.
    - Umutwe w’umwandiko ushobora kwandikwa mu nyuguti nkuru.
    - Umutwe w’umwandiko ushobora gucibwaho umurongo
    - Biba byiza cyane iyo umutwe ubaye mugufi. Ni ukuvuga ko uba wanditse mu murongo umwe cyangwa ibiri.
    Iyo irenze ishobora 
    kwitiranywa n’igika gitangira umwandiko.

    b) Intangiriro

    Intangiriro ni igika ukora ihangamwandiko yerekanamo muri make ibigiye kuvugwaho ariko mu buryo bwo gutera amatsiko.
    Iki gice gitangira 
    kivuga ku nsanganyamatsiko mu buryo busanzwe kikaba gishobora no gusozwa n’ikibazo.

    c) Igihimba
    Igihimba ni igice kigizwe n’ibika bigenda bisobanura ingingo ku ngingo mu zo umwandiko wubakiyeho mu buryo burambuye. 
    Igitekerezo kimwe gihereza ikindi mu gika gikurikiyeho, bityobityo. Uhanga umwandiko agomba kwita ku magambo ahuza ibika ku buryo wumva ibitekerezo bifite uruhererekane.

    Umusozo
    Umusozo ni igika cya nyuma cy’umwandiko. Iki gice kigaragaramo inshamake ku byavuzwe ndetse n’ingamba zijyanye n’uko uhanga umwandiko abibona.
    Muri iki gice ni ho uwandika agaragazamo 
    umwanzuro ku nsanganyamatsiko n’uruhande abogamiyeho.

    1.4.3. Ibiranga umwandiko ntekerezo

    Umwandiko ntekerezo urangwa n’ibi bikurikira:
    - Kurambura ibitekerezo ku nsanganyamatsiko yatanzwe

    - Ibice bine ari byo: umutwe, intangiriro, igihimba n’umusozo.

    Ishusho y’imbata y’umwandiko

    g

    1.4.4. Intambwe z’ingenzi zo guhimba umwandiko ntekerezo
    - Gutekereza ku nsanganyamatsiko no kuyisobanukirwa neza.
    - Gutekereza no kwandika ku ruhande ibitekerezo ku ngingo nkuru uri buvugeho
    - Gutunganya ibitekerezo byatanzwe ku nsanganyamatsiko (gusoma ibyo wanditse ukareba ko hari ibyo waba washyizemo bitari ngombwa cyangwa se ko hari ibyo waba wibagiwe byari ngombwa.
    - Kwandukura ibyo wanditse ku rupapuro mu buryo bufite isuku wita no ku mabwiriza y’imyandikire n’igenabika.

    Imyitozo
    1. Garagaza ibiranga umwandiko ntekerezo.
    2. Tandukanya umwandiko ntekerezo n’ibaruwa mbonezamubano.

    I. 5. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri nyuma 
    y’umutwe wa mbere

    1. Andika ibaruwa mbonezamubano wubahiriza ibiyiranga ndetse 
    n’amabwiriza yemewe y’imyandikire, uyandikire umwe mu bantu bo mu muryango wawe hanyuma uzayigereranye n’aya bagenzi bawe mu matsinda muyajore mureba ko yubahirije ibisabwa. 

    2. a) Hanga umwandiko ntekerezo ku nsanganyamatsiko ikurikira: 

    Uruhare rwange mu guteza imbere uburezi n’uburere”. Umwandiko wawe ugomba kuba wubahirije amabwiriza 
    y’imyandikire y’Ikinyarwanda n’uturango tw’umwandiko ntekerezo. 

    b) Sesengura kandi ujore umwandiko mugenzi wawe yahanze ureba 

    niba wubahirije uturango tw’umwandiko ntekerezo kandi niba wanditse wubahirije amabwiriza y’imyandikire y’Ikinyarwanda. 

    Ubu nshobora:

    - Gusobanurira abandi uko uburezi n’uburere byitabwagaho mu 
    Rwanda rwa kera n’uko bwitabwaho mu bihe bya none. 
    - Kwandika neza ururimi rw’Ikinyarwanda nubahariza amabwiriza 
    y’imyandikire yarwo.
    - Kwandika neza ibaruwa mbonezamubano nandikira inshuti 
    yange, ababyeyi cyangwa abavandimwe bange.
    - Gusesengura no guhanga umwandiko ntekerezo.

    Ubu ndangwa:

    N’indangagaciro z’umuco nyarwanda: gukunda igihugu, kugira ubutwari, kugira ikinyabupfura, kubana neza na bagenzi bange, 
    kuvugisha ukuri, kutarakazwa n’ubusa…

    I. 6. Isuzuma risoza umutwe wa mbere

    soma umwandiko ukurikira usubize ibibazo byawubajijweho.

    Umwandiko: Uburere mu muryango

    Mugabo yagiye gusura nyirasenge Kantengwa utuye i Gasanze. Agezeyo arasuhuza, barikiriza. Yasanze nyirasenge adahari yazindukanye n’umugabo we, bagiye gusura inshuti yabo ku gasozi gahana imbibi n’ako batuyeho kuko burya ngo: “Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge.” Mugabo yasanzeyo babyara be, baramuzimanira, dore ko bari baratojwe umuco mwiza wo kwakira abashyitsi. 

    Mu gihe cya nimunsi, Kantengwa n’umugabo barataha basanga 
    umushyitsi yabasuye. Nyuma yo kuganiriza Mugabo umwanya muto, umugabo wa Kantengwa ariheza ngo ahe rugari umwisengeneza na nyirasenge baganire.
    Dore ikiganiro bagiranye.


    Kantengwa:
    Niko se mwana wa, iwanyu muraho ni amahoro?

    Mugabo
    : Nta kibazo gihari da! N’akavura kagenda kaboneka uko bikwiye.

    Kantengwa
    : None se babyara bawe bashoboye kukwitaho ntiwishwe n’irungu?

    Mugabo
    : Banyakiranye urugwiro; barateka barangaburira. Bampaye 
    n’amazi ashyushye yo gukaraba intoki mbere yo gufungura. Mwabahaye 
    uburere bwiza pe!

    Kantengwa
    : Ni byo ariko da! Bagerageza kubaha abantu. Ikinyabupfura 
    twabatoje bongeraho icyo ku ishuri ugasanga ari ikintu k’ingenzi buri 
    mwana agomba guhabwa rwose.

    Mugabo
    : Hanyuma rero masenge, reka nkubwire ikingenza, ntaza no 
    kuva aho mba nka wa wundi wagiye gutira imfizi, agahugira kuganira 
    ibindi, hakaza kuza undi akamutanga kuyitira bityo bakayihera 
    uwayitiye mbere!

    Kantengwa
    : Ngaho re! Nizere ko amakuru ugiye kumbwira ari ay’ubuhoro! 

    Mugabo
    : Humura rwose ni ubuhoro. Nashakaga ko mwazantiza 
    babyara bange bakazamperekeza mu munsi mukuru wo gutaha 
    Impamyabushobozi y’Amashuri ya Kaminuza. Tuzaba dufite imirimo 
    y’ingorabahizi, kuko ari nabwo nzerekana umugeni nakunze mu 
    muryango. Ubwo kuri mwe nta yindi ntumwa. Ibirori nk’ibyo 
    ntimwabiburamo.

    Kantengwa:
    Ayiii! Mbega ibyishimo! Ibirori birahuriranye ye! Uwo 
    mukobwa se ni uw’ahagana he mwana wa?

    Mugabo: Ese ugira ngo ntimushobora kuba mumwibuka; ni umukobwa 
    uvuka mu muryango w’inshuti z’iwacu utuye mu Burasirazuba. Nyamara 
    hari igihe mwahuriye iwacu yaje kudusura.

    Kantengwa:
    Aaa! Umenya isura ye ingarutse mu bitekerezo. Koko hari 
    inkumi nigeze gusanga yabasuye, ariko sinari guhita nkeka ikiyigenza. 
    Burya gukekakeka si n’indangagaciro y’umuco w’Abanyarwanda.

    Mugabo:
    Ubwo rero gahunda ni iyo. Ni ku itariki ya 5 y’ukwezi gutaha.

    Kantengwa:
    Ndumva nta kibazo rwose. Ubwo tuzaza twabukereye. Abo 
    wasabye na bo nta kibazo. Bazitoranyamo uzasigara ku rugo kugira ngo 
    hatagira uduca mu rihumye akaducucura.

    Mugabo
    : Nuko rwose ndabashimiye. Ahubwo mundebere se w’abana na 
    we musezereho.

    Kantengwa:
    Nta kibazo ndamugusezereraho. Twari tumaze no 
    kuvugana ko hari aho ahita yerekeza; gusa yanze kwirirwa aturogoya. 
    Ahubwo reka ndebe uri hafi muri babyara bawe tukurenze irembo. 
    Wibuke kandi kudusuhuriza abo babyeyi, uti: “Mutahe cyane!”

    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    1. Mugabo yakiriwe ate akigera mu muryango wo kwa nyirasenge?
     Sobanura impamvu yakiriwe muri ubwo buryo. 
    2. Ni iyihe mpamvu nyamukuru y’uruzinduko rwa Mugabo kwa nyirasenge?
    3. Garagaza imwe mu migenzo myiza y’umuco nyarwanda igaragara 
    muri uyu mwandiko usobanure n’abo igaragaraho.
    4. Gereranya ibivugwa muri uyu mwandiko n’ubuzima busanzwe bwa buri munsi

    II. Inyunguramagambo

    1. Tanga ibisobanuro by’amagambo akurikira ukurikije uko
    yakoreshejwe mu mwandiko.
    a) Ingorabahizi 
    b) Nta yindi ntumwa
    c) Umwisengeneza 
    d) Twabukereye
    e) Uduca mu rihumye

    2. Koresha aya magambo mu nteruro wihimbiye.
    a) Indangagaciro
    b) Akaducucura 
    c) Kurenza umuntu irembo
    3. Shaka mu mwandiko imbusane z’aya magambo 
    a) Umusangwa 

    b) Akazuba 

    III. Imyandikire y’Ikinyarwanda

    1. Kosora interuro zikurikira ukurikije imyandikire yemewe y’ikinyarwanda.
    a) Kuba kwisi n’ukwihangana.
    b) Ntamuntu numwe ushobora kumva ububabare bwabandi badahuje ikibazo.
    c) Habaho abantu b’inyanga mugayo bakunda kwitangira imbabare.
    d) Yarangije kwiga mumwaka w’2015
    e) Yohani Kayiranga yambwiye ko Urwanda n’Uburundi ari ibihugu 
    byaboneye ubwigenge icyariwe.
    f) Mbere y’ubwigenge, igihugu cya Belgique ni kimwe mu byakoronije Urwanda.

    IV. Ihangamwandiko 
    1. Andikira mugenzi wawe mwigana ibaruwa mbonezamubano umubaza amakuru ye unamumenyesha igihe uteganya kumusura. 
    Ibaruwa yawe igomba kubahiriza imbata y’ibaruwa n’amabwiriza y’imyandikire y’Ikinyarwanda.

    2. Hanga umwandiko ntekerezo utarengeje amagambo ijana na 
    mirongo itanu ku nsanganyamatsiko ikurikira: “Uburezi bufite
    ireme, inkingi y’iterambere
    ”. Umwandiko wawe ugomba kuba wubahirije uturango tw’umwandiko ntekerezo n’amabwiriza 

    y’imyandikire y’Ikinyarwanda.

  • UMUTWE WA KABIRI:UMUCO NYARWANDA

    Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe 

    - Kurondora ingeri z’ubuvanganzo nyemvugo bwo muri rubanda 
    no gusesengura imyandiko ya zimwe muri zo agaragaza
     ingingo 
    z’ingenzi ziyikubiyemo. 
    - Guhanga yigana zimwe mu ngeri z’ubuvanganzo nyemvugo bwo muri rubanda.

    Igikorwa cy’umwinjizo
    Iyo witegereje imibereho y’Abanyarwanda ba kera usanga ibyabayeho kera baragendaga babyibukiranya bate?

    II.1. Umwandiko: Kami ka muntu ni umutima we
    g
    Uyu mugani, bawuca iyo babonye umuntu yiyemeje kwihitiramo icyo 
    bamwe bamubuza; nibwo bagira, bati: “Kami ka muntu ni umutima we 
    nimumwihorere”. Wakomotse kuri Muhangu wo mu Mvejuru (Huye) ku 
    ngoma ya Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I ahasaga umwaka wa 
    1400.


    Ku ngoma ya Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi I hariho umugabo 

    wo mu bwoko bw’Abakobwa akitwa Muhangu, akaba umupfumu wa 
    Mibambwe Sekarongoro. Muri ubwo bupfumu bwe, yari akubitiyeho 
    n’ubutoni bunini kuri shebuja. Bukeye, umwe muri baka Mibambwe 
    asama inda, imaze gukura Mibambwe ategeka abapfumu be kugisha, 
    kugira ngo barebe aho umugore we akwiye kuzabyarira. Abapfumu 
    bajyana imbuto y’uwo mugore bararagura. Abenshi bemeza ko akwiye 
    kubyarira mu Cyambwe (ahahoze ari muri Gitarama); Muhangu wenyine 
    yemeza ko akwiye kubyarira mu Bitagata bya Muganza (na ho hahoze 
    ari muri Gitarama). Bavuye mu rugishiro (aho abapfumu bateranira 
    baragura), baza kuvuga uburyo imana zagenze. Bageze kuri Mibambwe, 
    bati: “Twese twemeje ko umugore wawe akwiye kuzabyarira mu 
    Cyambwe”; bati: “Keretse Muhangu wenyine ni we wereje ko akwiriye 
    kubyarira mu Bitagata bya Muganza”! Kubera ubutoni bwa Muhangu, 
    bituma Mibambwe yemera mu Bitagata bya Muganza.

    Nuko muka Mibambwe bamwohereza mu Bitagata kwaramirayo. 

    Haciyeho iminsi, agiye ku nda arananirwa arapfa. Abapfumu bereje 

    ko yabyarira mu Cyambwe baba baboneyeho urwaho rwo kurega

    Muhangu wabarushaga ubutoni; dore ko nta muhakwa ukunda undi. 
    Babwira Mibambwe, bati: “Nta kindi kishe umugore wawe; yishwe na 
    Muhangu watumye ajya kwaramira aho atereje”! Mibambwe bimujyamo 
    arabyemera, biramubabaza cyane!

    Inkuru igera kuri Muhangu iwe mu Mvejuru. Abyumvise arahambira 

    n’abe n’ibye, afumyamo aracika ajya i Burundi. Agezeyo akeza umwami 
    waho, aramwakira, amushyira mu bapfumu be. Muhangu aratona cyane, 
    ndetse ngo kurusha uko yari ameze mu Rwanda. Ubwo yari afite abana 
    b’abadabagizi kuko bakuriye mu bukire, ariko bagakunda guhakwa 

    n’ibwami, ndetse ngo ntibiyibutse no gusezera ngo batahe.

    f

    Bukeye Muhangu arabyitegereza, asanga abana be nta cyo bazimarira, 
    nibwo abasezereye ubwe barataha. Bamaze gutaha, na we arabakurikira 
    abasanga iwe. Akigerayo, arabatumiza ngo baze kumwitaba. Bamaze 
    kuhagera, atumiza abatoni be n’abagaragu b’irimenanda; bose baraterana 
    baba uruvange. Ahamagara abana be, arababwira, ati: “Bana bange 
    kwikota ibwami si bibi; ibibi byanyu ni ukutagira icyo mubwira umwami 
    mukimusaba”! Ati: “Mubuze akandi kami kadahwanye n’umwami, ariko 

    kakaba ari ko gatuma umuntu abana n’umwami neza”! 

    Abahungu be n’abagaragu be birabayobera, bararebana gusa. Muhangu 
    abonye ko bajumariwe, ati: “Dore ako kami gato gashyikiriza umuntu 
    ku mwami, ni umutima we”. Bose batangarira iryo jambo Muhangu 
    abatunguje, birahorwa. 

    Nuko haciyeho iminsi Muhangu arapfa, abana be basigara muri bwa 

    butoni yabacumbiye. Bukeye, mukuru wabo akubaganya umugore 
    w’umwami w’i Burundi baramufata; bimushyira mu makuba arabohwa 
    aranyagwa, byototera na barumuna be; bose baranyagwa. Abagaragu 
    ba Muhangu bamaze kubibona, bibuka rya jambo yasize avuze, bati: 
    “Muhangu yabivuze ukuri koko ‘Kami ka muntu ni umutima we’! Yavuze 
    ko umutima w’umuntu ari akami gato, umwami akabangikana na ko; 
    ariko kakaba ariko gatuma akunda nyirako”!

    Nuko rubanda babisamira hejuru ubwo, babona uwiyemeje icyo abandi 

    bamuhinyuriraga, bati: “Nimumureke burya kami ka muntu ni umutima 
    we”! Aho ni na ho kandi haturutse “kwigira kami gatobivuga kwigira 

    ikigenge. “Kami ka muntu” bivuga umutima nama.

    2. 1.1.Gusoma no gusobanura umwandiko 
    Igikorwa 
    Soma umwandiko “Kami ka muntu ni umutima we”ushakemo 
    amagambo udasobanukiwe neza hanyuma uyasobanure wifashishije 

    inkoranyamagambo.

    Imyitozo
    1. Uzuza kandi ukosore aho bishoboka izi nteruro ukoresheje 
    amagambo akurikira dusanga mu mwandiko: kunyaga, 
    gufumyamo, kwarama, gukeza, urwaho, ubyara.
    a) Baravuga ngo: “Nta……. abami babiri.”
    b) Umujura aguciye……. yakwiba.
    c) Kera uwitwaraga nabi ibwami bashoboraga…….
    d) Ubu ababyeyi bajya ……. kwa muganga.
    e) Kariza yikanze abajura bamukurikiye maze ……. ariruka.
    2. Koresha amagambo akurikira mu nteruro ku buryo agira indi 
    nyito adafite mu mwandiko.
    a) Kwera

    b) Kugisha

    II. 1.2. Gusoma no kumva umwandiko

    Igikorwa 

    Ongera usome umwandiko “Kami ka muntu ni umutima we”, usubize 

    ibibazo byabajijwe.

    1. Iyi nkuru yabaye ku ngoma ya nde? Mu kihe kinyejana? Aho yabereye 
    ubu ni mu kahe Karere k’u Rwanda? Mu yihe Ntara?
    2. Muhangu yari muntu ki? Byamugendekeye bite kugira ngo ave mu 
    Rwanda?
    3. Abana ba Muhangu bazize ubusa. Ni byo cyangwa si byo? Sobanura.
    4. Murumva Muhangu yarashakaga kuvuga iki abwira abana be ko 
    “kami ka muntu ari umutima we?”

    2. 1.3.Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa 
    Ongera usome umwandiko “Kami ka muntu ni umutima we”, usubize 
    ibibazo bikurikira.

    1. Garagaza ingingo z’amateka n’ingingo ndangamuco ziri muri uyu mwandiko.
    2. Garagaza ingingo z’ingenzi n’iz’ingereka ziri mu mwandiko.
    3. Gereranya ibivugwa mu mwandiko “Kami ka muntu ni umutima we”n’ubuzima bw’aho utuye.

    2.1.4. Kungurana ibitekerezo 

    Igikorwa 
    Mwungurane ibitekerezo kuri iyi ngingo: Akamaro ko kwiga 
    ubuvanganzo bwo muri rubanda muri iki gihe.

    II.2. UBUVANGANZO NYARWANDA

    Igikorwa
    Soma umwandiko ukurikira maze usubize ibibazo byawubajijweho.

    Umwandiko: Abanyarwanda bimaraga ubute bari mu mirimo

    Abanyarwanda bakoraga imirimo itandukanye bakizihirwa. Abahinga 
    ubudehe bakidogera isuka, bakaririmba imparamba; abahigi mu kibira 
    bakaririmba amahigi, baba bamashije umuhigo bakaroha ibyirahiro. 
    Buri mwuga wari ufite umwihariko, abasare mu mazi bakamenya 
    amasare yabo, abavumvu bakavuga amavumvu yabo bahamagara inzuki 
    cyangwa baziyama ngo zitabadwinga.
    Mu gitaramo abagabo bashoboraga kwivuga, mu gihe cy’umuhuro 
    umukobwa agiye kubaka urwe bakamuhoza, abana bakarushanwa 
    kuvuga vuba utezwe mu mvugo bakamuseka n’ibindi.
    Abanyarwanda bari bazi kwirwanaho bimara ubute, batarama cyangwa 
    bakora akazi runaka.

    Ibibazo

    a) Amasare, amavumvu, ibihozo n’amagorane ni ubuvanganzo bwari 
    bugenewe ba nde? 
    b) Kora ubushakashatsi utahure inshoza, amoko n’ingeri 
    by’ubuvanganzo. 

    2.2.1 Intangiriro

    Ubuvanganzo nyarwanda ni igice cy’ururimi kiga uruhurirane 
    rw’abahanzi nyarwanda, ibihangano byabo ndetse n’uburyo bwabo bwo 
    guhanga. Bukubiyemo ibyiciro bibiri bikuru: ubuvangazo nyarwanda 
    nyemvugo n’ubuvanganzo nyarwanda nyandik
    o.
    Ubuvanganzo nyarwanda nyemvugo bugabanyijemo ibice bibiri ari 
    byo: ubuvanganzo nyarwanda bwo muri rubanda n’ubuvangazo 
    nyarwanda nyabami (bw’ubutegetsi). Muri iki gitabo turibanda ku 
    buvanganzo nyemvugo bwo muri rubanda.


    2.2.2 Inshoza y’ubuvanganzo nyemvugo bwo muri rubanda

    Ni ibyahimbwe n’abantu ba kera batazwi neza bakaba barahimbaga 
    batandika, bakabifata mu mutwe. Ibyo bahimbaga babishyikirizaga 
    ab’igihe cyabo bikabizihira mu bitaramo, bakagenda babiraga abo basize, 
    bityobityo bakagenda babihererekanya mu mvugo. Ubu buvanganzo 
    bwo muri rubanda bukubiyemo ibintu byinshi byari byarasakaye muri 
    rubanda. Nta muntu bwitirirwaga ko yabuhimbye.

    2.2.3 Ingeri z’ubuvanganzo nyarwanda nyemvugo bwo muri 
    rubanda
    Muri ubu buvanganzo hakubiyemo ingeri nyinshi. Zimwe wasangaga
    zihariwe n’itsinda runaka rikora umurimo umwe; muri zo twavuga: 
    amasare, amahigi, amavumvu… Izindi wasangaga zihuriweho 
    n’Abanyarwanda benshi ku buryo na n’ubu zigifite agaciro. Izo ngeri ni 
    nk’insigamigani, imigani migufi, imigani miremire, ibisakuzo, urwenya 
    na byendagusetsa, indirimbo, imbyino, ibihozo, amagorane n’ibindi.

    Umwitozo

    Uhereye ku mwandiko “Abanyarwanda bimaraga ubute bari mu 
    mirimo”, sobanura ingeri z’ubuvanganzo zikurikira: Amasare, 
    amavumvu, amahigi, imparamba 

    2.2.3.1. Insigamigani

    Igikorwa
    Ongera usubire mu mwandiko wasomye “Kami ka muntu ni umutima 
    we” witegereza imiterere yawo, uko utangira, uko usoza, ibivugwamo 
    maze utahure inshoza n’uturango by’ingeri y’insigamugani.

    a)Inshoza y’insigamigani

    Insigamigani ni ibitekerezo bifatiye ku muntu wakoze ikintu iki n’iki 
    cyangwa se ikintu cyabaye mu gihe runaka bigahinduka iciro ry’umugani 
    n’ubu ugikoreshwa. Ishobora kuba kandi iyo mvugo ubwayo, uwo 
    yakomotseho cyangwa icyo yakomotseho.

    b)Uturango tw’insigamigani

    Insigamigani itangira bavuga inkomoko y’uwo mugani, ikavuga 
    ibyabayeho ku bantu bazwi kandi mu gihe kizwi, inyamaswa cyangwa 
    ikintu byitiriwe. Insigamigani ivuga igitekerezo gifatika ku kintu 
    cyakozwe cyangwa cyavuzwe n’umuntu bigahinduka iciro ry’umugani. 
    Insigamigani kandi isozwa basobanura uwo mugani.
    Insigamigani zirimo ingeri ebyiri: insigamigani nyirizina n’insigamigani 
    nyitiriro.
    Insigamigani nyiri zina: ni iz’abantu bazwi neza amavu 
    n’amajyo ku buryo abantu bemeye kwigana imigirire yabo 
    mu mvugo ya buri gihe; bigahinduka inyigisho y’ihame.
    Insigamigani nyitiriro: Ni ibindi rubanda baba baragenuriyeho 

    bakabigira iciro ry’imigani ariko atari byo byabivuze cyangwa se byabikoze. 

    Aha dusangamo nk’inyamaswa, inyoni…
    Ingero: 
    - Impyisi iti: “Kuvuga ni ugutaruka”.
    - Inyombya iti: “Mbateye akari aha”.

    Umwitozo

    Jya mu isomero, ryaba iryo ku ishuri cyangwa iry’ahandi cyangwa 
    ukoreshe ikoranabuhanga maze usome umwandiko w’insigamigani 
    utahuremo uturango twayo maze ubwire bagenzi bawe iyo nsigamigani 
    mu nshamake kandi ubasobanurire uturango twayo.

    2.2.3.2. Imigani migufi cyangwa imigani y’imigenurano

    Igikorwa cy’umwinjizo
    Soma ibika bibiri bya nyuma by’umwandiko “Kami ka muntu ni 
    umutima we
    ” maze usubize ibibazo bikurikira:
    - Imvugo “Kami ka muntu ni umutima we” ishaka kuvuga iki 
    ukurikije ibivugwa mu mwandiko?
    - Uhereye ku miterere n’ibisobanuro by’iyi mvugo, tahura inshoza 
    y’imigani y’imigenurano n’uturango twayo. 

    a)
    Inshoza y’umugani mugufi (Umugenurano)
    Mu Kinyarwanda umugani mugufi ni interuro ngufi gacamigani yakubiyemo 
    ihame ridutoza gukora iki cyangwa se kudakora kiriya. Iyo nteruro iba 
    yumvikana mu mvugo y’amarenga, ishushanya kandi igenura kuko iba 
    ibumbatiye inyigisho yumvwa hakoreshejwe inyurabwenge. 
    Imigani y’imigenurano ikubiyemo insanganyamatsiko zinyuranye 
    z’uturango tw’umuco nyarwanda nk’uburezi n’uburere, imibanire, 
    ubucuti, imyemerere, ubwisungane cyangwa ubufatanye n’ibindi.

    Ingero:

    - Uburere buruta ubuvuke.
    - Igiti kigororwa kikiri gito.

    - Akebo kajya iwa mugarura

     Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge.
    - Imana iraguha ntimugura iyo muguze iraguhenda.
    - Inkingi imwe ntigera inzu.

    b) Uturango tw’imigani migufi

    - Ni utubango tugufi dufite imvugo idanangiye kandi twuzuyemo 
    (tubumbatiye) ubutumwa.
    - Umugani mugufi uwusobanukirwa bitewe n’icyo barenguriyeho.
    - Intego yawo ni ukwigisha abantu kugira ngo bahindure ingeso mbi 
    zabo cyangwa bakomeze imico myiza bari basanganywe.
    - Imigani migufi ni ibihangano nyabugeni kuko usanga yifitemo 
    ikeshamvugo nk’igihangano nyabugeni icyo ari cyo cyose. 
    - Urangwa kandi no kuba ugizwe n’ibice bibiri by’interuro byuzuzanya 
    cyangwa bivuguruzanya.

    Ingero: 

    - Utaganiriye na se ntamenya icyo sekuru yasize avuze.
    - Ubuto bubeshya umuntu agaseka.
    - Irya mukuru urishima uribonye.
    - Irya mukuru riratinda ntirihera.
    Umugani w’umugenurano wumvikana ku buryo bubiri ari na ho 
    hakuwe imvugo ko ugenura: Uburyo bwa kamere yawo n’uburyo 
    bw’amarenga.
    Umugani wumvikana mu buryo bwa kamere yawo iyo umuntu awuciye, 
    uwumvise awumva mu mvugo iboneye, mbese itamugora kuyumva.

    Urugero: 

    Arimo gishigisha ntavura: birumvikana ko amata atavura ugenda 
    uyakozamo umutozo uyavuruga buri kanya (gushigisha ni ugukaraga 
    umwuko mu gikoma kiri ku ziko ngo ifu yivange n’amazi itaza gufata 
    mu ndiba bigashirira), iryo ni ihame. Urumva koko ari byo, nta kindi 
    gisobanuro ugomba kugira ngo wumve uwo mugani. 
    Umugani wumvikana mu buryo bw’amarenga. Uwumvise agomba 
    gutekereza agashishoza kugira ngo amenye icyo uwo mugani 
    bawurenguriraho, mbese ingingo ishushanya. Uyu mugani urerekana 
    ingorane umuntu aterwa n’abamusesereza mu bikorwa bye bagira ngo 
    berekane ko ibye bidashobora gutungana kandi bifite kidobya. Uko
    kumutobera urogoya imigambi ye, ni byo bagereranya no gushigisha 
    amata kuko amata ubusanzwe aba ikivuguto ari uko wayateretse 
    ukayarekera hamwe agatuza, akabona gufatana, ari byo bita “kuvura”. 
    Imigani y’imigenurano ikubiyemo uturango twinshi tw’umuco wacu 
    nk’uburezi n’uburere, imibanire, uko twumva isi n’ibiyiriho cyangwa 
    ibitubaho n’ibindi.
    Umugezi w’isuri urisiba”. Wumvise uyu mugani ko iyo umugezi 
    usakuma ibintu byinshi: ibiti, ibyatsi, ibitaka…ugera aho biwufunga 
    ugasibama, wumva ko ari byo kandi byumvikana. 

    Uburyo bwa kabiri ni
    uburyo bw’amarenga.Uciriwe uwo mugani 
    cyangwa undi wese uwumvise agomba gutekereza, agashishoza akumva 
    neza icyo bamubwirira muri uwo mugani. Mbese ibyo uwo mugani 
    umushushanyiriza, umubwira mu marenga. Akumva ko agereranywa 
    n’uwo mugezi, ko imico mibi yakora yibwira ko akorera abandi bigera 
    aho akaba ari we bigiraho ingaruka. 
    Imigani migufi rero ni ubuvanganzo bwigisha, bukosora kandi bukanenga 
    imigirire idahwitse.


    Imyitozo

    1. Ni uwuhe mugani wacira abantu bavugwa mu nteruro zikurikira:
    a) Kagabo na Nyiraneza barashakanye kandi bahora mu makimbirane 
    adashira bitewe n’uko iyo umwe atereye hejuru n’undi ahita 
    amusubiza bityo bikarangira barwanye.
    b) Gatari akunda gusuzugura iby’abandi basubije mu ishuri 
    akumva ko ibye ari byo bizima ko nta wundi wagira icyo asubiza. 
    Bikarangira nyuma yo gukosorwa ari we ubonye amanota make.

    2. Soma inkuru ikurikira hanyuma usubize ibibazo byayibajijweho.

    Karekezi akora akazi k’ubuganga kandi abarwayi bamukundira uko 
    abitaho. Ku bitaro aho akorera haje umugabo uje kuhivuriza amubwira 
    ko areka akazi akaza bakajyana akamuha akazi ko kumuyoborera 
    ivuriro. Yamubwiye ko kugira ngo amujyane abanza kumuha 
    amafaranga ibihumbi ijana yo kumushakiramo ibyangombwa. Yahise 
    asezera akazi ajya gushaka uwo mugabo. Ajya mu mugi kumureba. 
    Agize ngo aramuhamagara kuri terefone asanga nimero ye ntiboneka. 
    Aramanjirirwa, agarutse ku kazi asanga bamaze kumusimbuza undi.

    a) Ni uwuhe mugani wacira umuntu umeze nka Karekezi wirukankira 

    ibihita byose akitesha amahirwe yari afite?

    b) Ni uwuhe mugani wacira umuntu umeze nka Karekezi umwereka 
    ko iyo wihutiye gukora ibintu utatekereje bikubyarira ingaruka 
    mbi?

    c) Gira inama Karekezi mu mugani mugufi umubwira ko akwiye 

    kujya agisha inama abandi ko ibitekerezo bye wenyine byamuroha. 

    3. Soma izi nteruro zikurikira, ushake umugani w’umugenurano 

    wahuza n’ibivugwamo.

    a) Iminsi uyiteganyiriza hakiri kare, ukibishoboye, ibintu wazigamye 
    bikazagutunga utakishoboye n’inshuti washatse zikazagufasha 
    umaze gusaza cyangwa wamugaye.

    b) Ntawukwiye kwishimira ibyago by’undi naho yaba ari umwanzi 

    we kuko na we bishobora kumugeraho.

    c) Ubwuzu n’ubuntu bw’ugukunda bumugaragaraho akikubona, 

    ntatindiganya kukwakira neza, aguhorana ku mutima n’iyo ufite 
    ibyago abigufashamo utabimusabye.

    d) Umurimo udakora wibwira ko woroshye, ukagaya abawukora 

    ngo nta cyo bamaze kandi ubakomereye koko. Umuntu ananirwa 
    kugira icyo akurusha, ariko ntananirwa kujora icyo abandi bakoze.

    e) Kwiharira ibyo utunze ntusangire n’inshuti utazi icyo iminsi 
    iguteze.

    2.2.3.3. Ibisakuzo

    Igikorwa
    Itegereze interuro zikurikira, maze ukore ubishakashatsi utahure 
    inshoza, uturango n’akamaro by’ibisakuzo.

    Sakwe sakwe…! Soma!

    a) Ngesa bumera.
    Umusatsi. 
    b) Sakuza n’uwo muri kumwe. Ururimi. 
    c) Nyabugenge n’ubugenge bwayo. Inkoko icutsa itagira amabere, 
    inka icurika icebe ntimene amata, inzoka igenda itagira amaguru.


    a) Inshoza y’ibisakuzo
    Ibisakuzo ni umukino wo mu magambo, ugendanye n’ibibazo n’ibisubizo
    byabyo, bihimbaza abakuru n’abato, kandi birimo ubuhanga kuko
    byigisha gutekereza.
    Ibisakuzo ni ingeri yagenewe kwigisha no kwidagadura. Binyura mu
    mukino ugizwe n’ibibazo by’ubufindo n’ibisubizo byabyo. Ubaza agira ati:
    “Sakwesakwe”. Mugenzi we agasubiza ati: “Soma”. Ubwo undi akavuga
    igisakuzo, mugenzi we atashobora kugisubiza undi ati: “Kimpe”. Mugenzi
    we ati: “Ngicyo”, umukino ugakomeza utyo. Usanga mu bisakuzo harimo
    ibya kera cyane, ariko hakabamo n’ibya vuba bigusha ku mateka ya hafi.
    Ndetse no muri iki gihe abantu bashobora guhimba ibisakuzo byunganira
    iriya nganzo yo hambere.

    Ingero:

    Sakwe sakwe…! Soma!
    - Zenguruka duhure.
    - Aho nagendaniye nawe wambwiye iki?
    - Nkubise urushyi rurumira.

    b) Uturango tw’ibisakuzo

    - Ibisakuzo birangwa no gutangizwa n’amagambo: Sakwesakwe…!
    Soma!
    - Ibisakuzo kandi bigomba gukinwa n’abantu babiri bakuranwa.
    - Birangwa no kuba hari ikibazo kijimije n’igisubizo gishobora kuba
    cyo cyagwa ntikibe cyo.
    - Mu gusakuza, unaniwe kwica igisakuzo, uwo basakuzanya
    arakiyicira bityo akaba akimutsinze.

    c) Akamaro k’ibisakuzo

    Ibisakuzo bifasha abana ndetse n’abakuru gukora imyitozo
    mfuturamvugo igamije kubamenyereza gutekereza, kuvuga badategwa,
    kumenya gufindura imvugo zidanangiye , kandi bikabatoza umuco
    ndetse bikanabamenyesha amateka.

    Umwitozo
    Ica/findura ibisakuzo bikurikira:
    a) Aho nagendaniye nawe wambwiye iki?
    b) Idagadure naraguharuriye.
    c) Twavamo umwe ntitwarya.
    d) Nshinze umwe ndasakara.

    2.2.3.4. Urwenya na byendagusetsa
    Igikorwa
    Soma inkuru zikurikira, ukore ubushakashatsi utahure inshoza
    n’uturango by’urwenya na byendagusetsa.

    h

    - Umugabo w’igisambo yumvise ashonje, anyarukira mu nzu
    asangamo ibiryo by’umwana, arabiterura. Abuze aho abirira ajya
    mu bwiherero, arya vubavuba, ibyago bye biza kumuniga araniha,
    umugore yumvise umuniho arahurura ati: “byagenze bite? Undi
    araceceka. Agize amahirwe biramanuka ntiyongera kuniha, umugore
    arongera arakomanga ati: “Hari urimo?” Umugabo afata ya sahani
    ayambara ku mutwe. Umugore arambiwe asunika urugi, umugabo
    abuze icyo avuga akomanga kuri ya sahani ati: “mada, witonde ubu
    nabaye umuporisi.”
    - Rwakagorora yahuye n’umugenzi wigendera maze agira atya
    amucinya urushyi. Ngo asange yamwibeshyeho (yari amwitiranyije
    n’umuntu wari waramwambuye) niko kumusaba imbabazi, undi na
    we ntiyabyemera ajya kumuregera abunzi. Rwakagorora acibwa
    amande y’igihumbi. Uko yagatanze inoti y’ibihumbi bibiri, ayo
    kugarura arabura ni uko acunga wa mugenzi ku jisho, aritunatuna
    maze amwasa urushyi rwa kabiri ati: “Ntibikuvune ugarura, n’ayo
    asigaye yahamane!”

    a) Inshoza y’urwenya na byendagusetsa

    Urwenya na byendagusetsa ni inkuru zisetsa cyane ku buryo umuntu
    uzibariwe ababaye cyangwa arakaye aruhuka. Izi nkuru hari ushobora
    kuzibarirwa zimuvuga nabi akarubira, akarya karungu, akaba
    yakwadukira abantu akabahutaza. Urwenya na byendagusetsa ni
    kimwe mu biranga umuntu warezwe, wabanye n’abandi. Ubwiwe izi
    nkuru akagaragaraho ubunyamusozi aba abuze akarango k’intore.
    Byendagusetsa ariko yo bavuga ko yenda gusetsa kuko mu by’ukuri
    bavuze ngo irashekeje mbere y’uko ibarwa ntawaba agikeneye guseka
    iby’iyo nkuru igiye kuvugwa.

    b) Uturango tw’urwenya na byendagusetsa

    Urwenya rurangwa no kuba ari amagambo cyangwa imyifatire y’umuntu
    bisetsa abandi. Usanga mu mvugo umunyarwenya akoresha amagambo
    aterekeranye, cyangwa akavugishwa kubera impamvu iyi n’iyi ku buryo
    bisetsa abamwumva.
    Byendagusetsa yo irangwa no kuba ari agakuru kagufi gasekeje, cyane
    kubera ko ibivugwamo bidashoboka, cyangwa bidakwiranye n’aho
    bivugiwe cyangwa n’ubivuze. Ari urwenya cyangwa byendagusetsa byose
    biba bigamije gusetsa no gushimisha abantu.

    Umwitozo

    Hanga urwenya cyangwa byendagusetsa ku ngingo yo kwamagana

    ubusambo mu muco nyarwanda.

    2.2.3.5. Ibyivugo by’amahomvu

    Igikorwa

    Soma imyandiko ikurikira hanyuma usubize ibibazo byayibajijweho.

    s

    a) Nagiye ku rusenge ibitugu ndabitigisa, Imyambi ndayisukiranya,
    abo twari kumwe ndabacyaha, nitwa Cyaradamaraye.
    b) Nivugiye ku rusenge, umwana yivugira mu nda ya nyina nta ho byabaye.
    c) Ndi umuhungu ndi umuziraguhunga, mirindi y’abasore nanze guhunga iwacu twaraye ubusa.
    d) Ndi nyamuca mu gakangaga abakobwa bakagacira icyo bati:“Micomyiza yanyuze aha”!

    Ibibazo ku myandiko

    1. Ni iyihe nsanganyamatsiko usanga muri iyo myandiko umaze gusoma?
    2. Kuvuga ko umuntu ari Cyaradamaraye bishatse kuvuga iki?
    Birakwiye ko babivugira ku muntu w’umugabo? Kubera iki?
    3. Ni ibihe bikorwa by’indengakamere usanga muri iyo myandiko?
    Sobanura igisubizo cyawe.
    4. Mumaze gusoma no gusesengura iyo myandiko, mwavuga ko ari
    ubuhe bwoko bw’imyandiko?
    5. Tanga inshoza n’uturango by’ubwo bwoko bw’imyandiko.


    1. Inshoza y’ibyivugo by’amahomvu

    Ibyivugo by’amahomvu cyangwa ibyivugo by’abana ni ibyivugo bigufi
    abana bivugaga bagamije gusetsa no kwidagadura muri rusange. Ibi
    byivugo byivugirwa mu bitaramo byo mu miryango, si mu bitaramo
    by’ingabo. Impamvu babyita amahomvu ni uko mu by’ukuri ibyo birata
    biba bitarabayeho.

    2. Uturango tw’ibyivugo by’amahomvu

    - Ni ibyivugo bigufi cyane
    - Ni ibyivugo byivugwa n’abana
    - Ibigwi biratamo biba bitarabaye
    - Bigamije gusetsa no kwidagadura
    - Uwivuga yigereranya n’ibintu, inyamaswa akaba ari byo ashingiraho
    ubuhangange bwe.
    - Aho kwirata ubutwari bwo ku rugamba, uwivuga yirata ubwiza,
    ubuhangange mu kurya, mu gukundwa n’abagore n’abakobwa…

    Imyitozo

    Hanga urwenya cyangwa byendagusetsa ku ngingo yo kwamagana
    ubusambo mu muco nyarwanda.
    1. Ibyivugo by’amahomvu birangwa n’iki?
    2. Hanga ikivugo cy’amahomvu ukurikije ibiranga bene ibyo byivugo
    maze wivuge ikivugo cyawe imbere ya bagenzi bawe.

    II. 3. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri nyuma
    y’umutwe wa kabiri
    Umaze kwiga ubuvanganzo nyemvugo, jya mu isomero maze uhitemo
    imyandiko y’imwe mu ngeri z’ ubuvanganzo nyarwanda bwo muri
    rubanda uyisome. Hera kuri iyo myandiko uhange igihangano cyawe bwite cya bene iyo ngeri.

    Ubu nshobora:
    - Gusesengura imyandiko itandukanye yo mu ngeri z’ubuvanganzo
    nyarwanda bwo muri rubanda ngaragaza ingingo z’ingenzi n’iz’umuco zigaragaramo.
    - Gutandukanya no guhanga imyandiko inyuranye yo mu ngeri z’ubuvanganzo nyarwanda bwo muri rubanda.
    - Kunoza imvugo yange nkoresha neza imigani migufi mu biganiro bisanzwe, mu biganiro mpaka no mu nyandiko
    zitandukanye 
    nandika.
    - Gukina umukino wo gusakuza n’abandi.
    - Kwivuga mu ruhame ntategwa kandi nsesekaza.

    Ubu ndangwa:

    N’umuco nyarwanda n’indangagaciro z’umuco zawo.

    II. 4. ISUZUMA RISOZA UMUTWE WA KABIRI

    Soma umwandiko ukurikira usubize ibibazo byawubajijweho.

    Umwandiko: N’imirumbire yaba iya ntenyo

    Uyu mugani umuntu awuca iyo agobotswe n’amaburaburizo abandi
    bahinyura, agashobora kugoragoza icyari kimubangamiye; nibwo agira
    ati: «N’imirumbire yaba iya Ntenyo»! Wakomotse ku bashonji bo mu
    Buganza ( Intara y’i Burasirazuba ) ahagana mu mwaka wa 1800.


    Mu rwimo rwa Yuhi Gahindiro, mu Rwanda hateye inzara kirimbura;

    bayita Rukungugu. Amapfa aracana, ibintu biradogera impande zose z’u
    Rwanda: amapfa aracana mu Buganza, aracana mu Mutara, aracana mu
    Rukiga rwa Byumba, arasesura mu Rukaryi n’u Bwanacyambwe; mbese
    utwo turere turarimbuka. Ibintu bimaze kuyoberana, abagabo babiri
    bo mu Buganza bacitse ku icumu, bumva bavuga ko i Bumbogo bwa
    Mbirima na Matovu hagikanyakanya. Barikora n’abana n’abagore babo
    baboneza basuhukiyeyo; bagezeyo basanga Abambogo na bo bahonda
    inguri. Babikubise amaso barumirwa baribaza bati: «Tubikitse dute ko
    tutabona icumbi kandi ntidufunguze tubaye abande»?
    Bigeze aho baragenda biroha mu rugo rw’umukecuru w’umupfakazi wari
    aho mu Bumbogo. Bagezeyo bamwaka icumbi, umukecuru arababwira
    ati: «Nimurare, ariko nta funguro mubona; dore na twe turicira isazi mu
    jisho». Baracumbika, ariko barara bagera ijoro. Babaza wa mukecuru
    bati: «Mbese ntiwatumenyera u Rwanda rwaruta urundi»?

    Umukecuru ati: «Numvise ko hakurya aha ku Ndiza hapfuye
    gukanyakanya, ariko geweho nabuze intege zangezayo». barita mu gutwi.
    Bukeye baradogagira bambuka Nyabarongo bafata ku Ndiza. Bagezeyo
    basanga hari hanyuma y’ibibi byose. Nibwo bigiriye inama, bati: «Aho
    gupfa uru nimuze dusindagire dusubire inyuma twirohe muri Nyabarongo!
    » Abagore babo babyumvise, barababwira, bati: «Nimugende mwenyine
    ntitwatinyuka kwirohera abana mu ruzi». Mu gihe bakibivuga, bumva
    abandi badari bavuga, bati: «Tugiye ku Ntenyo ngo bejeje uburo! » Ba
    bandi, bati: «Natwe nimuze tugeyo, tuhace inshuro none twazarokoka»!
    Nuko bikoma abo badari bandi, baradogagirana bataha mu Marangara,
    bukeye barasindagira bagera ku Ntenyo; batungukira ku murima
    w’uburo w’umugabo Mirenge ya Kigogo, uyu wari ukize cyane mujya
    mwumva, ku buryo na n’ubu umuntu ukize bigaragara bavuga ngo:
    «Akize ibya Mirenge». Bakibukubita amaso, ntibirirwa babaza, biroha
    mu murima n’abagore n’abana. Ubwo bawugezemo abarinzi babwo
    bagannye imuhira, ariko kandi n’ubwo buro bukaba bwararumbye bweze
    ibitarutaru. Bamaze kubugeramo, baratangira barahekenya. Igihe
    binikije bashishibuza, abarinzi babatungukiraho barabafata. Bagiye
    kubakubita, baratinya, bati: «Na hatoya batatugwaho, ahubwo nimuze
    tubashyire Mirenge abitegekere»! Barabashorera no kwa Mirenge,
    babagezayo ibyanga byabarenze. Mirenge abakubise amaso abaza
    abarinzi, ati: «Aba bantu ibyanga byarenze none ntibamariyeho twa
    turumbaguzwa tw’uburo»! Abandi, bati: «Ese wowe amaso ntaguha»?
    Ba badari bumvise Mirenge yise bwa buro uturumbaguzwa, batera hejuru
    bati: «N’imirumbire yaba iya Ntenyo»! Ubwo bashakaga kumwumvisha
    ko nta handi mu Rwanda wabona uburo nk’ubwo bwo ku Ntenyo. Abantu
    bari aho babyumvise babagirira impuhwe, na Mirenge arazibagirira,
    ndetse abashyira iwe bacayo inshuro barakira.
    Nguko rero uko Mirenge yakijije abashonji, inzara ica ibintu mu Gihugu.
    Nubwo ubukire bwe icyo gihe bwari buke bwose, yari abusumbije abandi
    bose mu Gihugu, kuko iwe ari ho honyine hari heze uburo. Ngubwo rero
    ubukire bwa Mirenge ku Ntenyo mujya mwumva!
    Nuko umugani utangira ubwo, umuntu yaba amaze gushoberwa
    akagobokwa n’akantu k’amaburaburizo abandi bahinyura, agashobora
    gukika icyari kimwugarije, noneho we akagira ati: «Nimurekere iyo,
    n’imirumbire yaba iya Ntenyo kwa Mirenge»!

    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    Subiza ibibazo bikurikira:
    1. Uyu mwandiko ni bwoko ki? Sobanura impamvu.
    2. Uretse Rukungugu, vuga andi mazina y’inzara uzi zayogoje u Rwanda.
     Uvugemo ebyiri n’icyaziteye.

    3. Ikibazo k’inzara wagikemura ute mu buryo burambye? Tanga ingingo nibura eshanu.
    4. Mu Gihugu hose bari bashonje pe! Byerekane.
    5. Garagaza ingingo z’umuco ziboneka mu mwandiko.

    II. Ibibazo by’inyunguramagambo

    1. Huza amagambo cyangwa itsinda ry’amagambo n’ibisobanuro byayo.

    e

    2. Uzuza interuro zikurikira:
    a) Umuntu wakize cyane bavuga ko…….
    b) Umuntu warushye cyane bavuga ko......
    c) Inzara yatewe n’amapfa y’izuba bayise…....

    III. Ibibazo ku buvanganzo

    1. Tahura imigenurano ifatiye kuri aya magambo usanga mu mwandiko
    unayisobanure muri make: inzara, inshuro, amapfa, ijoro.
    2. Tandukanya insigamigani n’umugani mugufi ugendeye ku turango twabyo.
    3. Sobanura mu buryo bubiri uyu mugani mugufi “Umugezi w’isuri
    urisiba
    ” uwusobanure mu buryo bwa kamere yawo no mu buryo
    bw’amarenga, .
    4. Hanga ikivugo cyawe wubahiriza uturango tw’ikivugo cy’amahomvu.

  • UMUTWE WA GATATU:KUBAHIRIZA UBURENGANZIRA BWA MUNTU

    Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    - Gusesengura umuvugo ku burenganzira bwa muntu hagaragazwa ingingo z’ingenzi ziwukubiyemo 
    n’uturango twawo.
    - Guhimba no kuvuga umuvugo imbere y’abandi.
    - Kugaragaza uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi by’izina mbonera, ntera n’izina ntera.
    - Gukoresha neza inyunguramagambo mu mvugo no mu nyandiko. 

    Igikorwa cy’umwinjizo 

    Ushingiye ku bumenyi ufite garagaza uburyo bwakoreshwa kugira ngo

    uburenganzira bwa muntu buharanirwe kandi bubungabungwe uko bikwiye.

    III.1. UMWANDIKO: BARAZIRA IKI?

    Q

    Rubundakumazi
    Iyo ahembwe aragenda
    Utubari akatubunga
    Amakashi ayatanga
    5. Agataha bukeye.
    Ab’iwe agahonda
    Bagahinduka intere
    Bagacika bahunga
    Bagataha ibigunda
    10. Ngo badasongwa bashonje.
    Abana yabyaye
    Ntibigeze ishuri
    Yabashoye ibishanga
    Gushaka ibyo barya
    15. Ngo bimenye ubwabo.
    Ifaranga bacyuye
    Aribaka abahonda
    Anabita ibirumbo
    Bitigeze ubwenge
    20. Bitazi guhaha.
    Nyiramama yabyumva
    Agashengurwa cyane
    Agatinya gukopfora
    Ngo atotswa igitutu
    25. Agatimburwa ashonje.
    Yamubwira guhaha
    Ngo agaburire abana
    Agahatwa inshyi nyinshi
    Ati: “Ibirumbo wabyaye
    30. Ntibyazanye inoti?
    Nge nazanye urwagwa
    Rwo kumara inyota
    Mwe muteke kayote
    Murenzeho amazi
    35. Muryame burije”.
    Agisoza ayo ngayo
    Haba haje gitifu
    Umwe utwara ubwo bwatsi
    Amukubita amapingu
    40. Ati: “Ibyo uhomva urabizi?
    Urubyaro wabyaye
    Ntirwigeze ishuri
    Urataha uruhonda
    Rugahinduka intere
    45. Ngo utabaza uramwica!
    Uyu munsi ndi nawe
    Uraryozwa abo wica
    Ubacira uburumbo
    Wabateye ubabyara

    50. Ngo bazirera ubwabo”.

    3.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa

    Soma umwandiko “Barazira iki?”ushakemo amagambo udasobanukiwe
    neza hanyuma uyasobanure ukurikije inyito afite mu mwandiko
    wifashishije inkoranyamagambo.

    Umwitozo

    Simbuza amagambo atsindagiye amwe muri aya magambo akurikira:
    aho ngaho, abo uhohotera, indembe, badahuhurwa, abana, agahinda,
    ugakubita, uyobora.
    a) Umwe utwara ubwo bwatsi
    b) Urataha ugahonda
    c) Ugahindura intere
    d) Ngo badasongwa bashonje

    e) Urubyaro wabyaye

    3.1.2. Gusoma no kumva umuvugo 
    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Barazira iki?” hanyuma usubize ibibazo byawubajijweho.

    1. Nyiri urugo uvugwa muri uyu mwandiko ni nde? Ateye ate?

    2. Ni ubuhe burenganzira bw’umuntu butubahirijwe muri uyu mwandiko? Erekana imikarago
     ishyigikira igisubizo cyawe.

    3. Ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu rivugwa muri uyu mwandiko riterwa n’iki?
    4. Kuki abahohoterwa batavuga ihohoterwa bakorerwa?
    5. Abahohoterwa bavugwa muri uyu mwandiko batabawe na nde? Garagaza imikarago ibyerekana.

    3. 1.3.Gusoma no gusesengura umwandiko
    Igikorwa
    Ongera usome umwandiko “Barazira iki?” maze usubize ibibazo bikurikira.
    1. Ni irihe somo ry’ingenzi ukuye muri uyu mwandiko?
    2. Hari abo muturanye wumvise cyangwa wabonye bameze nka Rubundakumazi? Ni izihe ngaruka
    z’imyitwarire yabo ubona mu
    miryango yabo? Ni uwuhe musanzu watanga kugira ngo abo bantu
    bage mu nzira nziza.
    3. Erekana ingaruka zaterwa no kurara mu bigunda n’ahandi hose hatujuje ubuziranenge.
    4. Erekana ingaruka zaterwa no kubura uburenganzira mu muryango.

    3.1.4. Kungurana ibitekerezo

    Igikorwa
    Uhereye ku mwandiko “Barazira iki?” muheruka kwiga mwungurane ibitekerezo ku nsanganyamatsiko
    ikurikira:

    Ingaruka zo kubangamira uburenganzira bwa muntu n’ibyakorwa kugira ngo uburenganzira bwa muntu
    bwubahirizwe.


    III.2. UMUVUGO

    Igikorwa
    Ongera usome umwandiko “Barazira iki?” witegereza imiterere yawo,maze utahure inshoza n’uturango
    by’umuvugo.


    3.2.1 Inshoza y’umuvugo

    Umuvugo ni igihangano kiri mu mvugo cyangwa mu nyandiko cyuje uturango nyabusizi.
    Uhanga umuvugo atanaga imvugo ye akayiha 
    ubwiza bunogeye amatwi n’umutima kubera indyoshyanjyana
    n’iminozanganzo biwugize. Iyo minozanganzo uyisanga mu majwi, mu njyana, mu myubakire y’interuro ndetse no mu
     magambo y’indobanure aberanye n’ingingo yaturwa.

    3.2.2 Uturango tw’umuvugo
    Umuvugo urangwa n’interuro ngufi bita imikarago cyangwa intondeke.
    Umuvugo uba ugabanyijemo amabango ari yo wagererenya n’ibika mu myandiko isanzwe.
    Imikarago y’umuvugo iba ifite injyana nk’iyo mu ndirimbo. Umuvugo urangwa kandi n’injyana y’isubirajwi,
    iy’isubirajambo, injyana 
    ipimye bita indengo n’ubundi bwoko butandukanye bw’ikeshamvugo
    nk’imibangikanyo, ihwanisha, iyitirira, igereranya… Ikeshamvugo rikoreshwa mu mivugo

    a) Injyana

    Mu mivugo hakoreshwamo ikeshamvugo rishingira ku njyana. Mu buhanzi bw’imivugo bakunda kugenda
    bakoresha amajwi asa harimo 
    asoza umukarago cyangwa awutangira hakaba n’akoreshwa hagati.
    Bakoresha kandi isubirajwi, isubirajambo n’ isubirasaku. Banakoresha ubwoko bw’injyana ishingiye ku
    gupima imikarago bita indengo. Mu bisigo 
    nyabami byinshi ho bakoresha amabango aba yanditse umudandure.
    Ubu bukurikira ni bumwe mu buryo bw’injyana bukoreshwa mu mivugo.

    Isubirajwi

    Ni ikeshamvugo rishingira ku kugenda basubira mu ijwi runaka ku buryo bunogeye amatwi.

    Urugero rwo mu muvugo “Barazira iki?”

    Rubunda ku mazi
    Utubari akatubunga
    Amakashi ayatanga
    Ntibigeze ishuri
    Yabashoye ibishanga

    Isubirajambo

    Ni igihe isubirajwi rigaruka mu ijambo bihuriye ku gicumbi kimwe n’iryaribanjirije cyangwa se ijambo
    rikagaruka uko ryakabaye.


    Urugero rwo mu muvugo
    “Barazira iki?”
    Bagahinduka intere 
    Bagacika bahunga

    Bagataha ibigunda

    Indengo
    Indengo ni ubwoko bw’injyana ishingiye ku gupima utubangutso tugize imikarago.
    Iyo njyana yakoreshejwe cyane mu mazina y’inka. Buri 
    kabangutso kangana n’inyajwi imwe itebuka,
     bivuga ko umugemo utinda 
    ugira utubangutso tubiri.

    Urugero:

    - Inka ya Rumonyi
    - Rutagwaabiza iminega,
    - Inkuba zeesa mu Bihogo,
    - Rwaa mugabo nyirigira
    - Imbizi isaanganizwa ingoma,
    - Inka ya Rumonyi ifite imikarago y’ utubangutso 9

    b) Imibangikanyo

    Ni umunozanganzo ushingiye ku gukurikiranya imikarago iteye kimwe, cyangwa se ku gukurikiranya mu
    mikarago ingingo zuzuzanya cyangwa 
    zivuguruzanya.

    Urugero mu muvugo “Mpore nyampinga”

    - Imikarago iteye kimwe :
    Uganze uturwe ubone amaturo
    Ukunde ukundwe ugire agaciro.

    Ingero mu muvugo “Turyamagane twese”

    - Ingingo zuzuzanya :

    Yo kwimwa intango y’ubuzima Akimwa umunani mu muryango.

    - Ingingo zivuguruzanya

    Tugire ubupfura buzira ubupfayongo

    c) Igereranya

    Ni ukugereranya ibintu bifite icyo bihuriyeho ku buryo kimwe cyagufasha gusobanura ikindi ukoresheje
    uko bisangiye imisusire, imigenzereze,umumaro n’ibindi. Igereranya rigira uturango: nka, na, kimwe, asa …

    Urugero rwo mu muvugo “Turyamagane twese”
    Duhashye uwo muco muri bose Kuko iwacu ufatwa nka kirazira.

    d) Ihwanisha

    Ihwanisha ni ikeshamvugo risa no kugereranya ku rwego rwa kabiri, aho urenga ibyo kureba icyo
    ikigereranywa n’ikigereranyo bihuje, ugasa 
    n’ubinganyisha, kimwe kikaba cyafata umwanya w’ikindi cyangwa
    cyagihagararira.

    Urugero rwo mu muvugo “Turyamagane twese”

    Babyara umuhungu ngo ni umutabazi
    Babyara umukobwa ngo ni agahinda

    e) Iyitirira

    Iyitirira rishingiye ku gufata ikintu ukakitirira ikindi bitewe n’uko ubona isano bifitanye. Icyo gihe ijambo
    rifata umwanya w’irindi rikagira 
    inyito nshya kandi n’iyo ryari risanganywe ritayitakaje.

    Urugero rwo mu muvugo “Mpore nyaminga”

    Nyampinga afite agaciro
    Ni na we uhekera urutubyara
    Aha Nyampinga aritirirwa ababyeyi bose.

    Umwitozo

    Hanga umuvugo kuri imwe mu nsanganyamatsiko zikurikira wubahiriza uturango twawo nyuma
    uwuvugire imbere ya bagenzi 
    bawe udategwa kandi wubahiriza injyana yawo.
    - Turwanye ihohoterwa.
    - Haranira uburenganzira bwawe.

    - Umwana ufite ubumuga, ni umwana nk’abandi

    III.3. IZINA MBONERA

    Igikorwa

    Itegereze amagambo yanditse atsindagiye ari mu nteruro zikurikira zavuye mu muvugo “Barazira iki?”
    ugire icyo uvuga ku miterere 
    yayo maze utahure inshoza n’intego by’amazina mbonera ndetse

    n’amategeko y’igenamajwi.

    - Utubari akatubunga.
    - Bagataha ibigunda.

    - Abana yabyaye ntibigeze ishuri.

    3.3.1. Inshoza y’izina mbonera
    Izina mbonera ni izina rusange rigizwe n’uturemajambo tw’ibanze dutatu gusa, ritari izina ry’urusobe kandi
    ridakomoye ku nshinga.

    Rivuga abantu, ibintu cyangwa inyamaswa muri rusange.

    3.3.2. Intego (uturemajambo) y’izina mbonera

    Intego y’izina mbonera ni: Indomo, indanganteko n’igicumbi (D+RT+C)

    a) Indomo (D)

    Ni akaremajambo kagizwe n’inyajwi iterura (ibanziriza) izina, indomo buri gihe isa n’inyajwi y’akaremajambo
    kayikurikira iyo gahari.
     Ni 
    ko karemajambo kabanziriza utundi turemajambo twose tugize izina.
    Mu Kinyarwanda inyajwi zishobora kuba indomo ni eshatu: i, u, a.
    Ingero: ikivuguto, amasaka, umuvure

    b) Indanganteko (RT)/indangazina (RZ)

    Indanganteko ni akaremajambo kerekana inteko izina ririmo.
    Ako
    karemajambo ni ko kagena uturemajambo tw’isanisha.
    Indanganteko 
    zihinduka bitewe n’inteko izina ririmo.
    Urugero: Amatara manini araka.

    Indanganteko z’izina mbonera ni izi zikurikira:

    m

    6

    Ikitonderwa:
    - Hari amazina atagaragaza indanganteko. Indanganteko ya bene ayo mazina igaragazwa n’iki kimeyetso ϕ.

    Ingero:

    Isuka nziza: Indanganteko ni ϕ.
    – Hari amazina adahita agaragaza indanganteko.
    Bene ayo mazina 
    yongerwaho ntera bityo indangasano ya ntera ikaba ari yo
    ndanganteko y’iryo zina.

    Ingero:

    - Impu nziza: indanganteko y’izina impu ni -n- aho kuba -m- kuko indanganteko -m-itabaho.
    - Uduti twiza: indanganteko y’izina uduti ni -tu- aho kuba -du- kuko indanganteko -du-itabaho.
    Agakwasi gato: indanganteko y’izina agakwasi ni -ka- aho kuba -gakuko indanganteko -ga-itabaho.

    c) Igicumbi (C)

    Ni igice k’izina kidahinduka kibumbatiye inyito y’ibanze y’izina.

    Mu Kinyarwanda izina mbonera iryo ari ryo ryose rifite iyo ntego. N’amazina adafite indanganteko igaragara
    na yo intego yayo ni D+RT+C. Muri ayo mazina akaremajambo kagaragaza indanganteko gahagararirwa
    n’iki kimenyetso ϕ.

    Ingero:
    n

    3.3.3. Amategeko y’igenamajwi akoreshwa mu izina mbonera
    Igenamajwi ni umutwe w’ikibonezamvugo wiga uko amajwi agize uturemajambo ahinduka iyo ahuriye
    mu ijambo cyangwa hagati

    y’amagambo. Amategeko y’igenamajwi afasha umuntu kugereranya intego n’imvugo, maze akagerageza
    kuvumbura impamvu amajwi amwe 
    n’amwe yagiye ahinduka cyangwa azimira.
    Amategeko y’igenamajwi ni
    yo amusobanurira ukuntu amajwi yahindutse.

    Ingero:

    Umwana: u-mu-ana
    uw/-J bisomwa ngo u ihinduka w iyo ikurikiwe n’inyajwi.
    Icyatsi: i-ki-atsi
    i→y/-J bisomwa ngo i ihinduka y iyo ikurikiwe n’inyajwi.
    ky cy mu myandikire yemewe y’Ikinyarwanda.
    Abari: a-ba-ari
    a→ø/ -J bisomwa ngo a yaburijwemo ikurikiwe n’inyajwi.

    Amategeko y’igenamajwi ajyanye n’inyajwi n’ingombajwi mu izina mbonera

    m
    m
    Umwitozo
    1. Tahura amazina mbonera muri izi nteruro.
    a) Yabashoye ibishanga.
    b) Ifaranga bacyuye aribaka abahonda.
    c) Agatinya gukopfora ngo atotswa igitutu.
    2. Garagaza intego y’amazina mbonera akurikira n’amategeko
    y’igenamajwi yakoreshejwe: amenyo, imfuruka, umweyo, inzuzi (z’ibihaza)

    III.4. NTERA
    Igikorwa
    Soma witegereza imiterere y’amagambo atsindagiye muri uyu mwandiko,
    utahure inshoza n’uturango byayo kandi ukore ubushakashatsi ugaragaze intego yayo n’amategeko
    y’igenamajwi yakoreshejwe.

    Umwandiko: Ihogoza
    Yewe hoho hogoza ryange
    Wabaye mwiza uratangaza
    Uruhu rutoto runyura bose
    Uruhanga rugari ruba isimbi
    Ibyano byawe biba bihire
    Imigambi yawe mitagatifu
    Ingeri nyinshi zirayishima.
    Umuntu mubi gica naza
    Uzamwime amatwi umuheze
    Nta kintu gishya ajya atunga
    Azaguhohotera numwihata
    Azagucuza ubuzima bwawe
    Mwiyame kare ritararenga.
    Amashyi make ntunze
    Ntiyashobora kuguhaza
    Reka mbe nshukijeho gatoya
    Mbaye muzima n’ubutaha
    Nagaruka kuguhimba wese.
    Ndi mukuru simbeshya
    Yewe, nta wundi wakubasha!

    3.4.1 Inshoza ya ntera

    Ntera ni ijambo rigaragira izina rigasobanura imiterere, imimerere
    n’ingano by’iryo zina.
     Ntera yegerana n’izina ifutura cyangwa bigahuzwa 
    n’inshinga kuba, ni cyangwa si.

    3.4.2 Uturango twa ntera

    Ntera yisanisha n’izina biri kumwe igafata indanganteko yaryo ho
    indangasano, bityo ntera ikinjira mu nteko zose z’amazina.

    Ingero

    - Uyu murima ni mugari.
    - Kanyana ni umukobwa muremure kandi munini bigaragara.

    - Umunyeshuri utiga agira amanota mabi.

    Ntera igaragaza indanganteko y’izina igaragiye iyo indanganteko yaryo itigaragaza kandi ikagira
    umumaro w’imfutuzi.


    Ingero

    - Ibuye rinini
    - Ishuri rikuru
    - Intebe nshya

    3.4.3 Intego ya ntera

    Ntera igira uturemajambo tubiri: Indangasano (RS) n’igicumbi (C).

    Indangasano (RS)

    Indangasano ni igice cya ntera gihinduka bitewe n’izina biri kumwe.
    Indangasano ya ntera isa n’indanganteko y’izina igaragiye.

    Ingero

    - Umukinnyi mushya yatsinze ibitego byinshi.
    - Umurima mwiza wera imyaka myinshi.

    Igicumbi (c)

    Igicumbi cya ntera ni igice cyayo kidahinduka igihe hakozwe igoragoza kandi ni cyo gice kigaragaza
    inyito (igisobanuro) yayo.


    Ingero

    - Umuntu muto
    - Abantu bato
    - Umurima muto
    - Imirima mito

    Urutonde rw’ibicumbi bya ntera

    Kugira ngo umenye ko ijambo iri n’iri ari ntera ubibwirwa n’igicumbi cyaryo.
    Ntera igira ibicumbi bikurikira:

    1.-nini
    2.-inshi
    3.-bi
    4.-tindi
    5.-gari
    6.-iza
    7.-sa/sa-sa
    8.-zima
    9.-to/toto/to-to, toya
    10.-ke/keya/ke-ke
    11.-kuru
    12.-bisi
    13.-shya/shyashya
    14.-gufi/gufiya
    15.-re/-re-re
    16.-tagatifu
    17.-hire
    18.-taraga
    19.-nzinya, nzunyu, nuya, niniya, nzuzunya, nunuya, niniriya, nziginya, nzugurunyu

    3.4.4 Amategeko y’igenamajwi akoreshwa muri ntera

    Amategeko y’igenamajwi akoreshwa muri ntera ni nk’ayo mu izina.
    Ingero
    - Ubutunzi bwiza: bu-iza                 u→w/-J
    - Intera ndende: n-re-n-re              r→d/n-

    - Imyaka myinshi: mi-inshi             i→y/-J

    Imbonerahamwe igaragaza ibicumbi bya ntera, intego n’amategeko y’igenamajwi
    s
    m
    m

    Ikitonderwa

    - Igicumbi –re , –to na -ke byisubiramo ku buryo bifata indangasano ebyiri.

    Ingero:

    Igihe kirekire     (ki-re-ki-re)
    Igihugu gitogito    (ki-to-ki-to) k→g/-GR
    Ibigori bikebike: bi-ke-bi-ke
    - Ibicumbi –gufi, -ke, -to bishobora kwiyongeraho-ya

    Ingero:

    Umuntu mugufiya.
    Amagambo makeya
    - Igicumbi –niya gishobora kugira impindurantego nyinshi.

    Ingero
    : nuya, niniya, nzunyu, nzinya, nzuzunya, nunuya, niniriya,
    nziginya, nzugurunyu...
    - Ibicumbi shya, to bishobora kwisubiramo

    Ingero:

    Umwenda mushyashya.

    Igiti gitoto.

    Umwitozo
    1. Ntera ni iki?
    2. Tanga ingero 5 z’interuro zirimo ntera wihitiyemo.
    3. Tahura ntera ziri mu nteruro zikurikira, ugaragaze intego yazo n’amategeko y’igenamajwi
    yubahirijwe.

    a) Amazi menshi cyane yangiza imyaka.
    b) Amatama masa ntasabira inka igisigati.
    c) Tubifurije urugendo ruhire.
    d) Abana bato bakenera kwitabwaho.
    e) Inkuru ndende irashimisha.

    III.5 IZINA NTERA

    Igikorwa
    Soma witegereza imiterere y’amagambo atsindagiye muri izi nteruro,
    utahure inshoza n’uturango by’izina ntera n’intego yaryo.

    a) Iyo Rubundakumazi agura inka z’inzungu umuryango we wari kubona amata y’inshyushyu n’ay’ikivuguto.
    b) Umwiza arahenda.
    c) Abakuru bagira inama abato

    3.5.1. Inshoza y’izina ntera

    Mu Kinyarwanda, amazina ntera arimo ibice bibiri:
    Igice cya mbere kigizwe n’amazina akomoka kuri ntera zifata indomo zigasimbura amazina zigaragiye
    zikagira intego nk’iy’amazina, akaba ari yo mpamvu bayita amazina ntera.

    Ingero:
    m
    Igice cya kabiri kigizwe n’amazina asobanura imiterere y’irindi zina agaragiye akitwara nka ntera .
     Ayo mazina agaragaza ubwoko, akarere, 
    ibara cyangwa igihugu ikivugwa gikomokamo, akisanisha mu nteko
    nyinshi zishoboka.
    Ingero

    - Abagabo b’Abayenzi bakunda guhinga amasaka.
    - Amasuka y’amaberuka ntakiboneka.
    - Yaguze inkweto z’umutuku.
    - Umwenda w’umutirano ntumara imbeho.
    - Wa mukobwa wange yashatswe n’umusore w’Umugande.
    - Umuceri w’umutanzaniya.
    - Indagara z’indundi.
    - Aya masuka si amaberuka.
    - Uyu mwana ni Umunyarwanda
    - Aya masuka atari amaberuka sinayagura
    - Aya magi abaye amahuri ntiyaribwa

    3.5.2. Uturango tw’izina ntera

    Izina ntera ryisanisha mu nteko nyinshi

    Ingero

    nt.1 Umwana w’Umuyenzi
    nt.2 Abagabo b’Abayenzi
    nt.3 Imirima y’imiyenzi
    nt.16 Ahantu h’ahayenzi
    Izina ntera rivuga ubwoko, akarere, ibara cyangwa igihugu ikivugwa gikomokamo.

    Ingero

    - Inzu z’indundi
    - Umupira w’umuhondo
    Izina ntera rishobora gusimbura izina ryasobanuraga.
    Urugero: Inka z’inzungu zirakamwa: Inzungu zirakamwa.

    3.5.3 Intego y’izina ntera

    Intego y’izina ntera ni nk’iy’izina ariko bigaterwa n’inkomoko cyangwa
    ubwoko bw’iryo zina.

    Ingero

    - Inka y’ikimasa ikura vuba: i-ki-masa

    - Nkunda inkweto z’ubururu: u-bu-ruru

    Umwitozo
    1. Tanga ingero ebyiri z’interuro zirimo amazina ntera.
    2. Tahura amazina ntera ari mu nteruro zikurikira ugaragaze uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi
    yubahirijwe.

    a) Amagi y’amazungu agura make.
    b) Umwenda w’umukara urashyuha.
    c) Umwiza arahenda.

    d) Abenshi basobanukiwe akamaro k’ishuri

    III. 6. IGISANTERA
    Igikorwa
    Soma interuro zikurikira witegereza imiterere y’amagambo atsindagiye
    maze ukore ubushakashatsi utahure inshoza n’uturango tw’igisantera kandi ugaragaze intego yacyo
    n’amategeko y’igenamajwi.


    a)
    Rubundakumazi yari umubyeyi gito uhohotera abana be.
    b) Uburinganire bw’umugore n’umugabo ni imyumvire mpuzamahanga si mu Rwanda twayisanga gusa.

    c) Umuco nyarwanda ntugacike.

    3.6.1. Inshoza y’ibisantera
    Ibisantera ni amagambo afite imyitwaririre nk’iya ntera kuko bifutura amazina biri kumwe, ariko nanone si ntera kuko bitisanisha buri gihe nka ntera kandi ntibifata ibicumbi bya ntera.

    3.6.2. Uturango tw’ibisantera

    Mu nteruro ibisantera bifata umwanya nk’uwa ntera. Hari ibifata indangasano isa nk’iy’amazina bigaragiye, ariko hari n’ibitazifata.
    Ibifata indangasano isa nk’iy’izina bigaragiye

    Ingero:

    - Ururimi rutwaye inkuru mbarirano ntiruyitindana.
    - Inzu ndangamurage irasurwa cyane.
    Ibifata indangasano idasa n’iy’izina bigaragiye.

    Ingero:

    - Ikarita ndangamuntu ikenerwa henshi.
    - Imyitozo nzamurabushobozi ni ingenzi ku banyeshuri.
    - Ibiro mpuzamahanga byaratwegerejwe

    - Imico mvaburayi ikomeje gusakara ku isi hose.

    Imyitozo
    1. Tahura ibisantera muri izi nteruro zikurikira:
    a) Amashuri nderabarezi amaze igihe kirekire.
    b) Ubutegetsi nyubahiriza tegeko bufite akamaro kanini.
    c) Ikawa n’icyayi ni ibihingwa ngengabukungu.
    d) Ibyiza nyaburanga biri mu Rwanda nta handi wabisanga.
    e. Karisa akunda imbyino nyarwanda cyane.

    2. Himba interuro ebyire byiri ukoreshemo ntera, igisantera n’izina 
    ntera.

    III.7. INYUNGURAMAGAMBO
    Igikorwa cy’umwinjizo
    Amagambo abirabiri ari mu nteruro zikurikira yanditse mu nyuguti z’umukara tsiri afitanye isano.
    Umaze gusoma neza interuro ayo 
    magambo arimo, garagaza isano iri hagati y’ayo magambo abirabiri
    maze utahure inshoza n’ubwoko by’inyunguramagambo.


    a) Urubyiruko
    ruzusa ikivi cyatangiwe n’abakurambere.
    b) Urubyiruko ruzaharura ikivi cyatangiwe n’abakurambere.
    c) Si ngombwa ko uwatangiye ikivi ari we ugisoza.
    d) Abanyeshuri bavuga imivugo myiza abantu bakishima.
    e) Mu rugo bavuga umutsima ku munsi mukuru bawurisha ibishyimbo.
    f) Kera bakoshaga ingobyi yo guhekamo abana.
    g) Guheka abarwayi mu ngobyi bajya cyangwa bavanwa kwa muganga ni umuco wo gutabara.
    h) Igizayo iyo shashi y’umunyu, iriya shashi y’ihene itayirya.

    Inshoza y’inyunguramagambo

    Mu Kinyarwanda inyunguramagambo ni urwunge rw’amagambo umuntu akenea kugira ngo abashe
    gusobanukirwa no gusabana 
    n’abandi mu mvugo cyangwa mu nyandiko. Mu Kinyarwanda hari
    Impuzanyito (imvugakimwe), imbusane, imvugwakimwe, ingwizanyito n’impuzashusho.

    3.7.1. Impuzanyito (Imvugakimwe)

    Impuzanyito ni amagambo atandukanye ariko ahuje inyito/ igisobanuro.
    Ingero:
    - Ibyago: Amakuba, ibibazo

    - Kuzahaza: Kurembya, kubabaza, kunegekaza

    3.7.2. Imbusane
    Imbusane ni amagambo afite inyito zikoze ikinyuranyo ari byo byitwa kubusana.
    Ni ukuvuga ko inyito zayo zivuguruzanya mu ngingo 
    abumbatiye.

    Ingero:

    - Umuhungu ≠ umukobwa
    - Kugaya ≠ gushima
    - Ubukire ≠ ubukene

    3.7.3. Imvugwakimwe

    Imvugwakimwe ni amagambo yandikwa kimwe kandi agasomwa kimwe ariko nta ho ahuriye mu
    bijyanye n’inyito cyangwa igisobanuro.

    Ni ukuvuga ko ayo magambo aba asa byonyine ariko adafitanye isano y’igisobanuro.
    Iyo uyarebye ugira ngo ni ijambo rimwe; ariko si ko biri.


    Ingero:

    Imbata
    - Imbata: itungo ryo mu rugo.
    - Imbata: imiterere y’ibintu (nk’ibikorwa, umwandiko).

    Inka

    - Inka: itungo ryo mu rugo.
    - Inka: amasaro bakinisha igisoro.

    Kwera

    - Kwera: kw’imyaka
    - Kwera: kuba umweru.

    3.7.4. Ingwizanyito

    Ingwizanyito ni ijambo riba rifite inyito/ibisobanuro bitandukanye. Ni ukuvuga ko inyito z’iryo jambo ziba
    zifite aho zihurira, ariko zikagenda 
    zitandukanaho gato bitewe n’imvugiro yakoreshejwe.

    Ingero

    Gusoma
    - Gusoma ibinyobwa
    - Gusoma igitabo

    - Gusoma umuntu

    Indorerezi:
    - Indorererezi zo mu matora
    - Indorererezi: utubere tw’inka duto badakama.

    3.7.5. Impuzashusho

    Impuzashusho ni amagambo yandikwa kimwe ariko adasomwa kimwe kandi nta ho ahuriye mu bijyanye
    n’inyito cyangwa igisobanuro. Ni 
    ukuvuga ko ayo magambo aba asa (ahuje ishusho) mu nyandiko isanzwe
    honyine, ariko atandukaniye ku butinde bw’imigemo n’imiterere y’amasaku bigaragazwa mu nyandiko ya gihanga
    cyangwa izindi 
    zabigenewe nk’inyandiko nyejwi.

    Ingero:

    Gutara
    - Gutara: gushyira ibitoki mu rwina
    - Gutara: gushaka cyangwa gusarura ibintu bitatanye cyane , gutara ubuki

    Inkoko

    - Inkoko: igikoresho batoreraho imyaka.
    - Inkoko: itungo ryo mu rugo rigira amababa 

    Ikirere

    - Ikirere: igice gikikije isi
    - Ikirere: umugozi wo ku nsina

    Imyitozo

    1. Shaka impuzanyito z’aya magambo dusanga mu mwandiko Barazira iki?”nurangiza uyakoreshe
    mu nteruro: Intere, 
    ibibondo, inoti.
    2. Tanga amagambo atanu afite imbusane maze uyakoreshe mu nteruro ugaragaza ko ari imbusane.
    3. Tandukanya amagambo y’imvugwakimwe wihitiyemo uyakoreshe mu nteruro.
    4. Wifashishije ingero eshatu, sobanura ingwizanyito.

    5. Koresha interuro maze utandukanye amagambo abiri y’impuzashusho.

    III.8. UMWITOZO W’UBUSHOBOZI NGIRO BW’UMUNYESHURI NYUMA Y’UMUTWE WA GATATU
    Ukoresheje ikeshamvugo rikoreshwa mu mivugo, hanga umuvugo mugufi uvuga ku burenganzira bwa
    muntu uzawuvugire imbere ya 
    bagenzi bawe. Muri uwo muvugo hagaragaremo byibura ubwoko butatu
    bw’inyunguramagambo.

    Ubu nshobora

    - Gusesengura no guhanga umuvugo nkoresha ikeshamvugo ritandukanye.
    - Gutandukanya impuzanyito, imvugwakimwe, impuzashusho, ingwizanyito imbusane no kubikoresha mu nteruro.
    - Gusesengura amazina mbonera, ntera, amazina ntera n’ibisantera ngaragaza uturemajambo twabyo kandi nerekana amategeko y’igenamajwi yubahirijwe.

    Ubu ndangwa

    No kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwa muntu no gukangurira abandi kwirinda guhonyora uburenganzira
    bwa muntu.


    III.9. ISUZUMA RISOZA UMUTWE WA GATATU

    Soma umwandiko ukurikira usubize ibibazo byawubajijweho.
    Umwandiko: Mpore nyampinga
    1. Mpore mwana w’Umunyarwanda
    Ugane ishuri kandi wige
    Ukore neza shenge ushimwe
    Uhahe uronke ugire umutungo
    Uture utuze ugire umutuzo.

    6. Ugire ayera avuzwa umutozo

    Utunge ugwize ugire amatungo
    Uture aheza uzire amatongo
    Uganze uturwe ubone amaturo
    Ukunde ukundwe ugire agaciro.

    11. Nyampinga yari umwana

    Agahora yifuza kugana ishuri
    Ngo azamure urwamubyaye.
    Izo nzozi nziza ubwo akizirota

    Ngo yige cyane akore nk’abandi,

    16. Nyina umubyara aba aramutwamye
    Ngo: “Ayo marere yafashe hasi
    Kugana ishuri ibyo si ibyawe.
    Ese ko ureba Rugero uriya
    Ubona adakeneye no guhekwa?

    21. Ese ko ureba musheru yange

    Ubwatsi bwayo bwava hehe?
    Umuharuro uraha mwana wange
    Intege zange zawukesha?
    Uru ruhongore ko ruhinda,

    26. Ni nde wundi wo kuruhimba?

    Uru ruhimbi ruhimbaje
    Ubu ntirukeneye Karuhimbi? “
    Yunze mu rye Ruhinankiko
    Ati: “Ndabitegetse Migambi !

    31. Icara hasi ufashe umubyeyi

    Na kera na kare ni ko nasanze
    Si wowe uhindura umuco wacu.
    Kuki mutatira urwababyaye ?
    Nyoko uyu ureba yari umukobwa,

    36. Ubu ko atize ko yababyaye

    Ntaganje mu rugo rwange ?
    Gukorera cyane basaza bawe
    Gufata ibere uriha ikibondo
    Ni ko gaciro kawe i Rwanda.”

    41. Yarihanganye ubwo Nyampinga

    Ariko kandi afata umugambi
    Wo kutazarera uko yabaye
    Nuko amarere mabi ararenga
    Maze amacakubiri aracika.

    46. Ubu mu bana b’Abanyarwanda

    Dore amahirwe turayahuje
    Dore amahoro ubu araruganje
    Dutange umusanzu mu barutuye
    Ntitugahezwe mu ruduhetse.

    51. Nyampinga afite agaciro

    Ni na we uhekera urutubyara
    Ni umusingi w’ubumwe bwacu
    Ni inkomoko y’indero nziza

    Ni isoko y’u Rwanda rw’ejo.

    56. Mu nzego zose ubu arahaganje
    Mu gisirikare ni ku isonga
    Mu giporisi ni ku ruhembe
    Mu nteko ubu arahatetse

    No mu buvuzi nta muvundo.

    61. Imirimo yose ayikora neza
    Ni mu gihe kandi aranabishoboye
    Tumube hafi duhuze imbaraga
    Twesetwese ikiganza mu kindi

    Twubake urwacu ruzira ihohoterwa.

    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
    Subiza ibibazo bikurikira:
    1. Ni zihe nzozi zivugwa mu mwandiko nyampinga yari afite?
    2. Ni bande bamubereye inkomyi zo kugera ku nzozi ze?
    3. Rondora imirimo itandukanye Nyampinga yari agenewe?
    4. Ukoresheje ingero, erekana aho umuhanzi agaragaza ko
    uburenganzira bw’igitsina gore butubahirizwa muri uyu mwandiko
    n’aho agaragaza ko bwubahirizwa.
    5. Ni irihe keshamvugo ryiganje mu gika cya mbere cy’umuvugo “Mpore Nyaminga”?
    6. Erekana mu mwandiko aho umuhanzi yakoresheje:
    a) Umubangikanyo wuzuzanya.
    b) Isubirajambo.
    7. Ukoresheje ikeshamvugo ritandukanye, hanga umuvugo mugufi
    utarengeje imikarago icumi ku nsanganyamatsiko wihitiyemo.

    II. Ibibazo by‘inyunguramagambo

    1. Shaka inyito z’amagambo akurikira ushingiye ku gisobanura afite
    mu mwandiko
    a) Uruhongore
    b) Uruhimbi
    c) Karuhimbi
    d) Guhimba
    e) Gutwama
    f) Amarere
    g) Gutatira
    h) Ayera
    i) Umutozo

    2. Koresha amagambo akurikira mu nteruro zigaragaza ko wumvise

    igisobanuro cyayo.
    a) Uruhimbi
    b) Umutozo
    c) Gutwama

    d) Gutatira

    3. a. Simbuza amagambo atsindagiye ari muri izi nteruro impuzanyito zayo.
    - Izo nzozi nziza ubwo akizirota.
    - Ugire ayera avuzwa umutozo.

    b. Simbuza amagambo atsindagiye ari muri izi nteruro imbusane 
    zayo
    - Nyoko uyu ureba yari umukobwa.
    - Gukorera cyane basaza bawe.

    4. Interuro ebyirebyiri zifite amagambo yanditse kimwe. Vuga 
    niba ayo amagambo yanditse kimwe
    ari imbusane, ingwizanyito, 
    impuzashusho, impuzanyito, imvugwakimwe.

    a) Dore
    amahoro ubu araruganje
    Amahoro atanzwe neza agira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.
    b) Ubu Nyampinga atetse mu nteko.
    Ubu Nyampinga atetse mu gikoni.
    c) Uyu mwana akeneye guhekwa ngo asinzire.
    Uyu murwayi akeneye guhekwa akajyanwa kwa muganga.

    III. Ikibonezamvugo

    1. Andika ubwoko bw’amagambo atsindagiye ari muri izi nteruro
    zikurikira kandi werekane uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi yubahirijwe.

    a) Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ikorera mu
    nzu y’igorofa ndende.
    b) Umurima wa Mugabo weze imyumbati. Imyiza barayigurisha indi
    isigaye bayisheshamo ifu y’ubugari.
    2. Gereranya igisantera, ntera n’izina ntera

    IV. Ikibazo ku muvugo

    Fata mu mutwe umuvugo “Mpore Nyampinga” hanyuma uwutondagure

    imbere ya bagenzi bawe.

  • UMUTWE WA KANE:ITUMANAHO N’IKORANABUHANGA MU ITERAMBERE

    Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
    - Gusesengura umwandiko uvuga ku itumanaho n’ikoranabuhanga mu mashuri hagaragazwa ingingo
    z’ingenzi ziwukubiyemo.

    - Gutahura no gukoresha neza amagambo adahinduka.
    - Gusesengura ibinyazina ngenera, ngenga, ngenera ngenga n’ibinyazina nyereka.

    Igikorwa cy’umwinjizo
    Iyo witegereje muri iki gihe mu Gihugu cyacu ubona ari ibihe bintu byihutisha iterambere?

    IV.1.Umwandiko: Ikoranabuhanga ryaragikemuye
    M
    Ikoranabuhanga rigaragarira mu nzego nyinshi z’imirimo. Rikoreshwa mu kunoza no kwihutisha
    ubushakashatsi, itumanaho, imitunganyirize 
    y’imirimo itandukanye bityo bikihutisha iterambere uko
    bwije n’uko 
    bukeye.

    Abasheshe akanguhe kimwe n’abandi badutanze kubona izuba, bavuga 
    ko Abanyarwanda bo hambere bari
    bafite ubumenyi bwo kwirwanaho 
    ngo babone ibyo bakeneye nk’umuriro, ibikoresho binyuranye, kwivura
    indwara n’ibindi. Si ibyo gusa, bashoboraga no gutumanaho bakoresheje uburyo bunyuranye burimo gutuma
    intumwa, umurishyo w’ingoma 
    cyangwa ihembe kuko za murandasi, amaradiyo, terefone, ibaruwa
    n’ibindi nk’ibyo bitabagaho.

    Vuba aha, aho abazungu badukaniye ibibiriti, imyenda ikorerwa mu 
    nganda, itumanaho rikoresha ibyuma
    bikoranye ubuhanga buhanitse, 
    ibikoresho n’imiti byo mu mahanga, Abanyarwanda ntibakita ku
    bumenyi bari basanganywe.

    Ntibongeye gutekereza kwihamurira 
    umuti w’ishyamba cyangwa ngo birwaneho bakoresheje uburyo
    gakondo. Ntibongeye guhugira mu bya kera ahubwo batangiye kujyana n’iterambere rifitiye Igihugu akamaro,
    bibafasha gutera intambwe 
    bivana mu bukene.

    Mu gihe tugezemo ndetse n’ikizaza, usanga ikoranabuhanga ari ingenzi 
    mu mirimo inyuranye. Haba za mudasobwa,
    haba za radiyo na tereviziyo 
    haba ibinyamakuru n’ibindi bitangazamakuru, biruzuzanya mu gufasha abantu b’ingeri
    zose mu kunoza imirimo, mu gusakaza amakuru
    anyuranye yerekeye ubukungu, poritiki, iterambere n’ibindi.

    Abantu b’ingeri zinyuranye bifashisha ikoranabuhanga n’itumanaho 
    mu kwihutisha no kunoza imirimo yabo.
    Urugero nko mu buyobozi, mu 
    burezi, mu buvuzi, mu bwikorezi no mu mirimo inyuranye y’ubukorikori,
    imirimo ikorwa neza kandi mu gihe gito bityo bikihutisha iterambere mu Gihugu.

    Igihugu kidakoresha  ikoranabuhanga n’itumanaho ntigishobora 
    gutera imbere kuko abagituye batamenya
    ibikorerwa ahandi cyangwa 
    ngo bashobore kumenyekanisha ibyo bakora n’ibyiza bigitatse mu ruhando mpuzamahanga.
    Abarimu bararurashe wa mugani w’Abanyarwanda.

    Kuri bo, 
    ikoranabuhanga rituma babasha gukora ubushakashatsi bwimbitse ku bijyanye n’amasomo agomba kwigishwa, rikanabafasha guhanahana amakuru hagati yabo. Abarimu kandi baryifashisha bagira ngo bamenye
    ibigezweho bikenerwa mu mashuri. Ikoranabuhanga rinabafasha kwigisha abanyeshuri benshi mu buryo buboroheye mu
    gihe gito kandi 
    batari kumwe.

     Ibyo bishoboka nko mu gihe abanyeshuri bigishwa 
    hakoreshejwe mudasobwa.
    Ku banyeshuri, ikoranabuhanga ribafasha gukora ubushakashatsi bwimbitse ku nsanganyamatsiko zitandukanye. Ibyo bibafasha guteza imbere imyigire yabo. Ikorabuhanga kandi ribafasha gukoresha igihe cyabo neza, nko mu gihe
    barikoresheje bashakisha kuri murandasi 
    ibisubizo by’imikoro bahawe, kureba amanota bagize mu bizami
    binyuranye n’ ibindi.

    Nyamara burya ngo: “Nta byera ngo de”! Hari abashobora gukoresha 
    nabi ikoranabuhanga mu bitabafitiye umumaro
    nko kureba za 
    firimiz’urukozasoni, cyangwa se izindi zibashora mu ngeso mbi nko kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi.
    Bene abo bantu bararurwa na byo 
    ndetse bagatakaza igihe cyabo. Hari kandi n’abaryifashisha biba cyangwa
    se bashaka kuriganya utw’abandi. Ni byiza rero kugira amakenga mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga kuko iyo
    ridakoreshejwe neza ridindiza 
    iterambere.

    Muri make, ikoranabuhanga n’itumanaho ni ingenzi mu iterambere kuko 
    rizamura ubukungu bw’Igihugu cyacu kandi rikanafasha mu kubahiriza igihe no gucunga umutungo. Iyo bikoreshejwe neza bifasha kwihutisha iterambere aho guhera
    mu bya kera

    4.1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko
    Igikorwa
    Soma umwandiko “Ikoranabuhanga ryaragikemuye” ushakemo amagambo udasobanukiwe neza hanyuma
     uyasobanure wifashishije 
    inkoranyamagambo.

    Umwitozo

    1. Simbuza amagambo atsindagiye ayo bivuga kimwe yakoreshejwe mu mwandiko kandi wubahirize isanisha rikwiye.
    a) Abazungu bavuye ahandi bazanye ikoranabuhanga mu Rwanda, imikorere y’abanyarwanda irahinduka.
    b) Ikoranabuhanga rihindura byinshi uko iminsi ihita indi igataha.
    c) Abasaza baba bazi ibintu byinshi.
    d) Abantu b’ibyiciro binyuranye bakoresha ikoranabuhanga.
    2. Shaka muri iki kinyatuzu mu merekezo yacyo yose amagambo ikenda afitanye isano n’ikoranabuhanga n’itumanaho yakoreshejwe mu mwandiko “Ikoranabuhanga ryaragikemuye”
    M

    4.1.2. Gusoma no kumva umwandiko

    Igikorwa
    Ongera usome umwandiko “Ikoranabuhanga ryaragikemuye”, usubize
    ibibazo byawubajijweho.


    1. Sobanura uko ikoranabuhanga rishobora kwihutisha iterambere.

    2. Erekana uburyo ikoranabuhanga ryifashishwa mu burezi.
    3. Wagira iyihe nama abanyeshuri n’abantu muri rusange bakoresha ikoranabuhanga?
    4. Garagaza igihombo igihugu kigira iyo kidafite ikoranabuhanga.
    5. Iterambere ritaraza Abanyarwanda bakoreshaga ubuhe buryo.
    6. Abarimu n’abanyeshuri bakoresha bate ikoranabuhanga.

    4.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa
    Ongera usome umwandiko “Ikoranabuhanga ryaragikemuye”, usubize ibibazo bikurikira.
    1. Garagaza ingingo z’ingenzi zikubiye muri uyu mwandiko.
    2. Sobanura insanganyamatsiko yibanzweho muri uyu mwandiko.
    3. Huza ibyo umaze gusoma n’ibyo uhura na byo mu buzima bwawe bwa buri munsi, uvuge n’isomo
    nyamukuru bigusigiye.


    4.1.4 Kungurana ibitekerezo

    Igikorwa
    Mwungurane ibitekerezo ku ngingo zikurikira:
    1. Itangazamakuru ubusanzwe rifatwa nk’inkingi ikomeye mu kwihutisha iterambere.
    Nyamara iyo rikoreshejwe nabi rirasenya 
    aho kubaka. Mugaragaze ikoranabuhanga rikoreshwa mu
    itangazamakuru muvuge n’akamaro rifite mu gushimangira iterambere ryihuse ry’Igihugu, munerekane
    ingaruka zabaho 
    riramutse rikoresheshwe nabi.

    2. Erekana uburyo firimi n’ibiganiro by’urukozasoni binyura ku 
    mbuga nkoranyambaga bishobora kugira
    uruhare mu itwarwa 
    ry’inda zitateguwe ndetse no mu ikwirakwiza ry’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    IV.2. UBWOKO BW’AMAGAMBO

    Igikorwa
    Soma umwandiko ukurikira witegereze amagambo y’umukara tsiri usobanure imiterere yayo. Uhereye ku miterere yayo,
    tahura ibyiciro 
    by’ubwoko bw’amagambo.


    Muri ayo magambo y’umukara tsiri, tahuramo amagambo ubona 
    ko ahinduka, maze ukore ubushakashatsi utahure
    ubwoko bwayo, 
    inshoza, uturango, intego byayo n’amategeko y’igenamajwi.


    Umwandiko: Bwenge na Kanyana

    Bwenge: Ese Kanya, ejo nibwo ya nama y’ishuri izaba cyangwa yimuriwe ejobundi?
    Kanyana: Reka da! Inama yakozwe kera. Cyokora none habaye
    ihuriro ry’abanyeshuri bajya impaka ku ikoranabuhanga. Kugira ngo
    tumenye ibyiza byavugiwemo tuzabigenza dute?
    Bwenge: Yego se ma! Urabona ubu ko twe tujenjetse! Asyi!
    Buhorobuhoro tuzasobanukirwa!
    Kanyana: Wowe uzabimenya utinze. Iyo ubonye akanya mbona
    witendetse ku muhanda wirebera imodoka nziza zigenda burabyo

    ngo :«Pyo!» Waba unyotewe umwana w’umuhungu ukirohamo amacupa ngo: «Guruguru!»,
    ngo hari n’igihe baguhata inshyi ngo:

    «Pya!» ibiceri wasaguye bikabarara kuri sima ngo: «Parararara!»,
    abandi bakitoragurira! Ubwenge buri he?
    Bwenge: Dore re! Mbese burya ukurikirana ibyange? Yebaba weee!
    Reka nkwiyibukirize, mu kanya dufite ibazwa ku ikoranabuhanga!
    Henga twegere ishuri.
    Kanyana: Wirondogora, ngwino twinjire ahubwo!

    Ibyiciro by’amagambo

    Dukurikije imiterere yayo, amoko y’amagambo y’Ikinyarwanda
    agabanyijemo ibyiciro bibiri: amagambo adahinduka n’amagambo ahinduka.

    Amagambo ahinduka
    ni amagambo ashobora gushakirwa
    uturemajambo cyangwa akagoragozwa: amazina mbonera, ntera,
    amazina ntera, inshinga, n’ ibinyazina. Muri uyu mutwe turibanda ku binyazina.

    Amagambo adahinduka
    ni amagambo adashobora gushakirwa
    Uturemajambo cyangwa ngo agoragozwe. Muri yo twavuga: umugereka
    (ingera), icyungo, irangamutima, akamamo, inyigana, indangahantu
    n’ikegeranshinga.

    4.2.1. Amagambo ahinduka: Ibinyazina

    a) Inshoza y’ikinyazina
    Ikinyazina ni ijambo risobanura izina. Gishobora kugaragira izina cyangwa kikarisimbura.
    Ibinyazina birimo amoko menshi bitewe 
    n’ingingo bibumbatiye n’imikoreshereze yabyo mu nteruro.

    b) Inteko z’ikinyazina

    Ibinyazina bigira inteko cumi n’esheshatu zigaragazwa n’indangakinyazina zikurikira:
    M

    Ikitonderwa:

    - Inteko ya mbere n’iya gatatu, indangakinyazina ni u. Mu nteko ya mbere havugwamo umuntu,
    mu nteko ya gatatu havugwamo ikintu.

    - Inteko ya kane n’iya kenda indangakinyazina ni i.
    - Bitewe n’ubwoko, ibinyazina bishobora kugira inteko cumi n’ikenda:
    nt.17 ku, nt.18 mu, nt.19 i. Izi nteko zisanisha mu nteko ya 16.

    c) Amoko y’ibinyazina

    Hakurikijwe uko bikoreshwa mu nteruro n’ingingo bibumbatiye, ibinyazina bifite
    amoko atandukanye: Hari ibishobora kubanziriza izina

    cyangwa inshinga, hakaba ibijya hagati y’amazina abiri afitanye isano,
    hakaba ibishobora gukurikira izina.

    Muri ibyo binyazina dusangamo:

    - Ikinyazina nyereka
    - Ikinyazina mbanziriza
    - Ikinyazina ngenera
    - Ikinyazina ngenga
    - Ikinyazina ngenera ngenga (Ikinyazina k’inyunge)
    - Ikinyazina ndafutura (ndasigura)
    - Ikinyazina kibaza cyangwa mbaza
    - Ikinyazina mboneranteko (ndanganteko)
    - Ikinyazina nyamubaro

    - Ikinyazina mpamagazi

    4.2.1.1. Ikinyazina ngenera
    a) Inshoza y’ikinyazina ngenera n’uturango twacyo
    Ikinyazina ngenera ni ikinyazina cyunga ijambo n’irindi ririkurikira. 
    Kibumbatiye ingingo yo gutunga, kugira, guteganyiriza no kugenera. 
    Ikinyazina ngenera gikoreshwa muri ngenga ya gatatu gusa. Iyo  ikinyazina ngenera kibanjirije ijambo riteruwe
    n’inyajwi igicumbi cyacyo 
    baragikata.

    Ingero:

    - Urugo rwa Kagabo.
    - Ibiti byo mu ishyamba
    - Inzu ya Bugingo
    - Inzu y’ibiti
    - Amazi yo kunywa
    - Umwaka wa munani
    - Igihe cyo gukora
    - Ishuri ry’inshuke. 

    #b)Intego y’ikinyazina ngenera

    - Intego y’ikinyazina ngenera iteye itya: indangakinyazina- igicumbi  (Rkzn-C).
    - Ikinyazina ngenera kigira indomo iyo gisimbuye ijambo cyagombye 
    kunga n’irindi. Icyo gihe intego yacyo iba indomo - indangakinyazina 
    – igicumbi (D- Rkzn-C) 
    - Ikinyazina ngenera kigira ibicumbi bibiri: igicumbi –a n’igicumbi –o. 


    Igicumbi –a (kigaragaza nyiri ikintu)

    d

    Igicumbi –o (gikora imbere y’indangahantu n’imbere y’imbundo)

    5

    c) Imbonerahamwe y’ikinyazina ngenera

    m

    4.2.1.2. Ikinyazina ngenga
    a. Inshoza y’ikinyazina ngenga n’uturango twacyo
    - Ikinyazina ngenga ni ikinyazina gihagararira uvuga, uvugwa,  abavugwa, ikivugwa, ubwirwa, ababwirwa,
    uvugwa n’abavugwa. 

    - Iki kinyazina muri ngenga ya mbere mu bumwe n’ubwinshi kerekana  uvuga, muri ngenga ya kabiri mu
    bumwe n’ubwinshi bikerekana 
    ubwirwa naho muri ngenga ya gatatu kikerekana uvugwa cyangwa 
    ikivugwa ariko kikigaragaza mu nteko z’amazina. 
    - Ibinyazina ngenga bigira ngenga eshatu; iya mbere n’iya kabiri mu  bumwe no mu bwinshi na ngenga ya
    gatutu yigaragariza mu nteko  
    19.

    Ingero:

    - Leta ni yo ikunze gufata iya mbere mu guteza imbere  ikoranabuhanga.
    - Nge, mwe n’abandi batari aha tugomba kwitabira iterambere.

    b. Intego y’ikinyazina ngenga

    - Intego y’ikinyazina ngenga ni Rkzn-C. 
    - Ikinyazina ngenga kigira ibicumbi bibiri: igicumbi –e muri ngenga 
    ya mbere n’iya kabiri mu bumwe n’ubwinshi no muri ngenga ya 
    gatatu mu nteko ya mbere. Hari kandi igicumbi –o kigaragara muri 

    ngenga ya gatatu kuva mu nteko ya kabiri kugeza mu ya 19

    Ingero:
    r

    Ikitonderwa:

    - Ikinyazina ngenga gishobora gukorana n’icyungo “na” n’ingereranya  nka” bikiyunga cyangwa ntibyiyunge. 
    - Ikinyazina ngenga kiyunga n’icyungo cyangwa ingereranya iyo  gikoreshejwe muri ngenga ya mbere n’iya kabiri gusa. 
    Ingero: nange, natwe, nawe, namwe, nkamwe, nkange...
    - Ikinyazina ngenga ntikiyunga n’icyungo na cyangwa ingereranya nka iyo gikoreshejwe muri ngenga ya gatatu. 
     
    Urugero: Na
    we akora i Kigali.
    - Ikinyazina ngenga gikoresha imisuma ikurikira: -we, –bwe, nyine, 
    -mbi na –se.

    Ingero:

    Abantu twese turashishikarizwa kurwanya indwara z’ibyorezo. Twese turashishikarizwa kurwanya indwara z’ibyorezo.

    c. Imbonerahamwe y’ikinyazina ngenga
    3
    r
    t

    4.2.1.3. Ikinyazina ngenera ngenga

    a)Inshoza n’uturango tw’ikinyazina ngenera ngenga
    Ikinyazina ngenera ngenga ni ikinyazina ngenera cyongeweho cyangwa  kiyunze n’ikinyazina ngenga
    bigafatira hamwe inyito. Ikinyazina 
    ngenera ngenga kerekana nyiri ikintu n’icyo atunze. Iki kinyazina 
    gikurikira izina ariko gishobora no kurisimbura. Ibinyazina ngenera  ngenga ni byinshi cyane kubera ko
    buri ngenga iba ishobora kwiyunga 
    n’izindi zose kandi mu nteko zose. Inteko y’ikinyazina ngenera ngenga 
    ifatirwa ku kinyazina ngenera.

    Ingero: 

    - Inka yabo yarabyaye.
    - Iyabo yarabyaye.

    b)Intego y’ikinyazina ngenera ngenga 

    - Intego y’ikinyazina ngenera ngenga ni Rkzn-C-Rkzn-C cyangwa 

    D-Rkzn-C-Rkzn-C iyo cyasimbuye izina.

    Ingero:

    4

    - Ikinyazina ngenera ngenga kigizwe n’ikinyazina ngenera kiyunze  n’ikinyazina ngenga cyo muri ngenga
    ya mbere n’iya kabiri mu 
    bwinshi indangakinyazina tu- na mu- zihinduka cu- na nyu- kandi 
    n’igicumbi cya ngenga kikaburizwamo.

    Urugero:

    Umurima wacu: u-a-cu- Φ u→ w/-J
    Igiti cyanyu: ki-a-nyu- Φ i→ y/-J
    - Iyo ikinyazina ngenera ngenga kigizwe n’ikinyazina ngenera kiyunze 
    n’ikinyazina ngenga cyo muri ngenga ya gatatu mu nteko ya mbere 
    igicumbi cya ngenera n’indangakinyazina ya ngenga biburizwamo.

    Urugero: 

    Umwana we: u- Φ- Φ -e u→ w/-J
    Abana be: ba- Φ- Φ -e a→ Φ/-J

    Abe ndabazi: a-ba- Φ- Φ -e a→ Φ/-J

    d. Imbonerahamwe y’ikinyazina ngenera ngenga

    t

    4.2.1.4. Ikinyazina nyereka 

    a)Inshoza y’ikinyazina nyereka n’uturango twacyo

    Ikinyazina nyereka ni ijambo ryerekana irindi jambo rigaragiye. 
    Ikinyazina nyereka kibanziriza buri gihe ijambo kigaragiye cyangwa 
    kikarisimbura. 

    b)Intego y’ikinyazina nyereka

    - Intego y’ikinyazina nyereka muri rusange ni Rkzn-C.
    - Tugendeye ku ngingo yo kwereka bibumbatiye, ikinyazina nyereka 
    kigabanyijemo amatsinda atandatu atandukaniye ku bicumbi. 
    - Itsinda rimwe ry’ikinyazina nyereka ntirigira igicumbi. Intego yaryo  ni D-Rkzn.
    - Ibicumbi by’ikinyazina nyereka ni : -Φ, -o, -no, -riya , -rya , -a . 

    Ingero

    Uyu mwana arakubagana  u-yu-Φ 
     
    Ino karamu yandika nabi  i-no


    c) Imbonerahamwe y’ikinyazina nyereka

    r

    h

    Ikitonderwa
    Ikinyazina nyereka gishobora kubanzirizwa n’akajambo nga- kacyongerera 
    inyito yo gutsindagira.

    Ingero

    - Nguriya: nga-u-riya         a→ Φ /-J
    - Ngiyo: nga-i-i-o a→ Φ /-J i→ y/-J 
    - Ngakariya: nga-ka-riya

    IV.3. AMAGAMBO ADAHINDUKA

    Igikorwa 
    Soma interuro zikurikira, witegereze amagambo y’umukara tsiri maze utahure muri yo amagambo
    adahinduka hanyuma ukore  
    ubushakashatsi ugaragaze ubwoko bwayo.


    - Uyu mwana agenda nka se/Aba bana bagenda nka ba se. 

    - Nzajya kumusura ejobundi/Tuzajya kubasura ejobundi. 
    - Ikirahuri Cyahanutse kikubita hasi ngo «pooo»!/Ibirahuri
    byahanutse byikubita hasi ngo”pooo”! –
    - Uyu mwana ni mwiza cyane/Aba bana ni beza cyane
    - Dore re! Ubu se urajya he?/Dore re! Ubu se murajya he?
    4.2.1. Umugereka (Ingera)
    Umugereka ni ijambo (urujyano rw’amagambo) ubusanzwe ridasesengurwa.
    Risobanura izina, ntera, inshinga, ikinyanshinga cyangwa undi mugereka.
    Rivuga uburyo, ahantu, igihe cyangwa inshuro. Mu Kinyarwanda dusangamo amoko anyuranye y’imigereka.

    Ingero:

    a) Umugereka w’uburyo
    Urugero:
    - Utunze amashyo menshi cyane nagutega amatwi.
    - Mutoni agenda buhoro.
    - Mutambuke bucece mudakanga abanyeshuri bari mu kizamini.
    - Mwige neza.

    b) Umugereka w’igihe

    Urugero:
    - Wakwize none ugifite umwanya uhagije!
    - Abaziga ejo bazitwaze impamba.
    - Muzubaka ingo zanyu ryari?
    - Nimugoroba nimutaha munyure kwa Kanyana.

    c)
    Umugereka w’ahantu
    Urugero:
    - Shyira ejuru mbone uko nikorera.
    - Umunyuze epfo atayoba.
    - Umugume hambavu atagucika.
    - Muge muvuga ibintu mutabica iruhande.

    d) Umugereka w’inshuro

    Urugero:
    - Musibye gatatu kose mutaboneka mu ishuri.

    - Yasuye kenshi Inzu Ndangamurage y’u Rwanda.

    Ikitonderwa :
    Umugereka ushobora kugenga isanisha.

    Ingero

    - Yararwaye agera kure kubi.
    - Kera kabaye araza.
    - Mutegure ejohazaza.
    - Buhorobuhoro bugeza umuhovu ku ruzi.
    - Hari abakeka ko imigereka imwe yagoragozwa igihe bitegereje impinduka igira.
    Ntabwo bishoboka; ahubwo iyo migereka yindi iba 
    yakomotse ku yindi y’umwimerere.

    Ingero

    Ruguru→haruguru
    Hasi→munsi
    Mbere→hambere
    Nyuma→hanyuma, inyuma
    Epfo→hepfo
    Irya→hirya, hahurya

    4.2.2 Inyigana

    Inyigana ni ijambo riremerwa ku myumvikanire y’urusaku rw’ibintu bimwe na bimwe ndetse n’urw’abantu.
    Rishobora kuremerwa kandi ku 
    migaragarire y’ikintu.
    Akenshi inyigana iterurwa n’amagambo aremeye 
    ku gicumbi –ti cyangwa igaterurwa n’icyungo
    «
    ngo» mu mikoresherezwe yayo isanzwe.

    a) Inyigana zishingiye ku rusaku

    Ingero:
    - Inka iti: « Mbaaa
    - Ikibwana bakubise kiti: « Bwe!»
    - Intama iti: « Maaa
    - Ihene iti: « Meee
    - Injangwe iti: « Nyawuuu
    - Imbeba iti: « Jwiiii !»
    - Ibuye no mu mazi ngo: « Dumburi
    - Amazi no mu gacuma ngo: « Dudududu
    - Amashyi ngo: « Kacikacikaci
    - Inkono ivuga ku mashyiga ngo: « Togotogo

    b) Inyigana zishingiye ku migaragarire

    Ingero
    - Umurabyo ngo: « Pya
    - Cacana ati: « Pya
    - Umujura amuca mu myanya y’intoki ngo: « Pyo
    - Gahire bamukubise urushyi rurivugiza ngo: « Pya!»

    4.2.3 Icyungo

    Icyungo ni ijambo (cyangwa urujyano rw’amagambo) ridasesengurwa .
    Rihuza andi magambo abiri cyangwa inyangingo ebyiri.

    a) Imiterere y’icyungo

    Icyungo gishobora kugira imiterere itandukanye. Icyungo gishobora
    kuba ari:
    - Ijambo risanzwe: na, nka, cyangwa, erega, ngo…
    - Inyumane: yuko, kuko,
    - Urujyano rw’amagambo: kugira ngo, icyo bikora (cyakoze, cyokora,
    cyokoze, icyokoze, na icyakora), kubera ko, n’iyo…

    b) Ubwoko bw’ibyungo

    Ibyungo biri ukubiri, hari ibyungo ngombwa n’ibyungo ntagombwa.
    Ibyungo ngombwa: ni ibiva mu nteruro igahindura ingingo cyangwa
    ikayitakaza.

    Ingero:

    - Agenda nk’Abagesera ⧧ Agenda Abagesera.
    - Barashaka ko muvuga ⧧ Barashaka muvuga.
    - N’ikizamini naragitsinze nkanswe umukoro ⧧ N’ikizamini naragitsinze umukoro.

    - Urayura boshye ushonje ⧧ Urayura ushonje.

    Ibyungo ntagombwa: ni ibyungo biva mu nteruro ntibihindure ingingo.
    Ingero:
    - Ariga ariko ntatsinda. → Ariga ntatsinda.
    - Turahaguruka maze turiga. → Turahaguruka turiga.
    - Bagerayo nuko bararyama. → Bagerayo bararyama.

    4.2.4. Indangahantu

    Indangahantu ni ijambo ribanziriza irindi rivuga aho umuntu cyangwa
    ikintu biherereye cyangwa ahabera ikintu iki n’iki. Urwo rujyano rubera
    inshinga ruhamwa cyangwa icyuzuzo nziguro.

    Indangahantu ziboneka mu nteko eshatu: Inteko ya 17:
    ku, inteko ya
    18: mu, inteko ya 19: i. Indangahantu “ku” na “mu”, iyo zikurikiwe
    n’izina ridafite indomo cyangwa n’ibinyazina bimwe na bimwe
    (ikinyazina ngenga, ikinyazina nyereka, ikinyazina nyamubaro) zigira
    impindurantego «muri» na «kuri».

    Ingero

    - Uzamurege kuri nyirasenge.
    - Ya modoka igeze kuri Buranga.
    - Impeshyi itangira muri Kamena.
    - Ni muremure kuri we.
    - Umwe muri twe arasigara.
    - Ntimuzagende muri ya ndege.
    - Uzamuhishire kuri wa mutobe.
    - Uyu mwitozo urakorerwa muri abiri (amakayi).
    - Bafashe umwe muri barindwi babategeka kwishyura ibyibwe.

    4.2.5. Ikegeranshinga

    Ikegeranshinga ni ijambo muri rusange ridahinduka. Rigira inshoza yo gutegeka.
    Ibyegeranshinga bikunda kugaragara ni ibi:
    cyo, cyono, dore, gira, enda, have, hinga, hoshi,
    mbiswa, mpano
    na ngo.


    Ingero

    - Dore ibyiza by’ikoranabuhanga!
    - Ishi, ishi hama hamwe ngukame!
    - Cyono ngwino nkwihoreze shenge!
    - Mpano winjyanira imari utanyishyuye!

    - Ngo tugende twabatindije.

    4.2.6. Akamamo
    Akamamo ni ijambo ridasesengurwa. Rigirwa n’umugemo umwe.
    Rigaragira irindi rikariha inyito itangara cyangwa itsindagiriza. Rishobora
    no guherekeza ikegeranshinga cyangwa irangamutima. Akamamo kagira
    inyito yo:

    Gutangara:

    Ingero: Aragarutse da! Mbisa nige ma! Ngo azagaruka ra!
    Aravunikawe!
    Kwakura:
    Ingero: Bigarure ye! Ntiwumva ye!
    Gutsindagiriza:
    Ingero : Mukubite se! Bikore ga! Andika ye!

    Ikitonderwa

    - Akamamo “da” gakunda kubwirwa umuntu w’igitsina gabo naho
    akamamo “ma” gakunda kubwirwa umuntu w’igitsina gore.
    - Akamamo kajyanye n’ikegeranshinga kagira inyito yo gutangara.

    Ingero :
    Mbiswa da! Dore re!
    - Akamamo kajyanye n’irangamutima na ko kagira inyito yo gutangara.

    Ingero:
    Ayi we! Ayi nya!

    4.2.7. Irangamutima

    Irangamutima ni ijambo ridasesengurwa ; rigaragaza uko umuntu amerewe mu mutima; yaba yishimye
    cyangwa ababaye; yaba ashima cyangwa agaya. Amarangamutima agira inyito zitandukanye.

    Ingero
    m
    m

    Imyitozo

    1. Itegereze interuro zikurikira utahure amagambo adahinduka arimo uvuge ubwoko bwayo.
    a) Dore da! Wibagiwe ko dukoresha mudasobwa!
    b) Yavuye kwa muganga buhorobuhoro agera mu rugo.
    c) Ikoranabuhanga rihambaye rikomoka i Bwotamasimbi.
    d) Yooo! Wananutse bigeze aho? Ihangane.

    2. Vuga ubwoko bw’amagambo atsindagiye mu nteruro zikurikira.

    a) Ayinya! Waketse ko ntazi gukoresha mudasobwa.
    b) Ahaa! Nzaba ntegereje umwanzuro uzafatirwa mu nama.
    c) Reka da! Sinzaboneka ku munsi w’umuganda.

    IV.4. Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri

    Hanga umwandiko ugaragaza ibibi n’ibyiza by’ikoranabuhanga. Tahura
    ibinyazina wize wakoresheje muri uwo mwandiko, ugaragaze intego yabyo n’amategeko y’igenamajwi yubahirijwe.
     Umwandiko wawe 
    nturenze amagambo ijana na mirongo itanu.

    Ubu nshobora:

    - Gusobanurira abandi uko ikoranabuhanga n’itumanaho byihutisha iterambere.
    - Gutahura, gukoresha neza mu nteruro no gusesengura amagambo amwe mu magambo
    ahinduka (ibinyazina ngenera, 
    ibinyazina ngenga, ibinyazina ngenera ngenga n’ikinyazina
    nyereka)
    - Gutahura no gukoresha mu mvugo no mu nyandiko amwe mu
    magambo adahinduka.

    Ubu ndangwa:

    No gukoresha ikoranabuhanga n’itumanaho kugira ngo mbashe gukataza mu iterambere.


    IV.5. Isuzuma risoza umutwe wa kane

    soma umwandiko ukurikira usubize ibibazo byawubajijweho.
    Umwandiko: Yarazikabije!
    Mu nzozi ze, Uwineza yahoraga atekereza kuzavamo umuntu ukomeye cyane.
    Agitangira ishuri ry’inshuke yihatiye kwita ku burere n’inyigisho 
    yahabwaga n’abarezi be.
    Azamukana umwete udasanzwe mu masomo ye 
    ku ishuri, yagera no mu rugo ababyeyi be bakabimufashamo.

    Akiri mu mashuri abanza, uyu mwana w’umukobwa yajyaga abona 
    indege zihita mu kirere k’iwabo akabwira ababyeyi
    be ko yifuza ko 
    bagura indege.
    Ababyeyi be bakamusubiza ko indege ihenda cyane ku 
    buryo kuyisukira bitaba iby’ubonetse wese.
    Cyokora Uwineza akababaza 
    impamvu batagana banki ibegereye ngo bayiguze ayo mafaranga menshi
    maze bihahire iyo nyamibwa.

    Mu gutekereza ku ndege, Uwineza yifuzaga kuyitunga ariko 
    akanasobanukirwa imiterere n’imikorere yayo.
    Buri gihe yahoranaga 
    amatsiko y’ibikoresho by’ikoranabuhanga yabonaga mu rugo iwabo, mu
    baturanyi babo ndetse no ku ishuri. Igihe babaga bagiye kwiga isomo ryerekeye ikoranabuhanga agatega
    amatwi ibisobanuro byose bahabwa
    n’umwarimu wabo, akanabaza ibibazo byinshi rwose! Uko yagendaga
    azamuka mu myigire ye ni ko yarushagaho gusobanukirwa ko ya ndege yahoraga arota ifite imikorere ishingiye ku ikoranabuhanga kandi ko abayigendamo baba bakomeza kugenzura umurongo w’itumanaho hagati
    yabo n’abo basize aho baturutse tutibagiwe n’abari aho iyo ndege igana.

    Kubera umwete yakurikiranaga amasomo ye, byatumaga agira amanota 
    y’indashyikirwa.
    Iwabo bamuguriye mudasobwa akajya ayifashisha 
    mu kongera ubumenyi n’ubushobozi mu
     ikoranabuhanga n’itumanaho 
    byunganira ibyo yigira mu ishuri.

    Ntibyatinze ikizamini cya Leta kiraza maze si ukugitsinda 
    arakihanangiriza.
    Ahabwa kwiga mu ishami ririmo ikoranabuhanga 
    n’itumanaho.
    Icyo kiciro yakiganye umwete n’ikinyabupfura bidasanzwe 
    rwose nuko na cyo akinywa nk’unywa amazi,
    maze akirangizanya 
    amanota y’agahebuzo yo ku rwego rwo hejuru.
    Ahabwa umwanya muri 
    kaminuza y’ikoranabuhanga n’itumanaho maze si ukubicukumbura
    abivaimuzingo. Ibi byamuhesheje amahirwe yo gukomerezaho kwiga ishuri ry’ibijyanye no gutwara indege.
    Uko agenda arushaho kubiminuza, mu mashuri yo mu Rwanda n’ayo hanze, yageze ku rwego rwo gutwara ndetse
    no gukanika indege.
    Uwo mwuga yawukoranye ubushake n’ubwitange, bituma abantu benshi bafite

    imirimo ikoreshwa ikoranabuhanga n’itumanaho bamuhundagazaho ibyo

    abakorera. Ikinyabupfura ke kandi cyamuhesheje gukora ubukwe bwiza, arushingana n’umusore bahuje
     imico bamenyaniye muri iyo mirimo 
    y’ikoranabuhanga n’itumanaho. Ibi byabahesheje amafaranga menshi
    ku buryo bageze no ku rwego rwo kwigurira indege zikora umurimo wo gutwara abantu mu rwego mpuzamahanga.
    Mu bwubahane bushingiye 
    ku buringanire n’ubwuzuzanye ubu we n’umuryango we baratengamaye
    babikesha ikoranabuhanga n’itumanaho.

    I. Kumva no gusesengura umwandiko

    1. Rondora abanyarubuga bagaragara mu mwandiko.
    2. Gereranya ibivugwa muri uyu mwandiko n’umutwe wawo werekana isano bifitanye.
    3. Wifashishije umwandiko sobanura uko Uwineza yagaragaje ubutwari.
    4. Erekana insanganyamatsiko ikubiye muri uyu mwandiko unayigereranye n’uko bimeze mu
    Gihugu cyacu muri iki gihe.

    5. Garagaza ingingo z’ingenzi ziri muri uyu mwandiko.
    6. Ni iki washimira Uwineza.

    II. Inyunguramagambo

    1. Sobanura aya magambo ukurikije inyito afite mu mwandiko.
    a) Kuyisukira
    b) Inyamibwa
    c) Arakihanangiriza
    d) Abiva imuzingo
    e) Baratengamaye

    2. Ubaka interuro iboneye ukoresheje buri jambo muri aya

    akurikira:
    a) Nk’unywa amazi
    b) Agahebuzo
    c) Kumuhundagazaho
    d) Kubicukumbura

    e) Indashyikirwa

    III.Ikibonezamvugo
    1.Vuga ubwoko bw’amagambo atsindagiye ari mu nteruro zikurikira, usesengure amagambo ahinduka
    ugaragaza uturemajambo n’amategeko y’igenamajwi.

    a) Umva ra! Ikoranabuhanga ryakemuye ibibazo byinshi cyane.
    b) Ayinya! Rya jyori ryo kwa Ndakazaryiga ikoranabuhanga!
    c) Yewe da! Ukunze ikoranabuhanga nta we bitashimisha.
    d) Niko se ma ! Ugira ngo urugo rwabo ntirwubatswe n’Imana!

    2. 
    Uzuza interuro zikurikira ukoresheje aya magambo: cyono, buhorobuhoro, i, ororororooo!
    a) …………. ngwino dushyigikirane.
    b) Atera hejuru ataka ngo: «…………. »
    c) …………. twese tuzahuguka mu by’ikoranabuhanga.
    d) ……….. Burayi bateye imbere mu ikoranabuhanga.

  • UMUTWE WA GATANU:GUKUNDA IGIHUGU

    Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe

    - Gusesengura umwandiko uvuga ku ngingo yo gukunda Igihugu agaragaza ingingo z’ingenzi zirimo.
    - Gusesengura no gukoresha neza mu mvugo no mu nyandiko ibinyazina mbanziriza, ndafutura, mbaza,
    nyamubaro, mboneranteko n’ikinyazina mpamagazi.

    Igikorwa cy’umwinjizo
    Ni ibihe bikorwa wakora bigaragaza ko ukunda Igihugu?

    V.1. Umwandiko: Ubufatanye bwaduteje imbere
    J

    Mu minsi ishize, Umuyobozi w’Akarere ka Bwiza yasuye abaturage

    b’Umurenge wa Rebero, ngo arebe aho bageze bashyira mu bikorwa
    gahunda za Leta zirimo umuganda, ubudehe, kubungabunga ibikorwa
    remezo n’ibindi.

    Ageze mu Murenge wa Rebero, yasanze abaturage bakataje mu bikorwa

    byo kwiteza imbere. Ibyo bamaze kugeraho bishamaje. Hamwe yakiriwe
    n’uruyange rw’ibishyimbo bya mushingiriro, ahandi ibirayi by’imishishe
    bihinze mu mirima migari kubera guhuza ubutaka. Ahandi yahasanze
    ibikorwa by’amakoperative y’ubworozi bw’inka za kijyambere n’andi
    matungo ndetse n’ubuhinzi bw’imboga n’imbuto zinyuranye, nk’amashu,
    karoti, inanasi, amapapayi n’ibindi.

    Umuyobozi w’Akarere yiboneye uburyo ibikorwa by’umuganda bimaze

    gushinga imizi no kugeza abaturage ba Rebero ku bukungu n’imibereho
    myiza. Imihanda y’imigenderano yakwiriye mu midugudu yose.
    Abaturage bagize uruhare rufatika mu guhanga imihanda ibafasha
    kugenderana no kugeza umusaruro wabo ku masoko ntakomyi. Bacukuye
    kandi ibirometero by’imiyoboro y’amazi meza n’amaterasi y’indinganire
    mu rwego rwo kurwanya isuri. Yasanze barateye amashyamba kandi
    bayafata neza. Bubatse ibyumba bihagije by’amashuri, bubaka
    amavuriro, amasoko, bubakira abatishoboye n’ibindi.

    Ku byerekeye ubudehe, Umuyobozi w’Akarere yasanze iyo gahunda

    imaze kubageza ku ntambwe ishimishije kuko benshi muri bo yabakuye
    mu bukene ku buryo bugaragara. Nk’uko bizwi, ubudehe ni imwe muri
    gahunda za Leta y’u Rwanda igamije kurwanya ubukene bishingiye ku
    ihame ry’ibikorwa umuturage afitemo ijambo.

    Byagaragaye kandi ko buri muntu wese yitabira ibindi bikorwa byo

    gukunda Igihugu birimo kwicungira umutekano, gutanga imisoro
    isabwa, gutanga ubwisungane mu kwivuza … Ibi bikaba byihutisha
    iterambere ry’Igihugu cyacu cyanecyane ko bikorwa mu bwisanzure
    nta gahato kabayeho, ahubwo buri wese ahabwa umwanya wo gutanga
    ibitekerezo ku ngamba zo guteza imbere Igihugu.

    Uwo muyobozi yasoje ashimangira ko gahunda y’umuganda n’ubudehe

    bifite uruhare runini mu guteza imbere Umunyarwanda. Ko ari
    ngombwa gukomeza kwitabira izo gahunda nta kuzuyaza, nta kwiganda,
    kujandajanda cyangwa kwirozonga kuko ari twe bifitiye akamaro.
    Anabibutsa ko u Rwanda ari urwacu tugomba kurwubaka nta we
    dusiganya kuko “Ak’imuhana kaza imvura ihise.”

    5.1.1.Gusoma no gusobanura umwandiko

    Igikorwa
    Soma umwandiko “Ubufatanye bwaduteje imbere”, ushakemo
    amagambo udasobanukiwe neza hanyuma uyasobanure wifashishije

    inkoranyamagambo.

    Imyitozo
    1. Huza ijambo riri mu rushya A n’igisobanuro cyaryo kiri mu ruhusa

    B ukoresheje akambi.

    R

    2. Simbuza amagambo atsindagiye ayo bihuje inyito ukuye mu mwandiko.
    a) Aho nanyuze hose nasanze ibishyimbo ari ururabo.
    b) Ingano zo muri Rebero ziratoshye kubera ifumbire.
    3. Ubaka interuro iboneye ukoresheje amagambo akurikira: ubudehe, gushinga imizi.
    5.1.2. Gusoma no Kumva umwandiko
    Igikorwa
    Ongera usome umwandiko “Ubufatanye bwaduteje imbere”, usubize
    ibibazo byawubajijweho.

    1. Umuyobozi w’ Akarere ka Bwiza asura abaturage b’Umurenge wa Rebero yari agamije iki?
    2. Tanga ingero zavuzwe mu mwandiko zerekana ko abaturage bo mu murenge wa Bwiza bamaze
          gutera imbere mu myumvire.

    3. Vuga akamaro k’umuganda kavugwa mu mwandiko.
    4. Sobanura uburyo ibikorwa by’umuganda n’ubudehe byagize uruhare
    mu kurwanya isuri mu murenge wa Bwiza.
    5. Uretse umuganda n’ubudehe ni ibihe bikorwa bindi bigaragaza gukunda igihugu byavuzwe
        mu mwandiko?

    6. Ni iki Umuyobozi w’Umurenge wa Bwiza yashoje ashishikariza abaturage?

    5.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko

    Igikorwa

    Ongera usome umwandiko “Ubufatanye bwaduteje imbere”, usubize ibibazo bikurikira.
    1. Ni iyihe nsanganyamatsiko rusange umwandiko wubakiyeho
    2. Shaka ingingo z’ingenzi n’iz’ingereke zigaragara mu mwandiko wasomye.
    3. Gereranya ibikorwa by’ubudehe mu Rwanda rwo hambere n’ubu.
    4. Uyu mwandiko urateza imbere izihe indangagaciro?

    5.1.4. Kungurana ibitekerezo

    Igikorwa
    Ungurana na bagenzi bawe ibitekerezo ku nsanganyamatsiko ikurikira:
    Akamaro k’Umuganda n’Ubudehe mu iterambere ry’Igihugu.

    V.2. AMAGAMBO AHINDUKA : IBINYAZINA

    Igikorwa
    Soma interuro zikurikira, witegereze amagambo y’umukara tsiri,
    usobanure imiterere yayo. Uhereye ku miterere yayo, kora ubushakashatsi
    utahure ubwoko bw’ibinyazina buri muri izo nteruro hanyuma utange
    inshoza, uturango n’intego bya buri bwoko.


    - Ni ikizira ko umushyitsi mukuru agira
    uwô asanga ataragera mu muganda.
    - Buri wese ufite icyô avuga asaba ijambo.
    - Ahandi nahasanze hateye ibirayi.
    - Ibindi bikorwa by’umuganda bizabungabungwa.
    - Ibikorwa remezo biriyongera byikuba inshuro eshanu maze hubakwa

    ibyumba by’amashuri
    bitandatu, amasoko ane n’amavuriro abiri.
    - Ni izihe ngamba zafatwa mu guteza imbere Igihugu cyacu?
    - Umuyobozi w’Akarere kanyu yabasuye inshuro zingahe?
    - Wafashe uwuhe mugambi wo kurwanya ubukene?
    - Ahwiii! Cya mahuma cyari kindiye!
    - Za dodo ni imboga ziryoha.
    - Yewe wa mugabo we? Ese wowe nta cyo ibikorwa by’umuganda bikubwiye?
    - Ese ibyo bishoboka bite mwa bagabo mwe ko mutitabira ibikorwa rusage?

    5.2.1. Ikinyazina mbanziriza

    a) Inshoza n’uturango by’ikinyazina mbanziriza
    Ikinyazina mbanziriza ni ikinyazina gisimbura ijambo ribanjirijwe n’inshinga, ari na yo mpamvu
    kitwa “mbanziriza”. Iki kinyazina gisa 
    n’ikinyazina nyereka gifite igicumbi-o bigatandukanywa n’uko
    igicumbi 
    cyacyo gihorana isaku nyejuru (-ô) mu gihe ikinyazina nyereka cyo gihorana isaku nyesi (-o).
    Ikinyazina nyereka kandi cyo akenshi 
    giherekeza izina.

    Ingero:

    - Uwô nkunda ararwaye.
    - Mwibuke ko ibyô twavugiye mu nama bikwiye kubahirizwa.
    - Abô mwatahiye ubukwe barakeye.
    - Ahô twakoze umuganda hatunganye.

    b) Intego y’ikinyazina mbanziriza

    Intego y’ikinyazina mbanziriza igizwe n’uturemajambo dutatu ari two 
    indomo, indangakinyazina n’igicumbi (D+Rkzn+C).

    c) Imbonerahamwe y’ikinyazina mbanziriza n’intego yacyo mu nteko zose.
    E

    5.2.2. Ikinyazina ndafutura (ndasigura)

    a) Inshoza n’uturango by’ikinyazina ndafutura
    Ikinyazina ndafutura ni ijambo rijyana n’izina ntirisobanure ku buryo bwumvikana neza uvugwa,
    abavugwa, ikivugwa cyangwa ibivugwa ari 
    na ho cyavanye izina ryacyo ryo kwitwa ndafutura cyangwa ndasigura.
    Ikinyazina ndafutura kirimo ikigufi n’ikirekire.
     Ikinyazina ndafutura 
    kigufi nta ndomo kigira naho ikinyazina ndafutura kirekire kigira indomo.

    b) Intego y’ikinyazina ndafutura

    Intego rusange y’ikinyazina ndafutura kigufi ni indangakinyazina
    n’igicumbi (Rkzn-C). Mu gihe ikinyazina ndafutura kirekire cyo intego
    yacyo ari indomo, indangakinyazina n’igicumbi. (D)-Rkzn-C

    - Ikinyazina ndafutura kigufi: Rkzn-C

    Ingero:
    - Undi muntu: u- ndi
    - Indi misozi: i- ndi
    - Andi mata: a- ndi

    - Ikinyazina ndafutura kirekire: D-Rkzn-C

    Ingero:
    - Uwundi mugabo: u-wu-ndi
    - Abandi bana: a-ba-ndi
    - Iyindi mirima: i-yi-ndi

    Ikitonderwa
    - Ikinyazina ndafutura gishobora kwisubiramo. Icyo gihe indangakinyazina na yo yisubiramo.
    Ingero:
    - Yigize undiwundi: u-ndi-Φ-wu-ndi
    - Ayandiyandi: a-ya-ndi-Φ-ya-ndi
    - Ikinyazina ndafutura gishobora kubanziriza izina cyangwa kikarikurikira.
    Ingero:
    Undi munyeshuri araje.
    Umunyeshuri wundi araje.

    c) Imbonerahamwe y’ikinyazina ndafutura
    E

    5.2.3. Ikinyazina kibaza

    a) Inshoza n’uturango by’ikinyazina kibaza
    Ikinyazina kibaza ni ijambo rigaragira izina, ririherekeza, riribanziriza cyangwa rikarisimbura ;
    kikaba kibumbatiye ingingo yo gushaka 
    kumenya ibisobanuro, inkomoko, ingano, akarere izina ririmo.
    Ikinyazina 
    kibaza gishobora kugira indomo cyangwa ntikiyigire.
    Ikinyazina kibaza 
    kigira ibicumbi bitatu: -he? –ngahe? na –e?

    - Ikinyazina kibaza gifite igicumbi –he?

    Kijyana n’izina cyangwa inshinga kikaribanziriza cyangwa kikarisimbura kandi kikaribazaho ikintu.
    Kibaza kidasobanuza neza kandi gikunda kukorana n’indomo.
    Ingero:
    - Ni izihe ngamba zikwiye gufatwa?
    - Ni ngamba zihe zikwiye gufatwa?
    - Ni izihe zindi zafatwa?
    - Ikinyazina kibaza gifite igicumbi –ngahe?
    Kibaza ibisobanuro bijyanye n’ingano y’umubare w’abantu cyangwa ibintu.
    Gikorana n’inteko z’ubwinshi gusa uretse mu nteko ya 12.


    Ingero:

    Mwakoze inama zingahe?
    - Ikinyazina kibaza gifite igicumbi –e?
    Gikorana n’inteko ya 16 no mu nteko z’indangahantu: inteko ya 17,18,19..

    Ingero:

    - Kamana atuye he?
    - Isoko ryanyu ryubatse he?

    b) Intego y’ikinyazina kibaza

    Intego y’ikinyazina kibaza ni Rkzn-C. Gishobora gufata indomo iyo kibanjirije izina cyangwa cyarisimbuye:
    D-Rkzn-C.

    Ingero:

    4

    Ikitonderwa:
    Mu Kinyarwanda, hari andi magambo yitwara nk’ikinyazina kibaza kuko yifitemo inyito yo kubaza.
    Ayo ni nka: ki?, nde?, ese?, ryari?,

    mbese? Ayo magambo si ibinyazina mbaza ahubwo yitwa amagambo abaza kuko atisanisha n’amazina
    bijyanye.

    Ingero:

    - Uyu ni muntu ki?
    - Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yatangiye ryari?
    - Ese (mbese) urahari?

    c) Imbonerahamwe y’ikinyazina kibaza

    M

    5.2.4. Ikinyazina nyamubaro
    a) Inshoza n’uturango by’ikinyazina nyamubaro
    - Ikinyazina nyamubaro ni ijambo riherekeza izina cyangwa rikarisimbura, kikaba kibumbatiye
    ingingo y’umubare.

    Kigabanyijemo amatsinda arindwi; kuva ku mubare rimwe kugeza kuri karindwi.

    Ingero:
    - Umwana umwe yagiye
    - Abana babiri bagiye
    b) Intego y’ikinyazina nyamubaro
    - Ikinyazina nyamubaro kigira uturemajambo tubiri gusa:
    indangakinyazina n’igicumbi (Rkzn-C).
    - Indangakinyazina yikinyazina nyamubaro ni nk’iz’ibindi
    binyazina uretse mu nteko ya cumi aho “zi-” ihinduka “e-”.
    - Ibicumbi by’ikinyazina nyamubaro ni birindwi: - mwe, - biri, - tatu,
    - ne, - tanu, - tandatu, - rindwi.

    Ikitonderwa

    - Mu nteko ya cumi, ibicumbi biba : - byiri, - shatu, - nye, - shanu,
    - sheshatu na –(ri)ndwi.
    - Imibare y’inyuma ya karindwi ni amazina si ibinyazina nyamubaro. 
    Bayita amazina nyamubaro kuko aba afite uturango tumwe n’utw’izina ari two indomo, indanganteko n’igicumbi.
    - Ikinyazina nyamubaro gikurikiye izina ribara kuva ku icumi, gisanishwa n’ijambo rivuga ibibarwa ari na ryo rifatwa nk’ikinyazina nyamubaro.

    Ingero :

    - Abana cumi na batatu (batatu ni ikinyazina nyamubaro).
    - Ibiti ijana na birindwi (birindwi ni ikinyazina nyamubaro).
    - Ikinyazina nyamubaro gishobora kandi kwisubiramo. Icyo gihe n’uturemajambo twacyo
    twisubiramo.


    Ingero:

    - Hinjire umwumwe: u - mwe – u - mwe                                    e→Φ/-J
    - Muzane eshateshatu: e - shatu – e - shatu                              u→Φ/-J
    - Ikinyazina nyamubaro gishobora gusimbura izina kigafata indomo bityo kigakora nk’izina.

    Ingero:

    - Ababiri baruta umwe:      a-ba-biri

    - Ubutatu butagatifu:          u-bu-tatu

    c) Imbonerahamwe y’ikinyazina nyamubaro

    E

    Ikitonderwa
    Mu Kinyarawanda ntibavuga umuntu wa “rimwe” ahubwo bavuga
    umuntu wa “mbere” kigahita kiba ikinyazina nyamubaro ngerekero.
    Kigaragazwa n’urwunge rw’ikinyazina ngenera +izina ry’umubarwa,
    uretse ko “mbere” yo atari umubarwa.
    Ingero:
    - Umuntu wa mbere
    - Umuntu wa kabiri
    - Umuntu wa gatatu
    - Umuntu wa kane
    - Umuntu wa gatanu
    - Umuntu wa gatandatu

    - Umuntu wa karindwi

    5.2.5. Ikinyazina mboneranteko (ndanganteko)
    a) Inshoza n’uturango by’ikinyazina mboneranteko
    Ikinyazina mboneranteko ni ijambo rigaragaza kandi rigaha inteko
    amagambo/amazina bijyanye adahinduka. Kerekana ubwinshi bwayo,
    gitubya, gitubura, gikuza... Icyo kinyazina kiza buri gihe imbere y’izina giherekeje.
    Kiboneka mu nteko zimwe na zimwe ari zo nt. 2;7;8;10;11;12;13 
    na 14.
    Iki kinyazina gikora imbere y’amazina bwite cyangwa amazina rusange adafite indomo n’indangazina.

    b) Intego y’ikinyazina mboneranteko

    Ikinyazina mboneranteko/ndanganteko kigira uturemajambo tubiri ari two indangakinyazina n’igicumbi (Rkzn-C).
    Igicumbi k’ikinyazina mboneranteko ni kimwe gusa   –a gihorana ubutinde

    Ingero:
    - Ba data: ba-a                                   a→Φ/-J
    - za rwarikamavubi: zi-a                 i→ Φ /-J
    - Ba mama: ba-a                               a→ Φ /-J
    - Ba Kangabe: ba-a                          a→ Φ /-J

    Indangakinyazina yacyo iboneka bitewe n’inteko kirimo.

    Ingero:
    - Twa Muhoza tuzaza ryari kudusura? twa: tu-a u→w/-J        nt. 13
    - Ba Rukundo baragukumbuye cyane. ba: ba-a a→Φ/-J         nt. 2
    - Za ruhogo ziracyuwe. za: zi-a                          i→Φ/ -J nt. 1


    c) Imbonerahamwe y’ikinyazina mboneranteko

    W

    M

    5.2.6. Ikinyazina mpamagazi
    a) Inshoza n’uturango by’ikinyazina mpamagazi
    - Ikinyazina mpamagazi ni ikinyazina gituma igihamagarwa cyumva ko bashaka ko kiza cyangwa gitega
    amatwi ngo bakibwire.

    - Kibanziriza izina ry’igihamagawe ndetse rigata indomo iyo riyifite.
    - Iryo zina kandi rikurikirwa buri gihe n’ikinyazina ngenga gifite
    igicumbi –e kandi gifite isaku nyesi, bityo kikagira inyito itsindagiriza.
    - Ikinyazina mpamagazi kiba muri ngenga ya kabiri gusa. Gifata
    ubumwe cyangwa ubwinshi bitewe n’ijambo gisobanura.

    Ingero:

    - Wa mwana we, watashye ko bwije!
    - Mwa banyeshuri mwe, ntimugasibe ishuri.

    b) Intego y’ikinyazina mpamagazi

    Intego y’ikinyazina mpamagazi iteye itya: indangakinyazina n’igicumbi(RKZ-C)

    Ingero:

    - Yewe wa mwana we ugira isuku! wa: u-a u → w/ - J ng. 2 bu
    - Mwa baturage mwe muge mwitabira umuganda.      mwa:
                                                                          mu-a u → w/ - J ng. 2 bw
    Ikitonderwa:
    Akenshi na kenshi, ikinyazina mpamagazi kikabanzirizwa n’akajambo
    yewe” cyangwa “yemwe” gahamagara.

    Ingero:

    - Yewe wa mwana we, urajya he?

    - Yemwe mwa bagabo mwe ko mwasibye inama?

    Imyitozo
    1. Ubaka interuro ebyiri kuri buri kinyazina wize muri uyu mutwe.
    Garagaza icyo kinyazina ugicaho akarongo.

    2. Tahura ibinyazina biri mu nteruro zikurikira, uvuge ubwoko

    bwabyo nurangiza ubishakire intego kandi ugaragaze amategeko y’igenamajwi.
    a) Abô twahaye umwanya w’ibitekerezo bitwaye neza.
    b) Akandi kagega karuzuye.
    c) Abo bana ni bangahe?
    d) Mu rugo turi abantu umunani, babiri ni ababyeyi bacu, abana
    turi batatu, babyara bacu ni bane kandi tubana na nyogokuru umwe.
    e) Icyô duharaniye twese ni uguteza imbere igihugu.
    f) Uriya mwana yigize uwundiwundi.
    g) Bandi bahe se bamufasha kwigira?
    h) Uwô twigisha agaragaza indangagaciro zo gukunda igihugu.
    i) Izo mushaka ni izihe?
    j) Abana bamwe bigira za masore ngo ntibaba mu cyaro.
    k) Ese wa mwana yaraye aje mwa bagabo mwe?

    V.3.Umwitozo w’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri

    1. Hanga umwandiko usobanura mu buryo burambuye aho mugani Ak’imuhana kaza imvura ihise
    uhuriye na poritiki y’Igihugu 
    cyacu yo guharanira kwigira.
    Muri uwo mwandiko werekane aho 
    iyo poritiki ihuriye no gukunda Igihugu. Muri uwo mwandiko kandi
    hagaragaremo ibinyazina bitandukanye: mbanziriza, ndafutura, kibaza(mbaza), nyamubaro, mboneranteko
    na mpamagazi.

    2. Tahura ibyo binyazina muri uwo mwandiko wahimbye, ugaragaze
    intego yabyo n’amategeko y’igenamajwi yakoreshejwe.

    Ubu nshobora:

    - Gusesengura imyandiko itandukanye ivuga ku nsanganyamatsiko yo gukunda Igihugu.
    - Gusobanura uko ibikorwa byo gukunda Igihugu ari ingirakamaro mu iterambere.
    - Gutahura, gukoresha mu nteruro ndetse no gusesengura ibinyazina
    mbanziriza, ndafutura, (mbaza)kibaza, nyamubaro, mboneranteko n’ikinyazina mpamagazi.
    Ubu ndangwa:
    No kwitabira no gushishikariza abandi ibikorwa byo gukunda Igihugu cyange mparanira kugiteza imbere.

    V.4. Isuzuma risoza umutwe wa gatanu

    Soma umwandiko ukurikira usubize ibibazo byawubajijweho.

    Umwandiko: Abishyize hamwe

    Abaturage bo mu Mudugudu wa Tuzamurane bamaze gukora umuganda
    usoza ukwezi bakoze inama iyobowe n’Umukuru w’Umudugudu maze
    bungurana ibitekerezo ku bibazo byugarije umudugudu wabo.

    Umukuru w’Umudugudu:
    Baturage b’Umudugudu wa Tuzamurane
    muraho! Mbanje kubashimira ubwitabire mwagaragaje mu gikorwa
    cy’umuganda wo kwiyubakira Igihugu cyacu. Nk’uko bisanzwe, nyuma
    y’umuganda dukora inama. Uyu munsi turungurana ibitekerezo ku cyo
    twakoresha inkunga y’ubudehe twahawe na Leta yacu no ku bibazo
    byugarije umudugudu wacu. Muratanga ibitekerezo, umwanzuro
    urafatwa nyuma. Tudatinze rero ijambo ni iryanyu.

    Mukarwego:
    Murakoze kumpa ijambo. Nitwa Mukarwego. Ngewe
    mbona inkunga baduhaye tuzayikoresha tuzana amazi mu Mudugudu
    wacu kuko aho tuvoma ari iyo bigwa kandi namwe mwese muzi ukuntu
    bituvuna kujya mu kabande kuvomayo.

    Minani
    : Murakoze. Nitwa Minani. Nge nifuzaga ko iyo nkunga
    twayikoresha mu kubakira abatishoboye dufite mu Mudugudu no
    kubaremera.

    Muhire:
    Murakoze. Nitwa Muhire. Muri uyu Mudugudu dufite ikibazo
    cy’abana bata ishuri kubera ubukene bakandagara. Nk’iyi nkunga rero

    ikwiye kudufasha gusubiza abo bana mu ishuri.

    Umukuru w’umudugudu: Abamaze gutanga ibitekerezo bose
    turabashimiye cyane. Ibitekerezo byabo ni inyamibwa ariko tugomba
    guhitamo ikihutirwa kurusha ibindi kuko amafaranga twahawe
    atakemura ibyo bibazo byose icyarimwe.

    Uwamahoro
    : Murakoze kumpa ijambo. Nitwa Uwamahoro. Muzi mwese
    ikibazo cy’amazi. Muribuka inkomati ijya ibera mu kabande hariya iyo
    amazi yabuze. Muribuka ko hari n’abajya benda kuhaburira ubuzima.
    None se murumva tudakeneye amazi kurusha ibindi?

    Abaturage bose:
    Dukeneye amazi mbere ya byose, dukeneye amazi!
    Umukuru w’Umudugudu: Mutuze twumvikane. Ibyo muvuze
    birerekana rwose icyo mukeneye kurusha ibindi. Ariko ndabona ushinzwe
    ubuzima azamuye ukuboko nk’ufite icyo ashaka kuvuga.

    U
    munjyanama w’ubuzima: Umudugudu wacu ufite ibibazo ariko byose
    ntibyakemukira rimwe bitewe n’amikoro y’Igihugu atabonekeye rimwe.
    Nk’uko benshi babyifuje, ntawutazi ko amazi ari ubuzima. Nitugira
    ubuzima bwiza tuzashobora kwiteza imbere. Dukwiye guhitamo amazi,
    ibindi na byo bikazagenda bikemuka buhorobuhoro. Murakoze!

    Abaturage bose
    : Yego rwose munjyanama w’ubuzima wacu!
    Umukuru w’Umudugudu: Murakoze baturage b’Umudugudu wa
    Tuzamurane. Muhisemo neza kuko amazi ari isoko y’ubuzima. Tugiye
    kuyazana ariko turasabwa kuyabungabunga. Muzibuke kandi kujya
    muyanywa mubanje kuyateka. Nongeye kubashimira ubwitabire
    mwagaragaje muri iki gikorwa cy’umuganda wo kwiyubakira Igihugu.
    Ndabasaba kandi kuzarushaho kwitabira ubutaha, cyane ko kuri uwo
    munsi tuzataha aya mazi tugiye kuzana mu Mudugudu wacu. Ndabona
    bukeye ibindi bibazo tuzabikemurira mu kagoroba k’ababyeyi ku wa
    Gatatu. Murakoze mugire umunsi mwiza.

    I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko

    1. Gahunda y’inama y’uwo munsi yari iyihe?
    2. Erekana mu nshamake ibitekerezo bitandukanye byatanzwe mu
    nama ku gikorwa gikenewe mu mudugudu, unagagaraze ikemejwe muri byo.
    3. Ni iki abaturage bose bo mu mudugudu wa Tuzamurane bemeje
    kuzakoresha inkunga y’ubudehe bahawe?
    4. Sobanura akamaro k’inama zikorwa nyuma y’umuganda.
    5. Sobanura akamaro k’umuganda ku baturage no ku gihugu? 

    6. Umuganda ufite akamaro kanini mu kubungabunga ibidukikije. Sobanura wifashishije ingero.

    II. Ibibazo by’inyunguramagambo
    Koresha amagambo akurikira mu nteruro ukurikije inyito afite mu mwandiko
    1. Iyo bigwa
    2. Amikoro
    3. Kuremera abatishoboye
    4. Inkomati
    5. Bakandagara
    6. Inyamibwa

    III.Ikibonezamvugo

    Tahura ibinyazina biri mu nteruro zikurikira, uvuge ubwoko bwabyo,
    ugaragaze intego yabyo n’amategeko y’igenamajwi yubahirijwe.
    1. Abô twatumiye mu nama habuzemo batatu, abandi barayitabiriye.
    2. Ba data na ba mama batugira inama nziza.
    3. Mwa banyeshuri mwe muge mwubaha abarezi n’abayobozi.
    4. Duharanire gukunda Igihugu, ibindi bintu byaturangaza tubyime amatwi.

    Ibitabo n’inyandiko byifashishijwe

    1. IKIGÔ CY’ÛBUSHAAKASHAATSI MU BY’ÛBUHAÂNGA
    N’ÎIKÔRANABÛHAÂNGA (n.d), Inkoranya y’Îkinyarwaanda mu
    Kinyarwaanda, IRST Butare, Igitabo cya 1
    2. IKIGO K’IGIHUGU GISHINZWE INTEGANYANYIGISHO NCDC
    (2008). Imyandikomfashanyigisho, Umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye.
    3. IKIGO K’IGIHUGU GISHINZWE INTEGANYANYIGISHO NCDC
    (2008), Imyandikomfashanyigisho, Umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.
    4. INTEKO NYARWANDA Y’URURIMI N’UMUCO (2014). Amabwiriza
    ya Minisitiri no 001/2014 yo ku wa 08/10/2014 agenga imyandikire
    yemewe y’Ikinyarwanda, Kigali.
    5. NSANZABERA, J.D. (2013) Ikeshamvugo mu Kinyarwanda: imvugo
    isukuye, ikeshamvugo ry’amagambo akwiye n’inshoberamahanga
    zisobanuye. Kigali
    6. JACOB I. (1983). Dictionnaire Rwandais-Français en 3 volumes,
    Tome premier, Kigali.
    7. JACOB I. (1985). Dictionnaire Rwandais-Français en 3 volumes,
    Tome troisième, I.N.R.S, Butare.
    8. Mgr BIGIRUMWAMI, A. (1984). Imihango n’Imigenzo n’Imiziririzo
    mu Rwanda, Nyundo, Troisième édition.
    9. MINISTRY OF EDUCTION-RWANDA EDUCATION BOARD
    (2019), Ikinyarwanda, Amashuri y’isumbuye, umwaka wa 4,
    Amashami yiga ikinyarwanda nk’isomo rusange.
    10. MINISTRY OF EDUCTION-RWANDA EDUCATION BOARD
    (2019), Ikinyarwanda, Amashuri y’isumbuye, umwaka wa 5,
    Amashami yiga ikinyarwanda nk’isomo rusange.
    11. RWANDA EDUCATION BOARD (2015) Integanyanyigisho
    y’Ikinyarwanda mu mashuri nderabarezi (TTC) umwaka 1,
    amashami ya siyansi n’imbonezamubano.
    12. COUPEZ, A. 1980. Abrégé de Grammaire Rwanda, Tome 1,2. Butare : INRS.
    13. BIZIMANA, S., 1998, Imiteêrere y’Ikinyarwaanda I, IRST, Butare.
    14. BIZIMANA, S., 2002, Imiteêrere y’Ikinyarwaanda II, IRST, Butare.
    15. MINISITERI Y’AMASHURI ABANZA N’AYISUMBUYE:
    Ikinyarwanda: umwaka wa munani, Gashyantare 1988. 

    Imigereka

    TWIYUNGURE AMAGAMBO
    Nta byera ngo de”: nta byabaho bidafite inenge na ntoya
    Abasheshe akanguhe: abakuze
    Amakenga: ubushishozi cyangwa impungenge
    Bararurwa: bahindurwa ibirara
    Bwimbitse: busesenguye cyangwa bucukumbuye
    Guhamura umuti: gushaka umuti ukoze mu byatsi.
    Guhomva: Kuvuga ibidafite akamaro.
    Guhuza ubutaka:Guhinga igihingwa kimwe ku butaka bwegeranye.
    Gukinga: Gutega ingabo igatangira imyambi bakurasa.
    Gushengurwa: Kubabazwa n’ibibi ubonye.
    Gushinga imizi: Gukomera, guhama neza.
    Gusongwa: Guhuhurwa. Bishobora ariko no kuvuga (ahandi) gukorwa k’umutsima.
    Gutaha ibigunda: kurara mu binani, mu bihuru.
    Igifura: Umuntu bacyocyora akarakara.
    Imihanda y’imigenderano: Imihanda yo hagati mu midugudu ihuza ingo n’ izindi.
    Ingimbi: Umwana w’umuhungu uri mu kigero k’imyaka iri hagati ya 13 na 16.
    Intambwe: Intera, urwego rw’ umurimo cyangwa igikorwa mu iterambera.
    Intere: Indembe
    Intyoza: Umuntu uhugukiwe mu kuvuga neza akamenya kuryoshya ikiganiro no gusubiza vuba kandi neza.
    Itorero: Ahantu abasore b’ingimbi bajyaga bakigishwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, n’ibindi
     byose bigamije kubaka 
    Umunyarwanda uhamye.
    Kubona izuba: kuvuka
    Kumasha: Kwitoza kurasa.
    Kunoza: gutunganya
    Kwarama: gufata igihe cyo kuruhuka by’umugore ukuriwe cyane ategereje kubyara
    Urwaho: akanya ko gukora iki n’iki (guca/kubona urwaho: kuba ubonye akanya ko gukora iki n’iki
    Gufumyamo: kugenda ushinguye intambwe
    Gukeza: gusaba ubuhake
    Kwikota: kwikuba ahantu kenshi utahava
    Kujumarirwa: kuba uri aho usa n’uwumiwe
    Gutona: gukundwa cyangwa kurebwa neza n’umuntu uguhatse cyangwa ugutegeka.
    Irimenanda: b’inshuti z’inkoramutima (akadasohoka)
    Gucumbira: kugirira uruhare
    Gukinga: Gutega ingabo igatangira imyambi bakurasa.
    Gushengurwa: Kubabazwa n’ibibi ubonye.
    Gushinga imizi: Gukomera, guhama neza.
    Gusongwa: Guhuhurwa. Bishobora ariko no kuvuga (ahandi) gukorwa k’umutsima.
    Gutaha ibigunda: kurara mu binani, mu bihuru.
    Igifura: Umuntu bacyocyora akarakara.
    Imihanda y’imigenderano: Imihanda yo hagati mu midugudu ihuza ingo n’ izindi.
    Ingimbi: Umwana w’umuhungu uri mu kigero k’imyaka iri hagati ya 13 na 16.
    Intambwe: Intera, urwego rw’ umurimo cyangwa igikorwa mu iterambera.
    Intere: Indembe
    Intyoza: Umuntu uhugukiwe mu kuvuga neza akamenya kuryoshya ikiganiro no gusubiza vuba kandi neza.
    Itorero: Ahantu abasore b’ingimbi bajyaga bakigishwa indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, n’ibindi
     byose bigamije kubaka 
    Umunyarwanda uhamye.
    Kubona izuba: kuvuka
    Kumasha: Kwitoza kurasa.
    Kunoza: gutunganya
    Kwarama: gufata igihe cyo kuruhuka by’umugore ukuriwe cyane ategereje kubyara
    Urwaho: akanya ko gukora iki n’iki (guca/kubona urwaho: kuba
    ubonye akanya ko gukora iki n’iki
    Gufumyamo: kugenda ushinguye intambwe
    Gukeza: gusaba ubuhake
    Kwikota: kwikuba ahantu kenshi utahava
    Kujumarirwa: kuba uri aho usa n’uwumiwe
    Gutona: gukundwa cyangwa kurebwa neza n’umuntu uguhatse cyangwa ugutegeka.
    Irimenanda: b’inshuti z’inkoramutima (akadasohoka)
    Gucumbira: kugirira uruhare Mugumyabanga udahora mu rushya 

    IMYANDIKO Y’INYONGERA
    Mudakenesha
    Murezi wese w’indahemuka
    Urerera igihugu inyangamugayo
    Ari ko uzihundagazaho ubumenyi
    Butaborerana ntibunahinyuke

    5. Usanzwe witwa NYAMUHIRIBONA

    Mudakenesha turariguhese.
    Shimwa mwungeri utagaramba
    Ushora ahiye ntarumanze
    Uri umubyeyi ubonera abo urerera.

    10. Gumya ubavubire ubujijuke

    Utabagerurira igise cyabwo
    Unagenzura uko babuyora
    Umunezero uhore ugusaba.
    Imihigo yawe uko nayisanze

    15. Isegeka myinshi mu y’imbonera

    Uzira ubugugu ugira urugwiro
    Ashwi nta huriro n’ibishagasha.
    Mugumyabanga udahora mu rushya

    Ishyaka Rugaba yagusendereje


    20. Uhora urigabira u Rwanda rw’ejo.
    Dore urureramo ingabo z’intwaza
    Zigatabarukana imidende
    Zivuga imyato yawe itimba
    Kuko wazigabye unazigaburira.

    25. Erega n’iyo wacyuye igihe

    Imihayo yawe ntita itoto
    Inshuke navugaga zigutaka
    Ishyerezo ziza gutitiba
    Inkoni waziragije ya kibyeyi

    30. Ubwo ikakirwa na bene ibakwe.

    Imyuga uko yakabaye
    Ubukorikori bwose
    Iryo ni ijuri ryawe.
    Umuhinzi uramunyuze

    35. Umworozi arakurahira

    Umucuruzi ,umudereva
    Umuvuzi,umuganga
    Umubaji,umufundi
    Bombi n’umucuruzi

    40. Abahimbyi, abahanzi

    Weguriye iby’inganzo
    Imbumbamutekano
    Abo wananuye ingingo
    Leta abo yigombye

    45. Ishinze imirimo myinshi

    Utagisomesha ibanga
    Utajya kuryandikisha
    Kuko wamuhumuye
    Bose warabaremeye

    50. Kandi ntiwabarembye

    None ni ko gushima:
    Imyama barayiteye
    Yikirijwe umudiho
    Ibicuriro by’intore

    55. Umurishyo si ugusuma

    Umurya unoze w’inanga
    Ni wo wabatuye impanda
    Urwo rwunge rw’impundu
    Zivuzwa n’abahe bawe

    60. Igisagara cy’abeshi

    Bo mu mpugu zose
    Ngo akira iyi nganji
    Ucyuriweho umunyafu
    W’uko ushikurwa ukwawe

    65. Bitadohora umwete

    Cyangwa se ubwo buhanga
    None uhorane ibyambo.
    Inshungu mafubo tubona
    Ushubije ingobyi imugongo

    70. zihamya ko wibyaye

    Zigumane impagarike.

    Insigamugani: Akebo kajya iwa mugarura.
    Uyu mugani waturutse ku muntu witwaga Mugarura wakuranye imico
    myiza nyane, akubitiraho n’ubukire bw’imyaka n’ubw’amatungo. Abantu
    baza kumucaho inshuro, akabereka ikibo cya mugerwa w’umuhinzi,
    umuhingiye yahingura akamuha inshuro y’umuhinzi muri icyo kibo,
    hanyuma akamushyiriramo n’indi y’ubuntu. Abigenza atyo imyaka
    myinshi, n’uje kumusaba inka na we akayimuha, ndetse byarimba
    akamuheta n’indi ya kabiri. Byibera aho, bukeye inshuti ze n’abana be
    baramukuba, bamubwira ko yangiza inka ze n’imyaka ye. Bati “dore
    urimaraho ibintu, ubyangiza, nihacaho iminsi uzasigara umeze ute?
    Ejo uzasanga rubanda bakunyega nta wukureba n’irihumye.” Mugarura
    akumva amagambo yabo akabihorera, ntagire icyo abasubiza; ntihagire
    uwumva ururimi rwe, biba bityo igihe kirekire.

    Bishyize kera, haza umuntu amugerageresha kumushuka, aramubwira

    ati “Mugarura, ubuntu bwawe bwo gutanga utabaze turabwishimira,
    ariko n’ubwo tugushima bwose, gewe nta cyo urampa, none nje kugusaba
    inka eshanu zo kubaga.” Mugarura aramwemerera amuha inka eshanu
    arazijyana. Azigejeje iwe aho kuzibaga arazorora; zirakunda zirororoka,
    ziba amashyo atanu. Rubanda babibonye batyo, barega mugarura
    ibwami ko yangiza ibintu dore ko ibwami uwangizaga inka ze bavugaga
    ko amara inka z’umwami.

    Ibyo bituma umwami amugabiza rubanda baramunyaga, ariko

    inka n’ibintu bye nta muntu wabigabanye, byatwawe na rubanda
    rubyigagabanije

    Nuko ibwami bategeka ko Mugarura atazahabwa umuriro kuko yabaye

    umupfu mu bintu by’ibwami. Mugarura amaze kunyagwa ahinduka
    umukene cyane, abura aho aba n’umugore n’abana be aragumya
    arazerera. Hanyuma atunguka ku muntu wigeze kumuhingira ava mu
    nzu ya kambere ayiha mugarura, asigara mu nzu yo mu gikari. Mugarura
    amaze kubona inzu abamo, rubanda bamenyako yabonye icumbi, abo
    yagiriye neza batangira kujya bagenda nijoro, bamushyira ibintu.

    Ubwo kugenda nijoro batinyaga ibwami. Baramugoboka, bamuzanira

    amafunguro, bamwe mu twibo, abandi mu bitebo. Bigize aho abenshi
    mu bo yagiriye neza bajya kumuhakirwa ibwami baremera bamuha inka
    y’umuriro, rubanda barishima, noneho baza ku mugaragaro bamuzanira
    ibintu byo kumushimira ineza yabagiriye.

    Bukeye wa mugabo wazaga kumushuka ngo amuhe inka eshanu

    zo kubaga yumvise ko Mugarura yabonye umuriro arishima cyane.
    Arazinduka ajya aho Mugarura acumbitse, aramubwira ati: ”Ngize
    amahirwe kuko wabonye umuriro; za nka wampaga zo kubaga uko ari
    eshanu narazoroye, zabaye amashyo atanu, none ngayo amashyo atatu
    nkwituye, nange ndasigarana abiri. Mugarura amushimana na rubanda.
    Barakomeza bamuzanira amaturo y’inka n’imyaka; abadafite imyaka
    myinshi bakamuzanira mu twibo, yubaka imitiba n’ibigega.

    Kuva ubwo umuntu wituye uwamugiriye neza, bati: “Akebo kajya iwa

    Mugarura. “

    Insigamugani: Burya si buno!

    Uyu mugani Abanyarwanda badatuza guca, cyanecyane iyo bacyurirana;
    umuntu awuca iyo abonye urwaho rwo kwigaranzura uwari wamuzambije
    akamubuza amahwemo, cyangwa se iyo ashaka kumvisha ko umuntu
    ari “Mutima ukwe”; ni bwo avuga ngo “Burya si Buno!” Wakomotse
    kuri Burya na Buno bene Rugomwa rwa Maronko mu Gisaka (Intara
    y’Iburasirazuba ); ahagana mu mwaka wa 1400.

    Abo bahungu bombi bari impanga, bakaba bene Rugomwa rwa

    Muronko na Barakagwira ba Numugabo. Rugomwa yari umugesera
    w’umuzirankende; akaba umutware w’umutoni mu b’ingenzi kwa
    Kimenyi Musaya, umwami w’ i Gisaka. Bukeye Kimenyi atoresha
    abakobwa beza bo mu Gisaka, babazana mu rugo rwe rw’i Remera ry’i
    Mukiza (muri Komini Kigarama: Ubu ni mu Karere ka Ngoma) mu
    Gisaka i Mukiza hari nk’ibwami mu Rwanda). Bamaze kuhateranira,
    yohereza abagore bakuru ngo bahitemo abarusha abandi ubwiza, kugira
    ngo bamwe azabarongore, abandi abashyingire abahungu akunda. N’i
    Rwanda ni ko byagendaga; ni ko ibwami barambagizaga.

    Nuko abagore bajya kurobanura abakobwa; babakenyeza impu z’imikane

    babareba imbere n’inyuma, babambika ubusa barabahindagura bareba
    intantu n’ibibero. Umukobwa wa mbere aba Barakagwira ba Numugabo.
    Igihe bakibisiganira, Kimenyi aba arahageze na wa muhungu Rugomwa;
    dore ko yamukundaga cyane. Ba bagore n’abakobwa bamubonye
    abatunguye barikanga. Arabasatira arabaramutsa n’abakobwa bose.
    Ubwo abagore bari bakikije Barakagwira. Kimenyi arababaza, ati: “Ko
    nduzi mukikije uyu mukobwa mwese ni ibiki?”

    Abagore batinya kumubwira ko ari we uruta abandi mu bwiza, kugira

    ngo bagenzi be batagira ipfunwe n’ishyari. Kimenyi na we arabimenya
    aroroshya; ati: “Nimuze mbabaze”. Abajyana mu yindi ngobe; dore ko ibyo
    byagirwaga mu gikari. Bahageze babona kumutekereza ko Barakagwira
    aruta bagenzi be bandi mu bwiza. Ubwo wa muhungu Rugomwa akaba
    arimo aho. Kimenyi arashimikira; ati: “Arabaruta bose koko?” Bati:
    “Arabaruta turakakuroga!” Kimenyi akebuka Rugomwa; ati: “Muguhaye
    wanshima?” Rugomwa ati: “Nagushima mba nkuroga”. Kimenyi ati:
    “Ndamuguhaye uzamurongore”.

    Rugomwa rero arongora Barakagwira, atahirira i Mukiza kwa Kimenyi.

    Barakagwira amaze kurongorwa ntiyazuyaza, ahera ko asama. Igihe cyo
    kubyara kigeze, yibaruka abahungu b’impanga: umwe bamwita Burya,
    undi bamwita Buno. Bamaze gukambakamba, Kimenyi atesha Rugomwa
    ubutware; aramusezerera ajya kuburereramo abana be. Bamaze kuba
    ingaragu, Kimenyi abajyana iwe bareranwa n’abe. Bamaze kugimbuka
    arabashyingira, abaha inka n’imisozi.

    Baba aho, bishyize kera Rugomwa arapfa. Abahungu be basigara mu bye

    babitungana n’ibyabo. Bitinze abantu bo mu Gisaka babagirira ishyari
    barabanga; babateranya na Kimenyi. Na we atangira kubareba nabi.
    Burya na Buno babibonye bagira ubwoba baracika; bamucikira i Bujinja.
    Bamaze kugerayo bakeza umwami waho. Arabakira arabahaka. Hagati
    aho Abanyagisaka bayoberwa aho bacikiye. Birarambanya hashira
    umwaka, ariko bageze aho barabimenya. Babwira Kimenyi, bati: “Burya
    na Buno bari i Bujinja”. Kimenyi yohereza abantu bo kujya kubagarura
    kuko yabakundaga cyane. Bagezeyo barabaririza barababona;
    bararamukanya barashyikirana. Bari bamaze kuba ibikwerere. Intumwa
    zibabwira ubutumwa bwa Kimenyi bw’uko bagaruka iwabo. Bamaze
    kubyumva, Burya arabyemera, Buno araricurika ararahira; yanga
    kugaruka. Burya agarukana n’intumwa, Kimenyi amusubiza ibyabo
    byose, na we Buno yigumira iyo.

    Nuko atindaharirayo, kugeza igihe agwiriyeyo yiseguye ubutindi.

    Rubanda rero rumaze kubona uko izo mpanga zanyuranyije ibitekerezo
    byari mahwi amambere, babikurizaho imvugo yahindutse umugani baca
    bagira ngo: “Burya si Buno!” Bawuca bashaka kuvuga ko umuntu ari
    mutima ukwe; nk’uko abo bahungu babusanyije ibitekerezo kandi bari
    akara kamwe. Ku ruhande baba bashima Burya ku rundi baba bagaya
    Buno. Ariko mu mvugo, bisobanura ko ibihe biha ibindi; ni nk’aho
    umuntu yagize ati: “Birya wangiriraga burya ntishoboye, ubu noneho
    byahindutse!”

    Naho rero iyo umuntu abajije undi ati: “Mbese ni Burya na Buno!” Ubwo

    aba ashaka kumubaza ngo: “Mbese biracyari kwa kundi?” Burya si Buno
    bisobanura umuntu ni mutima ukwe cyangwa se ibihe biha ibindi; nta
    gahora gahanze. Burya na Buno = biracyari kwa kundi ntacyahindutse.

    Igitekerezo: Sakindi

    Umugabo witwa Sakindi yabaye mu rugerero cyane, akajya amara yo
    imyaka myinshi ari ibwami, kuko abakera bajyaga bajya mu rugerero
    ntibatahe n’uwasize arongoye umugore, yasiga yarasamye akazasanga
    umwana yarubatse. Kera rero ababaga mu rugerero ni uko byagendaga
    bagatinda cyane iyo yabaga atagira abazamukura, atagira abo bava inda
    imwe cyangwa bene wabo.

    Uwitwa Sakindi rero ajya mu rugerero atindayo cyane, yarasize umugore

    atwite. Bukeye abyaye, abyara umwana w’umukobwa, uwo mwana
    ararerwa arakura. Amaze kuba umwana w’umwangavu, arabaza ati:
    “Data aba he?” Baramubwira bati: “So yagiye ku rugerero ni ho aba
    ntagira umukura yibera yo”.

    Umukobwa aba aho aramutegereza araheba, bukeye atangiye

    kumera amabere, aherako yigira mu bacuzi. Abacuzi arabinginga
    bamukorogoshoreramo amabere bayamaramo maze rero amabere ye
    arasibangana, agira igituza nk’icy’abahungu. Yibera aho yiga gusimbuka,
    yiga kurasa intego, yiga gufora umuheto, yiga gutera icumu, yibera aho
    aba mu nka za se. Abyirutse rero abyiruka gihungu, ntihagire umuhungu
    umurusha gusimbuka, ntihagire umuhungu ugira icyo amurusha
    kerekeye ku mirimo y’abahungu.

    Akora ibyo atyo, bukeye ajyana n’ingemu zigemurirwa se ku rugerero.

    Atungutse ibwami, aho se acumbitse, aragenda aramubwira ati: “Ndi
    umwana wawe. Kandi kuva navuka sinigeze nkubona nawe ntabwo
    unzi. Ariko byarambabaje cyane kuko wabaye mu rugerero hano, uru
    rugerero ukarubamo utagira gikura abandi bagataha, geho nazanywe
    no kugukura, umurikire umwami unshyire mu rugerero nge mu bandi
    bahungu nge mu bandi batware, maze nkubere mu rugerero nawe utahe,
    wicare iwawe, utunge ibyawe nange nzaguhakirwa.

    Uwo mukobwa rero ni we witwaga Sakindi. Ise rero amubonye abona ko

    abonye noneho umuvunyi, aboneza ubwo aramujyana, amujyana ibwami
    aramumumurikira ati: “Dore umwana waje kunkura mu rugerero
    asubiye mu kiraro cyange asubibiye mu kirenge cyange aho nari ndi,
    mumubane nta kundi nange ndatashye ndasezeye”.

    Umwami aramusezerera ati: “Nta kundi ubwo mbonye umukura se

    kandi hari ikindi?” Nuko aherako aritahira yigira iwe, yitungira inka
    ze yibera aho, umukobwa rero yibera aho na we aba mu bandi bahungu,
    baramasha arabarusha, barasimbuka arabarusha, bigenda bityo, imirimo
    y’abahungu yose arayibarusha, bagiye kurasa intego arabarusha, maze
    Sakindi aragenda aba intwari mu bandi bahungu mu rungano rungana
    na we arabarusha rwose.

    Bukeye abandi bahungu biratinda bakajya mu gitaramo, bakajya

    basohoka bakajya kunyara, na we yajya kunyara akajya kubihisha,
    akajya kure ngo batamubona. Bukeye ibya rubanda bazi kugenzura
    cyane bakomeza kumugenzura, bati: “Uriya muntu; Sakindi tubona
    aho ni umuhungu, aho ntabwo ari umukobwa?” Bukeye bavamo umwe
    aramugenzura aramubona anyara. Amwitegereje, aramureba amenya
    ko ari umukobwa neza biraboneka, amaze kubyibonera aragenda
    ahamagara umwami amushyira ukwe aramwihererana ati: “Aho uzi
    Sakindi, uzi mu rugerero, muzi mu muhigo uburyo aturusha, uzi mu
    isimbuka uburyo aturusha, ukamenya kurasa intego uburyo aturusha?”
    Ati: “Burya bwose abigira ari umukobwa”.

    Undi ati: “Urabeshya ntabwo ari umukobwa umuntu umeze kuriya

    w’umuhungu mu bandi kandi akaba ari intwari ko nta muhungu
    umurusha ibyivugo; ntihagire ugira umurimo w’abahungu amurusha
    rwose uriya ni umukobwa ahajya he?” Ati: “Mubimenye ninsanga ari
    umuhungu ndagutanga urapfa n’inka z’iwanyu zikanyagwa. Ninsanga
    ari umukobwa kandi urabizi uzi kugenzura, uraba waragenzuriye ukuri
    koko.

    Ati: “Nawe uzigenzurire nta kundi”. Barara aho barara mu nkera buracya

    mu gitondo baramukira ku biraro byabo, umwami atumira Sakindi,
    aramwihererana iwe mu rugo, ati: “Umva rero Sakindi, ndagusaba kugira
    ngo icyo nkwibariza nawe ukimbwire kandi nuba ukizi ukimbwire koko”.
    Amwihererana iwe ikambere aramubaza ati: “Uri umuhungu cyangwa
    uri umukobwa?”

    Undi ati: “Ubimbarije iki se? Ko ntananiwe urugerero; nkaba ntananiwe

    itabaro ry’abahungu; nkaba nta kintu kerekeye imirimo y’abakobwa
    wari wabona nkora; icyo ubimbarije ni iki kuvuga ko ndi umukobwa?
    Ni uko ubona ngira ubutwari buke?” Undi ati: “Oya si ibyo nkubarije.
    Ndakubaza uko mbikubajije ndagira ngo nawe unsubize uko biri umbwire
    niba uri umuhungu mbimenye, niba uri umukobwa mbimenye”. Ati: “Ndi
    umuhungu”.

    Abikurikiranya atyo. Ati: “Umva ikimara agahinda ni uko unyambarira

    ukuri, si ukugira ngo wambare ubusa ahubwo unyambarire ukuri ndore”.
    Aramubwira biherereye, ati: “Umva rero noneho aho turi hano, yenda
    n’abandi bantu baratwumva, heza cyane twiherere nkubwire”. Araheza
    basigara mu nzu bonyine.

    Ati: “Ubu rero naravutse. Mvuka ndi umukobwa. Mvukiye mu rugo rwa

    data nsanga atarurimo. Mbajije aho data yagiye, bambwiye ko ari mu
    rugerero rw’ibwami”. Arakomeza ati: “Ndi umukobwa koko. Bakuyemo
    amabere, niga gusimbuka, niga kurasa intego, niga kujya mu muhigo
    niga imirimo y’abahungu bakora yose niga iyo, mbabajwe na data kuko
    yabaye mu rugerero, atagira umukura, ni icyo cyanzanye. Cyakora naje
    ndi umukobwa, ariko rero naje gukura data mu rugerero, nje kubikubwira
    nta wundi wari ubizi, mbikubwiriye icyo ubimbarije”.

    Nuko ati: “Ndagushimiye kuko ubinyemereye, ukaba ubimbwiye kandi

    umbwiye ukuri, ndagira ngo unyambarire ukuri noneho mbirebe nange
    mbyimenyere koko bye no kuba impuha ne no kukubaririza”. Umukobwa
    arabyemera, yambara ukuri nk’uko abimubwiye akuramo imyambaro
    asigara ahagaze gusa.

    Arabireba umwami ati: “Tora imyambaro yawe wongere ukenyere,

    arakenyera arangije gukenyera. Umwami ati: “Ntiwongere gusohoka
    guma mu nzu”. Yibera aho abigeza mu bandi abitekerereza abandi bari
    bakuru. Havamo umwe mu bakuru bari aho ati: “Uwo muntu yarababaye
    rero cyane kandi hirya hari abandi basa n’uwo nguwo, muruzi ko ibintu
    byacitse imusozi, abantu bararushye cyane, washyize abantu mu
    rugerero biratinda bamwe baherana intanga mu mibiri, n’ababyaye
    abana ntibaziranye, ikimenyetso kibikwereka ni kiriya”.

    Wa mukobwa bwije nijoro umwami aramurongora, ati: “Nzagutungira

    icyo kuko wabaye intwari kandi ukaba waragiriye so akamaro ikigeretse
    kuri ibyo kandi uri mwiza sinanigeze nkugaya mu bandi bahungu”.
    Amurongora ubwo atumira se arabimubwira, ati: “Wamumpaye uzi ko
    ari umukobwa?” Undi ati: “Nabonye ansanga ku kiraro ntazi uwo ari we
    napfuye kuguha umwana nzi ko ari uwange gusa.

    Abyeza atyo, aba umugore we, se baramushima cyane kuko yavuye

    mu rugerero atahasize ubusa, kandi akahasiga intwari itunganye,
    nuko umukobwa umwami aramurongora, amugira umugore. Umwami
    agabira sebukwe inka amagana kugeza igihe asaziye mu bye. Ntiyongera
    gusubira mu rugerero ukundi. Umukobwa we aratunga aratunganirwa
    ibya Sakindi birangirira aho.

    Umugani muremure: Muyaya

    Muyaya yari umuntu w’umukene, abyara umwana w’umukobwa mwiza,
    umukobwa abwira se, ati: “Ngiye kuguhakirwa”, ajya ibwami yihundura
    umuhungu. Umwami aramukunda kuko na we yari azi ubwenge.
    Umwamikazi akifuza uwo musore abona ari umuhungu, ndetse
    aramushuka. Amunaniye amurega ibinyoma umwami aramutanga.
    Mbere yo kujya kumwica ati: “mwami nyagasani urebe niba ibyo
    umugore wawe ambeshyera nabishobora.” Yambara ubusa babona ari
    umukobwa, barumirwa. Umwamikazi baramwica. Umwami arongora
    mwene Muyaya umukobwa akira atyo.

    Habayeho umugabo Muyaya aba aho ari inkeho. Bukeye ashaka umugore

    babyarana umwana umwe w’umukobwa gusa. Muyaya akaba yari
    yarabwiye abantu bo hirya no hino, ugiye kumwuhirira inka akamuha
    indi nka, kugira ngo abone amaboko, kugira ngo abone uko atunga izo

    nka kugira ngo yihe amaboko muri bagenzi be mbese agasa n’uwigura.

    Umwuhiriye, umuragiriye, umukamiye inka adahari, akazikuramo
    inka. Bukeye uwo mwana we w’umukobwa amaze kumenya ubwenge
    aramubwira ati: “Dawe nkubwire, dore igihe wavunikiye ndi umwe,
    kandi utunze, nshakira umuheto, unshakire imyambi, ndashaka
    kwambara kigabo ngo nzage kuguhakirwa ibwami, noneho abaja
    bazampa n’abagaragu niba mpabonye ubutoninzaguhemo abashotsi
    n’abashumba.”

    Se Muyaya ati: “Ese mwana wange ko uri umukobwa uzamenya uhakirwa

    abo bashumba ute ngo nzababone, wagumye aha nkazagushyingira ariko
    ntuge guhakwa ko utabishobora?”

    Umukobwa ati: “Nzabishobora.” Se amushakiye umuheto, umukobwa

    atwaye icumu nk’abagabo, mbese yigira nk’umuhungu rwose,
    abamubonye bose bakamwita umuhungu.

    Bukeye umukobwa ati: “Igihe kirageze, njyana ibwami nge kuguhakirwa,

    dore igihe wahereye uge wisigarira mu byawe nange mpakubere.” Ubwo
    se aherako aramujyanye, agezeyo umwami amubonye abona ari umusore
    mwiza wambaye kigabo atwaye icumu, ntiyamenya ko ari umukobwa
    amushyira mu itorero, aba umusore mwiza kandi ari inkumi. Kera
    rero ngo hari abizingishaga amabere na we yari yaragiye kwizingisha
    amabere kugira ngo azakunde akamire se.

    Arakomeza aba umusore mwiza akamenya guhamiriza umwami

    aramukunda, aba mwiza akubitiyeho n’amaraso y’ubukobwa aba
    umusore mwiza koko uteranye. Akamenya gukirana, umufashe
    ntamuheze. Akamenya kwiruka, akamenya gutwara umuheto akarasa,
    akamenya kurasa intego akamasha. Aho bari agahiga abandi, umwami
    akajya amuha inka.

    Umwami aramukunda cyane, kubera ko ari n’urwego rwe, ari umusore

    mwiza, uko umwaka ushize akamuha inka.

    Bukeye ati: “Umva rero Nyagasani, data ni umukene ni inkeho,

    arankunda cyane kandi izi nka mumpa nta muntu agira uziragira,
    ntizigira abashotsi none ntako mwagerageza nkagira icyo ndamiraho
    data?” Umwami ati: “Yewe, ni koko, aho so atuye nzahava nzakubwira.”
    Undi ati: “iii”

    Bukeye ajyana n’uwo musore afata abantu bose bari batuye mu kagari

    uwo se atuyeho, abaha Muyaya; bose abagabiye Muyaya. Ati “Umva
    rero Muyaya aha hategeke, ngaba abashumba, ngaba abashotsi, ngaba
    abahinzi.” Ubwo wa mukobwa aba atangiye gukiza se atyo.

    Ubwo ariko mu itorero umwamikazi akaba amureba, akamureba akumva

    amukunze akibwira ati: “Icyampa uriya musore ngo nzamubyareho
    akana k’agahungu gasa na we, ariko n’iyo namubyaraho agakobwa.”
    Umwamikazi akajya amureba kenshi na kenshi, akamuha inzoga
    y’inturire, iy’inkangaza, agira ngo abone uko amwiyegereza.

    Kubera ko mwene Muyaya yari umukobwa nta gitekerezo kindi yagiraga

    ibyo ntabyiteho ntabigirire umutima. Noneho umwamikazi akibwira ko
    ari ukubura umwanya akabona ko ari no kumutinya.

    Bukeye umwami ajya guhiga umuhigo w’umurara, ihembe rirararitse,

    abahigi bukeye barambaye, imyambi barayityaje, inkota bazikozeho bati:
    “Tuge guhiga”. Kera bavaga guhiga nk’aha bakajya guhiga nk’i Burundi
    (Nyamata – Burundi). Abantu barahagurutse baragiye, bageze ku gasozi
    ko hakurya umwami ati: “Murabizi nibagiwe amayombo y’imbwa zange;
    nihagire ufite imbaraga agende anzanire amayombo.” Bararebana
    bati: “Umusore utite imbaraga ni Mwene Muyaya, ni Muyaya rwose
    ni we ukwiye kujya kuzana amayombo, wowe ndakuzi uri rutebuka.”
    Umukobwa arirukanse, ahageze umwamikazi ati: “Si wowe nabona.”
    Ati: “Ngwino noneho ni wowe nashakaga.” Bageze mu nzu umwamikazi
    aramufata ati: “Ngwino nguhe inzoga.” Undi ati: “Nta cyo nshaka mpa
    amayombo.” Mwene Muyaya ati: “Mwamikazi mbwira icyo ushaka?”
    Ati: “Ngwino ngusasire, nimara kugusasira uge guhiga”. Undi ati:
    “Shwi, ntabwo ari icyo nagenewe”. Umwamikazi na we ati: “Amayombo
    nta yo nguhaye.” Mwene Muyaya abona amayombo aho amanitse, aba
    yasimbutse arayiha arirukanka.

    Yarirukanse umwamikazi ati: “Cyo rero, uriya munyagwa anyumviye

    ubusa.” Yiga uburyo bwo kumwubikaho icyaha kugira ngo umwami aho
    azazira amwice. Ati: “Anyumviye ubusa kandi hari ubwo yazabibwira
    abandi.” Umwamikazi agize inkingi y’intagara y’umwami arayivunnye,
    agize inkingi y’inganona yo arayivunnye, mbese akoze ibintu byo kugira
    ngo yicishe mwene Muyaya.

    Ubwo rero umuhigo uraraye, buracya urasibiye, ku munsi wa gatatu

    umuhigo uraje noneho abagiye gusanganira bahura n’umuhigo uko
    wakaje. Umwami arababaza ati: “Ni amahoro?” Bati “Nta mahoro
    nta yo, umwamikazi ameze nabi.” Ati: “Azize iki?” Bati: “yazize uwo
    mwene Muyaya ngo ni we wamwishe kandi ngo yashakaga ko ajya
    kumusasira noneho umwamikazi yanze, mwene Muyaya asiga aciye
    ibintu aranamuterura amukubita hasi, rwose yaciye ibintu yaragomye.”
    Umwami ati: “ii! Umuvunamuheto ko namukundaga, none nkaba ngiye
    kumwica.” Umwami rero iyo bamubwiraga umuntu wagomye, yabaga
    yamushumbije amaboko yaramwicaga. Arinjira umwamikazi amukubise
    amaso arigwandika ati: “Mwami ngo urebe uko mu nzu bimeze.”
    Aritegereje ati: “Akwiriye gupfa.”

    Yegereye mwene Muyaya ati: “Nibagufate bakujyane iwanyu, ntunshika

    ntuntoroka, usezere so, usezere nyoko, usezere n’umuryango wawe
    uze nkwice.” Undi ati: “iii.” Ntabwo yari azi icyo azira. Aragiye asanze
    nyina na se, areba abantu bamushoreye nk’imbagwa ngo adacika bati:
    “Ese ko yajyaga aza akaza arongoye inka akaza neza, bariya bantu ko
    bamushoreye”?

    Umukobwa yajya kugira icyo avuga abwira se ikinigakikamwica.

    Nyina aramubwira ati: “Shinga icumu turamukanye,
    Mwana wa Muyaya”.
    Umukobwa na we akamusubiza ati:
    “Abakecuru ntimubarirwa
    Mama na Muyaya,
    Genda ubwire data
    Mama na Muyaya,
    Atore indi y’ubugondo
    Mama na Muyaya,
    Ugende wikwere
    Mama na Muyaya,
    Mwene Muyaya agiye
    Kumara urw’ingoma,
    Iby’ibwami biragora
    Mama na Muyaya”.
    Bakamukurikirana, akongera akababwira atyo abura ikindi yabasubiza,
    ariko ubwo bamenya ko agiye gupfa. Bageze ibwami ku Karubanda,
    ubwo se na nyina baje babakurikiye. Umwami ati: “Umva rero nta kindi
    ubu ngiye kukwica”.
    Igihe ngo ashatse kumwicira aho imbere y’umuryango, aho bitaga ku
    gitabo, mwene Muyaya ati: “Ashwi, ntabwo ugomba kunyicira hano,
    ngwino tuge mu gikari”. Bahageze amwereka uko ateye, umwami asanga
    ni umukobwa. Umukobwa ati: “Iyo ujya kuvuga ko nagomye, najyaga
    ku buriri bwawe njya gukora iki? Uwo mugore wawe nari mukeneye ko
    ureba nange ndi umugore nka we?” Umwami araca agwa mu kantu,
    cyo ye? Uyu muntu yari arenganye koko”.
    Umwami ati: “Fata imyambaro yawe wambare”. Umukobwa ati:
    “Ntabwo nambaye nta cyo nambara, abantu bose bambonye, ni ubusa
    nabwambaye na none iyicire”. Abantu bose bati: “Rwose ambara”.
    Nyirasenge arahendahenze ati: “Ambara mwana wange”. Undi ati: “Oya
    ntabwo nambara”. Umwami arabireba asanga umwamikazi ari we ufite
    icyaha gikomeye. Arabasohora aramwica ati: “Ni wowe wiyishe utumye
    nambika ababyeyi b’i Rwanda ubusa” Abwira mwene Muyaya ati: “Injira
    ni wowe mwamikazi”.
    Ingoma ziravuga, Mwene Muyaya ahabwa abaja n’abagaragu arakira.
    Muyaya na we akira atyo, abona abavunyi, abona abashotsi.

    Si nge wahera.