UMUTWE 6:KUBUNGABUNGA IBIDUKIKIJE
Ubushobozi bw’ingenzi bugamijwe
- Gusesengura umwandiko ku kubungabunga ibidukikije hagaragazwa
ingingo z’ingenzi ziwugize.
- - Kugaragaza imvugo z’uturere zitandukanye n’indimi shami z’Ikinyarwanda.
Igikorwa cy’umwinjizo
Shingira ku bumenyi bwawe usanganywe maze uvuge icyakorwa kugira ngo
ibidukikije birusheho kubungabungwa.
Amapfa yibasiye amajyaruguru y’Afurika, abimukira bakajya bava mu bihugu
binyuranye bakambuka ubutayu bwa Sahara berekeza ku mugabane w’i Burayi.
Muri urwo rugendo bambuka ubutayu, bagendaga bahura n’ibizazane bikomeye.
Umuryango wa Gahigi ni umwe mu miryango yahuye n’akaga muri urwo rugendo.
Umugabo Gahigi, umugore we Nyiramana n’abana babo Kariza na Ngabo babaga
muri kimwe mu bihugu by’amajyaruguru ya Afurika. Uyu muryango, wari umaze
imyaka isaga makumyabiri ubayeho neza, hanyuma mu gihugu haza gutera amapfa.
Aho amapfa atereye, bafashe umwanzuro wo gusuhukira mu bihugu by’i Burayi.
Mbere yo gufata urugendo, biteguye uko bashoboye kuko bagombaga kunyura
mu butayu bunini butagira amazi n’ibiribwa. Bazindutse mu ruturuturu, bafata
utwangushye, bashyira nzira baragenda. Mu nzira, bahahuriye n’abandi bimukira
bavaga hirya no hino, bafatanya urugendo, bagenda basangira ibyo bari bafite.
Bacagashije urugendo, impamba bari bitwaje yarashize maze Gahigi atangira
kuzenguruka ubutayu ashakisha aho yabona amazi n’icyatunga umuryango we. Yaje
kubona akazenga k’amazi mabi. Mbere yo kuvoma ngo ashyire umugore n’abana,
yagotomeye amazi menshi bimuviramo urupfu kubera ko umwuma wari umugeze
habi. Umuryango wategereje ko Gahigi agaruka, uraheba.
Bukeye, umuhungu we Ngabo afata umwanzuro wo kujya gushaka irengero rya
se. Akomeza kugenda arorongotana, cyane ko nta n’imbaraga yari agifite. Burya
koko arimo gishegesha ntavura, yaje guhura n’inkubi y’umuyaga iramuzibiranya,
umusenyi umurenga hejuru, inzogera irirenga.
Nyiramana amaze kubura umugabo n’umuhungu we, arashoberwa. Akomeza
gukurikira abandi afite intege nke n’agahinda kenshi. Bakomeza urugendo ariko
rubabana rurerure dore ko hari n’igihe basubiraga aho bavuye kubera ko kubona
amerekezo mu butayu bigoranye.
Hashize icyumweru kimwe, kubera agahinda, gucika intege no kubura amazi
n’ibiryo, Nyiramana na we apfa azize umwuma n’inzara. Hasigara wa mukobwa
Kariza, yisunga umuryango bari kumwe, bakomeza urugendo. Baje kwambuka
ubutayu bagera hafi y’Inyanja ya Mediterane, bahasanga ibiribwa n’amazi, bararya,
baranywa, barahembuka.
Kariza amaze gutora agatege, atangira kuganira n’umugabo wo mu muryango
yisunze. Yamubajije ibibazo byinshi ashaka kumenya impamvu aho banyuze hose
nta mazi bigeze bahabona. Uwo mugabo yari umuhanga, agwa neza kandi agakunda
kuganira. Yamusobanuriye birambuye bimwe mu biranga ubutayu n’impamvu
zibutera.
- Ahantu twanyuze ni mu butayu. Nk’uko wabyiboneye, mu butayu ni ahantu
h’umucanga, hataba amazi, ntihabe ibinyabuzima, byaba ibimera cyangwa
inyamaswa. Nta mvura ihagwa, n’iyo ihaguye, iba ari nke cyane.
- Kubera iki se mu butayu haba ibyo bibazo byose birimo no kubura amazi ?
- Uretse imiterere kamere y’ahantu, abantu na bo bagiye bafata nabi
amashyamba, barayatsemba, imvura irabura, amasoko n’imigezi birakama,
amapfa aratera. Abari bahatuye barasuhuka, berekeza ishyanga. Abashatse
kugundira ngo bigumire mu bikingi byabo barapfa, bazira umwuma no kubura
umwuka mwiza wo guhumeka. Aho bari batuye, hahinduka ubutayu hatyo.
- Ushatse se kuvuga ko amazi ari yo soko y’ubuzima bw’ibinyabuzima byose ?
- Ni byo rwose wabimenye. Amazi ni ubuzima. Wabonye ko abantu bagiye
bapfira mu butayu kubera kubura amazi. Nyamara, aho tuboneye amazi,
abantu barazanzamutse ntihagira abongera kwicwa n’umwuma. Iyo imvura
iguye, abantu bahinga imyaka ikera. Ibiyaga, imigezi n’inzuzi bifatiye
runini abaturiye isi. Amazi yabyo akoreshwa mu kuhira imyaka mu turere
tutabonekamo imvura ihagije. Mu biyaga n’inzuzi kandi habamo ibinyabuzima
bifitiye abantu akamaro kanini nk’amafi, inyamaswa zitandukanye ndetse
n’ibimera. Amazi kandi afasha abantu mu kubaka ibikorwa remezo binyuranye.
Abubaka bifashisha amazi, ingufu nyinshi z’amashanyarazi zikoreshwa ku isi,
zikomoka ku mazi. Mu kamaro k’amazi kandi ntitwakwibagirwa ko hamwe na
hamwe, amazi ari yo mipaka y’ibihugu n’imigabane.
Wa mugabo, yakomeje gusobanurira Kariza ibijyanye n’ubutayu, avuga no ku
kamaro k’amashyamba.
- Amashyamba ni isoko y’umwuka mwiza duhumeka, ni na yo akurura imvura.
Amashyamba afata ubutaka ntibutwarwe n’isuri, bigatuma hataba ubutayu.
Amashyamba ni intaho y’ibindi binyabuzima binyuranye birimo inyamaswa
n’ibiguruka. Amashyamba kandi ni isoko y’ubukerarugendo buzanira ibihugu
amadovize. Ibiti bimwe na bimwe biboneka mu mashyamba, cyanecyane aya
kimeza, bivamo imiti inyuranye ikoreshwa mu buvuzi.
- Burya byose byicwa no kutabimenya. Urakoze cyane ku bisobanuro umpaye.
Ubu se koko ni iki twakora kugira ngo tubungabunge ibidukikije?
- Birakwiye ko buri muntu wese, agira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.
Nk’uko bikunze kuvugwa ngo: nutema kimwe uge utera bibiri, ni ngombwa
kongera amashyamba dutera ibiti aho bitari, twirinda gusarura amashyamba
ateze kandi twamagana ba rutwitsi. Ni byiza ko abantu bose babungabunga
ibiti, amashyamba na za pariki.
- Ubwo rero ndumva ari ngombwa ko buri muntu wese abungabunga amasoko
y’amazi, imigezi, inzuzi, ibiyaga n’inyanja.
- Ni byo koko, amazi akwiye kubungabungwa twirinda kubaka hafi yayo,
kuyasesagura no kuyajugunyamo imyanda inyuranye. Tugomba kandi
kuyasukura tuyavanamo ibimera biyangiza nk’amarebe.
Muri iki kiganiro, Kariza yasobanukiwe akamaro ko kubungabunga ibidukikije.
Bakomeza urugendo, bambuka inyanja, bagera i Burayi.
Bageze i Burayi, Kariza yakomerejeyo amashuri maze ahitamo kwiga ibijyanye no
kurengera ibidukikije. Yabitewe n’uko yari yarababajwe cyane no kuba ababyeyi
be n’abandi bantu, baraguye mu butayu biturutse ku ngaruka z’uko ibidukikije
bitabungabunzwe uko bikwiye. Mu myigire ye, yahuye n’imbogamizi z’indimi
kuko, baba abanyeshuri biganaga, ndetse n’abarimu bamwigishaga, bakoreshaga
indimi zitandukanye bitewe n’ibihugu bakomokamo. N’abavaga mu gihugu
kimwe, wasangaga bakoresha imvugo zitandukanye bitewe n’uturere babaga
baraturutsemo.
VI. 1.1. Gusoma no gusobanura umwandiko
Igikorwa
Soma umwandiko “Kariza mu butayu”, ushakemo amagambo udasobanukiwe
hanyuma uyasobanure wifashishije inkoranyamagambo.
Imyitozo
1. Simbuza amagambo yanditse atsindagiye andi bivuga kimwe dusanga
mu mwandiko, wite ku mategeko ngengasano mu nteruro nshya
wubatse.
a) Ukuva kw’izuba ryinshi kandi rikabije byateye ikama ry’ibiyaga
n’ibishanga.
b) Amage arisha umugabo ikivuza, inzara se ntiyatumye duhunga tukerekeza
i Bushi!
c) Amazi yarabuze mu mudugudu wacu icyaka gikabije gituma benshi
batakaza ubuzima.
d) Gahigi na Mpwerazikamwa bamaze iminsi bijajaye basubiye mu kibuga.
e) Amazi n’amashyamba bidufitiye akamaro kanini, ntawarota yangiza
ibyo bidukikije.
f) Amazi n’amashyamba bidufitiye akamaro kanini, ntawarota yangiza
ibyo bidukikije.
g) Amafaranga y’amahanga dusigirwa na ba mukerarugendo afasha
Igihugu cyacu muri byinshi.
h) Ni byiza kuvana ibyatsi bimera mu mazi mu rwego rwo kuyabungabunga
no kuyarinda umwanda.
2. Koresha amagambo akurikira mu nteruro wihimbiye ukurikije uko
yakoreshejwe mu mwandiko.
a) Gusuhuka
b) Ubutayu
c) Amapfa
d) Pariki
e) Igikingi
VI.1.2. Gusoma no kumva umwandiko
Igikorwa
Ongera usome umwandiko “Kariza mu butayu” maze usubize ibibazo bikurikira:
1. Ni ubuhe butayu abimukira bambukaga buri mu majyaruguru ya
Afurika?
2. Utekereza ko ari iki cyatumye ibyo kurya n’ibyo kunywa bishira
bataragera iyo bajya kandi barahagurutse biteguye uko bashoboye?
3. Ni akahe kamaro k’amazi kagaragara mu mwandiko?
4. Ushingiye ku byavuzwe mu mwandiko, garagaza akamaro
k’amashyamba.
5. Aba bimukira bafashe umwanzuro wo gusuhuka, berekera i Burayi. Ni
iyi he nyanja bambutse mbere yo kugerayo?
6. Ni iki cyatumye Kariza ahitamo kwiga ibijyanye no kurengera ibidukikije?
VI.1.3. Gusoma no gusesengura umwandiko
Igikorwa
Ongera usome umwandiko “Kariza mu butayu” maze usubize ibibazo bikurikira:
1. Garagaza ingingo z’ingenzi ziri mu mwandiko.
2. Abantu benshi muri Afurika basuhukira i Burayi. Urakeka ko bose baba
bajyanywe no gushaka amaramuko?
3. Sobanura wifashishije ingingo ziri mu mwandiko imvugo igira iti:
“Nutema kimwe uge utera bibiri.”
4. Sobanura muri make impamvu bavuga ko amazi ari ubuzima.
VI. 2. Imiterere y’iby’indimi mu Rwanda
U Rwanda kimwe n’ibindi bihugu byo muri Afurika, usanga hari ururimi abenegihugu
bose bavuga baruhuriyeho, indimi zemewe zikoreshwa mu buyobozi n’izindi ndimi
zivugwa n’abantu runaka bitewe n’akarere cyangwa agace batuyemo. Ni muri urwo
rwego mu Rwanda hakoreshwa ururimi rw’Igihugu, indimi zikoreshwa mu buyobozi
ndetse n’imvugo cyangwa indimi zishamikiye ku Kinyarwanda zivugwa mu turere
cyangwa uduce runaka tw’Igihugu.
VI.2.1. Inshoza y’ururimi, ururimi rw’igihugu n’indimi zikoreshwa mu buyobozi
Igikorwa
Soma iki gika hanyuma ukore ubushakashatsi, ubwifashishe usubiza ibibazo
byakibajijweho.
Kariza yamaze kugera muri kimwe mu bihugu by’i Burayi, ahabona byinshi
byamutangaje mu rurimi. Yasanze abaturage baho, bakoresha Icyongereza mu
mirimo inyuranye. Nyuma yo gutangira ishuri, yasanze amasomo atangwa
mu rurimi rw’Icyongereza kandi ntibyamugoye cyane kuko yari asanzwe akizi.
Iyo yabaga atashye, akareba amakuru n’ibiganiro kuri tereviziyo na radiyo
y’igihugu, yarabikurikiraga kuko byatangwaga mu Gifaransa n’Icyongereza.
Ibibazo
1. Kariza yasanze abaturage baho bakoresha Icyongereza. Ushingiye kuri
iyi nteruro, sobanura ururimi
2. Mu Rwanda ni uruhe rurimi rukoreshwa nk’ururimi rw’Igihugu?
3. Garagaza indimi zose zikoreshwa mu buyobozi bw’Igihugu. Izo ndimi
zitandukaniye he n’ururimi rw’Igihugu?
1. Inshoza y’ururimi
Ururimi ni igikoresho nyamuryango cy’ubwumvane gishingiye ku gukoresha
ubushobozi kamere abantu bifitemo bwo kumvikana bakoresheje amajwi abantu
bagize umuryango nyarurimi umwe baba baremeranyijeho. Ku rwego rw’abantu
hagati yabo, ururimi rubafasha gushyikirana, kugezanyaho amakuru, kuranga
ibibakikije, gushyira ku murongo ibitekerezo no kubigaragaza, kugaragaza
imbamutima n’ibindi.
Ku rwego rw’umuryango nyarurimi cyangwa rw’igihugu, ururimi rugira uruhare
runini mu mibereho y’abantu n’inzego nyamuryango, mu guhuza no kunga
imbaga, mu kubumbatira, gukuza no gusakaza umuco, ndetse no mu guhanga no
guhererekanya ubumenyi n’ibindi bitekerezo bifasha umuryango kwiyubaka no
kwiteza imbere.
Ururimi ni igikoresho ntagereranywa cy’ubwumvane n’ubumwe nyamuryango,
rukaba n’umusingi w’iterambere abantu bagenda bageraho. Koko rero, kwita ku
rurimi ni imwe mu nzira zo kugeza bene rwo ku iterambere rirambye.
U Rwanda rufite amahirwe ataboneka henshi muri Afurika yo kugira ururimi rumwe
ruhuza abenegihugu bose, ari rwo Ikinyarwanda. Ni rwo rutuma tugira imyumvire
imwe kandi tugashobora kugendera mu kerekezo kimwe k’iterambere.
Nubwo bimeze bityo, iyo umuntu ageze mu bice bitandukanye by’u Rwanda, usanga
hari aho agera bikamugora gusobanukirwa ibyo abahatuye bavuga.
Akenshi usanga ibyo bikunze kugaragara ku bice byegeranye n’imipaka y’ibindi
bihugu. Buri gihugu usanga gifite ururimi rw’igihugu, indimi zikoreshwa mu
buyobozi, indimi shami ndetse n’indimi z’uturere.
2. Ururimi rw’igihugu
Ururimi rw’igihugu ni ururimi abategetsi b’igihugu iki n’iki bihitiramo kugira ngo
ruhuze abanyagihugu bacyo. Hagomba kujyaho ikibonezamvugo cyarwo. Bisaba
ko hashyirwaho amategeko agenga urwo rurimi kugira ngo rube rwemewe koko.
Ururimi rw’igihugu rushobora kuba rumwe cyangwa se zikaba nyinshi bitewe
n’imiterere y’igihugu runaka.
Mu Rwanda, ururimi rwemewe nk’ururimi rw’Igihugu ni Ikinyarwanda. Ni rwo
rurirmi Abanyarwanda bahuriyeho mu gihugu cyose. Abarundi na bo bavuga Ikirundi
ariko hari ibihugu byinshi bigira ingorane mu guhitamo ururimi bita urw’igihugu
kuko baba bavuga indimi nyinshi. Nko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya
Kongo, bagira iki kibazo kuko harimo indimi nyinshi zihakoreshwa bitewe ahanini
n’uko iki gihugu ari kinini cyane.
3. Indimi zikoreshwa mu buyobozi
Ururimi rw’ubuyobozi ni ururimi abayobozi/abategetsi b’igihugu iki n’iki bahitamo
kugira ngo ruge rukoreshwa mu butegetsi/ buyobozi. Ni na rwo rukoreshwa mu
nyandiko, mu mbwirwaruhame zitandukanye ndetse no mu mirimo itandukanye
biturutse ku mubare w’indimi zemewe ko zajya zikoreshwa. Ubu mu Rwanda, indimi
zemewe gukoreshwa mu butegetsi/buyobozi ni enye: Ikinyarwanda, Igifaransa,
Icyongereza n’Igiswayiri.
Ibi bishatse kuvuga ko, iyo umuntu agiye gutanga ikirego ke mu nkiko, ashobora
guhitamo rumwe muri izi ndimi bitewe n’urwo yisanzuramo. Umuyobozi runaka
ushaka gutanga ikiganiro mbwirwaruhame na we, ahitamo rumwe muri izi ndimi
bitewe n’abo abwira kugira ngo abagezeho ubutumwa yabateguriye.
Umwitozo
Gereranya ururimi rw’igihugu n’ururimi rukoreshwa mu buyobozi, ugaragaza
ihuriro n’itandukaniro ryazo.
VI. 2. 2. Imvugo z’uturere
Igikorwa
Soma iki gika hanyuma ukore ubushakashatsi, ubwifashishe usubiza ibibazo
byakibajijweho.
Uko igihe cyashiraga, Kariza yarushagaho gutembera ibice bitandukanye by’igihugu.
Yakomeje kumva hari izindi ndimi zijya kumera nk’Icyongereza ariko akumva
zidahuye neza na rwo. Izi ndimi akenshi zavugwaga cyane n’abaturage b’agace yari
atuyemo. Yaje gusanga abantu bo mu gihugu kimwe batumvikana bose mu mvugo
bitewe n’indimi z’uturere twabo dutandukanye. Byamutwaye igihe kitari gito kugira
ngo abashe kumvikana no gushyikirana n’abo banyamahanga.
Ibibazo
a) Kariza yakomeje kumva hari izindi ndimi zijya kumera nk’Icyongereza ariko
akumva zidahuye neza na cyo. Shingira ku bivugwa muri iyi nteruro maze
utahure inshoza y’imvugo z’uturere.
b) Garagaza isano Ikinyarwanda gifitanye y’imvugo z’uturere.
c) Tahura imvugo ziboneka mu turere/duce dutandukanye tw’u Rwanda. Izo
ndimi zitandukaniye he n’ururimi rw’Igihugu?
1. nshoza y’ imvugo z’uturere.
Imvugo z’uturere ni imvugo zikoreshwa mu turere utu n’utu tugize agace gato
k’ahantu aha n’aha ubusanzwe bavuga ururimi rumwe. Imvugo y’akarere ikunze
gukoreshwa mu karere gato kandi kazwi mu gihugu.
Ururimi rw’akarere ni ururimi ruturuka ku mihindagurikire y’ururimi nyagihugu
bitewe n’imiryango y’abantu cyangwa akarere abaruvuga baherereyemo.
2. Ikinyarwanda n’imvugo z’uturere
Mu Rwanda, abantu benshi bahuzwa n’ururimi rw’Ikinyarwanda. Ikinyarwanda ni
rumwe mu ndimi nyafurika bita Indimi Bantu. Izo ndimi zivugwa munsi y’ubutayu
bwa Sahara. Iyo usesenguye indimi Bantu neza, usanga zifite byinshi zihuriyeho
kubera ko bivugwa ko zikomoka ku rurimi rumwe bita Igiporotobantu.
Bitewe n’aho urwo rurimi Bantu uru n’uru ruherereye, usanga rugira umwihariko
runaka akenshi ruba ruhuje n’izindi ndimi ziri muri ako karere cyangwa se muri ako
gace.
3. Imvugo z’uturere n’aho zivugwa
Abasesenguye indimi, basanze ururimi rutavugwa kimwe ku butaka ruvugwaho.
Akarere kamwe kagenda kagira umwihariko wako w’imivugire haba mu majwi,
mu masaku no mu magambo. Uko ni ko n’ururimi rw’Ikinyarwanda rutavugwa
kimwe mu Rwanda hose. Iyo uzengurutse u Rwanda, usanga hari imvugo z’uturere
zitandukanye. Reka turebere hamwe izo mvugo z’uturere uko zihagaze mu Rwanda.
a) Ikigoyi : Kivugwa mu gice cy’u Rwanda kiri hagati y’ishyamba rya Gishwati
n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo. Kivugwa cyanecyane
muri Kanama, Nyamyumba no muri Rubavu. Ubu ni mu Karere ka Rubavu.
b) Ikirera : Kivugwa mu cyahoze ari Ruhengeri hose ukuyemo Ndusu n’akandi
gace gato kavugwamo Igikiga. Ikirera kandi kivugwa mu duce twa Mutura,
Giciye, Karago n’agace gato ka Cyungo. Ubu ni mu Karere ka Musanze.
c) Igikiga : Ni imvugo ivungwa mu Karere ka Ngororero ahahoze ari Gaseke,
Satinsyi, Kibirira, Ramba, Rutsiro, Kayove na Nyakabanda. Uretse Nyakabanda
iri mu Ntara y’Amajyepfo, utwo duce twose turi mu Ntara y’Iburengerazuba.
Igikiga kandi kivugwa mu gace ka Mwendo na Gisovu (Kibuye) no ku ishyamba
rya Nyungwe mu duce twa Nshiri, Kivu, Mudasomwa na Musebeya.
d) Igisozo: Ni ururimi ruvugwa mu gice giherereye hagati y’ishyamba rya
Nyungwe n’u Burundi n’umuhanda uhuza Nyakabuye na Bugarama (Ubu
ni mu Karere ka Rusizi). Kubera ko Igisozo kijya kumera n’Igikiga, biragoye
kuzitandukanya. Igisozo n’igikiga bitangiye gucika kubera Ikinyarwanda
rusange.
e) Ikinyarwanda cyo hagati: Ni ururimi rwiganje mu gice cyose cyo hagati
mu Gihugu. Abanyarwanda bahisemo gukoresha Ikinyarwanda kugira ngo
kibe ururimi rubahuza. Ni ururimi rwigwa mu mashuri, rugakoreshwa mu
itangazamakuru no mu butegetsi kugira ngo Abanyarwanda bose barusheho
kumvikana bakoresheje imvugo imwe. Iyo bitaba ibyo, wari gusanga buri
wese akoresha ururimi yishakiye bitewe n’agace aherereyemo.
f) Ikigoti : Ni ururimi rukoreshwa ku nkiko z’amagepfo mu Karere ka Gisagara
mu Murenge wa Mugombwa.
g) Igishobyo n’Ikiyaka: Izi ndimi zikoreshwa mu karere kamwe ahahoze ari
Kanama na Nyamyumba. Ubu ni mu Karere ka Rubavu.
h) Urunyagisaka n’Urunyambo: Izi ndimi zikoreshwa ahahoze ari
Perefegitura ya Kibungo. Ubu ni mu Karere ka Ngoma no mu Karere ka Kirehe.
Umwitozo
Ugeze mu gace runaka ko mu Rwanda, ni iki cyakubwira ko ururimi bavuga ari
imvugo y’akarere? Sobanura igisubizo cyawe mu magambo make.
VI. 2. 3. Indimi shami z’Ikinyarwanda
Igikorwa
Soma umwandiko ukurikira, hanyuma ukore ubushakashatsi, ubwifashishe
usubiza ibibazo byawubajijweho.
Cerimpa we! Uzi ko ari nge na so, twari dutuye i Bushi. Sogokuru yari atuye mu
burengerazuba bw’u Rwanda, ubu ni muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya
Kongo yahoze yitwa Zayire. Twe n’abavandimwe bacu bo ku kirwa cya Nkombo
no ku nkengero za Kivu, twavugaga amashi n’ amahavu. Nyamara, aho tugereye
hano mu majyaruguru, byaratugoye kumvikana n’abaturage bo muri iyi midugudu,
ndetse iyo tugannye mu isoko hari ubwo bidutesha umutwe!
Tukiba i Bushi, wasangaga tuvuga tuti: “Hari omusale hari ehisale”. Ugira ngo se
ntitwashakaga kuvuga ko hari umusare n’ingirwamusare! Umusare w’umwuga
yakwambutsaga akujyana ku Ijwi ukishima. Hano ku Mulindi w’intwari twahimukiye
bavuga ngo: “Ebirungyi ni ho byeija, rwombeke rugume, ogumire nk’eibare...”
nkayoberwa icyo bashatse kuvuga, ariko ubu ntacyo bambeshya! None se Ceri, wari
uzi izina ryawe icyo risobanura? Twakubyariye hano ku Mulindi tukwita dutyo!
Cerimpa bahimba Macibiri yasubije nyina atishisha. Nyina ntiyari azi ko Macibiri
yamenye kera igisobanuro k’izina rye. Yasubije mu magambo akurikira: icyo kibazo ni
cyo mwarimu yambajije ngitangira mu mashuri y’inshuke. Nzi ko nitwa Ikimanimpaye,
ureke urwo Luciga mwantwerereye! Masenge Nyiramatwi yanambwiye ko aho
batuye ku Rusumo, ku mbibi z’u Rwanda na Tanzaniya mu burasirazuba, bavuga
Ikinyambo; twe tuvuga Oluciga/urukiga atwita Abakiga bavangiye kuko tutahavuka.
Muzamusabe kwirinda kuvangura abantu, ibyo bizanshimisha cyane!
Ibibazo:
1. Garagaza indimi zose zigaragara mu mwandiko n’aho zivugwa.
2. Tahura inshoza y’indimi shami.
3. Tahura indimi shami z’uturere/duce dutandukanye tw’u Rwanda
ziherereyemo.
4. Shushanya ikarita y’u Rwanda ugaragaza aho indimi shami zivugwa.
1. Inshoza y’indimi shami
Indimi shami ni indimi usanga zifitanye isano ya bugufi n’ururimi rw’igihugu. Ururimi
shami ruba ruvugwa n’abantu bake ugereranije n’abavuga ururimi rw’igihugu. Izi
ndimi zishamikiye ku Kinyarwanda, usanga ahanini ziganje ku nkiko z’Igihugu cyacu.
2. Urutonde rwa zimwe mu ndimi shami z’Ikinyarwanda
a) Urukiga/ Oluciga: Mu Rwanda Oluciga ruvugwa n’abantu benshi ariko
by’umwihariko ruvugwa cyanecyane mu duce duherereye mu majyaruguru
y’u Rwanda ahahoze ari Komini Kiyombe, Muvumba, Cyumba, Kivuye,
Mukarange na Butaro. Ubu ni mu Karere ka Gicumbi na Burera. Uru rurimi
kandi ruvugwa mu gihugu cy’abaturanyi, cy’u Bugande.
b) Amashi n’Igihavu/Amahavu: Abazi izi ndimi bavuga ko zijya gusa cyane.
Izi ndimi zivugwa mu burengerazuba bw’u Rwanda ku mupaka w’u Rwanda
na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. Igihavu kivugwa ku kirwa cya
Nkombo no ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu ahahoze ari muri komini Gisuma,
Gafunzo na Kagano. Ubu ni mu Karere ka Rusizi na Nyamasheke. Amashi yo
avugwa mu gice cyo hepfo y’ikiyaga cya Kivu. Ubu ni mu Karere ka Rusizi.
c) Ururashi: Ururashi ruvugwa mu burasirazuba bw’u Rwanda mu bice bimwe
na bimwe by’ahahoze ari Komini Rusumo na Rukira ku mupaka w’u Rwanda
na Tanzaniya, ubu ni mu Karere ka Kirehe na ngoma.
Ikitonderwa
N’ubwo bimeze bityo, abantu bo muri utwo turere bakaba bavuga izo ndimi bihariye,
Ikinyarwanda ni rwo rurimi rubahuza n’abandi. Uzasanga ari cyo gikoreshwa mu
masoko bahaha cyangwa mu nama no mu biganiro bitandukanye.
3. Ikarita igaragaza Ikinyarwanda n’indimi shami zivugwa mu
Rwanda.
Imyitozo
1. Garagaza itandukaniro riri hagati y’indimi shami n’imvugo z’uturere.
2. Ushingiye ku miterere y’indimi mu Rwanda, vuga indimi shami n’ibice
by’u Rwanda zivugwamo.
VI.3. Imyitozo y’ubushobozi ngiro bw’umunyeshuri
Hitamo bumwe mu bwoko bw’imyandiko wize maze uhange umwandiko
ku nsanganyamatsiko ivuga ku kubungabunga ibyiza bitatse u Rwanda. Ni
ngombwa kwita ku turango tw’ umwandiko wahisemo. Mu mwandiko uhanga
ukoreshe neza ururimi rw’Igihugu wirinda kuvangamo imvugo z’uturere
n’indimi shami.
Ubu nshobora:
- Gusesengura umwandiko ku nsanganyamatsiko zivuga ku kubungabunga
ibidukikije.
- Gutandukanya ururimi rw’Igihugu, indimi z’ubuyobozi, imvugo z’uturere
n’indimi shami no kugaragaza aho zikoreshwa mu Rwanda.
- Gushushanya ikarita y’u Rwanda igaragaza aho indimi shami n’imvugo
z’uturere ziherereye.
Ubu ndangwa no:
- Kugira umuco wo kubungabunga ibidukikije no kubishishikariza abandi.
-Gushishikarira gukoresha neza ururimi rw’Ikinyarwanda.
- Gushishikarira kumenya ururimi rw’Igihugu, indimi zikoreshwa mu
buyobozi, indimi shami n’imvugo z’uturere.
VI.4. Isuzuma risoza umutwe wa gatandatu
Umwandiko : Akamaro k’ibidukikije
Iyo bavuze ibidukikije, abantu benshi ntibasobanukirwa neza n’icyo ibidukikije
bivuze. Ikirere n’isi bifite inkiko zizwi n’abahanga cyangwa abandi bajijutse,
bemeza ko urusobe rw’ ibinyabuzima n’ibitabufite byose biri muri izo mbibi byitwa
ibidukikije. Ikirere kiri hejuru yacu, uwakivogera uko yishakiye yaba yirengagije
amategeko agenga ubusugire bw’igihugu gitunze icyo kirere.
Mbere y’uko hakurikizwa amategeko mashya, mu bushorishori bw’ibiti hitwaga
mu gihugu k’inyoni naho ijuru cyangwa ikirere gitambagiramo inyoni zitandukanye,
hakaba mu bwami bw’inkuba. Isi bayigereranyaga gusa n’ahaba ubutaka buhingwa,
ahashinze imizi y’ibimera, ahadudubiza udusoko tw’amazi, ahatemba imigezi
n’inzuzi, ahari ibiyaga binini n’ibito, ahatuye abantu, inyamaswa n’udukoko hakitwa
Igihugu cy’umwami Nyirurwanda.
Ibidukikije bidufitiye akamaro kanini kandi kanyuranye. Iyo duhereye ku bimera,
abashakashatsi bemeza ko imiti myinshi ituruka mu bimera. Ibitangazamakuru
binyuranye, bijya bihitisha ibiganiro ku buvuzi bushingiye ku bimera bitandukanye.
Nuca ku muravumba, ku ndabo z’umuko, ku gihondohondo, ku gikakarubamba,
akanyamapfundo..., uzibuke gusobanuza akamaro kabyo kuko burya ngo « utazi
nyakatsi arayinera. »
Ibiribwa byinshi bihingwa mu butaka. Ibijumba, amateke, ibikoro tubisanga
mu bidukikije. Hari imboga zimwe na zimwe, zerera mu butaka harimo karoti,
ibitunguru, tungurusumu... Iyo umuntu ariye imboga zinyuranye nka dodo, isogi,
imbwija, amashu, ibihaza na kayote ku mafunguro ye ya buri munsi, aba arwanyije
indwara nyinshi. Hari ubwoko bw’imboga zitwa nyiragasogereza ndetse n’indarama
zizwiho kuba zimera mu bishanga kandi zikarura cyane. Bamwe bumva ko ziribwa
ku bw’amage, nyamara si ko bimeze ahubwo ziba zifitemo ubushobozi bwo kurinda
indwara zimwe na zimwe. Ibiti bimwe na bimwe bitanga imbuto ziribwa. Muri
byo twavuga nka avoka, amapera, amacunga, indimu n’ubundi bwoko bw’imbuto
buduha umutobe mwiza ku buzima bwacu.
Abantu batita ku bidukikije birimo amazi n’amashyamba, batuma ingaruka nyinshi
zikomeza kwiyongera ku isi nko guhura n’akaga k’amapfa, kubura umwuka mwiza
duhumeka, kubura imvura imeza kandi igakuza ibihingwa n’ibindi. Byongeye kandi,
amashyamba acumbikiye inyamaswa nyinshi, inyoni n’udukoko by’amoko menshi.
Ishyamba rya Pariki y’Akagera ribamo inyamaswa nyinshi umuntu yakwifuza
kureba. Zimwe muri izo nyamaswa ni impara, imparage, amashyo y’inzovu, imbogo
Rwarikamavubi n’intare Rwabwiga, ingwe ari yo Rwara, isha, ifumberi...
Imisozi y’ibirunga, ifite umwihariko wo kugira ingagi zitwinjiriza amadovize
menshi. Ishyamba rya Nyungwe ryo rigaragaramo inyoni zitandukanye zituma ba
mukerarugendo badusura bakadusigira akayabo k’amadovize. Amashyamba kimeza
nka Mukura na Cyamudongo na yo afite byinshi afashamo abayaturiye ndetse
n’Igihugu muri rusange.
Amashyamba kandi atanga imbaho zikorwamo ibikoresho bitandukanye. Ababaji
babaza imbaho mu mizonobari, ribuyu, imisave, sipure n’ibindi, ni bo bakubwira
ibanga ry’ishyamba. Ishyamba rifite akamaro cyane : gutinda ibiraro aho bishoboka,
gutwikwamo amakara, mu bwubatsi bukenera ibikwa. Akamaro k’amashyamba ni
intarondoreka, ariko twibuke ko niba utemye igiti kimwe, ugomba gutera bibiri.
Ku rundi ruhande, isi yacu ibuze amashyamba, yahinduka ubutayu nka Karahari,
Sahara cyangwa ubutayu bwo muri Namibiya. Ishyamba ritariho, imvura yabura
maze hagahinduka ubutayu. Inyamaswa zo mu gasozi, izo mu mazi nk’amafi,
indagara n’utundi dusimba byabura ibibitunga maze bikicwa n’umwuma n’inzara.
Mutekereze amazi akamye ! Ingomero zitanga ingufu z’amashanyarazi zubatse
ku migezi, ku nzuzi n’ibiyaga, zahagarara maze isi igacura umwijima. Mu yandi
magambo “nta mazi nta buzima”.
Ni ngombwa ko abantu bahindura imyumvire bakamenya ko bagomba
kubungabunga ibidukikije uko bashoboye. Nibititabwaho, isi yacu izasenyuka vuba,
izagera ku mperuka imburagihe bitewe no kutumva inama zitangwa n’inzobere
ku kubungabunga no kwita ku bidukikije. Ni yo mpamvu, ba rutwitsi badakwiye
gukomeza gutwika amashyamba kuko bituma ashya agahinduka ururimbi. Inkongi
y’umuriro ubwayo, yica kandi ikirukana inyamaswa z’ishyamba. Imyotsi na yo,
ihumanya ikirere kandi ikirere ni indiri y’umwuka duhumeka. Iyo ikirere cyahumanye,
amazi yose y’ibiyaga, ay’imigezi, ay’inzuzi, n’ayo tuvoma, arahumana maze
ubuzima bwacu bukahangirikira. Ibinyabuzima byo mu mazi na byo bihura n’akaga,
ntibyongere kororoka ndetse bikaba byacika burundu. Umuntu ugira uruhare rwo
kwangiza ibidukikije, ameze nka wa wundi utema ishami ry’igiti yicayeho kubera
ko uko yangiza ibidukikije, ni ko na we, aba yiyangiza buhorobuhoro. Ba rushimusi
na bo bagomba guhagarika ibyo bikorwa bibi bitumaraho inyamaswa, ugasanga ya
madovize twavanaga mu bukerarugendo, turayabuze burundu.
Kwita ku mashyamba ni ingenzi cyane. Ni yo mpamvu, abantu bose bagomba
gushishikarira no gusobanukirwa akamaro n’ubusugire bw’ibidukikije. Twitabire
gutera amashyamba aho atari ariko kandi n’aho ari, asazurwe. Si byiza ko abantu
bahinga basatira imigezi, inzuzi n’ibiyaga kugira ngo hirindwe ibitaka bishobora
kujya mu mazi bikayangiza ari na ko bishobora gutuma amazi akama. Hagomba
kubahirizwa amabwiriza agenga imikoreshereze y’ibishanga. Ni ingenzi gusukura
imigezi, inzuzi n’ibiyaga bigaragaramo icyatsi bita amarebe kuko byangiza cyane
amafi n’ibindi binyabuzima biba mu mazi.
I. Ibibazo byo kumva no gusesengura umwandiko
1. Ibimera bifitiye abatuye isi akamaro. Ni ibihe byiza abantu babona biturutse
ku bimera ?
2. Ni ayahe mashyamba ya kimeza avugwa mu mwandiko ?
3. Ibimera bibuze twaba mu butayu. Vuga ubutayu bwatanzweho ingero mu
mwandiko
4. Abantu batitonze isi yacu yasenyuka ikazagera ku mpera yayo imburagihe.
Ni iki cyakorwa kugira ngo ibyo bitabaho ?
5. Sobanura ingaruka zaterwa no kubura amazi.
6. Ushingiye ku kamaro k’ibidukikije byavuzwe mu mwandiko, vuga ingamba
ufashe zo kubibungabunga.
II. Inyunguramagambo
1. Sobanura amagambo akurikira ukurikije uko yakoreshejwe mu mwandiko
umaze gusoma.
a) Urusobe rw’ ibinyabuzima
b) Uwakivogera
c) Imburagihe
d) Rutwitsi
e) Rushimusi
2. Koresha amagambo cyangwa imvugo zikurikira mu nteruro wihimbiye
a) Imperuka
b) Gushya ururimbi
c) Gutema ishami wicayeho
d) Inkongi y’umuriro
e) Ibidukikije
3. Simbuza ijambo cyangwa itsinda ry’amagambo atsindagiye irindi/andi bivuga
kimwe usanga mu mwandiko.
a) Akamaro k’amazi n’amashyamba ni kenshi cyane.
b) Intare mwita umwami w’ishyamba irivuga abantu bagakangarana.
c) Imbogo zifitanye isano cyane n’inka zororwa n’Abanyarwanda n’abandi bantu
batuye iyi si.
d) Utazi akamaro k’ikintu ntakitaho na gato.
e) Ubu bwoko bw’ibyatsi bwangiza ibinyabuzima bisanzwe biba mu mazi.
4. Uzuza interuro zikurikira ukoresheje ijambo rikwiye ukuye mu mwandiko.
a) …………… amashyamba turimbura ibiti bishaje dutera ibishya.
b) Abiba inyamaswa ari bo…………… ntibagomba kwihanganirwa.
c) Ibiriho byose bizashira ku …………… hasigare urukundo.
d) …………… zirura kurusha imitanga.
III. Iyigandimi
Tandukanya ururimi rw’Ikinyarwanda, indimi shami n’indimi z’uturere wifashishije
ingero zitandukanye.
IBITABO N’INYANDIKO BYIFASHISHIJWE
1. IKIGÔ CY’ÛBUSHAAKASHAATSI MU BY’ÛBUHAÂNGA
N’ÎIKÔRANABÛHAÂNGA (n.d), Inkoranya y’Îkinyarwaanda mu
Kinyarwaanda, IRST Butare, Igitabo cya 1
2. IKIGO K’IGIHUGU GISHINZWE INTEGANYANYIGISHO NCDC (2008).
Imyandiko mfashanyigisho, Umwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye.
3. IKIGO K’IGIHUGU GISHINZWE INTEGANYANYIGISHO NCDC (2008),
Imyandiko mfashanyigisho, Umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye.
4. INTEKO NYARWANDA Y’URURIMI N’UMUCO (2014). Amabwiriza ya
Minisitiri no 001/2014 yo ku wa 08/10/2014 agenga imyandikire yemewe
y’Ikinyarwanda, Kigali.
5. NSANZABERA, J.D. (2013) Ikeshamvugo mu Kinyarwanda: imvugo isukuye,
ikeshamvugo ry’amagambo akwiye n’inshoberamahanga zisobanuye. Kigali
6. JACOB I. (1983). Dictionnaire Rwandais-Français en 3 volumes, Tome
premier, Kigali.
7. JACOB I. (1985). Dictionnaire Rwandais-Français en 3 volumes, Tome
troisième, I.N.R.S,Butare.
8. Mgr BIGIRUMWAMI, A. (1984). Imihango n’Imigenzo n’Imiziririzo mu
Rwanda, Nyundo, Troisième édition.
9. MINISTRY OF EDUCTION-RWANDA EDUCATION BOARD (2019),
Ikinyarwanda,
10. Amashuri y’isumbuye, umwaka wa 4, Amashami yiga ikinyarwanda
nk’isomo rusange. MINISTRY OF EDUCTION-RWANDA EDUCATION BOARD
(2019), Ikinyarwanda, Amashuri y’isumbuye, umwaka wa 5, Amashami yiga
ikinyarwanda nk’isomo rusange.
11. RWANDA EDUCATION BOARD (2015) Integanyanyigisho y’Ikinyarwanda
mu mashuri nderabarezi (TTC) umwaka 1, amashami ya siyansi
n’imbonezamubano.
12. COUPEZ, A. 1980. Abrégé de Grammaire Rwanda, Tome 1,2. Butare : INRS.
13. BIZIMANA, S., 1998, Imiteêrere y’Ikinyarwaanda I, IRST, Butare.
14. BIZIMANA, S., 2002, Imiteêrere y’Ikinyarwaanda II, IRST, Butare.
15. MINISITERI Y’AMASHURI ABANZA N’AYISUMBUYE: Ikinyarwanda: umwaka
wa munani Gashyantare 1988.
16. RWANDA EDUCATION BOARD . (2019). Iteganyanyigisho y’Ikinyarwanda
mu mashuri nderabarezi (TTC) uwamaka wa 1,2&3 Ishami ry’indimi. Kigali,
REB.
17. RWANDA EDUCATION BOARD . (2017). Ikinyarwanda-Amashuri yisumbuye,
umwaka wa 6, Igitabo cy’umunyeshuri. Kigali-Rwanda.
18. RWANDA EDUCATION BOARD . (2017). Ikinyarwanda - Amashuri
yisumbuye, umwaka wa gatatu, igitabo cy’umunyeshuri. Kigali-Rwanda.
19. RWANDA EDUCATION BOARD, 2017. Ikinyarwanda - Amashuri yisumbuye,
umwaka wa gatanu, Twumve Tuvuge Dusome, Igitabo cy’umunyeshuri.
Kigali-Rwanda.
20. MUTAKE, T., 1990, Ikibonezamvugo k’ Ikinyarwanda: Iyigamajwi
n’iyigamvugo les Editions de la Regie de l’Imprimerie scolaire.
21. RUGAMBA, C., 1985. Chansons Rwandaises ; INRS/BUTARE
22. RWANDA EDUCATION BOARD, 2018. Ikinyarwanda-Amashuri yisumbuye
umwaka wa kane, igitabo cy’umunyeshuri. Kigali- Rwanda.
23. MBONIMANA G. Na NKEJABAHIZI J.C, 2011. Amateka y’ubuvanganzo
nyarwanda, kuva mu kinyejana cya XVII kugeza magingo aya, Editions
de l’Université Nationnale du Rwanda.
Imbuga nkoranyambaga zifashishijwe
IMIGEREKA
Twiyungure amagambo
Ababuzaga: biva ku kubuza bivuga guceceka kugira ngo ubanze urebe iyo ibintu
Ababyazi bawe bombi: ni Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo na Yuhi IV
Abacukuza umuriro: abarimbuza umuriro.
Abagusigaranye imbuto n’intanga: abaguhaye kuzabyara, kuzororoka.
Abahayi b’ishyanga narabohereje: abanyamahanga bakwanga
Abakaraza: abiru (abavuzi b’ingoma).
Abakoni barakuya: abashorezi barakurubana (gushorera, gukurura ibintu
Abami b’akamazi: abami b’ingirakamaro.
Abarenzi: imfura zisingizwa.
abiri ni ukwibutsa ko yakomerekeye muri cya gitero cy’Abanyoro. Ubwo ibara
Abisyigingiza: Abagaragariza agasuzuguro.
Abizingazingira hamwe: abitsindira byose icyarimwe. Turabona ko ari
Aduhaka nk’umugabo: adutegeka nk’umugabo. Biributsa ko Nyiramavugo
Agahama: ubundi bivuga akagezi kamanuka mu muhaga. Hano bivuga uruguma
Agasongoro k’ubugabo: ingororano y’ubutwari. Agasongoro ubundi ni
Agatinda cya gicuba: akanywa amata yose yo muri cya gicuba.
Aha bivuga abishimiye ibyiza byabaye, inkuru nziza.
Aho yaherewe iminyago irishya: kuva aho aherewe ingoma iminyago
ahungira mu Gisaka kwa Kimenyi II Getura.
akabazingazinga.
Akaga: Ibibazo bikomeye bishobora no gutera urupfu.
Akarundura atyo: akarangiza atyo.
akava amaraso akamwuzura mu maso, ibyo bikavamo imitsindo.
Akavure k’indembere: akavure gato bashobora gutaramo urwagwa cyanwa
kwengeramo udutoki duke.
Akayabo: ibintu bihagije umuntu abona.
Akayambika karindwi: kwambika Karinga ni ukuyishyiraho ibinyita (ibishahu)
Amaboko ya Karinga: imijishi abahetsi bafataga bahetse Karinga.
Amagambo y’Imana: ni ibitekerezo bihanitse by’ubuhanuzi umusizi asa n’aho
amagomerane akagarura Igihugu.
Amahanga atagukeje kare: ibihugu bitakuyobotse, bitaguhatsweho hakiri
Amahano: ibyago.
Amahindu: ni urubura; aha ni igitero cy’ Abanyoro cyaje nk’amahindu.
Amakuba: ibyago bitungura umuntu kandi bikamukangaranya, umutima ugakuka.
Amapfa: Icana cyane ry’izuba rituma ibimera byuma, amazi gakama mu bishanga,
mu migezi n’inzuzi.
Amaraso ya ya Ndwanyi: amaraso ya ya mfizi yo mu Ndwanyi babikiriye (bishe).
Amarebe: ubwoko bw’ibimera biba mu mazi adatemba cyangwa se atemba buhoro.
amarushywa.
Amashyushyu: Amatsiko.
Amaso si aya: si ubwa mbere nkubonye.
Amasugi yanyu azira igisasa: abagore banyu ntibajya babyara ibigwari,
amaturo.
Amavuta y’inturire: amavuta akuze, agenewe gutekwa (barungisha).
amazi atemba mu mabanga yose.
Amaziri: amata adashobora kuvura, acikagurika. Bavuga ko inka ikamwa bene
Arazihumbiririza: biva ku guhumbiriza. Biributsa ko Sekarongoro yakomeretse
ari mu Kivu rwagati).
ari nk’ishashi.
ashinzwe gutura igisigo).
ataba mabi. Ibi biributsa ko Cyilima yari Umwamiw’inka.
Atambe imyato: avuge ibikorwa bye by’akataraboneka, bitangaje kandi byo
Ayabamishaho: Agenda ayabanyanyagizaho dukeduke.
ayo mata bayihumanyije. Aca inka mo amaziri: atuma inka zikira ubuhumane
Azanye ikeyi: aje afite agasuzuguro. Ubundi ikeyi hari ubwo bivuga ikimwaro.
Azigire Ndoli: ateganyirize Ndoli, amutegurire.
Azihungiye: azitunguye.
Baduhekere: batuzanire umugeni. Aha twibuke ko kera bamuhekaga mu ngobyi
akaba ari ho iyo mvugo ikoreshwa mu misango y’ubukwe ikomoka.
Bagacanira: bagacana umuriro mu rugo nk’abacanira inka.
Bagenda urunana: Bagendera icyarimwe, buri wese afashe kuri rwa rutaro.
Bahezwaga: Nta mwanya bahabwaga.
Bakabyirura: bagasogongera. Ni ugusogongera kuri Rugina.
Bakagisokoza: bakagishyiraho amahundo. Bashyiraga amahundo ane mu gitenga
cy’umuganura.
bakora) amasinde yo kwitwikira.
Bakuraze izi ntarama: baguhaye umurage w’izi nka zigukamirwa.
Bamutapfuniraga itabi: Bararikanjakanjaga bakamutamika amazi yaryo mu kanwa
akamira.
banyuzaga hagati y’amaguru n’ikibuno bakagashumikira mu rukenyerero.
Baramukwena: Baramuseka .
Baramwubahuka: Baramutinyuka; baramusuzugura.
barindwi bashahuye bakambika Karinga.
barindwi. Ni cyo rero yambikiwe uwo mudende.
basangira Igihugu, basangira ubutegetsi.
bashyizemo ibyatsi ngo byo gusenda (kwirukana) abazimu. Hano bivuga insinzi,
Batambira: biva ku nshinga gutamba ari byo bivuga kubyina kubera ibyishimo.
bavuga ko yimye ingoma ari umwana utangiye kwambara.
Bazigama ingoma: umurengezi w’ingoma ayibuza kunyagwa n’abandi,
n‘abanyamahanga.
Bazigura se ku ngoma: yahagaze kuri se bateye mu mahanga. Yaramurwaniriye.
Bazindukira intambara: ni umuzindukira kurwana. Abyuka iteka abyukiye
Bene iteka ritahava: abatanga itegeko ntirikuke.
Bicuba: ibicuba ni ibyansi binini baterekamo amata. Ibicuba nanone babikoresha
bigana; umuntu aba yinumiye.
Bihubi: uwatumye ingoma zisukira rimwe kubera ibyishimo. Haba umurishyo
Bimwanga mu nda: ntiyashobora kubyihanganira.
Birasana: ni Ndabarasa.
Biru b’imirama: abavuzi b’ingoma (mufate imirishyo).
Bitambara nyiri urutete: umurwanyi utwara icumu. Urutete ni uruti rw’icumu,
Bityo zikagenda zisimburanwa.
bivuga umuntu ufite indoro ibengerana, ibikorwa bihanitse by’agatangaza.
bo babyara abami).
Bugabo burimo ubugongo: Intwari itagira ikigereranyo.
Bugiri: uwigize igihangange.
Buhanzi: umwami ukuze, ufite uruhara.
Buhatsi bw’impundu n’imposha: utunze kandi agatanga ibyishimo n’ituze.
Burankenkemura: buranshimisha cyane. Ibyo byose byanteye ibyishimo
Burega bwa Mutima: Nyabwenge wa Nyabuhoro, izina rya Nyiramibambwe
Buriza burese ubugabo: uwari wuzuye ubutwari akiri muto.
Buyumbu: Bumbogo. Bumbogo ni umurwa w’ubuhungiro.
Buzamagana amacwa: uzadukiza imize, ibyago byokamye Igihugu.
bw’abanyamahanga ba Nsibura Nyebunga.
Bwagiro: buhungiro (aho umuntu yagira, ahungira umukeno).
Bwambaramigezi: ni imvugo ijimije ishaka kuvuga “Ijuru rya Kamonyi.” Ijuru
Bwanza buke: ubwanza bivuga ubugugu. Bwanza buke ni umuntu utagira
bwirabure”.
by’umunyamahanga bishe bakamushahura. Kuvuga karindwi ni ukuvuga abantu
byabayeho, abantu bari mu munezero.
byibutsa ko na we yari yarabaye impabe kuko yari yarahunze Yuhi Mazimpaka,
byinshi).
byinshi.
cyangwa abapfumu).
Cyanwa: ni Ntare. Umusizi avuze Ntare ku buryo buzimije (intare igira icyanwa).
Cyubahiro: ni Karinga. Yashyizweho na Ruganzu II Ndoli kugira ngo isimbure
Cyungura: uwunguye Igihugu.
Cyurira: Umwami uzamuka agasumba abandi (mu butwari).
Data: ntibivuga se umubyara, ahubwo ni nk’igihamagaro cyo kwaka umutegetsi
Duhorana inshungu: mutubereye abatabazi. Ni mwe muducungura muturinda
Dukurire umwami ubwatsi: tuyoboke umwami kuko yimye; tumushimire
Gacamukanda: uwatuvanye ku ngoyi (y’abanyamahanga).
Gahindiro. (bivuga sokuru na so).
Gashirabwoba: umwihare, umuntu utagira ubwoba.
gihe Gahindiro yari akiri umwana, hanyuma yamara gukura akamwegurira
Gisamamfuke: gusama ni ugusamira hejuru ikintu cyari kwitura hasi. Imfuke
Gucanganyikirwa: gusara.
Gucisha ruguru: Kuruka.
Gucuma amabondo: kuringaniza amabondo.
gucunda inka ziba zatetse. Inka zitaranza ni izikamwa buri gihe zitajya ziteka.
Gufatira runini: kugirira umuntu cyangwa ikintu akamaro.
Guhahirana: kugurana ibintu umwe agaha abandi ibyo bakeneye
Guhakura: gukura umutsima mu nkono ivuga.
Guhanga umuntu amaso: kwitegereza umuntu cyane.
Guhenduka: kugira igiciro kiza kidahanitse
Guhezera: kuba umuntu afite inda yagutse cyane bitewe n’umubyibuho cyangwa
n’uko atwite.
Guhiga: kwiyemeza ibintu uzakora mu gihe runaka.
Guhora babyara.
Guhotora uruti: ubundi bivugwa ku nka, bavuga ko imaze guhotora amahembe
Guhungabana: gukangarana bitewe n’ibyo wabonye cyangwa ibyagubayeho.
Guhunja: kurya ibintu bikocoka mu kanwa.
Gukorera umuntu ibya mfura mbi: kumuhohotera cyane ukamugirira nabi bikabije.
gukoresha ijambo guhunga.
Gukuza umusanzu n’umuganda: gusenyera umuntu.
Gupyinagazanya: Gukandamizanya.
Gusaba: Kuzura mu muntu by’ikintu kimutera ibyishimo cyangwa ububabare
cyangwa kumutaha by’indwara; gukwirakwira ahantu hose kw’amazi, umunuko
n’ibindi.
Gusenda imisaka: ubusanzwe ijambo “gusenda” rikoreshwa bashaka kuvuga
Gusenda: kwirukana umugore.
Guseta inzira ibirenge: Kugenda wanga, utabishaka.
Gushinyagurira umuntu: kongerera ububabare uwari asanzwe abufite.
Gusindagiza umuntu: kumwiyegamiza ukumufasha kugenda.
Gusubira ibwonko: Kwibaza.
Gusubya imbuto: kongera guhinga mu murima bari babibyemo ubwa mbere
Gusuhukira: Kwimukira ahandi hantu uhunga inzara.
Guta umutwe: kubura icyo ukora n’icyo ureka kubera ibibazo
Gutebutsa: kujya mu muryango mwasabyemo umugeni mukumvikana ku munsi
w’ubukwe.
gutengerana).
Gutiga: guha ibintu agaciro ubikomatanyirije hamwe.
Guturira (inkono): Gushyira ifu mu nkono ivuga (bavugiramo umutsima).
hano ariko bikavuga icumu ryose. Icumu rya Mukobanya ryitwaga Nsinzumusazi.
Hano biravuga ko mu gihe yagiye ku ngoma nta rugomo cyangwa amahane
hareremba, hatagwa hasi.
hejuru y’ijisho.
I Butazika: i Rwoga. Ubwo kuhita i Butazika ni ukuvuga ahantu hahora hejuru
I Buziga: i Nyundo ho mu Karere ka Ruhango.
I Bwongera: i Burundi.
I Rutambamitavu: aho inyana zitamba, zisimbagurika. Ni ahantu hakize, hari
I Shunga: ni mu Busanza, aho Nyamuheshera yahoze atuye.
Ibicuba bigatindwa: ibicuba bakabyuzuzamo amata.
Ibikingi by’amarembo: ibiti bibiri biba bishinze ku marembo aho umuntu yinjirira
ajya cyangwa ava mu rugo, babbyita
Ibikingi: isambu nini cyane y’umuntu ahinga akayibyaza umusaruro.
Ibintu ni magirirane: nta muntu uba wihagije mu buzima, ahora akeneye abandi.
Ibirezi byamye: imfura zisingizwa.
ibyago.
ibyangwe.
Ibyibo by’ingore: ibyibo biboshye mu ntamyi z’urufunzo.
Ibyo se bishoboka bite? Birashoboka kuko zimwe iyo zatetse izindi ziba zabyaye.
Igenamigambi: Gahunda y’itegurwa ry’ibikorwa abantu biyemeza kuzageraho
mu gihe runaka. Uburyo bwo gutekereza cyangwa gutegura ikintu uzakora mbere
y’igihe.
Igikari: imbuga y’inyuma y’inzu ikikijwe n’iyo nyubako. Muri uyu muvugo , umuhanzi
arashushamya imyanya myibarukiro y’umugore cyangwa umukobwa.
Igikatsi: ibyatsi bengesheje ibitoki maze bakabikamuramo umutobe wose. Bivugwa
kandi ku kintu cyose cyashizemo amazi.
Igikondo: imana yeze.
Igisoka: ikintu gitimbagura umuntu mu mubiri kikamutera kumererwa nabi, umuntu
usanga abandi bameze neza akabatanya.
Igisumizi: umuntu utwara iby’abandi ku ngufu cyangwa ku buryarya.
Igitambambuga: umwana ukiri muto ukambakamba.
Igitenga: igiseke kinini cyane.
Ihame: Ukuri kudakuka, ikintu kemejwe burundu.
Ihuzanzira: Umurongo uhuza abantu mu itumanaho bakoresheje ikoranabuhanga.
II Rwogera.
II.
Ikambere: inzu y’ingenzi mu rugo rufite amazu menshi nk’ibwami. Muri uyu muvugo
, umuhanzi arashushamya imyanya myibarukiro y’umugore cyangwa umukobwa.
Ikambere: mu nzu ya mbere, ari yo nkuru kandi nini ifite izindi zo mu gikari.
ikazinyanyagiza.
Ikidakombwa: urwabya rufite urugara rwagutse, bashyiramo amavuta y’umuhango
w’umuganura ibwami.
Ikimenyane: Uburyo umuntu aha amahirwe abantu bamwe akirengagiza abandi
bitewe n’ impamvu runaka.
ikintu gituma abantu basimbuka ibyago byari hafi gutuma bashira.
Ikirambi: umwanya wo mu nzu ya kinyarwanda, uri hagati, umwanya wicarwamo
na nyiri urugo.
ikiranga bwami.
Ikirezi: Ubwiza, uburanga, ihoho. Bishatse kuvuga na none akazu keza kaba ku
dusimba tumwe na tumwe tuba mu yanja abantu badukoramo imitako myiza
cyane.
ikizinzo (udushami dufite amababi) ukayihungura isazi. Ibyo gufata inka
Ikoro: ituro (igisigo)
Imanga: inzara.
Imanzi z’uburezi: intwari zitagira uko zisa, nziza (ku mubiri).
Imbonezamubano: Ikintu kerekeranye n’imibanire myiza y’abaturage.
Imfizi itari ubwoba: itagira ubwoba (Ni Umwami).
Imfizi ya Bicaniro: imfizi y’igicaniro k’inka (watumye dutunga).
Imirembe: imitobotobo itagira amahwa.
Imisumba: abantu b’ikirenga.
Imoko: akenge ko mu ibere amata aturukamo.
Impamba: Ibyo kurya umuntu yitwaza kugira ngo bimutunge ku rugendo.
Impano: Ikintu kiza Imana iba yarateganyirije umuntu cyangwa umuntu aba
yarateguriye undi akazakimuha kikamubera urwibutso.
Impenda: inka nyinshi cyane, inka zitabarika.
Impenzi: ingabo.
indagu zari zarabyemeje.
Induba nzivuze: mvuze impundu.
Ineza yawe intaha mu nda: kukwishimira byanguye ku mutima.
Inganji: igihaha cyangwa igitabazi k’imana yeze. (iby’intama, inkoko cyangwa inka
baraguye).
Ingaramakirambi: umusore watinze gushaka.
Ingendutsi: abagenda bikabahira (ku rugamba) abantu b’ingirakamaro.
Ingeso: imico, amatwara.
Ingobyi: ibikoresho bikoreshwa mu guhekamo abantu
ingoma nyinshi zindi yanyaze.
Ingoma yawe yandajeho umuzindu: ukwimika kwawe kwatumye mbona
Ingoma z’ingombe: ubwami buruhanyije busaba imirimo iruhije, ingoma ifite
Ingoma zikavunura: ingoma zikarangiza guhita, gutambuka.
Ingoma zikayasanganira: abantu bakayakira ingoma zivuze.
ingororano y’igisigo nagutura.
Ingundu: ikimera gishibutse ku gishyitsi.
Inkingi ya mwamba: inkingi yo hagati ibiti bigize igisange bishamikiraho.
Inkingi yitwa kanagazi: inkingi yo mu nzu ya kinyarwanda yashyigikiraga uruhamo
rw’umuryango.
Inkongoro z’imirinzi: inkongoro zibaje mu giti cy’umuko.
Inkonzo: Agati gafite amashami abiri babaga bakonze. Bafataga ishami rimwe irindi
bakarihingisha mu muhango wo kwita izina.
Inkori: udushyimbo duto duteye nk’iminyeganyege dukunze guhingwa muri za
Nyamagabe, Rusizi na Karongi.
Inkubito: imbaraga
Inkundwakazi: umugore ukunzwe n’umugabo we kurusha bakeba be.
Inshoberamahanga: Ikoraniro ry’amagambo avuga icyo adasanzwe avuga.
Inshuke: umwana muto umaze kuva ku ibere atacyonka
Insumba: inka itari imfizi, itari ikimasa.
Intebe y’inteko: untebe ya cyami, y’ubutegetsi
Inteko yabo: Ikicaro cyabo.
Inteko: Abantu benshi bari hamwe.
Intiti zo kwa Mutaga ndazitetereza: abahanuzi bo kwa Mutaga mbakoza isoni,
intumwa.
Intwari y’igisaga: intwari y’ikirenga.
intwari. Ikimenyetso k’ibyo ni uko i Bwami hari umuriro utazima.
inyama y’igitigita bongeraho ururimi rw’inka bakabiha umutware (inyama
Inyana zirara imfizi mu mahembe: inyana zigeze igihe cyo kwima.
Inyangabirama: umugizi wa nabi.
Inyanja: amazi magari
Inyifuzo: ubwoko bw’ibiti byitwa bityo.
Inyundo: ni icyo bakubitisha ibyuma mu gihe bacura amasuka, imihoro, amashoka
n’ibindi. (Ibwami habaga inyundo y’umwami nubwo atacuraga).
Inyundo: urunigi rw’amagufa bambaraho impigi.
Inzego bwite: Ni imirimo n’imikorere idasangiwe n’abantu abo ari bo bose
ishyirwaho ikanagenzurwa na leta by’umwihariko.
Inzimu: amahano, ibyago by’ibivakuzimu (Abanyoro).
inzobe cyane si n’igikara cyane. Ni nk’umuntu uzize usigirije. Ubundi bavuga
Inzogera irirenga: Gupfa k’umuntu cyangwa ikintu.
Iragushora: Irakuyobya.
Irashyira ku mutima zigatemba: iyo izihamije ihembe ku mutima zitura hasi.
Irebe ry’umuryango: Imbere mu nzu hafi y’aho basohokera.
Isango: biva ku gusangira. Bivuga ko abakurambere be banze ko hagira undi
Isererejwe intama: iteyeho uruhu rw’intama.
Ishavu: agahinda gakomeye umuntu aterwa no kwibuka inabi yagiriwe cyangwa
ibibi yabonye.
Ishyo: ikoraniro ry’inka nyinshi zororerwa hamwe zigasangira imfizi./Umubare
w’inyamaswa zimwe na zimwe nk’inzovu, imbogo cyangwa imparage ziba hamwe
ari nyinshi zihuje ubwoko.
Ishyoza: ubwoko bw’ikimera.
Isugi: inziramakemwa.
Isuka yinkura ku ngeso: guhinga byimvana ku mwuga wange (w’ubusizi).
Iw’abandi: mu mahanga. Ni i Karagwe.
Iyimenyerezamwuga: ni igikorwa cy’ubumenyi ngiro umuntu akora yimenyereza
gukora neza umurimo runaka.
iyo badahira inka (iyo bavoma amazi mu iriba bayasuka mu bibumbiro). Kwita
Iziyishyamiye ikazishyambya: izigerageje kuyigerera ngo zirwane
Izungura: Gusimbura umuntu mu bye ukabyitungira, yaba abiguhaye, apfuye nta
we abiraze cyangwa ubimukuyemo.
kandi ko batamurashe inyuma batamurashe ahunga.
kare zikajya kurisha, zikaza gutaha nko ku gasusuruko kugira ngo zikamwe.
kare.
Karuhura: uwatumye abantu bahumeka, baruhuka ingorane barimo.
Kavunanka: Mutabazi w’inka.
Kibonwa: uwo imana (inzuzi zo mu ndagu) zereje, zabonye.
Kigeli cya Ngerekera: ni Kigeli cya Nyirangabo nyina wa Ndahiro II.
Kigirira cyo mu nzeru: umwigire, uwigize igihangange ubwe nk’uko inzuzi,
Kihabugabo: ni we wihaye ubutwari (Ruganzu II Ndoli).
kiranga Umwami.
Kizima: umuntu uriho kandi utuma n’abandi bagira ubuzima.
ko amasaka azize neza bashyizemo ivu ku buryo buringaniye neza.
ko Mukobanya ataraba umwami yahagaze mu ngabo za se akazirwanirira kandi
ko uwitwa Gatarabuhura yashatse kwigira Umwami hanyuma akabigwamo
Ko wandikiye ubutwari: ubwo washyikiriye ubutwari.
Koreza: kubyara abana bakarumba bose, kwica abantu cyangwa ibintu ntihagire
agasigara.
Ku cyuma: ku Nyundo, habaye umurwa wa Ruganzu.
Ku isi itengerana: i Gasabo (bivuga ku gisabo kuko bagicunda, ni ko
Ku isonga y’ingabo: ku mutwe w’ingabo, imbere y’ingabo.
Ku karubanda: ku muharuro w’urugo rw’umwami, aho abonanira na rubanda.
ku rugamba.
ku rugamba. Aha ni ukuvuga umuntu uzi gutwara ingabo ye, ni umurwanyi
Ku Rusumamigezi: ku Ijuru rya Kamonyi.(Ni ukuzimiza). Ni ahantu hirengeye
Ku Rutambabiru: i Ngoma.
Ku Rutambamyato: ku Kinanira.
Kubayagura: kuryana ipfa kandi uvundiranya.
Kudahanura: kugabanya amazi yo mu nkono ivuga mbere yo gushyiramo ifu.
Kudashakira ubwinshi mu mazi: kudashyira amazi menshi mu kintu.
Kufira: kurandura ibyatsi byameze mu myaka.
Kuganza: Gutsinda, gutera ubwoba, gutinywa, kubahwa kubera isumbwe urusha
abandi.
kugera kure cyane).
Kugira ngo yibutse ko Mutara II yimye ingoma akiri umwana. Abamutekerezaho
Kugotomera: Kunywa n’ingoga amazi menshi cyangwa ikindi kinyobwa bitewe
n’inyota nshinshi cyangwa umururumba umutu afite.
Kugwa mu kantu: kumirwa ukabura icyo uvuga.
kuko yimye; tumushimire kuko yabaye Umwami.
Kuronka: Kubona ikintu ushaka.
Kurorongotana: Kugenda utazi iyo ujya.
kurwana.
Kuvugira hejuru: gusakuza, kuvuga cyane.
Kuvunjagura: kuvubata (gutamira byinshi kandi ukarya vubavuba).
kuzampaka.
Kuzanzamuka: guhembuka, koroherwa nyuma y’ikibazo runaka cyari cyakuzahaje
nk’indwara, ubukene, inzara n’ibindi.
Kuzibiranya: Kubuza guhumeka.
Kuzigama: gushyira ibintu ku ruhande ugirara ngo uzabikoreshe cyangwa
uzabyirengeze mu minsi mibi
Kuzingama: Gukura nabi kubera imirire mibi.
Kuzuyaza umuntu: kumucanganyikisha mu mutwe, kumubeshya.
Kwandurura imigisha y’abandi bami no gusarura aho bahinze: ibi ni amarenga.
Kwesa imihigo: Kurangiza ibyo wiyemeje gukora mu gihe wihaye.
Kwijana: gukora ikintu ushidikanya, gukora ikintu udashyizeho umwete.
Kwinumira: kutagira icyo uvuga ukicececera.
kwirukana umugore. Aha gusenda imisaka bashaka kuvuga “kuvana abantu mu
Kwisunga abandi: kwegera abandi ngo mugire igikorwa mufatanya gukora.
Kwisungana: Kwifatanya, kwegeranya imbaraga kugira ngo mubashe gukora icyo
umuntu umwe atakwishoboza.
Kwivuga: kuvuga izina ryawe.
Kwiyesura: kwiterera hejuru kubera agahinda ufite.
Kwizimba mu magambo: Kumara umwanya munini uvuga ugatuma abantu
barambirwa.
Kwizimba: Gutinda ahantu cyangwa mu bintu.
Mabarabiri: ni Mibambwe Sekarongoro Mutabazi. Umusizi kumwita Mabara
Maboko atanga atagabanya: birerekana na none ko yagiraga ubuntu. Aha ni
Matungiro: utunze byose (umwami).
Mazina, Maza nyiri amazina yanyu: utuma iminsi iri imbere izaba myiza.
Mazina: uhagarariye umuryango.
Mazuba: ni Mutaga III Sebitungwa. Harimo kuzimiza.
mbacisha bugufi.
Mbasenge: gusenga hano bivuga gusingiza.
Mbasobanure murasigiye: mbashyire mwese ku murongo umwe, murareshya.
Mbogoye: biva ku kubogora bivuga kunamura. Yabogoye Igihugu,
Mibambwe Sekarongoro Gisanura kubera ko ngo yagiraga ubuntu.
Mihayo y’ingoma: igisingizo k’ingoma.
Mpangarijekure: guhangaza ni ugutegereza igihe kirekire.
Mpumurize na Nyamarembo: na Nyamarembo muhe ituze ihumure.
Mu bitwa bya Muhima: mu mpinga ya Muhima (hafi ya Save).
Mu bo nasiga: mu bo nsingiza mu bisigo.
Mu Bugote: mu Mazinga.
Mu Byaguka: ni i Gisanze ho mu Karere ka Huye aho nyina wa Mutara II Rwogera
mu kirenge cya Ruganzu.
Mu mirinzi ya Cyarubazi: mu miko ya Rwamiko.
Mu mirinzi ya Kinyoni: mu mana (mu miko) ya Kinyoni (iwabo w’Abega na
Mu murongo uje: mu gitero kigeraga kwaduka.
Mu Musandura: mu Bwiyando hafi ya Kinyambi ho mu Karere ka Kamonyi.
Mu Ntaho ndende: i Muremure.
Mucana umuriro utazima: umuryango wanyu urakomeye, uhora wiyuzukuruza
Mucurwa n’inyundo ziramye: mubyarwa n’ibihangange.
Mucuzi: yari inyundo y’ibwami yacuze intwaro ze ntayihemukira.
Mudahakana: umuntu ugira ubuntu, ukunda gutanga.
Mudasobwa: umuntu utagira amazinda, utibagirwa, utibeshya.
Mugabo mu nka nyirazo azirimo: aya magambo ni amarenga ashaka kuvuga
Mugasanura iyi miryango: mukagura, mukongera iyi miryango.
Muhanuzi: umuntu uzi gushishoza akareba neza imigendekere y’ibintu.
Muhe urubanza: muhe ijambo.
Muhimbye imiriri: nimuhanike ibisingizo.
Muhishwambuto: umuntu mubi wangiza abana ukwiye kubahungishwa.
Muhongerwa: aha si izina bwite, ni izina risingiza Cyilima rivuga ko akwiye
Muhumuza: uwatanze amahoro, ihumure.
Mumuhaye (ubugabo): murate ubutwari bwe. Mu mbundo ni “guhaya.”
Mumuhigure ingoma: mumugororere kuba umwami.
Mumvune: mumfashe, munduhure.
Munozandagano: iri ni ijambo ry’inyunge, kunoza: gutunganya, indagano:
umugambi; umurage. Munozandagano bivuga utunganya, ukurikiza umurage
w’iwabo.
Munyagampenzi: uwanyaze impenzi.
Murerampabe: urera, ufata neza abari baragize ibyago. Ibi bishobora kuba
Muri abagabe b’i Bukomasinde na Busakarirwa: muri abana b’i Bweramvura
Muri abaremere b’i Tanda: ibihangange by’i Tanda (ruguru ya Muhazi).
Muri iki gisigo ni Ndoli uvuye mu Gihugu akajya i Karagwe. Umusizi aranga
Muri inzungu za Bwima: muri imana z’i Bwima.
Mutambisha batimbo: utuma abavuza ingoma bishima, bazivuza bishimye.
Mutandi: umurashi urasira imoso.
mutanga ibyiru (impongano, ibihano).
Mutazimbwa: kuzimbwa ni ukurushwa n’undi mu bikorwa.
Mutima w’urugo: Ijambo ry’icyubahiro rivuga umugore usobanukiwe neza
n’ibijyane no kubaka urugo.
Mutimbuzi nyiri i Ntora: (Gisozi yo mu Karere ka Ruhango yahoze yitwa
Mutoramakungu: wishyiriraga mu itorero, witoreraga urubyiruko rw’inkubanyi,
Muvugirize imirenge: muvuze imirishyo irengera ikagera kure (yumvikana
Muzigirwa: uwo abantu bafiteho ikizere, amahirwe.
Muzira icyangwe mu minwe: nta mwete muke mujya mugira mu mikorere.
Mwagagaze: mukube amahugu.
Mwambereye igisaga: narabitegereje nsanga mufite ubwiza buhebuje.
Mwameze ibiganza bitatugwabiza: mufite amaboko adutunze.
n’aho indoro itukuye.
na Bumbogo. Harimo kuzimiza by’umusizi. Aho imvura igwa cyane (bakoma /
Nabyukire: kubyukira bivugwa ubundi ku nka ziva mu rugo, mu gitondo cya
Nabyukuruka: nagaruka, nahindukira.
Nacuriye amahari: nateze n’amahari nagiye impaka n’ababarwanya turatega,
narabacecekesheje.
Ndahiro aruhira: aritanga.
neza kuri Yuhi biributsa ko ari Umwami w’igicaniro, ubwo akaba na we ari
neza).
Ngabo: ni Mutara Semugeshi basingiza bamwita ingabo iyi bakinga bari
ni ingoma, ingoma isa n’ipfutse (ni umuzimizo w’abasizi). Biravuga rero ko
ni ryo rivubura imvura; ni nk’aho rifite imigezi.
Ni uruharo rwambereye ikibuza: guhinga ni byo byambujije kuza.
Nicariye inkoni: niyicariye ku nkoni nk’umushumba uragiye.
Nihanure amahanga: nshirikire ikinyoma ibihugu by’amahanga.
Nimugarishye mwaraganje: nimugabe amashami hose mwaratsinze.
Nimumburane: ndi uwanyu nimumbuze kugira ibindi mpugiramo bitari ibyo
Nimumuhe rugari: nimumuhe urubuga.
nk’aho bavuze ko atanga atitangiriye itama.
nk’umuntu urwana n’abantu batatu cyangwa babiri kandi mu maboko maze
nk’umwami w’inka kimwe na Cyilima na Mutara.
Nkomere nkomereho: nkome akamu nuzurize.
Nkomyurume: umuzindutsi, utagira ubute utaryamira, utiganda.
Nkovu imbere: ni ukuvuga ko yasigaranye inkovu mu ruhanga. Ni ukuvuga
Nkozurugendo: Mutabazi.
Nsana: biva ku nshinga “gusana” bivuga gusubiranya ibyari byasenyutse. Nsana
Nshe abami urubanza: mbabwire uko impaka z’abami zimeze, aho zizagarukira.
nshinzwe (gusiga).
Nsibura Nyebunga.
Nsoro: umusizi aributsa ko Rwogera yahoze yitwa Nsoro.
Nta byikamize urakimana: ibyikamize bivuga umwaga w’inka yanga gukamwa.
Ntawacaniye: yabamazeho inka.
Ntigukura: Ntikugarura, ntigukiza.
Ntitugira umuvuro: nta hagarikamutima dufite kuko dushyigikiwe.
Ntiwandobanuye mu b’inyuma: ntiwanshyize mu b’inyuma.
ntizinyagwe (n’ Abanyoro).
Ntiziranze: kuranza ni ukuranga (kumanika) ibisabo kuko nta mata bafite yo
Ntizirava inyuma: ziracyaza, ni inka akomeza kunyaga.
Ntora).
ntoya cyane itaratangira kurisha. Umusizi akoresha ijambo “muto”; “umutavu.”
nubwo Gahindiro yari akiri umwana muto.
Ny’ebisu by’emisango: iyi ni imvugo ya kera cyane bita urunya Cyilima. Aha
Nyabuzima: inkingi y’ubuzima, uwatanze ubuzima. Biributsa ko yavanyeho
Nyabwire rwose ntazampaka: nyabwire nta cyo nsize inyuma ntateze
Nyamashinga: amashinga ni imipaka, imbibi, yashinze imipaka ihamye.
Nyamuhanza: i Runda rwa Kajara mu Ndorwa. Umurwa wa Kigeli III Ndabarasa.
Nyemazi: umuntu wagize akamaro.
Nyina amuzanaho mpiri: nyina (Nyirakarinda) amuzana ari imbohe.
nyirakuru w’utuwe igisigo (Mutara II Rwogera). Na we yategetse kigabo mu
Nyiramongi ari we wategekaga Igihugu kuko Rwogera yari akiri umwana.
Nyiratunga: ni Nyirayuhi IV Nyiratunga nyina wa Yuhi IV Gahindiro akaba
Nyiri ibizinzo by’inka: uzi gukenura inka (kuzifata neza).
Nyiri Ikinguge: ni ukuvuga se wa Kigeli cya Nyanguge. Nyanguge ni umugore
Nyiri imbuga mu mbone: ufite inkovu mu ruhanga (ni nk’intoboro).
Nyiri inkoni za Rusugi na Rusanga: uhagarikiye Rusugi na Rusanga (imfizi
Nyiri inyumba: umutegeka w’ingoro (inzu y’umwami).
Nyiri ishya ry’inka n’ingoma: uwatumye habaho ihirwe ry’inka n’ingoma
Nyiri u Buzi: umutegeka w’u Buzi (agahugu ko mu Buhunde mu majyaruguru
Nyiri uburezi: uwavutse neza agahabwa impano nziza.
Nyunga ya Ruganzu: umuzungura wa Ruganzu; uwunganiye Ruganzu uwateye
Nzi ko barindiye ku busa: nzi ko nta ho bashingiye, bahagaze ku busa.
Nzi ko mutazacibwa inka: nzi ko mudateze gutsindwa n’amahanga ngo bitume
Nzogera: wambaye imidende igenda ivuga nk’amayugi. Byari ikimenyetso
Nzogoma: umuterabwoba.
Pariki: agace k’igihugu karimo amashyamba kaharirwe inyamaswa zo mu gasozi
kugira ngo zidacika burundu.
Raboratwari:inzu bapimiramo indwara z’abantu, iz’amatungo cyangwa ikorerwamo
ubushakashatsi bunyuranye hifashishijwe ibikoresho byabugenewe.
rimwe (zihora zikamwa.
rimwe ni iryo asanganywe ry’umubiri we irindi ni iry’amaraso yavuye.
Rubyukirangoma: uzima ingoma, uzaba Umwaminyuma (Ni Ruganzu II Ndoli).
Rubyutsa: umusizi w’i Burundi.
Rugababihumbi: utanga inka nyinshi zitagira umubare.
Rugabishabirenge: utanga imisozi n’ubundi bukire. Ni izina bari barahimbye
Ruganzu Bicuba ni uko yatumye inka zigaruka nyuma y’iminyago yatewe na
Rugasira: umudatsindwa.
Rugina: kimwe mu bibindi by’ubuki magana abiri abiru b’umuganura bajyanaga
ibwami.
Ruhakamiryango: umutegeka w’ibihugu.
Ruhonga: umuntu utemera guhonga, guhendahenda umuntu ugira ngo agwe
Ruhugukira mbere: uwo indagu zitayeho cyane. Ni ukuvuga ko kugira ngo abe
Ruhungurabirwa: uwigaruriye ibirwa byose.
Rukwizabisiza: uwatumiye inka ziba nyinshi mu Gihugu zigakwira ibisiza.
rurwana nk’inka z’inkungu.
Rusagurirandekezi: uhaza inka zishoka: Indekezi ni inka zishoka amariba
Rusumbamitwe: umuntu w’intwari usumba (urusha) abandi mu ntambara.
Rutsinda: umutsinzi uwaduhaye gutsinda.
Rutukuzandoro: umusizi amwita atya kuko yavuye amaraso mu ruhanga agasa
Ruziga: umuntu ufite umubiri mwiza, umuntu ufite ubwiza bw’umubiri. Si
Rwarasanaga mu nka za se: urwaniriye inka za se akazihagararamo
Rwasiye: kwasira ni ugutunga umudende w’uko yishe abanyamahanga
Rwezamariba: kweza iriba ni ukurigira neza kugira ngo nibadahiramo amazi
Rwinkindi: intore yambaye neza, iberewe n’ingabo.
Rwirabanzarwe: uwisize ibyondo ku mabuga akabyisigira aho inka zishoka.
rwo mu gahanga. (Inkoni zimurema uruguma mu gahanga).
Rwoga yanyazwe na Nsibura Nyebunga.
Rwuhanyanzira: umuntu ugenda yihuta. Umuntu ugenda yuhanya ni ugenda
Samukondo ni Nsoro I Samukondo sekuru wa Cyilima I Rugwe.
Samukuru wa Samukondo: igihangange gikomoka kuri Samukondo. Uyu
Sango: Buhungiro; umuntu ukenewe abandi bisunga.
se akiriho.
Serukiramapfa: uwatsinze inzara.
Shebuja wa Nyamiringa: umutware w’Urusengo bitaga Nyamiringa cyari
Shoza yuhire: uhamagaza inka ngo azuhire zishire inyota. Gushoza inka ni
Sinagaye umutungo wawe: sinabujijwe kuza n’uko utabona icyo umpaho
Sinatendwa mu mbare: sinahinyuka. Mu mubare w’abasizi (abazi kureba kure
Sinijanye: sinashidikanyije.
So wawe: ari we so.
Sohoringoma: uwakundaga kuvugirizwa ingoma.
tugirana intego.
Ubakobwa b’amasugi: Abakobwa bafite ababyeyi bombi.
Ubu Rukanira ntungirire urukara: ubu rero nyiri ukuri ntundakarire.
ubugugu na busa.
Ubukangurambaga: igikorwa cyo gushishikariza abantu benshi kwitabira ikintu
runaka.
Ubukangurambaga: Inyigisho ku kintu runaka zihabwa abantu benshi ku buryo
buhoraho.
Ubukombe: Umugabo cyangwa imfizi bikuze kandi bihamye.
Ubukundwakare: Kuba yubashywe birengeje.
ubumara bw’inzoka.
Ubushami: amaboko. (ubuhangange).
Ubushongore: ishema.
Ubutayu: - Ahantu hataba amashyamba cyangwa ibindi bimera ngo bihakingirize;
hagizwe n’amabuye n’umucanga. Ubutayu kandi ni ahantu hadatuwe kuko
ubuzima buba budashoboka.
Ubutazadushira: ku buryo bitazatuvamo, tutazabyibagirwa.
ubutegetsi.
ubutegetsi.
Ubwehe: Impamvu y’ibanze, intandaro y’ibyago, umutima wuje ubugwanabi,
icyago kirimbura ibintu.
Ubwo akangiye icyanya: igihe atungutse mu cyanya (ishyamba).
Ugumye uvunye unyumve: ukomeze umpe akanya unyumve. Kuvunya ni
Ukaba uhotoye uruti: ukaba uhangaye, ukomeye.
Ukiri umutavu: ukiri muto, umwana. Umutavu bivuga ubundi inyana ikiri
ukomeye.
ukuzihamagaza ngo zisange iriba zinywe.
ukwinjiza umuntu cyangwa se kumuha ijambo. Kuvunya bibyara kuvunyisha.
Umuci w’inkamba: uvana abantu mo ubwigomeke.
Umuci w’inzigo: uwaduhoreye.
Umugabekazi waduhekeye: ni Nyiramavugo II Nyiramongi nyina wa Mutara
Umuganda akawigiza mu rumira: akubaka mu mazi rwagati ( ni ku Ijwi kuko
Umuganura: umuhango wo kurya no kunywa ku musaruro bwa mbere. Kera wari
umuhango wo kurya umwaka mushya w’amasaka n’uburo, umwami akaba ari we
wagombaga kuganuzwa bwa mbere.
Umugombozi: umuzungura, umusimbura. Kugombora ni ugusimbura si ugukiza
Umuhangura bashonji: ugoboka abashonji.
Umuhozi: uwahoye (guhora) abanzi.
Umukomeza w’inkuna: uwateraga imbaraga, uwari inkingi y’abamwitangiye,
Umunyabutatu: uwambaye urubindo. Wari umwambaro w’Abashi. Kari akantu
Umunyamashyengo: Umuntu ukunda gusetsa cyane .
Umunyarukano: umuntu ushinzwe gutanga ikoro iri n’iri ryo gushimira (we
Umunyotwe: umuriro umeze nk’ivu.
Umuranga: umuntu w’inyangamugayo, w’inararibonye watorwaga n’umuryango
w’umusore akajya kubafatira amakuru mu muryango ufite umukobwa ukwiye
gusabirwa uwo musore.
Umuranzi: inyama batara hanyuma bakazibika.
Umurasanira w’ingoma: urasanira (urwanira) ingoma.
Umurorano: amasaka azavamo umutsima.
Umutanguha: indahemuka.
Umutsobe: bumwe mu mako yo mu Rwanda. Amateka y’uruhererekane avuga ko
avuga ko bakomoka kuri Rutsobe rwa Gihanga.
umutungo.
Umuzahura: kuzahura ni ukondora, ukuvura, ugukiza. Ibyo yasanze
Umuzimura: uwagaruye, uwacyamuye, yagaruye ibyari byazimiye.
Umwami abashinzwe iby’iyimika bamuragurije babishishikariye.
Umwami akakira: umwami akaryamana n’umugore.
Umwami akarora: umwami akarya.
Umwami yigaruriye igihugu ni uruharo aba atuye.
Umwigire: biva ku nshinga “kujya”; ni uwigiriyeyo ubwe, nta bandi atumye.
Umwogabyano ahaye Rwogera: igihe Nyiratunga/Nyiramavugo yeguriye Rwogera
Umwuma: inyota y’ikirenga imarwa no kunywa amazi afutse.
Ungurishije: waba unzimije.
Urabahungure ubuhake: bafate bupfubyi ubagire ingabo zawe.
Uri Biyamiza mu nzoza: uri amizero y’ibihe biri imbere.
urubyiruko rw’abakubanyi (abarwanyi).
Uruhamo rw’umuryango: Hejuru y’umuryango ugana ku gisenge.
Uruhanga ruharaze imvi: umutwe urimo imvi.
Uruharo: ubundi bivuga umubyizi, aha bivuga amahugu abami bigaruriye. Uko
Urujya n’uruza: Ibintu byinshi, abantu cyangwa inyamaswa bigenda binyuranamo
cyangwa bigenda bigaruka.
Urushingo: ikibaru cy’umuko bashingagamo urushingati bakarukaragiramo
babigiranye imbaraga, bakabibyaza umuriro.
Urusika rw’umugendo: urusika abantu batari bene urugo batari bemerewe kurenga
ngo bakomeze mu nzu.
Urusika: wari umwanya utandukanya ibice bitandukanye byo mu nzu ya
Kinyarwanda. Kuri ubu ni urukuta rutandukanya ibyumba by’inzu.
Urutoto: Igitugu yabategekeshaga.
Urutsike: muri iki gisigo bivuga uruhanga; ubundi bivuga agatsiko k’amoya yo
Urutsizo: ubundi bivuga icyuhagiro bakoresha mu mihango y’imandwa. Babaga
Uruturuturu: Umuseso, mu gitondo kare.
Uruyundo: umwanya w’umubiri (ku mugabo) ubyara, umusizi arifuriza abami
Utari mu mugongo: utari mu mihango y’abagore/abakobwa.
Uturuka: utangirira.
Uturukijwe: biva ku nshinga guturutsa bivuga kubiba amasaka y’amaka ubwa
mbere.
Utwangushye: Ibintu bike ariko by’ingira kamaro
uvugwa ni Yuhi IV Gahindiro.
Uwatanyaga: uwicaga (gutanya). Si ukwatanya.
Uzagabe nka Gisanura: uzagabe imisozi unyaze abandi bami nk’uko Gisanura
w’ibihubi. Iyo bawuvuza ingoma zose zisukira (zivugira) rimwe.
w’ikirenga.
wa Cyilima I Rugwe akaba nyina wa Kigeli I Mukobanya.
Wa Misaya: wa Matama nyina wa Yuhi Gahima yitwaga Matama.
Wa mwami wo mu makungu: wa mwami wari mu rubyiruko rutyaye,
Wari uhanze: wari warigize akataraboneka.
Winkeka ubutati: ntunkekeho ubugambanyi.
Winyita impezi: ntuvuge ko naheze, natinze.
y’abemeye kumwitangira, kumwihambiraho batarambirwa.
y’Ikiyaga cya Kivu. Uwo mutegetsi ni Karinda wishwe ku bwa Gahindiro.
y’ubwami.
y’umutware).
Ya Rusenge: y’i Bugamba.
Yabateyemo umukenya: yabahuyemo urupfu rubakenya (rubica bakiri bato).
yabigenjeje.
Yagomoroje imihana: ingoma yemeje andi mahanga, maze ikayategeka.
yahawe n’lmana.
Yakandagiye Nyiri i Nkoma: yishe umwami w’i Nkoma. (Ni Ntare III Kivimira).
yarabyondoye arabizamura.
yaracyunamuye.
Yarakwigeze: yaguhaye kuba intwari nka we ntuzamutenguhe.
yarasendereye (yabaye myinshi cyane).
Yarayihunze: biva ku nshinga “guhunda” ivuga gutaka ingoma yabo yayitatse
Yarwaniye Nyamurunga: Yarwaniye ingoma Rwoga.
yatabaruye ingoma.
yavukiye. Kwagura no gusanzura bivuga kimwe.
Yayanganiye n’amahari: yarwanyije abashatse na bo kwigira abami. Ibi biributsa
Yaziziburiye imoko: yatumye inka zikamwa.
Yica ingome: yica ingabo zigomye, ingabo z’amahanga zitayoboka.
yihuta cyane.
Yinikize inka zikamwa ubutaretsa: atangire akame inka zitajya ziteka na
Yuhi abakomye ku ngoma: Yuhi abavanye ku ngoma.
Yuhi anshira imihigo: Yuhi IV Gahindiro yemeza ko natsinze arabimpembera.
z’ibwami zo mu mihango).
Zinzazinywe: uhagarikira inka zikanywa neza mu iriba. Kuzinza ni ugufata
zituruka kure.
Imyandiko y’inyongera
Igisigo: Naje kubara inkuru
Naje kubara inkuru
Yaraye i Murori
Kwa Nyiramuyaga na Muhaya
Murorwa yacyuye amahano
5. Za busunzu zirayishoka,
Ikamburwa n’ibihunyira
Ruhangwambone rwa Ruhoramugambo,
Umuswa uranyanitse mu kigunda;
Yapfuye urwa Ruvuzo
10. Yo yigeraga Mfizi ya Makuka
Ikayigerera i Buringeri
Yacitse nka Mushunguzi
Yaguye mu rukubo nk’impabe
Yatsinzwe nka Karihejuru.
15. Naje ntabara impuha
Impundu ziravuga umurenge
Mu mirambi ya Kigali
Ziranamije ku Muturagasani.
Kandi mbara inkuru ntikuke
20. Y’uko wakukiye Mutiri, Mutabazi,
Ugatema ibyaro amajosi.
Ngiyo ya sugi
Irasogombwa amahanga,
Irahinga iz’amakeba,
25. Nkavuga imyasiro,
Wasiye Nyamiringa,
Mirindi ya Rumeza,
Wayambikiye agashungo
Iyo ngoma yawe.
30. Nimuyihe rugari
Yibonereho Ruhangwambone
Nyibaze ay’icyo kirara
Kitagira umuraza
Mu mirambi ya Rubaho
35. Cyaroye kikica umukenya
Kitaramara kabiri
Kimbwire undi waryiswe iryo zina,
akazisazira nyuma.
Na ndetse we Ruhangwambone
40. Rwa Ruhuzambone
Uba udateze amarengero
Ugacurisha imihoro?
Nimuyihe rugari,
yibonereho Ruhangwambone!
45. Nyibaze; ko amazina yari menshi,
Mu kurora ukisunga iriheze
Rya Ruhararaburozi rwa Mpinga?
Yo mu guha impaka uwatwambuye Yuhi,
Imvano yava kuki?
50. Ntizi ko Rugaju
Ari we waduteye imbeho n’isuri.
Maze tugasanganwa Imana
Ibura mwabo ikabona twebwe?
Iyacu ni Rubanguka
55. Rwacyamuye ibihugu
Ni we “Rugira” wahonokaga mu Buhinda.
Nanone niberwe
Ayigire intindo,
60. Ayitegeke nka Rwuma
Maze ive mu rweguriro zirishe
Niremba ayigire insezo,
Ayisenyere ijabiro ijabo rishire.
Izaze akuya kayirenze
65. Yicuza ayo yakoze,
Ikungagizwa mu myiri bayinyaze!
Nimuyihe rugari,
Yibonereho Ruhangwambone!
Izaza yumva amatare
70. ayivuga mu mutwe
Mu mpinga ya Butare
Amatwi yazibiranye mu minyago,
Mutukura itekanye na Mukeshajabiro,
Nimuyihe rugari,
75. Yibonereho Ruhangwambone!
Izaza ishorejwe amacumu
Mu mpinga ya Gatsibo;
Amacumu yabaye inkwaruro
Maze ishime ko itagira
80. I Bwangaguhuma kwa Gahaya:
Ubwo yisunze izina ritagira amarengero
Amajyo azayibera amabuye.
Nimuyihe rugari,
Yibonereho Ruhangwambone Rwa Ruhuzambone
Uba udateze amarengero
Ugacurisha imihoro?
Nimuyihe rugari,
yibonereho Ruhangwambone!
45. Nyibaze; ko amazina yari menshi,
Mu kurora ukisunga iriheze
Rya Ruhararaburozi rwa Mpinga?
Yo mu guha impaka uwatwambuye Yuhi,
Imvano yava kuki?
50. Ntizi ko Rugaju
Ari we waduteye imbeho n’isuri.
Maze tugasanganwa Imana
Ibura mwabo ikabona twebwe?
Iyacu ni Rubanguka
55. Rwacyamuye ibihugu
Ni we “Rugira” wahonokaga mu Buhinda.
Na none niberwe
Ayigire intindo,
60. Ayitegeke nka Rwuma
Maze ive mu rweguriro zirishe
Niremba ayigire insezo,
Ayisenyere ijabiro ijabo rishire.
Izaze akuya kayirenze
65. Yicuza ayo yakoze,
Ikungagizwa mu myiri bayinyaze!
Nimuyihe rugari,
Yibonereho Ruhangwambone!
Izaza yumva amatare
70. ayivuga mu mutwe
Mu mpinga ya Butare
Amatwi yazibiranye mu minyago,
Mutukura itekanye na Mukeshajabiro,
Nimuyihe rugari,
75. Yibonereho Ruhangwambone!
Izaza ishorejwe amacumu
Mu mpinga ya Gatsibo;
Amacumu yabaye inkwaruro
Maze ishime ko itagira
80. I Bwangaguhuma kwa Gahaya:
Ubwo yisunze izina ritagira amarengero
Amajyo azayibera amabuye.
Nimuyihe rugari,
Yibonereho Ruhangwambone
Izaza yumva insengo
Zivuga iwacu mu ngoro
umuryasenge uyirya
Yabuze amaboko
Yo kwishima mu gihumbi;
90. Izaba yayakonje Mutukura,
Yayageretse ku ya Mutaga w’i Nkanda!
Ruhangwambone nimuyihebe
Nta nkandagiro izeye!
Nimuyihe rugari,
95. Yibonereho Ruhangwambone!
Mbese wowe ntiwahagiye
Ku y’i Butemabuto kwa Mataremato
Yaje gutegura ino
Matungo ayigira intindo?
100. Nimuyihe Rugari,
Yibonereho Ruhangwambone!
Mbese wowe ntiwahagiye
Ku y’i Buvuganyanzara kwa Kivugabagore
Yahanzwe no kuvuga rimwe
105. Akarimi kayo kagwa mu matsa?
Uzarebe aho izingiye Mizinge:
Ntikizirikana ay’imusozi.
Mba ndi ishami ryabyaye Nyirarugaju?
Nimuyihe rugari,
110. Yibonereho Ruhangwambone!
Mbese wowe ntiwahagiye
“ Ku y’i Busobanyamakaraza”
Iri ni ishavu ringana aya mazi
Rikayirara mu muroha
115. Yarahebye n’abayiyagira
Ngo bayihe ubuhura!
Igumye iganye na Ntenga
Bateze inyenga. Rero simbeshya
120. Ni ko ntanga abagabo benshi ba Mikore:
Rukabuza arumva na Myambi.
Sinzakaraba no kwa Rujyo:
Makomere arabizi na Makuka,
125. Na Rukaniramiheto;
Simbeshya: uzahagira ku rw’i Bumpaka
uzatwika ari umugero
Rugina ikarwubika
Rugahinduka umugina.
Bifatiye ku byavuye mu gitabo k’Ikinyarwanda, umwaka wa Gatandatu, 2008 urup.46-4
Bene izi modoka zizwi nka “cable cars” ni zo Leta irimo gutekereza kuzana mu
Rwanda
Uburyo bwo gutwara abantu mu migi cyanecyane mu Mujyi wa Kigali hifashishijwe
utumodoka tugenda ku migozi, bushobora gukoreshwa mu Rwanda mu gihe kiri
imbere.
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) iravuga ko ubwo buryo burimo
gutekerezwaho mu rwego rwo guca umuvundo no kugabanya igiciro k’ingendo.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe gutwara abantu n’ibintu muri MININFRA avuga ko
ubu buryo butagoye kubugeraho kuko ari bizinesi izajya yinjiriza abazashoramo
imari.
Umuyobozi ubishinzwe yabwiye Imvaho Nshya ko “Cable Cars” zigendera ku
nsiga zikoreshwa n’amashanyarazi, ati: “Imbanzirizamushinga y’utu tumodoka
yatekerejweho.” Yakomeje agira ati: “Turashaka ko ubwo bari gusubiramo
igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, bashyiraho n’imirongo izo ‘cable cars’
zizanyuramo. Duteganya ko icyo gishushanyo kizabyerekana, hanerekanwe uburyo
abantu bagenda batiriwe babyigana mu muhanda.”
Uwo muyobozi avuga ko izi modoka zikunze gukoreshwa cyane mu bijyanye
n’ubukerarugendo ariko ngo zinakoreshwa no mu gutwara abantu mu buryo bwa
rusange. “Cable Cars” ni imodoka zikoreshwa cyane mu bihugu nk’u Busuwisi,
Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’ahandi. Ati: “Ikiza cyabyo ni bizinesi ikorwa
n’abashoramari ku giti cyabo bitabaye ngombwa ko Leta ishyiramo amafaranga,
bityo na bo baba bunguka.”
Kuba ngo izo modoka zidakoresha risansi cyangwa mazutu ahubwo zikoresha
umurimo muke w’amashanyarazi ngo bizatuma nta muntu utazabasha kwigondera
ibiciro byazo.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe gutwara abantu n’ibintu muri MININFRA avuga
ko hari abashoramari batangiye kwegera Leta bashaka gushora imari muri utwo
tumodoka.
“Cable Cars” zitegerejweho gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy’ubwikorezi
gisanzwe kivugwa mu mugi wa Kigali, aho abagenzi bagorwa no kubona imodoka.
Umwe mu bakozi ukorera mu mugi rwagati ataha ku Kimironko avuga ko agifite
ikibazo cyo kumara umwanya munini ategereje imodoka.
Kubona imodoka biragorana, n’aho ibonekeye igatinda mu nzira kubera umubyigano
ukunze kubaho cyanecyane mu masaha y’umugoroba na mu gitondo.
Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE/ Imvaho Nshya yo ku wa 09-10-2018